Blog

  • Kenny Sol n’umugore we Kunda Alliance bagiye… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 05 Mutarama 2024 ni bwo Kenny Sol yasezeranye mu mategeko na Kunda Alliance Yvette kuri ubu bakaba basangije ababakurikira ubutumwa bugaragaza ko bagiye kunguka umwana.

    Ubutumwa bashyize hanze Kenny Sol agaragara afashe kunda y'umugore we nkuko bombi banezerewe bongera bati'Babiri muri umwe.'

    Basaba nkabakomoza ku kuba barahuje kandi bakaba bagiye kunguka uwo Imana yifuje ko bagira ariyo mfura yabo.

    Kenny Sol yaherukaga kumvikana avuga ko mu bintu bya mbere abayumva afitiye amatsiko ari ukuzabona umunsi ugera akabona uwo yibarutse [Aga Kenny gato nkuko yabivuze].

    Abantu batandukanye barase amashimwe uyu muryango mushya nka Miss Nishimwe Naomie wabifurije guhirwa.

    Uyu mugabo mu busanzwe afite imyaka 27 yasoreje yize mu bigo birimo Musambira mu mashuri yisumbuye azagukomereza muri Nyundo Music.

    Yatangiye akorera muri Yemba Voice azagukomeza afashwa na Bruce Melodie mu gitangaza agira igihe cyo kwikorana nk'umuhanzi ku giti cye kuri ubu akaba ari umwe mu bagize 1:55AM.

    Kenny Sol na Kunda Alliance baheruka gusezerana kubana imbere y’amategeko bagiye kunguka imfura yaboIbyishimo ni byose mu muryango mushya wa Kenny Sol na Kunda Alliance bitegura kwibaruka 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142104/kenny-sol-numugore-we-kunda-alliance-bagiye-kwibaruka-amafoto-142104.html

  • Abari nabategarugori bakomeje kunyeganyeza u… – #rwanda #RwOT

    Muri iy'inkuru tugiye kuvuga ku bahagaze neza kugeza ubu muri Afurika bishingiye ku birori n'ibitaramo bamaze gukoramo n'uburyo usanga umuryango mugari waramaze kubabonamo icyizere kiruseho.

    Uncle Waffles

    Yavukiye mu gace ka Lungelihle Zwane muri Eswatini, ubu akorera ahanini muri Afurika y’Epfo , ikinyamakuru cya Billboard cyamaze ku mubatiza izina ry'Igikomangomakazi cy'injyana y'Amapiano.

    Bitewe n'ubuhanga bwe, Drake ari mu bantu bamukurikirana byihariye, ari muri bake kandi bamaze guca agahigo ko gucuranga mu iserukiramuco ry'umuziki n'ubuhanzi rya Coachella.

    Ni we kandi wasusurukije abitabiye iserukiramuco rya Global Citizen muri Accra mu mwaka wa 2022.

    Dope Caesar

    Sarah Oboh [Dope Caesar ni umunya-Nigeria umaze imyaka irenga itandatu avanga umuziki, yasoreje muri Vibes DJ Academy, afite ubuhanga mu guhuza indirimbo nyinshi mu buryo bwihariye [Mix] uhereye kuri Brick&Love yakunzwe na benshi.

    DJ Ghboi

    Akorera ahanini muri Beijing na Accra, afite umwihariko wo guhuza injyana zo mu mico inyuranye bikanyura ababyumva, uburyo kandi yitwara ku rubyiniro nabyo birushaho kongera umunyu mu byo akora.

    DJ Alba Nalo

    Akorera muri Windhoek mu gihugu cya Namibia, amaze imyaka 7 akora uyu mwuga, ari mu bitabazwa cyane muri iki gihugu, yitabajwe kandi nk'umujyanama w'abakora uyu mu mwuga na Komisiyo y'Abongereza mu Karere ka Afurika y'Amajyepfo.

    DJ Zinhle

    Amaze ibinyacumi asusurutsa abantu  mu birori n'ibitaramo bitandukanye, abaha umuziki uvanganye ubuhanga bwihariye akomoka muri Afurika y’Epfo.

    Umutungo wa DJ Zinhle ubarirwa muri Miliyari  hafi 4 Frw, afite imbuga nkoranyambaga akurikirwaho na za Miliyoni.

    DJ Pierra Makena

    Makena we amaze kugwiza ibigwi muri Afurika y'Iburasirazuba, ni Umunya-Kenya ibihugu bitari bike biramwitabaza nk'u Burundi, Ghana, Nigeria na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu bitaramo, ibirori n'ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.

    DJ Poizon Ivy

    Ubusanzwe yitwa Ivy Awino yavukiye muri Nairobi, Kenya akurira muri Dallas muri Leta ya Texas, amaze kuba igikingi gikomeye mu kuvanga umuziki.

    Ibintu akora abihuza no gucuranga ibicurangisho by'umuziki bizwi nka Piano na Cello yakoreye radiyo ya iHeart Media muri Amerika ndetse aca agahigo ko gucuranga mu isabukuru y'imyaka 20 ya  WNBA.

    Ni we kandi DJ wihariye w'itsinda rya Dallas Maverick, ibikorwa byinshi amaze gukora bishimangira ibigwi mu muziki.

    DJ Kess

    Akomoka muri Ghana, ubuhanga bwe mu kuvanga umuziki bwaciriye inzira n'abandi bari n'abategarugori bakora umwuga nk’uwe wo kuvanga umuziki.

    Amaze igera  imyaka kuri 15 atangiye kubikora by'umwuga, akunze kwambara nk'umugabo, yacuranze mu mwaka wa 2011 muri Big Brother Africa.

    Gutangira kuvanga umuziki byaje ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye ku kigo bagura Turntable aba ari we wenyine wifuza kuyigerageza.

    Handi na Wanni

    Ni itsinda ry'impanga zo muri Nigeria, bamaze kugwiza ibigwi mu kuvanga umuziki, uyu mwuga bakaba barawutangiye ubwo bakoraga kuri televiziyo bizakurangira bisanze bakunda umuziki, mu 2021 batangira kujya bavanga umuziki bataramiye mu birori bya Spotify Heat.

    DJ Nana

    Yavukiye mu Ntara ya Kogi muri Nigeria, ari mu bavanzi b'umuziki bakiri bato kandi bakomeje kugaragaza impinduka mu ruganda rwo kuvanga umuziki.

    Yamamaye cyane nyuma yo kwegukana irushanwa rya Cool FM, yagiye ahatanira ibihembo bitandukanye yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

    Aba bari n'abategarugori bose twagarutseho bakomeje kwerekana itandukaniro rikomeye mu muziki, bikomeje no gutera imbaraga abandi batari bake babafatiraho urugero.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142103/abari-nabategarugori-bakomeje-kunyeganyeza-umwuga-wo-kuvanga-umuziki-muri-afurika-142103.html

  • Umujyi wa Kigali wavuze ku cyemezo gisaba koza amapine mbere yo kwinjira muri kaburimbo – #rwanda #RwOT

    Tariki 17 Mata 2024 hasohotse ubutumwa busaba umuntu ku giti cye, abafite ibikorwa by'ubwubatsi aho imodoka ziva cyangwa zinjira kuri ku cyubakwa, ibirombe n'ahandi ko bagomba kubanza koza amapine y'imodoka mbere yo kwinjira mu muhanda wa kaburimo.

    Ub butumwa bwavugishije benshi ku rukuta rwa X yahoze ari Twitter bibaza niba umuntu utwaye imodoka avuye ahari umuhanda w'igitaka azajya abanza koza amapine n'imodoka mbere yo kwinjira muri kaburimbo.

    Uwiyita Mutwarasibo yagize ati 'None muretse kwigiza nkana umuntu azajya ava murugo nagera kuri kaburimbo abanze ahagarare boze imodoka ahubwo nimudukorere imihanda kuko natwe sitwe dukunda gutaha mu byondo.'

    Eric Nkunda we yibajije ati 'Ubu se umuntu wese uvuye mu muhanda w'igitaka agomba guca mu kinamba? Umuganda dusanzwe tuwukora ariko hari imihanda minini umuganda utagira icyo umara, urugero batanze ni uriya wa Rebero ugera Mageragere.'

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bubinyujije kuri X bwasobanuye ko abagomba kwitwararika ku bikorwa byo kwanduza imihanda ari abatwara imodoka zitwaye amabuye, umucanga n'igitaka byuzuye cyane ku buryo bigenda bimeneka mu muhanda.

    Bugira buti 'Ubutumwa twatanze bureba cyane cyane imodoka zikora mu bwubatsi zitwara igitaka, imicanga n'ibindi zikarenza ibyo zemerewe gutwara bikagenda bimeneka mu muhanda bikawanduza.'

    Turabashimira ibitekerezo mwatanze, byatweretse ko gahunda y’isuku muyishyigikiye. Ubutumwa twatanze bureba cyane cyane imodoka zikora mu bwubatsi zitwara igitaka, imicanga n’ibindi zikarenza ibyo zemerewe gutwara bikagenda bimeneka mu muhanda bikawanduza.#IsukuHose pic.twitter.com/3v1w5I1dBW

    — City of Kigali (@CityofKigali) April 18, 2024

    Umujyi wa Kigali umaze imyaka myinshi uyoboye indi yose ya Afurika ku byerekeye isuku n'umutekano ndetse ni intego ukomeyeho mu rwego rwo gukomeza gukurura ishoramari mvamahanga n'abakerarugendo b'ingeri zitandukanye.

    Abatwara ibinyabiziga bapakiye umucanga n’amabuye banduza imihanda baburiwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-wavuze-ku-cyemezo-gisaba-amapine-mbere-yo-kwinjira-muri

  • Bomboko yashinjwe kwica uwari umusirikare amuziza guhungisha Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ubwo yatangaga ubuhamya mu Rukiko rwa Rubanda kuri uyu wa 19 Mata 2024, uyu mutangabuhamya yagaragaje ko kuva ahari igaraje ya AMGAR kugera kuri Onatracom, hari bariyeri zigera kuri enye kandi byari bikomeye kuzinyuraho.

    Ni umwe mu bahanwe kubera ko yakundaga guherekeza Simbizi Stany wayoboraga Interahamwe akaba na Perezida wa CDR nyuma y'urupfu rwa Bucyana.

    Uyu Simbizi yakatiwe imyaka 14 ariko mu 2005 aza gufungurwa ku Iteka rya Perezida wa Repubulika kubera yireze agasaba imbabazi ndetse yiyemeza no kwereka Abanyarwanda ibyabaye.

    Yagaragaje ko uwo Simbizi na Kajuga Robert ari bo bari bashinzwe gutanga amabwiriza ariko ko Bomboko yayoboraga bariyeri zari hagati ya Onatracom no mu gakinjiro kuko yari yungirije abakuru b'Interahamwe.

    Ubwo yabazwaga ibyo yabonye, Bomboko ubwe yakoze, umutangabuhamya yavuze ko hari imodoka yo mu bwoko bwa Hiace yari ihungishije abatutsi 18 batwawe n'umusirikare witwa Lt. Mudenge washakaga kubajyana muri Milles Collines.

    Icyo gihe ngo yanyuze kuri Hotel Sun City yari iya Col. Kayumba baramureka ariko bageze kuri bariyeri yari ku musigiti wo mu Biryogo, bose babavanyemo babica babatemye n'abagerageje kwiruka barabatema abyirebera.

    Yabwiye Urukiko ko Lt. Mudenge wari ubatwaye muri iyo modoka yakuwemo na Bomboko amwambura imyenda hanyuma amurasa mu mutwe.

    Ati 'Lt. Mudenge, Bomboko ni we wamwikuriyemo, amukuramo imyenda ye, amurasa mu mutwe, abanje kumubaza impamvu ahungisha Inyenzi. Ni Bomboko wamwirasiye.'

    Yavuze ko kuri AMGAR bahanyuze bahabona imirambo myinshi cyane y'abishwe.

    Yavuze ko kandi yagiye mu nama Gen Kabiligi na Col Renzaho Tharcisse bakoresheje, banatanga amabwiriza y'uko Interahamwe zigomba kwitwara kandi icyo gihe Bomboko yari ayirimo.

    Nibwo batanze amabwiriza y'uko imirambo igomba gukurwa ku mihanda ikajya gushyingurwa mu marimbi, kubera ko abazungu babibonaga nabi.

    Icyo gihe Bomboko yatanze igitekerezo cyo gushaka amakamyo n'imashini zicukura, bagashaka n'abashoferi bo gukuraho iyo mirambo.

    Uyu mutangabuhamya yagaragaje ko nyuma yo kwemera icyaha yiyemeje kujya agaragariza abanyarwanda n'abatuye Isi ukuri kose ku byabaye.

    Yagaragaje ko muri AMGAR nta ntwaro zarimo zaba imbunda n'imihoro ahubwo ko byatangirwaga muri Camp Kigali.

    Umutangabuhamya yasabye Nkunduwimye uri kuburana ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi gushaka uko yabohoka akumva ko Jenoside ari icyaha kibi cyakorewe Abatutsi b'inzirakarengane bityo agasaba imbabazi.

    Ati 'Akwiye gusaba imbabazi kugira ngo umutima we ubohoke akumva ko yahemukiye u Rwanda. Kuri njye niyemeje gufasha ubutabera aho nzakenerwa hose. Bitewe n'aho mba mu Rwanda umutima wanjye ukeye kandi nkaba ntekanye, nzakomera ku musanzu wanjye.'

    Nkunduwimye yashinjwe kurasa uwari umusirikare amuziza guhungisha Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bomboko-yashinjwe-kwica-uwari-umusirikare-amuziza-guhungisha-abatutsi

  • Umuhanzi Kenny Sol n’umugore we baritegura kwibaruka #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] n’umugore we Kunda Alliance Yvette baritegura kwibaruka imfura ya bo.

    Ni nyuma y’amezi 4 Kenny Sol na Alliance basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu murenge wa Nyakanga tariki 1 Mutarama 2024.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kenny Sol yashyizeho amafoto agaragaza ko we n’umugore we usanzwe uba muri Canada bitegura kwibaruka.

    Amakuru avuga ko Kenny Sol na we yaba yitegura kujya kuba muri Canada asanzeyo umugore we.

    Gusa uyu muhanzi ubwo yari abajijwe niba koko afite gahunda yo kwimuka akajya muri Canada, yasubije ko nta hantu heza ho gutura nko mu Rwanda ariko na none buri muntu afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka ku Isi.

    Kenny Sol na Alliance baritegura kwibaruka

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-kenny-sol-n-umugore-we-baritegura-kwibaruka

  • Minisiteri ya Siporo yahamagariye abakinnyi bakina hanze kwiyandikisha #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) yasabye abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze ya rwo bifuza kuba bakinira amakipe y’Igihugu y’u Rwanda kwiyandikisha binyuze kuri ‘form’ yatanze.

    Ni itangazo iyi Minisiteri yashyize ku mbuga nkoranyambaga za yo, rireba gusa abakinnyi baba hanze y’u Rwanda, bakina imikino itandukanye bakaba bifuza gukinira u Rwanda ko bakwiyandikisha.

    Iri tangazo riragira riti “Uri umukinnyi w’umunyarwanda uba hanze ya rwo? Ufite ubushakte bwo gukinira igihugu cya we, iyandikishe nonaha.”

    Iyi Minisiteri ikaba yashyize hanze ‘form’ buzuza iboneka ku rubuga rwa yo aho umukinnyi ajya agashyiramoimyirondoro ye yose.

    U Rwanda rumaze igihe cyane cyane mu mupira w’amagururushaka abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda, bakuriye hanze bakabaganiriza ngo barebe ko bakwemera gukinira Amavubi, hari abo byemeye ariko hari n’abandi bitarakunda ibiganiro bigikomeje.

    Rwanda Sports calls on all Talented and Ambitious Rwandan Athletes from the diaspora to play for the Motherland in various sports disciplines.

    Please fill out and submite the form bellow.https://t.co/XslcNCFQDe pic.twitter.com/N3uSLDilUm

    — Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) April 19, 2024

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisiteri-ya-siporo-yahamagariye-abakinnyi-bakina-hanze-kwiyandikisha

  • Barimo utunze Miliyari 25.7 Frw ! Abaherwe bi… – #rwanda #RwOT

    Uko isi igenda itera imbere mu ikoranabuhanga n'imbuga nkoranyambaga bigenda birushaho guha imbaraga n'ubushobozi ababikoresha neza biganjemo urubyiruko.

     Ubu tukaba tugiye kurebera hamwe uko byifashe kuri Tik Tok aho benshi mu bakoresha uru rubuga basarura akayabo mu mashusho yo kubyina kuririmba n'ibindi.

    Muri uyu mwaka wa 2024 hakaba ariko hari abaza imbere kurusha abandi bamaze kwigwizaho za Miliyoni babikesha uru rubuga rwa Tik Tok abanyarwanda nabo bakomeje gukoresha  byo ku rwego rwo hejuru.

    1.Charli D'Amelio

    Umutungo rusange: Miliyoni 20 z'A,madorali [Miliyari 25.7Frw]

    Yinjiza: Ibihumbi 100 by'amadorali kuri buri kintu anyujije kuri uru rubuga

    Ku myaka 19, yashyize hanze amashusho ya mbere muri 2019, bitewe n'amashusho adasanzwe ashyira hanze ari kubyina, uyu mukobwa yatangiye kujya atumirwa mu birori bikomeye mu mijyi irimo New York, bidatinze n'umuvandimwe we batangiye kugaragara mu biganiro bikomeye kuri televiziyo.

    2.Addison Rae

    Umutungo rusange: Miliyoni 15 z'amadorali

    Yinjiza: Ibihumbi 80 by'amadorali kuri buri kintu anyujije kuri uru rubuga

    Rae afite abiyemeje kumukurikirana barenga Miliyoni 80 kuri Tik Tok gusa bitewe n'amafaranga yabonye yakuraga kuri uru rubuga, yahagaritse amasomo ya Kaminuza akomeza kujya akora amashusho menshi arimo urwenya n'ibindi asangiza abamukurikira.

    Bidatinze yahise agirwa umuvugizi w'ikompanyi rurangiranwa y'imyenda, anatangira ikiganiro ahuriramo na Mama we, Sheri Nicole kitwa 'Mama Knows Best' anatangira gukina filimi aho ari muri 'She's All That'.

    3. Khabane Lame

    Umutungo rusange: Miliyoni 15 z'amadorali

    Yinjiza: Ibihumbi 92 by'amadorali kuri buri kintu anyujije kuri uru rubuga

    Lame uzwi nka Khaby Lame yamamaye cyane ku rubuga rwa Tik Tok kubera amashusho ashyira hanze arimo ubuhanga bwinshi afite inkomoko muri Senegal, amaze gusohoka inshuro zitari nkeya muri Forbes.

    4.Burak Ozdemir

    Umutungo rusange: Miliyoni 12 z'amadorali

    Yinjiza: Ibihumbi 66 by'amadorali kuri buri kintu anyujije kuri uru rubuga

    Burak uzwi nka CZN uretse kuba amaze gushinga imizi mu bakoresha Tik Tok ariko ni umuhanga mu guteka, afite resitora mu mijyi itandukanye nka Taksim, Aksaray, Etiler, Dubai na Tajikistan. Ubuhanga bwe mu guteka akaba aribwo yifashishije atangira gukoresha uru rubuga rumaze kumugeza ku kayabo.

    5.Dixie D'Amelio

    Umutungo rusange: Miliyoni 10 z'amadorali

    Yinjiza: Ibihumbi 30 by'amadorali kuri buri kintu anyujije kuri uru rubuga

    Dixie avukana na Charli, akurikirwa n’abagera kuri Miliyoni 56.4, amaze kugira kompanyi zitari nkeya zimwitabaza mu bikorwa byo kwamamaza ziganjemo izitunganya imyenda n'ibikoresho by'ubwiza, ibintu asangiza abamukurikira bikaba byibanda ku muziki.

    6.Bella Poarch

    Umutungo rusange: Miliyoni 9 z'amadorali

    Yinjiza: Ibihumbi 30 by'amadorali kuri buri kintu anyujije kuri uru rubuga

    Poarch yamamaye cyane guhera muri 2020, afite abamukurikira bagera kuri Miliyoni 92, ari mu binjiza menshi kuri buri kintu asangije abamukurikira  ndetse byitezwe ko mu gihe kitari icya kure ashobora kuzayobora urutonde rw’abatunze agatubutse bakesha uru rubuga.

    7.Baby Ariel

    Umutungo rusange: Miliyoni 6 z'amadorali

    Yinjiza: Ibihumbi 32 by'amadorali kuri buri kintu anyujije kuri uru rubuga

    Ariel akurikirwa n'abarenga Miliyoni 36, abamukurikira bakunda uburyo akora ibintu uretse kuri uru rubuga no kuzindi zirimo YouTube, X, Instagram n’ahandi naho arakuzwe cyane.

    8.Zach King

    Umutungo rusange: Miliyoni 13 z'amadorali

    Yinjiza: Ibihumbi 41 by'amadorali kuri buri kintu anyujije kuri uru rubuga

    Zach yatangiye gushyira amashusho hanze ku rubuga rwa YouTube muri 2008 byanamuheshe ibihembo bitandukanye nka YouTube NextUp 2013 atangira no kujya ayobora ibiganiro na filimi ntoya zitandukanye.

    Mu nyuma yaje kuba ikindi kintu mu birebana n'urubuga rwa TikTok, umutungo we ubarirwa hagati ya Miliyoni 3 z'amadorali kugera kuri 13 z'amadorali.

    Abo twagarutseho muri iyi nkuru ni abafite agatubutse kugeza ubu kandi binjiza menshi kuri buri kintu basangije ababakurikira kuri TikTok, bakaba bafatirwaho uregero n'abatari bake ndetse uru rubuga rwabagize ibyamamare.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142068/barimo-utunze-miliyari-257-frw-abaherwe-binjije-agatubutse-kuri-tiktok-2024-142068.html

  • Ubwoba bwarashize! Junior Giti agiye gucutsa… – #rwanda #RwOT

    Ni urugendo avuga ko rwaranzwe n'ibyiza n'ibibi, ariko kandi yarashikamye kuko uretse gukunda gusobanura filime, yumvaga ashaka no gushyira itafari ku muziki w'u Rwanda, binyuze mu gushyigikira no guteza imbere abanyempano bigaragaza mu bihe bitandukanye.

    Yatangiye mu gihe cya Covid-19, aho ibikorwa byinshi byari byarafunzwe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, ariko kandi yafashe igihe cyo kwihugura ibijyanye no gukoresha imbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki kugirango ibihangano by'umuhanzi we bijye bicuruzwaho.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Junior Giti yavuze ko kimwe mu byamugoye atangira urugendo rwo gufasha Chriss Eazy ari ubwoba kuko ibyo yiteguraga gushora yibazaga niba bizagaruka.

    Ati 'Imbogamizi ya mbere nagize ni ubwoba. Gufata amafaranga ukayashora mu muhanzi, mu gihe utabona uko azagaruka. Ukibaza uti ejo hazaza bizagenda gute? Ariko kandi harushya intangiriro.'

    Junior Giti avuga ko atangira urugendo benshi mu bajyanama bazwi bakoranye n'abahanzi banyuranye bari bamaze kubivamo, ahanini biturutse ku kutumvikana n'abahanzi, cyangwa se ishoramari ryagiye ribagonga bagahitamo kuba babihagaritse.

    Avuga ko ibi byamukomye mu nkokora. Ati 'Natangiye mu gihe abarimo ba Mukasa, Richard washinze Super Lever, Kiwundo n'abandi bari barahagaritse akazi ko gufasha abahanzi, urumva nabaye nk'umunyeshuri utangiye ariko udafite umwarimu wo kumuyobora, byanatumye intangiriro ya mbere igorana.'


    Yagize icyizere nyuma y'ibikorwaremezo n'imbuga zagutse

    Uyu mugabo wamamaye mu gusobanura filime, avuga ko uko imyaka yagiye ishira yagiye agira icyizere cy'ubuzima no gukomeza gushoramari mu bahanzi, ahanini biturutse kuri gahunda zitandukanye Leta y'u Rwanda yagiye ishyiramo imbaraga, birimo nko gushyiraho aho gukorera ibitaramo n'ibindi.

    Avuga ko muri iyi myaka babonye ibiraka bya Leta, kandi babasha gusobanukirwa neza uko bakoresha imbuga nkoranyambaga bagacuruza ibihangano by'abo. Ati 'Ariko imyaka ibiri ishize byaduhaye icyizere, twabonye inyubako nka BK Arena yakira ibitaramo by'abahanzi bakomeye natwe twaririmbiyemo, imbuga nyinshi zicururizwaho imiziki zaragutse natwe turazifashisha, kandi tubona byaratanze umusaruro.'

    Avuga ko ashingiye ku myaka ibiri ishize afasha umuhanzi Chriss Eazy, yabonye ibyiza byinshi atari yiteze byatumye aniyemeza gusinyisha undi muhanzi mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Giti Business Group yashinze, ananyuzamo gukora filime.

    Uyu mugabo agaragaza ko mu gihe cy'ukwezi kumwe azaba yatangaje umuhanzi wa kabiri, kandi ko hari abo batangiye ibiganiro biganisha ku mikoranire.

    Yavuze ko bimwe mu byo ashingiraho ahitamo umuhanzi harimo 'kuba afite impano igaragarira buri wese kandi afite ikinyabupfura. Ati 'Ntabwo nakubwira ko ari umukobwa cyangwa se umuhungu, ariko kenshi nita ku muhanzi ufite 'Discipline', kuko n'iyo yibanze mu mikoranire yanjye n'umuhanzi n'undi wese.'

    Junior Giti avuga ko agifite inyota yo kugeza Chriss Eazy ku rwego mpuzamahanga, kandi ni nayo ntego yubakiye ku muhanzi mushya agiye gusinyisha.


    Imibare ntibeshya!

    Junior Giti avuga ko uko umubare w’abareba ibihangano bya Chriss Eazy wagiye wiyongera byamuhaga imbaraga n’icyizere cy’uko azabasha kugera ku ntego ze, kandi akabona ko guhitamo gutangira gukorana n’uyu muhanzi atigeze yibeshya.

    Yumvikanishije ko indirimbo z’umuhanzi we zagiye zica agahigo, kandi ku mbuga z’abanyabirori, ibitaramo n’ibirori zirahiganza cyane, bituma abasha gukorera ibitaramo no mu bihugu byo mu mahanga.

    Mu gihe cy’imyaka ibiri bamaranye bakorana, amaze kumukorera indirimbo zirindwi (7). Junior Giti avuga ko buri wese ashobora gutekereza ko yakoreye indirimbo nke Chriss Eazy, ariko ngo siko bimeze, kuko gushyira hanze indirimbo ‘ushingira ku kuntu iza mbere zabanje’.

    Ati “Ndatekereza nta muntu wadutera amabuye. Jya kuri Youtube, cyangwa se ku zindi mbuga urebe imibare y’abamaze kureba indirimbo ze.”

    Chriss Eazy yatangiriye ku ndirimbo ‘Fasta’ imaze kurebwa b’abantu Miliyoni 1.3, akurikizaho ‘Amashu’ imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 4, ‘Amashimwe’ yakoranye n’umuraperi Fireman imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 581, ‘Inana’ yaciye ibintu imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 7.8, ‘Edeni’ imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 4, ‘Stop’ igeze kuri Miliyoni 2.3 n’aho ‘Jugumila’ yakoranye na Dj Phil Peter na Kevin Kade imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 3.6.

    Ntiwakwibagirwa kandi indirimbo ‘Bana’ yabaye idarapo ry’umuziki mu mpeshyi ya 2023, yakoranye n’umuhanzi Shaffy wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 10. Iyi ndirimbo yatumye aba bombi binjira ku rutonde rw’abahanzi batandatu bafite ibihangano byarangeje Miliyoni 10.

    Kuri Junior Giti ni ‘umusaruro w’imbaraga twashyize mu mikoranire n’abandi, ariko no gutega amatwi icyo sosiyete ishaka’.

    Junior Giti yatangaje ko agiye gusinyisha undi muhanzi muri Giti Business Group

    Junior yavuze ko imyaka ibiri ishize akorana na Chriss Eazy byamuhaye ishusho yo kwagura gushora imari mu muziki


    Junior yavuze ko gutangira gufasha umuhanzi adafite uwo kurebereraho mu byo buhoraho byamukomye mu nkokora


    Chriss Eazy ari kwitegura gushyira hanze indirimbo 'Sehoma' yahimbiye umubyeyi we

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JUGUMILA'

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BANA'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142085/ubwoba-bwarashize-junior-giti-agiye-gucutsa-chriss-eazy-142085.html

  • Amabendera yururukijwe muri Kenya! Byinshi ku… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 18 Mata 2024 nibwo inkuru y’icamugongo yamenyekanye ko ku isaha ya saa 13:20 ku masaha yo mu Rwanda, Umugaba w'Ingabo za Kenya, Gen Francis Ogolla n’abo bari kumwe bakoze impanuka y'indege.

    Nyuma Perezida wa Kenya, William Kipchirchir Samoei Arap Ruto yatangaje ko iyi mpanuka yaguyemo abasirikare 10 barimo Gen Francis Ogolla, yavuze ko yari intwari asaba ko amabendera yururutswa ko iki gihugu kinjiye mu bihe bidasanzwe by''icyunamo cy'iminsi itatu.

    Iyi ndege ikaba yarimo abantu 12 babiri bakaba aribo barokotse, itsinda rya gisirikare rifatanyije n'izindi nzego bakaba bahise batangira iperereza ku mvano y'uru rupfu.

    Umukobwa wa Gen Ogolla, Lorna yashyize hanze ubutumwa bw'akababaro, agaragaza ko Se yari umugaba w'ibikorwa kurusha amagambo kandi ko asoje urugendo rwe akora ibyo yari amaze imyaka 40 akora neza nk'umusirikare urinda ubusugire bw'igihugu.

    Lorna yagize ati'Data yari umuyobozi w'icyubahiro waharaniye gushyira mu bikorwa  inshingano ze kandi wumvaga buri umwe akishyira mu mwanya we, yitabye Imana azize mu mpanuka y'indege.'

    Akomeza agira ati'Yarimo akora ibyo yakoraga neza, agerageza guha umutekano ukwiye Kenya mu myaka 40. Umunsi umwe nzabara inkuru y'uburyo yigishaga akoresheje ibikorwa atari amagambo.'

    Tukaba twifuje kugaruka ku mateka yihariye ya  Gen Francis Omondi Ogolla waabonye izuba kuwa 12 Gashyantare 1962.

    Yinjiye mu gisirikare kuwa 24 Mata 1984 nyuma y'imyitozo n'amasomo ya gisirikare y'ibanze yahawe ipeti rya 2nd Lieutenant hari kuwa 06 Gicurasi 1985, yinjira mu mutwe w'ingabo zirwanira mu kirere.

    Mu nyuma yahawe amasomo mu birebana n'ubutasi no kurwanya iterabwoba, yakomeje kandi amasomo aza kubona impabumenyi ya Kaminuza mu bya gisirikare.

    Yari afite kandi impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri muri politiki, gukemura amakimbirane  mu bya gisirikare no kubungabunga amahoro.

    Akagira kandi iy'icyiciro cya Gatatu mu Bubanyi n'Amahanga.

    Yagiye azamurwa mu mapeti ubwo yari afite irya Maj Gen yagizwe Umugaba w'Ingabo zirwanira mu Kirere, hari kuwa 15 Nyakanaga 2018 umwanya yamazeho imyaka 3.

    Mbere yaho ariko yari yaragiye akora imirimo itandukanye mu mutwe w'Ingabo zirwanira mu Kirere.

    Yabayeho indorerezi mu bagisirikare muri Yogoslavia hagati ya 1992 na 1993. Yari umukristo wanayoboye umuryango w'ivugabutumwa mu gisirikare imyaka igera ku 10.

    Yabayeho kandi Umuyobozi w'Umuryango w'Ingabo zirwanira mu Kirere muri Afurika hagati ya 2018 na 2019.

    Yabayeho kandi Umugaba w'Ingabo wungirije w'ingabo za Kenya.

    Kuwa 28 Mata 2023 ni bwo Perezia William Ruto yamuzamuye amukura ku ipeti rya Lt Gen amugira Gen ahita anamugira Umugaba w'Ingabo za Kenya, inshingano yarahiriye kuwa 29 Mata 2023.

    Gen Ogolla yari yarashyiranwe na Aileen, bari bafitanye abana 2 baramaze no kunguka umwuzukuru w'umuhungu.

    Gen Ogolla wari Umugaba w’Ingabo za Kenya waguye mu mpanuka y’indege Ubutumwa bw’akababaro bwa Lorna A Omondi Ogolla umukobwa we avuga ko azabara inkuru za Se umunsi umwe 

    Gen Ogolla yari agiye kumara umwaka ari Umugaba w’Ingabo n’Imyaka 40 yinjiye mu gisirikare Cpt Sora ari mu basirikare icyenda bari kumwe na Gen Ogolla batabarutse Sgt Rose Nyawira na we yaguye mu mpanuka y’indege yaguyemo abasirikare bari mu kaziCpt Hilary Litali wari inshuti cyane ya bagenzi be wabaga yishimana abyinana nabo na we yaguye mu mpanuka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142087/amabendera-yururukijwe-muri-kenya-byinshi-kuri-gen-ogolla-wapfanye-nabasirakare-9-mu-mpanu-142087.html

  • Ibyihariye kuri Chryso Ndasigwa witezweho gut… – #rwanda #RwOT

    Ni intambwe ikomeye ateye mu muziki we kuko ateguye igitaramo kidasanzwe mu gihe gito cyane kingana n’imyaka itatu n’amezi macye amaze mu muziki dore ko yawutangiye muri Covid-19. Abaye umuramyi wa kabiri mu Rwanda ukora umuziki ku giti cye uteguriye igitaramo muri BK Arena nyuma ya Israel Mbonyi umaze kuhataramira inshuro ebyiri.

    Chryso Ndasingwa akorera umurimo w’Imana muri New Life Bible Church Kicukiro. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango w'Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu gihe cya Covid-19.

    Uyu musore watangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw'umwuga mu bihe bya Covid-19, aho yagendaga aririmba indirimbo zo mu gitabo akazisubiramo mu buryo bugezweho. 

    Ni indirimbo zashyirwaga kuri YouTube ye, abenshi bakagaragaza ko afite impano kugeza ubwo nawe aje gushyira hanze indirimbo ye bwite yise 'Mubwihisho'.

    Mu gihe kitari kirekire amaze mu muziki, amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo eshanu yashyize hanze mu 2022 ziri kuri EP [Extended play] ye yise 'Wahozeho'.

    Iyi EP iriho indirimbo zirimo “Ntajya ananirwa”, “Nta yindi Mana”, “Wahozeho” ndetse na “Biratunganye” yakoranye na Uwineza Rachael. Chryso Ndasingwa avuga ko ubutumwa buri kuri iyi EP bugaruka ku kongera kwibutsa abantu ko urukundo rw'Imana ruriho kandi ruzahoraho.

    Mu 2022, uyu muramyi yahuriye n'abarimo Aime Uwimana, Christian Irimbere, Arsène Tuyi, Chryso Ndasingwa, Rene Patrick na Tracy Agasaro ndetse na Simon Kabera watunguranye, mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center, ku mugoroba wo ku wa 23 Ukuboza 2022, mbere y'amasaha make ngo Abakirisitu bizihize ibirori bya Noheli. 

    Ni igitaramo cyari gifite intego ivuga ngo 'Christmas Thanksgiving Worship' cyari kigamije gushima Imana, cyateguwe n'Ihuriro Irere Family Network ryashinzwe na Nirere James n'umugore we Nirere M. Jackie.

    Mbere yaho gato, nabwo uyu muhanzi yari yaririmbye mu gitaramo yahuriyemo n'abarimo Ben na Chance cyiswe 'Igicaniro Concert' cyategurwaga na Prayer House ku bufatanye n'ikigo RG Consult gitegura ibitaramo ngarukakwezi.

    Tariki 05 Gicurasi 2024 ni bwo amaso yose y’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda azaba yerekejwe i Remera kuri BK Arena ahazabera igitaramo cy’amateka cy’umukozi w’Imana, Chryso Ndasingwa, aho azaba amurika umuzingo we wa mbere yise ‘Wahozeho’ ugizwe n’indirimbo 18 zatumbagije izina rye. 

    Ni igitaramo cyiswe “Wahozeho Album Launch” akaba ari na cyo cya mbere uyu muramyi uri no kuminuza muri tewolojiya azaba akoze mu mateka ye. Iki gitaramo yacyitiriye indirimbo ye yabaye intero n’inyikirizo ku bakunzi benshi b’umuziki wa Gospel, iyo akaba ari iyitwa “Wahozeho”. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yabajijwe uko yiyumva kuba agiye gukorera muri BK Arena igitaramo cye cya mbere, asubiza ko ari inzozi ze zibaye impamo. Yagize ati “Ndumva nezerewe cyane kuko cyari icyifuzo maranye iminsi myinshi, none ndashima Imana ko yaduciriye inzira”.

    Yavuze ko Album ye ya mbere “Wahozeho” agiye kumurika igizwe n’indirimbo 18 zikubiyemo ubutumwa bw’amashimwe menshi ku Mana nk’uko umwanditsi wazo abisobanura ati: “[Album] Isobanuye ikoraniro y'abantu batabarika bazanye intego imwe yo kuramya uwahozeho kandi uzahoraho”.

    Muri iki gitaramo Chryso Ndasingwa azaba ari kumwe n’abaramyi basizwe amavuta y’Imana barimo Aime Uwimana, Josh Ishimwe, Papi Clever na Dorcas, True Promises Ministries na Asaph Music International. Imiryango izaba ikinguye kuva saa kumi z’umugoroba.

    Amatike yo kwinjira muri uyu mugoroba w’amashimwe uzayoborwa na Tracy Agasaro, yamaze kugera hanze, akaba aboneka kuri www.ticqet.rw. Ushobora no guhamagara nimero zikurikira bakagufasha kubona itike byoroshye; 0784237492; 0788838879; 0788622852.

    Abari kugura amatike mbere y’uko igitaramo kiba bari kubyungukiramo cyane kuko ibiciro biri hasi. Itike ya Silver [mu myanya isanzwe] iragura 5,000 Frw mu gihe ku munsi w’igitaramo izaba igura 10,000 Frw. Itike ya Premium iragura 10,000 Frw mu gihe ku ku muryango izaba igura 15,000 Frw.

    Itike ya Gold iragura 12,000 Frw mu gihe ku munsi w’igitaramo izaba igura 17,000 Frw. Platinum iragura 15,000 Frw mu gihe izaba igura 20,000 Frw ku munsi w’igitaramo. Itike ya Diomond wagereranya na VVIP iragura 20,000 Frw mu gihe ku munsi w’igitaramo izaba igura 25,000 Frw.


    Umuhanzi Chryso Ndasigwa ategerejwe muri BK Arena mu gitaramo azamurikiramo umuzingo we wa mbere

    Ni igitaramo yatumiyemo abaramyi bakomeye hano mu Rwanda 

    REBA INDIRIMBO “WAHOZEHO” YA CHRYSO NDASINGWA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142071/ibyihariye-kuri-chryso-ndasigwa-witezweho-gutigisa-bk-arena-142071.html