Blog

  • Ibikomeje kubera muri ruhago Nyarwanda ni akasamutwe! Uwari umufana ukomeye wa Gasogi United yaguzwe muri Police FC – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufana ukomeye wa Gasogi United, witwa Gatete yamaze kwerekeza mu ikipe ya Police FC.

    Uyu mufana wari usanzwe agaragara ari inyuma ya Gasogi United y'umukire Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, yaje ku kibuga yambaye imyambaro y'ikipe ya Police FC yakinnye na Gasogi United mu gikombe cy'Amahoro.

    PEACE CUP | 1'

    POLICE FC vs GASOGI UNITED

    Hahahaha… Umufana wa @gasogi_united Gatete yamaze tayari kwerekeza mu ikipe ya @Policefc_Rwanda

    Ngo niwe mufana uhenze ubayeho inaha 😂😂😂

    Ruhago y'i Nyarugenge iba iryoshye cyane hanze y'ikibuga kabisa!

    Ngo yambaye… pic.twitter.com/9nOqz79tmg

    — IMFURAYACU Jean Luc (@imfuraluc01) April 16, 2024

    Source : https://yegob.rw/ibikomeje-kubera-muri-ruhago-nyarwanda-ni-akasamutwe-uwari-umufana-ukomeye-wa-gasogi-united-yaguzwe-muri-police-fc-videwo/

  • Kigali hagiye kuzura ikindi kibuga cy’umupira kijyanye n’igihe tugezemo – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikibuga cy'umupira w'amaguru cya Maison des Jeunes, Kimisagara cyamaze gutunganywa aho cyashyizwemo ubwatsi bugezweho.

    Umujyi wa Kigali watangaje ko byakozwe mu rwego rwo gufasha abahakorera siporo no kuzamura impano z'abakiri bato.

    Source : https://yegob.rw/kigali-hagiye-kuzura-ikindi-kibuga-cyumupira-kijyanye-nigihe-tugezemo-amafoto/

  • Abagenzacyaha ntibari bazi amakuru bashaka: Dr Charles yagaragaje imbogamizi ICTR yahuye na zo – #rwanda #RwOT

    Mu myaka 20 ICTR yamaze, yakurikiranye dosiye 93 zirimo iz'abantu 62 bafunzwe. 14 bagizwe abere, 10 bohererezwa ubutabera bw'u Rwanda. Urubanza rw'umwe rwatwaraga byibuze miliyoni 20 z'amadolari ya Amerika.

    Mu kiganiro The Long Form na Sanny Ntayombya, Dr Charles wabaye Umushinjacyaha wa ICTR yagize ati 'Abagenzacyaha nta bunararibonye bari bafite ku kugenza ibyaha mpuzamahanga. Bivuze ko batari bazi icyo gushaka, ibyo twebwe nk'abashinjacyaha twari dukeneye kugira ngo tubishingireho.'

    Uyu Mwongereza yasobanuye ko umugenzacyaha ku byaha bya jenoside aba akwiye kubaza bimwe mu bibazo by'ingenzi nka 'Wamenye ute ko yari Perefe? Ko uvuga ko wamubonye muri Pajero y'ubururu; wabwi n'iki ko ari ubururu? Wabwiwe n'iki ko ari Pajero?'

    Yavuze kandi ko mu iperereza, umugenzacyaha yagombaga kumenya ubwoko uwo yari akeneye amakuru yabarizwagamo, bitewe n'uko jenoside yakorewe Abatutsi yari ishingiye ku bwoko.

    Dr Charles yatanze urugero rw'umwe mu bagenzacyaha bakoranye wagiye kuganiriza umutangabuhamya, yibwiraga ko ari Umututsi ariko nyuma aza kumenya ko ari Umuhutu. Ngo yaje kumusaba imbabazi.

    Mu bindi byagoye abagenzacyaha ba ICTR, nk'uko yabisobanuye, harimo gukora iperereza ku byaha by'umwihariko byakorewe abagore, birimo kubasambanya ku gahato, kubashyira amacumu mu myanya y'ibanga no kubabaga, bakabakuramo insoro.

    Ati 'Byumvikana bite mu ntekerezo kuba abagore b'Abatutsi basambanywa n'itsinda ry'abasirikare 10, nyuma bagashyira icumu myanya y'ibanga? Byumvikana bite kuba umugore utwite yicwa, akabagwa inda kugira ngo barebe uko urusoro rw'Umututsi? Igitekerezo cyari ugutsemba Abatutsi.'

    ICRT yatangiranye n'abakozi bagera kuri 300, ariko abacamanza bari bake cyane. Dr Charles yasobanuye ko uru rukiko rwatangiye rudafite abashinjacyaha, kandi ko byatumye rumara umwaka wose rutaburanisha abakekwaga.

    Ati 'Leta y'u Busuwisi yohereje Alfred Musema muri uru rukiko. Twari dufite abakozi bake, nta bashinjacyaha twari dufite bo gushinja Musema. Navuye i Londres nta bunararibonye bwinshi nari mfite kandi nari umunyamategeko wunganira. Naje mu 1998 ubwo ICTR yanengwaga gukora gake. Urubanza rwa mbere rwatangiye mu 1997, kugeza mu 1998 nta rundi rubanza rwabaye.'

    Yavuze ko mu gihe ICTR yatangiraga gukora, itari ifite inyubako zihariye, ahubwo ko yakodeshaga umwanya mu nyubako yakira inama mpuzamahanga i Arusha, rimwe icyumba cyari ibiro kigahindurwa icy'iburanisha.

    Si ibyumba by'iburanisha gusa byari ikibazo kuko n'abacamanza bari bake cyane, mu gihe Abanyarwanda bo gukurikirana bari benshi. Dr Charles yasobanuye ko uru rukiko rwamaze imyaka ine rufite batandatu gusa.

    Ati 'Hari dosiye ebyiri zaburanishijwe mu cyumba cy'iburanisha kimwe. Ubwo nazanaga dosiye ya Musema, hari imanza eshatu zarimo; urwa Obed Ruzindana, Kayishema, Akayesu na Rutaganda. Icyo gihe hari ibyumba bibiri by'iburanisha. Ngira ngo twatangiranye n'abacamanza batandatu, ubwo nazanaga Bagilishema baba icyenda. Mu myaka ine ya mbere bari batandatu gusa.'

    Inteko Rusange ya Loni yafashe icyemezo cyo kongera abacamanza ba ICTR ariko bagakora igice cy'umunsi, bagera kuri 21, ariko na bwo hakomeza kuba ikibazo cy'uko ibyumba by'iburanisha byari bikiri bibiri.

    Ati 'Abayobozi ba politiki bari gufatira ibyemezo i New York ariko ibikorwaremezo i Arusha ntabwo biri kwiyongera bijyanye n'ibyemezo byafashwe.'

    Urubanza rwa Musema na Bagilishema rwagoye ubushinjacyaha

    Musema yabaye Umuyobozi Mukuru w'uruganda rw'icyayi rwa Gisovu muri Perefegitura ya Kibuye. Ubushinjacyaha bwamushinje gutwara mu modoka Interahamwe muri Mata, Gicurasi na Kamena 1994, zagiye kwica Abatutsi muri komini Gisovu na Gishyita. Na we hari abo yiyiciye.

    Tariki ya 27 Mutarama 2000, ICTR yamuhamije ibyaha bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cya burundu. Urugereko rw'ubujurire rwashingiye iki gihano tariki ya 16 Ugushyingo 2001.

    Dr Charles yasobanuye ko urubanza rwa Musema rwari rugoranye kuko yari afite abanyamategeko b'abahanga kandi bari bafite uburambe mu kazi kurusha abacamanza n'abashinjacyaha ba ICTR kuko bo bigeze no kuburanira mu rukiko rwashyiriweho Yugoslavia, ICTY.

    Ati 'Ntabwo bigeze bahakana niba jenoside yarabaye, ntibahakanye niba ibitero bigari byaragabwe, ntabwo bari bashishikajwe no guhakana ibyagaragaraga, bibandaga kuri 'Musema yari ahari? Hari icyo yakoze?' Twagerageje kwinjira mu rubanza kuva rutangira, kugeza rurangira mu mezi atandatu.'

    Kuri Bagilishema Ignace, nk'uko Dr Charles yabisobanuye, abagenzacyaha bagowe no gusobanukirwa imisozi yo muri komini Mabanza yayoboye muri Kibuye, kuko hari iyo bitiranyaga.

    Yagize ati 'Mu iperereza ryabaye mu minsi ya mbere, hari imisozi muri Karongi abagenzacyaha bacu bibeshyagaho. Yose ifite izina rimwe. Ushobora kubona imisozi ibiri cyangwa itatu ya Karongi, ibiri cyangwa itatu ya Muyira. Uruhande rw'uregwa rwamenyaga ko twibeshye, rugaceceka.'

    Dr Charles yasobanuye ko byageze aho Bagilishema asaba abacamanza kujyana n'abagenzacyaha ndetse n'abashinjacyaha ku misozi bavugaga ko yakoreweho ibyaha, basanga harabayemo kwibeshya.

    Bagilishema yafatiwe muri Afurika y'Epfo muri Gashyantare 1999. Urubanza rwe rwifashishije abatangabuhamya 18 bo ku ruhande na 15 b'uruhande rw'uregwa. Nyuma yo y'aho abacamanza batatu ba ICTR basuye aho ubushinjacyaha bwavuze ko yakoreye ibyaha, rwamugize umwere muri Kamena 2001.

    Dr Charles Adeogun-Phillips yabaye Umushinjacyaha w'Umuryango w'Abibumbye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagenzacyaha-ntibari-bazi-amakuru-bashaka-dr-charles-yagaragaje-imbogamizi

  • Police FC ishobora kwirukana abakinnyi babiri bigumuye #rwanda #RwOT

    Abagande babiri, Ndahhiro Derrick na Moses Sseruyidde bakinira Police FC bashobora gutandukana n’iyi kipe kubera gusubira iwabo nta ruhushya basabye.

    Aba bakinnyi bombi bivugwa ko batishimye muri Police FC bitewe n’uburyo bw’imikinishirize.

    Moses Sseruyidde wageze muri iyi kipe avuye muri Kitara FC yo muri Uganda, we ngo yaba yarabwiye bamwe mu nshuti ze ko atazagaruka kubera ko atagumya kurya amafaranga ya Police FC adakina.

    Ndahiro Derrick we akaba yarashwanye n’umutoza wa Police FC, Mashami Vincent kubera ko yamusimbuje ku mukino wa shampiyona w’umunsi wa 25 batsinzwemo na Gorilla FC 2-0.

    Muri uyu mukino wabaye tariki ya 30 Werurwe 2024, Ndahiro Derrick yasimbujwe mu gice cya mbere hajyamo Rutanga Eric, ni nyuma yo kugaragara asa n’uwavunitse ariko akaba atarabyishimiye kuko yumvaga atababara cyane ku buryo yasimbuzwa.

    Ubwo rero amakipe yajyaga mu karuhuko kubera ko u Rwanda rwari rwinjiye mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa byose by’imikino byari byahagaze.

    Aha ni bwo Ndahiro Derrick yahise ajya muri Uganda ngo agiye kwivuza ariko agenda nta ruhushya yasabye ubuyobozi bw’ikipe, igihe cyo gusubukura imyitozo kigera ataragaruka, yajyanye na Moses Sseruyidde bose bakaba bakiri muri Uganda.

    Police FC ikaba yarabandikiye ibasaba ubusobanuro uburyo bagiye batavuze ndetse kugeza ubu bakaba bataragaruka. Gusa andi makuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe yaba yafashe umwanzuro wo gutandukana n’aba bakinnyi.

    Ndahiro Derrick yagiye muri Uganda agiye kwivuza adasabye uruhushya

    Moses Sseruyidde na we ari Uganda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-ishobora-kwirukana-abakinnyi-babiri-bigumuye

  • Umunya-Sénégal yasezeye Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Chérif Bayo, Umunya-Sénégal wakiniraga Kiyovu Sports yamaze kwandikira iyi kipe ayimenyesha ko yaseshe amasezerano kubera ko imaze amezi 2 itamuhemba.

    Uyu mukinnyi wari wasinye imyaka 3 muri 2023, ejo hashize tariki ya 16 Mata 2024 yandkiye Kiyovu Sports inaha kopi FERWAFA iyimenyesha ko yamaze gusesa amasezerano.

    Ati “Nshingiye ku kuba mutarubahirije ingingo ya 11 mu masezerano y’imyaka itatu nari nasinye, aho maze amezi abiri ntahembwa kandi nkaba mbayeho nabi i Kigali, ayo masezerano ararangira kuva igihe iyi baruwa ibagereraho ndetse ikagera no kuri FERWAFA.”

    Chérif Bayo yasezeye Kiyovu Sports mu gihe habura imikino ine ngo umwaka w’imikino wa 2023/24 urangire. Bivuze ko atazakina umukino w’umunsi wa 27 na APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024.

    Bayo yamaze gusesa amasezerano yari afitanye na Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunya-senegal-yasezeye-kiyovu-sports

  • Haravugwa umweyo muri APR FC #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko ubwo umwaka w’imikino wa 2023-24 uzaba urangiye mu ikipe ya APR FC izarekura umubare munini w’abakinnyi bitewe n’umusaruro utari mwiza batanze.

    Nubwo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu imeze nk’iyamaze kwegukana igikombe cya shampiyona, ariko muri rusange ntabwo umwaka wa yo w’imikino wagenze neza kuko mu bikombe yahataniye bigera muri 5 isigaye kuri kimwe gusa.

    Iyi kipe yari yagarutse kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga, ku ikubitiro yatangiye itakaza igikombe cya ‘Super Cup’ itsinzwe na Rayon Sports 3-0, yasezerewe muri CAF Champions League itarenze umutaru, isezererwa muri Mapinduzi Cup ndetse inatsindwa na Police FC ku mukino wa nyuma wa Heroes Cup na Police FC.

    Amakuru avuga ko iyi kipe ubwo umwaka w’imikino uzaba urangiye izakora impinduka aho izahera ku mutoza Thierry Froger n’umwungiriza we Khouda Karim bazaba basoje amasezerano, nta mahirwe bafite yo kongererwa amasezerano.

    Imitoreze y’aba bagabo ntabwo ivigwaho rumwe, imikinishirize y’abakinnyi bafite nabyo bikaba biteza impaka aho hari n’abavuga ko bamwe mu bakinnyi urwego rwa bo rwamanutse.

    Uretse abatoza n’abakinnyi bazarekurwa ari benshi bahereye ku banyamahanga bamwe na bamwe. Uri ku mwanya wa mbere ni umunya-Cameroun wasinye muri Mutarama 2024 akaba yarabuze umwanya wo gukina, Sanda Soulei akaba agomba kwerekwa umuryango.

    Undi ni Umurundi Ndikumana Danny wayijemo mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2023-24 utangira. Uyu mukinnyi utarabonye umwanya wo gukina uhagije bivugwa ko APR FC izamutiza muri Marines FC akaba azajyana n’abandi bakinnyi b’abanyarwanda bagera muri 5.

    Undi mukinnyi ushobora gusohoka muri APR FC ni umurundi ukina mu kibuga hagati, Nshimirimana Ismail Pitchou, amakuru avuga ko yifuza kuba yatandukana na APR FC ko afite andi makipe hanze y’u Rwanda amwifuza.

    Biravugwa ko APR FC izarekura abakinnyi benshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haravugwa-umweyo-muri-apr-fc

  • Umutoza Mashami Vincent igitima kiradiha #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent ari mu bihe bitoshye aho asezerewe na Gasogi United mu gikombe cy’Amahoro yahita yirukanwa muri iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano mu gihugu.

    Uyu mutoza ni umwe mu batangiye shampiyona ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse anitwara neza mu gice kibanza cya shampiyona ariko mu mikino yo kwishyura biba bibi cyane aho yatsinzwe umusubirizo aho mu mikino 11 yatsinzwemo imikino 7 anganya 2 atsinda 2.

    Mashami yakabaye yarirukanywe ariko kuko yari akiri mu gikombe cy’Amahoro, ntaho ubuyobozi bwari guhera cyane ko n’amakuru avuga ko amasezerano ye avuga ko agomba gutwara 1 mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.

    Police Fc iri muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, amakuru avuga ko mbere y’uko iyi kipe ijya mu mwiherero witegura uyu mukino Gasogi United, ubuyobozi bwabwiye umutoza Mashami ko naramuka asezerewe na Gasogi United ko na we nashaka azahita asezera kuko bizagorana ko yatoza imikino ya shampiyona isigaye.

    Byatangiye kuba bibi kuri uyu mutoza watoje ikipe y’igihugu Amavubi aho umukino ubanza yaraye atsinzwe 1-0 na Gasogi United, akaba asabwa gutsinda umukino wo kwishyura akagera ku mukino wa nyuma ndetse akanagitwara.

    Masami Vincent yagizwe umutoza wa Police FC muri Nyakanga 2022, imikino ibanza ya shampiyona ya 2023-24 yayisoje ari ku mwanya wa 2 arushwa na APR FC amanota 2, ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 39, APR FC ya mbere irayirusha amanota 21.

    Masami Vincent yicariye ishyiga rishyushye muri Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Umutoza-Mashami-Vincent-igitima-kiradiha

  • Umunyemari Rujugiro Tribert yapfuye – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wapfuye ku myaka 82 y'amavuko, yamenyekanye cyane mu bucuruzi bw'itabi n'imitungo itimukanwa.

    Yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2010, ubwo yaruvugamo nyuma bimenyekana ko yahungiye muri Afurika y'Epfo, igihugu yari asanzwe akoreramo ubucuruzi. Ni nyuma y'uko bitahuwe ko yanyerezaga imisoro ndetse agakorana n'abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda, abatera inkunga.

    Rujugiro wavukiye mu Rwanda ahagana mu 1941 yabaye mu Burundi igihe kinini nk'impunzi, ari naho yatangiriye ubucuruzi bw'itabi.

    Umunyemari Rujugiro Tribert yapfuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyemari-rujugiro-tribert-yapfuye

  • AMAFOTO : Injira mu bihe by’ingenzi byaranze… – #rwanda #RwOT

    Police FC yakiriye Gasogi United mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri mu gikombe cy’Amahoro mu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu  wa Kabiri.

     Gasogi United yageze muri kimwe cya kabiri isezereye APR FC, naho Police FC ihagera itsinze Gorilla FC.

    Ku munota 10, abakinnyi ba Gasogi United bazamukanye umupira imbere y’izamu rya Police, nuko Muderi Akbar ahita atungura Police ayikubita igitego cya mbere Ari nacyo cyonyine cyatsinzwe muri uyu mukino.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141992/amafoto-injira-mu-bihe-byingenzi-byaranze-umukino-wa-police-fc-na-gasogi-united-141992.html

  • Kamonyi-Rugalika: Ibihembo by'Umurenge n'Akagari bya mbere muri Mituweli byatangiwe mu murenge wabaye uwanyuma #rwanda #RwOT

    Akarere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugalika, Akagari ka Sheri kuri uyu wa 16 Mata 2024 katangije ku mugaragaro Ubukangurambaga bw'umwaka wa Mituweli(ubwisungane mu kwivuza)2024-2025. Umwaka ushize wa 2023-2024 ibihembo bya mbere byegukanywe n'Umurenge wa Kayenzi mu gihe Akagari ka mbere ari aka Mukinga( bibaye imyaka 3 ntawe ugahiga) ko mu Murenge wa Nyamiyaga. Bahembwe Igikombe cy'Ubudashyikirwa n'icyemezo( Certificat) cy'Ubudashyikirwa. Ibanga ryo gutsinda babwiwe ko riri kwa'Mutwarasibo'.

    Gutangira ibihembo mu Murenge wabaye uwanyuma mu kwishyura Ubwisungane mu kwivuza-Mituweri, byasobanuwe ko ari mu rwego rwo gutera ishyari ryiza abatsinzwe ariko kandi no kubavungurira ku ibanga abandi bakoresheje kugira ngo bibatere umwete. Umurenge n'Akagari byatsinze ni iby'igice cy'icyaro mu gihe Rugalika ya nyuma ari umwe mu mirenge itatu igize umugi w'Akarere ka Kamonyi.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, ni we washyikirije Umukozi w'Umurenge wa Kayenzi ibihembo by'Ubudashyikirwa nk'Umurenge wahize indi muri Mituweli.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi watangije ubu bukangurambaga yabwiye Abanyarugalika babaye abanyuma ko igikombe kibanyuze imbere kikagenda bareba gikwiye kubabera isomo ryo gukorana imbaraga no gushyira hamwe bakiha intego yo kuva ku mwanya wa nyuma, ko kandi babishatse nta cyabananira.

    Yagarutse ku kamaro k'Ubwisungane mu kwivuza, abibutsa ko nubwo kuba uwa mbere ukabona amashimwe ari byiza, ariko ko bakwiye kumenya ko Ubwisungane mu kwivuza bufasha Kwivuza bitagoranye, ko uwarwara nta bwisungane byagorana cyane bigasaba ko abaturanyi n'inshuti biyegeranya bagashaka ubushobozi ku muntu wagakwiye kuba yarabyikemuriye bitagombye ko ajya kubera abandi Umuzigo.

    Dr Nahayo Sylvere, ashyikiriza SEDO w'Akagari ka Mukinga ko mu Murenge wa Nyamiyaga ibihembo by'Ubudashyikirwa. Kamaze imyaka itatu kaza ku isonga mu tugari 59 tugize Kamonyi.

    Ahereye ku ibanga ry'Akagari ka Mukinga kabaye aka mbere imyaka itatu yikurikiranya, yabwiye Abanyarugalika ko Ubuyobozi n'Abaturage byoroshye guhera kwa Mutwarasibo akegera ingo ze nkeya afite bakabiganira, bakabigira ibyabo cyane ko ari Ubuzima bwabo bityo igikorwa bakagikura mu nzira nta n'umwe usigaye bakesa Umuhigo ku buryo n'umwe usigaye babona atishoboye bamuzamura ubwabo bakamufasha bityo bakaba bamufashije gusigasira amagara ye.

    Anastase Dushiminana, SEDO w'Akagari ka Mukinga kamaze imyaka itatu kiharira umwanya wa mbere muri Mituweli, yavunguriye ku Banyarugalika ibanga ryo gutsinda. Ati'Icyambere twakoresheje ni uko Abaturage bacu baziko Mituweli ari Ishema ry'Umuryango. Ikindi, Mituweli twayubakiye ku Isibo. N'aha rero ni muyubakira mu Isibo Abayobozi bakabegera ndabizi ubutaha, wenda nti muzaba aba mbere ariko muzaba aba Kabiri nyuma ya Mukinga'.

    Umukozi w'Umurenge wa Kayenzi, Emmanuel Ruganintwari yabwiye Abanyarugalika ko kuba Abanyakayenzi barafashe umwanya wa mbere bahigitse Umurenge wa Nyamiyaga byabasabye kwicara baraganira bashyira imbaraga hamwe kandi bumva ko byose bishoboka bafatanije n'Abaturage.

    Avuga kandi ko igikorwa bagitangiye hakiri kare, batangirana ubushobozi bujyanye n'uko buri muturage abashije ariko biha intego y'igihe. Avuga kandi ko habaye ugushyira hamwe kugera kuri Mutwarasibo ndetse n'umuturage basangaga bakamuganiriza, bamwereka ko Mituweli ari ukwibungabungira ubuzima.

    Umukozi w'Akarere ka Kamonyi ufite Mituweli mu nshingano ze aganiriza Abanyarugalika uko bakwiye gukemura bwangu ibijyanye na Mituweli.

    Kabera Innocent, Umukozi w'Akarere ka Kamonyi ufite Mituweli mu nshingano ze yibukije Abanyarugalika ko ibanga ryambere mu gutangira ku gihe Mituweli riri no mu gutangira kwishyura hakiri kare, ko kandi utayafite yose rimwe yiha intego agashyiraho make make mu gihe yihaye. Yabashishikarije kandi kujya mu bimina kuko byagaragaye ko nabyo ari imwe mu nzira zifasha mu gukemura byihuse iki kibazo cya Mituweli. Yababwiye ko uwatangira ubu byageza mu kwezi kwa 7 yabisoje ndetse yemerewe kwivuriza kuri Mituweli nshyashya.

    Umwaka wa Mituweli ushize wa 2023-2024, Umurenge wa Rugalika niwo waherutse iyindi uko ari 12 igize Akarere ka Kamonyi. Utugari twawo uko ari 5, Nyarubuye niyo ibanziriza akanyuma mu tugari 59, ikurikirwa na  Kigese ya 57, Bihembe iya 55, Sheli iya 53, mu gihe Masaka ari iya 50 aho ari nako Kagari rukumbi gafite amanota ari muri 80%.

    SEDO wa Mukinga, Anastase acigatiye igikombe n'icyemezo by'ishimwe.
    Umukozi w'Umurenge wa Kayenzi amaze gushyikirizwa ibihembo.
    Abaturage.
    Nubwo babaye aba Nyuma, bacinye akadiho ariko bahigira kuza ku isonga muri Mituweli batangiye.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/04/16/kamonyi-rugalika-ibihembo-byumurenge-nakagari-bya-mbere-muri-mituweli-byatangiwe-mu-murenge-wabaye-uwanyuma/