Blog

  • Babanywesheje amaraso y'ababo, Interahamwe zirabarya…: Amateka ababaje ya Jenoside Yakorewe Abatutsi i Nyarubuye (Video) – #rwanda #RwOT

    Hamwe muri aho hakorewe ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ku musozi wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, mu yahoze ari Komine Rusumo, ubu ni mu Ntara y'Iburasirazuba.

    I Nyarubuye rero habereye Jenoside yakoranywe ubugome bw'indengakamere, Abatutsi bariwe imitima, impinja zicishwa amabuye, abagore bishwe urubozo mu buryo butandukanye, hari interahamwe zaryaga abantu izindi zigatekesha amaraso y'abatutsi ibiryo, ibyo ni ibyihamirizwa na bamwe mu baharokokeye.

    I Nyarubuye nk'uko habyitiriwe, ni umusozi ugizwe n'amabuye menshi cyane, muri Jenoside Yakorewe Abatutsi rero, abicanyi na yo bayahinduye inkuramaraso.

    Habimana Theobard waharokokeye yagize ati 'Haguye abantu benshi cyane batagira uko bangana, bari bagannye iyi kiliziya […] Aya mabuye asobanuye byinshi kuko ari muri bimwe byakoreshejwe kugira ngo bicwe, hakubitwagaho impinja, bafataga abantu bakabakubitaho, urumva ni ibintu byinshi kuri aya mabuye.'

    Mukamusonera Odette na we waharokokeye na we yagize ati 'Niba umuntu ashobora gufata umuntu akamutema, amaraso akayashyira mu nkongoro akakubwira ngo nimuyanywe mugeze aho amata yageraga, niba umuntu ashobora kubaga umuntu akamukuramo umutima akawotsamo brochette akawurya akarya umuntu, njyewe mbona sinjya nanabyakira.'

    Mu murenge wa Nyarubuye ni ho hubatse Paruwasi Gatulika ya Nyarubuye yiciwemo imbaga y'Abatutsi baje kuyihungiramo bavuga ko mu nzu y'Imana bahabonera amakiriro, biranga ahubwo bicwa urw'agashinyaguro.

    Ni ahantu hubatse urwibutso rwa Jenoside rubitse imibiri isaga 59,168 y'Abatutsi bahiciwe, hakaba amateka akomeye ya Jenoside agaragaza uburyo Abatutsi b'i Nyarubuye bishwe.

    Muri ibyo bimenyetso ndangamateka birimo imivure yifashishwaga n'Ababikira mu kwenga inzoga zo mu ntoki zabo, ariko interahamwe ziyifashisha zitema Abatutsi zigatega amarazo ngo zirashaka kumenya uko amaraso y'Umututsi asa.

    Iyo ugeze mu rwibutso rwa Nyarubuye, uhabona ibisongo bicishaga abana b'abakobwa ubwo babaga bamaze kubafata ku ngufu, hakaba utwuma interahamwe zakoreshaga zisya inyama z'imibiri y'Abatutsi ndetse n'izindi bakazirya zidaseye, haboneka amabuye manini batyarizagaho imihoro yo kwica Abatutsi.

    Uretse ibyo, kuri urwo rwibutso uhasanga n'ishusho ya Bikiramariya baciye umutwe bavuga ko yari afite isura y'Abatutsi.

    Ku itariki 14 Mata buri mwaka, Akarere ka Kirehe n'inshuti ziturutse hirya no hino mu gihugu zibukiraho imbaga y'Abatutsi biciwe i Nyarubuye, dore ko ari yo tariki yiciweho abatutsi benshi.

    Imyaka 30 irashize i Nyarubuye habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ni agasozi katasigaye inyuma mu iterambere mu nzego zinyuranye zaba uburezi n'izindi. Abarokotse Jenoside barubakiwe batuzwa ahantu heza.

    Mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge ntabwo Nyarubuye yasigaye, mu 2021 umurenge wa Nyarubuye wabaye uwa mbere mu karere ka Kirehe muri gahunda yo kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge, bakaba barahawe igikombe cy'ubumwe n'ubwiyunge.

    Reba Icyegeranyo gisobanura ibyabereye I Nyarubuye

    Urwibutso rwa Nyarubuye ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 59

    Buri tariki ya 14 Mata hibukwa Abatutsi biciwe i Nyarubuye muri Jenoside

    Kiliziya ya Nyarubuye yahungiyemo Abatutsi benshi bizeye amakiriro ariko barahicirwa

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi i Nyarubuye

    Aya mabuye ni yo abatutsi benshi bakubitwagaho kugeza bashizemo umwuka

    Video & Amafoto: Rwibutso Jean Damour


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/babanywesheje-amaraso-y-ababo-interahamwe-zirabarya-amateka-ababaje-ya-jenoside

  • Basanzwe mu karere ka Kayonza! Abana batatu b’abakobwa bari baraburiwe irengero, babonetse bashyikirizwa ababyeyi babo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo tariki tariki 26 Mata 2024, mu karere ka Gatsibo havuzwe cyane inkuru y'abana batatu bari mu kigero kimwe cy'imyaka 3, baburiwe irengero ubwo bavaga ku ishuri.

    Inkuru nziza ihari, ni uko abo bana babonetse ndetse bagasubizwa mu miryango yabo. Amakuru avuga ko aba bana basanzwe mu karere ka Kayonza mu murenge wa Murundi, bakaba bari bakuwe mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rwimbogo akagali ka nyagatete.

    Abo bana bari batwawe n'undi mwana w'umukobwa uri mu kigero cy'imyaka hagati ya 12 na 13. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyabimuteye, cyakora iperereza ryo rirakomeje ndetse nyir'urugo abo bana barimo, yahise atabwa muri yombi.

    Source : https://yegob.rw/basanzwe-mu-karere-ka-kayonza-abana-batatu-babakobwa-bari-baraburiwe-irengero-babonetse-bashyikirizwa-ababyeyi-babo/

  • Yago yari guhabwa ikibanza cyangwa inzu? Meny… – #rwanda #RwOT

    Mu ijambo rye yagize ati “Ariko by’umwihariko Yago twese nk’urubyiruko turareba aho yavuye, uko yabigenje, uko yakoze atitaye ku mvune benshi batinya yarabigerageje arabikora. Ni umwanya wo kugira ngo tumube hafi nka Marshal Real Estate tumushimire, tumwereke ko ibyo arimo ari bizima kandi agomba gukomeza. Ni yo mpamvu twamugeneye impano, hagati y’ikibanza cyangwa inzu mu Mujyi wa Kigali.”

    Ni ingingo igarukwaho cyane muri iki gihe ahanini biturutse ku butumwa Yago yanditse ku mbuga nkoranyambaga yishyuza sosiyete ya Marchal. Mu butumwa bwe, yavuze ko yagerageje kubaza irengero ry’ikibanza yemerewe ariko yakomeje gutegereza araheba.

    Ibitekerezo abantu benshi batanze kuri ubu butumwa, bagaragaje ko bitumvikana impamvu Yago yishyuza ikibanza, kandi nta masezerano yigeze agirana na Marchal amwegurira iki kibanza, uretse kuba yarabivugiye mu ruhame.


    Kuko umugambi w’Imana si uwejo… Umugabo yarizihiwe agaba igihugu

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, umunyamategeko Salim Steven Gatari yasobanuye birambuye itegeko rigenga impano, harimo ibisabwa kugira ngo umuntu atange impano, ibireba umuntu watanze impano ndetse n’ibikurikiraho nyuma y’uko hatanzwe impano.

    Uyu munyamategeko yavuze ko gutanga impano atari igikorwa cy’agahato, kuko ari igikorwa umuntu akora yibwirije. Ati “Ni isezerano umuntu aguha kubera ko hari ikintu runaka. Ntabwo ari itegeko, si ibintu yakugombaga! Ntabwo ari serivisi mwaguraga, ni ikintu giturutse ku bushake bwe kugira ngo akiguhe.”

    Akomeza ati “Ku guha impano hari uburyo bikorwamo, ahubwo icyo ugomba’ kwibaza, ese uburyo bikorwamo ni bwo buryo bikwiye gukorwamo.”

    Yavuze ko hari itegeko rigenga iby’impano, ariko rigahuriramo n’ibindi bijyanye n’iby’imitungo y’abashyingiranywe, abakiriho n’ibindi rinagaruka cyane ku bintu biteganyijwe cyane ku mpano.

    Gatari Salim Steven yavuze ko itegeko riteganya ko umuntu runaka ashobora kuguha impano, ariko bikurikirwa no gutegura inyandiko mpamo yemeza ko iyo mpano yatanzwe.

    Uyu munyamategeko yavuze ko iyo byakorewe inyandiko mpamo, biba bivuze ko hari amasezerano impande zombi zagiranye y’impano.

    Akomeza ati “Bivuze ko uba ufite n’uburenganzira bwo kuzakoresha ya masezerano, ya nyandiko ukaba ushobora kujya gusaba/ kwishyura ya mpano wa muntu yaguhaye.”

    Yavuze ko itandukaniro riri hagati y’impano itangwa mu muryango. Nk’aho abana bashobora guha impano ababyeyi, cyangwa ababyeyi bagaha impano abana b’abo.

    Izi mpano zishingiye ku miryango, rimwe na rimwe ntizishingira ku nyandiko, ahubwo zigombera abagabo bazemeza.

    Ariko ‘iyo bije ku mpano ihawe undi muntu wo ku ruhande, urumva itegeko ryashyizemo ko bigomba gukorerwa inyandiko mpamo y’impano ugiye gutanga.’

    Ariko kandi hagira ibindi bintu birebwaho. Uyu munyamategeko yavuze ko nk’umugabo ufite urugo, adashobora gutanga impano y’inzu cyangwa se ngo atange amafaranga atarebye ku kigero cy’ibyo atunze n’umuryango we.

    Bityo, mbere y’ibyo utanga impano aba agomba kubanza kugisha inama umugore we. Gatari Steven yavuze ko n’ubwo impano ari ubushake bw’umuntu ‘ariko igira uburyo ikorwamo’.

    Gatari yavuze ko inyandiko mpamo hagati y’uwatanze impano n’uwayihawe, ishobora kuba nyuma cyangwa se ikaba mbere. Yavuze ko kuba umuntu yatanze impano bikabera mu ruhame bidasobanuye ko habayeho kugirana amasezerano.

    Yisunze urugero rw’uburyo Yago yibukije ikibanza yemerewe na Marchal, Gatari Steven yavuze ko imikorere y’ibigo itandukanye n’iy’abantu ku giti cyabo.

    Atanga urugero rw’igihe umuyobozi ashobora kwemera gutanga impano, ariko ugasanga inama y’abanyamigabane itabyemeje.

    Ati “Ahubwo njyewe wakambwiye ko habayeho nk’inama y’abanyamigabane yanzura ko igomba kumuha impano (Yago). Iyo mpano barayimuha, hanyuma nyuma barisubira hamaze kubaho inama y’ubutegetsi… Umuyobozi wa Kompanyi atandukanye na kompanyi.”

    Itegeko rivuga iki?

    Ingingo ya 30 y'iri tegeko itanga igisobanuro cy'impano hagati y'abakiriho. Bavuga ko impano hagati y'abakiriho ari 'amasezerano y'ubugiraneza atuma umuntu aha undi mu mutungo we ku buryo budasubirwaho kandi uhawe akabyemera.'

    Ingingo ya 31 igira iti 'Haseguriwe ibiteganywa ukundi n'amategeko rusange agenga amasezerano, impano zikozwe mu rwego rw'umuryango hagati y'abakiriho zigengwa n'iri tegeko.'

    Ingingo ya 32 isobanura agaciro k'impano hagati y'abakiriho, igira iti 'Impano hagati y'abakiriho igira agaciro ku munsi uyihawe ayemereyeho. Uhawe impano ashobora kuyemera mu nyandiko cyangwa mu mvugo.'

    'Kwegurira umuntu uburenganzira ku mutungo wimukanwa cyangwa utimukanwa watanzwe bikorwa hakurikijwe amategeko abigenga.'

    Ingingo ya 33 igaragaza guta agaciro kw'impano hagati y'abakiriho. Ivuga ko impano yose ita agaciro iyo: Ishyirwa mu bikorwa ryayo rishingira k'ugushaka gusa k'uwayitanze; itubahirije amategeko ndemyagihugu n'imigenzo myiza; itanzwe n'utari nyirayo;

    Itegeka uyihawe kuriha imyenda y'uyitanze cyangwa ibindi agomba, bitariho cyangwa bitagaragajwe mu gihe cy'itangwa ryayo; utanga yisigiramo uburenganzira bwo gutanga cyangwa kugurisha kimwe cyangwa byinshi mu bintu atanze.

    Ingingo ya 34 igaruka ku gutesha agaciro impano hagati y’abakiriho. Ivuga ko ikirego gitanga n’uwayitanze, uwayihawe cyangwa n’undi wese ubifiteho inyungu, ariko bigakorwa mu gihe kitarenze umwaka umwe uhereye igihe impamvu ituma impano isabirwa guteshwa agaciro yabereyeho.   

    Ingingo ya 35 ivuga ku nkurikizi zo gutesha impano agaciro; isobanura ko impano iteshejwe agaciro, ifatwa nk’aho itigeze ibaho. Ati “Ibyari byaratanzweho impano n’ibyabyawe nayo byose bikiri mu maboko y’uwahawe birasubizwa […]'

     


    Umunyamategeko Gatari Steven yavuze ko gutanga impano ari ubushake, kandi bikurikirwa n'isezerano ry'impapuro mpamo


    Gatari yavuze ko iyo bigeze ku gutanga impano umuntu afite umuryango cyangwa se ayoboye ikigo bimusaba kubanza kureba ijanisha ry'umutungo ndetse n'uruhare abandi bafite kuri uwo mutungo


    Yago witegura kugaruka mu itangazamakuru, aherutse gusaba Marchal Ujeku kumuha ikibanza yamwemereye 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUNYAMATEGEKO GATARI STEVEN

    “>

    VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142390/yago-yari-guhabwa-ikibanza-cyangwa-inzu-menya-icyo-amategeko-ateganya-video-142390.html

  • Ntabwo banguze narijyanye ! Umufana ukomeye wa Rayon Sport ‘Sarpong’ yavuze impamvu ikomeye yamuteye gusezeye ku gufana Rayon Sport akajya gufana Mucyeba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi wejo nibwo inkuru yuko umufana ukomeye wafanaga Rayon Sport uzwi nka Sarpong w'i Nyamirambo, yavuye mu bafana b'ikipe ya Rayon Sport akobeneza inzira yo gufana Apr Fc.

    Benshi bakomeje bavuga ko uyu mufana yaguzwe kugirango afane Apr Fc, gusa mu kiganiro uyu mufana yagiranye n'abanyamakuru yavuze ko ibintu byo ku mugura bitabayeho.

    Yavuze ko yagiye mu ikipe ya Apr Fc yijyanye kandi ko inyungu y'umufana ari ibyishimo.

    Yagize ati ' Muri Rayon ntanyungu nakuragamo kuko inyungu y'umufana ni ibyishimo, kumara imyaka 5 udatwara igikombe birumvikana ko nta byishimo waba uha umufana. Ngewe nahisemo kuva muri Rayon Sport kuko ntabyishimo bamaga, nagiye aho bazajya bampa ibyishimo'.

    Akomeza agira ati 'Apr Fc ni ikipe ifite abayobozi beza bazi gushakira ibyishimo abafana bayo bityo rero nange nshaka ibyishimo'.

    Uyu Sarpong ahakana ko ataguzwe kugirango afane Apr Fc ahubwo ko yagiye ku bushake bwe kuko ashaka ibyishimo.

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-banguze-narijyanye-umufana-ukomeye-wa-rayon-sport-sarpong-yavuze-impamvu-ikomeye-yamuteye-gusezeye-ku-gufana-rayon-sport-akajya-gufana-mucyeba/

  • Gasabo: Hatewe ibiti 1000 mu kubungabunga ibidukikije no kwimakaza imirire myiza – #rwanda #RwOT

    Kuri iyi nshuro ubu bukangurambaga, Skol n'aba bafatanyabikorwa bayo bifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, aho hibanzwe ku gutera ibiti by'imbuto ziribwa zirimo avoka n'imyembe mu rwego rwo gukomeza guteza imbere kubungabunga ibidukikije no kwita ku mirire myiza.

    Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel yagaragaje ko gahunda yo gutera ibiti igamije kurengera ibidukikije kandi ko itanga icyizere cy'ubufatanye hagati yayo n'abafatanyabikorwa.

    Ati 'Ni ibiti by'imbuto bizafasha mu mirire myiza y'abana n'abantu bakuru. Icya kabiri ibiti twateye ni ugukomeza kubungabunga ibidukikije nk'uko ari gahunda y'Igihugu cyacu.'

    Yagaragaje ko binyuze muri gahunda zinyuranye zafashije Rayon Sports WFC kugenda imenyekana harimo n'icyo gikorwa cyo gutera ibiti aho hafatwa igitego kimwe kikabarirwa ibiti 50.

    Ku ruhande rwa Perezida wa Orion BBC, James Mutabazi, yashimye uko intego bari bafite batangiza gahunda yo gutera ibiti iri kugenda igerwaho bafatanyije n'abafatanyabikorwa batandukanye.

    Ati 'Twifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Gatsata aho twateye ibiti 1000, muri byo hari ibyo duha abaturage ngo bakoreshe mu ngo. Iyo gahunda iratanga umusaruro, ngira ngo uyu munsi twateye ibiti by'imbuto ariko turateganya gutera ibindi biti 5000 mu guhuza n'amanota n'ibitego byatsinzwe.'

    Mutabazi yavuze ko bahisemo gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage kugira ngo bagire uruhare mu mpinduka binyuze mu mukino wa Basketball.

    Musoni Patrick ukinira Orion BBC yagaragaje ko kubona bagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije binyuze mu gutera ibiti bibatera ishema bikanarushaho kuyikundisha abaturage.

    Ati 'Muri ibi bihe abakinnyi benshi basigaye baza gukinira aha ngaha cyane. Iyo baje bagasanga igihugu gisa neza, ari umujyi urengera ibidukikije bidutera ishema. Kuba nk'abakinnyi tubigiramo uruhare bituma wa mukino wacu urushaho gutera imbere byihuse.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatsata, Murebwayire Alphonsine, yashimye igikorwa cyo kwitanya n'abaturage mu gutera ibiti by'imbuto ndetse anasaba abaturage gukomeza kubifata neza no kubyitaho.

    Yibukije abaturage ko ibiti bateye bifite uruhare rukomeye kuko bibunganbunga ibidukikije, bikarwanya imirire mibi ndetse bikanazana ubwiza bw'Umujyi urengera ibidukikije.

    Ubuyobozi bwa Skol Brewry bwishimiye uko iki gikorwa gikomeje gutanga umusaruro ku baturage mu bice bitandukanye by'igihugu kigenda gikorwamo kandi ko buzakomeza ubufatanye n'ayo makipe.

    Skol itanga amafaranga mu gushaka ibiti biterwa no kumenya aho bijyanwa cyane ko isanzwe ifitanye amasezerano na Minisiteri y'Ibidukikije.

    Umuyobozi Mukuru wa Skol Brewery Ltd, Eric Gilson, ashyikiriza umuturage igiti cy’imbuto

    Umuyobozi Mukuru wa Skol Brewery Ltd, Eric Gilson, atera igiti

    Abaturage bishimiye ibiti by’imbuto byo gutera bahawe bizabafasha guhanga n’imirire mibi

    Umuyobozi Mukuru wa Skol aganira na Perezida wa Rayon Sports WFC muri uyu muganda

    Perezida wa Rayon Sports , Uwayezu Jean Fidel atera igiti

    Perezida wa Rayon Sports yagaragaje ko gutera ibiti bizafasha mu mirire myiza y’abaturage

    Perezida wa Orion BBC yishimira ko intego ye iri kugerwaho

    Perezida wa Orion BBC Mutabazi James yanejejwe n’intambwe ikomeje guterwa muri ubwo bufatanye

    Nyuma yo gutera ibiti habayeho kwidagadura

    Abakinnyi ba Rayon Sports WFC na bo bishimiye gufatanya n’abaturage gutera ibiti by’imbuto ziribwa

    Abaturage bishimiye gutera ibi biti kuko bizabafasha byinshi

    Abakinnyi ba Orions BBC bitabiriye uyu muganda mu bukangurambaga bwo gutera ibiti

    Abayobozi ba Rayon Sports bafatanye ifoto n’aba Skol

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-hatewe-ibiti-1000-mu-kubungabunga-ibidukikije-no-kwimakaza-imirire-myiza

  • Kigali: Huzuye Urwubutso rwa Jenoside rwa Nyabarongo – #rwanda #RwOT

    Uru rwibutso rwubatswe kuri Ruliba rukanitwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabarongo, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024, Nibwo bwa mbere rwibukiweho hibukwa ku nshuri ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Kigali.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri uyu Murenge babwiye IGIHE ko bishimiye ko bubakiwe urwibutso rwa Jenoside kuri uyu mugezi bitewe n'uko yajugunywemo imibiri myinshi y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Harindintwari Bosco yagize ati 'Byaratubabazaga cyane kubera ko nta rwibutso rwa Jenoside twari dufite kandi aha hariciwe Abatutsi benshi.'

    Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Kigali, Hitimana Pio, yavuze ko bishimiye uru rwibutso rwubatswe muri uyu Murenge.

    Ati “Kuba huzuye Urwibutso nk'uru twabyishimiye kuko twabonye iwacu, kuko ubu aha niho iwacu kubera ko bizajya bidufasha cyane mu gihe cyo kwibuka nk'iki.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, yabwiye IGIHE ko uru rwibutso rwa Jenoside rwitiriwe umugezi wa Nyabarongo bitewe n'uko Abatutsi benshi bayijugunywemo.

    Ati “Rwiswe Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabarongo kubera ko amateka ya Nyabarongo muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hari abayiciwemo, hakaba n'abandi bicirwaga ahandi bakaza bakayijugunywamo.”

    Yongeyeho ko uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwuzuye rutwaye arenga miliyoni 30 Frw ndetse rwubatswe n'umufatanyabikorwa Gamico kandi ruzafasha cyane Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biciwe imiryango ikajugunywa muri Nyabarongo.

    Amarembo y’Urwibutso rwa Nyabarongo

    Urwibutso rwa Nyabarongo ruzafasha abaturage kumenya amateka y’Umugezi wa Nyabarongo

    Uru rwibutso turiho amazina ya bamwe mu bajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-huzuye-urwubutso-rwa-jenoside-rwa-nyabarongo

  • Tito Rutaremara yahishuye uko Ambasade ya Amerika yamugeneye 'Green card' akayitera utwatsi – #rwanda #RwOT

    Ni inkuru yagarutseho kuri uyu wa Gatanu ku ya 26 Mata 2024, ubwo yagezaga ikiganiro ku bakozi ba Sonarwa Life na Sonarwa General mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.

    Rutaremara yavuze ko hari igihe yigeze kujya mu butumwa bw'akazi mu gihugu cyo muri Aziya agiye guhagararira u Rwanda mu nama, nyuma aza guhamagarwa na Ambasade ya Amerika, abwirwa ko nk'umwe mu bari muri iyo nama yahawe 'Green Card'.

    Yagize ati 'Basabye u Rwanda ko tujya guhagararira Afurika muri Indonesia, mu nama yavugaga ku bijyanye no kurwanya ruswa ubwo tujyayo duhurirayo n'abandi baje. Nari ndiyo rero njye ndi umunya-Afurika njye nyine.'

    'Hanyuma tuvuyeyo tugeze inaha nyuma y'ibyumweru bine mbona muri Ambasade ya Amerika barampamagaye umukobwa ambaza niba ari Tito, ndikiriza arambwira ngo rero hano uze usinyire Green Card yawe, ndamubaza ni Green Card ni iki?'

    Tito Rutaremara, yakomeje avuga ko uyu mukobwa wari wamuhamagaye, yahise atangira kumusobanurira amubwira ko ari uruhushya rukwemerera kujya muri Amerika ugatura akanahabona imirimo yo gukora.

    Mu kumusubiza Tito yaramubwiye ati 'Ni inde wakubwiye ko ntafite imirimo mu Rwanda?'

    Yavuze ko yakomeje gutsembere uwo mukobwa, ahita ahamagara undi bakorana [muri ambasade] ngo amufashe kumvisha Tito kujya gufata Green Card bari bamugeneye.

    Ati 'Umunsi ukurikiye mu gitondo nagiye kubona mbona arampamagaye atangira kumbwira ngo burya ubwo mwari muri ya nama, burya nubwo tutabibabwiye ariko buriya uretse ibihugu byo mu Burayi bifite uburenganzira bwo kujya iwacu, abandi bose bari bari hariya twahise tubaha Green Card.'

    Yakomeje avuga ko bamubwiye ko agomba kujya kuyifata ariko agakomeza ababaza icyo umuntu yaba agiye gukorayo.

    Ati 'Yarambwiye ngo hari igihe cyazanagera nkabona ubwenegihugu bwabo ndamubaza nti ni inde wababwiye ko ncaka kuba Umunya-Amerika? Turatongana. Guhera n'icyo gihe nanze no kujya njya gusaba Visa hato batazanyibutsa ko nanze Green Card yabo.'

    Rutaremara yavuze ko yibajije uburyo yabaye impunzi, agataha akanafatanya n'abandi kubohora u Rwanda, nyuma akabyitesha byose akajya kuba Umunya-Amerika.

    Ati 'Uzi kugenda ukajya kuruhira muri Amerika, nta muntu uzabona ukuba iruhande, utabona uguha igikoma [ku mubyeyi] ngo ugiye kubyara umwana ngo azabe Umunya-Amerika, yabaye umunyarwanda se?'

    Iyi nkuru Tito Rutaremara, yayikomojeho ubwo yashakaga kugaragaza uko abantu benshi bihutira kujya mu bihugu by'amahanga akenshi nta n'ubuzima bw'iza bitezeyo bagasiga urwababyaye ibyo yagereranyije no kutibohora byuzuye.

    Yagize ati 'Igihe ibi bizatuvamo nibwo tuzaba twibohoye byuzuye.'

    Tito Rutaremara yavuze ko zimwe mu ntego nyamukuru kandi zishyizwe imbere cyane n'Umuryango wa FPR Inkotanyi, ari ukubaka u Rwanda ku buryo abarwo batazajya bifuza kujya imahanga ahubwo rukazajya rureberwaho na yo akaza kurukuraho amasomo, avuga ko icyo gihe aribwo u Rwanda 'Ruzaba rubohotse by'ukuri.'

    Iyi ni ingingo yigeze no kugarukwaho na Perezida Kagame mu Nama y'igihugu y'Umushyikirano iheruka, aho yakebuye Abanyarwanda baba mu Rwanda ibirenge bidakora hasi nk'aho igihugu atari icyabo.

    Yagize ati 'Uru Rwanda rwacu n'aho tuvuye n'aho dushaka kujya, mbere na mbere bikwiriye kuba bishingiye mu Banyarwanda, u Rwanda mu mitima yacu. Aha mu Rwanda, abanyarwanda nta bwo mucumbitse ni iwanyu.'

    'Gukora ibintu udakoza ibirenge hasi, uvuga uti ejo nta wamenya. Nta wamenya se, ahandi uzamenya ni he, ahandi uzajya ntuvuge ngo nta wamenya ni he?'

    Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda, Tito Rutaremera, yanze Green Card yahawe na Ambasade ya Amerika, avuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma asiga igihugu yarwaniye ngo ajye kuba umunyamahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tito-rutaremara-yahishuwe-uko-ambasade-ya-amerika-yamugeneye-green-card

  • Ni ukwagura amarembo yinganzo- Massamba uteg… – #rwanda #RwOT

    Massamba Intore arizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki. Inganzo ye yatumye ataramira imbere y'abakomeye, kandi ahesha ikuzo umuziki w'u Rwanda.

    Ategerejwe muri Uganda, ku wa 18 Gicurasi 2024 mu gitaramo kizabera muri Kampala Serena Hotel guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Cyateguwe na sosiyete ya Hudson Willis, isanzwe itegura ibitaramo bikomeye muri kiriya gihugu.

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Kanjongera' yaherukaga muri kiriya gihugu, ubwo yaririmbaga mu birori by'isabukuru y'imyaka 48 y'amavuko y'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba.

    Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2022 ahazwi nka Lugogo Cricket Oval i Kampala. Nyuma yo kuririmba, Massamba yahaye Muhoozi impano y'umupira wanditseho ijambo 'Inkotanyi'.

    Icyo gihe yashimye Muhoozi agira ati 'Ati 'Mwakoze cyane Afande General MK kuntumira mu isabukuru yanyu Lugogo ndetse mukaba mwongeye kuntumira n'ejo muri Perezidansi. Nzaza kandi nzatarama ubucuti n'umubano byose biganisha ku mahoro arambye kuko icyo dupfana kiruta icyo dupfa! Isabukuru nziza Nkotanyi cyane.'

    Nyuma y'imyaka ibiri, uyu muhanzi agiye kongera kuhataramira. Massamba yabwiye InyaRwanda, ko iki gitaramo kigamije kongera guha ibyishimo Abanya-Uganda, nyuma y'igihe atabataramira. Ati 'Igitaramo kigamije ibyishimo no kwongera gutaramana n'abakunzi banjye bo muri Uganda.'

    Uyu muhanzi asobanura iki nk'urugendo rugiye kumufasha kongera kwagura amarembo y'inganzo ye. Ati 'Niteguye neza, kuko ngiye kwagura amarembo y'inganzo gakondo; inganzo ikundwa na benshi. Ni ibyishimo bitagira ingano (kuri njye).'

    Ku mpamvu zamamaza iki gitaramo, bagragaza ko kwinjira mu myanya ya VVIP ari ukwishyura 300,000 UGX, mu myanya ya VIP ni ukwishyura 100,000 UGX n'aho mu myanya isanzwe (Regular) ni ukwishyura 50,000 UGX.

    Ubwo yari mu gitaramo cya Ally Soudy cyabereye muri Camp Kigali, ku wa 5 Kanama 2023, Massamba yavuze ko imyaka 40 ishize ari mu muziki, ari urugendo rurerure, kandi yarushyigikiwemo no kuba iwabo mu rugo bari abanyamuziki. We avuga ko ari umurage.

    Yavuze ko yaririmbye muri Korali mu gihe cy'imyaka mike, nyuma ayivamo kubera ko yumvaga bitaryoshye cyane nka gakondo.

    Massamba avuga ko ubwo yari hagati y'imyaka 20 na 21 y'amavuko, yabonye ko akwiye gukoresha inganzo ye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Ati 'Naravuze nti ntabwo iyi nganzo ibereye mu buhunzi. Ntabwo ibereye aho ndi, ibereye aho abandi bari kugirango nzabone iki gihugu kibereye Abanyarwanda.'

    Massamba agiye kongera gutaramira muri Uganda nyuma y'imyaka ibiri

    Massamba yatangaje ko agiye gukomeza urugendo rwo kwagura inganzo ye


    Massamba agiye gukora iki gitaramo mu gihe yizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki

    KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA MASSAMBA INTORE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142394/ni-ukwagura-amarembo-yinganzo-massamba-utegerejwe-muri-uganda-mu-gitaramo-142394.html

  • Nyiri uruganda yitabiriye! SKOL na Rayon Spor… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko bisanzwe buri wa Gatandatu wa nyuma w'ukwezi mu Rwanda hose hakorwa umuganda rusange, aho abanyarwanda bose bahurira mu bikorwa bitandukanye bifitiye igihugu akamaro.

    Ibi, no kuri uyu wa Gatandatu wa nyuma wa Mata tariki 27 Mata 2024 ni ko byagenze kuko abaturage hirya no hino mu gihugu bazindukiye mu gikorwa cy'umuganda rusange.

    Akarusho kari gahari kuri uyu munsi, ni uko abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports ndetse n'ab’uruganda rwa SKOL Brewery LTD barangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru ku isi, Thibault Relecom bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali bagatera ibiti 4,700 byiganjemo ibyera imbuto ziribwa.

    Iyi gahunda ikipe ya 'Murera' iyikora ku bufatanye n’uruganda rwa SKOL, ikaba yaratangiye ku ya 10 Mutarama 2024 ndetse iranakomeje. Ni gahunda ikipe ya Rayon Sports yihaye yo gutera ibiti bikubye inshuro 50 ibitego ikipe y’Abagore yayo yatsinze muri uyu mwaka w’imikino ikaba yariswe ‘Igitego1 = Ibiti50.’

    Muri shampiyona y'uyu mwaka, ikipe ya Rayon Sports Women FC yatsinze ibitego 92, kandi iyo ubikubye na 50 usanga bingana n'umubare w'ibiti watewe uyu munsi, 4,700.

    Mu muganda w'uyu munsi, Umuyobozi wa Rayon Sports, Jean Fidèle Uwayezu yasobanuye ko ibiti by'imbuto byatewe bishobora kwerera umwaka umwe n'igice bizagirira igihugu akamaro kuko bizafasha mu mirire myiza y'abana ndetse n'iy'abaturarwanda bose muri rusange.

    Yakomeje agira ati: 'Ikindi kandi ibi biti bizafasha mu kubungabunga ibidukikije nk'uko ari gahunda y'igihugu cyacu. Iyi gahunda twishimiye ko ikomeje kugenda neza.'

    Uyu muyobozi yasobanuye ko iki gikorwa hamwe n'imihigo ikomeye, ikipe y'Abagore ya Rayon Sports ikomeje kumenyekana no kwitwara neza.

    Mu ijambo rye yagize ati: 'Ariko noneho no gutera ibi biti igitego kimwe tugatera ibiti 50 dufatanije na SKOL, nabyo bituma ikipe yacu y'abari n'abategarugori imenyekana cyane. Ubu rero igeze ku rwego rushimishije kuko uretse no gutwara shampiyona iyi kipe yatumye umupira w'abakobwa uvugwa ndetse unahabwa agaciro mu Rwanda.'

    Umuyobozi Mukuru wa Skol Brewery Ltd, Eric Gilson, yavuze ko ari iby'agaciro kuba abayobozi bose b'uru ruganda babashije kwitabira iki gikorwa cy'umuganda, avuga ko babikoze mu rwego rwo kurushaho gushyigikira ikipe ya Rayon Sports y'Abagore, yongeraho ko bishimiye cyane kuba bifatanyije n'abaturage bagatera ibiti bizagirira sosiyete akamaro.

    Iki gikorwa kandi, cyitabiriwe n'ubuyobozi bw'Ikipe ya Basketball Orion BBC iherutse gusinyana amasezerano na Skol Brewery Ltd  mu bukangurambaga bwayo bwo gutera ibiti #OneShootOneTree.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Murebwayire Alphonsine, yavuze ko bishimiye gufatanya n’abafatanyabikorwa babo babazaniye ibiti by’imbuto by’umwihariko byatewe mu nkengero z’ikigo nderabuzima cya Gatsata, mu busitani bw’iki kigonderabuzima, inyuma ndetse no mu mirima y’abaturage. 

    Uyu muyobozi yatangaje ko hari n’ibiti byasigaye byahawe abaturage. Mu butumwa bwe yagize ati: “Twacyakiriye neza nk’igikorwa gikomeye, kuko ibiti by’imbuto byongera imirire myiza, bifasha mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe, nk’igiti ubwacyo ariko kizana n’ubwiza aho giteye.”

    Uyu muyobozi yasabye abaturage gufata neza ibiti byatewe, kugira ngo bikure neza kandi bizabyare imbuto bitange umusaruro byitezweho harimo no kunganira indyo yuzuye, hashyirwa no mu bikorwa gahunda y’igihugu yatangiye mu 2019 ivuga ko buri munyarwanda akwiye kugira byibuze ibiti bitatu by’imbuto.

    Abayobozi ba Rayon Sports WFC ku bufatanye na SKOL bakoranye umuganda n’abaturage bo mu Gatsata batera ibiti 4,700

    SKOL na Rayon Sports WFC bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Gatsata

    Umuyobozi akaba na nyiri uruganda rwa SKOL ku Isi, Thibault Relecom yari ahari

    Hatewe ibiti by’imbuto byitezweho umusaruro uzifashishwa mu guteza imbere indyo yuzuye no kubungabunga ibidukikije

    Ni gahunda igamije gushyigikira ikipe ya Rayon Sport WFC 

    Ni ubufatanye bukomeje gutanga umusaruro mwiza

    Hatangajwe ko iyi gahunda yatangijwe mu ntangiriro z’uyu mwaka ikomeje

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa

    AMAFOTO: Freddy RWIGEMA – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142386/nyiri-uruganda-yitabiriye-skol-na-rayon-sports-wfc-bifatanyije-nabaturage-mu-muganda-bater-142386.html

  • Gatsibo: Abana batatu bari baburiwe irengero babonetse, uwari ubafite arafungwa – #rwanda #RwOT

    Aba bana babonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024, babonetse mu Murenge wa Murundi uherereye mu Karere ka Kayonza, bose uko ari batatu basanzwe mu rugo rw'umuturage.

    Tariki ya 24 Mata 2024 ahagana Saa Sita z'amanywa nibwo abana batatu bose bafite imyaka itatu bo mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro baburiwe irengero, babiri babuze bavuye ku Ishuri Mbonezamikurire, ECD, mu gihe undi yaburiwe irengero ari mu rugo ari gukina n'abandi bana.

    Ni ikibazo cyagejejwe ku buyobozi tariki ya 25 Mata bakomeza gushakisha ariko babura irengero ry'abana. Ibi byatumye kuwa 26 Mata hatangira gukwirakwiza amatangazo abashakisha.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko aba bana basanzwe mu rugo rw'umuturage utuye mu Murenge wa Murundi, inzego z'umutekano zihita zimuta muri yombi kugira ngo abazwe aho yari abajyanye n'icyo yari agamije.

    Yagize ati ' Babonetse, twabasanze i Kayonza mu Murenge wa Murundi, aho twabasanze ni mu rugo rw'umuturage nta kibazo na kimwe twabasanganye, twasanze bameze neza. Uwari ubafite ubu ari mu nzego z'umutekano kugira ngo asobanure aho yari abajyanye nabo bafatanyije.'

    Meya Gasana yakomeje avuga ko kugeza ubu nta kintu baramenya ku mugambi w'uyu muturage wari watwaye aba bana harimo babiri yakuye ku ishuri n'undi yakuye iwabo akamutwara rwihishwa. Yavuze ko kuri ubu abana bahise basubizwa ababyeyi, asaba buri mubyeyi gukurikirana umwana we umunsi ku munsi.

    Yasabye ababyeyi kandi gukurikirana abana babo mu gihe bagiye ku ishuri, bakamenya niba bagezeyo amahoro bakanabakurikirana mu gihe batashye.

    Uyu muyobozi yanaboneyeho gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ngo kuko iyo bayihereranye bakayatanga hashize igihe bituma inzego z'umutekano zitabatabara hakiri kare.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abana-batatu-bari-baburiwe-irengero-babonetse-uwari-ubafite-arafungwa