Blog

  • Mu myaka itanu habonetse imibiri isanga ibihumbi 125 y'abishwe muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ahishakiye yagaragaje ko hakiboneka imibiri hirya no hino mu gihugu y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y'imyaka 30 ihagaritswe ariko haracyari itaraboneka.

    Ati 'Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa, hari imibiri yagaragaraga Leta yashyizemo imbaraga irashyingurwa ariko hari itarabonetse. Kuva icyo gihe yaba mu bihe byo kwibuka no mu bihe bisanzwe abantu bakomeje kugenda basaba abaturanyi babo gutanga amakuru y'ahari ababo ariko bigenda biguru ntege.'

    'Kugeza uyu munsi hari imibiri myinshi itaraboneka, hari abantu benshi bakivuga ko batarabona imibiri y'abacu ngo tuyishyingure. Ni ikintu gikomeye kuko nko mu myaka itanu gusa ishize hamaze kuboneka imibiri y'abantu barenga ibihumbi 125.'

    Yagaragaje ko ahazwi nka Gahoromani hakuwe imibiri y'abantu bagera mu bihumbi 90 n'ahandi mu tundi turere hagiye haboneka imibiri myinshi yari itarashyingurwa mu cyubahiro.

    Ati 'Ibyo bigaragaza uburemere bw'ikibazo gihari ariko icyo dushima ni uko nubwo twatangiriye kure hari intambwe igenda iterwa. Imbaraga zashyizwe mu kwigisha abaturage ntabwo zapfuye ubusa kuko n'iyo yagiye iboneka hari amakuru yabaga yatanzwe n'abaturage cyangwa indi ikaboneka ahagiye gukorwa ibikorwaremezo.'

    Yagaragaje ko abaturage bazakomeza kwigishwa no gusabwa gutanga amakuru ku bayafite mu rwego rwo kugaragaza ahakiri imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi batarashyingurwa mu cyubahiro.

    Yagaragaje ko urwo rugamba rukwiye gukomeza ariko kandi amadini n'amatorero akarujyamo mu mikorere yayo ya buri munsi mu kwibukiranya ku bakirisitu babo impamvu zo kuba bagaragaza amakuru nk'ayo nk'abakirisitu.

    Ahishakiye yavuze ko mu mibiri yagiye iboneka hatanzwe amakuru n'urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bityo ko rukwiye gukomeza kwigishwa no kwegerwa.

    Umuyobozi Ushinzwe gukumira ibyaha mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Ntirenganya Jean Claude yagaragaje ko hamaze guterwa intambwe mu myumvire bituma bashobora gutanga amakuru y'ahari imibiri.

    Ntirenganya yasabye ko abafite amakuru ku hashyizwe abantu bishwe muri Jenoside bayatanga kuko iyo bimenyekanye barakomeje kubihishira nabo bashobora gukurikiranwa n'inzego z'ubutabera.

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje ko kuba amakuru y'ahantu hari imibiri y'abazize Jenoside ahishwa bishimangira ko ari igikorwa abagikoze bashakaga.

    Umuturage wo mu Murenge wa Matyazo mu Karere ka Huye, ahahaherutse kubonwa imibiri irenga ibihumbi bibiri, yagaragaje ko benshi bagihishira amakuru banga ko bakurikiranwa.

    Yagaragaje ko benshi nubwo bavuga ko bireze ariko batabikoze mu buryo bwuzuye kuko usanga badatanga amakuru ajyanye n'ahashyizwe imibiri y'abo bishe muri Jenoside.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal yagaragaje ko mu myaka itanu ishize habonetse imibiri irenga ibihumbi 125


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-myaka-itanu-habonetse-imibiri-isanga-ibihumbi-125-y-abishwe-muri-jenoside

  • Polisi yafashe imyenda ya caguwa yinjijwe mu buryo bwa magendu – #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Nyabihu hafatiwe imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ipakiye amabalo 52 y'imyenda ya caguwa ya magendu, hafatwa n'umugabo w'imyaka 47 ari na we nyir'iyo modoka.

    Mu Karere ka Gicumbi hafatiwe umugore w'imyaka 40, wari utwaye amabalo 8 y'imyenda ya caguwa mu modoka itwara abagenzi rusange yerekezaga mu Mujyi wa Kigali.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw'iriya magendu, byaturutse ku makuru yagiye atangwa n'abaturage.

    Yagize ati 'Mu ijoro ryo ku Cyumweru, nibwo Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ryahawe amakuru ko hari imodoka ipakiye amabalo y'imyenda ya caguwa ya magendu yavaga mu Karere ka Nyabihu yerekeza mu Mujyi wa Kigali, mu kuyihagarika nibwo abantu babiri bari bayirimo bakibona abapolisi bahise bayivamo bariruka baracika.'

    Yakomeje agira ati 'Abapolisi begereye iyo modoka basanga ipakiye amabalo menshi y'imyenda ya magendu, irimo n'ibyangombwa bya nyirayo, niko guhita batangira kumushakisha ku bufatanye n'abaturage, aza gufatirwa mu murenge wa Kanzenze wo mu Karere ka Rubavu ari naho asanzwe atuye.'

    Akimara gufatwa yiyemereye ko iyo modoka ari iye, cyakora ahakana ko atari we wari uyirimo, ahubwo ko ari mugenzi we yari yayitije atagaragarije imyirondoro.

    Ni mu gihe kuri uwo munsi, mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Manyagiro, akagari ka Kabuga, mu modoka yari itwaye abagenzi mu buryo bwa rusange yerekezaga mu Mujyi wa Kigali, hafatiwemo umugore wari ufite amabaro 8 y'imyenda ya caguwa ya magendu, nk'uko bitangazwa n'umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza.

    SP Karekezi yashimiye abaturage muri rusange badahwema kugaragaza imikoranire myiza mu kurwanya ibyaha no kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe kuko biri mu bituma hakumirwa ibyaha n'abacyekwaho guhungabanya umutekano bagafatwa bagakurikiranwa.

    Yibukije abakomeje kwijandika mu bucuruzi bwa magendu kimwe n'ibindi byaha ko bakwiye kubicikaho bagakora ibyemewe n'amategeko kuko bazakomeza gufatwa bagahanwa.

    Abafashwe bashyikirijwe urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo iperereza rikomeze, ibyo bafatanywe bishyikirizwa Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro (RRA) mu gihe hagishakishwa abacyekwaho gufatanya na bo.

    Itegeko ry'umuryango w'ibihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

    Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n'ibihumbi bitanu by'amadorali y'Amerika (US$5000).

    Ingingo ya 87 y'Itegeko rigena uburyo bw'isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n'ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itanu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yafashe-imyenda-ya-caguwa-yinjijwe-mu-buryo-bwa-magendu

  • Amerika yavuze ko ubufasha bwo guhanura ibisasu bya Iran yahaye Israel itabuha Ukraine – #rwanda #RwOT

    Iki gitero cyabaye mu ijoro ry'itariki ya 13 ishyira iya 14 Mata 2024, Amerika, u Bwongereza n'u Bufaransa byafashije Israel guhangana na Iran yavugaga ko iri kwihorera ku gitero Israel yagabye kuri ambasade yayo muri Syria kigahitana abantu barindwi mu ntangiriro za Mata 2024.

    Umuvugizi wa White House mu by'umutekano, John Kirby ubwo yari abajijwe n'abanyamakuru niba ubufasha bwo guhanura ibitero by'umwanzi Amerika yahaye Israel bushoboka no ku bitero by'u Burusiya kuri Ukraine, yavuze ko ibyo bidashoboka kuko izo ari ingamba ebyiri zitandakanye.

    Yagize ati 'Nari niteze iki kibazo. Aya ni amakimbirane atandukanye, ni ibirere bibiri bitandukane ndetse n'imiterere y'icyo bapfa iratandukanye. Gusa Perezida Biden yabivuze neza intambara igitangira ko Amerika itazigera yivanga muri ariya makimbirane mu buryo bwo kurwana.'

    Iki gisubizo Amerika yatanze gisa kandi n'icyatanzwe na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Bwongereza, David Cameron na we wavuze ko kuba NATO yakwivanga mu ntambara y'u Burusiya na Ukraine ishaka guhangana n'u Burusiya byaba ari akaga gakomeye, ahubwo ko Ukraine ikeneye system z'ubwirinzi bwo mu kirere.

    Ikinyamakuru RT cyanditse ko Uburengerazuba bw'Isi bwiteguye gukomeza gutanga ubundi bufasha bwose kuri Ukraine kugeza igihe cyose intambara izamara ariko ko kwinjira mu ntambara byeruye barwanira Ukraine byo bidashoboka.

    N'u Bufaransa bwari bwavuze ko kohereza ingabo muri Ukraine bishoboka bwaje nyuma kuvuga ko ubufasha bundi bushoboka buzahabwa Ukraine ariko ko izakomeza kurwanisha ingabo zayo gusa.

    John Kirby yavuze ko Amerika itajya mu byo guhanura ibisasu by’u Burusiya muri Ukraine


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yavuze-ko-ubufasha-bwo-guhanura-ibisasu-bya-iran-yahaye-israel-itabuha

  • Ngororero: Imibiri 300 y'abishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyahuriranye no kwibuka imbaga y'Abatutsi yiciwe urw'agashinyaguro muri Kiliziya Gatolika ya Nyange bigizwemo uruhare na Seromba Athanase wari Padiri mukuru kuri iyo kiliziya.

    Abakuze batuye ku musozi wa Nyange bavuga ko Jenoside yatangiye kugeragezwa mu 1959, yongera kugeragezwa no mu 1973.

    Kiliziya ya Nyange iherereye mu yahoze ari Komine Kivumvu, Superefegitura ya Birambo, Perefegitura ya Kibuye, yiciwemo Abatutsi barenga 2000.

    Tariki 15 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye muri iyi kiliziya batangiye kwicwa hakoreshejwe amasasu, Interahamwe zibona ibyo bidahagije zigira igitekerezo cyo kuyisenya Abatutsi bagapfiramo.

    Babanje gukoresha urutambi birananirana, bagerageza kuyitwika bakoresheje lisansi birananirana, bituma bajya kuzana imashini yakoraga umuhanda Gitarama-Kibuye ihirika inkuta zayo zigwa ku batutsi bari bayihungiyemo.

    Mu rwego rwo gusigasira ibimenyetso n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda yo guhuza inzibutso, ni muri urwo rwego imibiri yari mu rwibutso rwa Bukiro yimuriwe mu rwibutso rwa Nyange.

    Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi barenga 2800 biciwe mu Kiliziya ya Nyange no mu nkengero zayo no gushyingura mu cyubahiro imibiri yimuwe mu rwibutso rwa Bukiro no mu mirenge ya Nyange na Ndaro cyitabiriwe n'abayobozi barimo abagize Inteko ishinga amategeko na Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi barenga 7858.

    Imibiri 300 yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange

    Urwibutso rwa Nyange rushyinguyemo abarenga 7800


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-imibiri-300-y-abishwe-muri-jenoside-yashyinguwe-mu-cyubahiro

  • U Bufaransa: Mu mujyi wa Rouen hafunguwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye mu Mujyi wa Rouen mu Ntara ya Normandie kuwa 13 Mata 2024.

    Ni igikorwa cyahuje Abayanyarwanda batuye mu Bufaransa n'inshuti z'u Rwanda ndetse hanafungurwa ku mugaragaro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu mujyi.

    Amb. François Nkulikiyimfura yatangaje ko kuba muri uyu mujyi hafunguwe Urwibutso rwa Jenoside ari ikimenyetso cy'uko baha agaciro abarenga miliyoni bishwe mu minsi 100 bazira uko baremwe.

    Ati 'Umujyi wa Rouen binyuze muri uru Rwibutso rwafunguwe, uhaye agaciro igikorwa cyo kwibuka abarenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Umujyi wa Rouen uradufasha gusohoza inshingano buri muntu ku giti cye; ari yo gufashanya kwibuka.'

    'Byongeye kandi, Umujyi wa Rouen, binyuze muri uru Rwibutso, ni ahantu ho gutekereza ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye aha ndetse no mu karere. Uru rwibutso dufunguye ni ikimenyetso cy'ijwi ry'inzirakarengane tugomba kwibuka tukabaha icyubahiro bakwiye.'

    Yashimiye abarokotse jenoside ku butwari bagaragaje n'ubudaheranwa byabaranze mu myaka 30 ishize.

    Ati 'Imbaraga n'ubudaheranwa mwagaragaje kandi ni byo shingiro ry'ubwiyunge igihugu cyacu kimaze kugeraho. Nka Leta y'u Rwanda turabashimira kubw'impano ikomeye, isaba ibikomeye birimo kwemera kubana n'ababahemukiye, mugahitamo kwiyunga kugira ngo twubake igihugu cyacu.'

    Yashimangiye ko Urwibutso rwatashywe rushimangira ko abatuye uyu mujyi bashyize imbere ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Uru rwibutso ruragaragaza ko twese hamwe dushyize imbere ukuri, kwibuka no guharanira ubutabera. Ni ikimenyetso cy'uko uyu mujyi uzahora wibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, guharanira ko ibikorwa by'urugomo nka biriya byazongera.'

    Yagaragarije abitabiriye iki gikorwa ko bafite inshingano zo guhangana n'ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyira imbere ubworoherane n'ubwumvikane.

    Ati 'Tugomba kwihatira gukumira imvugo zihembera urwango, izihakana n'izipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abagoreka amateka tugomba kubabwiza ukuri uko byaba bikomeye kose.'

    Yahamije ko Kwibuka 'ni igihamya cy'uko tutazigera twibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, twasobanukiwe neza imizi ya Jenoside kandi ko ari umurage tuzaraga n'ibiraganano bizaza.'

    Yasabye abahanga, abashakashatsi, abanyamakuru n'abandi gukomeza gucukumbura no gufasha abantu gukomeza kumva amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Umusanzu wabo ni ingenzi cyane kubera bimwe mu bikorwa byo kuyobya uburari, abavuga ko habayeho Jenoside ebyiri, abahakana uruhare rwabo n'ibindi.'

    Yagaragaje ko kwibuka bisobanuye kwiyemeza ko ibyabaye bitazongera.

    Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amb Nkurikiyimfura ashyira indabo ku rwibutso rwari rumaze gufungurwa

    Amb Nkurikiyimfura yunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994

    Hari abayobozi bo mu Ntara ya Normandie n’abandi batandukanye

    Amb Nkurikiyimfura yatangaje ko uru rwibutso rukwiye gutuma uyu mujyi utangira inzira yo guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bufaransa-mu-mujyi-wa-rouen-hafunguwe-urwibutso-rwa-jenoside-yakorewe

  • Bugesera: Imibiri 120 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mata 2024 ku rwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera. Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyanabereyemo umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri yabonetse mu mirenge ya Nyamata na Ntarama.

    Iyi mibiri yiyongereye ku mibiri irenga 5000 isanzwe ishyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama.

    Habarugira Alexis warokokeye i Ntarama yavuze uburyo abaturanyi babo, Interahamwe n'abayobozi bari bariho icyo gihe aribo baje kwica abari bahungiye i Ntarama.

    Yashimiye Inkotanyi zahagobotse zigatabara Abatutsi bari bataricwa ndetse zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

    Visi Perezida wa Ibuka wa kabiri ku rwego rw'Igihugu, Kagoyire Christine yavuze ko bidakwiriye ko imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi izajya iboneka ari uko hakozwe ibikorwaremezo cyangwa hari abagiye kubaka, batangira gukubita amapiki mu butaka hakazamuka imibiri y'abantu, yasabye abafite amakuru ku hantu hari imibiri itarashyingurwa kuhagaragaza.

    Ati 'Abantu bazi neza aho abo bantu bacu bashyizwe, turabasaba rero twivuye inyuma ngo baherekane bataruhije Leta yabagiriye neza, Leta yacu y'ubumwe bw'Abanyarwanda ntabwo yagiriye neza abacitse ku icumu ahubwo yagiriye neza n'Abanyarwanda bose. Kubona uri mu gihugu cyawe udahigwa nta mpamvu yo kuyitura ikibi, biture ineza ugaragaza aho abacu bari.'

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko iyo ingengabitekerezo ya Jenoside itaranduwe aribyo bituma hari abo bikigora kwerekana aho iyo mibiri iri.

    Yavuze ko heshi mu ho amadini n'amatorero yagiye ahera mu Rwanda bagiye bamara Abatutsi nyamara barasenganaga.

    Ati 'Iyo ngengabitekerezo y'urwango yashinze imizi mu bantu, isimbura umutima, igasimbura ubwenge, igasimbura ukwemera igasimbura byose. Iyo ngengabitekerezo rero bisaba kuyisobanurirwa uko yatangiye kuko irondabwoko ryatumye Abatutsi bicwa, rifite uko ryatangiye ntabwo ryaje gutyo, ryarigishijwe.'

    Minisitiri Bizimana yasabye ababyeyi kurerera abana babo mu rukundo, n'ubupfura kuko aribyo bizatuma abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ntaho bamenera. Yasabye kandi urubyiruko kujya rutinyuka rugasubiza abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

    Akarere ka Bugesera kabarizwamo inzibutso enye harimo urwa Ruhuha, urwa Gashora, urwa Nyamata ndetse n'urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Ntarama. Izi nzibutso zose hamwe zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 64 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside.

    Inzibutso zo mu Karere ka Bugesera zose hamwe zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 64 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Abayobozi banyuranye barimo Minisitiri Dr Bizimana na Guverineri Rubingisa bitabiriye iki gikorwa

    Minisitiri Dr Bizimana yasabye ababyeyi kwigisha abana babo urukundo, avuga ko mu gihe babigishize neza abafite ingengabitekerezo bazabura aho bamenera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-imibiri-120-y-abishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-yashyinguwe-mu

  • Abakinnyi 11 ba FC Barcelona babanje mu kibuga:

    Ter Stegen

    Koundé

    Araujo

    Cubarsi

    Cancelo

    De Jong

    Gündogan

    Pedri

    Lamine Yamal 

    Lewandowski

    Raphinha

    Abakinnyi 11 ba Paris Saint-Germain babanje mu kibuga:

    Donnarumma

    Hakimi

    Marquinhos

    Lucas Hernández

    Nuno Mendes

    Fabián

    Vitinha

    Zaire-Emery

    Barcola

    Dembélé

    Mbappé

    Mu mukino ubanza wari wabereye kuri Parc de Princes,byari byarangiye ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne isanzwe ifite ibikombe bya Champions League 5 itsinze Paris Saint-Germain idafite na 1 ibitego 3-2. 

    Ni ibitego byari byatsinzwe na Raphinha ku munota wa 37 na 62 ndetse na Christensen kuwa 77 mu gihe Paris Saint-Germain yo yari imbere y’abafana bayo yari yatsindiwe na Ousmane Dembele ku munota wa 48 na Vitinha kuwa 51.

    Ubwo bivuze ko Kylian Mbappé utarahiriwe n’umukino ubanza asabwa kuza gufasha iyi kipe ye ya PSG itazi uko igikombe cya Champions League gisa, isabwa gutsinda nibura ibitego 2-0 cyangwa 2-1 ubundi bakajya muri penariti.

    Imibare yerekana ko aya makipe yombi amaze guhura imikino 9 muri Champions League,FC Barcelona ikaba yaratsinzwemo 2 gusa ,itsinda 4 banganya 3. Umukino Paris Saint-Germain iheruka gutsindira FC Barcelona iwayo byari mu kwezi kwa 02 kwa 2021 ibitego 4-1.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141990/live-fc-barcelona-yakiriye-paris-saint-germain-mu-mukino-ushobora-kugorana-141990.html

  • Nubwo APR FC ishobora gutwara igikombe idatsinzwe muri shampiyona, Thierry Froger we yagaragaje imbamutima ze ku bushobozi bw’abakinnyi bayo ku ruhando rw’Africa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Thierry Froger utoza APR FC, yatangaje ko abakinnyi bose afite nta bushobozi bafite bwo kuba bagira icyo bafasha APR FC ku ruhando Nyafurika.

    Ubu APR FC mu mikino 26 ya Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda ntabwo iratsindwa umukino n'umwe.

    Nyuma yo kunganya na AS Kigali, Thierry Froger yagize ati 'mu byukuri ngendeye ku byo twakinnye uyu munsi, kuvuga ko abakinnyi bagira icyo badufasha muri Africa, ntacyo kuko ntabusobozi, tujye tubwuzanya ukuri muri Africa bisaba urundi rwego ntabwo bababarira.'

    Source : https://yegob.rw/nubwo-apr-fc-ishobora-gutwara-igikombe-idatsinzwe-muri-shampiyona-thierry-froger-we-yagaragaje-imbamutima-ze-ku-bushobozi-bwabakinnyi-bayo-ku-ruhando-rwafrica/

  • Amakipe yo mu bihugu 11 niyo azarikina gusa! CAF yakuyeho irushanwa rya Comfederation Cup irisimbuza irindi rirenze na CAF Champions League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Africa 'CAF' ryakuyeho irushanwa rya Comfederation Cup ihita ishyiraho irindi rikomeye kurusha na CAF Champions League ariryo African Football league.

    Aya niyo makipe azakina African Football League nta gihindutse, ni ayo mu bihugu 11 by'Africa hararimo u Rwanda.

    • Morocco: RS Berkane and Wydad

    • Egypt: Al Ahly and Zamalek

    • Tunisia: ES Tunis

    • South Africa: Mamelodi Sundowns and Kaizer Chiefs

    • Angola: Petro Atlético

    • Tanzania: Simba SC and Young Africans

    • Algeria: CR Belouizdad and USM Alger

    • DR Congo: TP Mazembe

    • Cote d'Ivoire: ASEC Mimosas

    • Sudan: Al Hilal and Al Merriekh

    • Guinea: Horoya AC

    Bivuze ko amakipe yo mu Rwanda azajya asokera igihugu nka APR FC, Rayon Sports ndetse n'andi azajya akina CAF Champions League uko ari abiri.

    Source : https://yegob.rw/amakipe-yo-mu-bihugu-11-niyo-azarikina-gusa-caf-yakuyeho-irushanwa-rya-comfederation-cup-irisimbuza-irindi-rirenze-na-caf-champions-league/

  • KNC wahize gushyira iherezo ku nzozi za Police FC, imvugo yabaye ingiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Muderi Akbar cyafashije Gasogi United gutsinda Police FC, mu mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro.

    Mbere yuko uyu mukino utangira, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yari yahize gushyira iherezo ku nzozi za Police FC.

    Mu kiganiro kuri Radio /TV 1, KNC yagize ati 'Uyu munsi baravuga [Police FC] ngo umwaka wacu w'imikino uzashyirwaho iherezo dutwaye Igikombe cy'Amahoro. Ndashaka ko bivaho burundu ikemera ko yagize umwaka mubi w'imikino. Icyerekezo cy'uyu munsi kiraza kwerekana ko nta mpamvu yo kwirirwa umuntu yirushya atwika ubwonko bwe.'

    'Ntabwo wasiba nk'ikipe nkuru, ariko wagenda ukaba utegura iby'umwaka utaha. Mu ngengo y'imari wasanga bibaza ko bategura kuzasohoka umwaka utaha, ntabwo bizakunda. Urwo rungabangabo ndarubakuramo.'

    Birangiye Gasogi United igiye kubigeraho kuko yabonye insinzi, Umukino wo kwishyura wa Gasogi United vs Police FC ukazaba tariki 24 Mata 2024, izakomeza ikazagera ku mukino wa nyuma ikisobanura hagati ya Rayon Sports na Bugesera FC.

    Mu wundi mukino, Rayon Sports izacakirana na Bugesera ku wa Gatatu, kuri Kigali Pelé Stadium.

    Source : https://yegob.rw/knc-wahize-gushyira-iherezo-ku-nzozi-za-police-fc-imvugo-yabaye-ingiro/