Blog

  • Impaka ku cyemezo cy'Umujyi wa Kigali kibuza abafite ibinyabiziga kwanduza umuhanda – #rwanda #RwOT

    Ibyo benshi babishingiye ku kuba hari imihanda myinshi yo muri Kigali itaratunganywa ngo ishyirwemo kaburimbo, baboneraho kwibutsa iyo bagiye bemererwa n'indi y'ibitaka ikibabangamiye, nko kwereka Umujyi ko ukwiye kubanza gutunganya mbere yo kubabuza kwanduza kaburimbo.

    Iryo tangazo ryagiraga riti 'Umujyi wa Kigali uributsa abantu bose ko bibujijwe kwanduza umuhanda. Ibyo bireba: Umuntu ku giti cye; abafite ibikorwa by'ubwubatsi aho imodoka ziva cyangwa zinjira kuri 'chantier', ibirombe n'ahandi; Imodoka zigomba gusukurwa amapine igihe zigiye kwinjira muri kaburimbo.'

    Umujyi wa Kigali uributsa abantu bose ko bibujijwe kwanduza umuhanda. Ibyo bireba:
    ✅Umuntu ku giti cye;
    ✅Abafite ibikorwa by’ubwubatsi aho imodoka ziva cyangwa zinjira kuri ‘chantier’, ibirombe n’ahandi;

    Imodoka zigomba gusukurwa amapine igihe zigiye kwinjira muri kaburimbo. pic.twitter.com/OWsDuPIifV

    — City of Kigali (@CityofKigali) April 17, 2024

    Benshi mu bakoresha urubuga rwa X bahise bihutira gusubiza, bereka Umujyi wa Kigali ko banenze iby'iryo tangazo, bavuga ko bireba umujyi wa Kigali kubaka imihanda ifite isuku henshi kugira ngo ibinyabiziga bitandura.

    Umunyamakuru Niwemwiza Anne Marie yagize ati “Eraaa, ariko rata muri abiboneee. Twatanze amafaranga y'ibikorwaremezo maze ntimwabiduha turaceceka, bamwe mwatuyoboyeho amazi ahari nyabagendwa muhagira amanegeka turumirwa, none muti ntitubandurize imihanda? Nuko se ngo tuzajya tuzogereza he ba nyakubahwa? Mu bitaka cyangwa muri kaburimbo?”

    Eraaa, ariko rata muri abiboneee. Twatanze frw y’ibikorwaremezo maze ntimwabiduha turaceceka, bamwe mwatuyoboyeho amazi ahari nyabagendwa muhagira amanegeka turumirwa, none muti ntitubandurize imihanda? Nuko se ngo tuzajya tuzogereza he ba nyakubahwa? Mu bitaka cg muri kaburimbo? https://t.co/pZLUd26a5d pic.twitter.com/fcatq5AP49

    — NIWEMWIZA Anne Marie (@Annemwiza) April 17, 2024

    Undi wiyita Injajwa yagize ati 'Ariko mwagabanyije umwiryo mukamenya ko tukiri mu bihugu bikigana mwitera mbere!! Ubu murumva umuntu azajya ava kuri site akabanza kujya kogesha ngo ni uko agiye muri kaburimbo? Abakozi se bakubura imihanda bahemberwa iki? Ngaho muzateme ibiti byose bita amababi mu muhanda turebe?'

    Ariko mwagabanyije umwiryo mukamenyako tukiri mubihugu bikigana mwitera mbere!! Ubu murumva umuntu azajya ava kuri site akabanza kujya kogesha?? Ngo nuko agiye muri kaburimbo? Abakozi se bakubura imihanda bahemberwa iki? Ngaho muzateme ibiti byose bita amababi mumuhanda turebe?

    — injajwa_og (@InjajwaOg) April 18, 2024

    Uwitwa CSF Foundation kuri X na we yagize ati 'Ibyo muvuga kugira ngo bikorwe nimubanze mukore imihanda yose, nimurangiza muteze imbere imibereho y'abaturage ubundi murebe ko isuku y'iyo mihanda itazahita igerwaho!'

    Ibyo muvuga kugirango bikorwe ni mubanze mukore mihanda yose ni murangiza muteze imbere imibereho y’abaturage ubundi murebe ko isuku yiyo mihanda itazahita igirwaho!

    — CSF Foundation (@FoundationCsf) April 18, 2024

    Nsanga Sylvie we yagize ati 'Isuku i Kigali yaradusize… dusubire iwacu mu cyaro. Imodoka zigomba gusukurwa amapine”.

    Isuku ikigari yaradusize… dusubire iwacu mukyaro🙈”Imodoka zigomba gusukurwa amapine” chaaa this is me telling my son few min ego to wash ibirenge before bed as he was running around yasize kamba mbili ziwe. Nari nabuze ikintu gituma nseka this night 😂 pic.twitter.com/wzRuRGEpK4

    — Nsanga Sylvie (@NsangaSylvie) April 17, 2024

    Undi witwa Eddy ati 'Hahahh ariko murasetsa yeee ubu nzinduke njya mu kazi kuko nturuka mu muhanda w'itaka ninjya kwinjira muri kaburimbo mbanze mve mu modoka njye kuyoza!!! Cyangwa hari amwe mu mabwiriza y'imihanda mito y'ibitaka yinjira mu minini ya kaburimbo namwe nk'Umujyi wa Kigali mwirengagije!!'

    Hahahh ariko murasetsa yeee ubu nzinduke njya mukazi kuko nturuka mumuhanda witaka ninjya kwinjira muri kaburimbo mbanze mve mu modoka njye kuyoza!!! Cyangwa hari amwe mu mabwiriza yimihanda mito yibitaka yinjira mu minini yakaburimbo namwe nkumujyi wa Kigali mwirengagije!!

    — M.B (@Eddy53828697) April 17, 2024

    Umurerwa Chall na we yagize ati 'Ibi njye mbifashe nk'ubwibone, iyi suku muhora mushaka kugeza ubwo igeze no mu mifuka y'abanyarwanda izatuzanira akarambaraye'

    Ibi njye mbifashe nkubwibone iyi suku muhora mushaka kugeza ubwo igeze no mumifuka y’abanyarwanda izatuzanira akarambaraye

    — Umurerwa Chall (@ChallUmurerwa) April 18, 2024

    Abandi benshi na bo biniguye, bagaragaza icyo batekereza:

    So ni ukujya tuva mu mihanda y'igitaka mbere yo kujya muri kaburimbo duhagarare ku ruhande twoze imodoka, dukomeze urugendo 😂😂😂 https://t.co/SfIkaKdfOb

    — Aissa M. CYIZA (@AissaCyiza) April 18, 2024

    Ab'i Gasogi muzajya mwogereza amapine hehe?🙈 https://t.co/AnoofeHTP1

    — Ingabire Egidie Bibio (@EgidieBibio) April 17, 2024

    Gahunda n iyi ukiva mu muhanda w itaka ugiye kwinjira muri kaburimbo za Anko Sam 🤣🤣🤣🤣 https://t.co/kpm0ByixvI pic.twitter.com/6rfj33ijLl

    — Minister of Food and Drinks🇷🇼 (@Nyac_juru_jesse) April 18, 2024

    Nonese ko hari imihanda iri mu mujyi itwanduriza imodoka ubwo umujyi wa Kigali urateganya kujya utwogereza amapine? Twe ntitwanduza imihanda ahubwo yo iratwanduriza kuko tuba twavuye mu rugo twogeje. https://t.co/SOs1Kz5MJh

    — Uwizihiwe Leonne Laura 🇷🇼 (@l_leonne) April 18, 2024

    muminsi micye nabibikara Baraza kubirukana mumugi usigarane abinzobe gusa 😂😂😂😂 https://t.co/TKJDLE02OW

    — KARIMIKABI👅👅 (@karimikabi) April 18, 2024

    Nibwo nkisoma ibi bintu gusa hano murakabije peeeee Ubu se ni hehe mwigeze mubona Babanza kwoza Amapine bagiye kwinjira muri Kaburimbo ???

    Ubu se umuntu Azaba avuye I Busanza najya kwinjira umuhanda ngo sukura amapine ??🛃

    Dear @CityofKigali umuntu wanditse bino nukurengera… https://t.co/mtDtdjwUqG

    — Blesslink1〽️𝕏🇷🇼 (@bless_link) April 18, 2024

    .

    Ingamba z'umujyi wa Kigali se zije kwirukana abagenda n'amaguru, ni ukudushyiriraho Public places zo gukweturiramo inkweto mbere yo kwinjira muri kaburimbo za Kigali.

    Mwongere ingengo y'imari kaburimbo igere ku muntu utuye i Kigali wese. https://t.co/5TnMdCkxKd

    — Rwanda Beranova🇷🇼 (@_TuyisengeEpiph) April 17, 2024

    Ibi nabyo ni ugukabya pe😎😎 ngo umuntu imbere yo kwinjira mu kaburimbo ajye abanza yoze ama pneus 😞 ariko nizere ko bazaba bavuye mu mihanda yo munzu

    zabo

    atari imihanda yubatswe na Leta nyine🤷🏽♂️ murakabya peeeeee ubuse imvura nirwa ko nzi Kigali imihanda yo mu ma quartiers… https://t.co/s5zx10zI5z

    — 𝐖𝐢𝐥𝐬𝐨𝐧-𝐋𝐢𝐱𝐨𝐧 (@Wilson_lixon1) April 17, 2024

    Umujyi wa Kigali wasabye abafite ibinyabiziga kwirinda ko byanduza imihanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-wahawe-urw-amenyo-ku-mbuga-nyuma-y-itangazo-ribuza-kwanduza

  • Abarimu ba kaminuza bafite PhD bikubye hafi kabiri mu myaka itanu ishize – #rwanda #RwOT

    Amashuri makuru na za Kaminuza abarizwa mu Rwanda ni 35 harimo 31 yigenga n'ane ya Leta.

    Aya mashuri yagiye yiyongera uko kimyaka igeda, ari na ko umubare w'abarimu bigisha muri kaminuza wagiye wiyongera.

    Mu kiganiro Minisitiri w'Intebe yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 18 Mata 2024, yagaragaje ko uru rwego rwateye imbere kuko imibare y'abanyeshuri biga muri aya mashuri yiyongereye aho bageze ku bihumbi 106.

    Umubare w'abarimu wariyongereye uva ku 3.997 mu 2017 ugera kuri 4.374 mu mwaka wa 2023.

    Ati 'By'umwihariko umubare w'abarimu bafite impamyabushobozi y'ikirenga bavuye kuri 687, ubu dufite abarimu bafite impamyabushobozi y'ikirenga 1105.'

    Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko mu gukomeza kuzamura ireme ry'uburezi mu mashuri makuru na za kaminuza hashyizweho ibigo by'icyitegererezo, ku buryo muri Kaminuza y'u Rwanda gusa hari ibigo birenga 10.

    Abarimu ba UR bafite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Professorat biyongereye ku rugero rwa 90% mu gihe abafite impamyabumenyi y'ikirenga PhD biyongereye ku ijanisha rya 90%.

    Magingo aya Kaminuza y'u Rwanda ifite abarimu n'abandi bakozi bafasha mu kwigisha 2065, n'abanyeshuri 31.213.

    UR ivuga ko buri myaka itatu abakozi bayo bagomba kujya bongera ubumenyi kugira ngo abigisha n'ubushakashatsi bakora birusheho kujya ku rwego mpuzamahanga.

    Umubare w'abanyeshuri biga muri za Kaminuza zitandukanye mu Rwanda bavuye kuri 75.713 mu mwaka wa 2017/2018 ugera kuri 106.129 mu 2022/2023.

    Magingo aya 57.49% by'ingengo y'imari ya UR ikomoka kuri Leta, mu gihe 24.7% ava mu bikorwa by'iterambere bya kaminuza na ho 17.8% bikava mu bandi bafatanyabikorwa.

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko Guverinoma ikomeje gukora ibishoboka byose mu guteza imbere uburezi

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ubwo bari bakurikiye Minisitiri w’Intebe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-ba-kaminuza-bafite-phd-bikubye-hafi-kabiri-mu-myaka-itanu-ishize

  • Haringingo wifuza gukorera amateka kuri Rayon Sports, azitiwe n’imbogamizi imwe #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Bugesera FC wifuza gusezerera Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro aheruka kuyihesha, Haringingo Francis avuga ko ikimuraje ishinga cyane ari ukugumisha ikipe ye mu cyiciro cya mbere.

    Bugesera FC yageze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, gusa na none iyi kipe iri mu murongo utukura aho Haringingo Francis arebye nabi yamanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Uyu mutoza ufite igikombe cy’Amahoro giheruka yatwaye muri 2023, yifuza kukiyambura akayisezerera dore ko mu mukino ubanza waraye ubaye yayitsinze 1-0, hasigaye umukino wo kwishyura uzaba ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

    Avuga ko atifuza gusezerera Rayon Sports ngo bigarukire aho gusa, ashaka kugera ku mukino wa nyuma akanisubiza iki gikombe, gusa ubu ngo ahangayikishijwe no kuguma mu cyiciro cya mbere.

    Ati “Icya mbere cyo igikombe ndagishaka cyane ariko bitewe n’ibihe turimo intego ya mbere ni ukuguma mu cya mbere. Iya kabiri ni yo yo gutwara igikombe cy’Amahoro. Turagerageza gukora cyane ngo byose tubigereho.”

    Mu gihe habura imikino 4 gusa ngo shampiyona irangire, Bugesera FC iri ku mwanya 15 ubanziriza uwa nyuma n’amanota 25, irarushwa na Sunrise Fc inota 1. irayisaba imbaraga zidasanzwe ngo igume mu cyiciro cya mbere.

    Haringingo Francis yifuza kwisubiza igikombe cy’Amahoro ariko ngo na none icy’ingenzi ni ukugumisha ikipe mu cyiciro cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haringingo-wifuza-gukorera-amateka-kuri-rayon-sports-azitiwe-n-imbogamizi-imwe

  • Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yabonye ukuntu Bugesera FC iri kwatsa umuriro ku basore be maze ahitamo kugenda uwaba-Rayon – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yasotse kuri sitade ya Nyamirambo, umukino wahuzaga Rayon Sports na Bugesera FC utarangiye.

    Ni nyuma y'uko Bugesera FC yari yamaze gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 cyabonetse mu minota ya mbere y'igice cya mbere. Wari umukino ubanza wa 1 /2 mu gikombe cy'Amahoro.

    Uwayezu Jean Fidèle yasotse hakiri kare, nk'uko bisanzwe bikorwa n'abafana b'iyi kipe basoka muri sitade umukino ukirimo iyo batsinzwe, bizwi nko kugenda uwaba-Rayon.

    PEACE CUP | FT

    1st Leg

    Rayon Sports 0-1 BUGESERA FC

    Farouk Ruhinda 26'

    2nd Leg

    Ku wa 2…

    Perezida arabyitegereje abona bitabara, yigendera kare 😂😂😂

    Iyi Team izikura mu Bugesera igere Final?

    Congratulations @Bugesera_fc @bbkigalifm pic.twitter.com/AkfqK9y0JY

    — IMFURAYACU Jean Luc (@imfuraluc01) April 17, 2024

     

    Source : https://yegob.rw/perezida-wa-rayon-sports-uwayezu-jean-fidele-yabonye-ukuntu-bugesera-fc-iri-kwatsa-umuriro-ku-basore-be-maze-ahitamo-kugenda-uwaba-rayon-videwo/

  • “Ndababaye, natengushywe ariko ndanarakaye” Julien Mette utoza Rayon Sports yanze kurya iminwa, avuga ko kuri ubu asigaye akinisha abasimbura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/2 mu gikombe cy'amahoro, umutoza wa Rayon Sports yagaye urwego rw'abakinnyi afite, avuga ko abenshi bahoze ari abasimbura.

    Nyuma y'uyu mukino, umutoza Julien Mette yababajwe n'imikinire y'abakinnyi be bagaragaje imbere ya Bugesera FC.

    Yagize ati 'Ndababaye, natengushywe ariko ndanarakaye gake kuko hari uburyo mu gice cya mbere bamwe mu bakinnyi banjye batubahirije imikinire twari twapanze. Ni cyo kintu kibi wahura na cyo uri umutoza. Nahitamo gutsindwa, abakinnyi bubahirije 100% ibyo dushaka gukina, ni ko mbitekereza ariko ntabwo nanyuzwe ni byo bamwe bakinnye mu gice cya mbere.'

    Yabajijwe niba hari ubushobozi abona mu bakinnyi afite, yanze kurya iminwa, avuga ko kuri ubu asigaye akinisha abasimbura nyuma y'aho abarimo Rwatubyaye Abdul, Joackiam Ojera, Musa Esenu na Héritier Luvumbu bagendeye.

    Yagize ati 'Ubu turi guhura n'ikibazo cy'uko turi gusaba abakinnyi bicaraga ku ntebe y'abasimbura gufata inshingano. Guhindura imitekerereze, ikava ku kwicara ku ntebe bategereje ko Luvumbu atsinda 'coup-franc', reka tuvuge ukuri, noneho bakajya mu kibuga bagatuma ikipe ibona intsinzi.'

    Yakomeje agira ati 'Iki ni cyo kibazo. Ku bw'ibyo, sinabarenganya kuko urebye ubusatirizi dufite uyu munsi, bose bari ku ntebe y'abasimbura mu ntangiriro. Twari dufite Esenu, Ojera, Luvumbu, murabizi neza kundusha. Si byo? Ngomba kubasaba byinshi, ni ko kuri k'umukino, tugomba gushimisha abafana, ni cyo gitutu cyo gukinira Rayon Sports.'

    Ati '[Pascal] ntiyakinnye mu mikino ibanza. Si byo? Yewe na Gomis, yaje muri Mutarama. Turi guhura n'iki kibazo. Ikibazo dufite ni uko twatakaje abakinnyi baduhaga 80% by'ibitego byacu. Si byo munyamakuru? Reba ibitego Rayon Sports yatsinze n'uwatanze imipira byaturutseho mbere y'uko nza.'

    Yongeyeho ati '80% byabyo byatsinzwe na Luvumbu, Esenu, Ojera na penaliti zakorerwaga kuri Ojera. Ngomba guhindura imitekerereze y'aba bakinnyi.'

    Source : https://yegob.rw/ndababaye-natengushywe-ariko-ndanarakaye-julien-mette-utoza-rayon-sports-yanze-kurya-iminwa-avuga-ko-kuri-ubu-asigaye-akinisha-abasimbura/

  • Nta mubyeyi utanga amafaranga yo kubaka ishuri-Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente – #rwanda #RwOT

    Hashize imyaka hafi itatu hafashwe icyemezo ko amafaranga y'ishuri yishyurwa n'umubyeyi mu mashuri abanza n'ayisumbuye azajya yemezwa na Leta aho kuba inama y'ababyeyi barerera muri iryo shuri.

    Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'uko abayobozi b'ibigo by'amashuri bashyiragaho amafaranga y'ishuri bishakiye bikaremerera ababyeyi.

    Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa 18 Mata 2024, ubwo yagabiraga n'Inteko Ishinga amategeko imitwe yombi, yatangaje ko amafaranga y'ishuri yishyurwa mu Rwanda ari ayashyizweho na Guverinoma gusa kuko aba agenewe amafunguro gusa.

    Yagize ati 'Hari hariho rero ikibazo cy'uko abayobozi benshi b'amashuri bitwazaga ngo naciye amafaranga yo kubaka urupangu rw'ishuri, gusana ishuri, ngiye kubaka ibibuga, ibyo twabikuyeho. Iyo mirimo yo kubaka ibikorwa remezo ikorwa na Guverinoma kugira ngo hatagira ababyitwaza bagacuga amafaranga y'igihugu nabi n'ay'ababyeyi'

    'Amafaranga ababyeyi batanga ni umusanzu wo kongera ku ifunguro ry'abana bari ku ishuri kuko Leta iba yatanze igice, n'umubyeyi agatanga ikindi kugira ngo umwana arye ku ishuri ariko ibindi bijyanye no guhemba mwalimu, kubaka byose bikorwa na Leta.'

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yatangaje ko Leta yongereye amafaranga itanga afasha mu bikorwa bitandukanye by'amashuri [capitation grant] birimo kwishyura amazi n'amashanyarazi no gusana ibyangiritse.

    Ingengo y'imari yo gufasha amashuri abanza mu bikorwa bitandukanye yavuye kuri miliyari 14 Frw mu 2017/2018 agera kuri miliyari 23 mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024.

    Amafaranga yo kugaburira abanyeshuri bose ku mashuri yavuye kuri miliyari 6 Frw mu 2017/2018 agera kuri miliyari 90 Frw.

    Ati 'Ntabwo leta yigeze isaba ababyeyi kubaka amashuri kugira ngo babitangire amafaranga. Iyo babikoze bikorwa mu mirimo y'umuganda ariko nta mubyeyi utanga amafaranga yo kubaka amashuri, n'umuyobozi waba uca amafaranga yo kubaka amashuri, kubaka ibibuga ntabwo byemewe.'

    Amafaranga y'ishuri ku munyeshuri wiga mu mashuri y'incuke n'abanza bishyura 975 Frw ku gihembwe mu gihe umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye bishyura ibihumbi 85 Frw.

    Dr Ngirente yagaragaje ko aya mafaranga yashyizweho hakozwe ubushakashatsi ku byo umunyeshuri n'ikigero cye ashobora gufatamo ifunguro kandi ngo arahagije.

    Ibigo by'amashuri byariyongereye bigera kuri 3932 mu 2023, bivuye ku 2877 mu 2017. Ibyumba by'amashuri byavuye ku bihumbi 31.927, bigera kuri 49.561 bigaragaza izamuka rya 35.5%.

    Abanyeshuri bo mu mashuri abanza bavuye kuri miliyoni 2.5 mu 2017 bagera kuri

    Guverinoma yatangaje ko nta mubyeyi ugisabwa amafaranga yo kubaka amashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-mubyeyi-utanga-amafaranga-yo-kubaka-ishuri-byose-bikorwa-na-leta-minisitiri

  • U Rwanda mu bihugu bitanu bitanga serivisi nziza ku kibuga cy'indege muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Ni urutonde rwashyizwe hanze ha Skytrax, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ku ya 17 Mata 2024, mu birori byabereye mu Mujyi wa Frankfurt mu Budage.

    Uru rutonde rugaragaraho ibibuga by'indege 1o byo muri Afurika, birimo bibiri byo muri Afurika y'Epfo, bitatu bya Maroc, icyo mu Rwanda, muri Kenya, Ethiopia, Mauritius ndetse n'icyo muri Seychelles.

    Iki kigo gitangaza ko bimwe mu bigenderwaho kugira ngo ibibuga by'indege bihabwe imyanya harimo ubushobozi bw'abakozi bakora mu nzego zihura n'ababagana, mu bijyanye n'imyifatire, urugwiro no kuzuza neza inshingano zabo.

    Hashingirwa kandi ku myitwarire y'abakozi bo mu rwego rushinzwe gufasha abagenzi, abashinzwe abinjira n'abasohoka, abo mu rwego rw'umutekano, hagasuzumwa ibijyanye n'amaguriro yo ku bibuga, hakanarebwa ku biribwa n'ibinyobwa bihatangirwa.

    Ibibuga byaje imbere y'icya Kigali harimo icyaje ku mwanya wa mbere cya Cape Town muri Afurika y'Epfo nk'igihugu kimaze gutera intambwe ifatika muri uru rwego, icya Durban King Shaka nacyo cyo muri icyo gihugu, gikurikirwa n'icya Mauritius, icya Casablanca muri Maroc gifata umwanya wa kane, cyakurikiwe n'icya Seychelles.

    Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali cyakurikiwe n'icya Marrakech muri Maroc, icyo muri Nairobi kiza ku mwanya wa munani, icya Addis Ababa muri Ethiopia gishyirwa ku mwanya wa cyenda, i Rabat muri Maroc, baza ku mwanya wa 10.

    Umwaka ushize mu Ukuboza, iki Kigo cya Skytrax, cyari cyashyize Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, ku mwanya wa munani mu byahize ibindi muri 2023 haba mu gutanga serivisi nziza n'ibindi bizishingiyeho.

    Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, cyashyizwe ku mwanya wa gatandatu mu bifite abakozi batanga serivisi nziza ku kibuga cy'indege muri Afurika yose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-mu-bihugu-bitanu-bitanga-serivisi-nziza-ku-kibuga-cy-indege-muri

  • Ndababaye, nanarakaye kuko natengushywe – Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette #rwanda #RwOT

    Umufaransa utoza Rayon Sports, Julien Mette yavuze ko yaraye ababajwe n’imikinire y’abakinnyi be mu mukino batsinzwemo na Bugesera, by’umwihariko mu gice cya mbere.

    Ni nyuma y’umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro iyi kipe yaraye itsinzwemo na Bugesera FC 1-0 kuri Kigali Pele Stadium.

    Nta guca ku ruhande, Mette yabwiye itangazamakuru ko ababajwe n’uburyo abakinnyi be bakinnye kuko batubahirije ibyo yababwiye mbere y’umukino.

    Ati “Ndababaye, bantengushye kuko hari uburyo mu gice cya mbere bamwe mu bakinnyi banjye batubahirije imikinire twari twapanze.”

    Yakomeje avuga ko gutsindwa abakinnyi batakinye ibyo yababwiye ari cyo kintu kibi kibabaza umutoza.

    Ati “Ni cyo kintu kibi wahura na cyo uri umutoza. Nahitamo gutsindwa, abakinnyi bubahirije 100% ibyo dushaka gukina, ni ko mbitekereza ariko ntabwo nanyuzwe ni byo bamwe bakinnye mu gice cya mbere.”

    Gusa ngo nubwo byabangiye, mu gice cya kabiri abakinnyi bakinnye ibyo yifuzaga amahirwe ntiyajya ku ruhande rwa bo.

    Agaruka ku bushobozi bw’abakinnyi be yavuze ko baba bifuza gutsinda nk’abandi bose ariko na none atajyaho ngo abeshye kuko ubu nta bushobozi benshi bafite kubera ko bari bamaze igihe barishyizemo ko ari abasimbura, guhita ubibakura mu mutwe ngo si ibintu biza umunsi umwe.

    Ati “Ubu turi guhura n’ikibazo cy’uko turi gusaba abakinnyi bicaraga ku ntebe y’abasimbura gufata inshingano. Guhindura imitekerereze, ikava ku kwicara ku ntebe bategereje ko Luvumbu atsinda ‘coup-franc’, reka tuvuge ukuri, noneho bakajya mu kibuga bagatuma ikipe ibona intsinzi.”

    Julien Mette yabigereranyije nko kujya gukora muri kompanyi runaka, umunsi wa kabiri bakakugira umuyobozi wa yo ugomba gufata ibyemezo.

    Ati “Ni nko kujya muri kompanyi, undi munsi bakakubwira bati uyu munsi ubaye perezida ugomba gufata icyemezo.”

    Yakomeje avuga ko agomba kubasaba byinshi yewe anabizi neza ko badafitiye ubushobozi kuko ari ko umukino umeze, gusa ngo ntiyirengagiza nko mu busatirizi abo afite bari abasimbura ba Musa Esenu, Joackiam Ojera na Luvumbu. Ngo arabizi neza ko yatakaje mu bwugarizi kapiteni we, Rwatubyaye Abdul.

    Yatsinzwe uyu mukino nyuma y’uko yari yatsinzwe na Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona ibitego 3-1. Mu mpera z’iki cyumweru Rayon Sports ikaba izakina na none na Bugesera mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona ni mu gihe ku wa Kabiri izacakirana na none na Bugesera mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro.

    Umutoza wa Rayon Sports (wifashe mu mutwe) ntiyanyuzwe n’imikinire y’abakinnyi be

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndababaye-nanarakaye-kuko-natengushywe-umutoza-wa-rayon-sports-julien-mette

  • Umujyi wa Kigali washyize hanze itangazo ryatumye abagenda mu mihanda itarimo kaburimbo bacika ururondogoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu Gatatu tariki 17 Mata 2024, Umujyi wa Kigali washyize hanze itangazo rigira riti 'Umujyi wa Kigali uributsa abantu bose ko bibujijwe kwanduza umuhanda.

    Ibyo bireba:

    . Umuntu ku giti cye;

    . Abafite ibikorwa by'ubwubatsi aho imodoka ziva cyangwa zinjira kuri 'chantier', ibirombe n'ahandi;

    Imodoka zigomba gusukurwa amapine igihe zigiye kwinjira muri kaburimbo.'

    Bongeyeho ati' Imodoka zitwaye ibitaka cyangwa ibindi bishobora kwanduza umuhanda, zigomba kuba zitwikiriye neza kandi zikirinda ko bimeneka mu muhanda.

    N.B: Abafashwe banduza umuhanda bahanwa hakurikijwe Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 Rigenga Ibidukikije.'

    Nyuma yiri tangazo, abagenda mu mihanda itarimo kaburimbo, bakomeje kwibaza uko bazajya babyitaramo bava muri iyo mihanda binjira muri Kaburimbo kuko baba banduye kubera ibyondo.

    Source : https://yegob.rw/umujyi-wa-kigali-washyize-hanze-itangazo-ryatumye-abagenda-mu-mihanda-itarimo-kaburimbo-bacika-ururondogoro/

  • Nyaruguru! Inkangu yaridukiye inzu yari iryamyemo abantu batanu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Rusenge haravugwa inkuru ibabaje y'inkangu yaridukiye ku nzu yari iryamyemo abantu batanu.

    Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, batatu muri aba bari mu nzu, bahise bapfa, harokoka 2.

     

    Source : https://yegob.rw/nyaruguru-inkangu-yaridukiye-inzu-yari-iryamyemo-abantu-batanu/