Blog

  • Iburasirazuba: Barinubira ubujura bukabije bu… – #rwanda #RwOT

    Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba, bavuga ko bugarijwe n’ubujura burimo ubw’amatungo ndetse n’ubuciye icyuho. Abaturage baganiriye na InyaRwanda.com bavuga ubujura bw’amatungo bumaze gufata intera abandi bakagaragaza hari abajura batobora inzu bagacucura abaturage.

    Abatuye mu Murenge wa Musheri mu karere ka Nyagatare, bavuga ko hari bugarijwe n’abajura bacukura inzu zikorerwamo ubucuruzi buciriritse, bakiba ibicuruzwa byabo ariko hari n’abavuga ko hari n’abatobora inzu zituwemo n’abaturage bakabiba.

    Abatuye mu Murenge wa Musheri basanga mu Murenge wabo hakenewe inzego z’umutekano kugira ngo zihashye abajura babiba.

    Mu Murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo, abahatuye bavuga ko hari ubujura bw’amatungo bukabije ariko banibwa mu nzu zabo. Abatuye uwo Murenge bavuga ko hari insoresore ziba abaturage no ku manywa y’ihangu.

    Umwe mu baturage yagize ati: “Mu mudugudu wacu hari abajura benshi ku buryo no ku manywa biba, ubu ntushobora kujya guhinga ujyanye n’umugore, umwe ajya mu murima undi agasigara arinze urugo.”

    Mu Murenge wa Ruramira, Nyamirama na Mukarange mu karere ka Kayonza, babwiye InyaRwanda.com ko hari ubujura bukabije. Abatuye utugari twa Nkamba muri Ruramira na Kayonza mu Murenge wa Mukarange, bavuga ko hakenewe kongerwa imbaraga mu guhashya abajura babangamira iterambere ryabo.

    Abaturage bo mu Murenge wa Nyamirama mu kagari ka Musumba bavuga ko ubujura bw’amatungo bwatumye bahitamo kongera kurarana nayo.

    Abaturage batuye mu mirenge ya Kigabiro na Rubona mu karere ka Rwamagana babwiye InyaRwanda.com ko hari ubujura bukabije bw’amatungo.

    Abo baturage bavuga hari abafite ibyokezo byotsa inyama bakorana n’abajura. Abaturage bavuga ko hari ahantu hazwi ko amatungo yibwa akajyanwa bakayagura ku giciro gito.

    Abaturage bavuga ko ahitwa ku gasi ka Mwulire, ahitwa Sibagire ndetse na Karenge hari abantu bazwiho gucuruza amatungo yibwa, banavuga ko hari ubucuruzi bw’amatungo magufi bacuruza ayo bagura n’abajura bayiba bakayagurisha.

    Abaturage bo mu Murenge wa Karenge bavuga ko hari umugabo ufite icyokezo ukorana n’abajura biba akayajyana kuyagurisha i Kabuga mu mujyi wa Kigali.

    Mu kwezi gushize Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun yabwiye Radiyo Ishingiro ko ubujura bw’amatungo bukomeje kwiyongera muri iyo Ntara.

    Sp Twizeyimana Hamdun yagaragaje ko mu mezi atatu ya 2024 mu Ntara y’Iburasirazuba hafashwe abajura 57 bakekwaho kwiba amatungo. Inka 16 nizo zibwe, hibwa ihene 106, ingurube 10, inkoko 103, inkwavu 23 n’intama 3.

    Mu kiganiro Intara y’Iburasirazuba yagiranye n’itangazamakuru kuwa Kane tariki ya 4 Mata 2024, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB” mu Ntara y’Iburasirazuba, Hubert Rutaro, yavuze ko abagura ibyibwe bari mu batiza umurindi abajura.

    Rutaro yavuze ko icyaha cy’ubujura gikunze kuza ku isonga mu byaha bitatu bikunze kugaragara mu Ntara y’Iburasirazuba. Yagize ati: “Ubujura ni icya gikunze kuza ku mwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri kuko bikunda guhinduka. Ubwo bujura buba burimo ubukomeye n’ubworoheje.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, ubwo yagarukaga ku mutekano yavuze ko umutekano mu Ntara wifashe neza ndetse n’abari ibibazo bizaganirwaho.

    Mu ntara y’Iburasirazuba kandi hari uduce tubamo utubari ariko tukanavugwaho kuba indiri y’abajura bajujubya abaturage twahawe amazina ya Mongoriya (Mongolia). 

    Utwo duce harimo ahazwi nka Mongoliya mu mujyi wa Rwamagana, hakaba Mongoliya ya mbere n’iya Kabiri ziherereye mu Murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142245/iburasirazuba-barinubira-ubujura-bukabije-bubugarije-142245.html

  • Kwizera Jojea wari usanzwe ukinira ikipe ya Rhode Island FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeye gukinira ikipe y’igihugu Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kwizera Jojea ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Rhode Island FC mu cyiciro kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biravugwa ko yamaze kwemera gukinira u Rwanda.

    Uyu musore w'imyaka 25 yavukiye muri RD Congo, kuri se w'umunyarwanda ndetse na Nyina ukomoka muri Congo, yakiniye amakipe nka CF Montréal na Ogden City zo muri Amerika.

    Mu gihe umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi yabona ko uyu musore yaba ashoboye, yamuhamagara muri iyi kipe y'igihugu Amavubi.

    U Rwanda rwashyizeho gahunda yo gushaka abakinnyi bashya baza gutanga umusanzu mu Mavubi hakaba harimo kurebwaho cyane abafite inkomoko mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/kwizera-jojea-wari-usanzwe-ukinira-ikipe-ya-rhode-island-fc-yo-muri-leta-zunze-ubumwe-za-amerika-yemeye-gukinira-ikipe-yigihugu-amavubi/

  • Ubuhanuzi bwa Axel Rugangura bubaye ibinyoma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 2 tariki ya 23 Mata, nibwo ikipe ya Rayon Sport yakinaga umukino wo kwishyura na Bugesera mu gikombe cy'amahoro, umukino wabereye mu karere ka Bugesera.

    Umukino wambere wari warangiye Bugesera itsinde Rayon Sport igitego kimwe ku busa.

    Uyu munsi mu rubuga rw'imikino, umunyamakuru Rugangura Axel yari yavuze ibisa nk'ubuhanuzi gusa nawe yabwiwe, yari yavuze ko afite amakuru yizewe ko ikipe ya Rayon Sport igomba kuza gutsinda ibitego 2:1 bikaba byatuma ibona itike ikomeza.

    Aya magambo ya Rugangura yatumye benshi batekereza ko Rayon Sport yaba yaguze umukino.

    Ibi uyu munyamakuru yavuze, ntibyasohoye kuko umukino waje kurangira bugesera itsinze 1:0, ibyo bituma Bugesera isezerera Rayon Sport ku giteranyo k'ibitego 2:0

    Source : https://yegob.rw/ubuhanuzi-bwa-axel-rugangura-bubaye-ibinyoma/

  • Inzozi za Gasogi United ya KNC birangira Police FC izishyizeho iherezo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gasogi United y'umukire Kakooza Nkuliza Charles wamamaye nka KNC, yasezerewe na Police FC mu gikombe cy'Amahoro.

    Mu mukino wo kwishyura, ikipe ya Police FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0, birangira biyambaje penaliti kuko umukino ubanza Gasogi yari yatsinze police FC igitego 1-0. Police FC yakomeje kuri penaliti 4-3 za Gasogi United.

    Bivuze ko Police FC yahise isanga Bugesera FC ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro yo yakuyemo Rayon Sports ku giteranyo cy'ibitego 2-0.

    Source : https://yegob.rw/inzozi-za-gasogi-united-ya-knc-birangira-police-fc-izishyizeho-iherezo/

  • Amb Fatou Harerimana yasezewe na Perezida Samia Suluhu mbere yo kwerekeza muri Pakistan – #rwanda #RwOT

    Amb Harerimana yasezeye kuri Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan kuri uyu wa 23 Mata 2024.

    Perezida Suluhu yashimiye Amb Harerimana akazi gakomeye yakoze katumye ibihugu byombi bikomeza kubana neza.

    Yagaragaje ko yizeye ko na ambasaderi mushya [Gen Nyamvumba Patrick] azakomeza gukora neza, agateza imbere umubano uhamye usanzwe uranga ibihugu by'abaturanyi babana kivandimwe.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye tariki 27 Gashyantare 2024 iyobowe na Perezida Paul Kagame, ni yo yagennye Gen Patrick Nyamvumba nka ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania usimbura Fatou Harerimana wari muri uwo mwanya.

    Yari yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu tariki 25 Nzeri 2023, asimbuye Gen Maj Charles Karamba.

    Amb Fatou Harerimana na we yahise ahabwa kuba ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika ya Kiyisilamu ya Pakistan.

    Mbere yo gusezera kuri Perezida Suluhu, Amb Harerimana yabanje guhura n'abahagarariye ibihugu bya Afurika muri Tanzania abasezeraho anabashimira uko bamufashije kwishyira akizana mu gihe gito.

    Tariki 20 Mata 2024, abahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania n'Abanyarwanda batuye n'abakorera muri icyo gihugu bamukoreye ibirori byo kumusezeraho.

    Amb Harerimana afite uburambe bw'imyaka irenga 20 mu Nteko Ishinga Amategeko, Yabaye Umusenateri ndetse yanabaye Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.

    Perezida Suluhu yashimiye Amb Fatou Harerimana ku kazi gakomeye yakoze katumye umubano w’ibihugu byombi umeza kuba mwiza

    Amb Fatou Harerimana asezera kuri Perezida Samia Suluhu Hassan

    Avuye muri Tanzania ahita yerekeza muri Pakistan


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-fatou-harerimana-yasoje-inshingano-muri-tanzania-abererekera-gen-nyamvumba

  • Impamvu insengero zahindutse aho kwicira muri Jenoside mu mboni za Padiri Nsengiyumva (Video) – #rwanda #RwOT

    Ubwo Jenoside yakorerwaga abatutsi yatangiraga mu 1994, benshi bari bazi ko bashobora guhungira mu nsengero na Kiliziya ntibicwe na cyane byari byarigeze kubaho.

    Byabaye itandukaniro n'ibyo abahungiyeyo bari biteze kuko aho kubona ubuhungiro bahiciwe bigizwemo uruhare n'abayobozi b'amadini n'amatorero.

    Kuri ubu hirya no hino mu gihugu hari kiliziya zahindutse inzibutso kubera ko zabereyemo ubwicanyi, aho Abatutsi bari bahungiyeyo bahiciwe aho kubona ubuhungiro.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Ubushakashatsi n'ubwiyunge bwuzuye bwa muntu cya Kiliziya Gatolika muri Arikiyediyoseze ya Kigali, Padiri Nsengiyumva Emmanuel, yagaragaje ko impamvu abari abakirisitu n'abayobozi b'amadini bijanditse muri Jenoside ari uko bananiwe kurwanya urwango rwigishwaga.

    Yagize ati 'Urwango rwigishijwe abanyarwanda muri rusange n'abajyaga mu nsengero barimo, urwo rwango rwigishijwe n'abanyapolitiki bari bafite ububasha ariko no mu banyamadini harimo abatarabashije kuzamura ijwi rirwanya kandi rivuguruza ibyo bya Leta.'

    Yakomeje ati 'Habuze mu by'ukuri ibyo twakita igika cy'ubuhanuzi. Mu ivanjiri ibyo bivuze kunyomoza ibitari byo, ugatangaza ukuri. Iyo ugiye kureba usanga amacakubiri yarigishijwe n'abayobozi n'abakirisitu barimo. Uwagombaga kuba umurimo wa za Kiliziya, ni ukwitandukanya ni ibyo, ntitubyemera ariko iryo jwi ryarabuze.'

    Yagaragaje ko byabaye bibi ubwo Jenoside yatangiraga n'abayobozi b'amadini bakifatanya n'abayikoraga kandi bari bakwiye kubayobora mu nzira y'urukundo.

    Ati 'Bigiye kuba bibi cyane, bamwe mu bayobozi ba kiliziya batera intero abanyapolitiki bateye y'ivangura. Iyo urebye neza usanga urwango rwarigishijwe igihe kinini cyane n'abanyamadini batabashije kumenya ubutumwa bwabo bwo kuba abahanuzi.'

    Yagaragaje ko mu bayobozi b'abamadini n'amatorero bari bafite urubuga bashobora kuvugiramo kandi bakumvwa n'abatari bake bakigisha urukundo n'ubuvandimwe ariko ntibabikoze.

    Yavuze ko byanaturutse ku kuba abazaniye abanyarwanda ivanjili bari bifitemo umugera w'urwango n'amacakubiri.

    Ati 'Abatuzaniye ivanjili nabo bari bifitemo umugera w'urwango n'amacakubiri. Mbatanye mbategeke niyo yari intero y'ubukoloni. Bayiraze abo bigishije barimo n'abanyamadini. Ntibigeze batubwira ko inkingi mwikorezi y'ivanjili ari rwo rukundo, rudatanya, rukuraho amacakubiri bituma abakirisitu baragumye muri twa dutsinda twabo tw'ivangura.'

    Yashimangiye ko ivanjili yigishijwe nk'igamije gushyigikira ibyo abantu bari bifitemo byo kuryamira abandi, ari nayo mpamvu uretse kuba abayobozi b'amadini baragize uruhare muri Jenoside ariko n'abayikoraga benshi bari abakirisitu bayikorera bagenzi babo.

    Ati 'Ntabwo ivanjili yaje isa n'aho isukura, kandi nibyo bagombaga kuduha ahubwo yaje ishyigikira ibyo bo batekerezaga. Twisanze rero mu Rwanda kuba uwo kwa kanaka, ubarizwa muri buriya bwoko ari byo bifite ingufu kurenza uko dusangira amaraso n'umubiri wa Kristo.'

    Yashimangiye ko hatabayeho gushungura ibyo bahawe mu gusakaza ivanjili byatumye ntacyo imara ku bantu benshi, kuko abayihawe bayimize buhumyi bakemera kuyoborwa butama.

    Yashimangiye ko byari kuba byiza nk'iyo haza kuboneka nibura abashumba b'amadini nka 50% bishwe bari gukiza abantu kuko byari kuba n'ishema ku madini ko nibura barwanyije akarengane, bitangira bagenzi babo.

    Amadini akwiriye guhindura umuvuno

    Padiri Nsengiyumva Emmanuel yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi amadini n'amatorero yicujije atangira kubanisha Abanyarwanda mu rugendo rw'isanamitima.

    Ati 'Iyo icyaha cyaje Gahini yica Abel kandi ari abana b'umubyeyi umwe. Kiliziya yababajwe no kubona abana bayo umwe ahindutse Gahini undi akaba Abeli, abo bose rero kiliziya ifite inshingano yo kongera kubunga. Hari abateshutse ku nshingano uhereye ku bayoborwaga kugera ku bayoboraga.'

    Yagaragaje kuba uyu munsi hari kiliziya zahindutse inzibutso, bishimangira ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe byatumye abantu badatinya kwicira mu nzu y'Imana.

    Ati 'Ni umurage navuga ngo w'ukwemera no kwirundurira muri nyagasani abanyarwanda bari bafite, n'icyizere bari bafitiye ingoro y'Imana. Bishimangira n'ubukana Jenoside yakoranywe ku buryo abayikoze batatinye Altar, batigeze batinya Imana.'

    Yagaragaje ko kiliziya yahindutse ibagiro bitari ngombwa, ibintu byatumye hari bamwe batakaje ukwemera kubera ibyo babonye byakorewe mu kiliziya cyangwa mu nsengero muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Padiri Nsengiyumva yasobanuye ko urugendo kiliziya n'andi madini biri gukora ari urwo kongera kubanisha abanyarwanda nyuma y'ayo mahano kandi bitanga icyizere.

    Yavuze ko bizasaba ko abanyarwanda bategwa amatwi n'abashumba bakamenya ibikomere byabo byose kugira ngo habashe gutangwa icyomoro gikwiye.

    Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakorewemo ibintu bidasanzwe aho bamwe bishe abo bishakiye, imiryango bavukamo, abana babo, abavandimwe n'inshuti bityo ko bisaba imbaraga zidasanzwe mu kubafasha kongera kunga ubumwe.

    Padiri Nsengiyumva Emmanuel yemeza ko Jenoside yahinyuje amadini n’amatorero kuko abashumba bateshutse ku nshingano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-insengero-zahindutse-aho-kwicira-muri-jenoside-mu-mboni-za-padiri

  • Umutangabuhamya yashinje Bomboko uruhare mu rupfu rwa bashiki be bishwe bamaze gusambanywa – #rwanda #RwOT

    Uyu mutangabuhamya yagaragaje ko nyuma y'uko indege yari itwaye Perezida Habyarimana ihanuwe, abategetsi batangiye kureba nabi Abatutsi bababwira ko ak'inyenzi kashobotse.

    Icyo gihe ngo uwari konseye Haragirimana Michel yavuze ko igihe cy'abatutsi kirangiye.

    Yavuze ko ku wa 14 Mata 1994, byahise bimera nabi kuko Visi Perezida w'Interahamwe Georges Rutaganda, ari kumwe na Nkunduwimye Emmanuel, ari bwo batanze imbunda bavuga ko nta mututsi bashaka kongera kumva akiriho.

    Ati 'Babwira abahawe imbunda ko icyo bazakenera bazagihabwa. Ntibyarangiriye aho, kuko bakomeje kugenda babasura babazanira itabi n'imbunda. Umuryango wanjye ntibyaworoheye, umwe baramwishe.'

    Icyo gihe ngo yiyumviye Nkunduwimye alias Bomboko abwira Interahamwe ko adashaka kuzongera kubona umututsi ukiriho.

    Yakomeje avuga ko ubwicanyi bwakomeje, abo bishe babajugunye mu myobo kuko yari yaracukuwe mbere munsi y'igaraji rya Rutaganda Georges (AMGAR).

    Yavuze ko bashiki be bahuye n'ibibazo bikomeye muri icyo gihe ngo kuko muri AMGAR bahabasambanyirije ku gahato n'Interahamwe ku mabwiriza ya Rutaganda Georges na Bomboko ndetse baranabica.

    Abo bakobwa umwe yari afite imyaka 21 undi afite 18 kandi ngo iyo Interahamwe zavaga muri ibyo bikorwa zagendaga zibyigamba.

    Yavuze ko ubwo batangaga izo mbunda yabonye Bomboko na Rutaganda bari bambaye amashati ya gisirikare.

    Umutangabuhamya yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu byobo byari muri AMGAR hakuwe imibiri y'abishwe muri Jenoside barimo abashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyahafi n'abashyinguwe ku Gisozi.

    Iburanisha ry'uru rubanza rikomeje humvwa abatangabuhamya batandukanye. Biteganyijwe ko ruzapfundikirwa ku wa 7 Kamena 2024.

    Nkunduwimye yashinjwe gutanga amabwiriza yatumye Interahamwe zisambanya Abatutsi mbere yo kubica


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umutangabuhamya-yashinje-bomboko-uruhare-mu-rupfu-rwa-bashiki-be-bishwe-bamaze

  • Peace Cup: Police FC yerekeje ku mukino wa ny… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wo kwishyura wabaye kuri uyu Wakabiri saa cyenda ubera kuri Kigali Pelé Stadium aho ikipe ya Gasogi United ariyo yari yakiriye. Umukino ubanza wari warangiye Gasogi United itsinze igitego 1-0.

    Ikipe ya Police FC yaje muri uyu mukino nta kindi isabwa usibye gutsinda kugira ngo ishobore kubona itike yo kugera ku mukino wa nyuma. Yaje kubigeraho ibona igitego gitsinzwe na Mugisha Didier ku munota wa 66.

    Umukino waje kurangira Gasogi United yananiwe kubona igitego cyo kwishyura maze biba ngombwa ko hitabazwa penariti kubera ko ubwo amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1 haba mu mukino ubanza nuwo kwishyura.

    Kuri penariti ikipe ya Police FC yaziterewe na Muhadjiri arayinjiza,Niyonsaba Eric arayitera ikubita igiti cy’izamu,Ismail Morro ayitera mu biganza by’umunyezamu,Rutonesha Hesbon arayinjiza, Rutanga Eric arayinjiza na Akuki Djibrin biba uko.

    Gasogi United yo yaterewe na Eric Mbirizi ayishyira mu biganza by’umunyezamu Iradukunda Axel arayinjiza,Hamiss Hakim arayinjiza,Mudei Akbar ayitera mu biganza by’umunyezamu ,Rugangazi Prosper arayinjiza naho Kabanda Serger ayitera mu biganza by’umunyezamu.

    Police FC yinjije penariti 4 naho Gasogi United yinjiza 3 iba ikatishije itike y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro aho izahura na Bugesera FC yo yasezereye Rayon Sports.

    Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga 

    Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga 

    Umutoza w’Amavubi,Frank Spitter ari kumwe n’umwungiriza we Jimmy Mulisa bari baje kureba uyu mukino 

    Mbere yuko umukino utangira hafashwe umunota umwe wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Mugisha Didier yishimira igitego yatsinze 

    AMAFOTO:Ngabo Serge – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142243/peace-cup-police-fc-yerekeje-ku-mukino-wa-nyuma-isezereye-gasogi-united-amafoto-142243.html

  • Element yabaye intandaro, havugwamo urupfu! I… – #rwanda #RwOT

    INYARWANDA ifite kopi y’impapuro eshanu zigaragaza mu buryo burambuye uko iki kirego giteye. Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize, Fatakumavuta yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yatsinze Noopja nyuma y’umwaka yari amaze rugeretse mu nkiko aburana nawe.

    Mu magambo ye yumvikanishije ko Noopja bari bahaganye atishimiye imikirize y’urubanza, ndetse ngo yatangiye guhamagara umukoresha we ‘Jado Kabanda’ ku Isibo FM, asaba ko Fatakumavuta yahabwa ‘gasopo’, ntazongere kumuvugaho ukundi.

    Hari aho yanditse agira ati 'Noneho wa mugabo nyuma yo gutsindwa mu rukiko yahamagaye umuyobozi wa Radio Isibo amusaba kunyirukana. Inshuti za Noopja n’abambari be bose bari mu rugamba rwo guhirika Fatakumavuta ndabasuhuje.”

    Kopi zifitwe na InyaRwanda zigaragaza ko ku wa 29 Gicurasi 2023, ari bwo Noopja yandikiye ubugenzacyaha atanga ikirego. 

    Ubwo yakirwaga n’umugenzacyaha ‘Rubagumya Methode’, Noopja yavuze ko yareze Sengabo Jean Bosco wiyita Fatakumavuta nyuma y’uko abonye ikiganiro yakoze “agisakaza hirya no hino kuri internet no kuri za Twitter avuga ko njyewe Nduwimana Jean Paul nshinja Mugisha Fred Robinson bakunda kwita Element kwica Niyonkuru Jean Claude bitaga Kinyoni.”

    Mu kirego cye, Noopja akomeza agira ati “Ibyo bintu akaba yarabivuze ambeshyeye agamije kumparabika no kunteranya n’abantu bakurikira ibikorwa byacu kubera ko abo abereye umuvugizi ari bo studio yitwa 1:55 AM [Ya Coach Gael] dukora ibintu bimwe, akaba yarabikoze ashaka kwerekana ko ibyo dukora ari bibi.”

    Yavuze ko Fatakumavuta yatangaje iri nkuru agamije “gushakira ikigo akorera igikundiro atesha agaciro ibikorwa byacu”.- Yumvikanishije ko Fatakumavuta ari ‘umuvugizi wa1:5 AM’.

    Noopja yasobanuye ko Element ari ‘umwana’ wakoraga muri studio ye, nyuma y’uko amukuye mu giturage amutoza ibyo akora, kandi ko igihe cyaje kugera iyo studio yitwa 1: 55 Am yifuza kumukura muri studio ye ngo ijye kumukoresha ‘iza no kubigeraho’. 

    Uyu mugabo yakomeje avuga ko ubwo yari muri Autriche tariki 17 Ugushyingo 2022, ari bwo umuvandimwe we ‘Kinyoni’ yitabye Imana.

    Noopja yavuze ko amakuru y’ibanze yamenye ni uko umuvandimwe we yafashwe aribwa mu nda kandi “ubwo burwayi bumara nk’amasaha atatu ahita yitaba Imana.”

    Yasobanuye ko ‘Kinyoni’ yabanaga umunsi ku munsi na Element, Irakoze Jean Pierre, Abimana Etienne ndetse n’undi witwa Honore.

    Noopja yasobanuye ko mu gihe bari mu bihe by’ikiriyo ni bwo Element yimukiye muri studio ya 1: 55 AM biza no gutuma abantu ‘batandukanye cyane cyane abakurikirana amakuru y’imyidagaduro na muzika bishyiramo (gutekereza ko) Element bamushinja ko ibyo yakoze byo kuva muri studio ya Country Records yamuzanye ikamurera atari akwiye kubikora tukiri mu kiriyo’.

    Yavuze ko “Nyuma y’aho ni bwo Fatakumavuta yatangiye guhaguruka asa n’uharanira kugaragaza isura nziza ya 1: 55 nayo yashyirwaga mu majwi kuba yari inyuma yo kuva kwa Element muri studio yacu.”

    Umugenzacyaha yabajije Noopja niba hari ‘Link’ yakwerekana Fatakumavuta yatangarijeho ko Element ‘ariwe wishe Murumuna wawe’.

    Mu gusubiza, Noopja yavuze ko kuri Twitter yo ku itariki ya 27 Mutarama 2023, ahagana saa 11: 42′, Fatakumavuta yanditsemo ko ‘Noopja ari gushinja Elleeh kwica Kinyoni’.

    Yanavuze ko hari Link y’ikiganiro Fatakumavuta yakoze ku muyoboro wa Youtube 3D Tv Rwanda gifite umutwe ugira uti “FATAKUMAVUTA akoze ishyano, iby’uko Eleeh yaroze KINYONI agapfa ari gushinjwa na Noopja abivuye imuzi.”

    Umugenzacyaha yabajije Noopja ihuriro riri hagati yo kuba Fatakumavuta yatangaje ibijyanye n’urupfu rwa Murumuna we no kumuteranya n’abantu bakurikira ibikorwa bye.

    Mu gusubiza, Noopja yavuze ko ashingira ku kuba uruhande Fatakumavuta avugira [1:55 AM] ari ‘mucyeba wanjye mu byo dukora’. Yavuze ko iyo arebye ibikorwa bya Fatakumavuta agamije ‘gusenya no kwangisha abantu ibyo dukora’.

    Ati “Njyewe iyo umvuze nabi uba ubangamiye ibikorwa byanjye. Kuko izina ryanjye n’ibikorwa byanjye birajyana. Ni muri urwo rwego kumvuga nabi uba unyangishije abankurikirana.”

    Noopja yanavuze ko hari ikiganiro Fatakumavuta yatangajemo ko studio ya Country Records ntacyo yigeze imarira Element mu gihe yamaze akoramo. Nyamara, ngo Element yigeze kumvikana avuga ko ‘ntacyo yari kugeraho iyo adahura na Noopja’.

    Mu kibazo cya Kane, Umugenzacyaha abaza Noopja ati “Kuba ukora ibintu bimwe na Studio yitwa 1: 55 Entertainment ubihuza ute n’amagambo Fatakumavuta yatangaje?

    Noopja agasubiza agira ati “Mu biganiro bye aba apfobya ibiganiro byanjye agataka cyane ibya studio abereye umuvugizi ariyo 1:55 Entertainment.”

    Yabajije icyo ashingiraho avuga ko Fatakumavuta ari umuvugizi wa Label ya Coach Gael, avuga ko nta gihamya afite ariko ‘biravugwa kandi bikagaragazwa n’ibiganiro bitandukanye akora’.

    Ariko kandi yavuze ko ashingira ku kuba muri iki gihe Fatakumavuta asigaye avuga neza Bruce Melodie nyuma y’uko atangiye kuba umuvugizi wa 1:55 AM, ni mu gihe atarinjira muri iriya Label yamuvugaga nk’umuhanzi w’umunebwe, rimwe na rimwe akanyuzamo akamwigisha amasomo y’imibereho.

    Abajijwe umuntu acyeka bafitanye ikibazo, Noopja yasubije ko ari Seromba ‘Karomba’ Gael ‘ushobora kuba adashimishwa n’ibikorwa studio yanjye igenda ikora’.

    Muri iri bazwa, yabajijwe niba yarabashije kumenya icyishe Murumuna we ‘Kinyoni’, asubiza ko nta bimenyetso afite byavuye muri Laboratoire ariko ‘urupfu yapfuyemo rungaragariza ko yarozwe n’ubwo uwamuroze ntamuzi, kugeza ubu nta muntu nkeka’.

    Mu kirego cye kandi, Noopja yavuze ko Fatakumavuta abinyujije kuri 3D TV Rwanda yakoze ikiganiro cyamwibasiye, amwita bihemu, aho agaragaza ko hari abantu barimo Motel y’i Rusizi ya Kamuzinzi Godfroid yambuye n’abandi bantu barimo abanyamakuru n’abo akodesha amazu. 

    Yavuze kandi ko tariki 15 Mata 2023, Fatakumavuta yakoze ikiganiro yise ati “Fatakumavuta mu burakari bwishi ajugunye hanze amabara ya Muyoboke/Ibyo kwishyurwa na Coach Gael’.


    Mu ibazwa rye, ku ngingo ya gatandatu, hari aho Noopja avuga ko Karomba Gael ‘Coach Gael’ ashobora kuba atishimira ibikorwa bye ‘bya Country Country’

    Noopa yavuze ko muri kiriya kiganiro, Fatakumavuta yasebyaga studio ya Country Record, avuga ko ari akadomo, idafite ubushobozi bwo kwakira abantu batatu ‘arayiharabika ayangisha abakwifuza kuyigana bose’.

    Noopja yavuze ko ibi bikorwa byose Fatakumavuta yakoze bimubangamiye kandi ‘byasubije Business yanjye inyuma biteza n’amakimbirane menshi, nkaba nifuza ko yakurikiranwa n’ubutabera’.

    Muri Nyakanga 2023, Fatakumavuta yamenyeshejwe ko urubanza yarezwemo na Nduwimana Jean Paul ‘Noopja’ rwashyikirijwe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, batangira kuburana tariki 5 Mutarama 2024.

    Ku wa 20 Mata 2024, nyuma y’amezi asaga atatu, Umunyamategeko Fatikaramu Jean Pierre waburaniraga Fatakumavuta yamubwiye ko urubanza barutsinze.

    Umwanzuro wa 21 w’urubanza uvuga ko urukiko “Rwemeje ko ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha nta shingiro gifite.”

    Umwanzuro wa 22 ukavuga ko “Rwemeje ko Sengabo Jean Bosco adahanwa n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, agizwe umwere.”

    Umwanzuro wa 23 wo uvuga ko “amagarama y’urubanza aherera mu isanduka ya Leta.”

    Fatakumavuta yagaragaje ko yishimiye ‘ubutabera bw’u Rwanda buca imanza zitabera’, ariko kandi avuga ko hari amakuru afite y’uko Noopja yiteguye kujurira nubwo we ntacyo arabitangazaho mu itangazamakuru.

    Ati “Ngo biteguye kujurira ngo byanze bikunze bagomba gushaka uko bamfungisha bazashyirwa ndi i Mageragere.”

    Uyu mugabo yavuze ko Tom Close yifashishijwe nk’umuhuza muri iki kibazo ariko umuti ntiwabonetse. Ati “Tom Close yagerageje gushaka umuti w’iki kibazo mumumbwirire ko urubanza rw’inshuti ze rwarangiye.”    

    Icyo itegeko rivuga

    Ingingo ya 39 y'itegeko rihana icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha, rivuga ko umuntu wese ukoresha mu buryo bwa mudasobwa asakaza ibihuha bigamije guteza rubanda ubwoba, bibangisha ubutegetsi buriho cyangwa biteza umwiryanye, yaba abizi cyangwa atabizi afatwa nk'uwakoze icyaha.

    Iyo ubihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka itatu n'itanu ndetse n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda hagati ya miliyoni imwe (1, 000, 000Frw) na miliyoni eshatu (3, 000, 000Frw).

     

    Ku wa 2 Kamena 2024, Nduwimana Jean Paul ‘Noopja’ yareze Fatakumavuta amushinja kumubeshyera ko ‘yavuze ko Element yagize uruhare mu rupfu rwa Kinyoni’


    Noopja yavuze ko mu gihe bari mu kiriyo cy’umuvandimwe we, ni bwo studio 1:55 AM yageze ku mugambi wayo itwara Element

    Noopja yavuze ko urupfu rwa Murumuna we ‘Kinyoni’ rumugaragariza ko yishwe n’uburozi n’ubwo bigoye kumenya uwamwishe
    Noopja yavuze ko afata Fatakumavuta nk’umuvugizi wa 1:55 Am n’ubwo nta gihamya abifitiye






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142228/element-yabaye-intandaro-havugwamo-urupfu-imiterere-yurubanza-fatakumavuta-yatsinzemo-noop-142228.html

  • Kwibuka30: Munezero Adeline yavuze ku ngaruka… – #rwanda #RwOT

    Munezero Adeline, umubyinnyi w'Itorero ry’Igihugu “Urukerereza” ndetse na Inganzo Ngari, yakomoje ku ngaruka n'imbogamizi urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ruhura na zo, mu butumwa bukomeye yatanze mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, yagize ati: 'Abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, duhura n'imbogamizi nyinshi mu mibereho yacu. Dufite ubumenyi bucye ku miryango yacu, ku mateka yacu no ku mateka y’umuco wacu, kuko twatakaje benshi mu bari bagize imiryango yacu, abavandimwe, inshuti n'abaturanyi.'

    Mu butumwa bwe, Munezero witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019, yakomeje avuga ko ibi byose bitera uru rubyiruko kutiyumvanamo, ihahamuka n'inkovu zo mu mitekerereze, nubwo mu by'ukuri batigeze bahura n'akarengane nk’ako abari bahari icyo gihe banyuzemo.

    Ati: 'Nubwo tutigeze dukorerwa iryo hohoterwa mu buryo buziguye, turacyumva inkuru ndetse n'ubuhamya bw'ababyeyi bacu, abavandimwe n'igihugu, kandi uku guhura n'ihungabana bigira ingaruka ku marangamutima yacu.'

    Yibukije urubyiruko ko abazabakomokaho nibakenera kumenya amateka ya ba sekuru na ba nyirakuru, uko barokotse n'uko abanyarwanda bongeye kwiyubakira igihugu, nta bandi bazabibaza kuko ni bo bazaba bafite nk’ababyeyi babo.

    Ati: 'Tugomba kwigira ku mateka tugakwirakwiza amasomo y'amahoro n'ubwiyunge, agaciro k'uburezi no gushyigikira abanyarwanda, mu rwego rwo guca ukubiri n'ihohoterwa no guteza imbere imibereho myiza, kwihangana n'imbaraga zo gukira, nk'uko benshi muri twe bagaragaje ubushake n'imbaraga bidasanzwe byo kubaka umuryango nyarwanda no kwimakaza amahoro.'

    Ni ingenzi cyane ku rubyiruko kwibuka no kuzirikana uruhare rwabo mu kubaka ejo hazaza h'ibisekuru bizaza kuko ari bo bazabigisha amateka yose yaranze igihugu.

    Munezero yagize ati: 'Kwita ku nshingano zacu zo kurinda igihugu cyacu no kubaka ejo hazaza heza h’abana bacu n’abuzukuru bacu ni ngombwa, kandi amateka yacu yatweretse ko urubyiruko rufite imbaraga zo kugira icyo ruhindura.

    Mu gihe dukomeza kujya mbere, ni inshingano zacu kumenya neza ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Nimuze twese dufatanye kubaka ejo hazaza heza h’abana bacu n'ah'igihugu cyacu.'

    Munezero kandi, asanzwe ari ni n'umwanditsi w'ibitabo umaze kwagura imbibi. Kimwe mu bitabo bye kitwa 'Umwana Nyamwana,' kikaba gikubiyemo ubutumwa bushishikariza abana kwiga amateka y’igihugu cyabo cy’u Rwanda, abibutsa ko bitagenewe abantu bakuru gusa.

    Mu mwaka ushize, Munezero Lisa Adeline ari muri ba rwiyemezamirimo bahawe ibihembo mpuzamahanga ku bwo guhugura no gutinyura urubyiruko mu bijyanye no kwikorera, bikaba byaratangiwe mu gihugu cy'u Bufaransa. 

    Igihembo yahawe cyitwa 'Grand Prix Spécial de la formation professionnelle au Rwanda'. Yagihawe ku bwo guhugura urubyiruko ku bijyanye no kwikorera, akaba yaratangiye kubikora mu 2022, abinyujije  muri kompanyi ye yise ML Traders Ltd. 


    Munezero Adeline yavuze ko urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside na rwo ruhura n’ingaruka za yo

    Munezero yasabye urubyiruko kwigira ku mateka kugira ngo bashobore kubaka igihugu cyiza kibereye abazabakomokaho     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142232/kwibuka30-munezero-adeline-yavuze-ku-ngaruka-zigera-ku-rubyiruko-rwavutse-nyuma-ya-jenosid-142232.html