Blog

  • Nyanza: Impanuka ya Howo yahitanye batatu, ikomeretse abandi babiri – #rwanda #RwOT

    Ni ikamyo ya Howo yavaga mu bice by'i Huye yerekeza i Muhanga, maze igeze ahitwa i Mugandamure ita umuhanda igonga igiti cyari cyugamyemo abanyerondo batatu, babiri muri bo bahita bapfa undi arakomereka.

    Amakuru akomeza avuga ko na shoferi wari uyitwaye yahise yitaba Imana mu gihe umutandiboyi bagendanaga we yakomeretse, ubu akaba arwariye mu bitaro bya Nyanza.

    Abageze ahabereye iyi mpanuka babwiye IGIHE ko uyu mushoferi ashobora kuba yari yanyoye ibisindisha, kuko ngo yirukaga cyane, kandi ngo na nyuma y'impanuka,umubiri we wangiritse cyane aho n'umurambo we byagoranye kuwukura mu modoka, ibishimangira ubukana bw'iyo mpanuka.

    Umuvugizi w'Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda muri Polisi y'Igihugu, SP Emmanuel Kayigi, yemereye IGIHE iby'aya makuru, avuga ko impanuka yatewe n'umuvuduko mwinshi umuyobozi w'ikinyabiziga yagenderagaho.

    Yagize ati 'Umushoferi yagenderaga ku muvuduko mwinshi, ndetse yakoze impanuka amaze kunyura ku bapolisi bacu bari ku muhanda baramuhagarika aranga, hanyuma ageze hirya gato ahita ata umuhanda agonga igiti, bituma anagonga abantu batatu bari bacyugamyemo, babiri muri bo bahita bitaba Imana”.

    SP Kayigi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika , bakirinda kwirara mu gihe bari mu muhanda kuko ngo bikekwa ko uwo mushoferi yari yiraye cyane ko atwaye imodoko nijoro.

    Kugeza ubu imirambo ya ba nyakwigendera iri mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Nyanza, mu gihe tandiboyi n'umunyerondo warokotse impanuka nabo ariho barwariye.

    Iyi mpanuka yabaye mu masaha y’ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-impanuka-ya-howo-yahitanye-batatu-ikomeretse-abandi-babiri

  • Kigali: Umuganga wo muri DR Congo ukekwaho gu… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Kane tariki 25 Mata 2024, ni bwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umuganga w'indwara z'abagore ukorera mu Mujyi wa Kigali, akekwaho gukorera umugore wari yagiye kwivuza bimwe mu bikorwa bigize icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje  ko uyu muganga ufite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko akaba yakoreraga akazi mu Rwanda, yafashwe akaba arimo gukorwaho iperereza ku cyaha akekwaho.

    Amakuru avuga ko uwo muganga icyaha akekwaho atari ubwa mbere abikoze kuko abamuzi bavuze ko hari n'undi mukobwa yabikoreye ariko we ntiyajya gutanga ikirego, ahitamo kubyihorera.

    Uyu muganga yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Gihanwa n'Ingingo ya 134 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Iki cyaha kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu n'ihazabu ya 1.000.000 Frw ariko itarenze 2.000.000 Frw.

    Ivomo: BTN TV 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142354/kigali-umuganga-wo-muri-dr-congo-ukekwaho-gusambanya-ku-gahato-umurwayi-yatawe-muri-yombi-142354.html

  • Ibya Bruce Melodie na Agasaro uvuga ko babyar… – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda ifite kopi y'iyi baruwa ntegurarubanza yanditswe ku wa Mbere tariki 22 Mata 2024, aho umunyamategeko Turahirwa Théogène atangira yibutsa Bruce Melodie kuzuza inshingano zo kwita ku mwana yabyaranye na Agasaro Diane usigaye abarizwa mu gihugu cya Uganda.

    Muri iyi nyandiko bavuga ko uyu mwana yavutse ku wa 1 Nzeri 2015, bivuze ko imyaka icyenda ishize uyu mwana abonye izuba.

    Umunyamategeko Turahirwa Théogène yavuze ko hari ibiganiro byabayeho hagati ya Bruce Melodie na Agasaro Diane, ariko ko uyu muhazi atigeze yubahiriza ibyo bari bavuganye.

    Ati 'Nyuma y'ibiganiro mwagiye mugirana mu bihe bitandukanye na Agasaro Diane, wananiwe kuzuza inshingano za kibyeyi zo gutanga indezo ku mwana.'

    Turahirwa Théogène avuga ko ibi bikomeje kugira ingaruka kuri Agasaro Diane kuko ariwe wita ku mwana gusa. Akomeza ati 'Kugeza ubu nyina w'umwana niwe wirya akimara kugira ngo umwana abone ibimutunga, imyambaro, amafaranga y'ishuri ndetse no kwivuza.'

    Uyu munyamategeko yibukije Bruce Melodie kubahiriza inshingano ze, bitaba ibyo hakazitabazwa inzira y'amategeko. Ati 'Tukaba rero tugusaba kubahiriza inshingano zawe mu bwumvikane ku buryo bwihuse bitaba ibyo tukiyambaza inzira y'ubutabera kandi mukaba muzirengera ikiguzi cyose bizatwara kugirango ubutabera butangwe.'

    InyaRwanda yagerageje kuvugisha uruhande rwa Bruce Melodie ariko ntibyakunda  kimwe n'uruhande rw'uyu munyamategeko Turahirwa Théogène.  

    Hari amakuru avuga ko hari ibiganiro byabaye hagati ya Bruce Melodie na Agasaro Diane, bijyanye no kuba bapimisha 'ADN', ariko Agasaro ntiyabyemeye. Ni ibiganiro bivugwa ko bimaze igihe, ariko Agasaro ntiyagiye atera intambwe yo kuba yakwemera ko hakorwa iki kizamini.

    Isoko z’amakuru zivuga ko mu minsi ishize Bruce Melodie yagiye muri Uganda ari kumwe n'ababarizwa muri 1:55 AM, bahura kandi bagirana ibiganiro na Agasaro Diane, bijyanye no kwita kuri uyu mwana babyaranye.

    Ni ibiganiro bivugwa ko byasize Bruce Melodie yemeye kuzaha Agasaro Diane amafaranga angana na Miliyoni 10 Frw. Ngo kuva ubwo, Agasaro ntiyongeye kuvugana na Bruce Melodie, byanatumye yifashisha uruhande rw'amategeko kugirango umwana we abone indezo.

    Agasaro Diane abarizwa muri Uganda, ariko umwana avuga ko yabyaranye na Bruce Melodie abarizwa mu Rwanda, ndetse yatangiye amashuri ye.

    Ku wa 11 Ukwakira 2019, shene ya Filos Pro yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Imagine' yaririmbwe n’uyu mwana  Agasaro Diane avuga ko  yabyaranye na Bruce Melodie – Abantu bati ‘atangiye gutera ikirenge mu cya Se!.

    Iyi ndirimbo 'Imagine' uyu mwana yasubiyemo, ni iy’umunyamuziki John Lennon wo mu Bwongereza, irazwi cyane mu bice bitandukanye by’Isi.

    Bruce Melodie ntiyemera uyu mwana!

    Ubwo yari mu kiganiro na Isibo TV, tariki 8 Nyakanga 2020, Bruce Melodie yabajijwe uko ikibazo cye na Agasaro Diane cyarangiye, kuko cyatangiye kujya mu itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2016, asubiza ko atemera umwana.

    Yavuze ati 'Urakoze kumbaza icyo kibazo. Ni ikibazo gikomeye cyane ariko icyo navuga, ni uko na n'ubu ntaremera uriya mwana kuko nyine ntakwemera umwana utari uwanjye.'

    Uyu mwana asigaye arerwa n'abagiraneza, kuko nya Nyina atikimurera. Bruce Melodie yavuze ko ari umubyeyi, kandi abana be barazwi.

    Akomeza ati 'Ndi umubyeyi kandi sindi umubyeyi gito ku buryo nakwanga kurera umwana. Ikibazo ni uko uwashakaga ko murera yabivugaga amwita uwanjye kandi abana banjye barazwi sinakwihakana umwana kandi ndi umubyeyi nyine.' 

    Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo 'When she's around' yakoranye na Shaggy wo muri Jamaica, yavuze ko yasabye Agasaro Diane gupimisha ADN ariko arabyanga.

    Ati 'Ubwanjye naramubwiye ngo aze tujye gupima ibizamini bya ADN kugira ngo impaka zishire, ariko yarabyanze.'

    Agasaro Diane yigeze kuvuga ko Bruce Melodie yamusabye ko bakoresha ADN, umunsi ugeza umunyamategeko we agira ibyago.

    Ati 'Nahamagawe na Polisi bambaza imyirondoro yanjye ariko ibyo gupima umwana ntabyo bambwiye, ariko hari igihe Melody we ubwe yari yavuze ko tuzajya gupimisha ari ku wa mbere, hageze avuga ko umunyamategeko we yagize ibyago.'

    Yaba Bruce Melodie ndetse na Agasaro Diane nta n'umwe ugifite uruhare rurini kuri uyu mwana, kuko ubu arerwa n'umugiraneza ‘w'umunyamakuru’ wamwiyanditseho. Ni nyuma y'uko Agasaro asinye inyandiko ivuga ko atagishoboye kurera uyu mwana.


    Agasaro Diane yasabye Bruce Melodie gutanga indezo y'umwana, bitaba ibyo hakitabazwa inzira z'amategeko


    Mu 2020, Bruce Melodie yatangaje ko atemera umwana Agasaro avuga ko babyaranye, kandi yamusabye ko bakoresha ADN


    Umunyamategeko Turahirwa Théogène yandikiye Bruce Melodie na 1:55 AM kubahiriza ibijyane no gutanga indezo ku mwana Itahiwacu Keza Blessing


    Agasaro avuga ko yigeze kwemeranya na Bruce Melodie gukoresha ADN, ariko umunsi ugeze umunyamategeko w'uyu muhanzi yararwaye 


    Ibaruwa yo ku wa 22 Mata 2024, yandikiwe Bruce Melodie asabwa gutanga indezo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142340/ibya-bruce-melodie-na-gasaro-uvuga-ko-babyaranye-bishobora-gufata-indi-ntera-142340.html

  • Hemejwe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinya… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara mu byememezo by’Inama y’abaminisitiri yaraye ibereye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, Intara y’Amajyaruguru yari imaze amezi hafi icyenda ifite Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo, yahawe umushya.

    Intara y’Amajyaruguru yari imaze amezi hafi icyenda yarahawe umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi nk’umunyamabanga Nshingwabikowa w’Intara w’agateganyo. Ngendahimana Pascal niwe wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru.

    Ni nyuma y’uko Meya Nzabonimpa Emmanuel watorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi kuva muri 2021 yari yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara w’agateganyo, ubwo Mushaija Geoffrey yari yakuwe kuri uwo mwanya n’Umukuru w’Igihugu muri Kanama 2023 .

    Ngendahimana Pascal yari asanzwe yari umwe mu bayobozi muri LODA. Nk’uko kandi bigaragara mu byememezo by’Inama y’Abaminisitiri, Intara y’Amajyepfo yahawe Umunyamabanga Nshingwabikowa mushya witwa Nshimiyimana Vestade.

    Nzabonimpa Emmanuel watorewe Akarere ka Gicumbi bivuze ko agiye gukomeza imirimo yatorewe muri 2021 nyuma y’amezi hafi icyenda aka karere kayoborwa by’agateganyo na Madamu Uwera Parfaite.

    Mu bindi byemejwe n’Inama y’abaminisitiri harimo itegeko rigena impushya zo gutwara ibinyabiziga aho “abantu bazaba bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabizaga bya ‘automatique’ ” nk’uko byatangakwe na Polisi ku rukuta rwayo rwa X.

    Ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri yo kuwa Kane tariki ya 24 Mata 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142347/hemejwe-gukorera-uruhushya-rwo-gutwara-ibinyabiziga-hakoreshejwe-ibinyabizaga-bya-automati-142347.html

  • Imyaka ni imibare! Alejandra wimyaka 60 yahi… – #rwanda #RwOT

    Umunyamategeko akaba n'umunyamakurukazi Alejandra Rodríguez yacishije benshi ururondogoro nyuma yo kwigirira icyizere akiyamamaza mu irushanwa rya Miss Universe Argentine 2024, ndetse akaza no kwambikwa ikamba rya Miss Buenos Aires, umwe mu mijyi igize iki gihugu.

    Alejandra, niwe wa mbere ubashije guca aka gahigo ku myaka 60 mu mateka y'iri rushanwa kuva ryatangira kuba. Aka ni agashya kadasanzwe kuko mbere abari bemerewe guhatana ni abakobwa bafite imyaka iri hagati ya 18 na 28.

    Kuva yatsindira iri kamba rya Miss Buenos Aires, biri kuvugwa ko kugeza ubu ari we ukunzwe cyane mu irushanwa rya Miss Universe Argentine, ku buryo biramutse bimuhiriye akegukana iri kamba ariwe wahabwa amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Miss Universe riteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

    Akimara kwegukana ikamba rya Miss Buenos Aires, Alejandra yatangarije itangazamakuru ko yishimiye kwinjira mu marushanwa y'ubwiza ndetse akabasha no kwegukana ikamba, ashimangira ko abagore batarangwa n'ubwiza bw'inyuma gusa ahubwo bafite n'izindi ndangagaciro.

    Ati: 'Ndi uwa mbere muri iki gisekuru ubashije gutangiza iki kintu. Ntekereza ko abagize akanama nkemurampaka babonye icyizere nigiriye ndetse n'ishyaka mfite ryo guhagarira abagore bose bo mu gisekuru cyanjye. Niyemeje guhatanira ikamba rya Miss Universe Argentine 2024.'

    Muri Nzeri 2023, ni bwo Ishyirahamwe rya Miss Universe ryatangaje ko guhera mu 2024, hatazongera kubaho imyaka ntarengwa ku bahatanira ikamba muri iri rushanwa. Bisobanuye ko muri uyu mwaka buri mukobwa/mugore wese urengeje imyaka 18 yemerewe kwitabira.

    Rodríguez si we wenyine ukoze ibidasanzwe muri iri rushanwa, kuko no muri Dominican Republic hariyo umugore w'imyaka 47 y'amavuko witwa Haidy Cruz uhataniye kuzahagararira igihugu cye muri Miss Universe 2024.

    Amarushanwa ya Miss Universe y'uyu mwaka azabera muri Mexico ku ya 24 Nzeri, aho ibihugu 120 byo hirya no hino ku isi bizahurirayo bihataniye ikamba. Aba bagore bombi; Rodríguez na Cruz nibaramuka babonye amahirwe yo guserukira ibihugu byabo bazashimagira imbere y'imbaga nyamwinshi ko imyaka ntakindi ivuze kirenze kuba ari imibare gusa.


    Alejandra Rodrigues yahigitse abakobwa 34 bari bahataniye guhagararira umujyi wa Misss Buenos Aires mu irushanwa rya Miss Universe Argentine 2024

      
    Kugeza ubu ni we ufite igikundiro kiri hejuru muri iri rushanwa muri Argentine


    Naramuka atowe azahagararira Argentine muri Miss Universe 2024

    Yavuze ko kwigirira icyizere no kugararaza ishyaka aribyo byatumye akanama nkemurampaka kamuhitamo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142349/imyaka-ni-imibare-alejandra-wimyaka-60-yahigitse-inkumi-muri-miss-universe-argentine-amafo-142349.html

  • Ibyurukundo rwe rutarambye no kuziba icyuho… – #rwanda #RwOT

    Ariko hari abagerageza gukora umuziki, ndetse bagatinyura bagenzi b'abo. Ababashije gushikama mu muziki, bumvikanisha ko babashije kurenga inzitizi bahuye n'azo, ahubwo batumbirira gusingira inzozi z'abo bakuranye zo gukora umuziki.

    Hari umwe mu bahanzikazi wigeze gutangaza ko ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere, hari umunyamakuru wamusabye amafaranga kugirango indirimbo ye imenyekane.

    Uyu mukobwa yanavuze ko hari umwe mu bajyanama 'Manager' wakoze ibikorwa byamuhaye ishusho y'uko yashakaga ko baryamana.

    Umuhanzikazi Alice Rutayisire wahisemo izina rya Rlutta, muri Mutarama 2024 yashyize umukono ku masezerano n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Info Atassi Music.

    Yari amaze imyaka ibiri agerageza gukora umuziki nk'umuhanzi wigenga, ariko atarabashije kwigaragaza ku isoko ry'umuziki nk'uko yabishakaga.

    Uyu mukobwa wakuriye muri Tanzania, yinjiye mu muziki akiri ku ntebe y'ishuri, ndetse yashyize hanze Extended Play yariho indirimbo yacuranzwe cyane kuri Trace Music, bituma abanyeshuri biganye mu mashuri abanza bamubwira ko batangiye kumubona kuri televiziyo.

    Yavukiye mu gihugu cya Tanzania, ubu hashize imyaka 10 igarutse mu Rwanda. Yagarutse afite imyaka 13 y’amavuko, ndetse umwaka ushize nibwo yasoje amasomo ye ya Kaminuza.

    Mu mashuri yisumbuye yize Ubugenge, Ubutabire ndetse n’Ubumenyamuntu, ni mu gihe muri Kaminuza yize ibijyanye na Computer.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Rlutta yavuze ko yatangiye kugaragaza impano ubwo yari afite imyaka 9 y’amavuko aririmba muri korali y’abana, byatumaga muri we yiyumvamo ko igihe kimwe azakora umuziki.

    Yavuze ko ubwo yari ageze mu mashuri yisumbuye, hari umwarimu wamubonyemo impano yo kuririmba, ndetse amuha umwanya wo kuyigaragaza, amutera imbaraga zo kuzashyira mu bikorwa 'ibyo niyumvamo nk'umwana muto'. Ati “Byatangiye kuva ubwo.”

    Yavuze ko akigaruka mu Rwanda yashyize imbere kwiga ururimi rw'Iknyarwanda, abifashwamo n'indirimbo za Ruhumuriza James [King James] yakundaga kumva.

    Aherutse gukorana indirimbo n’abarimo umuraperi Logan Joe. Rlutta avuga ko atangira umuziki umuryango we ntiwahise ubyumva neza, ariko uko iminsi yagiye ishira bagiye babona ko bishoboka.

    Ati “Ntabwo biba byoroshye. Nanjye biracyangora, ariko uko byagenda kose ureba igishoboka ugashaka ahantu muhurira (ababyeyi). Niba ari ukwiga ukiga, niba ari umuziki nawo ukawukora.'

    Ariko kandi avuga ko hakiri urugendo. Ati “Byose narabifataga nkabihuriza hamwe, kugirango mugire aho mpuhuriza (ababyeyi). Haracyari urugendo, nabo baba bashaka kureba umusaruro, twese turashaka kureba umusaruro, kandi ndabona mu ndirimbo turi gukora, turi gukora umuziki mwiza, nta bintu bitangaje umuntu yabona akavuga ati ‘ni ikirara’.

    Rlutta yavuze ko hari ibyo adashobora gukora mu ifatwa ry’amashusho ahanini biturutse, ku kubanza kwitekerezaho mbere y’uko icyo gihangano kijya hanze. Ati “Yego! Hari ibintu by’ababyeyi, ariko sicyo cyangombwa kuri njyewe. Icyangombwa njyewe ni ukwibaza, uyu mwanzuro mfashe biragenda gute nyuma y’iki gihe?”

    Yasobanuye ko buri cyemezo afata kuri we, abanza kongera gutekereza akibaza uko sosiyete izabyakira neza.


    Indirimbo yabanje gukora kwari ugufungura amarembo ye:

    Uyu mukobwa yavuze ko imyaka ibiri ya mbere yabanje yakoze indirimbo zinyuranye ari wenyine, kandi abona ko zamufashije kugaragariza abantu uburyo aririmba.

    Atangira umuziki yakoranaga na Studio ya IDA Records yanyuzemo abarimo Ritha Ange Kagaju. Rlutta avuga ko bamufashije gukora indirimbo yakubiye kuri Extended Play (EP) ye ya mbere yariho indirimbo nka ‘Don’t bother me’.   

    Yasobanuye ko akimara gusinya muri Label ya Info Atassi Music, yahereye ku ndirimbo ‘Hold my Hands’, ariko yari ayimaranye igihe ayanditse. Ati “Dutangira gukorana na Label twahise tuzikora neza, bitandukanye n’uko nari nzifite mu ikayi.”

    Uyu mukobwa yasobanuye ko imyaka ibiri ya mbere yabanje atarabona Label imufasha, yamuhaye igihe cyo kwitegereza ibyo abandi bakora, ariko kandi abanza kureba icyo akeneye nk’umuhanzi ‘kugirango mbone kuzamuka’. Ariko kandi yarimo anitegura gusoza amasomo ye ya Kaminuza.

    Indirimbo ‘A moment of Silence’ ishingiye ku nkuru y’urukundo rwe

    Iyo uteze amatwi ibikubiye muri iyi ndirimbo wumva ko ari Rlutta wafashe umwanya wo kwitekerezaho nyuma y’ibihe byakomerekeje umutima.

    Gusa, iyo muganira abanza kunyura ku ruhande, akavuga ko atari we yivuzeho ijana ku ijana. Akavuga ko bwari bwo mbere akoze indirimbo yirebyeho hanyuma akabyandikaho.

    Avuga ko atorohewe no kwandika iyi ndirimbo kuko yavuye ku ndiba y’umutima we. Ati “Hari umuntu twari tumaranye igihe kirekire [Umusore], hari ibintu byinshi, kubeshya, bituruka kuri twembi. Ntabwo navuga ko nari Malaika mu rukundo, byari bibabaje cyane. Ukareba ukabona ko bitazarangira neza.”

    Yavuze ko hamwe no gukura mu mitekerereze yatangiye gutekereza uko yava mu bihe bisharira nk’umuravumba yarimo anyuramo. Ati “Hari ibihe bituma utekereza ku bintu byinshi icyarimwe.”

    Uyu mukobwa yavuze ko gukira ibikomere ‘bisaba igihe’ kandi ‘ubuzima ni ukwiga’. Ati “Tuzareba mu rukundo rundi nibwo tuzamenya ngo nakuye iki mu rukundo rwabanje.”

    Rlutta avuga ko atari ikintu cyoroshye kuva mu rukundo rusharira ‘kuko ari ikintu umuntu agomba gukora ku giti cye’. Ati “Ugomba kwikunda bihagije, ukavuga uti ntabwo twakomeza gukora ibi ng’ibi buri munsi.”    

    Aje kuziba icyuho cy’abakobwa?

    Rlutta avuga ko yinjiye mu muziki azi neza ko abakobwa ari bacye, bityo yiyemeje kuziba icyuho cy’abo. Ati “Nibyo!”

    Uyu mukobwa yavuze ko mu gihe cy’imyaka itanu ashaka kuzaba afite ibikorwa byivugira mu muziki kandi ‘icyo nabizeza nuko turi mu kazi, turi gukora ibintu byiza kurushaho’. Ati “Ntabwo turi kureba isoko ryo mu Rwanda gusa, ahubwo turi gukora umuziki mpuzamahanga.”


    Rlutta yatangaje ko yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba akiri ku ntebe y'ishuri

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N'UMUHANZIKAZI RLUTTA

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HOLD MY HAND' YA RLUTTA

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'A MOMENT OF SILENCE' YA RLUTTA

     “>

    VIDEO: Murenze Dieudonné- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142353/ibyurukundo-rwe-rutarambye-no-kuziba-icyuho-cyabakobwa-byinshi-ku-muhanzikazi-rlutta-video-142353.html

  • U Rwanda ruzakira imikino y'amajonjora y'ibanze y'igikombe cy'isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho u Rwanda na Mexique byahawe kwakira imikino y'ijonjora ry'ibanze yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi mu Bagore (FIBA Women's Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments), kuri uyu wa Kane habaye tombola y'uko amakipe azagura.

    Ni Tombola yabereye mu gihugu cy'u Busuwusi kuri uyu wa kane tariki ya 24 Mata 2026, iyoborwa na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa.

    Ni imikino iteganyijwe gukinwa guhera tariki ya 19 kugeza 25 Kanama 2024, izitabirwa n'ibihugu 16 bigabanyije mu marushanwa abiri, agabanyijemo amakipe umunani aho rimwe rizabera i Kigali irindi muri Mexique.

    Ibihugu bizitabira aya marushanwa ku Mugabane wa Afurika ni u Rwanda, Mali, Mozambique na Sénégal. Ibyo ku Mugabane wa Amerika ni Brésil, Mexique, Venezuela na Argentine.

    Ni mu gihe ku Mugabane wa Aziya na Oceania ari Nouvelle-Zélande, Koreya, Philippines na Lebanon. I Burayi akaba ari Hongrie, Tchèque, Montenegro n'u Bwongereza.

    Nyuma ya Tombola yasize itsinda rya A ndetse n'irya B, amakipe arimo azakinira muri Mexico mu mujyi wa Mexique, naho itsinda B na D bazakinira i Kigali mu Rwanda.

    Buri tsinda rigizwe n'amakipe ane ane, ibi bivuze ko i Kigali muri BK Arena hazateranira ibihigu 7 ndetse n'u Rwanda ruzaba rwakiriye iyi mikino.

    Tombola yasize itsinda A rigizwe na Korea, Mali, Czechia na Venezuella.

    Itsinda B rigizwe na Mexico, Montenegro, New Zealand na Mozambique.

    Itsinda C: Brazil, Hungary, Senegal na Philipines.

    Itsinda B: Rwanda, Great Britain, Argentina na Lebanon.

    Biteganyikwe ko amakipe abiri ya mbere azakomeza muri ½ mu gihe azaryegukana azerekeza mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi iteganyijwe muri Werurwe 2026.

    The post U Rwanda ruzakira imikino y'amajonjora y'ibanze y'igikombe cy'isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-ruzakira-imikino-yamajonjora-yibanze-yigikombe-cyisi-2026-muri-basketball-tombola-iyoborwa-minisitiri-mimosa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-ruzakira-imikino-yamajonjora-yibanze-yigikombe-cyisi-2026-muri-basketball-tombola-iyoborwa-minisitiri-mimosa

  • Gutsinda ni ibintu byanjye, si cyo gitego cya mbere ntsinze – Umunyezamu wa Mukura VS #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Mukura VS, Nicholas Sebwato yavuze ko gutsinda Kiyovu Sports bitamugwiririye kuko ari ibintu bye, kandi ibyo yakoze asanzwe abikora mu myitozo.

    Ni igitego yaraye atsinze Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 28, Mukura VS ye yanganyijemo na Kiyovu Sports 1-1.

    Iki gitego yagitsinze ku munota wa 4 w’inyongera (90+4′) yishyura icyo yari yatsinzwe na Kilongozi. Yagitsinze n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri koruneri yatewe na Muvandimwe Jean Marie Vianney.

    Nyuma yo gutsinda iki gitego, Nicholas Sebwato yavuze ko atari ibintu bishya kuri we kuko no muri Uganda yari asanzwe abitsinda.

    Ati “Gutsinda ni ibintu byanjye, ntabwo ari cyo gitego cyanjye cya mbere kuko n’iwacu muri Uganda naratsindaga. Mu myitozo ndatsinda ni na yo mpamvu na kufura nazaga kuzitera. Mba mfite icyizere cy’umutoza.”

    Nicholas Sebwato yageze muri Mukura VS muri 2021 ayisinyira amasezerano y’imyaka 2 yarangiye umwaka ushize aho yongereye andi y’imyaka 2.

    Sebwato yavuze ko gutsinda ari ibintu bye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gutsinda-ni-ibintu-byanjye-si-cyo-gitego-cya-mbere-ntsinze-umunyezamu-wa-mukura-vs

  • Uwari umukunzi ukomeye wa Rayon Sports yamaze kuyitera umugongo yerekeza muri APR FC #rwanda #RwOT

    Uwari umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, Sarpong yamaze guhindura ikipe yerekeza muri mukeba, APR FC.

    Abinyujije kuri WhatsApp Status, Sarpong yaraye ashyizeho ubutumwa bugira buti “abo twabanye muri Rayon mwarakoze, ubwo duhure mu bundi buzima.”

    Ibi byahise bikurikirwa n’amakuru yabyutse avugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2024 ko we na Nkundamatch w’i Kirinda berekeje muri APR FC, ari yo bagiye gufana.

    Bitunguranye, nyuma y’amasaha make, hahise hasohoka ifoto ya Sarpong yambaye umwambaro wa APR FC, bigaragara ko ari ifoto yafatiwe ku biro bya APR FC.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yasuye ibiro by’ikipe, aratemberezwa yerekwa ibikombe ikipe imaze kwegukana.

    Uyu wari umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, benshi bemezaga ko adashobora kuyivamo, hagiye gukurikiraho umuhango wo kurahira nk’umukunzi wa APR FC.

    Ku bijyanye na Nkudamatch, ISIMBI yagerageje kumuvugisha ariko avuga ko we bidashoboka, adoshobora kuva muri Rayon Sports.

    Sarpong yamaze kwerekeza muri APR FC nk’umufana wa yo

    Sarpong asanzwe ari umukunzi wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukunzi-ukomeye-wa-rayon-sports-yamaze-kuyitera-umugongo-yerekeza-muri-apr-fc

  • Yamukoze mu matama! Ubwo Rayon Sport yamaraga gutsinda As Kigali, umutoza w’umugore utoza As Kigali yibanguye urushyi arukubita umugabo utoza Rayon Sport – (Reba Amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi wo ku wa gatatu tariki ya 24 Mata, nibwo ikipe ya Rayon Sport mu bagore yasezereraga ikipe ya As Kigali mu mikino y'igikombe cy'Amahoro, bigatuma Rayon Sport igera ku mukino wa nyuma.

    Ubwo uyu mukino wari urangiye, impande zombi ntizari zishimye nkuko bigenda mu mupira, ndetse bamwe bagaragaje imijinya yabo.

    Umutoza w'umugore utoza ikipe ya As Kigali yagaragaje umujinya we akubita urushyi uwitwa Rwaka utoza Rayon Sport.

    Ni urushyi yamukubise, ubwo Rwaka yari amuturutse inyuma ashaka kumuvugisha, ariko undi kubera agahinda ko gutsindwa abangura urushyi arumukubita mu matama.

    Benshi nyuma yo kubona aya mashusho batangiye gusabira ubutabera uyu mugabo bavuga ko yarenganye, ati 'kandi iyo aza kuba ari umugore warukubiswe, ubu uwarumukubise aba yaraye gereza'. Reba Amashusho.

    Source : https://yegob.rw/yamukoze-mu-matama-ubwo-rayon-sport-yamaraga-gutsinda-as-kigali-umutoza-wumugore-utoza-as-kigali-yibanguye-urushyi-arukubita-umugabo-utoza-rayon-sport-reba-amashusho/