Blog

  • Kuki Police FC yabaye nk’urutoryi ruteye ku nzira? #rwanda #RwOT

    “Sakwe Sakwe?” “Soma!” “Inka yanjye irisha ku muhanda ntawunyuraho atayishituye”, “Urutoryi.” Police FC na yo yabaye insina ngufi buri kipe yose ikuraho amanota uko yiboneye.

    Impaka ni nyinshi hirya no hino mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, bananiwe kwiyumvisha uburyo Police FC yasoje ku mwanya 2 mu mikino ibanza ya shampiyona ya 2023-24, aho mu mikino 15 yatsinzwemo 4 gusa ubu mu mikino 13 yo kwishyura ikaba imaze gutsinda imikino 2 gusa.

    Ni ibintu bigoye gusobanura uburyo iyi kipe yahabwaga amahirwe ku gikombe cya shampiyona ubu iri ku mwanya wa 5 ishobora gutakaza mu gihe AS Kigali yatsinda umukino wa yo w’umunsi wa 28.

    Hari ibyagiye bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko mu rwambariro rw’iyi kipe umwuka waba utameze neza hagati y’umutoza ndetse na bamwe mu bakinnyi bakuru, aho bagiye bashwana shwana.

    Tutagiye mu byakera, reka dufate urugero rwa vuba, bivugwa ko kugira ngo myugariro w’umugande, Ndahiro Derrick afate umwanzuro wo kujya Uganda adasabye uruhushya, byatewe no gushanwa n’umutoza Mashami ngo wamusimbuje ku mukino wa Gorilla FC, aho yagaragazaga kugira ikibazo cy’imvune ariko we akavuga ko yumva ameze neza.

    Gusa aho urujijo ruzira ni uko iyi kipe mu gikombe cy’Amahoro ho itsinda ndetse ikaba yarageze ku mukino wa nyuma, bivuze ko ibyo gushwana n’abakinnyi bishobora kuba atari byo.

    Gusa kumvisha abantu ko Police FC ikina shampiyona igatsindwa n’umuhisi n’umugenzi ari yo ikina igikombe cy’Amahoro ikaba iri ku mukino wa nyuma, biragoye, wagira ngo ni amakipe 2 atandukanye.

    Umutoza wungirije wa Police FC, Bisengimana Justin avuga ko impamvu Police FC imeze nk’ifite amakipe abiri, ikina igikombe cy’Amahoro na shampiyona, byatewe n’imvune ari na yo mpamvu yavuye kuri shampiyona vuba bahitamo gushyira imbaraga mu gikombe cy’Amahoro.

    Ati “ntawutazi ibibazo twagiye duhura na byo, abakinnyi bacu bagiye bagira imvune, tumaze kubona ko shampiyona bigoye, twahisemo gushyira imbaraga ku gikombe cy’Amahoro ni yo mpamvu tugeze ku mukino wa nyuma.”

    Police FC yagiye igira ibibazo by’imvune cyane cyane mu bakinnyi bakomeye nk’umunyezamu Rukundo Onesime, Bigirimana Abedi, Akuki Djibrine, rutahizamu Mugisha Didier, Peter Ogblevor utarakira n’uyu munsi.

    Mu mikino 13 y’igice cya kabiri cya shampiyona “Phase retour”, yatsinzemo imikino 2, aganya 2 atsindwa imikino 9. Umukino wujuje imikino 9 ni uwo yatsinzwe na Bugesera FC uyu munsi 2-1.

    Police FC intsinzi muri shampiyona yarabuze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kuki-police-fc-yabaye-nk-urutoryi-ruteye-ku-nzira

  • Ucunga umutekano atariye aba ari uw'umurimbo- SP Gatete yakebuye ibigo bicunga umutekano bihemba nabi – #rwanda #RwOT

    Ni ibikubiye mu butumwa aherutse gutanga ubwo kimwe mu bigo byigenga mu Rwanda cyashyiraga ku isoko ry'umurimo abakozi bashya bacunga umutekano, akomoza ku kuba ibi bigo bikwiye gushyira imbaraga mu gutuma urwo rwego rukora kinyamwuga, bigizwemo uruhare no gufata neza abacunga umutekano.

    Icyo gihe SP Bernard Gatete yasabye abasoje amahugurwa kuzitwara neza ubwo bazaba bageze mu mirimo, ariko anibutsa ikigo kibakoresha ko hamaze igihe havugwa imishahara mike kandi itangwa nabi mu bigo byigenga bicunga umutekano, avuga ko gucungisha umuntu umutekano ntumuhe iby'ibanze bidatanga umusaruro, kuko aba mu buzima bubi ntakore neza inshingano wamuhaye.

    Ati ''Umusekirite utariye, umusekirite utahembwe, umusekirite utabonye amafaranga yo kugura 'cirage' ntabone amafaranga yo kugura 'colgate', aba ari umusekirite w'umurimbo. […] murabizi ko hamaze igihe havugwa ikibazo cy'imishahara itari myiza mu bigo byigenga bicunga umutekano, ndetse n'iyo mishahara ntibonekere ku gihe. Murasabwa rero kugira ngo ibyo bintu mubikosore.''

    SP Gatete kandi yibukije ibigo byigenga bicunga umutekano mu Rwanda ko gukoresha akazi umuntu ntumuhembe nawe nta musaruro mwiza biguha, kuko uwo mukozi umubeshya ko umuhemba na we akakubeshya ko agukorera, ibishobora kugushyira mu gihombo cy'ibyo yakoreshwa n'inzara.

    Ati ''Ibyo bintu uko ari bibiri, ikinyabupfura cyabo no gushyira imbaraga mu kuzamura imibereho myiza yabo, nibyo bizafasha gutuma uru rwego rutera imbere. Atari ibyo, baba bababeshya ko babakorera, namwe mukababeshya ko mubahemba. Mureke rero dufatanye, kugira ngo aka kazi k'umutekano gatangwa n'ibigo byanyu, karusheho kuba akazi ka kinyamwuga, kandi karusheho kuba akazi gatunga ugakora.''

    SP Bernard Gatete yanahamagariye ibigo byigenga bicunga umutekano ko usibye guhembera abacunga umutekano no kutabambura, bikwiye kureba uko imibereho ihenze mu gihe cya none bakongera imishahara igenerwa abacunga umutekano, kugira ngo babashe kubaho mu buzima bujyanye n'igihe.

    SP Gatete Bernard, yibukije ibigo byigenga bicunga umutekano bidahemba neza abo bikoresha, ko umukozi utariye aba ari uw'umurimbo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ucunga-umutekano-atariye-aba-ari-uw-umurimbo-sp-gatete-yakebuye-ibigo-bicunga

  • RwandAir yahumurije Turahirwa Moses wateje impagarara kubera igikapu cye – #rwanda #RwOT

    Turahirwa yabyutse yakamejeje, avuga ko igikapu cye bisa nk'aho kibanzweho n'imbwa zisaka ku Kibuga cy'Indege cya Kigali kiri i Kanombe.

    Mu butumwa bw'amarenga yanyujije kuri X, yagize ati “Ngo imbwa igeze ku gikapu cyanjye iramoka iramokaaaaa baza kunkura ku ndege, ngereyo nsanga ikibuga cyose cyuzuye inzego z'umutekano.'

    Yongeye kwandika kuri ubwo butumwa, asa nk'utabaza RwandAir, ati “Dear RwandAir ndabasabye icyo gikapu (bag) ntisigare, wallaih nisigara turisibaaaa…”

    Nyuma y'igihe gito, RwandAir yasubije Turahirwa, imumenyesha ko igikapu cye nta kibazo gifite, iti “Dufite intego yo kugusubiza igikapu cyawe ukigera aho bitangirwa. Nutabona igikapu cyawe, ntutinye kubitumenyesha, Murakoze.”

    Turahirwa nawe yasubije ubu butumwa agaragaza ko yanyuzwe n'uburyo RwandAir yakemuye ikibazo cye, ati “Muri aba mbere, igikapu cyangezeho.”

    Abantu benshi, biganjemo abatebya, basubije ubutumwa bwa Turahirwa. Nka Mr Easy wagize ati 'Wagiye ubanza ukoga amazi ashyushye, igikapu cyawe ukacyogeshya essance kugeza imyotsi yose ishizemo!!! Kuko buriya hari impamvu, kwanza ubundi wavaga he ujya he!!!??'.

    Uwiyise Yem na we yamusubije ati 'Buriya yumvisemo urumogi cg lubricants, cg pamper wabuze aho ujugunya?'

    Shema Etienne na we yagize ati “Nta miyaga. Biba byavunnye umuntu gupakira imari.'

    Turahirwa ari kuburana mu nkiko ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge ashinjwa.

    Dear @FlyRwandAir Ndabasabye iyo bag ntisigare, wallah nisigara turisibaaaa… https://t.co/0bcbr01bVp

    — Moïse Turahirwa (@MosesTurahirwa) April 26, 2024

    Turahirwa Moses ubaririzwa mu Muryango wa LGBTQ akomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yahumurije-turahirwa-moses-wateje-impagarara-kubera-igikapu-cye

  • RIB yagaruje arenga ibihumbi umunani by'amadorali yari yibwe n'abasore babiri bavukana – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 26 Mata 2024, nibwo RIB yerekanye abasore babiri bavukana barimo ufite imyaka 29 na mukuru we bakekwaho kwiba ayo mafaranga.

    Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yagaragaje ko hibwe 9500$ nubwo atagarujwe yose.

    Yakomeje agira ati 'Uwo wayibye yari umukozi wo mu rugo, aza gusanga umukoresha ahuze afata amafaranga mu isakoshi aho bakoreraga arirukanka. Yayatwaye ari amadorali 9500$ ajya kuyahisha kwa mukuru we.'

    Nyuma yo kwibwa amafaranga nyirayo yahise yegera Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ndetse abayibye barakurikiranwa barafatwa.

    Dr Murangira yavuze ko kuri ubu abatawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwiba, ubuhemu ndetse n'icyaha cyo guhisha ibintu bikomoka ku cyaha.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange riteganya ko uhamijwe n'urukiko guhisha ibintu bikomoka ku cyaha ahanishwa igihano kiri hagati y'umwaka umwe kugera kuri ibiri n'ihazabu iri hagati y'ibihumbi 300 Frw na 500 Frw.

    Riteganya kandi ko icyaha cyo kwiba ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu ya miliyoni imwe ariko itarenze miliyoni ebyeri mu gihe icyaha cy'ubuhemu gihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka itu n'imyaka itanu ndetse n'ihazabu iri hagati y'ibihumbi 500 Frw kugera kuri 1 000 000 Frw.

    RIB yagaragaje ko uwibye amafaranga akimara kuyafata hari ayo yakoresheje byatumye afatanwa amafaranga adahwanye n'ayo yari yibye.

    Ubwo yari amaze kuyiba no kuyageza kuri mukuru we bamaze gusezerana ko bazayagabana biyemeje kuyahisha aho bayacukuriye munsi y'urugo, ahari igiti cy'umuvumu.

    Nyuma yo kunoza umugambi, uwari umukozi wo mu rugo yongeye gusubira i Kigali ariko amaze kugenda mukuru we aza kwimura y'amafaranga aho bari barayatabye ayashyira mu nzu hafi y'umusarani ari naho RIB yayakuye.

    Ubwo babazwaga mu bugenzacyaha, babanje kubihakana ariko bamaze kwerekwa ibimenyetso by'uko bayatwaye birangira mukuru we amwemeje ko bagomba kuyasubiza.

    RIB yatanze ubutumwa busaba Abanyarwanda kwirinda ibyaha kuko hari ibishobora kwirindwa.

    Ati 'Nubwo inzego z'umutekano zihari kandi zikora, nubwo inzego z'ubugenzacyaha n'inzego zishinzwe kurinda ibyaha zihari zifite ubushake n'ubushobozi bwo kubirwanya ariko hari ibyaha byakwirindwa. Mu byakirindwa harimo n'ibi byo kuba umuntu ashobora gutwara amafaranga. Turashishikariza abantu kwitabira gahunda ya Leta yo kutagendana amafaranga mu ntoki, bakayahererekanya bakoresheje uburyo bwashyizweho nka banki.'

    Uwari wibwe ayo amafaranga yabwiye itangazamukuru ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda kugendana ingano y'amafaranga menshi mu kwirinda ko byabakururira kwibwa cyangwa ibindi bibazo.

    Yashimye RIB ko yamufashije kubona abari bamwibye, asaba n'abahura n'ibindi bibazo gutangira amakuru ku gihe.

    Yibukije kandi ko abafite umutima wo gukora ibyaha bibwira ko batafatwa bibeshya, kuko byanze bikunze bazafatwa.

    Dr Murangira kandi yibukije abacuruzi kwirinda no gushishoza mu mirimo y'abo kuko muri ibi bihe hari abantu benshi basigaye bakora uburiganya bitwaje ko basanzwe bakorana nabo bakaba bababeshya ko bishyuye ibintu runaka kandi batabikoze.

    RIB yasabye abaturarwanda kwirinda ibyaha kuko ababyishoramo batazabura gufatwa n’inzego z’ubutabera

    Abasore babiri bavukana bakekwaho kwiba ayo mafaranga batawe muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yagaruje-arenga-ibihumbi-umunani-by-amadorali-yari-yibwe-n-abasore-babiri

  • Gusetsa byarabakijije: Abanyarwenya 10 bakize… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe hari abanyarwenya bafite impano mu bihugu bitaratera imbere, usanga bakirwana n’amaramuko bitewe n’uko ntamafaranga menshi araboneka mu ruganda rw’urwenya, kuko usanga n’abantu batarisanga cyane mu bikorwa byateza imbere uru ruganda.

    Ibi ariko siko bimeze mu bihugu byamaze gutera imbere mu myidagaduro no muri Sinema bijyanirana n’urwenya, aho usanga umunyarwenya ubikora nk’akazi bimutunga, yewe bikanamugira umuherwe biturutse ku mpano ye yo gusetsa.

    Aba banyarwenya bakize cyane ku rusha abandi bagiye bakura amafaranga mu bikorwa binyuranye birimo gukora ibitaramo byo gusetsa imbaga nyamwinshi, gukina filime z’urwenya, kuzandika no kuzishoramo amafaranga. 

    Benshi muri bo kandi bagiye banasinya za kontaro z’amamiliyoni na kompanyi zirimo Netflix na Comedy Central aho bakora ibitaramo bigashyirwa ku mbuga zabyo.

    Dore abanyarwenya 10 bakize cyane ku Isi mu 2024:

    1. Jerry Seinfeld

    Jerome Allen Seinfeld benshi bahimba ‘Jerry’, ni mukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya kabuhariwe, dore ko azwiho kwandika no gushora ifaranga muri filime z’urwenya kuva mu 1989. Jerry Seinfeld wakunzwe muri filime z’urwenya nka ‘Bee Movie’, ‘Top Five’ n’izindi, ni we uyoboye abanyarwenya bakize ku Isi mu 2024 ku mutungo wa Miliyari 1 y’Amadolari.

    2. Bryon Allen

    Umuhanga mu gutunganya filime Bryon Allen, akaba n’umunyarwenya wabitangiye mu 1979, akaba asigaye ari n’umushoramari ukomeye muri Amerika, ni nawe mwirabura w’umunyarwenya wa mbere ukize ku isi, akaza no ku mwanya wa kabiri mu banyarwenya bakize. Bryon Allen afite Miliyoni 800 z’Amadolari akesha ibikorwa by’urwenya.

    3. Matt Stone

    Kabuhariwe mu gutunganya filime z’urwenya mu buryo bw’ibishushanyo (Animated/Cartoon), Matt Stone, wamamaye cyane muri filime y’uruhererekane yitwa ‘South Park’, ari ku mwanya wa 3 mu banyarwenya bakize cyane ku Isi mu 2024 n’umutungo wa Miliyoni 700 z’Amadolari.

    4. Matt Groening

    Umwanditsi wa filime z’urwenya za katuni (Cartoon), Matthew Abram Groen umaze igihe yandika filime y’uruhererekane ya ‘The Simpson’, wanakunzwe muri ‘Futurama’ n’izindi yagiye yandika kuva mu 1988 kugeza ubu. Matt Groening atunze Miliyoni 600 z’Amadolari.

    5. Trey Parker

    Undi munyarwenya wandika filime zisekeje z’ibishushanyo ni Trey Parker uzwiho kuba yaranditse ‘The Book of Mormon’, ‘South Park’ n’izindi. Trey unibitseho ibihembo bitanu (5) bya ‘Primetime Emmy Awards’, anatunze Miliyoni 595 z’Amadolari.

    6. Ellen DeGeneres

    Umwe mu bagore bacye bahiriwe n’umwuga wo gutera urwenya, ni Ellen DeGeneres wari ufite n’ikiganiro ‘The Ellen DeGeneres Show’ cyamaze imyaka 27 kinyura kuri televiziyo ya ABC kizwiho kuba cyaratumirwagamo ibikomerezwa nka Barack Obama. Ellen unafite ikigo mu Rwanda i Musanze yise ‘Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund’, atunze Miliyoni 500 z’Amadolari.

    7. Adam Sandler

    Umunyarwenya akaba n’icyamamare muri Sinema, Adam Sandler, wamamaye muri filime nka ‘Grown Ups’, ’50 First Dates’, ‘Just Go With It’ n’izindi, akaba anakora ibitaramo by’urwenya bishyirwa kuri Netflix, atunze Miliyoni 480 z’Amadolari.

    8. Jay Leno

    Umunyarwenya akaba n’icyamamare kuri Televiziyo, Jay Leno, uri mu batangije ikiganiro ‘The Tonight Show’ kuri televiziyo mpuzamahanga ya NBC. Jay Leno uri mu byamamare bifite imiturirwa y’akataraboneka muri Calfornia, atunze Miliyoni 464 z’Amadolari akesha ibikorwa by’urwenya.

    9. Kevin Hart

    Umunyarwenya kabuhariwe akaba n’umukinnyi wa filime Kevin Hart, uri ku mwanya wa 5 mu banyarwenya b’abirabura bakize ku Isi, ari ku mwanya wa 9 kuri uru rutonde. Kevin Hart wakunzwe muri filime nka ”Soul Plane’, ‘Get Hard’, ‘Ride Along’ n’zindi, atunze Miliyoni 450 z’Amadolari.

    10. David Letterman

    Icyamamare kuri Televiziyo, David Letterman w’imyaka 77, akaba n’umunyarwenya wamamaye mu kiganiro ‘The Late Night Show with David Letterman’ kuri televiziyo ya NBC. Uyu mugabo ubimazemo igihe atunze Miliyoni 400 z’Amadolari.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142344/gusetsa-byarabakijije-abanyarwenya-10-bakize-cyane-ku-isi-mu-2024-amafoto-142344.html

  • Club Himbaza yiyongereye mu bazataramana na C… – #rwanda #RwOT

    Ni intambwe ikomeye ateye mu muziki we kuko ateguye igitaramo kidasanzwe mu gihe gito cyane kingana n’imyaka itatu n’amezi make amaze mu muziki dore ko yawutangiye muri Covid-19. Abaye umuramyi wa kabiri mu Rwanda ukora umuziki ku giti cye uteguriye igitaramo muri BK Arena nyuma ya Israel Mbonyi umaze kuhataramira inshuro ebyiri.

    Uyu muramyi, yongereye Club Himbaza yo mu gihugu cy'abaturanyi cy'u Burundi mu bazamufasha gutaramira abazitabira igitaramo cye yise 'Wahozeho Album Launch.'

    Club Himbaza, ni itsinda ry'abasore b'abakaraza n’ababyinnyi b'abanyempano bakomoka mu Burundi ariko bakaba bakorera ibikorwa byabo mu Rwanda guhera mu 2015. Aba basore bafite umwihariko wo gutaramira abantu bikoreye ingoma zipima ibiro 50 ku mutwe, babyina, basimbuka ku rwego rutangaza buri wese kandi banaririmba.

    Aba basore bizera kimpano zose zitangwa n'Imana kandi Imana yifuza ko izo mpano yashyize mu bantu bayo ibona bari kuzikoresha nk'uko bikwiye. Abakaraza bihuje n'ababyinnyi bakora icyiswe 'Club Himbaza' izwiho gutanga ibyishimo bisendereye.

    Mu 2019, iri tsinda ryabashije kugera ku musozo w'amarushanwa ya East Africa's Got Talent yabereye i Nairobi muri Kenya. Aba basore kandi, bigaragaje cyane mu gitaramo 'Ibisingizo bya Nyiribiremwa' Josh Ishimwe yakoreye muri Camp Kigali ku ya 20 Kanama 2023.

    Chryso Ndasingwa akorera umurimo w’Imana muri New Life Bible Church Kicukiro. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango w'Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu gihe cya Covid-19.

    Uyu musore watangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw'umwuga mu bihe bya Covid-19, aho yagendaga aririmba indirimbo zo mu gitabo akazisubiramo mu buryo bugezweho. 

    Ni indirimbo zashyirwaga kuri YouTube ye, abenshi bakagaragaza ko afite impano kugeza ubwo nawe aje gushyira hanze indirimbo ye bwite yise 'Mu Bwihisho'.

    Tariki 05 Gicurasi 2024 ni bwo amaso yose y’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda azaba yerekejwe i Remera kuri BK Arena ahazabera igitaramo cy’amateka cy’umukozi w’Imana, Chryso Ndasingwa, aho azaba amurika umuzingo we wa mbere yise ‘Wahozeho’ ugizwe n’indirimbo 18 zatumbagije izina rye. 

    Ni igitaramo cyiswe “Wahozeho Album Launch” akaba ari na cyo cya mbere uyu muramyi uri no kuminuza muri tewolojiya azaba akoze mu mateka ye. Iki gitaramo yacyitiriye indirimbo ye yabaye intero n’inyikirizo ku bakunzi benshi b’umuziki wa Gospel, iyo akaba ari iyitwa “Wahozeho”. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yabajijwe uko yiyumva kuba agiye gukorera muri BK Arena igitaramo cye cya mbere, asubiza ko ari inzozi ze zibaye impamo. Yagize ati “Ndumva nezerewe cyane kuko cyari icyifuzo maranye iminsi myinshi, none ndashima Imana ko yaduciriye inzira”.

    Yavuze ko Album ye ya mbere “Wahozeho” agiye kumurika igizwe n’indirimbo 18 zikubiyemo ubutumwa bw’amashimwe menshi ku Mana nk’uko umwanditsi wazo abisobanura ati: “[Album] Isobanuye ikoraniro y'abantu batabarika bazanye intego imwe yo kuramya uwahozeho kandi uzahoraho”.

    Usibye Club Himbaza, muri iki gitaramo Chryso Ndasingwa azaba ari kumwe n’abaramyi basizwe amavuta y’Imana barimo Aime Uwimana, Josh Ishimwe, Papi Clever na Dorcas, True Promises Ministries na Asaph Music International. Imiryango izaba ikinguye kuva saa kumi z’umugoroba.

    Amatike yo kwinjira muri uyu mugoroba w’amashimwe uzayoborwa na Tracy Agasaro, yamaze kugera hanze, akaba aboneka kuri www.ticqet.rw. Ushobora no guhamagara nimero zikurikira bakagufasha kubona itike byoroshye; 0784237492; 0788838879; 0788622852.

    Abari kugura amatike mbere y’uko igitaramo kiba bari kubyungukiramo cyane kuko ibiciro biri hasi. Itike ya Silver [mu myanya isanzwe] iragura 5,000 Frw mu gihe ku munsi w’igitaramo izaba igura 10,000 Frw. Itike ya Premium iragura 10,000 Frw mu gihe ku ku muryango izaba igura 15,000 Frw.

    Itike ya Gold iragura 12,000 Frw mu gihe ku munsi w’igitaramo izaba igura 17,000 Frw. Platinum iragura 15,000 Frw mu gihe izaba igura 20,000 Frw ku munsi w’igitaramo. Itike ya Diomond wagereranya na VVIP iragura 20,000 Frw mu gihe ku munsi w’igitaramo izaba igura 25,000 Frw.


    Club Himbaza yiyongereye mu bazataramana na Chryso Ndasingwa mu gitaramo azakorera muri BK Arena


    Aba basore bazwiho gusimbuka ku rwego rutangaje

    Baba bikoreye ingoma z’ibiro 50

    Umuhanzi Chryso Ndasingwa ategerejwe muri BK Arena aho agiye gukorera igitaramo yatumiyemo abaramyi bakomeye mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142363/club-himbaza-yiyongereye-mu-bazataramana-na-chryso-ndasingwa-mu-gitaramo-azakorera-muri-bk-142363.html

  • “Njye nasezeye abafana ba Rayon Sports” Ukuri ku makuru y’abafana 2 ‘abahuriga’ ba Rayon Sports bayiteye umugongo, bakerekeza muri mukeba w’ibihe byose APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2024, hasakaye amakuru avuga ko abafana bakomeye muri Rayon Sports, bamaze gusezera muri iyi kipe berekeza i Shyorongi gufana APR FC.

    Aba bafana ni uwo bita, Sarpong na Nkunda Match ba Rayon Sports baba bayiteye umugongo, bakerekeza muri mukeba w'ibihe byose APR FC.

    Mu kiganiro Nkunda Match yagiranye na Isibo FM, we yahakanye aya makuru, avuga ko akiri umufana wa Rayon Sports kandi ko ntaho azajya ayisize.

    Naho Sarpong we yeruye atangaza ko yamaze gusezera ku bafana ba Rayon Sports. Ati 'Njye nasezeye abafana ba Rayon Sports, ngiye kugenda mbe nitekerezaho, ubu nta kipe ndajyamo.'

    Nkunda Match we yatangaje ko akiri umu-Rayon ku mutima no ku mubiri
    Sarpong we yatangaje ko yasezeye ku bafana ba Rayon Sports

    Source : https://yegob.rw/njye-nasezeye-abafana-ba-rayon-sports-ukuri-ku-makuru-yabafana-2-abahuriga-ba-rayon-sports-bayiteye-umugongo-bakerekeza-muri-mukeba-wibihe-byose-apr-fc/

  • Ibyo bakoreye umwambaro wa Rayon Sports byabaye aba-Rayon! Mu mashusho atashimishije abafana ba Rayon Sports, Sarpong wari umuhuriga muri Gikundiro yahawe umwambaro wa APR FC (AMAFOTO naVIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufana ukomeye wa Rayon Sports uzwi nka Sarpong wari umaze imyaka 11 yisiga amarangi ya Gikundiro, yerekeje muri mukeba APR FC.

    Mu mashusho atashimishije abafana ba Rayon Sports, Sarpong yagaragaye ari kumwe na bamwe mu bayobozi ba APR FC, barimo bazingazinga umwambaro wa Rayon Sports.

    🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨

    Umufana ukomeye wa Rayon Sports uzwi nka Sarpong w'i Nyamirabo wari umaze imyaka 11 yisiga amarangi ya Gikundiro, yerekeje muri mukeba APR FC.

    AbaRayon ibi mubyakiriye mute? pic.twitter.com/MLhVkhEqXO

    — IsangoStar (@isangostar) April 26, 2024

    Source : https://yegob.rw/ibyo-bakoreye-umwambaro-wa-rayon-sports-byabaye-aba-rayon-mu-mashusho-atashimishije-abafana-ba-rayon-sports-sarpong-wari-umuhuriga-muri-gikundiro-yahawe-umwambaro-wa-apr-fc-amafoto-navidewo/

  • Buri kipe ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yemerewe amafaranga Miliyoni 2 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rwanda Premier League Board yandikiye amakipe akina icyiciro cya mbere ko buri imwe yemerewe miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda (2,000,000 FRW).

    Aya mafaranga ni ayo kugira ngo abafashe gusoza neza umwaka w'imikino nta ngorane kuko ngo amwe muri iyo yagaragaje ko afite amikoro macye.

    Source : https://yegob.rw/buri-kipe-ikina-shampiyona-yicyiciro-cya-mbere-mu-rwanda-yemerewe-amafaranga-miliyoni-2/

  • Mu ijoro abantu baryamye habaye impanuka ikomeye yahitanye abanyerondo -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impanuka y'imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yishe abantu batandukanye barimo abashinzwe umutekano bari bugamye.

    Byabaye ahagana saa saba n'iminota mirongo itanu mu gicuku cyo kuwa 25 Mata 2024 bibera mu muhanda Nyanza- Kigali ahazwi nk'i Mugandamure mu Mudugudu wa Karukoranya mu kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

    Abantu batatu barimo umushoferi wari uyitwaye n'abandi bashinzwe umutekano bazwi nk'abanyerondo babiri nibo bahasize ubuzima.

    Abapfuye ni umushoferi witwa Nkurikiyimfura Emmanuel w'imyaka 28, abanyerondo bapfuye bo ni Ndayisenga Eraste w'imyaka 42 na NSHIMIYIMANA Jean de Dieu w'imyaka 40.

    Abageze bwambere aho iyo mpanuka yabereye bavuze imidoka yaje yiruka isanga abanyerondo batatu bahagaze munsi yacyo, ibagongana nacyo gusa umwe yabashije kwiruka ntiyagira icyo aba.

    Umuvugizi wa Polisi yavuze ko iyi mpanuka yatewe n'umuvuduko uri hejuru uwatwaraga imodoka yari ari kugenderaho.

     

    Source : https://yegob.rw/mu-ijoro-abantu-baryamye-habaye-impanuka-ikomeye-yahitanye-abanyerondo/