Blog

  • I Burasirazuba:Ese guhuriza uturere tubiri ku… – #rwanda #RwOT

    Amakipe yo mu Ntara y’i Burasirazuba yabayemo impinduka  nyuma y’inama yari igamije iterambere rya siporo muri iyo Ntara yabaye tariki ya 22 Nyakanga 2023 yabereye mu karere ka Kayonza. Iyi nama yari iyobowe n’uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG (Rtd) Gasana Emmanuel,yavuyemo umwanzuro wo guhuza uturere tubiri tugahurira ku ikipe imwe  nk’abaterankunga .

    Impinduka zabaye ni uko ikipe ya Kirehe yakinaga mu cyiciro cya Kabiri yahise isenyuka nyuma y’uko Akarere ka Ngoma hemejwe ko kazafatanya n’aka Kirehe gutera inkunga iyo kipe ishobora kwisanga mu cyiciro cya Kabiri mu gihe itatsinda imikino itatu isigaranye .

    Ikipe yahoze yitwa Rwamagana City nayo yahinduye izina yitwa Muhazi United FC nyuma yo kwemeza ko ihurirwaho n’uturere twa Rwamagana na Kayonza .Ikipe ya Sunrise yahoze ari ikipe y’Intara y’Iburasirazuba nayo yabonye Akarere ka Gatsibo nako gashyiramo ingengo y’Imari . Bugesera yo uretse impinduka yakoze mu batoza nta ngengo y’Imari yabonye iva mu kandi karere.

    Nyuma yo guhuza imbaraga ,amakipe yo mu Ntara y’Iburasirazuba yari yitezweho gutanga umusaruro utandukanye n’uwo yabonye muri uyu mwaka w’umukino 2013/2024 .

    Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda barimo  barimo kugaruka ku  makipe atatu  yo muri iyi Ntara  harimo 2  abiri ashobora kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri. 

    Bugesera FC ,Sunrise , Etoile de l’Est , buri kipe irasabwa gutsinda nibura imikino itatu nyamara Etoile de ‘Est na Bugesera zifitanye umukino ushobora kuzimanura zombi mu gihe zanganya ku mukino uzazihuza mu gihe Sunrise nayo isabwa gutsinda imikino yayo  igategereza uko andi makipe azitwara.

    Muhazi United nayo ifite amanota 32 nayo ni uko  kuko Bugesera na Sunrise zitsinze imikino yazo igatakaza imikino yose nayo ishobora kumanuka mu cyiciro cya Kabiri mu gihe amakipe binganya amanota yabona inota nibura rimwe .

    Ubwo shampiyona yari igeze ku munsi wa Gatanu, Muhazi United yari ifite amanota 5 kuri 12 , Sunrise na Bugesera nazo zari zifite amanota 5 mu gihe Etoile de l’Est yari imaze kunganya rimwe .

    Aya makipe byavugwaga ko azakoresha Ingengo y’Imari ihagije ku buryo Muhazi United byavuzwe ko izakoresha Miliyoni 450 Frw , Etoile de l’Est igakoresha 350 Frw, Sunrise 220 Frw  na Bugesera igakoresha milyoni 200 Frw .

    Aya makipe yo Burasirazuba umusaruro muri shampiyona ni muke gusa ku ruhande rwa Bugesera yo yakoze amateka  yo kubona itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro (Peace Cup )isezereye Rayon sports iyitsize igitego 1 ku busa ndetse mu mukino ubanza yatsinze Rayon Sports igitego 1 ku busa.

    Ku ruhande rwa Muhazi United yagerageje kugura abakinnyi, inaguma umutoza ruremesha Emmanuel ndetse mu makipe yo mu Burasirazuba niyo igiye kurangiza shampiyona idahinduye umutoza.

    Kugeza ubu uretse Muhazi United nta kipe yo Burasirazuba ifite ikipe y’abagore ndetse n’ay’abagabo uretse Sunrise yagarayemo abakinnyi bato bavuka mu Karere ka Nyagatare bafite impano nta kimenyetso cyo kuzamura impano z’abakinnyi bato nubwo afite amakipe y’abato .

    Uwapimira umusaruro w’amakipe yo mu Burasirazuba uko yitwaye mu mikino 27 amaze gukina yahamya ko impinduramatwara mu gufasha amakipe ingengo y’Imari ivuye mu turere tubiri yabaye nk’umushinga wahombye kubera gutegurwa nabi ugendeye ku bakinnyi amakipe yaguze .

    Aganira n’Itangazamakuru mu  kiganiro cyabereye i Rwamagana tariki ya 4 Mata 2024 , Guverineri  w’iyi Ntara,Rubingisa Pudence yagarutse kuri ayo makipe, avuga hari ibikorwa kugira ngo ikipe zo mu Burasirazuba zitware neza.

    Nubwo amakipe yose atagaragayemo ibibazo byo guhemba abakinnyi ariko amwe muriyo yavuzwemo amikoro make binatuma abakinnyi bayo bataka kudahemberwa igihe .

    Yagize “Icyo turimo gukora ni ukuganira n’ubuyobozi bw’ayo makipe ndetse no gushyigikira abakinnyi mu kubatera akanyabugabo ( Motivation)  .Icyo bagombye gukora ni ukureba uburyo imikino isigaye bayitsinda “

    Mu nkuru zacu zitaha tuzabagezaho impamvu zimwe  zatumye ayo makipe atageze  ku ntego nk’uko byifuzwaga n’Intara y’Iburasirazuba.

    Mu mikino itanu ya mbere amakipe yo mu  Burasirazuba atatu yari mu myanya 10 .

    Ku munsi wa 25 wa shampiyona amakipe yo mu Burasirazuba yari atangiye urugamba rwo kudatakaza atatu 

    Bugesera itaramo Akarere ka Kabiri byifatanya irimo kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya Kabiri ariko  yasezereye Rayon Sports muri 1/2 cy’irangiza mu Gikombe cy’Amahoro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142246/i-burasirazubaese-guhuriza-uturere-tubiri-ku-ikipe-imwe-byatanze-uwuhe-musaruro-142246.html

  • Injyana ya Afro Gako ni iya nde? Pakkage wo m… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize, abakurikiranira hafi imyidagaduro mu Rwanda bumvishe inkundura y'injyana Afro Gako yari ikozwe bwa mbere mu Rwanda nyuma yo kumvikana mu ndirimbo 'Abahungu' ya Juno Kizigenza yakozwe na Producer Pakkage usanzwe ukorera muri Country Record.

    Kuba umu-Producer yahimba injyana nta kibazo kirimo cyane ko aricyo abantu baba bifuza ko hahangwa udushya buri munsi. Icyateje impagarara ni uko hari haciyeho igihe Producer Element atangaje ko agiye gushyira hanze injyana ya Afro Gako ubwo yari agikorera muri Country Records.

    Nyuma yo kuva muri Country Records, nibwo Producer Pakkage yashyize hanze injyana nshya ya 'Afro Gako' bituma abantu batangira gutekereza ko Element yaba yambuwe umushinga w'injyana ye yari yaratangaje kuva kera .

    Nyamara nubwo byateje impaka mu bantu, Element yaje gutangaza ko injyana ye nta muntu wigeze ayitwara ndetse ko iminsi ibarirwa ku ntoki agatangira gushyira hanze indirimbo ziri muri iyo njyana ya Afro Gako.

    Ubwo aheruka mu gihugu cya Kenya, Element yavuze ko muri iyi mpeshyi agiye gutangira gushyira hanze indirimbo ziri mu njyana ya Afro Gako akaba ari ibintu agomba kwitaho cyane dore ko ariwe wari waratangaje iyi njyana mbere.

    Ku runndi ruhande, Producer Pakkage bigaragara ko ariwe uhanganiye iyi njyana na Element, yatangaje ko muri iyi mpeshyi agiye gushyira hanze imiziki myiza kandi iri mu njyana ya Afro Gako ndetse akibanda cyane ku bahanzi barimo n'abakizamuka.

    Nyuma y'ubu butumwa, bigaragara ko urubanza rw'injyana ya Afro Gako rugiye kongera kubura umutwe cyane ko Element we atangaza ko aribwo agiye gushyira hanze injyana ye mu gihe Pakkage nawe arimo atangaza ko muri iyi mpeshyi agiye kuzana isura nshya muri Afro Gako.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Producer Pakkage umaze kumenyekana mu gukora injyana ya Afro Gako, yavuze ko muri iyi mpeshyi agiye gukora indirimbo nyinshi ziri muri iyi njyana kandi akazibanda ku bahanzi bato barimo abahagaze neza mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda.

    Pakkage yagize ati 'Kugeza magingo aya, maze gukora indirimbo nyinshi ziri mu njyana ya Afro Gako kandi zarakunzwe. Hari ibindi bitekerezo ngenda nakira kandi hari n'ibindi nongera mu njyana yanjye. Afro Gako muri iyi mpeshyi iraba ivuguruye.'

    Agaruka ku cyo yigiye ku ndirimbo 'Akayobe' ya Manick Yani na King James iri mu njyana ya Afro Gako ikaba imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni ebyiri ku rubuga rwa YouTube, Pakkage yavuze ko bigaragaza ko agomba no gushyira imbaraga mu bahanzi bakizamuka.

    Pakkage yagize ati 'Iriya ndirimbo ni ikimenyetso cyiza ko no mu bahanzi barimo bazamuka bakwiye gutekerezwaho. Muri iyi mpeshyi ndashyira imbaraga muri Afro Gako ariko ntasize inyuma n'aba bahanzi barimo bazamuka.'

    Avuga ku cyo injyana isanzwe ya Afro Gako izaba itandukaniyeho n'iya Element uvuga ko atari yayishyira hanze, Pakkage yavuze ko Element azakora imiziki uko abyumva naho we akaba amaze kugira ubunararibonye kuri iyi njyana ari nabwo azaheraho akomeza kongeramo ibindi bizayiryoshya.

    Abajijwe niba nta bwoba afite bwo kuba azaba ahanganiye isoko rya mbere na Element ufite izina rikomeye hano mu Rwanda, Pakkage yavuze ko ibyo nta mpungenge bimuteye kuko abantu bakunda ibyiza bityo ubwiza bw’injyana ye amaze kuvugurura buzakurura benshi kandi abanyarwanda bazabukunda.

    Producer Pakkage ukorera muri Country Records amaze gukora indirimbo zo muri iyi njyana harimo Abahungu ya Juno Kizigenza, Akayobe ya Manick na King James, Suku ya Kenny Edwin na Fireman. 

    Element agiye gushyira hanze injyana ye ya Afro Gako


    Producer Pakkage yatangaje ko ubu aribwo agiye gushyira hanze Afro Gako ivuguruye nyuma yo kubigerageza


    Producer Pakkage avuga ko indirimbo “Akayobe” imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2 yamweretse ko byose bishoboka


    Nyuma yo kugerageza injyana ya Afro Gako kandi izo yakoze zigakundwa, Producer Pakkage yavuze ko afite uruvugiro rwo guteguza abantu ibyiza kurushaho.

       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142252/injyana-ya-afro-gako-ni-iya-nde-pakkage-wo-muri-country-records-agiye-guhangana-na-element-142252.html

  • KNC na we arabizi ko iyo yavuze cyane tumutsinda – Nshuti Dominique Savio #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Police FC, Nshuti Dominique Savio yavuze ko amagambo yatangajwe na perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] ari kimwe mu byabateye imbaraga bibafasha gusezerera iyi kipe.

    Hari mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro aho Gasogi United ejo hashize yari yasuye Police FC.

    Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, mbere ya wo perezida wa Gasogi United, KNC akaba yari yavuze ko yizeye gusezerera iyi kipe y’abashinzwe umutekano mu gihugu, ni mu gihe yari imbere n’igitego 1-0 yayitsinze mu mukino ubanza, bivuze ko yasabwaga kunganya gusa.

    Si ko byaje kugenda kuko Police FC yaje kumutsinda 1-0, biba 1-1 hitabazwa penaliti maze Police FC ikomeza kuri penaliti 4-3.

    Nyuma y’uyu mukino, kapiteni wa Police FC, Nshuti Dominique Savio yabwiye ISIMBI ko bari biteguye cyane, ndetse ko amagambo perezida wa Gasogi United yatangaje mbere y’umukino ari kimwe mu byabongereye imbaraga.

    Ati “Yego ni bimwe mu byaduhaye imbaraga. Akenshi iyo yavuze cyane [KNC] baraza bakabitubwira, ariko iyo yavuze akenshi turamutsinda na we arabizi.”

    Yakomeje avuga ko umukino wa nyuma bazahuramo na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports batagomba kuwusuzugura, bagomba kuwufata nk’umukino ukomeye.

    Ati “Tugomba kuwufata nk’umukino ukomeye, ntabwo twavuga ngo Bugesera FC iroroshye, tugiye kwitegura ku buryo igikombe tugitwara.”

    Kuba bazahura n’umutoza Haringingo Francis watoje iyi kipe ndetse ufite ibi bikombe 2, yavuze ko ari umutoza mwiza ariko na bo kugera ku mukino wa nyuma babikoreye.

    Ati “Haringingo ni umutoza mwiza, ni umutoza wantoje kandi afite ubunararibonye mu gikombe cy’Amahoro ariko natwe kuba tugeze ku mukino wa nyuma, turiteguye kandi tuzatanga umutima wose.”

    Police FC iramutse yegukanye iki gikombe cyaba ari igikombe cy’Amahoro cya kabiri yegukanye, ni nyuma y’icyo yegukanye muri 2015.

    Savio yavuze ko amagambo ya KNC ari kimwe mu byabateye imbaraga

    KNC na Gasogi United basezerewe mu gikombe cy’Amahoro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/knc-na-we-arabizi-ko-iyo-yavuze-cyane-tumutsinda-nshuti-dominique-savio

  • Arsenal yanyagiye Chelsea ikomeza kuryamira u… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Kabiri Saa tatu z’ijoro kuri sitade ya Arsenal ya Emirates Stadium.

    Umukino watangiye wihuta cyane ubona buri kipe ifite inyota yo gutsinda igitego hakirikare. 

    Ku munota wa 4 gusa Arsenal yahise itanga Chelsea iyiterekamo igitego cya 1 gitsinzwe na Léandro Trossard ku mupira yahawe na Declan Rice.

    Arsenal yakomeje kwatsa umuriro ishaka igitego cya 2 ndetse abarimo Kai Havertz bakabona uburyo imbere y’izamu gusa ntibabubyaze umusaruro.

    Ku munota wa 14 Chelsea yabonye uburyo bwa mbere buremereye imbere y’izamu ku mupira Conor Gallagher yahaye Noni Madueke, gusa aratinda uramucika.

    Umukino wakomeje gukinwa wihuta cyane ikipe y’abarashi igacungira ku makosa y’abakinnyi ba Chelsea ubundi ikazamukana umupira yihuta gusa yagera imbere y’izamu gushyira umupira mu nshundura bikagorana.

    Igice cya mbere cyarangiye Chelsea kwishyura byanze ikiyobowe na Arsenal n’igitego 1-0.

    Mu gice cya kabiri ikipe ya Arsenal yaje ishaka igitego cya 2 maze ku wa 51 iba yakibonye gitsinzwe na Ben White ku ishoti ryarekuwe na Declan Rice maze Thomas Partey akozaho ukuguru uramusanga.

    Nyuma y’iminota 6 Martin Odegaard yazamuye umupira muremure ashaka Kai Havertz aba arawufashe asigaranye na Marc Cucurella aramusifa aba yateretsemo igitego cya 3.

    Kai Havertz watsindaga ikipe yahoze akinira ku munota wa 65 yatsinze igitego cya 4 ku mupira yahawe na Bukayo Saka, ubundi areba uko umunyezamu ahagaze arekura ishoti.

    Ku wa 70 Ben White yatsinze igitego cya 5 cya Arsenal ku mupira yahawe na Martin Odegaard. 

    Umukino warangiye Chelsea yananiwe gutsinda n’icy’impozamarira inyagiwe ibitego 5-0. 

    Arsenal yakomeje kuba ku mwanya wa mbere n’aminota 77 mu gihe Chelsea yo iri ku mwanya wa 9 n’amanota 47.

    Kai Havertz yishimira ibitego yatsinze 

    Leandro Trossard yishimira igitego cya 1 yatsinze 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142247/arsenal-yanyagiye-chelsea-ikomeza-kuryamira-umwanya-wa-mbere-142247.html

  • Rayon Sports ibuze byose! Bugesera FC ifashe Murera irayisubira iyikubita itababarira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino wahuzaga Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports, urangiye Bugesera itsinze Gikundiro igitego 1-0.

    Wari umukino wo kwishyura wa 1 /2 mu gikombe cy'Amahoro. Mu mukino ubanza Bugesera FC n'ubundi yari yatsinze Rayon Sports igitego 1-0.

    Bugesera FC ihise igera ku mukino wa nyuma aho itegereje kumenya iyo bizahura hagati ya Police FC na Gasogi United.

    Bivuze ko uyu mwaka Rayon Sports ibuze igikombe cya shampiyona, none n'icyamahoro ihise ivamo.

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-ibuze-byose-bugesera-fc-ifashe-murera-irayisubira-iyikubita-itababarira/

  • Mu Bugesera ingumi ziravuze rubura gica! Nyuma y’umukino Bugesera FC yatsinzemo Rayon Sports, Youssef Rhab yigabije abakinnyi ba Bugesera FC maze ingumi ziravuga – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino Bugesera FC yatsinzemo Rayon Sports igitego 1-0 bigatuma iyisezerera mu gikombe cy'Amahoro, habaye imirwano kuri sitade y'i Bugesera.

    Umukino ukirangira ubwo abakinnyi ba Bugesera FC bishimiraga insinzi, Youssef Rhab wa Rayon Sports yibishoyemo maze imirwano iratangira binatuma Youssef ahabwa ikarita itukura.

    Ingumi mu Bugesera ziravuze ivumbi raratumuka!

    Youssuf Uburyo yipanga.

    Amakarita y'imituku 2 yatanzwe. @betPawaRW pic.twitter.com/sCbrUvbHpI

    — Clarisse Uwimana (@uwimaclarisse) April 23, 2024

    Source : https://yegob.rw/mu-bugesera-ingumi-ziravuze-rubura-gica-nyuma-yumukino-bugesera-fc-yatsinzemo-rayon-sports-youssef-rhab-yigabije-abakinnyi-ba-bugesera-fc-maze-ingumi-ziravuga-videwo/

  • Iburasirazuba: Hagiye gukorwa urutonde rw'abikorera bishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Babitangaje mu mpera z'icyumweru gishize mu gikorwa cyo kwibuka abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, cyabereye mu Karere ka Nyagatare ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rw'aka Karere.

    Ni igikorwa cyabanjirijwe no kuremera inka 100 abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi aho muri buri Murenge hatoranyijwemo umuntu umwe, hakaba naho bafashe babiri bagahabwainka ihaka.

    Umuyobozi w'abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko igikorwa cyo koroza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa batekereje nk'umwihariko w'abikorera nubwo ari inshingano za buri munyarwanda kwibuka no guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Ati 'Nkatwe nk'urwego Leta yahaye agaciro ikarumenya kandi ikarufasha mu buryo buhoraho, abikorera bo mu Ntara y'Iburasirazuba twafashe uyu murongo wo kwibuka buri mwaka kandi tugakoresha ibyacu mu kuremera abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka. Ni umuhango wacu ngarukamwaka.'

    Nkurunziza yavuze ko umwaka utaha wa 2025 bazaba baramaze gukora urutonde rw'abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ntara y'Iburasirazuba kugira ngo bajye babibuka bafite n'amazina yabo.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye abikorera ku bwo kuremera abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi anenga abikorera ba mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi ku ruhare bagize mu kwica Abatutsi yaba mu kugura imihoro n'ibindi bikoresho byakoreshejwe birimo nk'abatangaga imodoka n'ibindi byinshi.

    Yakomeje agira ati 'Ni ikimenyetso gifite igisobanuro cyihariye kandi cyumvikana [kuremera abarokotse Jenoside] mbasaba ko hamwe nabo mufatanya umunsi ku munsi ngo dufatanye muri iyi minsi 100 tuzakomeze gukurikirana ko nabo twaremeye babayeho neza, ni cyo gihe badukeneye ngo tubahumurize.'

    Mu biganiro byatanzwe hagaragajwe ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi benshi mu bacuruzi baranzwe no gutanga imisanzu mu kugura imihoro yarimbuye abatutsi, gutanga imodoka no gushyigikira Interahamwe mu buryo bugaragara.

    Kuri ubu abikorera bavuga ko kubera ubuyobozi bwiza bubafasha mu kugira uruhare mu kubaka igihugu cyiza kitarimo ivangura kandi kirimo umutekano ari nabyo bituma bakora ibikorwa byiza.

    Umuyobozi wa PSF mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu avuga ko umwaka utaha uzarangira hakozwe urutonde rw'abikorera bishwe muri Jenoside

    Guverineri Rubingisa yagaye abikorera ba mbere ya Jenoside bishoye mu kwica Abatutsi

    Abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-hagiye-gukorwa-urutonde-rw-abikorera-bishwe-muri-jenoside

  • Yujuje imyaka ariko kubona indangamuntu byabaye ihurizo: Intimba y'umwana utazi inkomoko ye – #rwanda #RwOT

    Uyu muhungu ubarizwa mu Karere ka Nyarugenge, yatangarije IGIHE ko atazi ababyeyi be, icyakoze ngo yabwiwe inkuru yabo n'umubyeyi wari utuye mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro wamureze mu gihe cy'imyaka irindwi.

    Yagize ati 'Hari umubyeyi wandeze nk'imyaka irindwi cyangwa umunani, akajya ambwira ukuntu byagenze, ambwira ukuntu Mama yambyaye, aranjugunya. Yanjugunyiye Papa mfite amezi umunani, na we anjugunyira uwo mubyeyi.'

    Ku myaka umunani, Musoni yatandukanye n'uyu mubyeyi waje kwimukira mu Ntara y'Amajyepfo kuko icyo gihe yamusobanuriye ko atamwimukana ngo ashobore gukomeza kumurerana n'abandi bana. Icyakoze uyu muhungu yavuze ko yamusigiye amafaranga y'u Rwanda 5000 kugira ngo ayifashishe mu kwirwanaho.

    Uyu muhungu yasobanuye ko yavuye mu Gatenga, ajya mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, atangira gucuruza ifu y'igikoma ahereye ku bilo bitatu nk'umuzunguzayi. Inzu ntoya yabagamo yarayikodesherezaga ariko nyirayo yajyaga amwishyuza ukwezi kumwe muri abiri.

    Ati 'Byarangoye. Byageze aho, ndasaba pe! Nshakisha uko nabaho, ngakubitwa ngiye gusaba. Ikintu ntakoze, ntabwo nibye kandi sinabaye na mayibobo; ni cyo nshimira Imana. Iyo ntagira Imana, mba naranasaze.'

    Musoni yasobanuye ko yageze ubwo atangira ishuri, umuyobozi waryo akajya amuhesha ibiryo, ariko ngo byaje guhinduka mu 2020 ageze mu wa gatanu w'abanza, ubwo uyu muyobozi yagendaga, hajyaho undi utari witaye ku mibereho ye. Yavuze ko yafashe icyemezo cyo kurivamo.

    Muri ubu buzima bwose, Musoni yavuze ko kuva ku myaka umunani y'amavuko nta muryango n'umwe wagize ubushake bwo kumwakira, ngo ube wamwibaruzaho. Yasobanuye ko ari yo mpamvu yagowe no kubona indangamuntu kuko ntiyanditswe mu irangamimerere.

    Ati 'Ndi nk'inkoko ivutse aka kanya, ndi nk'umwana wo mu gihuru. Nagiye mu murenge wa Gatenga kuko ni ho uwo mubyeyi twabanaga yabaga, bati 'Ntabwo bishoboka'. Ntaho nari gukura ifishi cyangwa igipande. Keretse mbonye ungirira impuhwe, akambera nk'umubyeyi.”

    Mu Ugushyingo 2023, umunyeshuri w'Umunyarwandakazi wiga mu Bwongereza yageze mu Murenge wa Mageragere muri gahunda y'ubushakashatsi, ahura na Musoni asabiriza. Yamusobanuriye ubuzima bwose yanyuzemo, amusigira amafaranga arimo ayo kugura telefone.

    Mu ntangiriro za 2024, yasubiye kureba Musoni i Mageragere, asanga atakibasha kwishyura ubukode bw'inzu yabagamo kuko ifu yacuruzaga yibwe. Ni bwo yafashe icyemezo cyo kumujyana aho acumbitse mu Murenge wa Muhima.

    Uyu munyeshuri uri kwiga amasomo y'ikirenga yasubije Musoni ku ishuri, mu gihe amushakishiriza umuryango wakwemera kumwibaruzaho kuko we ateganya gusubira mu Bwongereza. Ubu uyu muhungu ari kwiga mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza muri Sainte Famille.

    Yatangaje ko ubwo yari amaze kwakira Musoni, yagiye kumushakira ibyangombwa mu murenge wa Mageragere na Kimironko, ariko ko yasubijwe ko bitashoboka bitewe n'uko uyu muhungu atanditse mu irangamimerere.

    Yagize ati 'Bati 'Ese uwo mwana, Mama we abonetse byagenda bite? Uzi gute ko adafite ababyeyi?' Mbese uyu munsi indangamuntu kuyibona bimeze nk'aho byagoranye. Aho nagiye ni Mageragere na Kimironko. Bati 'Ntabwo bishoboka. Genda ushake se, azamuzane'. Se rero sinzi aho aba, nta se ndumva avuga ngo 'Uyu ni umwana wanjye'. Nta nyina ndumva.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere, Hategekimana Silas, yatangaje ko hari uburyo guverinoma y'u Rwanda yagennye bwo gufasha abana batazi inkomoko yabo, asezeranya IGIHE ko mu gihe Musoni yasubira kuri ibi biro, yafashwa.

    Gitifu Hategekimana yagize ati 'Hari amabwiriza MINALOC yashyizeho, hari komite ibikurikirana, igakora raporo ku bantu nk'abo , igashyikirizwa NIDA. Nta kibazo tuzamufasha kandi n'iyo yajya ku murenge wa Muhima bamufasha.'

    Ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, cyijeje ko kigiye gusuzuma imiterere y'ikibazo cya Musoni, amakuru cyazabona kikazayashingiraho kimufasha kwandikwa mu irangamimerere.

    Iyi ni yo nzu Musoni yabagamo i Mageragere

    Musoni yakomeje amasomo ariko atewe impungenge no kuba atanditswe mu irangamimerere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yujuje-imyaka-ariko-kubona-indangamuntu-byabaye-ihurizo-intimba-y-umwana-utazi

  • RBC yatangije uburyo bushya bwo kurwanya imibu itera malaria – #rwanda #RwOT

    Ni mu mahugurwa ari guhabwa abantu 25 batoranyijwe muri buri Murenge cyane iyiganjemo malaria.

    Mu bari guhugurwa harimo abari mu nzego z'ubuyobozi, abakuriye amakoperative y'ubuhinzi, abajyanama b'ubuzima, abavuga rikumvikana n'abandi.

    Umukozi wa RBC ushinzwe ubwirinzi mu ishami rishinzwe kurwanya malaria, Habanabakize Epaphrodite, yavuze ko ubu buryo bari gukoresha bugamije gufata ubumenyi bari bafite bakabuha umuturage akaba ariwe ubumenya akanabasha kubukoresha.

    Ati ' Turi guhugura abahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye kugira ngo bagire ubumenyi ku bijyanye n'umubu. Umubu wororoka gute? umubu bawusanga hehe? Wororokera hehe? Twawirinda gute.'

    'Ibikorwa byinshi dukora ubusanzwe ni ibirinda umubu mu gihe wadusanze mu nzu umaze gukura, ubu rero turagira ngo turebe niba twaha ubumenyi abaturage bakawumenya cya gihe uba utaragera igihe cyo kuguruka, bakamenya aho uri nuko bawirinda.'

    Habanabakize yavuze ko imibare y'abagenda barwara malaria igenda igabanuka ariko ko bari kongeramo udushya tutari dusanzwe kugira ngo abaturage bagire ubumenyi bwinshi mu kuyirinda bijye binagabanya imibare kurushaho.

    Bamwe mu batangiye guhugurwa bo mu Karere ka Nyamagabe, bavuze ko bishimiye ubumenyi bari guhabwa kandi ko biteguye kubusangiza abandi kugira ngo bahashye iyi ndwara.

    Ntawuhigimana Augustin usanzwe ari Pasiteri mu Itorero Angilikani ry'u Rwanda Diyoseze ya Kigeme, yavuze ko kugeza ubu yamaze kumenya uko umubu wororoka uhereye ku magi, ukaba umunyorogoto ugakomeza kugeza ubaye umugi utera malaria.

    Ati ' Ubu rero batweretse uko twayirwanyiriza hasi itari yakura, batweretse uko umubu utera amagi hafi 200, rero iyo uyahakishije ukayakuraho uba urwanyije ya imibu 200 hakiri kare ku buryo ubu twanatangiye kubishyira mu bikorwa mu ngo zacu.'

    Nyirambonabucya Immaculé uhagarariye abagore mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, we yavuze ko aya mahugurwa yamufashije kumenya ahantu hatandukanye imibu ikunze kororokera mu rugo, harimo mu macupa usanga yandagaye mu rugo, ibizenga by'amazi n'ahandi henshi hakunze kureka amazi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Uwamariya Agnes, yavuze ko guhugura ibi byiciro ari ukugira ngo abaturage basobanukirwe uko barwanya imibu.

    Akarere ka Nyamabagabe ni kamwe mu tuza ku isonga mu kugira malaria nyinshi. Imibare yo mu 2023 igaragaza ko abaturage 111/ 1000 barwaye malaria mu gihe ku rwego rw'igihugu ari abantu 47/1000.

    Aka karere gafite imirenge itandatu ikunze kwiganzamo malaria ari nayo ituma iyi ndwara ihaboneka cyane.

    Abari guhugurwa bari kujya mu ngo bakerekwa amacupa n'ahantu hareka amazi ukuntu imibu ihaterera amagi menshi bigatuma ihororokera

    Abari guhugurirwa mu Karere ka Nyamagabe bavuze ko biteguye kwigisha abandi baturage

    Abari guhugurwa barerekwa itandukaniro ry'imibu

    Umukozi muri RBC, ushinzwe ubwirinzi mu ishami rishinzwe kurwanya malaria, Habanabakize Epaphrodite, yavuze bifuza ko malaria ihashywa burundu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rbc-yatangije-uburyo-bushya-bwo-kurwanya-imibu-itera-malaria

  • Iburasirazuba: Barinubira ubujura bukabije bu… – #rwanda #RwOT

    Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba, bavuga ko bugarijwe n’ubujura burimo ubw’amatungo ndetse n’ubuciye icyuho. Abaturage baganiriye na InyaRwanda.com bavuga ubujura bw’amatungo bumaze gufata intera abandi bakagaragaza hari abajura batobora inzu bagacucura abaturage.

    Abatuye mu Murenge wa Musheri mu karere ka Nyagatare, bavuga ko hari bugarijwe n’abajura bacukura inzu zikorerwamo ubucuruzi buciriritse, bakiba ibicuruzwa byabo ariko hari n’abavuga ko hari n’abatobora inzu zituwemo n’abaturage bakabiba.

    Abatuye mu Murenge wa Musheri basanga mu Murenge wabo hakenewe inzego z’umutekano kugira ngo zihashye abajura babiba.

    Mu Murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo, abahatuye bavuga ko hari ubujura bw’amatungo bukabije ariko banibwa mu nzu zabo. Abatuye uwo Murenge bavuga ko hari insoresore ziba abaturage no ku manywa y’ihangu.

    Umwe mu baturage yagize ati: “Mu mudugudu wacu hari abajura benshi ku buryo no ku manywa biba, ubu ntushobora kujya guhinga ujyanye n’umugore, umwe ajya mu murima undi agasigara arinze urugo.”

    Mu Murenge wa Ruramira, Nyamirama na Mukarange mu karere ka Kayonza, babwiye InyaRwanda.com ko hari ubujura bukabije. Abatuye utugari twa Nkamba muri Ruramira na Kayonza mu Murenge wa Mukarange, bavuga ko hakenewe kongerwa imbaraga mu guhashya abajura babangamira iterambere ryabo.

    Abaturage bo mu Murenge wa Nyamirama mu kagari ka Musumba bavuga ko ubujura bw’amatungo bwatumye bahitamo kongera kurarana nayo.

    Abaturage batuye mu mirenge ya Kigabiro na Rubona mu karere ka Rwamagana babwiye InyaRwanda.com ko hari ubujura bukabije bw’amatungo.

    Abo baturage bavuga hari abafite ibyokezo byotsa inyama bakorana n’abajura. Abaturage bavuga ko hari ahantu hazwi ko amatungo yibwa akajyanwa bakayagura ku giciro gito.

    Abaturage bavuga ko ahitwa ku gasi ka Mwulire, ahitwa Sibagire ndetse na Karenge hari abantu bazwiho gucuruza amatungo yibwa, banavuga ko hari ubucuruzi bw’amatungo magufi bacuruza ayo bagura n’abajura bayiba bakayagurisha.

    Abaturage bo mu Murenge wa Karenge bavuga ko hari umugabo ufite icyokezo ukorana n’abajura biba akayajyana kuyagurisha i Kabuga mu mujyi wa Kigali.

    Mu kwezi gushize Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun yabwiye Radiyo Ishingiro ko ubujura bw’amatungo bukomeje kwiyongera muri iyo Ntara.

    Sp Twizeyimana Hamdun yagaragaje ko mu mezi atatu ya 2024 mu Ntara y’Iburasirazuba hafashwe abajura 57 bakekwaho kwiba amatungo. Inka 16 nizo zibwe, hibwa ihene 106, ingurube 10, inkoko 103, inkwavu 23 n’intama 3.

    Mu kiganiro Intara y’Iburasirazuba yagiranye n’itangazamakuru kuwa Kane tariki ya 4 Mata 2024, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB” mu Ntara y’Iburasirazuba, Hubert Rutaro, yavuze ko abagura ibyibwe bari mu batiza umurindi abajura.

    Rutaro yavuze ko icyaha cy’ubujura gikunze kuza ku isonga mu byaha bitatu bikunze kugaragara mu Ntara y’Iburasirazuba. Yagize ati: “Ubujura ni icya gikunze kuza ku mwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri kuko bikunda guhinduka. Ubwo bujura buba burimo ubukomeye n’ubworoheje.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, ubwo yagarukaga ku mutekano yavuze ko umutekano mu Ntara wifashe neza ndetse n’abari ibibazo bizaganirwaho.

    Mu ntara y’Iburasirazuba kandi hari uduce tubamo utubari ariko tukanavugwaho kuba indiri y’abajura bajujubya abaturage twahawe amazina ya Mongoriya (Mongolia). 

    Utwo duce harimo ahazwi nka Mongoliya mu mujyi wa Rwamagana, hakaba Mongoliya ya mbere n’iya Kabiri ziherereye mu Murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142245/iburasirazuba-barinubira-ubujura-bukabije-bubugarije-142245.html