Blog

  • Irengero ry’abagiraneza bari bemeye kwishyuri… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 27 Nzeri 2021, ni bwo byatangajwe ko abana babiri basizwe na Jay Polly babonye abaterankunga biyemeje kuzabishyurira kugeza barangije amashuri abanza.

    Hari abakomeje gufasha abakobwa ba Jay Polly mu buryo butavuzwe mu itangazamakuru, kugeza ubwo tariki 30 Werurwe 2024, umuhanzi Platini ahuje ibihumbi by’abantumu gitaramo cye hagakusanwa Miliyoni 16 Frw azifashishwa mu kurihira abana amashuri.

    Ni igikorwa cyakoze ku mutima abagore ba Jay Polly, ndetse ku cyumweru tariki 21 Mata 2024, Alliah Cool uri mu bemeye gutanga amafaranga, yabashyikirije Miliyoni 1 Frw yari yemeye.

    Nirere Afsa uzwi nka Fifi, yashimye Alliah Cool ku bwo gusoza isezerano rye, kuko hari abandi banyuranye bagiye kuzafasha abana ba Jay Polly ariko ntibabikore.

    Uyu mugore yavuze ko igikorwa cyakozwe na Alliah Cool ari ‘icy’urukundo n’ubugiraneza’ kuba yaratekereje ‘ku bana bacu ni iby’agaciro’.

    Fifi yavuze ko hari abantu benshi bagiye bitanga bavuga ko bazafasha abana ba Jay Polly ariko ‘ntitwagiye tumenya abo ari bo’. Avuga ko nyuma y’urupfu rw’umugabowe, hari abagiraneza bemeye ko bazatanga amafaranga azafasha abana gusoza amashuri abanza ariko ntibayabonye.

    Ati “Urumva nyuma Jay Polly amaze gupfa, Maurice [Mukuru wa Jay Polly] yarihiye abana amafaranga amafaranga y’ishuri y’umwaka, hahita haza abandi bantu araduhamagara ntabwo yigeze atubwira abo bantu abo ari bo aravuga ngo hari abantu bishyuriye amafaranga y’ishuri abana ba Jay Polly kugeza basoje amashuri abanza.Ibyo bintu ni aho byarangiriye.”

    Yavuze ko batigeze bamenya abo bagiraneza. Ari nayo mpamvu bafite ishimwe kuri Alliah Cool wabashije gusohoza isezerano yari yemeye ryo kubaha Miliyoni 1 Frw. Uyu mugore yavuze ko amafaranga baheruka ari ayo Maurice yishyuriye bariya bana mu gihe cy’umwaka umwe gusa.

    Aya mafaranga Alliah Cool yayatanze ayanyujije muri kompanyi ye ya ‘Lemome Tours’. Yavuze ko gusohoza isezerano rye, ahanini byaturutse ku kumvira ijwi ry’Imana. 

    Yavuze ko atari ubwa mbere afashije, kuko yigeze no guha amafaranga itsinda rya Vestine na Dorcas agera kuri Miliyoni 3 Frw.

    Ati “Ntabwo ndi umukire w’ibyamirenge, ariko ndi umubyeyi nzi ukuntu kurera bimera, natangiye kurera mpereye kuri ba Murumana banjye, nzakomeza kurera, kandi Imana izampa n’abandi, yaba abo nabyaye nabo ntabyaye nzi icyo kurera bimera.”

    Mbabazi Sharifa, umugore wa Jay Polly yavuze ko ashima Imana yashoboje Alliah Cool gusohoza isezerano. Ati “Ndamushimira cyane! Abyumve mbikubiye ku mutima. Ndashaka kuzazana umwana wanjye akagusura, akamenya ngo hari icyo wakoze ku buzima bwe.”

    Uyu mugore yafashwe n’amarangamutima, avuga ko atabona ijambo risobanura neza uko yiyumva nyuma y’uko Alliah Cool asoje isezerano rye. Ati “Ni Imana yamukoresheje, kandi igomba kumwongerera igasubiza aho yakuye.”

    Abemeye gufasha abakobwa ba Jay Polly barimo kompanyi yatanze Miliyoni 1 Frw, Platini yatanze Miliyoni 2 Frw, hari kompanyi y'indi yatanze Miliyoni 1 Frw, Ishimwe Clement yatanze Miliyoni 2 Frw, Coach Gael yatanze Miliyoni 2 Frw;

    The Choice yatanze Miliyoni 1 Frw, hari kompanyi yatanze Miliyoni 1 Frw, Rocky yatanze Miliyoni 1 Frw, Forzza yatanze Miliyoni 3 Frw, Ishusho Art yatanze Miliyoni 1 Frw naho Alliah Cool yatanze Miliyoni 1 Frw.


    Fifi [Uri iburyo] yatangaje ko amaso yaheze mu kirere ku bagiraneza bari bemeye kwishyurira amafaranga abana ba Jay Polly

     

    Abagore bavuze ko Maurice ari we wenyine watanze amafaranga yishyuriye abana mu gihe cy'umwaka umwe


    Platini yatangije ubukangurambaga bwasize hakusanyijwe Miliyoni 16 Frw yo gufasha abana ba Jay Polly


    Abagore ba Jay Polly bavuze ko bakozwe ku mutima n'abantu biyemeje kubafasha kwishyurira abana 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142219/irengero-ryabagiraneza-bari-bemeye-kwishyurira-amashuri-abana-ba-jay-polly-142219.html

  • Rusizi: Umuhanda Nyabitimbo-Bweyeye ugiye gushyirwamo kaburimbo – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda w'ibilometero 61 uhuza imirenge ya Gikundamvura, Nyakabuye-Butare na Bweyeye.

    Ni umuhanda abatuye iyi mirenge badasiba gusaba buri uko basuwe n'abayobozi, aho bagaragaza ko kuba udakoze bituma bagorwa no kugera mu mujyi wa Kamembe, ari naho hari ibitaro bivurizaho, hakaba n'isoko ry'umusaruro wabo.

    Tariki 19 Mata 2024, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana yasuye abaturage b'umurenge wa Butare, ababwira ko uyu muhanda uri gukorerwa inyigo kugira ngo ushyirwemo kaburimbo.

    Yagize ati 'Ikindi kibazo gikomeye mwagaragaje ni ikibazo cy'imihanda, ariko nk'uko meya yabibabwiye mushonje muhishiwe. Mushonje muhishiwe kuko umuhanda wa kilometero 61 uturuka Nyabitimbo ujya Bweyeye, inyigo zaratangiye zo kuwukora kugira ngo ugemo kaburimbo'.

    Minisitiri Musabyimana avuga ko uyu muhanda uri mu bizibandwaho muri gahunda y'iterambere ry'akarere ka Rusizi mu myaka itanu iri imbere uhereye muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024.

    Ni inkuru yashimishije abakoresha uyu muhanda, aho bawitezeho kugabanya amasaha bamaraga mu nzira bajya cyangwa bava i Kamembe mu mujyi wa Rusizi.

    Nteziryango Simeon, ushinzwe kwita ku bagenzi muri taxi rukumbi itwara abagenzi mu muhanda Gasumo- Nyabitimbo-Kamembe, yabwiye IGIHE ko kugira ngo ageze abagenzi i Kamembe saa yine za mu gitondo bimusaba guhaguruka Gasumo saa kumi z'igitondo.

    Ati 'Ni ibyishimo, byaba ari amahirwe akomeye uyu muhanda ushyizwemo kaburimbo kuko twajya dukoresha amasaha abiri gusa kugera i Kamembe. Ubu kubera umuhanda mubi duhaguruka saa kumi za mu gitondo tukagerayo saa yine'.

    Nteziryayo avuga ko kubera ububi bw'uyu muhanda imodoka we na bagenzi be baguze ngo ibakure mu bwigunge ipfa kenshi ku buryo buri kwezi atanga ibihumbi 300Frw mu igaraje ayikoresha.

    Noheli Pierre ucururiza mu isantere ya Gasumo, yabwiye IGIHE ko aherutse kurangura ibirayi i Kigali, abipakira fuso ihera mu muhanda kubera ubunyereri bwo kuba uyu muhanda udatunganyije.

    Ati “Nari naranguye ibilo 500 ariko byose byaraboze ndamuramo ibiro 150 gusa. Twishimiye kuba uyu muhanda ugiye gukorwa ugashyirwamo kaburimbo bizaturinda ibihombo twahuraga nabyo”.

    Imirenge ya Butare, Gikundamvura na Nyakabuye uyu muhanda uzanyuramo, ifite umwihariko wo kuba yeramo ibishyimbo byinshi, imyumbati, imbuto n'ibiti by'imbaho.

    Iyo imvura yaguye imodoka zihera muri uyu muhanda kubera ubunyereri

    Abakoresha uyu muhanda bishimiye kuba ugiye gushyirwamo kaburimbo bavuga ko bizoroshya ubuhahirane hagati yabo n’umujyi wa Kigali n’uwa Rusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umuhanda-nyabitimbo-bweyeye-ugiye-gushyirwamo-kaburimbo

  • Abashakashatsi ku rwego mpuzamahanga bahawe umukoro wo guhangana n'abashyize imbere gupfobya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Yashimangiye ko gusura inzibutso no kuganira n'ababaye mu mateka ashaririye y'u Rwanda mu 1994 ku bashakashatsi bo ku rwego mpuzamahanga, bifite isomo bibasigira.

    Ibi Dr Ruvebana Etienne yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ku ya 22 Mata 2024, ubwo abagize itsinda rya Kaminuza y'u Rwanda n'abandi 40 barimo abashakashatsi n'abanyeshuri muri za kaminuza muri Suède, basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata bakanasura umudugudu w'icyitegererezo w'ubumwe n'ubwiyunge mu Karere ka Bugesera.

    Aba banya-Suède, baje mu Rwanda aho bitabiriye inama ngarukamwaka nyuguranabitekerezo ihuriweho na Leta y'u Rwanda na Suède ku bijyanye n'ubushakashatsi binyuze muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Dr Etienne Ruvebana yagize ati 'Aba bashakashatsi bari mu nzego zinyuranye kuko harimo abakora ubujyanye no gukemura amakimbirane, abakora ubujyanye n'indwara zo mu mutwe n'abandi benshi. Icyo tubasaba ni ukugira imyumvire ijyanye n'ukuri kwa nyako kw'aho ibintu byabereye.'

    Yakomeje avuga ko 'Iyo bafite imyumvire iriyo, bifite icyo bifasha mu guhangana na ba bandi bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bakanayipfobya.'

    Ubwo bageraga mu mudugudu w'icyitegererezo w'ubumwe n'ubwiyunge, bahawe ubuhamya bwa Nemeye Xavier wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagaragaje ko nubwo bari bafite ubuyobozi bubi bwabashoye mu bwucanyi nabo ubwabo bagize amahitamo mabi kuko 'Iyo duhitamo neza tuba twarumvise ibyo tugiye gukora ibyo ari byo.'

    Bateze amatwi kandi Niyonagira Laurence, Jenoside yabaye atwite afite n'undi mwana muto ariko akabasha kurokoka. Yagarutse kandi ku rugendo rw'ubumwe abihamirisha kuba umwana we yarashakanye n'uw'uwakoze Jenoside kandi babanye neza.

    Nyuma y'amateka mabi baganirijwe ubwo basuraga urwibutso bakanumva ubuhamya bw'abayabayemo, aba bashakashatsi bashimye uru rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge bumaze kugerwaho, nabo bizeza umusanzu.

    Helene Ahlborg, umushakashatsi mu rwego rw'ingufu zirambye, yagarutse ku kuba mu bihe bya none hari kugaragara benshi bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane abo mu miryango mpuzamahanga, akaba ariyo mpamvu bakwiye kubirwanya.

    Yagize ati 'Mu Rwanda hari amateka adasanzwe Isi ikwiye gutega abatwi, abantu baza hano bakabyibonera nibo bakwiye kuba abatangabuhamya babyo ku rwego mpuzamahanga buri wese yabikora mu buryo bunyuranye.'

    Aba banya-Suède, bazamara iminsi itatu mu Rwanda, aho biteganyijwe ko bazaganira ku ngingo zinyuranye zirimo kureba ibyakozwe mu mwaka washize binyuze mu bufatanye bwa Kaminuza y'u Rwanda na Suède, hanareberwe hamwe ibikwiye gukora muri 2024/2025.

    Abari bahagarariye Ambasade ya Suède mu Rwanda bunamiye imibiri ishyinguye mu Rwibutso rwa Nyamata

    Amateka baganirijwe harimo ayo mu 1992 ubwo Abatutsi bakorerwagaho igerageza rya Jenoside muri Bugesera

    Itorero ryo muri uyu mudugudu ryifatanyije n’abashyitsi bacinya akadiho

    Dr Nyagatare Guillaume wo muri Kaminuza y’u Rwanda ashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata

    Kuri uru Rwibutso niho hari imva ya Antonia Locatelli yishwe mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira ku wa 10 Werurwe 1992 arashwe n'umujandarume witwa Epimaque Ulimubenshi, kubera ibyo yari amaze gutangaza kuri radiyo

    Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye na Ambasade ya Suède, bageneye impano abatuye muri uyu mudugudu

    Nemeye Xavier yagaragaje ko bohejwe n’ubuyobozi bubi ariko nabo ntibarebe kure ngo bakore igikwiye

    Niyonagira Laurence (iburyo) yavuze ko ubu yababariye abamuhemukiye kandi akaba abanye na bose mu mahoro

    Umunyamabanga muri Abasade ya Suede mu Rwanda, Barni Nor, yavuze ko kuba abiciwe n’abishe babana muri uyu mudugudu ari isomo rikomeye umuntu atakigera asoza kwiga

    Umuyobozi ushinzwe imikoranire ya kaminuza zo muri Suède n'iy'u Rwanda, Dr Etienne Ruvebana, yagaragaje ko abashakashatsi bakwiye kujya bigerara ahabereye ikintu runaka kugira ngo bamenye amakuru mpamo y'ibyo bashaka

    Umuyobozi wa Prison Fellowship Rwanda, Celestin Ngarukiyinka, yavuze ko urwego gahunda y’ubwiyunge n’ubudaherenwa bigezeho mu gihugu rushimishije

    Aba banya-Suède basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, baganirizwa amateka yaranze Bugesera mu bihe bya Jenoside na mbere yaho

    Abo muri uyu mudugudu bihangiye imirimo itandukanye yo kwiteza imbere. Imwe muri yo ni ukuboha

    Abo mu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge muri Bugesera bafatanye ifoto y’urwibutso n’abashyitsi bari babagendereye

    Abo muri uyu mudugudu bihangiye imirimo itandukanye yo kwiteza imbere. Imwe muri yo ni ukuboha

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abashakashatsi-ku-rwego-mpuzamahanga-bahawe-umukoro-wo-guhangana-n-abashyize

  • Kamonyi: Batatu bagwiriwe n'ikirombe – #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'igitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 22 Mata 2024,nibwo aba bantu uko ari batatu barimo Bucyanayandi Evariste na Niyitegeka Etienne ndetse na Twizeyimana Emmanuel bagwiriwe n'ikirombe.

    Gusa kuri uwo mugoroba ahagana ku saa kumi n'ebyiri nibwo uwitwa Bucyanayandi Evariste, we yakuwe mu kirombe ari muzima.

    Meya w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yemereye IGIHE, ko uyu mugabo yakuwemo ari muzima ndetse abandi babiri bakomeje gushakishwa.

    Ati 'Yego yakuwemo nimugoroba akiri muzima ajyanwa kwa muganga abandi babiri baracyashakishwa.'

    Yaboneyeho kwihanganisha imiryango y'abaguye muri iki kirombe anaboneraho gusaba abakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro kubahiriza amabwiriza agenga ubucukuzi.

    Imashini nizo zifashishijwe mu gushakisha abaheze mu kirombe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-batatu-bagwiriwe-n-ikirombe

  • Guverineri Kayitesi yasabye amadini kumva ko uburezi atari ubwa Leta gusa – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 19 Mata 2024,ubwo yasuraga ikigo cy'ishuri ribanza rya Mutagatifu Andereya kigenga kiri mu karere ka Muhanga, akanataha ibyumba by'amashuri 8 n'ubwiherero 30 byahubatswe mu rwego rwo kongera ibyumba abana bigiramo.

    Guverineri Kayitesi, yavuze ko Leta ishima abagira uruhare mu burezi bose mu by'umwihariko Kiliziya Gatolika, ku ruhare igira mu nkingi y'uburezi bafatanya mu burezi bufite ireme, batoza abana uburere ndetse n'uburezi buboneye

    Ati 'Uruhare rwa Kiliziya n'abandi bafatanyabikorwa mu burezi ni ntagereranywa, kandi turarushima. Niba ishuri nk'iri ritekereje kwivugururira inyubako nk'izi za miliyoni zirenga 230, ibi biba ari inyunganizi ikomeye igihugu kibonye kuko abaryigiramo ni abana b'abanyarwanda.''

    'Iyo habonetse igikorwaremezo icyo ari cyo cyose cyagura ishuri, ntabwo dushidikanya ko bizamura ireme ry'uburezi, abana bagakomeza kugira imyigire myiza.''

    Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa,Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yashize iri shuri, yibukije urugendo rw'urwego rw'uburezi mu Rwanda, n'ukuboko kwa Kiliziya Gatolika.

    Ati' Kiliziya Gatolika, by'umwihariko Diyosezi ya Kabgayi mpagarariye, ifite amateka maremareme mu burezi bw'Umunyarwanda. Muri iyi Diyosezi iyo urebye usanga ari ho hanabaye amashuri ya mbere na mbere hano mu gihugu, dore ko ari naho habaye icyicaro cya mbere cy'ubuyobozi bwa Kiliziya.''

    'Iyo ntego rero ntitwayiteshutseho, ibyo dukora byose biri mu murongo w'ayo mateka yo kuva kera na kare agamije mu gukomeza kubaka uburezi bufite ireme mu kurera umwana w'umunyarwanda.''

    Musenyeri Ntivuguruzwa, yakomeje avuga ko uburezi buri imbere mu butumwa bwa Kiliziya, kandi bukaba uburezi bufata imfuruka zose mu buzima bwa muntu, haba ubwenge,umutima, imibereho ndetse bukanarera impano mu nguni ze zose kugira ngo azabe umuntu uhamye 'nk'uko Imana ibyifuza'.

    Uwambaza Brigitte wo mu Karere ka Muhanga,mu Murenge wa Nyamabuye, yabwiye IGIHE ko yishimisha umusaruro ukomoka mu burezi butangwa n'amashuri ashamikiye ku madini by'umwihariko Kiliziya Gatolika.

    Ati 'Twe nk'ababyeyi, kurerera mu bigo bya Kiliziya biduha umutekano wuzuye, kuko uretse n'ubumenyi batanga batanga n'uburere, ibyo rero bikaba ari ingenzi mu mikurire yuzuye y'umwana.''

    Havugimana Gallican wo mu Murenge wa Shyogwe mu Kagali ka Ruli,mu Karere ka Muhanga, we yavuze ko Kiliziya bayifata nk'undi mubyeyi uha uburezi bukwiye abana babo, bityo ko uruhare rwayo ari ntasimburwa.

    Guverineri Kayitesi Alice uyobora Intara y’Amajyepfo ari kumwe n’abashumba ba Kiliziya Gatorika muri Diyozi Kabgayi ndetse na Meya wa Muhanga mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ibyumba bishya by’amashuri

    Kiliziya Gatolika ishimwa uruhare igira mu burezi n’uburere iha abana b’u Rwanda

    Bimwe mu byumba by’amashuri byatashye ku mugaragaro.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-kayitesi-yasabye-amadini-kumva-ko-uburezi-atari-ubwa-leta-gusa

  • Inteko y'u Bwongereza yashimangiye ko abimukira boherezwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'igitondo cyo ku wa 22 Mata 2024, Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak, yari yateguje ko iby'iyi gahunda bigomba kurara bisobanukiye mu Nteko; kuko abantu benshi bari barambiwe gutegereza ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Icyatorwaga kuri uru rwego ni umushinga w'amavugurura wateguwe n'abatavuga rumwe na guverinoma, wari ugamije gukereza ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Abagize Inteko muri iki cyiciro bawanze bidasubirwaho, bemeza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ku buryo nta mpungenge abimukira bakwiye kugira mu gihe bazaba barurimo.

    Umunyamabanga ushinzwe Umutekano w'imbere mu Bwongereza, James Cleverly, yanditse ku rubuga X ko nyuma y'aho iyi gahunda itowe, ikizakurikiraho mu minsi iri imbere ari uko izahinduka itegeko, itangire gushyirwa mu bikorwa.

    Cleverly yagize ati 'Uyu munsi ni ingenzi cyane muri gahunda yacu yo guhagarika ubwato. Umutekano w'iyi gahunda watsindiye mu Nteko kandi uzahinduka itegeko mu minsi iri imbere. Iri tegeko rizaturinda abantu bashaka kwitwaza amategeko, bagerageza gukumira iyoherezwa ry'abimukira.'

    Uyu muyobozi yatangaje ko Inteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza yigenga, kandi ko iha guverinoma ububasha bwo kwanga kubahiriza ibyemezo by'inkiko zo ku mugabane w'u Burayi.

    Sunak yari yatangaje ko indege ya mbere izageza abimukira mu Rwanda mu byumweru biri hagati ya 10 na 12 biri imbere. Nyuma y'iri tora, Minisitiri Cleverly yavuze ko agiye gutegura inzira iya mbere izanyuramo.

    Abagize icyiciro cya nyuma cy'Inteko bo bari bagaragaje ko bashyigikiye uyu mushinga w'amavugurura, ariko kuri uyu wa 22 Mata 2024 bemeye ko gahunda ihinduka itegeko. Ni nyuma y'aho ibyiciro byombi binaniwe guhuza.

    Guverinoma y'u Bwongereza yemeje ko yamaze kumvikana na sosiyete y'indege izageza abimukira mu Rwanda, kandi ko hari abantu 500 bahawe amahugurwa ahambaye yo kubaherekeza.

    Minisitiri Cleverly yatangaje ko agiye gutegura inzira indege ya mbere izanyuramo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-y-u-bwongereza-yashimangiye-ko-abimukira-boherezwa-mu-rwanda

  • Hamisa Mobetto yambuye umuhungu we izina rya Diamond #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n’umunyamideli wo muri Tanzania, Hamisa Mobetto yahisemo gukura izina rya Diamond mu mazina y’umwana we w’umuhungu bivugwa ko yabyaranye na Diamond Platnumz ariko we akaba tabikozwa.

    Hamisa Mobetto afite abana babiri, umukobwa Fantasy Majizzo ndetse n’umuhungu yabyaye muri 2017 aho yavuze ko yamubyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz.

    Uyu muhungu yaje kumwita Dylan Naseeb Abdul. Aya mazina abiri ya Naseeb Abdul akaba ari amazina ya Diamond Platnumz kuko asanzwe yitwa Naseeb Abdul Juma Issack.

    Gusa uyu mwana kuva yavuka ntabwo nyina wa Diamond yigeze yemera ko ari umwana w’umuhungu we, ibi byatumwe na Diamond asa n’utamufata nk’umwe mu bana be.

    Ubwo yabazagwa kuri uyu mwana mu Kuboza 2022, Diamond yagize ati “sinshaka gucira urubanza umwana kuko we ni umumalayika. Rimwe na rimwe ibihe nk’ibi bishobora kubangamira uburenganzira bw’umwana. Maze igihe kinini numva ibi bihuha ariko nyina w’umwana buri gihe aba azi se w’umwana.”

    Uku gukomeza kugenda yihunza uyu mwana, byatumye na Hamisa Mobetto afata umwanzuro wo gusa n’umurinda uyu muryango.

    Kuri ubu yamaze gufata umwanzuro wo gukura amazina ya Diamond ku mazina y’umwana we akoresha ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, ubu arimo gukoresha ‘Dylan Mobetto’.

    Ibi bibaye nyuma y’uko amakuru avuga ko Diamond atemera umwana ndetse akaba yarasabye ko hakorwa DNA ya kabiri.

    Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu minsi ishize, nyina wa Hamisa Mobetto, Shufaa Lutigunga ubwo yari abajijwe kuri uku guhindura amazina k’umwuzukuru we yavuze ko umukobwa we, Hamisa Mobetto ari we uzagisubiza neza.

    Mobetto yahinduye amazina y’umwana we ku mbuga nkoranyambaga

    Diamond Platnumz ntabwo yemera uyu mwana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/hamisa-mobetto-yambuye-umuhungu-we-izina-rya-diamond

  • Harimo umugore umwe! Abanyabwenge 10 ba mbere… – #rwanda #RwOT

    Hari abantu 10 bagaragaje ubuhanga budasanzwe kurusha abandi ku Isi ku buryo ari bo bashyizwe ku rutonde rw’abantu b’abanyabwenge hagendewe ku bipimo by’ubwenge (Intelligence Quotient, IQ) bariho nk’uko tubikesha ibinyamakuru nka People na Wonderslists.

    Igipimo cy’ubwenge IQ ni amanota yose akomoka mu bizamini bisanzwe cyangwa andi magerageza byagenewe gusuzuma ubwenge bw’abantu. Wonderlists ivuga ko benshi muri bo bakorewe iri suzuma mu myaka yashize gusa ngo kugeza magingo aya nta bandi bantu barabarusha. Umuntu yitwa umunyabwenge iyo afite IQ ya 90 kuzamura.

    Dore urutonde rw’abantu 10 bafatwa nk’abanyabwenge kurusha abandi ku Isi harimo n’umugore umwe rukumbi:

    1. Terence Tao: IQ ya 230.

    N’impano ye ya IQ itangaje ya 230, Terence Tao niwe uza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde rw’abantu bafite ubwenge bwinshi ku Isi. Ni Umushinwa wavukiye muri Australia ufite ubwenegihugu bwa Amerika.

    Ku myaka 8 gusa, Tao yatsindiye amanota 760 mu bizamini bihabwa abantu mbere yo kwemererwa kwinjira mu mashuri makuru, ahabwa impamyabumenyi y'ikirenga na Princeton afite imyaka 20 maze afite imyaka 24 aba umwarimu muto ukiri muto wuzuye muri Kaminuza ya California (UCLA).

    Yabonye ibihembo byinshi bitandukanye nk'igihembo cy'ubushakashatsi bw'ibumba cyo mu 2003, igihembo cy'Urwibutso rwa B’cher (B’cher Memorial Prize) mu 2002 n’igihembo cya Salem Prize mu 2000.

    2. Christopher Hirata: IQ ya 225

    Christopher Hirata yari umuhanga kuva mu bwana bwe. Afite imyaka 13 gusa, yabonye umudari wa zahabu mu mikino mpuzamahanga ya fiziki. Afite imyaka 16, yakoranye na NASA mu nshingano zayo zo kwigarurira umubumbe wa Mars.

    Afite imyaka 22, yabonye impamyabumenyi y'ikirenga ya kaminuza muri Kaminuza ya Princeton. Hirata ni umunyabwenge wemewe. Ni umunyamerika w’umuhanga mu by’ikirere n’inyenyeri. Kuri ubu, yigisha Astrophysics mu kigo cya OSU gishinzwe isanzure ry'ikirere na AstroParticle Physics (CCAPP).

    3. Kim Ung-Yong: IQ ya 210

    Hamwe na IQ yemejwe ya 210, injeniyeri mu by’ubwubatsi ukomoka muri Koreya, Ung Yong ubwenge bwe budasanzwe bwagaragaye akiri umwana muto. Afite amezi 6 yashoboye kuvuga no kumva Ikinyakoreya n’izindi ndimi.

    Afite imyaka 3, yashoboraga gusoma indimi nyinshi, harimo; Igikoreya, Ikiyapani, Ikidage n'Icyongereza, kimwe no gusubiza ibibazo bigoye by’imibare. Yashyizwe mu gitabo cya Guinness World Records mu bantu bafite IQ iri hejuru.

    4. Dr. Evangelos Katsioulis: IQ ya 198

    Dr. Evangelos Katsioulis yamenyekanyeho kugira amanota menshi mu bizamini byo gupima ubwenge. Ni Umugereki ukora akazi k’ubuganga bw’indwara zo mu mutwe. Yabonye impamyabumenyi muri filozofiya, ikoranabuhanga mu bushakashatsi mu by'ubuvuzi na psychopharmacology.

    Niwe washinze World Intelligence Network (WIN); Umuryango mpuzamahanga w’imiryango ihuza abantu bafite IQ yo hejuru. Yashinze kandi umuryango AAAA.GR, itsinda ry’abakorerabushake bashinzwe gutahura no gushyigikira abantu bafite impano mu Bugereki.

    5. Christopher Michael Langan: IQ ya 195

    Michael ni umuntu wiyigishije (Autodidact) w’Umunyamerika bivugwa ko afite IQ iri hagati ya 195 na 210. Yavuzweho kuba “umuntu ufite ubwenge kurusha abandi muri Amerika”.

    Yatangiye kuvuga afite amezi atandatu y’amavuko. Byongeye kandi, yiyigishije gusoma afite imyaka 3 gusa. Michael yashyizeho “inyigisho yerekana isano iri hagati y’ubwenge n’ukuri” yise “Cognitive-Theoretic Model of the Universe” (CTMU).

    6. Rick Rosner: IQ ya 192

    Wonderslists ivuga ko urebye Rick Rosner utatekereza ko ari umwe mu bantu ba mbere bafite ubwenge bwinshi ku Isi. Afite imyitwarire n’imibereho idasanzwe nk’aho yamaze imyaka itari micye ari bouncer mu kabari. 

    Ni umu producer kuri televiziyo wamenyekanye cyane ku bw’ikiganiro yise CHIPs. Uyu yaje no kubasha gushinga televiziyo ngendanwa ikoresha satellite afatanyije na DirectTV.

    7. Mislav Predavec: IQ ya 192

    Ni umwarimu w’imibare ukomoka muri Croatia uza ku mwanya wa 7 ku rutonde rw’abantu 10 b’abahanga kurusha abandi ku Isi. Yashinze umuryango GenerlQ Society abereye n’umuyobozi uhuriyemo n’abantu ba mbere bafite ubwenge budasanzwe ku Isi .

    8. Marilyn vos Savant: IQ ya 190

    Mu 1985, ni bwo Guinness Book of World Records yemeje ko Vos Savant afite IQ ya 190. Nk’uko byemezwa n’urubuga rwe, marilynvossavant.com; yemejwe nk’umugore wa mbere w’umuhanga ku isi inshuro eshanu (imyaka 5) yikurikiranya, aho yagiye atsinda mu bizamini bitandukanye bya IQ. 

    Uyu kandi ni umwanditsi uzwi cyane wa Parade Magazine. Afite page yise “ASK Marilyn” abasomyi be boherezaho ibibazo bikomeye ku ngingo zitandukanye bamubaza akabisubza.

    9. Philip Emeagwali: IQ ya 190

    Philip Emeagwali ni injeniyeri wavukiye muri Nigeriya, akaba umunyamibare, umuhanga wa mudasobwa n’umuhanga mu by’imiterere y’Isi (Geologisty). Ni umwe mu bantu babiri batsindiye igihembo cya Gordon Bell Prize cyo mu 1989, igihembo cyatanzwe na The Institute of Electrical and Electronics Engineers (IEEE), kubera gukoresha imashini idasanzwe ihuza za mudasobwa mu kumenya imirima ya peteroli.

    10. Garry Kasparov: IQ ya 190

    Kasparov yatunguye Isi ubwo yakinaga umukino wa Chess na mudasobwa ishobora kubara imyanya miriyoni eshatu ku masegonda mu mwaka wa 2003. Ni umwarimu mukuru (grandmaster) w’umukino wa Chess ukomoka mu Burusiya. Ku myaka 22 yabaye umukinnyi wa mbere ku isi ukiri muto muri uyu mukino nyuma yo gutsinda uwari uwa mbere, Anatoly Karpov.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142213/harimo-umugore-umwe-abanyabwenge-10-ba-mbere-ku-isi-baciye-uduhigo-142213.html

  • Rayon Sports yagaruye abakinnyi, umutoza agira icyo asaba abafana (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umufaransa utoza Rayon Sports, Julien Mette yasabye abakunzi b’iyi kipe kuza kuyishyigikira ari benshi mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro bafitanye na Bugesera FC uyu munsi.

    Ni umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wo Bugesrra FC iri bwakiremo Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera.

    Uyu ukaba ari umukino ukomeye ku ikipe ya Rayon Sports kuko isabwa kuwutsinda kugira ngo igere ku mukino wa nyuma w’iki gikombe, ni nyuma y’uko umukino ubanza Bugesera FC yayitsinze 1-0.

    Umutoza wa Rayon Sports, Julein Mette yavuze ko kuva yaza yatsinze imikino 5 yose yatoreje hanze ya Kigali, asaba abakunzi b’iyi kipe kuza kubashyigikira uyu munsi kuko babakeneye.

    Ati 'Kuva nagera aha natoje imikino 5 hanze ya Kigali kandi nayitsinze yose. Ndifuza kujyana iyi kipe ku mukino wa nyuma kandi nkegukana igikombe kuko gukora ayo mateka mu ikipe y’abafana ni ingenzi kuri njye. Turabakeneye. Nibaze kuko dufite inshingano zo kubaha ibyishimo.'

    Rayon Sports igiye gukina uyu mukino yagaruye abakinnyi babiri itari ifite mu mikino ibiri iheruka kubera imvune, Bugingo Hakim ndetse na Mitima Isaac.

    Myugariro Mitima Isaac ntabwo yakinnye imikino iheruka ariko yagarutse

    Myugariro Bugingo Hakim yagarutse na we arahari kuri uyu mukino

    Ngendahimana Eric umwe mu bakinnyi bitezwe

    Youssef Rharb

    Rutahizamu Charles Baale ariteguye cyane

    Umutoza Julien Mette (uri hagati) yasabye abafana kuza ari benshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yagaruye-abakinnyi-umutoza-agira-icyo-asaba-abafana-amafoto

  • Ni ibyigiciro kinini – Umuhire Eliane avuga… – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije InyaRwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mata 2024, ni nyuma y'uko Komite ishinzwe gutegura iri serukiramuco itangaje ko ari ku rutonde rw'akanama nkemurampaka k'iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya 77, aho rizabera mu Bufaransa.

    Eliane Umuhire wamenyekanye muri filime zinyuranye, yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we, ariko kandi byabaye amata abyaye amavuta, kuko asanzwe ari umukunzi ukomeye w'ibikorwa bibera n'ibiherekeza iri serukiramuco mu gihe rimara riba.

    Ati 'Ni ibyishimo kuba mu Kanama Nkemurampaka ka 'Festival de Canes' cyane ko ari iserukiramuco nkunda, kandi ngomba icyubahiro. Iyo ngiye mu Mujyi wa Cannes n'iryo serukiramuco rya mbere njya kurebamo filime. Mbanzi ko filime mbonamo ari filime ziri ku rwego rwiza.'

    Yavuze ko asanzwe anitabira ibikorwa by'amaserukiramuco y'andi akomeye ku Isi arimo nka 'Quinzaine des réalisateurs' ndetse na 'Un Certain Regard.'

    Ati 'Ni amajonjora ahitamo filime za mbere cyangwa se filime za kabiri z'abazitunganyije. Ni ikintu gifasha mu kugaragaza abatunganya filime bashya ndetse na filime nshya zikamenyekana.'

    Akomeza ati 'Hariho abantu baba bazanye filime zikoze mu bwoko butandukanye  kandi nicyo gituma Sinema yacu ikomeza gutera imbere, kuko tudakomeza kubona filime zikorwa n'abantu bamwe, ahubwo hagenda haza amaraso mashya y'abakora filime. Rero kugira uruhare mu Kanama nkemurampaka kuri izi ngingo zose ni iby'igiciro gikomeye.'   

    Umuhire yashyizwe mu kanama nkemurampaka kazibanda cyane ku gice kizwi nka 'Critics' Week (Semaine de la critique)'' cy'iri serukiramuco. 

    Abagize akanama muri iki gice bita cyane ku kuvumbura impano nshya, kandi bagahitamo filime ndende zirindwi zihatana mu iserukiramuco ndetse n'izindi 10 ngufi, ihize izindi igahembwa.

    Umuhire azatangira akazi tariki 15 kugeza ku wa 23 Gicurasi 2024. Ni mu gihe iserukiramuco nyirizina rizaba guhera tariki 14 Gicurasi kugeza ku wa 25 Gicurasi 2024.

    Mu busanzwe mu gice cya 'Semaine de la Critique' nta kanama nkemurampaka kifashishwaga, ahubwo komite itegura iri serukiramuco yahitagamo abanyamakuru ndetse n'abantu bitabiriye akaba aribo bahitamo filime ndende n'ingufi yahize izindi.

    Mu Kanama Nkemurampaka, Umuhire azaba ari kumwe n’Umufaransakazi Sylvie Pialat usanzwe ari umwanditsi wa filime, Umubiligi Virginie Surdej, Umunya-Espagne uyobora filime, Umunyamakuru w'umusesenguzi w'Umunya-Canada ndetse na Rodrigo Sorogoyen del Amo uzaba uhagarariye Akanama Nkemurampaka.

    Umuhire yatangiye kwamamara guhera mu 2017. Kugeza ubu amaze kugaragara muri filime nyinshi zagiye zituma yegukanye ibihembo mu maserukiramuco atandukanye akomeye mpuzamahanga.

    Muri filime yagaragayemo harimo ''Birds are singing In Kigali'', ''Trees of Peace'' y'Umunyamerika Alanna Brown iyi iri kuri Netflix, ''Bazigaga'' yanamuhesheje igihembo kuri ubu n'izindi nyinshi.

    Mu 2023, yegukanye igihembo cy'umukinnyi wa filime mu Iserukiramuco ribera mu Bufaransa, abikesha filime yitwa 'Bazigaga' yakomowe ku nkuru ya Zula Karuhimbi warokoye abarenga 100 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iserukiramuco rya Clermont-Ferrand International Short Film Festival iyi filime yari ihatanyemo, ryatangiye ku wa 27 Mutarama 2023 rigomba gusozwa kugeza ku wa 4 Gashyantare.

    Iki gihembo Umuhiwe yahawe gitangwa na FranceTV (France 2, France 3 na France 5); hamwe na Unifrance.

    Umuhire Eliane yashyizwe mu bazaba bagize akanama nkemurampaka ka Festival de Cannes
     

    Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya 77 rizabera mu gihugu cy'u Bufaransa


    Umuhire Eliane yabwiye InyaRwanda, ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yashyizwe mu Kanama Nkemurampaka 


    Kuva mu 2017, Umuhire akomeje kwamamara ku rwego mpuzamahanga binyuze mu kwiyegurira Cinema


    Umuhire Eliane aherutse gukina muri filime ‘De Grace”

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142208/ni-ibyigiciro-kinini-umuhire-eliane-avuga-ku-kuba-yashyizwe-mu-kanama-ka-festival-de-canne-142208.html