Blog

  • Inyubako y'umuryango wa Rwigara igiye gutezwa cyamunara – #rwanda #RwOT

    Umutungo uzagurishwa ugizwe n'inyubako yubatswe ku butaka bufite UPI:1/01/09/03620 bubaruye kuri Assinapol Rwigara na Mukagendamanyi Adeline uherereye mu Mudugudu w'Ishema, Akagali ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

    Ni ubutaka bufite ubuso bungana na metero kare 1.867 bwagenewe agaciro ka 1.478.000.000 Frw.

    Uyu mutungo utimukanwa uzatezwa cyamunara ni umwe muri ine umuryango wa Rwigara ufite mu Kiyovu.

    Itangazo rya cyamunara rigaragaza ko uyu mutungo utimukanwa ugiye kugurisha ngo hashyirwe mu bikorwa icyemezo cy'urukiko rw'ubucuruzi cyo mu Ugushyingo 2021.

    Rikomeza rigaragaza ko bigiye gukorwa mu kwishyura umwenda Equity Bank Plc (yaguze Cogebanque) iberewemo nyuma yo gutsinda urwo rubanza.

    Umuhesha w'Inkiko w'umwuga, Me Habimana Vedaste yamenyesheje abantu bose ko guhera tariki ya 19 Mata 2024, Saa yine za mu gitondo kugeza ku wa 26 Mata 2024 aribwo cyamunara izaba.

    Iki cyemezo cya cyamunara gishingiye ku mwenda iyahoze ari Cogebanque iberewemo n'umuryango wa Rwigara ariko wo ukabitera utwatsi.

    Iyo banki yavugaga ko mu 2014, uruganda rw'itabi rwa Premier Tobacco Company Ltd (PTC) rwa Rwigara rwatse inguzanyo muri ruza gusigaramo umwenda ungana na miliyoni zisaga 349 Frw.

    Umugore wa Rwigara Assinapol, Mukangemanyi Adeline yakunze kwamagana iby’iyi cyamunara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyubako-y-umuryango-wa-rwigara-igiye-gutezwa-cyamunara

  • Uwasigaye ari incike yubakiwe inzu ya miliyoni 15 Frw n'abarimo abanyeshuri – #rwanda #RwOT

    Iyi nzu yayishyikirijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024. Yayubakiwe mu mafaranga yakusanyijwe n'abanyeshuri ba IPRC Gishari kongeraho ayakusanyijwe mu bakozi bayikoramo, bagamije gukora ibikorwa byo gufasha muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Inzu yahawe yubatswe n'abanyeshuri, ishyirwamo bikoresho birimo intebe, ibitanda, matola, igikoni kirimo amakaro na televiziyo. Yubakiwe kandi ikiraro n'ibindi byinshi byatwaye asaga miliyoni 15 Frw.

    Mukagasana yavuze ko yishimiye inzu yubakiwe nyuma yo kumara imyaka myinshi aba mu nzu mbi yavaga cyane.

    yavuze ko uretse inzu yubakiwe yari asanzwe anafite inka yahawe muri gahunda ya Girinka imufasha kubona amata ndetse ikanamumara irungu.

    Ati 'Ubu ngiye kuba mu nzu nziza nkinga nkakingura, nkanagira intebe nziza n'igitanda, mbese nta kibazo mfite meze neza ndashimira ubuyobozi bwacu.'

    Muzungu Théoneste wari uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Mwulire, yavuze ko uyu mukecuru yabaga mu buzima bubi bikiyongeraho ko nta mwana n'umwe afite bose bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

    Yavuze ko bishimiye uburyo yubakiwe inzu nziza ikomeye izamufasha kuba ahantu heza hajyanye n'igihe.

    Umuyobozi wa IPRC Gishari, Dr Mwitende Gervais, yavuze ko bahisemo kubakira uyu mukecuru kuko ari incike.

    Yavuze ko bakusanyije amafaranga mu banyeshuri n'abakozi ba IPRC Gishari bahitamo kumwubakira bakoresheje abanyeshuri babo biga ubwubatsi.

    Ati 'Uru ni urugero rw'ibishoboka ko n'abandi bantu, ibindi bigo byose si ngombwa gutegereza Leta yadushyizeho ngo tuyihagararire tuyifashe kubakira no gufata mu mugongo abababaye. Uku niko kwibuka twiyubaka.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mutoni Jeanne, yashimiye abakozi n'abanyeshuri ba IPRC Gishari ku bikorwa byiza bakoze byo kuremera uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

    Yavuze ko Akarere gafite abantu benshi gakeneye gufasha ariko ko iyo habonetse abafatanyabikorwa bituma hafashwa abantu benshi mu gihe gito.

    Uyu muyobozi yasabye uwubakiwe inzu kimwe n'abandi benshi bagenda bashyikirizwa inzu bubakirwa kuzifata neza.

    Ubuyobozi bwa IPRC Gishari buvuga ko bubaze amafaranga yubatse iyi nzu, ibikoresho byo mu nzu baguze ndetse n'imbaraga z'abanyeshuri bayubatse bifite agaciro ka miliyoni 15 Frw.

    Inzu yubakiwe n'abarimu abanyeshuri ba IPRC Gishari ifite ibyumba bitatu ikanagira igikoni

    Abayobozi barimo uwa IPRC Gishari ndetse n'Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza nibo batashye iyi nzu

    Mukagasana avuga ko nubwo yiciwe abana be bose kuri ubu yishimira ko ari mu gihugu kirimo amahoro kandi kimwitayeho

    Mukagasana yahawe intebe nziza, avuga ko yajyaga abura aho yicaza abashyitsi

    Mukagasana yahawe ibitanda biriho na matola


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwasigaye-ari-incike-yubakiwe-inzu-ya-miliyoni-15-frw-n-abarimo-abanyeshuri

  • Ipfobya n'ihakana rya Jenoside rifite inkomoko mu yahoze ari Gikongoro- Minisitiri Dr Bizimana – #rwanda #RwOT

    Gikongoro hiciwe Abatutsi bwa mbere mu Ukuboza 1963, bivugwa bwa mbere n'abanyamahanga bakoraga mu Rwanda, abamisiyoneri bari ku Cyanika, Kaduha no ku Kigeme.

    Ibinyamakuru birenga 20 byo mu Bufaransa, u Bwongereza, u Bubiligi, Vatican, ba Ambasaderi b'u Bubiligi n'u Bufransa bari mu Rwanda, Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare (CICR) n'abandi na bo icyo gihe bahamije ko ubwo bwicanyi ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Minisitiri Dr Bizimana Jean Damasce kuri uyu wa 21 Mata 2024 ubwo yari yifatanyije n'ab'i Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yatangaje ko mu 1963 abagabo, abagore n'abana b'Abatutsi bishwe batemwe, batwikirwa mu nzu, batabwa mu nzuzi za Rukarara na Mwogo n'ubundi bugome.

    Nyuma y'aho ngo Guverinoma n'Inteko Ishinga Amategeko batangiye guhakana no gupfobya iyo jenoside.

    Ati 'Ipfobya n'ihakana rya Jenoside rifite inkomoko mu yahoze ari Gikongoro. Guverinoma n'Inteko Ishinga Amategeko yari iyobowe na Makuza Anastase uvuka ku Gikongoro na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Lazaro Mpakaniye, ku mabwiriza ya Perezida Kayibanda batangiye gahunda ndende yo kuyobora ibikorwa by'ipfobya n'ihakana ry'iyi Jenoside yo hambere.'

    Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko Gikongoro [ubu yavuyemo uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru] ari hamwe mu bice byiciwemo Abatutsi benshi mu 1994.

    Akarere ka Nyamagabe kari ku mwanya wa kabiri mu turimo imiryango myinshi yazimye mu gihe aka Nyaruguru kari ku mwanya wa gatandatu.

    Yasobanuye akamaro ko kuba Urwibutso rwa Murambi rushyinguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 50 rwarinjijwe mu Murage w'Isi wa UNESCO, byerekana ko Isi yashyize imbaraga mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yasabye abaturage gufata neza urwibutso rwabo, kurusura no kwigisha abato amateka baharanira ko icyasenye ubumwe bw'Abanyarwanda kigatera Jenoside gicika burundu mu Rwanda.

    Abayobozi batandukanye n’abaturage b’i Nyamagabe bunamiye Abatutsi barenga ibihumbi 50 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi

    Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko ipfobya n’ihakana rya Jenoside bikomoka ku Gikongoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ipfobya-n-ihakana-rya-jenoside-rifite-inkomoko-mu-yahoze-ari-gikongoro-min-dr

  • Ifoto y’icyumwe ! Ifoto y’umunyamakuru Rolenzo ari gutereta ibyuki bibiri by’i Kigali ikomeje kurikoroza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, umunyamakuru w'imikino Rolenzo yasangije ifoto yatumye benshi bibaza kuri yo.

    Yasangije ifoto ari gutera injuga abakobwa babiri bari baje kureba umupira muri Kigali Pele Stadium.

    Benshi batangiye kwibaza kuri iyi foto bibaza niba yaba yari ari gutereta cyangwa ari utundi tuntu yababazaga ! Gusa byasaga nkaho ari kubasetsa. Ifoto.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yicyumwe-ifoto-yumunyamakuru-rolenzo-ari-gutereta-ibyuki-bibiri-byi-kigali-ikomeje-kurikoroza/

  • Rutsiro: Umusore w'imyaka 18 yarohamye mu Kivu arapfa – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Nyundo, Akagari ka Karambi, Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro ku wa 21 Mata 2024.

    Nyakwigendera yari yavuye mu rugo agiye kuvoma amazi yo guha inka, agezeyo ajya kwiga koga ahita arohama.

    Salom Niyonkuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo mu Murenge wa Kivumu yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ahagana saa Tanu z'amanywa.

    Ati 'Twamenyesheje Polisi y'u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine) ihita itabara umurambo wabonetse 13h30 ukuwemo na marine. Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB narwo rwahise ruhagera, rusuzuma umurambo kugira ngo hamenyekanye icyateye urupfu mbere y'uko umurambo ushyingurwa.'

    Bikorimana avuka mu Murenge wa Ruhango. Yakoraga akazi k'ubushumba.

    Umuvugizi wa Polisi y'U Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, asaba abaturage kwirinda koga batambaye umwambaro ubarinda kurohama (life jacket) akavuga ko n'iyo waba usanzwe uzi koga imbwa zishobora kugufatira mu mazi ukaba warohama.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umusore-w-imyaka-18-yarohamye-mu-kivu-arapfa

  • Mukura VS yaguye miswi na AS Kigali naho Gori… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mikino yo ku munsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakinwe kuri iki cyumweru taliki 21 Mata 2024 saa cyenda.

    Kuri sitade mpuzamahanga ya Huye ikipe ya Mukura VS yari yahakiriye AS Kigali.

    Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga:

    Nicolas Sebwato

    Ngirimana Alex

    Kayumba Soter

    Nisingizwe Christian 

    Muvandimwe Jean Marie Vianne

    Ntarindwa Aimable 

    Ndayogeje Gerard

    Iradukunda Elie Tatou

    Uwiduhaye Aboubakar 

    Sebaduka Djuma 

    Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga:

    Hakizimana Adolphe

    Bishira Latif 

    Ndayishimiye Thierry

    Ishimwe Saleh

    Ntirushwa Aime

    Akayezu Jean Bosco 

    Osaluwe Raphael 

    Felix Kone

    Ishimwe Fiston

    Benedata Janvier 

    Shabani Hussein Tchabalala

    Umukino watangiye ikipe ya Mukura VS ihererekanya neza gusa ikabikorera mu kibuga hagati nta kugera imbere y’izamu. 

    Ku munota wa 11 Mukura VS yabonye uburyo bwa mbere bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira wazamukanywe na Uwiduhaye Aboubacar acenga gusa ahereje umupira mwiza Iradukunda Elie Tatou atindaho gake Hakizimana Adolphe ahita atabara arawufata.

    Ba myugariro b’ikipe ya AS Kigali barangajwe imbere na Bishirandora Latif bakomeje gukina barwana no gukuraho imipira bijyanye n’ukuntu abakinnyi ba Mukura VS barimo Uwiduhaye Aboubacar babaga bari imbere y’izamu buri mwanya.

    Mbere yuko igice cya mbere kirangira ikipe y’Abanyamujyi yahinduye umukino irasatira cyane binashoboka kubona igitego nk’aho Ishimwe Fiston yacenze Kayumba Sotor maze ariruka agera imbere y’izamu, gusa ashiduka umupira wamurenganye.

    Mu gice cya kabiri ikipe ya AS Kigali yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Akayezu Jean Bosco hajyamo Kevin Ebene.

    Ku munota wa 55 Mukura VS yarase igitego cyabazwe ku mupira Iradukunda Elie Tatou yari abonye ahagaze ahantu heza mu rubuga rw’amahina maze arekura ishoti ariko rinyura impande y’izamu gato.

    Umutoza wa Mukura VS, Afahmia Lotfi yaje gukora impinduka mu kibuga akuramo Uwiduhaye Aboubakar, Ndayogeje Gerard, Kubwimana Cedric na Sebaduka Djuma ashyiramo Samuel Pipong, Bruno Ronie Younie Etoundi, Mahoro Fideli na Mohammed Sylla.

    Iyi kipe yo mu karere ka Huye yakomeje gukina irema uburyo bwinshi imbere y’izamu gusa kububyaza umusaruro birananirana. Umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota 3 anganya 0-0.

    Indi mikino yakinwaga, Gorilla FC yatsindiye Musanze FC kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0. Ni igitego cyatsinzwe na Bobo Camara kuri penariti ku munota wa 81.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Gorilla FC yahise yiyongerera amahirwe yo gukomeza gukina mu cyiciro cya mbere kubera ko iri ku mwanya wa 10 n’amanota 32.

    Ikipe ya Etincelles FC kandi yatsinze Muhazi United ibitego 2 bya Gedeo Bendeka na Kakule Mukata Justin kuri 1 cya Abdul Ibrahim Amin.

    Abakinnyi 11 ba Gorilla FC babanje mu kibuga 

    Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanje mu kibuga 

    Abakinnyi ba Gorilla FC bishimira igitego 

    Mbere yuko umukino utangira hafashwe umunota umwe wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Ni umukino wabaye ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142165/mukura-vs-yaguye-miswi-na-as-kigali-naho-gorilla-fc-yiyongerera-amahirwe-amafoto-142165.html

  • Hifashishijwe Iwacu Heza ya Ambassador mu g… – #rwanda #RwOT

    Umugaba w'Ingabo za Kenya, Gen Ogolla yaguye mu mpanuka y’indege yatwaye n'ubuzima bw’abandi basirikare icyenda bari kumwe na we, kuwa Kane tarik 18 Mata 2024.

    Mushiki we, Perish Onyango yabwiye abitabiriye isengesho ryo kumuherekeza ko mbere y’uko yitaba Imana yari amaze kumwereka aho bazamushyingura agasaba y’uko yazanashyingurwa bitarenze amasaha 72.

    Umukobwa we, Lorna Achieng yavuze ko Se yari umugabo wigishiriza mu bikorwa ari na yo mpamvu yabashije kumufasha kugira ibyo ageraho akiga neza muri MIT [Massachussets Institute Technology].

    Yibukije abantu ko Gen Ogolla yakundaga ibyo akora ku buryo hari n’igihe yigeze kuva mu bitaro adakize agiye mu kizamini. Yanavuze ko yari umuntu wubaha Imana kandi ufasha abantu.

    Benshi mu bagarutse ku buzima bwa Gen Ogolla, bavuze ko yari umugabo urinda ijambo rye kandi wubaha Imana.

    Icyakora basabye ko hakorwa iperereza ku rupfu rwe dore ko yoherejwe mu butumwa butari ku rwego rwe kandi abihatirijwe n'inzego z'iperereza n'umutekano za Kenya, ibintu Perezida William Ruto yavuze ko bigomba gukorwa.

    Perezida Ruto yibukije abantu ko Kenya ihombye intwari, agaruka ku buryo yamuhisemo amugira Umugaba w'Ingabo za Kenya muri Mata 2023, avuga ko agize amahirwe yakongera akabikora kuko yari umugabo udasanzwe.

    Muri 1962 ni bwo Gen Ogolla yabonye izuba, yitaba Imana kuwa 18 Mata 2024 aguye mu mpanuka y’indege abura iminsi micye ngo yizihize imyaka 40 yari amaze ari mu Ngabo za Kenya aho yari umuhanga mu bijyanye no kurwanira mu Kirere.

    Isengesho ryo kumusabira ryabereye ku ishuri ribanza rya Obama K'Ogello mu cyaro cya Ngi'ya. Yashyinguwe mu gace ka Mor aho mu kumushyingura hifashishijwe amajwi y'indirimbo 'Iwacu Heza' ya Ambassador of Christ Choir yo mu Rwanda, icuranzwe n'itsinda rya gisirikare. Gen Ogolla asize abana babiri n'umugore.

    Perezida William Ruto yitabiriye umuhango wo guherekeza Umugaba w’Ingabo za Kenya Umuryango wa Gen Ogolla washimiye abifatanije nabo, ubasaba kutagira agahinda kuko yitabye Imana yariteguyeYashyinguwe mu cyubahiro gikwiriye Intwali yitangiye igihugu kugera ku munota wa nyuma 

    KANDA HANO UREBE UBWO YAHEREKEZWAGA HIFASHISHIJWE INDIRIMBO YA AMBASSADORS OF CHRIST

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142162/hifashishijwe-iwacu-heza-ya-ambassador-mu-gushyingura-umugaba-wingabo-za-kenya-video-142162.html

  • Kwibuka30: AEBR yasuye urwibutso rwa Jenoside… – #rwanda #RwOT

    Ni gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tarik 20/04/2024. Ahagana saa munani z’amanywa abakristo bari hagati ya 150 na 200 barangajwe imbere n’Umuvugizi Mukuru wa AEBR, Bishop Ndayambaje Elisaphane, bari bageze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane ziharuhukiye zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu bayobozi ba AEBR basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali harimo Bishop Ndayambaje Elisaphane Umuvugizi Mukuru wa AEBR; Bishop Ndagijimana Emmanuel Umuvugizi ucyuye igihe, Bishop Gato Corneille Munyamasoko wayoboye AEBR, Abayobozi bahagarariye AEBR mu mujyi wa Kigali, abashumba b’itorero rya AEBR Kacyiru n’abandi.

    Mu bandi bayobozi bifatanyije na AEBR Kacyiru mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR), Pastor Ruzibiza Viateur na Senateri Mureshyankwano Marie Rose usanzwe ari umukristo wa AEBR.

    Abakristo ba AEBR Kacyiru basuye urwibutso rwa Kigali biganjemo urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. AEBR ivuga ko yifatanyije n’uru rubyiruko mu #Kwibuka30, kugira ngo “babone neza kandi basobanukirwe byimbitse ko Jenoside yakorewe Abatutsi tuvuga ndetse n’amateka mabi yabayeho.”

    Buri mwaka AEBR ikora igikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuvugizi Mukuru wa AEBR, Bishop Ndayambaje Elisaphane, yavuze ko mu #Kwibuka30, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, kuko nka AEBR “twemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabayeho.”

    Yongeyeho ati: “Gusura urwibutso kuri uyu munsi bidufasha gusobanurira abakristo bacu uko Jenoside yateguwe, uko yakozwe ndetse n’ingaruka zayo, bigatuma abakristo bacu barushaho gusobanukirwa bagahuza ibyo biboneye n’ibyo tubigisha, bakabona n’uburemere Jenoside yakoranywe.”

    Bishop Ndayambaje Elisaphane yavuze ko AEBR ikunze kuganiriza abakristo ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, ikabasobanurira amateka mabi yagejeje abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uretse n’ibiganiro, yavuze ko amatorero yose akwiriye kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yavuze ko kuba urubyiruko rwa AEBR rwiboneye ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, ari intandaro yo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi aho bifashisha imbuga nkoranyambaga mu kuyobya abana bavutse nyuma y’1994 mu kugoreka amateka nkana.

    Pastor Uwanyirigira Marie Chantal uhagarariye Umuryango mu itorero rya AEBR yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ababyeyi birengagije ko bagomba kurangwa n’impuhwe n’imbabazi bagambanira abana, hakaba hari n’abandi bahishaga bagenzi babo nyamara bagaca ruhinganyuma bakabagambanira bagahamagara abicanyi.

    Yaboneyeho guhamagarira ababyeyi bagenzi be kwigisha abana indangagaciro ndetse na Kirazira. Ati: “Kirazira ko umuntu amena amaraso y’undi, kirazira kugambanira mugenzi wawe. Dukwiriye kwimakaza urukundo”. Yongeyeho ko umuryango ucyeneye inyigisho zo kurwanya amacakubiri no kwibutsa ko ari abana b’Imana hagamijwe kubaka umuryango.

    Itorero AEBR ryageze mu Rwanda mu 1964, ribona ubuzima gatozi mu 1967. Rifite abakristo barenga ibihumbi 200. Ni itorero rijyana n’igihe aho bibaye ngombwa rigakora impinduka. Urugero, mu myaka 4 ishize ryakoze agashya ryimika ku nshuro ya mbere Abapasiteri b'abagore rinimika ku nshuro ya mbere Abepisikopi (Ba Musenyeri/Bishops).

    Umuvugizi wa AEBR, Bishop Ndayambaje, ubwo yahabwaga inshingano zo kuyobora iri Torero mu mezi 11 ashize, yabwiye inyaRwanda ko azaharanira ubumwe bw’abakristo n’imikoranire myiza n’andi matorero. Ati “Nzaharanira ubumwe bw’abakristo kandi nshishikariza buri wese kuba umusemburo w’iterambere rirambye habeho gukorera hamwe”.

    Yavuze ku mikoranire na Leta muri Manda yatorewe y’imyaka 5 yo kuyobora Itorero rya AEBR, avuga ko azahamagarira aba-AEBR kwitabira gahunda za Leta. Ati “Nzashishikarira ko itorero rigira imikoranire myiza na Leta y’u Rwanda nshishikariza abakristo kwitabira gahunda zose za Leta kandi tugira uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu”.

    AEBR Kacyiru yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bahakura umukoro wo kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uhereye ibumoso: Pastor Viateur Ruzibiza wa Bible Society of Rwanda (BSR), Bishop Ndayambaje uyobora AEBR na Senateri Mureshywankwano ubwo bacanaga urumuri rw’icyizere

    Bishop Elizaphane Ndayambaje yahamagariye amadini n’amatorero yose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

    AEBR yifatanyije n’u Rwanda n’Isi kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142168/kwibuka30-aebr-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-yunamira-inzirakarengane-zazize-je-142168.html

  • Umunyamakuru Jean Jules Mazuru yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 i Mageragere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwumvise amakuru mu rurimi rw'Igifaransa kuri Radio Rwanda, yakunze ubuhanga bwagiye buranga Jean Jill Mazuru, mu gutangaza neza amakuru muri urwo rurimi.

    Jean Jules Mazuru yakatiwe igifungo cy'imyaka 10 nyuma yo guhanywa icyaha cyo gusambanya umukobwa w'imyaka 15.

    Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru w'ikinyamakuru Umuseke.com wamusuye aho afungiwe i Mageragere, yamubwiye ko ari umukobwa wicuruzaga yaguze akamwinjirana muri lodge inzego z'umutekano zikamufatira mu cyuho.

    Ibyo yita akagambane yakorewe. Jean Jules Mazuru akaba yaratangaje ko kandi yiteguye kujurira kuri iki gifungo yakayiwe. Gusa ubwe yemera icyaha akaba asaba kugabanirizwa igihano.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-jean-jules-mazuru-yakatiwe-igifungo-cyimyaka-10-i-mageragere/

  • Umunya-Uganda yashyikirijwe igihembo cye nk'Umurinzi w'Igihango – #rwanda #RwOT

    Mu Ukwakira mu 2023 nibwo Mohamood Noordin Thobani hamwe n'abandi bantu batandatu bashyizwe mu cyiciro cy'Abarinzi b'Igihango, gusa we ntiyabashije kwitabira uwo muhango nyirizina.

    Ku wa Gatandatu tariki 20 Mata ubwo muri Uganda habaga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nibwo Mohamood Noordin Thobani yashyikirijwe iki gihembo cye.

    Thobani yavukiye muri Uganda mu 1945. Mu bikorwa byamuranze harimo guha agaciro ikiremwamuntu by'umwihariko Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, ubwo yashyinguraga mu cyubahiro imirambo igera kuri 10.000 yaroshywe mu migezi itandukanye yiroha mu Kiyaga cya Victoria.

    Yubatse inzibutso eshatu muri Uganda mu duce twa Mpingi na Masaka. Ahora yita kuri izo nzibutso ndetse akishyura amafaranga yo kwishyura ibizikorwaho.

    Mu 2018 ubwo u Rwanda rwibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi, Mohamood Noordin Thobani yatanze inkunga y'amagare 50 yahawe abarokotse Jenoside b'i Rukumberi mu Karere ka Ngoma.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Col. Joseph Rutabana, yashimye umuhate uyu mugabo yagaragaje mu gusubiza Abatutsi agaciro bambuwe muri Jenoside.

    Ati 'iyo bitaza kuba ku bw'abaturage ba hano by'umwihariko Mohamood Thobani wafatanyije n'abayobozi b'inzego z'ibanze bakusanya imibiri ndetse barayishyingura, ntabwo uyu munsi twari kuba turi hano twibuka. Ndashimira Guverinoma ya Uganda n'abaturage b'iki Gihugu kubera barerekanye ubumuntu, impuhwe n'ubumwe binyuze mu gufata iyo mibiri yose yari iri mu mazi bakayishyingura neza hano muri izi nzibutso ebyiri.'

    Gutoranya, gushimira no kumenyekanisha Abarinzi b'Igihango ni igikorwa ngarukamwaka kiri muri gahunda zunganira Ndi Umunyarwanda. Cyatangijwe mu 2015 na Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge ku bufatanye n'Umuryango Unity Club Intwararumuri.

    Kigamije kumenya, kumenyekanisha no guha agaciro ibikorwa ntangarugero byimakaza ubumwe n'ubudaheranwa byakozwe n'Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Col. Joseph Rutabana, yashyikirije Mohamood Noordin Thobani igihembo aherutse guhabwa na Leta y'u Rwanda nk'Umurinzi w'Igihango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunya-uganda-yashyikirijwe-igihembo-cye-nk-umurinzi-w-igihango