Blog

  • Gasabo: Pasiteri arashinjwa kugurisha urusengero rwihishwa – #rwanda #RwOT

    Abayoboke b'iri torero muri aka gace bavuga ko mu 2014 ari bwo bitanze bakubaka uru rusengero ariko ko ku itariki 19 Mata uyu mwaka batunguwe no kumva ko Pasiteri Mukarunanira Jeanne d'Arc yararugurishije miliyoni 20 Frw.

    Abaganiriye na TV1 bavuga ko ibyo byose byakozwe mu bwiru batabigizemo uruhare nk'itorero.

    Umwe yagize ati 'Ikibazo dufite ni uko yagiye kugurisha urusengero itorero ritabzi abikora rwihishwa'.

    Aba bayoboke kandi bavuga ko ibyo bimaze kuba, Pasiteri wari umuyobozi wabo yahise aburirwa irengero ndetse agakuraho na telefone ye ngendanwa.

    Mu gihe bari bakiri mu kangaratete ko kugurishwa k'urusengero bavuga ko uyu mupasiteri yagarutse ari nijoro atwara n'ibikoresho byose byari birimo.

    Bavuga ko imvune bagize bubaka uru rusengero zidakwiye gupfa ubusa bityo bagasaba inzego bireba ko zabakurikiranira Mukarunanira warugurishije.

    Umwe yagize ati 'Turifuza ubutabera ngo butugarurire ibyacu kuko twe ntitwagurishije, umujura yaraje aratwiba aragenda.'

    Aba bayoboke bavuga ko hageze ngo abantu bajijuke mu bijyanye n'imyemerere kuko bimaze kugaragara ko hari abitwikira ijambo ry'Imana nyamara bagamije indonke.

    Maniragaba Elie na Karangwa Fabien bari mu bayoboke b'iri torero basinye ku mpapuro zo kugurisha uru rusengero, bo bavuga ko uwo Mukarunanira yababwiraga ko bikozwe ku mpamvu zo kwimurira uru rusengero ahandi ndetse ko ngo n'ikibanza cyari cyamaze kuboneka.

    Ikibanza uru rusengero rwari rwubatswemo cyanditse mu mazina y'uwo bari baraguze mbere, bivuze ko hatari hagakozwe ihererekanyabubasha.

    Ibyo bivuze ko uwagurishije urusengero bigoye kumukurikirana kuko ubutaka butari bumwanditseho cyangwa se ngo bube mu mazina y'itorero yayoboraga.

    Abayoboke b’Itorero Iriba ry’ubugingo barasaba ko urusengeo rwabo rwagaruzwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-pasiteri-arashinjwa-kugurisha-urusengero-rwihishwa

  • Umuryango w'Abaseliziyani watashye ikigo cyo cyakira ibirori – #rwanda #RwOT

    Ni ikigo cyitwa Don Bosco Hospitality Center cyubatswe ku nkunga ya Ambasade y'u Budage mu Rwanda ndetse n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

    Iki kigo kigizwe n'inzu mberabyombi ya kwakira abantu 500 baje mu nama, ubukwe n'ibindi birori. Hari amacumbi 35, igikoni kigezweho kizanifashishwa n'abanyeshuri biga guteka, ubusitani bugari, Bar na restaurant ndetse n'ibindi bitandukanye.

    Padiri Ufitamahoro Servillien ushinzwe umutungo mu Muryango w'Abaseliziyani mu Karere k'Ibiyaga bigari yavuze ko iki kigo batashye ari amahirwe ku banyeshuri.

    Ati 'Iki kigo twafunguye turacyishimiye cyane kuko gifitiye akamaro cyane urubyiruko rurererwa mu kigo cy'urubyiruko cya Gatenga kuko mu myuga twigisha harimo no gutunganya amafunguro. Twagize amahirwe yo gufasha abana kubona ahantu bakwiyungurira ubumenyi bitabasabye gushaka imenyerezamwuga ahandi'.

    Ufitamahoro yashishikarije abakeneye serivisi zitandukanye kugana iki kigo.

    Ati 'Turasaba abantu ko bahatemberera bakaruhuka bakaniyakira. Umuntu wifuza kwakira abantu yaza hano dufite inyubako nziza, ubusitani burimo ibyo kurya n'ibindi'.

    Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann yavuze ko ikigo cyatashywe ari itafari rishyizwe mu mwuga wo kwakira abantu.

    Ati 'Nishimiye kuba twaje gutaha iki kigo uyu munsi. Kizagirira akamaro cyane ahazaza mu byo kwakira abantu mu Rwanda kandi gifashe n'abiga imyuga atari ukubona aho bakorera imenyerezamwuga gusa ahubwo no kwisanga ku isoko ry'umurimo'.

    Ambasaderi Dettmann yavuze kandi ko gutera inkunga Umuryango w'Abaseliziyani bitakozwe kuko ushamikiye ku myemerere ahubwo ari ko basanze bafite umushinga w'ingirakamaro.

    Yongeyeho ko abona urwego rwo kwakira abantu mu Rwanda rufite icyerekezo cyiza cy'ejo hazaza.

    Ati 'Ibijyanye no kwakira abantu mu Rwanda, ni urwego rw'ubukungu rufite icyerekezo cy'ahazaza. Nishimiye kuba u Rwada n'u Budage bifite ubufatanye mu mishinga inyuranye y'iterambere, haba mu ishoramari ry'abikorera no mu bigo bitandukanye'.

    Yakomeje ati 'U Rwanda kandi rwiteze kugira ba mukerarugendo barusura benshi baturutse mu Budage nk'igihugu kiri muri birindwi bikize ku Isi n'isoko ryagutse cyane. Gahunda yo kumenyekanisha Visit Rwanda mu Ikipe ya Bayern Münich imaze kugera ahantu heza kandi ni imwe mu zizamura ubukerarugendo hano mu Rwanda'.

    Ishuri rya Don Bosco ryigisha imyuga itandukanye irimo n'ijyanye no gutunganya amafunguro mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye. Rihererye mu kigo cy'urubyiruko cya Gatenga cyashinzwe n'Umuryango w'Abapadiri b'Abaseliziyani.

    Umuhango wo gutaha iki kigo witabiriwe n’abantu batandukanye

    Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abaseliziyani mu Karere k’Ibiyaga bigari bwishimiye iki kigo

    Abafatanyabikorwa banyuranye bari bitabiriye umuhango wo gufungura iki kigo

    Amabasaderi w’u Budage mu Rwanda yavuze iki kigo kizafasha mu kuzamura umwuga wo kwakira abantu

    Abakozi bahakora bari babukereye

    Abitabiriye uyu muhango batemberejwe ibice bigize iki kigo

    Aho abanyeshuri bigira gutegura amafunguro

    Hari Bar na Restaurant bigezweho

    Ni ikigo gifite inzu mberabyombi yakira abantu 500

    Iki kigo gifite umwanya wisanzuye

    Harimo ibice bitandukanye by’amacumbi

    Harimo ibyumba by’amacumbi bigezweho

    Harimo igikoni kijyanye n’igihe

    Padiri Ufitamahoro Servillien yavuze ko iki kigo batashye ari amahirwe ku banyeshuri

    Giherereye mu kigo cy’urubyiruko cya Gatenga

    Amafoto: Nezerwa Salomon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuryango-w-abaseliziyani-watashye-ikigo-cyo-kwakira-abantu

  • Abakozi ba Copedu Plc basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basabwa gusigasira ibyagezweho – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'imari, Copedu Plc, Muyango Raïssa, yashimiye FPR Inkotanyi yatabaye igahagarika Jenoside, agaragaza ko niba mu minsi ijana harishwe abarenga miliyoni, iyo iyo minsi irenga ntakirakorwa benshi barenze bari kwicwa.

    Ati 'Buri munsi iyo ngeze muri kiriya cyumba cy'abana [ku Rwibutso], bintera gutekereza cyane. Bigoye kumva abana bangana kuriya urupfu bapfuye. Uyu munsi imyaka 30 irashize igihugu cyariyubatse, abahamijwe ibyaha barabihanirwa hari n'abasubiye mu buzima busanzwe babanye n'abandi mu mahoro no mu bumwe.'

    Yavuze ko buri wese akwiye kubaka igihugu akabigira ibye, kwigisha abana amateka bikagirwa intero no kwamagana ingengabitekerezo n'abapfobya Jenoside bikimakazwa.

    Umuyobozi w'Urwibutso rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonné, yagaragaje ko Jenoside yateguranywe ubukana, aho umugambi wo gutsemba no kumaraho Abatutsi wahereye mu rwango rwigishijwe kuva kera.

    Yagize ati 'Bayobozi n'abakozi ba Copedu, nimusubize amaso inyuma murebe, imyaka 30 irashize. Uwavutse icyo gihe amaze imyaka 30 ntawuramubuza kwinjira ahantu runaka kuko ari Umuhutu cyangwa Umututsi, cyangwa ngo bamubwire ko iryo joro ku gasozi k'iwabo bari buterwe ni ubwa mbere mu mateka.'

    Nagiriwubuntu Dieudonné yakomeje agira ati 'Habayeho intekerezo nshya zo gusobanura icyo igihugu ari cyo ko twese turi Abanyarwanda, reka nongere mpe umukoro buri wese turi aha mureke dusigasire ibyagezweho, twange ikibi kubera ko byaragaragye ko muri twe twifitemo uruhande rwiza n'urubi urwo ugaburiye nirwo rukura.'

    Kubwayo Clarisse watanze ubuhamya, Jenoside yabaye afite imyaka 16. Yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.

    Yagarutse kuri Jenoside yatijwe ubukana n'ijambo rya Sindikubwabo Théodore wari Perezida wa Leta yiyise iy'Abatabazi, washishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi mu mvugo yise 'Gukora'.

    Icyo gihe hari ku wa 17 Mata 1994, ari nabwo hatangiye ubwicanyi karundura bwo kurimbura Abatutsi bo mu bice bitandukanye by'iyari Perefegitura ya Butare.

    Ni ibihe bikomeye Abatutsi banyuzemo barara amajoro bihisha mu bihuru, mu migezi n'ahandi bahunga abicanyi.

    Kubwayo Clarisse yavuze ko mu rugendo rwo guhunga yigeze gutabarwa n'umugore wari ufite abana b'abicanyi , amubwira ko azamushyingira umuhungu we nyuma aza kumutoroka kuko yumvaga atabana n'umuntu wica abandi.

    Aba bakozi ba Copedu Plc, bafashe umwanya wo gusura ibice binyuranye by'Urwibutso bibitse amateka ashaririye y'u Rwanda, basobanurirwa byinshi, nyuma bagira n'undi mwanya wo gukora igikorwa cyo gushyira indabo ku mva mu rwego rwo kunamira Abatutsi bishwe.

    Copedu Plc, kandi yageneye inkunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yo kwifashisha mu bikorwa binyuranye birimo no kurwitaho.

    Copedu Plc ni ikigo cy'imari kimaze imyaka 26 gitanga serivisi zo kubitsa no kuguriza abantu bose ariko kikagira umwihariko ku nguzanyo z'abagore.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'imari, Copedu Plc, Muyango Raïssa, yandika ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi

    Umuyobozi w'Urwibutso rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonné, yasabye ko hashyirwa ingufu mu gusigasira ibyagezweho mu myaka 30

    Umuyobozi w'Ikigo cy'imari, Copedu Plc, Muyango Raïssa, yavuze ko kwigisha abato amateka y’u Rwanda bigomba kugirwa intero

    Ubuyobozi bw’Ikigo Copedu Plc, bwageneye inkunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Kubwayo Clarisse watanze ubuhamya, yagarutse ku magambo ya Sindikubwabo Théodore wari Perezida, yatije umurindi ubwicanyi

    Igikorwa cya Copedu Plc cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabere ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Hafashwe n’umwanya wo gushyira indabo ku mva rusange

    Hunamiwe imibiri irenga ibihumbi 250 y’Abatutsi bazize Jenoside, ishyinguye ku Gisozi

    Abakozi ba Copedu Plc, biyemeje gutanga umusanzu mu kubaka igihugu no guhangana n’abapfobya Jenoside

    Hacanwe urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’ubuzima bushya

    Abari aho bataramiwe n’umuhanzi Musinga Joe

    Abakozi ba Copedu Plc, bashenguwe n’ubugome Jenoside yakoranywe

    Abakozi ba Copedu Plc, babanje kwerekwa filime mbaramakuru y’ubuhamya bw’abarokokeye mu Mujyi wa Kigali, bafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Abakorera ikigo cy’imari cya Copedu Plc, biganjemo abakiri bato bahawe umukoro wo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’urwango kuko ari byo byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuryango mugari w'Ikigo cy'imari, Copedu Plc, wibutse ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-copedu-plc-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-basabwa

  • Amb Rosemary Mbabazi yasabiye urubyiruko kwigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu mashuri – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyahuje Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda i Cotonou kuri uyu wa 27 Mata 2024.

    Ni igikorwa cyabanjirirwe n'urugendo rwo kwibuka, bakangurirwa kurwanya ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guharanira ko abagize uruhare muri iyi jenoside bakihishe mu bihugu bitandukanye batabwa muri yombi bakagezwa imbere y'ubutabera.

    Amb Rosemary Mbabazi yagaragaje ko kwibuka atari ukugarura uburibwe n'agahinda Abanyarwanda banyuzemo mu myaka 30 ishize, ahubwo bigamije kubaka ahazaza h'u Rwanda n'Isi.

    Ati 'Twibuka kugira ngo duhe agaciro ubuzima bw'abacu twakundaga twabuze kandi batazagira ubasimbura. Twibuka kandi kubera urubyiruko rwacu n'abo mu gihe kizaza kuko amateka agaragaza ko kwibagirwa biganisha ku kwisubiramo kw'amateka.'

    'Urebye amateka y'ikiremwa muntu, Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyakabaye yarabayeho ariko ubwo yabayeho u Rwanda rwiyemeje gutangaza hose ibiyitera n'ingaruka zayo ku buryo twese dufatanyije tuyirwanya ntizongere ukundi aho ariho hose.'

    Amb Mbabazi yanavuze ko kwibuka ari bumwe mu buryo bwo guhangana n'abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko abayigizemo uruhare n'ababashyigikiye babyifashisha mu kugoreka amateka.

    Ati 'Guhakana no gupfobya Jenoside bishingiye kuri iyo ngengabitekerezo ya jenoside, kandi ibyo byose tugomba kubirwanya.'

    Yagaragaje ko kugira ngo abantu bashobore kurwanya ipfobya n'ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi bisaba ko abantu biga birambuye amateka y'iyi jenoside no kuyigisha urubyiruko, ndetse no gushyira amateka yayo mu nteganyanyigisho zifashishwa mu mashuri.

    Umunyamabanga Mukuru wungirije muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga muri Benin, Amb Martinien AKO yatangaje ko igihugu cyabo kinejejwe n'uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma y'uko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bari basenye igihugu bakakigira umuyonga.

    Ati 'Birashimishije ukuntu u Rwanda rwiyubatse rukagira umutekano, ubumwe n'ubufatanye. Benin inejejwe n'imbaraga z'Abanyarwanda bateje imbere igihugu bakakigira intangarugero mu iterambere ry'ubukungu n'ikoranabuhanga.'

    Tariki ya 7 Mata 2024 ikibumbano cya Amazone mu murwa Mukuru Cotonou cyari cyatatswe amabara y'Iberendera ry'u Rwanda mu ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iki gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka

    Bafashe umunota wo kwibuka abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Pacifique Kayihura, watanze ubuhamya mu kwibuka30 muri Benin

    Salvatore Niyonzima, Umuhuzabikorwa w’imiryango ishamikiye kuri Loni muri Benin

    Amb Rosemary Mbabazi yatangaje ko kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside bizatuma nta handi izongera ukundi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-rosemary-mbabazi-yasabiye-urubyiruko-kwigishwa-amateka-ya-jenoside-yakorewe

  • Urubyiruko rw'i Kigali rwiyemeje gukoresha imbuga nkoranyambaga ruhangana n'abagoreka amateka – #rwanda #RwOT

    Ni umukoro uru rubyiruko rwihaye nyuma yo gusoza ibiganiro by'iminsi ibiri byiswe 'Rwanda Reflect Seminars' byateguwe n'Umuryango Rwanda We Want' ufatanyije na International Alert Rwanda mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibi biganiro byitabiriwe n'urubyiruko 60 rubarizwa mu Nama y'Igihugu y'Urubyiruko, urwo mu Muryango Rwanda We Want rubarizwa mu mushinga USAID Dufatanye Urumuri, ushyirwa mu bikorwa na International Alert Rwanda hamwe na ARCT Ruhuka.

    Ibi biganiro byibanze ku gusobanurira urubyiruko ikura ry'ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'isura Igihugu gifite ubu nyuma y'imyaka 30. Basobanuriwe uburyo imiyoborere mibi n'uburezi bw'ivangura byabaye inkingi zikomeye mu gukwirakwiza urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kwigira ntibindeba kw'amahanga ndetse n'itangazamakuru rutwitsi na byo byasobanuwe nk'imwe mu mpamvu zagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Itangazamakuru ndetse n'imiyoboro inyuranye yo gusangira amakuru uru rubyiruko rweretswe ko kuri ubu rufite uruhare runini mu kubyifashisha rukebura abafite ibitekerezo bisenya banyuzaho.

    Nyuma y'ibi biganiro, uru rubyiruko rwiyemeje kuba ku isonga mu gusakaza amakuru yubaka ubumwe, amahoro n'ubudaheranwa bifashishije imbuga nkoranyambaga bari basanzwe bakoresha mu kwidagadura akenshi.

    Twiringiyimana Ézechiel uri mu bitabiriye ibi biganiro, yavuze ko bagiye kujya bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo burenze ubwo kwidagudura.

    Yagize ati 'Ubusanzwe ku mbuga nkoranyambaga tujyaho tugiye nko gushyiraho amafoto, ibigezweho n'ibindi bidafite icyo biri butwigishe. Ubu tugiye kujya tuzikoresha twiga ariko tunagaragariza abapfobya Jenoside ko yabaye ndetse n'uburyo yakozwemo. Abashaka kugoreka amateka n'abayandika uko atari tukajyaho tuvuguruza ibyo batangaje bitari byo'.

    Mukanyandwi Leah yavuze ko amateka yabashije gusobanukirwa agiye kuyifashisha abera imboni bagenzi be.

    Ati 'Hari amateka twagiye twiga cyangwa tukayasobanurirwa igice ariko uyu munsi nabashije kuyamenya. Hari urubyiruko rwinshi hanze rutazi aya mateka kandi ugasanga abayigisha na bo bagifite ibikomere batangira kuyigisha bagasubira muri bya bihe. Nk'urubyiruko, tugiye kwegera urundi rubyiruko turuganirize ku buryo hagize nuzana amacakubiri rwabasha kuyarwanya kuko rwasobanukiwe ukuri'.

    Ikitegetse Nadine yavuze ko na we yize ko gusangiza abandi amakuru ku mbuga nkoranyambaga bigomba gushyirwamo inyurabwenge, umuntu agakwirakwiza amakuru y'ukuri kandi yubaka kuko wajyaga usanga bamwe bagwa mu mutego wo gukwirakwiza ibintu ngo kuko bisekeje gusa kandi ababihimbye bo bafite indi migambi mibi bagamije.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango Rwanda We Want, Rulinda Colbert yavuze ko urubyiruko ruba rufite inyota yo kumenya amateka ariko rimwe na rimwe ntirubone umwanya uhagije wo kuyasobanukirwa neza.

    Yavuze ko ari byo bahereyeho bategura kubahugura kugira ngo bagire ubumenyi bwimbitse ku mateka, babashe kuyashingiraho bubaka ubumwe n'ubudaheranwa mu Banyarwanda. Umuryango Rwanda We Want watangiye gukora mu 2015 ushinzwe n'urubyiruko rugamije kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.

    Urubyiruko 60 rwitabiriye ibiganiro 'Rwanda Reflect Seminars' ni urwo mu turere twose tw'umujyi wa Kigali. Biteganijwe ko ibi biganiro bizakomereza mu ntara zitandukanye.

    Umunyamakuru Ayanone Solange ari mu batanze ikiganiro ku rubyiruko

    Bagize umwanya wo kubaza ibibazo ku mateka y’u Rwanda

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi, Busabizwa Parfait, ubwo yatangaga ikiganiro

    Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi na wo watanze ubutamwa kuri uru rubyiruko

    Uru rubyiruko rwahuguwe ku ngeri zinyuranye

    Uru rubyiruko rwhuguwe ni urwo mu Mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rw-i-kigali-rwiyemeje-gukoresha-imbuga-nkoranyambaga-ruhangana-n

  • N'iyo baza ejo, twabakira – Guverinoma y'u Rwanda yashyize umucyo ku bijyanye no kwakira abimukira – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batayishyigikiye bavuze ko byari kuba byiza iyo u Bwongereza bushaka ibihugu binini bikorana aya masezerano, aho kuba u Rwanda.

    Icyakora ubuto bw'u Rwanda si ikibazo kuri aya masezerano, nk'uko Umuvugiza wa Guverinoma wungurije, Alain Mukuralinda, yabitangaje.

    Yagize ati 'Uyu munsi, gutekereza ko u Rwanda ari ruto, ko tudashobora kwakira abimukira, ni ugukabya. Sinzi impamvu mu by'ukuri bikorwa. Icy'ingenzi ni uko u Rwanda rwiteguye. Icy'ingenzi ni uko amasezerano yagenewe ingengo y'imari, kandi akazabonerwa amafaranga. Icy'ingenzi kurushaho, kandi abantu bakunze kutitaho cyangwa se kwirengagiza, ni uko tutagomba kwirengagiza ko twakiriye impunzi zo muri Libya.”

    Mukuralinda yavuze ko u Rwanda 'rwakiriye impunzi ziturutse muri Afghanistan. Mu bihe bya vuba twakiriye abanyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda bavuye muri Sudani. Ikindi gikomeye, ariko nanone kibabaje, mvuze ko gikomeye kuko abantu bakunze kucyibagirwa, ni uko ubu dufite impunzi zirenga ibihumbi 130 ku butaka bw'u Rwanda zimaze imyaka irenga 10.'

    Yasobanuye ko ibyo bitigeze biba ikibazo na mbere hose, bitewe n'imikorere myiza ndetse no gutegura, ati 'Ntibyigeze biteza ikibazo icyo ari cyo cyose.'

    Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko niba u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira izi mpunzi zituruka mu bihugu bitandukanye, ari ikigaragaza ko rufite ubushobozi bwo kwakira aba bimukira.

    Ati 'Niba dushobora kwakira impunzi ziturutse muri Libya, Afghanistan, Sudani ndetse n'undi mubare munini w'impunzi, tutitaye ku mubare w'abimukira bazaza, nk'uko nabivuze dufite amahirwe yo kuba iyi gahunda izaterwa inkunga [n'u Bwongereza] nta kibazo kizabaho. Rero si ikibazo cy'umubare w'abantu tuzakira giteye ubwoba cyangwa impungenge. Nta mpungenge zikwiriye kubaho kuri iyi ngingo.'

    Abimukira ntibazatura muri Kigali gusa

    Mukuralinda yavuze ko ibikorwa byo gutegura aho aba bimukira bazaba batuye by'igihe gito birimbanyije, ku buryo nk'amacumbi bazararamo yamaze gutegurwa kwitegura 'ndetse n'iyo baza ejo twabakira.'

    Ku kijyanye n'aho bazatura mu gihe kirambye, Mukurarinda yavuze ko barimo kwitegura kubaka inyubako aba bamukira bazaturamo.

    Yagize ati 'Ku bijyanye n'aho bazatura mu buryo burambye, turacyari kubaka. Nibahagera mu mezi atatu, hanyuma bakaguma aho bazatura by'igihe gito mu gihe cy'andi mezi atatu kugera kuri atandatu, [urumva ko] turacyafite umwaka wo gutegura inyubako z'aho bazatura.'

    Yongeyeho ko aho bazatura atari muri Kigali gusa, ahubwo ari mu bice byose by'u Rwanda, ati 'Ibyo bice [bazaturamo] biri hose mu gihugu. Ntabwo ari muri Kigali gusa. Kuri ubu, turimo kubaka mu Mujyi wa Kigali, ariko ahantu bazatura mu buryo burambye ni mu gihugu hose.'

    Imwe mu nyubako izaturwamo n'aba bimukira iri kubakwa i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, mu gihe ibice bizubakwamo izindi nyubako nabyo bikirimo gutegurwa, uretse ko umubare w'ibi bice utatangajwe.

    Icyakora yavuze ko umubare w'inyubako zizubakwa uzashingira ku mubare w'abimukira bazaza mu Rwanda. Ati 'Tuzujya tumenya umubare w'abazaza mbere y'igihe, rero bitewe n'uwo mubare, tuzajya tureba igikwiriye. Gusa ahantu bazatura mu buryo bw'igihe gito harangije gutegurwa.'

    Mukuralinda yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye, ati 'N'iyo baba bagomba kuza ejo, twaba twiteguye kubakira.'

    Yongeyeho ko mu myiteguro igeze kure harimo n'iyo kuzategura uburyo abo bantu bazinjizwa mu Muryango Nyarwanda.

    Ati 'Ntitwibagirwe ko aho bazatura mu buryo burambye, bazaba batuye mu Banyarwanda; bazinjizwa mu Muryango Nyarwanda. Ntabwo hazaba hariho igice cyagenewe abimukira, cyangwa ahantu abimukira bazatura bonyine.'

    Abimukira bazaba bashobora gusubira i Burayi

    Mukuralinda yavuze ko abantu bazaba bifuza kuva mu Rwanda bagasubira mu Burayi, bazajya bafashwa muri iyo gahunda, nk'uko u Rwanda rwabikoze ku mpunzi zaturutse muri Libya.

    Yagize ati 'Uyu munsi, 90% by'impunzi zaturutse muri Libya zagiye mu bihugu byo hanze mu buryo busanzwe. Uribaza uti ese bagiye he? [Bagiye] muri bya bihugu n'ubundi bifuzaga kujyamo mbere, ubwo bafatirwaga muri Libya, ubwo [aho bagiye] ni mu Burengerazuba bw'Isi, muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ahandi hatandukanye.”

    “Uyu munsi rero niba umwimukira ashaka kugenda mu buryo bwiza, bazabisaba. Uyu munsi kandi u Rwanda ruzabafasha kubisaba, gusa icyemezo cya nyuma cyo kubaha visa kizafatwa n'igihugu kizabakira.”

    Bizagenda bite ku bimukira batazabona ubuhungiro?

    Mukararinda yavuze ko abimukira bazazanwa mu Rwanda bazaba bafite amahirwe atatuma babaho nta gihugu bafite. Ayo mahirwe arimo no guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda, mu gihe babyifuza.

    Yagize ati 'Abimukira bazaba bashobora kujurira. Twanemeye ko mu bihe bimwe na bimwe, abacamanza bazajya bareba muri dosiye zabo, ari abacamanza baturutse mu bihugu biri muri Commonwealth. Rero ibintu byose birahari kugira ngo izo gahunda zose zizakorwe neza kandi zubahwe.'

    Yashimangiye ko 'Hari amahitamo menshi. Ushobora kuba impunzi, ushobora kuba umwimukira, ushobora kuba umuntu ufite ibyangombwa byo gutura mu Rwanda, ushobora kubona ubwenegihugu bw'u Rwanda, ushobora gusubira mu gihugu cy'amavuko uramutse ubishaka, niba wumva [uzagirirayo] amahoro. Ushobora kandi kwimukira mu Burayi mu buryo bwiza, Canada n'ahandi.'

    'Rero niba hari amahitamo atatu cyangwa ane ku bimukira, sintekereza ko hari ikibazo cyatuma umuntu abaho atagira igihugu. Ntibishoboka mu gihe umuntu afite amahitamo menshi.'

    Kugeza ubu u Rwanda ntiruramenya neza umubare w'abimukira ruzakira, icyakora Mukurarinda yemeje ko amafaranga yose azakoreshwa muri iyi gahunda azishyurwa na Leta y'u Bwongereza.

    Abimukira bazoherezwa mu Rwanda mu minsi ya vuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuto-bw-u-rwanda-si-imbogamizi-kuri-gahunda-yo-kwakira-abimukira

  • Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle ntiyemeranya n’abavuga ko Murera ititwaye neza muri uyu mwaka anavuga ahazaza hayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports, ntiyemeranya n'abavuga ko Murera yagize umwaka mubi kuko yegukanyemo ibikombe bibiri bya Super Cup n'icya 'RNIT Saving Cup'.

    Uwayezu yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 27 Mata 2024, mu muganda rusange wakozwe na Rayon Sports ifatanyije na SKOL.

    Yagize ati 'Umwaka w'imikino mu Rwanda utangirana na Super Cup twegukanye dutsinze APR ibitego 3-0. Twakinnye CAF Confederations Cup ku bw'amahirwe make dusezererwa kuri penaliti. Hagati twakinnye igikombe cya RNIT nacyo twaragitwaye.'

    Uwayezu yavuze ko bagiye gushaka abakinnyi bakiri bato n'abandi bafite ubunararibonye batazakina umwaka umwe gusa kuko nabyo biri mu kibazo kizonga iyi kipe.

    Ati 'Turashaka kongera kubaka ikipe, tukanashaka abakiri bato bafite imbaraga b'abanyarwanda n'abakinnyi bazi shampiyona bakuze bazafatanya n'abato. Tuzagura abakinnyi beza ariko batari ugukina umwaka umwe gusa ngo bagende kuko icyo nacyo ni ikibazo.'

     

    Source : https://yegob.rw/perezida-wa-rayon-sports-uwayezu-jean-fidele-ntiyemeranya-nabavuga-ko-murera-ititwaye-neza-muri-uyu-mwaka/

  • Ijoro ryacyeye umugabo yagiye kwiha akabyizi mu rugo rwabandi gusa yahahuriye n’uruva gusenya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, Nibwo mu rugo ruherereye mu Mudugudu w'Urugwiza, Akagari ka Binunga mu Murenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana, hatemewe umugabo wari waje gusambanya umugore wo muri urwo rugo.

    Abaturage bavuze ko uwafashwe agatemeshwa umuhoro mu mutwe ngo yabanje gusambanira n'uwo mugore mu rutoki hanyuma uwo mugore ahita amusaba ko bakomereza imishyikirano yabo mu rugo rwe kuko umugabo we adahari.  Siko byagenze kuko umugabo yari aryamye mu nzu ariko yabanje kubumva akabihisha dore ko yari asanzwe afite n'amakuru yuko basanzwe bamuca inyuma.

    Bakomeza bavuga ko kubera urusaku rw'abamurebaga hari abandi baturanyi bahise bahurura  biyemeza kujyana uwatemwe kwa muganga ariko bageze nzira umurwayi abasaba ko bahagarara agasubira mu rugo kubera imbeho, kumbi ahubwo ari uko atagira ubwisungane mu kwivuza( Mituweli).

    Cyakora nubwo Habimana Pascal utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Binunga, yafashwe asambanira mu rugo rw'abandi, Abaturage  bavuga ko ashobora kuba yarabitewe n'agahinda yatewe n'umugore we bashakanye witwa MUKASHYAKA Olive ,Kubera ko yamusahuye akamucucura utwo bagohokanye cyane ko ku munsi umugabo yafashwe asambanira mu rugo rw'abandi aribwo uyu mufasha we yari avuye mu rwahukaniro.

    Source : https://yegob.rw/ijoro-ryacyeye-umugabo-yagiye-kwiha-akabyizi-mu-rugo-rwabandi-gusa-yahahuriye-nuruva-gusenya/

  • Kamonyi: Abarokokeye ku Mugina barasaba ko hashyirwa inzu y'amateka ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ku wa 26 Mata 2024 mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi , by'umwihariko ku Mugina na Nyamiyaga.

    Kabano Charles warokoye aha ku Mugina, yavuze ku bihe bigoye banyuzemo muri Jenoside, ashimira Inkotanyi zabarokoye.

    Kabano yavuze ko abarokokeye Jenoside ku Mugina, bifuza ko urwibutso rwa Mugina rwubakwa, bityo abishwe muri jenoside bagashyingurwa mu cyubahiro kibakwiye.

    Yagize ati 'Tuzi ko nta cyo Leta itwima, iduha byinshi. Turifuza ko mwaduha urwibutso. Mu bushobozi bw'igihugu uko bushoboka, turasaba ko mwadukorera ubuvugizi tukabona urwibutso.'

    Ni icyifuzo ahuriyeho na Perezida wa Ibuka muri aka Karere, Benedata Zacharie, wavuze ko hari ibyifuzo bakomeje gutanga bishimangira ko hakenewe urwibutso rwashobora kubumbatira amateka ya Jenoside i Mugina.

    Gverineri Kayitesi Alice yavuze ko ari inshingano za Leta kubaka inzibutso, cyane cyane ko inzibutso ari kimwe mu bimenyetso bihinyuza abahakana n'abapfobya Jenoside.

    Ati ' Ndagira ngo mbabwire ko urwibutso rwa Mugina ari rumwe mu nzibutso eshatu z'Akarere ka Kamonyi. Kuba ari urwibutso rw'Akarere, biduha inshingano nka Leta zo gukora icyo ari cyo cyose .Ikibazo cy'inzu y'amateka no gukomeza gushyiraho ibindi byose bisabwa, ni inshingano zacu nka Leta kandi ntabwo twabyirengagije, mbijeje ko tuzabikora kandi mu gihe cya vuba ku bufatanye bw'Akarere ka Kamonyi.'

    Umushakashatsi akaba n'Umwanditsi kuri Jenoside, Ndahiro Tom, aherutse gusaba abantu gutandukanya irimbi n'urwibutso, yitsa ku kuvuga ko urwibutso rukwiye kuba ahantu uhagiye wese agomba kubona amasomo ashingiye ku bimenyetso by'amateka bigaragaza ibyahabereye, kugira ngo byigishe ababyiruka n'abandi muri rusange ububi bwa Jenoside.

    Kuri ubu, Urwibutso rwa Mugina rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi isaga 59,bo mu cyahoze ari Komini Mugina n'abandi bahahungiye bavuye i Bugesera, i Kigali n'ahandi mu nkengero za Mugina.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatuts, bashyinguye ku Mugina.

    Inzego z’umutekano nazo zari zifatanije n’abandi kwibuka

    Meya w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yunamiye abashyinguye ku Mugina bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Muri uyu muhango hanashyinguwe imibiri 91 yakuwe hirya no hino mu mirenge ya Mugina na Nyamiyaga

    Dusabe Denise, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza muri Gisagara, na we yashyize indabo ku mva iruhukiyemo abasaga ibihumbi 59

    Abayobozi batandukanye barimo ab’uturere twa Bugesera na Ruhango, bari mu bari baje kwifatanya kwibuka n’abarokokeye ku Mugina

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko gahunda yo kubaka urwibutso ruboneye ku Mugina bagiye kubyihutisha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-abarokokeye-ku-mugina-barasaba-ko-hashyirwa-inzu-y-amateka-ya-jenoside