Blog

  • I&M Bank Rwanda yibutse abakozi b'iyahoze ari BCR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa iyi banki yafatanyijemo n'abo mu miryango y'abo bakozi bishwe, gitangirizwa ku cyicaro gikuru cya I&M Bank Rwanda mu Mujyi wa Kigali, gikomereza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, kuri uyu wa 19 Mata 2024.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya I&M Bank, Niyibizi Bonaventure, yabwiye abo mu miryango y'abari abakozi ba BCR ko iyi banki itazabatererana, abasaba no kudaheranwa n'amateka kuko yaba ari uguha urwaho abanzi bashakaga kurimbura Abatutsi.

    Yifashishije urugero rwa I&M Bank Rwanda, agaragaje ko uyu munsi abantu bakwiriye kwishimira ko mu Rwanda hari imikorere idashingiye ku ivangura.

    Ati 'Mu myaka 20 maze nkorana n'iyi banki, sinigeze numva umwanzuro wafashwe hagamijwe kwima amahirwe uwari ukwiriye umwanya w'akazi runaka. Ntabwo nigeze numva umwanzuro wo kwirukana umukozi hagendewe ku gihagararo cye cyangwa aho akomoka.”

    “Ntabwo nigeze numva umushinga wanzwe bitewe n'inkomoko yawo cyangwa nyirawo. Iyi ni intambwe ikomeye mukwiriye gukomeza kubakiraho mukora ibintu byiza byatugejeje aho turi uyu munsi.'

    Théogène Ntayomba wari uhagarariye imiryango y'abahoze ari abakozi ba BCR bibutswe akaba yaranakoranye na bo muri iyo banki itarahinduka I&M Bank, yashimiye iyi banki yashyizeho iyi gahunda yo kwibuka abo bakozi bishwe.

    Ati ''Turabashimira kandi uburyo badahwema gufasha imiryango y'aba turi kwibuka uyu munsi.''

    Umukozi wa I&M Bank warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Bugesera, Harerimana Jean Claude, yatanze ubuhamya bw'ibihe bigoye yanyuzemo muri Jenoside n'uko benshi mu bo mu muryango we barimo abavandimwe be biciwe muri Kiliziya i Ntarama mu Bugesera, avuga ko we yahunganye na bo ariko umutima ukamubuza kuguma muri iyo kiliziya nubwo yari muto.

    Yakomoje ku buryo ajya gutandukana na bo, nyina umubyara yamwaturiye ko azabaho, iryo jambo rikaba rikimuherekeza no mu buzima bwa none akaba ashimira abamufashije kwiga no kubona akazi none akaba amaze imyaka 10 ari umukozi wa I&M Bank Rwanda.

    Visi Perezida wa Ibuka, Louis de Montfort Mujyambere, yakomoje ku kuba BCR yahindutse I&M Bank ari yo banki ya mbere y'ubucuruzi yashinzwe mu Rwanda ndetse imaze imyaka isaga 60, bityo ko iyi iri mu zabuze abakozi n'abakiliya bayo benshi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati ''Iyahoze ari BCR ubu akaba ari I&M Bank, ni yo banki ya mbere y'ubucuruzi yashinzwe mu Rwanda mu 1964. Ibyo rero bituma I&M Bank iza ku isonga muri banki yabuze benshi mu bahoze ari abakozi n'abakiliya bayo ndetse n'imiryango yabo.''

    Mujyambere yananenze abari abakiliya bayo babi barimo Kabuga Félicien n'abandi, bakoresheje ubutunzi bwabo batera inkunga ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yavuze ko iyi banki yanyuze mu mateka mabi kuko abahoze ari abakozi ba BCR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi abandi bakayikora cyangwa se bakayitera inkunga, bityo ko uyu munsi iyi banki ifite umukoro.

    Ati ''Dufite inshingano zo kwigisha abatugana bose kurwanya jenoside, uko igihugu gitera imbere kiyubaka kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi. Ni inshingano dufite, icyo twahereyeho cya mbere ni ugufasha abana b'abari abakozi ba BCR, bose tugenda tubashakisha tubafasha kwiyubaka, abatararangije ishuri kugira ngo babashe kubirangiza, abo dushobora guha akazi tukabaha akazi, kugira ngo na bo babashe kwiyubaka.''

    ''Ni urugendo rukomeje, dufite na gahunda irenga ibyo kubafasha mu kwiga cyangwa se mu kubona akazi, imiryango itishoboye tukayunganira. Dufite inshingano zo kwibuka tutabikora nk'umuhango, ahubwo tukabikora nk'inshingano zo kugira ngo abantu bacu bapfuye tutazabibagirwa, kandi icyabatwaye kitazongera ukundi.''

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yashimiye I&M Bank Rwanda ku bufatanye mu gusobanura amateka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Aha ni ahari ikimenyetso kigaragaza abahoze ari abakozi ba BCR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, ashyira indabo ahari ikimenyetso cy’abari abakozi ba BCR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abo mu miryango y’abahoze ari abakozi ba BCR bifatanyije na I&M Bank muri iki gikorwa

    Abakozi ba I&M Bank Rwanda banasobanuriwe amateka y’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Abakozi ba I&M Bank basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko abasaga 60% yabaye bataravuka cyangwa bakiri bato cyane

    I&M Bank yanibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Mariya Yohana ni we waririmbye indirimbo zo kwibuka, muri iki gikorwa

    Théogène Ntayomba wahagarariye imiryango y’abahoze ari abakozi ba BCR, yashimiye I&M Bank Rwanda idatererana abarokotse Jenoside

    Umukozi wa I&M Bank Rwanda warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Bugesera, Harerimana Jean Claude, yatanze ubuhamya bw’ibihe bigoye yanyuzemo

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda, Niyibizi Bonaventure, ashyira indabo ku mva ishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Urubyiruko rukora muri I&M Bank Rwanda rwibukijwe ko ari rwo Rwanda rw’ejo, rusabwa kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda, Niyibizi Bonaventure, yavuze ko iyi banki itazigera itererana abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yasabye ubufatanye bwa buri wese mu kurwanya Ingengabitekerezo ya jenoside kuko ikigaragara no mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-rwanda-yibutse-abakozi-b-iyahoze-ari-bcr-bazize-jenoside-yakorewe

  • Nyaruguru: Umukingo wagwiriye abagabo babiri umwe arapfa – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu masaha ya nyuma ya Saa Sita kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije IGIHE ko abagabo barimo umwe w'imyaka 40 n'uwa 21 bari bari kwasa igiti cyagwishijwe n'imvura kikagwa mu mukoki.

    Yagize ati ” Bari barimo kwasa igiti cyaraye kigushijwe n'imvura kigwa mu mukoki, umukingo w'iyo nkangu wabaguyeho bombi nyuma gato hakurwamo umwe agihumeka ariko yazahaye akaba yahise ajyanwa ku bitaro bya Munini.'

    Yongeyeho ko ahagana Saa Kumi n'Ebyiri n'iminota 20 z'umugoroba aribwo umurambo wa nyakwigendera wabonetse.

    Umuntu umwe yapfiriye muri uyu mukoki nyuma y’aho umukingo utengutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-umukingo-wagwiriye-abagabo-babiri-umwe-arapfa

  • Hategekimana Richard yongeye gutorerwa kuyobo… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024, nibwo ku cyicaro gikuru cya Rwanda Writers Federations habereye inama y'inteko rusanga y'urugaga rw'abanditsi, yasize hatowe komite nshya igiye gukomeza aho icyuye igihe yari igereje mu rwego rwo guteza imbere uru rugaga.

    Abitabiriye iyi nama bashimye ibyagezweho mu myaka itanu ishize, bashimira Bwana Hategekimana Richard ku bw'umurava, ishyaka n'urukundo byamuranze.

    Nyuma yo kongera kugirirwa icyizere na komite, Hategekimana yabwiye InyaRwanda ko agiye guharanira ko umuco wo gusoma no kwandika ibitabo ushinga imizi mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse no muri za Kaminuza.

    Yiyemeje kandi guharanira ko igitabo kiba Isoko y’iterambere ry’ubukungu, guharanira ko igitabo gikoreshwa mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu harimo mu nzego za Leta, iz’abikorera, imiryango itari iya Leta, mu Madini n’ahandi,

    Akomeza ati 'Ndashaka kubaka inzego za 'Rwanda Writers Federation' zikomeye mu mashuri yose ndetse no mu turere twose tw’igihugu kugirango umuco wo gusoma no kwandika ibitabo ugere hose.'

    Akomeza ati 'Hari kandi kubaka imikoranire ya hafi n’abikorera(PSF) kugirango kugirango uruganda rw'igitabo rukomere.'

    Hategekimana yavuze ko anashyize imbere ko ibitabo byanditswe mu mateka y'u Rwanda bikoreshwa n'abari mu mahanga, kandi ibtabo bikaba ishingiro ry’ imikorere, imyifatire ya buri wese.

    Komite nyobozi igizwe na Hategekimana Richard watowe ku mwanya wa Perezida, Dr. Ignace Niyigaba yabaye Visi-Perezida wa mbere wungirije n'aho Nkundimfura Rosette yabaye Visi-Perezida wa Kabiri wungirije w'uru rugaga.

    Umunyamabanga Mukuru yabaye Uwase Immaculee, Umunyamabanga Mukuru wungirije yabaye Imaragahinda Grace n'aho Umubitsi yabaye Benurugo Jacqueline.

    Komite Nkemurampaka igizwe na Pro.Viateur Ndikumana watowe ku mwanya wa Perezida, Ramuka David yabaye Visi-Perezida n'aho Mushimiyimana Jeannette yabaye umunyamabahanga.

    Komite Ngenguzi igizwe na Niyitegeka Rachel (President), Kabayiza Claudine (V/President) na Manishimwe Aline (Secretary).

    Abanyamuryango b'icyubahiro barimo Rwagatare Joseph, Kanyarukiga Ephrem, Rucaga Boniface usanzwe uri mu kanama ngishwanama k'inararibonye, Mujiji Peter, Mushimiyimana Eugenie, Dr. Sina Gerard, Mukunde Goretti, Karangwa Hussein n'abandi.

    Hategekimana Richard watorewe kongera kuyobora Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda
    Dr. Niyigaba Ignace watorewe kuba Visi-Perezida wa Mbere w'urugaga rw'abanditsi

    Nkundimfura Rosette watorewe kuba Visi-Perezida wa Kabiri w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda
    Benurugo Jacky watorewe kuba Umubitsi (Treasure) wa Rwanda Writers Federation

     

    Uwase Immaculate watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa Rwanda Writers Federation

    Imaragahinda Grace wabaye Umunyamabanga Mukuru Wungirije

    Inama ya Komite y'Urugaga rw'Abanditsi, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142130/hategekimana-richard-yongeye-gutorerwa-kuyobora-urugaga-rwabanditsi-ahiga-guteza-imbere-um-142130.html

  • Perezida Ndayishimiye, umenye ko amaraso y'Abatutsi bo muri Kongo azagusama #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe dukesha abari mu burasirazuba bwa Kongo, aravuga ko Leta y'u Burundi yohereje 'Imbonerakure' muri icyo gice cya Kongo, urwo rubyiruko rw'ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi rukaba rwaratangiye'gukora' cyane cyane muri teritwari ya Masisi, muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Mu mvugo y'abajenosoderi, 'gukora' bisobanuye kwica Abatutsi.

    Ayo makuru rero aravuga ko Imbonerakure zifatanya n'abasirikari b'u Burundi basanzwe muri Kongo, bagaha imyitozo n'ibikoresho insoresore z'Abahutu, bazishishikariza kwica abaturage bo mu bwoko bw'Abatutsi.

    Mu bikoresho bihabwa abicanyi, harimo ya matoni y' imipanga Leta y'u Burundi iherutse gutumiza mu mahanga, nk'uko itangazamakuru n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu byabigaragaje, ndetse n'ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye ntibubashe kubihakana.

    Magingo aya ubwoba bwarushijeho kwiyongera cyane cyane muri Masisi y'Amajyepfo(Masisi Sud), kuko ubwicanyi bw'Abarundi butije umurindi ubusanzwe bukorwa na Wazalendo na FDLR, nabo bamaze igihe barahagurukiye gutsemba icyitwa Umututsi muri Kongo.

    Abantu batari bake baramagana imyitwarire ya Perezida Tshisekedi n'abamushyigikiye, bakomeza gushyira Kongo mu marira n'imiborogo.

    Umwe mu bataripfana udasiba guteza ubwega, ni Karidinali Fridolin Ambongo, akaba na Arisheveke wa Kinshasa, ugaragaza ko abategetsi bakomeje imvugo z'urwango ari nako mu Burasirazuba bwa Kongo hanyanyagizwa intwaro mu baturage. Karidinali Ambongo avuga ko ubwicanyi ndengakamere bwo mu gihugu cye nta wundi buzabazwa uretse Tshisekedi n'agatsiko ke.

    Abasesengura iby'intambara zo muri aka karere, bavuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bufite byinshi busangiye n'ubwa Yuvenali Habyarimana.

    Hari nko guhuruza amahanga ubeshya ngo watewe n'ikindi gihugu, kandi ubizi neza ko ikibazo ari icy'abenegihugu hagati yanyu, ari namwe mukwiye kucyikemurira:

    — Habyarimana yumvise ikibatsi cya RPF-INKOTANYI, Abanyarwanda bari barambiwe akarengane, ati: ' Muntabare natewe na Uganda'.
    -Tshisekedi nawe ntiyumvise umurindi wa M23, abakongomani barwanira agaciro kabo, ahuruza SADC, abacanshuro, Abarundi, n'indi mitwe yitwara gisirikari itabarika, ngo baje kurwana n'u Rwanda!

    Amarembera y'izo ngoma zombi kandi nayo arasa nk'intobo. Mu itsindwa ryazo zahisemo kwifashisha Interahamwe, Imbonerakure na Wazalendo mu kwica Abaturage b'inzirakarengane, aho kurwana n'abo bahanganye ku rugamba.

    Amaraso arasama!

    The post Perezida Ndayishimiye, umenye ko amaraso y'Abatutsi bo muri Kongo azagusama appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-ndayishimiye-umenye-ko-amaraso-yabatutsi-bo-muri-kongo-azagusama/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-ndayishimiye-umenye-ko-amaraso-yabatutsi-bo-muri-kongo-azagusama

  • Gisozi: Polisi yatangiye iperereza ku rupfu rwa Noteri w'Umurenge wishwe atewe ibyuma – #rwanda #RwOT

    Ahagana Saa Tatu z'ijoro zo kuwa Gatanu tariki 19 Mata 2024, nibwo uyu mugabo wari usanzwe ari Noteri w'ubutaka mu Murenge wa Remera yategewe mu nzira n'abantu batari bamenyekana bamutera ibyuma arapfa.

    Amakuru agera ku IGIHE avuga ko abamutegeye mu nzira bikekwa ko ari abajura. Bamuteye ibyuma mu misaya no mu ijosi ku buryo yagejejwe kwa muganga yashizemo umwuka.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye IGIHE ko inzego zibishinzwe zatangiye kubikurikirana.

    Ati ' Nibyo amakuru twayamenye ariko ntabwo twayajyamo neza kugira ngo iperereza ribashe gukorwa neza.'

    Uyu mugabo yiciwe mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo; Polisi iri mu iperereza ku rupfu rwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisozi-polisi-yatangiye-iperereza-ku-rupfu-rwa-noteri-w-umurenge-wishwe-atewe

  • Kamonyi-Rukoma/Kwibuka30: Urukundo n'Ubumwe niwo murage dukwiye kubakiraho'UBUDAHERANWA'bw'Abanyarwanda-Visi Meya Uwiringira #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Uwiringira Marie Josee, yasabye Abaturage b'Umurenge wa Rukoma n'inshuti zabo zaje ku bafata mu mugongo mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ko icyo buri wese asabwa ari ukubakira ku Rukundo no gushyira imbere Ubumwe byo nkingi ikomeye yo kubaka'UBUDAHERANWA' bw'Abanyarwanda. Yibukije ko abagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside, abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nta mwanya bafite kandi ko amategeko arahari ku bameze batyo.

    Visi Meya Uwiringira, avuga ko Gahunda y'UBUDAHERANWA yatangijwe Tariki ya 05 Mata 2024, aho mu gihe cy'iminsi ijana(100Days) igamije kwegera abarokotse Jenoside by'umwihariko abatishoboye n'abafite intege nke. Baba Abafatanyabikorwa bakorana n'Akarere, baba Abaturage, Ibigo n'Imiryango itandukanye, basabwa kuba hafi, kwegera Abarokotse Jenoside bakabahumuriza, bakabafasha mu buryo bwose bijyanye n'icyo buri rugo rukeneye gufashwamo, yaba gusanirwa, Kubakirwa, ukeneye ibyo kurya, ukeneye Inka akayihabwa cyangwa se irindi tungo.

    Bamwe mu baturage bitabiriye Kwibuka i Rukoma.

    Ati' Icyo tuba tugamije cyane mu BUDAHERANWA ni ukugira ngo Umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abane neza n'abo bari kumwe kandi abone ko bari kumwe ndetse abone ko n'Igihugu n'Umufatanyabikorwa wese uje muri kino gihe cyo kwibuka amutekerezaho'.

    Visi Meya Uwiringira, yibukije Abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka aha I Rukoma ko 'UBUDAHERANWA' ari gahunda ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bwabonyemo umusaruro ufatika. Ati' Ubudaheranwa twabubonyemo umusaruro kubera y'uko n'Abaturage badafite icyo batanga gifatika bashobora gutanga Umubyizi, Kujya gukora Umuganda wo gushangurura urutoki, kumuhingira, kumusarurira ibyeze, kumwubakira urugo niba afite urugo akeneye gusobekamo…'.

    Akomeza agaragaza ko ibyo usanga byaragaruye icyizere mu baturage cyane cyane abarokotse Jenoside, cyane ko 'turi kurwana no kubaka Ubumwe kugira ngo n'uwo warokotse abone ko n'abandi bamwiyumvamo kandi bamufashe mu mugongo muri iki gihe cyo kwibuka'. Yibukije buri wese kumva no kuzirikana ko Jenoside nta cyiza na kimwe yasigiye u Rwanda n'Abanyarwanda, asaba buri wese guharanira kumva Akamaro ko Kwibuka kandi akabigira ibye.

    Yasabye Ababyeyi mu miryango hirya no hino kuganiriza abana kandi bakababwiza Ukuri ku mateka y'Igihugu, babigisha kugira Urukundo n'Ubumwe byo Murage ukwiye wo kubakiraho UBUDAHERANWA bw'Abanyarwanda.

    Yakomeje asaba kandi buri wese guharanira kwicungira umutekano, Kwita kubihuza Abanyarwanda ndetse no kwita ku iterambere kugira ngo buri wese yumve atekanye kandi afite Icyizere cyo kubaho no guteza imbere Igihugu cye.

    Yagize kandi ati' Mu gushyigikira Ibyiza twagezeho, tugomba guharanira Kwigira, kurinda ibyagezweho, kubungabunga Umutekano no kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu ryacu ryubakiye ku miyoborere myiza. Amahitamo y'Abanyarwanda azakomeze kuyobora imigirire ya buri wese mu kugena ejo hazaza h'Igihugu cyacu kandi imbaraga zigaragara mu rubyiruko zibe icyizere cy'ejo hazaza heza'.

    Visi Meya Uwiringira, yijeje ko nk'Ubuyobozi bafatanije n'abaturage bazakomeza guhangana no gushaka umuti w'ibibazo bitandukanye bikomoka ku ngaruka za Jenoside. Yasabye kandi buri wese guharanira kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu gifite yibanda ku kugira 'UBUDAHERANWA'. Yibukije ko ntacyo kwitwaza kuko urufatiro ruhari arirwo Imiyoborere myiza igamije imibereho myiza n'Iterambere ry'Umunyarwanda, aho ayo ari amahirwe Igihugu cyahaye buri wese nta vangura, nta karengane, aho kandi ihame ry'Ubunyarwanda ryabaye Umusingi wo kubaka u Rwanda rushya. Ati' Duharanire gushyira Imbere Igihango dufitanye kuko Ubumwe bwacu, arizo mbaraga zacu'.

    Abitabiriye KWIBUKA, babanje kujya akazwi nka Cyatenga mu kagari ka Remera, Umudugudu wa Gisenyi, bunamira kandi bashyira indabo ahiciwe Abatutsi basaga 100, bajugunywe mu byobo byacukurwagamo amabuye y'agaciro.

     

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/04/20/kamonyi-rukoma-kwibuka30-urukundo-nubumwe-niwo-murage-dukwiye-kubakirahoubudaheranwabwabanyarwanda-visi-meya-uwiringira/

  • Seif yababariwe, yamburwa ubukapiteni bwa Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Niyonzima Olivier Seif yamaze kubabarirwa agaruka mu bandi, ni nyuma y’uko muri Werurwe yari yahagaritswe imikino 6.

    Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bwari bwahagaritse kapiteni wa yo Niyonzima Olivier Seif kugeza shampiyona irangiye kubera imyitwarire idahwitse bwavugaga ko akomeje kugaragaza.

    Mu ibaruwa iyi kipe yandikiye Seif tariki ya 9 Werurwe 2024, yamumenyeshaga ko kubera imyitwairire idahwitse ahagaritswe imikino 6.

    Icyo gihe yagize iti “Dushingiye ku masezerano wagiranye na Kiyovu Sports ku wa 1 Kanama 2023 mu nshingano zikubiye muri ayo masezerano ku ngingo ya yo ya kane, dushingiye ku myitwarire idahwitse ikomeje kukugaragaraho muri Kiyovu Sports;”

    “Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports Association, nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri iyi myitwarire, turakumenyesha ko utemerewe gukina imikino 6 ikurikiranye ya Kiyovu Sports Club izakina uhereye tariki ya 10 Werurwe 2024.”

    Niyonzima Olivier Seif akaba yaraje gusaba imbabazi ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ngo agaruke mu bandi ko amakosa yamuranze atazayasubira.

    Uyu mukinnyi akaba yagarutse mu bandi, ni nyuma yo kudakina imikino 2 muri 6 yahagaritswe.

    Seif akaba ari mu bakinnyi bakoze imyitozo yitegura umukino wa APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024.

    Gusa andi makuru avuga ko uyu mukinnyi yahise yamburwa inshingano zo kuba kapiteni w’iyi kipe yari asanganywe, akaba yaje nk’umukinnyi usanzwe.

    Seif yababariwe agaruka muri Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/seif-yababariwe-yamburwa-ubukapiteni-bwa-kiyovu-sports

  • U Rwanda rwizeye umudali muri Shampiyona ya Afurika ya ‘Rhythmic Gymnastics’ izabera i Kigali #rwanda #RwOT

    Imyiteguro igeze kure ku bakobwa bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Afurika ya ‘Rhythmic Gymnastics’ aho biteguye guhagararira u Rwanda neza bakazabona umudali.

    Rhythmic ni umwe mu mikino myinshi igize Gymnastic, ukaba ukinwa n’abakobwa gusa. Mu Rwanda hakaba hagiye kubera irushanwa rya wo rizatangira tariki ya 25 na 26 Mata 2024 muri Kigali Arena.

    Iri rushanwa rizaba riba ku nshuro ya 18, ni ubwa mbere rigiye kubera muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

    Kapiteni Ntagisanimana Ruth, yavuze ko we na bagenzi be biteguye neza, batojwe neza bityo akaba aha icyizere Abanyarwanda ko bazegukana umudali.

    Ati “Naha icyezere Abanyarwanda, turiteguye cyane kandi twiteguye kurwanira igihugu cyane, twiteguye guhangana, abatoza barimo kutwitaho ni yo mpamvu twizeye ko tuzahacana umucyo, umudali wa mbere uzataha mu Rwanda.”

    Umutoza Mariz Farid Shawky Andraws yavuze ko abakinnyi afite kubera inyota yo gushaka kumenya byinshi, bazamuye urwego ubu bakaba biteguye neza guhagararira u Rwanda bakaruhesha ishema.

    Ati “Tumaze igihe twitegura irushanwa, turimo gukora cyane kandi abakobwa bagaragaza inyota yo kumenya byinshi, biteguye neza irushanwa kandi biteguye guhagararira neza u Rwanda bakaruhesha ishema.”

    Perezida w’Ishyirahamwe rya Gymnastic mu Rwanda (FERWAGY), Nzabanterura Eugene yavuze ko nubwo abakinnyi b’u Rwanda badafite uburambe muri uyu mukino, ariko bitewe n’umutoza bafite bagize icyizere ko bazitwara neza.

    Ati “Icyizere muri twe cyarazamutse bitewe n’umutoza dufite kuri ubu, nyuma yo gufata ikipe hari impinduka zabaye, abakinnyi bazamuye urwego cyane ubu bariteguye.”

    Iyi mikino igiye kubera mu Rwanda ikaba izatanga itike y’Imikino Olempike izabera Paris mu Bufaransa guhera tariki ya 26 Nyakanga 2024.

    Iyi shampiyona ikaba izahuriza hamwe ibihugu bigera kuri 14 birimo; u Rwanda ruzakira, Misiri, Angola, Tunisia, Algerie, Togo, Côte d’Ivoire, Congo Brazzaville, Namibia, Afurika y’Epfo, Ibirwa bya Maurice ndetse na Cap-Vert.

    Abakinnyi bazakina iyi mikino bagera kuri 109 ni mu gihe delegasiyo yose y’abantu izaba ari abantu 154.

    Ishyirahamwe ry’Umukino wa 'Gymnastic' ubumbatiye myinshi , mu Rwanda ryashinzwe mu 2015, riza kwemerwa ku rwego mpuzamahanga mu 2021.

    Perezida wa FERWAGY Eugene yavuze ko bafitiye icyizere abakinnyi bazahagararira u Rwanda

    Umutoza yavuze ko abakinnyi biteguye guhagararira neza u Rwanda

    Kapiteni Ruth yavuze ko batahana umudali

    Umunyamakuru Jado Max ushinzwe itangamakuru n’itumanaho muri iri rushanwa

    Baganiriye n’Itangazamakuru bagaragaza aho imyiteguro igeze

    Abatoza na kapiteni

    Kapiteni Ruth yerekanye bimwe mu byo bazakora

    Source : http://isimbi.rw/siporo/U-Rwanda-rwizeye-umudali-muri-Shampiyona-ya-Afurika-ya-Rhythmic-Gymnastics-izabera-i-Kigali

  • Impamvu akarasisi k'ingabo z'u Rwanda gasigaye kaba mu Kinyarwanda (Video) – #rwanda #RwOT

    Izi mpinduka zagaragaye ku wa Mbere Tariki 15 Mata mu 2024, ubwo habaga umuhango wo kwinjiza mu Ngabo z'u Rwanda Abofisiye 624 bari bamaze igihe batorezwa mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera.

    Mu bindi byagaragaye kuri uwo munsi, ni uko indahiro abasirikare bashya bakoze hari ijambo ryari risanzwe rimenyerewe risoza rivuga ngo 'Imana ibifamshemo' ritumvikanye, bijyanye na Sitati nshya igenga ingabo z'u Rwanda.

    Kurikira ikiganiro Tubijye Imuzi usobanukirwe n'izi mpinduka zakozwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-akarasisi-k-ingabo-z-u-rwanda-gasigaye-kaba-mu-kinyarwanda-video

  • Amerika: Umugabo yitwikiye imbere y'urukiko Trump yaburaniyemo – #rwanda #RwOT

    Polisi yo muri uyu mujyi yatangaje ko hataramenyekana icyateye uyu mugabo gukora ibi ariko ko abatangabuhamya batangaje ko yagaragaye azenguruka hanze y'uru rukiko, mu minota mike atangira kujugunya inyandiko mu kirere, mu kanya nk'ako guhumbya atangira kwimenaho amavuta ahita yitwika.

    Umuyobozi wa Polisi y'Umujyi wa New York, NYPD, Jeffrey Maddrey, yatangaje ko umupolisi umwe n'undi ushinzwe umutekano w'urukiko bakomeretse byorohereje ubwo bageragezaga kuzimya uyu mugabo.

    Maxwell yahise yihutanwa kwa muganga, ariko nyuma y'amasaha 10 agejejewe mu bitaro byo muri uwo mujyi, yahise yitaba Imana kuko yari yakomeretse bikabije.

    Trump yarari imbere mu rukiko kuko yari yagiye mu gikorwa cyo gutoranya inyangamugayo z'urukiko zizareberera urubanza rwe, ariko ibi bikimara kuba yahise ahava.

    Igikorwa cyo guhitamo inyangamugayo mu rubanza rwa Trump cyasubukuwe ku mugoroba w'uwo munsi, abacamanza banzura ko bazatangira kumuburanisha mu mizi ku wa Mbere w'icyumweru gitaha.

    Muri Amerika, Umugabo witwa Maxwell yitwikiye imbere y’urukiko i Manhattan, ahari hari kubera urubanza rwa Trump


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-umugabo-yitwikiye-imbere-y-urukiko-trump-yaburaniyemo