Blog

  • Kimisagara! Abaturage babyutse basanga umugabo utaramenyekana ari mu giti yapfuye – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, abaturage bo mu karere ka Nyarugenge, Akagari ka Kimisagara, umudugudu wa Birama, batunguwe no gusanga umugabo ari mu giti yapfuye.

    Uyu mugabo utabashije kumenyekana yari ari mu giti yapfuye bikekwa ko ari abamuzanye bakahamushyira. Bahise bahamagara inzego z'ubugenzacyaha 'RIB' itangira gukora iperereza.

    Source : https://yegob.rw/kimisagara-abaturage-babyutse-basanga-umugabo-utaramenyekana-ari-mu-giti-yapfuye-amafoto/

  • Kapiteni Muhire Kevin yageneye ubutumwa Rayon Sport imaze imyaka myinshi idatwara igikombe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gukubitirwa ahareba inzega, igahita isezererwa na Bugesera mu gikombe cy'amahoro, bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sport bagiye bagira ubutumwa batanga.

    Kapiteni wa Rayon Sport Muhire Kevin, yavuze ko nubwo basezerewe mu gikombe cy'amahoro badakwiye gucika intege.

    Yavuze ko kandi biteye isoni kuba Rayon Sport nk'ikipe ikomeye imaze imyaka igera kuri 5 idatwara igikombe kandi ibifitiye ubushobozi.

    Yavuze ko igikwiye gukorwa kugirango Rayon Sport season itaha izitware neza, ari uko yajya ku isoko igashaka abakinnyi beza babifitiye ubushobozi. ntibisobanuye ko abahari badafite ubushobozi ahubwo izashake abisumbuyeho.

    Kuri ubu Rayon Sport yamaze gukuraho ku bikombe byose, kuko shampiyona yatwawe na APR Fc, naho igikombe cy'amahoro kizatwarwa na Bugesera Fc cyangwa Police Fc.

    Ibyo bivuze ko amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, ari APR FC n'indi izarokoka hagati ya Police na Bugesera.

    Source : https://yegob.rw/kapiteni-muhire-kevin-yageneye-ubutumwa-rayon-sport-imaze-imyaka-myinshi-idatwara-igikombe/

  • Umunyezamu wa Bugesera FC yaraye arira! Abakinnyi bemerewe agatubutse! Ibyavuzwe mu ikipe ya Bugesera FC nyuma yo gusezerera Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Bugesera FC yageze ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro, nyuma yo gusezerera Rayon Sports iyitsinze ibitego 2-0 mu mikino yombi.

    Nyuma y'uyu mukino, umuzamu wa Bugesera yavuze ko ngo yaraye arira kubera ibihuha byamuvuzweho ko ngo hari amafaranga yaba yafashe ngo yitsindishe.

    Gahigi President wa Bugesera yemereye buri mukinnyi ibihumbi 150Rwf kubera guzezerera Rayon Sports. Ndetse kandi yemereye abakinnyi ko nibaramuka batwaye igikombe cy'Amahoro, amafaranga yose bazayagabana.

    Yongeyeho ko ikipe ifite ubushobozi bwo gisokera igihugu mu mikino nyafurika, ati' Twe dufite ubushobozi bwo gusohokera igihugu.'

    Bugesera FC izahura hagati ya Police FC na Gasogi United zigiye gukizwa na penaliti nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mikino yombi.

    'Naraye ndira 😭😭😭😭😭😭😭'

    Umuzamu wa Bugesera ngo yaraye arira kubera ibya muvuzweho.

    🕳 Gahigi President wa Bugesera yemereye buri mukinnyi ibihumbi 150 [ 150,000 Rwft] kubera guzezerera Rayon Sports.

    🕳 Gahigi Yemereye abakinnyi ko nibaramuka batwaye igikombe cya Peace… pic.twitter.com/4uucJkmM3x

    — Clarisse Uwimana (@uwimaclarisse) April 23, 2024

    Source : https://yegob.rw/umunyezamu-wa-bugesera-fc-yaraye-arira-abakinnyi-bemerewe-agatubutse-ibyavuzwe-mu-ikipe-ya-bugesera-fc-nyuma-yo-gusezerera-rayon-sports-mu-gikombe-cyamahoro/

  • Muhire Kevin yagiriye inama Rayon Sports anav… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuwa Kabiri nyuma yo y’uko ikipe ya Rayon Sports itsinzwe na Bugesera FC mu mukino wo kwishyura wa ½ cy'igikombe cy'Amahoro ndetse igahita inayisezerera ku kinyuranyo cy'ibitego 2-0 nyuma y’uko no mu mukino ubanza yari yabatsinze igitego 1-0.

    Ubwo Muhire Kevin usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports yari mu kiganiro n'itangazamakuru, yavuze ko uyu ari umwaka mubi kuri Rayon Sports anihanganisha n'abafana. Ati: 'Ni umwaka wabaye mubi kuri Rayon Sports kubera ko tubuze ibikombe byombi kandi intego yari igikombe kimwe mu bikombe 2. 

    Rero byose turabibuze, nabwira abakunzi ba Rayon Sports bihangane bakomeze bashyigikire ikipe mu bihe bibi turimo. Navuga ko ni ugutegura umwaka utaha. Nitwitegura neza bakabasha kugura neza, bizagenda neza.”

    Ku bijyanye n'amasezerano ye arangiye azarangirana n'uyu mwaka, Muhire yavuze ko bagiye kuruhuka bagakomeza shampiyona, ubundi nyuma yayo akazaba ari bwo amenya  uko bimeze.

    Muhire Kevin abajijwe inama yagira abayobozi ba Rayon Sports, yagize ati: 'Mu mupira w'amaguru bisaba gushora, urashora kugira ngo wunguke. Navuga ko umwaka utaha mu kugura abakinnyi bazagerageze barebe abazi ibijyanye no kubagura cyangwa abazi iby'umupira kugira ngo ibibaye uyu mwaka bitazongera n'umwaka utaha. Navuga ko ku bwanjye ababirimo babonye isomo natwe tubonye isomo ubwo umwaka utaha nizeye ko bizagenda neza.”

    Ku bijyanye nuko yabyakira aramutse akinanye na Muhadjiri na Niyonzima Olivier Seif bivugwa ko bashobora kwererekeza muri Rayon Sports, yavuze ko ari abakinnyi beza dore ko basanzwe banakinana mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda “Amavubi”.

    Ati: 'N'ubundi dusanzwe dukinana mu ikipe y'igihugu, ni abakinnyi beza bafasha Rayon Sports. Nk’uko nabivuze, abashinzwe kugura abakinnyi nibabikora neza, umwaka utaha uzaba ari umwaka mwiza kuri Rayon Sports kuko birababaje kubona Rayon Sports imaze imyaka 4 idatwara igikombe cya shampiyona. 

    Rero ni ibintu bibabaje, ni ahacu ho gukora cyane n'ubuyobozi bugakora cyane kugira ngo ibintu bihinduke kubera ko Rayon Sports ni ikipe y'ibikombe. Bagure abakinnyi beza kandi hamwe na Skol niba bashobora kwicara bakaganira bazabona abakinnyi beza.'

    Ikipe ya Rayon Sports yasezerewe na Bugesera FC mu gikombe cy'Amahoro, niyo ifite igiheruka aho yari yagitwaye itsinze APR FC ku mukino wa nyuma igitego 1-0.

    “>

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142254/muhire-kevin-yagiriye-inama-abayobozi-ba-rayon-sports-anavuga-kuri-muhadjiri-na-seif-basho-142254.html

  • Umunyezamu yadutanze – Muhire Kevin wavuze ku byo kuzana Seif na Muhadjiri muri Rayon, umukoro ukomeye ku buyobozi #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe umwaka utaha kuzitonda mu bakinnyi bazagura umwaka utaha w’imikino kuko ari bwo iyi kipe yazitwara neza.

    Ni nyuma y’uko ejo hashize yasezerewe na Bugesera FC ntigere ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro itsinzwe 2-0 mu mikino yombi. Umukino ubanza warangiye ari 1-0 n’uwo kwishyura Bugesera itsinda 1-0.

    Muhire Kevin akaba kapiteni wa Rayon Sports, yavuze ko ari ibintu bibabaje cyane gusezererwa.

    Ati “Ni ibintu bibabaje cyane kuri njye no ku ikipe, twari twiteguye, twakoze ibishoboka byose ariko byanze, ntiwari umunsi wacu ubwo ni ugutegura iby’ubutaha.”

    Agaruka ku cyo Bugesera FC yarushije Rayon Sports, yavuze ko ntacyo babarushije kuko Bugesera yabonye amahirwe amwe gusa ihita itsinda igitego ku makosa y’umunyezamu Khadime Ndiaye avuga ko yabatsindishije.

    Ati “Ntacyo baturushije, kuko bateye mu izamu rimwe kandi uko gutera mu izamu ni ikosa ryabaye ry’umunyezamu ni we wadutsindishije, twari twiteguye, twakoze ibishoboka byose ntiwari umunsi wacu navuga ko amahirwe amwe babonye ku ikosa ry’umunyezamu babashije gutsinda igitego, twebwe dutsindwa nk’ikipe, tugatsinda nk’ikipe ni ugutegura umwaka utaha.”

    Agaruka ku bafana, yavuze ko bababaye abizi ariko nk’abakinnyi na bo barababaye, gusa ngo nta gihe cyo gukosora gihari ni ugutegereza umwaka utaha.

    Ati “Abafana ba Rayon Sports bihangane turabatengushe bihangane natwe turababaye, ni akazi iyo uri mu kazi ntibigende neza uragerageza ugakosora, nta gihe cyo gukosora gihari ubu ni ukureba umwaka utaha.”

    Yakomeje asaba abakunzi ba Rayon Sports kwihangana muri ibi bihe bibi ikipe irimo, ko umwaka utaha bizagenda neza.

    Ati “Bakomeze bihangane, bakomeze bashyigikire ikipe mu bihe bibi turimo, ni ugutegura umwaka utaha, umwaka utaha navuga ko hamwe n’Imana nitubasha kugura neza bizagenda neza.”

    Yavuze ko mu mupira w’amaguru bisaba gushora, asaba abayobozi b’iyi kipe umwaka utaha kuzitonda mu bakinnyi bazagura.

    Ati “umupira w’amaguru usaba gushora, navuga ko umwaka utaha mu kugura bazagerageze barebe abazi ibyo kugura cyangwa abazi iby’umupira kugira ngo tubashe kugura neza kugira ngo bitazaba nk’uyu mwaka, ku bwanjye ababirimo babonye isomo natwe tubonye isomo ndizera ko umwaka utaha bizagenda neza.”

    Agaruka ku bakinnyi Niyonzima Olivier Seif na Hakizimana Muhadjiri ku kuba baza muri Rayon Sports, yagize ati “n’ubundi dusanzwe dukinana mu ikipe y’igihugu, ni abakinnyi beza, nk’uko nabivuze abashinzwe kugura nibagura neza tuzitwara neza, birababaje kubona ikipe nka Rayon Sports imara imyaka 3 cyangwa 4 idatwara igikombe, ni ahacu ho gukora n’abayobozi bagakora kugira ngo ibi bintu bihunduke kuko Rayon Sports ni ikipe y’ibikombe.”

    Muhire Kevin yavuze ko ikintu cyabagoye cyane muri uyu mwaka w’imikino ari uko yatakaje abakinnyi benshi kandi bari inkingi za mwamba.

    Muhire Kevin yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kuzagura neza umwaka utaha

    Khadime Ndiaye yashinjwe na kapiteni gutsindisha ikipe

    Muhadjiri aravugwa muri Rayon Sports

    Niyonzima Olivier Seif aravugwa ko ashobora gusubira muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-yadutanze-muhire-kevin-wavuze-ku-byo-kuzana-seif-na-muhadjiri-muri-rayon-umukoro-ukomeye-ku-buyobozi

  • Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yasohoye mu nama umukozi wamubeshye – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu cyumba cy'inama kiri mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Rusizi ku wa 23 Mata 2024.

    Ubwo yaganiraga n'abashoramari bafite inganda mu cyanya cy'inganda cy'Akarere ka Rusizi n'abasabye kuzihubaka, Minisitiri Ngabitsinze wari ufite urutonde rw'abasabye kubaka inganda muri iki cyanya n'abazihafite, yasanze hari abashoramari benshi batitabiriye iyi nama.

    Ageze kuri umwe mu basabye kuhubaka uruganda utitabiriye inama, yabajije umukozi w'Akarere impamvu uyu mushoramari atitabiriye, uwo mukozi asubiza ko yahamagaye uwo mushoramari kuri telefone akamubura.

    Minisitiri Ngabitsinze yahise yaka uwo mukozi nimero ya telefone y'uwo mushoramari aramwihamagarira, umushoramari ahita amwitaba Minisitiri aramwibwira, anamubaza impamvu ataje mu nama.

    Uwo mushoramari yabwiye Minisitiri ko iyo nama ntayo yamenye. Minisitiri yongeye kumubaza niba nta wamuhamagaye, undi asubiza ko nta wamuhamagaye.

    Minisitiri Ngabitsinze yahise abwira uwo mukozi ati 'Wowe urakina nanjye, njye naje gukina nawe? Sohoka. Sohoka muri iyi nama. N'abandi bose bibabere isomo ntabwo kubeshya aribyo bikemura ikibazo'.

    Umushoramari Bellarmin Ntivuguruzwa, ufite ubutaka muri iki cyanya cy'inganda, wari muri iyi nama na we yavuze ko amutumira muri iyi nama ko ahubwo yayimenye akabwira mugenzi we.

    Ati 'Ntawigeze ampamagara mbimenye mu kanya saa yine. Bavugaga ko ari inama itunguranye'.

    Icyanya cy'inganda ni gahunda yashyizweho na Guverinoma y'u Rwanda mu mwaka wa 2011, mu rwego rwo kongera ibikorerwa mu Rwanda no kugabanya ingaruka abaturage bashobora guterwa no guturana n'inganda.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ibyanga icyenda by'inganda biri mu turere turimo Bugesera, Rwamagana, Muhanga, Nyagatare, Musanze, Huye, Nyabihu, Rusizi, na Kicukiro.

    Mu bibazo Minisitiri Ngabitsinze yasanze mu cyanya cy'inganda cya Rusizi harimo kuba hari abaguze ubutaka muri iki cyanya bataratangira kububyaza umusaruro nabo bakavuga ko impamvu bataratangira kububyaza umusaruro ari uko ibikorwaremezo birimo amazi, imihanda n'umuriro w'amashanyarazi bikiri bike muri iki cyanya cy'inganda.

    Icyanya cy'inganda cy'Akarere ka Rusizi gifite ubuso bunga na hegitari 44, kirimo inganda n'ububiko bikora bitandatu bikora.

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze, Meya Dr Anicet Kibiliga n’abashoramari ubwo batemberaga mu cyanya cy’inganda cy’akarere ka Rusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-minisitiri-ngabitsinze-yasohoye-mu-nama-umukozi-wamubeshye

  • Nyanza: Habonetse umurambo w'umusore bikekwa ko yishwe n'abagizi ba nabi – #rwanda #RwOT

    Ni inkuru yamenyekanye mu masaha y'igitondo biturutse ku muntu wahanyuze, abona uyu musore Hakizimana François aryamye hasi iruhande rw'igiti yashizemo umwuka.

    Uwamubonye yavuze ko yari aryamye nta gikomere afite ku mubiri.

    Amakuru ava mu bari bamuzi avuga ko mu masaha ya saa tatu z'ijoro ryo kuwa Mbere yari mu kabari anywa inzoga, akiri muzima.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yemereye IGIHE iby'aya makuru.

    Ati''Nta kintu kiragaragara cyamwishe, gusa iperereza ryatangiye ngo barebe ko babona impamvu. RIB yatwaye umurambo ngo bajye kuwusuzuma.''

    Ubusanzwe uyu Nyakwigendera wari ufite imyaka 23 yakoraga akazi ko mu rugo, akaba yavukaga mu Karere ka Nyanza,Umurenge wa Nyagisozi, Akagari ka Kirambi, mu Mudugudu wa Gasharu.

    Ibiro by’umurenge wa Busasamana muri Nyanza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-habonetse-umurambo-w-umusore-bikekwa-ko-yishwe-n-abagizi-ba-nabi

  • Aba Congomani, Abarundi n’ Abanya Afghanistan, nibo bemerewe kuguma mu Bwongereza #Rwanda #RwOT

    Mu masezerano yo kwakira abimukira byasinwe hagati y’ubwongereza n’u Rwanda. Abacongomani, Abarundi, n’abany’Afghanistan nibo bonyine bemerewe gusigara k’ubutaka bw’ubwongereza mugihe bazaba bagezeyo, niboherezwe mu Rwanda.

    Source : The Daily dude

  • Gabiro Guitar yatangaje ko yakuruwe nubwiza… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gukora ku muzingo yise 'Gishyaka' n'uruhurirane rw'indirimbo yise 'Criminal Love', Gabiro Guitar uri gukora ku giti cye kuva yakwemera guhara imigabane yari afite muri Evolve Music, yagarukanye indirimbo nshya.

    Ni indirimbo ifite amashusho yakorewe mu Burundi yayise 'Dans Le Bon'. Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Gabiro yavuze ko aya ari amagambo akoreshwa n'abakundana mu gihe baryohewe n'umunyenga w'urukundo barimo.

    Yakomoje ku buryo yishimiye ubuhanga bwa Kaliza Doreen uri mu ba Video Vixen bihagazeho i Kigali yakoresheje, avuga ko yari afite benshi yagombaga guhitamo ariko amugezeho aramushima.

    Gabiro Guitar mu buryo bwe yagize ati: 'Doreen, nanjye ariko duhuye mbona ni keza bya hatari, afite umubiri ukururamo abantu, ajya kumera nk'igisisirane [Metis] ndavuga uyu ni we dukeneye.'

    Yagarutse kandi ku kuba yarahisemo gukorana na Pakkage wanamufashije kwandika iyi ndirimbo nshya yashyize hanze, avuga ko bamaze igihe bakorana.

    Uyu muhanzi yavuze uko bamenyanye ati: 'Ntabwo yaryamaga, akunda akazi bya hatari, kandi ikindi kintu namukundiye akunda akazi, aba ashaka gukora ibye, ariyizera kandi ni umwanditsi mwiza cyane.'

    Agaragaza ko abamuzi bigoye kuba bagira ahandi bajya kuko Pakkage ari umusore w'umuhanga mu gutunganya umuziki ariko byihariye akagira ibitekerezo n'imyandikire yihariye.

    KANDA HANO UREBE UNUMVE DANS LE BON


    Gabiro yasobanuye ko “Dans Le Bon” ari amagambo avugwa n’abari mu bihe by’urukundo ruryoshyeKaliza Doreen umu ‘Video vixen’ uri mu bagezweho i Kigali ari mu ndirimbo nshya ya Gabiro GuitarPakkage yagize uruhare mu kwandika ‘Dans Le Bon’ aranayitunganya ndetse Gabiro yahamije ko uyu musore ari ikibazo cy’igihe akaba icyamamare

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142238/gabiro-guitar-yatangaje-ko-yakuruwe-nubwiza-bwa-kaliza-nubuhanga-bwa-pakkage-wakoze-dans-l-142238.html

  • Amarangamutima ya Perezida Kagame nyuma yuko… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo Saa Tatu z’ijoro nibwo ikipe ya Arsenal yari yakiriye Chelsea kuri Emira Stadium mu mukino wo ku munsi wa 34 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza.

    Ni umukino warangiye Arsenal inyagiye Chelsea ibitego 5-0 byatsinzwe na Léandre Trossard ku munota wa 4 ahawe umupira na Declan Rice ,Ben White ku wa 57 n’uwa 70,ahawe umupira na Martin Odegaard ndetse na Kai Havertz ku wa 57 ahawe umupira na Martin Odegaard n’uwa 65 ahawe umupira na Bukayo Saka.

    Nyuma y’uyu mukino, Perezida Kagame usanzwe ukunda ikipe y’Abarashi nk’uko bakunze kuyita abinyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari Twitter yagaragaje amarangamutima yandika ati”Maaan….iyi niyo Arsenal (#Gunners) dukunda..”

    Iyo ikipe ya Arsenal yakinnye rimwe na rimwe hari igihe Umukuru w’Igihugu agaragaza amarangamutima kubera ko no mu minsi yashize ubwo yasezereraga na FC Bayern Munich muri Champions League nabwo yanditse ko nubwo isezerewe ariko ikiri ikipe ye.

    Nyuma yo kunyagira ikipe ya Arsenal yakomeje kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 77 mu gihe iyikurikiye Liverpool itari yakina ndetse na Manchester City ya 3 ifite n’umukino w’ikirarane itari yakina.

    Iyi kipe ya Arsenal ifitanye n’umubano n’u Rwanda nyuma y’uko kuri 2018 igiranye amasezerano y’ubufatanye n’Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) yo kwamamaza Visit Rwanda ku kuboko kw'ibumoso ku ikipe nkuru, iy'abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y'abagore.

    Perezida Kagame asanzwe afana ikipe ya Arsenal 

    Abakinnyi ba Arsenal banyagira Chelsea ibitego 5-0

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142251/amarangamutima-ya-perezida-kagame-nyuma-yuko-arsenal-inyagiye-chelsea-142251.html