Blog

  • Ben na Chance bahishuye ko ‘bacanganyukiwe’ b… – #rwanda #RwOT

    Ibitaramo byatumiwemo Ben na Chance, byateguwe n’Umuryango w’ubugiraneza witwa Heart of Worship in Action Foundation washinzwe ndetse ukaba uyoborwa na Willy Gakunzi Makuza usanzwe ari umuramyi, umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi w’ibitabo. Igitabo aheruka gushyira hanze cyitwa “When Light Fades Away Hope Remains”.

    Bizabera mu Mijyi itandukanye muri Canada akaba ari nayo binitwa “Canada Tour”. Ni bwo bwa mbere Ben na Chance bageze muri Canada. Bakigerayo batunguwe cyane kuko basanze ari igihugu gitangaje. Mu kiganiro bakoreye ku mbuga nkorangambaga mu buryo bwa LIVE, kikayoborwa na Willy Gakunzi wabatumiye, aba baramyi batangaje byinshi.

    Ben yavuze ko Canada yabakiriye neza cyane, yumvikanisha ko baziyongeza iminsi yo kubayo mbere yo kugaruka mu Rwanda, bagafata umwanya uhagije wo kuyigiriramo ibihe byiza bazaratira abanya-Kigali. Ati “Twari twiyemeye ku bantu ngo tuzasubirayo vuba”. Chance yunzemo ati “Canada ni uburyohe, mbega ahantu heza we!!”.

    Willy Gakunzi yabajije Chance wagaragaraga yifubitse cyane kubera imbeho icyo yabonye muri Canada gishya gitandukanye n’i Kigali, amusubiza ko yabonye ibintu byinshi. Ati “Isuku nyinshi, amazu apanze neza, imihanda,..Mana we mbega imihanda! Ahantu harambitse”.

    Ben uvuga ko Canada ari iwabo w’imbeho, we mu gutebya kwinshi ariko harimo n’ukuri yavuze ko ‘bacanganyukiwe bakigera muri Canada ku kibuga cy’indege. Ati “Ikibuga ubwacyo cyaraducanganyikishije, tugira umugisha tubona Imana idusohoyemo tutayobye.”

    Yakomeje avuga ko n’aho imodoka zikarika bahahuriye n’ibibazo ati “Dusohotse mu kibuga twinjira muri parikingi, irancanganyikisha, sinzi ukuntu abantu baparikamo uko bamenya aho baparitse. Ibyo na byo biratambuka twinjira mu muhanda, tusanga imihanda iteye ubwoba!”.

    Pastor Serugo Benjamin [Ben] wakuriye mu byaro byo muri DR Congo mu buzima bwo kuragira inka, yavuze ko ageze muri Canada yatunguwe no kubona imodoka esheshatu ziri mu cyerekezo kimwe, no mu kindi hakagendamo izindi esheshatu, “birabanza biraducanga nabyo, ukabona bimeze neza nk’inka ziri ku musozi zimeze neza (bahise baseka)”.

    Chance yavuze ko afite amakuru menshi azavuga ageze mu Rwanda, ati “Mfite amkuru, mfite umunwa, urimo urandya”. Ben wamaze kumenya guteka abyigiye muri Canada, yavuze ko abatuye muri iki gihugu batamubaniye neza kuko batigeze bamuha ishusho y’ubuzima muri iki gihugu kuko baba babyoroheje ariko yigereyeyo asanga birakomeye.

    Igitaramo cya mbere Ben na Chance bazagikorera muri Ottawa tariki 27 Mata 2024. Chance yateguje igitaramo cy’umuriro kuko “Imana yaduhaye ibintu byinshi tubazaniye, turabasaba ngo muzaze tubibahe”. Nyuma ya Ottawa bazakurikizaho igitaramo bazakorera muri Toronto tariki 04 Gicurasi 2024.

    Ben na Chance bahise baririmba indirimbo yabo igezweho cyane muri iyi minsi “Zaburi Yanjye” irimo amagambo avuga ngo Nahoraga njye kuvumba amashimwe y’abandi, nkarebera mu madirishya aband batamba, Yesu utarobanura ku butoni araza azura ibyanjye byapfuye, bibaho.” 

    Nyuma ya Toronto na Ottawa, Ben na Chance bazataramira muri Edmonton tariki 11 Gicurasi 2024, bakurikizeho gutaramira abatuye umujyi wa Vancouver tariki 18 Gicurasi 2024, bazakurikizeho Winnipeg tariki 25 Gicurasi 2024, basoreze Montreal tariki 01/06/2024. Amatike yo kwinjira muri ibi bitaramo ari hanze. Kanda HANO ugure itike ya Toronto.

    Willy Gakunzi wateguye ibi bitaramo yabwiye inyaRwanda ko “Ben & Chance ni abakozi b'Imana twakoranye mu bihe bitandukanye. Ni abantu nzi neza ko bafite umutima wo kuramya by'umwimerere. Twaririmbanye na Chance kera tukiri abana, na nyuma yaho nabanye na Ben nk’umuryango.” 

    Yakomeje agira ati “Ni abantu twakomeje kugirana ubusabane ndetse tuza no gukorana indirimbo muri 2020. Ubwo nazaga gutangiza Heart of Worship in Action Foundation i Kigali muri 2019, ni bamwe mu baramyi nanone twakoranye. Muri make, Ben & Chance ni abakozi b'Imana nkunda, nubaha, nemera kandi mbonamo imbuto yo kuramya by’ukuri”.

    Willy Gakunzi avuga ko ibihimbano bya Ben na Chance birimo ubutumwa, bikaba biri mu byatumye abatumira kugira ngo baheshe umugisha abatuye muri Canada, Ati: “Nizera neza ko buzahembura imitima y’abatuye muri Canada. Abatuye Canada bose ndabararikira kwitegura no kuzitabira ibitaramo twabateguriye”.

    Yavuze ko buri mwaka bazajya bategura ibitaramo nk’ibi bakifatanya n’abakozi b’Imana batandukanye. Ati “Ni byo, ni ibitaramo bya mbere ntumiyemo abakozi b'Imana kuva mu Rwanda. Heart of Worship in Action Foundation, ni umurimo ushingiye/uhagaze ku nkingi 3, mu myizerere yanjye bikaba ari byo bigize kuramya mubikorwa:

    – Faith & Worship (Kwizera & Nokuramya): Twizera ko ubutumwa bwa Kristo buhindura ariryo shingiro ryo kwizera kwacu kandi ko kuramya kuzuye kugaragara mu bikorwa bifatika.

    – Integriry & Honesty (Ukuri nubunyanga mugayo): Uko dukora imirimo dukora bifite agaciro cyokimwe numurimo dukora (mission).

    – Accountability & Transparency (gukorera mukuri kugaragara): Tuzi uburemere bwumurimo dukora, bigatuma dukomeza umutima twatangizanye wokuramya mubikorwa kandi mu kuri.

    Iki ni Igikorwa ngarukamwaka. Buri mwaka Heart of Worship in Action Foundation izajya itegura ibikorwa twise 'Let's Worship Together' hanyuma dutumiremo abakozi b'Imana batandukanye. Twifuza ko buri mwaka tuzajya tubana n’abaramyi bavuye mu Rwanda ndetse no mu karere”.

    Willy Gakunzi wakoranye na Ben na Chance indirimbo bise “Uhoraho”, avuga ko intego nyamukuru y’ibi bitaramo ari ukwagura ubwami bw'Imana, guhuza umubiri wa Kristo mu karere k’ibiyaga bigali ndetse na Canada, hanyuma bikabaha imbaraga zo gushyira kuramya kwabo mu bikorwa.

    Ati “Mu by’ukuri ntabwo njye, Willy, ku giti cyanjye ninjiye mu gutegura ibitaramo, ahubwo nk’umuyobozi w’umurimo, ni bimwe mu nkingi duhagazeho zituma dukora umurimo. Mission yanjye ni uku empowering umubiri wa Kristo biciye mu mpano zitandukanye yantije, haba mu bihangano, mu gutegura ibitaramo n’ibiterane, mu kwigisha;

    Mu kwandika, mu bikorwa byo guteza imbere abandi, ndetse no mu kazi nkora buri munsi, mparanira ko Yesu ashyirwa hejuru. Ni cyo nifuza kandi nicyo nsaba buri munsi. Canada ndetse n’abandi bose hirya nohino, ndabatumirango muzaze dufatanye kuzamura Izina rya Yesu ubwo tuzaba turi kumwe n’abakozi b'Imana Ben & Chance”.

    Ibyo wamenya kuri Ben na Chance babimburiye abandi gutarama muri ibi bitaramo

    Imyaka 7 irashize kuva Ben na Chance batangiye kuririmbana nk’umugabo n’umugore. Indirimbo batangiriyeho ni “Ririmbira Umwami” yageze hanze mu 2016. Icyo gihe inyaRwanda yabanditseho inkuru ivuga ngo “Couple ya Ben na Chance abaririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries batangiye kuririmba ku giti cyabo”.

    Beretswe urukundo rwinshi, babera benshi icyitegererezo mu muziki wa Gospel dore ko nyuma yabo twatangiye kubona andi ma ‘couples’ menshi yateye ikirenge mu cyabo nka James na Daniella, Papi Clever na Dorcas, Zabron na Deborah, Rene & Tracy n’abandi. Kuri ubu umugabo ushatse umugore uzi kuririmba, bahita baririmbana nka couple.

    Ben na Chance bazwi nk’inzu yo kuramya Imana [House of Worship] ni abaririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries, bakaba abakristo muri Foursquare Gospel church. Chance yahamije ko kuririmbana nka ‘Couple’ bazabikomeza na cyane ko biri mu muhamagaro wabo n’iyerekwa bafite ry’uko inzu yabo izakorera Imana.

    Chance ufatwa nk’ishyiga ry’inyuma muri Alarm Ministries nayo ifatwa nk’umubyeyi w’andi matsinda yose mu Rwanda, yagize ati: “Tuzakomeza kuririmba nka couple, twembi dusengera Foursquare. Vision ni ukubaka ubwami bw'Imana uhereye mu rugo (Njye n'inzu yanjye tuzakorera Uwiteka) Joshua 24: 15”.

    Mu rugendo rw’umuziki bamazemo imyaka 7 nka couple, Ben na Chance bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Yesu Arakora” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 6 kuri Youtube, “Amarira”, “Impano y’ubuzima”, “Mu nda y’ingumba” n’izindi. Indirimbo zabo bazinyuza kuri shene ya Youtube yitwa Ben & Chance Ministry.

    Igitaramo cyabo cya mbere bagikoze kuwa 20 Gicurasi 2018, muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe bamurikaga Album yabo ya mbere bise ‘Izina rya Yesu Rirakomeye’. Ni igitaramo Ben na Chance batumiyemo Aline Gahongayire, Bigizi Gentil (Kipenzi), Healing Worship Team na Alarm Ministries.

    Willy Gakunzi niwe watumiye Ben na Chance

    Ben na Chance bageze muri Canada mu mpera z’iki cyumweru

    Bakiranywe urugwiro na Willy Gakunzi wabatumiye

    Ibitaramo bazakorera muri Canada bizashyirwaho akadomo tariki 01 Kamena 2024

    Ben na Chance bishimiye uburyo bakiriwe n’umuryango wa Willy Gakunzi

    Ben na Chance barakunzwe cyane mu muziki wa Gospel

    Igtaramo cya cya Ben na Chance kizaba tariki 27 Mata 2024

    REBA IKIGANIRO BEN NA CHANCE BAGIRANYE NA WILLY GAKUNZI

    REBA INDIRIMBO “ZABURI YANJYE” YA BEN NA CHANCE IKUNZWE CYANE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142117/ben-na-chance-bahishuye-uko-bacanganyukiwe-bageze-muri-canada-banateguza-igitaramo-cyumuri-142117.html

  • Dicel Security yashyize ku isoko ry'umurimo abakozi 102 bacunga umutekano – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo kuri uyu wa 18 Mata 2024. Abacyitabiriye bayatangiye ari 105 barimo abasore 87 n'abakobwa 18, gusa ku bw'impamvu zitandukanye batatu ntibabashije kuyarangiza.

    Mu masomo bahawe harimo ay'ubwirinzi, kurwanya iterabwoba n'ibindi byaha, ubumenyi ku mategeko, ubumenyi ku ntwaro n'ibiturika, gukumira no kurwanya inkongi, akarasisi, ubumenyi ku gusaka no gutanga serivisi inoze.

    Bahuguriwe kandi gukora raporo ku byabaye birimo n'ibyaha, gukunda igihugu n'imyitwarire ndetse n'indangagaciro, gutanga ubuvuzi bw'ibanze, amategeko ngendamyitwarire ndetse no kwita ku isuku n'isukura.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe amahugurwa mu ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano w'ibikorwaremezo n'ibigo byigenga bicunga umutekano, SP Bernard Gatete, yibukije abarangije amahugurwa ko akazi bagiyemo gasaba kurangwa n'ikinyabupfura cyinshi.

    Ati ''Kirazira ku muntu ushinzwe umutekano kurya ruswa. Kirazira ku muntu ushinzwe umutekano kurangara. Iyo uri mu kazi, ikiba cyakujyanye ni akazi, ntabwo ari ukuvugira kuri telefoni, gushyira 'ecouteurs' mu matwi, kujya kuri radio ngo usabe indirimbo kuri radio, si ukumva 'YouTube'; ni ugushyira umutima ku kazi.''

    Habumugisha Jean d'Amour wahawe igihembo cy'uwagize amanota menshi, yavuze ko icyabimushoboje ari ukugira ikinyabupfura, asaba na bagenzi be kuzagikomezanya mu kazi bazakora kuko ari cyo cya mbere kizakababashisha.

    Ati ''Ni ibintu biba bigoye cyane kuba wahiga abantu 102, ariko byose nabishobojwe n'ikinyabupfura ndetse no kubaha abarezi bacu batuyobora. Nta kintu wageraho udafite ikinyabupfura. Inama nabagira ni ukugira ikinyabupfura, ni cyo gihatse byose.'

    'Imyitwarire myiza haba mu bantu mukorana muri rusange, ndetse no mu bandi bantu muri rusange. Ntabwo umutekano tugiye kuwucungira abo dushinzwe gusa, tugiye kuwucungira n'Abaturarwanda muri rusange.''

    Zaninka Léontine yanenze abavuga ko abakobwa bajya muri uyu mwuga baba bagiye kwicuruza, avuga ko we azawukora neza nk'uko yabitojwe kuko anafite inshingano agomba kuzuza zo gutunga umuryango we.

    Ati ''Hari benshi baje kuduca intege cyane, tugiye ku maposita gukora imenyerezamwuga, baduca intege cyane ngo umuntu ugiye muri aka kazi aba ari indaya, baduca intege cyane ko tutazabishobora, ariko njyewe nk'intego nihaye nk'umukobwa wavuye mu cyaro mfite icyo naje gushaka, ndumva mfite intego yuko ngomba kwiteza imbere.''

    Umuyobozi Mukuru w'agateganyo muri Dicel Security Company Ltd, Karekezi S. Straton, yasabye abarangije aya mahugurwa kuzahagararira neza iki kigo, akazi bagiye koherezwamo bakagakorana ikinyabupfura bagaragaje ubwo bari bari mu mahugurwa.

    Ati ''Muzerekane ko muri abanyamwuga, muzakomereze aho kuko mugiye kujya mu kazi, mugiye gukorana n'abakiliya, muzakomeze mube abambasaderi ba Dicel kuko ni yo myitozo mwakoze kugira ngo mukore inshingano zanyu neza.''

    Dicel Security Ltd iri mu bigo bikomeye mu Rwanda bimaze kuba ubukombe muri uyu mwuga. Imaze gushyira ku isoko ry'umurimo abacunga umutekano 1790, kongeraho 102 barangije amahugurwa none.

    Iki kigo gifite umwihariko wo gukora akazi kinyamwuga. Yashyizeho n'ishami rishinzwe gukurikirana abakiliya umunsi ku wundi, abarikoramo bakaba barashyiriweho imodoka zibajyana aho abakiliya b'iki kigo bakorera umunsi ku wundi, ku buryo abagira ikibazo giturutse ku mukozi bahawe bahita bafashwa kugikemura.

    Abacunga umutekano bo muri Dicel kandi bashyiriweho abakozi bashinzwe kubakemurira vuba ibibazo bashobora kugira bari mu kazi. Hanagendewe ku kuba ikiguzi cy'imibereho kiri kwiyongera umunsi ku wundi, iki kigo giteganya ko nibura mu mezi atatu ari imbere kizakora uko gishoboye, kikongera umushahara w'abacunga umutekano bacyo kugira ngo babashe kubaho mu buzima bujyanye n'igihe.

    Bahawe amahugurwa arimo n’ay’ubwirinzi

    Bakoze akarasisi ka gisirikare mu kwerekana amwe mu masomo bahawe

    Habumugisha yahawe igihembo cy'uwagize amanota menshi kurusha bagenzi be

    Niyokwizerwa Anoiritte yahembwe muri batatu ba mbere bitwaye neza

    Basabwe kuzirinda ibirimo ruswa n’ibindi bitari ibikorwa bya kinyamwuga

    SP Bernard Gatete yibukije abasoje amahugurwa ko akazi bagiye kujyamo gasaba umuntu kurangwa n'ikinyabupfura cyinshi

    Karekezi yasabye abasoje aya mahugurwa kuzahagararira neza iki kigo

    Bamwe mu bafatanyabikorwa ba Dicel Security Ltd bakurikiye iki gikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dicel-security-yashyize-ku-isoko-ry-umurimo-abakozi-102-bacunga-umutekano

  • Karongi: Umusore w'imyaka 21 yarohamye mu Kivu arapfa – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Gisayo, Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura ku wa 19 Mata 2024.

    Amazina yombi ya nyakwigendera ntiyahise amenyekana, gusa abo bari bajyanye koga mu kiyaga cya Kivu bavuga ko yitwa Eric.

    Umurambo wa nyakwigendera warohowe na Polisi ishami ryo mu mazi ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu.

    Umuvugizi Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonavanture yavuze ko uyu musore yarohamye ubwo yari yagiye koga.

    SP Karekezi yasabye abaturage kwirinda kujya koga mu kiyaga nta mwambaro wabugenewe bafite (Life Jacket), kabone nubwo baba bazi koga.

    Ati 'Ku bw'umutekano wawe ukwiriye kwambara umwambaro wabugenewe, cyane ko nta muhanga w'amazi ubaho, hari ubwo wajya koga ukajya kure ugafatwa n'imbwa bigatuma urohama ugatakaza ubuzima.'

    Umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Kibuye, gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umusore-w-imyaka-21-yarohamye-mu-kivu-arapfa

  • KNC yamwenyuye! Gasogi United yongeye kubona amanota atatu muri shampiyona inatsinda ibitego byinshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gasogi United yatsinze Sunrise FC ibitego 3-0 mu mukino wabanjirije indi y'Umunsi wa 27 wa Shampiyona y'u Rwanda.

    Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024, aho ibi bitego byose byabonetse mu gice cya mbere cy'umukino.

    Source : https://yegob.rw/knc-yamwenyuye-gasogi-united-yongeye-kubona-amanota-atatu-muri-shampiyona-inatsinda-ibitego-byinshi/

  • Manirakiza Jean Paul wari Perezida wa FEBABU yabujije Dynamo BBC kwambara Visit Rwanda, yamaze kwegura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Manirakiza Jean Paul wayoboraga ishyirahamwe rya Basketball mu Burundi 'FEBABA' yamaze kwegura, nyuma y'imyaka 3 atorewe kuyobora ishyirahamwe.

    Uyu mugabo ni nawe wabujije Dynamo BBC kwambara imyambaro itariho ibirango bya Visit Rwanda, nk'umuterankunga wa BAL iyi kipe yari irimo iza no guhita isezererwa.

    Bije bikurukira ikibazo cya Dynamo yahuye nacyo muri BAL, ndetse n'ibibazo uruhuri biri kuvugwa muri iri shyirahamwe.

    Ndetse kandi Basketball yo mu Burundi iarcyakomerejwe kuko ishobora guhagarikwa imyaka 5 na FIBA, byose bitewe nuko FEBABU yabujije Dynamo BBC kwambara Visit Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/manirakiza-jean-paul-wari-perezida-wa-febabu-yabujije-dynamo-bbc-kwambara-visit-rwanda-yamaze-kwegura/

  • Mu Rwanda hari kwigirwa uburyo amabuye y'agaciro ataba intandaro y'amakimbirane mu karere – #rwanda #RwOT

    Iyi nama y'iminsi itatu, yatangiye imirimo yayo ku wa gatatu tariki 17 Mata 2024 mu Karere ka Musanze, izasozwa ku wa 19 Mata, abayiteraniyemo bagezwaho raporo yakozwe na komite nzezuzi, bemeze kandi ishingiro ry'ibyakozwe no kubakira ubushobozi bw'abagenzuzi n'uburyo bakoresha bagenzura.

    Umuyobozi wa Komite Ngenzuzi y'Inama Mpuzamahanga ku Karere k'Ibiyaga Bigari, ICGLR Audit Committee, Philip Kirui Kiplangat, avuga ko intego yayo ari uguteza imbere amahoro umutekano n'iterambere muri aka karere, no kumenya neza niba umutungo kamere by'umwihariko amabuye y'agaciro adakoreshwa mu guhembera amakimbirane.

    Yavuze ko ayo mabuye ahabwa ibirango by'aho yaturutse guhera ku bucukuzi kugeza igihe ajyanywe ku isoko hirindwa ko ubucukuzi butemewe bwakoreshwa mu buryo buhungabanya umutekano.

    Yagize ati “Icyo tugomba guharanira ni uko bukorwa mu mucyo, kubazwa inshingano mu bucuruzi bw'akarere n'ibihugu binyamuryango. Turishimira ko hari intambwe igaragara imaze guterwa muri uru rwego. Icyo dusaba ibihugu binyamuryango, ni uko bashyira mu bikorwa ibyo baba bagiriweho inama kugira ngo n'ubucuruzi bugire agaciro.”

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari n'ubutegetsi muri ICGLR, Ham Mungurire Mungyereza, yavuze ko iyo bahuriye hamwe bagasangizanya amakuru n'inama, bituma bashyiraho umurongo uboneye uhuriweho n'ibihugu binyamuryango birinda ko ubucukuzi n'ubucuruzi bwakorwa n'imitwe yitwaje intwaro bigahungabanya umutekano n'ubukungu.

    Yagize ati “Iyo tuzi neza ko ayo mabuye yabonetse mu buryo bwemewe nta gihugu kiyafiteho ikibazo, bituma ahabwa agaciro ndetse n'amahoro akagerwaho. Iyi nama iradufasha kureba neza niba koko ibyo byubahirizwa kandi bituma n'ibihugu binyamuryango bigirana icyizere bikagabanya amakimbirane.”

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kugenzura inkomoko y'amabuye y'agaciro mu Kigo Gishinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, mine, Peteroli na gaze, RMB, Kanyangira John, yasabye ko harushaho gukomeza kubahiriza amategeko hirindwa amakimbirane hagaranirwa iterambere.

    Ati “Inama duhora dutanga ku bihugu binyamuryango ni uko ayo mabuye y'agaciro yaba intandaro y'ubukire aho kuba intandaro y'amakimbirane, ni naho tugenda dukangurira abakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ubucuruzi bwayo ko mubyo bakora byose bagomba kubahiriza amategeko yashyizweho muri ibi bihugu biherereye mu Karere k'Ibiyaga bigari.”

    Inama ya 24 ya Komite Ngenzuzi y'Inama Mpuzamahanga ku Karere k'Ibiyaga Bigari, yitabiriwe n'Ibihugu by'u Rwanda rwayakiriye, Tanzania, Zambia, Kenya, Uganda, Sudan na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura inkomoko y’amabuye y’agaciro mu Kigo Gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mine, Peteroli na gaze, RMB, Kanyangira John, asaba ko harushaho gukomeza kubahiriza amategeko

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari n’ubutegetsi muri ICGLR, Ham Mungurire Mungyereza, avuga ko iyo bahuriye hamwe bagasangizanya amakuru n’inama, bituma bashyiraho umurongo uboneye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hari-kwigirwa-uburyo-amabuye-y-agaciro-ataba-intandaro-y-amakimbirane

  • Perezida Kagame yagaragaje impamvu u Rwanda rudatega amakiriro ku mahanga – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu nama y'ihuriro 'Amujae High-Level Leadership' iganirirwamo ibijyanye n'uruhare rw'abagore mu miyoborere, iri kubera i Kigali kuri uyu wa 19 Mata 2024.

    Perezida Kagame yagaragaje ko mu myaka 30 ishize ubukungu bw'u Rwanda bwari bushingiye ku nkunga z'amahanga, aho abantu babaga bategereje ko igihe inzara iteye hari umuntu wo hanze ushinzwe kubaha ibyo kurya.

    Yavuze ko urugamba rwakurikiye urwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ari ugufasha Abanyarwanda guhindura iyo myumvire.

    Ati 'Ubwo twatangiraga urugendo rwo kongera kubaka igihugu, icyo twabonye cy'ibanze cyari uguhindura imyumvire y'abaturage bacu. Abaturage bari bicaye hariya bazi ko niba hateye inzara, hari umuntu ugomba kubazanira ibyo kurya. Niba hateye indwara y'icyorezo hari umuntu ugomba kubafasha.'

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubukungu bw'u Rwanda bwari bwaramanutse ku rugero rwa 50% munsi ya zeru (-50%).

    Kuva mu 1995 kugeza mu 2000 u Rwanda rwacungiraga ku nkunga z'amahanga ku rugero rurenga 70%. Imibare ya Banki y'Isi igaragaza ko mu 1994, umunyarwanda yinjizaga Amadolari ya Amerika 111.9$ mu gihe umusaruro mbumbe w'igihugu mu 1994 wari miliyoni 753.6$.

    Perezida Kagame ati 'Twamaze igihe twarimenyereje gufashwa n'abandi kandi byangije ibintu byinshi. Twabishimangiye kenshi kandi hari ingero nyinshi zo kubigaragaza, zerekana ko dukeneye kubisezerera. Bahawe ubushobozi n'ibikoresho bikenewe kandi batangiye kwishakamo ibisubizo.'

    Mu myaka 30 ishize ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku muvuduko ubarirwa ku mpuzandengo ya 7% ku mwaka.

    Imbaraga zakoreshejwe zatumye mu 1995 ayo umuturage yinjiza yikuba kabiri agera kuri 227%. Mu 2000 Umunyarwanda yinjizaga Amadorali ya Amerika 268, na ho mu 2023 yageze kuri 1040$.

    Ubushakashatsi ku mibereho y'ingo mu Rwanda bwakozwe mu mwaka wa 2000, bugaragaza ko icyo gihe ikigero cy'ubukene cyari kuri 60.4% kivuye kuri 77.8% mu mwaka wa 1994, icyizere cyo kurama kiri ku myaka 49.

    Abana bagwingiye bari 42,7%, naho abana bagaragazaga ibimenyetso bikabije by'imirire mibi ari 29%. Mu 2015, abana bagwingiye bari 38%, baramanuka bagera kuri 33% mu 2020.

    Mu 2000, ubushakashatsi ku bipimo by'imibereho myiza y'abaturage bwagaragaje ko 90% by'Abanyarwanda bakoraga ubuhinzi naho 89% bakaba bari mu cyiciro cy'abadakorera umushahara cyangwa abikorera ibyabo.

    Ubukene bwaragabanyutse, bugera kuri 38,2% na ho ubukene bukabije bugera kuri 16% mu 2017 bigizwemo uruhare na gahunda zirimo EDPRS ya mbere n'iya kabiri, VUP n'izindi, ndetse ubu imiryango ikiri munsi y'umurongo w'ubukene ikomeza gufashwa kubwigobotora.

    Perezida Kagame yahamije ko 'Ubufasha buva hanze tuzabwakira, cyangwa se bwaba bunakenewe ariko bukwiye kuza bushyigikira ibyo nawe wabanje kwifashamo.'

    Ingengo y'imari y'u Rwanda y'umwaka wa 2023/2024 igera kuri miliyari 5.115,6 Frw. Inkunga z'amahanga zingana na 13% mu gihe inguzanyo ziva mu mahanga zigera kuri 24% by'ingengo y'imari yose.

    Ni inama iganirwamo uruhare rw’abagore mu miyoborere

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bahawe ibikenewe bakaba baratangiye kwishakamo ibisubizo

    Iyi nama yitabiriwe n’abagore baturutse mu bihugu 19 bya Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-uko-abanyarwanda-bigobotoye-ibyo-gutegera-amaboko

  • Icyangiye umuntu gitera agahinda koko! Abafana ba Rayon Sports bagaragaje agahinda ku maso abandi bikorera amaboko ku mukino batsinzwemo na Bugesera FC – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafana ba Rayon Sports bongeye kugaragaza agahinda  mu maso nyuma yo gutsindwa umukino ubanza w'igikombe cy'amahoro na Bugesera FC.

    Muri uyu mukino uzaba wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro, Bugesera FC yatsinze Rayon Sports hakiri kare igitego 1-0.

    Rayon Sports yakomeje guhiga igitego cyo kwishyura, ariko kirabura burundu. Abafana bari bawitabiriye bagaragaje agahinda ndetse no kumanjirwa kubera imikorere ya Rayon Sports itari ishimishije imbere ya Bugesera.

     

    Source : https://yegob.rw/icyangiye-umuntu-gitera-agahinda-koko-abafana-ba-rayon-sports-bagaragaje-agahinda-ku-maso-abandi-bikorera-amaboko-ku-mukino-batsinzwemo-na-bugesera-fc-amafoto/

  • Prince Kiiiz yavuze ku bya Miliyoni 30 Frw ya… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yagize izina rikomeye mu batunganya indirimbo mu Rwanda, nyuma y’uko arambitse ikiganza ku ndirimbo ‘Funga Macho’ ya Bruce Melodie.

    Yabaye ikimenyabose, nyuma y'uko Shaggy wamamaye ku Isi ahuje imbaraga na Bruce Melodie basubiramo iyi ndirimbo 'When she's around', ndetse baje no kuyishyira mu rurimi rw'Igifaransa mu rwego rwo kwagura imbago z'ayo.

    Iyi ndirimbo yatumye Bruce Melodie ataramira ku nshuro ye ya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse agaragara mu biganiro bikomeye muri kiriya gihugu nka 'Good Morning'.

    Yanamushyize ku rundi rwego abasha kuba umuhanzi wa mbere w'umunyarwanda wagize indirimbo yashyizwe ku rutonde rwa Billboard.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Prince Kiiiz yavuze ko nubwo hari abavuga ko akiri umwana, ariko ibikorwa bye byagaragaye kuri Billboard.

    Ati “Ndumva nshaka gukomeza kuba umwana nkora utwo tuntu twihariye…Nanjye narabibonye kuri ya shene yabo [Ya 1:55 Am bavuga ko ari umwana], bagereranya, ariko njye nta kintu bimpinduraho, akazi ni akazi.”

    Muri uyu mwaka, uyu musore amaze gukora indirimbo eshatu z’abahanzi banyuranye ariko kandi yanagize uruhare mu gukora indirimbo ebyiri ziri kuri Album ya Papa Cyangwe.

    Kandi yumvikanisha ko mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2024, afite indirimbo nyinshi ari gukoraho zirimo na Album ya Bruce Melodie ‘iriho indirimbo nyinshi’.

    Muri Werurwe 2024, yajyanye na Bruce Melodie ndetse na Kenny muri Kenya mu bikorwa byari bishamikiye ku kumurika ibihangano by'uyu muhanzi.

    InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko mu byo Prince Kiiiz yaganiriye na Bruce Melodie ndetse na Kenny Mugarura harimo no kuba yasinya muri 1:55 AM.

    Bamubwiye ko bazamuha Miliyoni 30 Frw ariko undi ababera ibamba, avuga ko ari make  ugereranyije n'ibikorwa bye. Mu 2023, ubwo byavugwaga ko Kiiiz agiye kwinjira muri 1:55 AM yahabwaga Miliyoni 20 Frw arazanga, bigera n'ubwo ahabwa Miliyoni 25 Frw.

    Kiiiz yabwiye InyaRwanda ko ibiganiro byabaye ntacyo byatanze, kuko iyo biza gukunda yakabaye yaratangiye gukora muri 1: 55 AM. “Nta ‘deal’ ziri hagati aho, niba zinahari zarapfuye?

    Uyu musore avuga ko aya mafaranga aba ari make cyane ahanini bitewe n’ibiba bikubiye mu masezerano. Abajijwe niba byaratewe n’uko yaba yarasabwe kujya akorera indirimbo gusa Bruce Melodie, Kiiiz yavuze ko atariko bimeze.

    InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko amasezerano Prince Kiiiz yari afite muri studio ya Country Records yarangiye, ariko yakomeje akazi mu gihe ategereje  ko yicarana n'ubuyobozi bw'iyi studio bakongera amasezerano cyangwa se bagaharika imikoranire.

    Ubwo yari mu kiganiro na InyaRwanda Tv, Prince Kiiz yumvikanishije ko amasezerano ye atari kurangira muri Werurwe 2024 nk'uko byavuzwe. Yasubije ko ikintu gituma akomeza gukorera ahantu ‘ari amasezerano’, kuko muri we aba atekereza ko byaba byiza agize studio ye bwite azajya akoreramo indirimbo.

    Mu ndirimbo Prince Kiiiz akora, ahanini zumvikanamo umwihariko n'ibicurangisho bidasanzwe byumvikana mu ndirimbo zo mu Rwanda ari nacyo ashimangira ko gifasha ibikorwa bye kutisanisha n'ibyakozwe n'abandi.

    Mu Rwanda hari abahanzi bakomeye batarakorana nawe. Ariko bake bakoranye nawe bagaragaza ko afite ahazaza heza.

    Atangira urugendo rwa 'Production' yahereye ku gutunganya indirimbo nyinshi zitandukanye ariko iyakunzwe cyane ni ''Funga Macho'' ya Bruce Melodie yakoze mu 2022.

    Yanakoze indirimbo ya Alyn Sano yitwa 'Boo and Bae' aho yagize uruhare runini mu myandikire yayo ndetse no kuyirangiza. Hari kandi 'Addicted' ya Kenny Sol n'iya Calvin Mbanda yitwa 'Joliki'.

    Prince Kiiiz avuga ko afite intego yo 'gushyira umusanzu ku ruganda rw'umuziki nyarwanda no guhindura imikorere imwe n’imwe ku bijyanye no kwandika indirimbo ndetse na mix na mastering aho byari bisanzwe bizwi ko zirangirizwa ahandi, njye nkagerageza kujya mbikora byose; mbigira nk’umwihariko wanjye.'

    Prince Kiiiz yavuze ko atarava muri Country Records nubwo amakuru avuga ko amasezerano ye yageze ku musozo

    Kiiiz avuga ko mu mpeshyi y'uyu mwaka azashyira hanze ibihangano binyuranye


    Prince ntiyerura cyangwa ngo yemeza Miliyoni 30 Frw yahawe na 1:55 AM ya Coach Gael kugirango ayikorere


    Byatangiye Prince Kiiiz ahabwa Miliyoni 20 Frw zigenda zizamurwa bitewe n'ibihe n'ibyo yifuzaga gukorana na 1:55 AM


    Kiiiz yavuze ko ibiganiro yagiranye n'abarimo Bruce Melodie ubwo bari muri Kenya ntacyo byatanze


    Prince Kiiiz ari kumwe n'Umuyobozi wa Country Records, Nduwimana Jean Paul 'Noopja'- Aha yakiraga igikombe mu byatanzwe na Isango na Muzika Awards

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PRINCE KIIIZ

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142098/prince-kiiiz-yavuze-ku-bya-miliyoni-30-frw-yahawe-na-1-55-am-nirangira-ryamasezerano-ye-mu-142098.html

  • Kenny Sol n’umugore we Kunda Alliance bagiye… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 05 Mutarama 2024 ni bwo Kenny Sol yasezeranye mu mategeko na Kunda Alliance Yvette kuri ubu bakaba basangije ababakurikira ubutumwa bugaragaza ko bagiye kunguka umwana.

    Ubutumwa bashyize hanze Kenny Sol agaragara afashe kunda y'umugore we nkuko bombi banezerewe bongera bati'Babiri muri umwe.'

    Basaba nkabakomoza ku kuba barahuje kandi bakaba bagiye kunguka uwo Imana yifuje ko bagira ariyo mfura yabo.

    Kenny Sol yaherukaga kumvikana avuga ko mu bintu bya mbere abayumva afitiye amatsiko ari ukuzabona umunsi ugera akabona uwo yibarutse [Aga Kenny gato nkuko yabivuze].

    Abantu batandukanye barase amashimwe uyu muryango mushya nka Miss Nishimwe Naomie wabifurije guhirwa.

    Uyu mugabo mu busanzwe afite imyaka 27 yasoreje yize mu bigo birimo Musambira mu mashuri yisumbuye azagukomereza muri Nyundo Music.

    Yatangiye akorera muri Yemba Voice azagukomeza afashwa na Bruce Melodie mu gitangaza agira igihe cyo kwikorana nk'umuhanzi ku giti cye kuri ubu akaba ari umwe mu bagize 1:55AM.

    Kenny Sol na Kunda Alliance baheruka gusezerana kubana imbere y’amategeko bagiye kunguka imfura yaboIbyishimo ni byose mu muryango mushya wa Kenny Sol na Kunda Alliance bitegura kwibaruka 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142104/kenny-sol-numugore-we-kunda-alliance-bagiye-kwibaruka-amafoto-142104.html