Blog

  • APR FC yaba ihanze amaso kuri ba rutahizamu bakomoka muri Zambia #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko kuri ubu ikipe ya APR FC ihanze amaso abakinnyi babiri bakomoka muri Zambia, Abraham Siankombo na Ricky Banda.

    Ni mu rwego rwo gukomeza kongera amaraso mashya muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

    Umunyamakuru w’inararibonye muri ruhago Nyafurika Micky Jr ukomoka muri Ghana, akaba azwiho cyane kumenya amakuru menshi y’abakinnyi bahinduranya amakipe (transfers), ni we watangaje aya makuru.

    Avuga ko bisa n’ibyarangiye, uyu mwaka w’imikino nurangira APR FC izasinyisha umukinnyi ukina nka rutahizamu muri Zesco United w’imyaka 26, Abraham Siankombo. Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Zambia nta gihundutse akaba azaza muri APR FC.

    Iyi kipe kandi ngo ku rutonde rwa yo hariho na rutahizamu wa Red Arrows ukinira Zambia y’abatarengeje imyaka 23, Ricky Banda.

    Ubwo APR FC yegukanaga igikombe cya shampiyona ya 2023-24, Chairman wa yo, Col Richard Karasira yeruye ko APR FC yageze ku isoko ndetse ko hari na bamwe ibiganiro bigeze kure, yizeza abakunzi ba yo ko bagiye kubaka ikipe ikomeye.

    Abraham Siankombo bivugwa ko yamaze kumvikana na APR FC

    Ricky Banda na we APR FC ngo iramwifuza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yaba-ihanze-amaso-kuri-ba-rutahizamu-bakomoka-muri-zambia

  • Ruswa ya Tshisekedi iravuza ubuhuha mu bayobozi bo mu Bubiligi ngo basebye u Rwanda cyane cyane Depute Andre Flahaut #rwanda #RwOT

    Leta ya Tshisekedi ikomeje gukoresha ruswa igura abayobozi batandukanye hirya no hino ku isi kugirango bangize isura y'u Rwanda no kurwanya gahunda z'igihugu zigamije iterambere.

    Nyuma yuko umusenateri mu gihugu cy'Amerika Bob Menendez yumvikanye hirya no hino ashinja u Rwanda ibinyoma, we n'umugore we Polisi y'Amerika yabasanganye amafaranga asaga ibihumbi 500 by'amadorali cash, kandi adafite ubusobanuro bwaho yavuye. Byaje kugaragara ko ahabwa akayabo na Tshisekedi kugirango akomeze ashinje ibinyoma leta y'u Rwanda. Haje kugaragara n'amafoto agaragaza Senateri Menendez na Tshisekedi.

    Muri iyi minsi hadutse umudepite w'umubiligi wabaye na Minisitiri Andre Flahaut uri kuvugira Leta ya Tshisekedi agatuka u Rwanda ariko vuba aha yarakabije ubwo yakoresheje imvugo nyandagazi ku masezerano hagati y'u Rwanda n'Ubwongereza bwo kwakira abimukira bapfa ku bwinshi bahungira ku mugabane w'uburayi. Uwo mu depite w'umubiligi yagereranyije gahunda yo kuzana abimukira nko kuruka cyangwa igikorwa cya bunyamaswa

    Tubibutse ko abimukira batagira ibyangombwa mu Bubiligi bafungirwa ahantu ariko mu Rwanda bazatura binjizwe mu buzima nk'abandi Banyarwanda ariko kubera ubugome na ruswa ya Tshisekedi Flahaut abyita ubunyamaswa. Ibi ni ugusuzugura igihugu cy'u Rwanda no kwiyumvamo ko u Rwanda rugomba gukora ibyo bashaka.

    Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bamaganye amagambo ya Flahaut bamwibutsa ahubwo ibikorwa by'ubunyamaswa igihugu cye cyakoreye u Rwanda mu bihe bitandukanye; muri ibyo harimo kwirukana umwamikazi Rozaliya Gicanda wari wagiye kwivuza mu Bubiligi akirukanwa ukwezi kumwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi itangira kandi Leta y'ababiligi yari izi neza umugambi wa Jenoside warimo gutegurwa

    Flahaut kandi yibukijwe uburyo ingabo z'ababiligi zataye impunzi z'Abatutsi zisaga ibihumbi bitatu muri ETO ya Kicukiro bakajya kwicirwa I Nyanza ya Kicukiro, ariko bakajyana imbwa n'ipusi zabo.

    Ibikorwa by'ubunyamaswa kandi ububiligi bwakoze ni ugushyira igitutu ku Kanama gashinzwe umutekano ku isi ka LONI ko kugabanya ingabo za MINUAR zikava ku bihumbi bitanu bakagera kuri 250.

    Kuva Perezida Kagame yaha agaciro u Rwanda, bitandukanye na mbere aho u Bubiligi bwavugaga rikijyana nko mu gihe cy'ubukoloni, abayobozi batandukanye b'ababiligi bahisemo kurwitwaraho umwikomo noneho byahura na ruswa ya Tshisekedi bikaba ibindi bindi.

    Uyu Flahaut ninawe wari ukuriye umugambi wo kwangisha Ambasaderi Karega Vincent arega abayobozi bo mu Bubiligi guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu; ni ubutumwa yari ahawe na Tshisekedi.

    U Rwanda rwemeje ko nta wundi bazohereza mu gihe banze Ambasaderi Karega kuko ari igihugu cyanga agasuzuguro.

    Yaba Senateri Menendez yaba Depite Flahaut ntawamagana akarengane gakorerwa abakongomani b'Abatutsi bicwa umunsi ku munsi cyangwa ngo bamagane ingangabitekerezo isakazwa n'abayobozi b'iki gihugu kuko ntawe uvugana indya mu kanwa.

    Gusa bagomba kumenya ko ruswa ya Tshisekedi itakwitambika iterambere cyangwa gahunda z'u Rwanda kuko ziba zifite icyerekezo zinasobanutse.

    The post Ruswa ya Tshisekedi iravuza ubuhuha mu bayobozi bo mu Bubiligi ngo basebye u Rwanda cyane cyane Depute Andre Flahaut appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ruswa-ya-tshisekedi-iravuza-ubuhuha-mu-bayobozi-bo-mu-bubiligi-ngo-basebye-u-rwanda-cyane-cyane-depute-andre-flahaut/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ruswa-ya-tshisekedi-iravuza-ubuhuha-mu-bayobozi-bo-mu-bubiligi-ngo-basebye-u-rwanda-cyane-cyane-depute-andre-flahaut

  • Kimisagara: Hagaragaye umugabo wapfuye amanitse mu giti yambaye ubusa – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024, nibwo uyu murambo w'uyu mugabo wagaragaye umanitse mu mugozi mu giti giherereye hagati y'ingo ziri mu Mudugudu wa Birama mu Kagari ka Kimisagara.

    Nyakwigendera yagaragaye ari mu mugozi mu giti ndetse yambaye akenda k'imbere gusa.

    Bamwe mu batuye muri aka gace babwiye IGIHE ko uyu mugabo bamubonanye n'indaya ni mugoroba wo ku wa Kabiri hafi y'aho umurambo we wagaragaye ndetse bakekwa ko yishwe bitewe n'uko no munsi y'ibirenge bye hasaga neza nk'aho atigeze akandagira hasi.

    Bavuga ko umurambo w'uyu mugabo wari ufite amaraso ku gitsina bakaba aribyo bagenderaho bemeza ko yishwe.

    Uwamohoro Clémentine yagize ati 'None se koko umuntu yaba yiyahuye akabanza agakuramo imyenda yose n'inkweto? ikindi munsi y'ibirenge bye hasaga neza ubona ko atigeze akandagira hasi gusa hano hari ubugome bukabije.'

    Yongeyeho ko uyu mugabo akeka ko hari abantu bamwishe bamujyana aho umurambo we wagaragaye bamushyira mu mugozi mu gusibanganya ibimenyetso.

    Umugabo utuye muri aka gace witwa Egide Kanamugire, yavuze ko hari umukomisiyoneri wamubwiye ko yabonye uyu nyakwigendera ari kumwe n'indaya ku mugoroba wo kuwa Kabiri.

    Ati 'Hari umugabo w'umukomisiyoneri watubwiye ko yamubonanye n'indaya ni mugoroba ntitwabiha agaciro ariko ubu mbonye ko ari byo, njye nabonye nyakwigendera mu gitondo aho yari ari afite amaraso ku gitsina.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yabwiye IGIHE, ko uyu mugabo batari bamenya imyirondoro ye ndetse inzego zibishinzwe zatangiye iperereza.

    Ati 'Turacyakurikirana hari inzego z'umutekano zirimo zirabikurikirana turacyategereje kugira ngo twumve ibisubizo biduha.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kimisagara-hagaragaye-umugabo-wapfuye-amanitse-mu-giti-yambaye-ubusa

  • Yicishije umukobwa wari waranze ko baryamana: Andi mabi ya Padiri Munyeshyaka Wenceslas – #rwanda #RwOT

    Munyeshyaka wahoze ari Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Sainte Famille yafatanyije n'abandi bayobozi batandukanye barimo Renzaho Tharcisse wari Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Mukundutiye Angeline wari Umugenzuzi w'amashuri muri Nyarugenge ndetse na Nyirabagenzi Odette wari konseye wa Komine Rugenge n'abandi.

    Aba bahagarariye ubwicanyi bwaguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 10 bari barahungiye kuri Paruwasi Sainte Famille no mu bindi bigo by'abihaye Imana ku matariki atandukanye.

    Mbarushimana Jean Baptiste uyobora Ibuka muri Muhima, yavuze ko tariki ya 22 Mata mu 1994 mu gitondo mu bigo byegereye Sainte Famille Interahamwe zari zaturutse ahitwa ku Kimicanga zafashijwe n'abo bayobozi ku isonga Munyeshyaka zirara mu Batutsi bari bahungiye mu kigo cy'apabadiri bera cyitwaga CELA bicamo abagera kuri 87. Mu masaha ya nyuma ya saa sita zaragarutse abari bahungiye muri Centre National de Pastorale Saint Paul zihica abagera kuri 72.

    Rutayisire Masengo warokokeye hafi ya Sainte Famille yavuze ko Mukandutiye na Nyirabagenzi bakoze ibiteye isoni biyambura ubumuntu n'ububyeyi.

    Ati 'Aya mazina [harimo Mukandutiye na Angeline], iyo tuyavuga twebwe n'abandi barokokeye aha iyo bayumvaga imitima yabavagamo.'

    Akomoza kuri Munyeshyaka yagize ati 'Padiri Munyeshyaka yari umuntu ukunda igitsinagore n'abashakaga kuza hano yashakaga kubasambanya. Hari abo yasambanyije ntashaka kuvuga. Hari nk'umwana witwaga Hyacinth twahimbaga miss yari yaringinze inshuro nyinshi ngo baryamane aramwangira. Ku itariki 17 Kamena 1994 [wa mwana] yaraje abwira nyina ati uyu munsi padiri yantanze ndapfa. Mama we aramubwira ati mwana wanjye aho kugira ngo upfe genda agukoreshe ibyo ashaka'.

    Yakomeje avuga ko uwo mwana n'ubundi Munyeshyaka atamugiriye impuhwe kuko bamurasiye mu maso ya nyina na we nyuma aza kwicwa n'agahinda.

    Ati 'Munyeshyaka yaramubwiye ngo nakwifuje kera uyu munsi singushaka. Ni uko ahindukiye ava kwa padiri bahita bamurasa ku zuru yikubita hasi mama we areba, ni uko aramufata amushyira ku bibero bye ahita apfa.'

    Uwo mubyeyi yahise abwira Renzaho Tharcisse ati 'nyica nanjye wishe abana banjye wica umugabo wanjye none n'aka nari nsigaranye urakishe. Renzaho aramubwira ngo wowe uzicwa n'agahinda. Uwo mubyeyi yagiye muri Canada agwayo kubera agahinda'.

    Masengo yavuze ko Munyeshyaka n'ubundi aho aba mu Bufaransa yaje kwirukanwa mu gipadiri kubera abagore. Gusa ko nk'abarokotse bifuza ko yazanwa mu Rwanda akaryozwa ibyo yakoze byose.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yavuze ko Abihayimana bagize ubugwari bukomeye bwo kwicisha abari babahungiyeho babizeyeho amakiriro.

    Yaboneyeho gusaba ababyeyi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana kuko hari umwana muto iherutso kugaragaraho.

    Ati 'Hari umwana w'imyaka 13 wiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza wagaragayeho inyandiko yemera ko yayanditse. Turi mu cyumweru cyo kwibuka muri Nyamirambo mu kigo [uwo mwana] yanditse ko kwica Umututsi byonyine bidahagije ahubwo bazanakora indi Jenoside bakica n'Abatwa. Twarabibonye biradutangaza ukuntu umwana w'imyaka 13 ashobora kuvuga ayo magambo cyangwa aho yayakura. Byanze bikunze bifitanye isano n'ababyeyi be'.

    Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imibereho myiza n'Iterambere ry'Ubukungu, Urujeni Martine yavuze ko nubwo abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside batsinzwe urugamba rw'intwaro n'amasasu ariko bafite urundi rugamba bakoresha babiba urwango, asaba urubyiruko kutabajenjekera.

    Munyeshyaka Wenceslas wirukanywe mu bapadiri ni umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yicishije-umukobwa-wari-waranze-ko-baryamana-andi-mabi-ya-padiri-munyeshyaka

  • Nyuma y’imirwano yabereye mu Bugesera, mu Nzove naho Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC bakozanyijeho Uwayezu Jean Fidèle aza gukiza – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024, nibwo mu Bugesera habereye imirwano, aho abakinnyi ba Rayon Sports barimo Youssef Rharb, Khadime Ndiaye na Charles Bbaale barwanye n'aba Bugesera FC barimo Isingizwe Rodrigue na Hoziyana Kennedy nyuma y'umukino wa 1 /2 cy'Igikombe cy'Amahoro warangiye Bugesera FC isezereye Murera ihita igera kuri final.

    Kuri uyu Gatatu nabwo abakinnyi ba Rayon Sports WFC nyuma yo gutsinda AS Kigali WFC ikayisezerera mu gikombe cy'amahoro mu bagore ku bitego 2-0, baba bakobwa bashatse kurwana.

    Ubwo uyu mukino wari urangiye ngo umutoza wa Rayon Sports yagiye gusuhuza uwa AS Kigali nka Fair Play maze uwa AS Kigali aho kumukora mu ntoki amukora mu nsina z'amatwi.

    Byabaye ngombwa ko Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yaje mu kibuga maze akumira abakinnyi be kugira nga batarwana.

    Ariko se imvururu nyuma ya match zisigaye ziterwa n'iki?

    Ejo bari abakinnyi none uyu munsi ni abatoza 😳

    Rwaka ati ndamusuhuza, akankubita urushyi 😭pic.twitter.com/MHgwXCTo8Z

    — Cynthia Naissa (@CynthiaNaissa) April 24, 2024

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yimirwano-yabereye-mu-bugesera-mu-nzove-naho-rayon-sports-wfc-na-as-kigali-wfc-bakozanyijeho-uwayezu-jean-fidele-aza-gukiza-videwo/

  • Kamonyi-Karama/Kwibuka30: Kwiyubakamo Ubudaheranwa bizagamburuza uwo ariwe wese wifuzaga ko mwazima-Guverineri Kayitesi #rwanda #RwOT

    Umurenge wa Karama wo mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 22 Mata 2024 bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi wari umushyitsi mukuru, yihanganishije Abarokotse Jenoside, abasaba kutemera guheranwa n'agahinda, abasaba Kwihangana no Kwiyubakamo' UBUDAHERANWA' nk'imwe mu ntwaro izagamburuza uwifuzaga wese ko bazima. Ati' Mukomeze kwihangana no kwiyubakamo Ubudaheranwa kuko ari byo bizagamburuza uwo ariwe wese wifuzaga ko mwazima'.

    Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Karama, cyabereye ku rwibutso rwa Bunyonga ahanashyinguwe mu cyubahiro imibiri mishya yabonetse ndetse n'iyimuwe ivanwa mu mva rusange yo mu Rutobwe mu Murenge wa Kayumbu, aho yose hamwe ari imibiri 495 isanga 12864 ishyinguwe muri uru rwibutso rwa Bunyonga.

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bari baje gufata mu mugongo Abanyakarama.

    Guverineri Kayitesi, yibukije ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa kizahora gikorwa mu rwego rwo guha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside, kubazirikana ndetse no kwibuka ko bazize akarengane, bakazira uko bavutse ari nta n'umwe wabihisemo cyangwa se ngo abigiremo uruhare.

    Yavuze kandi ko mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, ari n'umwanya wo kugaruka ku mateka y'Urwango rwabibwe na Politike mbi n'imiyoborere mibi byaranze Igihugu mbere ya Jenoside.

    Guverineri Kayitesi Alice.

    Yagize kandi ati' Abatutsi babuzwaga uburenganzira bw'Ibanze, bakavutswa Ubuzima, bagatotezwa, bakabuzwa kwiga nk'abandi Benegihugu, bakabuzwa kubona akazi ndetse n'ibindi byose'. Ahamya ko ibyo ari ibyo kugawa cyane kuko ubuyobozi bwagakwiye kurengera Abaturage aribwo bwabarenganyaga.

    Yibukije ko Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Bunyonga ndetse n'abazanywe kuhashyingurwa bari amaboko y'u Rwanda. Ati' U Rwanda rwavukijwe amaboko n'abari bashinzwe kubarengera barimo Burugumesitiri Mbarubucyeye Yohani, Abasirikare n'Abapolisi bafashijwe n'interahamwe n'abaturage. Abagakwiye kubarenganura, abagakwiye kubarengera nibo babarenganije'.

    Musenyeri Mbonyintege Samaragde na Meya Kayitara Jacqueline wa Muhanga.

    Yasabye uwo ariwe wese waba azi aho Abatutsi bishwe bajugunywe gutanga amakuru yafasha mu kubona iyo mibiri igashyingurwa mu cyubahiro. Yababwiye ko ibisabwa abafite ayo makuru atari ibikomeye, ko n'uwaba ayafite akagira ikibazo cyo kugira uwo ayabwira yakwandika agapapuro akakajugunya ahanyura abantu. Ashimangira kandi ko uko gutanga amakuru bizafasha mu gukomeza kubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Yagize ati' Iyo muhaturangiye turagenda tukabashaka. Turabasaba!, amahitamo yacu ni ukubaka u Rwanda rutekanye, mureke n'iki gikorwa tugifatanyemo hanyuma tugisoze, Imibiri y'Abatutsi yaba icyandagaye hirya no hino nayo tuyishyingure mu cyubahiro ndetse n'ababo baruhuke'.

    Guverineri Kayitesi, yagize kandi' Ndabasaba rero ko mu gihe Twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, dukomere ku bumwe bwacu kuko nizo mbaraga zacu mu kurwanya icyo aricyo cyose cyashaka gusubiza inyuma Abanyarwanda cyangwa kubasubiza mu macakubiri. Duharanire kubaka u Rwanda rwiza ruzira icyo aricyo cyose cyadutandukanya, abenegihugu duharanire imibereho myiza n'iterambere ry'Abenegihugu twese dushingiye kubimaze kugerwaho mu myaka 30 ishize, tweguheranwa n'agahinda'.

    Yibukije ko Kwibuka bitanga imbaraga zo kurwanya Abahakana n'Abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Asaba buri wese kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no guhangana n'izindi ngaruka zayo nk'Abanyarwanda, ahubwo buri wese agaharanira gufatana urunana n'undi mu rugamba rw'iterambere no kubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda buri wese azaraga abazamukomokaho.

    Amwe mu mafoto yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Karama-Bunyonga;

    Bagiye gushyingura mu cyubahiro imibiri 495 no gushyira indabo ku rwibutso rwa Bunyonga;

    Bunamiye kandi bashyira indabo ku rwibutso rwa Bunyonga rushyinguwemo Abatutsi basaga ibihumbi 13

    Guverineri Kayitesi Alice n'Umugabo we bunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu cyubahiro mu rwibutso rwa Bunyonga.

    Dr Nahayo Sylvere, Meya wa Kamonyi n'Umugore we.
    Meya Kayitare Jacqueline wa Muhanga.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/04/24/kamonyi-karama-kwibuka30-kwiyubakamo-ubudaheranwa-bizagamburuza-uwo-ariwe-wese-wifuzaga-ko-mwazima-guverineri-kayitesi/

  • Urubyiruko rushishoze mbere yo gukundanira ku mbuga nkoranyambaga- Dr Murangira wa RIB – #rwanda #RwOT

    Ikinyejana cya 21 cyazanye impinduka mu ikoranabuhanga ku buryo umubare munini w'urubyiruko rwaba urwo mu Rwanda no ku Isi, bamara amasaha menshi y'amanywa basura paji z'imbuga nkoranyambaga zitandukanye.

    Izo mbuga hari benshi bazijyaho bagamije kuzikoresha mu bikorwa bigize ibyaha. Mu zo urubyiruko rwayobotse harimo na Tinder ikoreshwa mu gushaka abakunzi.

    RIB isobanura ko mu minsi yashize hari abasore batawe muri yombi; abo basore bandikiraga abakobwa batandukanye bifashishije urubuga rwa Tinder bakamara igihe bavugana ku buryo bahuraga na bo babazi, bikaborohera kubajyana aho bashaka ubundi bakabasambanya ndetse bakanabambura. Aba bafashwe bamaze guhohotera abakobwa umunani.

    Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko urubyiruko rukwiye kwitondera abantu babasaba urukundo banyuze ku mbuga nkoranyambaga kuko hari bamwe bazikoresha batagamije icyiza.

    Ati 'Muri iyi minsi imbuga nkoranyambaga zisigaye zikoreshwa n'abantu batandukanye harimo n'abazikoresha ibyaha; ni muri urwo rwego RIB isaba cyane cyane urubyiruko gushishoza kugira ngo batagwa mu mutego w'ababizeza urukundo, kuko imbuga nkoranyambaga zidakoreshwa n'abantu beza gusa ahubwo hari n'ababi bazikoresha.'

    Mu 2021 Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abasore bari bamaze igihe bakora ibikorwa by'ubugizi bwa nabi burimo kwambura, kuniga no gusambanya abakobwa bamenyaniye ku rubuga rwa Tinder.

    Abo barimo Habumuremyi Yves, Bizimana Pacific na Mugisha Aimable, bakurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara idakira ku bushake, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina n' ubujura bukoresheje kiboko cyangwa ibikangisho.

    Habumuremyi Yves yahamwe n'icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, Bizimana Pacifique na Mugisha Aimable bahamywa kuba ibyitso bya Habumuremyi Yves muri icyo cyaha na ho bose uko bari batatu bahamwa n'icyaha cy'ubufatanyacyaha ku cyaha cy'ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ndetse n'ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

    Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahanishije Habumuremyi Yves igihano cy'igifungo cy'imyaka 25 n'ihazabu ya miliyoni 7 Frw na ho Bizimana Pacifique na Mugisha Aimable buri wese ahanishwa igifungo cy'imyaka 20 n'ihazabu ya miliyoni 5Frw kuri buri wese.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yasabye urubyiruko kwirinda abarushora mu rukundo rwo ku mbuga nkoranyambaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rushishoze-mbere-yo-gukundanira-ku-mbuga-nkoranyambaga-dr-murangira

  • Polisi yihanangirije abafite imodoka zivubura imyotsi – #rwanda #RwOT

    Ni ubukangurambaga bukorerwa mu gihugu hose ku mihanda itandukanye, mu bigo abagenzi bategeramo imodoka, mu itangazamakuru no mu bigo bisuzumirwamo ubuziranenge bw'imodoka.

    Raporo y'Ikigo cy'igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) igaragaza ko mu bihumanya ikirere, imyuka isohorwa n'imodoka iri mu biza ku isonga ku gipimo cya 40%.

    Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) uvuga ko guhumana kw'ikirere bigira ingaruka ku buzima bw'abantu cyane cyane abagore batwite, abana n'abafite indwara zidakira, bikanongera ibyago byo kurwara Kanseri y'ibihaha, uburwayi bw'umutima, Asma n'izindi ndwara z'ubuhumekero.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza abakoresha ibinyabiziga gukaza ingamba zo kubirinda guhumanya ikirere biturutse ku myotsi bisohora.

    Yagize ati “Ibinyabiziga bigenda bicumba umwotsi uhumanya ikirere ni ikibazo kigenda kigaruka, bikagaragara cyane ku binyabiziga bitwara imizigo n'ibindi bikeya bidatwara imizigo usanga nabyo bicumba umwotsi. Ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa buri wese ufite ikinyabiziga gukora ku buryo bwose bushoboka kugira ngo gitungane kireke kuba nyirabayazana mu guhumanya ikirere hirindwa ingaruka biteza ku buzima.”

    Kuba ikinyabiziga kivubura imyotsi ni kimwe mu bisuzumwa n'Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'ibinyabiziga.

    Muri ubu bukangurambaga abafite ibinyabiziga bakangurirwa kubahiriza igihe cyagenwe cyo kubisuzumisha ubuziranenge.

    Basobanurirwa kandi ingaruka zituruka ku guhumana kw'ikirere ku buzima bagasabwa gufata iya mbere mu gutanga urugero rwiza ku bandi birinda kwangiza umwuka duhumeka.

    Iteka rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo, ingingo ya 86 ivuga ko ibinyabiziga bigendeshwa na moteri na velomoteri bigomba kuba bikoze ku buryo bitagenda bimena bidasanzwe amavuta binavubura ibyotsi bicumba, bicumba umwotsi, uretse moteri yakijwe.

    Nibagwire Deborah, umukozi w'Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), avuga ko imyotsi ituruka mu binyabiziga itera guhumana kw'ikirere bikagira ingaruka ku buzima bw'abantu muri rusange.

    Yagize ati “Muri iriya myotsi ibinyabiziga bisohora habamo ibinyabutabire bitandukanye byangiza ikirere aho usanga imyotsi iva mu modoka ari yo ifite uburemere buri hejuru mu byangiza ikirere cyane cyane mu mijyi.'

    Yagaragaje ko iyo umwuka ugize ubuhumane bikarenza ibipimo bigira ingaruka ku buzima, agira inama abafite ibinyabiziga gufata inshingano zo kubungabunga ubwiza bw'umwuka kuko tuwusangiye twese muri rusange, bapimisha ibinyabiziga byabo ku gihe kandi bagahora babigenzura kugira ngo ntibisohore ibyotsi bihumanya ikirere.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yihanangirije-abafite-imodoka-zivubura-imyotsi

  • Ishoramari ryanditswe mu Rwanda ryageze kuri miliyari 2.4$ mu 2023 – #rwanda #RwOT

    Mu myaka itanu iri imbere, iri shoramari rizaba rimaze gutanga akazi ku bantu 40,198, ibizarushaho kuzamura ubukungu bw'igihugu no kugabanya umubare w'abashomeri mu Rwanda.

    Mu ishoramari rikomeye ryanditswe muri uwo mwaka harimo iry'uruganda rwa BioNTech ruzajya rukorera inkingo zitandukanye mu Rwanda, zikoherezwa hirya no hino muri Afurika.

    Hashyizweho gahunda ya Rwanda Global Business Services (GBS) byitezwe ko izarema imirimo ibihumbi 10 kugera nibura mu 2030.

    Umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub watangiye ibikorwa aho ugamije gukora ubuhinzi bugezweho, kugira ngo uhaze isoko ry'u Rwanda ndetse unongere umusaruro w'ubuhinzi woherezwa mu mahanga.

    Mu bijyanye n'ubukerarugendo, u Rwanda rwinjije miliyoni 620$, inyongera ya 36% ugereranyije n'amafaranga yari yinjiye mu 2022.

    38% by'aya mafaranga yinjiye aturutse mu bukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru (leisure segment), akaba angana na miliyoni 236$. Iyi ni inyongera ya 48% ugereranyije n'ayinjiye mu 2022, mu gihe yiyongereye ku kigero cya 19% ugereranyije na 2019.

    U Rwanda ruri gushyira imbaraga muri ubu bwoko bw'ubukerarugendo, ahanini kuko rufite ibikurura ba mukerarugendo bitaboneka ahandi, birimo nka Pariki Nkuru y'Ibirunga.

    Muri iyi Pariki icumbikiye ingagi, abakerarugendo 25,927 barayisuye mu 2023, aho biyongereye ku kigero cya 29,4% ugereranyije n'abari bayisuye mu 2022.

    Pariki ya Nyungwe nayo yinjijwe muri pariki ziri mu Murage wa UNESCO, ibizayongerera amahirwe yo kubasha gukurura ba mukerarugendo, bazaza bakurikiye uwo mwihariko yahawe.

    Mu bijyanye no kwakira inama mpuzamahanga, muri gahunda ya MICE, u Rwanda rwakiriye inama zikomeye 160 zitabiriwe n'abantu ibihumbi 65 baturutse mu mahanga.

    Izi nama zinjirije igihugu miliyoni 95$, avuye kuri miliyoni 62$, inyongera ya 52% ugereranyije n'umwaka ushize.

    Muri uwo mwaka kandi nibwo The Mantis Kivu Queen uBuranga yatangije ibikorwa byayo, aho yakira abifuza kugirira ibihe byiza mu Kiyaga cya Kivu.

    U Rwanda kandi rwasinye amasezerano y'ubufatanye agamije kurushaho kurufasha kugera ku ntego zarwo.

    Muri ayo masezerano, harimo nk'ayo rwasinye na Bayern Munich, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda. Aya masezerano azamara imyaka itanu, akaba agamije guteza imbere impano z'umupira w'amaguru ndetse no guteza imbere ubukerarugendo bw'u Rwanda.

    Binyuze muri Visit Rwanda kandi, u Rwanda rwasinye amasezerano na Veteran Clubs World Championship (VCWC) azatuma mu Rwanda habera Igikombe cy'Isi cy'abahoze bakina umupira w'amaguru.

    Ku rundi ruhande, u Rwanda rwasinye amasezerano na Global Citizen Partnership yo gutangiza Move Afrika, ubu bukaba ubukangurambaga bugamije gufasha mu guhanga imirimo binyuze mu myidagaduro ndetse no kwihangira imirimo. Ni amazerano azamara imyaka itanu.

    Umusaruro uturuka mu byoherezwa mu mahanga wariyongereye

    Kugabanya ikinyuranyo kiri hagati y'ibyo u Rwanda rutumiza n'ibyo rwohereza mu mahanga ni kimwe mu biraje ishinga Leta y'u Rwanda, ari no muri urwo rwego umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga ukomeje kwiyongera.

    Mu 2023, ibicuruzwa na serivisi u Rwanda rwohereje mu mahanga byari bifite agaciro ka miliyari 3.5$, inyongera ya 17.2% ugereranyije na 2022.

    Amabuye y'agaciro, sima, ikawa n'icyayi byiganje mu byo u Rwanda rwohereje mu mahanga.

    Uretse ibyoherezwa mu mahanga, umusaruro w'ibikorerwa bikanacuruzwa mu Rwanda ukomeje kwiyongera. Urubuga rwa Rwanda Mart rucururizwaho ibicuruzwa na serivisi zikorerwa mu Rwanda rukomeje kwaguka, kuko ibigo bito n'ibiciriritse birenga 800 birukoresha mu gucuruza ibicuruzwa birenga 4,586 biri kuri urwo rubuga.

    Iterambere ry'ubucuruzi rishingira ku ngingo zitandukanye, zirimo uburyo igihugu runaka cyorohereza ubucuruzi. Mu ngingo zoroshya ubucuruzi harimo kubahirizwa amategeko, ari naho u Rwanda rukomeje kwitwara neza.

    Muri raporo ya 'The World Justice Project Rule of Law Index' igaragaza uburyo ibihugu byubahiriza amategeko ku rwego rw'Isi, u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, ikigaragaza ubushatse bwa Leta mu gushyiraho uburyo bwo kubahiriza amategeko.

    U Rwanda kandi ruyoboye ibindi bihugu bya Afurika ku rutonde rwa Visa Openness Index, rugaragaza uburyo ibihugu byorohereza abifuza kubiganamo, yaba abaje mu bushabitsi ndetse no gusura ibyiza by'igihugu.

    Muri Werurwe umwaka ushize kandi hashinzwe One Stop Center ivuguruye, ihuriyemo ibigo 22 ndetse igatanga serivisi zigera muri 440, zirimo n'izorohereza abashoramari gukoresha amahirwe atangwa n'Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

    Muri gahunda yo guhanga imirimo no kongera ubumenyi, bimwe mu bigo byanditswe muri RDB byabashije gufasha urubyiruko kubona akazi, birimo nka TexExperts ikoresha abantu 500 bafite ubuhanga mu bijyanye na software Engineering.

    Kinvests Ltd yahaye akazi abantu 408 mu gihe C&D yatanze akazi ku bantu 500. RwandMoz yatanze akazi ku bantu 134 mu gihe Auto Group yahaye akazi abantu 613.

    Abakora mu nzego z'imari bahawe amahugurwa azarushaho kubafasha kunoza imirimo yabo, mu gihe abantu 17,773 biyandikishije muri gahunda ya Kora Jobportal igamije guhuza abifuza akazi n'abagatanga.

    Imirimo igera 8,580 yashakiwe abakozi mu gihe Abanyarwanda 211 bashakiwe amahirwe yo kubona akazi mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu na Qatar.

    Ubufatanye bwa Visit Rwanda na Bayern Munich bwatangiye gutanga umusaruro mu kugaragaza isura nziza y’u Rwanda

    Abasura Pariki y’Ibirunga bakomeje kwiyongera

    Umushinga w’ubuhinzi bwa kijyambere uri gukorerwa i Gabiro witezweho gufasha igihugu kwihaza mu biribwa

    The Mantis Kivu Queen uBuranga ifasha abantu gusura Ikiyaga cya Kivu

    Zahabu ni kimwe mu byazaniye u Rwanda amadevise menshi

    U Rwanda rukomeje kwitwara neza mu kwakira inama mpuzamahanga

    Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa BioNTech ruzajya rukorera inkingo mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishoramari-ryanditswe-mu-rwanda-ryiyongereyeho-50-mu-2023

  • Breaking News! Rayon Sports yageze ku mukino wanyuma w’igikombe cy’amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro mu Bagore isezereye AS Kigali aho yayitsinze ibitego 2-0, igiteranyo kikaba 2-1 mu mikino ibiri.

    Igice cya Mbere cy'umukino wo kwishyura wa 1/2 mu Gikombe cy'Amahoro mu Bagore cyarangiye Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0.

    Mu Nzove, itangazamakuru ryabujijwe gufata amafoto n'amashusho by'umukino.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-rayon-sports-yageze-ku-mukino-wanyuma-wigikombe-cyamahoro/