Blog

  • RIB yataye muri yombi abakekwaho gutemagura umukobwa watabarijwe ku mbuga nkoranyambaga – #rwanda #RwOT

    Ni icyaha RIB ivuga ko cyakozwe tariki 09 Gashyantare 2024, ikirego gitangwa tariki 17 Mata 2024.

    Ikibazo gishingiye ku makimbirane ari hagati y'uwakomerekejwe, n'inshuti ye y'umuhungu yasanganye n'undi mukobwa.

    Muraho,

    Iki cyaha cyakozwe kuwa 09/02/24, ikirego gitangwa kuwa 17/04/24.

    Ikibazo gishingiye ku makimbirane ari hagati y'uwakomerekejwe, n'inshuti ye y’umuhungu yasanganye n'undi mukobwa.

    Abakekwa barafashwe, bari mu maboko y'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB). https://t.co/sjC88e7LmD

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) April 20, 2024

    Amashusho yatangajwe ku mbugankoranyambaga zitandukanye agaragaza uwo mukobwa afite ibikomere byinshi ku mubiri.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ryavuguruwe mu 2023 riteganya ko umuntu, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n'ihazabu itari munsi ya 100.000 FRW ariko itarenze 300.000 FRW.

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka 10 n'ihazabu itari munsi ya 2.000.000 FRW ariko itarenze 3.000.000 FRW.

    Abakekwaho uruhare muri ubu bugizi bwa nabi, batawe muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yataye-muri-yombi-abakekwaho-gutemagura-umukobwa-watabarijwe-ku-mbuga

  • #Kwibuka30: Umunsi hicwa Abatutsi benshi mu gihugu (Video) – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko ari wo “Munsi wishweho Abatutsi benshi icya rimwe mu gihugu barenga 250.000: Murambi,Cyanika,Kaduha,Karama,Nyanza,Cyarwa-Tumba,Kinazi…Turabibuka dukeye. Nta marira, u Rwanda rwagaruye ubumwe bwari bwarashenywe n'irondabwoko. Dukomere ku muheto.”

    Rwanda 21/4/1994. Imyaka 30 irashize. Niwo munsi wishweho Abatutsi benshi icya rimwe mu gihugu barenga 250.000:Murambi,Cyanika,Kaduha,Karama,Nyanza,Cyarwa-Tumba,Kinazi…Turabibuka dukeye. Nta marira. u Rwanda rwagaruye ubumwe bwari bwarashenywe n'irondabwoko. Dukomere ku muheto.

    — Dr. Jean Damascene BIZIMANA (@DrDamascene) April 21, 2024

    Uwo munsi nibwo Abatutsi biciwe i Murambi, Gikongoro muri Nyamagabe. Ni agace kari kahungiyemo Abatutsi benshi batuye hafi aho, abategetsi babwirwa ko ariho umutekano wabo uzabasha kurindwa neza.

    Byari ukubabeshya kuko ubwo uwari Perezida wa Leta yiyise iy'abatabazi Sindikubwabo Theodore ari kumwe na Minisitiri w'intebe w'iyo Leta Jean Kambanda bazaga ku Gikongoro, basize batanze amabwiriza yo gutangiza Jenoside.

    Mu rucyerera rwo kuwa 20 rushyira 21 Mata 1994 nibwo abajandarume babanje gutera gerenade no kurasa amasasu mu mpunzi z'abatutsi, maze Interahamwe, aba CDR n'abaturage bitwaje impiri, imipanga, amacumu n'udushoka bakagenda bahorahoza abatishwe n'amasasu ndetse n'abari babaye inkomere.

    Uwo munsi gusa i Murambi honyine hishwe Abatutsi basaga ibihumbi 50.

    Uwo munsi kandi hishwe abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatorika ya Cyanika na Paruswa ya Kaduha i Nyamagabe. Hishwe kandi abatutsi ku misozi Nyiranduga na Nyakabungo ahahoze ari Komini Mugina.

    Uwo munsi abatutsi barishwe ahahoze ibiro bya Komini Ntongwe, mu kibaya cya Nyamakumba no mu cyobo bitaga kuri CND ku Rutabo muri iyo Komine.

    Abatutsi kandi biciwe kuri paruwasi gaturika ya Karam, mu Murenge wa Tumba i Huye ndetse no mu mujyi wa Butare, baricwa ku musozi wa Gashinge ku Kamonyi, baricwa mu Cyakabiri i Muhanga, bicwa i Gishubi na Musha muri Gisagara n'ahandi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka30-umunsi-hicwa-abatutsi-benshi-mu-gihugu

  • Chairman wa APR FC yashimiye Ingabo z’igihugu… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuwa Gatandatu ubwo ikipe ya APR FC yegukanaga igikombe cya shampiyona ya 2023-2024 nyuma yuko itsinze ikipe ya Kiyovu Sports igitego 1-0 cya Mugisha Gilbert.

    Ubwo Chairman wa APR FC yaganiraga n’itangazamakuru yishimiye kuba yegukanye igikombe mu mwaka we wa mbere ari umuyobozi, ashimira Ubuyobozi bw’Ingabo bwamugiriye icyizere, ashimira abafana ndetse anavuga ko rwari urugendo rutoroshye.

    Ati” Ni ibintu bishimishije cyane kuba ari igikombe cya mbere ntwaye nka Chairman w'iyi kipe ikomeye.

    Kuba baratugiriye icyizere bakayiduha ni ibintu bishimishije cyane mboneraho no gushimira ubuyobozi bwacu bw'Ingabo. 

    Nkongera nkanashimira abakinnyi cyane ni bo bantu bakomeye kuri twebwe n'abatoza n'abafana bagiye badushyigikira muri uru rugendo twari turimo. 

    Ni urugendo navuga ko rutari rworoshye kubera ko gutangirana umwaka w'imikino hafi 30% by'abakinnyi bashya n'abatoza bashya n'abayobozi bashya, ibyumweru 2 winjira mu mikino Nyafurika.

    Ni ibintu bitari byoroshye ariko murabona ko twagiye dufata umurongo kuko kugera magingo aya tutaratsindwa, ni ibintu bishimishije cyane mbese tunateganya ko twakora ibishoboka byose tukarangiza umukino tutanatsinzwe.

    Ni urugendo navuga ko rutari rworoshye kubera ko amakipe yose dukina nayo yose aba ameze neza yatwiteguye bihagije, ubona aza tugakina ukayatsinda 1 byagoranye ariko umukino ukurikiyeho bakamukubita nka 4.”

    Ku bijyanye n’imikino Nyafurika nyuma yuko mu mwaka ushize bitwaye neza, yavuze ko bakiri kwiyubaka bazagenda bareba aho bafite intege nke bakazongera bityo APR FC ikongera kugira izina rikomeye.

    Ati' Turacyubaka, twinjiye muri politiki twari tumaze imyaka 12 tutarimo, twe turatekereza ko hari inzira turimo. 

    Ndaterekereza ko uko twari tumeze mu mwaka ushize atari ko tumeze ubu. Hari byinshi natwe twibonyemo dutekereza ko twari dufitemo intege nke aho niho tuzagenda dushakisha uko twuzuza aho dufite intege nke bityo turebe ko twahagararira igihugu cyacu ndetse n'ikipe APR FC ikongera ikagira izina nkuko byahozeho kera muri Afurika ubona ari abantu bubashywe. Rero niyo ntego.”

    Richard Karasira yakomeje avuga ko umusaruro bari biteze muri uyu mwaka atariwo babonye bitewe nuko igikombe cyose gikinirwa bifuzaga ko bagitwara ariko bakaba bashoboye kwegukana igikombe cya shampiyona gusa ndetse anavuga ko umwaka nurangira bazicara bakareba bagakora”.

    Abajijwe ku bijyanye n’ibivugwa ko hari abakinnyi APR FC yaba irimo iravugana nabo barimo abo muri Tanzania yagize ati' Iyo umwaka w'imikino urangiye hari abantu basoza amasezerano mukareba uko umusaruro wagenze byaba ku bakinnyi byaba ku batoza.

    Rero ntabwo twari twajya muri ibyo byose ariko gushakisha abakinnyi tubirimo. Tubirimo hari aho tubigeze gusa ntakirakorwa ariko aho uvuze (muri Tanzania) ntabwo turahajya nta nubwo tuzahajya”.

    Mu mpeshyi y’umwaka ushize ni bwo Colonel Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC asimbuye Gen Mubarakh Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo. 

     “>

    “>

    Amashusho: Munyantore Eric-InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142144/chairman-wa-apr-fc-yashimiye-ingabo-zigihugu-anavuga-ku-byo-kugura-abakinnyi-bashya-video-142144.html

  • Ibyaha by'abakangisha abandi gushyira hanze amashusho y'urukozasoni bikomeje kwiyongera mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni icyaha avuga ko gitangiye gukura cyane dore ko kuva mu 2019 RIB yakiriye ibirego bijyanye n'iki cyaha bigera kuri 46, kandi imibare igaragaza ko byagiye byiyongera buri mwaka.

    Dr Murangira yatangarije Kiss FM ko mu 2019 bakiriye ibirego bitatu , 2020 bakira ibirego umunani, 2021 bakira 12, 2022 bakira ibirego umunani naho mu 2023 bakira ibirego 15.

    Iki cyaha cya Sextortion ni ugukangisha gusebanya hakoreshejwe amashusho y'umuntu yambaye ubusa cyangwa se asambana.

    Dr Murangira yavuze ko ibi bitangirira ku bantu byitwa ko bakundana cyangwa se bahujwe n'ubusambanyi nyuma bagashwana cyangwa se hakagira undi umuntu ugera ku mashusho yabo ayakuye aho bayabitse.

    Ati 'Hari icyaha kiri kwaduka cyane twakita sextortion , ni ugukangisha gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto y'ubwambure bw'umuntu asambana ukagira ibyo umutegeka cyangwa umusaba, mu mategeko tubyita gukangisha gusebanya.'

    'Iki ni icyaha cyiganje mu rubyiruko ariko bigenda bigaragara no mu bakuze. Hari igihe usanga bamwe babikoresha umwe yihimura ku wundi cyangwa se abikora agira ngo agire ibyo amusaba cyane cyane amafaranga.'

    Dr Murangira yavuze ko bitangira abantu bavuga ko bakundana, bakohererezanya amafoto.

    Ati 'Bisigaye biri hagati y'abantu bakundana , akakubwira ngo ndagukumbuye mpa ifoto yawe ugiye kuryama, na we ukayimuha koko , Ese wa mukunzi wawe wo mu Bubiligi cyangwa ahandi wohereje ya mafoto nimushwana uzi uko bizagenda bite ? Atangira kukubwira ngo keretse niwemera ko dusubirana nubyanga amashusho ndayashyira hanze. Usanga hari ugusaba amafaranga , cyangwa se akagusaba ko mwakomeza kujya mukora ibyo bikorwa by'ubusambanyi cyangwa se ukamuha andi mafoto cyangwa ikindi kintu umukorera.'

    Usibye abasaba bagenzi babo amafoto bambaye ubusa hari n'abategana camera mu byumba bagiye guhuriramo agafata amashusho azagukangisha.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga basabwa kwirinda abantu babandikira bababwira ko bakunze amafoto yabo, bababwira ko bakunze ibyo bakora akakwereka uko mwabibyaza umusaruro kuko nta kindi aba agamije uretse kugutwara icyizere cyawe.

    Icyo wakora mu gihe wahuye n'iki kibazo

    Dr Murangira Thierry avuga ko ikosa rya mbere benshi bakora ari ukwemera gukora ibyo wa muntu yabategetse. Yavuze ko ibintu nk'ibyo ubisabwa adakwiriye kubikora.

    Ikosa rya kabiri abantu bakora ni ukumugaragariza ko utewe impungenge cyangwa uhangayikishijwe n'ibyo yakubwiye ko ashyira hanze amashusho yawe.

    Wikicira urubanza ibyo bituma udatekereza neza, ibuka ko uri gukorerwa icyaha.

    Wibuke ko RIB ihari kandi ibereyeho abanyarwanda , ujye kuri RIB utange ikirego bikurikiranwe.

    Hari abatinya ko bashyirwa ku karubanda bagaseba bagahitamo gutanga amafaranga, ibi bituma wamuntu ahora akwaka amafaranga uko abishatse.

    Uhamwe n'iki cyaha ahanishwa ifungo kiri hagati y'umwaka umwe n'imyaka itatu n'amande ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri.

    — 

    Ibyaha byo gukangisha abandi gushyira hanze amashusho y’urukozasoni bikomeje kwiyongera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyaha-by-abakangisha-abandi-gushyira-hanze-amashusho-y-urukozasoni-bikomeje

  • Gafotozi yaguye hasi! Ibyaranze ibirori by’is… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu w'iki cyumweru tariki 17 Mata 2024, ni bwo Victoria Beckam, umuhanzikazi akaba n’umuhanzi w’imideli wamamaye cyane ubwo yabaga mu itsinda rya ‘Spice Girls’ ndetse akaza kurushaho kwamamara ubwo yarushingaga na David Beckham wahoze ari umukinnyi w’umupira ukomeye ku mugabane w’Uburayi, yujuje imyaka 50 y'amavuko.

    Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru ya Victoria, byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, bibera ahitwa Oswald’s, akabari k'abanyamuryango gusa gaherereye i Londres mu Bwongereza. Uyu mugore wamaze kubaka izina mu myidagaduro, yaserukanye n'umugabo we ndetse n'abana babo.

    Muri ibi birori yakorewe by'akataraboneka, Victoria yagaragaye yambaye ikanzu ndende y'icyatsi kibisi, yitwaje imbago ebyiri nyuma yo kuvunikira mu myitozo ngororamubiri nk'uko umugabo we David Beckham yabitangaje muri Gashyantare uyu mwaka.


    Victoria Beckham ubwo yageraga ahabereye ikirori cyo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko

    Bamwe mu byamamare byitabiriye ibi birori, harimo abo babanye mu itsinda rya 'Spice Girls;' Geri Halliwell [Ginger Spice], Mel B [Scary Spice], Mel C [Sporty Spice] na Emma Bunton [Baby Spice] baserutse mu myambaro myiza ibereye ijisho, umuhanzi w'umunyamerika Marc Anthony waserukanye n'umugore we, Nadia Ferreira agatoki ku kandi n'umukinnyi wa filime w'umwongereza Jason Statham waserukanye n'umukunzi we, Rosie Huntington-Whiteley.

    Mu bandi bashyitsi b'imena bifatanyije na Victoria, harimo icyamamarekazi mu bijyanye no gukina ndetse no gutunganya amafilime muri Amerika; Eva Longoria watambukanye n'umugabo we José 'Pepe' Bastón, umuvandimwe wa Victoria; Luoise Adam, mushiki wa David Beckham n'abandi.

    Kamwe mu dushya twabaye muri ibi birori, ni uko umufotozi wari ugiyeyo gufata amafoto yaguye hasi akavunika hanyuma akaza guhagurutswa n’icyamamare Tom Cruise wari witabiriye ibirori bya Victoria.

    Umunsi umwe mbere y'isabukuru ye y'amavuko, Victoria yagiye ku rubuga rwa Instagram arandika ati: 'Mu gihe nitegura gutera intambwe ninjira muri 50, ndumva nishimiye cyane kuba nshoboye kugera kuri iyi ntambwe.

    Narahiriwe ariko kandi ndanyuzwe cyane bidatewe gusa n'aho ngeze nk'umugore, ahubwo bitewe na none n'aho ibijyanye n'ubuhanzi bw'imideli ndetse n'ibirango byanjye bigeze. Icyifuzo cyanjye cyahoraga ari ukongerera imbaraga abagore no kubumvisha ko ari verisiyo nziza yabo ubwabo. Kuri njye, ibyo byasobanuraga kwizera ibyiyumvo byanjye n'uko ntazigera mbangamira icyerekezo cyanjye cyihariye.'

    Uyu munyamideli, yongeyeho ko urugendo rwo kwisanga yabaye icyamamare muri Spice Girls kugeza abaye ikirangirire mu buhanzi bw'imideli, rwamwigishije kurushaho gutekereza kure, aboneraho no kubwira abantu bose kumenya gutekereza kure kuko aricyo kizabafasha kugera kuri byinshi bizatuma bakurikirwa na buri wese.

    Muri ubwo butumwa burebure, Victoria ntiyazuyaje gushimira umugabo we, David Beckham wamushyigikiye muri byose mu rugendo rw'imyaka 25 bamaze barushinze, ashimira n'abana babo bane barimo umukobwa umwe n'abahungu batatu batahwemye kumwereka ko bari kumwe nawe kandi bamwizeye.

    Ati: 'David Beckham; nkushimira iteka urukundo rwawe ruzira imipaka n'inkunga yawe ndetse no ku bw'abana bacu beza. Bana bacu, muranyuzuza. Ndishimye cyane kandi ntewe ishema n'abantu b'ineza, bakunda gukora, kandi bafite impano mukomeje kuvamo.'

    Victoria Beckham w’imyaka 50 y’amavuko yarushinze na David Beckham w’imyaka 49 mu 1999. Urugo rwabo rwakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru bitewe n’ibikorwa bya David birimo no guca inyuma umugore we ku banyamideli bazwi cyane mu Bwongereza.


    Victoria Beckham yakorewe ibirori byo kwishimira isabukuru ye

    Ni uko Victoria Beckham n’umuryango we baserutse ku isabukuru ye y’imyaka 50

    Ku isabukuru ye, Victoria yashimiye umugabo we David wamubaye hafi mu myaka 25 bamaze barushinze

    David n’umukobwa we

    Abahungu ba Victoria na David baherekeje umubyeyi wabo

    Gafotozi wari uje gufotora muri ibi birori yaguye hasi ananirwa kugenda

    Yatabawe n’umukinnyi wa filime Tom Cruise wari witabiriye ibirori

    Ginger Spice ni uko yaserutse

    Scary Spice yatambutse mu ikanzu itukura

    Sporty Spice na Baby Spice ni uko baserutse

    Inshuti magara ya Victoria, Eva yatambukanye n’umugabo we

    Rosie n’umugabo we

    Marc Anthony n’umugore we

    ‘Parrain’ wa David Beckham nawe yitabiriye

    Umuvandimwe wa Victoria yari ahari

     

       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142140/gafotozi-yaguye-hasi-ibyaranze-ibirori-byisabukuru-ya-victoria-beckham-wayizihirije-mu-mba-142140.html

  • FERWAFA yamaze gutangaza igihe izashyikiriza igikombe Nyamukandagiramukibuga yegukanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC izashyikirizwa Igikombe cya Shampiyona ya 2023/24 ku mukino w'Umunsi wa 29 wa Shampiyona izakiramo Gorilla FC, uzaba tariki ya 4 Gicurasi 2024.

    Mbere yaho, APR FC izabanza gukina na Gasogi United mu gihe izasoza umwaka w'imikino yakira Amagaju FC.

    Kugeza ubu APR FC yegukanye igikombe cya 22 cya shampiyona, uyu mwaka ikaba igitwaye itaratsindwa.

     

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-yamaze-gutangaza-igihe-izashyikiriza-igikombe-nyamukandagiramukibuga-yegukanye/

  • “Ibaze ko muri kwishimira igikombe cya million 20 mwarashoye 1 billion” Apr Fc yasubije umuntu wayiteye igikwasi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko ikipe ya Apr Fc yegukanye igikombe cya 22 cya Shampiyona, benshi cyane cyane abatari abafana bayo ntibanyuzwe nuko ariyo yagitwaye.

    Ubwo ku rukuta rwa X rwa Apr Fc, hasangizwagaho ifoto y'abafana ba Apr Fc bishimiraga intsinzi, umwe mu batayifana yaje abajomba igikwasi ababwira ko nubwo baba batwaye igikombe cya million 20 ariko baba bashoye 1 Billion. Yagize ati 'Ibaze kwishimira gutwara igikombe cya 20M mwashoye 1 Billion !'.

    Abashinzwe gusubiza no gusangiza ku mbuga nkoranyambaga za Apr Fc nabo ntibaripfanye bahise bamusubuza, bati 'Ryama birashira'.

     

    Source : https://yegob.rw/ibaze-ko-muri-kwishimira-igikombe-cya-million-20-mwarashoye-1-billion-apr-fc-yasubije-umuntu-wayiteye-igikwasi/

  • Imyambaro abafana b’ikipe ya APR FC baje kuri sitade bambaye ikomeje gushimisha benshi -Ifoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Mata 2024 ikipe y'ingabo z'igihugu inzwi nka APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya 2023/24, ibikora ku nshuro ya gatanu yikurikiranya.

    Ni Igikombe cya 22 cya Shampiyona cyegukanywe n'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu kuva ishinzwe mu 1993 mu gihe yatangiye gukina Shampiyona mu 1995.

    Abafana b'ikipe ya APR FC bari babukereye kuri Sitade Kigali Pele Stadium bambaye imikenyero iri mu mabara y'umweru n'umukara nk'uko bisanzwe.

    Source : https://yegob.rw/imyambaro-abafana-bikipe-ya-apr-fc-baje-kuri-sitade-bambaye-ikomeje-gushimisha-benshi-ifoto/

  • APR FC bayitangarije igihe izahererwa igikombe cya yo – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC izashyikirizwa Igikombe cya Shampiyona ya 2023/24 ku mukino w'Umunsi wa 29 wa Shampiyona izakiramo Gorilla FC tariki ya 4 Gicurasi 2024.

    Mbere yaho, izakirwa na Gasogi United mu gihe izasoza umwaka w'imikino yakira Amagaju FC.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-bayitangarije-igihe-izahererwa-igikombe-cyo/

  • Apr Fc igiye kumpanura umukinnyi ukomeye uzatungura benshi -VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 20 Mata nibwo ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona cy'umwaka wa 2023~2024. Ni igikombe cyaje kiyongera ku bindi bituma APR Fc igira ibikombe 22 bya Shampiyona mu mateka yayo.

    Gutwara iki gikombe ni ibintu byashimishije abafana benshi ndetse n'abakinnyi, ari nako ubutumwa buca amarenga ko APR Fc igiye kuzazana umukinnyi ukomeye bukomeza gucicikana.

    Amakuru yatangiye gucicikana mu minsi micye ishize yavugaga ko APR yikojeje muri imwe mu makipe akomeye mu karere, bakayica milliyari ku mukinnyi umwe, gusa andi aza avuga ko APR itamuguze. Kutamugura ariko ntibyakuyeho ko APR FC ishaka umukinnyi ukomeye.

    Nyuma y'umukino watumye APR Fc itwara igikombe, umufana ukomeye cyane Rujugiro yaganiriye n'umunyamakuru Kwizigira, amubwira ko bari mu biganiro na Paul Pogba ndetse na Sterling. Gusa byari ikiganiro k'ibyifuzo.

    Ibyo byatumye benshi babyibazaho, bituma benshi banemeza ko nubwo byari ibyifuzo ariko nta nduru ivugira ubusa ku musozi. Benshi bahise batangira gutekera ko nubwo APR FC itazazana abo bakinnyi babiri, ariko izazana abandi bakomeye cyane ndetse bazatungurana.

    Kugeza ubu amakuru avuga ko APR FC yohereje intumwa mu bihugu byo hirya no hino muri AFRICA ngo bajye kurambagiza abakinnyi. Reba videwo

     

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-igiye-kumpanura-umukinnyi-ukomeye-uzatungura-benshi-videwo/