Blog

  • Iburasirazuba: UR yinjiye mu guhugura abahinzi b'inyanya – #rwanda #RwOT

    Ni mu mahugurwa y'iminsi ibiri ari kubera ku biro by'Akarere ka Ngoma kuva ku wa 24 kugeza ku wa 25 Mata 2024. Ari gutangwa mu rwego rw'umushinga watewe inkunga n'Ikigo cya Leta gishinzwe ubumenyi n'ikoranabuhanga (NCST), akaba ari guhabwa abahinzi b'inyanya bahagarariye abandi mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Kirehe na Ngoma.

    Dr Ndahimana Didace, umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'ubuhinzi n'ubworozi, yavuze ko bateguye aya mahugurwa mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bw'inyanya no kwita ku musaruro wazo.

    Ati 'Nka Kaminuza muri uyu mushinga twibanda ku gice cy'ubushakashatsi, hakabamo n'igice cy'ishoramari kizibandwaho na Afrinet solutions, twagiye dufata rero bamwe mu bahinzi bahagarariye abandi muri buri Karere tukabahugura kugira ngo bazabyigishe bagenzi babo.'

    Dr Ndahimana yavuze ko bifuza ko u Rwanda rwakongera ingano y'inyanya zihingwa n'ubwiza bw'umusaruro ku buryo bigabanya amafaranga ashyirwa mu kugura imyanya n'ibizikomokaho hanze y'igihugu.

    Yavuze ko bifuza kwereka abahinzi uburyo bakoresha bazihinga neza, uko bazisarura neza bikagabanya wa musaruro wabo ukunze gutakara.

    Hategekimana Antoine usanzwe ahinga inyanya mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe, akaba n'umwe mu bahagariye abahinzi b'inyanya, yavuze ko muri aya mahugurwa bigiyemo ibintu byinshi bigamije kongera no kubungabunga umusaruro.

    Ati 'umusaruro wacu wajyaga wangirika iyo weze kuko wabaga mwinshi bikarangira upfuye ubusa, ubu rero batweretse ko hari isoko muri Afrinet Solutions Ltd ry'ibyo tuzaba twejeje dukurikije ibyo twahuguweho. Banaduhuguye uko twarwanya ibyonnyi duhinga muri Green house, uko twakoresha ifumbire-mborera zihagije n'ibindi byinshi'.

    Karekezi Richard usanzwe ari impuguke mu by'imari n'ishoramari akaba n'umujyanama muri Afrinet, yavuze ko bateguye aya mahugurwa kugira ngo bereke abahinzi uko bakongera umusaruro w'inyanya, uko watunganywa no kubereka uko ibisigazwa by'inyanya byabyazwamo ifumbire y'imborera nziza.

    Karekezi yavuze ko Afrinet ifite umushinga wo gukora ibintu bitandukanye mu nyanya. Urwo ruganda ngo ruzakenera toni hafi 20 ku munsi, akaba ariyo mpamvu bari kwigisha abahinzi uko bakongera umusaruro kugira ngo urwo ruganda niruza ruzabashe kubona umusaruro uhagije.

    Inyigo yakozwe na USAID mu mushinga wayo wa Feed the Future yagaragaje ko umusaruro w'inyanya iyo uvuye ku muhinzi ukagera ku isoko uba umaze gutakaza 56% by'ubwiza bwawo, akaba ari nayo mpamvu bari kwigisha abahinzi uko bafata neza umusaruro wazo kuva bakizihinga kugeza bazigurishije.

    Abitabiriye aya mahugurwa barimo abahinzi b'inyanya bahagarariye abandi ndetse n'abashinzwe ubuhinzi mu turere

    Abarimo Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Mapambano Nyirindandi yitabiriye ifungurwa ry'aya mahugurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-ur-yinjiye-mu-guhugura-abahinzi-b-inyanya

  • Imodoka za 'automatique' zigiye gutangira kwemererwa gukoreshwa mu gukora ikizamini cya permis – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Mata 2024, yemeje ko abantu bemerewe gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga bakoresheje ibinyabiziga bya 'automatique'.

    Abantu bazajya bakora ibizamini bya Automatic, ntibazajya bemererwa gutwara imodoka za Manuel, ariko abakoze ibizamini kuri Manuel bo bazajya baba bemerewe no gutwara na Automatic.

    Source : https://yegob.rw/imodoka-za-automatique-zigiye-gutangira-kwemererwa-gukoreshwa-mu-gukora-ikizamini-cya-permis/

  • U Rwanda rwahawe kwakira inama rusange y'Umuryango uhuza amagereza n'amagororero – #rwanda #RwOT

    Ubwo yari yitabiriye inama yiga ku ikoranabuhanga no guhanga udushya mu kugorora iri kubera muri Turukiya mu mujyi wa Istanbul guhera 22-26 Mata 2024, CG Evariste Murenzi uyobora RCS yasinye amasezerano y'uko u Rwanda ruzakira Inama rusange y'Umuryango uhuza amagereza n'amagororero(ICPA) izaba mu 2025.

    Ni amasezerano yasinywe hagati ya Komiseri Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CG Evariste Murenzi na Perezida w'Umuryango uhuza amagereza n'amagororero ku Isi, Peter Severin, yemeza ko u Rwanda arirwo ruzakira iyo nama ngarukamwaka ihuriramo abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bafite aho bahurira n'inshingano zo gufunga no kugorora.

    Inama iri kubera Istanbul iri kurebera hamwe uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kugorora no kurushaho guhanga udushya mu bikorwaremezo byo mu magororero; ikareba kandi n'uburyo imibereho myiza n'iterambere by'abari mu magororero ryarushaho kugenda neza.

    Abayiteraniyemo kandi banarebera hamwe uko ikoranabuhanga ryakoreshwa cyane muri ikigihe n'uburyo ibikorwa by'amagororero n'amagereza bya buri munsi bitabangamira ibidukikije.

    Uyu Muryango mpuzamahanga ufite inshingano z'amagereza no kugorora (ICPA) washinzwe mu 1998. Ufite intego yo guhuza no gusangira ubumenyi n'imikorere hagati y'ibihugu muri gahunda yo kugorora, hagamijwe guteza imbere umutekano w'abafunze n'abagororwa bari mu magororero atandukanye ku Isi no gutuma barushaho kugira ubuzima bwiza.

    Inama ya ICPA ni ngarukamwaka izenguruka ibihugu bitandukanye biri muri uwo muryango, igahuza abasaga 900.

    Biteganyijwe ko iyo nama igiye kuba ku nshuro ya 27 izaba ku wa 26 – 31 Ukwakira 2025; aho u Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya Kabiri muri Afurika cyakiriye iyo nama nyuma ya Namibia.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-inama-rusange-y-umuryango-uhuza-amagereza-n-amagororero

  • Musanze: Imiryango irenga 1500 ikeneye kubakirwa no kuvugururirwa inzu ituyemo – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo gihangayikishije Akarere cyane kuko iyo ugendeye ku muvuduko wo kubakira abatishoboye Akarere n'abafatanyabikorwa bako bariho usanga ari ibintu bizafata igihe kinini. Bubakira imiryango 120 gusa buri mwaka ibintu byasaba imyaka igera kuri 15 ngo ikibazo gikemuke.

    Aha niho Akarere ka Musanze gahera kuvuga ko gakomeje gushakisha abandi bafatanyabikorwa muri iyi gahunda no gukomeza gukora ubuvugizi ku zindi nzego kugira ngo iki kibazo kibonerwe igisubizo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kayiranga Théobard, avuga ko buri mwaka bagerageza kugaragaza bimwe mu bibazo bikibangamiye abaturage n'iki kirimo ariko ko bagiye kurushaho kwegera no gukorana n'abafatanyabikorwa kugira ngo bagabanye uburemere bwacyo.

    Yagize ati “Dushaka gukorana n'abafatanyabikorwa nibura tukajya tubagabanya, nibura tukavuga ngo niba hari hoteli ikorera aha n'aha tukayegera tukayisaba ko yadufasha kubakira abo baturage. Bishobora kudufasha.”

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bari no muri gahunda yo gukomeza kwigisha abaturage uburyo bwo kwiteza imbere kuko hari abo bigaragara ko usanga bararangaye cyangwa bagasesagura duke baba bafite bakisanga mu bukene bwo gufashwa.

    Ati “Ariko turakomeza no kwigisha abaturage bacu no kwivana mu bukene, kuko hari aho usanga umugabo atandukanye n'abagore batatu cyangwa bane, akagurisha isambu kandi yarigeze inzu akajya gutungira undi mu kintu kimeze nka nyakatsi cyangwa ihema, urwo rero ni urwego abantu bakwiye kurenga ndetse tukanareba niba abo twubakira bazifata neza nk'uko bikwiye. Icyo dusaba abaturage bose ni uko ibyo bafite bakwiye kubiheraho bakiteza imbere.”

    Abaturage batuye mu nzu zishaje n'abatagira aho bakinga umusaya, bo bagaragaza ko hari ingaruka nyinshi zirimo uburwayi no kubaho badatekanye, bagasaba ko bafashwa kugira amacumbi adashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Barinda Evariste ni umwe muri bo, yagize ati “Kubera ukuntu iyi nzu ari nto, kuryama ntibiba byoroshye ndetse nijoro iyo imvura iguye turara tunyagirwa ibintu byose bikajandama. Nta bushobozi dufite keretse leta cyangwa abagiraneza badufashije kuko akabanza ko turakifitiye.”

    Maniraguha Esther nawe yagize ati “Tubayeho nabi kuko iyo mbonye umusiri (guhingira abandi), nibwo bampa 1000Frw nkagihahisha njye n'uyu mwana wanjye tukarya. Iyi nzu ni iy'umuntu yantije kandi nayo irava cyane kuko amabati hagati ntabwo ahuje ndetse na kiriya gikuta cyaratembye cyenda kugwa. Dukeneye ubufasha tukabona inzu.”

    Muri izi nzu zigera kuri 1595 harimo 1423 bigaragara ko zishaje zikaba zigomba gusanwa, n'izigera ku 172 zigomba kubakirwa abatagira amacumbi.

    Imiryango irenga 1500 yo mu Karere ka Musanze ikeneye kubakirwa no kuvugururirwa inzu ituyemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-imiryango-irenga-1500-ikeneye-kubakirwa-no-kuvugururirwa-inzu-ituyemo

  • Intara y'Amajyepfo n'iy'Amajyaruguru zahawe Abanyamabanga Nshingwabikorwa bashya – #rwanda #RwOT

    Iki ni kimwe mu byemezo bikubiye mu Nama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata mu 2024. Yayobowe na Perezida Paul Kagame.

    Mu bandi bayobozi bahawe imyanya n'iyi Nama y'Abaminisitiri harimo Barbara Akaliza wagizwe Umuyobozi ugushinzwe gukumira ibiza bikomoka ku mikorere yo mu nda y'Isi, mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, RMB.

    Undi ni Esther Mugire wagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe kugenzura inzego z'ibanze. Muri iyi Minisiteri kandi Boniface Ruterana yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe imiyoborere no kwegereza ubuyobozi abaturage, ni mu gihe Godfrey Kayigana yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe imibereho myiza y'abaturage n'iterambere.

    Urundi rwego rwahawe abayobozi ni Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by'lterambere mu Nzego z'lbanze (LODA). Pascal Gashumba yagizwe Umuyobozi w'Ishami rishinzwe igenamigambi ry'inzego z'ibanze, Maurice Nsabibaruta we agirwa Umuyobozi w'ishami rishinzwe iterambere ry'abaturage no guhuza ibikorwa.

    Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 25 Mata 2024 pic.twitter.com/T48mYmf3jX

    — Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) April 25, 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intara-y-amajyepfo-n-iy-amajyaruguru-zahawe-abanyamabanga-nshingwabikorwa

  • Imodoka za 'automatique' zigiye gutangira gukoreshwa mu gukorera permis – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyafatiwe mu Nama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata mu 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

    Polisi y'u Rwanda ibinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X yatangaje ko 'hashingiwe ku myanzuro y'inama y'Abaminisitiri yateranye uyu munsi, abantu bazaba bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabizaga bya 'automatique'.

    Yakomeje ivuga ko 'Abantu bazaba bahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya 'automatique' biri mu rwego batsindiye ni byo bazaba bemerewe gutwara. Abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya 'manuel' bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya 'automatique' na 'manuel'.

    Iyi myanzuro nitangira gushyirwa mu bikorwa tuzabamenyesha.'

    Muri Nyakanga mu 2023 nibwo Guverinoma y'u Rwanda yari yatangaje ko iri mu myiteguro ya nyuma yo gutangira gutanga ibizamini byihariye ku bashaka impushya zo gutwara imodoka za 'automatique'.

    Inkuru bifitanye isano: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/permis-zihariye-z-imodoka-za-automatique-zizatangira-gutangwa-ryari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imodoka-za-automatique-zigiye-gutangira-gukoreshwa-mu-gukorera-permis

  • Ibidasanzwe kuri gahunda y'u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda (Video) – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga wari umaze igihe kinini kuko wanyuze mu nzira zitoroshye zirimo inkiko n'Inteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza.

    Mu Kiganiro Tubijye Imuzi, turagaruka kuri iyi gahunda mu buryo bwimbitse, tunasubize ibibazo byinshi biri kwibazwa, birimo uburyo abimukira bazoherezwa mu Rwanda bazatoranywa n'ibindi bitandukanye.

    Reba ikiganiro Tubijye Imuzi umenye byinshi kuri iyi gahunda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibidasanzwe-kuri-gahunda-yo-kuzana-abimukira-mu-rwanda

  • Gatsibo: Bijejwe umuhanda wa kaburimbo amaso… – #rwanda #RwOT

    Abatursge bo mu Karere ka Gatsibo by’umwihariko mu Mirenge ya Kabarore, Gitoki na Kiziguro, baravuga ko hari imihanda y’iyi Mirenge yangiritse nyamara ubuyobozi bwarabemereye kuyishyiramo kaburimbo yoroheje, ntibyakorwa none ikaba ikomeje kuba imbogamizi ku kugeza umusaruro w’ubuhinzi ku masoko.

    Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko inyigo y’imwe muri iyi mihanda yamaze gukorwa ndetse imirimo yo kuyubaka ikaba izatangira umwaka utaha wa 2025.

    Mu gihe umubare munini w’abatuye Akarere ka Gatsibo biganje mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi nubwo hari n’abakora ibindi bikorwa bitandukanye, abaturiye imwe mumihanda itandukanye y’aka Karere baravuga ko hashize igihe bizezwa ko igiye gutangira gukorwa igashyirwamo na kaburimbo yoroheje, ariko ngo barategereje baraheba. 

    Urugero nk’umuhanda wa Bukomane-Gitoki-Mugera ufite uburebure bwa Kilometero 20, umuhanda Ndatemwa-Muhura ufite ibirometero 25,6 ndetse n’umuhanda Rugarama-Kanyangese-Karambi ufite ibirometero 17,62.

    Iyi mihanda yose kuba idakoze ngo bigira ingaruka ku baturage cyane cyane ku bahinzi bagorwa no kugeza umusaruro wabo ku masoko ndetse n’amazi ava muri iyi mihanda hari n’aho abangamira imiturire yabo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko n’ubwo iyi mishinga yadindijwe n’amikoro make ngo hamaze gukorwa inyigo y’imihanda ine igomba gutangira kubakwa umwaka utaha wa 2025.

    Iyi muhanda abaturage basaba ko yubakwa biramutse bikozwe yaba ari igisubizo ku buhahirane bw’Akarere ka Gatsibo n’ibindi bice by’u Rwanda. Yaba kandi ije yiyongera ku yindi mihanda yamaze kubakwa nk’uwa Kiramuruzi – Gasange, hakaba n’indi irimo kubakwa mu Mujyi wa Kabarore.

    Ivomo: RBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142322/gatsibo-bijejwe-umuhanda-wa-kaburimbo-amaso-ahera-mu-kirere-142322.html

  • Umutwe wa Sebwato wabujije Kiyovu Sports kweg… – #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yari yakiriye Mukura Victory Sports ku mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’u Rwanda, “Primus National League”.

    Mbere y’umukino amakipe yombi yabanje gufata umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

    Umukino watangiye amakipe yombi ari gukanirana, igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa. Mu gice cya kabiri ku munota wa 65, ni bwo Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku gitego cya Kirongozi.

    Abakinnyi ba Kiyovu bakimara kubona igitego cya mbere, bari bafite icyizere ko batsinda n’icya kabiri, baguma kwataka birangira igitego kibuze.

    Ubwo Umukino wari hafi kurangira, umuzamu wa Mukura Nikolas Sebwato, utigeze yishimira gutsindwa yashakaga kuzamuka ngo ajye gutsinda, bikarangira umutoza Lotfi wa Mukura amubujije.

    Ku munota wa 93, Mukura Victory Sports yabonye kufura, nuko Umuzamu Nikolas Sebwato asuzugura umutoza azamuka kugerageza umutwe mu izamu rya Kiyovu. Kufura ikimara guterwa, Nikolas Sebwato yateye umutwe, nuko atsindira Kiyovu Sports igitego cyo kwishyura.

    Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe, nuko Mukura ihita ifata umwanya wa 4 n’amanota 44, naho Kiyovu irara ku mwanya wa karindwi n’amanota 38.

    Nyuma y’umukino Nikolas Sebwato yabwiye InyaRwanda ko ibitego by’umutwe atari ubwa mbere abitsinze, cyane ko ngo muri Uganda yajyaga abikora. Nikolas Sebwato yakomeje avuga ko no mu myitozo ya Mukura asanzwe atsinda ibitego by’umutwe.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Mukura Victory Sport

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sport

    Kirongozi akimara gutsinda igitego cyatsinzwe ku munota wa 65

    Amakipe ku mpande zombi yabanje gufata umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abasimbura ku ruhande rwa Kiyovu Sport 

    Umutoza wa Mukura yicaye ategereje igitego 

    Nyuma y’umukino, Perezida wa Kiyovu Mfitubwoba Abdul Kalim nyuma y’umukino yagiye kuganiriza umusifuzi 

    AMAFOTO: Ngabo Sege 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142331/umutwe-wa-sebwato-wabujije-kiyovu-sports-kwegukana-amanota-atatu-amfoto-142331.html

  • Dj Brianne ugiye kongera kubagwa yakomoje ku burwayi bwe, arateganya kubatizwa #rwanda #RwOT

    Gateka Esther Brianne umaze kubaka izina mu ruganda rw’imyidagaduro nka Dj Brianne kubera kuvangavanga umuziki, yavuze ko uburwayi yagize bwatumye abagwa azabuvugaho neza nyuma yo kongera kuva kwa muganga.

    Tariki ya 1 Mata 2024 ni bwo Dj Brianne yabagiwe mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu gace ka Muhabura (Muhabura Wing), amakuru akavuga ko yabazwe ku gifu.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Dj Brianne yavuze ko azavuga neza iby’uburwayi bwe yakize kuko agomba gusubira kwa muganga bakamubaga.

    Ati 'nzasubira kwa muganaga, nimbisoza bamaze kumbaga maze no koroherwa nzagaruka hano mbabwire ukuntu ibintu bimeze.'

    Biteganyijwe ko Dj Brianne tariki ya 1 Gicurasi 2024 ari bwo azasubira kwa muganga kugira ngo yongere akorerwe 'operation’ ya kabiri.

    Dj Brianne akaba yahakanye ibyakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yari yagiye kwibagisha nyababyeyi, abandi bakavuga ko ari ukwibagisha inda ngo igabanyuke, icyo arwaye azakivuga avuye kwa muganga.

    Uyu mukobwa umaze kubaka izina mu bijyanye no kuvangavanga umuziki, yahishuye ateganya kubatizwa ubundi akavuga ibyiza Imana yamukoreye.

    Ati 'Ndashaka kubatizwa. Ikintu cya mbere kinshishikaje si ukubatizwa ahubwo ni inyigisho nkamenya impamvu ngiye kubatizwa. Ndashaka kubatizwa ubundi nkavuga ibyiza Imana yankoreye.'

    Dj Brianne ni umwe mu gitsina gore kirwanyeho akaba amaze kugira aho agera mu gihe hari igihe yagezemo nta cyizere cy’ubuzima bitewe n’ubuzima bushaririye yakuriyemo ari naho yakuye igitekerezo cyo gushinga umuryango yise La Perle Foundation wita ku bana bari mu buzima bwo ku muhanda.

    Dj Brianne agomba gusubira kwa muganga kongera kubagwa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/dj-brianne-ugiye-kongera-kubagwa-yakomoje-ku-burwayi-bwe-arateganya-kubatizwa