Blog

  • Umusenateri yatunze agatoki Abafaransa bashyigikiye Jenoside n'abatazi inkomoko y'ibibazo by'u Rwanda na RDC – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na Televiziyo Public Sénat kuri uyu wa 26 Mata 2024, Cadic yibukije ko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand bwateye inkunga Leta y'u Rwanda yateguraga umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibwagira ubushake bwo kuyihagarika no kwemera uruhare bwagize.

    Cadic yasobanuye ko mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, Paul Kagame yategetse Ingabo za RPA Inkotanyi guhagarika ubu bwicanyi kuko 'u Bufaransa n'ibindi bihugu byemeye ko buba'.

    Ku bahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakavuga ko hari n'iyakorewe Abahutu, Cadic yatangaje ko abantu bakwiye kwitondera ibyo bavuga, asobanura ko Abahutu bishwe ari abageragezaga gutabara Abatutsi.

    Ati 'Ni Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ngombwa kwitondera amagambo tuvuga. Rwose hari Abahutu bashatse kurinda Abatutsi bicwaga ariko Abahutu si bo benshi bishwe. Mbese bari abantu bari bafite ubumuntu.'

    Yagaragaje ko, bitandukanye n'abandi bayoboye u Bufaransa, Perezida Emmanuel Macron we yageze mu Rwanda muri Gicurasi 2021, yemera uruhare ubuyobozi bw'igihugu cyabo cyagize muri aya mateka.

    Cadic ati 'Ubwo yajyaga mu Rwanda mu 2021, yari yagiye kwemera urwo ruhare ariko no guhamya ko u Bufaransa bugiye gukorana n'u Rwanda.'

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga muri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge. Cadic yagaragaje ko kubanisha abagizwe ingaruka na Jenoside n'abayigizemo uruhare ari igikorwa gikomeye, gitanga umusaruro mu iterambere ry'iki gihugu.

    RDC icumbikiye abashaka gusubiramo Jenoside

    Bamwe mu bagize FDLR bahungiye muri RDC ubwo Ingabo za RPA zari zimaze kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Raporo zitandukanye zishyirwa hanze n'imiryango mpuzamahanga, zigaragaza ko uyu mutwe ufite uruhare mu bwicanyi bukorerwa Abanye-Congo.

    FDLR ikora ibi byose mu gihe ikorana ndetse igahabwa ubufasha burimo intwaro n'igisirikare cya RDC kizwi nka FARDC, mu gihe impande zombi zifatanya mu kurwanya M23.

    Cadic yavuze kuri ubu bufatanya hagati y'Ingabo za Leta ya RDC na FDLR, agira ati 'Mu burasirazuba bwa RDC haracyari igice cy'Abahutu cyinjijwe mu gisirikare cya RDC, bashaka gusubirayo kugira ngo barangize akazi.'

    Nyuma y'imyaka 30 jenoside ihagaritswe, hari abatemera ko abayizize barenga miliyoni imwe, bagatsimbarara ahubwo bavuga ko abayizize ari ibihumbi 800. Cadic yagaragaje ko ibi bikorwa n'abashaka gusubiramo aya mateka.

    Yagize ati 'Aya ni amagambo mbona ko adaturuka mu Rwanda, ahubwo aturuka mu bantu bashaka gusubiramo amakimbirane. Muri RDC hari umutwe, hari abantu bakomeje gukuza imvugo y'abajenosideri bashaka kurangiza akazi.'

    Mu bakoresha izi mvugo harimo abayobozi bo muri RDC bashyigikiye FDLR. Nka Ambasaderi w'iki gihugu mu muryango w'Abibumbye, Zénon Mukongo Ngay, tariki ya 24 Mata 2024 yabwiye Akanama gashinzwe umutekano ko idakwiye kwitwa 'Jenoside yakorewe Abatutsi', ahubwo ikwiye kwitwa 'jenoside yo mu Rwanda.'

    Ambasaderi Mukongo yirengagije ibikorwa by'urugomo byakorewe Abatutsi kuva mu 1959, imihoro yinjijwe mu gihugu ikanakwirakwizwa n'izindi ntwaro zacuzwe mu itegurwa ry'ubu bwicanyi, avuga ko 'jenoside yo mu Rwanda' yatewe n'ihanurwa ry'indege ya Habyarimana Juvénal tariki ya 6 Mata 2024.

    Uyu mudipolomate yavuze aya magambo nyuma y'aho Minisitiri w'Itumanaho wa RDC akaba n'Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, atangaje ko muri jenoside hishwe Abanyarwanda muri rusange, baba 'Abatutsi, Abahutu n'Abatwa'.

    Cadic yashimangiye ko umuryango mpuzamahanga ntacyo wakoze ngo uhagarike Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba u Bufaransa n'ibindi bihugu gufatira abahakana n'abapfobya aya mateka, ingamba zatuma atisubiramo.

    Ambasaderi Mukongo aherutse kumvikana ku mvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Senateri Cadic yatangaje ko abakoresha izi mvugo bashaka gusubiramo jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusenateri-yatunze-agatoki-abafaransa-bashyigikiye-jenoside-n-abatazi-inkomoko

  • Dosiye ya Minisitiri w'Intebe w'Uburundi, Gervais Ndirakobuca, uvugwa mu guha intwaro FDLR, yabyukijwe. #rwanda #RwOT

    Iyi ni idosiye imaze imyaka 15 yarazinzitswe, ikaba ivugwamo abategetsi mu Burundi barigishije intwaro icyo gihugu cyari cyatumije mu mahanga, bo bakazihera abajenosideri ba FDLR.

    Uwitwa Ernest Manirumva wari Visi-Perezida w'ishyirahahmwe 'OLUCOME', urwanya ruswa n'akarengane mu Burundi, yagerageje gucukumbura iby'aya marorerwa n'abayagizemo uruhare bose, ariko mu ijoro ryo kuwa 08 rishyira uwa 09 Mata 2009, yicirwa i Bujumbura, umurwa mukuru w'u Burundi.

    Idosiye y'urubanza rujyanye n'ubwo bwicanyi yarigishirijwe mu Rukiko rw'Ikirenga, nk'uko bivugwa n' ibitangazamakuru ndetse n'amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi.

    Raporo y'impuguke za Loni yasohotse muw'2010, igaragaza ko igipolisi cy'u Burundi cyatumije mu gihugu cya Maleziya imbunda 40.000, ariko zigejejwe i Bujumbura zihishwa mu rugo kwa Perezida Petero Nkurunziza, mbere yo koherezwa mu ndiri ya FDLR, mu burasirazuba bwa Kongo.

    Uburemere bw'iki kibazo bwatumye Urwego rw'Ubugenzacyaha rwa Leta Zunze z'Amerika, FBI, rukinjiramo, ndetse ruza no kugaragaza ko uretse Perezida Nkurunziza witabye Imana muw'2020, hari n'ibindi bikomerezwa muri CNDD-FDD byagize uruhare mu kuyobereza izo ntwaro muri FDLR, no mu iyicwa rya Ernest Manirumva. Imyanzuro ya FBI isaba gukurikirana abo bagizi ba nabi, ntiyigeze ihanwa agaciro.

    Muri ibyo bikomerezwa, harimo Gen.Gervais Ndirakobuca bakunze kwita 'Ndakugarika' kubera ubugome bwe ndengakamere, icyo gihe akaba yari icyegera cy'umukuru wa Polisi y'u Burundi. Ubu Gen. Ndakugarika ni Minisitiri w'Intebe w'u Burundi, kuva muri Nzeri 2022.

    Undi ni Gen. Alain Guillaume Bunyoni icyo gihe wari Minisitiri w'Umutekano, akaba ari nawe wari watumije izo ntwaro. Ubu Gen. Bunyoni ari mu ibohero atazira iyo dosiye, ahubwo kubera gushyamirana bikomeye na Perezida Evariste Ndayishimiye.

    Hari kandi Gen. Adolphe Nshimirimana wari umukuru w'iperereza mu Burundi igihe ibyaha byakorwaga, akaba yarapfuye muw'2015.

    Mu kwibuka imyaka 15 Ernest Manirumva amaze yambuwe ubuzima, ishyirahamwe'OLUCOME' yakoreraga rirateza ubwega, risaba ko umuryango wa nyakwigendera wahabwa ubutabera. Birasa no kugosorera mu rucaca ariko, kuko na OLUCOME izi neza ko ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwimitse umuco wo kudahana, cyane cyane iyo abaregwa ari abambari bayo.

    Imikoranire hagati y'ubutegetsi bw'uBurundi n'abajenosideri ba FDLR rero si iya none. Magingo aya ntibikinagirwa ibanga, kuko n'ubu icyo gihugu cyohereje, ku mugaragaro, abasirikari ndetse n'Imbonerakure(urubyiruko rwa CNDD-FDD), gufatanya na Leta ya Kongo na FDLR gutsemba Abakongomani bo mu bwoko bw'Abatutsi, ndetse no kunoza umugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Abahoze mu mitwe y'iterabwoba nka FLN, FDLR n'iyindi, bakaza gufatirwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w'uRwanda, babwiye inkiko uburyo abategetsi b'uBurundi bafashije iyo mitwe, mu kuyishakira no kuyitoreza abarwanyi, mbere yo kubaha intwaro n'inzira ngo batere u Rwanda.

    Itangazamakuru ryigenga ndetse n' abasesengura politiki ya CNDD-FDD rero, basanga imyitwarire ya Perezida Ndayishimiye, nko kwikoma ubuyobozi bw'u Rwanda no kurushinja ibirego adafitiye gihamya, ayiterwa n'ikimwaro, no kugerageza gusobanura impamvu akorana n'abajejeta amaraso ku biganza.

    The post Dosiye ya Minisitiri w'Intebe w'Uburundi, Gervais Ndirakobuca, uvugwa mu guha intwaro FDLR, yabyukijwe. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/dosiye-ya-minisitiri-wintebe-wuburundi-gervais-ndirakobuca-uvugwa-mu-guha-intwaro-fdlr-yabyukijwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=dosiye-ya-minisitiri-wintebe-wuburundi-gervais-ndirakobuca-uvugwa-mu-guha-intwaro-fdlr-yabyukijwe

  • Kamonyi-Mugina/Kwibuka30: Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi barasaba kubakirwa urwibutso rwagutse rujyanye n'amateka #rwanda #RwOT

    Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi, basaba ko bakubakirwa urwibutso rwagutse rujyanye n'amateka y'ibyabereye muri iki gice cy'Amayaga. Hiciwe Abatutsi benshi nyuma yo kwicwa k'uwari Burugumesitiri wa Komine Mugina, Callixte Ndagijimana wari warabarwanyeho igihe kitari gito. Gusaba kubakirwa Urwibutso rujyenye n'amateka, babigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku rwibutso rwa Mugina kuri uyu wa 26 Mata 2024.

    Mu kiganiro cyatanzwe na Depite Rwaka Pierre Claver, yibukije Abanyamugina(Amayaga) hamwe n'inshuti zabo zaje kubafata mu mugongo mu Kwibuka Abatutsi bahiciwe ko amateka akwiye gukomeza kuvugwa kugira ngo urubyiruko narwo ruzasigarane uwo murage, bazawutoze abazabakomokaho.

    Abaje Kwibuka, bunamiye kandi bashyira indabo ku rwibutso rwa Mugina.

    Yagize ati' Amateka akwiye gukomeza kuvugwa by'umwihariko tuyigisha urubyiruko kugira ngo bazayigishe abandi bazabakomokaho. Turizera ko urubyiruko rwumva kandi ko rufite umutima wo gukunda Igihugu no kugikorera, kuburyo bazigisha abato nabo bakamenya amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi'.

    Kabano Charles umwe mu bari batuye muri iki gice cy'amayaga warokokeye mu karere ka Muhanga i Kabgayi, avuga ko Abatutsi bari batuye mucyahoze ari komine Mugina banyuze munzira y'umusaraba ikomeye. Avuga ko bishwe n'abari abavandimwe babo ndetse n'abaturanyi.

    Mu buhamya bwe, yagize ati' Ndabyibuka bankubise imihoro itatu, mbikorewe n'umusore wacuruzaga takataka ansaba kuryama hasi ndabikora, ngiye kumva numva umuhoro wa mbere uba wangeze ku kuboko arantema. Yakomeje kuntemagura ariko aransiga aragenda. Hashize akanya haza umuntu aravuga ati aracyahumeka, niko kunkubita ubuhiri mu mutwe, ntangira kuva amaraso ahantu hose bansiga aho baragenda. Nyuma imvura iguye ntangira kuribwa, ariko ndebye nsanga amaguru ntibayatemye, mpita njya ku kiliziya, nsanga Mama atarapfa, ansaba amazi ariko sinari kuyabona, birangira apfuye'.

    Yakomeje avuga ko Tariki 26 Mata 1994 ariyo yabaye imperuka kuko hari umusirikare wari majoro wazanye risanse(essence) yo gutwika Abatutsi. Nyuma batangiye gukoresha imashini za tingatinga bataba imibiri y'abamaze kwicwa kandi nawe yari arimo. Avuga ko abonye bagiye kumugeraho yagiye yandara mu mbaraga nke yari asigaranye agera mu Kiliziya ahingukira musakrisitiya ahabona Ukaristiya arazirya.

    Kabano, avuga ko mu mihangayiko yose Abatutsi banyuzemo, baje kugobokwa n'Inkotanyi zabasanze I Kabgayi zibaha ubuzima. Yashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n'ingabo za RPF Inkotanyi yari arangaje imbere. Ahamya ko Inkotanyi ari ubuzima kuko iyo zitaba zo, tariki 02 Kamena1994 nta muntu n'umwe bari gusanga I Kabgayi.

    Pascal Sahundwa wavuze mu izina ry'abahagarariye imiryango yashyinguye ababo, yavuze ko ukurikije imiterere ya Mugina, nta bwinyagamburiro bari bafite. Ashima ingabo zari iza RPA zari  ziyobowe na Perezida Paul Kagame.

    Ati' Biragoye ko hari kugira abarokoka. Na bake barokotse basigaranye inkovu kumubiri no kumutima. Gusa turashima Perezida Paul Kagame n'ingabo yari ayoboye, ndetse tunashima abakomeje gutanga amakuru y'ahari imibiri y'abacu'.

    Pascal kandi, yasabye ko bakubakirwa Urwibutso rwagutse rujyanye n'amateka y'ibyabereye muri Mugina, ndetse ngo hakabaho no kurinda bimwe mu bigaragaza amateka y'ibyabaye ku iyicwa ry'Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Guverineri w'intara y'amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko kwibuka ari umwanya mwiza wo kuzirikana ubupfura n'ubutwari bw'abibukwa.

    Guverineri Kayitesi Alice.

    Ati' Uyu mwanya wo kwibuka, tujye tuwukoresha tuzirikana Ubutwari, Ubupfura no gukunda Igihugu byaranze abo twibuka uyu munsi. Aba twaje kwibuka bari abana b'Igihugu kandi bagikunda, ariko Leta mbi yatumye bicwa. Turashima abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko mwemeye kubaho no kugira impano ikomeye yo gutanga imbabazi ndetse n'uruhare rwanyu mu kurangiza imanza za Gacaca'.

    Kukijyanye n'urwibutso rugaragaza amateka y'ibyabereye Mugina, Guverineri yavuze ko kubaka inzibutso ari inshingano za Leta, ko kandi ibyo bigiye kwitabwaho vuba.

    Muri uyu muhango kandi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 91, irimo 70 yabonetse mu murenge wa Mugina na Nyamiyaga, indi 21 yimuriwe muri uru rwibutso. Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gice cy'Amayaga ku rwibutso rwa Mugina bihuza Abaturage b'Umurenge wa Mugina n'ab'Umurenge wa Nyamiyaga yombi igize igice cy'Amayaga.

    Urwibutso rwa Mugina ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi 59,122 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abahiciwe, ni Abatutsi bari batuye muri iki gice cy'amayaga ndetse n'abandi bahungaga bava mu bice bitandukanye by'Amayaga, Bugesera n'ahandi.

    Nyituriki

    Source : https://www.intyoza.com/2024/04/27/kamonyi-mugina-kwibuka30-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-barasaba-kubakirwa-urwibutso-rwagutse-rujyanye-namateka/

  • Chryso Ndasingwa utegerejwe muri BK Arena yaz… – #rwanda #RwOT

    Chryso Ndasingwa yazegurutse imihanda ya Nyamirambo avuga inkuru nziza ya Yesu Kristo yanyujije mu ndirimbo ye nshya yise “Inkomoko” yasohokanye n’amashusho yayo, akaba aririmbamo ko “Nkomoka kuri Data, ndi icyaremwe gishya. Navutse ubwa kabiri, nagabiwe ya migisha yose, nababariwe ku bw'amaraso ya Yesu.

    Nogejwe ku bw'amaraso ya Yesu, nkomoka kuri Christo, ndi icyaremwe gishya, navutse ubwa kabiri, nagabiwe ya migisha yose nababariwe ku bw'amaraso ya Yesu. Nogejwe ku bw'amaraso ya Yesu, ndi umugisha ku bw'amaraso ya Yesu”.

    Ni indirimbo yagiye hanze mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata 2024. Agaragara ari mu mihanda ya Nyamirambo agaragiwe n’inshuti ze, aririmba urukundo rutangaje rwa Yesu Kristo wamugize icyaremwe gishya ku bw’amaraso ya Yesu wamupfiriye ku musaraba. Ati “Nababariwe ku bw’amaraso ya Yesu”.

    Chryso agaragara ari i Nyamirambu kuri 40, akongera kugaragara ari mu marange ndetse agafata n’icyo kurya [ubanza akunda akaboga], akerekeza no mu Mujyi muri Car Free Zone hafi n’aho inyaRwanda ikorera. Aha hose aba ari kuhagenda n’amaguru arimo kuririmba “Inkomoko”, gusa hari aho n’aho agaragara atega moto i Nyamirambo.

    Chryso Ndasingwa wiyegereje abaturage bo mu gace ka Nyamirambo akomokamo ndetse atuyemo, yabwiye inyaRwanda ko yanditse iyi ndirimbo “Inkomoko” agamije gutanga “ubutumwa bw'ukuntu Imana yiyunze natwe muri Kristo ku musaraba.” Amajwi yayo yakozwe na Boris, naho amashusho akorwa ndetse atunganywa na Oskados & Richard.

    REBA HANO INDIRIMBO “INKOMOKO” YA CHRYSO NDASINGWA

    Chryso Ndasingwa ari kwitegura kumurika Album ye ya mbere mu gitaramo cy’amateka yise “Wahozeho Album Launch” kizabera muri BK Arena tariki 05.05.2024. Yacyitiriye indirimbo ye yabaye intero n’inyikirizo ku bakunzi benshi b’umuziki wa Gospel, iyo akaba ari iyitwa “Wahozeho”.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yabajijwe uko yiyumva kuba agiye gukorera muri BK Arena igitaramo cye cya mbere, asubiza ko ari inzozi ze zibaye impamo. Yagize ati “Ndumva nezerewe cyane kuko cyari icyifuzo maranye iminsi myinshi, none ndashima Imana ko yaduciriye inzira”.

    Album ye ya mbere agiye kumurika igizwe n’indirimbo 18 zikubiyemo ubutumwa bw’amashimwe menshi ku Mana nk’uko umwanditsi wazo abisobanura ati: “[Album] Isobanuye ikoraniro y'abantu batabarika bazanye intego imwe yo kuramya uwahozeho kandi uzahoraho”.

    Muri iki gitaramo Chryso Ndasingwa azaba ari kumwe n’abaramyi basizwe amavuta y’Imana barimo Aime Uwimana, Josh Ishimwe, Papi Clever na Dorcas, True Promises Ministries, Asaph Music International na Himbaza Club. Imiryango izaba ikinguye kuva saa kumi z’umugoroba.

    Amatike yo kwinjira muri uyu mugoroba w’amashimwe uzayoborwa na Tracy Agasaro, yamaze kugera hanze, akaba aboneka kuri www.ticqet.rw. Ushobora no guhamagara nimero zikurikira bakagufasha kubona itike byoroshye; 0784237492; 0788838879; 0788622852.

    Abari kugura amatike mbere y’uko igitaramo kiba bari kubyungukiramo cyane kuko ibiciro biri hasi. Itike ya Silver [mu myanya isanzwe] iragura 5,000 Frw mu gihe ku munsi w’igitaramo izaba igura 10,000 Frw. Itike ya Premium iragura 10,000 Frw mu gihe ku ku muryango izaba igura 15,000 Frw.

    Itike ya Gold iragura 12,000 Frw mu gihe ku munsi w’igitaramo izaba igura 17,000 Frw. Platinum iragura 15,000 Frw mu gihe izaba igura 20,000 Frw ku munsi w’igitaramo. Itike ya Diomond wagereranya na VVIP iragura 20,000 Frw mu gihe ku munsi w’igitaramo izaba igura 25,000 Frw.

    Chryso Ndasingwa umaze imyaka 3 gusa mu muziki agiye gukora igitaramo cy’amateka

    Chryso Ndasingwa agiye gukora igitaramo cy’amateka muri BK Arena

    Himbaza Club nabo bazifatanya na Chryso Ndasingwa muri ‘Wahozeho Album Launch’

    Amafoto agaragaza Chryso Ndasingwa mu ndirimbo ye nshya “Inkomoko”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142376/chryso-ndasingwa-utegerejwe-muri-bk-arena-yazengurutse-namaguru-imihanda-ya-nyamirambo-yam-142376.html

  • Ni Weekend ya nyuma y’ukwezi! Top 15 y’indiri… – #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo guherekeza neza ukwezi kwa Mata ari na ko abantu bitegura kwinjira muri Gicurasi, abahanzi nyarwanda bagiye bakora mu nganzo bagashyira hanze ibihangano byiza kandi binogeye amatwi.

    Mu ndirimbo nshya zagiye hanze muri iki cyumweru harimo:

    1.Inkomoko – Chryso Ndasingwa

    Kuri uyu wa Gatandatu, umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa, yashyize hanze indirimbo nshya “Inkomoko” yakoreye i Nyamirambo. Uyu musore wamamaye mu ndirimbo “Wahozeho”, asohoye iyi ndirimbo mu gihe yitegura gukora igitaramo gikomeye “Wahozeho Live Concert” kizabera muri BK Arena tariki 5 Gicurasi 2024.

    2. 2 in 1 — Kenny Sol

    Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] yamaze gushyira hanze indirimbo y’amashusho ‘2 in 1’ yifashishijemo umugore we unamutwitiye imfura , Kunda Alliance Yvette, ikaba ari iya mbere akoze kuva yakwinjira muri 1:55AM.

    3. Dans Le Bon — Gabiro Guitar

    Nyuma yo gukora ku muzingo yise 'Gishyaka' n'uruhurirane rw'indirimbo yise 'Criminal Love', Gabiro Guitar uri gukora ku giti cye kuva yakwemera guhara imigabane yari afite muri Evolve Music, yagarukanye indirimbo nshya.

    Ni indirimbo ifite amashusho yakorewe mu Burundi yayise 'Dans Le Bon'. Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Gabiro yavuze ko aya ari amagambo akoreshwa n'abakundana mu gihe baryohewe n'umunyenga w'urukundo barimo.

    4. Isengesho — Cyusa Ibrahim

    Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Isengesho’ yakoze nyuma y’imijugujugu yatewe n’abantu mu bihe bitandukanye, cyane cyane binyuze mu bikorwa bye bishamikiye mu myidagaduro.

    5. Ambutiyaje — Riderman

    Umuraperi Riderman aherutse gutangariza InyaRwanda ko yitegura gushyira hanze Extended Play (EP) iriho indirimbo esheshatu yakoranye n’umuraperi mugenzi we Bull Dogg. Imwe muri izi ni iyo yise ‘Ambutiyaje’ yamaze no gushyira hanze mu buryo bw’amajwi.

    6. Rwamakombe – Dr Nganji ft Zeo Trap

    Ngabonziza Dominique wamamaye nka Dr Nganji muri muzika yamaze gushyira hanze indirimbo yise “Rwamakombe” yakoranye n’umuraperi uri mu bagezweho muri iyi minsi, Zeo Trap.

    7. Idage – QD

    Nyuma y’amezi abiri ashyize hanze iyo yise “Teta” igakundwa n’abatari bacye, umuhanzi QD yashyize hanze indi ndirimbo yise ‘Idage.’

    8. Respect & Usifiwe za Tonzi

    Umuramyi Tonzi yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Repect’ yitiriye album ye ya cyenda aherutse kumurika, akaba ari amashusho yafatiwe mu gitaramo aherutse gukora. Mu ijoro ryacyeye nabwo yashyize hanze andi mashusho y’indirimbo “Asifiwe”.

    9. Kiganjani – Ben & Chance

    Bamwe mu baramyi bakunzwe hano mu Rwanda, Ben na Chance, bahaye abakunzi b’ibihangano byabo indi ndirimbo bise “Kiganjani.” Ni indirimbo bashyize hanze mu gihe bari kubarizwa muri Canada mu ivugabutumwa batumiwemo na Ev. Willy Gakunzi.

    10. Zikana — Yampano ft Fireman

    Umuhanzi Yampano nyuma ya za ‘Bucura’ n’izindi ndirimbo yakoze zikamuzanira igikundiro, yisunze Fireman bakora “Zikana.”

    11. Suku – Kenny Edwin ft Fireman

    Umuhanzi Kenny Edwin yahuje imbaraga n’umuraperi Fireman bakora indirimbo bise “Suku.”

    12. Ifoto – Yee Fanta ft Teco

    Producer ukiri muto ukomeje kuzamuka neza mu muziki nyarwanda no kuzamura igikundiro, Fanta yahuriye mu ndirimbo ‘Ifoto’ na Teco.

    13. Muzehe Wacu — Mark The Chris

    Umuhanzi w’umunyarwanda Mark The Chris ukorera umuziki mu Bufaransa, yashyize ahagaragara indirimbo “Muzehe Wacu” yanditswe na Producer Iyso mu rwego rwo kugaragaza ibyiza Perezida Kagame amaze kugeza ku Rwanda n’abanyarwanda mu myaka 30 ishize arubereye ku isonga.

    14. Together – Kellia

    Nyuma y’uko ahuriye na Alyn Sano mu ndirimbo bise “Ndabizi,” umuhanzikazi Tuyizere Kellia [Kellia] yashyize hanze indi nshya yise “Together” yanditswe na Niyo Bosco.

    15. Calvary – David Kega

    Umuramyi David Kega uri gukorana imbaraga muri iyi minsi, yazirikanye ibyo Kristo yakoze ku musaraba, ashyira hanze indirimbo yise ‘Calvary.’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142369/ni-weekend-ya-nyuma-yukwezi-top-15-yindirimbo-zagufasha-guherekeza-mata-video-142369.html

  • Misiri yihariye Imidali muri shampiyona ya ‘Gymnastique rythmique’, u Rwanda rutahira kwakira gusa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Misiri yihariye imidali muri shampiyona ya Afurika ya ‘Gymnastique rythmique’ imaze iminsi ibera i Kigali, ni mu gihe u Rwanda bitagenze neza.

    Ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2024 ni bwo iyi shampiyona ya ‘Gymnastique rythmique’ yaberaga mu Rwanda muri Kigali Arena yasojwe.

    Iyi shampiyona yahurije hamwe ibihugu 13 birimo u Rwanda aho intego ari ugushaka itike y’imikino Olimpike izabera i Paris mu Bufaransa mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2024.

    Hakinwe ibyiciro bine mu bakiri bato n’abakuru birimo 'Ribbon, Hoop, Clubs na Balls' aho abakinnyi bakinaga ku giti cya bo ndetse bakanakinira mu makipe.

    Ni irushanwa ikipe y’igihugu y’u Rwanda itahiriwe aho nubwo intego yari umudali ariko yaje kuvamo ku ikubitiro nta mudali ibonye.

    Muri rusange Misiri ni yo yakusanyije imidali myinshi, aho yegukanye imidali 16, harimo 9 ya Zahabu, 4 y’Ifeza ndetse 3 y’Umuringa.

    Angola yegukanye imidali 6, harimo umwe wa Zahabu, 2 y’Ifezi n’itatu y’Umuringa.

    Afurika y’Epfo yegukanye imidali 5, 4 y’Ifeza n’umwe w’Umuringa. Tunisia yegukanye imidali 3 y’Umuringa.

    Mu cyiciro cy’abakuru, mu gukina hakoreshejwe agapira 'ball', umunya-Misiri, Aliaa Saleh ni we wabaye uwa mbere yegukana umudali wa Zahabu, yakurikiwe na mugenzi we wo mu Misiri, Habiba Marzouk wabaye uwa kabiri ahabwa umudali w’ifeza, ni mu gihe uw’umurunga wegukanywe na Luana Gomez ukomoka muri Angola.

    Mu gukoresha uruziga cyangwa 'Hoop', umudali wa Zahabu watashye mu Misiri aho wegukanywe na Aliaa Saleh, umudali w’Ifeza utaha muri Angola wegukanywe na Luana Gomez ni mu gihe Habiba Marzouk ukomoka mu Misiri ari we wegukanye umudali w’Umuringa.

    Mu gukina hakoreshejwe umugozi 'Ribbon', Mariem Seliem ukomoka mu Misiri ni we wahize abandi yegukana umudali wa Zahabu, mugezi we Aliaa Saleh yegukana uw’Ifezi ni mu gihe Luana Gomez ukomoka muri Angola yabaye uwa 3 yegukana umudali w’Umuringa.

    Mu cyiciro cya 'Clubs’ umunya-Angola, Luana Gomez yahigitse abanya-Misiri bari bamuzengereje aba ari we wegukana umudali wa Zahabu, Habiba Zarmouk ukomoka mu Misiri yegukanye umudali w’Ifeza ni mu gihe Aliaa Saleh yegukanye umudali w’Umuringa.

    Buri umwe wese yerekanaga icyo ashoboye

    Muri Hoop, Aliaa Saleh yabaye uwa mbere, Luana Gomez aba uwa kabiri, Habiba Marzouk aba uwa 3, bahembwe na perezida wa Gymnastic ku Isi, Morinari Watanabe na Rwemarika

    Muri Ball, Aliaa Saleh yabaye uwa mbere, Habiba Marzouk aba uwa kabiri, Luana Gomez aba uwa 3

    Muri Clubs, Luana Gomez yabaye uwa mbere, Habiba Marzouk aba uwa kabiri ni mu gihe Aliaa Saleh yabaye uwa gatatu

    Muri Ribbon, Mariem Seliem yabaye uwa mbere, Aliaa Saleh aba uwa kabiri, Luana Gomez aba uwa gatatu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/misiri-yihariye-imidali-muri-shampiyona-ya-gymnastique-rythmique-u-rwanda-rutahira-kwakira-gusa-amafoto

  • Bugesera FC iherutse gusezera Rayon Sports none yiyunyuguje Police FC iyisanze i Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino w'Umunsi wa 28 wa shampiyona, warangiye Bugesera FC itsinze Police FC ibitego 2-1 igira amanota 28 yiyongerera amahirwe yo kutamanuka mu kiciro cya kabiri.

    Bugesera FC iherutse gusezera Rayon Sports mu gikombe cy'Amahoro, ikaba ifite umukino wa nyuma n'iyi Police FC.

    Nyuma y'uyu mukino wabereye i Nyamirambo, Bugesera FC yavuye mu makipe abiri ashobora kumanuka, gusa amakipe ayirinyuma afite ikirarane.

    Source : https://yegob.rw/bugesera-fc-iherutse-gusezera-rayon-sports-none-yiyunyuguje-police-fc-iyisanze-i-kigali/

  • Harimo numutoza wa APR FC! Ibyamamare 10 Isi… – #rwanda #RwOT

    Buri kwezi ku isi hapfa abantu ibihumbi n'ibihumbi hirya no hino ku isi, biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo uburwayi, impanuka n'ibindi. Muri uku kwezi kuri kugana ku musozo rero, hari abantu b'ibyamamare mu byiciro binyuranye bitabye Imana bisiga igihombo gikomeye mu ruganda rw'imyidagaduro.

    Mu bantu benshi cyane b'ibyamamare byitabye Imana muri uku kwezi, InyaRwanda yahisemo kukubwira kuri bamwe muri bo bagera ku 25 gusa.

    1.     Dr Adel Zrangusa


    Ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri tariki 02 Mata 2024, nibwo hasakaye inkuru y'icamugongo ivuga ko Dr Adel Zrane wakomokaga muri Tunisia, akaba yari umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b’ikipe ya APR FC, yitabye Imana aguye iwe mu rugo gusa icyo yazize nticyabashije kumenyekana.

    Mbere yo kuza gutoza muri APR FC yanyuze mu makipe arimo Etoile Sportif du Sahel y’iwabo muri Tunisia, Al Ain yo muri Arabie Saudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie, ikipe y'Igihugu ya Mauritania ndetse na Simba SC yo muri Tanzania.

    2.     Rugujiro Tribert


    Tribert Rujugiro Ayabatwa wari mu baherwe ba mbere muri Afurika bakuye agatubutse mu Nganda z'Itabi, ndetse akaza kuba ikimenyabose kugera aho hari abifashisha izina rye mu kuranga tumwe mu duce tugize Kigali kubera ibikorwa yahubatse, yapfuye ku ya 17 Mata afite imyaka 82.

    Imyaka yaribaye 14 atagera mu Rwanda aho yavuye akajya hanze ahunze bimwe mu birego yari akurikiranweho birimo gushyigikira abashaka guhungabanya umudendezo w'u Rwanda no kunyereza imisoro.

    3.     Chris King


    Ku wa 20 Mata nibwo humvikanye inkuru y'incamugongo y'uko umuraperi Christopher Cheeks wamenyekanye nka Chris King yitabye Imana arashwe ku myaka 32 y'amavuko.

    Justin Beiber wari inshuti y'akadasohoka y'uyu muraperi bamaze n'umwaka wose baba mu nzu imwe, yashenguwe cyane n'urupfu rwe. Igihe Chris King yaraswaga, yari ari kumwe n'umusore w'imyaka 29 wabashije kurokoka ariko agakomereka. Polisi yo muri Nashville yatangaje ko igikora iperereza ku cyaba cyihishe inyuma y'iraswa ry'uyu muraperi.

    4.     Dhiveja Smith


    Dhiveja Smith waserukiye Afurika y'Epfo mu irushanwa rya Miss World mu 2005, yitabye Imana nyuma y’igihe ahanganye n’uburwayi.

    Mu butumwa bwabo, abategura irushanwa rya Miss World baragize bati “Twashenguwe cyane n’urupfu rwa Dhiveja Smith wabaye Miss World South Africa 2005, akaza no kugera muri kimwe cya kabiri cy’irangiza muri Miss World. Dhiveja tuzahora tumwibukira ku bugwaneza bwe, impano ye ndetse n’umutima we mwiza. Yari n’umugore w’intwali cyane kandi wihangana. 

    Twihanganishije cyane umugabo we, umukobwa we, ababyeyi, abandi bavandimwe be ndetse n’inshuti, twifatanyije nabo mu bitekerezo no mu masengesho.”

    5.     Mandisa


    Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana Mandisa Lynn Hundley [Mandisa], uri mu baramyi bakomeye muri Amerika wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Stronger’, ‘Overcomer’, n’izindi, yitabye Imana afite imyaka 47 y’amavuko.

    Amakuru y’urupfu rwa Mandisa yababaje benshi bakundaga ibihangano bye, yatangajwe n’umujyana we wabwiye CNN ko kuwa Kane w’icyumweru gishize tariki 18 Mata 2024 ari bwo Mandisa yitabye Imana. Yapfiriye mu rugo rwe mu mujyi wa Nashville aho yazize urupfu rusanzwe.

    6.     Eva Evans


    Eva Evans wari icyamamare cyane ku rubuga rwa TikTok, akaba n'umukinnyi w'amafilime yapfuye yiyahuye ku myaka 30.

    7.     C.J. Snare


    Carl Jeffrey Snare wamamaye nka C.J. Snare yari umuririmbyi w'itsinda ry'abanyamuziki b'abanyamerika rya FireHouse. Yitabye Imana ku ya 5 Mata afite imyaka 64 y'amavuko mu buryo butunguranye nyuma yo gufatwa n’umutima.

    8.     Meg Bennett


    Umukinnyi akaba n'umwanditsi w'amafilime Meg Bennett wamenyekanye muri filime 'Young and the Restless' yitabye Imana ku ya 21 Mata nyuma y'igihe ahanganye na kanseri.

    9.     Roman Gabriel


    Roman Ildonzo Gabriel Jr. yari umukinnyi w'umupira w'amaguru w'umunyamerika wabigize umwuga, wageze muri kimwe cya kane cya shampiyona y'igihugu ya NFL.

    10. O.J. Simpson


    Icyamamare mu mupira w’amaguru muri Amerika, O.J Simpson, uri mu birabura banditse amateka muri NFL, yitabye Imana 10 Mata 2024 azize indwara ya Kanseri. Yari afite imyaka 76 y’amavuko.

    Orenthal James (O.J) Simpson wahawe akabyiniriro ka ‘The Juice’, yari umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’abanyamerika (American Football), ndetse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Amerika rya NFL ryamushyize mu bakinnyi batanu b’ibihe byose bitewe n’uduhigo yaciye mbere y’uko ahagarika gukina.

    O.J Simpson uzwi cyane ku mubare wa 32 yambaraga mu kibuga, yaciye uduhigo ubwo yakiniraga ikipe ya Buffalo Bills hamwe na San Francisco 49ers arizo zamugize icyamamare mpuzamahanga. Uretse kuba yarakinaga umupira, O.J Simpson yanakinaga filime.

    Mu bindi byamamare byitabye Imana harimo Mister Cee, Cole Brings Plenty, Joe Flaherty, Christopher Durang, Adrian Schiller, Clarence 'Frogman' Henry Richard Leibner, Park-Bo-ram, Eleanor Coppola, Roberto Cavalli, Rico Wade, Terry Carter, Mike Pinder, Laurent Cantet na Dickey Betts.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142365/harimo-numutoza-wa-apr-fc-ibyamamare-10-isi-yahombye-muri-mata-2024-amafoto-142365.html

  • Infinix yashyize ku isoko telefone za Note 40… – #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gukomeza guhuza ibyishimo n’ikoranabuhanga ku banyarwanda, kompanyi ya Infinix yazanye telefone nshya zihuta mu bijyanye no kwinjiza umuriro hifashishijwe inziramugozi cyangwa umugozi ikanarambisha umuriro.

    Izi telefone za Note 40 na Note 40 Pro zahawe imbaraga na Cheetah X1, zifite ubushobozi buremereye bwo kwinjiza umuriro vuba ku kigero cy’ikoranabuhanga cya 2.0 ndetse zifite camera 3 za Megapixel 108 zituma iba umwami w’amafoto.

    Umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no gushimisha Imana, Israel Mbonyi, ni we wagizwe Brand Ambassador wa Infinix by’umwihariko izi telefone zashyizwe ku isoko. Israel Mbonyi yishimiye kumva amarangamutima y’abakiriya kuri izi telefone nshya zashyizwe ahagaragara no kubona bazigura.

    Uyu muramyi ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda, yavuze ko bimwe mu bintu yakundiye izi telefone harimo ibikoresho ifite bya ‘Magcharge’, charger zihuta zitagira umugozi, Halo AI zoom, amajwi yazo (JBL Sounds) ndetse n’uburyo Screen yayo imeze.

    Yakomeje agira ati: “Buri gihe nifata amajwi iyo ndirimba, rero iyi telefone ifite ibi bintu bitangaje bizamfasha kujya mfata ibintu byanjye byose ndetse no kubisesengura no gukosora amakosa. Izi telefone zimfasha cyane mu bintu nkora.'

    Israel Mbonyi uherutse kuzuza Miliyoni y’abakurikira ibihangano bye kuri Youtube (1,000,000 Subscribers), yongeyeho ko yiteguye gusangiza telefone nshya za Note 40 Series ku bakorana na Infinix mu Rwanda.

    Israel Mbonyi agaragaza ko telefone za Note 40 Series zizatuma ibikorwa bye bya buri munsi bimworohera kandi bigakorwa neza ndetse akaba agiye no gutunga telefone igezweho bijyanye n’aho ikoranabuhanga rigeze.

    Yagaragaje ko kuba izi telefone ziri ku muvuduko wa 70W mu kwinjiza umuriro, zigiye gutuma asezera ku gucika intege yaterwaga no gukoresha imigozi mu gusharija, ashimira cyane Infinix yzanye izi telefone z’agatangaza.  

    Yanavuze ko kuba ifite Screen nziza bizajya bimworohereza kuyikoresha ayikoramo amajwi atagereranywa ya JBL na kamera nziza bizajya bimufasha kubika ibikorwa bye byose. Yasabye abakunda ibikoresho by’ikoranabuhanga kugura Note 40 Series, bakishimira ibiyigize.

    Ubwoko bwa telefone ya Infinix Note 40 Series ni ikimenyetso cy’iterambere rihambaye mu buryo bwo kwinjiza umuriro aho ryemerera umuntu wese uyifite kuyikoresha mu bihe ibyo ari byo byose.

    Telefone za Note 40 Series kuri ubu ziraboneka mu maduka yose ya Infinix mu Rwanda aho Note 40 iri kugura 308, 000 Frw naho Note 40 Pro yo ikaba iri kugura 380,000 Frw.

    Infinix yafatanije na Airtel kugira ngo ishimishe abakiriya bayo, bityo abaguze Note 40 Series bose bahabwa interineti y’ubuntu ingana na 15GB mu gihe kingana n’ukwezi.

    Telefone nshya za Infinix Note 40 Series ziri mu maduka yose ya Infinix mu Rwanda

    Israel Mbonyi yahamije ubwiza bwa telefone za Note 40 na Note 40 Pro

    Israel Mbonyi yagizwe Brand Ambassador wa Infinix izwiho kugira telefone z’agatangaza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142373/infinix-yashyize-ku-isoko-telefone-za-note-40-series-israel-mbonyi-agirwa-brand-ambassador-142373.html

  • Yari uruvugiro politike: Twinjirane mu nkomok… – #rwanda #RwOT

    Abantu bamaze igihe bishimiye uru rukomatane rw'injyana zo muri Nigeria zahinduwe mu buryo bugezweho na Fela Kuti bikabyara Afrobeat iri gutigisa isi.

    Gusa injyana za Afro zamamaye cyane mu 1940 na 1950 muri Amerika y'Amajyepfo igizwe n'ibihugu bituwe n'abaturage biganjemo abakomoka ku bacakara bajyanwe bunyago kujya gukorayo mu mirima y'ibyayi n'isukari.

    Mu busanzwe, Afurika ifite injyana yihariye zamaze kunyura benshi mu ruhando mpuzamahanga nka Amapiano, Juju, Fuji, Rumba, Bongo Flava, Ndombolo, Makosa, Kizomba na Afrobeat.

    Kubera kwamamara k'uyu mudiho wa Afrobeat, nyinshi mu njyana zirimo n’izabazungu zagiye zongerwaho Afro nka Afro Pop, Afro R&B n'izindi bagerageza kuzihuza n'isi ya Afrobeat.

    Afro-Gako y'i Rwanda, Producer Pakkage amaze iminsi asa n’ukoramo indirimbo zinyuranye, nayo umuntu yavuga ko iri muri uwo mujyo wo guhuza injyana zihariye nyarwanda nk'Ikinimba, Umushayayo n'izindi n'umurishyo wa Afrobeat.

    Uyu munsi tugiye kugaruka kuri iyi njyana ikomeje gutigisa isi, uburyo Fela Kuti yagiye kwiga mu Bwongereza akavayo akunda Jazz bikaza kurangira atangije Afrobeat bitewe n'amateka yakuye muri Amerika ubwo yajyagayo. Afrobeat yakoreshwaga mu kuvuganira abaturage mu buryo bwa politike.

    Afrobeat yavukiye muri Nigeria mu myaka ya za 1960, izanywe na Fela Anikulapo Kuti ndetse n'umuhanga mu kuvuza ingoma Tony Allen, bayijyanishije n'ibihe bigezweho.

    Iyi njyana ikaba ari uruhurirane rw'indi midiho gakondo ya Highlife, Fuji na Juju hamwe n'ijwi ryo mu kirimi cy’iki Yoruba, injyana n'ibicurangisho byo muri iyi mico.

    Muri za 1950, ni bwo Kuti yavuye muri Lagos ajya kwiga mu ishuri ry'umuziki rya London mu Bwongereza aho yigiye ibicurangisho by'umuziki nka piano anatangira gukunda Jazz. Yaje gusubira muri Lagos atangira kuvanga injyana ya Jazz n’iza gakondo zabo. 

    Muri 1969 yajyanye n'itsinda ry'abacuranzi be n'abaririmbyi muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, bahura n'umugore w'umuririmbyi n'impirimbanyi y'abirabura, Sandra Smith [Sandra Izsadore] waje guhuza Kuti n'abanditsi bakomeje nka Martin Luther Jr, Angela Davis, Jesse Jackson kimwe na Malcolm X.

    Kuko Kuti yari afite inyota ikomeye yo kumenya amateka ya politike y'Abanyamerika bafite inkomoko muri Afurika, Smith yabimufashijemo kuko bamaranye iminsi itari micye.

    Aha ni ho Kuti yahereye atangira kunozamo umuziki we atangira no kwibanda ku buryo bwo gukoramo umuziki nyafurika n'ubutumwa yatangaga burahinduka.

    Kuti ubwo yasubiraga muri Nigeria yari yaramaze guhindura izina ry'itsinda bakoranaga umuziki, arigira Africa 70, ryabaye igishyitsi cya Afrobeat mu buryo bukomeye.

    Iyi njyana yatangiye kubona amaboko ya Ray Stephen Oche wo muri Nigeria wakoze ibitaramo bizenguruka Paris mu Bufaransa afatanije n'itsinda ry'abacuranzi n'ababyinnyi be.

    Izina rya Afrobeat ryazamutse gutyo bashaka kugira ngo bahe umwihariko umuziki Fela Kuti bawutandukanye n'ibikorwa ahandi hose ku yindi migabane.

    Imvano ya Afrobeat kandi ifitanye isano yimbitse na politike y'impinduramatwa aho Kuti yayifashishaga atanga ubutumwa ku bikwiriye guhinduka.

    Ubwo iyi njyana yavukaga, ibihugu byinshi byo muri Afurika byarimo binyura mu bihe bitoroshye bya ruswa itari yoroshye binava mu mu bukolini byinjira mu kubaho byigenga.

    Amatsinda menshi y'umuziki yatangiye kwifashisha injyana ya Afrobeat bituma itangira no kwiganwa mu bihugu binyuranye by'isi.

    Abakora injyana ya Jazz batangiye kumva cyane Afrobeat, ibintu byanatumye abakora izi njyana batangira guhuza amaboko mu mishinga itandukanye yanagiye ivamo n'imizingo.

    Abatunganya umuziki batangiye kwinjira byimbitse mu gukora ibihangano byinshi by'iyi njyana nka Brian Eno na David Byrne bavuze ko mu byo bakora bafatira urugero kuri Fela Kuti baje gutunganya umuzingo Talking Heads watigishije imyaka ya 1980.

    Ubwo abantu binjiraga muri 2000, ibihangano byinshi bya Kuti byatangiye gusubirwamo umusubirizo kuko injyana ya Afrobeat yari imaze gufata imitima ya benshi cyane abo mu kiragano cy’iyo myaka.'

    Afrobeat yatangiye kugemurwa mu bindi bihugu, havuka injyana zihujwe nka Afropop. Muri New York muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika na ho iyi njyana yari itangiye gufata, havuka amatsina ayikora.

    Muri 2008 mu Bwongereza naho iyi njyana yafashe imitima ya benshi bigizwemo uruhare runini n'itsinda ry'umuziki ryaho ryitwaga Foals na Antibalas.

    Muri 2020 mu bihembo bya Grammy, iri tsinda rya Antibalas ryanaje no guhatana. Abahanzi bakora iyi njyana batangiye kuboneka ku bwinshi, bakaba barabonaga Fela Kuti nk'umwami, bamwe bakamwiyitirira nka Femi Kuti na Seun Kuti.

    Guhera mu myaka ya 2009 ni bwo iyi njyana yatangiye gutigisa bikomeye isi, hanakorwa ibyegeranyo bitandukanye kuri Fela Kuti harimo n’ibyagiye bitunganywa bigizwemo uruhare n'ibyamamare nka Jay Z, Will Smith, Jada Pinkett.

    Ibyamamare bikomeye byagiye byitabira umuhango wo guha icyubahiro Fela Kuti nka Koffi Annan, Michelle Obama binyuze muri ibyo byegeranyo biri ku rwego mpuzamahanga byagiye bikorwa kuri uyu mugabo.

    Umuziki wa Fela Kuti kandi wagiye witabazwa n'abarimo Missy Elliott, J.Cole, Kaney West na Beyonce.

    Hatangijwe n'amaserukiramuco akomeye agamije kurushaho guha umurindi Afrobeat nka 'Festival de Afrobeat Independiente' ribera muri Buenos Aires.

    Ibigwi bya Fela Kuti witabye Imana muri 1997 afite imyaka 58 n’ubu biracyavugwa binakoraPakkage amaze igihe ashyira hanze ibihangano avuga ko bikoze mu njyana ya Afro-GakoElement Eleeeh avuga ko hari ibyo agikora ku njyana ya Afro Gako yifuje gusangiza abanyarwanda nubwo Country Records ivuga ko ari iyayo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142351/yari-uruvugiro-politike-twinjirane-mu-nkomoko-ya-afrobeat-yagemuweho-afro-gako-yi-rwanda-142351.html