Blog

  • Kamonyi-Runda/Kwibuka30: Inkotanyi mwarakoze, muri Igihango ku bo mwarokoye, muri Igihango ku Gihugu-Mwenedata/Ibuka #rwanda #RwOT

    Perezida w'Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(IBUKA) mu karere ka Kamonyi, Zakariya Mwenedata yabwiye Abanyerunda, inshuti zabo zaje kubafata mu mugongo mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ko iyo itaba FPR-Inkotanyi, iyo hataba Ingabo zari iza RPA, ntawe uba uri Kwibuka. Yibukije ko hari Igihango bafitanye n'Inkotanyi ndetse n'Igihugu.

    Zakariya Mwenedata, ahamya ko Abanyarwanda by'umwihariko Abarokotse Jenoside nta kudohoka ku'Kwibuka'. Ati 'Tugomba gukomeza kwibuka kugira ngo tutazima kuko ari yo nzira nyayo n'inkingi ikomeye y'Ubumwe bw'Abanyarwanda ndetse bidufasha gushyiraho inzitiro z'uko twakwitwara mu bihe biri imbere, bitandukanye n'abayihakana n'Abayipfobya aho baherereye hose'.

    Yakomeje yibutsa buri wese waje Kwibuka ko Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu mateka ya None, Ahashize ndetse n'Ahazaza, haba ku bariho uyu munsi ndetse n''Abazadukomokaho bose'.

    Avuga ko urugendo Abatutsi bakoze bicwa, bava ahatandukanye bajya kurohwa muri Nyabarongo n'ahandi bajugunywe, agaciro bakwiye uyu munsi ari umwanya wo ku bibuka ndetse no kujya gushyira indabo aho biciwe, aho bajugunywe.

    Abato n'Abakuru bitabiriye ari benshi Kwibuka i Runda.

    Agira kandi ati' Amahitamo twagize yari ayo kwicwa neza, Imana n'Inkotanyi baba mu ruhande rw'abahigwaga bamwe bararokoka. Ibi byose biduha inshingano ziyongera ku zaburi munsi z'abo tugomba kuba bo no kuba abahamya b'ibyatubayeho ndetse no kuzirikana isano dufitanye n'Igihugu cyacu. Uyu munsi duhagaze duhamya ibyatubayeho kandi tuzakomeza kubihamya'.

    Zakariya Mwenedata, ashimira ibyakozwe ndetse n'ibikomeje gukorwa na Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, haba ibikorerwa Impfubyi, Intwaza, Abapfakazi, Abasigiwe ibikomere n'ubumuga ndetse n'abakomeje guhura n'ibibazo by'ihungabana. Asaba ko hakwiye gushakwa impamvu nyamukuru ikomeje kuzamura ibibazo by'ihungabana ndetse hagashyirwaho ho ingamba z'igihe kirekire zo gukumira no gushaka ibisubizo ku bibazo bitera ihungabana.

    Ashimira Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi uko bakomeje kuba hafi Abarokotse Jenoside batishoboye cyane cyane ku bijyanye n'Amacumbi ataraboneka kuri bamwe ndetse n'ashaje. Ashimira by'umwihariko inzego z'Umutekano uruhare zigira umunsi ku wundi, haba ku mutekano w'Abarokotse ndetse no gukurikirana no kudaha icyuho uwagaragarwaho n'ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ibindi bikorwa nkana byo kwangiza no kwibasira mu buryo bumwe cyangwa ubundi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mwenedata, ashimira Ubuyobozi bw'Umurenge wa Runda, Abaturage ndetse n'Abafatanyabikorwa uburyo bateguye Igikorwa cyo Kwibuka. Abibutsa ko gutegura neza Umunsi wo Kwibuka kandi abantu bakitabira, bihesha agaciro imbaga y'Abatutsi bishwe muri Runda kandi bigatanga icyizere ko n'ibibazo bindi byagaragara bafatanyiriza hamwe mu kubishakira umuti.

    Avuga kandi ati' Turiho ku bw'iki Gihugu nk'inkingi remezo yo kubaho, gukomera, Kwibuka Twiyubaka. Twiteguye gutanga imbabazi ku wo ariwe wese ushobora guhamanya n'umutima we akazikura ku mutima nta gahato kuko icyabonye ikibi no gutanga imbabazi ntabwo byatunanira'.

    Ashimangira ko Kwibuka ari na kimwe mu binyetso byo guhinyuza Abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kuyihakana umunsi ku wundi. Ashimira buri wese wagize icyo akora mu bushobozi bwose yari afite kugira ngo hagire Umututsi urokoka. Ahamya ko abarokotse ari abagabo bo guhamya iyo neza y'abagize Ubumuntu. Yagize kandi ati' Ni mutwaze kandi mudadire dukomeze Kwibuka Twiyubaka'.

    Amwe mu mafoto yaranze Kwibuka. Habanje urugendo, aho bagiye gushyira indabo muri Nyabarongo ahajugunywe Abatutsi benshi muri Jenoside;

    Bageze ahabera igikorwa cyo Kwibuka, bafashe umunota wo kwibuka.

    Hacanywe urumuri rw'icyizere.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/04/16/kamonyi-runda-kwibuka30-inkotanyi-mwarakoze-muri-igihango-ku-bo-mwarokoye-muri-igihango-ku-gihugu-mwenedata-ibuka/

  • Nyabugogo: Ikamyo yagonze moto, umugenzi arakomereka bikomeye – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ahagana saa saba z'amanywa yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024.

    Abatangabuhamya bavuga ko batunguwe n'uburyo iyi kamyo yagonze iyo moto kandi byari birimo kugendera mu cyerekezo kimwe.

    Havugimana Janvier yagize ati 'Njye nshidutse igonze moto umumotari agwa hasi, umugenzi na we imukandagira umutwe ariko ntunguwe n'uburyo ibagonze kandi bari mu cyerekezo kimwe.'

    Umumotari wari utwaye moto yagonzwe n'iyi kamyo, Rukundo Jean Pierre, yavuze ko umushoferi w'ikamyo ari we wamusagariye.

    Ati ' Iriya kamyo inciyeho irangije iranyegera cyane, rero sinzi ikintu kirimo hariya hagati gihise kinkubita'.

    Hbiyambere Jean Damascene wabonye impanuka iba, avuga ko amakamyo yagakwiye kubuzwa guca muri uyu muhanda wo ku Kinamba ku manywa kugira ngo hirindwe impanuka zikunze kuhabera.

    Iyi mpanuka ikimara kuba abaturage bahisebahamagaza imodoka y'imbangukiragutabara ikorera ubutabazi bw'ibanze uyu mugenzi wari wakomeretse umutwe mu buryo bukomeye, ihita imujyana ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK.

    Bivugwa ko ikamyo na moto byari biri mu cyerecyezo kimwe

    Iyi mpanuka yabereye ku Kinamba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabugogo-ikamyo-yagonze-moto-umugenzi-arakomereka-bikomeye

  • Nyanza: Umusekirite yirashe arapfa – #rwanda #RwOT

    Nyakwigendera yitwaga Mugiraneza Wellars amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024.

    Uyu mugabo wakoreraga ISCO yacungaga ibigega by'amazi bya WASAC biri mu Kagari ka Mpanga mu murenge wa Mukingo muri Nyanza.

    Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu mugabo yigeze kujya mu butumwa bw'akazi hanze maze akajya yoherereza umugore we amafaranga akayaguramo amatungo ariko akayandika mu mazina y'umusore wabakoreraga mu rugo, ku buryo ubwo yagarukaga yasanze imitungo yaguze yanditse ku mukozi we.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko amakuru bafite bakeka ko ibyaba byarateye uyu mugabo kwirasa akoresheje imbunda ari ibibazo yari afite mu muryango.

    Yagize ati 'Ntiturabimenya ariko harakekwa amakimbirane mu muryango.'

    Hatangijwe iperereza ngo hamenyekana neza intandaro y'urwo rupfu.

    Byabereye mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Kigoma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umusekirite-yirashe-arapfa

  • Abarokotse Jenoside barasaba Leta kubafasha gushakisha imibiri ikiri mu rufunzo rwa Muhazi – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024 mu gikorwa cyo kwibuka abatutsi bari bahungiye kuri Komini Muhazi bakaza kwicwa.

    Umurenge wa Gishari ubarizwamo inzibutso ebyiri bigaragaza ubukana bwa Jenoside yahakorewe bigizwemo uruhare na Leta mbi yari iriho icyo gihe.

    Urwibutso rwa Gishari rushyinguyemo imibiri y'abishwe muri Jenoside 1196 hakaba hiyongereyeho imibiri itatu yashyinguwe mu cyubahiro. Uyu Murenge kandi ubarizwamo urwibutso rwa Ruhunda rushyinguyemo imibiri 5181 y'abiciwe muri ako gace.

    Mutabaruka Dan warokokeye muri uyu Murenge, yatanze ubuhamya bw'ukuntu yarokotse. Yavuze ko abatutsi bari bahungiye kuri Komini Gishari babanje kwirwanaho gusa baza kuraswa n'abari abasirikare ba Leta yari iriho.

    Mutabaruka yavuze ko atazibagirwa uburyo mu rufunzo rwa Muhazi ruzengurutse uyu Murenge hari Interahamwe zicaga abageragezaga gushaka kurwihishamo ndetse n'abageragezaga kuhanyura bashaka koga ngo bambuke.

    Uhagarariye imiryango y'abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Gishari, Kamasa Pierre Celestin, yavuze ko bashimira Inkotanyi kuba zarabarokoye.

    Yagaragaje ko hari bimwe mu bice by'urufunzo ruzengurutse ikiyaga cya Muhazi bifuza ko hakorwa umuganda wo gushakisha imibiri y'abatutsi bahiciwe itari yaboneka.

    Yagize ati 'Ndagira ngo nisabire hari urufunzo ruri hariya i Kavumu biragaragara ko harimo imibiri y'abantu bacu. Bibaye byiza hagakorwa ngira ngo nk'umuganda twese tugahaguruka tukajyayo n'abandi bakadufasha, twumva dufite icyizere ko hari imibiri y'abacu twakurayo kandi byashoboka.'

    Kamasa yakomeje avuga ko hari n'ahandi mu Kagari ka Gati hitwa mu Gikono naho ngo habatera agahinda kuko hariyo imibiri myinshi y'abatutsi itari yaboneka kandi bizwi neza ko iyo mibiri ikiriyo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yihanganishije abarokotse, abaha icyizere ko u Rwanda rusigaye rufite umutekano kandi uzakomeza kuramba.

    Yijeje abarokotse ko bagiye gukorana na Ibuka mu kureba uko ahari iyo mibiri yahakurwa.

    Ati ' Twafashe icyemezo nk'ubuyobozi bw'Akarere y'uko hagomba kubakwa ikimenyetso, ngira ngo ubuhamya twagejejweho batubwiye ko hari Gologota. Twe nk'ubuyobozi bw'Akarere ku itariki ya 22 nitujya kuhibukira icyo kimenyetso cyazaba cyuzuye, nyuma yo kubiganiraho na Ibuka mu Murenge wa Gishari twemeje ko twafatanya tukubaka ikirango gifatika mu buryo butihuse.'

    Yakomeje avuga ko kandi Akarere kazafatanya na Ibuka mu kureba aho hantu koko mu rufunzo niba bashaka uko hashakishwa iyo mibiri y'abatutsi bahiciwe ikaba yashyingurwa mu cyubahiro.

    Akarere ka Rwamagana kabarizwamo inzibutso 11 ziruhukiyemo imibiri y'abatutsi ibihumbi birenga 83.

    Imibiri itatu niyo yashyinguwe mu cyubahiro

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yijeje abarokokeye i Gishari ko bazafatanya mu gushakisha imibiri itari yaboneka

    Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa

    Urufunzo rwo mu kiyaga cya Muhazi abaharokokeye bavuga ko hakirimo imibiri myinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarokotse-jenoside-barasaba-leta-kubafasha-gushakisha-imibiri-ikiri-mu-rufunzo

  • Tanzania: Ibihugu bigize EAPCCO byifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango witabiriwe na Chief Superintendent of Police (CSP) Africa S. Apollo, uyobora umuryango uhuza Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu Karere, ufite icyicaro i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, akaba n'Umuyobozi w'umuryango EAPCCO, Deputy Commissioner of Police (DCP) Ally Lugendo uyobora Ishami rishinzwe amahugurwa muri Polisi ya Tanzania na Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga, wagiye ayoboye ikipe ya Polisi y'u Rwanda.

    Mu ijambo yavugiye muri uyu muhango, CSP Apollo yavuze ko mu gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibihugu bigize EAPCCO bitekereza ku byabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994 kandi bikaba bifatwa nk'amarorerwa ndengakamere ku kiremwa-muntu.

    Yagize ati 'Ababyeyi bishe abana babo, abana bishe ababyeyi ndetse n'abari abayobozi bica abaturage bari bashinzwe kureberera; ni ibintu biteye ubwoba twese tugomba kwamaganira kure tuvuga ko amahano nk'aya atagomba kuzongera kuba ukundi, tugahagurukira kuburizamo amacakubiri n'urwango byatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    DCP Lugendo wari uhagarariye Polisi ya Tanzania muri uyu muhango, yasabye abanyamuryango ba EAPCCO gushyira hamwe imbaraga bakarwanya icyo ari cyo cyose cyatuma amahano ya Jenoside yongera kuba mu Karere, ku mugabane ndetse n'ahandi hose ku Isi.

    DCP Lugendo yagize ati”Turashishikariza abapolisi bagenzi bacu bo mu karere gufata umuhango w'uyu munsi nk'akanya ko guhuza intego no gufatanyiriza hamwe kugira ngo hatazagira aho amarorerwa nk'aya yongera kuba haba mu Karere no ku mugabane w'Afurika”.

    ACP Rugwizangoga, Komiseri w'Ishami rya Polisi y'u Rwanda ry'amahugurwa, ari na we uyoboye itsinda ry'intumwa zaturutse mu Rwanda, yashimiye abanyamuryango ba EAPCCO kuba bafashe mu mugongo Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mbere y'imyitozo igiye guhuza amakipe y'abapolisi bagize uyu muryango.

    Ati' Mu gihe twibuka twunamira inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndagira ngo nshimire ubuyobozi bwa EAPCCO kuri uyu mwanya bufashe wo kwibuka inshuti; abagabo, abagore n'abana twakundaga bishwe by'urubozo bazira uko baremwe mu gihe cy'iminsi 100. Biragaragaza ubufatanye muri ibi bihe bikomeye kandi twizeye ko Jenoside itazongera kuba ukundi. '

    Iyi myitozo izwi nka FTX ihuza inzego z'umutekano ziturutse mu bihugu bigize EAC, igamije gutegura abagize izi nzego guhangana n'ibitero by'iterabwoba ndetse n'ibyaha byambukiranya umupaka.

    Kuri iyi nshuro igiye kubera i Moshi muri Tanzania aho yitabiriwe n'amakipe ya Polisi zo mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO arimo iy'u Rwanda, Tanzania, Uganda, Burundi, Sudani y'Epfo na Ethiopia.

    ACP Rugwizangoga, Komiseri w'Ishami rya Polisi y'u Rwanda ry'amahugurwa, atanga ubutumwa muri iki gikorwa

    Chief Superintendent of Police (CSP) Africa S. Apollo, uyobora umuryango uhuza Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu Karere, ufite icyicaro i Nairobi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tanzania-ibihugu-bigize-eapcco-byifatanyije-n-abanyarwanda-kwibuka-jenoside

  • Abanyarwanda batuye muri Maine binjiye mu bufatanye bugamije kurandura ubukene i Gisagara – #rwanda #RwOT

    Ni ubufatanye bwatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, aho batangiye bagabira inka imiryango 10 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango 2,000 iri mu rugendo rwo kwikura mu bukene.

    Umuyobozi wungirije w'akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho y'abaturage Dusabe Denyse, yavuze ko gutera intambwe yo kwegera abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika by'umwihariko abatuye muri Leta ya Maine babikesha umurongo bahawe n'umukuru w'igihugu wo kubyaza umusaruro amahirwe ahari.

    Yagize ati 'Mu mirimo yacu ya buri munsi, iteka nk'abayobozi dusabwa kureba icyafasha abaturage kwiteza imbere no kwikura mu bukene tubisanishije n'amahirwe ahari, ashobora kuba ari aho hafi cyangwa ari kure, akaba ari yo mpamvu twabashije gutera intambwe twegera abanyarwanda batuye muri Amerika by'umwihariko muri Leta ya Maine tubikuye mu bikorwa n'ubundi bari basanzwe bakora, turavuga tuti kuki se twebwe tutabegera ngo tubasabe ubwo bufatanye.'

    Chris Nshimiyimana wari uhagarariye abanyarwanda batuye muri Leta ya Maine, yavuze ko kuri uyu munsi batangiye ubufatanye n'akarere ka Gisagara kandi bugomba no gukomeza.

    Yavuze ko uyu ari umwe mu misaruro yavuye muri Rwanda Day yabereye Washington DC muri Gashyantare uyu mwala, ahavuye igitekerezo ko abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika bagira uruhare mu guteza imbere igihugu cyabo binyuze mu bufatanye n'uturere dutandukanye hagendewe ku ma Leta nabo batuyemo.

    Ati 'Iri ni itangiriro ry'ubufatanye abanyarwanda batuye muri Leta ya Maine bafitanye n'akarere ka Gisagara, kuko igitekerezo cy'uko abanyarwanda batuye muri Leta zitandukanye za Amerika bagira ubufatanye n'uturere mu Rwanda cyasanze twaratangiye kuganira n'ubuyobozi bw'akarere ka Gisagara, ubu twe niko tuzakomeza gukorana kuko iyi ni intangiriro.'

    Umuyobozi wungirije w'akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry'ubukungu Habineza Jean Paul yavuze ko ari intambwe itewe y'urugendo rw'ubufatanye hagati y'akarere ka Gisagara n'abanyarwanda batuye muri Leta ya Maine muri Leta zunze ubumwe z Amerika.

    Ati 'Iki ni igikorwa cy'indashyikirwa gituruka kuri Perezida wa Repubulika, gituruka ku bavandimwe bazirikana ineza, bazirikana ubupfura bw'abanyarwanda.'

    Ubuyobozi bw'akarere ka Gisagara buvuga ko ubu bufatanye ahanini buzibanda ku iterambere ry'abaturage mu nzego z'ingenzo nko guteza imbere imibereho myiza, uburezi ndetse n'ubuzima.

    Ubu bufatanye hijejwe ko buzakomeza

    Hatanzwe sheki y’amafaranga azishyurirwa imiryango 2000 ubwisungane mu kwivuza

    Abanyarwanda batuye muri Maine bakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwifatanya na bagenzi babo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Inka zashyikirijwe abarokotse Jenoside batishoboye kugira ngo babashe kwiteza imbere

    Izi nka zatanzwe zitezweho gufasha abarokotse Jenoside gukomeza gutwaza no kwiyubaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-muri-maine-binjiye-mu-bufatanye-bugamije-kurandura-ubukene

  • Ntwari Fiacre wari umaze igihe kirekire atinjizwa igitego, kuri iki Cyumweru ntiyahiriwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi Ntwari Fiacre usanzwe ukinira ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y'Epfo mu cyiciro cya mbere, yinjijwe ibitego 2, nyuma y'igihe kirekire yari amaze atinjizwa igitego.

    Hari mu mukino yari yabanje mu kibuga, wabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki 14 Mata 2024, mu mukino wa 1/4 cya Nedbank Cup batsinzwemo na Chippa United 2-0.

    Ntwari Fiacre uri kwitwara neza mu ikipe y'igihugu Amavubi, yari amaze imikino 6 atinjizwa igitego.

    Source : https://yegob.rw/ntwari-fiacre-wari-umaze-igihe-kirekire-atinjizwa-igitego-kuri-iki-cyumweru-ntiyahiriwe/

  • Ubutwari bwa Ngendahayo warokoye Abatutsi bane ku Nkombo – #rwanda #RwOT

    Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi Leta yariho ntiyitaga kuri Perefegitura ya Cyangungu ari naho Nkombo yabarizwaga. Ibi byatumye abo ku Nkombo bibwira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazahagera.

    Nyuma y'ibyumweru bibiri Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, Burugumesitiri wa Komine Kamembe yatumije mu nama ba konseye b'amasegiteri yari agize iyi komine, abaha amabwiriza yo kujya kwica Abatutsi.

    Nkombo yari igizwe na Segiteri Bumira na Segiteri Mparwe. Mu bakonseye bitabiriye iyi nama yatangiwemo amabwiriza yo kujya kwica Abatutsi harimo n'abo ku Nkombo.

    Ngendahayo Thadée ari mu bamenye mbere ko hatanzwe ayo mabwiriza kuko yari mu bayobozi ba selire Gashenyi. Yahise ajya kuburira Abatutsi bo ku Nkombo ndetse bamwe abahisha mu rugo rwe.

    Kubera ko inama zategurirwagamo umugambi wo kwica Abatutsi bo ku Nkombo yabaga azirimo, iyo yamenyaga ko abicanyi bamenye aho yabahishe yahitaga abimurira ahandi.

    Amaze kubona ko bikomeje gufata indi ntera nibwo yatangiye kujya abahungisha nijoro akabaha ubwato bukabajyana ku kirwa cy'Ijwi.

    Ngendahayo mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yabashije kurokora Abatutsi bane mu batutsi umunani bari batuye ku Nkombo.

    Ati 'Nabitewe n'umutimanama wanjye, numvaga ko amaraso y'umuntu atambarwaho kandi nkumva ko umuntu atakwica umuturanyi wanjye mbireba'

    Interahamwe zikimenya ko Ngendahayo Thadée yahishe ndetse anahungisha Abatutsi, zamutegeye mu nzira ziramukubita zinamurira inka.

    Ati “Ntabwo byanciye intege kuko umutimanama wakomeje kumbwira ko ibyo Interahamwe ziri gukora atari byo. Ubutumwa naha abakiri bato ni ukurangwa n'urukundo bakagenderakure umuntu wese washaka kubabibamo amacakubiri”.

    Jean Marie Vianney Singirankabo uri mu bantu bane barokowe na Ngendahayo, yabwiye IGIHE ko amufata nk'umubyeyi we kubera ko yarokoye ubuzima bwe.

    Ati 'Tubanye neza, dusangira akabisi n'agahiye. Mufata nka papa kubera ko yarokoye ubuzima bwanjye, ubwa mushiki wanjye, murumuna wanjye na Mama'.

    Singirankabo avuga ko iyo ku Nkombo haza kuboneka abandi bantu bafite umutima nk'uwa Ngendahayo, nta mututsi wari kwicirwa kuri iki kirwa kuko kumenya amakuru hakiri kare byari kuba bihagije ngo bafate ubwato bahungire ku Ijwi.

    Ngendahayo warokoye bane mu Batutsi umunani bari batuye ku Nkombo avuga ko yabitewe n’umutimanama wamubwiraga ko ari bibi kumena amaraso

    Abarokokeye ku Nkombo baribuka biyubaka

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Nkombo hiciwe abatutsi bane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutwari-bwa-ngendahayo-warokoye-abatutsi-bane-ku-nkombo

  • Rutsiro: Abantu 19 ntibarishyura imitungo basahuye muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu Ugushyingo 2022 aka karere kari gafite imanza za Gacaca 571 zari zitararangizwa. Ibi byatumye gashyira imbaraga mu guhuza abasahuye imitungo na banyira yo kugira ngo abafite ubushobozi bishyure abatabufite basabe imbabazi basonerwe ubwishyu.

    Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamagumba, Umuyobozi wa IBUKA muri aka karere, Philippe Niyonsenga yavuze ko hasigaye abantu 19 batarishyura imitungo basahuye, barimo 12 binangiye banga gusaba imbabazi.

    Ati “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bababazwa cyane no kuba hari abaturage binangira imitima ntibasabe imbabazi, ikigeretseho bakaba banakennye ntaho bakura ayo kwishyura imitungo basahuye. Ibi dusanga bikomeza kubangamira ubumwe n'ubwiyunge.”

    Mu manza 19 zaciwe n'inkiko Gacaca zitararangizwa, harimo imanza zirindwi z'abantu bakorewe amadosiye badahari, n'izindi manza 12 ba nyirazo bakomoka mu murenge wa Mukura binangiye imitima banga gusaba imbabazi abo bahemukiye ngo babandikire imanza zirangizwe.

    Niyonsenga yavuze ko ikindi kigaragara nko kudaha agaciro imbabazi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanze, ari uko imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi iboneka ari uko hari gukorwa ibikorwaremezo kandi Jenoside yarabaye ku manywa y'ihangu.

    Ati “Ubuyobozi bukwiye gukomeza kwegera aba baturage binangiye imitima bukabigisha, bakabasha gusaba imbabazi kuko kwinangira kwabo kubangamira ubumwe n'ubwiyunge by'Abanyarwanda”.

    Mu manza zirenga ibihumbi 37 zaciwe n'inkiko mu karere ka Rutsiro, izisigaye zitararangizwa ni 19.

    Kutagaragaza ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bifatwa nko kudaha agaciro imbabazi abarokotse Jenoside batanze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-abantu-19-ntibarishyura-imitungo-basahuye-muri-jenoside

  • Huye: Mu isambu y'umuturage hamaze kuboneka imibiri 2060 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Gushakisha iyi mibiri byatangiye kuva 03 Ukwakira, 2023 kugeza 30 Gicurasi 2024, ikaba yarabonetse mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Ngoma, Umudugudu wa Ngoma.

    Aha hantu bivugwa ko ari mu rugabano rwa Ngoma na Matyazo, hari harashyizwe bariyeri abicanyi batangiriragaho Abatutsi bahunganga bava , Nyaruguru bahungira i Butare kuko Jenoside yari yatinze gutangira.

    Mu gihe Abanyarwanda biteguraga Kwibuka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagiye hatahurwa imibiri y'abishwe mu bice bitandukanye by'igihugu rimwe na rimwe amakuru atatanzwe ku bushake.

    Kuva tariki 3 Werurwe 2023 mu murima w'uwitwa Dusabemariya Seraphine aho yari yarubatse inzu abamo ndetse n'igikoni hamwe n'umurima wa Uwimana Mediatrice wahingwagamo imyaka hamaze kuboneka imibiri 2,060 bikekwa ko ari iy'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nyuma y'uko iyi mibiri ibonetse abantu barindwi batawe muri yombi. Aba ni Dusabemariya Seraphine, Uwabega Marie Josée, Musasangohe Mariani bava inda imwe, ndetse na se ubabyara witwa Hishamunda Jean Baptiste w'imyaka 86.

    Harimo kandi umwana wa Dusabemariya witwa Tuyishime Consolation na Habimana Petero w'imyaka 89 na Uwimana Mediatrice baturanye na Dusabemariya Seraphine.

    Bose bakurikiranyweho icyaha cyo guhisha amakuru yaho imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994 yagiye ijugunywa n'abakoraga Jenoside. Urukiko rw'ibanze rwa Ngoma rwari rwemeje ifungwa ry'agateganyo ry'iminsi 30 tariki ya 26/11/2023, rishimangirwa n'Urukiko Rwisumbuye rwa Huye tariki ya 24/01/2024.

    RIB irasaba abantu gutanga amakuru y'aho imibiri yahishwe

    RIB isaba abantu bazi aho imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yahishwe ko bagira umutima wa kimuntu bagatanga amakuru iyo mibiri igashyingurwa mu cyubahiro.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ati 'Gutanga amakuru nta nkurikizi bigira, kuyahisha ni byo bigira inkurikizi irimo igifungo. Abantu bafite amakuru nibatere intambwe bayatange.'

    Dr. Murangira kandi yasabye abarangwaho ibikorwa ibyo ari byo byose byo guhohotera abarokotse Jenoside, byaba bikozwe mu magambo cyangwa mu bundi buryo kubireka.

    Ati 'Ubumwe bw'Abanyarwanda ni imwe mu nkingi iki gihugu cyacu cyubakiyeho. Ntabwo RIB izihanganira umuntu wese uzasenya ubumwe bw'Abanyarwanda biciye mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri n'imvugo zikurura inzangano n'ikindi kintu cyose gisenya ubwo bumwe.'

    Ingingo ya 8 mu itegeko ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo iteganya ko uhamijwe icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icyenda n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    Ahari hubatse inzu n’igikoni hasanzwe imibiri y’abantu bikekwa ko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-mu-isambu-y-umuturage-hamaze-kuboneka-imibiri-2060-y-abazize-jenoside