Blog

  • Abanyarwanda bazajya bapimishiriza ADN n'izindi serivisi za RFI mu ntara zose bitarenze 2026 – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr Charles Karangwa, yavuze ko mu gutoranya ahazashyirwa ayo mashami, hazitabwa ku hantu hava abantu benshi ariko banava kure.

    Ni imishinga iki kigo kiri gukoraho kugira ngo kijyanye na leta mu murongo yihaye wo kugabanya ingendo ndende abaturage bakora bajya gushaka serivisi.

    Kugeza uyu munsi RFI ifite laboratwari zibarizwa muri 12 zose zihurizwa hamwe mu gusuzuma ibimenyetso bikoreshwa mu butabera ariko bisuzumwe mu buryo bwa gihanga.

    Icyakora n'ubwo RFI ifite ubwo bushobozi bungana uko, ubusanzwe uwashakaga serivisi itanga aho aturutse hose byasabaga ko ajyaga kubishakira ku cyicaro cyayo, kibarizwa ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

    Mu butumwa bw'amashusho RBA yanyujije kuri X, Dr Karangwa yagize ati 'Byibuze mu 2026 tuzaba dufite ahantu dushobora gufatira ibipimo ndetse bikaba byakorerwa aho ngaho kugira ngo tuvune amaguru abatugana.'

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu gushaka aho ayo mashami y'iki kigo yashyirwa hazibandwa ku kureba 'ahantu hava abantu benshi ndetse bava kure. Icyo gihe nta muntu uzajya uvunika aza kutugana hano i Kigali ahubwo tuzaba twamwegereye kugira ngo tumuhe serivisi.'

    RFI ikomeje kwesa imihigo mu gutanga serivisi zishingiye ku buhanga kuko kuva nko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2028/2019 kugera mu mwaka wa 2022/2023, yafashije gukemura ibibazo bishingiye kuri ibyo bimenyetso bigera ku 37.363.

    Izo laboratwari zigera 12 ifite zitanga uruhurirane rwa serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano (ADN), guhangana n'ibyakwangiriza umubiri, gutahura ibisasu, gusuzuma amajwi n'inyandiko n'izindi ku buryo kugeza uyu munsi iki kigo gihuza amakuru yo mu bihugu 197 byo mu Isi.

    Ku bijyanye no gupima ADN, iki kigo kimaze gutera imbere mu buryo bufatika, aho nko ku munsi bashobora kwakira abantu bari hagati ya 10 na 80 bashaka izo serivisi.

    Muri abo barimo abashaka gupimisha abana bagamije gutandukana n'ibibazo bizanwa n'inkiko n'abandi barimo abajya muri Amerika kuko icyo cyemezo bagisabwa, n'abandi.

    Mu minsi iri imbere RFI irateganya imishinga itandukanye irimo, guteza imbere ikoranabuhanga ryo gupima ADN ry'umwana ukiri munda, ADN zitari iz'abantu nk'izinyamaswa n'ibimera n'ibindi.

    Kuri ubu igiciro ku muntu umwe ushaka gupimisha ADN ku buryo butihutirwa ni 89.010 Frw, muri icyo gihe ibisubizo biboneka mu minsi itarenze irindwi (iyo yabaye myinshi).

    Iyo byihutirwa ushaka kubona ibisubizo mu masaha 24, ku muntu umwe ni 142.645 Frw.

    Kugeza uyu munsi RFI ifite ubushobozi bwo guhuza amakuru yo mu bihugu 197

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr Charles Karangwa, yavuze ko mu myaka ibiri serivisi z’iki kigo zizaba zitangirwa mu ntara zose z’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bazajya-bapimishiriza-adn-n-izindi-serivisi-za-rfi-mu-ntara-zose

  • Yitwaje umurambo muri banki ngo ahabwe inguzanyo #rwanda #RwOT

    Muri Brésil umugore witwa Érika de Souza Vieira Nunes yatawe muri yombi nyuma yo kujya muri Banki yitwaje umurambo kugira ngo ahabwe inguzanyo mu mazina y’uwitabye Imana.

    Ibi byatangajwe na Polisi yo mu mujyi wa Rio de Janeiro, aho uyu mugore w’imyaka 42, yari yitwaje umurambo wa nyirarume aho yavugaga ko arembye nyamara yaramaze gupfa.

    Érika de Souza yafashe umurambo wa nyirarume awushyira mu kagare k’abantu bafite ubumuga ubundi yerekeza muri banki.

    Ubwo yari ageze muri banki yavuze ko nyirarume witwa Paulo Roberto Braga ufite imyaka 68 arwaye bityo asaba abakozi ba banki ko bamusinyira ku mpapuro zimuhesha inguzanyo y’ibihumbi 3.250$ ni ukuvuga miliyoni 4.2 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Abakozi ba banki bamubwiye ko ibyo ashaka gukora atari byo kuko uwo ashaka gusabira inguzanyo arembye cyane, gusa we yakomeje gutsimbarara avuga ko bashatse bamusinyira kuko yazanye na nyir’ubwite.

    Aha ni ho bagize amakenga ubundi bahamagara polisi ngo ikurikirane iki kibazo. Polisi ihageze yasanze uwo mugabo yapfuye ndetse ivuga ko yari amaze byibuze amasaa abiri ashizemo umwuka.

    Érika de Souza ubwo yabazwaga na polisi yavuze ko yabitewe n’uko yari amaze igihe arwaje nyirarume yaramurembanye, polisi ikaba yakomeje iperereza ngo imenye byinshi kuri urwo rupfu.

    Uyu mugore akaba akurikiranyweho icyaha cy’ubutekamutwe ndetse n’icyaha cyo gushyagurira umurambo.

    Yagiye muri banki yitwaje umurambo wa nyirarume

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/yitwaje-umurambo-muri-banki-ngo-ahabwe-inguzanyo

  • Ibya APR FC n’uwahoze ari umutoza wa yo Adil byashyizweho akadomo n’Urukiko rwa Siporo ku Isi #rwanda #RwOT

    Urukiko rwa Siporo ku Isi (TAS) rwamaze gutesha agaciro ikirego cy’uwahoze ari umutoza wa APR FC, umunya-Maroc ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Adil Erradi Mohammed wayireze kumuhagarika inyuranyije n’amategeko.

    Amakuru ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ni uko uru Rukiko muri bimwe rwagendeyeho rwarasanze mu gihe uyu mutoza APR FC yamuhagarikaga mu Kwakira 2020, atarigeze atera intambwe n’imwe ngo yandikire ikipe ayibaza icyo azira n’icyo bagendeyeho bamuhagarika.

    Ikindi ni uko APR FC yakomeje gukora inshingano za yo zirimo kumuhemba ndetse n’iminsi 30 yahagaritswe irangiye imusaba kugaruka mu kazi ntiyagaruka ahubwo ahitamo kujya kurega mu Mpuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA. Byafashwe nk’aho na we yashakaga kugenda.

    Ikindi ni nyuma yo kumva ubuhamya bwa bamwe mu bakinnyi ba APR FC bagiye mu Busuwisi gushinja uyu mutoza aho bagaragaje ko uyu mutoza yari abafashe nabi cyane ko kimwe mu byo APR FC yari yagaragarije FIFA ari uko impamvu yahagaritswe ari umwuka mubi wari mu ikipe kubera gushwana n’abakinnyi. Bongeye ko atahagaritswe wenyine yahagarikanywe n’uwari kapiteni w’ikipe, Manishimwe Djabel.

    Abo bakinnyi ni; umunyezamu Ishimwe Pierre, Myugariro Ndayishimiye Dieudonné na Ruboneka Jean Bosco bagiye kumushinja mu Kuboza 2023.

    TAS yafashe uyu mwanzuro yunga mu cyemezo cy’akanama gashinzwe uburenganzira bw’abakinnyi n’abatoza muri FIFA kafashe tariki ya 9 Gicurasi 2023, aho kateye utwatsi iki kirego cya Adil Erradi Mohammed.

    Tariki ya 14 Ukwakira 2022, Adil yahagaritswe n’iyi kipe iminsi 30 bitewe n’umwuka mubi wari umaze kuza mu ikipe, yibasira abakinnyi mu itangazamakuru.

    Uyu mutoza utarihanganiye uku guhagarikwa yahise agana muri FIFA kurega APR FC ngo imwishyure hafi imyaka 2 kuko yari amaze iminsi yongereye amasezerano.

    Adil na Global Sports Consulting bamwunganiraga mu mategeko bareze bavuga ko yahagaritswe binyuranyijwe n’amategeko kandi ko umutoza atajya ahagarikwa iyo atari mu kazi ubwo aba yirukanywe.

    Aba banatanze ibimenyetso by’uko yagiye mu kazi akagirwa kwinjira ku kibuga.

    Mu ntangiriro za 2023 ni bwo FIFA yasabye APR FC kwiregura ku byo iregwa. Iyi kipe yari yunganiwe na Serge Vitozz yagaragaje ko yahagaritswe kugira ngo igarure umwuka mwiza mu ikipe kuko wari umaze kuba mubi.

    Yongeyeho ko itamwirukanye kandi iminsi 30 yahagaritswe yayihembewe ndetse yanamusabye kugaruka mu kazi nyuma y’ibihano akanga.

    Nyuma yo kumva impande zombi ni bwo akanama gashinzwe uburenganzira bw’abakinnyi n’abatoza muri FIFA kafashe umwanya wo kwiga kuri iki kirego maze gasanga ibyo Adil Erradi aregera nta shingiro bifite. Adil yahise ajya kujurira muri TAS.

    Adil Erradi Mohammed ikirego cye cyateshejwe agaciro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibya-apr-fc-n-uwahoze-ari-umutoza-wa-yo-adil-byashyizweho-akadomo-n-urukiko-rwa-fifa

  • Ni APR FC yarikomeye cyangwa ni Shampiyona ya… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo hakinwaga imikino yo ku munsi wa 27 wa Primus National League.  

    Ikipe ya APR FC yarifite akazi kayitegereje ko gutsinda cyangwa kunganya na Kiyovu Sports ubundi bakegukana igikombe dore ko n’abafana bayo bari babyiteguye bambaye mu buryo budasanzwe ndetse bari no gufana mu buryo bwihariye.

    Ikipe y’Ingabo z’igihugu ntabwo yategungushye abafana bayo yafashe Urucaca iruterekamo igitego 1-0 cyatsinzwe na Mugisha Gilbert ku munota wa 52 ku ishoti yari arekuye ari inyuma y’urubuga rw’amahina maze Nzeyurwanda Djihad ntiyamenya uko byagenze iba yegukanye igikombe cya 5 yikurikiranya.

    Iki gikombe cya 22 kuva yashingwa yagitwaye habura imikino 3 ngo shampiyona ishyirweho akadomo ndetse itaratsindwa umukino n’umwe. Kuri ubu ni iyambere n’amanota 63 ikaba irusha amanota 12 Rayon Sports iyikurikiye n’amanota 51.

    Kuba APR FC yatwaye igikombe habura iminsi 3,niyo ikomeye cyangwa ni shampiyona y’uyu mwaka yari yoroshye?

    Igisubizo ni uko shampiyona y’uyu mwaka yari yoroshye ugereranyije n’izindi zabanje . Dufatiye kuri shampiyona 4 zaherukaga iyi niyo shampiyona yoroheye APR FC kurusha izindi. 

    Muri shampiyona ya 2018-19 APR FC yayegukanye ku munsi wa nyuma biyisabye gutsindira Espoir FC kuri sitade Amahoro ibitego 2-0 iba igitwaye AS Kigali bari bagihanganiye gutyo.

    Muya 2019-2020 bwo yagitwaye shampiyona igeze ku munsi wa 23 kubera COVID-19 naho mu gikurikiyeho igitwara kubera ikinyuranyo cy’ibitego yarushaga AS Kigali bari bagihanganiye.

    Mu ya 2021-2022 APR FC yagitwaye bisabye umunsi wa nyuma, nyuma y’uko Kiyovu Sports bari bagihanganiye yo yari yatakaze amanota kuri Espoir FC.

    Muri shampiyona iheruka nabwo byasabye umunsi wa nyuma, nyuma y’uko nabwo Kiyovu Sports yari yatakaje amanota kuri Sunrise FC.

    Birumvikana ko amakipe 2 wasangaga atanga akazi kuri APR FC ari AS Kigali na Kiyovu Sports muri iyi myaka 5 iheruka.

    Muri shampiyona y’uyu mwaka ntabwo aya makipe yari ahari,AS Kigali yagize ibibazo by’ubukene, ubuyobozi burahinduka ndetse ahubwo n’abakinnyi yar ifite mu mwaka ushize barimo Ntwari Fiacre, Kalisa Rashid ,Niyonzima Olivier Sefu,Manzi Thierry n’abandi baragenda, bituma ahubwo isigara irwana no kutamanuka.

    Bivuze ko uruhare rwa AS Kigali mu gutuma shampiyona ikomera rwasaga nkaho rwavuyeho kubera ko yatangiye gutsinda mu mikino yo kwishyura ya shampiyona bisa nkaho iby’igikombe itabirimo.

    Kuri Kiyovu Sports nayo ntabwo muri uyu mwaka yari yiteguye kurwanira igikombe nk’uko yari yarabikoze mu myaka 2 ishize. Byatangiye abakinnyi bakomeye basezerwa ndetse biza guhuhuka umuyobozi wayo Mvukiyehe Juvenal yigijweyo.

    Ikindi kandi cyayizonze cyane ni ibibazo by’ubukene, abakinnyi bayireze n’ibindi bituma uruhare rwayo mu gutuma shampiyona ikomera ruvaho.

    Kuri Rayon Sports ihora ihanganiye igikombe cya shampiyona nayo muri uyu mwaka ntabwo yari umeze neza. Murera yahuye n’ibibazo byo guhindura umutoza ndetse n’abakinnyi yaguze ntibaba bari ku rwego rwiza rwo guhatana dore ko hari n’abagiye basezererwa kubera ubushobozi bwabo bwari hasi.

    Ikindi yanahuye n’ibibazo byo gutakaza abakinnyi bayo bayifashaga aribo Rwatubyaye Abdul, Héritier Luvumbu Nzinga na Joakim Ojera bagiye hamaze gukinwa ikice kibanza cya shampiyona gusa.

    Ubwo bivuze ko uruhare rwa Rayon Sports rwo gutuma shampiyona ikomera narwo rutari rugihari.

    Ku ikipe ya Police FC yari yatanze ibimenyetso ko ishobora guhatana yo yavuyemo rugikubita dore ko yitwaye neza mu mikino ibanza ya shampiyona gusa bigeze mu yo kwishyura iratsindwa karahava.

    Muri rusange iyo urebye ubona ko APR FC y’uyu mwaka umuntu atavuga ko yari ikomeye kubera ko iyo urebye mu marushanwa yo hanze y’u Rwanda yitabiriye hose ntabwo yabashije kwitwara neza cyane.

    Mu cyiciro kibanza cya CAF Champions League, yasezereye Gaadidika FC nta nkuru maze mu gikurikiyeho ikorerwa ibyamfurambi na Pyramids FC yo mu Misiri.

    Muri Mapinduzi Cup naho ntabwo kuri APR FC byagenze neza nubwo yari yageze muri 1/2 ariko byarangiye isezerewe na Mlandenge. 

    Usibye ku mikino yo hanze no mu Rwanda naho ntabwo wavuga ko byari bimeze neza. Ubundi intego za APR FC ziba ari ugutwara buri gikombe cyose gikinirwa mu gihugu ariko byarangiye isezerewe na Gasogi United mu gikombe cy’Amahoro,itsindwa na Police FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari ndetse inatsindwa na Rayon Sports ku mukino wa Super Cup.

    Uvuye muri ibi bikombe ukajya no muri shampiyona nubwo ho itari yatsindwa ariko ntabwo yigeze ishobora gutsinda ya makipe makuru mu  mikino ibanza niyo kwishyura nk’ikipe ikomeye. 

    Ntabwo yashoboye gutsinda AS Kigali mu mukino ubanza n’uwo kwishyura, Kiyovu Sports yayitsinze mu wo kwishyura gusa no kuri Rayon Sports niko byagenze ndetse ukongeraho na Bugesera FC banganyije mu mikino yombi.

    Nubwo APR FC itabashije kwerekana ubushongore n’ubukaka ariko ntabwo umuntu yakwirengangiza ko wari umwaka wabo wa mbere basubiye ku gukinisha Abanyamanga ndetse bafite n’umutoza mushya.

    Muri shampiyona y’uyu mwaka akazi kari mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri kurusha mu makipe arwanira igikombe.

    APR FC nubwo yegukanye igikombe cya shampiyona hakibura imikino 3 ngo irangire ndetse ikaba itaratsindwa umukino n’umwe gusa ntabwo umuntu yavuga ko ari ukubera ko ikomeye kurusha ikindi gihe ahubwo ni shampiyona y’uyu mwaka yari yoroshye

    Byari ibyishimo ku bafana ba APR FC begukana igikombe cya shampiyona

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142191/ni-apr-fc-yarikomeye-cyangwa-ni-shampiyona-yari-yoroshye-142191.html

  • I Kinazi hagiye kubakwa inzu y'amateka ya Jenoside bifuza gufungiramo ba 'ruharwa' – #rwanda #RwOT

    Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga yakoranywe ubugome ndengakamere, aho Abarundi bicaga abantu bakabakuramo imitima bakayotsa ngo bumve uko inyama y'Umututsi imeze.

    Abarokotse Jenoside bo mu Mayaga ya Ntongwe batangaje ko bamaranye igihe kirekire umushinga wo kubaka inzu y'amateka izajya yifashishwa mu gusobanura ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, ndetse byongeye kugarukwaho kuri uyu wa 21 Mata 2024, mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenosde yakorewe Abatutsi.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana yagaragaje ko iki gitekerezo guverinoma igishyigikiye ndetse amafaranga yo gutangira kubaka iyo nyubako yateganyijwe mu ngengo y'imari ya 2024/2025.

    Ati 'Nk'uko mwabyumvikanyeho kubaka ibice bibura bigize urwibutso rwa Kinazi ari byo inzu y'amateka nk'uko babivuze bizatangirana n'uyu mwaka w'ingengo y'imari tugiyemo [2024/2025] kuko byarateguwe.'

    Umuyobozi w'Umuryango w'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi [Amayaga Genocide Survivors Foundation], Evode Munyurangabo yagaragaje ko igihe Burugumesitiri Kagabo Charles azaba amaze gutabwa muri yombi akaryozwa ibyo yakoze bazumva baruhutse.

    Ati 'Kugeza n'ubu ntabwo turabona Burugumesitiri Kagabo, duhora dusaba ubutabera buri mwaka uko twaje kwibuka, impamvu duhora dusubiramo bano bantu ba ruharwa no muri iyi nzu y'amateka duteganya ko tuzabafungiramo, tugashyiramo icyumba tubafungiramo kubera ko babaye ba ruharwa hano ku Mayaga. Iyo uvuze Kagabo Charles wumva abawe bicwa, wibuka imiborogo, wibuka abacu batemerwa aha hantu hose mu mihanda kugera Nyamukumba.'

    Yanagarutse ku basirikare b'Abarundi bari barashyizwe mu Mayaga i Nyagahama hagati ya 1991 na 1992, kandi ko umugambi wari uwo kuzabifashisha mu gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.

    Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko igihugu gikora ibishoboka byose ngo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba Abanyarwanda n'abanyamahanga bagezwe imbere y'ubutabera baryozwe uruhare bayigizemo.

    Burugumesitiri Kagabo Charles wayoboye komine Ntongwe, yagize uruhare rukomeye mu mugambi wo kurimbura Abatutsi i Ntongwe, ndetse yari yarabanje gucukuza ibyobo byari kujugunywamo Abatutsi.

    Kagabo yakoresheje amayeri akusanyiriza abarenga ibihumbi 120 bicwa n'interahamwe n'abandi bari bafatanyije.

    Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga bagize uruhare rukomeye mu bumwe n'ubwiyunge, batanga imbabazi ku babiciye ndetse bafasha mu kurangiza imanza za Jenoside ku buryo uyu munsi nta manza zisigaye zitararangizwa.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi 63225. Hanashyinguwe indi mibiri 30 yabonetse mu mirenge itandukanye ya Ntongwe na Kinazi.

    Hari abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n’abaturage ba Ruhango mu Kwibuka30

    Umuyobozi wa AGSF, Evode Munyurangabo yavuze ko mu nzu y’amateka bifuza ko hazajyamo icyumba kizafungirwamo ba ruharwa

    Minisitiri Musabyimana yijeje ko inyubako y’amateka ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi izubakwa mu gihe cya vuba

    Hashyinguwe imibiri 30 y’Abatutsi yabonetse mu Mirenge ya Ntongwe na Kinazi

    Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu ashyira indabo ku mva ishyinguyemo abarenga ibihumbi 60

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome ashyira indabo ku mva


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-kinazi-hagiye-kubakwa-inzu-y-amateka-ya-jenoside-bifuza-gufungiramo-ba

  • Amwe mu mashuri atira igikoni kubera kutagira muvero – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Radiyo Rwanda avuga ko hari ibigo byinshi byubakiwe ibikoni ariko bifite ikibazo cyo kubura muvero zo gutekeramo abanyeshuri ndetse mu Karere ka Musanze hari ibigera ku munani bifite icyo kibazo.

    Mu Rwunge rw'amashuli rwa Birira ruherereye mu Murenge wa Kimobanyeshuri barya ari uko bakoze urugendo rutari ruto, aho usanga burirana ibiryo bishyushye umusozi babivanye aho biba byatekewe.

    Umunyeshuri umwe yagize ati 'Kubera ko igikoni kiba kure kandi ikigo cyacu kiba ahantu hameze nk'umusozi, iyo imvura yaguye ubwo birumvikana n'umuhanda udakoze neza abanyeshuri bagenda bakandagira mu byondo hakabaho kunyerera noneho babizamura bakaba bahura n'ibyago bakabimena.'

    Umwarimu umwe yagize ati 'Ikibazo giterwa no kuba tudafite izo nkono, icya mbere ni uko abana bakora urugendo bikoreye ibiryo kugira ngo babigeze ku mashuri aho barira n'ubwo atari rurerure cyane ariko ruravunye kuko ni ukuzamuka umusozi.'

    Yongeyeho ko byagiye binagaragara ko bitaborohera kubahiriza amasaha kubera urugendo abanyeshuri bakora kugira ngo babone ibiryo.

    Uretse kuri urwu rwunge rw'amashuri rwa Birira, ku bindi bigo by'amashuri nko ku Rwunge rw'amashuri rwa Kabushinge n'ishuri ry'imyuga rya Rwaza hagaragara imbogamizi y'amasafuria adakwiramo ibiryo by'abana n'amashyiga yenda guhirima ndetse n'aho gutekera hato hatagenewe kuba ibikoni, mu gihe usanga ibikoni bubakiwe kubera kuburamo ibikoresho ibyinshi byarahindutse ububiko bw'ibikoresho.

    Umwe mu batekera banyeshuri yagize ati 'Turifuza ko mwadukorera ubuvugizi kiriya gikoni gishya bakazana ibyangombwa byacyo kigakora.'

    Yongeyeho ko kudatekera muri muvero bituma bakoresha amasiteri 9 y'inkwi mu gihe bagakwiye gukoresha atatu gusa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungurije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kayiranga Théobald, we yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse bamaze kukigeza kuri Minisiteri y'Uburezi.

    Ati 'Hari ibigo bigera ku munani dufite mu Karere ka Musanze bifite ibikoni ariko bitarahabwa muvero ni icyizere dufite twahawe na Minisiteri y'Uburezi kuko twarayibimenyesheje.'

    Minisiteri yUburezi yo ivuga ko hakenewe muvero zigera ku 1000 zigomba gusaranganywa ibikoni byubatswe ndetse zigera kuri 250 zimaze kuboneka.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi, Charles Karake yagize ati ' Turimo turakora muvero 1000 zisaga hamaze kurangira muri gahunda mfite izigera kuri 250 igikurikiyeho ni ukureba izo 250 turaba tuzihaye ayahe mashuri.'

    Yongeyeho ko mu gutanga izo muvero cyangwa se izo nkono zo gutekeramo abanyeshri hazibandwa ku bigo byubakiwe ibikoni.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amwe-mu-mashuri-atira-igikoni-kubera-kutagira-muvero

  • Wari uzi ko: Abagabo barizwa n’ubusa bashimis… – #rwanda #RwOT

    Ku bagabo kenshi babifata nk'igisebo igihe barize mu maso y'igitsinagore bikabatera isoni, ariko kuko nabo ari abantu bakenera kurira, bakaba bajya kure aho nta n’umwe ubareba bakiherera bakarira.

    Onyx Health yemeza ko abagabo barira ndetse ko bakwiriye no kubohoka kuri byo igihe babikeneye bakarira kugeza baruhutse. Abajyanama mu komora ibikomere, bavuga ko kurira ari imwe mu nzira yo gusohora agahinda kari mu mutima umuntu akaruhuka.

    Yanditse igira iti 'Ikigaragara ni uko abagabo nabo bagira impamvu zirenze imwe zabatera kurira nko kugira ibihe bibakomereye, agahinda, ibyishimo ndetse n'ibindi bikora ku marangamutima ya muntu akarira'.

    Bahakana imyumvire ivuga ko kurira byahariwe abagore bavuga ko byaba bisa nko kwikunda ndetse no gutesha agaciro ubumuntu bw'abagabo. Ibiriza umugabo bishobora kwitwa ubusa bitewe nuko amarira yabo atungura amaso ya benshi.

    Amakuru avuga ko abagabo barira igihe bari kumwe n'abakunzi babo cyangwa bakarira igihe bakora imibonano mpuzabitsina, bakunze gushimisha abakunzi babo mu buriri. 

    Ibi bigaruka ku byavuzwe ko abagabo barira byoroshye bagira urukundo rwinshi ndetse bakagira impuhwe nyinshi ariko kandi bakavamo inshuti nziza kuko bigoye ko bakwiyoberanya.

    DGO Magazine yo yemeza ko abagabo barira byoroshye baba ari abanyempuhwe, bagira urukundo rwinshi ndetse ari n'abanyembaraga, kuko akenshi umuntu urira aba asohora agahinda kamurimo yakira n'ibyo ari gucamo.

    Nk’uko bitangazwa, abagore cyangwa abakobwa bashobora kurira igihe bakora imibonano mpuzabitsina nk'ikimenyetso cy'uko bishimye, ariko hakaba n'abagabo bashobora kuba bateye gutya igihe bishimye mu buriri cyangwa bahawe urukundo bifuzaga, bakarira.

    Bati “Mu kutigisha abagabo n’abasore ko amarangamutima ari ikimenyetso cy’imbaraga bizakomeza gutuma birinda kurira kuko batinya kwitwa ibigwari, n'igihe bishimye mu buriri ntibabigaragaze, bigore abakunzi babo basobanura ibibanezeza”.

    Sensitive Refuge ivuga ko umugabo ugaragaza amarangamutima ye akoresheje amarira ari mwiza mu buriri kuko igihe umukunzi we arize abyumva mu mwanya we ndetse mu buryo bwose akoresha agaragaza ko yishimye akabimukundira. Bavuga ko uyu mugabo uteye gutya, ashimisha umugore mu buriri byarimba bose bagafatanya kurira kubera ibyishimo.

    Byagaragajwe ko kandi igitsinagabo bagira amarangamutima akabaganza bakanarira ariko kuko babwiwe ko nta mugabo urira bakitoza kutarira n'igihe babishaka. 

    Kwanga kurira kandi ufite ibikuriza bitera agahinda kenshi, kubura ibitotsi n'ibindi bishobora kuganisha ku muvuduko w'amaraso ukabije, kanseri n'izindi ndwara zidakira zica.


    Choosing Therapy yo ivuga ko umugabo ashobora kurira igihe atera akabariro bikitwa ibyishimo, nyamara arimo guhangana n'agahinda gakabije kaheze mu mutima we, stress, cyangwa amarira akayasuka nk'ikimeyetso cy'uko atishimye nk'uko abyifuza mu buzima bwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142188/wari-uzi-ko-abagabo-barizwa-nubusa-bashimisha-abagore-mu-buriri-142188.html

  • Sunrise FC yahagaritse umutoza Jackson Mayanja #rwanda #RwOT

    Kubera umusaruro mubi ndetse ikipe ikaba irimo igana mu cyiciro cya kabiri, Sunrise FC yamaze guhagarika umutoza wa yo, Umugande Jackson Mayanja.

    Mu itanazo iyi kipe yashyize hanze, yavuze ko umutoza yasubiye muri Uganda kubera impamvu z’umuryango, imikino isigaye ikaba izatozwa n’abatoza bungirije.

    Gusa amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko ahubwo uyu mutoza kubera umusaruro muke ubuyobozi bw’iyi kipe bwahisemo kumuhagarika kugeza shampiyona irangiye, ni mu rwego rwo kubera ko ikipe yaguma mu cyiciro cya mbere.

    Mu mikino 12 yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24, Jackson Mayanja yatsinzemo imikino 2 gusa, anganya 3 atsindwa 7.

    Ibi ni byo bitumye Sunrise FC iri ku mwanya wa 14 mu makipe 16, ifite amanota 26 ni mu gihe Bugesera FC na Etoile del’est z’iyiri inyuma zifite 25.

    Imikino 3 Sunrise FC isigaranye isabwa gutsinda harimo Gorilla FC, Amagaju ndetse na Marines FC.

    Jackson Mayanja yahagaritswe muri Sunrise FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sunrise-fc-yahagaritse-umutoza-jackson-mayanja

  • Mbaoma yavuze ku byo gusoza shampiyona ayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Nigeria ukinira APR FC, Victor Mbaoma yavuze ko ubu atakwemeza niba azasoza ayobaye abandi ba rutahizamu atabyizera ariko azakora ibishoboka byose ibindi akabiharira Imana.

    Uyu rutahizamu uri ku mwaka we wa mbere muri APR FC, ubu ari ku ruhembe rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi mu gihe habura imikino 3 ngo irangire, afite ibitego 14 anganya na Ani Elijah wa Bugesera FC.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Victor Mbaoma yavuze ko ku mwaka we wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, yasanze iri ku rwego rwiza.

    Ati “Shampiyona ni nziza, nabonye ifite abakinnyi benshi kandi beza, amakipe meza, muri rusange shampiyona ni nziza.”

    Kuba ari umwe muri ba rutahizamu bayoboye urutonde rw’abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi, abikesha abakinnyi bagenzi be.

    Ati “Byose ni ukubera abakinnyi bagenzi banjye ariko kugeza ubu ntabwo birarangira kugeza birangiye.”

    Ku kuba azarangiza shampiyona ari we rutahizamu uyoboye abandi, yagize ati “Ku bw’impuhwe n’ubuntu bw’Imana, nzakora ibishoboka byose maze ibindi mbiharire Imana.”

    Uyu rutahizamu akaba asabwa gutsinda ibitego mu mikino 3 isigaye ya shampiyona ya Gasogi United, Gorilla FC ndetse n’ikipe y’Amagaju.

    Victor Mbaoma yifuza kurangiza ari we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mbaoma-yavuze-ku-byo-gusoza-shampiyona-ayoboye-abamaze-gutsinda-ibitego-byinshi

  • U Rwanda mu bihugu 10 bya Afurika birimo imodoka nyinshi z'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruri ku mwanya wa karindwi ku rutonde, aho rukurikira Afurika y'Epfo iri ku mwanya wa mbere, Maroc, Kenya, Tanzania, Angola na Ghana.

    Rho Motion ivuga ko mu Rwanda habarizwa ibinyabiziga by'amoko yose bikoresha amashanyarazi, kuva kuri moto, imodoka nto z'amapine atatu ndetse n'imodoka nini, kugera no kuri bisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

    Hafi imodoka 900 zikoresha amashanyarazi, mu gihe moto n'imodoka z'amapine atatu zirenga 1182, nazo zikoresha amashanyarazi.

    Mu Rwanda kandi hamaze kugaragara imodoka z'inganda zikomeye nka Model Y ikorwa na Tesla, ikaza no mu modoka zikunzwe cyane kurusha izindi ku rwego rw'Isi.

    Uruganda rwa BYD rw'Abashinwa, rukaba na rumwe mu nganda ziri kuzamuka cyane ku rwego rw'Isi, narwo ruri mu zimaze kwiyegereza isoko ry'u Rwanda, mu gihe ibigo nka BasiGo nabyo byamaze kwinjira kuri iri soko, ahanini kubera amahirwe rihishe mu bihe biri imbere.

    Gahunda za Leta zigamije kugabanya imyuka yangiza ikirere no kugabanya ikiguzi kigenda kuri mazutu na lisansi bituruka mu mahanga, ni zimwe mu zikomeje gutuma abashoramari bitabira kuzana imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda.

    Izi modoka kandi zikomeje gukundwa ku rwego mpuzamahanga, aho umubare w'izigurwa wiyongereyeho 31% mu 2023, ugereranyije n'izari zagurishijwe mu 2022.

    Misiri, Ethiopie na Benin nibyo bihugu biri inyuma y'u Rwanda mu gukoresha imodoka nyinshi zikoresha amashanyarazi muri Afurika.

    Moto z’amashanyarazi zikomeje kuba nyinshi mu Rwanda

    Mu bice bimwe na bimwe hashyizwe station zifasha abafite imodoka z’amashanyarazi

    Ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi rigamije kurengera ibidukikije

    MTN Rwanda ni imwe muri sosiyete yagejeje mu Rwanda bwa mbere imodoka nyinshi zikoresha amashanyarazi

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-mu-bihugu-10-bya-afurika-birimo-imodoka-nyinshi-z-amashanyarazi