Blog

  • Barasaba ko Abatutsi bishwe bakajugunwa muri Caraes Ndera bashyingurwa mu cyubahiro – #rwanda #RwOT

    Ni ubusabe bwatanzwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye muri ibi bitaro kuwa 17 Mata 2024, hibukwa Abatutsi bari abakozi b'ibi bitaro, ababihungiyemo bakabyicirwamo, n'abishwe bakajugunwa mu nkengero zabyo ubu bakaba bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside ruri mu Bitaro bya Caraes Ndera.

    Ngenzi Jean Felix uri mu bahungiye mu Bitaro bya Caraes Ndera ubwo yari afite imyaka irindwi y'amavuko agahungana na benshi bo mu muryango we ariko bakahicirwa, yasabye ko nubwo leta yasaba Abarokotse bagafatanya na yo gushyingura mu cyubahiro Abatutsi biciwe muri ibi bitaro bajugunwe mu cyobo kibirimo, byaruhura imitima y'abo mu miryango y'Abarokotse.

    Ati ''Kiriya cyobo cyatawemo abacu, Interahamwe ntabwo zadushyingura ngo tubyemere. Ni zo zabanazemo uko bakirimo ni ko bakimeze. Turasaba ko nkuko inyigo yakozwe ariko bisa n'aho bitararangira neza, turasaba ko hajyamo agatege, ndetse natwe twarokotse twatanga umusanzu n'abandi bose n'Abanyarwanda muri rusange, tukavana abacu muri kiriya cyobo, tukaboza, tukabashyingura.''

    Akomoza ku mateka y'ubwicanyi bwakorewe mu Bitaro bya Caraes Ndera mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuyobozi Mukuru w'bi bitaro, Frère Charles Nkubili, yavuze ko ibi bitaro byiciwemo Abatutsi benshi kuko byari birinzwe n'Ingabo za Loni zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR), bigatuma Abatutsi bagira icyizere ko bashobora kuharokokera bakahahungira ari benshi.

    Nyuma MINUAR yaje gutwara abanyamahanga bose bakoraga muri ibyo bitaro ndetse n'izo ngabo ziragenda, bituma interahamwe n'abasirikare ba leta yakoze jenoside bagota Ibitaro bya Caraes Ndera bica Abatutsi benshi bari bahahungiye.

    Ati 'Abatutsi bahahungiye ari benshi bakeka ko bahabona umutekano ariko siko byagenze kuko MINUAR yaje kuza ku itariki ya 10 na 11 Mata ipakira mu ndege ikitwa umuzungu wese barigendera.''

    ''Bityo baba batereranye Abatutsi benshi bari bahahungiye, maze interahamwe zibahukamo zirica nta kizikoma imbere. Kuva ku itariki ya 10 kugeza kuya 17 Mata 1994, hano muri Caraes byaracikaga, ari imiborogo n'imirambo myinshi y'Abatutsi bari bahahungiye.''
    Abiciraga Abatutsi mu Bitaro bya Caraes Ndera muri icyo gihe bajyaga kubajugunya mu cyobo kiri muri ibyo bitaro cyari cyaragenewe kujugunwamo imyanda ariko kitakoreshwaga, gifite metero 30 z'ubujyakuzimu.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Théogene, yijeje abarokokeye muri ibyo bitaro ko ababo bishwe bakajugunwa muri icyo cyobo hari gukorwa inyigo y'uko cyacukurwa bagakurwamo bagashyingurwa mu cyubahiro, ndetse n'Urwibutso rwa Jenoside rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri muri Caraes Ndera rukavugururwa kuko abarushyinguwemo badashyinguwe neza.

    Mu Rwibutso rwa Jenoside ruri mu Bitaro bya Caraes Ndera hashinguwemo Abatutsi 32.030. Hari gukorwa inyigo kugira ngo ruvugururwe.

    Abahagarariye inzego z’umutekano bari mu bitabiriye iki gikorwa

    Hafi y’uru Rwibutso rwa Jenoside ruri muri Caraes Ndera, hari icyobo cyapfundikiwe cyajugunwemo Abatutsi benshi biciwe muri ibyo bitaro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/barasaba-ko-abatutsi-bishwe-bakajugunwa-muri-caraes-ndera-bashyingurwa-mu

  • Nyirakuru wa Ariana Grande yaciye agahigo kur… – #rwanda #RwOT

    Muri Werurwe umukobwa wa Beyonce witwa Rumi Carter w’imyaka 8 yaciye agahigo ko kuba umuntu w’imyaka micye cyane mu 2024 ubashishe kwinjira ku rutonde rwa ‘Billboard Hot 100’ rujyaho indiirimbo 100 zikunzwe ku rwego mpuzamahanga. Ibi yabicyeshaga indirimbo ‘Protector’ yahuriyemo na Nyina Beyonce kuri album aherutse gusohora yise ‘Cowboy Carter’.

    Kuri ubu habonetse umuntu mukuru cyane ubashije kujya kuri uru rutonde rwa ‘Billboard Hot 100’ rujyaho umuhanzi rugasiba undi. Uyu ni Marjorie Nonna Grande akaba Nyirakuru w’icyamamarekazi Ariana Grande, uherutse gusohora album yise ‘Eternal Sunshine”.

    Nyirakuru wa Ariana Grande yaciye agahigo abikesha indirimbo bakoranye

    Kuri uyu muzingo wa Ariana Grande yasohoyeho indirimbo yise ”Ordinary Things’ yakoranye na Nyirakuru Marjorie. Mu ntangiriro z’iyi ndirimbo harimo ijwi rye ndetse Ariana yatangaje ko ariwe bafatanyije kuyandika no kuyiha izina.

    Yabaye umuntu mukuru w’imyaka 98 ubashije kugera ku rutonde rwa Billboard

    Billboard yatangaje ko Marjorie Grande ariwe muntu mukuru cyane mu 2024 ubashije kujya kuri uru rutonde nyuma y’imyaka isaga 8 nta muhanzi ufite imyaka irenga 65 uragera kuri uru rutonde. 

    Billboard yashyikirije Certificate Nyirakuru wa Ariana Grande waciye agahigo

    Ariana Grande nawe yashimiye Nyirakuru waciye aka gahigo amashimira ko yamufashije kwandika no kuririmba iyi ndirimbo iri muzikunzwe cyane muri Amerika, ndetse Billboard yamushyikirije ‘Certificate’ yemeza ko ariwe muntu mukuru cyane uri kuri uru rutonde.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142049/nyirakuru-wa-ariana-grande-yaciye-agahigo-kuri-billboard-142049.html

  • Byagenda bite inkuru ibaye impamo Mvukiyehe J… – #rwanda #RwOT

    Taliki 27 Nzeri 2020 ni bwo mu ikipe ya Kiyovu Sports habaye amatora y’abayobozi bayo bagombaga kuyiyobora mu gihe cy’imyaka 3. Mvukiyehe Juvenal ni we watowe ku mwanya wa Perezida ku kigero cya 100% dore ko yari awuriho wenyine.

    Mu migabo n'imigambi ye yari yagize ati: “Mfite umushinga wo gutwara igikombe kandi mpamya ko tugeze kuri 70% w'ibyasabwaga ngo umushinga wacu ugerweho.”

    Ati: “Mfite gahunda kandi yo gushaka imitungo yatuma tubaho no mu bihe biri imbere, Kiyovu Sports ntizabe umutwaro ku zayiyobora, izabe ari ikipe ifite umutungo.”

    Benshi ntabwo bari bamuzi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda ndetse hari n’abari bamwumvise bwa mbere. Haramutse hagize ukubwira ko yari afite binini amwitezeho yaba akubeshye cyane.

    Nyuma yo gutorerwa kuba Perezida ndetse n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) rukabiha umugisha, yatangiye urugendo rurerure rwo kugarurira ibyishimo abafana ba Kiyovu Sports basaga nk’aho batagifite ijambo dore ko nta n’imyaka 3 yari ishize barokotse kumanuka mu cyiciro cya 2 bamanuwe na mukeba Rayon Sports.

    Ku ikubitiro yatangiye azana uwagombaga gutoza abakinnyi umenyereye shampiyona y’u Rwanda ndetse wanakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” ariwe Karekezi Olivier.

    Nyuma yakomereje ku kugura abakinnyi bakomeye, azana abarimo abarundi Bigirimana Abed na Nshimiyimana Ismael 'Pitchou, Kimenyi Yves na Irambona Eric abakuye muri Rayon Sports, Ngendahimana Eric ndetse na Babuwa Samson.

    Ntabwo byaje kugenda neza hagati ya Kiyovu Sports na Karekezi Olivier kuko baje gutandukana ashinjwa kwikura mu mwiherero w’ikipe nyuma gutsindwa na Rutsiro FC ubwo hakinwaga shampiyona y’amatsinda kubera COVID-19.

    Uyu mwaka w’imikino waje kurangira muri rusange bitagenze neza kuri Mvukiyehe Juvenal n’ikipe y’Urucaca. 

    Uyu mugabo ntabwo yigeze acika intege kubera ko mu mwaka wakurikiyeho yongeye kugura abandi bakinnyi barimo Emmanuel Okwi ndetse azana n’umutoza Haringingo.

    Muri uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022 ikipe ya Kiyovu Sports yitwaye neza, itsinda amakipe idasize Rayon Sports, gusa birangira itakarije igikombe kuri Espoir FC.

    Mvukiyehe Juvenal yakomeje kwerekana ko koko hari umushinga yateguye wo gusubiza Urucaca igikombe cya shampiyona nyuma y’icyo yatwaye mu 1993.

    Mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 nabwo Kiyovu Sports yagarukanye imbaraga, itsinda amakipe arimo Rayon Sports na APR FC ndetse inayobora urutonde itangira gukoza imitwe y’intoki ku gikombe, gusa yongera gusubiramo amakosa igitakaza mu minsi ya nyuma itsinzwe na Sunrise FC.

    Nubwo byagenze gutya ariko yari yegukanye igikombe cya Made in Rwanda Cup itsinze Rayon Sports n’ubundi yasaga nk’aho yamaze guhinduka umugore wayo.

    Nyuma yo kongera gutakaza igikombe cya 2, byabaye nk’ibiteza ibibazo muri Kiyovu Sports, abakinnyi bari bakomeye bose barasezererwa bivugwa ko ari bo bagambaniye ikipe ntibatwara igikombe ndetse no mu buyobozi hatangira kuzamo ibibazo.

    Mvukiyehe Juvenal utari ukiri Perezida wa Kiyovu Sports Association nyuma yo kuba Perezida wa Kiyovu Sports Company, iyi ikaba ari nayo yakurikiranaga inyungu za Kiyovu Sports umunsi ku munsi, yaje gukurwa kuri uyu mwanya na Ndorimana Jean François Regis mu mwaka ushize.

    Uyu mugabo akimara kuva muri Kiyovu Sports yaje kugura ikipe yahoze yitwa Rugende FC ikina icyiciro cya kabiri gusa ayihindurira izina ayita Addax FC.

    Kuri ubu Mvukiyehe Juvenal biravugwa ko ashobora kugirwa Perezida wa Police FC isanzwe imenyereweho kuyoborwa n’abari mu nshingano za Polisi y'u Rwanda cyangwa abazibayemo.

    Mu gihe iyi nkuru yaba impamo byagenda gute?

    1. Police FC yahinduka ikipe ikomeye. Niba wasomye neza iyi nkuru kuva ku ntangiriro cyangwa warakurikiranye Mvukiyehe Juvenal akigera muri Kiyovu Sports, ntabwo wabura kuba warabonye ko afite itandukaniro n’abandi bayobozi b’amakipe yo mu Rwanda.

    Uyu mugabo wiberaga mu Bubiligi mbere yo kuza muri Kiyovu Sports mu bijyanye no kugura abakinnyi, yerekanye ko atajya apfa kwibeshya kandi burya ntibazakubeshye abakinnyi nibo nkingi ya mwamba kugira ngo ikipe ikomere.

    Niwe waguze Bigirimana Abedi na Ismail Pitchou abakuye iwabo mu Burundi nta muntu ubazi kandi baje mu Rwanda berekana ko bakomeye ndetse ni bamwe mu bakinnyi Kiyovu Sports yagenderagaho.

    Yanaguze abarimo Norodien Riyaad na Erisa Ssekisambu batari abakinnyi babi. Usibye kugura abakinnyi batazwi n’abafite amazina, yagaragaje ko aba abazi ndetse ko yanabaganiriza akabemeza kubera ko yaguze abarimo Umugande, Emmanuel Okwi na Shaiboub nubwo we byarangiye adakiniye Kiyovu Sports.

    Kumenya kugura abakinnyi ni kimwe mu byihishe abayobora amakipe yo mu Rwanda kubera ko nk’ubu uramutse urebye Rayon Sports ni cyo kibazo ifite kugeza ubu. 

    Bivuze ko Mvukiyehe Juvenal aramutse ageze muri Police FC yabagurira abakinnyi beza kandi bakomeye ntawe ubakoze mu mufuka nk’uko bijya bigenda ubundi amakipe bakararika.

    2. Police FC yatangira kugira amakipe y’amakeba ndetse ikanagarukwaho cyane mu itangazamakuru 

    Ubwo Mvukiyehe Juvenal yari muri Kiyovu Sports wabonaga iyi kipe yarungutse abakeba bashya barimo na Gasogi United. Iki nta kindi cyabiteraga ni uko uyu mugabo yakundaga gutangaza amagambo akomeye mbere ya buri mukino, bigatuma ikipe bagiye guhura nayo ikanira, Kiyovu Sports ikagarukwaho cyane mu itangazamakuru cyane.

    Nta nubwo wakwibagirwa ijambo yazanye ryo ‘Gutitiza umujyi’ muri Kiyovu Sports, ibintu byatumaga igarukwaho cyane mu itangazamakuru hibazwa niba iri buwutigise koko.

    3. Police FC yaba ikipe iharanira ibikombe

    Mu gihe Mvukiyehe Juvenal yayobora Police FC, yaba ikipe iharanira ibikombe ndetse ikanabitwara. Igihe yari mu ikipe ya Kiyovu Sports yatanze ibimenyetso byo gutwara igikombe inshuro 2 nubwo byangaga mu minsi ya nyuma, gusa kimwe mu byabiteraga harimo n’ibibazo byo kubura amafaranga.

    Ubwo bivuze ko aramutse agiye muri Police FC aho atazashaka amafaranga ngo ayabure ho igikombe cyaba gishoboka cyane.

    4. Ni akunyu kaba kiyongereye mu mupira w’u Rwanda

    Uko amakipe akomeye yiyongera muri shampiyona ni na ko uburyohe bw’umupira bwiyongera. Mu gihe Police FC yaba ikomeye, bikaba bizwi ko igomba guhangana na APR FC na Rayon Sports nk’uko byari bimeze kuri Kiyovu Sports igihe Mvukiyehe Juvenal yari akiyirimo, byatuma shampiyona yongera kuryoha.

    Birasa nk’aho nta kipe zihari zo guhangana na APR FC kuko kuri ubu igiye gutwara igikombe cya shampiyona inshuro 5 yikurikiranya. Nubwo no mu myaka 2 ishize yagitwaye, gusa yabikoze yahangayitse, ibintu bituma shampiyona igera ku musozo ikiryoshye.

    5.Police FC yagira abafana 

    Kuba ikipe ya Police FC itayoborwa n’Umusivile nabyo biri mu bituma abaturage badapfa kuyiyumvamo cyane, gusa mu gihe Juvenal yaba ari we ugizwe umuyobozi wayo, abayikunda bakwiyongera cyane dore ko yaba inatsinda.

    6.Igitutu cyakwiyongera ku bakinnyi ba Police FC 

    Abazi neza Police FC bakubwira ko abakinnyi badashaka igitutu bitewe nuko nta muyobozi ubaza ngo ni ukubera iki mwatsinzwe kandi tubahembera ku gihe. Ku bakunda kujya kuri sitade, uyobora Police FC imikino yarebye muri uyu mwaka w’imikino wayibarira ku kiganza kimwe. 

    Mu gihe yaba ari Mvukiyehe Juvenal yajya aba ari ku mikino myinshi kandi ibi bitera igitutu ku bakinnyi ndetse bakagira imbaraga bityo gutsinda bikaborohera.

    Mvukiyehe Juvenal ari kuvugwa muri Police FC ko ashobora kuyibera Umuyobozi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142040/byagenda-bite-inkuru-ibaye-impamo-mvukiyehe-juvenal-akayobora-police-fc-142040.html

  • Hariho ibihangano byAbanyarwanda u Budage bu… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihangano ntibiriho amazina y'ababihanze, ndetse wumva ko ababikoze bifashishije cyane ibikoresho byo hambere nk'umwirongi, umuduri, kandi baririmbaga cyane ku buzima bw'icyo gihe mu murongo wo kumvikanisha umuco nyarwanda.

    Biragoye kubyumva ugahita umenya uwabiririmbye, kuko ntibigize bivuga amazina nk'uko bigenda muri iki gihe, ariko bifite umwimerere kandi biryoheye amajwi.

    Dr. Nganji yabyifashishije kuri iyi Album mu bizwi nka 'Sampling', aho nibura mu ndirimbo 10 zigize iyi album humvikanaho ijwi ry'undi muntu uririmba, ariko bigoye kumenya amazina y'uwo muntu.

    Ni ibintu yakoze mu rwego rwo guha agaciro ibihangano byo hambere, no kumvikanisha ko umuziki w'u Rwanda wagize abahanzi bakomeye, ariko ko ibihangano by'abo byagiye bitwarwa n'abanyamahanga babaga bari mu Rwanda. Ibi nibyo byatumye iyi Album ayita 'Kinyarwanda' mu gusobanura umwihariko w'umuziki Nyarwanda.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Dr. Nganji yavuze ko ubwo yabonaga ibi bihangano by'abanyarwanda bifitwe n'u Budage, ari nabwo yagize igitekerezo cyo gukora iyi Album mu gihe cy'imyaka ibiri ishize, kandi ayitezeho kuzakundwa.

    Ati 'Album nayise 'Kinyarwanda' ahanini nashatse kugendera ku buryo twebwe dukora ibintu byacu mu buryo bwa Kinyarwanda, dushobora kuba turi aba Producer ariko duhura wenda n'ibikoresho bigezweho bitakoreshejwe mbere mu muziki.'

    'Rero mu buryo tubikoresha nabyo tugendeye mu buryo bwacu bwa Kinyarwanda n'abahanzi twakoranye n'abo bagakora injyana yabo ariko mu buryo bw'abo bwa Kinyarwanda, ahanini n'icyo kintu nashatse kugaragaza niyo mpamvu nayise Kinyarwanda. Ntabwo nashatse kuvuga Ikinyarwanda nk'ururimi, ahubwo nashatse kuvuga uburyo dukora ibintu byacu bya Kinyarwanda.' 

    Ibihangano by'Abanyarwanda bifitwe n'u Budage byabaye imvano y'iyi Album

    'Kinyarwanda' ibaye Album ya kane uyu musore agiye gushyira hanze. Yaherukaga gushyira hanze Album 'Dose', 'Afterdose' ndetse na 'OverdoseII' yarayihurijeho abahanzi 21.

    Album ye ya Gatatu iriho abahanzi nka B-Threy, Bushali, Icenova, Angel Mutoni, White Monkey, Bill Ruzima, Kaya Byinshi, Slum Drip, Nillan YNB, Bruce the First, Amalon, Romeo Rapsatar, Iddo Wuld, Jawanzaa, Mvfasta, Ngaara, , NeeriWest, Dani Kard, n'abandi.

    Kuri Dr. Nganji yishimira umusaruro izi Album zatanze kandi 'zanagaragaje abahanzi benshi' mu rugendo rw'umuziki. Ati 'Navuga nka Overdose yariho abahanzi nka Bushali na B-Threy kandi bahise bamenyekana cyane, hariho Kivumbi, Mike Kayihura n'abandi.'

    Avuga ko muri rusange akora ziriya album za mbere, yari agamije kugaragaza abahanzi bashya n'ubuhanga bw'abo mu rwego rwo kubamurikira sosiyete. Ati 'Abenshi byarabafashije cyane (Abahanzi), kubera ko iyo ukoze Album ikagira impinduka uzana muri sosiyete, nicyo kintu cya mbere.'

    Dr. Nganji yavuze ko atangira gukora iyi Album atari yakabonye izina azayita, ahubwo akimara kubona indirimbo z'abanyarwanda zifitwe n'u Budage ari bwo yagize igitekerezo cy'izina 'Kinyarwanda' mu gusobanura uburyo abanyarwanda bafite uburyo bakoramo ibintu byabo.

    Yavuze ko umuzingo w'izi ndirimbo yawuhawe na Eric 1 Key wari mu Budage akagera aho ibyo bihangano bibitse. Ati 'Hari inshuti yanjye bita Eric 1 Key yari yageze mu Budage agera ku ndirimbo z'abanyarwanda Abadage bafashe aranyoherereza, arambwira ati 'ibi bintu byagufasha mu gukora indirimbo'.

    Akomeza ati 'Icyo gihe nahise ngira igitekerezo nshaka gukora injyana yacu ariko ngize icyo gitekerezo nkuye ku ndirimbo zacu za cyera z'abanyarwanda bakoraga indirimbo mbihuza rero n'uburyo nkora indirimbo zubakiye kuri iyo njyana. Ndavuga nti reka nkore Album iri muri uwo murongo. Ahanini, uburyo ivuga nashatse kugenderaho.'

    Indirimbo ziri kuri Album zikoze mu njyana ya Kinyatrap, nk'imwe mu njyana Green Freey yagerageje guteza imbere kuva mu myaka icyenda ishize.

    Yavuze ko atari buri ndirimbo iri kuri Album ye izumvikanaho ibyo bihangano by'abanyarwanda, ariko ko aho yagiye azifashisha biri mu murongo wo kongera 'guha ubuzima icyo gihangano cyazimiye'. Ati 'Hari aho twabikoresheje, kandi byarafashije.'

    Album ye kane yitegura gushyira hanze tariki 22 Mata 2024, iriho indirimbo ‘Inganji (Intro)’ yakoranye na Ngaara, ‘Amanyarwanda’ yakoranye na Karambizi, ‘Imituku’ yakoranye na Redink, Icenova na Dr. Dace Murundi, ‘Imisambi’ yakroanye na Karambizi, Kaya Byinshi, Icenova na Romeo Rapstar.

    Hari kandi ‘Intare’ yakoranye na Neriwest na Romeo Rapstar, ‘Ihoreze’ yakoranye na Racine, ‘Haya’ yahuriyemo na Karambizi, ‘Rwamajana’ yakoranye na Kanyarwanda, ‘Umurinzi’ yahuriyemo na Romeo Rapstar, ‘Ninde? na Icenova, ‘Enyegeza’ na Bushali, ‘Rwamakombe’ na Zeo Trap ndetse na ‘Kinyarwanda (Outro)’ yakoranye na B-Threy.

    Nganji avuga ko mu guhitamo abahanzi bakoranye, yashingiye ku buzima abanamo n'abo no kuba buri umwe yiyambaje yaragaragaje ubushake.

    Ni we witunganyirije iyi Album mu gihe cy'imyaka ibiri, kandi atekereza ko nyuma yo kuyishyira hanze ku mbuga zitandukanye zicuririzwaho umuziki, azatangira urugendo rwo kuyikorera amashusho (Video).

    Bimwe mu bihugu byatangiye gusubiza u Rwanda ibihangano by'abanyarwanda

    Ku wa 29 Ukwakira 2021, Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda yashyikirije ibintu bigizwe n’amajwi byafashwe kuva mu 1954 byari bibitswe mu nzu ndangamurage ya cyami iri i Tervuren mu Bubiligi, byari bibitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Ambasade y’u Bubiligi ivuga ko ari amajwi 4,096 arimo indirimbo, inkuru n’ibindi. Birimo ibihangano by’abahanzi ba cyera byafashwe ahanini n’abakozi b’Ababiligi mu bice bitandukanye by’igihugu, bigaragaza igihe byafatiwe n’ahantu byafatiwe mu Rwanda.

    Ubwo yakiraga ibi bihangano, Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yasabye abahanzi kubyifashisha bakavomaho inganzo.

    Ati 'Harimo indirimbo dushaka ko abahanzi bavomamo impano zabo. Abahanzi b'ubu urabona ko bagendaga bafata imico y'ahandi ariko twababaza bakatubwira bati muragira ngo tuvane he ibyo tuvoma? Ibi ni ibintu bikomeye cyane.'

     

    Ngabonziza Dominique uzwi nka Dr. Nganji yatangaje ko agiye gushyira hanze Album 'Kinyarwanda'

     Album 'Kinyarwanda' ya Dr. Nganji iriho indirimbo 14 yakoranyeho n'abahanzi banyuranye 

    Dr. Nganji yavuze ko kuri iyi Album hariho ibihangano by'Abanyarwanda bibitswe n'u Budage

    Dr. Nganji yavuze ko Album eshatu zabanje yishimira ko zagaragaje ubuhanga bw'abahanzi barimo Bushali na B-Threy

    KANDA HANO WUMVE IMWE MU NDIRIMBO IRI MU ZIGIZE ALBUM YA GATATU YA DR. NGANJI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142048/hariho-ibihangano-byabanyarwanda-u-budage-bubitse-dr-nganji-yavuye-imuzi-album-ye-kinyarwa-142048.html

  • Ibyamamare byifatanyije na ISIMBI TV mu gutaha inzu y’umuturage yubakiye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Iherekejwe na bamwe mu byamamare, ISIMBI TV yatashye inzu yubakiye umuturage utishoboye wo mu Karere ka Kamonyi mu Magepfo y’u Rwanda.

    Ni nyuma y’uko muri Werurwe uyu mwaka uyu muyoboro wa YouTube wa ISIMBI TV wujuje miliyoni y’aba-Subscribers, umuyobozi wa yo Murungi Sabin yaje guhitamo guhigura umuhigo Pastor Niyonshuti Théogène witabye Imana muri Kamena 2023 adahiguye. Yari yarahize kuzubakira Nyirasenge.

    Umuhango wo gutaha iyi nzu wabaye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2024, abashyikirijwe inzu ni umuryango wa Iyarakaremye Emmanuel na Benurugo Venancia akaba nyirasenge wa Pastor Théogène uheruka kwitaba Imana, yubatswe mu Murenge wa Rukomo, mu Mudugudu wa Nyarusange mu Karere ka Kamonyi.

    Umunyana Assia akaba umugore wa nyakwigendera Pastor Théogène, yashimiye Imana ko iyi nzu yuzuye kuko ubwo umugabo we yitabaga Imana nta cyizere yari afite ko izubakwa kubera inshingano nyinshi yari asigaranye.

    Ati 'iki gikorwa numvaga kitazashoboka kuko nari nsigaranye abana benshi bo kurera, nsigaranye n’abo twebwe twari twarabyaye, byari bigoye, ntabwo niyumvishaga ko natunga urugo rurimo abana bangana kuriya ngo nze no kubaka hano, numvaga ari ibintu bitashoboka ariko Imana ikorera muri Sabin icyo cyifuzo akingezaho ko ashaka kumwubakira, ndamubwira ngo nta kibazo.'

    Murungi Sabin akaba umuyobozi wa ISIMBI TV yavuze ko hari mu rwego rwo guhigura umuhigo Pasiteri Niyonshuti Théogène yapfuye adahiguye, aho yari yarihaye inshingano zo kuzubakira Nyirasenge Benurugo Venancia cyane ko nta bushobozi yari afite bwo kubyikorera.

    Ati 'Ni igitekerezo cyazanywe na Pastor Théogène, twaraganiraga rimwe twarazanye dukorera ikiganiro muri iyi mbuga hari akazu katari keza, arambwira ngo nifuza ko mbere y’uko mpfa Nyagasani yazampa ubushobozi nkubakira masenge inzu, Pastor Théogène nyuma y’amezi 2 yahise apfa.'

    Yakomeje avuga ko atifuzaga kuba yakubakira Nyirasenge wa Pastor Théogène ariko akaba yaragiye mu turere twa Rwamagana muri Nyarubuye na Ruhango ariko abura umuturage wujuje ibyo yifuzaga, ahitamo kubakira Nyirasenge wa Pastor Théogène cyane ko yari asigaye wenyine kandi nta bushobozi, gusa ahamya ko nabona ubushobozi azubakira n’abandi.

    Ati 'Mu by’ukuri ntabwo nifuzaga kuba nahita nubakira nyirasenge wa Théogène inzu, numvaga nabikorera undi muturage tutigeze tugaragaza na rimwe, udafite ubushobozi, udafute uko yiyubakira, nzenguruka Ruhango, njya Nyarubuye gushaka umuntu waba yarabuze uko yubaka kandi koko byumvikana, muri utwo turere twombi nasanze nta muturage urimo guhamanya n’ibyo nshaka.'

    'Nageze aho ndatekereza nti ariko kuki umuntu atakubakira nyirasenge wa Pastor Théogène? Nyuma y’uko yasigaranye imbaraga nke, nyuma y’uko arokotse nkamwubakira inzu noneho niba nteganya kubakira abandi na bo nkazabageraho, mba ari we mpitamo gutyo, nta kindi nagendeyeho ariko n’abandi nyagasani nampa ubuzima, nampa ubushobozi nzabubakira.'

    Benurugo Venancia yagaragaje ko yishimiye cyane Imana n’ubuyobozi bwa ISIMBI TV bwabashije kumwubakira inzu bukamukura aho yari ari.

    Ati 'nubwo Théogène yitahiye ariko yasize umuryango, asiga inshuti n’abavandimwe, ntabwo nari nzi ko ubwo yavugaga ko ashaka kunyubakira yari afite abantu bangana gutya babiri inyuma, Sabin Imana izaguhe ubugingo, kubeshya ni icyaha sinigeze mba ahantu nk’aha. Mbonye intebe shahu, mwarebye? Ariko Mana nshimye Imana namwe mwese mwitanze, Uwiteka azabahe ubugingo, nukora neza uzahembwa n’Imana ihoraho.'

    Umugabo we Iyakaremye Emmanuel mu mvugo irimo amarangamutima menshi, yagize ati 'Ndabona Imana inkoreye ibyiza, ndayishimye namwe ndabashimye, mvutse bwa kabiri. Imana yabashyizemo urukundo ngo mufatikanye mudukorere igikorwa nk’iki ndayishimye, muri abantu bagomba kurenganura abandi koko.'

    Bamwe mu byamamare bari baje gushyigikira ISIMBI, Junior Giti usanzwe ukora umwuga wo gusobanura filime, yavuze ko yaje muri iki gikorwa kugira ngo abe umuhamya w’ibyagezweho.

    Ati 'twaje hano kugira ngo tube abahamya b’ibyagezweho, kugira ngo bihe umukoro n’abafite ubushobozi bwo gufasha yabikora, tunamagane abarwanya ibyiza umuntu aba yakoze.'

    Mugenzi we bakora umwuga umwe wo gusobanura filime, Rocky Kimomo yagize ati 'Sabin aduhaye umukoro, aduhaye umukoro nk’abantu bakora ibintu byenda kumera nk’ibye cyangwa no mu bundi buzima, ni umkoro mwiza aba aduhaye.'

    Ni igikorwa ISIMBI TV yakoze mu rwego rwo kwishimira ko yujuje miliyoni y’abantu biyandikishishije (1M subscribers) kujya bakurikira ibiganiro umunsi ku munsi bitambuka kuri uyu muyoboro.

    Uyu muhango ukaba wari witabiriwe na bamwe mu byamamare, uretse umugore wa Pastor Théogène, Umunyana Assia, hari Pastor Mutesi, abasobanuzi ba filime Uwizeye Marc [Rocky Kimomo], Junior Giti, abanyamakuru Lucky Murekezi, Ndahiro Valens Papy na Niyitegeka Jules William [Chita], abakinnyi ba filime Killaman, Dogiteri Nsabi, umuhanzi akaba n’umushoramari Marchal Ujeku.

    Lucky Murekezi yari ahabaye

    Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy na Rocky Kimomo

    Junior Giti n’umugore we bari baje kwifatanya na ISIMBI TV

    Byari ibyishimo bikomeye

    Dogiteri Nsabi

    Pastor Mutesi na Umunyana Assia umugore wa Pastor Theogene

    Inzu ISIMBI yubakiye Nyirasenge wa Pastor Theogene

    Iyamuremye na Benurugo byari byabarenze

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibyamamare-byifatanyije-na-isimbi-tv-mu-gutaha-inzu-y-umuturage-yubakiye-amafoto

  • Tp Mazembe yanze kwambara ‘Visit Rwanda’ none igiye guhanwa by’intangarugero – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya TP Mazembe yo muri R D Congo igiye guhanwa na CAF kubera ko yanze kwambara imyenda iriho ibirango bya 'Visit Rwanda' nk'umuterankunga w'irushanwa rya Africa Football League riherutse gutangizwa.

    Mu mpera za 2023 nibwo CAF yatangije irushanwa rya Africa Football League, icyo gihe, TP Mazembe yanze kwambara imyenda iriho 'Visit Rwanda', none kuko yishe amategeko y'irushanwa, igiye guhanwa na CAF.

    TP Mazembe yagombaga guhabwa miliyoni y'amadorali y'Amerika kubera ko yitabiriye iri rushanwa ikagera muri 1/4 ariko izakatwa hafi 1/2 cy'ayo mafaranga kubera kwanga kwambara imyenda iriho Visit Rwanda.

    Nk'uko bitangazwa n'umukozi wa CAF, Micky Jnr ngo TP Mazembe yari kwakira Miliyoni y'amadorali y'Amerika gusa izakatwa $450,000 kubera yanze kwambara imyenda iriho Visit Rwanda nk'umuterankunga w'irushanwa.

     

     

    Source : https://yegob.rw/tp-mazembe-yanze-kwambara-visit-rwanda-none-igiye-guhanwa-byintangarugero/

  • UEFA yamaze kwanzura ikirego FC Barcelona yatanze ivuga ko umusifuzi wasifuye umukino wayihuje na Paris Saint-Germain yayisifuriye nabi muri Uefa Champions League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru i Burayi, UEFA, ryamaze kwanzura ikirego cyatanzwe na FC Barcelona yareze ivuga ko yibwe n'umusifuzi ku mukino wa 1/4 wa UEFA Champions League yakinnye na Paris Saint-Germain.

    Uyu mukino warangiye FC Barcelona yari imbere y'abafana bayo maze itsindwa na PSG ibitego 4-1. Muri uyu mukino, umusifuzi yatanze ikarita itukura kuri Ronald Federico Araújo hakiri kare cyane ku munota wa 29 w'umukino, bituma FC iva mu mukino.

    Ni ikarita itaravuzweho rumwe, kugeza ubwo FC Barcelona itanze ikirego muri UEFA, gusa iri shyirahamwe ryo ryanzuyeko umusifuzi István Kovács wasifuye uyu mukino, ntakosa afite.

    FC Barcelona yasezerewe na Paris Saint-Germain, ikazahura na Borussia Dortmund muri 1/2.

    Source : https://yegob.rw/uefa-yamaze-kwanzura-ikirego-fc-barcelona-yatanze-ivuga-ko-umusifuzi-wasifuye-umukino-wayihuje-na-paris-saint-germain-yayisifuriye-nabi-muri-uefa-champions-league/

  • Rulindo: Abajyanama boroje inka imiryango itishoboye yiyemeza kuva mu bukene – #rwanda #RwOT

    Aba bajyana boroje iyi miryango inka zihaka, zapimwe ubuzima bwazo bwose mbere yo guhabwa iyo miryango, byose bikaba byarakozwe ku bushobozi bw'abagize inama Njyanama y'Akarere ka Rulindo mu cyumweru cyagenewe Umujyanama.

    Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rulindo, Dusabirane Aimable, yavuze ko muri gahunda y'icyumweru cy'umujyanama bazegera abaturage bakumva ibibazo n'ibitekerezo byabo kandi ko bazakomeza kwifatanya nabo mu iterambere.

    Yagize ati “Ni igikorwa dutegura kugira ngo twegerane n'abaturage, tubagaragarize ibyo dukora ndetse nabo batwereke uko bafata ibyo dukora banatugire n'inama y'ibyo dukwiye kunoza. Twifatanyije nabo turaganira twumva ibibazo byabo n'ibitekerezo byabo ndetse turemera n'imiryango y'abatishoboye kandi tuzakomeza kwifatanya n'abaturage mu iterambere ryabo.”

    Bamwe mu baturage borojwe izo nka, bavuga ko bari babayeho mu bukene ariko kuba bafashijwe nagiye kuzitaho bakiteza imbere kandi ko bazoroza n'abandi bakiri mu bukene.

    Hakizamungu Elias umwe muri bo, yagize ati “Nabaga mu bukene kuko nahingaga sineze kubera kudafumbira. Ubu mpawe inka ngiye kuyifata neza igiye kumpa ifumbire neze. Yenda kubyara nzabona amata umuryango wanjye n'abaturanyi bayanywe andi nyagurishe kandi nanjye nzoroza n'abandi, ubu iterambere ndaritangiye.”

    Birimwabagabo Edouard na we yagize ati “Ndashimira cyane aba bajyanama batworoje, inka ni umugisha kuko igiye kunyungura ndetse n'abandi batishoboye nzaboroza twese tubone amata, ifumbire n'inka zizayikomokaho zizaba nyinshi.'

    Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye aba bajyanama, abasaba gukomeza kwegera abaturage bagafatanyiriza hamwe gukemura ibibazo bikibangamiye abaturage hagendewe ku igenamigambi rihamye no kurushaho guharanira ubumwe n'ubudaheranwa n'iterambere.

    Yagize ati “Iki gikorwa cy'aba bajyanama ni icyo gushimirwa cyane kuko kigendanye neza n'intego yo gushyira umuturage ku isonga, humvwa ibibazo bye no gufatanya kubikemura hakiyongeraho kumuteza imbere.”

    “Abajyanama rero turabasaba ko bakomeza kwegera aba baturage baba barabagiriye icyizere ngo mubahagararire, mubumve murebe ibyifuzo byabo bishyirwe mu igenamigambi bikemurwe tugire umuturage ugira uruhare mu bimukorerwa ndetse no kubirinda dukomeze iterambere ryifuzwa.”

    Mu cyumweru cy'umujyanama mu Karere ka Rulindo kuzarangirana n'uku kwezi kwa Mata, abajyanama bazegera abaturage babasobanurire ibyo bakora, numve ibitekerezo byabo ndetse bakire n'ibibazo byabo bishakirwe ibisubizo.

    Abajyanama baremeye imiryango itishoboye ihabwa inka nziza zo korora

    Imiryango yahawe Inka yahize kwikura mu bukene

    Abajyanama basezeranyije abaturage ko bazakomeza gufatanya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-abajyanama-boroje-inka-imiryango-itishoboye-yiyemeza-kuva-mu-bukene

  • Bellefroid yakomoje ku ntambara ibihugu by'i Burayi byarwanye bishaka guca intege Inkiko Gacaca – #rwanda #RwOT

    Mu 2002, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze imyaka umunani ibaye, mu Rwanda hashyizweho Inkiko Gacaca. Mu 2005, ni ukuvuga nyuma y'imyaka 11, nibwo izi nkiko zatangiye imirimo yazo zitangira gucira imanza abakekwagaho uruhare muri ayo mahano.

    Bellefroid yagize ati 'Ndabyibuka neza mu 2005 abo mu Burengerazuba banenze u Rwanda bati kubera iki ubutabera, kubera iki mutashyira ingufu mu bwiyunge?'

    Yakomeje agira ati 'Ndabyibuka nanone ko icyo gihe Abanyarwanda bavuze ko icya mbere bigenga ikindi kandi bavuze ko bazi neza igikwiriye gukorerwa abantu babo.'

    Yavuze ko icyo gihe amahitamo y'Abanyarwanda yari ugutanga ubutabera mbere y'ubwiyunge, 'Kuko batagira ubumwe mbere y'ubutabera.'

    Ibi uyu mwanditsi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ku ya 16 Mata 2024, ubwo herekanwaga filime mbaramakuru yakoze akayita 'Rwanda, les collines parlent', ugenekereje mu Kinyarwanda ni 'U Rwanda, Imisozi ivuga'.

    Bellefroid, avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu benshi batakundaga kuyivugaho cyane, bahoraga bacecetse kuko biyumvishaga ko ari amateka ashaririye bagomba kubana nayo.

    Ati 'Ku bwanjye nabonye Gacaca nk'icyatumye abantu babohoka mu mitima bakavuga byinshi. Ni naho hakomotse izina ry'iyi filime.'

    Iyi filime yakozwe mu 2005, yerekanwa bwa mbere mu Rwanda mu 2006. Ishingiye ku nkuru mpamo kuko yafatwaga mu bihe imanza za Gacaca zabaga ziri gucibwa. Igaruka cyane ku buryo imirimo ya Gacaca yagendaga umunsi ku munsi, impamvu zayo n'akamaro yagize kubutabera bw'u Rwanda.

    Agaruka ku mpamvu zo kwerekana iyi filime nanone, Bellefroid, yavuze ko 'Hari filime nke zakozwe kuri Gacaca, iyi rero yaba ingirakamaro ku bantu bashaka gukomeza kuyikoraho ubushakashatsi no ku banyamateka.'

    Ati 'U Rwanda rwatanze isomo rikomeye ku kiremwamuntu, bashatse umuti w'ikibazo kandi bagikemura mu buryo buboneye. Abashakashatsi bazakomeze bayigeho ariko ni ikintu kitarigera kibaho akandi ku Isi. Ubu nyuma y'imyaka 30 igihugu cyose kiremye, byose kubera Gacaca.'

    Umushakashatsi ku mateka, Hélène Dumas, wakunze gukurikirana cyane imirimo ya Gacaca, yavuze ko ubu buryo bwatumye ubutabera butangwa mu buryo bwihuse kubera ubudasa bwabwo.

    Ati 'Ikirenze kuri ibyo Gacaca yasize amakuru menshi kandi y'agaciro kanini cyane ashobora kwifashishwa n'uwo ariwe wese wakenera gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Mu mwaka wa 2012 nibwo Inkiko Gacaca zasoje imirimo zisiga imanza hafi miliyoni ebyiri ziciwe. Izo manza zasize inyandiko zisaga miliyoni 63. Izi manza zose zakoresheje ingengo y'imari igera kuri milioni 52 z'amadolari ya Amerika.

    Izirenga miliyoni 48 muri zo zikaba zaramaze kubikwa mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Imibare igaragaza ko imanza zirenga miliyoni 1,3 zari zishingiye ku mitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside mu gihe izisaga ibihumbi 638 zari zishingiye ku byaha byakorewe abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu Nkiko Gacaca, imanza zabaga ziyobowe n’abatoranyijwe nk’inyangamugayo

    Mu mwaka wa 2012 nibwo Inkiko Gacaca zasoje imirimo zisiga imanza hafi miliyoni ebyiri ziciwe

    Mu bitabiriye iki gikorwa benshi bari biganjemo ni urubyiruko

    Filime ya ‘Rwanda, les collines parlent' yerekaniwe kuri Mundi Center

    Iyi filime yafatwaga mu gihe Imanza za Gacaca zabaga ziri kuba

    Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, ni umwe mu bari bitabiriye igikorwa cyo kwerekana filime ‘Rwanda, les collines parlent'

    Abari bitabiriye iki gikorwa, babanje kuganirizwaho gato ku nkomoko y’iyi filime

    Umubiligi uyobora filimi akaba n'umwanditsi wazo Bernard Bellefroid, yagaragaje ko gahunda ya Gacaca mu Rwanda yashyiriweho gutanga ubutabera, nta handi haraba ikimeze nka yo ku Isi

    Umushakashatsi ku mateka, Hélène Dumas, wakunze gukurikirana cyane imirimo ya Gacaca, yavuze ko ubu buryo bwatumye ubutabera butangwa mu buryo bwihuse kubera ubudasa bwabwo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bellefroid-yakomoje-ku-ntambara-ibihugu-by-i-burayi-byarwanye-bishaka-guca

  • Irushanwa rya GMT amategeko yorohejwe, impamvu Espoir BBC itatumiwe #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo mu mukino wa Basketball hazatangira irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda rikaba rivuga ko buri kipe yemerewe gutira abakinnyi ishaka ariko basanzwe bakina muri shampiyona.

    Ni irushanwa riteganyijwe tariki ya 19 na 20 Mata rikazabera muri Kigali.

    Iri rushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abayobozi n’abakunzi ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rikaba rizitabirwa n’amakipe 4 mu bagabo n’ane mu bagore, yatoranyijwe hagendewe ku makipe iri imbere ku rutonde rwa shampiyona.

    Mu bagabo ni; Patriots BBC, APR BBC, REG BBC na Tigers BBC. Mu bagore ni; APR WBBC, REG WBBC, GS Marie Reine Rwaza na Kepler WBBC.

    Gusa benshi batunguwe no kutabona ikipe ya Espoir BBC kandi ari yo yatangije iri rushanwa mu 1996, aho ryatangiye ari irushanwa ryo kwibuka uwari umukinnyi wa yo Ntarugera Emmanuel “Gisembe”, baryita Gisembe Memorial Tournament (GMT).

    Gusa kuva muri 2013 ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), iri rushanwa ryaje guhindurirwa izina ryitwa ‘Genocide Memorial Tournament’ (GMT).

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ejo hashize, Ubuyobozi bwa FERWABA bwavuze ko iri rushanwa ari ryo kwibuka abakinnyi, abakunzi n’abahoze ari abayobozi b’amakipe bose n’anasiporutifu muri rusange bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hakaba rero harimo n’aba Espoir BBC, uburyo bahisemo amakipe basanze ari bwo bwiza, gusa ngo begereye ikipe ya Espoir BBC barayiganiriza irabyumva.

    Ikindi ni uko iri rushanwa rizaba rifunguye, amakipe yemerewe gutira ariko agatira abakinnyi basanzwe bakina muri shampiyona, ntabyo kuzana abakinnyi bashya batakinaga muri shampiyona.

    FERWABA kandi yatangaje ko ubu yamaze kumenya abandi bari abakinnyi b’uyu mukino 4 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, n’amafoto ya bo barayafite biyongereye ku bandi 29 bari baramenyekanye mbere.

    Ibihembo bikaba bizava mu mafaranga azinjira ku mikino, kugeza ubu ntabwo hazwi ingano nyirizina y’uko bizaba bingana.

    Irushanwa ryo Kwibuka abari abakinnyi n’abakunzi ba Basketball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryaherukaga kuba 2019 aho mu bagabo ryegukanywe na REG yatsinze Patriots ku mukino wa nyuma ni mu gihe mu bagore ryegukanywe na The Hoops.

    Mu mpera z’iki cyumweru haratangira irushanwa rya GMT

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/irushanwa-rya-gmt-amategeko-yorohejwe-impamvu-espoir-bbc-itatumiwe