Blog

  • Rulindo: Insoresore zakubise mudugudu zimukura amenyo – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rubaya mu Kagari ka Kabuga ku Cyumweru tariki 14 Mata 2024.

    Uyu mukuru w'umudugudu muri icyo gihe yari kumwe n'ushinzwe umunyerondo n'ushinzwe iterambere n'imibereho myiza mu Kagari ka Kabuga.

    Ushinzwe iterambere n'imibereho myiza mu Kagari ka Kabuga, Muhoza Innocent, yabwiye IGIHE, ko izi nsoresore zabategeye mu nzira ubwo bari bagiye kureba undi musore wari wahohoteye umuturage akamukubita.

    Ati 'Badutegeye mu kayira ahantu hari umwijima. Hari hari kibazo cyari cyabaye, hari undi muntu wari wakubiswe bakeka ko uwamukubise ari ku kigo nderabuzima batwoherereza amafoto y'uwamukubise batubwira ko ariho ari natwe twari tugiyeyo dushaka kureba niba ari uwo mu mudugudu wacu wabikoze badutegera mu nzira.'

    Yongeyeho ko bakubise umukuru w'umudugudu mu buryo bukomeye banamwambura telefone n'inkweto.

    Ati 'Nibyo barabakubise cyane abo basore bari bavuye mu kabari njye ntibankubise, uretse ko umupira nari nambaye wacitse mu ijosi kubera uburyo bari barimo kunkurura.'

    Bamwe mu bakoze urwo rugomo bahise bafatwa n'abaturage bashyikirizwa inzego z'umutekano.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-insoresore-zateze-mudugudu-ziramukubita

  • Filime 'Umwe mu misozi igihumbi' y'Umubiligi igiye kwerekanwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyo filime igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko by'umwihariko yerekana urugendo rwaganishije Abanyarwanda ku bumwe n'ubudaheranwa.

    Ni filime yise 'umwe mu misozi igihumbi' kuko igaruka ku nkuru y'abana batatu Fideline, Olivier, na Fiacre bo ku musozi wa Mushirarungu mu Karere ka Nyanza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge ku batuye mu Karere ka Bugesera mu mudugu w'ubumwe n'ubudaheranwa wa Mbyo.

    Mu kiganiro na IGIHE, Bernard Bellefroid, yagaragaje ko nyuma yo gukora filime 'Rwanda the hills speak out' yagarukaga kuri Gacaca kandi igakundwa yiyemeje kugaragaza uko abishwe n'abiciwe bashobora kongera kubana.

    Yagize ati 'Nakomeje gukurikirana umwe mu misozi nari nafashemo amashusho muri filimi ya Gacaca wa Mushirarungu i Nyanza. Nibutse ko mu 2005 abantu by'umwihariko abo mu Burayi bavugaga ku bintu byo kwiyunga. Ndibuka ko u Rwanda rwagaragaje ko icya mbere cyari icyo gutanga ubutabera hanyuma kwiyunga bikazaza nyuma.'

    Uyu mugabo yatekereje kuba yakora iyo filime inkiko Gacaca zirangije imirimo yazo ariko yifuza kumenya uko ubumwe n'ubudaheranwa mu Rwanda buhagaze.
    Yagaragaje ko byamutwaye igihe kinini kuyitunganya kuko ari igitekerezo yagize guhera mu 2004, kandi ko kuvuga kuri Jenoside atari ibintu byoroshye kandi ko bisaba ubushishozi buhambaye.

    Iyo filime irimo ibice bitatu by'ingenzi bishingiye ku kuri kw'ibyabaye kuri abo bana batatu, kureba niba baba barabonye ubutabera bwuzuye binyuze muri Gacaca ndetse no kureba ukongera kwiyubaka n'ubumwe n'ubudaheranwa.

    Yavuze ko gukora iyo filime bishingiye ku bumuntu n'inshingano zo kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uko umuryango nyarwanda wongeye kwiyubaka nyuma yayo.

    Ati 'Numvaga ari wo musanzu wanjye kugaragaza ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo nabona indi mpamvu yanteye gutegura iyo filime uretse kuba ari inshingano.'

    Bitewe n'uko ari filime izerekanwa mu bihugu bitandukanye, Bertrand agaragaza ko ishobora kuba intwaro ikomeye ku bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside muri rusange.

    Yagaragaje ko ubwo yari mu Rwanda yagiye muri Gacaca agahura na sekuru w'aba bana batatu wari witeze kubona ubutabera ariko nyuma y'imyaka ibiri gusa, uwashinjwaga uruhare mu rupfu rwabo yahise apfa.

    Biteganyijwe ko iyo filime izerekanwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku gisozi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2024.

    Izahita ijya kwerekwa abantu b'i Nyanza bazateranira mu Ishuri Rikuru ry'Amategeko rya ILPD ku wa 18 Mata 2024, ndetse yerekanwe mu mugoroba wo kwibuka muri Gishamvu ku wa 19 Mata.

    Bernard yagaragaje ko yifuza kwerekana iyo filime mu bice bitandukanye kuko azayereka abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda, Kaminuza Gatulika y'i Huye, mu mudugudu wa Nyamiyaga naho ni i Nyanza, Mundi Center no mu Karere ka Bugesera mu mudugudu wa Mbyo.

    Uretse mu Rwanda ariko iyo filime ikinwe mu Kinyarwanda ikaba yarashyizweho amagambo y'Icyongereza n'Igifaransa izakomeza kwerekanwa mu bihugu binyuranye byo mu Burayi mu rwego rwo gukomeza kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kugeza ubu iyo filime yatangiye kwerekanwa kuri Zacu TV ndetse barateganya ko yazerekanwa no kuri Televiziyo Rwanda.

    Bernard Bellefroid ari kumwe n’uwatunganyije iyo filime

    Bernard Bellefroid yagaragaje ko filime yakoze agiye kuyimurikira Abanyarwanda mu bice bitandukanye

    Iyi filime yashyizwe no mu Gifaransa kugira ngo abacyumva barusheho gusobanukirwa n’amateka

    Bernard yagaragaje ko gukora iyo filime yumva ari umusanzu we mu kumenyekanisha amateka y’u Rwanda

    Bamwe mu bagaragara muri iyo filime mbarankuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/filime-umwe-mu-misozi-igihumbi-y-umubiligi-igiye-kwerekanwa-mu-rwanda

  • Abapolisi bo mu Burundi bajujubijwe n’imbwa z… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Perezida w'u Burundi ategetse abantu bose korora inkwavu mu rwego rwo kwiteza imbere, Abapolisi bo mu Burundi babereye intangarugero abandi baturage baba aba mbere mu korora inkwavu karahava.

    Lt Col de Police Ntukamazina Jean Claude, wungirije Umukuru wa Polisi mu Ntara ya Cibitoke avuga ko nyuma yo kumva ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye, bahise bitabira ubworozi bw'inkwavu.

    Yakomeje avuga ko n'ubwo batangiye uyu mushinga, hari amakoni yahuye n'isanganya nk'aho muri Murwi inkwavu eshanu zariwe n'imbwa ndetse n'izo muri Komini Rugombo zapfuye kubera ubushyuhe.

    Buri gitondo mbere y'uko abapolisi batangira akazi, babanza gutanga amakuru y'uko inkwavu zimeze ndetse hagafatwa ingamba z'uko izi nkwavu zigomba kubaho mu rwego rwo kugira ngo zizabateze imbere.

    Perezida Ndayishimiye yagiye gutanga igitekerezo cyo korora inkwavu nyuma yo kubanza kugerageza korora amasazi cyane ko  nta wundi muntu bari kuba bahanganiye isoko

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141985/abapolisi-bo-mu-burundi-bajujubijwe-nimbwa-zibarira-inkwavu-141985.html

  • Chryso Ndasingwa yatumiye Aime Uwimana, Papi… – #rwanda #RwOT

    Chryso Ndasingwa yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango w'Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu gihe cya Covid-19, none agiye gukora igitaramo cy’akataraboneka nyuma y’imyaka 4 gusa.

    Tariki 05 Gicurasi 2024 ni bwo amaso yose y’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda azaba yerekejwe i Remera kuri BK Arena ahazabera igitaramo cy’amateka cy’umukozi w’Imana, Chryso Ndasingwa, aho azaba amurika umuzingo we wa mbere yose ‘Wahozeho’ ugizwe n’indirimbo 18 zatumbagije izina rye. 

    Ni igitaramo cyiswe “Wahozeho Album Launch” akaba ari na cyo cya mbere uyu muramyi uri no kuminuza muri tewolojiya azaba akoze mu mateka ye. Iki gitaramo yacyitiriye indirimbo ye yabaye intero n’inyikirizo ku bakunzi benshi b’umuziki wa Gospel, iyo akaba ari iyitwa “Wahozeho” imaze kurebwa na Miliyoni 1 n’ibihumbi 200.

    Muri iyi ndirimbo ye, aterura agira ati: “Wahozeho kandi uzahorano, ineza yawe ni iy’ibihe byose. Mpora ntangazwa n’imbabazi zawe, nanjye nzibera mu kubaho kwawe. Mpora ntangazwa n’imbabazi zawe, ineza yawe ni iy’ibihe byose. Unezeza imitima, uhanagura amarira. Yesu ndagukunda ntakizantandukanya nawe”.

    Chryso Ndasingwa ugiye kumurika album ya mbere, yabajijwe na inyaRwanda uko yiyumva kuba agiye gukorera muri BK Arena igitaramo cye cya mbere, ibintu bitarakorwa n’undi muhanzi n’umwe, asubiza ko ari inzozi ze zibaye impamo. Ati “Ndumva nezerewe cyane kuko cyari icyifuzo maranye iminsi myinshi, none ndashima Imana ko yaduciriye inzira”.

    Yavuze ko Album ye ya mbere “Wahozeho” agiye kumurika igizwe n’indirimbo 18 zikubiyemo ubutumwa bw’amashimwe menshi ku Mana. Yagizee ati: “[Album] Isobanuye ikoraniro y'abantu batabarika bazanye intego imwe yo kuramya uwahozeho kandi uzahoraho”.

    Muri iki gitaramo Chryso Ndasingwa azaba ari kumwe n’abaramyi basizwe amavuta y’Imana barimo Aime Uwimana, Josh Ishimwe, Papi Clever na Dorcas, True Promises Ministries na Asaph Music International. Imiryango izaba ikinguye kuva saa kumi z’umugoroba.

    Amatike yo kwinjira muri uyu mugoroba w’amashimwe uzayoborwa na Tracy Agasaro, yamaze kugera hanze akaba aboneka kuri www.ticqet.rw. Ushobora no guhamagara nimero zikurikira bakagufasha kubona itike byoroshye; 0784237492; 0788838879; 0788622852.

    Abari kugura amatike mbere y’uko igitaramo kiba bari kubyungukiramo cyane kuko ibiciro biri hasi. Itike ya Silver [mu myanya isanzwe] iragura 5,000 Frw mu gihe ku munsi w’igitaramo izaba igura 10,000 Frw. Itike ya Premium iragura 10,000 Frw mu gihe ku ku muryango izaba igura 15,000 Frw.

    Itike ya Gold iragura 12,000 Frw mu gihe ku munsi w’igitaramo izaba igura 17,000 Frw. Platinum iragura 15,000 Frw mu gihe izaba igura 20,000 Frw ku munsi w’igitaramo. Itike ya Diomond wagereranya na VVIP iragura 20,000 Frw mu gihe ku munsi w’igitaramo izaba igura 25,000 Frw.

    Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Chryso Ndasingwa yamaze kugera hanze

    Chryso Ndasingwa abaye umuhanzi wa mbere ugiye gukorera igitaramo cya mbere muri BK Arena

    Chryso Ndasingwa agiye kumurika Album y’indirimbo 18 zuje icyanga

    REBA INDIRIMBO “WAHOZEHO” YA CHRYSO NDASINGWA 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141982/chryso-ndasingwa-yatumiye-aime-uwimana-papi-clever-na-dorcas-na-josh-ishimwe-mu-gitaramo-a-141982.html

  • Ibitangaje kuri Graa Machel, umugore umwe ru… – #rwanda #RwOT

    Graça ni umunyapolitiki umaze kubaka izina mu gihugu cye no ku mugabane wa Afurika dore ko yamaze igihe kirenga imyaka 10 ari Minisitiri w'Uburezi n'Umuco muri Mozambique, akaba yaranakoze nk'impuguke ku bibazo by'abana mu Muryango w'Abibumbye (UN).

    Graça Simbine Machel yavutse ku ya 17 Ukwakira 1945, avukira i Gaza, muri Mozambique, akaba umuhererezi mu muryango w’abantu batandatu. Se yapfuye habura ibyumweru bitatu ngo avuke, asiga amabwiriza avuga ko umwana we agomba kuziga amashuri ahambaye.

    Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, itorero rya Metodiste ryamuhaye buruse yo kwiga muri kaminuza ya Lisbonne riherereye muri Porutigali, ahitamo kujya kwiga ibijyanye n’indimi.

    Ubwo yigaga muri iyi kaminuza, igipolisi cy'ibanga cyakoze ubugenzuzi bukomeye muri Porutigali, biba ngombwa ko Graça areka amashuri maze ahungira mu Busuwisi.

    Mu 1973 yasubiye muri Tanzania, maze yinjira mu ishyaka rya FRELIMO aho yahuriye n’umugabo we wa mbere, Samora Machel wabaye Perezida wa mbere wa Mozambique.

    Ku ya 25 Kamena 1975, ni bwo Mozambique yabonye ubwigenge maze Samora Machel agirwa Perezida wa mbere w'iki gihugu cyari gishya icyo gihe.

    Igihe yarahiraga kuba Perezida wa Mozambique, Samora Machel yari yarapfakaye nyuma y'uko umugore we Josina, yitabye Imana azize indwara ya leukemia mu 1971. 

    Muri Nzeri 1975, Graça yashakanye na Perezida Samora maze aba umudamu wa mbere w’iki gihugu, ahuza izi nshingano no kuba Minisitiri w'Uburezi kugeza 1986.

    Kuva ubwo Graça wari usanzwe yitwa Simbine yaje gufata izina rya Machel nyuma yo gushakana n'uwahoze ari umukuru w'igihugu y'amezi atatu gusa uyu mugabo akigejeje ku bwigenge.

    Nyuma y'imyaka 11 bari bamaze babana nk'umugore n'umugabo, ku wa 19 Ukwakira mu 1986 Samora Machel yaje kwitaba Imana azize impanuka y'indege yabereye mu misozi ya Lebombo ku mupaka wa Mozambique na Afurika y'Epfo. 

    Ibi byaje gutuma Graça ahabwa akazina ka Jackie Kennedy wa Afurika, kuko yari ahuje amateka na Jackie Kennedy wari umugore w'uwahoze ari umukuru w'igihugu wa Leta zunze ubumwe za Amerika, bakaba bari bahuje ibyago byo gupfusha abagabo bakiri ku butegetsi.

    Samola Machel yasigiye Graça abana babiri ari bo Josina na Malengane.

    Mu 1998, mu birori by'ibanga Graça yashyingiranywe na Nelson Mandela wayoboye Afurika y'Epfo. Ubukwe bw'aba bombi bwari igitangaza, kuko bwabaye ku munsi w'isabukuru y'amavuko y'imyaka 80 y'umunyabigwi Mandela, bwitabirwa n'abashyitsi bakomeye bo ku rwego mpuzamahanga barenga 2,000.

    Amaze gushyingiranwa na Mandela, Graça yafashe umwanya wa Madamu wa Perezida wa Afurika y’Epfo afite imyaka 52.

    Graça akomoza ku ishyingirwa rye na Mandela yaragize ati: 'Twese twari dukuze, dutuje, kandi twari tuzi agaciro k'urushako.'

    Nelson Mandela, nawe yaje kwitaba Imana mu 2013, bigira Graça umugore wa gatatu w'uyu mukambwe nyuma ya Evelyn Wase na Winnie Mandela, anafata izina 'Mandela' guhera ubwo yitwa 'Graca Machel Mandela.'

    Ubwo yasangizaga ikinyamakuru The Guardian iby'agahinda yatewe no gupfakara kabiri, yaragize ati 'Niba ushobora kwiyumvisha uburyo miliyoni z'abantu bafashe iki gihombo, ubwo ushobora kumva icyo bivuze kuri njye, kuhaba kwe, kuzuza buri gice cy'ubuzima bwanjye, buri gace k'ubuzima bwanjye arimo none ubu ni uburibwe, ubu icyo gice kirimo ubusa kandi kiri gushakisha, kugeza n'aho wishaka ubwawe. Wiyumva nk'aho nawe muri wowe hari icyahindutse kuko ibi ntibyakubaho ngo ugume uko wari umeze'.

    Graça yabaye hafi ya Mandela no mu burwayi bwe kugeza yitabye Imana. Graça yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye ku rwego rwa Afurika n'Isi muri rusange birimo nk'icyitwa World's Children's Prize yahawe muri 2005.

    Ku ya 24 Ukwakira mu 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye uyu mugore muri Village Urugwiro, aho yari ari mu Rwanda yitabiriye inama y'Ihuriro Nyafurika ku bikorwa by'ubugiraneza (African Philanthropy Forum) yari iri kubera i Kigali.

    Graça w'imyaka 79 yari yitabiriye iyi nama nk'uwashinze ikigega 'GracaMachelTrust', gitinyura abagore kwinjira mu myanya y'ubuyobozi kandi kigaharanira n'uburenganzira bw'abana, nka kimwe mu bituma afatwa nk'umwe mu bakora ibikorwa by'ubugiraneza ku mugabane wa Afurika.

    Graca Machel ni we mugore rukumbi waciye agahigo ko gushyingiranwa n’abakuru b’ibihugu bibiri


    Yashakanye na Nelson Mandela wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo nyuma yo gupfakara ku nshuro ya mbere

    Mbere Graca yari yarashakanye n’uwahoze ari Perezida wa Mozambique, Samora Machel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141986/ibitangaje-kuri-graca-machel-umugore-umwe-rukumbi-washakanye-nabakuru-bibihugu-bibiri-bita-141986.html

  • Gasogi United yatsinze Police FC ikandagiza ikirenge kimwe ku mukino wa nyuma #rwanda #RwOT

    Gasogi United yakandagije ikirenge kimwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2024 nyuma yo gutsinda Police FC 1-0 mu mukino ubanza.

    Uyu munsi ni bwo hatangiye imikino ya 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro aho Police FC yari yakiriye Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium.

    Gasogi United yatangiye ishaka igitego hakiri ku munota wa 7, Djibrine Hassan yahawe umupira yisanga arebana n’umunyezamu Onesime ariko ateye mu izamu unyura hanze ya ryo.

    Police FC wabonaga ikora amakosa mu bwugarizi yaje gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa 12 ku ikosa rya Rurangwa Mosi, Mudeyi Akbar yahise afungura amazamu.

    Gasogi United yakomeje kurusha Police FC ndetse ibona amahirwe ariko ba rutahizamu barimo Djibrine Hassan ntibayibyaza umusaruro.

    Police FC yagerageje kwishyura iki gitego ariko biranga bajya kuruhuka ari 1-0.

    Police FC mu gice cya kabiri yocyeje igitutu Gasogi United, irema uburyo bwinshi bw’ibitego ariko abakinnyi nka Muhadjiri, Savio, Mugisha Didier na Bigirimana Abedi ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye. Umukino warangiye ari 1-0.

    Undi mukino ubanza wa 1/2 uzaba ejo ku wa Gatatu aho Bugesera FC izakira Rayon Sports.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasogi-united-yatsinze-police-fc-ikandagiza-ikirenge-kimwe-ku-mukino-wa-nyuma

  • Uko yahuje Bruce Melodie na Eddy Kenzo, imiko… – #rwanda #RwOT

    Ni umugabo uvuga ko yahibibikaniye umuziki, kandi ibikorwa bye birigaragaza bityo ko ukeneye kumushimira, akwiye kubikora mu gihe akiriho.

    Ni we uri inyuma y'indirimbo nyinshi abahanzi nyarwanda bagiye bahuriramo na bagenzi babo mu mahanga, kandi avuga ko yakoraga ibi byose ku bw'ineza n'urukundo afitiye umuziki.

    Ibi ni byo byashingiweho mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 14 Mata 2024, ahabwa igihembo nk'umujyanama wahize abandi mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba 'Best Manager', yahigitse abarimo Babu Tale uri mu bakomeye muri Tanzania.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, yavuze ko iki gikombe ari igisobanuro cy'uko 'nkunda umuziki' kandi 'byarigaragaje.

    Ni igikombe avuga ko yatuye abantu bose cyane cyane abakunda umuziki w'u Rwanda n'abatawukunda. Cyabaye igikombe cya kabiri yegukanye Mpuzamahanga, nyuma y'icyo yahereye muri Uganda nka 'Best Promoter' mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

    Muyoboke yavuze ko imyaka 18 ishize ari mu muziki ayifiteho urwibitso rwiza n’urubi, kuko atangira gufasha abahanzi, ikoranabuhanga ryari ritaratera imbere, bityo abantu bakwiye kumushimira ibyo yakoze.

    Ati “Indirimbo yarakorwaga muri studio, nayibona nkafata Telefoni nkahamagara Ally Soundy, Reandre n’abandi, nkavuga nti irakugeraho gute?”

    Uyu mugabo yumvikanishije ko gushyigikirana mu muziki w’ibindi bihugu ari byo bituma umuziki w’abo utera imbere bitandukanye n’uko bimeze mu Rwanda.

    Yavuze ko nta muntu ‘ugura igikombe cyangwa se igihembo’ ahubwo abantu bagushimira bitewe n’ibyo wakoze.

    Yahuje Eddy Kenzo na Bruce Melodie, umuhanzi umugarukaho muri iki gihe

    Muri iki kiganiro, Muyoboke yavuze ko ariwe wagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo Eddy Kenzo yahuriyemo na Bruce Melodie, kuko uyu muhanzi yamwiyambaje amusaba ko yamuhuza na Eddy Kenzo, ariko ko abantu batigeze babimenya.

    Ati “Eddy Kenzo ajya gukorana na Melodie nari mpagararanye na Melodie arambwira ati ariko buriya Kenzo twazakorana gute? Mfata telefone duhagararanye aho Madebeats yakoraga, mpamagaraga Eddy Kenzo ndamubwira nti Melodie arashaka gukorana nawe, arambwira ati ‘uwo muhungu ndamukunda, aririmba neza ndamufana’.”

    Yakomeje avuga ko akimara kuvugana na Eddy Kenzo yahise aha nimero ye Bruce Melodie, kuva ubwo baravugana kugeza ubwo bashyize mu bikorwa ikorwa ry’indirimbo. Ati “Ni aho iriya Collabo yavuye.”

    Ibi byatumye Eddy Kenzo aza mu Rwanda mu bihe bitandukanye guhura na Bruce Melodie bategura umushinga w'iyi ndirimbo bise ‘Nyoola’, ndetse banahuje imbaraga mu kuyimenyekanisha mu bitangazamakuru bitandukanye.

    Muyoboke avuga ko indirimbo nyinshi abahanzi bo mu Rwanda bahuriyemo na bagenzi babo yazigizemo uruhare kuva ku ndirimbo za Rafiki. 

    Muyoboke yavuze ko nubwo yagize uruhare mu guhuza Bruce Melodie na Eddy Kenzo ariko ‘ntabwo ari inshuti na Bruce Melodie’.


    Manager w’ibihe byose!

    Muyoboke yavuze ko abamwita iri zina babikuye ku mutima abashimira, ariko kandi hari ababivuga mu rwego rwo kumunnyega ‘ntabwo bikuraho ibikorwa twakoreye umuziki wacu’. Ati” Muzika yacu turayikunda, kuko twabikoraga batanahari, kandi n’ubu turacyayikunda (Muzika y’u Rwanda).”

    Yavuze ko aho guhora abantu bahanganye bakwiye guhuriza hamwe bagakora ibikorwa bifatika, kandi bagashyigikirana kuko ari byo bitumye muri iki gihe ibihugu byinshi umuziki w’abo warateye imbere.

    Imikoranire ye na Marina na Chris Hat

    Ku wa 16 Ugushyingo 2020, Muyoboke Alex abinyujije muri kompanyi ya Decent Entertainment yashinze, yatangaje ko yasinyishije umuhanzi Chris Hat.

    Mu muhango wabereye kuri Onomo Hotel, Chris Hat yagaragaje ibikorwa binyuranye birimo indirimbo nshya yarimo ategurira abafana be n'abakunzi b'umuziki.

    Ni umuhango witabiriwe cyane cyane n'abantu basanzwe bazwi mu ruganda rw'umuziki n'abandi bagiriye inama Chris Hat zo kwifashisha mu rugendo rwe.

    Mu bitabiriye harimo Masamba Intore, Tom Close, Humble Jizzo wo muri Urban Boys, Mushyoma Joseph uyobora East African Promoters itegura ibitaramo, Judo Kanobano, David Bayingana n'abandi.

    Muyoboke yavuze ko amasezerano yari afitanye n'uyu musore yageze ku musozo nyuma y'uko amukoreye indirimbo umunani, kandi yamufashije kuririmba mu bitaramo bikomeye birimo n'icyo Koffi Olomide yakoreye i Kigali.

    Avuze ibi mu gihe aherutse gutangira gufasha umuhanzikazi Marina gukomeza urugendo rwe rw'umuziki, ndetse banashyize hanze indirimbo yakoranye na

    Muyoboke yavuze ko nta byinshi yavuga ku mikoranire ye na Marina, ariko ni umuhanzi w'umuhanga wo gufasha.


    Muyoboke Alex yatangaje ko ariwe wahuje Bruce Melodie na Eddy Kenzo bakorana indirimbo 'Nyola'


    Muyoboke yavuze ko iki gikombe yegukanye ari igisobanuro cy'uko 'nkunda umuziki'


    Muyoboke yavuze ko yatandukanye na Chris Hat nyuma y'uko amukoreye indirimbo umunani


    Muyoboke yavuze ko muri iki gihe ari gukorana na Marina nubwo nta byinshi yabivugaho 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUYOBOKE ALEX

    “> 

    KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NYOOLA' YA BRUCE MELODIE NA EDDY KENZO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141977/uko-yahuje-bruce-melodie-na-eddy-kenzo-imikoranire-na-chris-hat-na-marina-muyoboke-yasubij-141977.html

  • Perezida Kagame yaburiye uzashoza intambara ku Rwanda (Video) – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, ubwo yinjizaga mu ngabo z'u Rwanda (RDF) abasirikare bo ku rwego rwa ofisiye 624.

    Aba basirikare bashya bahawe ipeti rya 'Sous Lieutenant' nyuma yo gusoza amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

    Perezida Kagame yabwiye abasirikare bashya kwanga uwasuzugura cyangwa ngo abagaraguze agati, avuga ko uzibeshya akabikora akwiriye guhabwa isomo ku buryo azicuza impamvu yabikoze.

    Kurikira ijambo rya Perezida Kagame ubwo yinjigaza abasirikare bashya muri RDF


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaburiye-uzashoza-intambara-ku-rwanda-video

  • U Rwanda ku isonga ku isi mu kohereza Coltan nyinshi mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Ecofin Agency yatangaje ko mu 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga Coltan zipima toni 2,070, birushyira ku mwanya wa mbere ku isi mu kohereza nyinshi, mu gihe RDC ya kabiri yohereje toni 1,919.

    Uretse umwaka ushize, u Rwanda rwaje kuri uwo mwanya wa mbere no mu 2014, 2015, 2017 na 2019, rukaba rwaragendaga rusimburana kuri uwo mwanya na RDC. Umwaka ushize nibwo bwa mbere u Rwanda rwesheje umuhigo wo kohereza Coltan irenze toni 2,000.

    Muri rusange mu 2023 agaciro k'amabuye y'agaciro u Rwanda rwohereje mu mahanga kageze kuri miliyari 1.1$ kavuye kuri miliyoni 772$ mu 2022, bivuze ko kiyongereye ku kigero cya 43%.

    Coltan gusa yinjirije u Rwanda asaga miliyari 31,434 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2023, avuye mu biro 475,785 rwohereje mu mahanga kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2023.

    Mu gihembwe cya kabiri cya 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga coltan zipima ibiro 587,015 zirwinjiriza asaga miliyari 35,961 Frw.

    Ni mu gihe mu gihembwe cya gatatu cya 2023, Coltan u Rwanda rwohereje mu mahanga ingana n'ibiro 468,887, aho mu Ukwakira rwohereje ibiro 159,29 bifite agaciro ka miliyari 8,930 Frw, mu Ugushyingo rwohereza ibiro 128,887 bifite agaciro ka miliyari 6,935 Frw, mu gihe mu Ukuboza rwohere ibiro 180,393 bifite agaciro ka miliyari 8,572 Frw.

    Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) cyatangaje ko impamvu y'iryo zamuka ry'amabuye y'agaciro arimo Coltan yoherezwa mu mahanga bikomoka ku kuyongerera umusaruro, ubunyamwuga mu bucukuzi, kongera imbaraga mu bikoresho bigezweho, ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda y'ubucukuzi burambye kandi butanga umusaruro.

    Muri Werurwe umwaka ushize, mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n'abanyamakuru, yavuze ko abashinja u Rwanda kwiba amabuye y'agaciro ya RDC batazi ukuri kuko mu Rwanda ahari kandi meza kurusha aboneka aho handi.

    Ati 'Wari uzi ko dufite amabuye y'agaciro hano? Coltan bavuga turayifite hano kandi ni nziza kurusha iboneka muri Congo. Igera kuri 40% yewe na 60% mu bwiza mu gihe iyo muri Congo iri kuri 20%.'

    Imibare igaragaza ko akarere ka Afurika y'Iburasirazuba kihariye ibirenga 70% by'umusaruro wa Coltan ushyirwa ku masoko mpuzamanga.

    Mu minsi ishize mu Karere ka Bugesera huzuye uruganda ruzajya rutunganya Coltan rukaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 za Coltan mu kwezi, rukaba rwaruzuye rutwaye arenga miliyoni 20$.

    Mu 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga Coltan zipima toni 2,070 birushyira ku mwanya wa mbere ku isi mu kohereza nyinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ku-isonga-ku-isi-mu-kohereza-coltan-nyinshi-mu-mahanga-ruhigitse-rdc

  • Kamonyi-Runda/Kwibuka30: Inkotanyi mwarakoze, muri Igihango ku bo mwarokoye, muri Igihango ku Gihugu-Benedata/Ibuka #rwanda #RwOT

    Perezida w'Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(IBUKA) mu karere ka Kamonyi, Zakariya Benedata yabwiye Abanyerunda, inshuti zabo zaje kubafata mu mugongo mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ko iyo itaba FPR-Inkotanyi, iyo hataba Ingabo zari iza RPA, ntawe uba uri Kwibuka. Yibukije ko hari Igihango bafitanye n'Inkotanyi ndetse n'Igihugu.

    Zakariya Benedata, ahamya ko Abanyarwanda by'umwihariko Abarokotse Jenoside nta kudohoka ku'Kwibuka'. Ati 'Tugomba gukomeza kwibuka kugira ngo tutazima kuko ari yo nzira nyayo n'inkingi ikomeye y'Ubumwe bw'Abanyarwanda ndetse bidufasha gushyiraho inzitiro z'uko twakwitwara mu bihe biri imbere, bitandukanye n'abayihakana n'Abayipfobya aho baherereye hose'.

    Yakomeje yibutsa buri wese waje Kwibuka ko Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu mateka ya None, Ahashize ndetse n'Ahazaza, haba ku bariho uyu munsi ndetse n''Abazadukomokaho bose'.

    Avuga ko urugendo Abatutsi bakoze bicwa, bava ahatandukanye bajya kurohwa muri Nyabarongo n'ahandi bajugunywe, agaciro bakwiye uyu munsi ari umwanya wo ku bibuka ndetse no kujya gushyira indabo aho biciwe, aho bajugunywe.

    Abato n'Abakuru bitabiriye ari benshi Kwibuka i Runda.

    Agira kandi ati' Amahitamo twagize yari ayo kwicwa neza, Imana n'Inkotanyi baba mu ruhande rw'abahigwaga bamwe bararokoka. Ibi byose biduha inshingano ziyongera ku zaburi munsi z'abo tugomba kuba bo no kuba abahamya b'ibyatubayeho ndetse no kuzirikana isano dufitanye n'Igihugu cyacu. Uyu munsi duhagaze duhamya ibyatubayeho kandi tuzakomeza kubihamya'.

    Zakariya Benedata, ashimira ibyakozwe ndetse n'ibikomeje gukorwa na Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, haba ibikorerwa Impfubyi, Intwaza, Abapfakazi, Abasigiwe ibikomere n'ubumuga ndetse n'abakomeje guhura n'ibibazo by'ihungabana. Asaba ko hakwiye gushakwa impamvu nyamukuru ikomeje kuzamura ibibazo by'ihungabana ndetse hagashyirwaho ho ingamba z'igihe kirekire zo gukumira no gushaka ibisubizo ku bibazo bitera ihungabana.

    Ashimira Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi uko bakomeje kuba hafi Abarokotse Jenoside batishoboye cyane cyane ku bijyanye n'Amacumbi ataraboneka kuri bamwe ndetse n'ashaje. Ashimira by'umwihariko inzego z'Umutekano uruhare zigira umunsi ku wundi, haba ku mutekano w'Abarokotse ndetse no gukurikirana no kudaha icyuho uwagaragarwaho n'ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ibindi bikorwa nkana byo kwangiza no kwibasira mu buryo bumwe cyangwa ubundi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Benedata, ashimira Ubuyobozi bw'Umurenge wa Runda, Abaturage ndetse n'Abafatanyabikorwa uburyo bateguye Igikorwa cyo Kwibuka. Abibutsa ko gutegura neza Umunsi wo Kwibuka kandi abantu bakitabira, bihesha agaciro imbaga y'Abatutsi bishwe muri Runda kandi bigatanga icyizere ko n'ibibazo bindi byagaragara bafatanyiriza hamwe mu kubishakira umuti.

    Avuga kandi ati' Turiho ku bw'iki Gihugu nk'inkingi remezo yo kubaho, gukomera, Kwibuka Twiyubaka. Twiteguye gutanga imbabazi ku wo ariwe wese ushobora guhamanya n'umutima we akazikura ku mutima nta gahato kuko icyabonye ikibi no gutanga imbabazi ntabwo byatunanira'.

    Ashimangira ko Kwibuka ari na kimwe mu binyetso byo guhinyuza Abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kuyihakana umunsi ku wundi. Ashimira buri wese wagize icyo akora mu bushobozi bwose yari afite kugira ngo hagire Umututsi urokoka. Ahamya ko abarokotse ari abagabo bo guhamya iyo neza y'abagize Ubumuntu. Yagize kandi ati' Ni mutwaze kandi mudadire dukomeze Kwibuka Twiyubaka'.

    Amwe mu mafoto yaranze Kwibuka. Habanje urugendo, aho bagiye gushyira indabo muri Nyabarongo ahajugunywe Abatutsi benshi muri Jenoside;

    Bageze ahabera igikorwa cyo Kwibuka, bafashe umunota wo kwibuka.

    Hacanywe urumuri rw'icyizere.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/04/16/kamonyi-runda-kwibuka30-inkotanyi-mwarakoze-muri-igihango-ku-bo-mwarokoye-muri-igihango-ku-gihugu-benedata-ibuka/