Blog

  • Uko umukino uri kugenda umunota ku munota:

    71′ Haringingo utoza Bugesera FC akoze impinduka mu kibuga hajyamo Cyubahiro Idarusi asimbuye Tuyihimbaze Gilbert

    69′ Murera ikomeje gushaka igitego cyo kwishyura ,Youssef Rharb ahaye umupira Charles Bbale ari mu rubuga rw’amahina nawe awuhereza Muhire Kevin gusa atindaho gato cyane

    64′ Umunyezamu wa Bugesera FC,Niyongira Patience aryamye hasi nyuma yo kugongana na Nsabimana Aimable

    61′ Bugesera FC nayo ikoze impinduka mu kibuga havamo Stephen Bonney na Kaneza Augustin hajyamo Byiringiro Davide na  Muvunnyi Dan  

    58′ Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo Iraguha Hadji na Ganijuru Ishimwe Elie hajyamo Youssef Rharb na Mucyo Didier Junior

    55′ Uwitwa Charles Bbale akomeje kubabaza abana ba Rayon Sports bari muri sitade,ahawe umupira mwiza na Tuyisenge Arsene asigaranye n’umunyezamu gusa ariko aho kuwutereka mu izamu ahubwo awumwihera mu ntoki

    52′ Rayon Sports irase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira waruhinduwe na Serumogo Ally maze Charles Bbale ashyiraho umutwe gusa umunyezamu wa Bugesera FC aba ibamba awukuramo

    50’  Bugesera FC ubu niyo irimo irakina neza ihererekanya ugereranyije na Rayon Sports 

    46′ Igice cya kabiri gitangiye Rayon Sports ihererekanya umupira gusa iri kubikorera mu rubuga rwayo

    Igice cya mbere kirangiye Bugesera FC iyoboye n’igitego 1-0

    45+2′ Rayon Sports irase igitego kuri kufura yaritewe na Muhire Kevin maze Ngendagimana Eric ashyiraho umutwe umupira usanga Kanamugire Roger arekura ishoti gusa rinyura hepfo y’izamu gato cyane 

    Igice cya mbere cyongeweho iminota 3

    42′ Bugesera FC yari yongeye guteza ibibazo imbere y’izamu rya Rayon Sports ku mupira Tuyihimbaze Gilbert yarahinduye imbere y’izamu gusa Khadime Ndiaye aratabara 

    37′ Charles Bbale akomeje kurata uburyo bw’inshi imbere y’izamu,abonye  umupira waruvuye muri kufura ahagaze wenyine  bishoboka ko yatera mu izamu gusa awugarura imbere y’izamu wifatirwa na bamyugariro ba Bugesera FC 

    35′ Tuyisenge Arsene agerageje kurekura ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina gusa umunyezamu wa Bugesera FC arifata bitamugoye

    31’Nyuma yo gutsindwa ikipe ya Rayon Sports iri mu rugendo rwo gushaka igitego cyo kwishyura, Serumogo Ally azamuye umupira mu rubuga rw’amahina maze Muhire Kevin ashyiraho umutwe gusa unyura hejuru y’izamu 

    27′ Ikipe ya Bugesera FC itakinnye ibintu byinshi ifunguye amazamu ku gitego cya Ssentongo Farouk

    22′ Rutahizamu wa Rayon Sports, Charles Bbale arase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira Tuyisenge Arsene amuhinduriye maze aterekaho umutwe uhita ujya mu biganza by’umunyezamu 

    20′ Bugesera FC ibonye kufura nziza ku ikosa Mvuyekure Emmanuel akoreye Hoziyana Kennedy maze aba ari nawe uyiteta gusa umunyezamu wa Rayon Sports ayishyira muri koroneri 

    17′ Rayon Sports ikomeje gusatira ishaka igitego hakirikare, Muhire Kevin azamuye koroneri maze Eric Ngendagimana ashyira umutwe gusa umupira unyura hejuru y’izamu 

    14′ Rayon Sports ibonye kufura yariteretse ahantu heza itewe na Muhire Kevin umunyezamu wa Bugesera FC ayikuramo

    13′ Iraguha Hadji yarashatse gutungura umunyezamu wa Bugesera FC,Niyongira Patience arekura ishoti gusa arifata nta nkomyi

    10′ Abakinnyi ba Bugesera FC nabo batangiye kwinjira mu mukino nubwo kugera imbere y’izamu rya Rayon Sports biri kubagora

    7′ Bugesera FC yaribonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira Tuyihimbaze Gilbert yarabonye gusa umunyezamu wa Rayon Sports, Khadime Ndiaye arasohoka arawumutanga

    6′ Ishimwe Ganijuru Elie ahinduye umupira usanga Charles Bbale arekura ishoti gusa myugariro wa Bugesera FC arishyira muri koroneri itagize icyo ibyara

    4′ abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports nibo bari guhererekanya gusa bari kubikorera mu kibuga hagati 

    1′ Ikipe ya Rayon Sports itangiye isatira ndetse inabona koroneri gusa ntiyagira ikivamo

    Abakinnyi 11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga:

    Niyongira Patience

    Isingizwe Rodrigue 

    Stephen Bonney

    Ntakirutimana Theotime

    Singirankabo Djaroudi

    Kaneza Augustin

    Hoziyana Kennedy

    Ssentongo Farouk

    Iradukunda Djaroudi

    Tuyihimbaze Gilbert

    Dushimimana Olivier


    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga:

    Khadime Ndiaye

    Nsabimana Aimable

    Mvuyekure Emmanuel 

    Kanamugire Roger

    Ishimwe Ganijuru Elie 

    Muhire Kevin

    Serumogo Ali

    Ngendagimana Eric 

    Bbaale Charles

    Iraguha Hadji

    Tuyisenge Arsene 

    Ikipe ya Rayon Sports yageze hano nyuma yo gusezera Vision FC muri 1/4 mu gihe Bugesera FC yo yari yasezereye Mukura VS 

    Imibare yerekana ko iyi ari inshuro ya 4 aya makipe yombi agiye guhura muri iyi mikino y’igikombe cy’, Amahoro. 

    Umukino wa mbere wabahuje mu gikombe cy’Amahoro wabaye tariki ya 27/03/2013 hakaba hari muri 1/8 . Waje kurangira Bugesera FC yatozwaga na Banamwana Camarade isezereye Rayon Sports yatozwaga na Didier Gomes Da Rosa iyitsinze ibitego 2-1 umukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

    Iki gihe byateje impaka dore ko Bugesera FC yavuzweho gukoresha amarozi kugira ngo ibashe gutsinda kubera abafana ba Rayon Sports basanze inkoko y’isake mu mudoka y’iyi kipe.

    Umukino wa Kabiri wabaye tariki ya 26/04/2022 ubwo hari muri 1/4 uza kurangira Rayon Sports itsinze Bugesera FC igitego kimwe ku busa, kikaba ari igitego cyatsinzwe na Musa Esenu.

    Umukino wo kwishyura ari nawo wa gatatu wabaye Tariki ya 03/05/2022 kuri sitade y’akarere ka Bugesera, ukaba wararangiye Rayon Sports itsinze ku bitego 2-0 bya Musa Esenu na Willy Essomba Leandre Onana.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli n’umunyamabanga we Namenye Patrick bari kureba uyu mukino 

    AMAFOTO: Ngabo Serge -InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142020/live-rayon-sports-yakiriye-bugesera-fc-amafoto-142020.html

  • Mutesi Jolly azatanga ikiganiro mu Nama izabe… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko Mutesi Jolly yabisangije ibihumbi by’abamukurikira, yagaragaje ko atewe ishema n'intambwe yateye anifashisha ijambo ry'Imana riri mu Imigani agaragaza ko impano y'umuntu ari yo imuremera inzira.

    Uyu mukobwa biteganijwe ko azatanga ikiganiro mu Nama ya Oxford Africa iba buri mwaka, ikaba itegurwa n'Umuryango Mugari w'Abanyafurika biga n’abize muri iyi Kaminuza.

    Umuryango utegura iyi nama, watangijwe mu mwaka wa 1958. Nk’uko bigaragara mu butumire bwahawe Mutesi Jolly, yatumiwe nk'umushyitsi w'icyubahiro.

    Abandi bazatanze ibiganiro muri iyi Nama barimo Perezida wa Ghana Nana Akufo Addo, Dr Donald Kaberuka wabaye Umunyamabanga wa Karindwi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere na Amina Mohamed Umunyamabanga wungirije w'Umuryango w'Abibumbye. 

    Byinshi byigirwa muri iyi Nama byitsa ku bateza imbere Afurika ikarushaho kuba nyabagendwa no kuba isoko y'ibisubizo.

    Miss Mutesi Jolly w'imyaka 27, yavutse kuwa 15 Ugushyingo 1996, mu gace ka Kasese mu gihugu cya Uganda. Ni we bucura mu muryango w'abana 6; abakobwa 3 n'abahungu 3. 

    Yigiye amashuri y'incuke muri 'Pickhill'. Amashuri abanza kuva mu wa mbere kugera mu wa gatanu yayigiye muri Hima. Amashuri yisumbuye yayasoreje muri King David mu Mujyi wa Kigali.

    Kuwa 16 Mutarama 2020 ni bwo Miss Mutesi Jolly yasoje amasomo ya Kaminuza muri 'Makerere University' ashyikirizwa impamyabumenyi ye.

    Kuwa 27 Gashyantare 2016 Jolly Mutesi ni bwo yambitswe ikamba rya Miss Rwanda nyuma yo gutsinda abandi bakobwa bari bahanganye. 

    Yahagarariye u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza ya Nyampinga w'isi mu 2016, ndetse bwari bwo bwa mbere u Rwanda rwari rwitabiriye aya marushanwa ya Nyampinga w'isi 'Miss World'.

    Kuri ubu, Mutesi ni Visi Perezida w'irushanwa rya 'Miss East Africa Beauty Pageant' ribera muri Tanzaniya, iriheruka ryitabiriwe n'ibihugu 17 birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Sudani y'Epfo, Kenya, Burundi, Ibirwa bya Komoro, Djibouti, Ethiopia, Madagascar, Eritrea, Zambia, Zimbabwe, Malawi, Seychelles na Somalia.

    Muri Gicurasi ni bwo Mutesi Jolly azatanga ikiganiro muri Oxford Africa Conference mu Bwongereza Miss Jolly ari mu bari n’abategarugori bamaze gushinga imizi mu myidagaduro n’ubushabitsi  bushingiye ku bwiza Yashimiye Imana ikomeje kumuteza intambwe asaba abantu gukomeza kumuba hafi akazahacana umucyoUrwandiko rutumira Miss Mutesi Jolly muri Oxford Kaminuza imaze imyaka isaga 900

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142022/mutesi-jolly-azatanga-ikiganiro-mu-nama-izabera-muri-kaminuza-ya-oxford-mu-bwongereza-142022.html

  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports perezida wa yo ataha umukino utarangiye, abafana banga gukomera amashyi abakinnyi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatainzwe na Bugesera FC 1-0 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, abafana banga gukomera amashyi abakinnyi.

    Rayon Sports yari yakiriye Bugesera FC mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2024, mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2024.

    Rayon Sports yatangiye umukino ubona ishaka igitego ndetse igenda ibona amahirwe nko ku munota wa 7, Ganijuru Elie yahinduye umupira maze Charles Baale ashyizeho umutwe, umunyezamu Patience awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Aya mahirwe yakurikiwe n’andi yo munota wa 14 kuri kufura yatewe na Muhire Kevin ariko umunyezamu arawufata.

    Ku munota wa 22, Tuyisenge Arsene yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, usanga Charles Baale wakinishije umutwe ariko umunyezamu Niyongira awukuramo.

    Bugesera FC wabonaga irushwa, ni yo yaje gufungura amazamu ku munota wa 25, ni igitego cyatsinzwe na Ssentongo Farouk ku mupira wari uhinduwe na Tuyihimbaze Gilbert.

    Tuyisenge Arsene ku munota wa 35 yagerageje ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Niyongira Patience awufata neza.

    Ku munota wa nyuma w’igice cya mbere, Muhire Kevin yahannye ikosa yakorewe na Kaneza Augustin, umupira wakuwemo n’umunyezamu usanga Kanamugire Roger maze uwuteresha ivi ku bw’amahirwe make ujya ku ruhande gato rw’izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Ngendahimana Eric yahaye umwanya Mugisha François Master. Ni nako Ganijuru Elie na Iraguha Hadji baha umwanya Mucyo Junior Didier na Youssef Rharb.

    Ku munota wa 53, Serumogo Ali yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu maze Charles Baale ashyiraho umutwe ariko umunyezamu arahagoboka.

    Muri iyi minota wabonaga Rayon Sports yashyize igitutu kuri Bugesera FC ishaka igitego ariko kubyaza umusaruro amahirwe babonye biragorana.

    Bugesera FC yaje kubona andi mahirwe akomeye ku munota wa 81 ubwo Cyubahiro Idarusi yahawe yinjira mu rubuga rw’amahina ashatse kuroba Ndiaye ahubwo arawumushota ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

    Charles Baale na Tuyisenge Arsene bavuyemo hinjiramo Paul Gomis na Iradukunda Pascal.

    Ku munota wa 90, Mvuyekure Emmanuel yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ubwo umukino wari ugeze mu minota y’inyongera perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yahise asohoka arigendera.

    Ku munota wa 3 muri 7 y’inyongera, Iradukunda Pascal yahaye umupira mwiza Youssef Rharb ariko ateye anyura hejuru y’izamu. Umukino warangiye ari 1-0.

    Ubwo umukino wari urangiye, abakinnyi ba Rayon Sports bagiye gukomera amashyi abafana nk’ibisanzwe ariko bahita babirukana banga kuyabakomera.

    Umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha aho Rayon Sports isabwa kuzawutsinda kugira ngo igere ku mukino wa nyuma.

    Tuyisenge Arsene ni umwe mu bakinnyi batahiriwe n’umukino w’uyu munsi

    Charles Baale yagerageje biranga

    Umunyezamu wa Bugesera FC yakoze akazi gakomeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bugesera-fc-yatsinze-rayon-sports-perezida-wa-yo-ataha-umukino-utarangiye-abafana-banga-gukomera-amashyi-abakinnyi-amafoto

  • Ibibazo by'ingutu byugarije uburezi ku banyeshuri bafite ubumuga – #rwanda #RwOT

    Politike y'uburezi budaheza mu Rwanda iteganya ko kugira ngo umunyeshuri ufite ubumuga abashe kwisanga mu bandi, agomba kwigana n'abandi badafite ubumuga.

    Iyi gahunda yatumye amashuri yose ategekwa kugira inyubako zorohereza abafite ubumuga kuzikoresha.

    Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko mu bana bafite ubumuga bari mu kigero cy'imyaka 6 na 17, abagera kuri 65% ari bo babasha kugera mu ishuri ugereranyije na 81% badafite ubumuga.

    Imibare ya 2022 yerekana ko abanyeshuri bafite ubumuga butandukanye barenga 38,937 barimo abahungu 17,322 n'abakobwa 21,615.

    Uretse amashuri mashya yubatswe gahunda y'uburezi budaheza imaze gushyirwaho n'andi yagiye avugururwa, hari n'ahakiri ibigo by'amashuri bifite inyubako zubatswe kera ku buryo umwana ufite ubumuga butandukanye akenera abamufasha kugira ngo azigeremo.

    Muri raporo yagejejwe ku Nteko Rusange umutwe w'Abadepite muri Mata 2024, hagaragaramo ibibazo bigikomereye uburezi budaheza birimo no kuba nta mfashanyigisho zigenewe abana bafite ubumuga ziri muri bimwe mu bigo by'amashuri.

    Perezida wa Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Urubyiruko n'Umuco Depite Uwamariya Veneranda yagaragaje ko 'hari ibigo by'amashuri bidafite ibikorwa remezo byorohereza abanyeshuri bafite ubumuga kuko hari ibyubatswe mbere y'uko amabwiriza ajyanye n'imyubakire y'amashuri ashyirwaho n'ibyubatswe bidakurikije amabwiriza.'

    Imibare ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko mu 2017 amashuri atari afite ibikorwa remezo n'ibikoresho byifashishwa mu kwigisha abana bafite ubumuka yari 3.955 ariko mu 2022 yaragabanyutse agera kuri 1.541.

    Hari kandi amashuri adafite imfashanyigisho zagenewe abanyeshuri bafite ubumuga, aho usanga biga mu buryo bumwe n'ubw'abatabufite.

    Kuva muri Gicurasi 2024 Minisiteri y'Uburezi iteganya gutanga ibikoresho bifasha abanyeshuri bafite ubumuga birimo televiziyo, ibikoresho byo kubara, kwiga kwandika no kubara mu buryo bw'amashusho, amakarita, mudasobwa [laptop] 60 n'ibindi.

    Biteganyijwe kandi ko muri Mata 2024 hazacapwa integanyanyigisho ibihumbi bitatu zigenewe uburezi bw'abanyeshuri bafite ibibazo byo mu mutwe na ho kuva mu 2025 kugeza 2027 hakazandikwa igitabo kijyanye n'integanyanyigisho y'abanyeshuri bafite ubumuga bwo mu mutwe.

    Muri gahunda y'uburezi budaheza kandi biteganyijwe ko abarimu bose bagomba guhugurwa kugira ngo bashobore gufasha ababyenyeshuri bafite ubumuga butandukanye.

    Muri rusange abarimu bahuguriwe kwigisha abanyeshuri bafite ubumuga baracyari bake cyane, kuko mu 2020/2021 hahuguwe bangana na 12.243, mu mu gihe mu mwaka wakurikiyeho umubare wazamutse ukagera ku 15.569.

    Nta gihe ntarengwa Minisiteri y'Uburezi igaragaza abarimu bose bazaba bamaze guhugurwa ariko yemeza ko bizakorwa.

    Kuva mu 2015 hashyirwaho amasomo agenewe abarimu bigisha mu Burezi budaheza muri Kaminuza y'u Rwanda, hamaze gusoza abantu 957 bize icyiciro cya mbere muri iri shami, mu gihe 91 bize icyiciro cya kaminuza na barindwi bize icyiciro cya gatatu mu masomo y'uburezi budaheza.

    Ni mu gihe iyi gahunda yanatangijwe mu mashuri nderabarezi yose mugira ngo abazajya bayasozamo bajye baba bashoboye kwigisha abanyeshuri bafite ubumuga.

    Imibare igaragaza ko abarimu bigisha mu mashuri yose mu Rwanda barenga ibihumbi 100, ndetse uko imibare y'abanyeshuri yiyongera na bo bakomeza kuzamuka.

    Haracyari inzitizi zibangamira imyigire y’abafite ubumuga muri gahunda y’uburezi budaheza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-by-ingutu-byugarije-uburezi-ku-banyeshuri-bafite-ubumuga

  • Kamonyi-Rugalika: Ntimukikureho inshingano nk'Ababyeyi ngo mushake kuzohereza ku kigo cy'ishuri-Meya Dr Nahayo #rwanda #RwOT

    Byatangiye umwe mu baturage wari mu nteko rusange y'Abaturage yo kuri uyu wa 16 Mata 2024 mu kagari ka Sheli, Umurenge wa Rugalika avuga uburyo barumuna be babiri harimo uwiga umwaka wa mbere mu ishuri ribanza rya Kinyambi birukanywe kubera amafaranga y'ishuri. Meya yabwiye abaturage ko bidashoboka ko umwana yirukanwa, asaba Umuyobozi w'Uburezi mu Murenge ngo asobanure. Mu gusobanura, yavuze ko nta mwana wirukanwa, ko nta muyobozi w'ishuri wigeze yirukana umwana. Abaturage nti batumye akomeza kuko basakurije rimwe bagaragaza ko abeshye. Meya Dr Nahayo Sylvere yahise akemura ikibazo, ariko kandi asaba ababyeyi kutikoreza inshingano zabo ibigo by'amashuri.

    Uyu muturage, yabwiye Meya Dr Nahayo Sylvere ko abo barumuna be barerwa na Mukase kuko Nyina ubabyara yapfuye, ko ikibazo gihari ari icy'Ubukene butuma nta mwambaro w'ishuri, nta bikoresho bihagije ndetse bakaba barirukaniwe amafaranga y'ishuri atanageze ku bihumbi bibiri y'u Rwanda.

    Umuturage wabajije ikibazo kuri barumuna be birukanwe mu ishuri kubera ubukene bwo kubura amafaranga 1,950Frws( abana baburi). Biga mu wa mbere w'ishuri ribanza.

    Meya yabajije uyu muturage niba hari umuntu wirukanye aba bana, umuturage asubiza ati' Barabirukanye kubera amafaranga yishuri'. Meya ati' Oya Oya! Oya nta muntu wirukana abana ku ishuri, ntawe rwose…!'. Aha, abaturage bahise basakuriza rimwe mu majwi ya benshi bavuga ko abana birukanwa.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, yasabye Umuyobozi w'Uburezi mu Murenge kuza agasobanura uko abana birukanwa.

    Mu kutumva uburyo abana birukanwa byongeye mu mashuri abanza mu mwaka wa mbere, Meya ati' Ushinzwe uburezi ni adufashe, kuki abana mubirukana habaye iki!?'. Ushinzwe uburezi mu gusobanura biba ikibazo kurusha kuko yashakaga kumvikanisha uburyo nta muyobozi n'umwe w'ishuri wirukanye umunyeshuri, abaturage basakuriza rimwe mu gisa no kumwereka ko arimo kubeshya.

    Yagize ati' Babyeyi muri hano mwese! Dufite ibigo by'amashuri, ari iyi Kinyambi itwegereye na Sheli n'ibindi bigo by'amashuri. Ndahamya y'uko nta mudiregiteri w'ikigo cy'ishuri wari wirukana umwana kubera….'. Abaturage ntabwo batumye asoza, bahise basakabaka, urusaku ruba rwinshi bagaragaza ko abeshya, batemera ibyo avuze.

    Umuyobozi w'Uburezi mu Murenge wa Rugalika, hari aho byageze abaturage basakuriza rimwe bamuca mu ijambo bagaragazaga ko batemeranywa n'ibyo arimo avuga. 

    Uyu Muyobozi w'Uburezi, Rurangwa Viateur abonye urusaku rw'abaturage bagaragaza ko ibyo avuze atari ukuri yahise avuga ati'….Mureke tubanze twumvikane…(urusaku)!, Noneho rero reka mbahe itangazo, ibyoroshye reka mbahe itangazo..!. Umubyeyi wese ufite umwana uri mu rugo birukanye cyangwa utiga, mu gitondo ajye ku ishuri rimwegereye, Yego…!? Ndahamya y'uko uwo mwana ejo azajya mu ishuri akiga'. Amashyi y'abaturage yahise aba urufaya bigaragaza ko noneho bishimiye ibyo ababwiye.

    Akigenda, Meya Dr Nahayo Sylvere yakomeje aganira n'abaturage abibutsa ko nubwo bohereza abana ku ishuri ikigo kigakora ibyacyo mu kubafasha mu ifunguro nabo nk'ababyeyi bakwiye kumenya inshingano zabo mu gufasha ikigo kugira ngo abana barusheho gufatwa neza, bitabweho bikwiye.

    Aha, Meya yabwiye ababyeyi ko kimwe mu bibazo bikomeye muri uku kwita ku bana bari ku ishuri ari uko hari ababyeyi bibagirwa inshingano zabo bagashaka gukoreza ishuri imitwaro yabo. Ati' Nti mukikureho inshingano nk'ababyeyi ngo mushake kuzohereza ku kigo cy'ishuri'.

    Abaturage bari bitabiriye inteko rusange iba kenshi ku wa kabiri w'icyumweru ku gicamunsi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yibukije ababyeyi ko bafite inshingano zo kurera abana babo bakarya neza, bagakura neza bakazabasha guteza imbere Igihugu cyabo. Avuga kandi ko ntawe ukwiye kwinubira ko umwana akeneye kurya kuko yabyawe agomba kurerwa uko byagenda kose. Yasabye buri wese gukora ndetse agakora cyane aho bishoboka bakanakora amanywa n'ijoro kugira ngo abana babashe kurya kandi neza, gukura neza, babashe no kwiga neza bazabe ab'umumaro ku Gihugu. Yakanguriye ababyeyi ko bugicya buri wese ufite umwana, yaba afite umwambaro w'ishuri cyangwa se atawufite, yaba afite amakaye cyangwa se ntayo, amwohereze ku ishuri ibindi bisigaya bazafatanya kubikemura ariko umwana yahawe uburenganzira bwe. Yababwiye ko abo birukana bamuhamagara bakamubwira.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/04/17/kamonyi-rugalika-ntimukikureho-inshingano-nkababyeyi-ngo-mushake-kuzohereza-ku-kigo-cyishuri-meya-dr-nahayo/

  • Byagenze gute ngo umukinnyi wa Police FC asoh… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wa ½ w'igikombe cy'Amahoro wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mata 2024 wari uw'ishiraniro, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

    Umukino watangiye Police FC igerageza kwataka yegera izamu ubona ko ifite inyota yo gutsinda hakiri kare. Ariko, Gasogi United yagiye inyuzamo ikataka, ariko ukabona ko Police FC irusha Gasogi United mu gusatira cyane izamu.

    Ku munota wa 10', Rurangwa Mossi yakoze ikosa ryo gutakaza umupira ryatumye havamo igitego cya mbere ku ruhande rwa Gasogi United cyatsinzwe na Mudederi Akbar.

    Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent utishimiye imikinire y'uyu myugariro we, yahisemo kumusimbuza Kwitonda Ally ku munota wa 35', maze Rurangwa Mossi asohoka agaragaza kudacya ku maso.

    Umukino warangiye Gasogi United itsinze Police FC igitego 1-0. Abakinnyi bababanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC: Rukundo Onésime, Nkubana Marc, Rutanga Eric, Rurangwa Mossi, Bigirimana Abeddy, Rutonesha Hesbone, Nsabimana Eric, Nshuti Dominique Savio (c), Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier na Akuki Djibrine.

    Ababanjemo ku ruhande rwa Gasogi United: Ibrahima Dauda, Niyitegeka Idrissa (c), Udahemuka Jean de Dieu, Nshimiyimana Marc Gauvin, Yao Henock, Muderi Akbar, Hakizimana Adolphe, Hassan Djibline na Mbirizi Eric.

    Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatatu tariki 24 Mata 2024 saa cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

    Undi mukino wa ½ cy'irangiza urahuza Rayon Sports na Bugesera FC kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024 saa cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

    Muri uyu mukino w’ishiraniro abakinnyi bari babucyereye ku ruhande rwa Police FC, aba nibo babanje mu kibugaAbakinnyi ba Gasogi United babanje mu kibuga umugambi wari wo gucyura intsinzi ndetse byanabahiriyeRuragwa Mossi ubwo yatakazaga umupira wavuyemo igitego cya Gasogi United


    Muderi Akbabr ni we watsindiye igitego Gasogi United ku munota 10 gusa, acyishimira mu buryo budasanzwe

    Umutoza wa Police FC Mashami Vincent ntabwo yiyumvishaga ibiri kuba, ku makosa yari amazwe gukorwa na Ruragwa Mossi yanavuyemo igitego

    Myugariro Rurangwa Moss yasohotse mu kibuga atishimye kubera gusimbuzwa mu minota ya mbere y’igice cya mbere cy’umukino

    Umutoza wa Police FC Mashami Vincent agerageza guhumuriza Rurangwa Moss wari umaze gusimburwa na Kwitonda Ally nyuma yo gutakaza umupira wavuyemo igitego cya Gasogi United

    Ubwo myugariro wa Police FC Ruragwa Mossi yageraga ku ntebe y’abasimbura

    AMAFOTO: Ngabo Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142015/byagenze-gute-ngo-umukinnyi-wa-police-fc-asohoke-mu-kibuga-atishimye-amafoto-142015.html

  • Bruce Melodie na Element bagiye guhurira ku r… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya Gatandatu iri serukiramuco ngaruka mwaka rigiye kuba. Abagitegura batangaje ko rizaba mu gihe cy'iminsi ibiri, tariki 25-26 Gicurasi 2024. Rigamije guhuriza hamwe cyane cyane abahanzi bo muri Afurika mu rwego kubafasha kugaragaza impano z'abo, guhuza abafana n'abakunzi b'umuziki, kugaragaza umwihariko w'imico wa buri gihugu byose hagamijwe kwidagadura.

    Iri serukiramuco ribera mu Mujyi wa London, kandi uretse guhuza abahanzi bakomeye, rinacurangamo aba Dj bakomeye ku Isi, yaba abo mu Burasirazuba, mu Burengerazuba no mu mutima wa Afurika.

    Mu bahanzi bashyizwe ku rutonde rw'abazaririmba muri iri serukiramuco harimo Bruce Melodie wakoranye na Shaggy indirimbo bise 'When she's around', Element usanzwe ari Producer wa 1:55 AM;

    Hari kandi Awilo Longomba uherutse gukorana indirimbo 'Sekemba' na VjOj, John Blaq, Zex Bilangilangi, official Samantha, Sizza man. Aba bose bazaririmba tariki 25 Gicurasi 2024.

    Ni mu gihe abahanzi bazaririmba tariki 26 Gicurasi 2024 ari: Alien Skin, Azawi wo muri Uganda uherutse gukorana indirimbo na Konshens, Spice Diana, Vjoj, Mudra, Don MC, Loca1, Dvn, Guvnor Arace n’abandi. Abategura ibi bitaramo batangaje ko hari abandi bahanzi bazatangaza mu minsi iri imbere ndetse n'aba Dj.

    Ibi bitaramo by'iri serukiramuco bitangajwe, mu gihe Bruce Melodie ari no kwitegura kwikorera ibitaramo bikomeye ku mugabane w'u Burayi.

    Ari mu bazaririmba mu iserukiramuco 'One Love Africa Music' rizabera muri 'Suède' kuva tariki 5 kugeza 7 Nyakanga 2024, rizabera ahazwi nka Röda Sten, Göteborg mu mujyi wa Göteborg.

    Iri serukiramuco rizaririmbamo Ruger wo muri Nigeria, Innoss’B wo muri Congo, Skales, Jzyno, Miss Jobizz, Allone, C-Joe, Davy Scott n’abandi.

    Bruce Melodie na Element bagiye guhurira mu bitaramo by'iserukiramuco mu Bwongereza

    Awilo Longomba wubakiye umuziki we ku njyana ya Rhumba ategerejwe muri iri serukiramuco rizahuza abahanzi banyuranye

     

    Iri serukiramuco ry'umuziki rigiye kuba ku nshuro ya Gatandatu, aho rizahuza abahanzi banyuranye

     

    Bruce Melodie ategerejwe mu iserukiramuco rizabera mu gihugu cya Suede



    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SEKEMBA' YA VJOJ NA  AWILO LONGOMBA

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FOU DE TOI'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142000/bruce-melodie-na-element-bagiye-guhurira-ku-rubyiniro-na-awilo-longomba-mu-bwongereza-142000.html

  • Barayihakana!: Ibyamamare 10 bikomeye ku Isi… – #rwanda #RwOT

    Abantu batemera Imana cyangwa ngo bayizere bazwi ku izina ry’aba ‘Atheists’ mu ndimi z’amahanga, naho iyi myizerere yo kutemera Imana izwi nka ‘Atheism’. Hari bamwe mu byamamare bikomeye ku Isi bifite iyi myemerere yo kwibwira ko Imana itabaho ntibizere no mu bitangaza byayo, ndetse bamwe bagiye banabivuga ku mugaragaro ko batemera ko Imana ibaho.

    Mu mpera za 2023 umunyarwenya kabuhariwe Kevin Hart ubwo yari ari mu gitaramo cy’urwenya yahuriyemo na Dave Chappelle na Chris Rock bise ‘Headliners Only’ cyanyuze kuri Netflix, yateye urwenya ku byamamare bitemera ko Imana ibaho, anavuga ko ari bo batuma abafana babo bavuga ko baba mu muryango wa ‘Illuminati” uvugwaho ko abawubamo basenga Sekibi.

    Yagize ati: ”Hari ibyamamare binsetsa iyo biri kwiregura ko bitaba muri Illuminati, nonese ni gute abantu batavuga ko ukorana na Satani niba ubwawe wivugirako Imana itabaho? Ndashaka ko bariya bantu bareka gukomeza kuyobya abantu bavuga ko Imana itabaho kandi hari ibihamya bibigaragaza. Ese ko hari ibitangaza Imana yakoze twabonye, uwababaza icyo bemera ibitangaza cyakoze babibona?”

    Aya magambo ya Kevin Hart yahise azamura impaka zivugwa ko benshi mu byamamare bitemera Imana ko ari byo biba mu muryango wa Illuminati, naho ibinyamakuru bitandukanye nka Hollywood Reporter na Daily Mail byahise byibutsa abantu ibyamamare byiyemereye ko Imana itabaho.

    Uri ni urutonde rw’ibyamamare bikomeye ku Isi byagiye bihakana ko Imana ibaho mu bihe bitandukanye, mu gihe hari abafite andi madini atemera Imana basengama:

    1. Tom Cruise

    Icyamamare muri Sinema Tom Cruise akaba n’umuherwe, uherutse gusezeranya abantu ko agiye gukinira filime mu isanzure, asanzwe atemera ko Imana ibaho. Uyu mugabo kandi anasengera mu idini rya ‘Scientology’ kuva mu 1986 ry’abantu bizerera muri Siyansi. 

    Bimwe mu bitazibagirana yavuze ahakana ko Imana ibaho, mu 2000, Tom Cruise ari mukiganiro kuri Televiziyo ya NBC, asobanura impamvu atemera Imana, yagize ati: ”Ubuse ni gute nakwizera ko hari ikintu kirusha ubwenge abantu n’ubushobozi cyaturemye? Kiri hejuru cyane gikurikirana ibyo dukora? Numva ibyo bintu bidashoboka”.

    2. Morgan Freeman

    Icyamamare muri Sinema, Morgan Freeman, ufite ijwi rikundwa na benshi, nawe ntiyemera ko Imana ibaho. Igisekeje kuri Freeman w’imyaka 86 ni uko mu 2003 yakinnye filime yitwa ‘Bruce Almight’ akina ari Imana ibonekera umugabo witwa Bruce utarayizeraga. 

    Abajijwe niba ari umuhakanamana, Freeman yasubije ati 'Ni ikibazo gikomeye ariko nk’uko nabivuze ntangira, ni twe twahimbye Imana. Niba nanayizera, ni uko ntekereza ko ndi yo'. Andi magambo yavuze ashingirwaho hemezwa ko ari umuhakanamana, yagize ati 'Muri njye sinemera umuremyi nk'uwo witwa Imana ngo waturemye mu ishusho ye. Haba hari umuntu ubifitiye ikimenyetso gifatika?'

    3. Bill Gates

    Umuherwe wa Gatanu ku Isi utunze amafaranga menshi angana na Miliyari 128.7 z’Amadolari, nawe ni umwe mu batemera Imana ariko ahanini hagashingirwa ku kuba nta mwanya aha ibijyanye no gusenga aho yagize ati 'Mu bijyanye no gukoresha igihe neza, ibyo gusenga si amahitamo meza. Hari ibintu byinshi nakora mu gitondo cyo ku cyumweru'

    4. Bruce Lee

    Yari umukinnyi wa filime ukomeye, akaba kabuhariwe mu mikino njya rugamba, yaje kwitaba Imana mu 1973 ku myaka 32, yakomokaga muri Hong Kong nawe ngo ntiyizeraga iby'Imana n'amadini kuko kuri we abantu bagakwiye kwigishwa gukora no kugira indangagaciro aho kujya mu madini no mu by'Imana.

    5. Brad Pitt

    Umugabo wanditse amateka muri Sinema, uri mu bavuga rikijyana i Hollywood, Brad Pitt, ukundwa n’igitsinagore cyane, nawe iby’Imana ntabyemera. Avuga ko ubuhakanamana bwe yabubarira kuri 20% naho 80% akaba ashidikanya (20% atheist, 80% agnostic).

    6. Daniel Radcliffe

    Uyu yamenyekanye cyane muri filime z’urukurikirane za ‘Harry Potter’, nawe ni umwe mu byamamare bitemera Imana ndetse akanabyiyemerera, gusa akavuga ko ntawe yigisha imyemerere ye.

    7. Julianna Moore

    Nawe yamenyekanye cyane mu mwuga wa sinema twavuga nka filime yakinnye yitwa Crazy Stupid Love n'izindi zitandukanye, uyu nawe afite imyaka 63. Nawe yakunze kuvuga ko atemera ko Imana ibaho. Yigeze kubazwa n'umunyamakuru ikintu cya mbere yabwira Imana ku marembo yo mu ijuru, asubiza ko yayibwira ati 'Wow! Burya naribeshyaga ni ukuri ubaho!'

    8. Johnny Depp

    Icyamamare muri Sinema akaba n’umuhanzi, Johnny Deep, wakunzwe muri filime nka ‘Pirates Of The Caribbean’, ‘The Tourist’ n’izindi nyinshi, kuri we ngo kwizera Imana si ngombwa, ati 'Nizera abana banjye, ibijyanye n'amadini simbizi'.

    9. Bruce Willis

    Uyu yakunzwe cyane muri filime z’imirwano nka ‘Die Hard’, ‘Unbreakable’, ‘Red’ n’izindi zatumye ashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi ba filime b’ibihe byose. Bruce Willis nawe ari mu batizera ko Imana ibaho. Nawe yagize ati 'Amadini n'indi miryango yigisha iby'Imana ntibigikenewe. Byari bikenewe igihe twari tutaramenya impamvu izuba ryimutse, impamvu imiyaga ihitana abantu cyangwa impamvu ikirere gihinduka'.

    10. Antonio Banderas

    Icyamamare muri Sinema, wahawe akabyiniriro ka ”Umwami wa Sinema y’Abalatini’, wamamaye muri ‘Desperado’, ‘Spy Kids’ n’izindi, nawe ntabwo akozwa iyobokamana. Kuri Antonio Banderas, ngo yizera ko nta muntu n'umwe uzi niba Imana ibaho cyangwa itabaho.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142007/barayihakana-ibyamamare-10-bikomeye-ku-isi-bitemera-ko-imana-ibaho-amafoto-142007.html

  • APR HC yerekeje muri Algeria #rwanda #RwOT

    APR Handball Club yerekeje mu gihugu cya Algeria mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’igihugu iwayo “Cup Winners Cup”.

    Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yaharutse mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024 ni mu gihe irushanwa rizatangira ku wa Kane tariki 18 Mata 2024.

    Ni imikino izabera mu nyubako ya Palais des sports Hamou-Boutlélis iherereye Oran muri Algeria.

    Ikipe ya APR iri mu itsinda C HB CEB yo muri Algeria na JSK yo muri DR Congo. APR izakina umukino wa mbere na JSK “Jeunesse Sportive de Kinshasa” ku wa Kane 10h00′ zo muri Algeria.

    APR HC yamaze kwerekeza muri Algeria

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-hc-yerekeje-muri-algeria

  • Uko Bruce Melodie yabeshyeye The Ben icya semuhanuka #rwanda #RwOT

    Muyoboke Alex yavuze ko ibyo Bruce Melodie yatangaje ko The Ben yamuhamagaye ngo bakorane indirimbo atari byo ahubwo ari we wamutumyeho.

    Hamaze iminsi inkuru ku mbuga nkoranyambaga zijyanye no kutumvikana kwa hato na hato hagati ya Bruce Melodie na The Ben.

    Byatangiye mu mpeza 2023 Producer Madebeats yavugaga ko Bruce Melodie yababajwe n’uko ko The Ben yanze ko bakorana indirimbo arimo akina play station.

    The Ben yavuze ko atigeze amusuzugura ariko ko ibyabaye niba byarababaje Melodie amusabye imbabazi, gusa Melodie yaje guhita amubwira ako atakazanye imikino mu kazi.

    Muyoboke Alex uzwi mu myidagaduro y’u Rwanda nk’umujyanama w’abahanzi, yavuze ko abantu bakwiye kureka guhanganisha abandi banashakira ikibazo aho kitari.

    Muri iki kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu yasuzuguye undi 2017 ariko nyuma ya ho bagakomeza kuvugana, bagasangira kugeza 2021 bajya gukorana indi ndirimbo ariko ikibazo kikaba ari ibyabaye 2017.

    Ati 'Nabonye bavuga ngo barapfa 'play station’, bose barazikina ntibazakubeshye ariko ibyo ni ibintu byabaye 2017, ako gasuzuguro ka 2017 abantu bagenda bakavuga ntabwo ari cyo kibazo kuko 2019 Melodie yagiye gukora indirimbo na Sheebah (Karungi) muri Uganda icyo gihe The Ben yari afiteyo igitaramo cya 'Black & White’.'

    'Bamaze gufata amashusho Melodie yaje ari kumwe n’umuntu witwa Omarion wari umujyanama we icyo gihe, bari bari muri Governor Night Club, Ben yari kumwe na ba Pallaso n’abandi benshi, yabonye Melodie aramuhamagara araza baricarana, bararyohewe ku rwego rwo hejuru.'

    Yakomeje avuga ko bitarangiriye aho kuko na 2021 Bruce Melodie yagiye kwa The Ben iwe mu rugo aho yari atuye barasangira, banafata umwanzuro wo kujya gukorana indirimbo.

    Ati 'Reka mbivuge ku nshuro ya mbere ntabwo barimo gushaka kubivuga, nta kibazo gihari ahubwo abantu basesengure barebe neza. 2021 Melodie, Jado, Element na Kenny Sol bagiye kwa Ben ku i Rebero ni ho yabaga, bagiye bafite n’ibyo kunywa, bararyoherwa ku rwego rurenze urwo watekereza nk’abantu b’abahanzi.'

    Yakomeje avuga ko kugeza icyo gihe nta kibazo bari bafite kuko banahavuye bajya muri Country Record gukora indirimbo, ahubwo ngo abantu bakwibaza impamvu iyo ndirimbo itasohotse kuko babivuga babica hejuru.

    Muyoboke Alex ngo ntiyumva ukuntu ikibazo cyatangiye kuvugwa 2023 gishingiye ku ndirimbo ya 2017 kandi nyuma kugeza 2021 baravuganaga bakanabonana.

    Muyoboke kandi yagarutse ku byo Bruce Melodie yigeze gutangaza avuga ko The Ben ari we wamuhamagaye ngo bakorane indirimbo yarangiza akamusuzugura, yavuze ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

    Ati 'Umuntu witwa Omar muramuzi, ni inshuti ya bo bombi mwabonye ko yanambariye Ben mu bukwe bwe, yabwiye Ben ngo Melodie ashaka ko mukorana ikiganiro, Ben aramubwira ngo nta kibazo njyewe ndamufana, The Ben yafashe inzira ajya Monster Record ahamara amasaha ategereje Melodie, Melodie yaje asanga The Ben arimo akina iyo 'Play Station’.'

    Muyoboke avuga ko iyo aba ari The Ben wamusabye ko bakorana indirimbo yari gusanga yateguye ibintu bye, yamaze kuririmba maze na Melodie akaza akararirimba ibye, ariko si ko bimeze ahubwo Melodie ni we wamusabye ko bakorana indirimbo n’ikimenyimenyi Bruce Melodie ni we waje ngo azanye na Producer Madebeat wari gukora iyo ndirimbo.

    Uyu mujyanama w’abahanzi kandi yemeje ko yagerageje gushaka aho ikibazo kiri, yicaza The Ben aramubaza, anatuma Uncle Austin kwa Melodie kuko ari isnhuti ye ariko yaje gusanga nta kibazo gihari.

    Bruce Melodie ngo yababajwe n’uko The Ben yamusuzuguye akanga ko bakorana indirimbo

    The Ben yavuze ko atigeze asuzugura Bruce Melodie anamusaba imbabazi

    Muyoboke Alex yavuze ko Melodie yabeshyeye The Ben

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uko-bruce-melodie-yabeshyeye-the-ben-icya-semuhanuka