Blog

  • Mu mujyi rwagati abakarasi n’abazunguzayi bateraniye ku ba DASSO barabakubita karahava -VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Gisenyi wa Karere ka Rubavu, abakora ubucuruzi butemewe buzwi nk'ubuzunguzayi bateraniye ku ba DASSO barabakubita nkabakubita ibisambo.

    Aba bacuruzi bateraniye aba DASSO barabakubita, babatera amabuye, ndetse babacira n'inkoni, babaziza kubamenera ibicuruzwa bari bari gucuruza.

    Aba ba DASSO baje aho aba bacuruzi bacururizaga, ariko baza bambaye gisivire, batangira kumena ibintu byab'abantu.

    Umwe mu bakarasi ubwo yabonaga umuntu atazi amumeneye impari , nawe yahise ahagurukana umujinya atangira kumukubita kuko atari yamenye ko ari DASSO ahubwo yari aziko ari igisambo.

    Aba bakarasi bavuga ko nibazajya baza bambaye inifomo yabugenewe bazajya babubaha, ariko nibaza bambaye bisanzwe bazajya babafata nk'ibisambo. Reba videwo.

    Source : https://yegob.rw/mu-mujyi-rwagati-abakarasi-nabazunguzayi-bateraniye-ku-ba-dasso-barabakubita-karahava-videwo/

  • Nyarugenge: Umurambo w'umugore wagaragaye muri ruhurura – #rwanda #RwOT

    Umurambo w'uyu mugore wagaragaye muri ruhurura ya Mpazi itandukanya Akagari ka Kamuhoza n'Umurenge wa Gitega mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024.

    Abatuye muri aka gace babwiye IGIHE ko nyakwigendera batamuzi.

    Kamali Eric yagize ati 'Nabonye atari uwo muri aka gace gusa nkeka ko yatwawe n'amazi y'imvura kuko nta nta bikomere yari afite.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, we yabwiyeIGIHE ati 'Nibyo wagaragaye muri ruhurura ariko ntabwo ari ku ruhande rwa Kimisagara ahubwo ni urwa Gutega kuko ni bo batanze raporo.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-umurambo-w-umugore-wagaragaye-muri-ruhurura

  • Amafoto – APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2023/2024 habura imikino 3 ngo irangire, kiba icya 5 itwaye yikurikiranya #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024 nibwo ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y'umwaka w'imikino wa 2023-2024, ni nyuma yo gutsinda Kiyovu SC 1-0.

    Ubwo hakinwaga umukino w'umunsi wa 27 wa shampiyona y'u Rwanda, APR FC yatsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Mugisha Gilbert bityo ikipe y'ingabo z'igihugu yuzuza amanota 63.

    Mu gihe habura imikino itatu gusa ya shampiyona ngo umwaka w'imikino wa 2023-2024 urangire, APR FC irarusha ikipe ya Kabiri ariyo ya Rayon Sports amanota 12.

    Muri iyo mikino 3 isigaye izatanga amanota 9, adashobora kugira icyo amarira ikipe ya Kabiri ku kuba yakura ikipe ya APR FC iyoboye nibyo byatumye itwara igikombe cya Shampiyona.

    Gutwara iki gikombe cya Shampiyona kwa APR FC bivuze ko izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye shampiyona iwayo azwi nia CAF Champions League.

    Ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya 2023/24, bivuze ko itwaye shampiyona ku nshuro ya gatanu yikurikiranya.

    Ni Igikombe kandi cya 22 cya Shampiyona yegukanye kuva ishinzwe mu 1993 mu gihe yatangiye gukina Shampiyona y'u Rwanda mu 1995.

    Uko indi mikino y'umunsi wa 27 muri shampiyona y'u Rwanda yagenze:

    Gasogi United 3-0 Sunrise FC

    Marines FC 2-1 Police FC

    Bugesera FC 1-3 Rayon Sports

    Amagaju FC 0-1 Etoile de l'Est

    Kuri iki cyumweru imikino izakomeza:

    Etincelles FC vs Muhazi United

    Gorilla FC vs Musanze FC

    Mukura VSL vs AS Kigali

    The post Amafoto — APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2023/2024 habura imikino 3 ngo irangire, kiba icya 5 itwaye yikurikiranya appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-2023-2024-habura-imikino-3-ngo-irangire-kiba-icya-5-itwaye-yikurikiranya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-2023-2024-habura-imikino-3-ngo-irangire-kiba-icya-5-itwaye-yikurikiranya

  • Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabimburiwe na Misa yo kumusabira yabaye kuri uyu wa 20 Mata 2024 ikurikirwa n'umuhango wabereye mu ngoro y'Umurage w'Abami n'Amateka mu Rukari i Nyanza, mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb. Masozera Robert, yavuze ko kwibuka Umwamikazi Gicanda, ari igikorwa kiba mu nzego ebyiri, aho yibukwa nk'umwe mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko na none akibukwa mu kubungabunga umurage n'amateka by'u Rwanda, kuko yibukwa nk'Umwamikazi wa nyuma w'u Rwanda.

    Ati 'Turamwibuka nk'umwe mu bantu b'intangarugero twagize mu mateka yacu yo kwimakaza indangagaciro z'umuco nyarwanda, bitewe n'indangagaciro zamurangaga.'

    'Yaranzwe n'urukundo, ubupfura, ubumuntu, kwihangana, gutwaza, kwicisha bugufi, kwiyoroshya no kumva buri wese kuko yiyamburaga icyubahiro cy'ubwamikazi agasabana na buri wese.'

    'Yari umubyeyi wa benshi, akaba urugero rw'icyitegererezo cy'Umunyarwanda ukwiye, umubyeyi nyawe.'

    Umubyeyi Kakigaga wabanye igihe n'Umwamikazi Gicanda i Bwami, yavuze ko amwibukira ku bwitonzi n'ubushishozi byamuranganga no kwita ku bandi no kubakomeza.

    Ati 'Nkabona uko yifata, acecetse, atuje, asenga, yihangana, ubwo ni ubutwari bukomeye cyane […] Rosalie rero mugereranya na Bikira Mariya […] ntabwo ari njye utanga ubutagatifu, ariko Rosalie ari mu ijuru.'

    'Icyo mbabwira rero cya Rosalie, nabanye na we, akantu nashoboye kumwiganaho, ni ugutanga imbabazi.'

    Madamu Jeannette Kagame yunamira umwamikazi Rosalie Gicanda

    Rutagambwa Catherine na we uri mu babanye cyane n'Umwamikazi Gicanda bakagerana n'i Butare aho yoherewe, yagaragaje ko nyuma y'itanga rya Rudahigwa, Umwamikazi Gicanda yateshejwe agaciro bikomeye kugeza ubwo muri Mutarama 1964 yirukanywe mu rugo rwe i Nyanza akoherezwa i Butare mu 'kazu gato' k'ibyumba bibiri gusa.

    Icyo gihe ngo yabanje kujya gucumbikishirizwa i Save kugira ngo iyo nzu ibanze itunganywe, aho Abapadiri bafashije mu kuyitunganya.

    Ati 'Hari ibyumba bibiri byo kuraramo, ariko hari n'ikindi cyumba cya gatatu cy'abakozi cyari mu gikoni, kandi icyo gihe ntabwo twari bake […] ku buryo tutabonaga aho turara,'

    Uretse ibyo kandi, Rutagambwa yavuze ko bakigera i Butare bari barabujijwe kunyura imbere ya Hotel Faucon no kujya mu misa kuri katederali ku cyumweru.

    Umwamikazi Gicanda byageze aho atandukana na benshi mu bo babanaga, abenshi abahungisha, kugeza mu 1994 ubwo yishwe arashwe, akicanwa n'abana babanaga.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Umwamikazi Rosalie Gicanda bisa n'aho yagambaniwe n'igihugu cy'u Bubiligi bigatuma yicwa ku itariki 20 Mata 1994.

    Ati 'Ikindi kibabaje ni uko ukwezi kumwe gusa mbere ya Jenoside, Umwamikazi Gicanda yari mu Bubiligi yaragiye kwivuza, u Bubiligi buramwirukana, Visa ye kandi yari itararangira, kandi u Bubiligi bwari bufite amakuru ahagije ku itegurwa rya Jenoside.'

    Icyo gihe ngo Burugemisitiri w'Umujyi wa Nivelles aho Gicanda yari ari yamwandikiye ibaruwa ku itariki 3 Gashyantare 1994, amumenyesha ko ashingiye ku cyemezo cya Minisitiri w'Umutekano w'u Bubiligi, ategetswe 'Kuva ku butaka bw'u Bubiligi bitarenze itari 13 Gashyantare 1994, kutajya mu gihugu cya Luxembourg n'u Buholandi no kuzakurikiranwa mu mategeko natubahiriza icyo cyemezo.'

    Minisitiri Bizimana yavuze ko ubwo ari bwo Umwamikazi Gicanda yagarutse mu gihugu, akaza no kwicwa nyuma y'ukwezi ku itariki ya 20 Mata 1994, arasiwe hamwe n'abana babanaga, imirambo yabo bakayitaba nyuma bakanga no kuzatanga amakuru.

    Catherine Rutagambwa yashimiye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ku bw'umuhate bashyizemo mu gufasha gushakisha aho umugogo w'Umwamikazi Gicanda wari warashyizwe, kugeza ubwo ubonetse ugashyingurwa mu cyubahiro mu Ngoro Ndangamurage.

    Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe ku wa 20 Mata 1994

    Madamu Jeannette Kagame n’abandi ubwo bafataga umwanya wo kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda

    Ku itariki ya 20 Mata buri mwaka, abaturage b’Akarere ka Nyanza, inshuti n’umuryango bibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda

    Inshuti n’umuryango w’umwamikazi Rozalie Gicanda bari bitabiriye iki gikorwa

    Igikorwa cyo kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda kiba buri mwaka ku itariki 20 Mata

    Umwamikazi Rosalie Gicanda yibukirwa kuri byinshi birimo kubana neza na buri wese

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko u Bubiligi bwirukanye Rozalie Gicanda wari wagiyeyo kwivuza kandi na visa ye itrarangira

    Antoine Cardinal Kambanda na we yari yaje kwifatanya n’abandi kwibuka Umwamikazi Gicanda wakundaga gusenga cyane

    Ni igikorwa kitabiriwe n’abaturage benshi b’Akarere ka Nyamagabe n’inshuti n’umuryango wa Rozalie Gicanda

    Amafoto: Irakiza Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yitabiriye-umuhango-wo-kwibuka-umwamikazi-rosalie

  • Umubano wihariye watumye Cyusa Ibrahim atumir… – #rwanda #RwOT

    Cyusa Ibrahim amaze iminsi mu myiteguro y'iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni ubwa mbere agiye gukora igitaramo cye bwite mu gihe cy'imyaka itanu ishize ari mu muziki, kandi yumvikanisha ko igihe cyari kigeze kugirango akore igitaramo cye bwite.

    Yagiye aririmba mu bitaramo bya gakondo by'abandi bahanzi banyuranye, ndetse yagiye ashyira hanze indirimbo zinyuranye zakunzwe mu bihe bitandukanye, ahanini bitewe n'umudiho ugize izi ndirimbo ndetse n'ubutumwa bukubiyemo.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024, nibwo uyu muhanzi yatangaje ko Itorero Inganzi Ngari nk'abahanzi bazafitanya muri iki gitaramo yitiriye indirimbo ye 'Migabo' yahimbiye Perezida Paul Kagame ku bw'intambwe amaze guteresha u Rwanda.

    Cyusa Ibrahim yabwiye InyaRwanda ko gutumira Inganzo Ngari byaturutse ku kuba aribo babaye intangiriro y'urugendo rw'umuziki we. Ati 'Inganzo Ngari ni itorero nabayemo; ryampaye intangiriro yo gukora umuziki wanjye.'

    Akomeza ati 'Ni itorero mbamo rimbamo kandi twese twuzuzanya! Rero, igitaramo cyanjye naba nkoze bwa mbere ntago nabarenza ingohe.'

    Cyusa yavuze ko yabyinnye muri iri torero mu gihe cy'imyaka itanu; kuva mu 2010 kugeza mu 2015.

     Avuga ko abantu bakwiye kwitega ibidasanzwe muri iki gitaramo yitegura gukora, kuko afatanyije n'abo yatumiye biteguye gutanga ibyishimo.

    Ati 'Abantu bagomba kwitega uburyohe mu njyana gakondo, bagomba kubona ibyo batigeze babona mbere. Ntago ari ukuririmba gusa, bazabona icyo bita umuziki uhuje n'ikinamico, aho umuntu aba aririmba anakora ikinamico.'    

    Iki gitaramo yacyise 'Migabo Live Concert' yacyitiriye iriya ndirimbo kubera ko idasanzwe mu buzima bwe, kuko ishingiye ku butwari wa Perezida Paul Kagame.

    Ati 'Nacyitiriye izina 'Migabo' kubera indirimbo nakoze yo kurata Perezida Kagame, kandi tuninjira no mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu. Ni igitaramo kibimburira kwamamaza umukandida.'

    Akomeza ati 'Nabikoze muri ubwo buryo kugirango urubyiruko rwose rwifuza guttera ikirenge mu cya Perezida Kagame bacyiyumvemo. Kandi ni umuntu twese dukunda, tureberaho intambuko, tureberaho ingendo, rero niyo mpamvu nashatse kuyita 'Migabo Live Concert'.

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Marebe' yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2015, ariko yamenyekanye cyane muri 2019, mu bitaramo yagiye akora byateguwe n'abandi, kuririmba mu bukwe ari kumwe n'itorero rye 'Cyusa n'Inkera' n'ibindi.

     Cyusa Ibrahim ariko agaragaza ko gukurira mu itorero afite imyaka 5 y'amavuko, ndetse no kumva ibiganiro byibanda ku muco byatambukaga kuri Radio Rwanda, byabaye imvano yo gukora umuziki wubakiye kuri gakondo y'Abanyarwanda kugeza n'uyu munsi. 

    Kwinjira muri iki gitaramo, ahasanzwe (Regular) ni ukwishyura 8,000 Frw, mu gice cya VIP ni ukwishyura 15,000 Frw n’aho ku meza y’abantu umunani ni ukwishyura 220,000 Frw. Amatike araboneka ku rubuga rwa www.ibitaramo.com


    Cyusa Ibrahim yatangaje ko agiye gukora igitaramo yise ‘Migambo Live Concert’ 


    Cyusa Ibrahim yavuze ko yatumiye Itorero Inganzi Ngari kubera ko ari bo bamuhaye intangiriro yo gukora umuziki 


    Cyusa avuga ko abantu bakwiye kwitega ibidasanzwe muri iki gitaramo



     


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MIGABO’ CYA CYUSA IBRAHIM

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142133/umubano-wihariye-watumye-cyusa-ibrahim-atumira-inganzo-ngari-mu-gitaramo-cye-142133.html

  • Rayon Sports yanze kongera gusuzugurwa na Bugesera FC ikora igikorwa cy’abagabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w'Umunsi wa 27, igira amanota 51 ku mwanya wa kabiri, irushwa 12 na APR FC yegukanye Igikombe.

    Bugesera FC igumye ku mwanya wa 15, ubanziriza uwa nyuma, ifite amanota 25.

    Amakipe yombi azongera guhura ku wa Kabiri mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro.

    Bugesera FC izawakira, yatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yanze-kongera-gusuzugurwa-na-bugesera-fc-ikora-igikorwa-cyabagabo/

  • Kwibuka30: Abakozi ba AOS basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, biyemeza gukomeza kwita ku barokotse – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ubwo abakozi n'ubuyobozi bwa AOS basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 19 Mata 2024 mu kwifatanya n'u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyuma yo gutambagizwa ibice binyuranye bigize uru rwibutso no gusobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyize indabo ku mva banunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.

    Umwe mu bayobozi bashinzwe abakozi muri AOS, Rwabukayire Augustin, yavuze ko iki kigo gikoreramo urubyiruko rwinshi kandi nk'ubuyobozi bifuza kubafasha gusobanukirwa neza amateka yaranze Igihugu.

    Ati 'Dufite urubyiruko rwinshi muri AOS, tuba dushaka ko rusobanukirwa neza ko iterambere n'imirimo rukora isanzwe bishingira ku mateka yabo. Iyo ruje hano birufasha gusubiza amaso inyuma rukareba uko urubyiruko bagenzi babo bakoresheje imbaraga zabo basenya igihugu ariko uyu munsi bo bakaba bashobora gukoresha imbaraga zabo mu kubaka igihugu'.

    Umuyobozi Mukuru wa AOS, Seong Woo Kim, yavuze ko ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yabonye mu rwibutso, byatumye yumva yasaba buri wese ukunda u Rwanda aho ari hose ku Isi kwigira ku mateka ashaririye rwanyuzemo atari ukuyasoma gusa mu bitabo.

    Ati 'Dukwiye kurushaho kunga ubumwe mu kwirinda ko ibintu nk'ibi byakongera kuba. Iki gihugu kandi kizakomeza gutera imbere kuko cyongeye kwiyubaka kandi icyo ni ikintu gikomeye cyane.'

    'Mu rwego rwo kongera kwiyubaka kw'igihugu dukwiye kwita ku barokotse Jenoside kandi isura y'iki gihugu nayo igenda yiyubaka kandi na twe nka sosiyete itanga serivisi z'ikoranabuhanga dukora uko dushoboye ngo dushyigikire ibindi bigo by'imbere mu gihugu'.

    Sosiyete ya AOS itanga serivisi z'ikoranabuhanga binyuze mu kubika amakuru y'imbuga za internet (web hosting).

    Isanzwe igira uruhare mu bikorwa byo kwita ku bacitse ku icumu binyuze mu kububakira no kuboroza inka, kuganiriza urubyiruko amateka no kwita ku nzibutso.

    Bashyize indabo ku rwibutso mu kunamira inzirakarengane zirushyinguyemo

    Umuyobozi Mukuru wa AOS, Seong Woo Kim, atanga ubutumwa mu gitabo cy'abasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Benshi mu bakozi ba AOS ni urubyiruko. Bagize umwanya wo kurushaho kumenya amateka y’u Rwanda

    Basobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside

    Rwabukayire Augustin yavuze ko AOS ikoramo urubyiruko rwinshi kandi nk'ubuyobozi bifuza kubafasha gusobanukirwa neza amateka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka30-abakozi-ba-aos-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-biyemeza

  • Uwantemye ni we uhinga imirima yanjye – Ubuhamya bwa Mukandori wemeye gutanga imbabazi – #rwanda #RwOT

    Mukandori Eliane warokokeye i Nyamishaba mu Karere ka Karongi, ahahoze Ishuri ry'Ubuhinzi n'Amashyamba (EAFO Nyamishaba), Jenoside yakorewe abatutsi yamutwaye ababyeyi n'abavandimwe, imusigira agahinda n'ibikomere ku mubiri no ku mutima.

    Uyu mubyeyi w'abana batanu n'umwuzukuru umwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yari umukobwa.

    Ni umwe mu bihumbi by'Abatutsi bari bahungiye kuri EAFO Nyamishaba bahizeye amakiriro kuko hari mu kigo cya Leta.

    Mu buhamya yahaye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abanyeshuri, abakozi ba EAFO Nyamishaba n'abatutsi biciwe muri iki kigo; yavuze ko guhera ku wa 8 Mata, Abatutsi bo muri Perefegitura ya Kibuye bahise batangira kwicwa.

    Babonye bikaze batangiye guhunga batazi iyo bajya. Abicanyi bakomeje kubica umugenda bamwe bashobora kugera muri EAFO Nyamishaba bibwira ko bakize.

    Ati 'Tariki 15 Mata 1994, abicanyi baje muri iri shuri batwicira kudutsemba, Papa na Data wacu bari bamaze kwicwa, musaza wanjye umwe bamutemye igitsi, tubonye dusumbirijwe twiroha mu Kivu bamwe batazi no koga'.

    Mukandori avuga ko ubwo yari mu mazi y'Ikiyaga cya Kivu, yabonaga imirambo myinshi y'abantu barimo abo yari azi.

    Ati 'Icyabaye kibi cyane ni uko twajyaga komokai, abasirikare bakaturasa. Tugasubira mu mazi. Byabaye ngombwa ko bantema ndazika mu mazi.'

    Mukandori interahamwe zamutemye mu mutwe, mu mugongo no ku gikanu. Mu bamutemye harimo umusore wabonye yatinze gupfa aramubwira ngo 'igihe wahereye untesha umutwe wapfuye vuba nkajya kwisahurira ko abandi bagiye gusahura'.

    Uyu musore ni we wafashe Mukandori amushyira ku bwato amutema ku gikanu. Iki gikomere kiri mu byamuzengereje cyane kuko kubera gutinda mu mazi cyageze aho kirabora.

    Mukandori yakomeje gusimbuka impfu nyinshi ahungira ku muntu ababyeyi be bari barahaye inka banga kumwakira, aza kujya i Rwamatamu ari naho Inkotanyi zamusanze.

    Uyu mubyeyi nyuma yo kurokorwa n'Inkotanyi yariyubatse, ubu afite imodoka, we n'umugabo we bafite ubwato butwara imizigo hagati ya Karongi na Rutsiro.

    Ati 'Nyuma y'imyaka 30, Imana yangiriye neza, narashatse, mfite abana batanu n'umwuzukuru. Umwana wanjye mukuru ameze neza, ikinezeza afite imodoka agendamo, nanjye mfite imodoka. Dufite ubwato butwara ibintu biva Rutsiro-Karongi'.

    Mu bintu bimushimisha ni uko ubu afite abantu yita umuryango we mu gihe mbere yabyaraga ntabone umuhemba.

    Uyu mubyeyi avuga ko amaze kurihira ishuri abana batanu bakomoka ku babyeyi batahigwaga muri Jenoside ndetse uwamutemye muri Jenoside biyunze, ubu asigaye ahinga imirima ye.

    Ati 'Uwo muhungu rero nababwiye wantemaguye iyo mihoro yose, nawe naramufashije. Namuhaye imbabazi. Ntabwo yari azi ko ndiho ariko twasabanye imbabazi, ni we uhinga imirima yanjye'.

    Mukandori avuga ko gusenga byatumye yanga guheranwa n'agahinda bimufasha kwiyubaka mu myaka 30 ishize.

    Asaba urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga igihugu gifite bakegera abazi amateka ya Jenoside bakayababwira bakayandika aho kurangazwa n'abayagoreka ku bw'inyungu zabo.

    Mukandori ababazwa no kuba urubyiruko rutegera abazi amateka ya Jenoside ngo ruyandike

    Bashyize indabo mu Kiyaga cya Kivu mu Kwibuka Abatutsi bakijugunywemo muri Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwantemye-ni-we-uhinga-imirima-yanjye-ubuhamya-bwa-mukandori-wemeye-gutanga

  • N'abatari Abanyarwanda bamuha amajwi menshi kurushaho – Rutaremara ku mwihariko wa Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Rutaremara yageze aho avuga ko uretse Abanyarwanda bamutora ku bwiganze, n'uwasaba abo ku Isi yose ngo babe ari bo bamutora Abanyarwanda batarimo 'ni we watorwa ndetse yabona amajwi arenze ayo akura ku Banyarwanda”.

    Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro na One Nation Radio, agaruka ku myaka 30 u Rwanda rumaze rwiyubaka n'aho arubona mu yindi nk'iyo iri imbere.

    Mu matora y'Umukuru w'Igihugu amaze kuba inshuro eshatu ni ukuvuga mu 2003, 2010 no mu 2017, Perezida Kagame agira amajwi ari hejuru ya 90%.

    Mu 2003 yatowe ku majwi 95,05% atsinze Twagiramungu Faustin wari wagize 3,62% mu gihe mu matora yabaye mu 2010, nabwo Perezida Kagame yagize amajwi 93,08% atsinze Jean Damascène Ntawukuriryayo wo mu Ishyaka PSD wari wagize amajwi 5,15%.

    Ni mu gihe mu matora yo mu 2017 nabwo Perezida Kagame yatsinze yanikiye abo bari bahanganye ku majwi 98,8% akurikiwe na Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga wagize amajwi 0,7%.

    Ubwo yari abajijwe impamvu Perezida Kagame agira amajwi angana atyo, Rutaremara yagaragaje ko uretse no ku Banyarwanda bayamuha bijyanye n'icyizere baba bamufitiye, unasabye abatari Abanyarwanda, ni ukuvuga abaturuka mu bindi bice by'Isi bamutora biruta uko Abanyarwanda babigenza.

    Ati 'N'uwasaba abo ku Isi bakaba ari bo bamutora akiyamamazanya n'undi hano, ariko abatari Abanyarwanda ari bo batora ni we watorwa, bamuha amajwi menshi […] wenda aruta ayo Abanyarwanda tumuha. Ujya ubibona iyo batora abayobozi beza [bo ku Isi] ni we ubona amajwi menshi.'

    Tito Rutaremara yerekanye ko abayobozi nka Perezida Kagame ku Isi umuntu abasanga hake

    Nubwo Perezida Kagame akunzwe gutora kuri urwo rugero hari ubwo abanyamahanga cyane abo mu Burengerazuba bw'Isi usanga batabyumva cyane ko iwabo abatorwa batsinda ku bwa burembe n'ikinyuranyo ari gito.

    Abajijwe kuri iyo myumvire itizera ko amatora yo mu Rwanda anyura mu mucyo, Rutaremara yavuze ko ari ishingiye ku itandukaniro ry'uko politike ikorwa mu Rwanda n'iyo muri ibyo bihugu ikorwa.

    Nk'umuntu wabaye muri ibyo bihugu cyane cyane nko mu Bufaransa, Rutaremara agaragaza ko ibyo bihugu bishingira kuri politiki zo kubeshya no kuyobya abantu bijyanye n'ibyo basezeranya abaturage bigahera mu mvugo gusa.

    Ati 'Dufatiye nko ku kibazo cy'ubushomeri. Buri wese wiyamamaza [mu Bufaransa] aza avuga ko azakuraho icyo kibazo ariko kugeza uyu munsi nta n'umwe wigeze abukuraho. Kuva kuri Valéry René Marie Georges Giscard d'Estaing kuko nari mpari atorwa ukaza kuri François Maurice Adrien Marie Mitterrand na we nari mpari, Jacques René Chirac n'abandi [ntibigeze babigeraho].'

    Rutaremara yagaragaje ko n’abanyamahanga babwiwe gutora abarimo Perezida Kagame, bamutora kurusha n’uko bisanzwe bigenda ku Banyarwanda

    Rutaremara avuga ko ibi bituma abaturage batakariza icyizere ubuyobozi hanyuma bakumva ko imigabo n'imigambi yabo yose iba ari ukubeshya, ibyo bavuga biba bitandukanye n'ibyo bashyira mu ngiro, bigatuma ya majwi yabo aguma hasi.

    Yavuze ko ibituma Perezida Kagame aba umuyobozi w'ikirenga ari ibikorwa yakoze mu myaka ishize.

    Yatanze urugero rw'ubwo Mej. Gen Fred Gisa Rwigema wari uyoboye ingabo za APR yari amaze gutabaruka, ingabo zabaye nk'izihungabanye ariko yifashishije ubunyamwuga bwe, Perezida Kagame azisubiza ku murongo urugamba rurakomeza.

    Ati “Araza arabikora byose bijya ku murongo. Yubaka igisirikare gifite imbaraga n'ikinyabupfura bijyana no guhuza igisirikare na FPR-Inkotanyi. Abantu bafatanyaga mu bibazo barimo, ari umukecuru utanga amafaranga n'umwana urasa, buri wese agakora umurimo we ariko bose buzuzanya kandi batari hamwe.'

    Byarakunze FPR-Inkotanyi iratsinda, ihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu kirabohorwa, Rutaremara avuga ko n'aha ubuhanga bwa Perezida Kagame bwigaragaje, ubumwe burubakwa nyamara abantu barabifataga nk'inzozi bijyanye n'ibyari bimaze kuba.

    Yatanze urugero ku Mubiligi Filip Reyntjens (ubu urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda) wigeze kuza mu Rwanda, Rutaremara akamutembereza henshi, ndetse akavuga ko nubwo hari ibibazo byinshi, umutima wo gushaka ibisubizo wa FPR Inkotanyi ushobora kuzahangana na byo, icyakora nyuma aza guhindura imvugo ageze iwabo.

    Ati 'Icyakora yarambeshyaga ahubwo yagize ati 'bariya bantu mbahaye imyaka ibiri ntabwo bazaba bakiriho'.'

    Yerekanye ko nubwo bavugaga batyo babijyanishaga no kongera ibibazo mu bindi, bafasha abacengezi guteza akaduruvayo mu Rwanda, icyakora gukorera hamwe, guteza imbere umutekano byatumye u Rwanda ruhinyuza benshi.

    Ati 'Abasirikare 1500 bari bavuye [mu ngabo zatsinzwe] bari bari aho batakurikiye abandi binjiye mu gisirikare cyacu, bazanamo amapeti yabo. Bari bafite abagenerali ndetse n'imirimo bakoraga barayigumana nk'uko abacu bari bameze. Twashakaga gushakira ibisubizo hamwe nk'Abanyarwanda.'

    Bijyanye n’icyizere bamugirira, iyo bigeze ku gutora Perezida Kagame Abanyarwanda babikora batizigama

    Ni na ko byagenze ku mashyaka ya politiki atarijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bose bafatanyiriza hamwe, byose birangajwe imbere na Perezida Kagame ndetse byose bigerwaho 'ibyo twitaga inzozi akabigeraho. Guhindura ibyari inzozi bikaba impamo bigerwaho n'abayobozi b'ikirenga.'

    Ati 'Abayobozi nk'abo ni bake ku Isi. Muri iki gihe ni we ndeba undi nigeze kubona ni uriya uherutse gupfa wo muri Singapour.'

    Amwe mu masomo y'ingenzi abantu bakwigira kuri FPR-Inkotanyi kugira ngo batere imbere Rutaremara ayashingira ku kutiheba, abantu bagategura umurongo ngenderwaho mu buryo bwa gihanga.

    Ati 'Ni ko FPR-Inkotanyi yakoze yabigezeho. Nk'ubu twaravuze ngo ubumwe bw'Abanyarwanda tuzabugeraho. Icyo gihe hari mu 1987, ariko ejo bundi ni ho twabigezeho. Yari intego abantu mbumva ari inzozi, ariko iyo ufite ubuyobozi bwiza za nzozi zihinduka inzozi.'

    Maj. Gen Fred Gisa Rwigema akimara gutabaruka, ubunararibonye bwa Perezida Kagame bwatumye ayobora ingabo ndetse azigeza ku ntsinzi

    Ubushobozi Abanyarwanda babonamo Perezida Kagame ni bwo butuma bamuhundagazaho amajwi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/n-abatari-abanyarwanda-bamuha-amajwi-menshi-kurushaho-rutaremara-ku-buhangange

  • Chairman wa APR FC yavuze ko batanyuzwe n’umusaruro nubwo igikombe gitwawe, ahamya ko ikipe yamaze kugera ku isoko #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko intego iyi kipe yatangiranye zitagezweho kuko bifuzaga gutwara buri gakombe kose gacara cara.

    Ni nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports 1-0 bakegukana igikombe cya shampiyona ya 2023-24 habura imikino 3 ngo shampiyona irangire.

    Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko rwari urugendo rutari rworoshye cyane ko ari bwo ikipe yari isubiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga, ikipe ari nshya.

    Ati “Ni urugendo rutari rworoshye urumva gutangira shampiyona 30% ikipe ari nshya, ibyumweru bibiri tugahita tujya mu mikino Nyafurika, ni ibintu bitari byoroshye ariko ibintu byagiye bifata umurongo, kugeza iki gihe tutaratsindwa ntabwo byari byoroshye.”

    Yavuze ko intego ari ukurangiza imikino ya shampiyona yose isigaye ikipe idatsinzwe.

    Kuba APR FC yegukanye igikombe irusha ikipe ya kabiri amanota 12 atari uko shampiyona yari yoroshye cyangwa abo bahanganye bari boroshye ahubwo ari ugushyira cyane umutima ku gikombe.

    Ati “ntabwo navuga ko shampiyona yari yoroshye cyangwa bo bari boroshye kuko wabonaga tubatsinda cyangwa tunganya umukino ubona ko twakinnye, gusa kuba tubarusha amanota 12, nakwemeza ko APR FC yari hejuru cyane mu bijyanye no gushyira umutima cyane ku gikombe.”

    “Kwegera abakinnyi, kubashyiramo umwuka wo gutsinda byaradufashije cyane, ndatekereza ko ikinyabupfura mu makipe yacu ari ikintu cya ngombwa cyane.”

    Col Richard Karasira yemeza ko intego batangiranye umwaka w’imikino batazigezeho kubera ko bifuzaga gutwara buri gakombe gacara cara.

    Ati “ntabwo ari ko umusaruro wose twifuzaga wabonetse kubera ko twifuzaga ko ikintu cyose kigaragara nk’igikombe tugitwara kandi ntabwo byabaye, rero ntabwo navuga ko umusaruro wabaye mwiza.”

    Chairman wa APR FC kandi yavuze ko bifuza kubaka APR FC izagarura igitinyiro yahoranye muri Afurika.

    Ati “Twinjiye muri politiki nshya twari tumaze igihe tutarimo, njyewe ndatekereza ko uko twari tumeze umwaka ushize atari ko ubu tumeze, shampiyona nirangira tuzagenda tureba aho twari dufite intege nke, aho ni ho tuzagenda twuzuza ku buryo tuzahagararira igihugu ndetse n’ikipe ikagarura izina yari ifite muri Afurika, ni yo ntego.”

    Agaruka ku mutoza Thierry Froger uhesheje APR FC igikombe akaba atarishimiwe n’abafana, nubwo uyu mufaransa wasinye umwaka umwe w’imikino ari ku mpera z’amasezerano ye, yirinze kuvuga niba bazatandukana.

    Ati “ntabwo aragenda nubwo wowe umwirukanye ariko turacyari kumwe ntaho arajya, afite amasezerano yasinye, ubwo nyuma ya shampiyona ni bwo tuzicara turebe niba umusaruro twamushakagaho yarawugezeho.”

    “Ibindi rimwe na rimwe ni amarangamutima tugira, ukareba unasesengura ni nde? Ese uwo mupira arawumva? Ukareba se umutoza wamuhaye abakinnyi yakabaye afite? Ibyo bakina aha n’umuntu wese umaze imyaka cumi n’ingahe muri shampiyona, umuto muri bo mu bakinnyi ba APR FC ni umaze imyaka 4 mu cyiciro cya mbere, aragufasha ariko na we hari ibyo ugomba gukora, rimwe na rimwe na we ntitwamwigizayo kuko ni we ugomba guhuza izo mpano.”

    Yemeje ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yamaze kugera ku isoko hari abakinnyi yatangiye kuvugana na bo mu rwego rwo kwitegura neza umwaka utaha w’imikino.

    Ati “Iyo umwaka w’imikino urangiye hari ababa basoje amasezerano, muricara mu gashyira ku meza yaba abakinnyi, abatoza, gusa gushakisha abakinnyi tuba tubirimo, tubirimo hari aho tubigeze ariko aho uvuze (Tanzania) ntitwagiyeyo nta nubwo tuzahajya.”

    Yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuza gushyigikira ikipe ya bo kuko ikipe atari iy’abakinnyi cyangwa batoza ari iy’abafana.

    Ati “Turashaka kubabwira ko turajwe ishinga no gukina neza tukabashimisha, nibabona umusaruro bajye bamenya ko twagerageje gukora ibishoboka byose, icyo tubasaba ni uko uko bafannye uyu munsi bakomeza bakaza gushyigikira ikipe ya bo kuko ikipe ni iya bo kurusha umutoza, kurusha umukinnyi, ikipe ni ay’abafana. Icyo twifuza ni ukubaka ikipe yubashywe mu Karere ndetse no muri Afurika.”

    Iki ni igikombe cya shampiyona cya 22 APR FC yegukanye mu mateka ya yo, akaba igikombe cya mbere cya shampiyona Col Richard Karasira yegukanye ari Chariman wa APR FC cyane ko yagizwe umuyobozi w’iyi kipe mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira.

    Iki gikombe cya shampiyona cya 22 APR FC yegukanye cyabaye igikombe cya 5 yegukanye yikurikiranya (2019-20, 2020-21, 2021-22, 2022-23 na 2023-24).

    Ikaba ishyizeho agahigo bizagorana ko hari indi kipe izabikora ikegukana ibikombe 5 byikurikiranya.

    Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu ikaba yakuyeho agahigo yari isangiye na Panthères Noires, zombi ni zo kipe rukumbi mu Rwanda zegukanye ibikombe bya shampiyona inshuro 4 zikurikiranya, Panthères Noires yabikoze 1984, 1985, 1886 no mu 1987.

    Yemeje ko hari impinduka zigomba kuba aho ubu ikipe yanageze ku Isoko

    Chairman wa APR FC yavuze ko umusaruro babonye atari wo bari biteze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chairman-wa-apr-fc-yavuze-ko-umusaruro-udashimishije-nubwo-igikombe-gitwawe-ahamya-ko-ikipe-yamaze-kugera-ku-isoko