Blog

  • U Rwanda rukeneye miliyari 15 Frw yo gukoresha intebe z'abanyeshuri – #rwanda #RwOT

    Ubugenzuzi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri, NESA mu gihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2023/2024 bugaragaza ko hari uturere dufite ibigo by'amashuri bifite intebe nke cyane mu mashuri.

    Iyi raporo yagaraje ko muri GS Jenda mu karere ka Nyabihu, mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye hari harimo abanyeshuri 61, bafite intebe 12 gusa.

    Si aha gusa kuko no mu ishuri ry'incuke rya GS Gogwe wasangaga abana bicaye ku ntebe z'urubaho rurambuye na bwo ari benshi cyane.

    Muri GS Sheli mu karere ka Kamonyi ho basanze harimo ubucucike mu mashuri harimo n'abana bicara hasi, bakabihuriraho n'abo muri GS Mushishiro mu karere ka Muhanga.

    Ubwo Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibyakozwe muri gahunda zo guteza imbere uburezi, kuri uyu wa 18 Mata 2024 yagaragaje ko ubu hari gushakwa ingengo y'imari yo gukora intebe nibura ibihumbi 430 kugira ngo abanyeshuri bashobore kwicara ari babiri ku ntebe imwe.

    Ati 'Intebe twaguriye abanyeshuri zabaye nke ku buryo dukeneye intebe ibihumbi 430, intebe z'abana zo kwicaraho ubaze ko intebe imwe yicaraho abana babiri babiri.'

    'Ubwo na zo hari gahunda isaba nka miliyari 15 Frw yo gukora intebe z'abana zo mu mashuri. Urwego rw'uburezi rurimo ibintu byinshi byo gukora, mu by'ukuri Leta nta kuntu itagira ariko ntabwo ari ikibazo twarangiza umunsi umwe.'

    Dr Ngirente yagaragaje ko Guverinoma yiteguye gushora imari mu rwego rw'uburezi ariko ko amafaranga atabonekera igihe kimwe ngo ibibazo byose bihite bikemurwa.

    Ibigo by'amashuri byariyongereye bigera kuri 3932 mu 2023, bivuye ku 2877 mu 2017. Ibyumba by'amashuri byavuye ku bihumbi 31.927, bigera kuri 49.561 bigaragaza izamuka rya 35.5%.

    Abanyeshuri bo mu mashuri abanza bavuye kuri miliyoni 2.5 mu 2017 bagera kuri miliyoni 2.8 mu mwaka w'amashuri wa 2023.

    Mu mashuri yisumbuye ibyumba by'amashuri byavuye kuri 14.067 mu 2017 bigera kuri 20.695 mu 2023.

    Ni mu gihe umubare w'abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye wavuye ku 531.377 mu 2017 ugera kuri 729.998, bigaragaza ubwiyongere bwa 37,4%.

    Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko intebe Leta yaguriye amashuri zabaye nke

    Leta ihanganye n’ikibazo cyo gushaka amafaranga yo kugura intebe zishyirwa mu mashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rukeneye-miliyari-15-frw-yo-gukoresha-intebe-z-abanyeshuri

  • MU MAFOTO 100: Ibihe by’ingenzi byaranze umuk… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w’uyu wa kabiri 17 Mata Rayon Sports yari yakiriye Bugesera FC mu gikombe cy’Amahoro muri 1/2. Mu mukino ubanza Rayon Sports yari yasezereye Vision FC naho Bugesera FC yasezereye Mukura VS muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro.

    Mbere y’umukino, amahirwe menshi yahabwaga Rayon Sports ko itsinda Bugesera FC, ariko si ko byagenze kuko ku munota wa 27 ikipe ya Bugesera FC itazuyaje yafunguye amazamu ku gitego cya Ssentongo Forouk.

    Nk’uko bisanzwe, abafana bari bitabiriye ku bwinshi, gusa batashye bababaye cyane, ariko ntibabura byose binywera Skol izwiho kugira icyanga cyinshi. Umukino wo kwishyura uteganyijweko kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha mu Bugesera.

    Rayon Sports ubwo yakoraga imyitozo ya nyuma yo kwishyushya ngo icakirane na Bugesera FC

    Bugesera FC ubwo nayo yakoraga imyitozo yo kwishyushya mbere y’uko umukino utangıra

    Abakinnyi 11 babanjemo mu ikipe ya Rayon Sports yakiriye umukino

    Abakinnyi Bugesera FC 11 yahisemo gukoresha ku mukino yakiriwemo na Rayon Sports

    Hoziyana Kennedy niwe wari kapiteni wa Bugesera FC

    Rutahizamu wa Bugesera FC, Anni Elijah ufite ibitego 14 muri shampiyona kuri uyu mukino yabanje ku ntebe y’abasimbura

    Umwataka watakita Rayon Sports ukomoga mu gihugu cya Uganda, Bhaale Charles, yashakishije igitego biranga, ba myugariro ba Bugesera FC bari bahagaze neza

    Tuyisenge Arsene wari uri guca ku ruhande rw’iburyo yatakira Rayon Sports ba myugariro ba Bugesera bari bamubereye ibamba

    Ku munota wa 27 gusa byari bihagije ngo Bugesera FC iterekemo igitego cya mbere cyatsinzwe na Ssentongo Forouk

    Abakunzi ba Rayon Sports ndetse n’abayobozi ubwo biyumvishaga gutsindwa na Bugesera FC

    Nsabimana Aimable, myugariro wa Rayon Sports ntako atagize ariko biranga

    Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin ubwo yazamukanaga umupira ariko Hoziyana Kennedy wari Kapiteni wa Bugesera FC akamubera ibamba

    Myugariro wa Bugesera FC Isingizwe Rodrigue wari wazengerejwe na Youssef Rharb yageze aho amutunga urutoti ngo “niwongera kuncenga ndakurambika hasi”

    Haringingo utoza Bugesera FC nta gihunga yari afite

    Umutoza wa Rayon Sports, Julien Matte ubwo yitegerezaza uko umukino wagendaga

    Umuzamu wa Bugesera FC, Niyongira Patience, yari yakaniye uyu mukino dore ko yagiye akuramo imipira ikomeye

    Tuyihimbaze na Dushimimana Olivie ubwo bazamukanaga umupira ariko bagasanga ba myugariro ba Rayon Sports bahagaze bwuma!

    Ubwo Youssef Rharb yahushaga igitego, abari ku ntebe y’abasimbura, abakinnyi n’abatoza bahagurutse bazi ko igitego cyagiyemo!!

    Abafana ba Rayon Sports bari bitabiriye ku bwinshi nk’ibisanzwe nubwo ikipe yabo itabashije kubona intsinzi, gusa ntacyo byari bibwiye bamwe mu bafana kuko barimo binywera ikinyobwa cya Skol

    Kanda hano ubere andi mafoto yaranze umukino wahuje Rayon Sports na Bugesera FC

    Amafoto: Ngabo Serge – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142056/mu-mafoto-100-ibihe-byingenzi-byaranze-umukino-wa-rayon-sports-na-bugesera-fc-142056.html

  • Uko yarokotse Jenoside afite imyaka 11, uruge… – #rwanda #RwOT

    “Gupfobya Jenoside ni ugutoneka inkovu twasigiwe na Jenoside Abayihakana bajye babanza bibaze niba twarigize uku, Abafite ibikomere byo ku mubiri bya Genocide. Turi inzibutso zivuga.' Ni ubutumwa bwa Theophille Nyirumuringa wari umwana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi wanayirokotse

    Biragoye kwiyumvisha uko umwana w’imyaka 11, wari ugeze igihe cyo kubona urukundo rw’ababyeyi, cya gihe cyo guhabwa ibyo umwana muto wese akenera, amahano nk’ayo akaza akamutandukanya n’ababyeyi ndetse n’abandi bo mu muryango we, bakicwa bazira uko baremwe.

    Umuhanga mu mibanire y’umuryango, Hategekimana Hubert Sugira, ni uwo mwana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 11, aburana n'ababyeyi be n’abandi bo mu muryango we. Yongeye kubonana n'ababyeyi be, ariko asanga bamwe bo hafi y'umuryango we barishwe.

    Byamuvuriyemo kubaho mu buzima bushaririye, abaho ari imfubyi by'igihe gito arerwa n'undi muryango, gusa ku bwo kudaheranwa, yaje gukura, abaho, ariyubaka none akomeje no kugira uruhare mu kubaka umuryango n’igihugu muri rusange.

    Mu kiganiro kirambuye yagiranye na InyaRwanda, Hubert Sugira usanzwe ari umuhanga akaba n’umujyanama mu bijyanye n’imibanire, yagarutse ku kuntu yarokotse Jenoside ndetse n’urugendo rutoroshye rwo gukira ibikomere.

    Amaze igihe atangije ibiganiro yise ‘Kigali Family Night’ bigamije gufasha imiryango kongera kubana neza, gusasa inzobe ku bibazo bibugarije mu rwego rwo kubishakira umuti, hagamijwe gutegura ejo heza.

    Ni ibiganiro byagiye byifashishwamo abantu mu ngeri zinyuranye z’ubuzima, aho bamwe muri bo bagiye bagaruka ku rugendo rw’ubuzima rw’abo, mbere na nyuma y’urushako, ariko kandi hari n’abagiye bagaragaza urugendo banyuze mu gukira ibikomere batewe na Jenoside. 

    Hubert avuga ko ibi biganiro bitanga umusaruro wigaragaza biri mu mpamvu zituma arushaho gukomeze kubitegura. Akumvikanisha ko imyaka 30 ishize Igihugu kiyubaka, ari iy’amateka aremereye cyane 'yaba kuri we ndetse no ku gihugu.

    Yibuka ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 11 y’amavuko akiri umwana utari ‘igitamba-mbuga’, kandi ko muri iyo myaka yabonye byinshi birimo nk’iy’icwa ry’abo mu muryango we, uko umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa wari ugamije kurimbura Abatutsi.

    Hubert yavuze ko uko imyaka ishira ariko agenda abona neza amateka y’ibyo yanyuzemo mu gihe cya Jenoside cyane cyane muri iki gihe ari gukora ibiganiro byibanda ku gufasha umuryango.

    Muri iki gihe ari gutegura ikiganiro kizibanda ku kugaragaza ingaruka za Jenoside ku muryango n’uko abantu bazirenga. Ati ‘Ibintu byabaye mu Rwanda ntabwo ubwenge bubisobanura n’ababibayemo sinibaza ko hari abazi kubyisobanurira, kuko ni indengakamere. 

    Ayo rero n’iyo mateka yacu, n’iyo mateka y’Igihugu cyacu n’iyo mateka y’ubuzima bwacu. Tugomba kuyabamo, tugomba kuyamenya ari nayo mpamvu yo kwibuka…”

    Hubert yavuze ko Jenoside yagize ingaruka zikomeye ku muryango, binigaragaza cyane mu gihe umuntu yakuze agatera intambwe yo kurushinga, ugasanga bisabye ko hari abantu akodesha kugirango bahagararire ababyeyi be cyangwa se ugasanga amaze kubyara, abuze abo ku muhemba.

    Ati “Ugakodesha umuntu wambika ingofero kubera ko nta muryango ufite, aho ubyara ukabura ukwaramira, ukabura uguhemba, ibyo byose ni ‘Legacy’ igihugu cyacu gifite, imiryango yacu ifite, imiryango ya benshi yubakiyeho, ibyo rero ni ibintu uretse Imana yonyine (yatanga ihumure).”

    Gukira ibikomere kenshi bijyana no gutangira urugendo rwo gufasha abandi. Sugira yabashije kurokoka, ndetse n’ababyeyi bararokoka, ariko benshi mu bo mu miryango ya hafi barishwe.

    Avuga ko ubuzima yanyuzemo bwatumye hari ibyo atamenya, ariko kandi bitewe n’uko hafi 90% by’inshuti ze biciwe ababyeyi nawe bimugiraho ingaruka n’ubwo biba atari ibye. Ati “Ibyo byose muba mubicanamo, mubigendanamo.”  

    Avuga ko mu gufasha imiryango adashingira ku biva mu mutima we, ahubwo ashingira cyane ku byo yakozemo ubushakashatsi. Ati “Njyewe ibyo nkora cyane ntabwo bituruka mu by’ukuri mu kuba narakize.”

    Uyu mugabo yavuze ko gukira ibikomere ari urugendo, atari ‘ibintu bishobora kuba umunsi umwe’. Ati “Nkanjye hari urugendo ndimo, kuko buri muntu agira amateka ye.”

    Yavuze ko umuryango nyarwanda wubakiye ku mateka atandukanye n’ay’abandi bantu ku Isi. Ati 'Umuryango wubakira ku muryango, imiryango myinshi yubatse uyu munsi yubatse nta muryango yubakiyeho.”

    “Ari nayo mpamvu, ibikomere cyangwa amakimbirane cyangwa ‘divorce’ tugira mu Rwanda, ushobora kubura uko uyasobanura kubera ubwinshi bwabyo, kubera ko hari igihe kigeze kubaho imibare itari myinshi, bucyeye mu gitondo abantu birabayobera uko byagenze.”

    Sugira yagaragaje ko uko benshi mu barokotse bagenda biyubaka, bamwe bagashinga imiryango bibafasha mu rugendo rwo gukira ibikomere, kuko aba abona ko yatangiye kugira umuryango.

    Yavuze ko nta muntu ukwiye kwibeshya ko nyuma y’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ibikomere byashize, kuko ‘ubu hari abatangiye urugendo rwo gukira ibikomere’.

    Sugira avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi irenze intekerezo za muntu, biri mu mpamvu uwarokotse Jenoside atanga ubuhamya bamwe agahinda kakabica.


    Uko yaburanye n’umuryango we

    Sugira yavuze ko we n’umuryango we bahunze mu 1993 nyuma y’itotozwa ryakorerwaga Abatutsi bari batuye Gatenga ya Kicukiro. Yibuka ko Jenoside itaraba, bararaga munsi y’igitanda, iwabo bagasasa ariko bagashyira ibintu mu madirishya birinda ko amabuye n’ibindi bikoresho byakoreshwaga n’interahamwe byari kwinjira mu nzu.

    Avuga ko muri icyo gihe Gatenga hari mu cyaro cyane, kandi ko benshi mu bari bahatuye hari harimo abo mu miryango y’iwabo, ndetse ko bitewe n’ubwoba bimwe mu bikoresho byo mu nzu bari barabihungishije ahantu hanyuranye, ndetse bamwe mu bantu bari barahunze.

    Yavuze ko yahunze ari wenyine ubwo yari afite imyak 11 ahura n'umuryango uramurokora, Jenoside irangiye asubira iwabo mu Gatenga yiyumvisha ko ab’iwabo batakiriho. Avuga ko yongeye guhura n’ababyeyi we muri Kanama 1994, nyuma batangira urugendo rwo kwiyubaka.


    Ni wo muhamagaro wanjye

    Sugira yavuze ko gutegura ibiganiro byubakiye ku muryango byaturutse ku kuba umuryango ari rwo rufatiro rw’igihugu ndetse na sosiyete muri rusange.

    Yavuze ko umuryango ari cyo kintu cyangombwa kuri we, ari nayo mpamvu buri wese agomba gushyira imbere gukemura iki kibazo. Ati “Niyo mpamvu njyewe ari ho hantu nshyira imbaraga.”

    Sugira yavuze ko ibibazo byo mu muryango akenshi ntibigaragara mu ruhame, kuko bikomeza kuba mu byumba, ari nayo mpamvu bigoye kuba umuntu yabibonera umuti urambye.

    Uyu mugabo yavuze ko amateka y’u Rwanda asharira, ari nayo mpamvu usanga hari abarokotse Jenoside bagerageza kuvuga ibyabayeho ariko bakananirwa bitewe n’ibihe yanyuzemo. Yavuze ko abantu bakwiye kumenya kuvuga amateka ariko ntakomeretse abamuteze amatwi.

    Ati “Hari abatabikora kubera ko batazi uko bikorwa, hari n’abatavuga kubera ko batarakira, rimwe na rimwe abantu bakenera umwanya. Ibikomere bitomokeye mu muryango ntahandi byakomokera, kuko mu muryango niho tuba, umuryango niho dutaha, umuryango nicyo gicumbi cy’amateka, ni cyo gicumbi cy’ubuzima.”

    Yagaragaje ko abantu benshi batarabasha gukira ibikomere ahanini biturutse ku kuba nta miryango ihari yakabafashije gukira ibyo bikomere. Ati “Ni miryango ihari iri ku manegeka! 

    Nakubwiye ngo umuryango wubakirwa ku muryango, niba wubatse umuryango nta muryango wubakiweho utarabimenye ngo umenye ugire ubuntu bwo kumenya kubikora, biba bigoye.”

    Sugira yavuze ko gukira ibikomere ari ibintu bishoboka, ariko kandi bibanzirizwa no kubanza kwemera ko ufite igikomere kandi ukabigaragaza.

    Ati “Abanyarwanda barabivuze mu migani baravuga. Intambwe ya mbere yo gukira, ni ukumenya ko ufite indwara, ubundi ukabona gukira. si ibintu by’umunsi umwe, ariko birashoboka.”

    Ku wa 30 Mata 2024, nibwo hazaba gahunda ya 'Kigali Family Night' izaba yubakiye ku kugaragaza ingaruka za Jenoside ku muryango n'uko abantu babasha gukira ibikomere.

    Bizabera kuri Park Inn Hotel mu Kiyovu. Mu batumiwe gutanga ikiganiro harimo Claver Irakoze wanditse igitabo “That Child is Me” akaba n'uwashinze umuryango Umurage Parenting Centre (UPC).

    Hari kandi Dimitrie Sissi Mukanyiligira wanditse igitabo 'Don't Accept to Die', Ngabo Brave Olivier washinze umuryango 'Your Well Being Center', Akaliza Laurette Annely uri mu komite y'Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (AERG), ndetse na Ancilla Mukarubuga uri mu bashinze Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA).


    Hategekimana Hubert Sugira yavuze ko yarokotse Jenoside afite 11 y'amavuko aburana n'ababyeyi be, bongera kubonana hashize igihe

    Hategekimana Hubert yavuze ko gukira ibikomere ari urugendo, kuko atari ibintu biba umunsi umwe

    Sugira Hubert yumvikanishije ko imibereho y'umuryango muri iki gihe, ihura n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 


    Ku wa 30 Mata 2024, hazaba gahunda ya ‘Kigali Family Night’ izagaruka ku ngaruka za Jenoside ku muryango

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAHIYE TWAGIRANYE NA HUBERT SUGIRA

    “>

    VIDEO: Jean Nshimiyimana-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142065/uko-yarokotse-jenoside-afite-imyaka-11-urugendo-rwo-gukira-ibikomere-hubert-sugira-twagani-142065.html

  • TP Mazembe yaciwe $450 000 kuko yanze kwambara 'Visit Rwanda ' nk'Umuterankunga mukuru wa Africa Football League, yitwaje ibinyoma bishinja u Rwanda gushyigikira M23 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yamaze guhanwa n'abategura imikino Nyafurika izwi nkq Africa Football League izira kutambara imyambara iriho ibirango bya 'Visit Rwanda'.

    Ibi byatangajwe nyuma yaho ikipe ya TP Mazembe yanze kwambara ibirango by'umuterankunga w'iyi shampiyona Nyafurika aribyo bya 'Visit Rwanda' ubwo Mazembe gari mu mikino yakinwe mu mwaka ushize wa 2023.

    TP Mazembe yanze kwambara imyenda iriho Visit Rwanda kubera ibinyoma byo gushinja urw'imisozi igihumbi kugira uruhare no gushyigikira inyeshyamba za M23 zibarizwa mu burasirazuba bw'igihugu cya Kongo.

    Ibi binyoma by'iyi kipe ibarizwa i Kinshasa byatumye ihanishwa gucibwa akayabo k'ibihumbi 450 by'Amadorali y'Amerika.

    Aya iyaciwe kuri Miliyoni imwe y'Amadorali y'Amerika yagombagwa guhabwa n'abategura shampiyona Nyafurika y'umupira w'Amaguru yari igenewe nk'uko byemejwe n'umunyamakuru wayo Frédéric Kitengie.

    Usibye kwanga gukina imikino yayo yambaye imyenda yanditseho Visit Rwanda, Tout Puissant Mazembe kandi yari yanze kugenda na Kompanyi nyarwanda yo gutwara abantu n'ibintu mu ngendo zo mu kirere ya RwandAir.

    RwandAir nayo ikaba ari umwe ku bafatanyabikorwa ba African Football League aho itwara abakinnyi n'amakipe yitabira iri rushanwa.

    Muri iri rushanwa rya Africa Football League ryari rikinwe ku nshuro ya mbere, ikipe ya TP Mazembe yasezerewe na  Espérance de Tunis muri kimwe cya kane kirangiza.

    Si TP Mazembe yonyine yahanwe kubera kutambara imyambaro iriho ibitango bya Visit Rwanda, ishyirahamwe ry'umukino w'Intoki wa Basketball mu Burundi baherutse nabo guhagarikwa.

    Nk'uko bigaragara mu nyandiko Impuzamashyirahamwe y'umukino wa Basketball ku Isi (FIBA) yahagaritse by'agateganyo Ishyirahamwe ry'uyu mukino mu Burundi (FEBABU), nyuma yo gutuma ikipe ya Dynamo BBC idakina imikino ya Basketball Africa league yambaye imyenda ya 'Visit Rwanda' mu mikino ya BAL.

    Ibi byatumye abakinnyi bakomeye benshi bahita basohoka muri Shampiyona y'i Burundi. Abo barimo Guibert Nijimbere, Landry Ndikumana, Israel Otobo, Deng Dikong, Bwanga Michel, Mamadou Dioume n'abandi.

    The post TP Mazembe yaciwe $450 000 kuko yanze kwambara 'Visit Rwanda ' nk'Umuterankunga mukuru wa Africa Football League, yitwaje ibinyoma bishinja u Rwanda gushyigikira M23 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tp-mazembe-yaciwe-450-000-kuko-yanze-kwambara-visit-rwanda-nkumuterankunga-mukuru-wa-africa-football-league-yitwaje-ibinyoma-bishinja-u-rwanda-gushyigikira-m23/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tp-mazembe-yaciwe-450-000-kuko-yanze-kwambara-visit-rwanda-nkumuterankunga-mukuru-wa-africa-football-league-yitwaje-ibinyoma-bishinja-u-rwanda-gushyigikira-m23

  • Kamonyi: Bahuguwe ku kwisabira serivisi za Leta ku Irembo bitagombye ubafasha – #rwanda #RwOT

    Ibi babisobanuriwe mu bukangurambaga bwa 'Byikorere' bukorwa n'abakozi ba Irembo, bugamije guhugura no kwegereza abaturage serivisi za Leta zisabirwa ku ikoranabuhanga, bakazibona batagombeye ubundi bufasha ahubwo babyikoreye.

    Ubu bukangurambaga bwa Byikorere bwatangijwe n'ikigo cya Irembo mu 2023, kuri iyi nshuro bwasubukuriwe mu Karere ka Kamonyi ho mu Ntara y'Amajyepfo, mu gikorwa cyamaze iminsi itatu, abakozi b'iki kigo basobanurira abaturage bo mu mirenge itandukanye igize aka karere uburyo bwo kwisabira serivisi za Leta babyikoreye.

    Muri iki gikorwa, itsinda ry'abakozi ba Irembo ryagiranye ibiganiro n'ibyiciro bitandukanye byaba iby'ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage, ibiganiro byagarutse ku ngamba za Irembo zo guteza imbere ubukangurambaga bwa Byikorere no kunoza gahunda yo guteza imbere itangwa rya serivisi.

    Ni ubukangurambaga bwibanze ku bufatanye bw'abayobozi b'inzego z'ibanze ndetse n'abakorerabushake hagamijwe gusabana n'abaturage, bakagaragaza imbogamizi bahura na zo iyo bakeneye kubona serivisi ubundi zigashakirwa umuti.

    Binyuze mu nteko z'abaturage zabereye mu mu mirenge ya Rugalika na Musambira, abaturage beretswe uko bakwisabira serivisi banyuze ku rubuga www.irembo.gov.rw cyangwa se kuri kode ya USSD, *909#

    Iri tsinda rya Irembo kandi ryasuye abarema isoko rya Bishenyi ryo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bifashishijwe indangururamajwi z'iri soko, abagera kuri 500 bayikurikira umunsi ku wundi na bo babwirwa uko kubona serivisi za leta ziri ku ikoranabuhanga bidasabye ubufasha.

    Uretse kuganira ku bijyanye n'uko babona serivisi za leta babyikoreye, Irembo yaganirije abaturage kuri gahunda ya NTUYARENZE, igamije kwereka abasaba serivisi zishyurwa, ibiciro ntarengwa ndetse no guhangana na ba rusahuriramunduru.

    Irembo yanasuye Umurenge wa Runda, abakozi bayo baboneraho kwigisha urubyiruko uburyo bakwisabira serivisi za leta banyuze ku mbuga z'iki kigo, gahunda yari igamije guha urubyiruko ubumenyi busabwa rukajya rwisabira serivisi aho kujya gushaka abandi bazibaha, ibintu bisaba amafaranga yarakwiye gukoreshwa mu zindi gahunda.

    Ku munsi mpuzamahanga w'abagore, itsinda rya Irembo ryakoranye n'abagore bo mu Murenge wa Musambira na none muri gahunda yo kubereka uko babyikorera, bakabona serivisi za leta bifuza, intego yari ukubafasha kubona serivisi za Mituweli, hifashishijwe uburyo bwa kode ya USSD (*909#). Iyi gahunda yafashije abagore kumenya uburyo bwo kwishakira ibisubizo muri serivisi z'ubuvuzi.

    Mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi, iyi gahunda yageze ku ntego yayo, aho abaturage basaga 1000 bahuguwe ku buryo bwo kugera kuri serivisi za Leta, bakoresheje USSD na murandasi

    Urubyiruko rwo mu Murenge rwa Mugina rwabonye amahirwe yo kwiga uburyo bwo gusaba serivisi zitandukanye zirimo kwiyandikisha mu kizamini cyo gutwara ibinyabiziga no gusaba uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

    Irembo igagaza ko Byikorere ikomeje gahunda yayo yo kongerera abaturage ubushobozi no kunoza imitangire ya serivisi mu karere ka Kamonyi n'ahandi.

    Ikigo Irembo gikomeje kwifashishwa cyane n'abaturage bashaka serivisi za leta cyane ko kugeza ubu ku rubuga IremboGov habarizwa serivisi zirenga 100 kandi abaturage bashobora kuzibona hishishijwe ikoranabuhanga.

    Ubu bukangurambaga bwari bugamije gushishikariza abaturage kujya bisabira serivisi ku Irembo

    Ni ubukangurambaga bwabereye mu mirenge itandukanye yo muri Kamonyi

    Abaturage berekwaga uko bakoresha telefone zabo bakisabira serivisi

    Abakozi ba Irembo bifashishije Radiyo y’isoko rya Bishenyi batanga ubutumwa bwa Byikorere ku baturage barirema


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-bahuguwe-ku-kwisabira-serivisi-za-leta-ku-irembo-bitagombye-ubafasha

  • Hakozwe impinduka ku buryo bwo gusaba icyangombwa cy'uko umuntu atakatiwe n'inkiko – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyafashwe ku bufatanye n'Ibiro by'Ubushinjacyaha Bukuru bw'Igihugu na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga.

    Ubu gusaba icyo cyemezo ukoresheje urwandiko rw'inzira (PASIPORO) byakuweho. Abanyarwanda n'abanyamahanga basaba iyi serivisi, bagomba kuba bafite indangamuntu z'u Rwanda.

    Abasaba iyi serivisi baba mu mahanga, badafite indangamuntu z'u Rwanda, bazajya begera ibiro bya ambasade y'u Rwanda ibegereye, kugira ngo bahabwe ubufasha.

    Muri ubu buryo bushya bwo gusaba icyemezo cy'uko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko, Umunyarwanda ugisaba asabwa kuba afite indangamuntu yo mu Rwanda. Umunyamahanga we asabwa kuba afite indangamuntu y'abanyamahanga baba mu Rwanda.

    Ikigo Irembo gisobanura ko intego yacyo ari ugukomeza kunoza serivisi za leta zitangirwa ku rubuga IremboGov n'ubufatanye n'inzego za Leta, hagamijwe gufasha abaturage kubonera serivisi ku gihe.

    Izi mpinduka zigaragaza umuhate wa Irembo wo kunoza serivisi no gukorana n'inzego za Leta mu gusubiza ibyifuzo by'abasabira serivisi za Leta ku rubuga IremboGov.

    Ikigo Irembo irizeza abakoresha ububuga IremboGov ko ikoranabuhanga cyifashisha n'ubufatanye bagirana n'izindi nzego, bizabafasha gutanga ubufasha, hatabayeho imbogamizi y'aho buri muturage atuye.

    Kugeza ubu ku rubuga IremboGov habarizwa serivisi zirenga 100 zihatangirwa ndetse zikomeje kwiyongera umunsi ku wundi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakozwe-impinduka-ku-buryo-bwo-gusaba-icyangombwa-cy-uko-umuntu-atakatiwe-n

  • Victor Mbaoma na Ani Elijah nibo bayoboye abandi ba rutahizamu bafite ibitego byinshi muri Shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Ani Elijah wa Bugesera FC na Victor Mbaoma wa APR FC nibo bamaze gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda 2023-2024.

    Iyi shampiyona igize ku munsi wa 26, harabura imikino 4 ngo Shampiyona irangire. Aba ba rutahizamu bose banganya ibitego bamaze gutsinda 14.

    Source : https://yegob.rw/victor-mbaoma-na-ani-elijah-nibo-bayoboye-abandi-ba-rutahizamu-bafite-ibitego-byinshi-muri-shampiyona/

  • Admin wazamuwe na Seka Live yateguye igitar… – #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 2020 umunyarwenya Admin yisunze Seka Live yari mu biganza by'umunyamakuru Nkusi Arthur mu gihe cya Covid19, niko kuzamukira muri ibyo bitaramo akuza impano ye.

    Nyuma y'igihe gito ibi bitaramo bisa nk'aho bitagikorwa, Admin yaje kwerekeza mu bitaramo bya Gen Z Comedy aho yifatanije n'abanyarwenya bayo akuza izina rye ryamuhaye imbaraga zo gufasha abandi bakiri hasi bifuza kuzamura urwego muribyo.

    Ni muri urwo rwego uyu munyarwenya yateguye igitaramo ngarukakwezi cy’urwenya cyitwa “DNA Comedy Show’. Kizaba tariki ya 27 Mata 2024 muri Kaminuza ya UR Gikondo Cumpus [SFB].

    Iki gitaramo kizahuriramo bamwe mu banyarwenya bakunzwe nka Isekere Nawe, Joseph, Mavid, Pazzo, Isakari na Benitha Mahrez. Kwinjira ni ubuntu ku banyeshuri, 5,000 Frw mu myanya isanzwe na 10,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP).

    Iki gitaramo cy’urwenya kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, kizajya kiba buri wa Gatandatu usoza ukwezi ndetse gitumirwemo n'abahanzi batandukanye basusurutse abitabiriye.

    Abazagaragaza ko bafite impano yo gusetsa bazajya bajyanwa mu bitaramo by'urwenya bikomeye bafashwe gukomeza kubona ubumenyi muri uyu mwuga.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, umunyarwenya Admin wateguye iki gitaramo avuga ko yatekereje iri shuri kubera ari ryo yigamo, akaba yarifuje gufasha abifuza gukuza impano ahereye hafi ye.

    Thecles Byiza Namahoro uzwi nka Admin ukomoka mu karere ka Gicumbi, avuga ko umwuga w’urwenya utunze benshi kandi ko hari benshi bafite iyi mpano, ariko babuze aho bamenera kugira ngo bigaragaze.

    Ati 'Uyu mwuga utunze benshi kandi hari impano twifuza kuzamura za bamwe babuze aho bamenera'.

    Asaba abanyarwanda kuzaza kwifatanya n'abanyarwenya bakunzwe, bakisekera ndetse bagashyigikira abanyeshuri bashoboye bazigaragaza icyo gihe.


    Umunyarwenya Admin yateguye igitaramo kigamije kuzamura abanyarwenya bakizamuka


    Admin yateguje uburyohe mu gitaramo cy’urwenya yise ‘DNA Comedy Show’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142018/admin-wazamuwe-na-seka-live-yateguye-igitaramo-cyurwenya-cyizazamura-ababuze-aho-bamenera-142018.html

  • Uwabwiwe nabaganga ko atazongera kugenda yam… – #rwanda #RwOT

    Ku myaka 10 gusa y'amavuko, ni bwo Charlotte Grant ufite imyaka 24 yakoze impanuka ikomeye ubwo yari ari mu byicungo by'abana, maze akavunika umugongo ku buryo byamuviriyemo no kutabasha kongera kugenda kuva icyo gihe agatangira kugendera mu kagare k'abafite ubumuga. 

    Impuguke zikorera mu bitaro by'abana bya Alder Hey bya Liverpool nibo bari baramubwiye aya makuru ateye ubwoba ko bidashoboka ko yakongera kugenda. 

    Charlotte ukomoka i Merseyside mu Majyaruguru y'Uburengerazuba bw'u Bwongereza yahinyuje iby'abaganga bari baranzuye, yongera kugenda nyuma y'imyaka ibiri gusa nyuma yo gukorerwa ubugororangingo.

    Kuri ubu, charlotte yamaze kugirwa umwamikazi w'ubwiza yambikwa ikamba rya Miss Liverpool nyuma yo kwitabira irushanwa ry'ubwiza ku nshuro ya mbere.

    Ibi bisobanuye ko uyu mukobwa azahura n'abandi bakobwa 39 bazaba bahataniye kwambikwa ikamba rya Nyampinga w'u Bwongereza mu birori by'ishiraniro bizaba mu kwezi gutaha.

    Nyuma yo kwambikwa iri Kamba, uyu mukobwa usanzwe ukora ubucuruzi bw'ibirungo by'ubwiza akaba n'umunyamideli yagize ati: 'Rwari urugendo rusobanuye byinshi, kuva ku kutabasha kugenda kugera ku gukora imyiyereko imbere y'abantu. Gusa bigenda byerekana ko hamwe no gukora cyane no kwiyemeza kuva ukiri muto ushobora gukora kandi ukagera kuri byinshi.'

    Charlotte yari mu biruhuko i Dumfries, muri Otcosse ubwo yakoraga impanuka, ahatirwa guhagarika umwaka w'amashuri mu gihe yarwanaga no kongera gushobora kugenda. Yavuze ko nubwo yasohotse mu bitaro bamubwiye ko atazongera kugenda we yumvaga uko byagenda kose agomba kugenda kandi byaje gukunda abikesheje ubugororangingo yakorewe nubwo byatwaye igihe kirekire.

    Igitangaje kandi gishimishije ni uko ubu Charlotte nawe ari umusiporutifu ukomeye, ukunda imikino itandukanye irimo n'uwo kwiruka. 

    Yavuze ko ategerezanije amatsiko ijoro rizamurikirwamo Nyampinga w'u Bwongereza, yongeraho ko ashaka kugeza ubutumwa bwe ku Isi hose ko uko waba umeze kose ushobora kugera ku nsinzi. Yavuze ko icya mbere ari ubwiza bw'imbere n'ishyaka ryo kugera ku kintu runaka nk'uko nawe yumva ko ntacyo atabasha kugeraho.

    Tariki ya 16-17 Gicurasi, Charlotte azahagararira Liverpool birori bisoza irushanwa rya Miss England bizabera kuri Grand Station i Wolverhampton.

    Yavunitse mu myaka 10 gusa atangira kugendera mu kagare k’abafite ubumuga

    Charlotte yambitswe ikamba rya Miss Liverpool kandi ari no mu bahataniye ikamba rya Miss England

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142052/uwabwiwe-nabaganga-ko-atazongera-kugenda-yambitswe-ikamba-ryubwiza-aninjira-mu-bahatanira–142052.html

  • Yverry agiye gukorera igitaramo bwa mbere m… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Nk'uko njya mbirota' aritegura guhagurika ku kibuga cy'indege Mpuzahanga cya Kigali, tariki 24 Mata 2024 cya yerekeza muri Canada mu rugendo ruzamara ibyumweru bibiri muri kiriya gihugu.

    Ni ubwa mbere agiye gutaramira muri Canada, ndetse ni ku nshuro ya kabiri agiye gutaramira hanze y'u Rwanda, kuko yaherukaga gutaramira mu Uganda, igihugu gihereraye mu Majyaruguru y'u Rwanda.

    Imyaka ine ishize ari mu muziki, uyu muhanzi yaranzwe no gushyira hanze indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye, kandi mu 2022 yakoze igitaramo cye bwite cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Yabwiye InyaRwanda, ko ibyaranze urugendo rwe mu gihe iriya myaka ishize ari byo byatumye atumirwa muri Canada. Ati 'Ni igitaramo ngiye kuhakorera ku nshuro yanjye ya mbere, kandi ntewe ishema no kuba abanyarwanda n'abandi bahatuye barahisemo ko njya kubataramira. Nditeguye rero mu buryo bwose kugirango nzatange ibyishimo.'

    Yverry yavuze ko uretse gutaramira muri Canada, azaririmba no mu bukwe bubiri bw'abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu bamutumiye hagati ya tariki 10 na 20 Gicurasi 2024.

    Ati 'Urumva indirimbo zanjye nyinshi zubakiye ku marangamutima y'urukundo, kandi buriya akazi kenshi nkora mu Rwanda harimo no kuririmba mu bukwe. Ni akazi ukora kenshi mu kwezi n'ubwo abantu bashobora kutakubona bakibaza ngo ahugiye mu biki. Rero, nagiriwe umugisha wo kuririmba mu bukwe kenshi, byanatumye abazakora ubukwe muri Canada bifuza ko nazabataramira.'

    Uyu mugabo avuga ko urugendo azakorera muri Canada, yateguye uburyo azarubyaza umusaruro, kuko ashaka kuzahafatira amashusho y'indirimbo ze nshya.

    Yverry avuga ko afite indirimbo nyinshi yafatiye amajwi (Audio) ndetse harimo n'izo yafatiye amashusho azagenda ashyira hanze mu bihe bitandukanye.

    Ati 'Ntabwo wagera muri gihugu nkakiriya ngo uhave utahakoreye ibikorwa byawe bya muzika. Rero, namaze kuvugana na Producer tuzakorana.'

    Kugeza ubu abamutumiye muri iki gihe bamaze kuvugana nawe, ndetse mu gihe kiri imbere bazashyira hanze impapuro zamamaza iki gitaramo n'ibiciro byo kwinjira.

    Yverry yaherukaga gusohora indirimbo ‘Over’ imaze amezi atatu igiye hanze, anafite indirimbo yise ‘Njyenyine’ yakoranye na Butera Knowless.

    Ni indirimbo zabanjirijwe na ‘Inshuti yanjye’ yahimbiye umugore we, ‘Ibyisi’ ihimbaza Imana yakoranye na Serugo Jacque, ‘Ibara’, ‘Uragiye’ n’izindi.

    Canada agiye gukoreramo igitaramo iri mu bihugu biherereye mu Majyaruguru ya Amerika. Ni igihugu gituwe n'abantu bo ku migabane itandukanye, ku buryo imibare igaragaza ko gituwe na Roho Miliyoni 40. Umujyi Mukuru wa Canada ni Ottawa, ariko bafite indi mijyi izwi nka Montreal ndetse na Vancouver.

    Imibare igaragaza ko umuntu umwe ku banya-Canada bane yagiye muri iki gihugu nk'umwimukira, umubare munini mu bihugu bigize ihuriro y'ibihugu birindwi bikize ku Isi (G7). Nko mu 2021, iki gihugu cyakiriye impunzi 20,428.

    Yverry si we muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ugiye gutaramira muri Canada, kuko abarimo Mugisha Benjamin [The Ben], Kenny Sol, Christopher, Nel Ngabo n'abandi barahataramiye.


    Yverry yatangaje ko agiye gukorera igitaramo muri Canada ku butumire bw'abanyarwanda bahatuye


    Yverry yavuze ko azaririmba mu bukwe bubiri bw'abanyarwanda n'inshuti z'abo


    Yverry yavuze ko azava muri Canada afashe amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'OVER' YA YVERRY

    “> 

    KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YVERRY YAKORANYE NA KNOWLESS

     “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142059/yverry-agiye-gukorera-igitaramo-bwa-mbere-muri-canada-byagenze-gute-atumirwa-142059.html