Blog

  • Dicel Security Company yungutse abacunga umutekano 102 bashya – #rwanda #RwOT

    Mu masomo bahawe harimo ay'ubwirinzi, kurwanya iterabwoba n'ibindi byaha, ubumenyi ku mategeko, ubumenyi ku ntwaro n'ibiturika, gukumira no kurwanya inkongi, akarasisi n'inshingano, ubumenyi ku gusaka, no gutanga serivisi inoze.

    Bahuguriwe kandi gukora raporo ku byabaye birimo n'ibyaha, gukunda igihugu n'imyitwarire ndetse n'indangagaciro, gutanga ubuvuzi bw'ibanze, amategeko ngendamyitwarire ndetse no kwita ku isuku n'isukura.

    Ubwo yari mu gikorwa cyo gusoza ayo mahugurwa mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 18 Mata 2024, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amahugurwa mu Ishami rya Polisi y'Igihugu rishinzwe Umutekano w'Ibikorwaremezo n'Ibigo Byigenga bicunga Umutekano, SP Bernard Gatete, yabukije abasoje amahugurwa ko akazi bagiye kujyamo gasaba kurangwa n'ikinyabupfura cyinshi.

    Ati ''Kirazira ku muntu ushinzwe umutekano kurya ruswa. […] kirazira ku muntu ushinzwe umutekano kurangara. Iyo uri mu kazi ikiba cyakujyanye ni akazi, ntabwo ari ukuvugira kuri telefoni, gushyira 'ecouteurs' mu matwi, kujya kuri radio ngo usabe indirimbo kuri radio, si ukumva 'YouTube', ni ugushyira umutima ku kazi.''

    Aya mahugurwa yasojwe none abayitabiriye bayatangiye ari 105 barimo abasore 87 n'abakobwa 18, gusa ku bw'impamvu zitandukanye abasore batatu ntibabasha kuyarangiza.

    Habumugisha Jean D'Amour uri mu basoje aya mahugurwa akaba yanahawe igihembo cy'uwagize amanota menshi kurusha bagenzi be, yavuze ko icyabimushoboje ari ukugira ikinyabupfura, asaba na bagenzi be kuzagikomezanya mu kazi bazakora kuko ari cyo cya mbere kizakababashisha.

    Ati ''Ni ibintu biba bigoye cyane kuba wahiga abantu 101, ariko byose nabishobojwe n'ikinyabupfura ndetse no kubaha abarezi bacu batuyobora. Nta kintu wageraho udafite ikinyabupfura. […] inama nabagira ni ukugira ikinyabupfura ni cyo gihatse byose. Imyitwarire myiza haba mu bantu mukorana muri rusange, ndetse no mu bandi bantu muri rusange. Ntabwo umutekano tugiye kuwucungira abo dushinzwe gusa, tugiye kuwucungira n'Abaturarwanda muri rusange.''

    Zaninka Léontine ni umukobwa uri mu basoje aya mahugurwa. Aganira na IGIHE yanenze abavuga ko abakobwa bajya muri uyu mwuga baba bagiye kwicuruza, avuga ko we azawukora neza nk'uko yabitojwe.

    Ati ''Hari benshi baje kuduca intege cyane tugiye ku maposita gukora imenyerezamwuga, baduca intege cyane ngo umuntu ugiye muri aka kazi ngo aba ari indaya, baduca intege cyane ko tutazabishobora, ariko njyewe nk'intego nihaye nk'umukobwa wavuye mu cyaro mfite icyo naje gushaka, ndumva mfite intego yuko ngomba kwiteza imbere.''

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo mu Kigo Dicel Security Company Ltd, Karekezi S. Straton, yasabye abasoje aya mahugurwa kuzahagararira neza iki kigo, akazi bagiye koherezwamo bakagakorana ikinyabupfura bagaragaje ubwo bari bari mu myitozo.

    Ati ''Muzerekane ko muri abanyamwuga, muzakomereze aho, kuko mugiye kujya mu kazi mugiye gukorana n'abakiliya, mazakomeze mube abambasaderi ba Dicel kuko ni yo myitozo mwakoze kugira ngo mukore inshingano zanyu neza.''

    Ikigo Dicel Security Ltd gicunga umutekano, kiri mu bikomeye mu Rwanda bimaze kuba ubukombe muri uyu mwuga, aho gifite umwihariko ko mu gukora akazi kinyamwuga.

    Cyashyizeho n'ishami rishinzwe gukurikirana abakiliya umunsi ku wundi, abarikoramo bakaba barashyiriweho imodoka zibajyana aho abakiliya b'iki kigo bakorera umunsi ku wundi, ku buryo abagira ikibazo giturutse ku mukozi bahawe bahita bafashwa kugikemura.

    Abacunga umutekano bo muri Dicel Security Ltd kandi bashyiriweho abakozi bashinzwe kubakemurira vuba ibibazo bashobora kugira bari mu kazi. Hanagendewe ku kuba ikiguzi cy'imibereho kiri kwiyongera umunsi ku wundi, iki kigo kirateganya ko uko kigenda gitera imbere ari nako kizagenda kizamura imibereho myiza yabashinzwe gucunga umutekano.

    Ikigo cya Dicel company Ltd kandi cyaboneyeho kumenyesha abasore n'inkumi babyifuza kandi bafite ubuzima buzira umuze ko kizatangira andi mahugurwa mu kwezi Gicurasi , bityo kikaba gisaba abifuza akazi ko gucunga umutekano ko bakwihutira kugeza ibyangombwa byabo ku biro byaho gikorera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama cyangwa bagahamara kuri nimero itishyuzwa ya 3024 kugira ngo ayo mahirwe atazabacika.

    Ndetse nundi waba ushaka serivise zo gucungirwa umutekano yahamara kuri iyo nimero itishyurwa.

    Bahawe amahugurwa arimo n’ay’ubwirinzi

    Bakoze akarasisi ka gisirikare mu kwerekana amwe mu masomo bahawe

    Habumugisha yahawe igihembo cy'uwagize amanota menshi kurusha bagenzi be

    Niyokwizerwa Anoiritte yahembwe muri batatu ba mbere bitwaye neza

    Basabwe kuzirinda ibirimo ruswa n’ibindi bitari ibikorwa bya kinyamwuga

    SP Bernard Gatete yibukije abasoje amahugurwa ko akazi bagiye kujyamo gasaba umuntu kurangwa n'ikinyabupfura cyinshi

    Karekezi yasabye abasoje aya mahugurwa kuzahagararira neza iki kigo

    Bamwe mu bafatanyabikorwa ba Dicel Security Ltd bakurikiye iki gikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Dicel-Security-Company-yungutse-abacunga-umutekano-102-bashya

  • Abapolisi 460 bitegura kujya mu butumwa bw'amahoro bahawe impanuro – #rwanda #RwOT

    Bagize amatsinda atatu arimo itsinda RWAFPU II-9 rigizwe n'abapolisi 180 bayoboye na CSP Boniface Niyitegeka, bazerekeza ahitwa Kaga-Bandoro mu Majyaruguru y'igihugu, aho bagiye gusimbura bagenzi babo bamazeyo umwaka.

    Andi matsinda abiri ni RWAFPU I-10 rigizwe n'abapolisi 140 bayobowe na SSP Jean Claude Munyeragwe n'itsinda RWAPSUI-9 rigizwe n'abapolisi 140 bayobowe na SSP Ildephonse Rutagambwa, azakorera mu Murwa mukuru Bangui.

    Ubwo yabahaga impanuro, DIGP Sano yabasabye gushyira imbere akazi bubahiriza inshingano zabo, kuba maso no gukurikiza inyigisho bahawe kugira ngo babashe kugasohoza neza uko bikwiye.

    Yagize ati “Akazi mugiyemo ni akazi ko gucungira umutekano abaturage mubarinda guhohoterwa. Murasabwa guhora muri maso mugakora mushingiye kubyo mwize no gufatanya n'abaturage mu bikorwa by'umutekano n'ibyo guteza imbere imibereho myiza yabo, mubana neza nabo kugira ngo babashe kubaha amakuru y'ibishobora guteza umutekano mucye kuko bizabafasha kuzuza inshingano zanyu neza.'

    DIGP Sano yabibukije ko bagomba kuzirikana ko bagiye bahagarariye igihugu, abasaba kuzitwara neza bakagera ikirenge mu cya bagenzi babo bagiye gusimbura.

    Ati 'Mugomba guhora muzirikana ko muhagarariye Polisi y'u Rwanda n'igihugu cyabohereje kandi ko kibitezeho ko mugira intego mukazagaruka mwemye mu ruhando rw'amahanga kandi hari urugero rwiza rwa bagenzi banyu bababanjirije, mugomba gukurikiza no kurushaho guteza imbere.'

    Yakomeje abasaba kuzarangwa n'indangagaciro no gukora kinyamwuga nk'uko bisanzwe biranga Polisi y'u Rwanda.

    Ati 'Muzakomeze kugendera ku ndangagaciro z'u Rwanda murangwa n'imyitwarire myiza, ubunyamwuga, gukorera hamwe musenyera umugozi umwe, kubahana no gukorana neza n'izindi nzego zitandukanye.'

    Yabashishikarije kuzarangwa n'isuku haba ku mubiri, aho bakorera n'ahandi no gufata neza ibikoresho bazaba bifashisha mu kazi kugira ngo bibafashe kuzuza inshingano zabo neza.

    Muri izi mpanuro kandi DIGP Sano, yasabye abapolisi bagiye mu butumwa gukorana neza n'abo mu bindi bihugu bazahurirayo, bakubaha umuco n'imigenzo y'abaturage ba Centrafrique n'ab'ahandi, bagakomera ku muco nyarwanda ariko birinda gutesha agaciro no kunena imico y'ahandi.

    Kuri ubu, u Rwanda rufite imitwe ine y'abapolisi bari mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique, irimo itatu (RWAFPUs) yose hamwe igizwe n'abapolisi 500, ifite inshingano zirimo izo kurinda abaturage b'abasivili bari mu nkambi, kurinda ibikorwaremezo no guherekeza abakozi n'ibikoresho by'umuryango w'Abibumbye.

    Umutwe RWAPSU ugizwe n'abapolisi 140; ufite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri Guverinoma barimo; Minisitiri w'Intebe, Minisitiri w'ubutabera na Perezida w'Inteko ishinga amategeko no kurinda abakozi b'Umuryango w'Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA) barimo; Intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye (SRSG) n'abamwungirije babiri.

    Ku munsi w'ejo nibwo abapolisi bagize umutwe RWAFPUII-9 bazahagurukana i Kigali n'icyiciro cya mbere cy'Itsinda RWAFPUI-10 berekeza mu gihugu cya Centrafrique, mu gihe icyiciro kizaba gisigaye n'abagize umutwe wa RWAPSUI-9 bazerekeza muri iki gihugu mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Abapolisi-460-bitegura-kujya-mu-butumwa-bw-amahoro-bahawe-impanuro

  • Mushikiwabo mu bakurikiye umukino ugaragaza uko RTLM yabibye urwango – #rwanda #RwOT

    Umukino wakiniwe muri muri iyi nyubako, aho kuwerekana byateguwe n'uyu Muryango mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wari ifite insanganyamatsiko yo kurwanya imvugo zibiba urwango no gutangaza amakuru y'ibinyoma mu kuyobya rubanda.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abadipolomate batandukanye ndetse n'abandi bagize imiryango itandukanye y'abanyarwanda baba hanze y'u Rwanda.

    Uyu mukino umaze gukinwa inshuro zirenga 200 mu bice bitandukanye by'Isi, yaba muri Aziya, Amerika, u Burayi na Afurika. Mu Rwanda werekanwe bwa mbere mu mwaka ushize.

    Muri uyu mukino, humvikanishwa itangazo ryavugiwe kuri RTLM rimenyesha abaturage ko indege ya Habyarimana yahanuwe. Havugwamo uburyo Interahamwe zishe abantu mu Gitega, uko zagiye zihohotera abagore mu bice bya Butare n'ahandi.

    RTLM yari ifite ibiganiro bikundwa n'urubyiruko kubera uburyo yakoraga, kuko yacurangaga imiziki igezweho yose, guhera kuri Zouk, Rumba, injyana zo muri Amerika, indirimbo z'Imana n'izindi.

    Abakinnyi ba Hate Radio ni Ntarindwa Diogène ukina ari Kantano Habimana; Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Bwanga Pili Pili Kagabo ukina ari Valérie Bemeriki n'abandi.

    Umukino utangizwa n'indirimbo za Rumba, DJ agaha ikaze abakurikiye radio, hanyuma abanyamakuru bagahita batangira bavuga amakuru agezweho.

    Ayo makuru aba yibanda ku buryo gutsemba Abatutsi biri gukorwa hirya no hino. Bavugamo ko ngo i Gitarama, mu Kivuruga n'ahandi, Inkotanyi zatsinzwe, ko ngo hari n'aho zateye igisasu aho guhitana abantu, kigahitana imbwa eshatu.

    Bibasira kandi itangazamakuru rivuga ibihabanye n'umurongo wa RTLM, urugero nka RFI yavugaga ko hari ubwicanyi buri gukorerwa mu Rwanda, ko ndetse Umujyi wa Kigali utari nyabagendwa.

    Bose uko aba ari batatu muri studio, bahuriza hamwe mu kuvuga ko RFI ari “radio y'amafuti” iri gukwirakwiza “ibinyoma by'Inkotanyi”.

    Bakomeza bavuga ko Radio Muhabura ya FPR Inkotanyi, ari “Radio Shitani” kuko ngo yavuze ko hari ahantu Interahamwe zishe abantu.

    Uburyo uyu mukino ukinwa, byakozwe hashingiye ku bushakashatsi bwimbitse bw'ibyaberaga muri Studio za RTLM, ku buryo abakinnyi bagerageza gukora ibyakorwaga icyo gihe.

    Muri studio habaga harimo telemusi y'icyayi, umutobe, inzoga, n'ubunyobwa ku buryo abanyamakuru bakoraga banywa. Usibye ibyo kunywa bisanzwe, babaga batumura n'urumogi kandi bakabivuga kuri radio.

    Abanyamakuru bavuga ko abantu batanywa urumogi, ari “Abanazi”, kandi bagahamagara abari hirya no hino mu gihugu babasaba kujyana urumogi kuri RTLM.

    Hari aho bigera bagacuranga indirimbo ya Bikindi Simon yitwa “Nanga Abahutu”, bakavuga ko irimo ibibazo byose igihugu gifite. Bavuga ko Abatutsi bafite ubugome burenze ukwemera, ko ari impyisi nk'izindi.

    Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM) yatangiye kuvuga ku wa 8 Nyakanga 1993. Mu banyamigabane bayo bakuru harimo na Félicien Kabuga, magingo aya ukomeje kuburanishwa n'Urwego rwasigaranye Imirimo y'Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, i La Haye mu Buholandi.

    Mbere y’uko uyu mukino ukinwa hatanzwe ikiganiro

    Mu nyubako ya OIF hari hubatswe icyumba kimeze nka studio za radio

    Muri Studio za RTLM habaga harimo umusirikare waherezaga abanyamakuru ibyo bakeneye

    Hano Eric Ngangare aba ari umu-DJ witwa Joseph Gatsikira wacurangaga indirimbo zigezweho gusa ubundi abanyamakuru bakazibyina banakangurira abahutu kwica abatutsi

    Muri uyu mukino abanyamakuru bajya impaka cyane cyane bumvisha abantu ko kwica abatutsi ari ukwikiza umwanzi

    Ntarindwa Diogène akina ari Kantano Habimana

    Sebastien Foucault akina ari Georges Ruggiu

    Ntarindwa Diogène akina ari Kantano wamenyekanye cyane nk’umwe mu banyamakuru bakongeje urwango mu buryo bukomeye yifashishije RTLM

    Hano Eric Ngangare aba ari umu-DJ witwa Joseph Gatsikira wacurangaga indirimbo zigezweho gusa ubundi abanyamakuru bakazibyina banakangurira abahutu kwica abatutsi

    Mu nyubako ya OIF hari hubatswe icyumba kimeze nka studio za radio

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa (OIF), Mushikiwabo Louise ari mu bakurikiye uyu mukino


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mushikiwabo-mu-bakurikiye-umukino-ugaragaza-uko-rtlm-yabibye-urwango

  • Zidane wanditse amateka muri Real Madrid, agiye kuba umutoza w’ikipe yambara Visit Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza Zinedine Zidane ukomoka mu Bufaransa, yamaze kumvikana n'ikipe yambara Visit Rwanda akaba agiye kuyibera umutoza mukuru.

    Zidane wanditse amateka yo kuba umutoza wa mbere mu mateka watwaye ibikombe 2 bya Uefa Champions League byikurikiranya, yaguzwe umutoza mukuru wa Bayern Munich yo mu Budage.

    Bayern Munich ni imwe mu makipe yambara Visit Rwanda nk'umuterankunga wayo, hiyongeraho na Arsenal ndetse na Paris Saint-Germain.

     

    Source : https://yegob.rw/zidane-wanditse-amateka-muri-real-madrid-agiye-kuba-umutoza-wikipe-yambara-visit-rwanda/

  • Minisiteri ya Siporo yashyizeho uburyo bworohereza aba-Diaspora bwo kwandika abakinnyi bashya bifuza gukinira ikipe y’igihugu Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo yashyize hanze uburyo bushya bw'ikoranabuhanga buzajya bwifashishwa mu kwandika abakinnyi bashya bifuza gukinira ikipe y'igihugu Amavubi.

    Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, bugira buti 'Minisiteri ya Siporo irahamagarira Abanyarwanda bose b'aba-sportifs batuye hanze bafite impano kandi bifuza gukinira igihugu cyababyaye mu mikino itandukanye.'

    Ubu butumwa bukurikirwa n'umurongo wo kunyuzaho umwirondoro w'uwifuza kuzakinira u Rwanda harimo aho anyuza amazina ye, igihe yavukiye, ubwenegihugu afite, ibindi bihugu yaba yarakiniye ndetse n'ibindi.

    Nubwo bimeze bityo ariko kugira ngo umukinnyi yemererwe gukinira u Rwanda hari ibindi bikurikizwa birimo kureba ubushobozi bwabo mu buryo buri tekiniki n'ubushobozi bafite bwo guhagararira u Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/minisiteri-ya-siporo-yashyizeho-uburyo-bworohereza-aba-diaspora-bwo-kwandika-abakinnyi-bashya-bifuza-gukinira-ikipe-yigihugu-amavubi/

  • Abapolisi 460 bitegura kujya mu butumwa bw'amahoro bahawe impanuro – #rwanda #RwOT

    Bagize amatsinda atatu arimo itsinda RWAFPU II-9 rigizwe n'abapolisi 180 bayoboye na CSP Boniface Niyitegeka, bazerekeza ahitwa Kaga-Bandoro mu Majyaruguru y'igihugu, aho bagiye gusimbura bagenzi babo bamazeyo umwaka.

    Andi matsinda abiri ni RWAFPU I-10 rigizwe n'abapolisi 140 bayobowe na SSP Jean Claude Munyeragwe n'itsinda RWAPSUI-9 rigizwe n'abapolisi 140 bayobowe na SSP Ildephonse Rutagambwa, azakorera mu Murwa mukuru Bangui.

    Ubwo yabahaga impanuro, DIGP Sano yabasabye gushyira imbere akazi bubahiriza inshingano zabo, kuba maso no gukurikiza inyigisho bahawe kugira ngo babashe kugasohoza neza uko bikwiye.

    Yagize ati “Akazi mugiyemo ni akazi ko gucungira umutekano abaturage mubarinda guhohoterwa. Murasabwa guhora muri maso mugakora mushingiye kubyo mwize no gufatanya n'abaturage mu bikorwa by'umutekano n'ibyo guteza imbere imibereho myiza yabo, mubana neza nabo kugira ngo babashe kubaha amakuru y'ibishobora guteza umutekano mucye kuko bizabafasha kuzuza inshingano zanyu neza.'

    DIGP Sano yabibukije ko bagomba kuzirikana ko bagiye bahagarariye igihugu, abasaba kuzitwara neza bakagera ikirenge mu cya bagenzi babo bagiye gusimbura.

    Ati 'Mugomba guhora muzirikana ko muhagarariye Polisi y'u Rwanda n'igihugu cyabohereje kandi ko kibitezeho ko mugira intego mukazagaruka mwemye mu ruhando rw'amahanga kandi hari urugero rwiza rwa bagenzi banyu bababanjirije, mugomba gukurikiza no kurushaho guteza imbere.'

    Yakomeje abasaba kuzarangwa n'indangagaciro no gukora kinyamwuga nk'uko bisanzwe biranga Polisi y'u Rwanda.

    Ati 'Muzakomeze kugendera ku ndangagaciro z'u Rwanda murangwa n'imyitwarire myiza, ubunyamwuga, gukorera hamwe musenyera umugozi umwe, kubahana no gukorana neza n'izindi nzego zitandukanye.'

    Yabashishikarije kuzarangwa n'isuku haba ku mubiri, aho bakorera n'ahandi no gufata neza ibikoresho bazaba bifashisha mu kazi kugira ngo bibafashe kuzuza inshingano zabo neza.

    Muri izi mpanuro kandi DIGP Sano, yasabye abapolisi bagiye mu butumwa gukorana neza n'abo mu bindi bihugu bazahurirayo, bakubaha umuco n'imigenzo y'abaturage ba Centrafrique n'ab'ahandi, bagakomera ku muco nyarwanda ariko birinda gutesha agaciro no kunena imico y'ahandi.

    Kuri ubu, u Rwanda rufite imitwe ine y'abapolisi bari mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique, irimo itatu (RWAFPUs) yose hamwe igizwe n'abapolisi 500, ifite inshingano zirimo izo kurinda abaturage b'abasivili bari mu nkambi, kurinda ibikorwaremezo no guherekeza abakozi n'ibikoresho by'umuryango w'Abibumbye.

    Umutwe RWAPSU ugizwe n'abapolisi 140; ufite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri Guverinoma barimo; Minisitiri w'Intebe, Minisitiri w'ubutabera na Perezida w'Inteko ishinga amategeko no kurinda abakozi b'Umuryango w'Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA) barimo; Intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye (SRSG) n'abamwungirije babiri.

    Ku munsi w'ejo nibwo abapolisi bagize umutwe RWAFPUII-9 bazahagurukana i Kigali n'icyiciro cya mbere cy'Itsinda RWAFPUI-10 berekeza mu gihugu cya Centrafrique, mu gihe icyiciro kizaba gisigaye n'abagize umutwe wa RWAPSUI-9 bazerekeza muri iki gihugu mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-460-bitegura-kujya-mu-butumwa-bw-amahoro-bahawe-impanuro

  • Kamonyi-Kayenzi/Kwibuka30: Kwibuka bikwiye kutubera inzira yo gutekereza imibanire yacu nk'Abanyarwanda-Meya Dr Nahayo #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere kuri uyu wa 19 Mata 2024 yifatanije n'Abanyakayenzi hamwe n'inshuti zabo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Yababwiye ko 'KWIBUKA' bikwiye kubera Abanyarwanda inzira nziza yo kurushaho gutekereza ku mibanire yabo myiza. Yasabye buri wese kurushaho gushyira imbere ibimuhuza na mugenzi we nk'Abanyarwanda kuko' UBUMWE BWACU NIZO MBARAGA ZACU'.

    Meya Dr Nahayo, yabanje gushimira Ingabo zari iza RPF-Inkotanyi(R.P.A) kuba zarahagaritse Jenoside amahanga arebera, Uyu munsi hakaba hari ababasha gutanga ubuhamya bw'uko barokotse kandi bikozwe n'Inkotanyi.

    Habanje gushyirwa indabo ahari ikimenyetso cy'amateka, hafi n'isoko rya Kayenzi. Aha hari icyobo cyajugunywemo Abatutsi batari bake nyuma yo kubica urupfu rubi, hari nz'abajugunywagamo batarapfa.

    Avuga ko Abateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside icyo bari bagambiriye kwari Ugutsemba Abatutsi ku buryo ntawe uzasigara, ariko Imana hamwe n'Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame bahagarika Jenoside.

    Ahamya ko ibi bivugwa atari amagambo kuko hari ibihamya ariko kandi ko bishingirwa no ku buhamya buba bwatanzwe hirya no hino ku barokotse, aho abenshi basoza ubuhamya bwabo bagira bati' Nuko Inkotanyi mbona ndazibonye'. Akomeza avuga ko kuhaba kw'Inkotanyi, kugoboka Abatutsi bahigwaga, bicwaga byagaruriye benshi Ubuzima.

    Asaba buri munyarwanda kurushaho gushyira imbaraga mu kwigira ku mateka ariko kandi no gusuzuma aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, akanarushaho gufata ingamba zo gukomeza kubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda no gukumira icyo aricyo cyose cyabuhungabanya.

    Agira ati' Ubumwe bw'Abanyarwanda nk'uko dukunda kubivuga kandi twese tubizi, tunabisubiramo kenshi kugira ngo n'urubyiruko rubyumve cyane, Ubumwe bw'Abanyarwanda ni Umusingi w'ibikorwa byose tugeraho. Ni Umusingi w'Iterambere rirambye. Dukwiye kubukomera ho, tukigira ku mateka, tukayumva akadufasha kugira ngo dukomeze kubaka Igihugu cyacu kitarangwamo Amacakuburi'.

    Ibikorwa byose, basenze babyereka Imana.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, yagize kandi ati' Turi hano twibuka, nagira ngo nsabe mwese muri hano kuzirikana ko Kwibuka nk'uku bikwiye kutubera Inzira nziza yo kongera gutekereza. Gutekereza uko Igihugu cyacu gikwiye gukomeza kwiyubaka. Bitubere umwanya mwiza wo kongera gutekereza imibanire yacu nk'Abanyarwanda. Ikwiye kuba imibanire ituganisha aheza'.

    Avuga ko Abarokotse Jenoside biteguye gutanga Imbabazi mu gihe hari uteye intambwe azisaba. Ashimira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko babaye Intwari kugeza no ku rwego batanga imbabazi no kubatarazisabye. Ati' Ni Ubutwari bukomeye tubashimira cyane. Mwarakoze, kandi ni kimwe mu bibasha gutuma twubaka Igihugu cyacu, ni kimwe mu bibasha gutuma tugeze aho Igihugu cyacu kigeze uyu munsi'.

    Umunota wo Kwibuka, bakiri Mataba.

    Abaje Kwibuka, basabwe kurushaho kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyikumira, guhangana n'abapfobya bari hirya no hino ndetse bakomeje guhakana Jenoside baba abari mu Gihugu ndetse n'abari hanze.

    Yagize ati' Guhangana n'Ingengabitekerezo ya Jenoside birareba buri wese kugira ngo dukomeze guhangana na yo'. Akomeza ashishikariza cyane Urubyiruko gukoresha imbuga Nkoranyambaga, aho benshi mu bari hanze y' Igihugu bahifashisha nk'inzira iborohera mu kuhanyuza ubutumwa bwabo bashaka kugoreka Amateka y'Igihugu. Yasabye Urubyiruko by'umwihariko gufata iya mbere mu kuvuguruza abo bashaka kugoreka Amateka, bashaka gupfobya no guhakana Jenoside.

    Ahamya ko abagoreka aya mateka babikora babishaka. Ati' Bayagoreka nkana kuko barayazi ariko nti bashaka kuvugisha ukuri'. Yakomeje ashima Abanyakayenzi ko mu rwego rwo kudaheranwa n'agahinda no kuzirikana Abarokotse Jenoside cyane cyane Abatishoboye, ko muri iyi minsi Ijana(100Days) bashyigikiye gahunda 'UBUDAHERANWA' yatangijwe nk'Akarere. Yabasabye gukomeza kwegera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubasura, kubahumuriza, kubageraho aho bari bakabihanganisha, babibutsa ko Ibyabaye bitazongera, ariko kandi bakarushaho kuba hafi y'abafite Intege nke.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, yunamiye kandi ashyira indabo ahari ikimenyetso cy'amateka hafi n'isoko.

    Dr Nahayo Sylvere, Yasabye buri wese kwimakaza umuco w'Amahoro, kwamagana ibikorwa byose ndetse n'amagambo agaragaramo Ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bikagirwamo uruhare na buri wese. Yibukije ko KWIBUKA ari ngombwa kandi bizakorwa igihe cyose. Yongeye gusaba buri wese by'umwihariko urubyiruko kwisunga urufatiro rwiza ruhari rw'imiyoborere myiza y'Igihugu akabyaza umusaruro ayo mahirwe ahari yo kugira Igihugu cyiza, gifite imiyoborere itarangwamo Amacakubiri bityo buri wese agakora yiteza imbere. Yijeje Abanyakayenzi n'Abanyakamonyi muri rusange ko nk'Ubuyobozi bw'Akarere buzakomeza gukora ibishoboka byose mu guharanira ko imibereho y'Abarokotse Jenoside irushaho kuba myiza, guharanira Ubumwe n'Iterambere rirambye.

    Amwe mu mafoto yaranze Kwibuka i Kayenzi, byabanjirijwe n'urugendo ruto rwavuye ku Biro by'Umurenge berekeza ahari ikimenyetso cy'amateka i Mataba mu nsi y'isoko, bahavuye bakomereza i Kirwa, mbere y'uko bajya ahateguwe kubera igikorwa cyo Kwibuka.

     

    Bavuye Mataba berekeje i Kirwa.

    Bavuye aha i Kirwa, berekeje ku kibuga kiri hafi ahateguriwe kubera gahunda yo Kwibuka. 

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/04/19/kamonyi-kayenzi-kwibuka30-kwibuka-bikwiye-kutubera-inzira-yo-gutekereza-imibanire-yacu-nkabanyarwanda-meya-dr-nahayo/

  • Bugesera FC irashaka gusezera Murera ikanayitwara amafaranga! Bugesera FC yakaniye umukino izakira Rayon Sports, ihita inatangaza igiciro gihanitse cy’itike yo kwinjira kuri uyu mukino  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bugesera FC irashaka kwandika amateka igatsinda Rayon Sports inshuro 3 zikurikiranya ndetse ikayisezerera mu gikombe cy'amahoro inayitwaye amafaranga.

    Bugesera FC izakira umukino wo kwishyura wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro, ibiciro ku itarike yo kwinjira kuri uyu mukino, Bugesera FC yamaze kubitangaza.

    Itike ya macye ni 5000 ahasigaye hose. Bashaka ko umurindi w'abafana ba Rayon Sports bawuca intego cyangwa bawubyaze umusaruro wo kubakuramo amafaranga.

    Source : https://yegob.rw/bugesera-fc-irashaka-gusezera-murera-ikanayitwara-amafaranga-bugesera-fc-yakaniye-umukino-izakira-rayon-sports-ihita-inatangaza-igiciro-gihanitse-cyitike-yo-kwinjira-kuri-uyu-mukino/

  • Wagira ngo ni Allianz Arena! Amashusho ya Stade Amahoro yagaragaye yaka amabara atandukanye ndetse hacurangirwamo indirimbo ya UEFA Champions League, yatumye benshi bashesha urumeza – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari amashusho agaragaza sitade Amahoro igaragara yaka mu mabara atandukanye, ndetse hacurangirwamo indirimbo ya UEFA Champions League, yatumye abenshi bashesha urumeza.

    Iyi sitade Amahoro imirimo yo kuyivugurura isa nigeze ku musozo kuko ibyinshi byarasojwe. Ikazajya yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

    Stade Amahoro nubwo yubatse mu buryo bwa Olympic hano ndemeye🙌🙌🙌 Rwanda Deserve the best🫡🫡🫡🫡🫡 pic.twitter.com/bEbyTwhOwu

    — Urinde Wiyemera? (@kemnique) April 19, 2024

    Source : https://yegob.rw/wagira-ngo-ni-allianz-arena-amashusho-ya-stade-amahoro-yagaragaye-yaka-amabara-atandukanye-ndetse-hacurangirwamo-indirimbo-ya-uefa-champions-league-yatumye-benshi-bashesha-urumeza-videwo/

  • Papi Clever & Dorcas na Nice Ndatabaye mu bak… – #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru kiri kugana ku musozo, abahanzi nyarwanda biganjemo abakora umuziki wo kuramya no gihimbaza Imana ntibahwemye gushyira hanze indirimbo nshya kandi zinogeye amatwi.

    Mu ndirimbo zagiye ahagaragara muri iki cyumweru, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 muri zo ziyoboye izindi zagufasha gusoza neza icyumweru, ari nako witegura kwinjira mu gishya kizatangira tariki 22 Mata 2024.

    1.     Nta rindi zina — Nice Ndatabaye

    Umuramyi Nice Ndatabaye watangiranye uyu mwaka imbaduko idasanzwe, yashyize hanze indirimbo yise ‘Nta rindi zina,’ ikaba ikubiyemo ubutumwa buvuga ko nta rindi zina abantu bashobora gukirizwamo ritari irya Yesu.

    “>

    2.     Bien – Yee Fanta – Bien Ft The Josh Kid

    Umu-Producer ukiri muto kandi w’umuhanga ukomeje gushimangira impano ye mu muziki, Yee Fanta, yahuje imbaraga n’umusore witwa The Josh Kid, bashyira hanze indirimbo bise ‘Bien’ ivuga ko kuba wasiga uwo mukundana ngo ukurikiye ibintu (amafaranga) ku wundi muntu bitakuraho ko nawe igihe cye cyazagera akamera neza, kugeza n’aho uzongera kumwifuza ukamubura.

    “>

    3.     Yesu Mwenye Pendo Kubwa — Papi Clever & Dorcas ft Merci Pianist

    Imwe muri couple zikunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ya Papi Clever na Dorcas, bakomeje kwagurira umuziki wabo mu mahanga, binyuze mu gushyira ibihangano byiganjemo indirimbo zo mu gitabo cy’indirimbo, mu ndimi zinyuranye zirimo n’Igiswahili.

    “>

    4.     Jina Hilo — Christophe Ndayishimiye

    Umuramyi Christophe Ndayishimiye yashyize hanze indirimbo ikoze mu rurimi rw’Igiswahili yise ‘Jina Hilo,’ ishimangira ko izina rya Yesu ari izina ritanga ubuzima.

    “>

    5.     Tugumane Mwami – Hoziana Choir (ADEPR Nyarugenge)

    Korali ifite ibigwi bikomeye, Hoziana ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Nyarugenge, baubiyemo imwe mu ndirimbo zabo yakunzwe n’abatari bacye bise ‘Tugumane Mwami’ imaze imyaka isaga 10 igiye hanze.

    “>

    6.     Urufatiro — Alicia & Germaine

    Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine ni abana b’abakobwa bakiri bato babarizwa mu Itorero rya ADEPR Ruhangira, bakaba ari imapano nshya umuziki wa Gospel Nyarwanda wungutse. 

    Aba bana bavukana, bamaze gushyira hanze indirimbo bise ‘Urufatiro,’ bandikiwe na Se ubabyara.

    “>

    7.     Jehovah — Musabe Dieudonne

    Umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Musabe Dieudonne yashyize hanze indirimbo yise ‘Jehovah,’ ivuga imbaraga z’Imana yo yaremye byose.

    “>

    8.     Nahuye na Mesiya – Richard zebedayo

    Umuramyi Richard Zebedayo umenyerewe mu gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi, yasubiyemo iyitwa ‘Nahuye na Mesiya,’ indirimbo ya Ambassadords Choir ivuga ko uwahuye na Yesu ahinduka mushya.

    “>

    9.     Ku Musaraba – Penuel Choir /EMLR Cyarwa

    Mbere yo gushyira hanze indirimbo yabo ya gatatu, Penuel Choir ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Methodiste Libre i Huye, bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Ku Musaraba’ yumvikanisha kugira neza kwa Yesu witanze agacungura abantu bose bagahabwa agakiza ku buntu.

    “>

    10.  Humura – New City Ruhanga SDA Church

    Korali New City Ruhanga ikorera umurimo w’Imana mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi rya Ruhanda [SDA Ruhanga], bashyize hanze indirimbo ‘Humura’ ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142116/papi-clever-dorcas-na-nice-ndatabaye-mu-bakugeneye-indirimbo-za-weekend-video-142116.html