Blog

  • Nyuma y’impaka, RS Berkane yavuye muri Algeria isubira muri Maroc idakinnye #rwanda #RwOT

    Ikipe ya RS Berkane yo muri Maroc yasubiye iwabo idakinnye na USM Alger umukino ubanza wa 1/2 cya CAF Confederation Cup kubera impamvu politiki ziri hagati y’ibihugu byombi.

    Kuva muri 2021 ntabwo Algeria na Maroc zimeranye neza bitewe n’uko Algeria yashinje Maroc kugira uruhare mu bitero by’iterabwo byagabwe kuri iki gihugu.

    Ibi bihugu kandi bifitanye inzigo y’uko Algeria ifasha agace ka Sahara y’Iburengerazuba kwigobotora Ubukoroni bwa Maroc, ni mu gihe Maroc yo igafata nk’ubutaka bwa yo.

    Umukino ubanza wa 1/2 wagombaga kubera muri Algeria aho RS Berkane yagombaga gukina na USM Alger ejo hashize.

    Gusa iyi kipe yaje kugorwa ikigera ku kibuga cy’indege aho yari yagiye yambaye imyenda iriho ikarita ya Maroc ndetse n’agace ka Sahara y’Iburasirazuba, bahise bahagarikwa bahabamaza amasaha 10 babasaba guhindura iyi myambaro baranga.

    Iyi myenda baje kwemera kuyitanga ariko CAF isaba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Algeria gufasha iyi kipe kubona indi myambaro izakinana.

    Ku munsi w’umukino, RS Berkane yanze gukina uyu mukino kubera ko imyenda yahawe nta karita ya Maroc n’agace ka Sahara, yahise isubira ku kibuga cy’indege irataha idakinnye, ni mu gihe CAF yari yabemereye kuyikinana.

    CAF yahise isohora itangazo ivuga ko uyu mukino utabaye ko igihe uzabera kizamenyeshwa mu minsi ya vuba.

    Ibi bibazo biri hagati y’ibibazo byombi byatumye Maroc ititabira irushanwa rya CHAN ryabereye muri Algeria.

    Baje bambaye imyenda yariho ikarita ya Maroc ndetse n’agace ka Sahara

    Ku kibuga cy’Indege bahamaze amasaha hafi 10

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-impaka-rs-berkane-yavuye-muri-algeria-isubira-muri-maroc-idakina

  • Andi makuru mashya ku mukinnyi Rainford uherutse gukora impanuka akajya muri Koma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye muri Africa hasakaye inkuru y'impanuka yakozwe n'umukinnyi Rainford Kalaba wa TP Mazembe bikarangira umukunzi we bari kumwe mu modoka ahita ahasiga ubuzima, Rainford we ajya muri Koma.

    Amakuru mashya ahari ni uko, Rainford ameze neza, akaba ari koroherwa kuko atakiri muri koma.

    Umukuru w'ibitaro bya University Teaching Hospital (UTH), uyu musore arwariyomo yagize ati: 'Uyu munsi ni umunsi wa gatanu uhereye igihe Rainford Kalaba yinjiye mu bitaro bya UTH, aho akomeje kwivurirwa. Ubuzima bwe bukomeje kuba bwiza kandi ari kwitabwaho n'inzobere buhoro buhoro kandi biyemeje kumuha ubuvuzi bukenewe kugira ngo akomeze gutera imbere.

    Source : https://yegob.rw/andi-makuru-mashya-ku-mukinnyi-rainford-uherutse-gukora-impanuka-akajya-muri-koma/

  • Adrien Misigaro na Rev. Antoine Rutayisire ba… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana uzaba tariki 29 Kamena 2024, mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n'abandi batuye muri kiriya gihugu gusabana n'Imana, binyuze mu ijambo ry'Imana ryateguwe ndetse n'ibihangano bya Adrien Misigaro.

    Adrien Misigaro wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka 'Nzagerayo' yabwiye InyaRwanda ko bazamara amasaha umunani baramya Imana, kandi ko yiteguye kuzafasha abakristo gusabana n'Imana.

    Ati 'Niteguye kwitabira ubutumire bw'urusengero rwo muri Edmonton muri Canada badutumiyemo tariki 29 Kamena 2024. Bateguye amasaha umunani (8) yo kuramya no guhimbaza Imana, rero nzafatanya n'abo.'

    Uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana wateguwe na Kingdom Minded Church. Adrien Misigaro yavuze ko yiteguye gutarama muri uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, kandi azaririmba ari kumwe na Band ye bazafatanya.

    Ati 'Ndi kwitegura, nzajyana na 'Band' yanjye dufite amasaha umunani (8) yo kuramya Imana.'

    Uyu muhanzi avuga ko muri Gicurasi afite n'ibindi bitaramo yatumiwemo azahuriramo n'abandi bahanzi, birimo n'ibyo gutaha urusengero rushya. Avuga ko muri iki gihe anahugiye mu kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya, nyuma ya 'Niyo Ndirimbo' yakoranye na Ngabo Medard Jorbet [Meddy].

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Ntuhinduka', aherutse i Kigali mu rugendo rwo kwagura ibikorwa by'umuryango yashinze 'MHN' ukora ibikorwa by'urukundo, kandi ugafasha benshi kuramya Imana.

    Ni urugendo kandi yanakoresheje mu gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo zigize album ye ya Gatatu amaze igihe ari gutegura, afatanyije na ba Producer batandukanye, yaba mu buryo bw'amajwi (Audio) ndetse no mu mashusho (Video).

    Adrien aherutse kubwira InyaRwanda ko buri ndirimbo iri kuri album ye uko ari umunani yayanditse mu murongo w’ijwi ry’Imana ivugana n’umuntu’.

    Ati “Akenshi nkunda kwandika indirimbo mu buryo butatu; indirimbo nyinshi nandika ari isengesho nyinshi zisaba cyangwa se ziramya Imana mbese nk’umuntu mvugana n’Imana, mpagarariye Imana ku Isi mbwira abantu, ubasaba kwihana, ubabwira ibyo Imana ikora mbese muri uwo mwanya ubwira ubutumwa abantu.”

    Uyu muhanzi anakora indirimbo z’aho umuntu atega amatwi akumva Imana icyo ivuga. Adrien avuga ko abantu banyuze mu bintu byinshi birimo nk’icyorezo cya Covid-19, intambara zidashira n’ibindi, aho buri wese ashobora gutekereza akibaza niba Imana ikimwibuka.

    Misigaro avuga ko buri wese akwiye gufata umwanya akitekerezaho, kandi akumva ko Imana ishobora byose, kandi iyo ivuze itanga ihumure ‘imitima yacu igatuza’.

    Muri iyi ndirimbo ‘Ninjye ubivuze’ yitiriye album ye, uyu muhanzi aririmba abwira buri wese ko Imana ihindura amateka y’ubuzima bwa buri wese.

    Ati “Ndirimba mbwira buri wese, Imana iravuga nanjye, Imana irambwira iti wirira, wikiyanduriza umutima, kuko ni njye ubivuze, ninjye uzi aho nkwerekeza kandi ntabwo nzagusiga.”

    Misigaro avuga ko iyi ndirimbo ari isezerano Imana iha buri wese. Kandi avuga ko buri ndirimbo iri kuri iyi album igarukaho neza neza ku kumvikanisha ubufasha bw’Imana.

    Ati “Ndizera ko abantu bazumva Imana kuri iyi album. Nari maze igihe narafashe akaruhuko, ariko nifuzaga kuzatanga ikintu cyiza cyane, kandi nziko abantu bazabyumva.”


    Adrien Misigaro yatangaje ko yiteguye gutanga ibyishimo mu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana muri Canada


    Rev. Antoine Rutayisire ategerejwe muri Canada aho azafasha Abakristu gusabana n'Imana binyuze mu ijambo ry'Imana


    Adrien Misigaro yavuze ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya nyuma ya 'Niyo ndirimbo' yakoranye na Meddy


    Iki gitaramo gishamikiye ku mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, kizaba tariki 29 Kamena 2024

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTEREYE UMUSOZI' YA  ADRIEN NA KELLIA GAHIMBARE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142176/adrien-misigaro-na-rev-antoine-rutayisire-batumiwe-mu-gitaramo-cyo-kuramya-muri-canada-142176.html

  • Byarabahiriye: Ibyamamarekazi 10 byakurikiye… – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu byamamarekazi nka Rihanna, Britney Spears, Madonna n’abandi, bari mu byamamarekazi byagiye bibana cyangwa bikundana n’abagabo barusha imitungo kuko ubwabo basanzwe batunze amafaranga menshi ku buryo ntacyo bibabwiye gushaka umugabo ukize.

    Ibi ntibikuraho ko hari abandi bagorecyangwa abakobwa bafite amazina akomeye ku Isi, bahisemo gushaka abagabo babakurikiyeho amafaranga bafite ndetse bikabahira. Bamwe muribo bagiye babyiyemerera mu itangazamakuru, abandi nabo batandukana bitamaze kabiri gusa bageze ku ntego zabo.

    Dore urutonde rw’ibyamamarekazi 10 byakurikiye amafaranga kubagabo bikabahira:

    1.Salma Hayek

    Icyamamarekazi muri sinema, Salma Hayek, uvuka muri Mexique akaba akorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni undi musitarikazi warushinze akurikiye ifaranga. Yashakanye  n'umuherwe w'Umufaransa umuruta cyane witwa François Henri Pinault. Muri 2007 nibwo bahuye, babyaranye  umwana bise Valentina. Muri 2008 bahise batandukana ubwo umugabo yabyaraga ku wundi mugore, bongera gusubirana muri 2009 kugeza magingo aya babanye neza ndetse bari ku mwanya wa 2 muri ‘Couples’ z’ibyamamare zikize ku Isi mu 2024.

    2.Kim Kardashian

    Kim Kardashian yabonye amafaranga menshi cyane yavuye mu bukwe bwe n'abagabo yashakanye nabo bwa mbere aribo Damon Thomas babanye kuva mu 2000 kugeza mu 2004 na Kris Humphries babanye kuva mu 2011 kugeza mu 2013.

    Amakuru avuga ko Kim Kardashian yakundanye na Kanye West mu 2013 agamije kwinjiza cyane amafaranga ahabwa n'itangazamakuru ku mafoto yabo n'inkuru bandikwaho. Nubwo Kim Kardashian nawe afite amafaranga menshi ariko akaba yarashakanye na Kanye West kugira ngo binjize menshi cyane.

    Ibi byahiriye Kim Kardashian cyane kuko ibyo yifuzaga yabigezeho dore ko mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga usanga amafoto n’inkuru zabo zabiciye. Nubwo ariko ibi byamuhiriye akabona amafaranga, iby’urugo rwabo ntabwo byakunze kuko barushinze mu 2013 batandukana mu 2020. Gatanya yabo yaje gusinywa mu mategeko mu 2022, kugeza ubu Kim na Kanye buri umwe yaciye inzira ye.

    3.Uma Thurman

    Ni umunyamerikakazi ukina filime akerekana n'imideri. Nyuma yo gutandukana na Ethan Hawke, yaje gucudika n'umukire ufite amahoteli akomeye ariwe Andre Balazs, ufite imitungo ibarizwa muri Miliyoni 450 z'Amadorali ya Amerika.

    Muri 2007 baje gutandukana, Uma Thurman yigira mu rukundo n'umuherwe Arpad Busson wabyaranye na Elle Macpherson abana babiri. Mu mwaka wa 2014 baje gutandukana hatangazwa ko n’ubundi nta rukundo rwari ruhari ahubwo umugore yari akurikiye ifaranga ku mugabo.

    4. Elle Macpherson

    Ni umunya Australia w'umucuruzikazi, umunyamiderikazi akaba n'umukinnyi wa Filime waranzwe no gukurikira amafaranga mu rukundo, bikamuviramo gutandukana n’abagabo be ba mbere. Uyu Elle Macpherson yabyaranye abana babiri na Arpad Busson, nyuma yo gutandukana, aza gushakana n'umuherwe Jeffrey Soffer muri 2013, ajya kurya ifaranga rye.

    5. Heather Mills

    Ni Umwongerezakazi werekana imideli, akaba amaze gushaka abagabo babiri. Heather Mills na Paul McCartney nyuma yo gutandukana, umugore yajyanye Miliyoni 50 z'Amadorali nabwo avuga ko adahagije, ikimenyetso cy'uko bahuye bakabana agambiriye kurya amafaranga ya Paul McCartney.

    6.Miranda Kerr

    Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli, Miranda Kerr, yarushinze n’umuherwe Evan Spiegel uri mu bashinze uruguba rwa Snapchat anabereye umuyobozi mukuru (CEO). Miranda Kerr yabwiye People Magazine ko iyo ahurana na Evan Spiegel adakize bitari gushoboka ko barushinga mu 2017.

    7. Ashley Benson

    Umukinnyi wa filime Ashley Benson wamamaye muri filime y’uruhererekana yitwa ‘Pretty Little Liars’, aherutse kurushinga n’umuherwe Brandon Davis uhagaze miliyari 4 z’amadolari. Ashley Benson yabanye n’uyu mugabo nyuma y’igihe gito atandukanye n’umuraperi G-Eazy, aho yanatangaje ko guhitamo Brandon Davis ari ukubera ko ahagaze neza mu mitungo.

    8. Anna Nicole Smith

    Ubwo Anna Nicole Smith yari afite imyaka 26 y'amavuko yashakanye na J.Howard Marshall w'imyaka 89. Barabanye kuva mu 1994 kugeza mu 1995 umugabo apfuye. Nyuma  Anna Nicole Smith yakomeje gukurikirana imitungo y’umugabo we kugeza ayihawe nyuma nawe aza  gupfa muri 2007. Iyo mitungo yahawe bayibarira muri Miliyoni 474 z'Amadorali ya Amerika abandi bakavuga 88 Miliyoni z’Amadorali ya Amerika.

     9.Jerry Hall

    Uyu munyamiderikazi wabayeho mu buzima bwiza hamwe na Mick Jagger, mu 1976 baje gukora ubukwe butemewe n'amategeko mu 1990. Jerry Hall wifitiye Miliyoni 15 z'Amadorali ya Amerika, yaje gutandukana na Mick Jagger, ajyana amafaranga atari make. Nyuma  Jerry Hall yaje gukundana n'umuherwe Rupert Murdoch nawe bitangazwa ko yari amukurikiyeho amafaranga.

    10. Crystal Harris

    Ubwo umunyamideli Crystal Harris yari afite imyaka 25 yagiye mu rukundo na Hugh Hefner w'imyaka 84, bitegura kurushinga mu kwezi kwa Kamena muri 2011 ariko ubukwe bwabo buhagarara habura iminsi itanu gusa nyuma yo gutangaza ko batagikundana. Bongeye  gusubukura umubano wabo, mu 2012 aba aribwo bakora ubukwe. Bivugwa ko Crystal Harris yaje guhabwa Miliyoni 5 z'Amadorali kugira ngo ashakane na Hefner Hugh.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142180/byarabahiriye-ibyamamarekazi-10-byakurikiye-amafaranga-ku-bagabo-amafoto-142180.html

  • Amarangamutima y’abagore ba Jay Polly nyuma y… – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2024, ni mu gihe igitaramo cya Platini cyabaye tariki 30 Werurwe 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Alliah Cool yatanze Miliyoni 1 Frw n'aho Tic Tac Foods yatanze Miliyoni 1 Frw, bingana na Miliyoni 2 Frw muri Miliyoni 16 zatanzwe n'abantu banyuranye muri kiriya gitaramo.

    Alliah Cool yavuze ko yatinze gushyikiriza aba bagore amafaranga bitewe na gahunda yahise ajyamo muri Tanzania no mu bindi bihugu zatumye atabasha kuyabashyikiriza ku gihe bari bavuganye.

    Ati “Nagize gahunda nyinshi zatumye njya hanze y’Igihugu, n’ibindi byinshi nagiye nkora, ariko ndavuga nti reka nshake umunsi noneho nzabahamagare, hanyuma nsohoze isezerano nk’uko nabyiyemeje.”

    Uyu mukinnyi wa filime, yavuze ko nta gihe ‘cyari cyatanzwe cyo gutanga aya mafaranga’ bari bemereye mu gitaramo cya Platini, kuko icya ngombwa ‘kwari ugusohoza isezerano’.

    Aya mafaranga Alliah Cool yayatanze ayanyujije muri kompanyi ye ya ‘Lemome Tours’. Yavuze ko gusohoza isezerano rye, ahanini byaturutse ku kumvira ijwi ry’Imana. Yavuze ko atari ubwa mbere afashije, kuko yigeze no guha amafaranga itsinda rya Vestine na Dorcas agera kuri Miliyoni 3 Frw.

    Ati “Ntabwo ndi umukire w’ibyamirenge, ariko ndi umubyeyi nzi ukuntu kurera bimera, natangiye kurera mpereye kuri ba Murumana banjye, nzakomeza kurera, kandi Imana izampa n’abandi, yaba abo nabyaye nabo ntabyaye nzi icyo kurera bimera.”

    Alliah Cool yavuze ko nyuma y’aya mafaranga yatanze azakomeza kwita ku bana ba Jay Polly, kuko uyu muraperi amwibuka cyane, ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru ye. 

    Ati “Twabanye neza! Kuba nagira umusanzu ntanga kuri mwebwe no ku bana banyu, ni inshingano zacu, ntabwo ari byo nsabwa.”

    Umugore Mukuru wa Jay Polly ariwe Nirere Afsa uzwi nka Fifi yavuze ko bishimiye inkunga bahawe na Alliah Cool. Ati “Ni igikorwa cyiza kandi cy’urukundo, kuba yaratekereje ku bana bacu ni ukuri n’iby’agaciro cyane.”

    Akomeza ati “Alliah sinzi ukuntu twagushimira, ariko urakoze cyane, ni ukuri. Kuko buriya aho kugirango uvuge ikintu ntugikore, icyiza wakireka. Buriya iyo utanze isezerano ukarisohoza, bigaragaza ko uba uhagarara ku ijambo.

    Uyu mugore yavuze ko Jay Polly akimara kwitaba Imana, Mukuru we Uwera Jean Maurice usanzwe ari umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA yarihiye abana amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka umwe’.

    Avuga ariko ko hari abandi bemeye kurihira abana ba Jay Polly amafaranga y’ishuri abanza, ariko ‘ntibigize babikora’.

    Mbabazi Sharifa, umugore wa Jay Polly yavuze ko ashima Imana yashoboje Alliah Cool gusohoza isezerano. Ati “Ndamushimira cyane! Abyumve mbikubiye ku mutima. Ndashaka kuzazana umwana wanjye akagusura, akamenya ngo hari icyo wakoze ku buzima bwe.”

    Uyu mugore yafashwe n’amarangamutima, avuga ko atabona ijambo risobanura neza uko yiyumva nyuma y’uko Alliah Cool asoje isezerano rye. Ati “Ni Imana yamukoresheje, kandi igomba kumwongerera igasubiza aho yakuye.”

    Abemeye gufasha abakobwa ba Jay Polly barimo kompanyi yatanze Miliyoni 1 Frw, Platini yatanze Miliyoni 2 Frw, hari kompanyi y'indi yatanze Miliyoni 1 Frw, Ishimwe Clement yatanze Miliyoni 2 Frw, Coach Gael yatanze Miliyoni 2 Frw;

    The Choice yatanze Miliyoni 1 Frw, hari kompanyi yatanze Miliyoni 1 Frw, Rocky yatanze Miliyoni 1 Frw, Forzza yatanze Miliyoni 3 Frw, Ishusho Art yatanze Miliyoni 1 Frw n'aho Alliah Cool yatanze Miliyoni 1 Frw.


    Alliah Cool yashyikirije Miliyoni 1 Frw abagore ba Jay Polly yari yemeye mu gitaramo cya Platini


    Alliah Cool yavuze ko Jay Polly yamubereye inshuti ikomeye, bityo azakomeza kwita ku bakobwa be


    Abagore babiri ba Jay Polly bashimye Alliah Cool ku bwo gusohoza isezerano

    Mu gitaramo cya Platini, abagore ba Jay Polly bemerewe guhabwa amafaranga Miliyoni 16 Frw 


    Platini yemeye gutanga Miliyoni 2 Frw yo gufasha abana ba Jay Polly 


    Abagore ba Jay Polly bashimye cyane Platini ku bwo gutangiza igikorwa cyo gufasha abana babo


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142179/amarangamutima-yabagore-ba-jay-polly-nyuma-yo-guhabwa-amwe-mu-mafaranga-bemerewe-mu-gitara-142179.html

  • Harimo itike hafi ya miliyoni 4 Frw! Ibiciro bihanitse by’igitaramo cya Jose Chameleone byavugishije benshi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Uganda, Jose Chameleone yavuze ko guhanika ibiciro mu gitaramo afite muri Kanama 2024 impamvu nta yindi ari uko bijyanye n’ibigwi afite mu muziki.

    Iki gitaramo kizaba tariki ya 31 Kanama 2024, nta gihindutse kikaba kizabera mu Mujyi wa Kampala muri Serena Hotel.

    Yatunguye benshi ubwo itike ya cyo ya make yayishyiraga ku madorali 100 ni ukuvuga agera ku bihumbi 130 by’amafarana y’u Rwanda, ni mu gihe itike ya menshi (ya VVIP) ari ibihumbi 3 by’amadorali, hafi miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Uyu muhanzi umaze kubaka izina mu muziki, yavuze ko abafana b’umuziki baba bifuza kubona nk’ibyo babona mu bitaramo bya Davido ariko bishyuye amashilingi ibihumbi 20, ngo bagomba kwishyura menshi kugira ngo babone byiza.

    Ati “abantu baribaza impamvu naciye amadorali 100? Murashaka kubona ibintu nk’ibyo mubona mu gitaramo cya Davido mu gihe mwishyuye amashilingi ibihumbi 20. Nk’umufana ugomba kwishyura mesnhi kugira ngo umuhanzi na we akore ibyiza.”

    Mu kiganiro BBS TV, Chameleone yavuze ko ibi biciro bijyanye n’izina afite mu muziki.

    Ati “turashaka ko ibi bizaba ari ukwishimira ibyo nakoze muri uru ruganda. Hari abantu bumva ko nakabaye mbyishimira nkiriho. Ririya joro nzaba nishimira itafari nashyize mu ruganda rw’umuziki.”

    Yakomeje agira ati “turahenze kurusha n’ibyo bicioro.”

    Jose Chameleone uzuzuza imyaka 45 mu kwezi gutaha, azakora iki gitaramo mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye ndetse no kwishimira ibyo yagezeho mu muziki.

    Jose Chameleone yahanitse ibiciro by’igitaramo cye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/harimo-itike-hafi-ya-miliyoni-4-frw-ibiciro-bihanitse-by-igitaramo-cya-jose-chameleone-byavugishije-benshi

  • Amb. Harerimana wari uhagarariye u Rwanda muri Tanzania yashoje inshingano – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 20 Mata 2024, cyitabirwa n'abahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania n'abanyarwanda batuye n'abakorera muri icyo gihugu.

    Amb. Harerimana yashimiwe imikoranire yamuranze mu gihe gito yari amaze muri Tanzania ndetse anashimira umuryango w'Abanyarwanda batuye n'abakorera muri icyo gihugu ku rukundo bakunda u Rwanda.

    Yashimye kandi Guverinoma y'u Rwanda ikomeje kumugirira icyizere mu nshingano zo kubaka igihugu.

    Yongeye kwibutsa umuryango w'Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, ko hari amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ategerejwe muri Nyakanga 2024, abasaba kwitegura no kuyagiramo uruhare, imigendekere yayo ikazaba myiza.

    Mbere y'igikorwa cyo kumusezeraho muri Tanzania, Ambasaderi Harerimana yahuye n'abahagarariye ibihugu bya Afurika abasezeraho anabashimira uko bamufashije kwisanga muri bo mu gihe gito.

    Yanabashimiye kandi ko bifatanyije n'Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, anizeza ko imikoranire myiza n'ubwo bushuti bagiranye bizakomeza.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Gashyantare 2024 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yagennye Gen Patrick Nyamvumba, nka Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania usimbura Fatou Harerimana wari muri uwo mwanya.

    Kuri uwo munsi kandi nibwo Ambasaderi Fatou Harerimana yegenwe nk'uhagararira u Rwanda muri Pakistan.

    Ambasaderi Harerimana yavuye muri Tanzania nyuma y'amezi make kuko yashyikirije Perezida Samia Suluhu Hassan impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu muri Nzeri 2023 asimbuye John Mirenge.

    Harerimana afite uburambe bw'imyaka irenga 20 mu Nteko Ishinga Amategeko, Yabaye Umusenateri ndetse yanabaye Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.

    Ambasaderi Fatou Harerimana yashimiwe n’abo bakoranaga

    Ambasaderi Harerimana yasabye abanyarwanda baba muri Tanzania gukomeza kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere u Rwanda

    Yahawe impano zinyuranye ashimirwa akazi keza yakoze

    Muri Nzeri 2023 nibwo yashyikirije Perezida Suluhu impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-harerimana-wari-uhagarariye-u-rwanda-muri-tanzania-yashoje-inshingano

  • Icyo Niyigena Clement avuga k’umutoza Thierry Froger utishimiwe n’abafana, icyabagoye #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement yavuze ko kuba abafana baragiye bagaragaza kutishimira umutoza Thierry Froger bo nk’abakinnyi babona ari umutoza mwiza wabafashije kwegukana shampiyona.

    Ni nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2023-24 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize bamaze gutsinda Kiyovu Sports 1-0.

    Nubwo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yegukanye igikombe, gusa abafana b’iyi kipe bagiye bagaragaza kutishimira imikinire y’umutoza w’umufaransa uyitoza, Thierry Froger, ni kenshi bagiye baza ku kibuga bamuririmba.

    Niyigena Clement yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko kuba abafana batakwishimira umutoza ari ibintu bisanzwe cyane.

    Ati “Umutoza kuba abafana batari bamwishimiye, buri wese aba agomba gukora akazi ke kagenda neza agashimira Imana kuko ibyo byose ni ibintu biba mu mupira kandi n’abatoza ntabwo batungurwa nabyo, kuba abafana batamwishimira nta gitangaza cyaba kirimo.”

    Yakomeje avuga ko nk’abakinnyi nta kibazo bafitanye n’umutoza kuko ari umutoza mwiza n’ikimenyi menyi abafashije kwegukana igikombe.

    Ati “Hagati yacu nk’abakinnyi n’umutoza nta kibazo cyari gihari. Umutoza yaradufashije cyane none se ntubona ko atwaye igikombe.”

    Agaruka ku cyabafashije kwegukana igikombe cya shampiyona, yavuze ko ari ugushyira hamwe bakinjira mu mukino bashaka amanota 3.

    Ati “Icyadufashije nta kindi uko buri mukino wose twawugiyemo twumva ko dushaka amanota 3 nubwo hari imikino itagiye igenda nk’uko twabiteguye, ariko iyo wagiye ufite umutima ushaka byose birangira ubigezeho.”

    Gusa na none yahamije ko ari umwaka w’imikino bagowe cyane no kubura abafana ku kibuga kuko batumvaga uburyo bayoboye urutonde rwa shampiyona ariko abafana ntibaze.

    Ati “Urebye kutitabira rimwe na rimwe kw’abafana ku kibuga kandi rimwe na rimwe ugasanga ni twe turi ku mwanya wa mbere, ntabwo uba ubyiyumvisha, ni yo mwaba muri mu bihe bibi ariko muri ikipe ya mbere rimwe na rimwe hari igihe byacaga abakinnyi intege, mukavuga ngo niba tugeze mu bihe bibi abafana bakaba bataza kubashyigikira ngo ni byo bihe bibi birangire, ntabwo byari sawa.”

    Iki gikombe APR FC yegukanye cyabaye igikombe cya 5 yegukanye yikurikiranya, kiba igikombe cya 22 cya shampiyona y’u Rwanda yegukanye mu mateka ya yo.

    Niyigena Clement yavuze ko abakinnyi nta kibazo bafitanye n’umutoza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-niyigena-clement-avuga-k-umutoza-thierry-froger-utishimiwe-n-abafana-icyabagoye

  • Isimbi Model yavuye imuzi urukundo rwe n'umugabo we ukomoka muri Israel – #rwanda #RwOT

    Isimbi avuga ko umugabo yasabye Imana ari we yamuhaye kuko Shaul Hatzir yujuje 98% by'ibigize umugabo yahoraga asaba Imana.

    Aba bombi bavuga ko bahuye bwa mbere tariki 15 Mutarama 2018 kuri Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre aho Isimbi yari ari ategereje taxi imutwara nyuma y'uko inama yari avuyemo irangiye.

    Icyo gihe Shaul Hatzir nawe yahageze ari mu nama itandukanye n'iyo Isimbi yari avuyemo.

    Ubwo uyu mugabo yari mu biganiro yabonye ku ruhande umukobwa usa neza arangazwa n'ubwiza bw'uyu munyarwandakazi abanza kugira ngo akomoka muri Ethiopia.

    Shaul Hatzir wari umaze ibyumweru bibiri mu Rwanda, uko yakomezaga kwitegereza Isimbi rimwe na rimwe bagahuza amaso, ibitekerezo byamubanye byinshi muri we yibaza uko aramuvugisha dore ko muri we yatekerezaga ko atazi n'Icyongereza.

    Ati ' Duhura hari mu 2018 nari mu kazi , nari mfite inama muri Kigali Convention Centre ubwo inama yari irangiye nibwo namubonye yicaye hafi ubwo yari arangije inama , naravuze nti uyu mukobwa arasa neza , numvise avuga Icyongereza ndabyishimira kuko ni ubwa mbere nari mbibonye mu Rwanda umukobwa mwiza uzi Icyongereza.'

    'Naravuze nti icyo ngomba gukora ni ukwirekura nkajya kumuvugisha, ni uko byagenze ndagenda mubaza izina, natekerezaga ko ari Umunya-Ethiopia kubera ukuntu ajya gusa nabo.'

    Nyuma bakomeje kuganira , ahita amusaba niba bazasangira ibya nimugoroba ku munsi ukurikiyeho.

    Isimbi yavuze ko yatunguwe no kumenya ko umugabo uje amugana akomoka muri Israel.

    Ati 'Inama nari ndimo yari yarangiye kare nicaye ntegereje Taxi nyuma nkabona umugabo uri kunyitegereza tugahuza amaso , nyuma aza kumvugisha ambaza niba ndi umunyarwandakazi , mubajije aho akomoka ambwira ko ari muri Israel ndikanga nti 'Yee , Yesu!, ni uko twakuhuye.'

    Nyuma yo guhuza urugwiro bamaze no kumenyana aba bombi bahisemo kubana mu nzu imwe iri muri Vision City, tariki 4 Kanama 2018 bategura gahunda zo kurushinga.

    Mu 2019 nibwo Shaul Hatzir yambitse impeta Isimbi Model , nyuma yaho mu Ugushyingo uyu mugabo yajyanye umukunzi we muri Israel bajya gusura umuryango we no kumutembereza ahantu hatandukanye hanze y'u Rwanda.

    Mu 2021 nibwo baguze inzu yabo bwite banasezerana mu mategeko , nyuma yaho tariki 20 Gashyantare 2022 bakora ubukwe bwabereye muri Kigali Convention Centre.

    Shaul Hatzir avuga ko kuba yarasanze Isimbi afite umwana w'umuhungu ntacyo bimutwaye ndetse uwo mwana amufata nk'uwe kandi ajya avugana na se w'uwo mwana babanye neza.

    Ati 'Ni umusore mwiza, twarahuye turaganira , nta kibazo dufitanye kuko ni iby'agaciro cyane ku mwana kumenya se wamubyaye , ni byiza mu buzima kandi turabyishimira, uko bakomeza kuvugana ni ko natwe bitugendekera neza, nishimira ko ari mu buzimwa bwe.'

    Isimbi avuga ko akivugana n'umusore babyaranye ndetse iyo adahari umugabo we amuhamagara uri hafi akajya gufata umwana ku ishuri kandi ko bose babanye neza.

    Kugeza ubu Shaul Hatzir na Isimbi nta mwana bafitanye gusa bizera ko urubyaro rutangwa n'Imana ndetse ubu batangiye urugendo rwo gushaka uko byarana abana babiri bifuza.

    Shaul Hatzir avuga ko yakuruwe n'ubwiza bwa Isimbi ndetse bamaze kumenyana yakunze uburyo ari umugore ukomeye, uzi icyo ashaka, akunda uburyo azi kwirwanaho n'uburyo ahora ashishikajwe no kwiga ibintu bishya.

    Akomeza avuga ko ibi bituma bahuza cyane ndetse yizera ko ari we mukunzi yateguriwe n'Imana.

    Isimbi avuga ko umugabo we ari umuntu utuje cyane ukunda kuzamura ibiganiro bya by'ubucuruzi cyane 99% by'ubuzima bwe ni byo aba yibereyemo.

    Shaul Hatzir ahora ashaka kumenya ikinyarwanda kugira ngo abone uko avugana na Nyirakuru wa Isimbi kuko ari umubyeyi yishimiye cyane, amwita 'Mukeceru cyangwa Nyogokuru.'

    Uko Imiryango yakiriye urukundo rwabo

    Shaul avuga ko abavandimwe be babiri asigaranye bishimiye Isimbi cyane ku buryo bashyigikiye urukundo rwabo ndetse bamukunda cyane.

    Ati 'Umuryango wanjye warabyishimiye , umuryango nsigaranye ni abavandimwe babiri , umwe yageze hano yaramukunze cyane , bose ariko baramukunda , twarabasuye muri Israel , Isimbi ni umwe mu bagize umuryango, ku ruhande rwanjye byari byiza.'

    Isimbi we avuga ko umuryango we utatunguwe no kubona agiye kubana n'umugabo w'umunyamahanga.

    Ati'Ku ruhande rwanjye ntabwo batunguwe no kubona ko umugabo wanjye ari umunyamahanga , ikintu cyabatunguye ni uko bamenye ko akomoka muri Israel.'

    'Umuryango wanjye wari uziko nyuma yo kubyara umwana ntazashyingiranwa n'umugabo w'imbere mu gihugu rero ntabwo byabatunguye, icyabatunguye ni uko ari uwo muri Israel igihugu bavuga ko ariho Yesu akomoka.'

    Gusa Nyirakuru wa Isimbi ntiyishimiye uko Isimbi yari agiye kubana na Shaul Hatzir mbere y'uko bakora ubukwe yibwiraga ko umugabo amubeshya gusa nyuma yaje kubyakira.

    Isimbi na Shaul Hatzir bafitanye imishinga itandukanye bakora mu Rwanda ndetse hari n'iyo bateganya gukorera mu mijyi irimo Monaco na Dubai.

    Isimbi ni umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda, yitabiriye ibitaramo byo kumurika imideli binyuranye ndetse ni n'umwe mu bagaragaye mu ndirimbo 'Closer' yahuriyemo Meddy, Uncle Austin na Yvan Buravan.

    Isimbi avuga ko ubwo hafatwaga amashusho y'iyi ndirimbo, umugabo we yari hafi aho ndetse adateze kwibagirwa uko yahoraga amwitegereza akamusekera ndetse amwereka ko bari kumwe muri icyo gikorwa cyamaze hafi umunsi wose.

    Shaul Hatzir avuga ishusho ahora yibuka kuri Isimbi ari uburyo yari ameze ubwo bari basohokanye ku nshuro ya mbere, nyuma y'umunsi umwe bahuye.

    Shaul Hatzir avuga ko akunda kurya cyane isombe yatekewe n’umugore we Isimbi

    Isimbi avuga ko adateze kwibagirwa igihe umugabo we yirengagije urugendo yari afite rwihutirwa akabanza kujya kumureba ubwo yari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Closer’

    Shaul Hatzir na Isimbi Vestine bahuye mu 2018, bashyingiranwa mu ntangiriro ya 2022

    Isimbi na Shaul Hatzir bahuye bwa mbere mu 2018 bahuriye Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre aho Isimbi yari ari avuye mu nama

    Shaul Hatzir avuga ko akibona Isimbi bwa mbere yaketse ko akomoka muri Ethiopia

    Shaul Hatzir anezezwa n’umubano afitanye n’umuhungu wa Isimbi ndetse n’umugabo babyaranye

    Isimbi avuga ko umugabo yasabye Imana ari we yamuhaye kuko Shaul Hatzir yujuje 98% by’ibigize umugabo yahoraga asengera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isimbi-model-yavuye-imuzi-urukundo-rwe-n-umugabo-we-ukomoka-muri-israel

  • Yannick Mukunzi yagarukanye amahirwe, Rwatubyaye aratsikira abarimo York na Fiacre biranga – Uko abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bitwaye #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru gishize, zasize Yannick Mukunzi nyuma y’imvune yari amaranye amezi 2 yagarutse mu kibuga ndetse n’ikipe ye ya Sandvikens IF mu cyiciro cya kabiri muri Sweden ibona intsinzi, gusa hari bamwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bitagenze neza.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Bizimana Djihad – Kryvbas FC

    Bizimana Djihad yakinnye iminota 90 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine Chornomorets Odesa 2-1 Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n’amanota 51, Shakhtar Donetsk ya mbere ifite 55.

    Hakim Sahabo – Standard Liege

    Hakim Sahabo yakinnye iminota 64 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 20 Mata 2024 mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya Standard de Liège yanganyijemo na Westerlo 3-3.

    Muri iyi shampiyona y’amakipe arwana no kuguma mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Standard de Liège iri ku mwanya wa 5 mu makipe 6 n’amanota 20.

    Maxime Wenssens – Royale Union Saint-Gilloise

    Ntabwo umunyezamu w’umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 bifashishijwe n’ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w’icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yaraye itsinzwemo na Club Brugge 2-0. Mu itsinda ry’amakipe ahatanira igikombe, iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n’amanota 35, Anderlecht ya mbere ifite 38.

    Gitego Arthur – AFC Leopards

    Gitego Arthur ejo hashize ntabwo yari mu bakinnyi bifashishijwe ku mukino batsinzwemo 1-0 na Gor Mahia ya Sibomana Patrick Papy winjiye mu kibuga asimbura na Emery Bayisenge utari mu bakinnyi bifashishijwe. AFC Leopards iri ku mwanya wa 8 n’amanota 38 ni mu gihe Gor Mahia ya mbere ifite 57.

    Mugisha Bonheur Casemiro – AS Marsa

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, AS Marsa ya Mugisha Bonheur Casemiro yasezereye CS Sfaxien muri 1/16 cy’igikombe cy’Igihugu (Tunisian Cup), ni nyuma yo kuyitsinda 1-0.

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende – FAR Rabat

    Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2023, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yabanje ku ntebe y’abasimbura mu mukino ikipe ye ya FAR Rabat mu cyiciro cya mbere muri Maroc yasuyemo inatsinda 3-1 Maghreb Association Sportive de Fès. Iyi kipe ubu ni yo iyoboye urutonde n’amanota 64.

    Meddie Kagere – Namungo FC

    Hari ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ubwo Namungo ya Meddie Kagere mu cyiciro cya mbere muri Tanzania yatsindaga Coastal Union 1-0. Meddie Kagere yabanje ku ntebe y’abasimbura.

    Nyuma y’umunsi wa 20, Namungo FC iri ku mwanya wa 8 n’amanota 26, Yanga ya mbere ifite 58.

    Ntwali Fiacre – TS Galaxy

    Umunyezamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda ukinira ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo mu cyiciro cya mbere, Ntwari Fiacre yari yabanje mu kibuga mu mukino wa shampiyona baraye batsinzwemo na Stellenbosch 2-1. Iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n’amanota 34 ku rutonde ruyobowe na Mamelodi na 53.

    Rwatubyaye Abdul – FC Shkupi

    Rwatubyaye Abdul yabanje mu kibuga mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia aho ikipe ye ejo hashize ku Cyumweru banganyije ubusa ku busa Sileks. Ubu iyi kipe ni iya kabiri n’amanota 55, Struga ya mbere ifite 58.

    Yannick Mukunzi & Byiringiro Lague- Sandvikens IF

    Nyuma y’imvune yari amaranye iminsi, Yannick Mukunzi yari yagarutse mu bakinnyi Sandvikens IF yifashishije ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 20 Mata 2024 mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden batsinzemo Östers IF 1-0. Yannick Mukunzi yinjiye mu kibuga ku munota wa 86, Byiringiro Lague bakinana ntari mu bakinnyi bifashishijwe. Nyuma y’umunsi wa 4 iyi kipe iri ku mwanya wa 8 n’amanota 6, Landskruna ya mbere ifite 8.

    Rafael York – Gefle IF

    Ntabwo York Rafael yari mu bakinnyi ba Gefle IF baraye batsinzwe na Oddevold 2-1 mu mukino w’umunsi wa 4 w’icyiciro cya kabiri muri Sweden. Iyi kipe iri ku mwanya wa 14 n’amanota 2, Landskruna ya mbere ifite 8.

    Manzi Thierry – Al Ahli Tripoli

    Manzi Thierry ntabwo yakinnye umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Libya mu itsinda rya B aho ikipe ye ya Al Ahli Tripoli yatsinzwe na Al Madina 1-0 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

    Haruna Niyonzima – Al Ta’awon

    Haruna Niyonzima ejo yabanje mu kibuga akina iminota 45 mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu itsinda A muri Libya ikipe ya Al Ta’awon ikipe ye yanganyijemo na Al Akhdar 1-1. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n’amanota 25, Al Nasr ya mbere ifite 34.

    Mutsinzi Ange Jimmy – FK Jerv

    Mutsinzi Ange Jimmy, myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ejo hashize ku Cyumweru yabanje mu kibuga akina iminota yose mu mukino ikipe ya FK Jerv mu cyiciro cya gatatu muri Norway yatsinzemo Hødd 2-1. Nyuma y’umunsi wa 3 w’iyi shampiyona, FK Jerv iri ku mwanya 4 n’amanota 6 inganya na Brattvåg IL ya mbere.

    Nyuma y’amezi 2 Yannick Mukunzi yari yagarutse mu kibuga

    Papy na Gor Mahia batsinze AFC Leopards ya Gitego Arthur

    Djihad Bizimana n’ikipe ye bacyuye amanota 3

    Hakim Sahabo na Standard de Liège ntibyagenze neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-mukunzi-yagarukanye-amahirwe-rwatubyaye-aratsikira-abarimo-york-na-fiacre-biranga-uko-abakinnyi-b-abanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye