Blog

  • U Rwanda rwatangiye gutanga inzitiramibu zirimo umuti mushya mu kurwanya malaria – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Nyamagabe nka kamwe mu turangwamo malaria nyinshi. Aka karere kazatangwamo inzitiramibu ibihumbi 197 ku ngo zose zikarangwamo.

    Imibare yo mu 2022-2023 igaragaza ko muri Nyamagabe habonetse abarwayi 111/1000 mu gihe ikigereranyo ku rwego rw'igihugu ari 47/1000.

    Abaturage bo mu Murenge wa Cyanika ukunze kwibasirwa na malaria nibo bahereweho mu guhabwa izi nzitiramibu.

    Muri uyu Murenge utugari tune nitwo dukunze kwibasirwa cyane na malaria turimo Akagari ka Nyanza, Ngoma, Gitega na Karama.

    Imibare y'abaturage bivuje malaria muri Werurwe 2024 bo muri uyu Murenge igaragaza ko mu baturage 28 200 bawutuye, abarenga 1500 barwaye malaria, muri Gashyantare bari 3000 birenga mu gihe muri Mutarama bari 2000 birenga.

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Cyanika, Sr Marie Leonille Mwitirehe, yavuze ko bazatanga inzitiramibu 16 050 zikazahabwa ingo zose zo muri uyu Murenge.

    Ati 'Icyo tuzitezeho ni ukugira ngo zidufashe kugabanya umubare mwinshi wa malaria, abaturage bacu bakomeze kugira ubuzima bwiza buzira malaria. Abaturage tugenda tubasobanurira mu biganiro bitandukanye n'ubu turi kuzibaha turi kubereka uko zimanikwa, akamaro ko kuziraramo, turabasaba rero kuzigirira isuku.'

    Uzabakiriho Therese utuye mu Mudugudu wa Birambo mu Kagari ka Karama mu Murenge Cyanika, yavuze ko inzitiramibu bamuhaye zizamufasha kwirinda malaria kurushaho.

    Ati ' Imibu yari itumereye nabi ariko ndashimira Leta ko igize neza ikaba iduhaye inzitiramibu. Nzazitaho nzikorere isuku cyane kuko njye nzi uburyo malaria ituzahaza, iwanjye nkunze kuyirwaza mu bana.'

    Ndagijimana Heledion utuye mu Mudgudu wa Nyanza mu Kagari ka Karama, yavuze ko inzitiramibu bari barabahaye zari zishaje, yavuze ko zigiye kumufasha gukumira malaria kuburyo nta muntu wo mu muryango we uzongera kuyirwara.

    Habimana Cyprien we yagize ati ' Inzitiramibu zari ngombwa cyane kuko izo bari baraduhaye zari zimaze gusaza rero navuga ko inzitiramibu ari ubuzima kuko iturwanyiriza malaria, iyo wayirayemo bituma ubyuka ukora akazi neza, abana nabo bakajya kwiga nta bwoba bw'uko barware malaria.'

    Umukozi wa RBC ushinzwe ubwirinzi mu ishami rishinzwe kurwanya malaria, Habanabakize Epaphrodite, yavuze ko muri uyu mwaka Akarere ka Nyamagabe ariko kazahabwa inzitiramibu gusa aho zizahabwa ingo zose ziri muri aka Karere, ni mu gihe utundi turere tuzazihabwa mu ntangiriro z'umwaka utaha.

    Habanabakize yavuze ko buri hagati y'imyaka ibiri n'itatu Minisiteri y'Ubuzima ihindurira abaturage inzitiramibu mu rwego rwo kubafasha kubona inshya kandi zirimo n'umuti mushya ukuraho ubudahangarwa bw'imibu.

    Ati ' Umubu ni ikiremwa hari igihe rero iyo umaze iminsi ukoresha umuti umwe bituma umubu ugira ubudahangarwa cyangwa ukamenyera uwo muti, ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ahantu hamwe na hamwe imibu yari itangiye kumenyera imiti twakoreshaga. Abashakashatsi rero bagenda bahindura umuti ugakuraho bwa budahangarwa umubu wari waratangiye kugira.'

    RBC ivuga ko uturere 18 aritwo dutangwamo inzitiramibu kugira ngo zifashe abaturage mu kurwanya malaria, mu gihe mu tundi turere 12 ho haterwamo imiti mu nzu z'abaturage nayo ibafasha mu kwirinda malaria.

    Abaturage bishimiye guhabwa inzitiramibu nshya zirimo n'umuti mushya

    Sr Marie Leonille Mwitirehe uyobora Ikigo Nderabuzima cya Cyanika, yavuze ko bazatanga inzitiramibu ku baturage bose

    Habanabakize Epaphrodite ukora muri RBC yasabye abaturage kuzifata neza

    Uturere 18 tuzatangwamo inzitiramibu

    Abaturage babanje kwigishwa uko bazimanika

    Abaturage bahawe inzitiramibu zibafasha kwirinda malaria


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwatangiye-gutanga-inzitiramibu-zirimo-umuti-mushya-mu-kurwanya

  • Netanyahu yasabiwe kwegura – #rwanda #RwOT

    Ibi Pelosi yabitangarije kuri Radio yo muri Irlande yitwa RTE ubwo yari mu ruzinduko yagiriye muri iki gihugu, aho yavuze ko Maj Gen Aharon Haliva wari ukuriye ubutasi muri Israel yeguye ku bwo kunanirwa kuburizamo igitero cya Hamas cyatangije intambara.

    Yavuze ko Israel ifite uburenganzira bwo kwirwanaho ariko ko icyo atemara ari uburyo Netanyahu akoresha.

    Ubwo yari abajijwe niba abona Netanyahu nk'inzitizi ku mahoro, Pelosi yavuze ko ahubwo kuva mu myaka myinshi ishize atajya amenya niba Minisitiri w'Intebe wa Israel atinya amahoro, adashoboye kuyabungabunga cyangwa se niba atayashaka.

    Gusa nubwo Nancy Pelosi yatangaje ibi, ari mu itsinda ry'abandi 30 bagize Inteko ya Amerika bemeje mu Cyumweru gishize itegeko ryo gutanga inkunga ya miliyari 95$ harimo miliyari 26$ zigenewe Israel iri mu ntambara.

    Nancy Pelosi yavuze ko Benjamin Netanyahu akwiye kwegura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/netanyahu-yasabiwe-kwegura

  • Imvura yangije igice kimwe cy'umuhanda Nyamasheke -Rusizi – #rwanda #RwOT

    Iyi mvura yangije uyu muhanda yaguye ku wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024.

    Umuvugizi wa Polisi Ishami ry'Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ko imodoka ziri gukoresha uruhande rumwe rutangiritse.

    Yagize ati ' Nibyo imvura yarawangije igice kimwe muri Nyungwe ariko imodoka ziri gukoresha urundi ruhande rutagiritse.'

    Kugeza ubu abapolisi bari aho uyu muhanda wangirikiye kugira ngo bereke abashoferi aho bagomba kunyura.

    Uyu muhanda warangiritse ku buryo igice kimwe aricyo kiri gukoreshwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvura-yangije-igice-kimwe-cy-umuhanda-nyamasheke-rusizi

  • Uruhare rw'inzego z'ibanze muri Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Ukwakira 1990 na Werurwe 1994 – #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwibutsa amateka y'ibyaha bigize Jenoside yakorewe Abatutsi reka tugaruke ku ngero zimwe na zimwe :

    Ubwicanyi bwa Kibilira mu Ukwakira 1990 bwatangijwe na Superefe wa Ngororero, Bernard Niyitegeka, hamwe na Burugumesitiri wa Komini Kibilira, Jean-Baptiste Nteziryayo. Superefe Niyitegeka yatumije inama ihuza Abayobozi ndetse n'Abajyanama ba za Komini Kibilira, Satinsyi na Ramba bigize agace ka Superefegitura ya Ngororero, iyi nama yanitabiriwe n'Abayobozi b'Abanyapolitiki ba MRND bakomoka muri kariya gace, harimo Léon Mugesera, wari Umujyanama ushinzwe ibibazo bya Politiki n'Ubutegetsi muri MRND harimo kandi Visi Perezida wa MRND muri Perefegitura ya Gisenyi.

    Muri iyo nama, Superefe Bernard Niyitegeka yerekanye imirambo ibiri, avuga ko ari Abahutu bishwe n'Abatutsi. Yabasabye gusubira mu rugo bagatangira gukangurira abaturage kubungabunga umutekano no gutangiza gahunda yo guhiga umwanzi. Nyuma y'iyi nama, AbaBurugumesitiri n'Abakonseye bashyize mu bikorwa amabwiriza Superefe yabahaye ari na yo yatumye Abatutsi benshi bapfa. Mu turere twinshi twahoze ari Komini ya Kibilira, ibitero byagabwe n'Abakonseye n'Abaresiponsabule ba za Serire.

    Muri Segiteri Ntobwe, ubwo bwicanyi bwakozwe na Konseye Jean-Baptiste Ntwari. Hari n' abandi bantu bakomeye bashinjwa kuba barabigizemo uruhare. Usibye Burugumesiti, Jean-Baptiste Nteziryayo, hari na Léon Mugesera ukomoka muri ako gace, Pierre Tegera wayoboye umushinga w'ubuhinzi wa PNAP (Porogaramu ishinzwe guteza imbere ibirayi) na Perezida wa MRND muri Komini Kibilira, Innocent Teganya.

    Mu rwego rwo gushishikariza abaturage b'Abahutu kugira uruhare muri ubwo bwicanyi, abayobozi bakwirakwije ibihuha bidafite ishingiro, cyane cyane bemeza ko Colonel Serubuga yishwe n'Abatutsi kandi ko Colonel Charles Uwihoreye ukomoka muri Ngororero akaba yari ayoboye ishuri ry'Abajandarume rya EGENA riri Ruhengeri, na we yishwe n'Abatutsi. Ibi bihuha byari bigamije kwerekana Abahutu ububi bw'Abatutsi mu rwego rwo kumvisha Abahutu ko bakwiye kwirwanaho bica Abatutsi.

    Nyakwigendera François Nsengiyumva, wishwe muri Jenoside mu 1994, yakoze ubushakashatsi kuri ubwo bwicanyi maze atanga amazina menshi y'Abatutsi bahohotewe mu gihe yasobanuraga uko ubwo bwicanyi bwagenze. Yatanze urugero rw'umugore mwiza witwaga Mathilde Mukabideli, wari umucuruzi rwagati muri Rubona, wiyubashye akanga ibyifuzo by'abashaka kumusambanya. Mu Kwakira 1990, bamwishe mu bugome bukabije bamutoboresha inkota mu gitsina ariko banamusebya bamubwira amagambo y'ubugome anateye isoni.

    Nsengiyumva atanga urundi rugero rw'umwana, Wellars Mukiza, wo muri Segiteri ya Kirengo. Ababyeyi be babonye igitero kije, barahunga. Umwana yihishe mu ruzitiro ariko, kubera umwana ari umwere, yahishe umutwe gusa asiga amaguru agaragara hanze. Abicanyi baraje bamusanze bamukubita umuhoro ku kuguru no ku ijosi. Bamusize bizera ko yapfuye. Nyina amenye ko yasize umwana we, agaruka kumutwara asanga asamba. Na we ubwe yari yakomeretse bikabije. Yagerageje kumuterura aragenda yijugunya mu ruzi rwa Nyabarongo. Aha twavuga ko Abatutsi benshi bajugunywe ari bazima muri uru ruzi.

    Undi mwana wo mu muryango wa Tharcisse Munyankumburwa, yatwitswe ari mu nzu hamwe n'ababyeyi be ariko igice cy'inzu yari aherereyemo nticyigeze gifatwa n'umuriro. Abicanyi bamusize ataka hashira iminsi itatu. Yaje gupfa nyuma azize inzara, inyota n'intimba. Icyaha cye gusa ni kuba Umututsi!

    Nta mwicanyi numwe wagize uruhare muri ubu bwicanyi washyikirijwe Inkiko.

    Ku wa 6 Nyakanga 1991, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini, Faustin Munyazesa, yoherereje Perezida Habyarimana ibaruwa ivuga ku bwicanyi bwakorewe Abagogwe muri Perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri. Yavuze ko Abagogwe 286 biciwe muri Perefegitura ya Ruhengeri ugereranije na 86 muri Perefegitura ya Gisenyi. Yatanze amazina y'abishwe, muri za Serire, Segiteri na Komini bari batuyemo. Iyi mibare yerekana ko abantu bishwe bagabanijwe ku buryo bukurikira:

    Perefegitura ya Gisenyi

    • Komini Giciye : hishwe 22 na 13 bakomerekeye mu ishuri rya Kibisabo ;
    • Komini Gaseke: hishwe 15;
    • Komini Karago: Bishwe 16, umwe akomerekera muri Rambura;
    • Komini Mutura: hishwe 24;
    • Komini Kanama: hishwe 9.

    Perefegitura ya Ruhengeri

    • Komini Butaro : hishwe 24, Abapfakazi 14 n'imfubyi 44 ;
    • Komini Kigombe : hishwe 17, Abapfakazi14 n'imfubyi 46 ;
    • Komini Nkumba : hishwe 15, Abapfakazi 10 imfubyi 40 ;
    • Komini Kidaho : hihwe 20, abapfakazi27 n'imfubyi 97 ;
    • Komini Kinigi : hishwe 20, abapfakazi 18 Imfubyi 59.

    Indi nyandiko yo ku wa 15 Ukwakira 1991 yanditswe n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe politiki muri MININTER, Eterne Kubwimana, yiswe 'Inyandiko igenewe Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini' itanga umubare munini w'abaguye muri ubwo bwicanyi. Kubwimana yerekana ko hagati y'Ukwakira 1990 na Kamena 1991, imibare y'Abatutsi bishwe n'abatotezwa muri Perefegitura ya Byumba, Ruhengeri, Gisenyi na Kibungo ari iyi zikurikira:

    • Abantu bishwe 1,508
    • Abamugaye nyuma yihohoterwa: 302
    • Abapfakazi: 633
    • Impfumbyi : 2 274

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini, Faustin Munyazesa, amaze kubona iyi nyandiko, yoherereje Perezida wa Repubulika ibaruwa yo ku wa 15 Ugushyingo 1991, ivuga kuri ubwo bwicanyi anabwishimira. Indi baruwa yo ku ya 17 Nyakanga 1991 itanga amakuru ku mubare w'abantu bishwe, abakomeretse, abamugaye, ibyiciro byabo ndetse n'imitungo yangiritse hagati y'itariki ya 01 Ukwakira 1990 na 29 Nyakanga 1991 muri buri Komini ya Perefegitura ya Byumba, Gisenyi, Ruhengeri na Kibungo:

    Perefegitura ya Byumba:

    • Hishwe : 894, harimo Abagabo 636 n'abagore 258 ;
    • Abagize ubumuga buturutse ku bwicanyi : 188, harimo abagabo 57, abagore 21 n'abana 21
    • Abapfakazi : 372, hari abagabo 91 n'abagore 28 ;
    • Imfubyi ku babyeyi bombi : 219 ;
    • Imfubyi kuri se : 1 253 ;
    • Imfubyi zari zifite munsi y'imyaka itanu : 518 ;
    • Imfubyi zari zifite hejuru y'imyaka itanu : 954 ;
    • Abari abanyeshuri : 359.

    Perefegitura ya Ruhengeri:

    • Abishwe: 117, harimo abagabo 103 n'abagore 14;
    • Abamugajwe n'ubwicanyi : 101, harimo abagabo 62, abagore 22 n'abana 17 ;
    • Abapfakazi : 86, harimo abagabo10 n'abagore 76 ;
    • Imfubyi ku babyeyi bombi : 9 ;
    • Imfubyi ku mubyeyi umwe : 292 ;
    • Abanyeshuri : 70.

    Perefegitura ya Gisenyi:

    • Abishwe : 470 ;
    • Abamugaye bitewe b'ubugizi bwa nabi : 9, harimo abagabo 8 n'umugore 1 ;
    • Abapfakazi : 153, barimo Abagabo 35 n'abagore 118 ;
    • Impfumbyi ku babyeyi bombi : 47 ;
    • Imfubyi ku mubyeyi umwe : 354.

    Perefegitura ya Kibungo:

    • Abishwe : 27, harimo abagabo 24 n'abagore 3 ;
    • Abamugajwe n'ubugizi bwa nabi : 4 ;
    • Abapfakazi : 22, harimo Abagabo 3 n'bagore 19 ;
    • Imfubyi ku babyeyi bombi : 2 ;
    • Imfubyi ku mubyeyi umwe : 98 ;
    • Imfubyi zifite munsi y'imyaka itanu : 39 ;
    • Imfubyi zifite hejuru y'imyaka itanu : 61 ;
    • Abanyeshuri : 25.

    Iyi nyandiko ivuga kandi ko abantu 169, cyane cyane Abagogwe, baburiwe irengero, barimo 20 bo muri Komini Nkuli, 33 bo muri Mukingo na 116 bo muri Kinigi. Yongeraho ko bishoboka ko benshi muri aba bantu baba barapfuye.

    Iyi mibare yatangajwe na Guverinoma y'u Rwanda ubwayo igaragaza ko abaturage batabarika bishwe hagati ya 1990 na 1994 nta sano bafitanye n'intambara, ahubwo abishwe bazize ubwoko bwabo bw'Abatutsi.

    Ubwicanyi bw'inzirakarengane mu 1991 bwakozwe mu rwego rwo kwihorera nyuma yo gutsindwa kw'Ingabo z'u Rwanda mu Ruhengeri bigatuma imfungwa zari muri Gereza ya Ruhengeri zirekurwa na FPR ku ya 23 Mutarama 1991. Icyo gihe, Umuyobozi w'Ibikorwa bya gisirikare muri Perefegitura, Col Charles Uwihoreye, yahamagajwe i Kigali arafungwa. Asimburwa na Lt Col Jean-Marie Vianney Nzapfakumunsi, ukomoka i Kibuye. Ni we wayoboye ubwicanyi bw'Abatutsi mu Makomini ya Ruhengeri. Mugenzi we Kapiteni Boniface Hasengineza, ukomoka mu Ruhengeri, yohereje abasirikare be guhiga Abagogwe mbere y'uko bicirwa mu Kigo cya gisirikare cya Mukamira.

    Ijoro ryo ku wa 4 kugeza ku wa 5 Werurwe 1992, ryaranzwe n'ubwicanyi bwibasiye Abatutsi mu Bugesera. Ubu bwicanyi bwakozwe n'Interahamwe, abasirikare bashinzwe kurinda Perezida wa Repubulika n'abasirikare bo mu Kigo ya Gako.

    Ubwicanyi bwabanjirijwe n'isomwa ry'itangazo rigenewe Abanyamakuru rihamagarira abaturage ubwicanyi, ryasomwe ku wa 3 Werurwe kuri Radio Rwanda n'Umunyamakuru Jean Baptiste Bamwanga abitegetswe na Ferdinand Nahimana, wari Umuyobozi Mukuru wa ORINFOR.

    Bamwanga yasesenguye iyi nyandiko y'ibinyoma, asobanura ko yasohowe n'ubuyobozi bwa FPR kandi ko ivuga amazina y'abayobozi bakuru b'ubutegetsi bwa Habyarimana, FPR yateganyaga kwica, ku bufatanye n'ibyitso byayo by'imbere mu Gihugu. Bamwanga yavuze ko iyi nyandiko yabonetse i Nyamata mu rugo rw'umucuruzi w'Umututsi François Gahima, wari Perezida w'ishyaka rigamije kwishyira ukizana (PL).

    Aya makuru y'ibinyoma mu by'ukuri yari inzira yo gukangurira Abahutu gukora ubwicanyi.

    Imibare yatanzwe na Guverinoma kuri ubwo bwicanyi yerekanye ibikurikira:

    Komini Kanzenze:

    • Abishwe: 62
    • Inzu zo guturamo zatwitswe: 309
    • Ibikoni byatwitswe: 573
    • Amatungo yabuze: inka 165, ihene 268 n'ingurube 2.

    Komini wa Ngenda:

    • Abishwe: 36
    • Inzu zo guturamo zatwitswe: 74
    • Ibikoni byatwitswe: 119
    • Amatungo yabuze: inka 112, ihene 111 n'ingurube 16.

    Komini Gashora:

    • Abishwe: 84
    • Inzu zo guturamo zatwitswe: 216
    • Ibikoni byatwitswe: 288
    • Amatungo: inka 188, ihene 325 n'ingurube 28.

    Raporo yerekanye ko muri rusange Abatutsi 16.239 bavuye mu ngo zabo bahungira mu nyubako nyinshi za Leta n'iz'amadini i Nyamata, Maranyundo, Ruhuha, Musenyi, Karama, Gitagata, Mayange, Rango, Ntarama, Murago, Kigusa na Kayenzi.

    Amashyirahamwe atanu yigenga y'uburenganzira bwa muntu: ADL, Lichredor, ARDHO, Kanyarwanda na AVP yakoze amaperereza abiri kuri ubwo bwicanyi kandi avumbura ibyangiritse byinshi.

    Raporo yabo ya mbere yasohotse ku wa 10 Werurwe 1992 kandi ivuga ko hapfuye Abatutsi barenga 300, bari bajugunywe mu nzuzi, abandi batwikwa ari bazima mu ngo zabo.

    Raporo yongeye kwerekana ko Abatutsi bavuye mu byabo bageze ku bantu 15.000 kandi babayeho mu buzima bubi, cyane cyane impunzi z'Abatutsi zari muri Paruwasi no mu mashuri ya Nyamata, Maranyundo, Ruhuha na Rilima.

    Raporo yamaganye abayobozi bagize uruhare muri ubwo bwicanyi by'umwihariko: Burugumesitiri wa Kanzenze, Fidèle Rwambuka; Superefe wa Kanazi, Faustin Sekagina, Subusititi wa Kanazi, Déogratias Ndimubanzi n'Umuyobozi w'Urwego rw'Ubutasi muri Superefegitura ya Kanazi, Dominique Muhawenimana.

    Ku wa 30 Werurwe 1993, ariya mashyirahamwe yongeye gukora iperereza i Bugesera hagamijwe gusuzuma uko umutekano wifashe, nyuma y'umwaka umwe ubwicanyi bubaye.

    Muri raporo yasohotse ku wa 5 Mata 1993, bavuze ko Abatutsi benshi bahunze batarasubira mu mitungo yabo kandi bakomeje kubangamirwa n'abayoboke b'ishyaka CDR. Raporo kandi yasobanuye ko abana b'abakobwa bato bafashwe ku ngufu n'abasirikare baturutse mu Kigo cya Gako. Abantu benshi bakomeje gutotezwa bitwaje ko ngo bakekwaho gushaka kwinjira mu mutwe wa FPR.

    Bamwe mu bishwe bagiye bamenyekana, harimo Nyabyenda na Anastase bakoreraga, Umuyobozi Mukuru muri MINECOFIN witwa Mbarute. Umugabo witwa Butera yishwe n'abasirikare i Nyarurama ya Ngenda ku wa 6 Werurwe 1993.

    Abantu benshi barakubiswe baramugara, nk'umusaza Mutabazi, wakubiswe ku wa 21 Gashyantare 1993, akubitswe n'Abajandarume n'Abapolisi ku biro bya Komini ya Kanzenze. Liyetona-Koloneli Claudien Singirankabo, Umuyobozi w'Ikigo cya gisirikare cya Gako, yavuze ko ibyo byaha ari ingaruka z'intambara bashowemo na FPR, ndetse ko na nyina yari yarishwe na FPR mu Ruhengeri.

    Antonia Locatelli, wari ufite ubwenegihugu bw'u Butaliyani, yari umuyobozi w'Ikigo cya CERAI i Nyamata. Iyicwa rye ryabaye mu ijoro ryo ku wa 9 kugeza ku wa 10 Werurwe 1992 nyuma y'amasasu yarashwe nkana n'Umujandarume Epimaque Ulimubenshi. Uyu Mwarimukazi w'u Butaliyani yari yakiriye impunzi nyinshi z'Abatutsi zari zihunze abicanyi i Nyamata, kandi yari yaramenyesheje ibigo byinshi bya Leta n'iby'abigenga, harimo na Arikidiyosezi ya Kigali CERAI Nyamata yabarizwagamo.

    Antonia Locatelli yari yatanze kandi amakuru ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Radio France Internationale (RFI). Yahise yicwa akimara gutanga ikiganiro mu makuru ya nimugoroba kuri RFI. Uwamwishe ntiyigeze akurikiranwa, ikimenyetso cy'uko ari igikorwa cyateguwe ndetse gishyigikirwa n'ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Icyemezo cy'ubutegetsi bw'u Rwanda cyo guhohotera Abatutsi mu Bugesera gisobanurwa n'uko aka karere kari gatuwe n'Abatutsi benshi kandi ubutegetsi bwahoraga bukwirakwiza ibihuha ko urubyiruko rw'Abatutsi ruva mu Bugesera rukinjira mu mutwe wa FPR runyuze mu Burundi. Inyandiko nyinshi z'abanyamakuru, harimo n'ibinyamakuru bya leta nk'Imvaho, zashinjaga Abatutsi ba Bugesera ko batanga inkunga muri FPR.

    Mu ntangiriro za 1993, Abatutsi 137 biciwe muri Perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri mu gihe cy'ukwezi. Iyi mibare yatanzwe n'Urwego rw'Ubutasi, ireba abaturage basanzwe badafite aho bahurira n'intambara ariko bakicwa bazira gusa ubwoko bwabo.

    Inyandiko yanditswe ku wa 27 Mutarama 1993 n'Umuyobozi Mukuru wari uhagarariye urwego rw'ubutasi i Gisenyi, Damien Niyibizi, igaragaza ibyaganiriweho mu nama y'umutekano ya Perefegitura ya Gisenyi. Iyi nama yahuje Ababurugumestiri, ba Perefe n'abakozi bose bashinzwe inzego z'umutekano za Perefegitura n'ingabo. Buri muyobozi yatanze ishusho y'umutekano muri Komine ayoboye.

    Hirya no hino muri Perefegitura ya Gisenyi, abantu 137 barishwe, imibare y'abapfuye n'iyi ikurikira:

    • Gaseke:32;
    • Giciye: 9;
    • Kanama : 7 ;
    • Karago : 1 ;
    • Kayove:4;
    • Nyamyumba:4;
    • Ramba: 21;
    • Rubavu:3;
    • Satinsyi:56.

    Iyi nyandiko kandi yavuze ku kibazo cy'abantu bavuye mu byabo kubera umutekano mucye. Nyuma y'ubwo bwicanyi, Umuryango Mpuzamahanga washyizeho igitutu kuri Guverinoma y'u Rwanda. Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda n'amashyaka ya politiki atavuga rumwe n'ubutegetsi yashoboye gushyiraho komisiyo ishinzwe gushyira ahagaragara abakoze aya mahano.

    Iyi komisiyo yari igizwe n'abantu batandatu bakurikira :

    • Dr Augustin Iyamuremye, Umuyobozi Mukuru wa Serivisi y'Ubutasi y'Imbere mu Biro bya Minisitiri w'Intebe (Perezida wa Komisiyo);
    • Laurent Kanyarubira, Umujyanama muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu;
    • Major Hategekimana wo mu Ngabo z'u Rwanda (ariko ntabwo yigeze yitabira imirimo ya Komisiyo);
    • Laurent Rebero, Umujyanama mu Bibazo by'Ubuyobozi n'Amategeko muri Minisiteri y'Ubutabera;
    • Norbert Muhaturukundo, Umuyobozi muri Minisiteri y'Itangazamakuru;
    • Athanase Munyemana, Umuyobozi mu Biro bya Minisitiri w'Intebe.

    Iyi Komisiyo yaganiriye n'abantu b'ingeri zose, harimo n'abayoboke b'amadini. Mu myanzuro yayo, yagaragaje ko ubwo bwicanyi bwatewe n'imyigaragambyo ya MRND na CDR. Ingingo y'ingenzi yagaragajwe na Komisiyo ni uruhare rw'inzego nkuru z'ubuyobozi bwa gisivili na gisirikare. Muri raporo yayo, Komisiyo yerekanye ko ubwicanyi bwakorewe muri Komini nyinshi za Perefegitura ya Gisenyi, cyane cyane Mutura, Nyamyumba, Kibilira na Kayove.

    Muri za Komini Ramba na Giciye, ubwicanyi bwayoborwaga n'abayobozi ba za Komini. Perefe wa Gisenyi, Joseph Habiyambere, yagaragajwe nk'Umuyobozi Mukuru w'igikorwa na ba Superefe Ildefonse Rukabukira na Bikumbi. Umuyobozi w'Ingabo wari ku Gisenyi, Colonel Juvénal Bahufite, na we yatuzwe agatoki muri ubu bwicanyi.

    Ibyavuye mu iperereza ryakozwe na Komisiyo byasabye ko inzego zikurikira zafatirwa ibihano :

    • Perefe Joseph Habiyambere;
    • Umuyobozi wa Komini Giciye Charles Bwangamwabo;
    • Burugumesitiri wa Komini Ramba Théogene Nzabanita;
    • Léodomir Bugurijabo wo muri Komine Nyamutera.

    Igitangaje ni uko Komisiyo ntacyo yavuze ku bandi bayobozi ba Komini nyamara baragize uruhare mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi.

    N'ubwo Komisiyo zagiye zashyizweho na Guverinoma nyama zagaragaje ibyaha bimwe na bimwe, ntabwo zigeze zigaragaza ukuri kose kandi ntizigeze zisabira ibihano abakoze ayo mahano.

    Urugero, Koloneli Juvénal Bahufite yakomeje kuba Umuyobozi w'Ingabo ku Gisenyi ntacyo yishisha, kimwe na Majoro André Bizimana, nubwo aba bayobozi b'Ingabo bombi byanze bikunze bakoranye bya hafi mu gushyira mu bikorwa ubu bwicanyi.

    Muri Werurwe 1993, Ihuriro mpuzamahanga ry'Uburenganzira bwa muntu (FIDH) ryakoze iperereza mu Rwanda maze rigaragaza ubugome buhanitse ubu bwicanyi bwakorewe Abagogwe, bwariho. Ubu bushakashatsi bwakozwe n'inzobere 10 zo mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi, Amerika na Afurika. arizo:

    • Jean Carbonare (u Bufaransa) Perezida;
    • Philippe Dahinden (u Busuwisi);
    • René Degni-Ségui (Côte d'Ivoire);
    • Alison Des Forges (Leta zunze Ubumwe za Amerika);
    • Eric Gillet (u Bubiligi);
    • William Schabas (Canada);
    • Halidou Ouedraogo (Burkina Faso);
    • André Paradis (Canada);
    • Rein Odink (U Buholandi);
    • Paul Dodinval (U Bubiligi).

    Raporo yabo yasohotse muri Werurwe 1993, ivuga ko mu cyahoze ari Komini ya Kinigi, inzirakarengane zahiciwe zijugunywa mu mva rusange. Ubu bwicanyi bwari buyobowe na Burugumesitiri Thaddée Gasana.

    Muri Komini ya Mukingo, ubwicanyi bwayobowe na Burugumesitiri Juvénal Kajelijeli na Minisitiri w'Imirimo ya Leta n'Ingufu, Joseph Nzirorera. Kajelijeli yakatiwe igifungo cy'imyaka 45 n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda. Nzirorera yapfuye mbere yuko urubanza rurangira aho yashinjwaga hamwe na Edouard Karemera na Matayo Ngirumpatse.

    Muri Komini ya Nkuli, yari iyobowe na Burugumesitiri Mathias Mpiranya, Abatutsi benshi b'inzirakarengane barahiciwe. Bamwe bajugunywe mu buvumo bwa Nyaruhunga, abandi bapfira mu Rukiko rw'Ubujurire rwa Ruhengeri. Muri Komini ya Gaseke na Giciye, Abagogwe bishwe n'abaturage bayobowe n'Abayobozi b'aya Makomine.

    Raporo ivuga ko abagize uruhare runini muri ubwo bwicanyi ari:

    • Jean-Marie Vianney Mugemana, wahoze ari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini;
    • Charles Nzabagerageza Perefe wa Ruhengeri;
    • Jérémie Sukiranya, Umuyobozi wa Gereza ya Ruhengeri.

    Aba bayobozi barashinjwa kujya muri ayo Makomine, bagasaba abaturage kugira uruhare mu muganda udasanzwe wo gukuraho ibihuru ahantu hose no kwica ibyitso bya FPR byari byihishe mu gihuru, ni ukuvuga Abatutsi.

    Basabye ko bitangira iki gikorwa babibutsa umugani w'Ikinyarwanda uvuga ngo 'ushaka kwikiza igiti cyona akirandurana n'imizi yacyo'.

    Nyuma y'aya mabwiriza yatanzwe n'abayobozi, ubwicanyi bwibasira Abatutsi bwakorewe muri Komini zitandukanye za Perefegitura ya Gisenyi, cyane cyane Giciye, Gaseke, Ramba, Karago, Mutura, Kanama na Rwerere.

    Muri Komini ya Gaseke, ubwicanyi bwakajije umurego cyane ku wa 2 Gashyantare 1991. Abicanyi bakoresheje intwaro gakondo nk'amacumu, imihoro, amasuka, inkoni n'amabuye. Mu bantu bishwe bikabije, raporo itanga urugero rw'umugore witwa Mukamana wari warashakanye n'umwarimu wari ufungiye muri Gereza ya Gisenyi kuva mu Kwakira 1990 ashinjwaga ibinyoma ko ari Inkotanyi. Uyu mugore yiciwe imbere y'abana be babiri bari bafite imyaka ibiri n'itatu. Nyuma yo kwica nyina, abana bajugunywe mu musarani. Ibi bikorwa by'ubogome byakozwe n'abaturage bayobowe na Konseye wa Segiteri wa Mwendo.

    Raporo yerekana ko muri Komini Gaseke, abantu barenga 60 bishwe mu minsi 10. Raporo ivuga kandi ko abicanyi bari bashyigikiwe n'Abayobozi Bakuru mu rwego rwo kubarinda gukurikiranwa n'amategeko. Yatanze urugero rwa Joseph Buhirike, murumuna wa Colonel Elie Sagatwa wari Umunyamabanga wihariye wa Perezida Habyarimana; Buhirike yishe nta mpungenge Abatutsi benshi muri Segiteri ya Gihira muri Komini ya Giciye.

    Muri Komini ya Karago, ari yo Komini Perezida Habyarimana akomokamo, Abatutsi 68 barahiciwe. Nk'ibimenyerewe, abicanyi bakomeje kwidegembya.

    Muri Komini ya Mutura, ubwicanyi bwakozwe n'abasirikare bo mu Bigogwe. Burugumesitiri Faustin Ndabarinze n'umupolisi Rwamakuba bagerageje kurinda abahigwaga ariko ntibashobora guhangana n'abicanyi. Basezerewe ku mirimo yabo kubera ubwo bushake bwabo bwo gukiza Abatutsi.

    Urundi rugero rw'uruhare rw'Abayobozi b'Inzego z'Ibanze mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi hagati ya 1990 na 1994 ni Jean Baptiste Gatete wari Burugumesitiri wa Komini Murambi.

    Gatete yayoboye Komini Murambi imyaka cumi n'ibiri, kuva 1981 kugeza 1993. Yakoreye Abatutsi amarorerwa atavugwa, byarushijeho gukomera guhera mu 1990, igihe intambara yo kwibohora yatangiraga. Muri icyo gihe, Gatete yataye muri yombi Abatutsi benshi, abenshi muri bo bajyanwa i Byumba kugira ngo bicirwe mu Kigo cya Gisirikare. Mu 1991, Gatete yakajije umurego mu gushotora Abatutsi na bamwe mu Bahutu batari abayoboke ba MRND.

    Reka dufate urugero:

    Mu ijoro ryo ku wa 7 Ugushyingo 1991, Marie Kampire baramukubise avunika igituza, mu gihe umukobwa we, Gorette Murekatete, yakubiswe inyundo ku maguru no ku maboko. Abakoze ayo mahano bari bayobowe n'Abayobozi b'Inzego z'Ibanze, bayobowe na Konseye Jean Bizimungu afatanyije na Resiponsabure wa Serire, Denis Nzabamwita. Bageze mu rugo rwabo, abicanyi bamennye urugi, binjira mu nzu bakubita Abatutsi bahatuye. Abayobozi b'Inzego z'Ibanze bagumye mu kigo banywa itabi bavuga ngo: 'Nibice Inkotanyi, harimo na nyirakuru wa Rwigema'
    Icyo gitero cyakomerekeje cyane, umusaza Aloys Sekabirigita, ufite imyaka 70, watemeshejwe umuhoro.

    Ku wa 12 Ugushyingo 1991, abanyamakuru bamusanze mu bitaro bya Kiziguro aho yari ari kwivuriza. Baramuganiriza bashaka kumenya icyateye icyo gitero. Yabasubije ati: 'Basore, mundeke, ni ukubera ko ndi Umututsi. Ariko rero, abantemye ntibandusha kuba Umunyarwanda.'

    Umukecuru, Concessa Ngenzi, ufite imyaka 62, na we yatemeshejwe n'umuhoro mu gitero cyayobowe na Konseye Jean Bizimungu, Gérard Kayonza (Umwarimu w'Ishuri Ribanza), Odette Kabagwira Resiponsabule wa Serire, Uwamariya. Bakoze ubwo bwicanyi baririmbaga interuro igira iti: 'Ishyaka ryacu mu bicu, Habyarimana, komeza utuyobore! ” Umubare munini w'Abatutsi bishwe, cyane cyane muri Segiteri ya Rwankuba aho umukecuru Mukacyoya, ufite imyaka 82, yakubitiwe icumu.

    Abanyamakuru ba Kinyamateka basuye Komini ku wa 12 Ugushyingo 1991 basohoye inkuru izamura amarangamutima, yanditswe na Ladislas Niyongira.

    Dore igice cyayo kigira kiti: 'Ibyumweru bibiri birashize, imidugararo yadutse mu baturage ba Komini Murambi. Burugumesitiri Gatete abyitirira ishyaka rya MDR, nk'uko abivuga, yiganjemo Abatutsi. Abaturage bo bemeza ko Gatete ari we nyirabayazana ku bufatanye n'inzego n'ubuyobozi za Segiteri na Serire. Abakomeretse baracyari mu bitaro. Umwuka si mwiza kuri Komini, nubwo abari ku butegetsi bashaka kubihisha bavuga ko amahoro yagaruwe.

    Iyo tubajije Burugumesitiri ku bijyanye n'impamvu z'ibi bibazo, tubona ko yafashe mu mutwe ibyo radiyo itangaza. Yatubwiye ko Komini ya Murambi iri mu gace k'Ubuganza ituwe cyane n'Abatutsi, nubwo bataruta Abahutu. Kuri ibyo hiyongereyeho intambara ya FPR yateguwe muri Komini ya Murambi nko mu yandi Makomine arimo Ngarama, Muvumba, n'ahandi. Ku bwa Gatete rero, hari ibyitso byinshi. Bamwe boherejwe i Byumba baricwa, ariko hari abarekuwe bagakomeza kurakara. Burugumesitiri yemera ko umwiryane hagati y'Abahutu n'Abatutsi wagaruwe n'intambara.'

    Ubwicanyi bwakorewe i Rwankuba muri Komini ya Murambi bwamenyekanye cyane, biturutse ku Miryango Mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu nyuma y'amakuru bagejejweho n'Imiryango Nyarwanda iharanira uburenganzira, cyane cyane nka Kanyarwanda n'Ishyirahamwe ry'Abakorerabushake b'Amahoro. Guverinoma y'u Rwanda yagize ikimwaro kuko yagombaga kwisobanura kuri za Ambasade z'amahanga zikorera i Kigali. Ni yo mpamvu Leta yashyizeho, icyiswe Komisiyo ishinzwe iperereza ku bwicanyi bwakorewe i Rwankuba.

    Komisiyo yari igizwe n'Abayobozi Bakuru bane bavuye muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu:

    Eterne Kubwimana, Umuyobozi w'Ibikorwa bya Politiki, Perezida wa Komisiyo;
    André Banyurwabake, Ukuriye Ishami rishinzwe Ubugenzuzi n'Inkunga;
    Vénérand Musabyimana, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Amakuru n'Inyandiko;
    Apollinaire Mukamakuza, Ushinzwe Imibereho Myiza.

    Komisiyo yari ifite Ishingano zo 'Kumenya ibitera imvururu zabereye muri Segiteri Rwankuba, Komini Murambi, Perefegitura ya Byumba, mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira iya 8 Ugushyingo 1991'. Komisiyo yagiye i Murambi ivugana n'Abayobozi batandukanye. Yagiye kuri Paruwasi ya Kiziguro aho impunzi zirenga 200 zari zimaze gutuzwa na Konseye wa Rwankuba ahabereye ubwo bwicanyi. Komisiyo yatanze raporo yayo ku wa 13 Ugushyingo 1991.

    Reka duhere kuri Superefe wa Ngarama watangaje ko ubwo bwicanyi bwatewe n'Abatutsi. Komisiyo ibitangaza muri aya magambo: 'Abayobozi ba Perefegitura ya Ngarama baboneyeho umwanya wo kutwumvisha ko imvururu zabereye muri Komini ya Murambi ari imwe mu ntego z'Inyenzi-Inkotanyi muri iyi ntambara batangije. Bazanye gahunda yo guca ibice mu baturage bacu. Bishe abantu basenya ibikorwa remezo kugira ngo batsinde intambara.'

    Burugumesitiri Gatete na we yabajijwe na Komisiyo, itangaza ibyo yavuze muri aya mu magambo akurikira:

    'Ikibazo cyo kutumvikana hagati y'amoko yiganje hano, cyabayeho kuva kera, muri Komini ya Murambi, kubera ko cyagaragaye cyane kuva mu 1988. Kuva uyu mwaka, Abatutsi batangiye kwitandukanya, bashinga amatsinda mato birata ko bamaze gutsinda, ko Kigeli azagaruka, ko Rwigema azababohora. […] Abasore benshi b'Abatutsi bafashe pasiporo bitwaje ko bagiye gusura bene wabo, mu gihe bagiye mu myitozo ya gisirikare i Mbarara (Uganda). Igihe intambara yo mu Kwakira 1990 yatangiraga, abakekwagaho kuba ibyitso bose bafashwe n'abaturage bashyikirizwa ubuyobozi.'

    'Barafunzwe ndetse 16 bapfira muri gereza. Abafunzwe barekuwe nyuma y'amasezerano ya N'Sele yabereye muri Zaire ku wa 29 Werurwe 1991, bagarutse bafite intego yo gukuraho Gatete, Burugumesitiri wa Komini Murambi. Gatete yaburiwe n'Umuhutu wafunganywe na bo na we aza kurekurwa. Umugambi wo kumurasa cyangwa kumuroga warabananiye, batangira kumusebya mu binyamakuru no mu bitabo. Ibi byakozwe n'abantu bake baba muri Komini n'abandi baba i Kigali, ariko bakomoka i Murambi.'

    Komisiyo imaze kumva amagambo ya Gatete, yemeje ko ibisobanuro bye by'inyongera bikubiyemo ibinyoma byerekana uruhare rwa Burugumesitiri Gatete na bagenzi mu bwicanyi. Dore ko igice kibisobanura:

    'Intandaro y'imvururu muri Segiteri ya Rwankuba ni inama ya MDR yabereye muri Komini ku wa 27 Ukwakira 1991, iyobowe na Evergiste Rwambonera ari hamwe na Viateur Mutanguha, ukuriye ishami rya farumasi muri Minisanté na Bizimungu, Umugenzuzi w'Urubyiruko n'Amakoperative muri Komini ya Murambi. Abatutsi benshi bitabiriye iyi nama baririmba bati:”Turatsinze, turatsinze, tuzabategeka ubuziraherezo!”. Nyuma y'iyi nama, Abatutsi ntibakirara mu ngo. Bashyizeho amatsinda mato barara kwa Ndahindurwa. Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 1991, bagabye igitero kwa Konseye wa Rwankuba, utashatse gusohoka.'

    'Mu ijoro ryakurikiyeho, bagabye igitero ku rugo rwa Konseye Munyangondo, urwa Gatabo, Kalisa na Rubayiza [usibye Konseye, abandi ni Abatutsi]. Muri Segiteri hose, ijoro ryose ntiryatuje. Bukeye bwaho, abantu bahunze bahungira muri Komini ya Giti, Muhazi na Gikoro ndetse no kuri paruwasi ya Kiziguro. Bamwe ndetse bahungiye i Kigali mbere y'imvururu (Rutaremara, Byusa Gérard, Buhigiro na Gashoki, muramu wa Viateur Mutanguha).'

    Gatete avuga ko impamvu zose zateye ubwo bwicanyi ari Abatutsi, avuga ko batangije ingendo zo kurwanya Abahutu. Yashakaga gukuraho Interahamwe ibyaha zakoze no kwerekana neza ko Abahutu birwanaho.

    Nyuma y'Ikiganiro na Gatete, Komisiyo yabajije Padiri Mbyariyehe wo muri Paruwasi ya Kiziguro. Amagambo uyu Mupadiri yavuze yari afite ibitekerezo bibogamye Ati: 'Ibibazo ntibyatunguye Abatutsi kuko mbere yo guhungira muri Paruwasi, bohereje intumwa kugira ngo bamenyeshe ko baje. Ibyo bavuga ko basahuwe, ni bike, ibindi bari bibihishe mbere y'uko bahunga.

    Twabajije kandi Padiri Mbyariyehe ukunze kuvugana n'impunzi ku byo bifuza. Atubwira ko bifuza ko Perefe ari we ubwe wabasubiza iwabo mu rugo, nyuma yo kwirukana Konseye Bizimungu, ku mwanya we, ndetse n'amazu yabo agasanwa. Yatubwiye kandi ko Abatutsi batakigirira icyizere Abayobozi ba Komini ndetse ko ari abirasi cyane.'

    Raporo ikomeza igaragaza ibyifuzo bivugwa ko byatanzwe n'impunzi zari zuzuye muri Paruwasi ya Kiziguro:

    'Batubwiye ko ibyo gusahura amazu yabo no kubica byatangijwe na Konseye, ariko ntabwo bashoboye kuduha ibimenyetso simusiga. Batumenyesheje ko icyabateye guhungira kuri Paruwasi ya Kiziguro aho guhungira mu nzego za Leta ari uko abagiye gutabaza Abayobozi bahise bafungirwa kuri Komini. […] Bashakaga ko Perefe na Superefe babasubiza mu mitungo yabo. Aba bayobozi bagomba kubanza kwirukana Konseye wa Rwankuba. Barashaka ko ababakoreye ibikorwa by'ihohoterwa bafatwa bagafungwa by'agateganyo mu gihe bagitegereje kuburanishwa. Barashaka kandi ko amazu yabo asanwa mbere yo kuyasubiramo kandi bagahabwa ubufasha. Hanyuma, barashaka ko abayobozi barushaho kwita umutekano wabo mu gihe bazaba basubiye iwabo kugira ngo batazongera gutotezwa.

    Abagize Komisiyo bakomeje bavuga ibyatangajwe na Konseye wa Segiteri Rwankuba Jean Bizimungu:

    'Yatwemereye ko umwuka w'amakimbirane hagati y'Abahutu n'Abatutsi batuye muri kariya gace wari uhari cyane na mbere y'ubwicanyi. Abatutsi bamuhimbiye ibyaha, kubera ko, mu ntambara yo mu Kwakira 1990, yavumbuye Ibyitso by'Inyenzi-Inkotanyi byiganjemo Abatutsi. Yatubwiye kandi ko ari we washotowe bwa mbere n'Abatutsi. Mu by'ukuri bari kumutera mu ijoro ryo ku wa 6 Ugushyingo 1991 ndetse bari kongera gusubukura ibitero mu ijoro ryakurikiyeho. Mu bamuteye harimo Byusa, Rutaremara, Gasana, Kagarama, Kabera, Nyemazi, Kirenga, Subika, Gisagara, Rutayisire, Mugabo, n'abandi. Amaherezo, yatubwiye ko Abahutu bateye Abatutsi mu rwego rwo kwirwanaho kuko Abatutsi bari bateye Konseye wabo. Yongeyeho ko Abatutsi baraye bacura umugambi mubisha, bitera umujinya Abahutu birwanyeho birinda kugubwa gitumo.'

    Aya magambo yavuzwe na Konseye Bizimungu yari yuzuye ubwibone, gusebanya, inzangano n'ingengabitekerezo ya jenoside. Bagaragaza ko adafata Abatutsi nk'Abenegihugu bagenzi be, ndetse ko ari abaturage be bafite uburenganzira nk'ubw'Abahutu. Yabeshye ko inkomoko y'ibibazo ari urwango bari bafitiye Abahutu avuga ko ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwakozwe n'Abahutu birwanaho; iki ni ikinyoma cyeruye. Bene iki kinyoma, gishyira icyaha ku Batutsi kuba intandaro y'akarengane kabo, cyahimbwe mu myaka ya za 1990 kugira ngo ubwicanyi bugire impamvu.

    Abayobozi bavuganye na Komisiyo barimo :

    • Superefe wa Ngarama, Gabriel Uwanyilijuru;
    • Umuyobozi wa Komine Murambi, Jean-Baptiste Gatete;
    • Konseye wa Rwankuba, Jean Bizimungu;
    • Padiri Pierre Nolasque Mbyariyehe, ukomoka muri Paruwasi ya Kiziguro;
    • Abatutsi bari bahungiye muri paruwasi ya Kiziguro.

    Ni iki twakura muri iyi raporo ya Guverinoma?

    Muri raporo, hari ibintu byinshi bitwikiriye ukuri ku ihohoterwa ryakorewe Abatutsi, babyita amakimbirane, mu gihe ari itoteza. Raporo kandi yemeza amagambo y'ibinyoma n'inzangano byakorerwaga Abatutsi bikozwe n'abayobozi, barimo Superefe wa Ngarama ndetse na Burugumesitiri Gatete, wabaye nyirabayazana w'ubwo bwicanyi, ndetse Konseye wa Segiteri ya Rwankuba, we yakoranye cyane na Gatete. Ibisobanuro byose byatanzwe n'Abayobozi bavuga ko icyaha cyakozwe n'Abatutsi kandi abagize Komisiyo basa n'ababyemeye.

    Ikindi kintu gitangaje mu myanzuro ya Komisiyo ni uko abayigize batinyuka kwandika ko badashyigikiye icyifuzo cy'impunzi z'Abatutsi birukanwe mu mitungo yabo cyo gusaba ko Konseye Bizimungu yirukanwa, kandi byaragaragaye ko yagize uruhare mukubatoteza. Komisiyo yanze iki cyifuzo, itangaza ko abaturage nta kibazo bafite kuri uyu Konseye: 'Icyifuzo cyo kwirukana Konseye Bizimungu nta shingiro gifite kuko ngo ari Abatutsi bake bamunengaga mu gihe abandi baturage benshi bamwubaha kandi babona ari umunyakuri, usibye abashaka guhorera bagenzi babo batawe muri yombi kubera ubufatanye bwabo n'Inyenzi – Inkotanyi. Iyirukanwa rye ryaba ari akarengane kandi rishobora guteza ingaruka mbi nk'izari muri Komini Kibilira umwaka ushize ubwo Abahutu bashakaga guhorera murumuna wabo wirukanwe ku mirimo ye mu buryo bw'akarengane'.

    Nguko uko ubutegetsi bwashishikariye kudahana abanyabyaha ahubwo bukabahemba kuguma ku myanya yabo, bagakomeza imirimo yabo yanduye. Raporo ya Komisiyo yoherejwe kuri Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini nyuma yohererezwa Perezida wa Repubulika. Nyuma yaje koherezwa mu mahanga muri za Ambasade z'u Rwanda kugira ngo ikoreshwe muri dipolomasi hagamijwe gutesha agaciro ibyabereye i Murambi.

    Ibaruwa ya MINAFFET yo ku wa 9 Ukuboza 1991 yanditswe na Siméon Insonere, wari Umunyamabanga Mukuru muri iyi Minisiteri, yerekana ko yari afite ubushake bwo guhakana buriya bwicanyi. Iyo baruwa yari igenewe Ambasade z'u Rwanda mu mahanga. Muri iyi baruwa, Insonere yemeza ko raporo ya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komine ivuga ku “bwicanyi bwakekwaga” i Murambi yakozwe neza kandi ko ari cyo gisubizo cya Guverinoma.

    Binyuze mu mvugo “ubwicanyi buvugwa”, twumva neza ko Komisiyo itari ishinzwe gutangaza ukuri ahubwo ko yashyizeho ibinyoma byagenewe Umuryango Mpuzamahanga hagamijwe kwerekana ko hakozwe iperereza rigasanga Murambi hari amahoro aganje, kandi atari ko bimeze.

    Siméon Insonere kuri ubu aba mu Bufaransa. Ni umwe mu batangabuhamya b'Umucamanza Bruguière wakwirakwije ibinyoma ku bayobozi bakuru b'u Rwanda, barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Insonere kandi ni umwe mu banyamuryango ba FDU-Inkingi.

    Ibikubiye muri iyi nyandiko, byakusanyijwe na Dr Bizimana Jean Damascène, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruhare-rw-inzego-z-ibanze-mu-itegurwa-n-ishyirwa-mu-bikorwa-rya-jenoside

  • Umuhanzi Muyango yajyanywe mu bitaro igitaraganya #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Muyango Jean Marie Vianney yasubijwe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kuremba.

    Ku wa 24 Mata 2024 ni bwo uyu mugabo yajyanywe mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal akaba ari ho arwariye.

    Yasubijwe kwa muganga nyuma y’uko n’ubundi muri Mutarama 2023 yari mu bitaro kubera ko yagorwaga no guhumeka.

    Byatumye tariki ya 5 Mutarama 2023 abagirwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ashyirwamo akuma gatuma umutima ukora. Yaje kuva mu bitaro tariki ya 8 Mutarama 2023.

    Muyango arembeye muri King Faisal Hospital

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-muyango-yasubijwe-mu-bitaro-igitaraganya

  • Icyateye umuhanzi Ben Kayiranga kurwara uburwayi bwo kwibagirwa #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ben Kayiranga yahishuye ko yahuye n’uburwayi bwo kwibagirwa byanatumye yibagirwa zimwe mu ndirimbo ze.

    Uyu muhanzi utuye mu Bufaransa ku Mugabane w’u Burayi, yavuze ko ari uburwayi yagize muri 2003 nyuma y’urupfu rwa nyina.

    Yabitangarije mu kiganiro Amahumbezi, aho yavuze ko yatangiye kujya yibagirwa amwe mu magambo agize indirimbo ze.

    Ati “Naje kugira ibyago Mama wanjye yitaba Imana, guhera icyo gihe ngira ikibazo cyo kwibagirwa ntangira kugira ubwoba bwo kujya nibagirwa amagambo nanditse mu gihe ngiye ku rubyiniro, ntabwo abantu benshi babimenye, noneho ntagira kujya ngira ubwoba bituma mpagarika ibitaramo byose.'

    Yakomeje agira ati “Nibanze cyane ku bintu nk’ibyo hambere, ibyakera ndabyibuka ariko ibintu bya vuba nanditse ntabwo mbasha kubifata, biranshika, mfite amagambo menshi nanditse y’indirimbo ariko kuziririmba nzikurikiranya biranga ndabyibagirwa.'

    Ubu burwayi akaba yari yarabugize ibanga, yirinze kubivugaho ahubwo ahitamo guhita ahagarika ibikorwa byose bya muzika harimo no guhagarika ibitaramo byose yari afite i Paris.

    Umuhanzi Ben Kayiranga yahuye n’uburwayi bwo kwibagirwa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/icyateye-umuhanzi-ben-kayiranga-kurwara-uburwayi-bwo-kwibagirwa

  • Drake agiye kujyanywa mu nkiko azira gukoresh… – #rwanda #RwOT

    Aubrey Graham umuraperi ukomoka muri Canada wamamaye cyane ku izina rya Drake mu muziki, amaze iminsi ari mu ntambara y’amagambo n’abaraperi batandukanye, byumwihariko Kendrick Lamar. Muri iyi ntambara ni naho yigiriye inama yo kuyizanamo Tupac Shakur gusa bisa nkaho bigiye kumugaruka.

    Mu ndirimbo Drake aherutse gusohora yise ‘Taylor Made’ asubirizamo Kendrick Lamar, yakoreshejemo amajwi ya Tupac Shakur na Snoop Dogg bumvikana bibasira Kendrik Lamar, gusa aya majwi si aya nyayo kuko yayakoze hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘AI’ aho uyumvishe ashobora gukeka ko ari Tupac wa nyawe waririmbye.

    Drake aherutse gukoresha ijwi rya Tupac mu ndirimbo yibasiyemo Kendrick Lamar

    Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo kompanyi ya ‘Tupac Estate’ ikurikirana ibikorwa bya nyakwigendera Tupac Shakur birimo n’ibihangano yasize, yahise yoherereza ibaruwa Drake imusaba ko yasiba iyi ndirimbo ku mbuga zicuruza umuziki zirimo YouTube na Spotify. Nyamara ibi ntabwo Drake yabyubahirije kuko kugeza ubu iyi ndirimbo ntarayisiba.

    Howard King uyobora Tupac Estate ishinzwe ibikorwa byasizwe n’uyu muraperi ufatwa nk’umwami w’ijyana ya Rap, yatangarije ikinyamakuru Billboard ko bagiye kujyana mu nkiko Drake kuko yanze kubahiriza ibyo bamusabye byo gusiba iyi ndirimbo kandi yaranayikoze atabanje gusaba uburenganzira.

    Abahagarariye Tupac bagiye kujyana mu nkiko Drake nyuma yo gukoresha ijwi rye ntaburenganzira yabisabiye

    Mu kiganiro Howard King yagize ati ”Ni ikintu tutabasha kwihanganira kuba Drake yarasuzuguye ibigwi bya Tupac akarenzaho gukoresha ijwi rye mu ntambara y’amagambo arimo. Ndizera ko na Tupac iyaba akiriho atari kubimwemerera. Twamusabye ko yasiba iriya ndirimbo arabyanga niyo mpamvu tugiye kumujyana mu nkiko”.

    Nyamara nubwo ku ruhande rw’abahagarariye Tupac bashaka kurega Drake, uyu muraperi we yabifashe nk’intwaro yo kwibasira Kendrick Lamar dore ko aherutse kuvuga ati ”Nakoresheje ijwi rya Tupac kuko nashakaga kubabaza Lamar, kuko ndabizi akunda cyane Tupac ni nawe afatiraho urugero (role model) noneho ibaze kumva umuntu ukunda ariwe uri kugutuka”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142300/drake-agiye-kujyanywa-mu-nkiko-azira-gukoresha-ijwi-rya-tupac-shakur-142300.html

  • Ibyabereye inyuma yamarido hagati ya Yago na… – #rwanda #RwOT

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga ni bo kuri ubu bahariwe urwo rubanza ngo baruce nyuma y’uko impande zombi zinaniwe kumvikana.

    Bijya gutangira, Yago Pon Dat, ubwo yateguraga igitaramo cyo kumurika album ye yise ‘Suwejo’ ku wa 22 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali, yitabaje abafatanyabikorwa n’abaterankunga, muri bo hazamo Sosiyete ya Marshall Real Estate.

    Amakuru avuga ko iyi sosiyete ihagarariwe na Marshall Ujeku, yagombaga guha Yago Pon Dat ikibanza, ari ko nawe akayamamariza ibikorwa byayo binyuze muri icyo gitaramo.

    Urwabananiye, baruraze abo ku mbuga nkoranyambaga?

    Ku wa 18 Mata 2024, Nyarwaya Innocent [Yago] yanditse kuri konti ye ya X [Yahoze ari Twitter] agaragaza ko ikibanza yahawe na Marchal Ujeku atarakibona, kandi ko yagiye agerageza kubaza ntahabwe ibisobanuro bitomoye.

    Ku rubuga rwa Marchal baragaza ko hari site z’ibibanza nk’ibi ku Kabeza bigura hagati ya Miliyoni 22 Frw na Miliyoni 38 Frw. Mu bice bya Bugesera i Nyamata, bahafite ibibanza bigura uhereye kuri Miliyoni 2.8 Frw- Bivuze ko ikibanza Yago azahabwa kizava muri ibi cyangwa ahandi.

    Mu butumwa bwe bwo kuri Twitter yanditse agira ati 'Company yitwa Marchal Real Estate yatwemereye ikibanza mu Mujyi wa Kigali ubwo twari mu gitaramo cyo kumurika album 'Suwejo' amaso ko yaheze mu kirere ni amahoro cyangwa niko mukora?… Bimaze iki kwemera ikintu imbere y’imbaga ntugisohoze?'

    Mu kumusubiza, ubuyobozi bwa Marchal bwavuze ko uyu muhanzi yakoze amakosa arimo kwitiranya kompanyi, ariko bamwibutsa kurangwa n'umuco wo gushima nk'umuntu bakoranye.

    Bati 'Bwana Yago, mu gitaramo cyawe hagaragaye amakosa aho MC yavuze ko Company itanze ikibanza ari KTN Rwanda. Umuyobozi wa Marchal Real Estate yaje ku rubyiniro ahamagawe mu gikari na 'team' yawe ariko atamenye ko iryo kosa ryabayeho.'

    'Nyuma avuye kiri 'stage' komite ya Marchal Real Estate yarabimunyesheje nawe abibwira 'team' yawe ivuga ko muzabiganiraho.”

    “Wowe ubwawe ku murongo wa Telephone wahamagaye umuyobozi wa Marchal Real Estate umubaza gahunda aho igeze agusubiza ko ikibanza wacyemerewe mu ruhame […].”

    “Gusa turizera ko mu byo wavuze 'Company' ikugomba wibagiwe gushima ko nibura yateye inkunga igitaramo cyawe mu buryo bw’amafaranga bityo tukakwibutsa ko nk’umuhanzi ukwiye kurangwa n'umuco wo gushima.'

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Uwimbabazi Moniah wateguye iki gitaramo, yavuze ko batunguwe n'ibyatangajwe n'umuhanzi Marchal Ujeku aho yavuze ko atafashwe neza mu gitaramo, ni mu gihe yahawe ibyo bari bavuganye mu masezerano.

    Moniah yavuze ko Marchal Ujeku yatanze inkunga y'ibihumbi 500 Frw mu gitaramo cya Yago, kandi ko yiyongereye ku baterankunga b'iki gitaramo mu gihe haburaga umunsi umwe ngo kibe.

    Uyu mukobwa yavuze ko Marchal Ujeku yari yemerewe kwamamaza ibikorwa bye mu gihe cy'ikiganiro n'itangazamakuru ndetse no mu gihe cy'igitaramo, yaba mu buryo bw'amashusho anyuzwa ku nyakiramashusho zinyuranye n'ibindi.

    Yavuze ati 'Marchal Real Estate yari umwe mu baterankunga twagize mu gitaramo cyo kumurika 'Suwejo Album Launch'. Mu by'ukuri Marchal Real Estate yaje habura umunsi umwe ngo igitaramo kibe.'

    Akomeza ati 'Yatanze ibihumbi 500Frw. Icyo yari yemerewe ni ukwamamaza ibikorwa bye muri 'Suwejo Album Launch' yaba mu gihe cy'ikiganiro n'itangazamakuru, yaba ibirango bye (Logo) ndetse n'amashusho yatambukijwe kuri 'Screen' mu gitaramo.'

    Moniah yavuze ko nta kosa nta rimwe bishinja. Ashingiye kuba kuba Marchal Ujeku yarabahaye 'Video' igaragaza ibikorwa bye ariko nta majwi yasohokaga (Ntiyavugaga).

    Yavuze ko ibi ari byo byatumye ibikorwa bya Marchal Real Estate bitagaragazwa muri iki gitaramo, kuko 'Video' yabonetse ku munota wa nyuma.

    Akomeza ati 'Mu by'ukuri nta kosa na rimwe twakoze. Kuko niba mbyibuka neza yaduhaye 'Video' itavuga mubwira ko 'Video' yohereje itavuga ambwira ko agiye gushaka indi.'

    'Yayiduhaye ku wundi munsi habura isaha ngo igitaramo gitangire. Icyo gihe bitewe n'igihe ntibyari gukunda nusubira inyuma urasanga iz'abandi baterankunga zaracagaho/zarerekanwaga mu gitaramo.'

    Marchal Ujeku yari mu cyiciro cy'abaterankunga 'Gold Sponsorship'. Ni icyiciro kiba kirimo kwamamaza ibikorwa byawe, yaba mu kiganiro n'itangazamakuru, mu gitaramo, ndetse abakozi b'iyi kompanyi bahabwa amatike yo kwinjira bitewe n'umubare bemeranya.

    Moniah yavuze ko ashingiye ku mafaranga Marchall Ujeku yatanze yamwemereye imyanya y'abantu babiri mu cyiciro cya VVIP, ariko 'ntiyabyubahirije kuko haje abakozi 12 kandi ashaka ko bose binjirira ubuntu kandi bakajya muri VVIP'.

    Yavuze ko byasabaga ko bariya bakozi batandatu muri bo bicazwa kuri 'Table' imwe ihwanye na 250,000 Frw, hanyuma abandi batandatu bakinjirira ubuntu.

    Uyu mukobwa yavuze ko ibi Marchal atabyumvise neza ahitamo kwishyura ibihumbi 150 Frw kugirango abakozi be binjire. Moniah asanga aha ariho, Marchal ashingira avuga 'ko abakozi be babuze ubakira mu gitaramo.

    Ati 'Aha arabeshya kuko ikibazo cyabayeho cyaricyo. Sinzi uko yifuzaga kwakirwa kuko yaraje abanza gukemura icyo kibazo cy'abakozi be nyuma bamuha 'Protocol' imujyana mu byicaro bye n'abakozi be.'

    Moniah yasobanuye ko umushyushyarugamba (MC) ariwe wakoze amakosa avuga nabi izina rya Marchal Real Estate, mu gihe Marchal yajyaga ku rubyiniro agiye gushimira Yago, nyuma agatangaza ko yamuhaye n'impano y'ikibanza.

    Ati 'Ibyo kuvanga 'Company' ni ikosa ryakozwe na MC kandi twahise twisegura n'ubwo yabivuze mu Cyongereza kandi 'Company' imenyerewe mu gifaransa.'

    Akomeza ati 'Marchal we ubwe niwe wasabye umwanya ko hari icyo ashaka kuvuga gahunda yari kwamamaza ibikorwa bye aboneraho atanga impano (y'ikibanza) yari yagennye.'

    Moniah yavuze ko nk'uwari uhagarariye itegurwa ry'igitaramo n'abo bari bafitanyije, bishimira uko igitaramo cyagenze, kandi bagerageje kubahiriza amasezerano bagiranye n'abaterankunga babo n'ubwo muri iki gihe ikibanza Marchal yemereye Yago cyabaye ingingo igarukwaho.

    Yago aherutse kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze yishyuza ikibanza yemerewe na Marchal Ujeku

    Marchal Ujeku yavuze ko biteguye kuzashyikiriza ikibanza Yago, babihuje n'inzu y'umuturage babutse



    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SUWEJO' YA YAGO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142275/ibyabereye-inyuma-yamarido-hagati-ya-yago-na-marchal-ujeku-yishyuza-ikibanza-142275.html

  • Uko Yverry afata King James wamwinjije mu muz… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, ubwo yari ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yitegura kurira indege yerekeza mu gihugu cya Canada, aho afite igitaramo no kuririmba mu bukwe bubiri.

    Ibikorwa bye bizabera mu Mujyi wa Vancouver ndetse no mu Mujyi wa Toronto. Uyu muhanzi amaze imyaka ine mu muziki, ariko intangiriro ye yaharuwe  na mugenzi we King James.

    King James yabonye impano ye akiri ku ntebe y’ishuri ku ishuri rya muzika rya Nyundo, kuva ubwo atangira kumushyigikira, ndetse amufasha gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ze.

    Ubwo yari abajijwe kuri King James, Yverry yavuze ko ari umuhanzi atabona uko asobanura kuri we, kuko ari we utuma ‘n’abandi bahanzi bashyashya bizerwa’.

    Akomeza ati “Kuko yabaye uwo kwizerwa mu gihe yari afite ubwo buryo bwo kuyobora icyo cyizere. Yaramfashije, yandwanyeho muri kiriya gihe, ubu nanjye ndi kurya ku mbuto za bariya bakuru.”

    Yverry yavuze ko mu isengesho rye azirikana King James, kandi asaba Imana gukomeza kumufasha mu bikorwa bye bya buri munsi. Ati “Kandi njyewe ndamukunda cyane.”

    King James yiyemeje gufasha Yverry nyuma y'uko yumvise indirimbo ye yise 'Atari Wowe'. Nyuma yo guhura, King James yajyanye Yverry kwa Producer Pastor P amukorera indirimbo zirimo 'Uragiye' yamamaye mu buryo bukomeye.

    Yverry asobanura ko iyi ndirimbo King James yamukoreye yatumye abantu bamumenya, kandi yamubereye umugisha mu rugendo rwe. Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 3 Nzeri 2016, ntabwo iri kuri shene ya Youtube ya Yverry.

    Yverry yatangiye gushyira hanze indirimbo ku muyoboro we wa Youtube ku wa 28 Ukwakira 2029, ahereye ku ndirimbo yise 'Amabanga' imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 1, bivuze ko ari bwo yatangiye umuziki mu buryo bweruye.

    Yverry yatangaje ko afite ishimwe rikomeye kuri King James wamwinjije mu muziki

    Yverry avuga ko yatangiye kurya ku mbuto King James yateye muri we


    Muri 2016, nibwo Yverry yashyize hanze indirimbo 'Uragiye' nyuma y'uko atangiye gufashwa na King James 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YVERRY MBERE Y'UKO YEREKEZA MURI CANADA

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URAGIYE' KING JAMES YAKOREYE YVERRY

    “>

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA MBERE YVERRY YASHYIZE KURI SHENE YE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142306/uko-yverry-afata-king-james-wamwinjije-mu-muziki-video-142306.html

  • Umutoza wa AS Kigali yivuyemo urushyi rwiza arukubita uwa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umutoza wa AS Kigali y’abagore, Ntagisanimana Saida, yakubise mugenzi we wa Rayon Sports WFC, Rwaka Claude ni nyuma yo kutishimira ibyavuye mu mukino.

    Hari nyuma y’umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro wo ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024 aho Rayon Sports yayitsinze 2-0 inayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1 kuko umukino ubanza wabereye Kigali Pele Stadium, AS Kigali yawutsinze 1-0.

    Uyu mukino wari wabereye mu Nzove aho Rayon Sports yakirira imikino ya yo, ntabwo AS Kigali yishimiye imisifurire by’umwihariko ku munota wa nyuma aho rutahizamu wa yo ukomoka mu Burundi, Niyomwungeri Olga Peace yategererwaga mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi agasanza ntatange penaliti, agasanza.

    Iyi yari penaliti yashoboraga guhindura byinshi kuko iyo bayitanga AS Kigali ikayitsinda ni yo yari gukomeza kuko yari kuba yatsinze igitego hanze.

    Ibi byakuruye impaka aho AS Kigali itabyumvaga kugeza umukino urangiye imvururu zirakomeza.

    Umutoza wa Rayon Sports, Rwaka Claude akaba yaje guhura n’uruva gusenya ubwo yakubitwaga n’umutoza wa AS Kigali.

    Ubwo umukino wari urangiye, Rwaka yagiye gusuhuza mugenzi we wa AS Kigali, Ntagisanimana Saida ariko undi kubera umujinya no kutakira gutsindwa arabyanga amwima akaboko.

    Aha ni ho havuye ikibazo Rwaka ashaka kumusuhuza ku gahato aho yamufashe ku rutugu, Saida n’umujinya mwinshi yahise yivamo urushyi arumwasa ku itama.

    Rwaka Claude na we yashatse kurwana ariko bahita bamufata, bahosha iyo mirwano na Saida bamutwara ku ruhande.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko FERWAFA igiye kwiga kuri iyi myitwarire yaranze umutoza wa AS Kigali aho bishoboka cyane ko aza no gufatirwa ibihano.

    Rwaka amaze gukubitwa na we yashatse kurwana baramufata

    Saida yahise ashyirwa ku ruhande

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-as-kigali-yivuyemo-urushyi-rwiza-arukubita-uwa-rayon-sports