Blog

  • Kwibuka30: AEBR yasuye urwibutso rwa Jenoside… – #rwanda #RwOT

    Ni gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tarik 20/04/2024. Ahagana saa munani z’amanywa abakristo bari hagati ya 150 na 200 barangajwe imbere n’Umuvugizi Mukuru wa AEBR, Bishop Ndayambaje Elisaphane, bari bageze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane ziharuhukiye zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu bayobozi ba AEBR basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali harimo Bishop Ndayambaje Elisaphane Umuvugizi Mukuru wa AEBR; Bishop Ndagijimana Emmanuel Umuvugizi ucyuye igihe, Bishop Gato Corneille Munyamasoko wayoboye AEBR, Abayobozi bahagarariye AEBR mu mujyi wa Kigali, abashumba b’itorero rya AEBR Kacyiru n’abandi.

    Mu bandi bayobozi bifatanyije na AEBR Kacyiru mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR), Pastor Ruzibiza Viateur na Senateri Mureshyankwano Marie Rose usanzwe ari umukristo wa AEBR.

    Abakristo ba AEBR Kacyiru basuye urwibutso rwa Kigali biganjemo urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. AEBR ivuga ko yifatanyije n’uru rubyiruko mu #Kwibuka30, kugira ngo “babone neza kandi basobanukirwe byimbitse ko Jenoside yakorewe Abatutsi tuvuga ndetse n’amateka mabi yabayeho.”

    Buri mwaka AEBR ikora igikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuvugizi Mukuru wa AEBR, Bishop Ndayambaje Elisaphane, yavuze ko mu #Kwibuka30, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, kuko nka AEBR “twemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabayeho.”

    Yongeyeho ati: “Gusura urwibutso kuri uyu munsi bidufasha gusobanurira abakristo bacu uko Jenoside yateguwe, uko yakozwe ndetse n’ingaruka zayo, bigatuma abakristo bacu barushaho gusobanukirwa bagahuza ibyo biboneye n’ibyo tubigisha, bakabona n’uburemere Jenoside yakoranywe.”

    Bishop Ndayambaje Elisaphane yavuze ko AEBR ikunze kuganiriza abakristo ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, ikabasobanurira amateka mabi yagejeje abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uretse n’ibiganiro, yavuze ko amatorero yose akwiriye kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yavuze ko kuba urubyiruko rwa AEBR rwiboneye ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, ari intandaro yo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi aho bifashisha imbuga nkoranyambaga mu kuyobya abana bavutse nyuma y’1994 mu kugoreka amateka nkana.

    Pastor Uwanyirigira Marie Chantal uhagarariye Umuryango mu itorero rya AEBR yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ababyeyi birengagije ko bagomba kurangwa n’impuhwe n’imbabazi bagambanira abana, hakaba hari n’abandi bahishaga bagenzi babo nyamara bagaca ruhinganyuma bakabagambanira bagahamagara abicanyi.

    Yaboneyeho guhamagarira ababyeyi bagenzi be kwigisha abana indangagaciro ndetse na Kirazira. Ati: “Kirazira ko umuntu amena amaraso y’undi, kirazira kugambanira mugenzi wawe. Dukwiriye kwimakaza urukundo”. Yongeyeho ko umuryango ucyeneye inyigisho zo kurwanya amacakubiri no kwibutsa ko ari abana b’Imana hagamijwe kubaka umuryango.

    Itorero AEBR ryageze mu Rwanda mu 1964, ribona ubuzima gatozi mu 1967. Rifite abakristo barenga ibihumbi 200. Ni itorero rijyana n’igihe aho bibaye ngombwa rigakora impinduka. Urugero, mu myaka 4 ishize ryakoze agashya ryimika ku nshuro ya mbere Abapasiteri b'abagore rinimika ku nshuro ya mbere Abepisikopi (Ba Musenyeri/Bishops).

    Umuvugizi wa AEBR, Bishop Ndayambaje, ubwo yahabwaga inshingano zo kuyobora iri Torero mu mezi 11 ashize, yabwiye inyaRwanda ko azaharanira ubumwe bw’abakristo n’imikoranire myiza n’andi matorero. Ati “Nzaharanira ubumwe bw’abakristo kandi nshishikariza buri wese kuba umusemburo w’iterambere rirambye habeho gukorera hamwe”.

    Yavuze ku mikoranire na Leta muri Manda yatorewe y’imyaka 5 yo kuyobora Itorero rya AEBR, avuga ko azahamagarira aba-AEBR kwitabira gahunda za Leta. Ati “Nzashishikarira ko itorero rigira imikoranire myiza na Leta y’u Rwanda nshishikariza abakristo kwitabira gahunda zose za Leta kandi tugira uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu”.

    AEBR Kacyiru yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bahakura umukoro wo kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uhereye ibumoso: Pastor Viateur Ruzibiza wa Bible Society of Rwanda (BSR), Bishop Ndayambaje uyobora AEBR na Senateri Mureshywankwano ubwo bacanaga urumuri rw’icyizere

    Bishop Elizaphane Ndayambaje yahamagariye amadini n’amatorero yose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

    AEBR yifatanyije n’u Rwanda n’Isi kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142168/kwibuka30-aebr-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-yunamira-inzirakarengane-zazize-je-142168.html

  • Umunyamakuru Jean Jules Mazuru yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 i Mageragere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwumvise amakuru mu rurimi rw'Igifaransa kuri Radio Rwanda, yakunze ubuhanga bwagiye buranga Jean Jill Mazuru, mu gutangaza neza amakuru muri urwo rurimi.

    Jean Jules Mazuru yakatiwe igifungo cy'imyaka 10 nyuma yo guhanywa icyaha cyo gusambanya umukobwa w'imyaka 15.

    Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru w'ikinyamakuru Umuseke.com wamusuye aho afungiwe i Mageragere, yamubwiye ko ari umukobwa wicuruzaga yaguze akamwinjirana muri lodge inzego z'umutekano zikamufatira mu cyuho.

    Ibyo yita akagambane yakorewe. Jean Jules Mazuru akaba yaratangaje ko kandi yiteguye kujurira kuri iki gifungo yakayiwe. Gusa ubwe yemera icyaha akaba asaba kugabanirizwa igihano.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-jean-jules-mazuru-yakatiwe-igifungo-cyimyaka-10-i-mageragere/

  • Umunya-Uganda yashyikirijwe igihembo cye nk'Umurinzi w'Igihango – #rwanda #RwOT

    Mu Ukwakira mu 2023 nibwo Mohamood Noordin Thobani hamwe n'abandi bantu batandatu bashyizwe mu cyiciro cy'Abarinzi b'Igihango, gusa we ntiyabashije kwitabira uwo muhango nyirizina.

    Ku wa Gatandatu tariki 20 Mata ubwo muri Uganda habaga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nibwo Mohamood Noordin Thobani yashyikirijwe iki gihembo cye.

    Thobani yavukiye muri Uganda mu 1945. Mu bikorwa byamuranze harimo guha agaciro ikiremwamuntu by'umwihariko Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, ubwo yashyinguraga mu cyubahiro imirambo igera kuri 10.000 yaroshywe mu migezi itandukanye yiroha mu Kiyaga cya Victoria.

    Yubatse inzibutso eshatu muri Uganda mu duce twa Mpingi na Masaka. Ahora yita kuri izo nzibutso ndetse akishyura amafaranga yo kwishyura ibizikorwaho.

    Mu 2018 ubwo u Rwanda rwibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi, Mohamood Noordin Thobani yatanze inkunga y'amagare 50 yahawe abarokotse Jenoside b'i Rukumberi mu Karere ka Ngoma.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Col. Joseph Rutabana, yashimye umuhate uyu mugabo yagaragaje mu gusubiza Abatutsi agaciro bambuwe muri Jenoside.

    Ati 'iyo bitaza kuba ku bw'abaturage ba hano by'umwihariko Mohamood Thobani wafatanyije n'abayobozi b'inzego z'ibanze bakusanya imibiri ndetse barayishyingura, ntabwo uyu munsi twari kuba turi hano twibuka. Ndashimira Guverinoma ya Uganda n'abaturage b'iki Gihugu kubera barerekanye ubumuntu, impuhwe n'ubumwe binyuze mu gufata iyo mibiri yose yari iri mu mazi bakayishyingura neza hano muri izi nzibutso ebyiri.'

    Gutoranya, gushimira no kumenyekanisha Abarinzi b'Igihango ni igikorwa ngarukamwaka kiri muri gahunda zunganira Ndi Umunyarwanda. Cyatangijwe mu 2015 na Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge ku bufatanye n'Umuryango Unity Club Intwararumuri.

    Kigamije kumenya, kumenyekanisha no guha agaciro ibikorwa ntangarugero byimakaza ubumwe n'ubudaheranwa byakozwe n'Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Col. Joseph Rutabana, yashyikirije Mohamood Noordin Thobani igihembo aherutse guhabwa na Leta y'u Rwanda nk'Umurinzi w'Igihango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunya-uganda-yashyikirijwe-igihembo-cye-nk-umurinzi-w-igihango

  • Abakozi ba Mayfair bunamiye abazize jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Mu itegurwa rya Jenoside, benshi mu Batutsi bajyanywe mu Bugesera mu Nkambi bisa no kubaha akato mu yari politiki y'Ababiligi, Parmehutu na Kiliziya Gatolika. Bakimara kugezwayo batangiye kwicwa n'indwara zirimo Tse-tse mbere y'uko mu 1963 batangira kwicwa biswe ibyitso.

    Kubera gutuzwa mu Bugesera byatumye haba hamwe mu hantu hatuwe n'Abatutsi benshi ku buryo batagerwagaho n'iterambere ndetse no mu 1994 byorohera Interahamwe kubicira hamwe.

    Abakozi ba Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd n'abayobozi bashyize indabo ku mva rusange mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, banunamira imibiri y'abasaga ibihumbi 45 bahashyinguwe.

    Nyuma yo gusura urwo rwibutso bakomereje mu kigo cy'isanamitima, ubudaheranwa no kubaka ubunyamwuga, cya Aheza Healing Center banagitera inkunga.

    Umuhuzabikorwa w'Iki kigo, Kayitesi Redampta, yagaragarije aba bakozi ko kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe n'amateka y'u Rwanda ari inzira ikwiriye buri wese ndetse anashima ko babonye urubuga bashobora guhuriramo mu kwita ku bafite ibyo bibazo.

    Ati 'Ntabwo waba ufite ubuzima buhungabanye ngo utere imbere ariko iyo tumaze kubaganiriza tukabakoresha utuntu dutandukanye umuntu akava mu gahinda gakabije yari arwaye, akumva ko ashobora gutera intambwe atangira gutekereza ko ashobora kwita ku bana be, umuryango no kubona ko sosiyete imukeneye.'

    Yagaragaje ko icyo kigo gifasha abantu b'ingeri zitandukanye zirimo urubyiruko, ababyeyi n'abageze mu za bukuru ashima Mayfair yemeye kubatera inkunga muri icyo gikorwa.

    Ati 'Mu byukuri kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe ni urugendo, ntabwo wavuga ngo uzabikora inshuro runaka uzaba wakize, oya. Buhoro buhoro rero tuba dukeneye abafatanyabikorwa nkamwe kugira ngo tubungabunge abanyarwanda kugira ngo tugabanye imibare y'abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe kuko ubuzima bwo mu mutwe ari ishingiro rya byose.'

    Umuyobozi Mukuru wa Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd, Jessica Igoma, yashimye ibikorwa by'ikigo, Aheza Healing center, byo gufasha abafite ibikomere kubikira, bakanabaherekeza mu rugendo rwo kwiteza imbere.

    Ati 'Ibikorwa byanyu bishimisha imitima yacu. Ubuzima bwo mu mutwe ni intangiriro ikomeye cyane kuri buri umwe, haba ku banyuze muri ibi bihe bitoroshye bya Jenoside yakorewe Abatutsi natwe ubwacu. Ni ibikorwa by'ingenzi cyane kandi tuzajya duhora tubazirikara, Mayfair turabakunda kandi turi hamwe muri ibi bihe ndetse tuzakomeza kuba hamwe.'

    Umuyobozi w'agashami gakora ibirebana n'ubwishingizi muri Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd, Rwirangira Nganji Ferdinand, yagaragaje ko gusura urwibutso byari bigamije gufasha abakozi bayo barimo abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abo hanze y'u Rwanda kugira ngo bamenye amateka yagejeje kuri jenoside.

    Mayfair Insurance Company ni sosiyete yaboneye izuba muri Kenya mu 2005, ariko kuri ubu imaze kugaba amashami mu bihugu by'u Rwanda, Tanzania, Uganda, Zambia no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).

    Ubwo abakozi ba Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd basomaga amateka ya Locatelle wishwe kubera kwita ku Batutsi

    Basobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe mu bikorwa

    Ubwo ubuyobozi bwa Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd bwashyiraga indabo ku mva rusange

    Umuyobizi wa Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd asoma amakuru ku rukuta ruri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata

    Ubwo Umuyobozi wa Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd, yasinyaga mu gitabo ku Rwibutso rwa Nyamata

    Hafashwe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abakozi n’abayobozi ba Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd basuye n’Ikigo cya Aheza Healing Center

    Bagaragaje ko gusura urwibutso rwa Nyamata byatumye basobanukirwa amateka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-mayfair-bunamiye-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Mu mashuri hagiye kwerekanwa umukino ku ruhare rw'abagore mu rugamba rwo kubohora u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga wabo ni uwo gufata uyu mukino ugategurwa mu buryo bwa filime mbaramakuru maze ikazerekanwa mu mashuri abanza n'ayisumbuye hirya no hino mu gihugu, hagambiriwe gukundisha abakobwa bakiri bato igihugu cyabo, no kubaremamo ubushake bwo kugikorera.

    Uyu muryango wa Ndabaga ugizwe n'abagore bagize uruhare mu Kubohora igihugu, barimo Intore z'Umuryango FPR-Inkotanyi, abasirikare bahoze ari aba RPA n'abandi bahoze mu Ngabo zatsinzwe [EX-FAR].

    Iby'iyi gahunda byatangajwe n'Umuyobozi w'Umuryango Ndabaga, Rtd Cpt Apophia Batamuliza, mu Nama Nkuru y'uyu muryango, yabaye kuri uyu wa Gatandatu ku ya 20 Mata 2024.

    Cpt (Rtd) Apophia Batamuliza, yavuze ko yavuze ko mu myaka 20 ishize uyu muryango ushinzwe, hari byinshi byo kwishimira birimo no kubaka ubumwe muri bo bakongera kuba bamwe.

    Ati 'Ishingiro ry'icyo twifuza n'uko umuco twatojwe wo gukunda igihugu tuwukundisha urubyiruko rw'abasore n'abakobwa, kugira ngo bagire ubutwari bwo gukunda igihugu. Inkoni twafashe tugomba kugira abo tuyisigira nabo bakazayisigira abandi bikaba umurage mwiza.'

    Muri iyi nama hamuritswe ibikorwa by'ibanze uyu muryango ugomba kwitaho mu myaka itanu iri imbere birimo gahunda yo gukorana n'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro mu rwego rwo kubukakira ubushobozi abanyamuryango nabo bakihangira imirimo, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina by'umwiharuko mu mashuro no mu ngo.

    Harimo kandi kwigisha abana b'abakobwa gukunda igihugu, ibikorwa byo guharanira amahoro arambye, guteza imbere gahunda zo kurengera ibidukikije no kurwanya indwara z'ibyorezo n'izindi.

    Ku ngingo yo kuba umubare w'abakobwa bagaragara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ukiri hasi, Kayitesi Eugenie, usanzwe ari umunyamuryango wa Ndabaga, yavuze ko mu Rwanda bakizitirwa cyane n'intekerezo nkene za kera ariko kubihindura bikaba biri mu ntego zabo.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Umuryango Ndabaga, Staff sergeant (Rtd) Mukurunyange Jeanne D'Arc, yavuze ko uyu muryango uzirikana aho wavuye kandi ukaba unafite ibyo utumbereye bigamije gukomeza kubaka u Rwanda.

    Ku bakobwa bashya bifuza kuba abanyamuryango, Staff sergeant (Rtd) Mukurunyange, yavuze ko 'Icya mbere nababwira ni ugukunda igihugu kuko iyo wagikunze n'ibindi byose wabikora, ikindi kandi ni ugukomeza kwigira ku ntore izirusha intambwe tugafata inama ze.'

    Muri iyi nama hatowe komite nyobozi nshya y'uyu muryango aho Lt (Rtd) Mbabazi Diane, yatorewe kuyobora uyu muryango, akazungirizwa na Corporal (Rtd) Nyiramwiza Julia, mu gihe Mukantabana Aline, yatorewe kuba Umunyamabanga w'Umuryango Ndabaga.

    Uwari Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Umuryango Ndabaga, Staff sergeant (Rtd) Mukuranyange Jeanne D'Arc, yavuze ko uyu muryango uzirikana aho wavuye kandi ukaba unafite ibyo utumbereye byo kubaka u Rwanda

    Lt (Rtd) Mbabazi Diane, yatorowe kuyobora uyu muryango muri manda nshya

    Komite icyuye igihe yatangaje ko kuva ku ntebe bitavuze ko bagiye gutererana abandi ahubwo bazarushaho gukorana baharanira iterambere ry’uyu muryango

    Kayitesi Eugenie, yagaragaje ko mu Rwanda abakobwa bakizitirwa cyane n'intekerezo nkene za kera mu bikorwa binyuranye ariko kubihindura bikaba biri mu ntumbero zabo

    Cpt (Rtd) Apophia Batamuliza, wari usanzwe ari umuyobozi w’Umuryango Ndabaga, yavuze ko gukongurira urubyiruko rw’abakobwa kugana uyu muryango biri mu bibashishikaje

    Corporal (Rtd) Nyiramwiza Julia, yatorewe kuba umuyobozi mukuru wungirije w’Umuryango Ndabaga

    Benshi bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no kungurana ibitekerezo

    Komite nshya [abahagaze], yafatanye ifoto na komite icyuye igihe [abicaye]

    Kuri ubu Umuryango Ndabaga ugizwe n'abagore 508 bo mu bice bitandukanye by'u Rwanda, akaba ari nabo bari bitabiriye iyi nama

    Nyuma y’iyi nama hafashwe ifoto y’urwibutso

    Mu nama Nkuru y’Umuryango Ndabaga habereyemo n’igikorwa cyo gutora Komite nyobozi nshya y’uyu muryango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mashuri-hagiye-kwerekanwa-umukino-ku-ruhare-rw-abagore-mu-rugamba-rwo

  • Kayonza: Yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we yashinjaga kumuca inyuma – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu hagati ya saa Tanu na Saa Sita z'ijoro nibwo ku muhanda wa kaburimbo uherereye mu Mudugudu wa Kamayange mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange, hasanzwe umurambo w'umugore uri ku muhanda bigaragara ko yishwe.

    Inzego z'umutekano zakomeje gukurikirana zisanga ni umugore wari utuye mu Kagari ka Nsinda mu Murenge wa Muhazi wari umaze ukwezi yarahukaniye iwabo mu Mujyi wa Kayonza. Nyuma yo kutumvikana n'umugabo we wamushinjaga kumuca inyuma no gushaka kumutwarira imitungo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Ntambara John, yabwiye IGIHE ko bakomeje gukurikirana basanga uwo mugore yari yarahukaniye iwabo ariko akagira umugabo w'umushoferi. Uwo mugabo ngo yari yahamagaye umugore we ngo babonane, yongera kuboneka yapfuye bagakeka ko ari we wamwishe.

    Ati 'Iwabo w'umukobwa batubwiye ko bari bafitanye amakimbirane, umugabo yashinjaga umugore kumuca inyuma n'ibindi bibazo bishingiye ku mutungo. Twamenye ko uwo mugabo yahagamaye umugore we ngo bahure, nyuma agaragara ku muhanda yapfuye.'

    Uyu muyobozi yavuze ko hahise hatangira iperereza, umugabo abanza kubura ariko aza gufatirwa mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kayonza kugira ngo akomeze akorweho iperereza ku cyaha akekwaho cyo kwica umugore we.

    Gitifu Ntambara yasabye abashakanye kujya bitabaza inzego z'ibanze mu gihe bagiranye ibibazo, avuga ko kuvutsanya ubuzima atari cyo gisubizo kuko birangira bigize ingaruka kuri bombi ndetse no ku bana baba barabyaye.

    Uyu muryango bivugwa ko wari ufitanye umwana umwe, umugabo akaba yari asanzwe ari umushoferi, bivugwa ko kandi bari bamaze ukwezi batabana aho umugore yari yarahukaniye iwabo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-yatawe-muri-yombi-akekwaho-kwica-umugore-we-yashinjaga-kumuca-inyuma

  • Bitera agahinda gakabije! Biterwa niki gutan… – #rwanda #RwOT

    Iyo hajemo urukundo, abasore n'inkumi basabwa gutekereza kabiri ndetse no gutinda ku mpamvu zibahuza mu rukundo rwabo. Nubwo hari byinshi byatuma abantu batandukana ariko hari impamvu zatuma abantu bashobora gutandukana kandi bakundana.

    Amahitamo yo kurangiza umubano ashobora kuba atoroshye na gato nyamara abantu bashobora gufata uyu mwanzuro ushaririye kubera impamvu zikomeye zitahagarikwa. Ugutandukana kw'abakunzi bishobora kuba ku basore n'inkumi cyangwa ku bamaze gushing urugo

    Dore impamvu zituma abantu bakundana by'ukuri batandukana:

    1.       Gutungurana kw'ibyifuzo

    Abakundana bashobora gutandukana bitewe no kwifuza ibintu bitunguranye bishobora kuba imbogamizi ku wundi. Ushobora gusaba umukunzi ko mushyingiranwa mbere y'igihe yiyemeje, kumusaba guhindura ibyo akunda akagenda mu murongo w'ibyo wifuza bikamunanira.

    Kugusaba igihe kinini kuruta icyo ashobora kukubonera, kwanga ko mubyarana igihe we akeneye urubyaro, n'ibindi byinshi, bishobora gutuma mutandukana kandi mukundana.

    Urukundo rimwe na rimwe rusaba kwigomwa no guharirana kugira ngo mwubake. Bavuga ko kwima umuntu icyo agusaba bishoboka bigaterwa n'uko nawe wikunda, kuko uwikunda amenya n'ibimushimisha. Ariko kandi mugenzi wawe ashobora kutabyakira, gutandukana bikababera byiza kuruta guhangana.

    2.       Kubura ahazaza h'umubano wanyu

    Ibi bikunze kuba ku bantu batarashinga urugo. Igihe umubano utagaragaza icyerekezo cyawo ni kimwe mu bishobora gutuma umuntu afata uyu mwanzuro kandi hari urukundo.

    Bamwe bahitamo abakunzi babo bagamije kwishimisha no gushaka inshuti zibaba hafi nyamara abandi bagashaka abakunzi bagamije gushinga urugo no kororoka bakabyara bakagira umuryango.

    Bitewe n'ibyifuzo, umuntu ashobora guhagarika umubano n'umukunzi we bitewe nuko udahura n'ahazaza yifuza, agasezera ku wo akunda buri wese agaca inzira ye bagatandukana.

    Betterhelp itangaza ko urukundo rushobora kurangira isaha n'isaha igihe umwe muri mwe atishimiye buri kimwe gikorwa mu rukundo.

    3.       Urukundo rutagira intego

    Iyo bigeze ku ntego bihindura isura. Bivugwa ko iyo nta ntego nyamukuru yatuma ukora ikintu, ntaho uba utandukaniye n'umwana muto.

    Ibi bituma wibaza ko izi ntego zitekerezwa mbere yo kurwinjiramo n'igihe wamaze kurugeramo. Gukundana bidafite impamvu bishobora gutuma abakunzi batana cyane cyane iyo bakuze batakiri mu myaka y'ubwana.

    Intego zihuye n'indangagaciro ni byo bituma umuntu arema uwo yifuza kuba we. Urukundo rutagira intego nta n’amabwiriza rugira akenshi rubabaza ba nyirarwo.

    Kutagira intego ni kimwe mu bishobora gutuma umuntu asezera ku wo yakundaga akimukunda, agatangira bundi bushya.

    4.       Ubushobozi bucye

    Nubwo havugwa amafaranga n'ubushobozi bamwe bakitarutsa, ariko iki ni kimwe mu bituma urukundo rwa babiri rukomera. Imvururu zikunze kuvugwa mu rugo zitewe nuko ubukene bushobora gutuma umukunzi wawe aguta akisangira abatunze ibya mirenge.

    Ubukene buri mu bituma abakundana bitana ibisambo kubera kubura andi mahitamo umunzi wawe akagusiga kandi akigukunda.

    Igihe ubona wowe n'umukunzi wawe bitaborohera kubahao igihe mwabanye, cyangwa no mu buzima bw'urukundo mbere yo kubana, abafite umutima woroshye bashobora kuva mu rukundo.

    Ku gitsinagore birumvikana kuko baba bazengurutswe n'abasore batanganya imifuka. Ibyo bisobanuye ko ashobora kubona n'undi musore umukunda cyane nkawe nyamara akurusha n'ubushobozi, yamuha buri kimwe.

    Abiganjemo abakobwa cyangwa abagore basiga abakunzi babo kubera gutinya kubaho ubuzima bubi.

    Uyu ni umwanzuro ukomeye wo gusiga umuntu kubera ubukene kandi binagoye no kubimusobanurira kuko bamwe batari bisobanukirwa bashobora no guhitamo amafaranga kurusha urukundo rwa nyarwo.

    Gusiga umuntu ukunda bishobora kugutera agahinda gakabije, rimwe na rimwe ukazicuza, cyane cyane igihe udahiriwe n'urundi rukundo, cyangwa ukajya ubona wa muntu wanze yarahindutse wawundi wifuzaga ko aba.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142148/bitera-agahinda-gakabije-biterwa-niki-gutandukana-numuntu-ukimukunda-142148.html

  • MU MAFOTO 100: Injira mu birori by’abafana ba… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wo ku munsi wa 27 wa Primus National League wabaye tariki 20 Mata 2024 kuri Kigali Pelé Stadium. 

    APR FC yasabwaga kuwutsinda cyangwa kunganya ubundi igaterura igikombe dore ko n’abafana bayo bari baje biteguye ibirori nk’aho hari abari bambaye imishanana banafite ingoma, hari abari gufana mu buryo budasanzwe ndetse hari n’igitambaro kinini cyane kiriho ikirango cy’Intare bari bafite cyanditseho amagambo agira ati “APR FC, Dominating Since 93”.

    Byaje kurangira ikipe y’Ingabo z’igihugu ibigezeho itsinda Kiyovu Sports igitego 1-0 cya Mugisha Gilbert ku munota wa 52. 

    Yegukanye iki gikombe irusha amanota 12 Rayon Sports iyikurikiye mu gihe habura imikino 3 ngo shampiyona ishyirweho akadomo.

    Ni igikombe cya 5 cya shampiyona itwaye yikurikiranya naho kikaba icya 22 yegukanye muri rusange.

    Abafana ba APR FC mu mikenyero

    Byari ibirori Kur Kigali Pelé Stadium 

    Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya Mugisha Gilbert 

    Thierry Froger yegukanye igikombe cya shampiyona mu mwaka we wa mbere muri APR FC 

    Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga 

    Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sports bari babanje mu kibuga 

    Abafana ba APR FC bari bazanye ingoma 

    Mbere yuko umukino utangira habanje gufatwa umunota umwe wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abafana ba Kiyovu Sports nabo bari baje bambaye imyenda ifite amabara y’icyatsi nk’ayo ikipe yabo yambara 

    Abafana ba APR FC bavuza ingoma nyuma yo kwegukana igikombe 

    Abafana ba APR birukankana igitambaro kinini bari bazanye nyuma yo kwegukana igikombe 

    Ruboneka Jean Bosco yagiye kwishimana n’abafana nyuma yo kwegukana igikombe 

    Niyomugabo Claude nawe yagiye kwishimana n’abafana 

    Pavel Ndzira nawe yagiye kwishimana n’abafana 

    Mugisha Gilbert asuhuza abafana nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona 

    Abafana beretse urukundo Alain Bacca ubwo yajyaga kubasuhuza

    Niyigena Clement ashimira abafana babafashije kwegukana igikombe 

    Ushaka kureba andi mafoto menshi yaranze uyu mukino nyura hano

    AMAFOTO: Ngabo Serge -InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142152/mu-mafoto-100-injira-mu-birori-byabafana-ba-apr-fc-bishimira-igikombe-cya-shampiyona-142152.html

  • Abanyafurikakazi bitezweho gukora ibitangaje… – #rwanda #RwOT

    Afro Nation imaze kuba ikindi kintu mu guteza imbere abahanzi nyafurika aho bategura ibitaramo by'uruhererekane mu bihugu bitandukanye. Kuri ubu hategerejwe iserukiramuco ry'iminsi itatu rizabera muri Portugal.

    Iri serukiramuco rizaba hagati ya tariki 26 na 28 Kamena 2024. Ryatumiwemo ibihangange mu muziki nka Nicki Minaj, Rema, Asake, Fally Ipupa, Tay C, Omah Lay, Tyla, Diamond Platnumz n'abandi.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka byihariye ku bari n'abategarugori batatu bitezweho kuzatigisa iri serukiramuco ry'iminsi itatu mu buryo bwo kuvanga umuziki.

    DJ DBN Gogo

    Mandiba Radebe [DBN Gogo] yavukiye muri Afurika y’Epfo ari mu bavanzi b'umuziki b'igitsinagore bihagazeho. Yamamaye cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise 'Khuza Gogo'.

    Radebe watangiye gukunda umuziki akiri muto, yize amategeko muri Kaminuza muri Pretoria. Muri Werurwe 2021 yasubiranyemo indirimbo 'Khuza Gogo' na Mpura, Ama Avenge na MJ.

    Mu Ukwakira 2021 yitabajwe na Spotify mu gikorwa cyayo cya Global Equal. Ku bufatanye na Universal Music Group, muri Gashyantare 2022 yatangije inzu itunganya ikafasha abahanzi ya Zikode dore ko ari mu bahanga mu gutunganya indirimbo.

    Muri Mata 2022 yataramiye abitabiriye iserukiramuco ry'ubuhanzi n'umuziki rya Coachella. Mu Ugushyingo 2022 yashyize hanze umuzingo w'indirimbo yise 'Whats Real'.

    Uyu mukobwa akomoka mu muryango w'abashoramari n'abanyapolitike, Se ni Minisitiri mu biro by'Umukuru w'Igihugu yitwa Jeff Radebe naho umugore wa Se akaba umushabitsi ufite imishinga irimo iy'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, Bridgette Motsepe Radebe.

    Afitanye isano yo mu maraso na Patrice Motsepe umunyemari kabuhariwe ndetse na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.

    Hirya yo kuba aturuka mu muryango ukomeye mu bucuruzi na politike, amaze kugwiza ibigwi mu kuvanga no gutunganya umuziki

    KMAT DJ

    KMAT na we ahuza kuvanga no gutunganya umuziki, akagira ubuhanga bwo hejuru mu buryo abikora. Yavukiye muri Soshanguve muri Afurika y’Epfo mu muryango w'abantu bakunda umuziki.

    Yaje kwinjira mu muziki by'umwuga muri 2020. Nyuma y’imyaka ibiri ni ukuvuga mu 2022 yashyize hanze EP ya mbere yahurijeho abahanzi batandukanye bakomeje muri Afurika y’Epfo.

    Ari mu bakomeje kugira igikundiro cyo ku rwego rwo hejuru muri Afurika 

    DJ Skyla Tylaa

    DJ Skyla Tylaa yavukiye muri Nigeria, atangira kwamamara muri 2020. Yacuranze muri Afro Nation 2023, i Miami muri Florida.

    Muri uwo mwaka yahise ataramira mu iserukiramuco rya Splash muri London ho mu Bwongereza. Ni we wari DJ wa Wizkid mu bitaramo by'uruhererakane yakoze yamamaza umuzingo we wa Made In Lagos.

    Aheruka kunyura Rihanna ubwo uyu muhanzikazi yamurikaga umushinga agiye gukoranaho na PUMA

    Hagati ya 17 na 18 Kanama 2024 mu gace ka Detroit ho muri Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere ya Afro Nation, hazaba irindi serukiramuco rizaririmbamo Rema, Asake, Omah Lay, Ayra Star n'abandi. Rizacurangamo kandi abahanga mu kuvanga umuziki nka Uncle Waffles.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142159/abanyafurikakazi-bitezweho-gukora-ibitangaje-mu-iserukiramuco-rya-afro-nation-muri-portuga-142159.html

  • Imibare iteye inkeke ku burezi bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Icyegeranyo cya Banki y'Isi ku bumenyi n'ubushobozi bw'abaturage bijyanye n'isoko ry'umurimo [Human Capital Index] kigaragaza ibipimo by'uburyo ibihugu bitegura abaturage babyo haba mu rwego rw'uburezi n'ubuzima ngo bazavemo abajya ku isoko ry'umurimo, cyerekana ko hagikenewe gushorwa imbaraga nyinshi kugira ngo umwana uvutse azamukane impamba ihagije imufasha kuzatanga umusaruro.

    Kigaragaza ko umwana wavutse mu 2020, ku rwego rw'Isi afite amahirwe yo gutanga umusaruro ku mpuzandengo ya 56% igihe azaba akuze yarahawe uburezi buboneye, akanagira ubuzima buzira umuze.

    Cyerekana ko umwana wavukiye mu Rwanda agahabwa uburezi ku rwego rwo hejuru, ndetse akagira ubuzima bwiza azaba afite amahirwe yo gutanga umusaruro ku mpuzandengo ya 38% igihe azaba akuze.

    Imibare igaragaza ko muri Mu 2018 umwana wo mu Rwanda utangiye amashuri afite imyaka ine yabarirwaga kuzamara imyaka 6.6 mu ishuri yiga, ariko muri 2020 iyo myaka yageze kuri 6.9 nibura akarangiza kwiga mbere y'uko agira imyaka 18.

    Ibi biterwa n'uko mu mashuri abanza abanyeshuri binjiramo ari benshi, kuko ubu bageze ku 135%, mu gihe abajya mu cyiciro rusange bangana na 46% bakagabanyuka uko ugenda uzamuka.

    Abana bagejeje igihe cyo kwiga amashuri abanza bitabira ku mpuzandengo ya 94% na ho abasoza iki cyiciro bangana na 76%. Umubare w'abadasoza amashuri abanza biganjemo abahungu, bangana 62.6%.

    Mu gusuzuma umusaruro umunyeshuri akura mu ishuri, ibipimo bya Banki y'Isi byerekana ko muri 2018 umunyeshuri yabaga yarize imyaka 3.8 muri 6.6 yamaze yiga, mu gihe mu 2020 umusaruro w'umunyeshuri wagaragarazaga ko yaba yarize imyaka 3.9 muri 6.9 yamaze mu ishuri.

    Ibi bigaragaza ko nubwo abana bajya mu ishuri na mwarimu akigisha ariko igikorwa nyirizina kidakorwa uko bikwiye.

    Iki cyuho hari abakirebera ku kuba amashuri y'incuke henshi ari bwo agitangira, ndetse n'uburyo urwego rw'uburezi rwinjije abarimu benshi batize uburezi, nyamara ntibahugurwe mu buryo bufite ireme ku buryo umwarimu mushya ajya kugera ku rwego rwo gutanga ubumenyi bwifuzwa hashize igihe kinini.

    Perezida wa Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga Urubyiruko n'Umuco, Depite Rubagumya Furaha Emma, yagaragaje ko ibipimo by'umusaruro w'uburezi bigaragaza ko uri hasi cyane nyamara amavugurura yakozwe yakabaye yarabizamuye.

    Ati 'Ibipimo bijyanye no guta ishuri, gusibira, abanyeshuri baba bafite ubumenyi buke mu gusoma no kubara cyangwa se mu rurimi rw'Icyongereza, ibintu bijyanye n'imyaka abana biga, ibyo bipimo iyo ubirebye muri raporo zitandukanye ubona bidasa neza. Bimwe biba biri mu muhondo ibindi bikaba mu mutuku kandi ubundi iyo ugabanyije ubucucike mu ishuri, ukagabanya abana imbere ya mwarimu umusaruro wakabaye ko abana benshi muri bo bashobora kwiga bakamenya ntibanasibire kubera ko bize bamenye bagashobora kuzamuka.'

    Mu mwaka w'amashuri wa 2021/2022 imibare y'abana bata ishuri yageze kuri 9.2% ivuye kuri 10.3% muri 2020/2021. Imibare y'abasibiye yageze kuri 14.3% muri 2021/2022 ivuye kuri 8.3% mu mwaka w'amashuri wa 2020/2021.

    Abanyeshuri bo mu mashuri abanza bavuye kuri miliyoni 2.5 mu 2017 bagera ku barenga miliyoni 2.8, na ho uw'abo mu mashuri yisumbuye wavuye ku 531.377 ugera kuri 729.998 mu 2023, bigaragaza ubwiyongere bwa 37,4%.

    Tariki 18 Mata 2024, Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko amavugurura yakozwe mu burezi, yose agamije gukemura ibi bibazo kandi mu myaka mike azaba yatangiye kuzana impinduka.

    Ati 'Niba tuvuga ngo twavuguruye abantu bigisha amashuri nderabarezi, icyiciro cyahuye n'aya amavugurura ni bwo kigiye kurangiza, ubu ni bwo bagiye kuba abarimu'

    'Mu burezi ntabwo ukora igisubizo ngo umusaruro wacyo uwubone ako kanya ariko ibi byose twabishyize mu mavugurura. Njye ndemeza ko mu myaka ibiri itatu iri imbere, impinduka zizigaragaza mu burezi bw'u Rwanda.'

    Kugeza ubu abarimu 132 baturutse muri Zimbabwe bari gufasha mu kwigisha abo mu mashuri nderabarezi 16 u Rwanda rufite.

    Dr Ngirente yahamije ko igihe kitari cyagera ngo hasuzumwe umusaruro w'impinduka zakozwe kuko abanyeshuri binjiye muri izo gahunda batari bagera ku isoko ry'umurimo.

    Ati 'Hari n'aho zatangiye kugaragara. Ni ukuvuga ngo biriya twagabanyije itsinda ry'amasomo abantu biga [combination] akava kuri 16 akaba icyenda mu biga ubumenyi rusange, aba mbere batangiye muri aya mavugurura bageze mu mwaka wa gatanu w'amashuri yisumbuye, ntabwo bari bajya mu kazi no muri kaminuza ngo tuvuge ngo ya mavugurura yatanze umusaruro iyo bageze muri kaminuza batsinda kurusha abayigezemo mbere.'

    Umubare w'ibyumba by'amashuri abanza wavuye ku 31.927 mu mwaka wa 2017 ugera ku 49.561 mu mwaka wa 2023. Ibi bingana n'ubwiyongere bwa 35,5%.

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose we abona no kuboneza urubyaro mu Rwanda bikwiriye gushyirwa imbere mu kwizera uburezi bufite ireme. Ati 'Tujya kurangiza kubaka kubera abana tubyara amashuri yamaze kuzura.'

    Ibipimo by’uburezi mu Rwanda bigaragaza ko hakiri urugendo ngo butange umusaruro wifuzwa

    Abagwingira baracyari benshi

    Abana 33% batarageza ku myaka itanu mu Rwanda baba bafite ikibazo cyo kugwingira, mu gihe ugwingiye ku rugero rwo hejuru bimugabanyiriza ubushobozi bwo kwiga.

    Gahunda yo kugaburira abana bose ku mashuri [kuva mu mashuri y'inshuke kugeza mu yisumbuye] yatangijwe kuva muri 2020 ari kimwe mu byakemura ikibazo cy'igwingira ry'abana.

    Mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024 leta y'u Rwanda yari yegennye miliyari 90 Frw yo kugaburira abana ku ishuri, kandi yatanze umusaruro haba mu kugarura abana ku mashuri no kubafasha kwiga neza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imibare-iteye-inkeke-ku-burezi-bw-u-rwanda