Blog

  • Ibyabaye kuri YAGO bikwiye kubera buri wese isomo bakamenya ko hanze aha hari abatekamutwe bayogoje rubanda #rwanda #RwOT

    Ese birakwiye ko ugaba cyangwa utera unkunga yatanga ibyo adafite kubera izindi nyungu rwihishwa ?

    Ese ni iby’isi y’ubu, ni bya bandi uwagabiwe ahabwa Butamwa we akiyongereraho Ngenda ?

    Mu gusesengura ibi, turagendera ku nkuru yasohotse umwaka ushize mu Ukuboza 2023, ubwo umuhanzi Yago Pon Dat usanzwe ari n’umunyamakuru wibanda ku biganiro akora kuri YouTube Channel ye izwi nka Yago TV Show, mu mpera z’umwaka ushize yashyize hanze album ye ya mbere yise 'Suwejo’.

    Tumwe mu dushya twaranze iki gitaramo, harimo kuba uyu muhanzi Yago yarahawe ikibanza na Kompanyi isanzwe ibicuruza yitwa Marchall Real Estate, yamwemereye ubutaka bwo kubakaho mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko uwari uyihagarariye anyuzwe n’uburyo yitwaye ku rubyiniro.

    Ariko ntibyateye kabiri kuko nyuma y’amezi agera kuri ane atarahabwa ibyo yasezeranyijwe, Uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent, yabajije abamwemereye ikibanza ubwo yakoraga igitaramo cya Suwejo Album Launch, cyabaye mu mwaka wa 2023, ababaza niba barakimwemereye bagamije kumwambura cyangwa kumushimisha gusa.

    Mu butumwa Yago yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati 'Company yitwa Marchal Real Estate yatwemereye ikibanza mu Mujyi wa Kigali ubwo twari mu gitaramo cyo kumurika album (Suwejo)… Amaso ko yaheze mu kirere ni amahoro cyangwa ni ko mukora ?'

    Uyu muhanzi wagaragaje ko asa nk’uwihebye ko atazabona uyu mutungo utimukanwa yemerewe n’iyi kompanyi, yasoje ubutumwa bwe agira ati 'Bimaze iki kwemera ikintu imbere y’imbaga ntugisohoze ?'

    Ku ikubitiro umunyamakuru witwa CHITA wibanda ku biganiro akora kuri YouTube Channel ye izwi nka CHiTA MAGIC akaba n’umwe mu bakorana bya hafi na kompanyi ya Marchall Real Estate yahise asubiza YAGO ku rukuta rwa twitter ati “Bwana YAGO, mu gitaramo cyawe hagaragaye amakosa aho MC yavuze ko company itanze IKIBANZA ari KTN RWANDA”.

    Muri uwo mwanya YAGO yagarutse asubiza Julius Chita ati :'Ndabona ari wowe muvugizi wa company…Ntunguwe cyane no kuba ibyo uvuze byose nta na kimwe narinzi ariko kuko wiyemeje kubeshya…Ngaho hangana n’abo ba Diaspora murimo gutuburira no kubiba utwabo njyewe ntegereje igihe muzatangira icyo kibanza !!! Murakoze !!'.

    Nyuma yibyanditswe n’izo mpande zavuzwe haruguru, Marchal Ujeku nyiri kompanyi Marchall Real Estate yavuze ko adateze kujya mu mitsi na Yago, n’ubwo ibyo yavuze kuri sosiyete ye atari byo.

    Ati 'Ntabwo twajya mu mitsi n’abadafite ibyo bahomba, tureba icyo sosiyete ihomba n’icyo yunguka. Nibaza ko kujya mu mategeko byari ngombwa ariko sinibaza ko twajya mu mitsi n’abantu badafite ibyo bahomba'

    Impaka nyinshi zakurikiye ibyo biganiro byabaye ku mpande zombi, byatumye abantu benshi bibaza impamvu hajemo izina rya KTN RWANDA muri ibyo bibazo kandi itarigeze igaragara mu baterankunga b’icyo gitaramo.

    Ibyo byatumye twegera ubuyobozi bwa KTN RWANDA budutangariza ko nta hantu na hamwe bahuriye n’ibyabaye mu gitaramo cy’uwo muhanzi. Batubwira ko mu bisanzwe iyo bateye inkunga bigira inzira bicamo kandi bigakorwa mu mucyo kandi ibyo biyemeje bakabisohoza nta macyemwa.

    KTN Rwanda nk’ikigo kimaze kumenyerwa kuva mu 2012 mu guhuza abagurisha n’abaguzi by’umwihariko mu mitungo itimukanwa, bwafatiyeho umwanya bunaburira Abanyarwanda kwitondera amasosiyete cyangwa abantu biyitirira KTN RWANDA mu gushaka gutanga serivisi zisa n’izabo. Bavuga ko umukozi wese wa KTN RWANDA aba yambaye umwambaro w’akazi wanditseho KTN RWANDA kandi anitwaje ikarita y’akazi y’icyo kigo, babasaba kuzajya bitondera abo batekamitwe kandi bakihutira kubimenyesha inzego z’umutekano zibegereye, ko kandi ubu wababariza mu nyubako ya MIC ihererye i Nyarugenge cyangwa ukabahamagara kuri +250783001414/ +250789000422 cyangwa ugasura urubuga rwayo rwa www.ktnrwanda.com ugahabwa serivisi yose wakenera.

    Iyi nkuru ije yiyongera mu zindi nkuru zimaze iminsi zicicikana kuri murandasi zivuga ku bwambuzi bushingiye ku mafaranga, ubutaka n’amamodoka abanyarwanda bari guhuriramo nabwo. Hakaba hibazwa ku buryo haboneka igisubizo kuri icyo kibazo cyugarije sosiyete nyarwanda .

    UMVA BYINSHI KURI IKI KIBAZO HANO :

    https://twitter.com/Akasamutwe250/status/1782472411926933929

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Umutekano/article/Ibyabaye-kuri-YAGO-bikwiye-kubera-buri-wese-isomo-bakamenya-ko-hanze-aha-hari-abatekamutwe-bayogoje-rubanda

  • Ikimwaro kuri Loni na 'Bangamwabo' Ingabire Victoire: Byemejwe, abimukira bari mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko bazimurirwa mu Rwanda. #rwanda #RwOT

    Induru n'uruzurungutane mu nkiko byari bimaze imyaka 2 bigerageza gutambamira gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira bari mu Bwongereza mu buryo butemewe n'amategeko, byashyizweho iherezo ndakuka.

    Tariki 22 Mata 2024 rero, wabaye umunsi w'amateka, kuko aribwo Inteko Ishinga Amategeko y'Ubwongereza yemeje bidasubirwaho itegeko ryemerera icyo gihugu gushyira mu bikorwa amasezerano cyagiranye n'u Rwanda muri Mata 2022, ateganya ko Ubwongereza buzohereza mu Rwanda abantu bageze muri icyo gihugu rwihishwa, aribo bitwa'abimukira batemewe n'amategeko'.

    Leta y'Ubwongereza ivuga ko aya masezerano agamije kurokora ubuzima bw'abantu ibihumbi n'ibihumbi bapfira mu nzira bagerageza kwinjira rwihishwa mu Bwongereza, cyane cyane abarohama mu mazi magari ari hagati y'icyo gihugu n'Ubufaransa, nyamara baba bahaye abamamyi ibyamirenge ngo babafashe kwambuka.

    U Rwanda rwo rwasobanuye kenshi ko rutazuyaza igihe cyose ruzahamagarirwa gutabara amagara y'abari mu kaga, cyane cyane Abanyafrika badasiba kurohoma mu nyanja, n'abicirwa mu mayira bajya gushakira ubuzima ku mugabane w'Uburayi. Urugero ni abavanywe mu bucakara muri Libiya, ubu ababarirwa mu 2.150 bakaba batekanye mu Rwanda.

    Iri tegeko ryo kohereza mu Rwanda abimukira bari mu Bwongereza mu buryo butemewe n'amategeko, kugeza ubu rirareba abantu 5.200, ndetse mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza, Rishi Sunak, akaba yatangaje ko aba mbere bazatangira kugera mu Rwanda mu mpera za Kamena, cyangwa mu ntangiriro za Nyakanga, uyu mwaka wa 2024.

    Inzu yiswe'Icyizere', itagira uko isa bazatuzwamo, imaze igihe yaratunganyijwe i Kagugu, mu Mujyi wa Kigali.

    Ubundi indege izanye icyiciro cya mbere cy'abo bimukira yagombaga kuba yarageze i Kigali muri Kamena 2022, ariko abahangayikishijwe n'uko byabakura amata mu kanwa batangira inzira yo kubibangamira.

    Muri abo ba 'rusahuriramunduru' harimo nyine abambutsa abo bimukira, ababashakira amacumbi, ibibatunga, imyambaro, imiti n'ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi, amahyirahamwe y'abanyamategeko abasabira ubuhungiro, n'abandi batunzwe n'uko abo bimukira bari ku butaka bw'Ubwongereza.

    Abo bose bishyize hamwe na ba 'bangamwabo' b'Abanyarwanda, nka Ingabire Victoire Umuhoza, IVU udatangwa mu bikorwa biharabika u Rwanda, maze batangira kuvuza induru ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, ngo ntirwubahiriza uburenganzira bwa muntu, n'ibindi birego bihabanye n'ukuri.

    Ibyo byatumye haba imanza ndende, kugera mu Rukiko rw'Ikirenga rw'Ubwongereza, ndetse no mu Rukiko rurengera Uburenganzira bwa Muntu ku mugabane w'Uburayi. Aho hose kwari uguta umwanya no kwirengagiza ko ukuri amaherezo gutsinda.

    Si ba IVU bakozwe n'ikimwaro gusa kandi, kuko harimo na Loni yaranzwe n'indimi ebyiri muri iki kibazo by'abimukira bazava mu Bwongereza baza mu Rwanda.

    Mu mwaka wa 2019 Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi, UNHCR, ryagiranye amasezerano n'uRwanda arebana no kwakira abimukira, barimo abahunze Abatalibani muri Afghanistan, ndetse n'abo twavuze bavanwa mu mabohero yo muri Libiya, ahakorerwa iyicarubozo abafashwe bashaka kwambuka inyanja ya Mediteterane ngo binjire mu Burayi.

    Muyi iyi myaka 5 UNHCR yasohoye ibyegeranyo bishima u Rwanda uburyo rufashe neza cyane abamaze kugezwa mu Rwanda

    Muri za ndimi ebyiri twavugaga, iyo Loni irongera ikemeza ko aba bimukira bo mu Bwongereza' nta burenganzira bazabona mu Rwanda', ukibaza ikibatandukanya n'abavuye muri Libiya na Afghanistan, kandi iyo Loni ivuga ko bo bafashwe neza mu Rwanda!

    Twibutse ko amasezerano hagati y'Ubwongereza n'u Rwanda ateganya ko umwimukira ugeze mu Rwanda ashobora gukomeza inzira yemewe n'amategeko yo gusaba ubuhungiro mu Bwongereza. Utazabona ubwo buhungira ashobora kwemererwa gutura mu Rwanda, cyangwa mu kindi gihugu cyakwemera kumwakira, ariko akaba adashobora gusubizwa mu gihugu cye kavukire.

    Imibare yerekana ko mbere y'aya masezerano, Ubwongereza bwirukanaga abantu nibura 5.000 buri mwaka, bagasubira mu ntambara, ubukene n'ibindi bibazo bari barahunze mu bihugu byabo.

    The post Ikimwaro kuri Loni na 'Bangamwabo' Ingabire Victoire: Byemejwe, abimukira bari mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko bazimurirwa mu Rwanda. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikimwaro-kuri-loni-na-bangamwabo-ingabire-victoire-byemejwe-abimukira-bari-mu-bwongereza-binyuranye-namategeko-bazimurirwa-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikimwaro-kuri-loni-na-bangamwabo-ingabire-victoire-byemejwe-abimukira-bari-mu-bwongereza-binyuranye-namategeko-bazimurirwa-mu-rwanda

  • Bugesera yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, Police FC isezera Gasogi United #rwanda #RwOT

    Bugesera FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera Rayon Sports ku giteranyo cy’ibitego 2-0.

    Umukino ubanza wari wabereye i Kigali, Bugesera FC yawutsinze igitego kimwe ku busa.

    Rayon Sports yagiye mu Bugesera ibizi ko ari umukino wo gupfa no gukira ishaka gusezerera Bugesera FC.

    Wari umukino utoroshye kuko na Bugesera FC yari imeze nk’Intare yakomeretse kuko yashakaga kwihorera ibyo yayikoreye mu mpera z’icyumweru gishize iyitsinda muri shampiyona bikayisunikira mu makipe ajya mu cyiciro cya kabiri.

    Bugesera FC yaje gushimangira intsinzi ya yo ku munota wa 50 ubwo Stephen Bonney yatsindiraga Bugesera FC igitego cya mbere. Umukino warangiye ari 1-0 maze Bugesera FC ikomeza ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 2-0.

    Undi mukino wo kwishyura wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro, Police FC yatsinze 1-0 bwa Gasogi United biba 1-1 bahita bitabaza penaliti.

    Police FC; Moro, Niyonsaba Eric bazihushije ni mu gihe Muhadjiri, Rutonesha Hesbone, Rutanga Eric na Akuki bazinjije

    Gasogi United; Mbirizi Eric, Muderi Akbar na Kabanda Serge bazirase, Axel Iradukunda, Hamiss, Rugangazi Prosper barazinjiza

    Rayon Sports yasezerewe na Bugesera

    Bugesera FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bugesera-yasezereye-rayon-sports-igera-ku-mukino-wa-nyuma-w-igikombe-cy-amahoro-police-fc-isezera-gasogi-united

  • Imyumvire ya kera yagaragajwe nk'intandaro y'imyubakire y'akajagari – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro kuri Radio 10 kuri uyu wa 23 Mata 2024, Mupiganyi yavuze ko Leta y'u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gusaba ibyangombwa byo kubaka no gusana inzu, ariko ko abaturage baba bashaka kunyura mu nzira z'ubusamo.

    Ubusanzwe umujyi wa Kigali ni wo utanga uruhushya rwo kubaka. Mupiganyi yasobanuye ko aba baturage bajya mu batabifitiye ububasha nk'abayobozi b'imidugudu n'utugari, bakabaha ruswa.

    Ati 'Umuturage aracyafite ya myumvire ya kera, yumva ko natanga amafaranga k'ushinzwe umutekano, ku mudugudu na Gitifu w'akagari, akumva ko byaba birangiye. Abo ngabo bakubaka mu kajagari, hagira utuzuza ibyo yasabwe n'izo nzego z'ibanze, bakaza bakamusenyera.'

    Mupiganyi yatangaje ko uyu muryango wakira dosiye nyinshi z'abaturage basenyerwa inzu ziri mu kajagari, ariko mu gihe ukurikiranye, ugasanga harimo abakoze ibihabanye n'ibyo basabye.

    Ati 'Nk'umuturage akaza, ukabona bamuhaye uburenganzira bwo kubaka ubwiherero, ariko aragiye akubiseho ka annexe k'igikoni, ukibanza impamvu yabikoze. Ariko yakubwira ati 'Ushinzwe umutekano yansabye ibihumbi 100' ariko igihamya kiri he? Nta gihamya gihari.'

    Mu myubakire ni hagaragara ruswa nyinshi mu mujyi wa Kigali. Ni imyitwarire ibangamire iyubahirizwa ry'igishushanyo mbonera, ariko yafatiwe ingamba hamwe n'ibindi byaha bya ruswa. Mu Rwanda cyashyizwe mu byaha bidasaza.

    Umuyobozi wungirije w'umujyi wa Kigali, Urujeni Martine, yatangaje ko mu rwego rwo kuziba ibyuho bya ruswa mu myubakire, hamaze gushyirwaho ikoranabuhanga rifasha abaturage gusaba serivisi ziyerekeyeho no gukurikirana aho dosiye zabo zigeze.

    Mupiganyi yatangaje ko imyumvire ya kera ari yo itera akajagari mu myubakire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyumvire-ya-kera-yagaragajwe-nk-intandaro-y-imyubakire-y-akajagari

  • RCS yavuze ku bakozi bayo bakurikiranweho imyitwarire mibi – #rwanda #RwOT

    Kuva ku munsi w'ejo ni bwo hatangiye kuvugwa amakuru y'uko haba hari abakozi ba RCS batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara bavuga ko 'bafungiye ubusa mu gihe kigera ku mezi atanu'.

    Amakuru yavugaga ko abo bacungangereza bagera ku 135 batangiye uko kwiyicisha inzara ku wa 19 Mata 2024, aho bafungiwe mu Ishuri ry'amahugurwa rya RCS riherereye mu Karere ka Rwamagana.

    Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yemereye IGIHE ko hari abakozi bayo bari gukurikiranwa bitewe n'amakosa bakoze mu kazi, agaragaza ko ari ibintu bisanzwe bibaho nk'imwe muri gahunda y'uru rwego yo gukebura abaguye mu makosa, igihe cyagenwe cyarangira bagasubizwa mu kazi.

    CSP Kubwimana yavuze ko aba bacungagereza badafungiye mu Igororero rya Rwamagana nk'uko hari abagiye babitangaza batyo, ahubwo ko bari mu Ishuri ry'amahugurwa i Rwamagana.

    Ati 'Ku ishuri ry'amahugurwa rero ni ho haba n'ishami rishinzwe imyitwarire. Aha RCS ihashyira abakoze amakosa ikabigisha byaba ngombwa bakanahanwa.'

    'Ubu rero abahari bariyo mu buryo bwemewe n'amategeko atugenga cyane ko turi n'Urwego rwihariye. Kuba hari abantu bakoze amakosa bari gukurikiranwa sinumva ko ari ikintu cyagakwiriye guhuruza inzego.'

    Ku bijyanye no kwiyicisha inzara kw'abo bakozi, uyu muvugizi yavuze ko 'ibyo nta bihari' ndetse ari amakuru adafite aho ashingiye na cyane ko ari gutangwa n'abatarebwa n'icyo kibazo.

    Ati 'Nibaza impamvu abatanga amakuru ari abatari mu bari guhanwa ahubwo byakabaye kuri ba nyir'uguhanwa ubwabo. Niba mwabonye inkuru yanditswe hari aho bigaragazwa ko mu byo bari kubazwa birimo no kugirana ubucuti bwihariye n'abagororwa. Ubwabyo ni amakosa'

    'Ni ibisanzwe mu kazi iyo hari ukoze ikosa arabihanirwa, kuba bari gukurikiranwa ntibivuze ko RCS iri guhonyora uburenganzira bwabo. Kugirana ubucuti bwihariye n'abagororwa nk'uko inkuru yavugaga, nk'ababashinzwe ntabwo bikwiriye kuko bibyara amakosa ndetse byakomeza bikaba byaba n'ibyaha.'

    Umuvugizi wa RCS yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumenya ko RCS ari urwego rwihariye, ifite ububasha bwo guhana mu buryo bwihariye ku buryo uwakoze amakosa ukurikiranyweho imyitwarire idahwitse yakosorwa.

    CSP Kubwimana yavuze ko uko gukurikina abagaragayeho amakosa gutandukanye na bimwe bisanzwe byo gukurikiranwa n'inkiko, kuko 'n'ubwo aba ari aho ngaho aba akibarwa mu kazi anahembwa kuko aba akiri umukozi.'

    Yemeza ko ari ibintu bisanzwe ndetse nta mategeko byishe 'kuba uwakoze amakosa yakurikiranwa kuko atari ubwa mbere bibaye.'

    Yongeye kwibutsa ko iyo bibaye ngombwa ko uwo mukozi adasubizwa mu kazi ku bw'amakosa yafashe indi ntera ajyanwa mu nkiko, gusa yongeraho ati 'mu by'ukuri twebwe icyo tuba tugamije ni uko umuntu yitekerezaho, agahindura imyitwarire.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abakozi-bacu-bari-gukurikiranwaho-amakosa-y-imyitwarire-mibi-mu-kazi-rcs

  • Perezida Kagame yaganiriye na Macron ku bibazo birimo ibya RDC – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byavuze ko aba bayobozi bombi bagarutse ku mubano w'ibihugu byombi, baganira ku musaruro ukomoka mu bufatanye busanzweho hagati y'u Rwanda n'u Bufaransa, ndetse n'uburyo bwo kurushaho guteza imbere ubu bufatanye.

    Abakuru b'ibihugu byombi kandi baganiriye byimbitse ku bibazo biri mu Karere ka Afurika y'Uburasirazuba, birimo n'ibyo mu Burasirazuba bwa Congo aho ingabo za Leta, ibihugu bizishyigikiye n'imitwe yitwaje intwaro yiyise 'Wazalendo' bamaze igihe barwana n'umutwe wa M23.

    Perezida Kagame na mugenzi we bongeye gushimangira ko inzira y'ibiganiro bya politiki ari yo yonyine ishobora gushyira iherezo ku bibazo by'umutekano muke n'intambara bimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.

    Kugeza ubu hari inzira ebyiri zigamije gukemura ikibazo cy'Uburasirazuba bwa Congo binyuze mu biganiro, birimo ibiganiro bya Luanda n'ibya Nairobi, byose bifite intego yo gufasha Congo kwishakamo ibisubizo ku bibazo by'umutekano ifite.

    Ni ibiganiro byagiye bizitirwa cyane n'uruhande rwa Leta ya Congo, rwakunze gutesha agaciro ibibazo by'abaturage bavuga Ikinyarwanda by'umwihariko Abatutsi bahohoterwa.

    Congo yagiye yumvikana kenshi ivuga ko itazaganira na M23, bituma uwo mutwe urushaho gukaza imirwano wigarurira uduce twinshi twa Kivu y'Amajyaruguru.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-macron-ku-bibazo-bya-congo

  • Uko umukino uri kugenda umunota ku munota:


    Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0

    Igice cya mbere cyongeweho umunota umwe

    44′ Rutahizamu wa Bugesera FC,Ani Elijah arase igitego kidahushwa ku mupira yarahawe na Ruhinda Farouk gusa agiye kurekura ishoti arawamurura

    42′ Rayon Sports ibonye kufura nziza ku ikosa Nshimiyimana David akoreye  Tuyisenge Arsene maze iterwa na Muhire Kevin gusa ntiyagira icyo ibyara

    37′ Kaneza Augustin azamuye umupira mwiza washoboraga guteza ibibazo Rayon Sports ashaka Olivier gusa Ganijuru Elie aratabara awushyira muri koroneri itagize icyo ibyara

    35′ Rayon Sports iri gusatira ngo irebe ko yabona igitego,uwitwa Muhire Kevin azamukanye umupira acenga akandagira mu rubuga rw’amahina awushyira  kwa Charles Bbale gusa birangira awusubije inyuma

    30′ Bugesera FC irase uburyo buremereye bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira mwiza Ani Elijah yarazamukanye awushyira kwa Ruhinda Farouk maze arekura ishoti gusa riragenda rinyura hepfo y’izamu

    25′ Rayon Sports yaribonye igitego habura gato ku mupira Muhire Kevin yashyize umupira ku mutwe gusa umunyezamu wa Bugesera FC aratabara awukuramo

    22′ Ngendahimana Eric  hasi nyuma yo kugongwa na Ani Elijah

    17′ Rutahizamu wa Bugesera FC,Ani Elijah arimo arakorerwaho amakosa cyane,nubu ari koreweho na Nsabimana Aimable umusifuzi atanga kufura gusa ntiyagira icyo ibyara

    12′ Bugesera FC ibonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Ani Elijah aba ari nawe uyitera ayinyuza munsi y’urukuta gusa Khadime Ndiaye ayikuramo nta nkomyi

    10′ Abakinnyi ba Rayon Sports bari kugerageza gukina imipira miremire bashaka rutahizamu wabo,Charles Bbale gusa ba myugariro ba Bugesera FC bahagaze neza bari kuyikuraho itaramugeraho

    7′ Nsabimana Aimable ahaye umupira Charles Bbale gusa arawutindana bituma umunyezamu wa Bugesera FC,Niyongira Patience amugeraho awutera nabi arawurenza

    5′ Umukino uri gukinirwa mu kibuga hagati gusa abakinnyi ba Bugesera FC urabona bakina nta kibazo bafite bitewe nuko baziko bafite igitego 1 batsinze mu mukino ubanza

    2′ Charles Bbale abonye umupira muremure ari mu rubuga rw’amahina gusa umunyezamu wa Bugesera FC awumukuraho nta cyo awubyaje

    1′ Umukino utangiye Rayon Sports ishaka gutungurana gusa abakinnyi ba Bugesera FC bahagarara neza

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga:

    Khadime Ndiaye

    Nsabimana Aimable

    Mugisha Francois 

    Kanamugire Roger

    Ishimwe Ganijuru Elie 

    Muhire Kevin

    Serumogo Ali

    Ngendagimana Eric 

    Bbaale Charles

    Iraguha Hadji

    Tuyisenge Arsene

    Abakinnyi 11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga:

    Niyongira Patience

    Ani Elijah 

    Stephen Bonney

    Ntakirutimana Theotime

    Niyomukiza Faustin

    Kaneza Augustin

    Nshimirimama David

    Ssentongo Farouk

    Dukundane Pacifique

    Tuyihimbaze Gilbert

    Dushimimana Olivier

    Umukino ubanza wakinwe kuwa Gatatu taliki 17 Mata 2024 ukaba warabereye kuri Kigali Pelé Stadium warangiye Bugesera FC itsinze igitego 1-0 cya Ssentongo Farouk ku munota wa 27.

    Imibare yerekana ko iyi ari inshuro ya 5 aya makipe yombi agiye guhura muri iyi mikino y’igikombe cy’, Amahoro. 

    Umukino wa mbere wabahuje mu gikombe cy’Amahoro wabaye tariki ya 27/03/2013 hakaba hari muri 1/8 . Waje kurangira Bugesera FC yatozwaga na Banamwana Camarade isezereye Rayon Sports yatozwaga na Didier Gomes Da Rosa iyitsinze ibitego 2-1 umukino wabereye kuri Stade Amahoro I Remera.

    Iki gihe byateje impaka dore ko Bugesera FC yavuzweho gukoresha amarozi kugira ngo ibashe gutsinda kubera abafana ba Rayon Sports basanze inkoko y’isake mu mudoka y’iyi kipe.

    Umukino wa Kabiri wabaye tariki ya 26/04/2022 ubwo hari muri 1/4 uza kurangira Rayon Sports itsinze Bugesera FC Igitego kimwe ku busa, kikaba ari igitego cyatsinzwe na Musa Esenu.

    Umukino wo kwishyura ari nawo wa gatatu wabaye Tariki ya 03/05/2022 kuri sitade y’akarere ka Bugesera, ukaba wararangiye Rayon Sports itsinze ku bitego 2-0 bya Musa Esenu na Willy Essomba Leandre Onana.

    Bugesera FC yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro isezereye Mukura VS muri 1/4 mu gihe Rayon Sports yo yari yasezereye Vision FC.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142231/live-bugesera-fc-yakiriye-rayon-sports-mu-mukino-wo-kwihorera-142231.html

  • Umunyamakuru wa RBA, Axel Rugangura yahishuye amakuru y’ikipe iribukomeze hagati ya Bugesera FC na Rayon sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa RBA, Rugangura Axel, yavuze ko yakiriye amakuru avuga ko umukino wa 1/2 wo kwishyura uhuza Bugesera FC na Rayon Sports mu Gikombe cy'Amahoro, warangiriye hanze y'ikibuga.

    Yashimangiye ko ku rwego rwa 95%, Gikundiro itsinda, ikazakina umukino wa nyuma.

    Umukino wabanje Bugesera FC yatsinze Ikipe ya Rayon Sports igitego kimwe ku busa.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wa-rba-rugangura-axel-yiteranyije-nabagesera-kubera-ibintu-yavuze/

  • Hafi y'umugezi wa Nyabugogo hagaragaye umurambo w'umugore – #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere tariki ya 23 Mata 2023 nibwo abaturage basanze umurambo w'uyu mugore hafi y'umugezi wa Nyabugogo.

    Abaturage babwiye IGIHE ko uyu mugore ashobora kuba yarishwe n'abagizi ba nabi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro yavuze ko uyu murambo w'uyu mugore wagaragaye ku ruhande rwa Kimisagara, iperereza rikaba ryatangiye kugira ngo hamenyekane uko yapfuye.

    Urwego rw'Ubugenzacyaha bwahise butangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyishe nyakwigendera.

    Umurambo wa nyakwigendera wabonetse hafi y’umugezi wa Nyabugogo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hafi-y-umugezi-wa-nyabugogo-hagaragaye-umurambo-w-umugore

  • Yambwiraga ko arenze! Urwibutso umugore wa Ja… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yabigarutseho ubwo ku Cyumweru tariki 21 Mata 2024, yakiraga amafaranga Miliyoni 1 Frw yatanzwe n’umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari, Amb. Isimbi Alliance ‘Alliah Cool’ yari yemeye mu gitaramo cya Platini cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Fifi yavuze ko Jay Polly yari umuntu w’abantu, anashingiye ku kuba hari abitanze Miliyoni 16 Frw yo gufasha abana be yasize gukomeza amashuri.

    Uyu mugore yavuze ko afite urwibutso rukomeye ku mugabo we, kuko ubwo we [Umugore] yari yitabiriye igitaramo Diamond yakoreye muri Parking ya Sitade Amahoro, yabonye uburyo Bushali yisunze injyana ya Kinyatrap yagiye ku rubyiniro ibintu bigahinduka, atangira gutekereza ku hazaza h'umuziki w'umugabo we.

    Iki gitaramo cyabaye ku wa 17 Nzeri 2019, cyashyiraga akadomo ku bitaramo bya Iwacu Muzika Festival. Abitabiriye iki gitaramo bataramiwe n'abahanzi barimo Nsengiyumva François wamamaye nka 'Igisupusupu', Intore Masamba, Safi Madiba, Marina, Queen Cha, Amalon, Bull Dogg, Bruce Melodie, Sintex, Bushali ndetse n'Itorero ry'Igihugu 'Urukerereza'.

    Fifi yavuze ati “Hari igihe twigeze kujya mu gitaramo cya Diamond hari muri sitade, hahita haza Bushali, Bushali njyewe ni ubwa mbere nari mubonye, haje ngo ‘Kinyatrap’ ku mugongo, abantu bose barahaguruka.”

    Fifi yavuze ko bitewe n'uburyo Bushali yitwaye mu gitaramo cya Diamond i Kigali, mu gitondo yabyutse ahamagara Jay Polly ku murongo wa telefoni amubwira ko yabonye umuraperi udasanzwe wagiye ku rubyiniro nawe agahaguruka.

    Ati 'Ndangije mbyuka muhamagara, ndamubwira nti musaza shyira umupira hasi, namubonye umuntu witwa Bushali, abantu bitwa ‘Kinyatrap’, abantu bose bahagarutse, ndavuga nti ntabwo ari njye uri busigare nticaye muri sitade, ndamubwira bigupfiriyeho birarangiye.”

    Uyu mugore avuga ko Jay Polly atakanzwe n'uko Bushali yinjiye mu muziki, ahubwo yamusubije ko ari umuraperi w'ibihe byose, kandi hari abamufatiraho urugero.

    Ati “Arangije arambwira ati ‘Fifi bariya ni abana bacu baratwubaha. Ariko ndi umusaza, ariko buriya njyewe Jay Polly yajyaga ambwira ko arenze, ariko nabibonye ko arenze bwa mbere tujya kumushyingura.”

    Fifi yavuze ko hari indirimbo umugabo we yaririmbyemo avuga 'ku mva hazaba hashoka amarira' kandi ko ubwo bari mu muhango wo kumushyingura 'narabibonye'.

    Yavuze ko nyuma yo gushyingura umugabo we, yumvaga ko nta bantu bazakomeza kubaba hafi, ariko ko hari abantu bitanze Miliyoni 16 Frw zo gufasha abana be. Ati 'Nahise mvuga ngo genda Jay Polly wari mu mitima y'abantu, mbese byarandenze cyane.'

    Uyu mugore yavuze ko aho yagiye ajya mu bihe bitandukanye, yagiye abona ubufasha bw'abantu bumuha igisobanuro cy'uko 'Jay Polly yari umuntu w'abantu'.


    Muri 2019, umunyamuziki Diamond yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo yakoreye muri Parking ya Petit Sitade Amahoro


    Umuraperi Bushali yanyenganyeje urubyiruko, umugore wa Jay Polly abyuka amuhamagara


    Fifi [Uri Iburyo] yatangaje ko Jay Polly yishimiraga iterambere ry'abandi baraperi, akamubwira ko 'arenze'


    Abagore ba Jay Polly bavuga ko umugabo wabo yari umuntu udasanzwe, kuko bakomeje kubibona

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142217/yambwiraga-ko-arenze-urwibutso-umugore-wa-jay-polly-amufiteho-ubwo-bushali-yataramanaga-na-142217.html