Blog

  • APR FC yatwariye igikombe kuri Kiyovu Sports… – #rwanda #RwOT

    Ni imikino yo ku munsi wa 27 wa Primus national League wakinywe kuri uyu Wagatandatu saa kenda. Kuri Kigali Pelé Stadium ikipe ya APR FC yasabwaga kunganya gusa kugira ngo yegukane igikombe yari yakiriye Kiyovu Sports nayo yasabwaga gutsinda kugira ngo yirinde kugitwarirwaho.

    Abafana b’ikipe y’Ingabo z’igihugu bari babukereye biteguye kwegukana igikombe ndetse banazanye udushya haba mu mifanire n’ibindi. 

    Hari abari bafite igitambaro kinini cyane kiriho ikirango cy’intare, cyanditseho amagambo agira ati “APR FC, Dominating Since 93” naho abandi bateze imishanana mu mabara y’ikipe yabo bihebeye.

    Abakinnyi 11 b’Amagaju FC babanje mu kibuga:

    Nzeyurwanda Djihad

    Niyonzima Olivier Seif

    Nizigiyimana Karim

    Hakizimana Felicien

    Mugiraneza Frodouard 

    Richard Kilongozi

    Mosengo Tansele

    Regis Mbonyingabo

    Ndizeye Eric

    Nizeyimana Djuma

    Leku Alfred

    Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga:

    Pavelh Ndzila

    Fitina Omborenga

    Nshimiyimana Yunussu

    Ishimwe Christian

    Niyigena Clement

    Nshimirimana Ismael Pitchou

    Niyibizi Ramadhan

    Ruboneka Bosco 

    Kwitonda Alain

    Victor Mbaoma

    Mugisha Gilbert

    Umukino watangiye amakipe yombi akinira mu kibuga hagati ubona nta kipe nimwe irimo irasatira. Ku munota wa 13 Kiyovu Sports yaje kugerageza uburyo bwa mbere imbere y’izamu ku ishoti rya Kilongozi Richard gusa Pavelh Ndzila arikuramo.

    Ikipe ya APR FC nayo yatangiye gusatira cyane ishaka igitego nkaho Nshimiyimana Yunussu yarekuye ishoti riremeye gusa Nzeyurwanda Djihad arikuramo.

    Ikipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje kwatsa umuriro imbere y’izamu,kuwa 28 Ruboneka Jean Bosco wari wabaye kapiteni kuri uyu mukino yarekuye ishoti riremeye maze umunyezamu arishyira muri koroneri itagize icyo ibyara.

    Kiyovu Sports nayo yongeye kunyuzamo irasatira abarimo Alfred Leku na Karim Makenzi barekura amashoti gusa nti yabakundira ngo ajye mu izamu neza.

    Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yaje isatira cyane gusa gutereka mu nshundura bikaba ingorabahizi.

    Kuwa 49 Nizeyimana Djuma yashoboraga gufungura amazamu ku mupira yarahawe na Tansele gusa gusa arekuye ishoti rinyura impande y’izamu.

    Nyuma y’iminota 2 gusa Mugisha Gilbert yahise akosora Kiyovu Sports atsinda igitego cya APR FC ku ishoti riremeye yararekuye.

    Ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje gukina ishaka uko yakwishyura nkaho Kilongozi Richard yahinduye umupira washoboraga guteza ibibazo gusa umunyezamu wa APR FC aratabara.

    Umukino waje kurangira Urucaca kwishyura byanze, intsindwa igitego 1-0.Ikipe ya APR FC yahise yegukana igikombe n’amanota 63 irusha Rayon Sports iyikurikiye amanota 12 mu gihe hasigaye imikino 3 kugira ngo shampiyona isozwe.

    Iki ni igikombe cya 5 ikipe y’Ingabo z’igihugu itwaye yikurikiranya.

    Undi mukino waberaga kuri sitade y’akarere ka Bugesera aho ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports n’ubundi yaherukaga gutsindira kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro. 

    Uyu mukino Bugesera FC yawugiyemo isabwa gutsinda kugira ngo ive mu makipe arwana no kutamanuka muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri gusa byaje kurangira Rayon Sports iyimuyeho iyitsinda ibitego 2-1.

    Ni ibitego byatsinzwe na Eric Ngendagimana ku munota wa 56 na Charles Bbale kuwa 64 naho icya Bugesera FC cyo cyatsinzwe na Dushimimana Olivier ku munota wa 28.

    Bugesera FC yahise ikomeza kuba ku mwanya wa 15 n’amanota 25 inganya na Etoile de l’Est ya nyuma gusa ikaba iyirusha ibitego izigamye.

    Indi mikino yabaye, Amagaju FC yatsinzwe na Etoile de l’Est igitego 1-0 naho Marine FC itsinda Police FC ibitego 2-1.

    Mbere yuko umukino utangira hafashwe umunota umwe wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya Mugisha Gilbert 

    Thierry Froger mu mwaka we wa mbere muri APR FC yegukanye igikombe 

    Igitambaro cyari cyazanywe n’abafana ba APR FC 

    Ushaka kureba amafoto menshi yaranze umukino nyura hano

    AMAFOTO: Ngabo Serge InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142137/apr-fc-yatwariye-igikombe-kuri-kiyovu-sports-naho-rayon-sports-yihimura-kuri-bugesera-fc-142137.html

  • Urutonde rw’abakinnyi 11 umutoza wa Rayon Sports yahisemo bagiye kwesurana na Bugesera FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'umunsi wa 27 wa Shampiyona y'u Rwanda, ikipe ya Rayon Sports igiye gucakirana na Bugesera FC.

    Umutoza Julien Mette wa Rayon Sports yamazr gushyira hanze urutonde rw'abakinnyi 11 bagiye kubanza mu kibuga barangajwe imbere na Kapiteni Muhire Kevin.

    Amakipe yombi yakaniye uyu mukino, aho Rayon Sports ishaka kwihimura kuri Bugesera FC iherutse kuyitsinda igitego 1-0 mu gikombe cy'amahoro. Mu gihe Bugesera FC iri kurwana no kutamanuka.

    Source : https://yegob.rw/urutonde-rwabakinnyi-11-umutoza-wa-rayon-sports-yahisemo-bagiye-kwesurana-na-bugesera-fc/

  • Amakuru mashya! Ikipe ya APR FC yongeye gufungura akabati k’ibikombe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya 2023/24, ibikora ku nshuro ya gatanu yikurikiranya.

    Ni Igikombe cya 22 cya Shampiyona cyegukanywe n'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu kuva ishinzwe mu 1993 mu gihe yatangiye gukina Shampiyona mu 1995.

    Ikipe ya APR FC itwaye igikombe cya Shampiyona y'icyiciro cya mbere Primus National League umwaka w'imikino wa 2023-24,

    Ikaba igitwaye nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports igitego 1 ku busa cyatsinzwe na Mugisha Gilbert.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-ikipe-ya-apr-fc-yongeye-gufungura-akabati-kibikombe/

  • Senateri Mupenzi yagaragaje uko ingabo z'u Bufaransa zihekuye, zihisha ukuri ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 18 Muta 2024, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye mu Ishuri Rikuru ry'Amategeko, ILPD, rifite icyicaro mu Karere ka Nyanza.

    Senateri Mupenzi yasobanuye amateka y'u Rwanda, by'umwihariko ku bikorwa byagiye bihembera urwango mu Banyarwanda, byanarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Senateri Mupenzi yagaragaje uburyo Abakoloni b'Ababiligi bacunze mu 1925 igihugu kiri mu bibazo by'ubukungu byatewe n'impfu z'inka nyinshi zatewe n'ibiza maze bo bagakora ibarura, aho uwarenzaga inka icumi yabaga umututsi, ufite munsi yazo akaba umuhutu.

    Ati “Abantu benshi bari bamaze igihe bapfushije inka, baje abenshi bisanga mu bahutu kandi bavukana. Ngira ngo muzi ibibi amoko yatuzaniye hano mu Rwanda, rwose ariya moko batwandikiye mu ibuku (indangamuntu) cyari igisasu bari bateze ngo kizaturikane abazakurikiraho, kandi twarabibonye.”

    Ababiligi batanze ubwigenge bw'igice

    Senateri Mupenzi yakomeje asobanura ko Ababiligi bakimara kwica umwami Mutara III Rudahigwa, batifuzaga ko hatajyaho undi mwami ahubwo bashakaga ko hajyaho Minisitiri w'intebe, gusa Rukeba yabaye intwari avugira mu maso y'abazungu ku munsi wo gutabariza Rudahigwa, ko Abanyarwanda bashyiraho umwami mushya, bimika Kigeli V Ndahindurwa ariko abazungu batabishaka.

    Nyuma y'amezi ane gusa yimye ingoma, kuva muri Nyakanga 1959 kugeza mu Ugushyingo 1959, Kigeli V Ndahidurwa yarabunze (guhunga) kubera ubwicanyi Abatutsi bari batangiye gukorerwa.

    Senateri Mupenzi yasobanuye ko nyuma ya 1959, Ababiligi babeshye u Rwanda ko baruhaye ubwigenge ariko bakomeza gushyira Leta mu kwaha kwabo, kuko bategekeraga muri Kayibanda Grégoire wabaye Perezida.

    Ati 'Yafashe ubutegetsi, abusangira n'Ababiligi kuko Minisiteri zose zikomeye ni bo baziyoboraga. Nk'iy'ingabo, Minisiteri y'imari zari ziyobowe na bo kugeza mu 1966. Ibyo mwari mubizi se?''

    Uko Abafaransa bikoze mu nda ku bushake

    Senateri Mupenzi yavuze ko amahanga yakomeje gufubika ikibi mu Rwanda rw'icyo gihe, aho u Bufaransa bwinjiye mu bufatanye bweruye na Leta ya Habyarimana nyuma gato y'aho FPR Inkotanyi itangirije urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990.

    Yakomeje avuga ko ingabo z'u Bufaransa zateye ingabo mu bitugu Leta y'u Rwanda yarimo itegura Jenoside mu mfuruka nyinshi, zinageza aho zemera kwikora mu nda ngo zirengere ibanga ryazo.

    Ati 'Bajya bababwira ngo Inkotanyi zarashe indege ya Habyarimana, iyo ni inkuru ishaje. Kuko aho ibisasu byayirashe byaturutse harerekanywe muri raporo zakozwe, ariko ubu noneho hari ibindi bitabo byasohowe n'umunyamakuru ukomeye byibaza ku basirikare batatu bishwe ku wa 8 Mata 1994, birahishwa, abanyamakuru b'Abafaransa bashaka kubivuga bakabuzwa.''

    Itohoza rivuga ko abo basirikare bari bashinzwe itumanaho icyo gihe, bishwe nyuma y'iminsi ibiri indege ya Habyarimana irashwe, kugira ngo badatamaza Leta y'u Bufaransa n'iy'u Rwanda zo muri icyo gihe.

    Senateri Mupenzi yavuze ko abo basirikare bahimbiwe andi mazina, bahindurirwa ibyemezo by'amavuko. Kugeza ubu imiryango yabo ihora itakamba isaba ubutabera kuko itanazi aho bashyinguwe.

    Yavuze ko nubwo Ingabo z'u Bufaransa zagerageje guhisha uku kuri, raporo zombi z'iperereza ryakozwe n'abarimo Abafaransa zagaragaje ko indege ya Habyarimana yarashwe n'abari mu kigo cya gisirikare cya Kanombe; ahabaga Ex-FAR (Ingabo zatsinzwe).

    Nubwo bimeze bityo ariko, hari abakomeje gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, bagamije gutesha agaciro ibyavuye mu iperereza. Senateri Mupenzi yasabye urubyiruko gushyira imbaraga mu kubarwanya.

    Senateri Mupenzi yagaragaje ko ingabo z’u Bufaransa zihekuye, zigamije guhisha ukuri

    Senateri Georges Mupenzi na Dr Kalimunda Muyoboke Aimé uyobora ILPD bacanye urumuri rw’icyizere

    Abanyeshuri, abarimu ndetse n’abakozi ba ILPD bahererekanyije urumuri rw’icyizere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-mupenzi-yagaragaje-uko-ingabo-z-u-bufaransa-zihekuye-zihisha-ukuri-ku

  • Ambasade y'u Bushinwa yahaye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali inkunga ya miliyoni 95 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni inkunga yatangiwe kuri uru rwibutso ku itariki ya 19 Mata 2024. Igizwe n'amadolari 75.000, ni ukuvuga arenga gato miliyoni 97 Frw n'ibikoresho byo gusakaza amajwi, urumuri n'amashusho mu bikorwa byo kwibuka bihabera.

    Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Aegis Trust ucunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Mutanguha Freddy, yavuze ko iyi nkunga ishimangira umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi.

    Ati 'Iyi nkunga twayakiriye neza kandi turayishimiye. Iziye igihe aho urwibutso ruri kwakira abantu benshi baza kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside bashyinguye hano.'

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko inkunga batanze ari ikimenyetso cyo kwifatanya n'Abanyarwanda no gushimangira umubano mwiza w'Ibihugu byombi.

    Ati 'Ni iby'agaciro cyane ku Rwanda n'u Bushinwa kuko turi hamwe. Iyi nkunga irashimangira ko u Bushinwa bwifatanyije na Leta y'u Rwanda ndetse n'Abanyarwanda.'

    'Hari amateka amwe dusangiye bityo tubasha gutegana amatwi no gukorera hamwe. Twashakaga kwerekana ubushuti no gukomeza umubano w'ibihugu byombi'.

    Ambasaderi Xuekun yavuze kandi ko inkunga batanze bizeye ko izafasha urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali gutegura neza ibikorwa byo kwibuka bikanafasha abarusura kurushaho gusobanukirwa amateka no kuyigiraho.

    Ubwo Ambasaderi w’u Bushinwa yageraga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali gutanga iyi nkunga

    Ibikoresho byatanzwe bizifashishwa mu kurushaho kwigisha no gusobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mutanguha Freddy yavuze ko iyi nkunga iziye igihe kuko urwibutso ruri gusurwa cyane

    Ubuyobozi bw’Urwubutso n’ubwa Ambasade y’u Bushinwa bwasinye amasezerano y’itangwa ry’iyi nkunga

    Ambasaderi Wang Xuekun yavuze ko inkunga batanze ari ikimenyetso cyo kwifatanya n'Abanyarwanda no gushimangira umubano mwiza w'ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasade-y-u-bushinwa-yahaye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-inkunga-ya

  • Mperuka mu rusengero mu 1995- Papa Sava yam… – #rwanda #RwOT

    Yavuze ibi nyuma y'uko kuva mu ijoro rya tariki 18 Mata 2024, hacicikanye amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Pasiter Akim ahanurira 'Mama Sava' ko agiye gutandukana n'umugabo we, hanyuma agakora 'ubukwe bw'icyubahiro' na 'Papa Sava'.

    Muri aya mashusho y'iminota 38 n'amasegonda 30', atangira Pasiteri Hakim Mbarushimana ahanurira abantu banyuranye barimo n'umugore wari umaze igihe ababara mu myanya y'ibanga.

    Ku munota wa Karindwi (7) ahagurutsa Mama Sava akamubwira ko hari ibintu bikomeye Imana imweretse yari amaze igihe ari kunyuramo bitari byiza ku buzima bwe, birimo no kurya ibiryo akumva arababara mu nda. Mama Sava ati ‘yego, nibyo?’

    Pasiteri Akim Hulleman abaza Mama Sava niba yiteguye kumva ibyo agiye kumuhanurira, Mama Sava agasubiza ko yiteguye. Hakim akomeza agira ati “Imana irambwiye ngo nyuma y’iyi myaka yose ntabwo urigera ukora ‘Divorce’ kuko ndabona hari isezerano ry’uyu mugabo wawe.”

    Mu gusubiza, Mama Sava yavuze ko ataratandukana n’umugabo wa mbere. Ati “Ntabwo turatandukana, yego! Pasiteri Hakim yahise abwira Mama Sava ko binyuze mu ijwi ry’Imana abona ko agiye gutandukana n’umugabo we wa mbere hanyuma agakora ubukwe na Papa Sava.

    Pasiteri Akim Hulleman yabwiye Mama Sava ko Imana imweretse ko namara gutandukana n'umugabo we wa mbere, azakora ubukwe bw'icyubahiro.

    Agira ati “Imana irambwiye ngo ugiye gutandukana nawe(umugabo) numara gutandukana nawe, nkubwire umugabo Imana iri kunyereka, hari ubukwe bw’icyubahiro bumanutse, umva ikintu kigutunguye, Papa Sava niwe uzaba umugabo wawe.

    Pasiteri Akim Hulleman yabwiye Mama Sava ko ibyo ahanuye abihagazeho, kandi ko Yesu akwiye kwamamara mu mahanga yose. Mama Sava agaragara nk’umuntu utunguwe mu buryo bukomeye, ariko Hakim amubwira ko Imana yumvishije Papa Sava ‘urukundo rwawe’. Ati 'Uri umugore mwiza cyane.”

    Yabwiye Mama Sava ko Imana imweretse ko mu myaka ibiri ishize, Papa Sava yigeze kumubwira ko amwishimiye cyane. Mama Sava abajijwe niba ari byo yagize ati “Byarabaye.”

    Pasiteri Akim Hulleman ati “Kugirango umenye ko ari Imana iri kunkoresha yahise agukubita akabizu (Bizzu) ko ku itama ngo cher, ntabwo byari muri filime mu izina rya Yesu, byari ukuri. Kandi nawe mu mutima wawe urindiriye iryo jambo, tuzagushyingira hano na Papa Sava.” Yabwiye Mama Sava ko bazabyara impanga ebyiri, kandi ko Papa Sava azamukunda nk’uko bikwiye. Ati “Mwicecekere gusa, uwiteka agiye kubarwanirira.”

    Ubwo yari mu kiganiro 'Urubuga rw'Imikino' cya Radio Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, Niyitegeka Gratien (Papa Sava), yabajijwe kuri ubu buhanuzi bwacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, yumvikanisha atabyemera, ashingiye ku kuba aheruka mu rusengero mu mwaka w'1995.

    Uyu mugabo wamamaye muri filime zinyuranye, yumvikanishije ko iby'ubuhanuzi bitamufasheho. Ati 'Hajya nibyo bamubonekeye cyangwa ni ibyo bamuhanuriye! Njyewe mperuka mu rusengero mu 1995, muzagende mubibaze uwo ‘Mama Sava’ na Pasiteri ntaho mpurira nabo. Rwose banabyumve, ntaho mpurira nawe. Naho ibyo bintu byabo niba bifite ingufu, nanjye ndabitegereje.'

    Abajijwe igihe azakorera ubukwe, ‘Papa Sava’ yifashe abwira abakunzi be n’abandi gutegereza kuko igihe kizagera. Ati “Mwategereje amabonekerwa […] Mba mbona nari kubona aho byerekeza, yaba bo (abahanura), yaba n'abajyayo (Abajya gusenga), ntabwo duhuza.'

    InyaRwanda yabonye amakuru yizewe avuga ko Mama Sava yagiye gusengera muri iri torero nk'umukristu usanzwe, ariko atungurwa n'inyigisho za Pasiteri Akim Hulleman.

    Uyu mukinnyi wa flime muri we yanze guhakana ibyo Pasiteri Hakim yahanuraga imbere y'Abakristu, mu rwego rwo kutamukoza isoni, ariko iteraniro rirangiye yasabye Pasiteri Akim Hulleman ko amashusho y'ubuhanuzi yafashwe atatambutswa ku rubuga rwa Youtube rw'iri torero.

    Ngo Mama Sava yakomeje kuvugisha Pasiteri Hakim ariko biba iby'ubusa, bigera ubwo abantu batangira guhererakanya aya mashusho. 


    'Papa Sava' yavuze ko aheruka mu rusengero mu 1995, bityo ko atemeranya n'abahanuzi b'ibinyoma


    Pasiteri Akim Hulleman yabwiye InyaRwanda, ko 'Mama Sava' akwiye gutekereza ibyo yamubwiye, kuko 'isezerano ry'Imana riratinda ariko ntirihera'

    KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME ‘PAPA SAVA’

    “> 

    KANDA HANO UREBE KU MUNOTA WA 7′ MAMA SAVA BAMUHANURIRA UBUKWE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142136/mperuka-mu-rusengero-mu-1995-papa-sava-yamaganiye-kure-ubuhanuzi-ku-bukwe-bwe-na-mama-sava-142136.html

  • APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ishyiraho agahigo bizagorana gukuraho (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya APR FC cyatsinzwe na Mugisha Gilbert, cyatumye iyi kipe yegukana igikombe cya shampiyona ya 2023-24 mu gihe habura imikino 3 ngo shampiyona irangire.

    Wari umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho APR FC yari yakiriye Kiyovu Sports, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba yasabwaga kunganya gusa igahita yegukana igikombe cya shampiyona.

    APR FC yabonye amahirwe ya mbere akomeye ku munota wa 7, ni ku mupira Ruboneka Bosco yacomekeye Omborenga Fitina mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu Nzeyurwanda Djihad akawumutanga.

    Ku munota wa 15 Kilongozi yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa APR FC awukuramo. Ryakurikiwe n’irindi rya Nizeyimana Djuma yateye ariko umupira nabwo awukuramo ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

    Kwitonda Alain Bacca yagerageje ishoti rikomeye yatereye ku murongo w’urubuga rw’amahina ku munota wa 27 ariko ku bw’amahirwe make unyura iruhande rw’izamu.

    Ku munota wa 28, Ruboneka Bosco yacenze abakinnyi babiri ba Kiyovu Sports, arekura ishoti rikomeye maze umunyezamu Nzeyurwanda Djihad akoraho ukubita igiti cy’izamu urarenga. Amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego hakiri kare ndetse iza kukibona ku munota wa 53 cyatsinzwe na Mugisha Gilbert ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    APR FC FC yagerageje gushaka ikindi gitego ndetse inabona ariko ntiyayabyaza umusaruro.

    Ni nako Kiyovu Sports yashakaga kwishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0

    Gutsinda uyu mukino byari bivuze ko APR FC yahise igira amanota 63, Rayon Sports ya kabiri yatsinze Bugesera FC igira 51 mu gihe hasigaye imikino 3 ngo shampiyona irangire. Bivuze ko APR FC ni yo yatsindwa imikino yose isigaye Rayon Sports ikayitsinda yagira amanota 60 mu gihe APR FC yaba ifite 63. Bidasubirwaho APR FC ikaba yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2023-24.

    APR FC ikaba yegukanye igikombe cya shampiyona cya 22 kiba igikombe cya 5 yegukanye yikurikiranya (2019-20, 2020-21, 2021-22, 2022-23 na 2023-24).

    Ikaba ishyizeho agahigo bizagorana ko hari indi kipe izabikora ikegukana ibikombe 5 byikurikiranya.

    Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu ikaba ikuyeho agahigo yari isangiye na Panthères Noires, zombi ni zo kipe rukumbi mu Rwanda zegukanye ibikombe bya shampiyona inshuro 4 zikurikiranya, Panthères Noires yabikoze 1984, 1985, 1886 no mu 1987.

    Indi mikino y’umunsi wa 27

    Ku wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024

    Gasogi United 3-0 Sunrise FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024

    Bugesera FC 1-2 Rayon Sports
    Marines FC Police FC
    Amagaju FC 0-1 Etoile del’Est
    APR FC 1-0 Kiyovu Sports

    Ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2024

    Gorilla FC vs Musanze FC
    Mukura VS vs AS Kigali
    Etincelles FC vs Muhazi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-ishyiraho-agahigo-bizagorana-gukuraho-amafoto

  • Agiye kugaruka i Kigali! Rutahizamu Joachiam Ojera wakanyujijeho muri Rayon Sports akaba ari kubarizwa mu Misiri, yamaze kumvikana n’ikipe imwe mu zihemba neza i Nyarugenge – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Uganda, Joakim Ojera wakanyujijeho mu ikipe ya Rayon Sports, nyuma y'uko bitamuhiriya mu ikipe ya Al Mokawloon Al Arab SC ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Misiri, ubu yaze kumvikana n'ikipe imwe mu zihemba neza i Nyarugenge.

    Ojera utaratinye kugaragaza ko yishimiye mu Rwanda, yamaze kumvikana na Police FC, akaba azayikinira umwaka utaha.

    Amakuru atugeraho, avuga ko Joachiam Ojera na mbere yuko ajya mu Misiri, yari yabanje kuvugana na Police FC, maze abemerera ko agiye gushaka amafaranga mu Misiri by'igihe gito, ubundi akagaruka.

    Mu mezi atandatu amaze mu Misiri, Joachiam Ojera ntabwo byamugendekeye neza kuko yananiwe kwitwara neza.

    Source : https://yegob.rw/agiye-kugaruka-i-kigali-rutahizamu-joachiam-ojera-wakanyujijeho-muri-rayon-sports-akaba-ari-kubarizwa-mu-misiri-yamaze-kumvikana-nikipe-imwe-mu-zihemba-neza-i-nyarugenge/

  • Abakinnyi ba RS Berkane yo muri Morocco bafungiwe ku kibuga cy’indege cyo muri Algeria – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba RS Berkane bamaze amasaha 10 mu kibuga cy'indege cy'i Alger kubera imyambaro baje bambaye iriho ikarita ya Maroc n'agace ka Sahara.

    Basabwe gupfuka iyi logo cyangwa bagahindura imyenda barabyanga kandi ngo ntibiteguye gukina na USM Alger nibatambara iyi myenda.

    Biteganyijwe ko USM Alger izakira RSB Berkane mu mikino ya CAF Champions League, umuko uzaba ejo tariki 21 Mata 2024 muri Algeria.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-ba-rs-berkane-yo-muri-morocco-bafungiwe-ku-kibuga-cyindege-cyo-muri-algeria-amafoto/

  • Kera kabaye Ukraine ishobora kubona inkunga yitezeho kwifashisha yigaranzura u Burusiya – #rwanda #RwOT

    Gahunda ya Amerika yo kugenera inkunga Ukraine hamwe na Israel yatindijwe cyane no kuba umubare munini w'abagize Ishyaka ry'Aba-Républicains batigeze bumva impamvu yayo, hakaba n'abandi bo mu ishyaka ry'Aba-democrates, batigeze bashyigikira igitekerezo cyo gutera ingabo mu bitugu iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

    Nyuma y'amezi menshi yo gutegereza, Kongere ya Amerika ishobora kuba igiye gutora umushinga ujyanye no guha ibihugu bya Ukraine na Israel ubufasha mu bya gisirikare.

    Ni gahunda ishobora kutoroha kuko bisaba ko abo muri Sena ndetse n'Abadepite babyemeranywaho kandi harimo abatarabyumva kugeza n'ubu.

    Mike Johnson uyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka kugira ngo uyu mushinga ugezwe mbere y'Inteko kugira ngo utorwe kabone n'ubwo byashyira akazi ke mu marembera.

    Johnson yagaragaje ko mu ngingo zigomba gutorwa hakubiyemo inkunga ya miliyari 60,8$ yo guha Ukraine, miliyari 26,4$ yo guha Israel na miliyari 8,1$ yo kugenera ibihugu byo mu karere ka Indo-Pacific birimo na Taiwan.

    Icyakora buri nkunga igomba gutorwa ukwayo, bivuze ko harimo n'izidashobora kwemerwa.

    Johnson yagaragaje ko mu byo yitegura kugeza imbere y'Abadepite harimo no kwemeza ko Ikigo cya ByteDance cyitandukanya na TikTok, kwemeza igurishwa ry'imitungo y'u Burusiya yafatiriwe no kwemeza ibihano ku bihugu bya Iran, u Bushinwa n'u Burusiya.

    Uyu mugabo afite umubare muto cyane w'abamushyigikiye mu badepite, ndetse n'abandi barimo Marjorie Taylor Greene uhagarariye Leta ya Georgia mu Nteko, Thomas Massie wa Kentucky na Paul Gosar wa Arizona, bavuze ko nakomeza gushyigikira ko Ukraine ihabwa ubufasha mu bya gisirikare bazaharanira ko akurwa ku buyobozi.

    Kuri uyu wa Gatandatu biteganyijwe ko mu Nteko ya Amerika, umutwe w'Abadepite, uganira kuri izi ngingo ndetse iziza gutorwa ziza guhurizwa hamwe mu mushinga umwe, uzagezwa imbere ya Sena muri izi mpera z'iki Cyumweru kugira ngo naho utorwe, nyuma Perezida Joe Biden akazabiha umugisha bigahita byemezwa nk'itegeko.

    Ukraine ishobora kubona ubufasha bushobora kuba inkingi ya mwamba mu guhindura isura y’intambara ihanganyemo n’u Burusiya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kera-kabaye-ukraine-ishobora-kubona-inkunga-yitezeho-kwifashisha-yigaranzura-u