Blog

  • Sunak yizeye ko ibibangamiye gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda bizavaho ku wa Mbere – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 19 Mata 2024, Sunak yagaragaje ko yababajwe n'uko abantu bakomeje kwitambika iyi gahunda kugira ngo idashyirwa mu bikorwa, kandi ari igisubizo cyiza ku bimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n'amategeko.

    Abagize icyiciro cya nyuma cy'Inteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza baherutse kongera gutora amavugurura agamije gukereza ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda, nyuma y'aho abo mu cyiciro kibanza bayanze.

    Biteganyijwe ko tariki ya 22 Mata 2024, abagize icyiciro kibanza bazongera bayakorere itora, ku munsi uzakurikiraho, asubizwe mu cya nyuma.

    Sunak yatangaje ko birambiranye kuba iyi gahunda itarashyirwa mu bikorwa, asobanura ko ku wa Mbere abagize icyiciro cya mbere bazicara hamwe, bahaguruke ubwo bazaba bamaze gukemura iki kibazo.

    Yagize ati 'Buri wese yagerageje kudukumira. Birababaje. Ukwihangana kuri kugabanyuka, nanjye ni uko. Icyo twifuza ni uko byakemuka ku wa Mbere. Tuzicara, dukore kugeza ubwo kizakemukira.'

    Iyi gahunda ishingiye ku masezerano avuguruye guverinoma y'u Bwongereza yagiranye n'iy'u Rwanda mu Ukuboza 2023. Mu gihe abagize imitwe yombi y'Inteko bayishyigikira mu matora yo mu cyumweru gitaha, abimukira ba mbere bashobora koherezwa i Kigali muri Gicurasi 2024.

    Aya masezerano yashyizweho umukono mu Ukuboza 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sunak-yizeye-ko-ibibangamiye-gahunda-yo-kohereza-abimukira-mu-rwanda-bizavaho

  • Bad Rama yavuze kuri filime agiye kumurika ya… – #rwanda #RwOT

    Ni wo mushinga wa mbere ukorewe mu ishami rya The Mane Hub ryo muri Amerika. Ariko mu mezi ari imbere baritegura gushyira hanze zimwe mu ndirimbo z'abahanzi banyuranye zakozwe, yaba iz'abahanzi babarizwa muri iyi Label ndetse n'iz'abandi bahanzi biyambaje studio y'iyi Label.

    Ni filime yatangiye gukorwaho mu ntangiriro za 2023, kandi igaragaramo abakinnyi umunani barimo batandatu bashya bagaragaje impano ndetse na 'Muchomante' uzwi ku mbuga nkoranyambaga no mu ndirimbo z'abahanzi banyuranye.

    Bad Rama yagiye ashora imari muri filime zinyuranye yagiye amurikira mu Rwanda, ndetse zimwe yagiye azishyira ku muyoboro wa The Mane wa Youtube.

    Iyi filime agiye kumurika yabanje kuyikorera muri Texas ayikomereza muri Phoenix muri Arizon, ari naho ibice bya nyuma by'iyi filime byakiniwe.

    Bad Rama yabwiye InyaRwanda, ko iyi filime yihariye kuri we kuko yayishoyemo amafaranga menshi, ariko byatewe n'ibice bitandukanye bakoreyemo amashusho, ndetse n'uburyo inkuru y'iyi filime yubatse.

    Ati 'Ni filime idasanzwe kuri njye, yaba mu buryo yanditse, uko ikoze, abakinnyi nifashishije n'abandi. Ni filime ivuga ku buzima bwa buri munsi tunyuramo, ariko kandi ishingiye ku musore ukora akazi ka Leta ujya muri 'Mission' zitandukanye aba yahawe na Leta.'

    Uyu mugabo yasobanuye ko iyi filime ayitezeho gufasha urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bagakora, kandi izakangurira buri wese guharanira 'gukora ibyiza'.

    Bad Rama asobanura ko yifashishije Lick Lick mu gutunganya iyi filime 'kubera ko ari Producer w'umuhanga wabigaragaje mu bihe bitandukanye'.

    Yavuze ko ku wa 27 Mata 2024, ari bwo azamurika iyi filime mu birori bikomeye yatumiyemo abantu b'inshuti ze hafi, bizabera kuri Restaurant Bar yitwa Belaire kwa Jasumini.


    Bad Rama yatangaje ko tariki 27 Mata 2024 azamurika filime 'Dayana' yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


    Bad Rama ari kumwe na Producer Lick Lick wakoze iyi filime mu buryo bw'amajwi n'amashusho


    Bad Rama yavuze ko iyi filime yayishoyemo amafaranga menshi, kandi yifashishijemo abakinnyi umunani 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142128/bad-rama-yavuze-kuri-filime-agiye-kumurika-yatunganyijwe-na-lick-lick-142128.html

  • Bimenyimana Bonfils Caleb wabiciye bigacika muri Rayon Sports yashyize umucyo ku makuru akomeje kuvuga ko yatandukanye na Al Ahli Benghazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bimenyimana Bonfils Caleb yatanze umucyo ku bivugwa ko yatandukanye na Al Ahli Benghazi yo muri Libya.

    Caleb yagize ati 'Ni njyewe wasabye ngo duhagarike amasezerano na Al Ahli Benghazi kubera imvene, iyo kipe ntakintu nakimwe yamfashije, nahise mbabwira ngo dutandukane ku bwumvikane, ntabwo ari ikipe yampagaritse ni njyewe wahisabye ngo dutandukane.

    Bonfils avuga impamvu yasabye Al Ahli Benghazi gutandukana nayo : ' Bansambye ko ntegereza kugaruka mu kibuga mu kwezi kwa Kane, nanjye ndabahakanira kuko bambwira ko bashaka kuzana undi mukinnyi nanjye ndababwira ngo bamuzane ntakibazo. Narabasabye ngo bampe amafaranga yanjye kandi nabo baherutse kumpa amafaranga yose ( barampaye ubwa mbere amafaranga ibihumbi magana 200 by'amadorari, nyuma bampa ibihumbi magana atatu harimwo nayo kwivuza)'.

    Bimenyimana Bonfils Caleb wakanyujijeho muri Rayon Sports, ubu ni umukinnyi udafite ikipe akinira.

    Source : https://yegob.rw/bimenyimana-bonfils-caleb-wabiciye-bigacika-muri-rayon-sports-yashyize-umucyo-ku-makuru-akomeje-kuvuga-ko-yatandukanye-na-al-ahli-benghazi/

  • Rayon Sports yatangiye kuganiriza bamwe mu bakinnyi izongerera amasezerano #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura imikino 3 ya shampiyona ngo umwaka w’imikino wa 2023-24 urangire, Rayon Sports yatangiye kureba uburyo yaganira na bamwe mu bakinnyi ba yo yifuza kuzongerera amasezerano.

    Uri ku isonga ni umunyezamu w’umunya-Senegal, Khadime Ndiaye wayigezemo muri Mutarama 2024 aho yasinye amasezerano y’amezi 6.

    Amakuru avuga ko Rayon Sports yifuza kugumana uyu munyezamu ndetse yanamugejejeho iki cyifuzo, inatera intambwe ya mbere yo kumuganiriza ngo bazagumane ariko bivugwa ko uyu munyezamu yababwiye ko bareka akabanza agasoza shampiyona n’igikombe cy’Amahoro ubundi bakaganira neza nta birantega ihari.

    Gusa andi makuru aturuka kuri uyu munyezamu ni uko haba hari andi makipe mu Rwanda yaba yaramwegereye akaba yaba ari yo ashyize imbere cyane.

    Nubwo amakuru avuga ko umwaka utaha atazakina mu Rwanda, kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin na we ni undi mukinnyi Rayon Sports yifuza kugumana.

    Ku ruhande rwa Muhire Kevin we birasobanutse, yemereye iyi kipe ko mu gihe cyose atajya gukina hanze y’u Rwanda, nta yindi kipe azakinira mu Rwanda atari Gikundiro.

    Amakuru ISIMBI yamenye kandi uko iyi kipe mu bandi bakinnyi yifuza kongerera amasezerano barimo myugariro Aimable Nsabimana, Kalisa Rachid, Mucyo Junior Didier (gusa we yifuza kuba yasohoka akajya aho abona umwanya wa gukina) hari kandi na Tuyisenge Arsene.

    Umunyezamu Khadime Ndiaye ntaremera kongera amasezerano muri Rayon Sports

    Muhire Kevin Rayon Sports ntabwo yifuza kumutakaza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatangiye-kuganiriza-bamwe-mu-bakinnyi-izongerera-amasezerano

  • Ubucukuzi, ingurane n'imishahara; hamwe mu hatungwa agatoki mu kubangamira uburenganzira bwa muntu – #rwanda #RwOT

    Nubwo u Rwanda rwateye imbere mu bijyanye no gushyiraho amategeko arengera Abaturarwanda bose, kuri iyi nshuro ingingo y'uburenganzira bwa muntu mu bijyanye n'ubucuruzi hari ubwo yirengagizwa n'umukozi agaterera iyo kuko aba ashaka amafaranga.

    Ku wa 18 Mata 2024 Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu yari yahurije hamwe inzego zitandukanye zifite aho zihurira n'ubucuruzi, umurimo n'abakozi mu kurebera hamwe uko iyi ngingo yakwimakazwa, abashabika bakunguka ariko n'uburenganzira bwa muntu cyane ubw'abikorera bukubahirizwa.

    Nubwo iyi komisiyo idafite isura y'imirimo yose ikorerwa mu Rwanda, icyakora mu yo yakozeho ubushakashatsi, nko kwimura abaturage umushoramari agiye gushora iyo mari aho hantu, ibijyanye n'ubusumbane mu mishahara basanze harimo ibibazo, uburenganzira bugahonyorwa nkana.

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, yavuze ko nk'ibijyanye n'umutungo, ha handi ikigo kiba kizanye umushinga w'inyungu rusange, ariko ugasanga hari aho bidakorwa neza umuturage agahutazwa.

    Ati 'Nk'ikigo cyaje gutangiza imirimo ahantu runaka noneho wa mwanya wo kwimura abaturage ku bw'inyungu rusange, kuko icyo kigo kiba kizagirira akamaro abantu bari aho hafi, ukabona bikorwa mu buryo butubahirije amategeko.'

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence yasabye abashoramari kwita ku burenganzira bw’abakozi, ibizanatuma n’umusaruro wabo wiyongera

    Uyu muyobozi yavuze ko nubwo ubusanzwe hari amategeko agenga ibijyanye n'ingurane ariko rimwe usanga bidakorewe ku gihe n'uburyo abaturage babariwe ugasanga ni ikibazo.

    Ati 'Ugasanga barababindikiranyije. Yego inzego z'ibanze zirakora cyane zigahita zibijyamo […] ariko ni ikibazo gikunze kugaruka n'iyo tugiye mu bibazo by'abaturage.'

    Mu bindi babonye bikomeje guhonyora uburenganzira bwa muntu cyane cyane mu bikorera ni ubusumbane mu mishahara.

    Yavuze ko ari ha handi usanga nta mirongo ngenderwaho ihari ahubwo umukozi umwe ahembwa umushahara uri hasi cyane undi agahembwa umurengera.

    Umurungi yavuze ko nk'abakora muri leta uba ubona bigaragara ariko abikorera bagakwiriye kumva ko uburenganzira ku mushahara bugomba kubahirizwa nta nkomyi.

    Ati 'Niba twakoze akazi kangana, dufite umusanzu ungana mu kigo nta mpamvu zigomba z'iryo tandukana mu mushahara.'

    Hatunzwe agatoki kandi ku bo mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro aho usanga, abakozi nta bwishingizi bafite, babaho babara ubukeye ndetse mu gihe habaye n'impanuka umukozi akaba yaburiramo ubuzima, kubona impozamarira ku muryango we bikaba ibibazo.

    Ati 'Twatangiye ubukangurambaga bwo kubikurikirana. Ni Umunyarwanda baba bakoresha. Turareba uburenganzira bw'Umunyarwanda ukora muri icyo kigo. Tuzabigisha ariko tujye no kureba ko hari icyagindutse.'

    Bijyanye n'uko Minisiteri y'Ubutabera igiye gushyiraho umurongo ngenderwaho kuri ibi bibazo ndetse ikemezwa n'abo bireba bose, Umurungi avuga ko bizoroha cyane gukurikirana ibibazo bikomeje guhonyora uburenganzira bw'Abaturarwanda.

    Yerekana ko uretse no kungura Abanyarwanda n'abakoresha izi gahunda nizishyirwa mu bikorwa bizatuma babona umusaruro utubutse.

    Ati 'Uretse n'ibyo, iyo ayo mabuye ugiye kuyacuruza nko mu bihugu birimo n'u Burayi, hari ubwo bakurikirana inkomoko y'ayo n'uburyo byakozwe ngo hagerwe ku gicuruzwa cya nyuma, barebwa ko uburenganzira bwa muntu bwubahirijwe. Iyo byubahirijwe agaciro kariyongera.'

    Imibare y'Urwego rw'Iterambere, RDB, yo mu 2022 igaragaza ko u Rwanda rwanditse ishoramari rishya rifite agaciro ka miliyari 1,6 z'Amadolari ya Amerika, ndetse rwandika imishinga y'ishoramari 103.

    Umwanditsi Mukuru wa RDB, Richard Kayibanda, yavuze ko mu kwandika umushinga cyane bita ku burenganzira bwa muntu, umushinga waba utabwubahiriza ukaba wanarekwa, hakitabwa no ku mirimo ihesha agaciro abayikora.

    Abaturutse mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubucuruzi, umurimo, abakozi amategeko n’izindi baganiriye ku ngamba zafatwa kugira ngo uburenganzira bwa muntu bwubahiriwe mu rwego rw’ubucuruzi

    Umwanditsi Mukuru wa RDB, Richard Kayibanda yavuze ko ubu iyo hagiye kwandikwa umushinga hitabwa ku ngingo zitandukanye zishingiye ku kuba uha agaciro abazawukoramo

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence yavuze ko nta mpamvu abantu bakora ibintu bimwe bahembwa umushahara usumbanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubucukuzi-ingurane-n-imishahara-hamwe-mu-hatungwa-agatoki-mu-kubangamira

  • Kwibuka30: Uko Uwera Sisi na Cedric Mizero bahanze imyambaro y'abakinnyi b'umukino 'Gift of Time' – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi reka tugaruke ku bahanzi b'imideli n'imbyino bahanze imyambaro yambawe n'ababyinnyi bakinnye umukino wiswe 'Gift of Time' byagaragaye mu gutangiza icyumweru n'iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Aba bahanzi barimo abanyamideli Laetitia (Sisi) Uwera na Cedric Mizero bakoze imyambaro yambawe n'ababyinnyi batojwe na Wesley Ruzibiza wahanze imbyino zakoreshejwe mu mukino 'Gift of Time'.

    Laetitia Uwera na Cedric Mizero bavuga ko bajya guhanga iriya myambaro, babanje kwicara hamwe bangurana ibitekerezo ku buzima bw'igihugu muri iki gihe, bareba aho bifuza ko kigana bagerageza kubiha ibisobanuro bifashishije amabara yakozwemo iyo myenda.

    Bagira bati 'Twaricaye twungurana ibitekerezo, twibukiranya amateka , tureba ubuzima bwa none, tureba n'ejo hazaza uko twifuza ko hasa, duhuriza hamwe ibyo bitekerezo dukora iyo myambaro.'

    Mizere Cedric na Laetitia Uwera bavuga ko imyenda bakoresheje itanga ubutumwa bw'umuco, amateka, n'ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, gusa ibara ryiganjemo cyane ni Igaju ryibutsa abantu bose ko ari bamwe.

    Ati 'Iyi myenda ni igikoresho gitanga ubutumwa ku muco wacu ku mateka ariko nanone ni ibyo tumaze kugeraho, igice kinini cy'umwambaro wacu ni kimwe ku babyinnyi bose, ni ikitwibutsa ko twese turi bamwe, ni ibara ry'igaju ritwibutsa ko turi umwe.'

    Aba banyamideli bavuga ko iterambere ry'u Rwanda ritakozwe n'ibitangaza ahubwo ryavuye mu gukora cyane, guhuriza hamwe no kubabarira, ibyo bikaba isomo Isi yagakwiriye kwigira kuri iki gihugu.

    Bati 'Iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30 ni rinini pe, utari hano wagira ngo ni ibitangaza ariko si byo kuko ryavuye mu gukora cyane, guhuriza hamwe no kubabarira, uko twubaka u Rwanda ubu bitanga icyizere ku Isi, duha Isi ubutumwa bwo guhesha agaciro ikiremwamuntu n'uburunganire.'

    'Ntekereza ko kuva mu 1994 kugeza ubu, u Rwanda ni urugero rwiza ku Isi hose n'abandi batwigiraho, dukurikije aho twavuye n'aho tugeze ubu. Nizera ko ubuhanzi buvura, dufite umubare munini w'urubyiruko kubona rero rufata umwanya wo kwerekana icyo rushaka, uko rwiyumva mu byo rushaka uko u Rwanda ruba, birashimishije cyane.'

    'Nk'urubyiruko dutanga ubutumwa ku Isi hose tunyuze mu buhanzi n'ibyo dukora, tubibutsa gusigasira kandi bishimira ibyo u Rwanda rwagezeho, tukabibyaza umusaruro ndetse tugakomeza kubaka igihugu tuzirikana ko hari ababyeyi bacu bamennye amaraso bakirwanirira.'

    Iyi myenda yakozwe hagendewe ku bitekerezo bya Laetitia (Sisi) Uwera na Cedric Mizero yambawe n'ababyinnyi batojwe na Wesley Ruzibiza wayoboye imbyino zakoreshejwe mu mukino 'Gift of Time' wakinwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Wesley Ruzibiza avuga ko yishimira urwego ubuhanzi bugezeho mu komora ibikomere ndetse bunafasha abakiri bato kwiyubaka.

    Ati 'Mbona hari itandukaniro rikomeye kuva mu 1994 kugeza uyu munsi , nyuma ya 1994 uruhando rw'ubuhanzi rwasaga nk'aho rutariho uretse umuziki wasaga nk'aho ugerageza , uyu munsi ushobora kubona abahanzi bo mu buryo butandukanye, abahanzi bato bari kwagura ibikorwa byabo nkanjye hamwe n'ibindi bikorwa byinshi kuva kubakiri bato.'

    'Uregero rwiza ni iki gikorwa twakoze mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 , ni igikorwa cyitabiriwe n'ababyinnyi barenga 130 baturutse mu mpande zose z'igihugu kandi bose ni bato bari hagati y'imyaka 12 na 27.'

    Indi nkuru wasoma: Ibyo wamenya ku mukino 'Gift of Time' werekanywe hatangizwa Kwibuka30

    Umukino Gift of Time wakinwe n’abantu 100 barimo abana 27 ushushanya ibihe byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ukerekana ko ahazaza hari mu biganza by'urubyiruko rwunze ubumwe

    Mizere Cedric na Laetitia (Sisi) Uwera bavuga ko imyenda bakoresheje itanga ubutumwa bw'umuco, amateka n'ibyo u Rwanda rumaze kugeraho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka30-uko-uwera-sisi-na-cedric-mizero-bahanze-imyambaro-y-abakinnyi-b

  • Mutuze mukore imirimo yanyu – Gen Nkubito yahumurije abaturiye umupaka w'u Burundi – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu kiganiro yahaye abaturage bo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi uhana imbibi na Komine Mugina yo mu Burundi ku wa 19 Mata 2024.

    Hari mu ruzinduko abayobozi barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Musabyimana Jean Claude; Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Dushimimana Lambert; Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga n'Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Iburengerazuba; Gen Maj Eugene Nkubito bagiriye muri uyu murenge uri hagati ya Pariki ya Nyungwe n'Igihugu cy'u Burundi.

    Gen Maj Nkubito yibukije abaturiye umupaka w'u Burundi bwafunze umupaka ubuhuza n'u Rwanda bityo badakwiye kwaka icyangombwa cyambuka umupaka kuko kitari gutangwa.

    Ati 'Umupaka ni Abarundi bawufunze baranatubeshyera ngo ducumbikiye abagizi ba nabi bajya gutera iwabo'.

    Mu kwezi kwa mbere mu 2024, nibwo u Burundi bwafunze imipaka yose ibuhuza n'u Rwanda, bunashinja u Rwanda nyuma gutera inkunga umutwe wa RED Tabara wagabye igitero i Gatumba.

    Ibirego u Rwanda ruvuga ko nta shingiro bifite cyane ko aho abo barwanyi bagabye igitero atari hafi y'umupaka uhuza u Rwanda n'u Burundi.

    Gen Nkubito yabwiye abaturiye umupaka ko bakwiye gukora imirimo yabo batuje bagira uwo babona wambutse binyuranyije n'amategeko bagaha amakuru abashinzwe umutekano ibindi bakabibarekera.

    Ati 'Perezida wa Repubulika yarababwiye ngo mugende muryame musinzire. Iyo avuze gutyo ingabo twebwe ntituryama. Nanjye nagira ngo mbabwire nk'uko Perezida wa Repubulika yavuze, mutuze mukore imirimo yanyu, nta kizabahungabanya'.

    Yakomeje agira ati 'Hari ababyifuza (guhungabanya umutekano w'u Rwanda). Ababyifuza mubihorere mwikorere ibyanyu hanyuma ibisigaye mubiturekere.'

    'Bazaze bakore ibyo bashaka gukora tubirebe. Nibabishobora bazabikore. Ariko nababwira y'uko batabishobora kuko duhari turinze igihugu cyacu'

    Imipaka y'u Burundi n'u Rwanda yaherukaga gufungwa hagati ya 2015 na 2021.

    Kuva icyo gihe ibihugu byombi byiyemeje kuzahura umubano ariko u Burundi bushinja u Rwanda ko rucumbikiye abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wabaye Perezida w'u Burundi.

    Umubano w'ibi bihugu wongeye kuzamo agatotsi mu mpera z'umwaka ushize wa 2023. Kuri ubu amezi ane arashize u Burundi bwongeye gufunga imipaka yose ibuhuza n'u Rwanda.

    Gen Maj Nkubito Eugene yabwiye abaturiye umupaka w’u Burundi ko bakwiye gukora imirimo yabo batuje kuko umutekano w’u Rwanda urinzwe neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mutuze-mukore-imirimo-yanyu-gen-nkubito-yahumurije-abaturiye-umupaka-w-u

  • Indahiro y'Abofisiye yarahindutse: Iby'ingenzi ku mpinduka mu miyoborere y'ingabo z'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Niba warakurikiye umuhango wo kwinjiza mu Ngabo z'u Rwanda ba Ofisiye bashya 624 basoje amahugurwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako wabaye mu ntangiriro z'iki Cyumweru, wumvise barahira ariko ku musozo hari amagambo bari basanzwe bavuga batavuze. Ayo ni 'Imana ibimfashemo.'

    Igazeti ya Leta yasohotse kuwa 13 Mata 2024, irimo iteka ryihariye ya Perezida wa Repubulika rishyiraho sitati yihariye y'Ingabo z'u Rwanda rigizwe n'ingingo 27 zigaragaza impinduka mu miyoborere n'imikorere y'Ingabo z'u Rwanda.

    Impinduka za mbere ziri mu ngingo ya 11 ivuga ko kwinjira mu murimo wa gisirikare bikorwa binyuze mu gushyirwa mu cyiciro cy'abofisiye umaze gutsinda amahugurwa y'ibanze y'abakandida ofisiye ndetse no gushyirwa mu cyiciro cy'abasirikare batari abofisiye umaze gusoza no gutsinda imyitozo ya gisirikare y'ibanze.

    Iyi ngingo yiyongereyeho ko umukandida ofisiye uri mu mahugurwa y'ibanze y'igihe kirekire, ahabwa ipeti rya Soldat nyuma y'umwaka umwe atangiye amahugurwa, akazamurwa ku ipeti rya Sergeant nyuma w'umwaka wa kabiri w'amahugurwa.

    Indahiro y'Abofisiye yari ifite amabango atandatu ubu yabaye umunani. Hiyongereyemo ibango rivuga ngo 'ko nzarinda igihugu' ari na ryo ribanza, na 'ko nzubaha amabwiriza ya gisirikare atangwa hakurikijwe uruhererekane rw'ubuyobozi', ku musozo aho bavugaga ko 'Imana ibimfashemo' byakuwemo.

    Mu ngingo ya 16 hiyongereyemo ko Umugaba Mukuru w'Ingabo wungirije ashyirwaho na Perezida wa Repubulika. Uyu ni umwanya mushya utari usanzwe mu iteka ryavuguruwe.

    Ni mu gihe igika cya gatatu cy'ingingo ya 21 cyo kivuga ko amasezerano y'umurimo Aba- Ofisiye bato n'abasirikare bato bagirana na Minisiteri ifite kurinda igihugu mu nshingano agira agaciro mu gihe kingana n'imyaka icumi ishobora kongerwaho igihe kitarengeje imyaka itanu na ho mu iteka riheruka byari ukongerwaho igihe kingana n'imyaka itanu.

    Indi ngingo yiyongereyemo ni ivuga ko Su-Ofisiye muto cyangwa umusirikare muto, umaze imyaka 15 mu kazi kandi amasezerano ye ntarangizwe, agengwa n'amategeko y'umwuga.

    Ibirebwaho bazamurwa mu mapeti byariyongereye

    Ingongo ya 34 ivuga ibiherwaho Abofisiye bazamurwa mu mapeti yongewemo agaka kavuga ko gutsinda ikizamini cy'imyitozo ngororangingo byatuma ofisiye azamurwa mu mapeti.

    Na ho ibyerekeye igihe kigenderwaho mu kuzamura Ofisiye ku ipeti ryisumbuye cyahindutse ku mapeti amwe nko kuva ku ipeti rya Sous-Lieutenant ujya ku ipeti rya Lieutenant bizajya bisaba amezi atandatu, imyaka ine kuva ku ipeti rya Captain ujya ku ipeti rya Major.

    Kuva ku ipeti rya Major ujya ku ipeti rya Lieutenant Colonel bizajya bisaba imyaka itatu; kimwe no kuva ku ipeti rya Lieutenant Colonel ujya ku ipeti rya Colonel mu gihe hombi byasabaga imyaka ine.

    Kuva ku ipeti rya Koloneli ujya ku ipeti rya Grigadier Général bizajya bifata imyaka ine mu gihe byasabaga kuba urimazeho imyaka itanu.

    Iri teka kandi riteganya ko Perezida wa Repubulika akaba n'Umugaba w'Ikirenga wa RDF ari we ufite ububasha bwo kuzamura ku ipeti ryisumbuye abofisiye n'abasirikare batari abofisiye, ndetse ashobora guha Minisitiri w'Ingabo ububasha bwo kuzamura ku ipeti ryisumbuye abasirikare batari abofisiye.

    Ku Sous-Officier na bo mu byatuma bazamurwa mu mapeti hiyongereyemo gutsinda ikizamini cy'imyitozo ngororangingo.

    Mu bituma umusirikare muto azamurwa ku ipeti na ho hiyongereyemo gutsinda ikizamini cy'imyitozo ngororangingo.

    Mu ngingo ya 56 kandi umusirikare wasoje akazi yemerewe imyenda ya gisirikare y'ibirori, amapeti ye ya nyuma n'imidari ya gisirikare mu gihe cy'iminsi mikuru ya Leta keretse uwahanishijwe igihano kiganga cyanwa kirenze imyaka ibiri no kunyagwa amapeti cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Undi utemerewe kwambara iyi myambaro mu birori by'iminsi mikuru ya Leta ni uwirukanwe mu kazi.

    Ikindi ni uko umusirikare uhagaritswe ku murimo wa gisirikare kubera ikurikiranacyaha, ahagarikirwa umushahara we wose n'ibindi agenerwa akanatakaza uburenganzira bwo kuzamurwa mu ipeti ryisumbuye.

    Ingingo ya 91 yongewemo igika kivuga ko umusirikare utari ofisiye winjijwe mu rwego rw'abofisiye ahabwa amafaranga yo gushyirwa ku rwego angana n'inshuro eshatu z'umushahara mbumbe w'ukwezi we.

    Imperekeza yariyongereye

    Sous-Officier muto cyangwa umusirikare muto iyo arangije amasezerano y'umurimo cyangwa akuwe mu kazi kubera impamvu z'uburwayi ahabwa imperekeza ingana n'amezi 36 y'umushahara mbumbe yari agezeho bivuye ku mezi 24 y'umushahara mbumbe yari agezeho.

    Sous-Officier muto cyangwa umusirikare muto urangije amasezerano y'umurimo agira kandi uburenganzira ku Kigega cy'Ingwate gicungwa na Minisiteri.

    Umusirikare ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru ahabwa amafaranga yagenewe abajya mu kiruhuko cy'izabukuru angana n'amezi 36 y'umushahara mbumbe yari agezeho na we avuye ku mezi 24.

    Iteka rishya rya Perezida wa Repubulika rishyiraho sitati yihariye y'Ingabo z'u Rwanda ryagennye impinduka zirimo no kugabanya imwe mu myaka bashingiraho bazamura Abofisiye mu mapeti


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indahiro-y-abofisiye-yarahindutse-iby-ingenzi-ku-mpinduka-mu-miyoborere-y

  • Umubyeyi n’umwana we w’imyaka 2 bagwiriwe n’inzu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 16 Mata 2024, Nibwo Imvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki 16 Mata 2024,ahitwa mu Rurenda mu Kagari ka Matyazo, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, haguye imvura nyinshi yasize inzu igwiriye umugore n'umwana bahita bapfa.

    Amakuru avuga ko ubwo iyo mvura yagwaga,yatumye inzu banyakwigendera barimo itangira kwangirika maze icyumba cyari gicometse nabi ku kindi  na fondasiyo idakomeye, yinjiwemo n'amazi ituma icyo cyumba kigwa.

    Uyu mubyeyi witwa Francine Mukandekezi w'imyaka 35 hamwe n'umwana we w'umuhungu w'imyaka ibiri, ni bo bari baraye muri icyo cyumba, kandi nta bufasha babashije kubona ngo wenda babe babasha kurokoka iyo mpanuka, kuko n'ababonye ko bagwiriwe n'inzu babibonye mu gitondo. Inzu ibagwira nta wabyumvise.

     

    Umugabo we ukora muri salon de coiffure (ubwogoshero) mu mujyi i Huye, utari waraye mu rugo, hamwe n'umwana wabo mukuru wari waraye mu kindi cyumba bo bararokotse.

     

    Abaturanyi n'inshuti bageze aho icyo cyumba cy'inzu cyaguye, bavuga ko urebye cyagushijwe n'uko kitafatishijwe neza ku nzu yari yubatswe mbere, ariko ko bishoboka ko n'amazi yinjiriye muri fondasiyo idakomeye yagize uruhare mu gutuma kigwa.

     

    Source : https://yegob.rw/umubyeyi-numwana-we-wimyaka-2-bagwiriwe-ninzu/

  • Dicel Security Company yungutse abacunga umutekano 102 bashya – #rwanda #RwOT

    Mu masomo bahawe harimo ay'ubwirinzi, kurwanya iterabwoba n'ibindi byaha, ubumenyi ku mategeko, ubumenyi ku ntwaro n'ibiturika, gukumira no kurwanya inkongi, akarasisi n'inshingano, ubumenyi ku gusaka, no gutanga serivisi inoze.

    Bahuguriwe kandi gukora raporo ku byabaye birimo n'ibyaha, gukunda igihugu n'imyitwarire ndetse n'indangagaciro, gutanga ubuvuzi bw'ibanze, amategeko ngendamyitwarire ndetse no kwita ku isuku n'isukura.

    Ubwo yari mu gikorwa cyo gusoza ayo mahugurwa mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 18 Mata 2024, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amahugurwa mu Ishami rya Polisi y'Igihugu rishinzwe Umutekano w'Ibikorwaremezo n'Ibigo Byigenga bicunga Umutekano, SP Bernard Gatete, yabukije abasoje amahugurwa ko akazi bagiye kujyamo gasaba kurangwa n'ikinyabupfura cyinshi.

    Ati ''Kirazira ku muntu ushinzwe umutekano kurya ruswa. […] kirazira ku muntu ushinzwe umutekano kurangara. Iyo uri mu kazi ikiba cyakujyanye ni akazi, ntabwo ari ukuvugira kuri telefoni, gushyira 'ecouteurs' mu matwi, kujya kuri radio ngo usabe indirimbo kuri radio, si ukumva 'YouTube', ni ugushyira umutima ku kazi.''

    Aya mahugurwa yasojwe none abayitabiriye bayatangiye ari 105 barimo abasore 87 n'abakobwa 18, gusa ku bw'impamvu zitandukanye abasore batatu ntibabasha kuyarangiza.

    Habumugisha Jean D'Amour uri mu basoje aya mahugurwa akaba yanahawe igihembo cy'uwagize amanota menshi kurusha bagenzi be, yavuze ko icyabimushoboje ari ukugira ikinyabupfura, asaba na bagenzi be kuzagikomezanya mu kazi bazakora kuko ari cyo cya mbere kizakababashisha.

    Ati ''Ni ibintu biba bigoye cyane kuba wahiga abantu 101, ariko byose nabishobojwe n'ikinyabupfura ndetse no kubaha abarezi bacu batuyobora. Nta kintu wageraho udafite ikinyabupfura. […] inama nabagira ni ukugira ikinyabupfura ni cyo gihatse byose. Imyitwarire myiza haba mu bantu mukorana muri rusange, ndetse no mu bandi bantu muri rusange. Ntabwo umutekano tugiye kuwucungira abo dushinzwe gusa, tugiye kuwucungira n'Abaturarwanda muri rusange.''

    Zaninka Léontine ni umukobwa uri mu basoje aya mahugurwa. Aganira na IGIHE yanenze abavuga ko abakobwa bajya muri uyu mwuga baba bagiye kwicuruza, avuga ko we azawukora neza nk'uko yabitojwe.

    Ati ''Hari benshi baje kuduca intege cyane tugiye ku maposita gukora imenyerezamwuga, baduca intege cyane ngo umuntu ugiye muri aka kazi ngo aba ari indaya, baduca intege cyane ko tutazabishobora, ariko njyewe nk'intego nihaye nk'umukobwa wavuye mu cyaro mfite icyo naje gushaka, ndumva mfite intego yuko ngomba kwiteza imbere.''

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo mu Kigo Dicel Security Company Ltd, Karekezi S. Straton, yasabye abasoje aya mahugurwa kuzahagararira neza iki kigo, akazi bagiye koherezwamo bakagakorana ikinyabupfura bagaragaje ubwo bari bari mu myitozo.

    Ati ''Muzerekane ko muri abanyamwuga, muzakomereze aho, kuko mugiye kujya mu kazi mugiye gukorana n'abakiliya, mazakomeze mube abambasaderi ba Dicel kuko ni yo myitozo mwakoze kugira ngo mukore inshingano zanyu neza.''

    Ikigo Dicel Security Ltd gicunga umutekano, kiri mu bikomeye mu Rwanda bimaze kuba ubukombe muri uyu mwuga, aho gifite umwihariko ko mu gukora akazi kinyamwuga.

    Cyashyizeho n'ishami rishinzwe gukurikirana abakiliya umunsi ku wundi, abarikoramo bakaba barashyiriweho imodoka zibajyana aho abakiliya b'iki kigo bakorera umunsi ku wundi, ku buryo abagira ikibazo giturutse ku mukozi bahawe bahita bafashwa kugikemura.

    Abacunga umutekano bo muri Dicel Security Ltd kandi bashyiriweho abakozi bashinzwe kubakemurira vuba ibibazo bashobora kugira bari mu kazi. Hanagendewe ku kuba ikiguzi cy'imibereho kiri kwiyongera umunsi ku wundi, iki kigo kirateganya ko uko kigenda gitera imbere ari nako kizagenda kizamura imibereho myiza yabashinzwe gucunga umutekano.

    Ikigo cya Dicel company Ltd kandi cyaboneyeho kumenyesha abasore n'inkumi babyifuza kandi bafite ubuzima buzira umuze ko kizatangira andi mahugurwa mu kwezi Gicurasi , bityo kikaba gisaba abifuza akazi ko gucunga umutekano ko bakwihutira kugeza ibyangombwa byabo ku biro byaho gikorera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama cyangwa bagahamara kuri nimero itishyuzwa ya 3024 kugira ngo ayo mahirwe atazabacika.

    Ndetse nundi waba ushaka serivise zo gucungirwa umutekano yahamara kuri iyo nimero itishyurwa.

    Bahawe amahugurwa arimo n’ay’ubwirinzi

    Bakoze akarasisi ka gisirikare mu kwerekana amwe mu masomo bahawe

    Habumugisha yahawe igihembo cy'uwagize amanota menshi kurusha bagenzi be

    Niyokwizerwa Anoiritte yahembwe muri batatu ba mbere bitwaye neza

    Basabwe kuzirinda ibirimo ruswa n’ibindi bitari ibikorwa bya kinyamwuga

    SP Bernard Gatete yibukije abasoje amahugurwa ko akazi bagiye kujyamo gasaba umuntu kurangwa n'ikinyabupfura cyinshi

    Karekezi yasabye abasoje aya mahugurwa kuzahagararira neza iki kigo

    Bamwe mu bafatanyabikorwa ba Dicel Security Ltd bakurikiye iki gikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Dicel-Security-Company-yungutse-abacunga-umutekano-102-bashya