Blog

  • Muyango arembeye mu bitaro – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko ku wa Gatanu tariki 19 Mata 2024, uyu muhanzi waboneye benshi izuba yajyanwe mu bitaro bya Faisal igitaraganya, ariko nyuma y'amasaha menshi abaganga bafata icyemezo cyo kumusezera, asubira mu rugo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, uyu muhanzi yasubijwe mu bitaramo bya Faisal nyuma y'uko arembye mu buryo bukomeye.

    InyaRwanda yagerageje kuvugana na bamwe mu bashinzwe ibikorwa bye by'umuziki ariko ntibyakunda. Gusa, hari amakuru avuga ko mu minsi iri imbere bazashyira hanze itangazo rizavuga mu buryo burambuye ku burwayi bwa Muyango, basaba abakunzi be kumuzirikana mu masengesho muri ibi bihe.

    Amakuru avuga ko Muyango yagize ikibazo cy'umwuka muke ndetse n'ikibazo cy'umutima. Bifitanye isano n'uko tariki 5 Mutarama 2023 yabazwe umutima.

    Yigeze kubwira InyaRwanda, ko yatunguwe n'ubu burwayi bw'umutima bwamwibasiye. Ati 'Byamaze iminsi ibiri mu ruhu, ndyama nkabura umwuka, nkabyuka nkicara nkahumeka cyane nk'umuntu wirutse. Byabaye iminsi ibiri uwa gatatu njya mu bitaro, ku manywa numvaga mfite intege nke ariko nkagira ngo ni ibisanzwe. Nagiyeyo birananirana banyohereza ahandi nibwo nagiye muri Faysal.''

    Kubera ubu burwayi, yageze aho asaba abaganga ko bamureka akigendera ariko barabyanga. Ati 'Ukuntu numva meze mundeke nigendere. Nari naniwe nakwibuka ko bagiye kongera kunkorera ibizamini nkavuga nti noneho ndapfa ariko Imana zanjye umuganga wambaze abantu bose baratangaye kuba yari ahari ariko njye nagize ishaba kuko akenshi n'uwo aha Rendez-Vous akenshi bisaba icyumweru. Barambaze maramo iminsi ibiri ndataha.''

     

    Muyango yasubijwe mu bitaro nyuma y'uko uburwayi bumerembeje


    Muri Mutarama 2023, Muyango yabazwe umutima ndetse ashyirwamo akuma 

    Mu Ukuboza 2023, Muyango yakoze igitaramo gikomeye yamurikiyemo Album ye 'Imbanzamumyambi'

     

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWIGEZE KUGIRANA NA MUYANGO

     “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘KARAME UWANGABIYE’ YA MUYANGO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142293/muyango-arembeye-mu-bitaro-142293.html

  • Patient Bizimana yibarutse ubuheta- AMAFOTO – #rwanda #RwOT

    Patient wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Iyo neza', yabwiye InyaRwanda ko uyu mwana w'umuhungu yavutse kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, kandi ko yamwise 'Elijah Bizimana'.

    Uyu mwana yavukiye muri Leta Tennesse mu Mujyi wa Nashville mu bitaro bya Tristar Stone Medical Center.

    Bizimana yavuze ko uyu mwana ari 'icyuzuzo cy'umuryango'. Kandi ko bafite ishimwe ku mutima no ku Mana kuko 'yadukoreye ibikomeye'. Imfura y'umuhungu ya Patient Bizimana yavutse ku wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022.

    Ku wa 19 Ukuboza 2021, ni bwo Patient wamamaye mu ndirimbo ziha ikuzo Imana, yasabye anakwa umukunzi we Uwera Karamira Gentille, ku gicamunsi bahana isezerano imbere y'Imana, biyemeza kubana akaramata.

    Patient yari agaragiwe n'umuhanzi Simon Kabera [Parrain], Serge Iyamuremye, Prosper Nkomezi n'abandi bahanzi batashye ubukwe bwe barimo James [James&Daniella] n'ibindi byamamare mu ngeri zinyuranye.

    Patient n'umugore we basezeraniye imbere y'Imana mu rusengero rwa ERC Masoro, basezeranyijwe n'umugore wa Apotre Masasu Joshua.

    Ubwo Patient Bizimana yambikaga impeta y'urukundo umukunzi we, yamuhaye isezerano rikomeye, avuga ko kumenyana nawe byamuhaye umutuzo mu mutima.

    Ati 'Kuva nakumenya wambereye inshuti, umbera umuvandimwe, uranyumva, urangandukira, kandi wampaye umutuzo mu mutima wanjye.'

    Akomeza ati 'Uyu munsi cyangwa ejo ibihe byahinduka, ariko twe ntabwo tuzahinduka. Kandi nta n'imiraba izatunyeganyeza mu rugendo rwacu. Imana izabana natwe ndabyizeye, twarasenganye, twagiranye umwanya udasanzwe, mu buzima bwanjye n'iyo wampitishamo inshuro igihumbi nakongera kuguhitamo.'

    Uwera nawe yasezeranyije Patient Bizimana kuzamugandukira. Ati 'Ndahiriye imbere y'ababyeyi, ab'umwuka, ab'umubiri ko nzagukunda, nzakubaha, nzakuguyaguya, nzaguhangayikira kandi nzagushyigikira iteka. Ndagukunda none n'iteka ryose, uri umugisha ntazigera ntesha agaciro na rimwe mu buzima.'

    Nyuma y'iminsi umunani yari ishize barushinze, uyu muhanzi yasohoye indirimbo yahimbiye umugore we. Yanayiririmbye imbere y'Abakristu, ubwo bari bari guhamya isezerano ryabo imbere ry'Imana.

    Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aririmba ashima Imana ko yasohoje isezerano yabahaye. Mu mashusho hagaragaramo ibice by'ingenzi byaranze ubu bukwe, ababutashye, n'ibindi bigaragaza umunezero waranze ubu bukwe.

    Uretse amashusho y'ubu bukwe, hari n'amashusho agaragaza Patient acurangira piano i Gahanga ku kibuga cya Cricket.

     

    Patient Bizimana ari kumwe n'umugore we Uwera Gentille mu byishimo bikomeye


    Ubwo Uwera Gentille yari akuriwe yitegura kwibaruka umwana we w'umuhungu


    Patient Bizimana n’umugore we ku munsi w’ubukwe bwabo

    KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO PATIENT BIZIMANA YAHIMBIYE UMUGORE WE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142290/patient-bizimana-yibarutse-ubuheta-amafoto-142290.html

  • Yverry yerekeje muri Canada nyuma yo kubona u… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Nk'uko njya mbirota', yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, ni nyuma y'iminsi yari ishize ashakisha ibyangombwa 'Visa' kugirango azabashe kwitabira ibitaramo n'ubukwe.

    Ni ubwa mbere uyu muhanzi agiye gutaramira muri Canada, ariko ni ku nshuro ya kabiri agiye gutaramira hanze y'u Rwanda kuko yigeze gutaramira muri Uganda. Ku kibuga cy'indege yaherekejwe n'abo mu muryango we ndetse n'umugore we n'umwana we.

    Yverry yavuze ko yishimiye kuba agiye gutaramira muri Canada, kandi bigaragaza ko akazi gakomeje. Ati 'Ni byiza! Bigaragaza ko akazi gakomeje. Iyo bigeze aho wambuka ukajya no kurya ku mafaranga y'abandi biba ari byiza pe.'

    Yavuze ko muri gahunda zimujyanye harimo kuririmba mu bukwe bubiri, ndetse no kuhakorera igitaramo. Ati 'Ubukwe ni bubiri, bumwe buri Vancouver ubundi buri Toronto, ariko harimo n'akazi tutaremeza neza, birasaba ko tuzashyira hanze 'affice' (y'igitaramo) bizahita bitangazwa.'

    Nyuma yo gutangazwa ko agiye kujya muri Canada, byavuzwe ko uyu muhanzi ashobora kutazagaruka mu Rwanda. Mu gusubiza, yavuze ko afite ibikorwa byinshi i Kigali, bitamwemerera kuguma muri Canada, kandi ko hari n'indirimbo nyinshi agiye gushyira hanze mu minsi iri imbere.

    Ati 'Igihari ni ugukora ibinjyanye, byarangira nkagaruka ntakibazo. Akazi ni ukuririmba, ntakandi nzi gukora.'

    Yverry yavuze ko kujya muri Canada bibaye urugendo rwa mbere akoze nyuma y'uko agiranye amasezerano na Gauchi nk'umujyanama we. Avuga ko batangiye gukorana, bahereye ku ndirimbo 'Njye nyine' yakoranye na Butera Knowless.

    Gauchi yavuze ko n'ubwo afitanye amasezerano na Yverry ariko 'banakorana mu buryo bw'ubuvandimwe'. Ati 'Ntabwo dukorana mu muziki gusa, dufite byinshi dufatanyije, umuziki ni kimwe mu buryo dukorana.'

    Yirinze gutangaza imyaka basinye, ariko bavuga ko bashyize imbere gukora akazi mu buryo bw'ikivandimwe. Yverry avuga ko gukorana na Gauchi 'habayemo kwitegereza ku ruhande rwe n'urwanjye'. Ati 'Twararebye tubona ibyo bintu byose birashoboka, nibyo tumaze kugeraho rwose ni iby'umuhanzi mwiza wese yaba yifuza.'

    Gauchi asanzwe ari umuhanzi, ndetse yagiye ashyira hanze indirimbo zirimo nka 'Nezerwa'. Avuga ko gutangira gufasha Yverry ahanini byaturutse ku kuba yarashakaga gushyira itafari rye ku rugendo rw'umuziki w'u Rwanda, ariko kandi Yverry bafitanye ubushuti bwatumye bishoboka.

    Ati 'Naravuze nti rero kubera ko njye nabona umwanya uhagije, reka nshake undi muntu, nibwo rero nahuye n'uyu muvandimwe. Kuba afite impano nta muntu n'umwe utabizi. Ni we muntu ufite ikinyabupfura mu bahanzi bose bo mu Rwanda.'

    Gauchi avuga ko azakomeza gukorana na Yverry, ariko atekereza no kuba yafasha undi muhanzi mu rwego rwo kwiteza imbere.

    Imyaka ine ishize ari mu muziki, Yverry yaranzwe no gushyira hanze indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye, kandi mu 2022 yakoze igitaramo cye bwite cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Yabwiye InyaRwanda, ko ibyaranze urugendo rwe mu gihe iriya myaka ishize ari byo byatumye atumirwa muri Canada. Ati 'Ni igitaramo ngiye kuhakorera ku nshuro yanjye ya mbere, kandi ntewe ishema no kuba abanyarwanda n'abandi bahatuye barahisemo ko njya kubataramira. Nditeguye rero mu buryo bwose kugirango nzatange ibyishimo.'

    Yverry yavuze ko uretse gutaramira muri Canada, azaririmba no mu bukwe bubiri bw'abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu bamutumiye hagati ya tariki 10 na 20 Gicurasi 2024.

    Uyu mugabo avuga ko urugendo azakorera muri Canada, yateguye uburyo azarubyaza umusaruro, kuko ashaka kuzahafatira amashusho y'indirimbo ze nshya.

    Yverry avuga ko afite indirimbo nyinshi yafatiye amajwi (Audio) ndetse harimo n'izo yafatiye amashusho azagenda ashyira hanze mu bihe bitandukanye. 

    Ati 'Ntabwo wagera muri gihugu nkakiriya ngo uhave utahakoreye ibikorwa byawe bya muzika. Rero, namaze kuvugana na Producer tuzakorana.'

    Yverry yaherukaga gusohora indirimbo ‘Over’ imaze amezi atatu igiye hanze, anafite indirimbo yise ‘Njyenyine’ yakoranye na Butera Knowless.

    Ni indirimbo zabanjirijwe na ‘Inshuti yanjye’ yahimbiye umugore we, ‘Ibyisi’ ihimbaza Imana yakoranye na Serugo Jacque, ‘Ibara’, ‘Uragiye’ n’izindi.

    Canada agiye gukoreramo igitaramo iri mu bihugu biherereye mu Majyaruguru ya Amerika. Ni igihugu gituwe n'abantu bo ku migabane itandukanye, ku buryo imibare igaragaza ko gituwe na Roho Miliyoni 40. Umujyi Mukuru wa Canada ni Ottawa, ariko bafite indi mijyi izwi nka Montreal ndetse na Vancouver.

    Imibare igaragaza ko umuntu umwe ku banya-Canada bane yagiye muri iki gihugu nk'umwimukira, umubare munini mu bihugu bigize ihuriro y'ibihugu birindwi bikize ku Isi (G7). Nko mu 2021, iki gihugu cyakiriye impunzi 20,428.

    Yverry si we muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ugiye gutaramira muri Canada, kuko abarimo Mugisha Benjamin [The Ben], Kenny Sol, Christopher, Nel Ngabo n'abandi barahataramiye. 

    Yverry yagiye gutaramira muri Canada no kuririmba mu bukwe bw'Abanyarwanda bahatuye 



    Umugore wa Yverry yaranzwe n’amarangamutima ubwo umugabo we yerekezaga muri Canada


    Ku kibuga cy’indege Yverry yaherekejwe n’abo mu muryango n’abandi


    Gauchi usanzwe ari umuhanzi niwe mujyanama wa Yverry bagiye gukorana mu gihe cy’imyaka iri imbere


    Yverry yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo mu bitaramo n'ibirori azagaragaramo

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Yverry yari ku kibuga cy’indege

     

    AMAFOTO: Dox Visual- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142294/yverry-yerekeje-muri-canada-nyuma-yo-kubona-umujyanama-amafoto-142294.html

  • Rutsiro: Abajura batemye umucuruzi banamutwara amafaranga arenga miliyoni ebyiri – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo, yabwiye IGIHE ko abateye urugo rw'uyu mucuruzi bagera kuri bane ndetse umwe yamumenye ku buryo yamaze gutabwa muri yombi

    Yagize ati 'Nibyo bateye mu rugo rw'umucuruzi ucuruza amatungo magufi uyakura inaha akayohereza Mahoko ubwo bakindaguranye bamutema ku maboko ariko yabashije kumenyamo umwe uba mu Murenge wa Nyundo.'

    Yakomeje avuga ko mu gitondo ubuyobozi na Polisi ndetse na DASSO babyukiye mu mukwabo ndetse uyu mugabo bivugwa ko yari kumwe n'abandi bateye uyu mucuruzi akamumenya bamutaye muri yombi banamufatana amafaranga mu rugo rwe.

    Yongeyeho ko uyu mucuruzi yajyanywe ku Kigo Nderabuzima aravurwa ku buryo yahise ataha ndetse uyu mugabo bikekwa ko yari kumwe n'itsinda ryamuteye ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu.

    Umucuruzi yatewe n’abagizi ba nabi baramutema banamwiba miliyoni ebyiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-abajura-batemye-umucuruzi-banamutwara-amafaranga-arenga-miliyoni-ebyiri

  • Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yatahuye miliyari 6,9 Frw yari agiye kunyerezwa – #rwanda #RwOT

    Ibigo byagaragayeho ibikorwa byo gushyira amafaranga atari ngombwa mu masezerano birimo WASAC, RTB, UR, RHA, MINICOM, Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, umushinga wa Minisiteri y'Uburezi no mu karere ka Muhanga.

    Ubugenzuzi bwakozwe mu nzego 208. Mu bitabo by'ibaruramari, inzego 191 zingana na 92% zabonye ntamakemwa bivuye kuri 68% mu mwaka wabanje. Inzego 11 zingana na 5% zabonye byakwihanganirwa na ho inzego esheshatu zingana na 3% zabonye biragayitse.

    Ingengo y'imari yagenzuwe kugeza ubu ni miliyari 4981 Frw angana na 96% by'ingengo y'imari yose yari iteganyijwe gukoreshwa.

    Inama zatanzwe 59% zashyizwe mu bikorwa ku buryo bwuzuye mu gihe mu mwaka wari wabanje zashyizwe mu bikorwa ku ijanisha rya 57%. Inama zingana na 16% zashyizwe mu bikorwa igice na ho 25% zo ntizashyizwe mu bikorwa.

    Ubwo umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y'imikoreshereze y'ingengo y'imari ya Leta y'umwaka w'ingengo wa 2022/2023 warangiye muri Kamena 2023, kuri uyu wa 24 Mata 2024, yagaragaje ko ibigo byabonye 'ntamakemwa' byiyongereye.

    Ati 'Hari inzego zatangiye intambwe yo gutangira kuyavana mu masezerano no kugaruza ayari yarishyuwe. Amasezerano yazo naramuka ahinduwe Leta izazigama amafaranga yashyizwe mu masezerano bitari ngombwa.'

    Muri uyu mwaka amafaranga yakoreshejwe ibyo atari agenewe ni miliyari 2,57 Frw avuye kuri miliyari 6,92 Frw.

    Mu mafaranga angana na miliyari 10 Frw yagombaga kugaruzwa mu mwaka ushize, ariko ayagarujwe ni miliyari 1.2 Frw, mu gihe andi agikurikiranwa.

    Hari imihanda itujuje ubuziranenge yubatswe

    Kamuhire yagaragaje ko mu bugenzuzi bakoze mu mihanda yubatswe, hafashwe ibice 30 by'imihanda itanu ya kaburimbo bijyanwa muri laboratwari y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge, RSB, bagamije kureba ubukomere bw'imihanda yubatswe basanga 10 muri ibyo bice yarubatswe hadakurikijwe ibipimo biteganyijwe mu masezerano.

    Ati 'Bisobanuye ko utwo duce twafashe iyo mihanda idakomeye. Twagiriye inama RTDA ko aho ibyo bipimo byagaragaye iyo mihanda isubirwamo kandi ko RTDA igomba gushyiraho uburyo buhoraho bwo gupima ugukomera k'umuhanda no kwihutisha gusana indi mihanda yangiritse.'

    Kamuhire yahamije ko imihanda itujuje ibipimo bisabwa 'igomba gusenywa kuko ntabwo twakwakira ibintu bitujuje ibisabwa kandi amafaranga yisuwe ari ay'ibyuzuye.'

    Hari n'umuhanda Ngoma-Nyanza wo watinze kurangira igice kiva Kibugabuga kugera Gasoro gifite amasezerano ya miliyari 40Frw wagombaga kurangira mu Ugushyingo 2021 ariko ubwo ubugenzuzi bwakorwaga imirimo yari igeze kuri 79%.

    Igice cy'umuhanda Ngoma-Ramiro gifite ibilometero 23 cyagombaga kurangira mu Ugushyingo 2023 ariko ubwo bagenzuraga wari ugeze kuri 33%.

    Senateri Nkusi Juvenal yagaragaje ko bitumvikana ukuntu iyo mihanda itararangira kandi ari amafaranga akomoka ku mpano cyangwa inguzanyo.

    Ati 'Muri iyo mihanda, igice cya Kibungo-Ramiro ni impano ya Guverinoma y'Abayapani, Ramiro-Nyanza ni Banki y'Isi, kandi bajya gutanga amafaranga byari bihagije byagenze bite ko bimaze iminsi? Iyo urebye n'aho bageze, ese bakora koko bagendeye ku byo bateganyijwe kandi ko amafaranga ahari yatanzwe?'

    Kamuhire yasobanuye ko bagiriye inama RTDA ko bagomba kwihutisha iyubakwa ry'iyi mihanda kugira ngo ifashe Abanyarwanda mu kugenderana no guhahirana.

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yatangaje ko mu bugenzuzi bwakozwe hagaragaye miliyari 6,92 Frw yashyizwe mu masezerano y'imirimo itari ngombwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugenzuzi-mukuru-w-imari-ya-leta-yatahuye-miliyari-6-9-frw-yari-agiye

  • Rayon Sports yasezereye AS Kigali igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports y’abagore yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera AS Kigali ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

    Uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024 ni bwo habaye umukino wo kwishyura wa 1/2 mu gikombe cy’Amahoro aho AS Kigali yari yasuye Rayon Sports mu Nzove.

    Umukino ubanza wabereye kuri Kigali Pele Stadium mu cyumweru gishize, AS Kigali yari yatsinze Rayon Sports 1-0.

    Uyu munsi Rayon Sports ikaba yinjiye mu mukino ubona ko ishaka gusezerera AS Kigali ku kabi n’akeza.

    Hakiri kare mu gice cya mbere ku munota wa 15 Marry Chavinda yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere.

    AS Kigali yashatse uko yishyura iki gitego biranga kugeza ubwo amakipe yajyaga kuruhuka ari 1-0.

    Kimwe n’igice cya kabiri, Rayon Sports yagitangiranye imbaraga nyinshi ishaka igitego cy’umutekano. Byahise bibahira ku munota wa 2 w’igice cya kabiri ubwo hari ku munota wa 47, Marry Chavinda yahise atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri.

    Abakinnyi ba AS Kigali bakoze iyo bwabaga bashaka uko babona igitego kimwe kuko byari guhita bibashyira mu mwanya mwiza ariko biranga. Umukino warangiye ari 2-0 maze Rayon Sports ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

    Undi mukino wa 1/2, Fatima WFC yatsinze Indangahangarwa 1-0, gusa Indahangarwa aba ari zo zikomeza kuko mu mukino ubanza zawutsinze 2-0, zakomeje ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Bivuze ko umukino wa nyuma Rayon Sports izahura na Indagahangarwa WFC.

    Rayon Sports yasezereye AS Kigali mu gikombe cy’Amahoro

    Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasezereye-as-kigali-igera-ku-mukino-wa-nyuma-w-igikombe-cy-amahoro

  • Gervinho ashobora kuza i Nyarugenge! APR FC iri mu biganiro na rutahizamu wanyuze mu makipe nka Arsenal na AS Roma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC ishobora kugura umukinnyi w'umunya-Côte d'Ivoire, Gervais Yao Kouassi uzwi Gervinho w'imyaka 36 wakiniye Arsenal na AS Roma, ashobora kwisanga akinira kuri Kigali Pele Stadium, cyangwa Stade Amahoro yambaye umukara n'umweru.

    Nk'uko tubikesha YouTube Channel ya Rugaju Reagan Sports, avuga ko APR yamaze kohereza inzobere muri Afurika y'Iburasirazuba kugira ngo zitoranye abakinnyi bagomba kuyigarurira izina yahoranye.

    Rugaju Reagan yavuze ko mu bakinnyi APR igomba kuzana harimo na rutahizamu, Gervais Yao Kouassi uzwi nka Gervinho, kugira ngo amenyereze abakinnyi bato ndetse yongere gukangura Afurika ayibutse ko APR iherereye mu Rwanda.

    Nubwo izina ryatangiye kuvugwa ari Gervais Yao Kouassi uzwi nka Gervinho, APR iri mu ngamba ko ishobora kumanura amazina abiri cyangwa atatu yabiciye bigacika ku Mugabane w'u Burayi.

    Source : https://yegob.rw/gervinho-ashobora-kuza-i-nyarugenge-apr-fc-iri-mu-biganiro-na-rutahizamu-wanyuze-mu-makipe-nka-arsenal-na-as-roma/

  • Bibaye byiza ku ruhande rumwe ! Fifa n’urukiko rwa Siporo byarangije ikirego Adil yaregaga mo APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizwe n'ubuyobozi bwa APR FC, riramenyesha abakunzi bose ba APR FC, abanyamuryango, n'abakunzi ba ruhago muri rusange, ko ikirego Muhammed Adil yaregagamo Apr Fc cyarangiye giteshejwe agaciro.

    Umutoza Muhammed Adil wigize kugirana ibihe byiza na APR FC, nyuma akaza gutandukana nayo, yari yarareze APR Fc muri Fifa ndetse no mu rukiko rwa Siporo, ayirega ku kuba yaramwirukanye mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Gusa muri iri tangazo rya APR FC rigaragaza ko FIFA ndetse n'urukiko rwa Siporo (CAS) byateshe agaciro iki kirego. Kikaba cyasojwe ntakongera guteza imvururu.

    Source : https://yegob.rw/bibaye-byiza-ku-ruhande-rumwe-fifa-nurukiko-rwa-siporo-byarangije-ikirego-adil-yaregaga-mo-apr-fc/

  • Messi ntabwo ariwe uyoboye! Abakinnyi 10 bats… – #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya UEFA Champions League ni rimwe mu akunzwe na benshi ku Isi ndetse uramutse unarebye neza wasanga ari ryo rya kabiri nyuma y’igikombe cy’Isi mu gukundwa.

    Muri iri rushanwa rihuza amakipe aba yarabaye aya mbere iwayo, usanga ari naho abakinnyi bakomeye bigaragariza batsinda ibitego bifasha amakipe yabo ndetse kugira ngo uhabwe igihembo cya Ballon d’Or habanza kurebwa n’uko uba wararyitwayemo.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebana abakinnyi 10 batsinze ibitego byinshi mu mateka ya UEFA Champions League:

    10. Zlatan Ibrahimovic

    Zlatan Ibrahimovic wanyuze mu makipe arimo Ajax, Juventus, Inter Milan, FC Barcelona, AC Milan, Inter Milan, Paris Saint-Germain na Manchester United, yatsinze ibitego 48 mu mikino 124 ya UEFA Champions League yakinnye guhera muri 2001.

    9.Alfredo Di Stefano

    Uyu mukinnyi wamenyekanye akinira ikipe ya Real Madrid, niwe uza ku mwanya wa 9 mu batsinze ibitego byinshi mu mateka ya Champions League. Alfredo Di Stefano ukomoka muri Argentine muri rusange yakinnye imikino 58 atsindamo ibitego 49 byose akaba yarabikoreye muri Real Madrid.

    8.Thierry Henry

    Uyu munyabigwi ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa yatsinze ibitego 50 mu mikino ya UEFA Champions League muri rusange. 

    Theiry Henry yatangiye gukina imikino ya UEFA Champions League ari muri Monaco y’iwabo, ku myaka 20 gusa mu mikino 5 ye ya mbere atsindamo ibitego 7 maze nyuma akomereza mu gihugu cy’u Bwongereza mu ikipe ya Arsenal, ho mu mikino ya UEFA Champions League atsindirayo ibitego 35 naho mu ikipe ya FC Barcelona atsindirayo ibitego 8.

    Nubwo uyu mugabo kuri ubu usigaye ari umutoza aza ku mwanya wa 8 mu batsinze ibitego byinshi ariko afite igikombe 1 gusa cya UEFA Champions League yatwaye muri 2009 ari muri FC Barcelona.

    7.Thomas Müller

    Thomas Muller arimo arakina Champions League ye ya 15 nk’umukinnyi wa FC Bayern Munich. Muri iyi myaka yose uyu mukinnyi yagiye atsindamo, usibye uwa 2018-19. Kuva yatangira gukina imikino ya UEFA Champions League muri 2008-09, yatsinzemo ibitego 53 ndetse anatanga imipira 23 yabivuyemo. 

    Iyi mibare ya Thomas Muller ikubye kabiri iy’undi mukinnyi ukomoka mu Budage umukurikira mu gutsinda ibitego byinshi ari we Mario Gomez, we akaba afite ibitego 26 gusa muri Champions League.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 34 yegukanye ibikombe 2 by’iri rushanwa riruta andi ku mugabane w’Iburayi akaba yarabyegukanye muri 2012-13 ndetse no muri 2019-20.

    6.Ruud van Nistelrooy

    Uyu munyabigwi ukomoka mu Buhorandi wakinaga nka rutahizamu muri rusange yatsinze ibitego 56 muri UEFA Champions League. Nta mukinnyi wigeze ugeza ku bitego 50 muri Champions League mbere ya Ruud van Nistelrooy, gusa yabigejeje afite imyaka 31 mu mikino 60 yari amaze gukina ndetse aza no kureka ruhago vuba abandi bamunyuraho.

    Ibi bitego yabitsinze akinira PSV Eindhoven y’iwabo mu Buhorandi, Manchester United dore ko ari nawe wayitsindiye ibitego byinshi muri UEFA Champions League bigera kuri 36 aho akurikirwa na Wayne Rooney ufite 30 na Ryan Giggs ufite 26 anabitsinda ari muri Real Madrid yakiniye hagati ya 2006 na 2010.

    Nubwo Ruud van Nistelrooy yagejeje ibi bitego, agakina Champions League imyaka 11 ndetse akananyura mu makipe yari yaratwaye ibikombe byayo bigera ku 10 byose ubihurije hamwe muri icyo gihe, ariko we nta cyo yigeze atwara.

    5.Raúl

    Uyu munyabigwi wahoze akinira ikipe y’igihugu ya Espagne yatsinze ibitego 71 muri Champions League, ibintu bimugira umukinnyi wa 5 mu batsinzemo ibitego byinshi mu mateka. Raul wakiniye Real Madrid imyaka 16, niwe wa 3 mu bayitsindiye ibitego byinshi muri Champions League akaba yarayitsindiye ibitego 66 wenyine.

    Kugeza muri 2014 niwe wari uyoboye mu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri rusange mu mateka ya UEFA Champions League, ariko birangira Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bahise bamujya imbere, nyuma na Karim Benzema na Lewandowski bakomerezaho.

    Umukinnyi w’umunya-Espagne ukurikira Raul ni Fernando Morientes gusa amukubye kabiri kuko we yatsinze ibitego 33 gusa. Uyu mugabo kuri ubu usigaye utoza ikipe y’abato ya Real Madrid izwi nka ‘Real Madrid Castilla’ yegukanye ibikombe 3 bya UEFA Champions League, byose n’ubundi akaba yarabitwaye ari muri iyi kipe yo muri Espagne yavuyemo muri 2010 ajya gusoreza ruhago muri Schalke 04,Al Sadd na New York Cosmos.

    4.Karim Benzema

    Uyu rutahizamu kuri ubu ukinira ikipe ya Al Ittihad yo muri Arabia Saudite, muri rusange yatsinze ibitego 90 mu mikino ya UEFA Champions League. Kuva yatangira kuyikina muri 2005-06 ari muri Lyon kugeza avuye muri Real Madrid mu mpeshyi y’umwaka ushize, nta mwaka n’umwe yigeze asiba gutsinda. Bivuze ko mu myaka 18 yose yayikinnye yatsinzemo igitego.

    Karim Benzema muri 2021-22 yahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Champions League muri uwo mwaka ndetse anafasha Real Madrid kwegukana igikombe nyuma yo gutsindira Liverpool ku mukino wa nyuma.

    Usibye kuba Karim Benzema ari umukinnyi wa 4 umaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka ya UEFA Champions League muri rusange, ahubwo ni nuwa kabiri mu ikipe ya Real Madrid aho yayitsindiye ibitego 78 muri iri rushanwa. Amaze kwegukana ibikombe 5 bya UEFA Champions League byose akaba yarabitwaye ari muri Real Madrid.

    3.Robert Lewandowski

    Uyu rutahizamu ufite imyaka 35 w’ikipe ya FC Barcelona, kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 94. Roberto Lewandowski yatangiye gukina imikino ya UEFA Champions League muri 2010 ubwo yari ari muri Borussia Dortmund nyuma muri 2014 akomereza muri FC Bayern Munich kugeza muri 2022 yerekeje gukina muri iyi kipe yo muri Espagne.

    Muri 2019 ni we wabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Champions League akora amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ukomoka mu gihugu cya Poland ubikoze binafasha FC Bayern Munich kwegukana igikombe gihita kiba n’icya mbere mu buzima bwe.

    2.Lionel Messi

    Lionel Messi ni we mukinnyi wa Kabiri umaze gutsinda ibitego byinshi muri Champions League bigera ku 129 ndetse ni na we mukinnyi wa mbere wakoze amateka yo gutsinda byinshi ari mu ikipe imwe dore ko muri FC Barcelona yahatsindiye 120 naho ibindi 9 akaba yarabitsindiye muri PSG. Ibi bitego byose uyu munyabigwi yabitsinze amakipe 40 atandukanye naho ikipe yatsinzemo byinshi akaba ari Arsenal bigera ku 9.

    Nyuma yuko Lionel Messi ananiwe gutsinda mu mwaka we wa mbere yakinnye Champions League wa 2005-06 ariko indi myaka 28 yakurikiyeho yose yakurikiyeho yayitsinzemo. Ni we mukinnyi wenyine watsinze ibitego byinshi mu mukino umwe wa Champions League aho bigera kuri 5 muri 2011-12 ubwo FC Barcelona yanyagiraga Bayern Leverkusen ibitego 7-1.

    1.Cristiano Ronaldo

    Cristiano Ronaldo niwe mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya UEFA Champions League bigera kuri 140. Kuri ubu uyu mukinnyi ukinira Al Nassr yo muri Arabia Saudite birasa nk’aho nta bindi bitego azongera kuri 21 yatsinze ari muri Manchester United,105 yatsinze ari muri Real Madrid na 14 yatsinze ari muri Juventus.

    Usibye kuba ariwe uyoboye, niwe wenyine wabashize gutsinda ibitego byinshi mu mwaka umwe w’imikino wa Champions League muri 2013-14 bigera kuri 17. Cristiano Ronaldo yegukanye ibihembo by’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Champions League inshuro 7.

    Uyu munya-Portugal yagiye atsinda ibitego mu mikino ya Champions 93 itandukanye, akaba yaratsinze amakipe 38 atandukanye mu gihe ikipe yatsinze ibitego byinshi ari Juventus bigera ku 10.


    Cristiano Ronaldo ni we uyoboye urutonde rw’abakinnyi batsinze ibitego byinshi mu mateka ya UEFA Champions League 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142277/messi-ntabwo-ariwe-uyoboye-abakinnyi-10-batsinze-ibitego-byinshi-mu-mateka-ya-uefa-champio-142277.html