Blog

  • Harimo numugore! Ibihugu 9 bimaze gutora aba… – #rwanda #RwOT

    Ijoro ryo kua 28 Nzeri uyu mwaka, rizaba ari ijoro ridasanzwe aho amahanga yose azaba ahanze amaso mu gihugu cya Mexico, ahazaba hari kubera ibirori by'ishiraniro byo gutoranya umukobwa uzasimbura Sheynnis Palacios wambaye ikamba rya Miss Universe 2023, mu bakobwa 120 biyandikishije uyu mwaka.

    Kugeza ubu, ibihugu birimo u Bushinwa n'u Bufaransa byamaze gutora ba Nyampinga bazabihagararira muri iri rushanwa rugikubita, ndetse na Iran yatangaje ko izitabira iri rushanwa ku nshuro yayo ya mbere.

    Dore ibihugu byamaze kwemeza abakobwa bazabiserukira muri Miss Universe 2024:

    1.     U Bushinwa



    Jia Qui w'imyaka 23 y'amavuko, ni we watorewe guhagararira u Bushinwa muri Miss Universe 2024 nyuma y'uko ariwe wahawe aya mahirwe mu irushanwa ry'umwaka ushize ryabereye muri El Salvador ariko ntabashe kwitabira.

    2.     U Bufaransa


    Indira Ampiot w'imyaka 20 y'amavuko, ni umunyamideli w'umufaransa wigeze kwambikwa ikamba rya Miss Basse-Terre na Miss Guadeloupe mu 2022, akaba yaranabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2023. 

    Ni umukobwa wa kane ukomoka muri Guadeloupe wegukanye Miss France. Afite inkomoko mu Buhinde binyuze mu gisekuru cya Nyina, akaba mwishywa w'umukinnyi w'umupira w'amaguru mu Bufaransa, Frederic Tejou.


    Ampiot yegukanye iri kamba ryo kuzaserukira u Bufaransa ahigitse abandi bakobwa 29 bari bahataniye uyu mwanya, mu irushanwa ryabaye mu Ukuboza k'umwaka ushize.

    3.     U Bugiliki



    Christianna Katsieri w'imyaka 22 y'amavuko, ni we watorewe kuzahagararira u Bugiriki mu irushanwa rya Miss Universe riteganyijwe kuba muri Nzeri uyu mwaka. Uyu mukobwa kandi, yahagarariye iki gihugu no mu irushanwa rya Miss Earth 2023.

    4.     Kazakhstan


    Madina Almukhanova ufite imyaka 23, ni umunyamideli wambitswe ikamba rya Miss Kazakisitani nyuma yo gutsinda abandi 24 bari bahataniye mu irushanwa ryabereye mu Ngoro ya Repubulika iherereye i Almaty mu Ukuboza k'umwaka ushize.


    Mbere y'ibi, Madina yari asanzwe yambaye ikamba ry'igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Almaty watowe mu 2023. Hanze yo kwitabira amarushanwa y'ubwiza, amaze imyaka itanu yerekana imideli, akaba n'umuyobozi wa korari abikesheje ubuhanga bwe mu kuririmba no gucuranga piyano.

    5.     Mongolia



    Mu Kwakira umwaka ushize, ni bwo Nominzul Zandangiin w'imyaka 19, yagizwe Miss Universe Mongolia 2023. Yegukanye iri kamba atsinze abandi 16 bari bahuriye muri iri rushanwa. Ni umunyeshuri muri kaminuza nkuru ya Mongolia, aho arimo gukorera impamyabumenyi mu icungamari.

    6.     New Zealand



    Franki Russell ufite imyaka 29 y'amavuko wambitswe ikamba rya Miss Universe New Zealand 2024, ni umukinnyi w'amafilime akaba n'umunyamideli. Uyu mukobwa agiye gusubiza iki gihugu muri Miss Universe, nyuma y'imyaka 4 kititabira. Mu 2021, Russell yitabiriye amarushanwa ya Miss Universe UAE mu 2021, aho yabashije kugera muri 30 ba mbere.

    7.     Venezuela


    Ileana Marquez w'imyaka 28 y'amavuko, ni umunyamideli akaba n'umubyeyi wa mbere wabashije kwegukana ikamba rya Miss Venezuela. Yatsinze ahigitse abandi bakobwa 24 bari bahuriye kuri iri kamba mu Kuboza, bimugira umugore wa gatatu wahatanye ahagarariye Amazone wambitswe iri kamba.


    Mu byo akunda harimo kuririmba, kubyina no gukina filime. Avuga ko yiyumvisemo imbaraga zo kwitabira irushanwa rya Miss Venezuela kuko bwari ubwa mbere abaritegura bari bemereye ababyeyi kimwe n’abagore bubatse ndetse n’abashakanye bakaza kwahukaha, kwitabira iri rushanwa.

    8.     Belize



    Halima Hoy w'imyaka 29 y'amavuko, niwe wagiriwe icyizere cyo guserukira igihugu cya Belize muri Miss Universe 2024.

    9.     Kyrgyzstan



    Maya Turdalieva ufite imyaka 25, ukomoka mu mujyi wa Bishkek, umurwa mukuru wa Kirigizisitani, niwe watorewe kusaserukira iki gihugu muri Miss Universe 2024.  Yashyize muri uyu mwanya nyuma y'uko Diami Almazbekova, wari uhagarariye igihugu cya Kirigizisitani, yiyemeje kuva mu irushanwa kubera ko atari yiteguye mu 2023.

    Usibye ibi bihugu byamaze gutanya abazabihagararira, hari n'ibindi bigeze kure amarushanwa agomba gusiga babonye abazabaserukira. Muri byose bihugu harimo Zimbwabwe, Kenya, Croatia, Phillippines, Colombia, Iran, Albania, Ecuador, Leta zunze ubumwe za Amerika, Jamaica, Netherlands, Denmark, Mexico, Finland, Ireland n'ibindi byinshi.

    Ni mu gihe Cuba iheruka muri iri rushanwa mu 1967 nayo izongera kwitabira nyuma y'ibinyacumi bitandatu itagaragara, Botswana yaherukaga mu 2013 ikagaruka, Samoa yaherukaga mu 1986 ikagaruka, Kenya yaherukaga mu 2021 ndetse n'ibindi bihugu bitaherukaga kugaragara muri iri rushanwa bigaseruka gitore.

    Anne Jakrajutatip, umufatanyabikorwa wa Miss Universe Organisation (MUO) itegura irushanwa rya Miss Universe, aherutse kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze atangaza umubare w'ibihugu bihataniye iri kamba ryifuzwa na benshi, aboneraho no gushimira ibihugu byamaze kwiyandikisha.

    Mexico igiye kwakira iri rushanwa, yaherukaga kuryakira mu 2007, ariko na mbere yaho mu myaka ya za 1993, 1989 na 1978 yararyakiriye.

    Umuyobozi mukuru wa Miss Universe Organisation Amy Emmerich yatangaje ko ategerezanyije amatsiko menshi kuzabona uko Mexico izakoresha neza amahirwe yahawe.

    Iri rushanwa, ryagiye rirangwa n'udushya twinshi mu bihe byatambutse, aho abakobwa bahataniye iri kamba nka Rikkie Valerie Kollé ukomoka mu Buholandi na Marina Machete ukomoka muri Porutugali baje bakurikira Angela Ponce witabiriye mu 2018, baba abakobwa batatu bitabiriye iri rushanwa nyamara baravukanye igitsina cy’abagabo.

    Sibyo gusa kandi, kuko Camila Avella ukomoka muri Kolombiya na Michelle Cohn wo muri Guatemala na bo banditse amateka yo kuba abagore ba mbere bubatse ndetse banabyaye bitinyutse bakitabira irushanwa rya Miss Universe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142319/harimo-numugore-ibihugu-10-bimaze-gutora-abazabihagararira-muri-miss-universe-2024-amafoto-142319.html

  • Abanyeshuri 94 bamaze kubona PhD binyuze mu bufatanye bwa UR na Suède – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu binyuze muri ubu bufatanye, abanyeshuri 94 bamaze kubona impamyabumenyi y'ikirenga PhD mu mashami atandukanye muri za kaminuza zinyuranye.

    Kuri uyu wa Gatatu ku ya 24 Mata 2024 ubwo hasozwaga inama ngarukamwaka nyuguranabitekerezo ihuriweho na Leta y'u Rwanda na Suède ku bijyanye n'ubushakashatsi binyuze muri Kaminuza y'u Rwanda, Umuyobozi ushinzwe imikoranire ya kaminuza zo muri Suède n'iy'u Rwanda, Dr Etienne Ruvebana, yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye n'ubwo hari ubwo abantu badashobora kumva uburemere bwabyo.

    Ati 'Ni ikintu gihambaye buriya hari ushobora kumva uwo mubare akumva y'uko atari benshi cyane, ariko buriya ufashe ubushobozi buyijyaho n'imyaka itwara aba bantu bose ni ikintu gihambaye.'

    Ubu mu cyiciro cy'imyaka irindwi cyatangiye mu 2019 harimo abanyeshuri 38 ba PhD bakura ubumenyi muri Kaminuza y'u Rwanda n'izo muri Suède 'Sandwich PhD Training', abandi 26 muri porogaramu ya PhD bakurikiranira amasomo yabo muri UR.

    Hari kandi abandi icyenda basoje amasomo ya PhD ariko bari gukora ubushakashatsi, 29 bo muri UR bo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza muri UR n'abandi umunani bo mu cyiciro cyabanje bari gukurikirana amasomo ya PhD.

    Umuyobozi ushinzwe ubutwererane mu iterambere muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Martina Fors Mohlin, yagaragaje akamaro k'ubushakashati mu iterambere ry'igihugu; anashimangira ko ari urwego rukwiye gushyirwamo ingufu nyinshi na Kaminuza y'u Rwanda.

    Ati 'Ikintu maze kubona mu myaka ibiri maze nkorera mu Rwanda ni uko guverinoma y'iki gihugu iyo bandika cyangwa bategura ingamba z'ibigomba gukorwa, igihe cyose bashingira ku bimenyetso bifatika kandi ndabashimira.'

    'Kugira ngo ubone ibyo ushingiraho bisaba ubushakashatsi burimo n'ubwa kaminuza. Ikigomba gushyirwamo imbaraga ni ukureba uko bwajya bukorwa buhereye hasi ku cyo igihugu gikeneye no ku cyo guverinoma ishaka.'

    Porogaramu za PhD ziri kwigirwa mu Rwanda

    Ubu muri Kaminuza y'u Rwanda hari gutangirwa amasomo y'Impamyabumenyi y'Ikirenga, PhD, ndetse abo mu cyiciro cya mbere bakaba barimbanyije amasomo yabo.

    Magingo aya hari gutangwa porogaramu eshanu za PhD muri Kaminuza y'u Rwanda zirimo iy'imibare, ubuhinzi, ubukungu, imiyoborere n'iy'amahoro.

    Dr Ruvebana yagize ati 'Izi ni porogaramu zifitiye akamaro igihugu n'ubwo ari bwo zigitangira turashaka kureba ni gute twakubaka ubushobozi bwa kaminuza kugira ngo izo porogaramu zizakomeze n'iyo ubu bufatanye bwaba butakiriho.'

    Biteganyijwe ko binyuze muri ubu bufatanye mu mwaka wa 2024/25 hazashorwa miliyaro 3,5 Frw mu gushyigikira amasomo ya PhD n'aya Masters, akazaba agize 65,4% by'inkunga izatangwa na Suède.

    Andi angana na miliyari 1,8 Frw azifashishwa mu bindi bikorwa birimo ibikorwaremezo bya internet, amasomero arimo n'ayo kw'ikoranabuhanga n'ibindi.

    Umuyobozi ushinzwe imikoranire ya Kaminuza zo muri Suède n'iy'u Rwanda, Dr Etienne Ruvebana, yavuze ko bifuza ko n’ubwo ubu bufatanye bwahagarara, amasomo ya PhD azakomeza gutangirwa mu Rwanda

    Umuyobozi ushinzwe Ubutwererane mu Iterambere muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Martina Fors Mohlin, yagaragaje akamaro k'ubushakashati mu iterambere ry'igihugu anashimangira ko ari urwego rukwiye gushyirwamo ingufu

    Iyi nama yari yitabiriwe n’abashakashatsi n’abandi bo muri za kaminuza zo muri Suède barenga 40

    Inama ngarukamwaka nyuguranabitekerezo ihuriweho na Leta y'u Rwanda na Suède ku bijyanye n'ubushakashatsi binyuze muri Kaminuza y'u Rwanda, yamaze iminsi itatu irebera hamwe iterambere ry’iyi kaminuza

    Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda (UR) ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere, Dr. Ndikumana Raymond, yashimiye umusaruro w’iyi gahunda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-94-bamaze-kubona-phd-binyuze-mu-bufatanye-bwa-ur-na-suede

  • Kwibuka30: Abikorera bibukijwe ko ubutunzi bwabo atari ubwo gusenya igihugu – #rwanda #RwOT

    Ni ibikubiye mu butumwa yatanze ku wa 24 Mata 2024 mu gikorwa PSF yateguye cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo n'abikoreraga. Cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro.

    Mubiligi Jeanne Françoise yakomoje ku kuba mu gihe hibukwa abikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hadashobora kwirengagizwa n'uruhare rw'abikoreraga bayikoze bakanatanga inkunga yo kuyishyira mu bikorwa, bityo ko bikwiye kubera isomo abikorera ba none bakazirikana ko ubutunzi bwabo bukwiye kugira uruhare mu kubaka u Rwanda aho kurusenya.

    Ati ''Twunamire bagenzi bacu mu rwego rwo kubaha icyubahiro bavukijwe. […] dufate mu mugongo imiryango y'abikorera yasigaye, tubifuriza gutwaza gitwari no kudaheranwa.''

    ''Iyo dukurikiye amateka dusanga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarateguwe, kandi hakagaragaramo uruhare runini rw'abikorera. Duteranye gutya rero kugira ngo twamagane ubwo bugwari bwatumye abikorera batera inkunga icyo gikorwa cy'ubunyamaswa bakanakijandikamo. […]abikorera twahakuye isomo ryo gushishoza no kureba kure, kugira ngo ishoramari ryacu ribe iryubaka igihugu aho kugisenya.''

    Uwanyirigira Matilda ni uwikorera wo mu Mujyi wa Kigali warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku kuntu yabonye Abatutsi benshi bicirwa mu maso ye.

    Yashimiye Inkotanyi zamurokoye, ndetse anashima Perezida Paul Kagame wimakaje Ubunyarwanda ku buryo ubu umucuruzi wese afite amahirwe yo gukora yisanzuye hatabayeho ivangura, dore ko mbere ya jenoside bwo hatangwaga icyangombwa cyemerera umuntu gucuruza n'ibiva mu mahanga (license d'importation), ariko kikaba cyarahabwaga cyane abacuruzi b'Abahutu barimo n'abateye inkunga ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

    Ati ''Iyo 'license d'importation' ntabwo yabonwaga n'abacuruzi bose yabonwaga n'abo bashaka barimo ba Kabuga bariya baguze imipanga yamaze Abatutsi muri jenoside. Imikorere y'icyo gihe yatugizeho ingaruka nyinshi, cyane ko mbere ya jenoside hari abantu bitwaga ba Rujigo bazaga mu maduka y'Abatutsi bakaza bagapakurura ibintu byose biri mu iduka ntacyo bakubajije, bakaza bagatega imodoka hariya bagapakurura iduka bakaryeza bakagenda.''

    ''Ubu uyu munsi dufite amahirwe menshi, naguha urugero ubu nkanjye ngitangira gucuruza nagiye Dubai mfite 6000$ gusa, ariko muri ibyo bihumbi bitandatu nabibyaje umusaruro, nishyuriye abana banjye bariga, bariga baraminuza biga no mu mashuri akomeye muri Amerika.''

    Amb. Charles Murigande watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yakomoje ku bugome jenoside yateguranywe imyaka itari mike, ku buryo hari abicujije kuba mu myaka ya 1960 baricaga Abatutsi bakuze bagasiga abana, none Perezida Paul Kagame na Fred Gisa Rwigema bakaba barakuze bakayobora urugamba rwo guhagarika jenoside.

    Ati ''Guverinoma ikomeza gutekereza noneho uburyo bakwikiza icyitwa Umututsi cyose, ndibuka mu Kwezi kwa Mbere mu 1991 umugabo wigishaga muri Amerika witwa Banyaga, yaje ino guverinoma imukoreshereza mitingi kuri Stade Nyamirambo ngo babwire Abanyarwanda uko Isi ibona intambara FPR ngo yabashoyemo.''

    ''Icyo gihe Banyaga yabaye umuntu wa mbere wo kuvuga ngo hakozwe ikosa mu 1959 no mu 1960, kuko ngo icyo gihe bicaga abantu bakuru ngo abana n'abagore bakabareka, muri icyo gihe iyo baza kwica abana batitaye ku myaka yabo, ngo uyu munsi ntabwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame aba ayoboye urugamba, ngo ntabwo Rwigema yari gukura ngo yige ibya gusirikare atangize urugamba.''

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yanenze abikorera bagize uruhare mu gutegura, gutera inkunga no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo Kabuga Félicien, ariko anashimira abikorera bateye inkunga urugamba rwo kubohora igihugu baha ubufasha Inkotanyi zahagaritse jenoside, none ubu Abaturarwanda bakaba batekanye.

    Abikorera bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Amb. Charles Murigande, ubwo yashyiraga indabo ahashyinguwe Abatutsi mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

    Iki gikorwa cyanitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za leta

    Amb. Charles Murigande ni we watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uwanyirigira Matilda ni uwikorera wo mu Mujyi wa Kigali warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, watanze ubuhamya bw’ibihe bigoye yanyuzemo mbere yo kurokoka

    Umuhanzi Bonhomme ni we waririmbye indirimbo zo kwibuka muri iki gikorwa

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yanenze abikorera bagize uruhare mu gutegura, gutera inkunga no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo Kabuga Félicien

    Umuyobozi wa PSF, Mubiligi Jeanne Françoise, yibukije ko ubutunzi bw’abikorera bukwiye kubaka u Rwanda aho kurusenya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka30-abikorera-bibukijwe-ko-ubutunzi-bwabo-atari-ubwo-gusenya-igihugu

  • Nyamasheke: Yituye hasi arapfa – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Ntumba, Akagari ka Kaduha, Umurenge wa Kagano ku wa Gatatu tariki 24 Mata 2024.

    Uyu mugabo yazindutse ajya kureba Bicamihigo Jean Pierre ngo amuhe ikiraka cyo gusoroma ikawa. Bicamihigo ufite akabari k'urwagwa mu isantere ya Shara yamuhaye ijerekani y'inzoga ngo abanze ayimugereze mu kabari, amuha n'umukoropesho ngo nagerayo ahakorope.

    Nyakwigendera yari ari kumwe na mugenzi we buri umwe yikoreye ijerekani y'urwagwa, bagezeyo baratura. Ubwo Hagabimfura yari amaze gutura iyo jerekani y'urwagwa agiye kuvoma amazi ngo atangire akorope nibwo yahise yikubita hasi arapfa.

    Bicamihigo yabwiye IGIHE ko uyu mugabo akimara kwikubita hasi bahise bahamagara umugore we n'ubuyobozi, ndetse na RIB irahagera.

    Umugore ababwira ko umugabo we yari asanzwe arwara umuvuduko w'amaraso, asthma n'igicuri.

    Ati 'Umurambo wahise ujyanwa mu rugo iwe ubu turi kwitegura kujya kumushyingura'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kagano, Uwimana Damas yasabye abaturage kujya bipimisha nibura rimwe mu buri mezi atatu kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.

    Ati 'Umuntu ashobora kuba yarazahajwe n'indwara zitandura, nka diabetes, umuvuduko w'amaraso n'izindi atabizi, indwara ikazamuhitana imutunguye nk'uko. Ariko yisuzumishije n'iyo bayimusangana bamugira inama y'uko akwiye kwitwara. Ariko gupfa kugenda utazi niba urwaye cyangwa uri muzima, si byo.'

    Umuryango wa nyakwigendera wari umaze amezi 6 wimukiye mu Murenge wa Kagano uvuye mu murenge wa Nyabitekeri. Hagabimfura asize umugore n'abana bane.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-yituye-hasi-arapfa

  • Nyamirambo: Babangamiwe n'ibihumbi 200 Frw bari kwakwa ngo bubakirwe isoko – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bacururiza muri iri soko ryo mu Miduha babwiye IGIHE, ko babangamiwe cyane n'uburyo ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamirambo bwabategetse ko buri wese agomba kwishyura ibihumbi 200Frw kuri metero kare kugira ngo isoko bakoreramo ryubakwe kijyambere.

    Bavuga ko bashidutse uyu mwanzuro ufatwa gusa ndetse batigeze bakoreshwa inama.

    Aba bacuruzi bakomeza bavuga ko bifuza ko iri soko ryakubakwa na rwiyemezamirimo ahubwo bo bakajya bamwishyura nk'uko bikorwa ahandi hose.

    Umwe muri aba bacuruzi utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko 'Ubundi mu buzima busanzwe tumenyereye ko rwiyemezamirimo ariwe uza akubaka isoko noneho abarikoreramo bakajya bamwishyura kuki twe badusaba se gutanga amafaranga ibihumbi 200 kuri metero kare imwe, ejo bundi bwo baraje baravuga ngo tuzishyura ibihumbi 100, ikibabaje ni uko nabwo bavuga ngo ni kontaro y'umwaka umwe gusa mu gihe umwaka unashira umuntu atayinjije.'

    Undi mugore yagize ati 'None se ko bavuga ngo ibihumbi 200Frw kuri metero kare imwe ubu koko twese dufite ub ushobozi bwo kubona ibihumbi 200? ntawe utifuza gukorera ahantu heza ariko ikibabaje ni uko banavuga ngo ni kontaro y'umwaka umwe gusa.'

    Yakomeje avuga ko anababazwa ko na kode bahawe yo kujya bishyuriraho ibaruye ku Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, mu gihe bo bakorera mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

    Gusa n'ubwo aba bacuruzi bavuga batya, ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamirambo bwo buvuga ko abakorera muri isoko aribo bafashe iki cyemezo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine, yagize ati 'Igitekerezo cyavuye mu bacuruzi bo ubwabo nyuma y'inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry'umurenge yabaye tariki 4 Ukwakira 2023 binyuze muri bo batangiye kwishyira hamwe bagamije kuba koperative basaba ubuyobozi ko bwabafasha gusana mu buryo buciriritse aho bakorera.'

    Yongeyeho ko bamwe mu bakorera muri iri soko aribo basabye Umurenge wa Nyamirambo kubakorera ubuvugizi kuri Banki y'u Rwanda y'Iterambere (BRD) kubera ko ubutaka buri ku cyangombwa cyayo.

    Imiterere itagezweho y’isoko ryo mu Miduha mu Murenge wa Nyamirambo niyo yatumye hatekerezwa ku kurivugurura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-babangamiwe-n-ibihumbi-200-frw-bari-kwakwa-ngo-bubakirwe-isoko

  • Kubakira imva bishora guhagarara: Impinduka zitezwe mu bijyanye no gushyingura mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga w'itegeko niwemezwa ushobora guhindura ibijyanye n'imyubakire y'imva aho usanga imva zubakishijwe sima, amakaro, ibyuma n'ibindi bikoresho bituma umubiri udashenguka vuba, bityo bigatinza igihe cyagenwe cyo kongera gukoresha ubwo butaka.

    MINALOC igaragaza ko uburyo bwo gushyingura uko, ari bwo bukomeje guteza ibibazo by'ibura ry'ubutaka bwo gushyinguramo cyangwa gukorerwaho indi mirimo.

    Umuyobozi Mukuru muri MINALOC, ushinzwe Itumanaho, Joseph Curio Havugimana yavuze ko 'ibituma itegeko ryari rihari rivugururwa ni uburyo bwo gufasha mu guhangana n'icyo kibazo abantu bakabuzwa gukoresha sima, amakaro ndetse n'ibindi bituma imibiri idashenguka vuba, ibigatuma ubutaka bwongera gukoreshwa bitinze.'

    Havugimana yavuze ko kuri iyi nshuro leta iri gukorana n'inzego z'ibanze, kugira ngo bakangurire abantu gushyingura bakoresheje bimwe mu bikoresho bibora vuba aho gukoresha biriya birimo sima, amakaro, ibyuma n'ibindi, kugira ngo bwa butaka bwisubize bwongere bukoreshwe ibindi.

    Ubusanzwe itegeko numero 11/2013 ryo ku wa 11 Werurwe 2013 rigena imitunganyirize n'imikoreshereze y'amarimbi mu Rwanda, rigena ko ubutaka bwashyinguwemo bwakongera gukoreshwa nyuma y'imyaka 10.

    Kugira ngo bikunde bisabwa ko abashyingura ababo bakwifashisha ibikoresho bibora vuba, ariko bigakorwa ku bituro bisanzwe mu gihe ku bidasanzwe bisaba gutegereza imyaka 20 kugira ngo ubutaka bwongere bukoreshwe.

    Iri tegeko rigaragaza ko igituro gisanzwe ari kwa kundi bacukura mu butaka ariko ntihagire ibindi bashyiramo mu mpande zacyo, mu gihe izidasanzwe akenshi zibarizwa mu marimbi yabugenewe, aho no muri izo mpande hubakirwa ari na yo mpamvu usanga ubutaka butinda kuboneka.

    Uretse gushyingura hakoreshejwe ibikoresho bibora vuba, mu biri guteganywa muri uyu mushinga w'itegeko harimo n'ibijyanye no kongera gushira imbaraga muri gahunda yo gutwika imirambo, cyane ko ari bwo buryo bwakemura ikibazo cy'ibura ry'ubutaka mu buryo burambye.

    Mu 2015 ni bwo hasohotse iteka rya Minisitiri ufite umuco mu nshingano ze rigena uko imirambo izajya itwikwa.

    Iri teka rivuga ko gutwika umurambo bikorwa hakoreshejwe ifuru yabigenewe, igomba kuba ifite amashanyarazi kandi ifite umuriro uhoraho ku buryo budahagarara, hakaba n'imashini y'agateganyo isimbura amashanyarazi igihe yabuze.

    Nubwo ibyo gutwika imirambo mu Rwanda bihakorerwa, Abanyarwanda ntibarabiyoboka kuko bikorwa n'abanyamahanga, bikajyana n'umuco w'Abanyarwanda batarumva neza iyi gahunda.

    Ikindi ni uko uko kutabyumva bituma n'abashoramari bagaragaza impungenge ko bashobora gushora imari yabo muri iyi mirimo nko kugura imashini ariko bakaba babura abantu bashyingura muri ubu buryo bagahomba.

    Kuri iyi nshuro Havugimana yavuze ko 'Twagerageje gukangurira abashoramari kudapfusha ubusa ayo mahirwe ariko umuco ukomeza gutambama bigatuma iyi gahunda ititabirwa cyane.'

    Iteka rya Minisitiri rivuga ko gusaba ko umurambo utwikwa bikorwa n'umuntu ku giti cye cyangwa undi yabihereye uburenganzira mbere y'urupfu. Ubusabe bukorwa mu nyandiko cyangwa mu mvugo hari abatangabuhamya nibura babiri bafite imyaka y'ubukure.

    Umuyobozi w'Akarere k'aho umurambo uherereye ashobora kwemeza ko umurambo utwikwa igihe nta muntu uwusaba.

    Gutwika imirambo irenze umwe mu ifuru imwe birabujijwe keretse iyo bidashoboka gutandukanya imirambo.

    Birabujijwe kandi gutwika umurambo utakuwemo imyenda.

    Ivu ryavuye mu murambo rifatwa nk'umutungo w'umuryango w'uwapfuye cyangwa Leta.

    Abagize umuryango bashobora kwemeranya ko ivu rishyirwa mu gikoresho kimwe cyabugenewe cyangwa bagabagabana ivu uko babyifuza.

    Ivu riri mu gikoresho cyabugenewe rishyingurwa ku irimbi rusange, irimbi ryihariye, mu rugo cyangwa ahandi hantu hagenwa n'abagize umuryango w'uwapfuye cyangwa Leta ku muntu wapfuye adafite umuryango.

    MINALOC iri gutegura itegeko ribuza gushyingura hifashishijwe ibikoresho bitabora vuba nka sima, amakaro n’ibindi, bigatuma ubutaka butinda kongera gukoreshwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kubakira-imva-bishora-guhagarara-impinduka-zitezwe-mu-bijyanye-no-gushyingura

  • Uko Mark the Chris na Iyzo Pro bakubiye mu nd… – #rwanda #RwOT

    Iyzo Pro wanditse iyi ndirimbo yabwiye InyaRwanda ko yagize igitekerezo cyayo nyuma yo kwitegereza uburyo u Rwanda rutangarirwa ku rwego mpuzamahanga, uburyo Abanyarwanda batekanye, iterambere ry’ibikorwaremezo n’ibindi byinshi bigaragaza uburyo u Rwanda rwahindutse mu myaka 30 ishize.

    Ariko kandi avuga ko byashibutse ku biganiro yagiranye na Mark The Chris agasanga bahuje igitekerezo cyo gukora indirimbo ikubiyemo incamake ku bikorwa byivugira Perezida Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda.

    Aba bahanzi bavuga ko borohewe no gukora iyi ndirimbo, kuko nk’urubyiruko babona neza icyerekezo cy’Igihugu, ndetse n'aho u Rwanda rwavuye.

    Uyu mugabo usanzwe ari Producer muri Wave Records, avuga ko iyi ndirimbo ari umusanzu we nk’umunyamuziki, no kugaragaza uburyo ‘buri wese akwiriye kugira uruhare mu kurinda ibimaze kugerwaho’.

    Mark The Chris usanzwe ukorera umuziki mu Bufaransa, avuga ko yishimiye kuyiririmba, ahanini biturutse ku butumwa buyigize. Ariko kandi avuga ko nk’urubyiruko, yagiye abona u Rwanda rwubashywe mu mahanga, atekereza uburyo yakoramo igihangano cy’ibihe n’ibihe.

    Yavuze ati “Iyi ndirimbo nayikoze nabitekerejeho ku bwo gukunda Igihugu cyanjye, kandi nkakunda na Perezida Kagame ugejeje u Rwanda ku iterambere rigaragarira buri wese.”

    “Muri rusange, iyi ndirimbo iragaragaza ibikorwa byiza umuryango FPR-Inkotanyi ugejeje ku banyarwanda. Ndashima kandi Iyzo Pro wabashije kunyumva akayandika, ndetse akanayitunganya mu buryo bw'amajwi.”

    Uyu musore yavuze ko yafashe igihe kinini cyo kumenya u Rwanda mu buryo bwimbitse, kandi yamenye n’amateka ya Perezida Kagame, ku buryo yasuye ikigo cy’amashuri abanza Perezida Kagame yizeho cyitwa Rwengooro Primary School.

    Mark The Chris agaragaza ko umusanzu we nk’umuhanzi, ari ukuririmba ubutumwa bw’ubumwe n’ubwiyunge no kuririmba ku zindi ngingo zifasha benshi ku Isi.

    Akomeza ati “Intego yanjye ni ugukora umuziki, kuko nasanze hari ubutumwa bisaba ko ari twe tubwiririmbira. Iyi ndirimbo rero ya Perezida Kagame nayikoze ngaragaza ibyo amaze kugeza ku banyarwanda, kandi ntacyo navuze atakoze.”

    Muri iyi ndirimbo, Mark The Chris agaragaza ibikorwa binyuranye Perezida Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda birimo ibikorwa by’iterambere byagejejwe mu cyaro, nk’amashanyarazi amazi meza n’ibindi.

    Agaruka kandi kuri gahunda zirimo nka Giri Inka, VUP n’izindi zazamuye abatishoboye. Avuga kandi ku bikorwa by’inama zikomeye zabereye i Kigali nk'Inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth 'CHOGM', ndetse na gahunda ya Rwanda Day iheruka kubera mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Muri iyi ndirimbo ati “Muzehe wacu uri intore izirusha intambwe. Muzehe wacu Umugaba w’Ikirenga, u Rwanda rugufite, rufite ubumwe n’amahoro…”

    Agaragaza amashusho y’u Rwanda mu bihe bitandukanye ndetse n’amafoto. Akavuga uburyo mu mutekano u Rwanda rwahize benshi, kandi ko u Rwanda rusigaye rutabara n’amahanga.

    Avuga ko Leta y’ubumwe yaciye amacakubiri ubu ‘abanyarwanda turi umwe’. Ati ” Ubu ku gipfunsi ntawahakana. Ko imvugo atari yo ngiro.”

    Makombe Umusinga Charles [Mark the Chris] wakoze iyi ndirimbo amaze imyaka itatu abarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa, aho afashwa mu muziki na Coco Hefel, usanzwe ari umujyamama we 'Manager' mu by'umuziki.

    Avuga ko yatangiye kuririmba atangiriye muri korali z’abana afite imyaka irindwi y’amavuko, kuva ubwo atangira kwiyumvamo umuziki.   

    Avuga ko yakuze akunda indirimbo z’abarimo Massamba Itore ndetse na Luck Dube. Uyu musore yanabaye mu gihugu cya Uganda, aho yabanaga n’umunyamuziki AK 47 witabye Imana muri 2015.

    Ati ” Namubona aririmba nkumva ndabikunze, ariko nta bushobozi bwabyo nari mfite. Ngeze mu Bufaransa nashyize mu bikorwa ibyifuzo byanjye.”


    Mark the Chris yavuze ko yakozwe ku mutima n'ibikorwa Perezida Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda yifuza kubikubira mu ndirimbo


    Mark The Chris avuga ko yabanye igihe kinini n'umuhanzi AK 47 wamamaye muri Uganda


    Mark yavuze ko ageze muri Bufaransa ari bwo yatangiye urugendo rwe rw'umuziki


    Iyzo Pro yavuze ko iyi ndirimbo 'Muzehe wacu' ari umusanzu biyemeje gutanga nk'abanyamuziki


    Iyzo Pro yatangaje ko yanditse indirimbo 'Muzehe wacu' nyuma y'ibiganiro yagiranye na Mark the Chris

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MUZEHE WACU' YA MARK THE CHRIS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142314/uko-mark-the-chris-na-iyzo-pro-bakubiye-mu-ndirimbo-ibyo-perezida-kagame-yagejeje-ku-banya-142314.html

  • Perezida Macron yatsinze igitego cya kabiri m… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Macron hamwe n'abanyabigwi muri ruhago bakinnye umukino wa gicuti ugamije gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye.

    Amwe mu mazina akomeye yagaragaye muri uyu mukino, harimo Perezida Macron, Didier Drogba, Samuel Et'o, Eden Hazard, Didier Dechamps, Arsene Wenger ndetse n’abandi batandukanye.

    Ikipe ya Perezida Macron yaje gutsinda ibitego 5-3 mu gihe nawe harimo igitego yatsinze kuri Penaliti cyaje gisanga ikindi cya penaliti yatsinze mu mwaka wa 2021 ubwo bakinaga umukino nk'uyu ugamije gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye.

    Nyuma y'uko atsinze iki gitego, abafana hirya no hino bagiye bavuga ko Perezida Macron arusha ibitego byinshi Messi mu Bufaransa uyu mwaka kubera ko Messi atigeze ahakinira cyangwa ngo ahatsindire igitego muri uyu mwaka.

    Perezida Macron yatsinze igitego cya Penaliti


    Perezida Macron yari amaze iminsi arahiriye kuzatsinda igitego

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142318/perezida-macron-yatsinze-igitego-cya-kabiri-muri-ruhago-kuva-yaba-perezida-video-142318.html

  • Ojera Joackiam wahoze muri Rayon Sports mu Misiri byanze, mu muryango ugaruka mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’Umugande wakiniraga Rayon Sports uheruka kwerekeza muri Al Mokawloon Al Arab SC yo mu Misiri, Joackiam Ojera amakuru aramugarura mu Rwanda nyuma y’uko muri iyi kipe nshya byanze.

    Mu mpera za Mutarama 2024 ni bwo Ojera yatandukanye na Rayon Sports yerekeza muri iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Misiri ayisinyira amezi 6.

    Mu ntangiriro yagiye ahabwa umwanya wo gukina ariko uko iminsi yagendaga ishira yagendaga atakaza umwanya kugeza aho atanakiboneka muri 18.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubwo muri Kamena 2024 amasezerano ye azaba arangiye atazakomeza gukina muri iki gihugu aho yafashe umwanzuro wo kugaruka gukina mu Rwanda.

    Gusa bivugwa Rayon Sports atari amahitamo ye ahubwo ibiganiro bishobora kuba bigeze kure na Police FC ari yo ashobora kuzakinira umwaka utaha w’imikino,.

    Ojera aheruka mu kibuga tariki ya 1 Werurwe 2024 mu mukino wa shampiyona ikipe ye yatsinzwemo na Ceramica Cleopatra 2-0. Ojera yari yakinnye umukino wose.

    Muri rusange yakiniye iyi kipe imikino 4, nta gitego na kimwe yayitsindiye. Amaze imikino 4 yikurikiranya atagaragara muri 18 b’iyi kipe.

    Joackiam Ojera yakiniraga Rayon Sports kuva mu ntangiriro za 2023 aho yayigezemo ari intizanyo ya URA FC yo muri Uganda mu gihe cy’amezi atandatu, ayifasha kwegukana Igikombe cy’Amahoro.

    Mbere y’uko umwaka wa 2023-24 utangira, Ojera yari yongereye amasezerano y’umwaka umwe ayikinira amezi 6 aho Rayon Sports yishyuwe ibihumbi 20 by’Amadorali.

    Ojera ntabwo bimeze mu Misiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Ojera-Joackiam-wahoze-muri-Rayon-Sports-mu-Misiri-byanze-mu-muryango-ugaruka-mu-Rwanda

  • RUGANGURA Axel yatangaje abakinnyi 11 yemera n’indirimbo 10 z’ibihe byose mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino ukora kuri Radiyo Rwanda RUGANGURA Axel yatangaje indirimbo 10 z'inyarwanda z'ibihe byose kuri we n'ikipe y'abakinnyi 11 ba mbere yemera banyuze muri shampiyona y'u Rwanda mu makipe ya Rayon Sports na APR FC ariko b'abanyarwanda.

    Aganira na YegoB, Rugangura twamubajije ikipe nziza y'abakinnyi 11 ba mbere b'abanyarwanda abona banyuze muri shampiyona y'u Rwanda mu mupira w'amaguru mu bagabo mu makipe ya Rayon Sports na APR FC.

    Ikipe y'ibihe byose y'abakinnyi 11 b'abanyarwanda banyuze muri Rayon Sports na APR FC kuri Rugangura (All time combined XI)

    1. NDAYISHIMIYE Eric (Bakame) — Umuzamu

    2. NDIKUMANA Hamad (Katauti)

    3. KALISA Claude

    4. NTAGANDA Elias

    5. KAREKEZI Olivier

    6. NIYONZIMA Haruna

    7. WITAKENGE Jeannot

    8. MBUSA KOMBI Billy

    9. MBONABUCYA Desire

    10. LABAMA Bokota

    11. GATETE Jimmy

    N'ubwo asanzwe amenyerewe mu gisata k'imikino gusa Rugangura akunda n'imyidagaduro ari nacyo cyatumye tumubaza indirimbo 10 z'inyarwanda z'ibihe byose kuri we.

    Indirimbo 10 z'inyarwanda z'ibihe byose kuri Rugangura:

    1. Miss Jojo- Tukabyine

    2. KGB- Arasharamye

    3. Green P ft Jay Polly — Kwicuma

    4. Meddy — Slowly

    5. The Ben — Amahirwe ya nyuma

    6. Jay Polly — Ndacyariho

    7. Meddy — Amayobera

    8. Urban Boyz — Umwanzuro

    9. Dream Boys ft Jay Polly — Mumutashye

    10. Riderman — Umwana w'umuhanda

    RUGANGURA Axel ni umwe mu banyamakuru b'imikino bafite izina rikomeye mu Rwanda cyane ko anamaze igihe muri uyu mwuga.

    Uwavuga ko ari n'umwe mu bakunzwe cyane ntiyaba abeshye binashimangirwa n'urukundo akunzwe kwereka n'abakunzi be iyo bagize amahirwe yo kumubona.

    Source : https://yegob.rw/rugangura-axel-yatangaje-abakinnyi-11-yemera-nindirimbo-10-zibihe-byose-mu-rwanda/