Blog

  • Kwibuka30: Abayobozi n’abakozi ba MTN na Mobi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mata 2024, ni bwo itsinda rigari ry'abayobozi n'abakozi baturutse mu Kigo cy'Itumanaho cya MTN Rwanda ndetse na Mobile Money Rwanda Ltd ryakoze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hasurwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

    Bakihagera, beretswe ubuhamya bwa bamwe mu barokotse Jenoside, bafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso, bafata umwanya wo gusura inzu ndangamurage ibumbatiye amateka yaranze igihugu by'umwihariko mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze batura indabo inzirakarengane ziharuhukiye.

    Nyuma yaho hakurikiyeho igikorwa cyo kwibuka, cyitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, Aegis Trust, ugamije kurwanya Jenoside kandi unafite mu nshingano kwita ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, Munyantwali Alphonse, ari nawe wari umushyitsi mukuru.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Munyantwali yavuze ko nyuma yo gufata umwanya bagasura urwibutso bakwiriye no gufata ingamba za 'Never Again/Ntibizongere ukundi,' bakirinda ko Jenoside yazongera kubaho ukundi atari ku Batutsi gusa, ahubwo no ku munyarwanda wese ndetse no ku kiremwamuntu icyo ari cyo cyose.

    Yagize ati: 'Iyo turi hano, ni byo turaha agaciro abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi; turabunamira, turafata mu mugongo abarokotse Jenoside cyane cyane abari muri mwebwe, cyane cyane abafite ababo bashyinguye hano, ariko kandi ni n'umwanya wo gusubiza amaso inyuma no gufata ingamba za 'Never Again.' Ntibizongere ukundi ntabwo bivuze ku Batutsi gusa, ntibizongere ukundi ku munyarwanda wese ndetse no ku kiremwamuntu icyo aricyo cyose.'

    Uyu muyobozi, yashimiye MTN ku bw’iki gikorwa no ku bw’uruhare rwayo mu mivugururire y'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, agaruka ku rugendo rwo kwiyubaka rw’imyaka 30 ishize, aboneraho no gushimangira akamaro ko kwiga amateka y’igihugu ndetse n’intambwe zo kongera kugira igihugu gitekanye.

    Jean Marie Vianney yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yaciyemo mbere, mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyuma yaho kugera uyu munsi.

    Mu buhamya bwe, JMV yavuze ukuntu mbere ya Jenoside kwiga byari urugamba rukomeye ku bana b’Abatutsi, banatsinda bakariganwa imyanya yabo igahabwa abandi bari bakomeye icyo gihe.

    Igihe Jenoside yabaga, JMV yaburanye burundu n’umuryango we arwana intambara ikomeye wenyine, ku bw’amahirwe aza gushobora kwambutswa n’umugabo wa Nyirasenge ahungira muri Zaire, aho yaje no guhurira n’umuryango we bakabayo mu buzima bukomeye kugeza ubwo bumvaga amakuru y’uko Inkotanyi zahagaritse Jenoside bakagaruka mu Rwanda

    Yavuze ko ubwo bageraga mu Rwanda basanze aho bari batuye harabaye amatongo, bongera kubaho mu buzima bukomeye bwo gucumbikirwa n’abagiraneza batandukanye, ariko avuga ko kugeza ubu igishimishije ari uko yabashije kwiyubaka, akiga akarangiza amashuri ndetse ubu akaba afite n’umuryango; umugore n’abana babiri.

    Yasoje agira ati: “Uyu munsi rero ndashima kuko nongeye guhobera ubuzima nkaba nishimiye ubuzima ndimo, narashatse mfite umugore n’abana babiri, muri macye amashami yarashibutse kandi aratoshye. Bantu muri hano rero, tugerageze twishimire igihugu cyiza dufite, kuko harabaye ntihakabe, kandi ijoro ribara uwariraye. 

    Duharanire ko icyakongera kudusubiza muri buriya buzima cyose tuzakirwanya twivuye inyuma, kuko aho twavuye ni habi bikomeye ariko aho tujya ubu ni heza cyane. Ndashimira na MTN ku bw’ubusirimu mwatugejejeho nukuri, kuko kera itumanaho ryari rigoye cyane. Kuba abantu bashobora guhamagarana aho baba bari hose iryo ni iterambere dukesha imiyoborere myiza.”

    Bamwe mu bakozi ba MTN bakinnye umukino bise “Global Graduates Play,” ugaruka ku buzima bw’umwana wasize iwabo babanye neza n’abaturanyi akajya kwiga mu mahanga, yagaruka mu Rwanda nyuma ya Jenoside agasanga abo yisanzuragaho nk’inshuti z’umuryango nizo zishe umuryango we. 

    Uwo mukino, washimangiye imbaraga z’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, aho abahemukiwe bemera kubabarira ababahemukiye bakabahekura muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuyobozi wa MTN Rwanda, Bodibe Mapula yashimiye umushyitsi mukuru Alphonse Munyantwali wabahaye ikiganiro cyubaka, ashimira uwatanze ubuhamya ndetse n'abo bavanye muri MTN ndetse na Mobile Money ku bwo kwigomwa umwanya wabo bakitabira iki gikorwa.

    Mapula yagize ati: 'Uyu munsi nka MTN Rwanda ndetse na Mobile Money Rwanda twifatanyije n'igihugu muri rusange mu kwibuka inzirakarengane zasize ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

    Mapula yakomoje ku ijambo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ubwo yatangizaga ku mugaragaro iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko nka MTN bishimira ko nabo hari uruhare bagize mu iterambere igihugu kimaze kugeraho.


    MTN na Mobile Money Rwanda Ltd basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali



    Beretswe ubuhamya bwa bamwe mu barokotse Jenoside bafite ababo bashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Umuyobozi wa MTN Rwanda n’uwa Mobile Money Rwanda Ltd


    Bashyize indabo ku mva, aharuhukiye imibiri y’abarenga 250,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi



    Hakurikiyeho igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 


    Alphonse Munyantwali uyobora Umurango Mpuzamahanga wa Aegis Trust ni we wari umushyitsi mukuru


    Yashimangiye ko abanyarwanda bakwiye gufata ingamba zo guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi ku isi hose

    Umuhanzi akaba n’umukozi wa MTN Rwanda, Isabane Alain Moise niwe wafashije abitabiriye kwibuka binyuze mu bihangano bye  


    Ibihangano bye byibandaga ku gushima Imana yo yabanye n’abanyarwanda kuva mu bihe bya Jenoside kugeza magingo aya


    Jean Marie Vianney yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside n’urugendo rwe rwo kwiyubaka



    Bamwe mu bakozi ba MTN Group bakinnye umukino w’ibyabaye muri Jenoside n’ingaruka mbi byagize ku barokotse



    Hagaragajwe imbaraga zikomeye z’ubutabera nyuma ya Jenoside


    Uru rubyiruko rwaririmbye zimwe mu ndirimbo zo kwibuka


    Ubwo abayobozi ba MTN Group bacanaga urumuri rw’icyizere


    N’abandi bose bari aho bacanye urumuri rw’icyizere


    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yavuze ko bishimira ko iterambere igihugu kimaze kugeraho mu myaka 30 ishize nabo barifitemo uruhare

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142204/kwibuka30-abayobozi-nabakozi-ba-mtn-na-mobile-money-rwanda-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-r-142204.html

  • Urukiko rushinzwe gukemura impaka muri Siporo ku Isi ‘TAS’ rwahaye umwanzuro umutoza Adil Erradi Mohamed wareze APR FC kumwirukana binyuranyije n’amategeko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukiko rushinzwe gukemura impaka muri Siporo ku Isi (TAS), rwatesheje agaciro ubujurire bw'Umutoza w'Umunya-Maroc, Adil Erradi Mohamed, wari wareze APR FC kumwirukana binyuranyije n'amategeko.

    Adil watoje APR FC hagati ya Kanama 2019 n'Ukwakira 2022, yari yareze Ikipe y'Ingabo z'Igihugu muri FIFA, na yo itesha agaciro ikirego cye muri Gicurasi 2023.

    Source : https://yegob.rw/urukiko-rushinzwe-gukemura-impaka-muri-siporo-ku-isi-tas-rwahaye-umwanzuro-umutoza-adil-erradi-mohamed-wareze-apr-fc-kumwirukana-binyuranyije-namategeko/

  • Ibiciro yabihananuye! Bugesera FC yashize hanze ibiciro byo kwishyura ku mukino wo kwishyura mugikombe cy'amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Bugesera FC yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino wo kwishyura wa 1 /2 w'igikombe cy'Amahoro ifitanye na Rayon Sports.

    Itike ya macye ni ibihumbi 3000Frw ni mu gihe mu mukino wa shampiyona izi kipe zombi ziherutse gukina, itike ya macye yari ibihumbi 5Frw.

    Mu butumwa byanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z'ikipe, bugira buti 'Ibiciro byo kwinjira ku mukino wo kwishyura mugikombe cy'amahoro tuzakiramo ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa kabiri i saa cyenda kuri Stade yacu I Bugesera. Kanda *939# ubashe kwigurira itike!.'

    Source : https://yegob.rw/ibiciro-yabihananuye-bugesera-fc-yashize-hanze-ibiciro-byo-kwishyura-ku-mukino-wo-kwishyura-mugikombe-cyamahoro/

  • Intumwa za RDF ziyobowe na Gen Mubarakh Muganga ziri muri Jordanie – #rwanda #RwOT

    Gen. Maj Yousef Huneiti n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga bahuye kuri uyu wa 22 Mata 2024.

    Amakuru yashyizwe kuri X, agaragaza ko abayobozi bombi baganiriye ku gukomeza ubufatanye hagati y'impande zombi.

    Ubu butumwa buvuga ko 'Itsinda ry'ingabo z'u Rwanda riyobowe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo Gen Mubarakh Muganga basuye ingabo za Jordanie. Bakiriwe n'Umuyobozi w'Ingabo muri Jordanie, Maj Gen Yousef Huneiti aho aba bayobozi bombi baganiriye ku gushimangira ubufatanye hagati y'impande zombi.'

    Ubufatanye bw'ingabo z'ibihugu byombi bumaze igihe kirekire ndetse mu bihe byashize Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Jordanie, Maj. Gen Ahmed Husni Hasan Hatoqia yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Rwanda agirana ibiganiro n'Umugaba Mukuru w'Ingabo.

    Uretse umubano mu by'ingabo hari n'amasezerano yasinywe muri Mutarama 2024, ajyanye no gukumira ko ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi bishobora gusoreshwa kabiri, ay'ubufatanye mu buhinzi, ubucuruzi n'ubukungu ndetse n'ajyanye n'ubutwererane mu rwego rw'ubuzima n'ubuvuzi.

    Muri Mutarama mu 2024, Umwami Abdullah II wa Jordanie, yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

    Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuba Umwami Abdullah II bin Al-Hussein yaragiriye uruzinduko mu Rwanda ari iby'agaciro, ndetse ashimangira ko ibihugu byombi bisangiye indangagaciro n'intego z'iterambere zubakiye ku mahoro, ubutabera n'umutekano.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda n’itsinda ayoboye bakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo wa Jordanie

    Ingabo z’u Rwanda na Jordanie zifitanye umubano ukomeye kuva kera

    Ibiganiro bagiranye bigaruka ku gushimangira umubano w’ingabo ku mpande zombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugaba-mukuru-wa-rdf-gen-mubarakh-muganga-ari-muri-jordanie

  • Ingaruka Mama Sava yahuye na zo nyuma yo guhanurirwa kubana na Papa Sava, ibyo kwirukanwa ku kazi (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umunyana Annalisa [Mama Sava] yavuze ko ubuhanuzi aheruka guhanurirwa ko azabana n’umukoresha we muri filime y’uruhererekane ya 'Papa Sava’, Niyitegeka Gratien [Papa Sava] ari ibinyoma, yemeje ko byanamugizeho ingaruka mu kazi.

    Mu minsi ishize ni bwo hagiye hanze amashusho ya Pasiteri Hakim Mbarushimana wo mu itorero rya Blessing Miracles Church Kanombe aho yahanuriye Mama Sava ko azakorana ubukwe na Niyitegeka Gratien [Papa Sava] bakinana muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava n’ubundi ari umugabo n’umugore.

    Ni amashusho yatangiye guhererekanywa cyane ku mbuga nkoranyambaga tariki ya 18 Mata 2024, ni mu gihe yari yarashyizwe ku rubuga rw’iri torero mu Kuboza 2023.

    Uyu mupasiteri yavuze ko nubwo atarahana gatanya (divorce) n’umugabo we wa mbere, Imana igiye kubikora ikaboneka ubundi agahita akora ubukwe na Papa Sava.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Mama Sava yavuze ko amaze iminsi afite ihungabana kubera ibyo bintu byose byari bimaze iminsi bivugwa, ahamya ko yari hafi gutoragura amashashi.

    Ati 'Njyewe ubundi ukuntu mbaho, ntabwo njya nicuza ariko iyo njyeze mu gihe nsa n’ugihagazemo njyenyine, noneho n’abakambaye hafi ari bo barimo kuntera amabuye mpita mbona ko ingoma zahinduye imirishyo (…) Mu minsi ishize, habaye ah’Imana mba naratoye amashashi.'

    Mama Sava yavuze ko biriya byagiye hanze byose byabaye mu Kuboza 2023, bikimara kuba yasabye ko babikuraho ndetse abikora uwo atarahava.

    Ati 'negereye pasiteri kwa kundi abantu baba barimo gutaha, ndamubwira nti biriya bintu mfasha ubikureho kuko bigeze hanze ndabizi ko byabyara ikintu kinini, yanze kunyumva kugera aho bibaye biriya byose mwabonye.'

    Mama Sava yakomeje avuga ko yagiye gusenga bisanzwe atumiwe n’inshuti ze, maze agezeyo uwo mupasiteri aramuhanurira.

    Ati 'Njyewe nagiye gusenga, hariya hantu ni ubwa mbere nari mpageze (…) njyewe ntabwo ngira urusengero mbarizwamo, ariko nabatirijwe muri ADEPR. Njye nagiye gusenga ntumiwe n’abacuti banjye, njya gusenga rero pasiteri arampanurira.'

    'Njyewe se nari nzi ko agiye kuvuga ubugoryi nk’ubwo? Ngo ngiye gukora ubukwe na Papa Sava. Ariko ubundi reka nibarize uriya mupasiteri, Imana ni nyembaraga nke ku buryo iyoberwa izina ry’umuntu? Ntinshyingire Niyitegeka Gratien ikanshyingira Papa Sava?'

    Yashimangiye ko atazi iby’ubuhanuzi ariko na none ibyo yavuze ari ibinyoma. Ati 'reka mbabwire sinzi iby’ubuhanuzi ariko kiriya cyo kiranyagisha, ni ikinyoma.'

    Yavuze ko byanamugizeho ingaruka ku kazi, ashima Imana ko umukoresha we Papa Sava atigeze amwirukana kuko iyo biba byari kuba bibi cyane.

    Ati 'Byarambangamiye icyo ni icya mbere, ikindi byangizeho ingaruka mbi ku kazi kanjye. Wa mugabo we, reka nkubwire amahirwe wagize ni uko Papa Sava ari umuntu mukuru, iyo nirukanwa kubera buriya buhanuzi bwawe, ni ukuri ku Imana ntabwo twari gukiranuka.'

    'Icya mbere yagombaga gutekereza ko ndimo gukina ku zina rye, icya kabiri yagombaga gutekereza niba banyishyuye kugira ngo njye gukina biriya, yari ifite impamvu nyinshi zo kumurakaza, yagombaga kuvuga ngo ibi bintu ntabwo nabyihanganira, mvira muri filime, ese ubwo bibayeho. Naramubwiye [Papa Sava] fata umwanya muto urebe aho bigana.'

    Ngo akimara kubibwirwa yabaye nk’utaye ubwenge abwira abadiyakoni kumubuza gukomeza kubivuga aho bakabikoze ahubwo bo bagakomeza bagaseka, bameze nk’aho bibashimishije.

    Yisanze nta yandi mahitamo afite uretse kumureka agakomeza ubuhanuzi bwe kuko nta micro yari afite ngo aramuca mu ijambo ikindi ntiyari gusebereza umuntu mu rusengero rwe ari n’ubwa mbere agiye kuhasengera.

    Nyuma ngo uyu mupasiteri yaramuhamagaye aramubwira ngo 'YouTube yacu yujuje abantu 1000.'

    Yavuze ko we na Papa Sava ari umuntu bakorana, umuntu wa hafi ye babana mu buzima bwa filime ariko batigeze bakundana na rimwe kandi rwose bitashoboka.

    Mama Sava yavuze ko ubuhanuzi yahanuriwe bwo kubana ba Papa Sava ari ikinyoma

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/ingaruka-mama-sava-yahuye-na-zo-nyuma-yo-guhanurirwa-kubana-na-papa-sava-ibyo-kwirukanwa-ku-kazi-video

  • Abiga muri kaminuza biyemeje kuba umusemburo w'impinduka zimakaza Ndi Umunyarwanda – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa y'iminsi ibiri yasorejwe i Kigali tariki 18 Mata 2024 ahahugurwaga abo muri za kaminuza n'amashuri makuru ziganjemo izo mu Mujyi wa Kigali.

    Bahuguwe ku mushinga wa 'Ndi Umunyarwanda Integration Project' kuri ubu ugeze ku cyiciro cya kane, uburyo bwiza bwo gukora imishinga inoze yo kuwimakaza ndetse hanamurikwa imishinga bateguye.

    Hagumimana Christian wiga muri IPRC Karongi, yavuze ko Gahunda ya Ndi Umunyarwanda hari abandi benyeshuri biga hamwe bari batarayumva neza ariko ko amahugurwa bahawe agiye kwifashisha ibyo yayakuyemo mu kuzamura iyo myumvire ya bagenzi be.

    Ati 'Hari abanyeshuri benshi batarasobanukirwa iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Ubumenyi dukuye hano tuzabwifashisha mu kubahugura na bo kugira ngo nk'urubyiruko tugire umusanzu duha iki Gihigu cyacu kugira ngo gikomeze gutera imbere'.

    Uwimbabazi Olydia wiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) we yavuze ko agiye guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside mu rundi rubyiruko yifashishije inyigisho yahawe.

    Ati 'Hari bamwe mu rubyiruko rugifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hari n'abandi batumva impamvu bibutswa ko ari Abanyarwanda. Ngiye kuba intumwa ya Ndi Umunyarwanda muri bagenzi banjye bose ndetse n'aho ntuye. Abashatse gusenya ubumwe bw'Abanyarwanada bifashishije urubyiruko, ariko na twe ubu dufite imbaraga n'ingamba zo kubaka Ndi Umunyarwanda cyane ko ari twe mbaraga z'ejo hazaza'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango Unity Club Intwararumuri, Iyamuremy Régine yavuze ko guhugura urubyiruko biri muri gahunda yo gutegura abazakomeza gusigasira ubumwe no mu gihe kizaza.

    Yagize ati 'Ni umushinga watekerejwe dushaka kubaka ingufu z'urubyiruko. Ni bo dushaka kuzahereza agakoni kugira ngo bakomeze haba mu kwiyubakamo ubwabo Ubunyarwanda nyabwo, gufasha urundi rubyiruko ndetse n'abantu bakuru'.

    Iyamuremye yavuze ko icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga cyatangiye ari igerageza ryo gutanga ibiganiro kuri Ndi Umnyarwanda, nyuma mu cyiciro cya kabiri hategurwa amarushanwa kuri iyo ngingo bibafasha kubona ibitekerezo byinshi.

    Ibyo bitekerezo ni byo byahereweho ku cyiciro cya gatatu cy'uyu mushinga hashingwa Clubs z'Ubumwe n'Ubudaheranwa mu mashami 33 ya za kaminuza n'amashuri makuru uyu mushinga ukoreramo ndetse zihabwa n'ubushobozi bwo gutangirana.

    Umushinga wa 'Ndi Umunyarwanda Integration Project' watangijwe mu 2019 ukomotse ku gitekerezo cya Perezida Paul Kagame aho yasabye mu 2018 abagize Unity Club Intwararumuri kongera urubyiruko muri gahunda zayo mu rwego rwo gusigasira Ubunyarwanda no mu bakira bato bazabukomeza no mu gihe kizaza.

    Hamuritswe imishinga yo kwimakaza Ubunyarwanda abanyeshuri bateguye

    Aba banyeshuri biyemeje ko bagiye kubera abandi imboni mu kubakaba Ubunyarwanda

    Hahuguwe abanyeshuri bo muri kaminuza n’amashuri makuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-muri-kaminuza-biyemeje-kuba-umusemburo-w-impinduka-zimakaza-ndi

  • Kamonyi-Rukoma: Batatu bagwiriwe n'ikirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro #rwanda #RwOT

    Abakozi batatu ba Koperative KOMIRWA ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma bagwiriwe b'ikirombe mu ma saha ya mugitondo cyo kuri uyu wa 23 Mata 2024. Kurokoka iyi mpanuka bakabonwa ari bazima si icyizere ku bahari mu gikorwa cyo kubashakisha mu nda y'Isi.

    Abagwiriwe n'iki kirombe ni; Bucyanayandi Evaliste ufite 27 y'amavuko, Niyitegeka Etienne w'imyaka 43 hamwe na Twizeyimana Emmanuel ufite imyaka 24 y'amavuko. Bose amakuru yabo yamenyekanye biturutse kuri bagenzi babo barokotse iyi mpanuka kuko bo batari mu Ndani.

    Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ko aya makuru ari impamo, ko aba bagabo batatu bagwiriwe n'ikirombe bacukuragamo amabuye y'agaciro. Avuga ko nk'ubuyobozi bagihabwa amakuru bihutiye gutabara. Kugeza aya masaha dukora inkuru baracyashakisha bafatanije n'abatabaye hifashishijwe imashini kabuhariwe mu gucukura.

    Usengimana Grattien, Umuyobozi wa Koperative KOMIRWA yabwiye umunyamakuru ko abakozi bagwiriwe n'ikirombe ari batatu, ariko ko nubwo byabaye atari hafi yamenye iby'aya makuru ndetse bakaba bohereje imashini mu rwego rwo gufasha gushakisha abagwiriwe n'iki kirombe kuko abakozi bakoresheje amaboko n'ibikoresho bisanzwe bakananirwa.

    Avuga kandi ko aba bakozi uko ari batatu bari mu bafitiwe ubwishingizi. Gusa na none, uburyo abakora mu bucukuzi bafatirwa ubwishingizi biracyari ubwiru buba hagati ya Koperative cyangwa se Kampuni ibufata na Sosiyeti y'Ubwishingizi kuko ubufatirwa atazi ibikubiyemo. Hari n'abavuga ko kubera ubwo bwiru buri hagati y'ufata Ubwishingizi n'Ubumuha, kuba ubufatirwa atagira ijambo nta namenye ibibukubiyemo hari abagiye kujya bitabaza inkiko kuko bahenderwa mu bwumvikane batagizemo uruhare kandi bikorerwa ku buzima bwabo.

    Hari amakuru tugikurikirana ku bw'iki Kirombe ndetse na hamwe mu hari ahacukurwa ku bijyanye n'ubwishingizi bw'ibanga bukorwa uwishingirwa atazi na kimwe mu bigizi amasezerano y'ubwishingizi abwirwa. Hari kandi amakuru ko uwishingira nta mazina ajyana, ahubwo bafite uko bumvikana na Sosiyeti y'ubwishingizi bagatanga umubare utagira amazina, aho umukoresha aba afite abakozi nka 400 ariko agasaba ubwishingizi bw'abatagera no kuri 30 kandi nabwo nta mazina azwi y'abo ashinganisha( Ibanga rimenywa na Sosiyeti y'Ubwishingizi n'uwo ibuhaye).

    Iyi mpanuka, ibaye mu gihe mu mpera z'icyumweru gishize Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iby'ubucukuzi-RMB bagiranye inama na bamwe mu bakora ubucukuzi mu Ntara y'Amajyepfo, inama yabereye mu biro by'Akarere ka Kamonyi ikitabirwa n'Abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi mukuru wa RMB, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Inzego z'Umutekano n'abandi bireba aho bashakiraga hamwe uko hakorwa ubucukuzi kinyamwuga, bukemura bimwe mu bibazo bibugaragaramo. Gusa nta ngamba zifatika RMB yatanze kuko na byinshi mu bibazo byabajijwe byaciwe hejuru ndetse bamwe mu bitabiriye inama bavuga ko ari ibiganiro byasigaye aho baganiriye kuko ntacyo batahanye nk'igisubizo ku byo baje biteze cyangwa se ibyabajijwe.

    Intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/04/22/kamonyi-rukoma-batatu-bagwiriwe-nikirombe-gicukurwamo-amabuye-yagaciro/

  • Urwandiko rwa MUKAGAHUTU Beatrice rusaba guhi… – #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa MUKAGAHUTU Beatrice mwene Muberanziza na Uwimana, utuye mu Mudugudu wa Akagarama, Akagari ka Bwiza, Umurenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo MUKAGAHUTU Beatrice, akitwa MWIZA Beatrice mu gitabo cy’irangamimerere. Impamvu atanga yo guhunduza izina ni Izina ry’irigenurano rikaba riteye ipfunwe. 

    Byemejwe na Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Agaciro k’icyangombwa: Cyatanzwe kuwa 2024-04-16

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142199/urwandiko-rwa-mukagahutu-beatrice-rusaba-guhinduza-amazina-142199.html

  • Joseline wo muri Orcheste Impala yahuje abari… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2023, ni bwo Joselyne yatangiye urugendo rwo gukora no gutunganya filime, ni nyuma y'imyaka irenga 10 ishize ari muri Orchestre Impala yamamaye mu ndirimbo zinyuranye za Karahanyuze, ndetse muri iki gihe ikora ibitaramo byinshi.

    Urugendo rwo gukora filime yaruhereye kuri 'La Vie', ariko yari amaze igihe kinini akina muri filime z'abandi zirimo nk'izo yahuriyemo n'abarimo 'Miss Nyambo, 'Killaman' n'abandi benshi.

    Yabwiye InyaRwanda ko uko filime 'La vie' yakiriwe ari byo byamuhaye imbaraga zo gutegura indi filime nshya yise 'Impeta'.

    Ati 'Iyi filime 'La Vie' yampaye imbaraga, kuko abantu bayakiriye neza ndetse yanteye imbaraga zo kugumya gukora, kuko ibyo dukora uyu munsi iyo bikunzwe na benshi kurusha ejo hashize wumva hari ikindi kintu ugomba gukora.'

    'Rero yampaye imbaraga! Yandemyemo icyizere nabonye ko ninkomeza gukora cyane bizakunda.'

    Filime ye 'Impeta' yayishyize hanze guhera mu cyumweru gishize.  Yibanda ku musore urwaye 'Pararize' uhora yicaye mu kagare [Akina yitwa Eric], aho aba afite umukozi wo mu rugo rwitwa 'Mavide' [No mu buzima busanzwe niko yitwa].

    Umukunzi wa Mavide yishimira cyane Eric kugeza ubwo atangiye urugendo rw'urukundo nawe akirengagiza Mavide. Ibi bituma Mavide abaho afitiye umujinya umukoresha we, ndetse rimwe na rimwe akora ibikorwa byo gutoteza Eric n'ubwo aba ari umukoresha we.

    Joselyne yavuze ko gukora filime byaturutse ku gihe yamaze akina muri filime z'abandi, yiyemeza gushyira itafari rye ku rugendo rwa cinema mu Rwanda.

    Uyu mugore avuga ko kuba asanzwe ari umuririmbyi muri Orchestre Impala bitabangamira imirimo ye yo gukina no kuyobora filime. Ati 'Navuga ko ari ibintu byuzuzanya, kuko byombi bishakimiye ku kwidagadura, rero biranyohera cyane kubihuza.'

    Mu 2021 ni bwo Joseline yinjiye mu bakinnyi ba filime abifatanya n'urugendo rwo kuririmba muri Orchestre Impala yubatse amateka akomeye mu muziki w'u Rwanda.

    Kuva icyo gihe yiyambajwe muri filime zirimo 'Umuturanyi' ya Clapton, 'The Message' ya Nyambo, 'My Heart' ya Killerman na 'Ndirirende' ya Nyirankotsa.

    Yabwiye InyaRwanda ko yakuze yifuza kugira filime ye bwite n'ubwo urugendo rwe rwatangiriye mu kugaragara muri filime z'abandi.

    Yagize ati 'Impamvu natangiye gusohora filime yanjye nuko ari nzozi nari mfite. Kuva ngera muri cinema numvaga intego ari ukugera kure kandi nkagira filime yanjye atarugukina mu z'abandi gusa.'

    Joseline avuga ko ashaka gushyira itafari rye ku rugendo rwa cinema yo mu Rwanda, kandi ari no gutekereza gukora filime y’uruhererekane igaruka ku buzima bwo mu rugo.

    Iyi filime yatangiye gushyira hanze ifite ibice birangira. Ati 'Nzagaragaza imibereho ya buri munsi. Abantu bambwiye ko mfite igitekerezo cyiza, ariko kuba nkora filime ikarangira si byiza, ahubwo nakora filime y’uruhererekane ku buryo abantu bazajya bayikurikirana buri munsi’.

    Uyu mugore avuga ko icyerekezo cye ari ugukora filime zifite icyo zihindura ku buzima bw’abantu. Ati “Tuzakomeza gukina ubuzima bubaho, bwawe, bwanjye, ubwa bene wacu n’abandi bose. Ni bwa buzima duhura nabwo mu rugo.”

     

    Umukinnyi wa filime akaba n'umuririmbyi muri Orcheste Impala, Joseline watangiye gushyira hanze filime 'Impeta' 


    Joseline yavuze ko iyi filime ye ‘Impeta’ ayitezeho kumwagurira amarembo mu rugendo rwa cinema

    Ben akina yitwa Kevin muri filime 'Impeta'
     

    Rwego Yves akina muri filime 'Impeta' yitwa Manzi

    Emelyne ukina yitwa Mimi
     Alice akina yitwa 'Aniya' muri filime 'Impeta'
    Umunyarwenya Mavide ukina muri filime 'Impeta' ari umukozi wo mu rugo- Uyu musore yamenyekanye mu bitaramo bya Gen- Z Comedy, ndetse agaragara cyane muri filime z’umunyarwenya Nyaxo

    Nyirankotsa ukina yitwa Mama Ganza- Aba ari Mukase wa La Vie muri filime 'Impeta' 

    Evaritse ukina yitwa Ganza


    Muhoza Jean Paul ukina muri filime ya mbere ya Joselyne yitwa 'La Vie'

     

    Iradukunda Jean de Dieu ukina yitwa Kagufuri

    KANDA  HANO UREB AGACE KA MBERE KA FILIME 'IMPETA' IGARAGARAMO ABAKINNYI BAGEZWEHO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142195/joseline-wo-muri-orcheste-impala-yahuje-abarimo-mavide-muri-filime-yuruhererekane-impeta-142195.html

  • Amakipe yo mu ntara y'i Burasizuba arimo Bugesera FC, Sunrise FC na Etoile de l'Est arimo kugana mu kiciro cya kabiri #rwanda #RwOT

    Ubwo shampiyona y'u Rwanda yakomezaga mu mpera z'icyumweru gishize, hakinwa umunsi wa 27 wasize amakipe yo mu ntara y'i Burasirazuba akomeje kugana habi.

    Ayo ni ikipe ya Bugesera FC yatsindiwe mu rugo na Rayon Sports ibitego 2-1, byatsinzwe na Ngendahimana Eric na rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda, Charles Bbale.

    Indi ni ikipe ga Surise FC yo mu karere ka Nyagatare yo yatsinzwe na Gasogi united ibitego 3-0, umukino wakinwe kuri Kigali Pele Stadium ubwo hari kuwa gatanu.

    Ikipe yo mu karere ka Ngoma ya Etoile de l'Est yo yatsinze ikipe y'Amagaju igitego kimwe ku busa ariko ntibyagira icyo biyifasha kuko kugeza ubu irabarizwa ku mwanya wa 16 ari nawo wa nyuma n'amanota 25.

    Mu byukuri aya makipe akomeje kutitwara neza muri shampiyona y'u Rwanda ibura iminsi itatu ya shampiyona ngo irangire, abiri muriyo ashobora kuzisanga akina ikiciro cya kabiri cy'umwaka utaha.

    Ibi kugirango ngo bihinduke ni uko ubuyobozi bw'aya makipe bakoresha imbaraga zose bagatsinda imikino isigaye bagategereza andi bahanganye uko azitwara.

    Gusa kugeza ubu nk'ikipe ya Sunrise FC y'i Nyagatare yamaze gutangaza ko umutoza mukuru wabo Jackson Mayanya ko adahari

    Binyuze kuri X yahoze yitwa Twitter, bashyize hanze itangazo rigira riti 'Kubera impamvu z'umuryango, umutoza mukuru Jackson MAYANJA yagiye mu gihugu cya Uganda, inshingano zasigaranywe n'abatoza bungirije.'

    Kugeza ubu Sunrise FC iri kimwanya wa 14 n'amanota 26, irakurikirwa na Bugesera FC na Etoile de l'Est zinganya amanota 25.

    The post Amakipe yo mu ntara y'i Burasizuba arimo Bugesera FC, Sunrise FC na Etoile de l'Est arimo kugana mu kiciro cya kabiri appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amakipe-yo-mu-ntara-yi-burasizuba-arimo-bugesera-fc-sunrise-fc-na-etoile-de-lest-arimo-kugana-mu-kiciro-cya-kabiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amakipe-yo-mu-ntara-yi-burasizuba-arimo-bugesera-fc-sunrise-fc-na-etoile-de-lest-arimo-kugana-mu-kiciro-cya-kabiri