Blog

  • U Buhinde na UAE ku isonga mu gushora imari nyinshi mu Rwanda mu 2023 – #rwanda #RwOT

    Ibigo 42 by'ishoramari byanditswe mu Rwanda bifite inkomoko mu Buhinde, byashoye angana na miliyoni 175,2 $ (asaga miliyari 225,7 Frw kuri ubu) mu 2023, mu gihe ibigo bibiri bikomoka muri UAE byashoye agera kuri miliyoni 138,2 $ (asaga miliyari 178 Frw) mu 2023.

    Ibindi bihugu byaje imbere mu kugira ibigo byashoye imari nyinshi mu Rwanda, birimo u Budage bwashoye agera kuri miliyoni 131,5 $ mu mishinga umunani, bihwanye na 5,3%, Mozambique yashoye miliyoni 117,9 $ ahwanye na 4,8%, Niger ishora miliyoni 115,2 $ bingana na 4,7% naho imishinga 11 ikomoka mu Bwongereza yashowemo miliyoni 106,8 $ bihwanye na 4,3% y'ishoramari ryose.

    Ni mu gihe ishoramari rikomoka imbere mu gihugu na ryo ryazamutse rikagera ku gaciro ka miliyoni 959,5 $ bihwanye na 38,8% y'ishoramari ryose, akomoka mu mishinga 170 yanditswe mu 2023.

    Kuzamuka kw'ishoramari rikomoka muri ibyo bihugu, cyane u Buhinde na UAE, byatewe ahanini n'umubano mwiza ibi bihugu bisanzwe bifitanye n'u Rwanda, hakiyongeraho umutekano igihugu gifite no korohereza ishoramari, kuko ubu bisaba gusa amasaha atandatu ngo umuntu abe amaze gufungura ikigo cy'ubucuruzi mu Rwanda.

    U Buhinde

    Mu 2018, umubano w'u Buhinde n'u Rwanda warushijeho gushimangirwa ubwo Minisitiri w'intebe w'iki gihugu, Narendra Modi yagiriraga uruzinduko rwa mbere mu Rwanda, rwahinduye isura y'umubano hagati y'ibihugu bisanganywe ubufatanye kuva kera.

    Mu ruzinduko rwe, ibihugu byombi byasinye amasezerano y'ubufatanye (MoUs) yibanda ku byiciro nk'umutekano, ubucuruzi, ubufatanye mu kongera umusaruro w'amata, ubufatanye mu kuzamura umusaruro w'impu, ubuhinzi ndetse n'umuco.

    U Buhinde buri mu bihugu byateye imbere ndetse byohereza ibicuruzwa byinshi byiganjemo ibikoreshwa mu rwego rw'ubuvuzi, bakagira n'abashoramari mu ngeri y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubuhinzi, ubwubatsi n'ibindi.

    Bimwe mu bigo bikomeye by'Abahinde byashoye imari mu Rwanda birimo Airtel, Virunga Biotech Ltd, Marasa Holding, Accacia Property Development, Kabuye Sugar Works Sarl, Imana Steel Rwanda Ltd, Cardiac Specialty Rwanda, Rugabano Tea Company Ltd, Gisovu Tea Company Ltd n'ibindi.

    Mu 2018, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yasuye u Rwanda bishimangira umubano ibihugu byombi bifitanye

    Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu

    Ubufatanye hagati y'u Rwanda na UAE buri mu ngeri zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, uburezi, ikoranabuhanga, serivisi z'imari n'ibijyanye n'ubwikorezi.

    Ubucuruzi hagati ya UAE n'u Rwanda mu myaka 13 ishize bwikubye inshuro 10.

    Ubu bucuruzi hagati y'ibihugu byombi bwakomeje gutumbagira bujyana n'ishoramari ibigo byo muri UAE byakomeje kuzamura mu Rwanda, aho mu myaka 23 ishize, byibuze byashoye irifite agaciro karenga miliyoni 320$.

    Ni ishoramari ryigajemo iryo mu nzego zirimo amahoteli n'ubukerarugendo, gutunganya amabuye y'agaciro, gutwara ibintu, guteza imbere ubwikorezi binyuze mu ikoranabuhanga ryo ku muhanda, ubuhinzi n'inganda.

    Urugero ni nk'ikigo DP World, ari na cyo kigenzura Kigali Logistics Platform, icyambu kidakora ku nyanja giherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro, gifasha kubika ibyoherezwa n'ibivanwa mu mahanga mbere yo gukwirakwizwa hirya no hino mu Karere.

    Ibigo 100 byo mu Rwanda kuri ubu bitanga serivisi binyuze ku rubuga rwa Dubuy.com rw'Ikigo DP World rufasha abantu kugezwaho ibicuruzwa.

    RDB yatangaje ko biteganywa ko muri rusange ishoramari rizakomeza kuzamuka cyane no muri uyu mwaka wa 2024, aho iteganya ko hazandikwa ishoramari rifite agaciro k'arenga miliyari 3 $.

    Ikigo DP World cy’Abarabu cyahinduye ishusho y’ubwikorezi mu Rwanda

    Ikigo DP World kigenzura Kigali Logistics Platform, icyambu kidakora ku nyanja giherereye i Masaka, gifasha kubika ibyoherezwa n'ibivanwa mu mahanga

    Mu 2019 nibwo Perezida Kagame yafunguye ikigo DP World Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-buhinde-na-uae-ku-isonga-mu-gushora-imari-nyinshi-mu-rwanda-mu-2023

  • Kaminuza ya Arkansas yagabanyije ibiciro ku Banyarwanda – #rwanda #RwOT

    Bitewe n'icyiciro cya buri somo, abanyeshuri baturutse mu Rwanda bashobora kugabanyirizwa amafaranga y'ishuri kugera ku kigero cya 90%, ariko kitari munsi ya 70%.

    Ibi bivuze ko abanyeshuri baturutse mu Rwanda bashobora kwishyura amafaranga make cyane, bigatuma babona uburezi buhendutse kandi buri ku rwego mpuzamahanga.

    Abanyarwanda bemerewe ayo mahirwe ni abavukiye cyangwa se bakaba bafite ubwenegihugu bw'u Rwanda, kandi bakaba batuye hanze ya Leta ya Arkansas. Ubusanzwe abanyeshuri baturutse hanze ya Leta irimo kaminuza bigamo, bishyura amafaranga menshi kurusha abanyeshuri batuye muri iyo Leta.

    Ku mpuzandengo, abanyeshuri baturutse hanze ya Leta ya Arkansas bishyura 46,054$, arenga miliyoni 59 Frw. Igabanuka rya 90%, bitewe n'icyo umuntu yiga, ryatuma Umunyarwanda yishyura nibura 4605$, angana na miliyoni 6 Frw.

    Uramutse ubaze ikiguzi cy'uburezi ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane muri kaminuza z'ubukombe nk'iyi ya Arkansas, aya yaba ari amafaranga make cyane ugereranyije n'ibiciro by'izindi kaminuza ziri ku rwego rwayo.

    Gusa nanone ni ngombwa kwibuka ko iki ari ikigereranyo rusange, kuko amashami yose atishyuza amafaranga y'ishuri angana. Nk'urugero, amashami y'ikoranabuhanga n'ubuvuzi aba ahenze cyane, kurusha amashami y'amateka n'andi nk'ayo. Ibi rero bivuze ko igabanyirizwa rizashingira ku kiguzi gisanzwe cya buri shami umunyeshuri ari kwiga.

    Kaminuza ya Arkansas ni imwe mu zifite uburambe muri aka kazi kuko yatangiye ahagana 1871, icyo gihe ikaba yaritwaga Arkansas Industrial University. Imirimo yo kwigisha yatangiye mu 1872, hanyuma izina ifite uyu munsi ritangira mu 1899.

    Nibura 66% by'abanyeshuri batangiye amasomo yabo muri iyi kaminuza barayasoza, mu gihe 79% by'abanyeshuri bujuje ibisabwa babona amahirwe yo kuyigamo.

    Ni kaminuza ifite amashami hafi ya yose akunzwe ku rwego rw'Isi, yaba mu ikoranabuhanga, ubuzima, ubutabera n'izindi nzego, kandi igatanga impamyabumenyi kugera no ku zo ku rwego rw'ikirenga.

    Abanyarwanda bashobora kubona amahirwe yo kwiga muri Kaminuza ya Arkansas ku kiguzi gito cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-ya-arkansas-yagabanyije-ibiciro-ku-banyarwanda

  • Batubwiye ko u Rwanda rwuzuye ariko ntiruzigera rwuzura- Senateri Niyomugabo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu butumwa yatangaje kuri uyu wa Kane ku ya 25 Mata 2024, ubwo abakozi bo mu bigo binyuranye birimo n'icy'ubwishingizi cya Prime Insurance, bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Senateri Niyomugabo Cyprien yavuze ko abayoboye u Rwanda muri guverinoma za mbere ya Jenoide, bari bafite imitekerereze yuje urwango ku bwoko bumwe bw'abantu, akomoza ku gihe Perezida Habyarimana yigeze kugereranya u Rwanda nk'ikirahure cy'amazi gisendereye ku buryo n'ubwo washyiraho igitonyanga kimwe amazi yahita ameneka.

    Ni ubutumwa Habyarimana yatanze ubwo hari hari impunzi zari mu mahanga zifite ubushake bwo gutahuka ariko zikabwirwa ko u Rwanda rwuzuye nta mwanya zahabona.

    Senateri Niyomugabo Cyprien yashimangiye ko ibyavuzwe na Habyarimana bitari ukuri kuko yari politiki igambiriye kwima Abanyarwanda bamwe uburenganzira bwabo, agaragaza ko na magingo aya u Rwanda rutaruzura ndetse ko rufite n'ubushake bwo gufasha abandi.

    Senateri Niyomugabo, yagize ati 'Uyu munsi twishimira ko hari ubuyobozi bwiza bushyira umuturage ku isonga, ufite icyivugo cyitwa Ndi Umunyarwanda, ariko nanone itatubuza kwibuka amateka yacu. Iyo politiki nziza y'ubuyobozi bwacu ni iyubaka ubumwe, ubwiyunge, ubudaheranwa bw'Abanayarwanda ikabaha amahirwe angana bose n'abandi bashaka kuza kuba mu Rwanda.'

    Yavuze ko mu mitekerereze ya FPR Inkotanyi yo gushyira umuturage ku isonga, ubu Guverinoma y'u Rwanda iri no gushaka ko n'abandi baturage b'Isi badafite ubakira u Rwanda rwabakira.

    Ati 'Muzi iminsi yashize ibiganiro byabaye hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza kugira ngo abahahungiye badafite aho baba baze mu Rwanda kuko ni rugari, muzi ko ubu bimaze no kwemezwa ibyangombwa byose byateguwe mu minsi ya vuba baraba baje, u Rwanda ni rugari ntanumwe wabuze aho aba.'

    'Muri ya mitekerereze no kubaha uburenganzira bwa muntu uwo ariwe wese ukeneye ko rwamutabara rwamutabara, ikaba ari nayo mitekerereze y'ubuyobozi bwacu burangajwe imbere na Perezida Kagame wanayoboye ingabo zahagaritse Jenoside zikanarema bushya igihugu.'

    Abitabiriye iki gikorwa bagejejweho ikiganiro na Kalisa Evariste, wabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari mukuru kuko hari n'ubwo yigeze gufungwa mu byitso.

    Yagaragaje ko Jenoside yateguwe n'uruhare rwa Leta yari iriho, anagaruka ku bihe bitoroshye Abatutsi banyuragamo mbere yo kwicwa.

    Yagize ati 'Njye ndabizi ndakuze, nibwo bwa mbere imyaka 30 ishize mu Rwanda hari amahoro asesuye, ibi ntimubibone ngo mubikerense kuko ntagikozwe Jenoside yakongera ikaba.'

    Abari aho biganjemo abakiri bato basobanuriwe byimbitse imbereho y'Abanyarwanda kuva mu bihe bya mbere y'ubukoloni basobanurirwa uko imiyoborere mibi yagiye igira ingaruka mbi ku mibanire y'abaturage, basabwa kuba umusemburo w'impinduka kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba ukundi.

    Umuyobozi w’Urwibutso rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonné, yasobanuye byimbitse amateka y’u Rwanda kuva mu bihe by’ubukoloni kugeza ubu

    Senateri Niyomugabo Cyprien, yagaragaje ko u Rwanda rwa mbere ya Jenoside rwaranzwe na politiki y'irondabwoko

    Hacanwe urumuri rw’icyizere cy’ubuzima

    Ndatsikira Evode wari uhagarariye Ibuka, yashimiye ubwitange bw’abari bato bemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo Abanyarwanda babane mu mahoro

    Innocent Mugesera, yatanze ubuhamya bwagarutse ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi bo mu Bugesera mu 1992

    Kalisa Evariste, yagaragaje ko mu gihe yabayeho aribwo bwa mbere mu Rwanda imyaka 30 ishize hari amahoro

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n”abakozi b’ibigo bitandukanye biganjemo abakiri bato

    Iki gikorwa cyabanjirijwe n’icyo gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi irenga ibihumbi 250

    Ibigo binyuranye birimo na Prime Insurance byibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/batubwiye-ko-u-rwanda-rwuzuye-ariko-ntiruzigera-rwuzura-senateri-niyomugabo

  • Impaka mu Badepite ku gutwika imirambo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Irimbi rya Rusororo ni rimwe mu yamamaye kubera urujya n'uruza ruhahora ndetse mu gihe gito nta gikozwe ahashyingurwa abantu basanzwe haba huzuye bigasaba gushaka ikindi kibanza.

    Ubwo Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite raporo ku ikurikiranwa ry'ibibazo by'abaturage bigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry'itegeko rigena imitunganyirizwe n'imikoresherezwe y'amarimbi mu Rwanda kuri uyu wa 25 Mata 2025, Abadepite bagaragaje ko ibyo gutwika imirambo abantu batari babyumva neza, ko bisaba kubanza gukora ubukangurambaga

    Depite Nirere Marie Thérèse yagaragaje ko uburyo bwo gutwika imirambo butari bwumvikana ku buryo haramutse hari ubundi bwafasha igihugu kuzigama ubutaka bwakwibandwaho.

    Depite Rwaka Pierre Claver we yagize ati 'Ariko twebwe iwacu biragoye kuva iri tegeko rikibaho abaturage bumvise ko ari ikintu kibi cyane, gufata umuntu wawe, umubiri ukajya gushyiraho inkwi ugatwika ugasanga ni ibintu bikomeye.”

    “Icyashobokaga rero kandi kigera aho ugasanga abaturage baracyumva ni ibi byo gukoresha ifuru. Byo ni ibintu byoroshye ni nka kumwe umuntu witabye Imana bamushyira mu buruhukiro bagafunga umuryango ugaca inyuma ugafata ivu.'

    Iyi ngingo ntiyumvikanyweho ku badepite bake bafashe ijambo kuko kuri Depite Ruku Rwabyoma we atumva ukuntu umuntu wapfuye, wamaze kugenda abera abasigaye umutwaro ku buryo bamukoreshaho akayabo, akabanabatwara ubutaka bwari kubatunga.

    Ati 'Ubwo wagiye ntukwiye kuba uhenze, turavuga ngo gushyingura bisigaye bihenze? Ndumva twageze mu mafuru twageze mu nkwi n'iki, ntibikwirye kuba kuriya, dufite ikoranabuhanga [incinerator] baragushyiramo mu minota ibiri akavu kagaturuka hariya ukaba uragiye. Ntabwo bihenda birahendutse.'

    Ahari irimbi hakwiye kuba hahinze ibigori

    Depite Ruku yavuze ko yagiye mu Irimbi rya Rusororo akabona uwo bagiye gushyingura bamujyanye mu kabande, abajije impamvu adashyinguwe hafi aho bamubwira ko 'habikiwe abandi bantu'.

    Ati 'Hakwiye kuba hahinze ibigori, habyara umusaruro ngo hazigamiwe aba bantu. Dukwiye kuva muri iyo myumvire ntabwo waba ugiye ngo unahende. Mureke dutinyuke nk'ahandi ntabwo ari iby'abantu bamwe baturutse ahantu runaka, twigira no ku bandi. Imico hari ukuntu yagiye ihura, niba ubonye ibintu byiza dukwiye na byo kubyakira.'

    Uyu mudepite ahamya ko abantu bakwiye gutinyuka bakigira ku byo abantu bagezeho kuko nta handi hantu wabona bafashe imisozi bakayihindura amarimbi.

    Ati 'Gukoresha buriya buryo ari byo bavuga ngo ni ugutwika ukumva ni ibintu biteye ubwoba, ni ibintu byiza. Ndasaba ko mu byo muzigaho mureba muzasure inzu zibikwamo ivu ry'abapfuye [funeral homes], biba ari ibintu byiza cyane.'

    'Dukwiye gutwika imirambo y'abacu, birahendutse bitwara ahantu hato ariko mu mutwe, mu mico yacu turacyahambiriye turatinya urupfu, urupfu ni imwe mu ntera z'ubuzima. Tubanze natwe tujye tuvuga ibyo twifuza ko bazadukorera.'

    Depite Ruku rwa Byoma avuga ko abantu bakwiye gutangira kujya bavuga niba mu gihe bapfuye bazabatwika cyangwa bazabashyingura mu buryo busanzwe.

    Ati 'Turatinya kandi twese tuzapfa. Tubitinyuke tuvuge uko tubishaka ntituzajye tunaba umugogoro mu gutekereza ku bo dusize inyuma.'

    Depite Nyabyenda Damien we yavuze ko atemera ko abaturage banze gutwika imirambo kuko nta n'ibikorwaremezo byo kubikora bihari.

    Ati 'Nta bikorwaremezo bihari ngo wenda tuvuge ko ibikorwaremezo byabonetse abaturage bagatinya kubikoresha. Hari hakwiye kuboneka nibura igikoresho kimwe cyo gutwika imirambo noneho kigakoreshwa. Hanyuma tukareba uburyo cyitabirwa. Njye numva nkurikije uko gushyingura bihenda numva abaturage babiyoboka.'

    Mu 2015 ni bwo hasohotse iteka rya Minisitiri ufite umuco mu nshingano ze rigena uko imirambo izajya itwikwa.

    Perezida wa Komisiyo y'Imibereho Myiza, Depite Odette Uwamariya, yahamije ko umuco wo gutwika imirambo ukwiriye gukangurirwa abaturage kuko basanze ahari amarimbi arimo ibibazo byo kuba hamwe yaruzuye ahandi hari imirenge myinshi itayagira.

    Ati 'Uburyo bwo gushyingura hatwitswe imirambo ni uburyo bujyana no guhindura imyumvire ndetse bijyana n'umuco. Tuganira n'inzego zitandukanye usanga iyo abantu batangiye kubivuga umuntu amera nk'uwishishe cyangwa atekereza ngo ugiye gushinyagurira umurambo ariko tugomba kujya mu cyerekezo n'abandi barimo.'

    Yakomeje ati 'Tugenda mu bice bitandukanye ntabwo byoroshye kubona ahantu hameze nkatwe uko tuhafite mu gihugu umusozi tuwutangira mu gitondo ukaba urarangiye ejo tugafata undi twagombye kuba dukora n'ibindi kandi na byo dukeneye mu buzima.'

    Depite Uwamariya kandi yavuze ko hari umushoramari wo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke watekereje uburyo bwo gushyingura mu igorofa ku buryo byazigama ubutaka.

    Ati 'Uburyo bwose bwafasha kugira ngo dushyingure dukoresheje ubutaka neza bwaba ari bwo abantu bahitamo kurusha, bo rero ukuntu bateguye umushinga wabo ni uburyo bwo gukoresha ya nzu igeretse, hari ibyo twari kureba kurushaho wenda nk'umushanga bafite.'

    Abadepite basabye Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu kwihutisha ivugururwa ry'itegeko rigendanye n'imitunganyirize n'imikoreshereze y'amarimbi mu Rwanda hagendewe ku bibazo bitandukanye byagaragaye.

    Ubusanzwe itegeko numero 11/2013 ryo ku wa 11 Werurwe 2013 rigena imitunganyirize n'imikoreshereze y'amarimbi mu Rwanda, rigena ko ubutaka bwashyinguwemo bwakongera gukoreshwa nyuma y'imyaka 10, ku mva zidasanzwe bigasaba imyaka 20.

    Kugira ngo bikunde bisabwa ko abashyingura ababo bakwifashisha ibikoresho bibora vuba, ariko bigakorwa ku bituro bisanzwe mu gihe ku bidasanzwe bisaba gutegereza imyaka 20 kugira ngo ubutaka bwongere bukoreshwe.

    Abadepite bagaragaje ko imyumvire ikwiriye guhinduka, gutwika imirambo bigatangira gukorwa mu kurengera ubutaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impaka-mu-badepite-ku-gutwika-imirambo-mu-banyarwanda

  • Umuhanzi Bruce Melodie mu ihurizo, umukobwa yongeye kumuhagurukira #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Agasaro Diane yongeye guhagurukira umuhanzi Bruce Melodie avuga ko babyaranye amusaba kuzuza inshingano ze agatanga indezo.

    Ni ibaruwa yanditswe n’umunyamategeko Agasoro Diane yashatse, Me Turahirwa Theogene aho yavuze ko ari mu nyungu z’umwana we w’umukobwa yabyaye.

    Muri iyi baruwa ISIMBI ifitiye kopi, uyu munyamategeko yagaragaje ko uwo mwana yavutse tariki ya 1 Nzeri 2015 akaba yitwa Itahiwacu Keza Blessings.

    Yavuze ko yatereye agati mu ryinyo nyina w’umwana akaba ari we ukora inshingano zose.

    Ati “kugeza ubu nyina w’umwana ni we wirya akimara kugira ngo umwana abone ibimutunga, imyambaro, amafaranga y’ishuri ndetse no kwivuza.”

    Muri iyi baruwa yamwandikiye tariki ya 22 Mata 2024, yamubwiye ko yakwihutira gukemura ikibazo mu nzira y’ubwumvikane yakwanga bakitabaza ubutabera.

    Ati “tukaba tugusaba kugusaba kubahiriza inshingano za we mu bwumvikane ku buryo bwihuse bitaba ibyo tukiyambaza inzira y’ubutabera kandi mukaba muzirengera ikiguzi cyose bizatwara kugira ngo ubutabera butangwe.”

    Iyi baruwa kandi yandikiwe Bruce Melodie, banageneye kopi inzu ireberera inyungu ze ya 1:55AM.

    Mu Guhyingo 2015 ubwo uyu mwana yari amaze 2 avutse, Agasoro Diane yamushyiriye Bruce Melodie agiye kumwaka indezo.

    Yamusanze ahari Studio itunganya umuziki ya Super Level ariko undi abimenye ahita ajya kwihisha ngo atabonana n’uwo mukobwa, undi yahise afata umwana amushyira hejuru y’imodoka ya Bruce Melodie.

    Agasoro Diane arasaba Bruce Melodie kuzuza inshingano ze

    Bruce Melodie yasabwe gutanga indezo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-bruce-melodie-mu-ihurizo-umukobwa-yamuhagurukiye

  • Hari umunyezamu wakiniraga APR FC na we watsinze igitego! Umunyezamu Nicholas Sebwato yanditse amateka muri shampiyona y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Igitego umunyezamu wa Mukura VS, Nicholas Sebwato yaraye atsinze igitego cyahesheje ikipe ye inota rimwe ku mukino wa Kiyovu Sports, yabaye umunyezamu wa mbere ubikoze muri shampiyona y’u Rwanda.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 aho ejo hashize ku wa Kane tariki ya 25 Mata 2024 amakipe yombi yanganyije 1-1.

    Ku munota wa 67 ni bwo Kilongozi Bazombwa wa Kiyovu Sports yayitsindiye igitego cya mbere, Mukura VS ikomeza irwana no kukishyura ariko biragorana kugeza mu minota y’inyongera.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 4 w’inyongera (90+4′), Mukura VS yabonye koruneri. Umunyezamu Sebwato Nicholas wa Mukura yavuye mu izamu na we ajya gutsinda iyi koruneri.

    Iyi koruneri yatewe neza na Muvandimwe Jean Marie Vianney maze isanga aho Sebwato ahagaze ahita atsinda igitego cy’umutwe, umukino urangira ari 1-1.

    Ibi byahise bituma uyu munyezamu w’umugande yandika amateka yo kuba ari we munyezamu ubikoze muri shampiyona y’u Rwanda mu mukino hagati (open play).

    Undi munyezamu watsinze igitego ni Ndoli Jean Claude wabikoze mu gikombe cy’Amahoro ubwo yakiniraga APR FC batsinda Etoile del’Est 17-0, Ndoli yaje gutsinda igitego cya 15 kuri penaliti.

    Nicholas Sebwato yanditse amateka yo kuba ari munyezamu watsinze igitego cyo muri shampiyona

    Ndoli Jean Claude yagize gutsinda mu gikombe cy’Amahoro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hari-umunyezamu-wakiniraga-apr-fc-watsinze-igitego-umunyezamu-nicholas-sebwato-yanditse-amateka-muri-shampiyona-y-u-rwanda

  • Harimo abagenda nka za hene! Kuki umuhanzi we… – #rwanda #RwOT

    Yabibwiye Abanyamakuru, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 24 Mata 2024, bari bamubajije niba koko atazagumayo nk’uko byagenze kuri bamwe mu bahanzi bamubanjirije, bagiye bava i Kigali bagiye mu kazi, bakagenda nka za hene!

    Aba banyamakuru nubwo babarizaga abakunzi b’umuhanzi Yverry, ariko ikibazo cyabo cyari gifite ishingiro kuko uyu si we muhanzi wa mbere, yewe bimaze kuba nk’aho bitakiri inkuru kumva ‘umuhanzi runaka wavuye i Kigali yagera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n’ahandi, ntagaruke'.

    Impungenge z’abibaza niba umuhanzi wagiye i Bwotamasimbi atazagaruka zifite ishingiro!

    The Ben na Meddy basa n’abafunguye amarembo y’abahanzi! Ku wa 4 Nyakanga 2010, bombi berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo cyari cyiswe 'Urugwiro Conference.'

    Bagiye bafite impapuro bahawe na Guverinoma y'u Rwanda nk'abagiye mu butumwa bw'akazi ka Leta (Passport de service). Nta gikorwa kindi bari gukora, uretse kuririmba ubundi bakagaruka mu Rwanda mu minsi yari iteganyijwe itarenga 15.

    Siko byagenze, kuko aba bahanzi 'batorokeye' muri Amerika. The Ben yagarutse mu Rwanda nyuma y'imyaka itandatu (Mu Kuboza 2016).

    Ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege, yabajijwe impamvu yatorotse abanza kuzunguza umutwe no kwanga gusubiza iki kibazo, ariko mu magambo yabwiye abanyamakuru ko ari ikibazo bwite kuri we.

    Ati 'Ubwo ni ubuzima bwanjye bwite, ntabwo nifuza kubitindaho cyane. Gusa nkunda u Rwanda, kandi nishimiye kuba ndugarutsemo nyuma y'imyaka itandatu, nkaba nsanze hari abantu twakoranye n'abandi bashya dukorana nishimiye kubamenya.' 

    The Ben yashimye Guverinoma y'u Rwanda, avuga ko bakosheje ariko kandi basabye imbabazi. Ati 'Ndashimira cyane Leta y'u Rwanda ko ari umubyeyi, yadufashe nk'abana bayo, twarakosheje twanasabye imbabazi.'

    Ubwo Meddy yari ageze mu Rwanda nyuma y'imyaka irindwi, ku wa 26 Kanama 2017, yavuze ko yatorotse kubera ko nk'undi mwana wese yashakaga kugerageza ubuzima bushya.

    Agira ati 'Urabona iyo umuntu akiri muto, ahora ashakisha amahirwe arenzeho, ngo ubuzima bugende neza. Ni muri urwo rwego nagiye kandi numvaga hari igice cy'inzozi zanjye zigiye kugerwaho.'

    Birakwiye ko umuhanzi ufite izina rikomeye i Kigali, yitwa uwatorotse igihugu?

    Mu bihugu byateye imbere, hari ubuzima usanga benshi mu bakiri mu nzira y’amajyambere birimo n’u Rwanda barota. Abahanzi n'abo bari muri abo baba barabyirutse bafite izo nzozi zo kugera kure.

    Ku wa 14 Gicurasi 2019, abasore n'inkumi 20 bo mu Itorero Inganzo Ngari berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitabiriye Iserukiramuco Nyafurika ry'Imbyino rizwi nka Dance Africa Festival ritegurwa n'Ikigo cya Brooklyn Academy of Music.

    Mbere yo guhagaruka i Kigali, baganirijwe n'abayobozi barimo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Inararibonye, Tito Rutaremera, ndetse barahiriye kuzuza inshingano bahawe n'Igihugu.

    Banavuze indahiro igiri iti 'Maze kumva ibyo amategeko agenga urugendo rw'Inganzo Ngari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndahiriye imbere y'Imana ishobora byose n'iri koraniro, ko nzubahiriza amasezerano ngiranye n'itorero, ko nzitwara neza ngendeye ku ndangagaciro zibereye umunyarwanda,'

    'Ko ntazakoza isoni itorero muri iki gikorwa harimo no gusubira mu gihugu cyambyaye u Rwanda, nindenga kuri aya masezerano nzakurikiranwe n'amategeko.'

    Bakigera muri Amerika, bagombaga gukora ibitaramo bitanu no kwigisha abakiri bato kubyina, ariko byarangiye ababyinnyi 8 batorotse.   

    Abatorotse ni: Gasigwa Emmanuel, Hategekimana Ismael, Mukashyaka Clarisse, Nsabimana Aloys, Uwizerwa Albert, Uwitonze Dieudonne, Umuhoza Amissa, Ntwarabashi Salvan na Gasigwa Emmanuel. – Muri aba umwe muri bo niwe wari ufite Pasiporo.

    Ubwo yari mu nama ya Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdllah yabwiye Abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu guhaha ubumenyi, bakabwifashisha bateza imbere u Rwanda.

    Hari aho yavuze ati 'Hamwe n'ubwenge buremano, ubumenyi bushya, za robots n'ibindi, dukeneye ubumenyi bushya mu rugo. Ariko niba umeze neza hano muri Amerika, turagushishikariza gukomeza kuba indashyikirwa aho uri. Kandi niba uri indashyikirwa, uri gukora neza ukinjiza amafaranga, twoherereze amafaranga mu rugo.'

    Kuri iyi ngingo, umuhanzikazi Bwiza wataramiye muri Uganda, yabwiye InyaRwanda ko gutoroka ku muhanzi ahanini biterwa n'uko abantu benshi usanga bifuza kujya hanze, ugasanga rimwe na rimwe n'abagiye 'ntibagaruka'.

    Ati 'Rero, umuhanzi yabona uburyo ajyayo yaba mu kazi cyangwa izindi mpamvu bagatangira kuvuga ko atazagaruka. Ikindi, ntekereza ko biterwa n'inzozi z'umuntu, ugushaka kwe cyangwa se aho ashaka kwerekeza ubuzima bwe. Kuko aba ari amahitamo ye.

    Ruhumuriza James [King James], yavuze ko inkuru zikurikizwa umuhanzi wagiye gutaramira hanze y'u Rwanda, zituruka ku kuba hari abahanzi bagiye bajya gutaramira mu bihugu by'amahanga, ugasanga bagumyeho.

    Ati 'Impamvu iyo umuhanzi avuye hano agiye hanze bavuga ko atazagaruka, muri rusange ni uko byigeze biba. Kandi ntabwo byabaye inshuro imwe. Abantu bakomeza gutekereza ko ari ikintu gishoboka.'    

    Ni ikibazo gikomeye gikwiye gushakirwa umuti

    King James wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zishingiye ku rukundo, avuga ko iki ari ikibazo cyagutse ku buryo hakwiye kurebwa uko cyashyakirwa umurongo.

    Ati 'Ni ikibazo cyakwirwaho! Mu by'ukuri hakamenyekana ikibitera, kuko nyine nk'abandi bose, uretse n'abahanzi hari abandi bagenda ntibagaruke. Byanze bikunze, hari impamvu ikwiye kwigwaho, ikabonerwa igisubizo.'

    Nduwimana Jean Paul 'Noopja' washinze studio ya Country Records, yumvikanisha ko umuziki wawukorera aho ariho hose ku Isi, kuko usanga 'abenshi baba batahiriza umugozi umwe w'ishema ry'u Rwanda'.

    Ariko kandi asanga abari mu myidagaduro bakarebeye hamwe impamvu zitera iki kibazo zigakemuka kuko ntaho bisa abahanzi 'bacu bose bagakoreye umuziki mu Rwanda, kuko umuziki ari urugamba'. Ati 'Ntiwarwana neza urugamba uri kure y'aho urwanira.'

    Bwiza yavuze ko abahanzi bajya kuba mu mahanga  nabo baba bari gushyira mu bikorwa inzozi z’abo 

    Umunyamakuru wa Isibo FM, DC Clement avuga ko kuba umuhanzi ajya gutaramira mu mahanga bigahuzwa n'uko atazagaruka mu Rwanda, ahanini bituruka ku ngero z'ababanjirije.

    Kuri we asanga ari ingaruka zifatiye ku kuba Meddy na The Ben baragiye bagahera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakagaruka nyuma y'igihe.

    Yavuze ati 'Kuko niba twari dufite Meddy na The Ben bakomeye muri za 2010/2011 mu Rwanda bazwi barafashe umwanzuro wo kugenda bakagumayo rero, nta cyizere cy'undi wajyayo ngo agumeyo bitungurane.'

    Yavuze ko ibi ari byo benshi mu bahanzi bashingiraho, bakabyaza amahirwe babonye yo kujya gutaramira hanze y'igihugu bagahitamo kuguma mu bihugu byateye imbere kugirango 'icyizere cy'imibereho ye kitazahungabana'.

    DC Clement avuga ko ibi bimuha ubutumwa butari bwiza kuri we kuko 'niba buri wese uri mu myidagaduro arota kujya hanze ntagaruke, nyamara no mu Rwanda hari ubuzima kandi bishoboka'.

    Asanga hakenewe ingando n'amahugurwa ahagije kuri iyi ngingo, kugirango abahanzi badakomeza kumva ko amakiriro yabo ari hanze.

    Ati 'Ndetse nanatekereza ko hakwiriye n'amahugurwa cyangwa ingando zihariye zagenerwa abari mu myidagaduro iyo ngingo ikaganirwaho bihagije.'

    Uyu musore witegura kurushinga, yumvikanisha ko umuziki w'u Rwanda utaragera ku rwego rw'aho watunga wonyine, kuko uyu munsi umuhanzi ashobora kuba afite indirimbo ikunzwe, yewe akabona n'ibiraka, ariko bwacya mu gitondo akaba umuntu usanzwe.


    The Ben yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu yitabiriye ibirori byaherekeje umuhango wo ‘Kwita Izina ‘

    Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Akayezu Jean de Dieu agaragaza ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umuhanzi ufite izina rinini mu Rwanda ahitamo kujya kuba mu bihugu byateye imbere, umuziki akaba yawureka cyangwa se agatangirira ku busa.

    Yatanze ingero za bamwe mu bahanzi bagiye bajya hanze y'u Rwanda, ku mpamvu zirenze iz'umuziki, zirimo nko kwiga ariko ntawigeze agaruka ku isoko ry'umuziki w'u Rwanda.

    Ati 'Abo bose hari uwagarutse ngo yongere gukora tubibone. Ibi rero biri mu mpamvu zituma iyo abantu babonye umuhanzi agiye batangira gutekereza ko atazagaruka nk'abandi. Bishingiye kuri bakuru babo rero babanjirije.'

    Akayezu yavuze ko impamvu ihetse izindi ituma abahanzi bahitamo kuguma mu mahanga, ari uko umuziki w'u Rwanda utaragera ku rwego rw'aho utanga umuhanzi ku rwego rwiza- Ibintu avuga ko bikwiye gushakirwa umuti urambye!

    Bitanga ubuhe butumwa ku bari mu myidagaduro?

    King James avuga ko ibi bitanga ubutumwa bw'uko hari icyuho mu muziki 'gikwiye gushakirwa igisubizo mu buryo bw'amikoro cyangwa n'ikindi gishobora gutuma umuntu agenda ariko ntagaruke.'

    Umunyamakuru wa Goodrich, Stevene Rurangirwa yunga mu rya DC Clement, akavuga ko kuba umuhanzi ajya gutaramira hanze y'u Rwanda bigakurikirwa n'inkuru zivuga ko azagumayo, ahanini bishingira ku ngero za benshi bagiye bavuga ko bazagaruka, ariko amaso agahera mu kirere.

    Uyu musore avuga ko ibi bitanga ubutumwa bw'uko uruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda 'ntabwo ruriyubaka ku buryo rwatunga abarurimo mu kigero cyo kwihaza'. Asanga hakenewe 'ingufi nyinshi haba mu bikorera ndetse n'inzengo bitwe za Leta mu gukomeza kubaka imyidagaduro'.

    Umuhanzi Manzi James [Humble Jizzo] ubarizwa muri Kenya muri iki gihe, yavuze ko iyo umuhanzi agiye kuba mu mahanga, gutangira umuziki bundi bushya bimugora, ahanini bitewe nuko umuziki utaragera ku rwego mpuzamahanga, biri no mu mpamvu atangirira hasi iyo atangiye urugendo rw'umuziki.

    Ati 'Kuba ashobora kugenda bigasa naho atangiriye hasi, ni uko ahantu aba agiye umuziki wacu utagera ahantu uri ku rwego mpuzamahanga, ku buryo byorohera umunyamuziki wacu uri hariya, kuba yakorerayo umuziki agakomereza ku izina yari afite. Kubera ko umuziki wacu utazwi cyane, ari umuntu wubatse izina, umuziki wacu ukurikirwa cyane birashoboka ko yahakorera.'

    Humble yavuze ko gukorera mu gihugu cy'amahanga atari ibintu byoroha, kuko iyo urebye no mu bindi bihugu abahanzi bagerageza kujya gukorera ahandi bibagora cyane.

    Yavuze ko umuhanzi ugiye kuba mu mahanga agorwa cyane no kongera kwisanga ku isoko ry'umuziki w'u Rwanda, kuko kenshi bimusaba kugira umuhagararira.

    Anagorwa no kumenyekanisha ibikorwa bye nk'uko byari bisanzwe, kwitabira ibitaramo n'ibindi. Ati 'Iwacu bisaba ko niba abafana bari aho ngaho mu gihugu cyacu, ari naho ushyira imbaraga, uhagaragare, ukore.'

    Humble avuga ko ikibazo cy'abahanzi bahitamo kuguma imahanga, gikwiye kurebwa mu indorerwamo y'ishoramari ridahagije mu muziki mu Rwanda. Yibuka ko hari abagiye babigerageza ku byaza amafaranga umuziki ariko 'ugasanga ntibikunze'. 


    Meddy yagarutse mu Rwanda yitabiriye igitaramo ‘Beer Fest’ 


    King James avuga ko hakwiye gushakwa igisubizo gituma umuhanzi ugiye gutaramira hanze y’u Rwanda agaruka 

    Yavuze ko gukora umuziki bihenze cyane, noneho wajya kureba umusaruro mu rwego rw'amafaranga ugasanga birahabanye. Ibi bikanagaragarira mu kuba abajyanama, kompanyi, abashoramari n'abandi batarumva neza uburyo bwo gukorana n'abahanzi ku buryo babyaza amafaranga ibikorwa bye.

    Uyu muhanzi anajya kure, akavuga ko abaturage batarumva neza uburyo bwo kumva umuziki ari uko bishyuye, kuko benshi usanga bagifite imyumvire y'uko bumva umuziki ku buntu.

    Ati 'Bishobora no kugutera ihungabana, kuko rimwe na rimwe amafaranga yakagutunze, birangira agiye mu bikorwa by'umuziki, ibi rero bituma umuhanzi atangiye gutanga icyizere acika intege. Umuhanzi rero yabona amahirwe yo kujya hanze, rimwe na rimwe akava mu muziki, akiyemeza gushakisha nk'abandi kugirango azavemo umuntu ufite icyo yimariye cyangwa se yifashishije.'

    Humble Jizzo asobanura ko kujya hanze y'u Rwanda ugatangira kuhakorera umuziki, atari ikintu cyoroshye ari nayo mpamvu benshi bakora umuziki mu buryo budahozaho.

    Yavuze ko impamvu zituma umuhanzi ajya kuba hanze zirenze imwe. Hari impamvu yo kuba umuhanzi yajya hanze agiye kwiga, kuba yagenda kubera ko umukunzi we uba mu mahanga cyangwa se umugore we barushinze n'ibindi.

    Ati 'Ntekereza ko bitewe n'imiterere y'akazi mu Rwanda, ibikavamo, ibishorwamo. Kugirango ukomeze gukora ni uko uba ufite aho ukura. Abantu bakunda umuziki, twese twawukuriyemo, ariko uruganda rw'umuziki ruracyiyubaka, kugirango uruganda ruhaze buri wese ntibyoroshye, ari nayo mpamvu ubona abahanzi bakuru bagerageza gukora n'ibindi bikorwa.'

    Humble yagiriye inama abahanzi bakiri bato yo kugerageza gushora imari no mu bindi bikorwa bibabyarira inyungu, ariko kandi bagashyira imbaraga mu gukora cyane. Anumvikanisha ko iyo muhanzi mukuru agiye, asiga icyuho mu muziki.

    Imibereho y'ibyamamare ntivugwaho rumwe

    Inkuru zikunze kugibwaho Impaka ni iz’imibereho y’ibyamamare, byumwihariko iby’ino usanga bivugwa ko bibaho ubuzima butari ubw’ukuri.

    Bifashishije imbuga nkoranyambaga no mu biganiro n'itangazamakuru, bagaragaza cyangwa se bumvikanisha ko bahiriwe n'ubuzima. Ariko inyuma y'amarido, ababazi bagaragaza ko bitandukanye kure n'ibyo bareka abafana babo.

    Hari umwe mu bahanzi uherutse kwishyuzwa ideni ry'amafaranga Miliyoni 1 Frw arayabura, bigera ubwo hifashishwa inkiko aratsindwa, yemera kwishyura.

    Umunyamategeko yifashishije inzego zinyuranye, yashakishije amakuru asanga nta mutungo n'umwe wanditse kuri uwo muhanzi, ndetse no kuri konti ya telefoni nta kintu kiriho.

    Yahuye n'iki kibazo mu gihe yari amaze igihe yamamariza sosiyete zikomeye z'ubucuruzi, ndetse agaragara ku byapa binyuranye mu Mujyi wa Kigali.

    Hari undi muhanzi wasinye amasezerano muri Label, asaba  'Manager' we kumukodeshereza inzu, kumugurira imyenda n'ibindi.

    Kuri Akayezu Jean De Dieu 'abahanzi bacu ntabwo babaho ubuzima bw'ukuri'. Ati 'Kubona umuhanzi ari kugenda mu modoka, kuba aba ahantu heza, biriya bintu hari ibindi bintu byinshi cyane biba bifatiyeho kugirango tubibone inyuma.'  

    Akomeza ati 'Ashobora kuba yambaye neza ariko imyenda yambaye ari iyo yakodesheje, ari mu modoka ariko ari iyo yatiye, ashobora kuba aba mu nzu ariko atayishyura mu mafaranga ye… Ntabwo umuziki wacu uratunga abahanzi mu buryo bwa nyabwo.'

    Aha niho ashingira avuga ko bamwe mu bahanzi bahitamo kuva mu 'gatwiko katinjiza' akajya mu mahanga gushakisha ubuzima, bikarenga kuririmba.

    Bamwe bahuriza ku kugaragaza ko iki ari ikibazo gikomeye, kuko inzego zibishinzwe zikwiye guhuza imbaraga, hakubakwa uruganda rubereye buri wese, aho umuhanzi atunzwe n'ibyo akora. 


    ‘Noopja’ yavuze abari mu myidagaduro bakwiye kurebera hamwe impamvu bamwe mu bahanzi batagaruka iyo bagiye gutaramira hanze

    Yverry yatangaje ko cyaba ari igikombo gikomeye ku gihugu agumye muri Canada

    Humble Jizzo yavuze ko umuziki w’u Rwanda utaragera ku rwego rushobora gutunga umuhanzi ‘neza’, kandi ko gutangirira hanze y’igihugu umuziki atari ikintu cyoroshye 


    Uwitonze Dieudonne ari mu babyinnyi b’itorero Inganzo Ngari bagumye muri Amerika nyuma yo gutaramiramo 


    Ubwo yari ku kibuga cy’indege, Yverry yavuze ko azamara ukwezi kumwe muri Canada

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YVERRY MBERE Y’UKO YEREKEZA MURI CANADA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142324/harimo-abagenda-nka-za-hene-kuki-umuhanzi-wese-ugiye-gutaramira-i-mahanga-asiga-hibazwa-ni-142324.html

  • Kigali umuganga ukomoka muri Congo yatawe muri yombi azira ibyo yakoreye umurwayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 25 Mata urwego rw'ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umuganga ukorera mu mugi wa Kigali ucyekwaho icyaha cyo gusambanya umurwayi.

    Uyu muganga usanzwe ufite ubwenegihugu bwo muri RDCongo, ariko akaba akorera imirimo ye i Kigali,  asanzwe avura indwara z'abagore.

    Umuvugizi wa RIB yatangaje ko uyu muganga icyaha yagikoze ubwo yavuraga umurwayi (umudamu) akamukoreraho bimwe mu bikorwa bikorwa mu gukora imibonano mpuzabitsina.

    Ibyo bikorwa by'uwo muganga ndetse no kubangamira umurwayi ni bimwe mu bigize icyaha cyo guhohitera no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina kugahato.

    Ngo uyu muganga si ubwambere abikoze, kuko abamuzi bavuga ko hari undi mukobwa yigize kubikorera ariko we ntiyatanga ikirego, ahitamo kubyihorera.

     

    Source : https://yegob.rw/kigali-umuganga-ukomoka-muri-congo-yatawe-muri-yombi-azira-ibyo-yakoreye-umurwayi/

  • Iburasirazuba: UR yinjiye mu guhugura abahinzi b'inyanya – #rwanda #RwOT

    Ni mu mahugurwa y'iminsi ibiri ari kubera ku biro by'Akarere ka Ngoma kuva ku wa 24 kugeza ku wa 25 Mata 2024. Ari gutangwa mu rwego rw'umushinga watewe inkunga n'Ikigo cya Leta gishinzwe ubumenyi n'ikoranabuhanga (NCST), akaba ari guhabwa abahinzi b'inyanya bahagarariye abandi mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Kirehe na Ngoma.

    Dr Ndahimana Didace, umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'ubuhinzi n'ubworozi, yavuze ko bateguye aya mahugurwa mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bw'inyanya no kwita ku musaruro wazo.

    Ati 'Nka Kaminuza muri uyu mushinga twibanda ku gice cy'ubushakashatsi, hakabamo n'igice cy'ishoramari kizibandwaho na Afrinet solutions, twagiye dufata rero bamwe mu bahinzi bahagarariye abandi muri buri Karere tukabahugura kugira ngo bazabyigishe bagenzi babo.'

    Dr Ndahimana yavuze ko bifuza ko u Rwanda rwakongera ingano y'inyanya zihingwa n'ubwiza bw'umusaruro ku buryo bigabanya amafaranga ashyirwa mu kugura imyanya n'ibizikomokaho hanze y'igihugu.

    Yavuze ko bifuza kwereka abahinzi uburyo bakoresha bazihinga neza, uko bazisarura neza bikagabanya wa musaruro wabo ukunze gutakara.

    Hategekimana Antoine usanzwe ahinga inyanya mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe, akaba n'umwe mu bahagariye abahinzi b'inyanya, yavuze ko muri aya mahugurwa bigiyemo ibintu byinshi bigamije kongera no kubungabunga umusaruro.

    Ati 'umusaruro wacu wajyaga wangirika iyo weze kuko wabaga mwinshi bikarangira upfuye ubusa, ubu rero batweretse ko hari isoko muri Afrinet Solutions Ltd ry'ibyo tuzaba twejeje dukurikije ibyo twahuguweho. Banaduhuguye uko twarwanya ibyonnyi duhinga muri Green house, uko twakoresha ifumbire-mborera zihagije n'ibindi byinshi'.

    Karekezi Richard usanzwe ari impuguke mu by'imari n'ishoramari akaba n'umujyanama muri Afrinet, yavuze ko bateguye aya mahugurwa kugira ngo bereke abahinzi uko bakongera umusaruro w'inyanya, uko watunganywa no kubereka uko ibisigazwa by'inyanya byabyazwamo ifumbire y'imborera nziza.

    Karekezi yavuze ko Afrinet ifite umushinga wo gukora ibintu bitandukanye mu nyanya. Urwo ruganda ngo ruzakenera toni hafi 20 ku munsi, akaba ariyo mpamvu bari kwigisha abahinzi uko bakongera umusaruro kugira ngo urwo ruganda niruza ruzabashe kubona umusaruro uhagije.

    Inyigo yakozwe na USAID mu mushinga wayo wa Feed the Future yagaragaje ko umusaruro w'inyanya iyo uvuye ku muhinzi ukagera ku isoko uba umaze gutakaza 56% by'ubwiza bwawo, akaba ari nayo mpamvu bari kwigisha abahinzi uko bafata neza umusaruro wazo kuva bakizihinga kugeza bazigurishije.

    Abitabiriye aya mahugurwa barimo abahinzi b'inyanya bahagarariye abandi ndetse n'abashinzwe ubuhinzi mu turere

    Abarimo Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Mapambano Nyirindandi yitabiriye ifungurwa ry'aya mahugurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-ur-yinjiye-mu-guhugura-abahinzi-b-inyanya

  • Imodoka za 'automatique' zigiye gutangira kwemererwa gukoreshwa mu gukora ikizamini cya permis – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Mata 2024, yemeje ko abantu bemerewe gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga bakoresheje ibinyabiziga bya 'automatique'.

    Abantu bazajya bakora ibizamini bya Automatic, ntibazajya bemererwa gutwara imodoka za Manuel, ariko abakoze ibizamini kuri Manuel bo bazajya baba bemerewe no gutwara na Automatic.

    Source : https://yegob.rw/imodoka-za-automatique-zigiye-gutangira-kwemererwa-gukoreshwa-mu-gukora-ikizamini-cya-permis/