Blog

  • U Rwanda mu bihugu 10 bifite ibibuga by’indeg… – #rwanda #RwOT

    Ku bijyanye n’ingendo zo mu kirere, kwakirwa neza ku kibuga cy’indege bishobora kugira icyo bihindura mu rugendo rwawe. Muri Afurika, ibibuga by’indege bimwe bigaragara mu bikorwa byihariye,kubakwa neza, serivisi nziza, hamwe n’uburambe bw’abagenzi muri rusange.

    Skytrax, umuryango uzwi ku rwego mpuzamahanga usuzuma ibibuga n’indege ku Isi, yashyize ahagaragara raporo yayo ku bibuga by'indege byiza ku Isi, inerekana ibihugu 10 byo muri Afurika byiza mu 2024, ibi bihugu bihuriye ku kuba byubatse neza hamwe no gutanga serivisi nziza:

    1.Durban King Shaka Airport (Afurika y’Epfo)

    Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya King Shaka gihagaze nk’urumuri rw’indashyikirwa mu bibuga by’indege mpuzamahanga bya Afurika. Hamwe n’umuturirwa w’ubuso bwa  102.000 m2.Iki kibuga cy’indege   cyakira  abagenzi Miliyoni 7.5 ku mwaka.

    2.Marrakech Airport (Morocco)

    Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Marrakech, giherereye muri Maroc (Morocco), ni irembo ry’umwe mu mijyi ikomeye kandi ikungahaye ku muco. Ni ibibuga bibiri bikomatanyije hamwe, ku buso bwa 22.000 m2 (236.806sq ft). Iki kibuga kandi cyagenewe gutwara abagenzi 2.500.000 ku mwaka.

    3. Kigali Airport(Rwanda)

    Ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, gifite ibikoresho n'ibikorwa remezo bigezweho, harimo na telefone imwe ifite ibikoresho byo gupima ubunini bw'indege zitandukanye.

    Gifite kandi akamaro mu karere kuko gikorana n’ibihugu byo mu turere. Cyakira abagenzi Miliyoni 1.5 ku mwaka.

    4. Port Elizabeth Airport (Afurika y’Epfo)

    Ikibuga cy’indege cya Port Elizabeth cyahoze cyitwa ikibuga cy’indege cya H. F. Verwoerd. Gikoreshwa mu ngendo  ziva i Johannesburg, Bloemfontein, Durban, Cape Town na Londere y’Iburasirazuba. Kuri ubu iki kibuga cy'indege cyakira abagenzi barenga Miliyoni 1,2 ku mwaka, ndetse kigwaho indege zirenga 60 000 z’imizigo ya  toni zirenga 800.

    5.Bloemfontein Airport (Afurika y’Epfo )

    Cyahoze cyitwa Ikibuga cy’indege cya Bloemfontein, cyiswe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bram Fischer mu 2012 na Perezida Jacob Zuma. Ikibuga cy’indege gitanga serivisi z’indege ku rwego rw’Isi.Cyakira abagenzi barenga 300 000 hamwe n'ingendo zo mu kirere 17 000 ku mwaka.

    6. East London Airport (Afurika y’Epfo)

    Ikibuga cy’indege cya Londere y’Iburasirazuba (ELS) ni ikibuga gito, ariko gihuze cyane gikorera mu mujyi wa East London, mu ntara ya Cape y’Iburasirazuba. Ikibuga cy'indege gikora ingendo ziri hagati ya 20 na 30 buri munsi, cyakira abantu 946.000 buri mwaka.

    7. Entebbe Airport (Uganda)

    Abategetsi b’Abakoloni b’Abongereza bafunguye ikibuga cy’indege kubera aho giherereye ku kiyaga cya Victoria. Ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Entebbe cyicaye mu buryo butaziguye kuri Ekwateri (Equator) ku burebure bwa 00.020 Amajyaruguru n'uburebure bwa 320 Iburasirazuba.

    8.Antananarivo Airport (Madagascar)

    Ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Antananarivo Ivato, gifite ibyiciro bibiri by’ingenzi: itumanaho rimwe ry’indege zo mu rugo hamwe na telefone imwe y’indege mpuzamahanga. Ukuboza 2021, hafunguwe itumanaho rishya. Ikibuga cy’indege cya Antananarivo cyakiriye abagenzi barenga Miliyoni muri 2019, ni ubwa mbere mu myaka 20.

    9.Rabat Airport (Morocco)

    Ikibuga cy’indege cya Rabat, giherereye i Salé, muri Maroc, gikora nk’ikibuga cy’indege cya gisivili na gisirikare, gikoreshwa cyane n’abo mu murwa mukuru wa  Rabat ndetse n’ahandi hose muri rusange

    10.Luanda Airport (Angola)

    Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Luanda, (Kode y’Ikibuga cy’indege cya IATA: LAD) ni ikibuga mpuzamahanga gikoreshwa n’abo mu  murwa mukuru wa  Luanda  n’abandi bose muri rusange.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142257/u-rwanda-mu-bihugu-10-bifite-ibibuga-byindege-byiza-muri-afurika-mu-2024-amafoto-142257.html

  • Abagore babanje gusambanywa, abana bajugunywa mu misarani: ubugome Jenoside yakoranywe i Sovu ya Rwamagana – #rwanda #RwOT

    Ku wa 20 Mata 2024 ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, hibutswe abagore n'abana biciwe i Sovu, hanatangwa ubuhamya bw'ukuntu abahiciwe babanje gushinyagurirwa n'Interahamwe.

    Mu buhamya bwatanze n'umwe mu barokokeye i Sovu [tutashatse gutangariza imyirondoro] yavuze ko na mbere y'uko Jenoside itangira nko mu 1990 iwabo babwirwaga amagambo y'incyuro, bagatotezwa mu buryo bukomeye. Yatanze ingero z'uburyo iyo bajyaga kuvoma bakiri abana bababwiraga ko Abatutsi bari buvome nyuma.

    Uwatanze ubuhamya yavuze ko muri aka gace ka Sovu Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye tariki ya 13 Mata 1994, ariko ko mu bindi bice bahanaga imbibi nka Nkungu na Munyaga ho yari yaratangiye mbere, bakabona abatutsi baho bahunga abandi batwikirwa inzu.

    Yavuze ko tariki ya 13 aribwo bavuye mu rugo iwabo abagabo n'abasore b'abatutsi babasaba kujya gukumira igitero cyari giturutse Nkungu na Munyaga, icyo gihe Papa wabo ngo yababwiye ko agiye kubahisha ku mugabo yari yaragabiye inka ariko ngo ntibyakunze, ahubwo abenshi batangiye guhunga buri wese ku giti cye.

    Ati 'Interahamwe z'abana zadufataga ku ngufu, Interahamwe za ba se zigafata ababyeyi bacu zikabasambanya. Twiriwe muri ubwo buzima mpaka, tuza kuvugana ngo dusubire mu matongo iwacu. Icyo gihe induru zari ziri kuvuga ahantu henshi kuko bari bari kubatema.'

    Uwatanze ubuhamya yavuze ko nyuma yo guhungira ku matongo y'iwabo Interahamwe zahabasanze zirongera zirabasambanya ndetse uwari uzikuriye atumaho lisansi yo gutwika iwabo babireba, yavuze ko babakingiranyemo barahatwika ku bw'amahirwe bashika urugi bavamo bose ari bazima.

    Yavuze ko yagiye kwihisha ahantu mu mugano ahasanga undi mugore wahigwaga afite abana babiri, Interahamwe zaje kubavumbura zirabazamura zibagejeje ahantu ku muhanda zica umwe muri ba bana babiri zimukubise impiri mu mutwe kuburyo ubwonko bwasohotse hanze.

    Yavuze ko bigeze tariki ya 18 na 19 Mata abari abayobozi batangiye guhamagarira abagore n'abana guhungira ku mashuri ya Sovu, bavuga ko nta muntu wongera kubica ahubwo bashaka kubakiza.

    Ubwo buryo bwatumye abagore, abakobwa n'abana bava aho bari bihishe baraza bakajya babashyira mu mashuri, bamwe batangira kwizera ko bagiye kurokoka.

    Ati 'Hari umugabo wazanye ibitoki, ibishyimbo ndetse n'urusenda tugira ngo bagiye kudutekera ariko bahise bacanira umuriro bashyiramo rwa rusenda ubundi bahungiza umuriro bawerekeza aho twari turi kugira ngo imyotsi yarwo itwice.'

    'Ubwo niko Interahamwe ziturwanira twe n'ababyeyi bacu bajya kudusambanya, ababyeyi bacu niko bavuzaga induru babasambanya natwe abakiri bato badusambanya. Twabayeho muri ubwo buzima, abana bari babashyize mu ishuri ryabo nabo tukajya twumva barira kubera rwa rusenda.'

    Uwatanze ubuhamya yavuze ko igitero cyari cyagiye kwica i Mwulire cyavuyeyo gihitira i Sovu ku mashuri, ngo bahereye ku mukecuru wari ushaje cyane bamukurubana mu kibuga ku buryo imvi zagiye zisigaramo arinda apfa.

    Ati ' Uwo munsi bahise binjira mu mashuri batangira gutemagura abantu, abandi babakubita impiri. Njye bagiye kungeraho ndyama nunamye ngo banteme ntari kubabona, hari umwana wari uri iruhande rwanjye baramuteruye bamukubita ku gikuta bamungereka hejuru we n'abandi bantu babiri, bahavuye baziko nanjye napfuye kuko abari bari mu ishuri bose barabatemye.'

    Yavuze ko yaje kwikorahora yumva ni muzima uretse amaraso y'abantu bari bamugeretse hejuru, yavuze ko yaje kubyuka ava muri iyo mirambo arasohoka Interahamwe ziramukurikira azicikira mu rutoki.

    Ubwo ngo yakomeje kwihisha mu bice bitandukanye kugeza ubwo musaza we bamutemye areba aho yari yihishe, uretse musaza we ngo bagiye banatema abandi batutsi benshi zikabica ari nako zigenda zihunga ngo kuko Inkotanyi zari zageze muri Rwamagana.

    Yakomeje kwihisha kugeza ubwo yabonye abasirikare bafite ibitenge mu ijosi bavugaga Igiswahili aza kuva aho yari yihishe, ngo baramufasha bamwoza amaraso menshi yari amuriho ubundi bamujyana mu nkambi kimwe n'abandi baturage.

    Yavuze ko ashimira Inkotanyi ku kuba zaratumye yongera kubaho, akanaba mu gihugu cyiza kirimo amahoro bitandukanye na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Tito RUtaremara yari mu bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe i Sovu

    I Sovu hiciwe abagore n’abana basaga 600 babeshywe kurindwa

    Muri iki gikorwa hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 10 yabonetse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-babanje-gusambanywa-abana-bajugunywa-mu-misarani-ubugome-jenoside

  • KTN Rwanda yitandukanyije n'ibibazo by'ikibanza cyemerewe Yago – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 18 Mata 2024, Yago yanyujije ubutumwa kuri X avuga ko 'Sosiyete yitwa Marchal Real Estate yatwemereye ikibanza mu Mujyi wa Kigali ubwo twari mu gitaramo cyo kumurika album (Suwejo) amaso ko yaheze mu kirere ni amahoro cyangwa niko mukora?'

    Uyu muhanzi wagaragaje icyizere gike cyo kuzabona uyu mutungo utimukanwa yemerewe n'iyo sosiyete, yasoje ubutumwa bwe agira ati 'Bimaze iki kwemera ikintu imbere y'imbaga ntugisohoze?'

    Umunyamakuru akaba n'umuvugizi wa Marchal Real Estate Developpers, Chita Magic yahise asubiza Yago kuri X ati “Bwana Yago, mu gitaramo cyawe hagaragaye amakosa aho umuyobozi wa gahunda [MC] yavuze ko sosiyete itanze ikibanza ari KTN RWANDA”.

    Muri uwo mwanya YAGO yagarutse asubiza Julius Chita ati 'Ndabona ari wowe muvugizi wa sosiyete. Ntunguwe cyane no kuba ibyo uvuze byose nta nakimwe narinzi ariko kuko wiyemeje kubeshya..ngaho hangana n'abo ba-Diaspora murimo gutuburira no kubiba utwabo njyewe ntegereje igihe muzatangira icyo kibanza.'

    Impaka nyinshi zakurikiye ibyo biganiro, zatumye abenshi bibaza impamvu haje izina rya KTN Rwanda muri ibyo bibazo kandi itarigeze igaragara mu baterankunga b'icyo gitaramo.

    Ubuyobozi bwa KTN Rwanda bwatangaje ko nta hantu na hamwe bahuriye n'ibyabaye mu gitaramo cya Yago Pon Dat.

    Umuvugizi wa KTN Rwanda, Munyaneza Yvette yavuze ko bitari bikwiye ko babinjiza mu kibazo cya Yago na Marchal Real Estate Developpers nta ruhare na ruto babigizemo, ahubwo ngo abagiranye ibibazo bakwiye kubikemura badakoresheje izina rya KTN Rwanda.

    Munyaneza yavuze ko iyo bateye inkunga umuntu bigira inzira bicamo kandi bigakorwa ku buryo ibyo biyemeje babisohoza neza kandi vuba.

    KTN Rwanda yatangiye guhuza abagurisha n'abaguzi mu mitungo itimukanwa kuva mu 2012. Yaburiye Abanyarwanda kwitondera amasosiyete cyangwa abantu biyitirira KTN Rwanda mu gushaka gutanga serivisi zisa n'izabo.

    Umukozi wese wa KTN Rwanda aba yambaye umwambaro w'akazi wanditseho KTN Rwanda kandi anitwaje ikarita y'akazi.

    KTN Rwanda ibarizwa mu nyubako ya MIC ihererye i Nyarugenge cyangwa ukabahamagara kuri +250783001414/ +250789000422 cyangwa ugasura urubuga rwayo rwa www.ktnrwanda.com ugahabwa serivisi yose wakenera.

    KTN Rwanda yavuze ko ntaho ihuriye n’ikibanza Yago yemerewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/KTN-Rwanda-yitandukanyije-n-ibibazo-by-ikibanza-cyemerewe-Yago

  • Ibyamamare 7 byishyurwa menshi mu kwamamaza kuri Instagram (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uko Isi igenda itera imbera ni nako ubuzima na bwo bugenda bwimukira ku mbuga nkoranyambaga, biragoye ko hari ikintu washaka ngo ukibure wifashishije murandasi.

    Ni nayo mpamvu abantu benshi muri iki gihe iyo bashaka ko ibintu bya bo bimenyekana bifashisha imbuga nkoranyambaga.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyamare 7 ku Isi bica agatubutse kugira ngo bibe byakwamamariza umuntu ku rukuta rwa bo rwa Instagaram.

    Urubuga rwa Influencer Marketing Hub rwagaragaje ko mu bushakashatsi rwakoze, bwagaragaje ko byibuze muri uru rutonde rw’ibyamamare 7 byishyurwa menshi kuri Instagram, ‘Post’ imwe iri hagati ya miliyoni 2 z’amadorali na miliyoni 3 z’amadorali.

    7. Kim Kardashian – Umuhanzikazi

    Kim Kardashian ni umuhanzikazi w’Umunyamerika wanditse izina mu miziki, akaba na rwiyemezamirimo, ni we uru ku mwanya wa 7 kuri uru rutonde.

    Uyu mugore w’imyaka 43 wahoze ari umugore wa Kanye West batandukanye muri 2022, ‘post’ imwe yamamaza ku rukuta rwe rwa Instagram aca amadorali miliyoni 2.176 (2,808,384,768 Frw)

    6. Ariana Grande Butera – Umuhanzikazi

    Ariana Grande Butera ni umuhanzikazi w’umunyamerika uzwi mu njyana Pop, uretse ibi ni umukinnyi wa filime akaba n’umwanditsi w’indirimbo. ‘Post’ imwe yamamaza kuri Instagram aca amadorali miliyoni 2.264 (2,921,959,152 Frw).

    5. Dwayne Douglas Johnson – Umukinnyi wa filime

    Dwayne Douglas John wamamaye muri sinema nka The Rock ni umwe mu byamamare byishyurwa amafaranga menshi kuri Instagram. Uyu mugabo usanzwe ari na rwiyemezamirimo, byibuze yishyurwa amadorali miliyoni 2.326 (3,001,977,468 Frw) kuri ‘post’ imwe.

    4. Kylie Jenner – Umunyamakuru

    Umunyamakuru akaba na rwiyemezamirimo ukomoka muri America, Kylie Kristen Jenner, post imwe ku rukuta rwe rwa Instagram aca amadorali miliyoni 2.386 (3,079,414,548 Frw).

    Selena Gomez – Umuhanzi

    Selena Gomez ni umunyamerikazi w’umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba n’umukinnyi wa filime w’imyaka 32. Ushaka ko akwamamariza ku rukuta rwe rwa Instagram, ugomba kuba witwaje amadorali miliyoni 2.558 (3,301,400,844 Frw).

    2. Lionel Messi – Umukinnyi w’umupira w’amaguru

    Lionel Messi ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Argentine wakiniye amakipe nka FC Barcelona yo muri Espagne, PSG yo mu Bufaransa ubu akinira Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu rutahizamu ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza Isi yagize, uretse umushahara ahembwa, aninjiza agatubutse kuri Instagram iyo hari umuhaye ikiraka cyo kwamamaza. Post imwe yamamaza ku rukuta rwe rwa Instagram yishyura amadorali miliyoni 2.597 (3,351,734,946 Frw).

    1. Cristiano Ronaldo – Umukinnyi w’umupira w’amaguru

    Cristiano Ronaldo ukomoka muri Portugal ukinira ikipe ya Al Nassr muri Saudi Arabia ni muntu wishyurwa amafaranga menshi mu kwamamaza kuri Instagram, aho ‘post’ imwe yamamaza ku rukuta rwe rwa Instagram uba ugomba kwishyura amadorali miliyoni 3.324 (4,173,858,612 Frw).

    Uyu mukinnyi wakiniye amakipe nka Manchester United mu Bwongereza, Real Madrid muri Espagne na Juventus mu Butaliyani yagiye ashyiraho uduhigo akuraho utundi, akaba umwe mu bakinnyi beza ba ruhago Isi yagize. Kuba ari we wishyurwa menshi si impanuka kuko ni na we ku Isi ukurikirwa n’abantu benshi kur Instagram aho akurikirwa na miliyoni 268.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyamamare-7-byishyurwa-menshi-mu-kwamamaza-kuri-instagram-amafoto

  • Stade yo mu Burundi ikomeje kugereranywa na Arena yo mu Rwanda yatangaje benshi – IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uko ibihugu bitandukanye bigenda bitera imbere, ninako birutanywa mu bikorwa remezo bitewe n'icyakoresheje imbaraga nyinshi mu kuzamura ibyo bikorwa remezo.

    Ibihugu bikunze guhigana mu iterambere akenshi iyo bituranye, aho usanga abaturage bibyo bihugu baba bahanganye no kuvuga ngo igihugu cyange nicyo kiri imbere.

    Urugero twavuga nk'u Rwanda n'u Burundi, ibi nabyo bikunze guhigana.

    Kuri ubu u Rwanda rusa nkaho ari rwo ruhiga u Burundi mu iterambere bitewe n'ibikorwa remezo bigenda bigereranywa.

    Ubu kumbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amafoto abiri atangaje, imwe ni sitade yakirirwamo imikino ya Basketball mu Rwanda, indi ni iyakirirwaho imikino ya Basketball mu Burundi.

    Burundi.
    Rwanda

    Gusa ugereranyije izi sitade zombi ubona ko bidahura nagato, ndetse ko imwe itagwa mu ntege z'indi.

    Source : https://yegob.rw/stade-yo-mu-burundi-ikomeje-kugereranywa-na-arena-yo-mu-rwanda-yatangaje-benshi-ifoto/

  • KNC yabuze imbaraga zo gusoka muri Pelé Stadium kubera agahinda ko gutsindwa na Police FC – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho Police FC isezereye Gasogi United kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya 1-1 mu mikino yombi, Perezida w'ikipe KNC yababajwe no kutagera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro.

    Kubera agahinda yari afite, KNC byatumye aguma muri sitade, abura imbaraga zo kwicara, ndetse abura n'izimusohora.

    Source : https://yegob.rw/knc-yabuze-imbaraga-zo-gusoka-muri-pele-stadium-kubera-agahinda-ko-gutsindwa-na-police-fc-videwo/

  • Icyo u Rwanda rutekereza ku kuba Inteko y'u Bwongereza yemeje gahunda yo kohereza abimukira – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yagize ati 'Ni icyemezo twakiriye neza kubera ko ibikorwa bikorerwa muri icyo gikorwa cyangwa abimukira bava muri Afurika bajya i Burayi, byagaragaye ko harimo ibibazo byinshi bishobora no gutwara ubuzima bw'abantu.'

    Yagaragaje ko kuba u Bwongereza bwarasabye u Rwanda ko bafatanya mu gushaka ikindi gisubizo, nta kintu kibi kirimo nubwo igihe ibihugu byombi byashyiragaho ayo masezerano habayeho impaka nyinshi, haba imanza no kunenga mu nzego zitandukanye.

    Imiryango itandukanye yahagurutse inenga icyo cyemezo ndetse urukiko ruza kwemeza ko kohereza abimukira mu Rwanda bidakurikije amategeko cyane ko u Bwongereza bwafataga u Rwanda nk'igihugu kidatekanye.

    Nyuma yo kubona izo nenge zarimo, amasezerano y'impande zombi yaravuguruwe ndetse u Bwongereza butangiza gahunda yo kwemeza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ku kuba cyakakira abimukira.

    Mukularinda yagaragaje ko igitangaje ariko uko abanengaga amasezerano y'u Rwanda n'u Bwongereza nta muntu wigeze atanga ikindi gisubizo cyasimbura ibyari byashyizwe ku meza ngo hashakirwe umuti icyo kibazo.

    Ati 'Biragaragara ko hari benshi bavuga ariko nta bikorwa, bigaragara y'uko kiriya cyemezo Guverinoma y'u Bwongereza yabashije kugifata kuko ni yo yasabye ko yabikorana n'u Rwanda.'

    'Ntirwari kwivanga mu bibera mu nteko, inkiko zo mu Bwongereza ariko niba zabashije kubikemura zemeye ko kuzabishyira mu bikorwa.'

    Yakomeje ati '[u Rwanda] Rurabyishimiye kuko nibura hagiye kugaragaza ukugerageza kundi indi nzira yakemura ikibazo kandi nta gitangaza kindi kirimo u Rwanda rumaze igihe kirekire rugerageza gushyira mu gihugu umutekano uhamye w'abanyarwanda muri iki gihugu n'abandi bose bahaba.'

    Mukuralinda yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira abo bimukira igihe cyose bagerera mu Rwanda.

    Ati 'U Rwanda ruriteguye n'ejo baje twabakira. Bafashe indege bakagera i Kanombe twabakira, kubera ko kuva aho amasezerano yashyiriweho umukono, u Rwanda rwatangiye kwitegura. Ntabwo waba warabonye imyaka ibiri ngo hagire ikigutangira kwitegura. Ntibagire impungenge.'

    Ku kijyanye no kuba u Rwanda rutekanye yavuze ko byakabaye bivugwa n'Abanyarwanda barubamo cyangwa undi wese aho kuba abantu bibereye i mahanga udashobora no kugenzura ibivugwa.

    Yagaragaje ko amahanga yose azi neza ko u Rwanda kuri ubu rufite impunzi n'abimukira barenga ibihumbi 130 bo mu bihugu bitandukanye.

    Ati 'Nta muntu uyobewe ko u Rwanda rwakira abimukira bava muri Libya, Afghanistan, Sudani, abo banenga ntibatange n'ikindi gisubizo bibagirwa ibyo byose byabaye.'

    Yavuze ko abanenga icyo cyemezo bari bakwiye gutegereza igisubizo kizava mu igerageza ryo gukemura icyo kibazo hagati y'ibihugu byombi ku buryo babinenga nibura bafite ibyo bashingiyeho.

    Sunak yari yatangaje ko indege ya mbere izageza abimukira mu Rwanda mu byumweru biri hagati ya 10 na 12 biri imbere.

    Guverinoma y'u Bwongereza yemeje ko yamaze kumvikana na sosiyete y'indege izageza abimukira mu Rwanda, kandi ko hari abantu 500 bahawe amahugurwa yo kubaherekeza n'abandi 300 bari kuyahabwa.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yemeje ko u Rwanda rwiteguye kwakira abimukira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyo-u-rwanda-rutekereza-ku-kuba-inteko-y-u-bwongereza-yemeje-gahunda-yo

  • Turahirwa Moses atewe ipfunwe n'uburyo afatwa nk'umwe mu bagize LBGTQ – #rwanda #RwOT

    Moses yakunze gushyira hanze amafoto yavuzweho byinshi, kugera ubwo hari n'iyagiye hanze bisa nk'aho yambaye ubusa.

    Yanyuze muri byinshi birimo n'igihe yatabwaga muri yombi, bamwe bagakeka ko yazize imiterere ye dore ko hari hashize amezi atatu hasohotse amashusho bivugwa ko ari aye ari gukorana imibonano mpuzabitsina n'abandi bahuje igitsina.

    Yaje gutabwa muri yombi azira icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

    Turahirwa w'imyaka 33 yavuze ko hari byinshi bitamushimisha ku buryo afatwa n'abantu, avuga ko bamufiteho imitekerereze itari myiza.

    Aganira na France 24 yagize ati 'Siniyumva neza iyo ndi mu ruhame kubera ko numva abantu bamfiteho imitekerereze itari myiza.'

    Turahirwa yavuze ko umuryango we ndetse n'akazi ke, ari byo bimuhumuriza mu gihe ari guhura n'ibizazane kubera imiterere ye.

    Yavuze ko gukora 'Imideli…biguha uburenganzira bwo kuba uwo ushaka kuba we.'

    Icyakora ngo Turahirwa ntaraganira n'ababyeyi be ku bijyanye n'imiterere y'umubiri we, ati 'Ibyo ntitubivugaho, nta kintu nabivugaho.'

    Ku rundi ruhande, Turahirwa ari gushyira imbaraga mu gukora imideli, ariko akazibanda ku gukora imideli iri ku rwego rwo hejuru, ariko nanone igenewe abantu bake cyane.

    Photo by @ LUIS TATO / AFP


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/turahirwa-moses-atewe-ipfunwe-n-uburyo-afatwa-mu-muryango-nyarwanda

  • Amagambo Rutanga Eric yabwiye umukinnyi wa Gasogi United warize agahogora #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwihanganisha Rugangazi Prosper wa Gasogi United warize agahogora kubera gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro, Rutanga Eric yamubwiye ko bibaho kandi akiri muto azasezererwa inshuro nyinshi kandi na we azasezera inshuro nyinshi.

    Hari nyuma y’uko Police FC isezereye Gasogi United mu gikombe cy’Amahoro kuri penaliti 4-3, amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

    Ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024, Gasogi United yari yakinnye na Police FC umukino wo kwishyura wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro.

    Iyi kipe yari ifite icyizere cyo gusezerera Police FC kuko umukino ubanza yari yayitsinze 1-0. Gusa siko byagenze Police FC yayitsinze 1-0 biba 1-1 bahita bitabaza penaliti. Police FC yahise iyisezerera kuri penaliti 4-3.

    Nyuma y’uyu mukino, umukinnyi wa Gasogi United, Rugangazi Prosper wateye penaliti 5 akanayinjiza, kwihangana byaramunaniye maze ararira, arahogora.

    Myugariro wa Police FC, Rutanga Eric yagaragaye arimo amuhoza, arimo yihanganisha Rugangazi Prosper wabonaga kubyakira byamunaniye.

    Rutanga yabwiye ISIMBI ko yarimo amukomeza, amubwira ko no mu gikombe cy’Isi amakipe asezererwa kandi ko akiri muto azahura na byo inshuro nyinshi.

    Ati 'Narimo mwihanganisha, mubwira ko nta birenze no mu gikombe cy’isi amakipe asezererwa. Namubwiye ngo uracyari muto ufite imyaka myinshi yo gukina bizakubaho ari byinshi na we uzakuramo nyinshi.'

    Gusezererwa kwa Gasogi United, byakoze kuri benshi uretse Rugangazi, na Kabera Fils Fidele usanzwe uri Team Manager na we kwihangana byanze ava mu kibuga amarira menshi cyane.

    Rutanga Eric yarimo ahoza Rugangazi wananiwe kwakira gutsindwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amagambo-rutanga-eric-yabwiye-umukinnyi-wa-gasogi-united-warize-agahogora

  • Police FC yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2022 ihurirayo na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga imikino ya kimwe cya kabiri cy'igikombe cy'Amahoro kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Police FC na Bugesera FC zageze ku mukino wa nyuma.

    ya Police FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye Gasogi United kuri Penaliti 4-3, ni nyuma yaho mu mukino wose waro warangiye Police ifite igitego kimwe ku busa.

    Police FC yabonye igitego ku munota wa 68 gitsinzwe na Mugisha Didier wahawe umupira na Hakizimana Muhadjili mu rubuga rw'amahina.

    Gutsinda uyu mukino wa Police FC, byari bivuze ko amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe ku mikino yombi, ibi bikaba byari bisobanuye ko hagomba kuboneka ikipe itsinda binyuze muri Penaliti.

    Ku ruhande rwa Police FC Hakizimana Muhadjili,Rutonesha Hesbone,Nshuti Savio Dominique,Djibrine Akuki bazinjije naho Smaila Moro,Niyonsaba Eric barazihusha.

    Ku ruhande rwa Gasogi United Mbirizi Eric,Muderi Akbar,Kabanda Serge bazihushije naho Iradukunda Axel,Hamiss Hakim,Rugangazi Prosper barazinjiza umukino urangira Police FC igeze ku mukino wa nyuma itsinze penaliti 4-3.

    Mu wundi mukino wabereye mu karere ka Bugesera, ikipe ya Rayon Sports yahatsindiwe igitego kimwe ku busa na Bugesera FC.

    Ku giteranyo cy'Imikino yombi ikipe ya Bugesera FC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Rayon Sports ibitego bibiri ku busa.

    Biteganyijwe ko umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2024 uzahuza Police na Bugesera FC uzakinwa tariki ya 1 Gicurasi 2024, ukazabera kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya Saa cyenda zuzuye.

    The post Police FC yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2022 ihurirayo na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/police-fc-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-wigikombe-cyamahoro-2022-ihurirayo-na-bugesera-fc-yasezereye-rayon-sports/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=police-fc-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-wigikombe-cyamahoro-2022-ihurirayo-na-bugesera-fc-yasezereye-rayon-sports