Blog

  • Arsenal yarijije abafana ba yo, Real Madrid isezerera Manchester City (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ijoro ryo ku wa 17 Mata 2024 ntabwo ryahiriye amakipe yo Bwongereza yari asigaye muri UEFA Champions League, aho Manchester City na Arsenal zasezerewe zitageze muri 1/2.

    Arsenal nyuma yo kunganya na Bayern Munich mu mukino ubanza wa 1/2 wabereye mu Bwongereza 2-2, yari yagiye gukina umukino wo Kwishyura mu Budage.

    Arsenal nubwo yari yasuye, yatangiye umukino neza irusha Bayern Munich aho mu minota 15, yari iyoboye umukino kuri 69%, Bayern Munich ifite 31%, gusa nta mahirwe afatika yaremye.

    Ku munota wa 25, Bayern yari yamaze kwinjira mu mukino neza ari yo iyoboye na 51% kuri 49%ya Arsenal ari nabwo Jamal Musiala yagerageje ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu arawufata.

    Ku munota wa 29, Martin Oedegaard yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa Bayern Munich, Nuer awukuramo, ni nako ku munota wa 31 yaremye uburyo bw’igitego ariko Gabriel Martinelli ateye umunyezamu yongera kuwukuramo.

    Ku munota wa 40, Declan Rice yahinduye umupira mwiza imbere ariko Kai Havertz ashyizeho umutwe, umunyezamu Manuel Neuer awukuramo. Amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Bayern yagarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego ku kabi n’akeza, ku munota wa 47, Leon Goretzka yateye umutwe ukubita umutambiko w’izamu.

    Nyuma kugerageza uburyo butandukanye, Bayern Munich yabonye igitego ku munota wa 63 cyatsinzwe na Joshua Kimmich wari wagoye Arsenal, ni ku mupira wari uhinduwe na Raphael Guerreiro.

    Arsenal yagerageje kwishyura iki gitego, irema uburyo butandukanye ariko biranga umukino urangira ari 1-0, Arsenal isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

    Bayern Munich yageze muri 1/2 cya Champions League

    Undi mukino wabaye wa 1/2, wahuzaga Manchester City yari yakiriye Real Madrid, umukino ubanza bari banganyije 3-3.

    Wabonaga Real Madrid ishaka igitego hakiri kare, igerageza amashoti, ku munota wa 11 Eduardo Camavinga yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu arawufata.

    Iri ryakurikiwe n’ishoti ryo ku munota 12 rya Rodrygo yateye ariko umunyezamu awukuramo gusa ntiyawufata neza maze Rodrygo ahita awushyira mu rushundura. Ni ku mupira wari uhinduwe na Vinicius Jr.

    Bernardo Silva ku munota wa 16, yahinduye umupira imbere y’izamu ariko Haaland ashyizeho umutwe unyura hejuru y’izamu.

    Nyuma yo gukinana neza, Akanji yacomekeye umupira mwiza Kevin De Bruyne ku munota wa 19 ariko ateye mu izamu umunyezamu awukuramo, abakinnyi ba Real bananiwe kuwukuramo usanga Haaland washyizeho umutwe ariko ugakubita igiti cy’izamu.

    Muri iyi minota wabonaga Real Madrid yugarijwe cyane ariko ubwugarizi bwa yo n’umunyezamu Andriy Lunin babasha kubyitwaramo neza bahagarika amashoti y’abarimo Jack Grealish, Haaland ndetse na Kevin De Bruyne.

    Real Madrid uretse igitego yatsinze nta yandi mahirwe akomeye yabonye mu gice cya mbere. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Kimwe n’igice cya mbere, Manchester City yashyize igitutu gikomeye kuri Real Madrid ishaka igitego cyo kwishyura, abarimo Grealish na Phil Foden bagerageza amashoti ariko umunyezamu Lunin ababera ibamba.

    Byaje gusaba iminota 75 ubwo Jérémy Doku wari winjiye ku munota wa 72 asimbura Jack Grealish yahinduraga umupira imbere y’izamu maze Antonio Rüdger yakuraho ntuveho neza maze Kevin De Bruyne wari wakurikiye ahita awushyira mu rushundura biba bibaye 1-1. Umukino warangiye ari 1-1.

    Byari bivuze ko mu mikino yombi ari 4-4, hahise hitabazwa iminota 30 y’inyongera itagize impinduka itanga, amakipe ahita yitabaza penaliti, Real Madrid ikomeza kuri penaliti 4-3.

    Ku ruhande rwa Manchester City, Bernardo Silva na Matteo Kovačić nazihushije. Julián Àlvalez, Phil Foden n’umunyezamu Ederso barazinjiza.

    Real Madrid; Luka Modric yayihushije, Jude Bellingham, Lucas Vásquez, Nacho Hernández na Antonio Rüdger barazinjiza.

    Muri 1/2, Real Madrid izahura na Bayern Munich ni mu gihe Dortmund izahura na Paris Saint-Germain.

    Umunyezamu Lunin yatabaye Real Madrid cyane

    Rodrygo yashimira igitego yatsinze Manchester City

    Byari ibyishimo kuri Real Madrid

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/arsenal-yarijije-abafana-ba-yo-real-madrid-isezerera-manchester-city-amafoto

  • Yarokotse Interahamwe zari ziyobowe n'uwiyita shitani: Ubuhamya bwa Wibabara – #rwanda #RwOT

    Ubwo abayobozi n'abakozi ba Ecobank Rwanda Plc bunamiraga inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Wibabara yasangije abandi ubuhamya bw'uko yarokotse.

    Yagaragaje ko Abatutsi bari mu gihugu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari impunzi mu gihugu cyabo kubera kumeneshwa no gushaka kwicwa.

    Ati 'Burya rero Abanyarwanda bari muri iki gihugu nabo bari impunzi, bahungaga babimuye hamwe kubera kubatera bakajya ahandi, bakongera bagashinga umuryango bakubaka gutyo gutyo kandi byabaye igihe kinini bisobanuye ko Jenoside yateguwe igihe kirekire.'

    Jenoside yabaye batuye mu Karere ka Bugesera, ariko ubwo Abatutsi batangiraga kwicwa bahise bahungira iwabo wa nyina umubyara mu Karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Mugina.

    Urugendo rwe rwo kwihisha niho rwatangiriye aho yagiye ahishwa mu ngo z'abaturanyi ba nyirarume kugeza ageze i Kabgayi.

    Ubwo yari ari mu nzira yo guhunga bava ku Mugina berekeza i Kabgayi yanyuze mu nzira y'inzitane, aho baciye kuri za bariyeri nyinshi bamwe bakicwa ariko we akabasha gukomeza.

    Yagaragaje ko yarokotse Interahamwe zari ziyobowe n'uwiyita shitani ubwo bari begereje gushyika mu Karere ka Muhanga ndetse bakaza kurokorwa n'imwe muri izo yabafashije kubona inzira yabagejeje iyo bajya.

    Ati 'Iyo bariyeri yo mu Cyakabiri yari iyobowe n'umusirikare witwa shitani, ishusho ye n'ubu njya nyibona nawe yarabyivugiraga ngo ndi shitani…twaricaye ku murongo baradukubita. Baje kutumanura ahari ibyobo bacukuye, hirya hari abantu bahiritaga ariko ibyo byobo ntibabitwiciramo. Baratugaruye uwo shitani n'Interahamwe baradushinyagurira birarangira badutegeka kunyura ku kigo cya gisirikare ngo tubone kugera kuri stade ya Muhanga.'

    'Harimo interahamwe imwe, niba ari Imana yari yayohereje simbizi, yaratubwiye ngo nitunyura aho ku basirikare ntabwo dushobora kuharenga atwereka inzira tunyuramo yindi tubona tugeze i Kabgayi.'

    Urugamba ntabwo rwari rurangiye kuko naho hahungiraga Abatutsi benshi byatumye Interahamwe zarahateraga zigatwara abantu zikajya kubica ariko ku bw'amahirwe yaraharokokeye.

    Yagaragaje ko ikibabaje ari uko hari abantu bakigoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi abandi bakayipfobya.

    Ati 'Muri iki gihe hari abantu bagihakana ko yabayeho, hari abayipfobya n'abayigoreka ariko twe nk'abacitse ku icumu nicyo gihango dufitanye n'abayihagaritse bakaturokora tukaba tubasha kuvuga ibyabaye. Byabaye ku manywa y'ihangu tubirebesha amaso yacu.'

    Yasabye urubyiruko guharanira kubaka igihugu cyunze ubumwe ndetse akebura ababyeyi badashaka kwigisha abana babo amateka ngo bababwize ukuri kuko bakwiye gusigirwa umurage w'u Rwanda ruzira amacakubiri.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Ecobank Rwanda Plc, Mugisha Richard, yashimye Wibabara wabashije gusangiza abandi ubuhamya, yemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kuko abantu babuze ubumuntu.

    Yasabye abakozi ba Ecobank rwanda kurangwa n'umuco wo kuba magirirane mu nshingano zabo bakora, kurangwa n'intekerezo nziza ndetse n'urukundo.

    Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust, Alphonse Munyentwali, yagaragaje ko biteye isoni kubona Jenoside yarashobotse ariko agaragaza ko yateguwe igihe kirekire ndetse ashimangira ko kwibuka bifasha mu gukumira.

    Yagaragaje ko kuva ku mwaduko w'ubukoloni habaye ibikorwa bigamije gutanya Abanyarwanda no gusenya igihugu.

    Ati 'Njyewe mvuga ko habanje kwicwa igihugu kugira ngo abacyo nabo babone bicwe nta kirengera bafite kuko igihugu kirengera abacyo. Abafite igihugu kibarengera ntabwo bakicwa urw'abatutsi bishwe.'

    Yagaragaje ko nta wasubiza u Rwanda aho rwavuye aho yaba aturutse hose, asaba gukomeza guharanira ko igihugu kigira ingufu zituma kirinda abacyo binyuze mu bumwe, ubunyarwanda bukaba icyomoro n'igihango Abanyarwanda bafitanye.

    Ubwo abakozi ba Ecobank Rwanda basobanurirwaga amateka yagejeje kuri Jenoside

    Abakozi n'abayobozi ba Ecobank Rwanda bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abakozi ba Ecobank Rwanda basabwe kurangwa n’urukundo

    Abakozi ba Ecobank Rwanda Plc basobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Ecobank Rwanda Plc, Mugisha Richard ashyira indabo ku mva rusange

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Ecobank Rwanda Plc, Mugisha Richard yasabye abakozi bayo kurangwa no gushyira hamwe

    Wibabara yagaragaje ko kurokoka bitari byoroshye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yarokotse-interahamwe-zari-ziyobowe-n-uwiyita-shitani-ubuhamya-bwa-wibabara

  • Kimisagara: Hagaragajwe uko interahamwe zicaga Abatutsi zikabarya – #rwanda #RwOT

    Ibi byavuzwe mu buhamya bwatanzwe ku wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2024, ubwo mu Murenge wa Kimisagara hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Bamwe mu Batutsi barokokeye Jenoside muri uyu Murenge wa Kimisagara, bavuze ko habaye ubwicanyi ndengakamere kuko batwikirwaga mu nzu no mu mapine, binagera aho abandi botswa.

    Ubu bwicanyi ngo bwari buyobowe n'umugore wayoboraga segiteri ya Kimisagra witwaga Karushara Rose na Gatabazi Bernard wari Perezida wa MRND ndetse n'undi mugore witwaga Nyirantibimenya Donatha wari warashinze bariyeri ku kabari ke.

    Umugabo umwe yagize ati 'amateka ya Kimisagara ntasanzwe kuko habereye ubwicanyi ndengakamere kuko Abatutsi bashyirwagwa amabuye mu kanwa bakajyanwa kwicwa abandi amatako yabo agakatwa bakajya kuyotsa kugira ngo basibanganye ibimenyetso.'

    Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Kimisagara, Kayiraga Gilbert, nawe yavuze ko muri aka gace habereye ubwicanyi bukabije ndetse bwari buyobowe n'umugore wahayoboraga.

    Ati 'Aha twari dufite uwari umuyobozi Karushara Rose niwe wateguraga akanayobora ibikorwa byo gutsemba Abatutsi ndetse akanahabwa raporo y'abamaze kwicwa, uwitwa Gatabazi Bernard yafatanyaga nawe muri ibyo bitero byo kurimbura Abatutsi naho Nyirantibimenya Donatha we yari yarashinze bariyeri ku kabari ke ndetse yari yanaratoje abahungu be kuko nibo bajyanaga kwica abatutsi.'

    Yongeyeho ko muri uyu murenge wa Kimisagara interahamwe zishe Abatutsi zigera aho zumva bidahagije zitangira no kubarya.

    Ati 'Bishe Abatutsi bagera aho bumva bidahagije batangira kubotsa bakabaryamo brochette, urugero ni nka Vianney, baramwishe babona ko kumwica bidahagije baramwotsa bamuryamo brochette batwikira bantu mu nzu abandi mu mapine.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere, Nshutiraguma Espérance, we yavuze ko ibyabereye Kimisagara biteye agahinda ndetse ababikoze bakwiye kubiryozwa.

    Ati 'Ntabwo ngaruka ku mateka ya Kimisagara babivuze byinshi ndetse biteye agahinda kuko hari aho bageraga bakifata, ntekereza ko dukwiriye kumenya amakuru byimbitse kuko icyaha cya jenoside kidasaza kugira ngo uwashyikirijwe ubutabera ahanwe n'uwaba yarahishe azi ko nka nyuma y'imyaka 30 bizaba byaribagiranye nawe akurikiranwe ndetse n'uwaba azi aho imibiri iri ariko akanga kuyigaragaza ahanwe kuko icyo nacyo ni icyaha gihanwa.'

    Yaboneyeho gushimira ababaye abarinzi b'igihango bitewe n'ubutwari bagize bakanga gukorana n'umwanzi, ahubwo bagahisha Abatutsi bahigwaga.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kimisagara, bahamya ko habereye ubwicanyi bukabije kuko hari Abatutsi bagiye bicwa bakaribwa

    Ni umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere, Nshutiraguma Espérance n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauver bari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Hagaragajwe ubwicanyi ndengakamere bwabereye mu Murenge wa Kimisagara muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kimisagara-hagaragajwe-uko-interahamwe-zicaga-abatutsi-zikabarya

  • Ese koko The Ben niwe wahesheje Kozze Award m… – #rwanda #RwOT

    East Africa Entertainment Awards niyo nkuru irimo kugarukwaho muri iyi minsi mu myidagaduro bitewe no kuba abanyarwanda bari mu bitabiriye bakanabasha kwegukana ibi bihembo byatangiwe muri Kenya yaba mu byiciro byihariye byahariwe u Rwanda no mu bya East Africa muri rusange.

    Muri abo twavuga nka Israel Mbonyi, Muyoboke Alex, Alliah Cool, Marchal Ujeku, The Ben na Kozze.

    Ntawahakana ko ari intambwe nziza Abanyarwanda bakomeje gutera, bityo tukaba twifuje  kugaruka kuri bimwe mu byiciro byibanzweho cyane, birimo Best Music Video East Africa cyegukanwe na The Ben abikesha indirimbo yise 'Ni Forever' yagiye hanze mu Ukuboza 2023 igatunganwa mu buryo bw'amajwi na Kozze naho amashusho yayo agakorwa na John Elarts.

    Iyi ndirimbo iyingayinga Miliyoni 5 z'inshuro yarebwe kuri YouTube kumva ko ariyo yahize izindi mu buryo bw'amashusho byabaye ikintu cyanyuze abakunda uyu muhanzi.

    Iyi ndirimbo ikaba ari nayo bamwe bavuga ko yashingiweho hahembwa Kozze nka 'Audio Producer of Excellence-East Africa' nubwo bisa nko kwirengagiza.

    Winjiye ku kuba Kozze yaranyuze kuri Prince Kiiiz bari bahatanya mu cyiciro kimwe, wakwibaza uko byagenze, gusa impamvu wavuga ko zihari.

    Uretse ko inkuru z’itangwa ry'ibihembo n'uburyo bikorwamo byasaba iminsi kubisobanura kuko bitangwa hashingiwe ahanini ku byo buri tsinda ritegura ibyo bihembo rigamije.

    Gusa ariko hakanarebwa ku bikorwa by'umuntu n'amajwi y’abamushyigikiye niba ako gace ko gutora kari mu mabwiriza agenderwaho.

    Ku ngingo irebana no kuba Kozze yaba yaregukanye iki gihembo abikwiye mu cyiciro yari ahanganyemo na Prince Kiiiz na Ayo Rush, ntawavuga ko ataribyo kuko byarabaye.

    Bamwe babibonera mu nguni yo kuba yarakoranye na The Ben umaze kubaka izina ryihariye muri Kenya ahanini bitewe n'indirimbo yakoranye na Otile Brown kandi ariyo yatangiwemo ibihembo.

    Ariko hakanaza indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz mu ntangiriro za 2022 bise 'Why' iri mu zongeye umurindi wa The Ben mu Karere.

    Nyamara ariko nubwo ibyo nabyo byarebwaho Kozze amaze kuba umwe mu batunganya umuziki bagutse.

    Mu kiganiro InyaRwanda yigeze kugirana na Noopja  mbere y’uko uyu musore atunganya ni Forever, yavuze ko Kozze abantu bakwiye kumwitega.

    Kozze wasoreje amasomo ku Nyundo benshi mu bahanzi bakorana na we bamushimira kuba afite ubuhanga bwo gukora injyana zitandukanye kandi mu buryo bufite umurishyo ugiye utandukanye.

    Ibi bikaba binyuranye na benshi mu ba Producer bamwe usanga ucyumva indirimbo bitewe no kutagira udushya uhita wumva injya kumera n’iya runaka.

    Kugeza ubu amaze gushyira ukuboko ku ndirimbo zitari nkeya, byerekana ko nubwo The Ben yarushijeho gusiga amavuta iyi mpano ariko yari ihari ndetse yanakegukanye ibihembo bidashidikanywaho bitewe n’indirimo yakoze.

    Muri izo harimo Demu ya Bob Pro yakoranye na Kevin Kade na Mistaek, One Time ya Shemi, Pyramid ya Kevin Kade yakoranye na Drama T na Kivumbi King.

    Hakaza kandi Mesaje ya Okkama, Amayoga ya Kevin Kade, Your Boyfriend ya Davis D, Kurura ya Bushali na Juno Kizigenza, Loyal ya Juno Kizigenza, Kanjenje ya Papa Cyangwe na Chriss Eazy.

    Yegukanye igihembo nka Kozze ariko na Country Records ihabwa ikindi byose biri ku rwego rwa East AfricaBenshi mu bahanzi nka Kevin Kade bamaze gukorana inshuro zitari nkeya na Mistaek baramwiyambajeAmaze gukorana na Juno Kizigenza ku mishinga y’indirimbo zitari nkeya Papa Cyangwe na we ari mu bashimye ubuhanga bwa Kozze amwiyambaza mu ndirimbo zitandukanye

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142008/ese-koko-the-ben-niwe-wahesheje-kozze-award-muri-kenya-142008.html

  • Uko umukino uri kugenda ku munota:

    Igice cya mbere kirangiye Real Madrid iyoboye n’igitego 1-0

    Igice cya mbere cyongeweho iminota 2 y’inyongera 

    43′ Kevin De Bryne azamuye koroneri yajyaga mu izamu gusa Lunin aratabara umupira awusubiza muri koroneri 

    40′ Rodrigo aryamye hasi nyuma yo kugongana na Kevin De Bryne ari kwitabwaho n’abaganga 

    35′ Manchester City iri kwatsa umuriro imbere y’izamu rya Real Madrid,Kevin De Bryne ahaye umupira mwiza Jack Grealish azamuka yiruka yinjira mu rubuga arekura ishoti gusa Rudiger aritambika umupira ujya muri koroneri 

    30′ Real Madrid irimo irakoresha uburyo bwo kwirukankana imipira binyuze kuri Vinicius Junior,kuri ubu arawirukankanye awuha Valverde gusa arawutindana ntiyagira icyo awumaza

    26′ Kevin De Bryne arekuye ishoti ryashoboroga guteza ibibazo Real Madrid ariko umunyezamu arishyira muri koroneri itagize icyo itanga 

    23′ Real Madrid yaritsinzwe igitego cya 2 habura gato ku mupira Vinicius yarahaye Carlvajar nawe  arekura ishoti gusa rifata mu birenge bya Jusko Gvardiol 

    17′ Manchester City irase igitego cyabazwe,Kevin De Bryne ahinduye umupira imbere y’izamu maze umunyezamu wa Real Madrid arikuramo umupira uhita usanga Erling Haaland ashyiraho umutwe uragenda ukubita igiti cy’izamu 

    16′ Nyuma yo gutsindwa ikipe ya Manchester City irimo irashaka uko yakwishyura yongera kwiharira umupira 

    11′ Real Madrid ifunguye amazamu ku mupira Vinicius Junior ahinduye imbere y’izamu maze usanga Rodrigo arekura ishoti, umunyezamu arikuramo gusa umupira urongera uramugarukira ahita awuterekamo mu nshundura 

    10′ Real Madrid nayo itangiye kwinjira mu mukino,uwitwa Vinicius Junior arekuye ishoti gusa Ederson awufata bumworoheye

    3′ Abakinnyi ba Manchester City bisuhije umupira barimo barawuhererekanya gake gake babikorera mu rubuga bwabo 
    1′ Umukino utangijwe n’abakinnyi ba Manchester City gusa bahise bawutakaza

    Abakinnyi 11 ba Manchester City babanje mu kibuga:

    Ederson

    Walker

    Akanji

    Dias

    Gvardiol

    Rodri

    De Bruyne,

    Silva

    Foden

    Grealish

    Haaland

    Abakinnyi 11 ba Real Madrid babanje mu kibuga:

    Lunin

    Carvajal

    Rüdiger

    Nacho

    Mendy

    Valverde

    Camavinga

    Kroos

    Rodrygo

    Bellingham

    Vinícius

    Umukino ubanza waberaga kuri Santiago Bernabeu warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 3-3. 

    Ni ibitego byatsinzwe na Ruben Dias witsinze, Rodrigo na Valverde mu gihe Manchester City yo yari yatsindiwe na Bernado Silva ,Foden ndetse na Gvardiol.

    Ikipe ya Real Madrid kugira ngo ikomeze birasa nkaho bigoranye kuko ubu irasabwa gutsinda cyangwa ikanganya bakajya kuri za penariti kandi ntabwo ifite Aurelien Tchouaméni wanafashije mu mukino ubanza ariko akaba yarabonye ikarita ya 5 y’umuhondo.

    Imibare yerekana ko inshuro 10 z’iyi mikino yo gukuranwamo ya UEFA Champions League ikipe Real Madrid yananiwe gutsindira mu rugo umukino ubanza,yashoboye gukomeza inshuro 2 gusa.

    Mu mwaka ushize ubwo aya makipe nabwo yari yahuriye hano maze umukino ubanza ubera muri Espagne banganya igitego 1-1 gusa uwo kwishyura Manchester City inyagira ibitego 4-0.

    Imibare yerekana ko mu mikino 3 yose iheruka Manchester City yakiriyemo Real Madrid yose yayitsinze.

    Ubwo bivuze ko Manchester City iramutse itsinze uyu mukino yahita iba imikino 4 idatsindirwa na Real Madrid mu rugo muri Champions League. 

    Ibi byakozwe n’ikipe imwe gusa hagati ya 2000-2002 ya FC Bayern Munich ubwo yatozwaga n’umutoza witwa Ottmar Hitzfeld.

    Iyi ni inshuro ya 8 umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola agiye guhura n’uwa Real Madrid,Carlo Ancelotti muri UEFA Champions League. Inshuro 6 murizo batozaga aya makipe n’ubundi.

    Abatoza bahuye hagati yabo muri iri rushanwa inshuro zirenze izi 8,ni hagati ya Alex Ferguson na Hitzfeld ndetse na Jurgen Klopp na Carlo Ancelotti bo zikaba ari inshuro 9.

    Inshuro 5 ziheruka Manchester City iheruka gukinamo na Real Madrid,habonetsemo ibitego 23.

    Undi mukino wo kwishyura wa 1/4 cya UEFA Champions League urimo uraba ni uwo ikipe ya FC Bayern Munich yakiriyemo Arsenal kuri Allianz Arena, umukino ubanza wari warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

    Kuri ubu uko bihagaze, ni 0-0.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142031/live-manchester-city-yakiriye-real-madrid-mu-mukino-ugoranye-142031.html

  • Rayon Sports WFC yeretswe isomo rya ruhago i Nyamirambo mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'ishyiraniro wahuje Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC, warangiye ikipe y'abagore ya As Kigali yeretse isomo rya ruhago Rayon Sports WFC.

    Uyu mukino watangiye hakiri kare cyane, warangiye AS Kigali WFC itsinze Rayon Sports WFC igitego 1-0.

    Hakaba hategerejwe umukino wo kwishyura, ikipe izakomeza ikazahita ijya ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro mu bagore.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-wfc-yeretswe-isomo-rya-ruhago-i-nyamirambo-mu-mukino-wa-1-2-cyigikombe-cyamahoro/

  • Bugesera FC ifashe Rayon Sports iyikubita itayibabariye, aba-Rayon bari ku kibuga barumirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Bugesera FC yihereranye Rayon Sports iyitsinda iyisanze i Kigali kuri Pelé Stadium, imbere y'abafana bayo.

    Wari umukino ubanza wa 1 /2 cy'Igikombe cy'Amahoro, warangiye Bugesera FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0.

    Igitego cya Bugesera FC, cyabonetse hakiri kare kuko cyatsinzwe na Farouk Ruhinda ku munota wa 26 w'umukino.

    Source : https://yegob.rw/bugesera-fc-ifashe-rayon-sports-iyikubita-itayibabariye-aba-rayon-bari-ku-kibuga-barumirwa/

  • Uko Leta yakoze Jenoside yashyizeho ba Perefe bashya bo kwihutisha kurimbura Abatutsi (Video) – #rwanda #RwOT

    Niyo mpamvu Jean-Baptiste Habyalimana wari Perefe wa Butare, na Godefroid Ruzindana wa Kibungo bakuweho, nyuma baza no kwicwa n'imiryango yabo, bikozwe na Perezida Theodore Sindikubwabo na Minisitiri w'Intebe Kambanda Jean.

    Hashyizweho ba Perefe bashya, basanzwe bazwiho ubuhenzanguni, babarizwaga muri Hutu-Power aribo François Karera muri Kigali Ngari, Sylvain Nsabimana i Butare, Anaclet Rudakubana i Kibungo, Elie Nyirimbibi i Byumba, Basile Nsabumugisha mu Ruhengeri na Dr Charles Zirimwabagabo ku Gisenyi.

    François Karera yahamijwe icyaha cya Jenoside n'Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu, Sylvain Nsabimana ahamywa icyaha cya Jenoside ahanishwa igifungo cy'imyaka 18.

    Dr Charles Zirimwabagabo yahamijwe icyaha cya Jenoside n'inkiko Gacaca z'u Rwanda, ahanishwa igifungo cya burundu.

    Tariki ya 19 Mata 1994 nibwo Leta y'Abatabazi yakuyeho ku mugaragaro Perefe Habyarimana Jean Baptiste wari waragerageje gukumira ubwicanyi muri Butare, n'ubwo na we yahigwaga kubera ko yari Umututsi, imusimbuza intagondwa Sylvain Nsabimana.

    Uyu Nsabimana yari uwo mu ishyaka rya PSD. Yabaye Perefe wa Butare, ayobora ubwicanyi hagati ya 19/4 kugera tariki 17 Kamena 1994.

    Tariki 19 Mata 1994, Perezida Theodore Sindikubwabo yahamagariye abanyabutare kurimbura Abatutsi. Mu ijambo rye, Sindikubwabo yahamagariye abaturage kwitabira ubwicanyi, ntibabe ba 'Ntibindeba'.

    Nyuma yaho, abasirikare bafatanyije n'Abahutu bo mu mutwe w'Interahamwe bica abasivili benshi b'Abatutsi bari batuye I Butare hamwe n'impunzi zari zaturutse mu tundi turere tw'u Rwanda.

    Nyuma ya disikuru ya Sindikubwabo Abatutsi batangiye kwicwa mu mujyi wa Butare no muri Komini zose z'iyo Perefegitura. I Kigali, uwo munsi Abasirikari ba Leta y'abicanyi bateye ibisasu kuri sitade Amahoro hapfa abantu 19 bari barinzwe n'ingabo za MINUAR.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-leta-yakoze-jenoside-yashyizeho-ba-perefe-bashya-bo-kwihutisha-kurimbura

  • Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana, Nyamwasa na RNC barushaho kubunza imitima #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu rw'umunyemari Rujugiro Tribert Ayabatwa igishyirwa ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, hari abifashe mapfubyi, cyane cyane Kayumba Nyamwasa n'ibyihebe bigenzi bye byo muri RNC, dore ko uwo musaza yari umuterankunga ukomeye w'uwo mutwe w'iterabwoba.

    Umuco nyarwanda ntutwemerera kogera uburimiro ku wapfuye, ariko ntunatubuza kuvuga aho yatannye akagira nabi, kugirango bitwibutse ko ubu buzima ari intizanyo dukwiye gutirurira Imana yabuduhaye butuzuye ibizinga.

    Ubuhamya bw'abamenye Rujugiro Tribert cyane cyane mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, buvuga ko yagiriye neza benshi mu Banyarwanda bari impunzi. Yewe ndetse ngo yaba yaranagize uruhare mu gushyigikira urugamba rwo kubohora Igihugu. Ni byiza, kandi nawe yarikoreraga.

    Ikibabaje kandi gikunze kugaragara kuri kamere muntu, ni uko intangiriro ishobora kuba nziza, ariko ugasoza nabi. Burya kandi, urubanza rw'ubuzima ntirureba intangiriro, ahubwo rureba iherezo.

    Uku ni nako byagenze kuri Rujugiro no kuri benshi mu bo babanaga muri RNC, nka Kayumba Nyamwasa, n'abandi batangiye babohora Abanyarwanda ariko bagasoza babagambanira!

    Rujugiro Tribert yari umwe mu banyemari batera inkunga uyu mutwe w'iterabwoba wa RNC, haba mu kuwushakira abarwanyi, haba no mu kuwugurira ibikoresho.

    Ibi bisobanuye ko Rujugiro ari umwe mu bo amateka azahora aryoza ubuzima bw' urubyiruko RNC yohereje gupfira mu mashyamba ya Kongo, ubwo icyiswe P5 cyiyahuraga ngo kirashaka gutera U Rwanda.

    Rujugiro ni umwe kandi mu bazabazwa urupfu rw' inzirakarengane 17 zahitanywe na grenades RNC yateye mu Rwanda hagati ya 2010 na 2014, abasaga 400 bagakomereka.

    Ibikorwa bya Rujugiro bijyanye no gushyigikira RNC ndetse no gutoteza Abanyarwanda batayibonamo, byakunze kugaraga cyane cyane mu bihugu byo mu majyepfo y'Afrika, ndetse no muri Uganda, aho yabifashwagamo n'ibikomerezwa mu butegetsi, nka Abel Kandiho wahoze ashinzwe iperereza mu gisirikari cya Uganda, Minisitiri Philemon Mateke n'abandi. Apfuye icyakora ibikorwa bya RNC muri Uganda bicumbagira, kuko ubutegetsi bwasanze wifatanya n'umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe

    Impfubyi ya Rujugiro kurusha izindi ariko, ni umunywarumogi David Himbara yari atunze kuri buri kantu, kuva ku isogisi kugeza ku mwenda w'imbere. Uretse ko Rujugiro yari umucunguzi w' ibigarasha byahoraga ku muryango iwe bisabiriza, by'unwihariko Himbara yari yaramwifatiye ngo ni umujyanama we mu bucuruzi, nyamara ntibibuze uyu musaza guhora mu manza, cyane cyane z'imisoro na magendu mu bihugu byinshi.

    Abazi gutebya bakimara kumenya urupfu rwa Rujugiro, banditse ku mbuga nkoranyambaga bati:' Kwiyegereza Himbara ni ukwikururira umwaku, n'ikimenyimenyi yagiye muri Suwede gushinjura umujenosideri Théodore Rukeratabaro, birangira akatiwe gufungwa burundu, none dore na muzehe Rujugiro wari inkoramutima ye arigendeye'.

    Rujugiro Tribert yahunze u Rwanda ku mpamvu zirimo iz'ubuhemu mu bucurizi. Byanamuviriyemo gufatirwa no gutezwa cyamunara kw'inzu ye ya UTC, kubera igihe kinini atishyura imisororo.

    Aho kwemera ko amategeko yakubahirizwa, ibibazo by'ubucuruzi bwa Rujugiro yabihinduye ibya politiki, ndetse yumvikana kenshi ku maradiyo nka BBC atega Leta y'uRwanda iminsi, ngo igiye kuvaho, maze abazayihirika bumusubize imitungo ye.

    Nubwo ariko yahoraga yigamba ko ngo amenyereye guhirika za leta zimubangamiye, Rujugiro Tribert Ayabatwa apfuye icyizere cyo gukuraho 'ubutegetsi bwa Kagame' cyarayoyotse, kuko Kayumba Nyamwasa na RNC ye babimwizezaga basigaye babunza umutwe nk'uruyuzi.

    Icyo kiguri cy'ibyihebe gisanzwe cyarashegeshwe no kutagira umurongo uhamye n'amacakubiri ashingiye ku nda nini, byiyongereyemo urupfu rw'umuterankunga mukuru, ubanza bibaye nk'ibinyoro byiyongereye mu bibembe.

    Amakuru ya BBC avuga ko Rujugiro Tribert Ayabatwa yaguye i Dubai ari naho ngo yari asigaye atuye, ariko ntihavugwa icyamuhitanye.

    Apfuye bivugwa ko yari afite imyaka nka 84 kuko iyo yagenekerezaga yavugaha ko yavutse nko muw'1940. Asize abana 4, uwo bashakanye we akaba yaritabye Imana muri Nzeri umwaka ushize.

    The post Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana, Nyamwasa na RNC barushaho kubunza imitima appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rujugiro-ayabatwa-yitabye-imana-nyamwasa-na-rnc-barushaho-kubunza-imitima/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rujugiro-ayabatwa-yitabye-imana-nyamwasa-na-rnc-barushaho-kubunza-imitima