Blog

  • Moses Turahirwa wa Moshions yeruye avuga ko ari umukobwa #rwanda #RwOT

    Umunyamideli Moïse Turahirwa wanashinze inzu y’imideli ya Moshions, yongeye kurikoroza avuga ko ari umukobwa.

    Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, aho yagaragaje ko agiye muri Kenya asaba abatuye iki gihugu kuza kugura ibicuruzwa bye kuko ari mushiki wa bo (mushiki w’umuntu aba ari umukobwa ubundi).

    Ati 'Nairobi, umwenda w’umukiro Imandwa yawubazaniye. Muze muri benshi, mubwire n’abarwayi baze mbakize. Munzanire ayo mafaranga nka mushiki wanyu nimanukire!”

    Ubu butumwa bwatumye benshi bamwibazaho, bamwe bagenda bagaragaza ko ashobora kuba afite ikibazo cy’uburwayi.

    Uyu munyamideli ukunda kugaruka mu mitwe ya benshi, yashyize hanze ubu butumwa nyuma y’ubundi yari yashyize kuri Twitter ejo hashize ku wa gatanu tariki ya 26 Mata 2024 agaragaza ko yasohowe mu ndege kubera ko imbwa zarimo zihumuriza igikapu cye kikamoka.

    icyo gihe yagize ati “Ngo imbwa igeze ku gikapu cyanjye iramoka iramoka baza kunkura ku ndege, ngereyo nsanga ikibuga cyose cyuzuye inzego zumutekano.”

    Yakomeje asaba RwandAir ko igikapu cye kitagomba gusigara i Kigali, ati 'Ndabasabye icyo gikapu ntigisigare, nigisigara turisiba'.

    RwandAir yasubije Turahirwa, imumenyesha ko igikapu cye nta kibazo gifite. Turahirwa na we yasubije ubu butumwa agaragaza ko yanyuzwe n’uburyo RwandAir yakemuye ikibazo cye, ati “Muri aba mbere, igikapu cyangezeho.”

    Ibo byose byaje bikurikira amafoto ye yambaye ubusa buri buri yashyize hanze mu kwezi gushize kwa Werurwe 2024 na bwo agateza impagarara ku mbuga nkoranyambaga.

    Dear @FlyRwandAir Ndabasabye iyo bag ntisigare, wallah nisigara turisibaaaa… https://t.co/0bcbr01bVp

    — Moïse Turahirwa (@MosesTurahirwa) April 26, 2024

    Nairobi,🇰🇪 umwenda wumukiro Imandwa yawubaziniye,… muze muri benshi, mubwire nabarwayi baze mbakize. Munkozemo Izo Mpesa Nka mushiki wanyu nimanukire! pic.twitter.com/ZzRKX6j7f0

    — Moïse Turahirwa (@MosesTurahirwa) April 27, 2024

    Moses yavuze ko ari umukobwa

    Source : http://isimbi.rw/imideli/article/moses-turahirwa-wa-moshions-yeruye-avuga-ko-ari-umukobwa

  • FERWABA yungutse irushanwa rishya rizajya ritanga itike ya Zone 5 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, rigiye gutangiza irushanwa rya Rwanda Cup aho ikipe izajya iryegukana izajya ihagararira u Rwanda muri Zone 5.

    Ni irushanwa ryateguwe mu rwego rwo gufasha abakinnyi kongera umubare w’imikino, kongera ihangana muri uyu mukino no kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato hirya no hino mu gihugu cyane ko rizahuza amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.

    Rwanda Cup ikaba izajya iba mu byiciro byombi, abagabo n’abagore, gusa mu cyiciro cy’abagabo amakipe 4 yasoje shampiyona ari imbere azajya yinjiramo irushanwa rigeze muri 1/4, nk’uko visi perezida wa FERWABA, Nyirishema Richard yabisobanuye.

    Ati “niba irushanwa rizazamo amakipe yo mu cyiciro cya kabiri, urebye urwego rwa yo n’ayo makipe akomeye biratandukanye cyane, ni yo mpamvu twafashe umwanzuro ko amakipe 4 ya mbere muri shampiyona azajya yinjiramo irushanwa rigeze muri 1/4.”

    “Mu bakobwa ho kubera ko amakipe yiyandikishije ari make twasanze byagorana dufata APR WBBC yabaye iya mbere iyobora itsinda na REG yabaye iya kabiri iyobora irindi tsinda.”

    Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kuriha imbaraga, amakipe akajya aryitabira yumva ko hari icyo arwanira, ikipe izajya iritwara izajya ihagarararira u Rwanda muri Zone 5.

    Ati “kuryitabira ni ubushake, ariko twaricaye turareba mu rwego rwo kuriha imbaraga kugira ngo n’amakipe ajye aryitabira yumva hari icyo arwanira, tuvuga ko ikipe izajya iryegukana izajya ihagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe y’akarere ka 5 (Zone V).”

    “Mu bakobwa ho izajya iritwara izajya ihabwa amahirwe yo gukina ijonjora rya Africa Women Basketball League.”

    Mu gihe ikipe yabyegukana byombi (shampiyona na Rwanda Cup), iyo byahuye ku mukino wa nyuma, ni ukuvuga iya kabiri muri Rwanda Cup ni yo izajya ikina amarushanwa yavuzwe haruguru.

    Mu bagabo uretse amakipe 4 ari yo; APR BBC, REG BBC, Patriots BBC na Espoir BBBC azajyamo irushanwa rigeze muri 1/4, amakipe 17 ni yo yiyandikishije akaba agabanyije mu matsinda 4, itsinda A ririmo K Titans, Kepler, Flame, RP IPRC Musanze na EAUR BBC, itsinda B ririmo Tigers BBC, The Hoops, Rebero Academy na Greater Virunga.

    Itsinda C ririmo UGB, Intare, Black Thunders na Igihozo Ste Peter. Itsinda D ririmo Inspired Generation, Azomo, UR Kigali na Its Kigali.

    Mu bagore amakipe ni 7 ari mu matsinda 2, itsinda A ririmo APR WBBC, RP IPRC Huye na EAUR. Itsinda B ririmo REG WBBC, The Hoops, UR Kigali na Kepler.

    Iri rushanwa rizaba ku bufatanye na Forrzza, biteganyijwe ko umukino wa nyuma uzakinwa tariki ya 9 Kanama 2024.

    Nyirishema Richard, visi perezida wa FERWABA yavuze kuri gahunda zose zijyanye n’irushanwa rya Rwanda Cup

    Thierry Shema wa Forzza na we yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyasobanuriwemo byinshi bijyanye n’iri rushanwa

    N’abayobozi b’amakipe bishimiye iri rushanwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/FERWABA-yungutse-irushanwa-rishya-rizajya-ritanga-itike-ya-Zone-5

  • Kwibuka30: Abanyeshuri ba Green Hills Academy basobanuriwe amateka ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Aya mateka yasobanuriwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyahuje abanyeshuri n'abarimu bo muri iri shuri kuri uyu wa 26 Mata 2024, bakurikizaho urugendo rwo kwibuka kuva kuri iri shuri kugera ahahoze icyicaro cy'urwego rw'igihugu rw'iterambere (RDB) ku Gishushu.

    Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w'amashuri yisumbuye, Manzi Kazubwenge David, w'imyaka 16 y'amavuko yatangaje ko yumvaga ko mu Rwanda habaye jenoside ariko ntamenye abishwe, kugeza ubwo yabisobanuriwe n'umubyeyi we.

    Ati 'Nkiri umwana muto, numvaga abantu batubwira jenoside, ariko sinari nzi ko yakorewe Abatutsi. Umunsi umwe, mbaza Mama wanjye, ambwira ibyabaye. Ishuri na ryo ryatangiye gutegura ibiganiro, tukicara, abarokotse jenoside bakatubwira ibyabaye.'

    Sia Jobanputra w'imyaka 16 yavuze ko kwibuka amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa cy'ingenzi gifasha abantu kumva uburemere bwayo, bagaharanira ko itazasubira.

    Ati 'Kwibuka amateka ni ngombwa kuko bitwibutsa ko bitagomba gusubira kandi ko bidakwiye ko twongera kubura abantu.'

    Ibi byashimangiwe n'umuyobozi w'abakobwa biga muri Green Hills Academy, Keza Deborah, wagize ati 'Tugenda twumva amakuru y'abantu bahohotewe, bababaye, twumva ubuhamya bw'abantu. Ibyo byose bikatwigisha amateka yacu, kugira ngo tugire ubumenyi, dukorere igihugu cyacu kugira ngo ibyabaye ntibizongere kuba.'

    Umusesenguzi Mukuru muri SouthBridge Group, Musana Norbert, wize muri iri shuri kugeza mu 2010 yasobanuriye abanyeshuri ko jenoside yakorewe Abatutsi ifite imizi mu bikorwa by'urugomo rushingiye ku moko byatangiye mu 1959, mu gihe cy'icyiswe impinduramatwara y'Abahutu.

    Yasobanuye ko uru rugomo rwagiye rurandaranda mu myaka yakurikiyeho rwatumye Abanyarwanda benshi bahungira mu mahanga, kugeza ubwo jenoside yabaye, abo mu muryango we baricwa. Icyo gihe yari afite imyaka ibiri y'amavuko.

    Yagize ati 'Umuntu wenyine warokotse ni marume; musaza wa Mama mutoya. Bose barishwe, ni cyo tuzi. Ku bavandimwe banjye, ntabwo tuzi ibyababayeho. Ntabwo tuzi niba baragiye muri Congo, niba barapfiriyeyo cyangwa niba bakiriho.'

    Umuyobozi w'Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, Bashana Médard, yasobanuye impamvu zatumye Inkotanyi zitangiza uru rugamba zirimo guhagarika politiki y'amacakubiri yari yaramunze u Rwanda no gucyura Abanyarwanda bari mu buhungiro bari barangiwe gutaha.

    Ati 'Mpora mbwira abantu ko nta jenoside itegurwa n'injiji, ahubwo itegurwa n'abahanga, igashyigikirwa na Leta, igaterwa inkunga yose na Leta, ubundi igashyirwa mu bikorwa. Nta jenoside yahagaritswe n'amagambo nk'aho abantu bicara, bakaganirira ku meza; ntabwo byabaye. Ahubwo ni ugufata intwaro, ukarwanya abayiteguye kugeza ubatsinze.'

    Bashana yasobanuriye aba banyeshuri ko hari abagerageza guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, badashaka kwemera ko Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe, abandi bakavuga ko indege ya Habyarimana yahanuwe tariki ya 6 Mata 1994 ari yo yarakaje abantu, bakora jenoside.

    Yavuze ko ibyo bavuga nta shingiro bifite, amenyesha aba banyeshuri ko muri jenoside yakorewe Abatutsi, hari abashakanye bicanye, ndetse n'ababyeyi bishe abana babo; babita Abatutsi.

    Ati 'Ariko mwibaze; niba umugore yarishe umugore we, umugore akica umugabo we, umugabo akica abana be, ubwo ni uburakari bw'ihanuka ry'indege? Oya, si ko biri. Ahubwo ni ukubera ko iyi ngengabitekerezo ya jenoside, mu itegurwa ryayo, yari yarigishijwe Abanyarwanda. Ni umugambi wateguwe, ushyirwa mu bikorwa.'

    Green Hills Academy ni ishuri rifite icyiciro cy'incuke, ishuri ribanza ndetse n'iryisumbuye. Yigamo abanyeshuri barenga 2000.

    Abanyeshuri ba Green Hills Academy basobanuriwe amateka ya jenoside

    Abanyeshuri batambukije ubutumwa bwo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi

    Bifashishije ibikoresho by’umuziki mu gutambutsa ubutumwa bwo kwibuka jenoside

    Nyuma yo gukina umukino ushushanya amateka ya jenoside, bacanye urumuri rw’icyizere

    Bakinnye imikino igaragaza amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo

    Abanyeshuri ba Green Hills Academy bibutse ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi

    Bakoze urugendo rwo kwibuka, bava ku ishuri, berekeza ku Gishushu ahahoze icyicaro cya RDB

    Musana na Bashana basobanuriye abanyeshuri amateka ya jenoside n’uko yahagaritswe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-yahagaritswe-n-amagambo-abanyeshuri-ba-green-hills-academy-basobanuriwe

  • Umunyamakuru w’imikino yateye ivi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kayigamba Théophane wamenyekanye mu bitangazamakuru bitandukanye nk’umunyamakuru w’imikino, yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we Hirwa Divine.

    Uyu musore usigaye wibera muri Australia kuva 2018, yamwambitse impeta tariki ya 19 Mata 2024.

    Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Melbourne aho umukobwa atuye ni mu gihe Kayigamba we asanzwe atuye Sydney.

    Kayigamba Théophane yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye nka City Radio, Contact FM, Radio1 na TV1.

    Kayigamba yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles

    Inshuti n’abavandimwe bari baje kubashyigikira

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-w-imikino-yateye-ivi-amafoto

  • Umuryango Love In Action Rwanda wibutse abazize Jenoside, hanengwa ingabo za Loni zatereranye Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside ruri mu Bitaro bya Caraes Ndera kuri uyu wa 26 Mata 2024, cyitabirwa n'abayobozi ndetse na bamwe mu Banyamuryango ba Love In Action Rwanda, n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze mu Murenge wa Ndera.

    Umuyobozi Wungirije wa Ibuka mu Murenge wa Ndera, Telesphore Murenzi yasobanuriye uru rubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko abiciwe mu Bitaro bya Caraes Ndera, akomoza ku kuntu Ingabo za Loni zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR) zatereranye Abatutsi.

    Ati ''Abatutsi bahahungiye bazi ko bari bubone ubufasha, hari ibitaro by'abihaye Imana bizwi ko aho hantu abantu bahageraga bahabonaga amahoro, si ko byagendekeye abacu rero. Ikindi ni uko hari Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye (MINUAR) zaje tugira ngo zije kuturinda ariko si ko byagenze, ahubwo bari baje kurinda abazungu babo. Rero Abatutsi bahahungira ari benshi, bamaze kuba benshi MINUAR ifata ba bazungu bayo isiga Abatutsi irigendera.''

    ''Hanyuma igeze no mu nzira yibuka ko yahasize imbwa, ni ikintu kitubabaje cyane kubona barasimbuje abacu imbwa, baraza bapakira imbwa zabo bapakira indege basiga Abatutsi bicwa, ni ibintu biteye agahinda mu by'ukuri.''

    Mugabo Patricie w'imyaka 21 y'amavuko akaba Umunyamuryango wa Love In Action Rwanda, yavuze ko kimwe mu byatumye agira amatsiko menshi ku kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uko se umubyara ari umwe mu ngabo zayihagaritse, akaba yarakuze abona ibikomere ku mubiri we akagira amatsiko yo kumenya ibyabaye ku mubyeyi we.

    Ati ''Nagiye menya imiryango idahari, ngira amahirwe yo kuvuka ku mubyeyi warwanye urugamba rwo kubohora igihugu mu 1994, noneho numva nshatse kubimenya, kuko na we hari ibyo namubonagaho mu buryo bw'umubiri bigaragara ko hari igihe cy'ubuzima yaciyemo kitoroshye. Hanyuma ndamubaza aransobanurira ibyabaye, numva amfunguye ku gushishishikarira kumenya ibindi.''

    ''Iyo ugenda ukura ukabona ibyabaye mu Rwanda amateka byasize, ukabona abapfakaye, ukabona imfubyi, ukabona abakibana n'ibibazo byaturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uraguka mu mutwe. […] Twese turi Abanyarwanda kandi icyo duharanira ni kimwe, ni iki gihugu turimo, cyatureze cyadukujije, ni cyo tuzi. Nta bindi twebwe tuzi, dukomere ku byo tuzi.''

    Umuyobozi w'Umuryango Love In Action Rwanda, Bayito Egide, yavuze ko bateguye iki gikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside ruri muri Caraes Ndera kugira ngo banasobanukirwe amateka dore ko abagize uyu muryango benshi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko bafite umukoro wo kwiga amateka yayo bakazagira uruhare mu kubaka u Rwanda rutarangwa ingengabitekerezo nk'iyaranze urubyiruko rwakoze Jenoside.

    Uru rubyiruko rwasobanuriwe amateka y’uko Abatutsi biciwe mu Bitaro bya Caraes Ndera, bakajugunywa mu cyobo kiri muri ibi bitaro gifite metero zisaga 30

    Uru rubyiruko rwakanguriwe kwiga amateka y’u Rwanda bakabona ibyo basubiza abakoresha imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi Wungirije wa Ibuka mu Murenge wa Ndera, Telesphore Murenzi, yavuze ukuntu Ingabo za MINUAR zatereranye Abatutsi bakicirwa muri Caraes Ndera

    Umuryango Love In Action Rwanda wibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mugabo Patricie yavuze ko yakuze abona ibikomere ku mubiri wa Se, ibyatumye akangukira kumenya amateka y’u Rwanda

    Iki gikorwa cyitabiriwe na bamwe mu bo mu nzego z’ibanze mu Murenge wa Ndera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuryango-love-in-action-rwanda-wibutse-abazize-jenoside-hanengwa-ingabo-za

  • Gatsibo: Urujijo ku bana batatu baburiwe irengero bavuye ku ishuri – #rwanda #RwOT

    Aba bana babuze tariki ya 24 Mata ubwo bari bavuye ku ishuri, bakaba ari abo mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro.

    Aba bana bose uko ari batatu bafite imyaka itatu aho umukuru afite imyaka itatu n'amezi atandatu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yemeje ko koko bakiriye ibirego ko aba bana babuze tariki ya 24 Mata, ubwo bari bavuye ku ishuri, mu gihe undi umwe yaburiwe irengero ari mu rugo.

    Yakomeje agira ati 'Amakuru twamenye ni uko aba bana batatu bo mu midugudu yegeranye, babiri bavaga ku ishuri, amakuru dufite akigeragezwa kwegeranywa bavaga ku ishuri ntibagera mu rugo, bishoboke ko hari umuntu cyangwa itsinda ry'abantu ryabafashe rikagira aho ribajyana.'

    Meya Gasana yavuze ko hari undi wabuze yakinaga na bagenzi be mu muharuro.

    Ati 'Ababyeyi babo ejo bagejeje ayo makuru mu nzego z'ubuyobozi nka saa Sita natwe biza kutugeraho ku rwego rw'Akarere nka saa Cyenda ariko ntabwo abo bana turababona.'

    Meya Gasana yavuze ko bakomeje guhuza amakuru mu nzego zose,kugira ngo abana baboneke vuba.

    Uyu muyobozi yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu baganirije abaturage bo muri iyo midugudu, aho ngo bakanguriye ababyeyi kugira amakenga, bagatanga amakuru hakiri kare ku kibazo cyose kiba cyabaye.

    Ibiro by’Umurenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-urujijo-ku-bana-batatu-baburiwe-irengero-bavuye-ku-ishuri

  • U Rwanda rwasabwe gufasha ibindi bihugu bya Afurika kurandura Malaria – #rwanda #RwOT

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima OMS, rigaragaza ko 94 by'abarwara Malaria ku Isi ari abo muri Afurika mu gihe hanabarizwa 94% by'abahitanwa na yo mu Isi.

    Kuva tariki 21-27 Mata 2024 mu Rwanda hateraniye inama igamije gusuzuma aho urugendo rwo kurandura Malaria rugeze no kwigira hamwe ikoranabuhanga ryafasha mu kuyihashya.

    Umuyobozi Mukuru wa Multilateral Initiative on Malaria, Prof Rose Leke yatangaje ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kurwanya Malaria, rugabanya imibare y'abayirwara n'abo ihitana bitewe n'ingamba zitandukanye zirimo no gukoresha ikoranabuhanga.

    Ati 'Twaje kuvugana na Minisitiri w'Intebe no kumusaba ko Guverinoma yadufasha kugeza ibyiza bakoze ku bindi bihugu, kugira ngo aho Malaria ikibereye umutwaro bashobore kwigira ku byo u Rwanda rukora kandi bizagabanya Malaria kuko ubu tugeze aho gutekereza kuyirandura.'

    Yahamije ko ari ngombwa ko abaturage bagira uruhare muri uru rugamba rwo kurwanya Malaria.

    Mu Rwanda abarwara malaria ku mwaka bavuye kuri miliyoni hafi eshanu mu 2017 bakagera ku bihumbi 627 mu 2023, bigaragaza igabanyuka rya 90%, mu gihe abo yahitanye ari 51 gusa.

    Prof Leke ati 'Ingamba nziza u Rwanda rwafashe zikwiye gusangizwa ibindi bihugu bya Afurika bigashishikarizwa no kurushaho gukora uko byakoraga, bigashora amafaranga mu kurwanya indwara z'ibyorezo zitandukanye kandi u Rwanda rurabikora mu gihe ibindi bihugu bitabikora ahubwo bigatega amaboko abaterankunga gusa.'

    Minisitiri w'Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu kurwanya Malaria imbere mu gihugu, muri Afurika no ku Isi muri rusange.

    Yahamije ko igihugu cyakoze byinshi mu guhashya Malaria ariko hakiri indi ntambwe yo gutera kuko mu gihe umuntu ugabanyije imbaraga Malaria yakongera kwiyongera.

    Ati 'Twari tugeze ku mibare myiza nubwo idahagije kuko urugamba ruracyakomeza kuko Malaria ni indwara urangara gato ikaba yakongera kuzamuka. Aho tugeze rero turashaka gukomeza, intego ni uko tuyirandura burundu ariko hari aho ugeza bikaba ngombwa ko ukorana n'abaturanyi kuko hari ibyo wakora ukageza ku mupaka imibu ishobora kuva hakurya ikarara ije ikongera igatangira ikindi kibazo.'

    Icyorezo cya Malaria ubu kigaragara cyane mu bice by'Intara y'Amajyepfo y'igihugu cyane cyane mu mirenge ikora ku mupaka, ahanini bitewe n'ikibazo cy'imibu ituruka hakurya y'umupaka.

    Dr Nsanzimana yagaragaje ko muri iyo mirenge hari gukoreshwa gahunda zikomatanyije mu kurwanya Malaria hakoreshejwe kurara mu nzitiramubu iteye umuti, gutera imiti hakoreshejwe drones zishobora gutahura ahantu imibu iri kororokera zikahatera imiti.

    Inama ya Mpuzamahanga yo kurwanya Malaria imaze icyumweru ibera mu Rwanda yitabiriwe n'abantu 1700 barimo abashakashatsi kuri Malaria, abaganga n'abafatanyabikorwa mu kuyihashya baturutse mu bihugu 62 by'Isi.

    Abayobozi bashinzwe kurwanya Malaria bashimye ingamba u Rwanda rwashyizeho mu kuyihashya

    Prof Leke yashimye uburyo u Rwanda rwateguye inama ya MIM

    Prof Leke yasabye ko u Rwanda rwakwigisha ibindi bihugu kurwanya Malaria

    Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko mu Majyepfo ari ho hari gushyirwa imbaraga mu kurwanya Malaria


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yaganiriye-n-abashinzwe-kurandura-malaria

  • Hashyizweho impinduka mu buryo bwo gusaba gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro – #rwanda #RwOT

    Ni amavugurura ya Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM) yashyizeho ku bufatanye na Irembo, ndetse izo mpinduka mu mitangire ya serivisi zikaba zizafasha abayikora, abateranya, n'abacukuzi gusaba gukurirwaho imisoro ku nyongeragaciro ku bikoresho fatizo, ibicuruzwa bisora n'imashini.

    Kuba iyi serivisi yiyongereye kuzo Urubuga Irembo rutanga bijyanye na gahunda igamije gushyira kuri murandasi no koroshya inzira bicamo mu gusaba serivisi zitangwa n'ubuyobozi, ibizoroshya ibikorwa by'ubucuruzi ari na ko kandi byihutisha iterambere ry'ubukungu mu Rwanda.

    Mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubushobozi buhanitse bw'Urubuga IremboGov, abasaba bazagirira inyungu mu mikorere myiza yo gusaba serivisi kuri urwo rubuga, gukorera mu mucyo no gukoresha ikoranabuhanga mu gihe cyo gusaba gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro.

    Zimwe mu nyungu zijyanye no gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro binyuze ku Irembo harimo gusora biciye kuri murandasi, aho usora yaba ari hose igihe cyose ,aciye ku rubuga www.irembo.gov.rw bizajya bimworohera.

    Dosiye zisaba gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro zitunganywa mu buryo bunoze, ibyihutisha itangwa ryayo bikagabanya ibihe byamaraga mu kubona iyi serivisi kandi bikagabanyiriza abacuruzi imitwaro byabashyiragaho batondaga imirongo mu nzego zitandukanye z'ubuyobozi bashaka izo serivisi.

    Ubu buryo kandi buzarushaho gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, kuko abasaba babasha kwikurikiranira mu gihe nyacyo bakamenya aho dosiye bohereje zigeze.
    Ibi biri mu gahunda ya MINICOM yo koroshya imitangirwe ya serivisi, ku buryo inyungu ziva mu gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro zigera kuri benshi bakiteza imbere, kudaheza ndetse no gutanga uburenganzira bungana mu nganda n'uturere.

    MINICOM ivuga ko guhuza serivisi so gusonerwa umusoro ku nyungu biciye ku Rubuga Irembo bishimangira umugambi wo gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ubucuruzi, kuba imbarutso y'ishoramari, no guteza imbere ubukungu burambye.

    Ibi kandi biri gukorwa ku bufatanye n'iyi minisiteri kuko ifite inshingano zo gutegura no gushyira mu bikorwa politiki zigamije guteza imbere ubucuruzi, inganda, n'iterambere ry'inzego z'abikorera mu Rwanda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-impinduka-mu-buryo-bwo-gusaba-gusonerwa-umusoro-ku-nyongeragaciro

  • U Rwanda rwungutse Abapolisi 250 ba 'Special Force' (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda CG Felix Namuhoranye yayoboye uyu muhango kuri uyu wa 26 Mata 2024 ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Centrafrique Gen. Bienvenu Zokoue.

    Aba bapolisi basoje amasomo y'amezi atandatu bize mu cyiciro cya 12. Bigiye mu Kigo cya Polisi cyigishirizwamo amasomo yo gukumira iterabwoba 'Counter Terrorism Training Centre' i Mayange mu Karere ka Bugesera.

    Aya masomo ahabwa umubare w'abapolisi batoranyijwe, agamije kubongerera ubumenyi mu guhangana n'ibibazo no gukora mu bihe bigoye by'umutekano no kubasha kubyitwaramo neza.

    Bagaragaje ubuhanga mu kugendera ku mugozi

    Batozwa kurwana no kunyura mu bibazo bikomeye

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Centrafrique Gen. Bienvenu Zokoue yari mu muhango wo gusoza amasomo y’abapolisi ba Special Force

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye

    Uwahize abandi mu Banyarwanda na we yahembwe

    Abayobozi batandukanye ba Polisi mu Rwanda no muri Centrafrique bakurikiye ibyo abapolisi bize

    Abahize abandi mu bo muri Centrafrique bahembwe

    Amafoto: RNP


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwungutse-abapolisi-ba-special-force-250-amafoto

  • Cole Palmer wabuze Arsenal ikabyidagaduriramo… – #rwanda #RwOT

    Umwongereza w’imyaka 21 y’amavuko, Cole Palmer, ubu anganya na Erling Haaland wa Manchester City ibitego 20 muri shampiyona ya English Premier League.

    Uburwayi bwe bwatumye adakina umukino wa Chelsea na Arsenal, aho Chelsea yakinnye ihuzagurika ikaza gutsindwa ibitego bitanu ku busa.

    Nyamara nubwo Chelsea yatsinzwe ibitego bitanu ku busa Cole Palmer adahari, mu mukino wari wabaje Palmer yatsinze ibitego bine mu bitego bitandatu Chelsea yatsinze Everton.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu, umutoza wa Chelsea, Mauricio Pochettino yavuze ko Cole Palmer yamaze gukira, ndetse no mu myitozo akaba ari umukinnyi mwiza.

    Yagize ati “Ni byo Cole Palmer yamaze gukira, kandi mu minsi ishize yitoje neza. Ndatekereza ko aza kugaragara ku mukino wa Aston Villa. Cole Palmer ni umukinnyi wamaze kutwemeza ko ari mwiza, kandi bimaze kugaragara ko iyo adahari umukino utugora cyane.”

    Chelsea kugeza ubu ifite amanota 47 imaze gukina imikino 32. Mu mikino ibiri iheruka yaratsinzwe, kuko yatsinzwe na Man City igitego kimwe ku busa muri FA Cup, na Arsenal iyitsinda ibitego bitanu ku busa muri English Premier League. 

    Cole Palmer usigaye ahetse Chelsea yamaze gukira uburwayi yari afite 

    Cole Palmer na Erling Haaland wa Manchester City baranganya ibitego 20 muri shampiyona ya English Premier League 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142368/cole-palmer-wabuze-arsenal-ikabyidagaduriramo-yamaze-gukira-142368.html