Blog

  • Iburengerazuba: Imiryango 60 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye yorojwe inka – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mbibili mu Karere ka Rusizi ku wa 26 Mata 2024, ari nabwo hibutswe ku nshuro ya 30 abikorera bo muri iyi ntara bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu bikorwa by'itotezwa Abatutsi bakorewe muri Jenoside harimo ikiswe “umusangiro” aho abicanyi bafataga inka zabo bakazibaga bakazirya.

    Mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi borojwe barimo abari batunze inka zikaribwa n'Interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mutesa Jean Bosco wo mu Karere ka Rusizi, washumbushijwe nyuma y'uko inka ye yatemwe n'abagizi ba nabi umwaka ushize ubwo yari yagiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi naratashye ngeze mu rugo nsanga abagizi ba nabi bantemeye inka, bituma nyigurisha imburagihe. Ndanezerewe kuba abikorera banyibutse bakaba banshumbushije'.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburengerazuba, Nkurunziza Ernest, yavuze ko kwibuka abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kugaya abikorera bagize uruhare mu kwica Abatutsi no gushima ubutwari bw'abikorera bagize uruhare mu kurokora Abatutsi.

    Nkurunziza yashimiye ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside, igihugu kikabona umutekano, avuga ko ubu abikorera bakora imirimo yabo batuje, ari nayo mpamvu bakomeje gutanga umusanzu wabo mu kwimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda no gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe n'Umukuru w'igihugu kugira ngo Abanyarwanda babone amata.

    Ati 'Uyu munsi twatanze inka 20 hano mu karere ka Rusizi, ariko igikorwa kizakomeza no mu tundi turere tuzatanga inka 60 mu Ntara y'Iburengerazuba'.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, yavuze ko abikorera b'uyu munsi bari gufatanya na Leta kubaka igihugu no kugiteza imbere bitandukanye n'ibyakozwe na bamwe muri bo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Iyo urebye ibibi byinshi byakozwe n'abikoreraga muri Leta za mbere no mu gihe cya Jenoside ukagereranya n'ibyo ab'ubu bari gukora mu kongera kucyubaka no kugisana ni ikinyuranyo. Turabasaba gukomeza muri uwo mujyo'.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibilizi ruruhukiyemo imibiri 14.289 irimo abarenga 1000 babonetse umwaka ushize mu isambu ya paruwasi.

    Buri mwaka mu gikorwa cyo kwibuka, abikorera bo mu Ntara y'Iburengerazuba baremera abakotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye mu kubafasha kwibuka biyubaka.

    Guverineri Dushimimana Lambert yashimye uruhare abikorera bakomeje kugira mu kongera kubaka igihugu

    Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko bahisemo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Girinka

    Aborojwe bavuga ko izi nka zigiye kubafasha kwiyubaka

    Mutesa yishimiye gushumbushwa nyuma y’uko inka itemwe n’abagizi ba nabi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-imiryango-60-y-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-batishoboye

  • Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku bukungu muri Arabie Saoudite – #rwanda #RwOT

    Iyi nama izitabirwa n'abandi bayobozi mu biganiro bizayoborwa n'Umwami w'ubwo Bwami, Mohammed bin Salman.

    Umukuru w'Igihugu azanitabira ikiganiro kizagaruka ku cyerekezo gishya mu iterambere ry'Isi, cyitwa 'New Vision for Global Development.'

    Ni ibiganiro bizibanda cyane ku buryo bwo kongera imbaraga mu bufatanye bugamije iterambere ku rwego mpuzamahanga.

    Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria; Minisitiri w'Intebe wa Malaysia, Anwar Ibrahim; Umuyobozi wa IMF, Kristalina Georgieva n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cya Lazard Group, Peter Orszag bari mu bandi banyacyubahiro bazatanga ibiganiro.

    Ni inama ibaye mu gihe imikoranire y'ibihugu igamije iterambere ikomeje kugabanuka muri ibi bihe, dore ko nk'ubucuruzi mpuzamahanga bwagabanutse ku kigero cya 4% mu 2023 ugereranyije n'uko byari bimeze mu 2022.

    Ibi byerekana uburyo ubukungu bw'Isi bushobora kugirwaho ingaruka zishobora no kugera ku mibereho y'abatuye Isi. Ibibazo birimo ihangana hagati y'ibihugu ni kimwe mu bituma iki kibazo gikaza umurego muri rusange.

    Perezida Kagame ubwo yakirwaga mu Mujyi wa Riyadh

    Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bakuru batazanga ibiganiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-ategerejwe-muri-arabie-saoudite

  • Tuyisenge Arsene yakuye Rayon Sports i Ngoma, AS Kigali ibona amanota 3 #rwanda #RwOT

    Ibitego bibiri bya Tuyisenge Arsene byafashije Rayon Sports gukura amanota 3 i Ngoma batsinda Muhazi United mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona.

    Nyuma y’uko ku wa Kane, Kiyovu Sports inganyije na Mukura VS 1-1, ejo hashize ku wa Gatanu Bugesera igatsinda Police FC 2-1, n’uyu munsi imikino yari yakomeje.

    Nubwo igikombe cyamaze kubona nyiracyo aho APR FC yacyegukanye, shampiyona yo igomba gukomeza.

    Rayon Sports yari yasuye Muhazi United mu mukino wabereye kuri Stade Ngoma, iyi kipe yambara ubururu n’umweru yashakaga gushimangira umwanya wa 2.

    Rayon Sports yagerageje uburyo butandukanye ariko ntibyayihira mu gice cya mbere aho amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Bagarutse mu gice cya kabiri ubona abasore ba Rayon Sports baheruka gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro, bashaka igitego.

    Byasabye gutegereza umunota wa 67 ubwo Tuyisenge Arsene yafunguraga amazamu.

    Muhazi United yarwanye no kwishyura iki gitego ariko biranga kugeza ku munota wa mbere w’inyongera ubwo Tuyisenge Arsene yafataga umupira mu kibuga hagati akareba uko umunyezamu ahagaze agahita atera ishoti rirerire akamuroba kigahita kijyamo. Umukino warangiye ari 2-0.

    Indi mikino yabaye Musanze FC yatsinze Amagaju 2-1, AS Kigali itsinda Etincelles 1-0.

    Imikino izakomeza ejo Gorilla FC isura Sunrise FC, Etoile del’Est yakira Marines FC na Gasogi United yakira APR FC.

    Tuyisenge Arsene yahesheje Rayon Sports amanota 3

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tuyisenge-arsene-yakuye-rayon-sports-i-ngoma-as-kigali-ibona-amanota-3

  • 10% ni yo nyungu babona! Abahanzi baracyafite… – #rwanda #RwOT

    Ririya tegeko rifite intego yo gutanga umusanzu ku guteza imbere guhanga udushya mu ikoranabuhanga, guhererekanya no gukwirakwiza ikoranabuhanga bikaba magirirane hagati y'abahanzi n'abakoresha ubumenyi bw'ikoranabuhanga ku buryo butuma habaho imibanire n'imibereho myiza n'uburenganzira buringaniza ku baturage bose.

    Itegeko ku burenganzira ku mutungo bwite mu by'ubwenge riteganya mu ngingo yaryo ya 253 ikoreshwa ry'uburennganzira bw'umuhanzi, uburenganzira bw'abagaragara mu bihangano, ubwa ba nyir'amajwi ari mu bihangano n'ubwa ba nyir'ibiganiro bwegurirwa sosiyete imwe yigenga ikora ibijyanye no kurinda uburenganzira bw'abahanzi n'ibijyana na bwo.

    Ni itegeko riteganya kandi ko umuntu wese ukoresha ibihangano by'abahanzi mu bucuruzi agomba kwishyura aho hakavugwamo Radio, Televiziyo, utubyiniro, hoteli, utubari n’abazifashisha no mu bindi bikorwa bitandukanye barebwa n'iri tegeko.

    N'ubwo bimeze gutya ariko, abahanzi Nyarwanda baracyagaragaza ko hagakinewe guterwa intambwe ikomeye, kuko ibihangano by'abo bitabungukira nk'uko byagakwiye, kandi hari itegeko ribangera.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, muri Kigali Serena habereye umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga ku kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge. Ni umuhango wahuje inzego zinyuranye zifite aho zihuriye no kurengera umutungo mu by'ubwenge.

    Senderi Hit uri mu bitabiriye uyu muhango, yasobanuye ko hari byinshi bishimira mu gihe cy'imyaka 30 ishize u Rwanda rwiyubaka, ariko kandi umuhanzi aracyategereje ko ibihangano akora bimwungukira, hashingiwe ku cyerekezo cy'Igihugu.

    Uyu muhanzi yavuze ko ‘umutungo bwite mu bwenge mu by’ukuri wakerengewe nyabyo bitari ukubivuga kuko umunsi mukuru wabaye’.

    Yavuze ko kuva iri tegeko ryo kurengera umutungo mu bwite mu by’ubwenge ryashyirwaho, 10% ari yo nyungu babona ishobora kuba igera ku muhanzi mu bihe bitandukanye.

    Yabwiye InyaRwanda ati “10% ni kwa kundi ushobora guhamagarwa nyuma y’amezi nka tanu cyangwa kuba byibura igihangano bizwi ko ari icya nyiracyo cyangwa hari ‘video’ y’icyo gihangano.”

    Senderi asobanura ko 90% y’inyungu yakabagezeho igera kuri ‘ba rushimushi’ bafite amasoko batsindira mu Mirenge, mu Turere, muri za Minisiteri, mu bigo by’ingenga n’ibindi.

    Uyu muhanzi yagaragaje ko abatanga amasoko ku rwego rw’Igihugu cyangwa ku turere n’Imirenge bakagombye gushyiraho uburyo uhawe isoko agomba kuba afite amasezerano y’abahanzi batandukanye yerekana ko ‘bazakorana byibura n’umuhanzi akagira byibura ikamugeraho ejo akabona uko asubira muri studio’.

    Senderi agaragaza ko ibi bizashyirwa mu bikorwa igihe n’abayobozi batanga amasoko bazamenya ko hari itegeko rirengera umutungo mu by’ubwenge biri mu igazeti ya Leta, kandi ko ibihano bitegereje ukoresha ibihangano by’abahanzi nta masezerano.”

    Mu 2010 hashinzwe sosiyete y'abahanzi nyarwanda (RSAU) yandikwa mu rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, (No.1538 /10/NYR) ivuga ko ariyo ifite inshingano zo kwishyuriza abahanzi ku bantu bose bakoresha ibihangano byabo.

    Mu 2017, RSAU yatangaje ko abantu bose bakoresha ibihangano by'abahanzi bagomba gutangira kwishyura. Ni ibintu byagombaga gutangira muri Nyakanga 2017, ariko benshi ntibabikoze.

    Kugeza ubwo muri Kanama 2020, Urwego Ngenzuramikorera (RURA) rwibukije ibigo by'itangazamakuru ko bigomba kwita ku kwishyura amafaranga y'ibihangano by'abahanzi bakoresha umunsi ku wundi.

    Ibi byatumye hari ibitangazamakuru bivugurura amasezerano byagiranye n'abahanzi, umuhanzi agasabwa kuzuza urupapuro rugaragaza ko indirimbo ye ayitanze kugira ngo afashwe mu buryo bwo kumufasha kumenyekana, ko atazishyurwa.

    Ubwo yari mu biganiro 'Meet the President' mu Intare Conference Arena, Perezida Kagame yasabye Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), gufasha abahanzi gutungwa n'ibyo bakora. Icyo gihe yatangaga umurongo ku kibazo cyari kibajijwe n'umuhanzi Igor Mabano.

    Perezida Kagame ati 'Muzamwegere! Muzabegere, mubafashe, kuko bariya ba 'Rwandan Society of Authors (RSAU) wavugaga ntabwo bazi gukora amafaranga […] Ni byo nyine irabahuza (urubuga) bose, ariko barashaka izindi mbaraga zivuye hanze y'ukuntu ibyo byabyazwa umusaruro w'amafaranga.'

    Akomeza ati 'Naho barahura (guhura), bagakora umuziki mwiza, bagakora ibindi by'ubuhanzi byiza ariko kubihinduramo ikintu cyibyara amafaranga ntabwo babizobereyemo. Niyo mpamvu nshaka ko RDB yabafasha, mukabegera mukabikemura.'

    Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter witwa Justin usanzwe ari n'umuhanzi, tariki 3 Werurwe 2023, yashyize kuri konti ye ya Twitter ubutumwa buherekejwe n'amashusho, abaza RDB aho igeze ishyira mu bikorwa ibyo Perezida Kagame yasabye gukorera abahanzi.

    Yagize ati 'Kuko u Rwanda rukwiye ibyiza! Perezida wacu bwite yadusabiye ko mudusanga kugeza na n’ubu turacyabategereje cyangwa mwaraje ntitwabimenya? Hari igihe azongera akadukorera 'surprise' akatugarukaho wenda muzatureba”.

    Mu batanze ibitekerezo harimo n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi, Intore Tuyisenge, watangiye ubutumwa ashima Perezida Kagame ku bw' 'itegeko rirengera umutungo bwite mu by'ubwenge No50/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018'.

    Yabwiye Perezida Kagame ko n'ubwo iri tegeko ryatowe 'ntiryubahirizwa'. Avuga ko ibi biri mu bigikoma mu nkokora abahanzi. Akomeza ati 'Gusa n'ubwo hari ibitagenda neza ariko hari n'ibyakozwe.'

    Nyuma y'ibibazo binyuranye n'ibitekerezo, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), cyasubije ko 'Ku bufatanye n'inzego zitandukanye zirimo RDB, Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) n'abandi, hari ibikorwa byakozwe n'ibindi bikiri gukorwa kugira ngo abahanzi babone umusaruro uturuka ku bihangano byabo ndetse n'ibikorwa byabo bikomeze gutera imbere.'

    RDB yavuze ko mu byakozwe harimo 'Ubukangurambaga n'amahugurwa byahawe abakoresha ibihangano barimo ba nyiri ibitangazamakuru n'abandi aho basobanuriwe icyo itegeko riteganya ku burenganzira bw'umuhanzi banibutswa kubahiriza itegeko rirengera umutungo bwite mu by'ubwenge.'

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, RDB yakomeje ivuga ko Urugaga rw'abahanzi (RSAU) rukomeje 'igikorwa cyo gukusanya amafaranga yishyurwa ku ikoreshwa ry'ibihangano ndetse guhera mu mwaka wa 2019 ikaba iyasaranganya abahanzi biyandikikishije muri icyo kigo.'

    ICYO ITEGEKO RIVUGA KU CYAHA CYO GUKORESHA IGIHANGANO CY’UNDI MUNTU

    Itegeko rishya rirengera umutungo bwite mu by'ubwenge ryashotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 24 Nzeli 2018, Ingingo yaryo ya 261 iragira iti 'Umuntu wese, uretse nyir'igihangano, ukoresha igihangano kandi atabyemerewe na nyiri uburenganzira, ukora kimwe mu bikorwa bikurikira iyo abigambiriye cyangwa agize uburangare kandi agamije ubucuruzi:

    1. Wigana uburenganzira bw'umuhanzi cyangwa uburenganzira bushamikiyeho burengerwa;

    2. Ukora, ugurisha, utanga kugira ngo bagure, utanga kugira ngo bakodeshe, utunze cyangwa winjije ku butaka bw'u Rwanda ibicuruzwa by'ibyiganano agamije ubucuruzi;

    3 Ukoresha izina ry'ubucuruzi ry'undi muntu haba ari mu buryo bw'izina ry'ubucuruzi, ikirango cyangwa ikirango gihuriweho;

    4 Ukoresha ikirango gisa n'ikindi kugira ngo ajijishe rubanda; aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).'

    Ingingo ya 262: Gukoresha uburiganya izina ry'umuhanzi cyangwa ikimenyetso cyihariye ku gihangano umuntu wese ukoresha uburiganya izina ry'umuhanzi cyangwa ikimenyetso cyihariye ku gihangano cyo mu rwego rw'ubuvanganzo, ubugeni cyangwa rw'ubumenyi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).'

    Senderi Hit yatangaje ko mu isesengura bakora babona ko ibihangano by’abo bibungukira ku kigero cya 10%, ni mu gihe 90% ajya mu mifuko y’abahabwa amasomo 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MUZE TWUBAKE' YA SENDERI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142378/10-ni-yo-nyungu-babona-abahanzi-baracyafite-ingingimira-ku-itegeko-rirengera-umutungo-142378.html

  • Passy Kizito yifashishije Mbanda, Kade na Ele… – #rwanda #RwOT

    Passy yari amaze igihe ateguje abantu iyi ndirimbo, ni nyuma y'uko agiranye amasezerano na sosiyete ya 'Imigongo Labs' yo mu Mujyi wa London mu Bwongereza, izajya imufasha gusakaza ibikorwa bye by'umuziki mu bice bitandukanye by'Isi.

    Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda ko akora iyi ndirimbo yifuje kwifashisha aba bahanzi kubera ko yasabwaga 'amajwi y'abantu benshi baririmba mu nyikirizo turi kuririmba ijambo 'Golo'.

    Ati 'Ni abahanzi b'inshuti zanjye. Rero kubifashisha byaturutse ku kuba nari nkeneye abantu bamfasha mu kunoza neza iyi nyikirizo y'iyi ndirimbo.'

    Mu kwandika iyi ndirimbo, Passy yanifashishije Producer Element ndetse n'umuhanzi Diaz Dolla uri kugaragaza impano mu muziki muri iki gihe.

    Ati 'Diaz ni umuhanzi mushya, ukiri kuzamuka ariko ufite impano. Ni umwana abanyarwanda bagiye kuzamenya mu minsi iri imbere. Icyo twakoze njyewe nawe na Element twarahuje, dusangizanya ibitekerezo, hari amagambo arimo yagiye aduha, twumva ni meza turayakoresha.'

    Passy avuga ko Producer Element iyo akora indirimbo kenshi aba ari kumwe n'abantu benshi bumva, yagira uwo akenera akiyambazwa muri iyo ndirimbo.

    Ati 'Ni umwihariko we! Iyi ndirimbo yanjye ahubwo irimo abahanzi bacye, kuko hari izindi ndirimbo yifashishamo abantu barenga 10. Ni ibintu byiza, bibyara ikintu kinini, kubera ko iyo muhuje ibitekerezo mushyira hamwe. Buri muntu uzana icyiza cyimurimo.'

    Uyu muhanzi yashimye buri muhanzi wese wagize uruhare mu ikorwa ry'iyi ndirimbo ye, ndetse n'abagize uruhare bose mu ifatwa ry'amashusho ndetse n'ababyinnyi bagaragaramo.

    Yavuze ko ikorwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo atari ikintu cyoroshye, kuko bisaba ubwitange, ndetse umuryango we (ababyeyi be na bashiki be) babigizemo uruhare.

    Yasobanuye ko atangira umuziki, umuryango we utabyumvaga neza kuko hari ibyo bamusabaga kubanza gukora.

    Ati 'Ndashimira n'umuryango wanjye, bashiki banjye, Papa wanjye na Mama wanjye bakomeje gushyigikira umuziki wanjye n'ubwo cyera bitari byoroshye ko bumva ibyo ndirimbo, ariko ubu basigaye babibona nk'akazi.'

    Akomeza ati 'Ibyo bansabye ku ruhande rwanjye njye narabyubahirije. Bashakaga ko ndangiza amashuri, ibyo narabyubahirije. Barabitinyaga mbere, ariko ubu basigaye babyumva, babihaye agaciro. Umuryango wanjye wose ndawushimira.'

     

    Passy Kizito yatangaje ko atangira umuziki byamusabye kumvira umuryango washakaga ko abanza kwiga


    Passy Kizito yavuze ko yifashishije Calvin Mbanda, Kevin Kade na Element mu nkikirizo y'iyi ndirimbo


    Passy yavuze ko Element afite umwihariko mu batunganya indirimbo

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GOLO' YA PASSY KIZITO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142382/passy-kizito-yifashishije-mbanda-kade-na-element-mu-ndirimbo-iherekejwe-nishimwe-ku-muryan-142382.html

  • Hagiye kuba iserukiramuco ryitiriwe Album ya… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 17 Kanama 2022, ni bwo Yvan Buravan, umuhanzi wari umaze kuba icyamamare mu njyana ya R&B, yitabye Imana ku myaka 27 azize indwara.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata 2024, Buravan yari kuba yujuje imyaka 29. Yari umuhanzi w'impano zikomatinyije, watanze ibyishimo kuri benshi binyuze mu bitaramo yaririmbyemo, ibihangano byuzuye za Album yagiye ashyira hanze n'ibindi.

    Buravan yavukiye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, yari bucura (umuhererezi) mu bana batandatu bava inda imwe nawe. Impano ya Buravan yamenyekanye ubwo yabaga uwa kabiri mu marushanwa ya muzika ku rwego rw'igihugu afite imyaka 14.

    Inshuti, abavandimwe, umuryango we n'abandi bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaza icyuho n'urukumbuzi bafitiye uyu munyamuziki.

    Uncle Austin wabanye n'uyu muhanzi igihe kinini, yasohoye amafoto amugaragaza ari kumwe n'abarimo Nice Bundandi, Israel Mbonyi n'abandi, ubwo bari kumwe na Buravan yizihiza isabukuru.

    Mu butumwa bwo kuri Instagram yagize ati 'Isabukuru yo mu Ijuru murumuna wanjye. Nabuze inshuti n’umuvandimwe mu gihe wagiye nishimiye ko twahoraga dukata umutsima. Turagukunda man.'

    Ruti Joel, inshuti y'akadosohoka ya Buravan yanditse ubutumwa bugaragaza ishimwe afite kuri uyu muhanzi mu gihe bamaranye bakora umuziki. Yishimira ko Buravan ari mu ba mbere bumvise kandi bakabyina indirimbo ye 'Musomandera' yitiriye Album.

    Yavuze ati 'Isabutore nziza! Komeza utaramire ijabiro mwiza wanjye Yvan Buravan. Bintera ishema ko wabyinye 'Musomandera', inshuti yawe cyane.'

    Buravan yari afite inzozi zagutse birimo no kuzashyiraho ishuri ritoza abakiri bato kubyina Kinyarwanda. Binyuze mu muryango wamwitiriwe, iri shuri ryarafunguwe, ndetse muri Gicurasi 2024 baritegura gutangiza iserukiramuco ryitiriwe Album ye 'Twaje' iriho indirimbo zamamaye mu buryo bukomeye.

    Album ya Buravan iriho indirimbo 'Bwiza' yakoranye na Andy Bumuntu, 'Impore' yakoranye na Dj Marnaud na Ruti Joel, 'Twaje', 'Tiku Tiku', 'VIP' yakoranye na Ish Kevin feat Pro Zed, Gusaakara', 'Ye ayee', Ituro' , 'I Love you yoo' na 'Ni Yesu'.

    Umutoni Raissa, Mushiki wa Buravan yabwiye InyaRwanda ko iri serukiramuco bariteguye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inzozi za Buravan no kumuha icyubahiro.

    Ati 'Ni iserukiramuco twise 'Twaje Fest' rizaba rishingiye kuri Album ye ya 'Twaje' ariko turacyari kubitegura ku buryo mu minsi iri imbere tuzatangaza gahunda yose.'

    Akomeza agira ati 'Kuri uyu munsi we w'amavuko twari twifuje kubasangiza ko ari cyo gikorwa turi gutegura gukora.'

    Ubwo yari mu muhango wo gutaha ishuri ‘Twaje Cultural Academy’ ryitiriwe Buravan, Umutoni Raissa yavuze ko musaza we yari umuntu warangwaga n’urukundo rwinshi, ku buryo atari yarigeze abibona neza. Avuga ko yarangwaga n’umunezero, ku buryo nk’iyo umuryango wateranye, babona ko yasize icyuho cy’ibyishimo batakibona.  

    Mutoni yavuze ko basubije inyuma amaso basanga ntawigeze ahitiramo Buravan icyo azakora. Kuko ubwana bwe bwaranzwe no gukunda umuziki, kugeza ubwo yari afite imyaka 14 yitabiriye irushanwa ry’umuziki ryamuhesheje igihembo cya Miliyoni 1.5 Frw.

    Yavuze ko ubuzima bwa Buravan bumuha amasomo menshi. Kuko yisobanukiwe akiri muto. Ngo ubwo yari afite imyaka 14, yababwiye ko azakora umuziki mu buryo bw’umwuga, kandi ababwira ko adashaka kuwukora mu buryo bwo kwishimisha.

    Ubwo yari asoje amashuri yisumbuye ku myaka 18, Buravan yagiye mu itorero yiga kubyina, agejeje imyaka 20 atangaza ko yinjiye mu muziki mu buryo bweruye.

    Mutoni avuga ko Musaza we Mukuru we ariwe wafashije Buravan gutangira umuziki. Kandi ko ubwo yiteguraga kwinjira mu muziki yakoresheje ibirori byo gutangira urugendo rwe rw’umuziki.

    Buravan yari afite intego zo gukora umuziki, ariko kandi akubakira ku gukorana n’abandi kugeza umuziki w'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

    Yavuze ko bitewe n’intego yari afite ‘ibintu bye byarihutaga’. Asobanura musaza we nk’umuntu ‘wabaniraga neza abandi ‘kugeza n’uyu munsi mukaba mukitubanira’. 

    Raissa anavuga ko ubwo musaza we yahatanaga muri Prix Découvertes RFI 2018, yavugaga ko azayegukana. Ati “Koko nk’uko yabivugaga arayitwara.”

     

    Hagiye kuba iserukiramuco ryitiriwe Album 'Twaje' ya Buravan

     

    Kuri iyi tariki, Yvan Buravan, umunyamuziki wakunze Igihugu yari kuba yujuje imyaka 29

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM 'TWAJE' YA BURAVAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142385/hagiye-kuba-iserukiramuco-ryitiriwe-album-ya-buravan-142385.html

  • Guverineri Kayitesi yanenze ubuyobozi bubi bwagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 23 Mata 2024, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kabuye, mu Murenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara, byanahuriranye n'igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 108 irimo iyimuwe n'indi yagiye iboneka.

    Guverineri Kayitesi yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba kwiyubakamo ubudaheranwa kuko ari byo bizagamburuza uwo ariwe wese wifuzaga ko bazima.

    Ati “Nimukomere, mukomeze kwihangana no kwiyubakamo ubudaheranwa kuko ari byo bizagamburuza uwo ariwe wese wifuzaga ko mwazima'.

    Yakomeje avuga ko abishwe muri Jenoside ari igihombo gikomeye igihugu cyagize, kandi ikibabaje bikaba byarakozwe n'ubuyobozi bubi bwayiteguye bukayishyira no mu bikorwa.

    Yagize ati' Aba bashyinguye muri uru rwibutso rwa Kabuye hamwe n'abandi bose, ni amaboko u Rwanda rwavukijwe n'abari bashinzwe kubarengera barimo uwari Perezida Sindikubwabo Theodore n'abandi bayobozi bafatanyije harimo abasirikare ba FAR, abajandarume n'Interahamwe n'abaturage kandi ntibyari bikwiye.''

    Yavuze ko kwibuka bitanga imbaraga zo kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba buri wese ko igihe abonye ugaragara mu bikorwa bipfobya, akwiye gutanga amakuru kugira ngo uwo munyabyaha ahanwe n'amategeko.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Karere ka Gisagara nabo babwiye IGIHE ko n'ubwo amateka ya Jenoside yabakorewe asharira, ariko bataheranwe n'agahinda, bakaba bariyubatse mu mitima kandi ngo bakomeje urugendo rw'iterambere baharanira kudaheranwa n'ayo mateka.

    Umwe muri bo yagize ati 'Twaratesetse, ariko twakomeje gutwaza. Tuzi neza ko kwiteza imbere ari byo byonyine byahesha ishema abacu aho baruhukiye, ni yo mpamvu tudacika intege mu rugamba rwo kwiteza imbere, kandi turabibona ko n'ubuyobozi bwacu budushyigikiye.''

    Kuva ku itariki ya 20 Mata 1994, ni bwo Jenoside yakajije umurego mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare na Gisagara yabarizwagamo. Ibi bikaba byarashobotse nyuma y'iyicwa ry'uwari Perefe wayo Habyarimana Jean Baptiste, ndetse n'ijambo ry'uwari Perezida wa Guverinoma yiyise iy'Abatabazi Dr Theodore Sindikubwabo.

    Amatariki y'ubwicanyi yibukwa cyane muri Gisagara ni iya 21 Mata, i Gishubi na Mugombwa, iya 22 Mata i Kibirizi, Kansi, Kigembe na Nyanza. Kuwa 23 Mata, ni i Kabuye muri Ndora, kuwa 24 Mata ni Mamba, mu gihe ubwicanyi bwakomeje i Save, Musha na Gikonko mu matariki ya 27 Mata 1994.

    Kugeza ubu, muri uru rwibutso rwa Kabuye hamaze gushyingurwa imibiri 47.214, irimo 108 yahashyinguwe ku wa 23 Mata 2024. Muri yo, harimo imibiri mishya 12 yabonetse mu Murenge wa Ndora; ndetse n'indi 96 yimuwe aho yari ishyinguye mu ngo izanwa mu rwibutso.

    Guverineri Kayitesi Alice, yavuze ko u Rwanda rwaburiye amaboko menshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari kurwubaka rugatera imbere kurushaho.

    Gen (Rtd) Ibingira na we yifatanyije n’Abanya-Gisagara kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabuye

    Abayobozi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka i Kabuye mu Murenge wa Ndora

    Hanashyiguwe mu cyubahiro imibiri 108 irimo iyabonetse n’indi yimuriwe muri uru rwibutso

    Senateri Umuhire Adrie ubwo yashyiraga indabo ku mva ziruhukiyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-kayitesi-yanenze-ubuyoboazi-bubi-bwagejeje-igihugu-kuri-jenoside

  • U Bwongereza bushobora kohereza inararibonye zizafasha u Rwanda mu kwakira abimukira – #rwanda #RwOT

    Nta gihindutse, byitezwe ko nibura abimukira ba mbere bazoherezwa mu Rwanda muri Nyakanga cyangwa Kanama, byatinda cyane bakahagera muri Nzeri.

    U Bwongereza bwamaze gutangaza ko nibura abantu 300 ba mbere bashobora guhita boherezwa mu Rwanda bamaze kuboneka, ikibura gusa kikaba ari uko iyi gahunda yatangira ubundi bagahita baza mu Rwanda aho bazakomeza gukurikiranira iby'ubusabe bw'ibyangombwa byabo.

    Uruhande rw'u Rwanda narwo rugeze kure iyi myiteguro ndetse iby'ibanze, birimo nk'aho bazacumbika, ibyo bazarya n'uko bazavuzwa, byose byamaze gutegurwa.

    Icyakora mu kurushaho gufasha u Rwanda rwitegura neza iby'iyi gahunda, u Bwongereza buri kwitegura kohereza abakozi b'inararibonye mu Rwanda, kugira ngo bazakomeze kurufasha muri iyi gahunda, cyane cyane mu minsi ya mbere.

    Amakuru avuga ko Minisiteri y'Umutekano w'Imbere mu Gihugu (Home Office) ari nayo ishinzwe gukurikirana iyi gahunda ku ruhande rw'u Bwongereza, yatangiye umugambi wo gushishikariza abakozi bakora mu gice gishinzwe gukurikirana abimukira, gutangira gusaba akazi mu Rwanda.

    Bivugwa ko igikorwa cyo gushaka aba bakozi cyatangiye mbere y'uko Inteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza yemeza uyu mushinga, ibisobanuye ko magingo aya, abakozi b'ibanze bashobora kuba baramaze kuboneka.

    Abakozi bazoherezwa mu Rwanda bazaba bakora mu nzego zirimo abafata ibyemezo, abashinzwe ibya tekinike, abashinzwe igenamigambi ndetse n'abayobozi bane bafite ubunararibonye mu kuyobora amakipe y'abakozi.

    Aba bayobozi bazaba bari mu Rwanda nyuma y'uko 'u Bwongereza busabwe gufasha mu bijyanye n'ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda, ndetse no gutanga ubunararibonye.'

    Aba bakozi bazaturuka mu Bwongereza bazaba bafite intego ebyiri z'ingenzi, zirimo gutanga ubujyanama n'amahugurwa kuri bagenzi babo bo ku ruhande rw'u Rwanda. Andi makuru avuga ko n'ubundi impande zombi zari zisanzwe zikorana cyane cyane mu bijyanye n'amahugurwa azafasha muri iyi gahunda.

    Abakozi bazoherezwa mu Rwanda bazajya bahamara 'ibyumweru' mbere yo gusubira mu Bwongereza, ubundi bagasimbuzwa bagenzi babo.

    Amakuru avuga ko iyi gahunda iri kwihutishwa cyane ndetse ngo nta gihindutse, abakozi ba mbere bashobora kuba batangiye kugera mu Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi.

    Amakuru avuga ko u Rwanda rwari rwasabye ko rwazatangira rwakira abantu bake mu minsi ya mbere y'iyi gahunda, ari nako ruzaba ruri kurushaho kongera ubushobozi bwarwo mbere yo gutangira kwakira abimukira benshi icya rimwe.

    U Rwanda rwakemuye ibibazo byagaragajwe n'Urukiko rw'Ikirenga rw'u Bwongereza

    Mu Ugushyingo umwaka ushize, Urukiko rw'Ikirenga rwari rwagaragaje ko u Rwanda rudafite ubushobozi bwo kwakira abimukira kubera impamvu zirimo ubwoba bw'uko rushobora kuzabasubiza mu bihugu baje bahunga, aho bashobora kugirirwa nabi, ibintu bihabanye n'amasezerano mpuzamahanga agenga impunzi n'abimukira.

    Icyakora mu masezerano avuguruye, u Rwanda rwari rwakemuye iki kibazo, aho rwari rwasezeranyije abimukira ko nta muntu n'umwe uzasubizwa mu gihugu cye atabishaka, mu gihe azaba yoherejwe mu Rwanda.

    The i yatangaje ko u Rwanda ruzakorana n'umuhanga w'inararibonye mu bijyanye n'amategeko, uzatanga inama kuri Leta mu bijyanye n'ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda, aka kazi akazagakora nibura mu gihe cy'amezi atandatu.

    The Telegraph yo yari yatangaje ko uyu muntu ashobora kuba ari Umunyarwanda wubashywe ku rwego mpuzamahanga kubera ubunararibonye afite mu bijyanye n'amategeko, aho ndetse ngo yanabiminujemo muri Kaminuza ya Oxford iri mu zikomeye ku rwego rw'Isi.

    Mu minsi mike iri imbere, abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko baratangira koherezwa mu Rwanda

    Inzira umwimukira azajya anyuzwamo mbere yo koherezwa mu Rwanda

    Abantu bazoherezwa mu Rwanda ntabwo ari impunzi zose ziri mu Bwongereza, ahubwo ni abimukira badafite ibyangombwa byo kuba muri icyo gihugu.

    Abo bantu kenshi bahagera banyuze mu Nyanja itandukanya u Bwongereza n'u Bufaransa, izwi nka 'English Channel.'

    Kenshi iyo bageze ku nkombe z'u Bwongereza bakirwa n'inzego zishinzwe umutekano, gusa kuva mu 2021, kugera mu Bwongereza muri ubu buryo byagizwe icyaha.

    Igihano cy'iki cyaha ni uko umuntu adashobora guhabwa ubuhungiro mu Bwongereza, ndetse akaba ashobora gusubizwa mu gihugu yaturutsemo cyangwa se akajyanwa mu kindi gihugu gifite umutekano, kuri iyi nshuro iki gihugu kikaba ari u Rwanda, nubwo amakuru avuga ko u Bwongereza bukomeje kuvugana n'ibindi bihugu birimo Botswana.

    Mbere y'iyi gahunda hagati y'u Bwongereza n'u Rwanda, ubusanzwe umwimukira wageze mu Bwongereza ntiyashoboraga gukora, icyakora yagombaga kubaho atunzwe na Leta. Aba bantu ntibatuzwaga mu nkambi, ahubwo bashyirwaga muri hoteli aho ikiguzi cyose cyishyurwaga na Leta y'u Bwongereza, ku giciro kirenga miliyari 5 z'ama-pound ku mwaka.

    Iyo iyi gahunda y'u Rwanda itaza kubaho, u Bwongereza bwari kuzishyura nibura miliyari 11 z'ama-pound kugera nibura mu 2026, aya mafaranga yose akagenda mu bikorwa byo kwita ku bimukira batanemerewe gukora.

    Dosiye z'aba bimukira rero zizajya zikurikiranwa, hanyuma izo basanze zifite inenge zikomeye, hafatwe icyemezo cy'uko bagomba koherezwa mu Rwanda. Magingo aya abagera kuri 300 basa nk'abamaze kwemezwa, uretse ko amakuru avuga ko abagera ku 2000 bashobora kuboneka mu gihe kidatinze.

    Umwimukira watoranyijwe koherezwa mu Rwanda azajya abimenyeshwa mbere y'iminsi irindwi. Nishira, azaba afite indi minsi itanu yo kwitegura. Muri rusange iyi ni iminsi 12. Muri iki gihe cyose, umwimukira azajya aba afite uburenganzira bwo kujya mu nkiko, agasobanura impamvu atifuza koherezwa mu Rwanda.

    Mu kujya inama n'abanyamategeko, birashoboka ko uyu mwimukira udashaka koherezwa mu Rwanda ashobora kubitinza, ahanini binyuze mu gusaba Urukiko guhabwa umwanya wo kwitegura urubanza, cyangwa se akaba yahitamo kuregera inkiko zo hejuru.

    Ibi byose bishobora gutwara ibyumweru bitatu, ndetse bishobora gutuma uyu mwimukira uri mu nkiko ashobora kuba akuwe ku rutonde rw'abemerewe koherezwa, gusa ibi ntibivuze ko aba atazaza burundu.

    Bwa nyuma na nyuma, umwimukira woherejwe mu Rwanda azajya ahabwa ibihumbi 3 by'ama-pound, nk'uko The Guardian yabitangaje.

    Bizaba bigoye cyane ko umwimukira watoranyijwe koherezwa mu Rwanda ashobora kubyanga, kuko nta mategeko ashobora kumurengera mu gihe yinjiye mu gihugu mu buryo butanyuze mu mucyo.

    Mu gihe cy'imyaka itanu izabarwa kuhera igihe agereye mu Rwanda, uyu mwimukira azahabwa iby'ibanze byose akeneye, mu gihe ikirego cye kizaba kiri kwigwaho n'inzego zibishinzwe.

    Birashoboka ko umwimukira wageze mu Rwanda ashobora gusubizwa mu Bwongereza, gusa ibi ni ikintu kizaba kigoye cyane hafi yo kudashoboka, ushingiye ku buryo inzira zo kubahitamo zizagenda. Gusubizwa mu Bwongereza kandi bizasaba ko Urukiko rubyemeza, indi ngingo izagorana kuko rutazapfa kubona ikirengera umuntu winjiye mu gihugu mu buryo butemewe n'amategeko, kandi yaroherejwe mu gihugu gitekanye, akazanitabwaho mu gihe cy'imyaka itanu.

    Birashoboka ko urugendo rushobora gusubikwa mu gihe abimukira hafi ya bose bari buze mu ndege imwe baba barahawe uburenganzira bwo gukomeza gukurikirana ibirego byabo mu nkiko, gusa gushoboka kwabyo bifite amahirwe make cyane.

    Igihe cyihuse gishoboka kugira ngo umwimukira avanwe kuri 'English Channel' agezwe mu ndege izamuzana i Kigali kizajya kiba ari ibyumweru bibiri.

    Gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda igamije gushakira umuti iki kibazo kiri mu bizengereje Isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bwongereza-bushobora-kohereza-inararibonye-zizafasha-u-rwanda-mu-kwakira

  • Abakozi ba Akagera Business Group na Toyota Rwanda basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusura urwo rwibutso kuri uyu wa 25 Mata 2024, abacyitabiriye bakomereza aho ibyo bigo bikorera i Karuruma mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, ahabereye ibiganiro bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umushakashatsi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), Mafeza Faustin, yakomoje ku buryo Jenoniside yakorewe Abatutsi itatunguranye kuko na mbere hagiye hakoreshwa icengezamatwara ry'amagambo y'urwango atesha agaciro Abatutsi, agaruka kuri bamwe mu bacurabwenge ba Jenoside barimo uwitwa Habyarimana Joseph Gitera.

    Ati ''Uyu Habyarimana Joseph Gitera yacengeje ingengabitekerezo y'urwango ku Batutsi, binyuze mu mategeko 18 y'Abahutu yahimbye akanatangazwa muri mitingi y'Ishyaka rye yabereye muri Butare ku itariki navuze ya 27 z'ukwa Cyenda mu 1959.''

    Iby'uko Abatutsi bakorewe ibikorwa bya kinyamaswa na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byashimangiwe na Mudenge Nicole watanze ubuhamya bw'uko yarokotse, akaba n'umwana w'umwe mu bari abakozi ba 'La Rwandaise' bibutswe none.

    Mudenge wari ufite imyaka 10 y'amavuko ubwo Jenoside yabaga, yakomoje ku kuntu abarimu batatinyaga no gufata abana b'Abatutsi ku ishuri ngo babateshe agaciro mu maso ya bagenzi babo bari bataranasobanukirwa iby'amoko.

    Ati ''Nigaga mu mashuri abanza, […] ndibuka hari umwarimu wanyigishaga witwaga Noëlle, uwo mwarimu twari duturanye ariko ari we unanyigisha ku ishuri. Ntabwo nibuka isomo twari turi kwiga, ariko nibuka ko yampamagaye njyenyine mu ishuri, njya imbere ntazi icyo ampamagariye.''

    ''Anshyira imbere y'abanyeshuri nari nambaye agakanzu k'ubururu […] impuzankano abanyeshuri biganaga cyera murazizi, kari gafite umushumi. Yafashe umushumi awuzirika mu nda cyane ageza aho ambabaza, hanyuma abwira abandi banyeshuri bose ngo barebe imbere, arababwira ngo 'ni uku abana b'Abatutsi basa'.''

    Umunyamabanga wa IBUKA mu Karere ka Gasabo witabiriye iki gikorwa, Mukanizeyimana Solange, yavuze ko abatari bahari mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yategurwaga ikanakorwa bashobora kubifata nk'amateka yahise cyera cyangwa se ashushanyije wenda ikaba itarabayeho, ariko ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari abahamya b'uko yabayeho kuko ayo mateka bayabayemo.

    Umuyobozi wa Akagera Business Group, Senthil Ganesh Shenbagamoorthy, yavuze ko harebwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Isi ifite umukoro wo kwigisha abato bavuka bagakurana urukundo, ku buryo jenoside idakwiye kugira ahandi iba.

    Umuyobozi wa Akagera Business Group, Senthil Ganesh Shenbagamoorth, yavuze ko Isi igomba kwigisha abato urukundo, mu gukumira ko hari ahandi haba jenoside

    Umushakashatsi muri MINUBUMWE, Mafeza Faustin yagarutse ku mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umunyamabanga wa IBUKA mu Karere ka Gasabo, Mukanizeyimana Solange, yavuze ko abarokotse Jenoside ari igihamya cy’uko yabayeho ko ntawe ukwiye kuyihakana

    Mudenge Nicole, umwana w’umwe mu bahoze ari abakozi ba La Rwandaise bibutswe, yatanze ubuhamya bw’uko yabashije kuroroka Jenoside

    Ubwo Abayobozi ba Toyota Rwanda bashyiraga indabo ahashyinguwe Abatutsi basaga 6000 mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruri mu Karere ka Bugesera

    Abayobozi ba AGB bashyize indabo ahashyinguwe Abatutsi basaga 6000 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

    Abakozi ba AGB na Toyota Rwanda basobanuriwe amateka yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ni igikorwa cyanitabiriwe n’abarimo abahagarariye inzego z’umutekano

    Ibikorwa byo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, AGB na Toyota Rwanda babitangiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-akagera-business-group-na-toyota-rwanda-basobanuriwe-amateka-ya

  • Ugomba kubaha abahashyinguye: IBUKA yamaganye abifotoje amafoto adakwiriye ku Rwibutso rwa Jenoside – #rwanda #RwOT

    Inzibutso za Jenoside ziri hirya no hino mu gihugu ndetse abantu bakangukira kuzisura kugira ngo basubize agaciro Abatutsi bishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside mu 1994, ariko bagacyura n'amasomo yo guharanira ko itazongera ukundi.

    Gusa ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto y'abasuye urwibutso rwa Jenoside bivugwa ko ari urwa Kiziguro bifotoza amafoto agaragaza ko badashyize umutima ku gikorwa nyirizina cyari cyabajyanye, bifotoza nk'abari ahantu hasanzwe.

    Imwe mu mafoto yashyizwe ku rubuga rwa X, igaragaza abari basuye urwibutso baseka, bifotoza mu buryo butamenyerewe ku bari mu gikorwa cyo kwibuka.

    Uwitwa Noella Shyaka yagize ati 'Iyo bavuze kwibuka twiyubaka ni ibi baba bavuze? Kujya gu 'slayinga' mu rwibutso? Aya ni amahano mu yandi.'

    Koko bene aya mafoto arakwiye ahantu nkaha?
    Yego rwose ibintu byose nabonye twarabigize easy ngo ntaguheranwa nagahinda ariko c iyo bavuze kwibuka twiyubaka nibi baba bavuze? Kujya gu slaying murwibutso?
    Aya namahano muyandi! pic.twitter.com/CUREOJVDR7

    — Noella Shyaka (@noellashyaka) April 26, 2024

    Ibi ntibikwiye ndetse nino gutesha agaciro abacu ibi nabyo ngewe ndabibona nkipfobya kd ntanikigaragazako ababakobwa babikoze batabizi ibi rero @RIB_Rw rwose mukwiye kubikurikirana mwasanga babikoze babizi bakabihanirwa baba batari babizi bagahabwa uburere bwanyabwo murakoze pic.twitter.com/li1mRxPALS

    — kazitunga (@Pkg250) April 26, 2024

    Mwakoze igikorwa cy'indashyikirwa; mwagize ibiganiro mwumva n'ubuhamya. Mwibutse bamwe muri bagenzi banyu bifashe amafoto basa nkaho bagiye mûri party hejuru y'imibiri y'abacu ko bigize icyaha cyo gutesha agaciro inzibutso (profanation) https://t.co/VTuRxudadg

    — Chantal M. 🇷🇼🇨🇦 (@Mwiza123) April 27, 2024

    Dieudonne Ciza we yasabye ko bikumirwa 'hakiri kare, imyifatire ku nzibutso igakurikizwa, uru rubyiruko niruganirizwe ni ukuri.'

    Undi yagize ati 'Ntabwo bikwiye rwose … Kwibuka30 bikwiye kubahwa na buri wese kuko tuba twibuka ikibi ntabwo byakatunejeje ngo duse n'ababiryamo umunyenga.'

    Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert, yabwiye IGIHE ko imyitwarire nk'iyaranze uru rubyiruko yatuma umuntu yibaza niba hari isomo rwigira ku mateka barebesha amaso cyangwa ibiganiro bihatangirwa.

    Ati 'Izi gahunda tuba turimo zo kwibuka ni ukongera gutekereza no kuzirikana ukibaza ngo mbese aha habereye iki cyangwa hashyinguye bande? Rwose ni ukugira ngo tubahe icyubahiro. Bariya bari bamaze gusura urwibutso, bakabaye baragize impinduka muri bo ariko ukareba ukabona bitandukanye n'ibyo umuntu yatekerezaga.'

    'Niba ibintu nka biriya bikorwa n'urubyiruko amaherezo turagana he? Ni uburyo bwo kwikebura, bwo kivuga ngo iyo turi muri ibi bikorwa intego tuba dufite turimo kuyigeraho?'

    Dr Gakwenzire yanavuze ko umuntu wese ugiye ku rwibutso rwa jenoside agomba kurangwa n'imyitwarire igaragaza ko yubashye abavukijwe icyo cyubahiro bazira uko baremwe ariko akanubaha uburenganzira bw'abakiriho.

    Ati 'Ugomba kubaha abashyinguye aho ngaho ariko ukaba uzarangwa no kubaha n'abakiriho. Imyitwarire nk'iriya ntabwo ikwiye.'

    Yahamije ko na nyuma y'iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi abantu bakwiye gusubiza amaso inyuma bakisuzuma bakareba niba intego bari bafite mu gihe cyo kwibuka yaragezweho.

    Ati 'Tuzajye dusubiza amaso inyuma twibaze ngo ese ya gahunda tuvuyemo idusigiye iki? Dukwiye no kuzafata umwanya wo kwisuzuma, biriya na byo bituma duhita twibaza tuti intego turimo kuyigeraho cyangwa turagenda tugahita tukumva ko twasohotse hanyuma ibyo twabwiwe bikaba binyuze mu gutwi kumwe bigasohokera mu kundi?'

    'Ntabwo ari ukuvuga ngo tugiye kurangiza umwenda tubafitiye ngo birangirire aho ahubwo ni no kugira ngo bizadufashe no mu kuturanga mu buzima busanzwe. Aho turahagiye turize kuko akenshi haba hari ibiganiro bigahita ariko turanize mu byo twibonera n'amaso kandi dukuremo n'isomo ryo kubaha ikiremwa muntu no kubiharanira.'

    Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko 75% by'Abanyarwanda bafite imyaka 35 cyangwa munsi yayo. Bisobanuye ko harimo abafite amakuru make kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi bavutse nyuma yayo.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Jean Nepo Abdallah Utumatwishima abinyujije kuri X yanditse ko ari ngombwa kuganira mu muryango imyitwarire ikwiye kuranga abantu mu bihe byo kwibuka.

    Ati 'Mwakoze kwerekana aho bagenzi bacu batitwaye neza. Tugomba kunoza ibiganiro mu muryango, ku mashuri no matsinda y'abato. Abateguye gusura Inzibutso ntimucike intege. Mujye mwitwararika. Bariya tuzabaganiriza kibyeyi. Twemere ko kwigisha ari uguhozaho'

    #RwoX :

    Mwakoze kwerekana aho bagenzi bacu batitwaye neza.

    Tugomba kunoza ibiganiro mu muryango, ku mashuri no muri groups z'abato

    Abateguye gusura #Inzibutso ntimucike intege. Mujye mwitwararika.

    Bariya tuzabaganiriza kibyeyi.
    Twemere ko kwigisha ari uguhozaho #Kwibuka30

    — UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) April 27, 2024

    IBUKA isaba ko kubaha uburenganzira bw'ikiremwa muntu byaba mu bantu iminsi yose, haba igihe basuye inzibutso cyangwa mu gihe bari mu bindi bikorwa.

    Mu cyumweru cyo kwibuka cyatangiye tariki 7 Mata kugeza kuri 13 Mata 2024, abantu 53 bakurikiranyweho ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside, urubyiruko rwari 13 [ni ukuvuga abafite imyaka 17-30] bangana na 24,5% mu gihe abafite imyaka iri hagati ya 31 na 44 ari 24 bangana na 45,3%.

    Dr Gakwenzire Philbert yamaganye urubyiruko rwaranzwe n’imyitwarire idahesha agaciro abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo bari bamaze kuhasura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ugomba-kubaha-abahashyinguye-ibuka-yamaganye-abagaragaje-imyitwarire-idahwite