Blog

  • Sina Gerard yibukije urubyiruko ku ngaruka zo kudasobanukirwa amateka ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Abikorera bo mu karere ka Rulindo hamwe n'ubuyobozi bwako bajyanye urubyiruko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali hamwe n'Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uru rubyiruko rwasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yacengejwe mu baturage kugeza Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu 1994.

    Ntezimara Erneste wiga mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye yavuze ko basobanukiwe aho amateka yahereye u Rwanda rugituwe n'abaturage bunze ubumwe, ariko ubutegetsi bubi bwigisha ingengabitekerezo ya jenoside mu baturage.

    Ati 'Twabashije kubona uko ingengabitekerezo yateguwe igihe kirekire ndetse mu rwego rwo kugira ngo abacuze umugambi bawushyire mu bikorwa, irigishwa ndetse inacengezwa mu bariho icyo gihe.'

    'Nk'urubyiruko dukwiye gusigasira ibyagezweho kuko RPF ijya guhagarika jenoside bashyizemo imbaraga nyinshi ni yo mpamvu twe icyo twakagombye gukora ari ukumenya ububi bw'ingengabitekerezo ya jenoside bikadufasha kuyirwanya.'

    Abikorera bo muri Rulindo bagaragaje ko ari ngombwa gushyira imbaraga mu gufasha urubyiruko kugira imitekerereze myiza irufasha guteza imbere igihugu, ariko banirinda icyazana amacakubiri.

    Sina Gerard yagaragaje ko impamu bajyana urubyiruko gusura inzibutso ari zitandukanye ari ukugira ngo bashobore kugira impamba ibafasha kwirinda amacakubiri.

    Ati 'Ni ugukora ibishoboka byose mu byo dukora, mu byo dutekereza twirinda icyatuma jenoside yongera kubaho. Ni na yo mpamvu tuba twazanye n'abana bato iyo tuganira na bo ariko banirebeye biroroha kugira ngo na bo birinde amacakubiri mu Banyarwanda ahubwo duharanire icyakubaka igihugu cyacu.'

    Urubyiruko rurimo abakiri mu mashuri n'abayasoje bari mu mirimo bagaragaje ko umukoro bafite ari ukurinda ibyagezweho no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.

    Ni mu gihe abikorera bo biyemeje gukomeza gufasha uru rubyiruko gusura inzibutso za Jenoside kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka y'igihugu cyababyaye.

    Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko Abanyarwanda bagera kuri 75% bafite imyaka itarenze 35, bisobanuye ko harimo abatazi byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n'abavutse nyuma yayo.

    Banasuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

    Urubyiruko rwiganjemo urwo mu mashuri rwasobanuriwe amateka yaranze igihugu kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye

    Meya w’Akarere ka Rulindo Judith Mukanyirigira yandika ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sina-gerard-yakebuye-urubyiruko-ku-ngaruka-zo-kudasobanukirwa-amateka-ya

  • Kigali: Pasiteri yacunze ku jisho abayoboke b’itorero rye ahita agurisha urusengero basengeragamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abayoboke b'Itorero Iriba ry'Ubugingo basengeraga mu rusengero rwubatse mu karere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo mu udugudu wa Ruraza, baratabaza nyuma y'uko Pasiteri wabo abaciye mu rihumye akagurisha urwo rusengero basengeragamo.

    Abao bayoboke b'iri torero, bavuga ko muri 2014 ari bwo bitanze bubaka uru rusengero ariko tariki 19 Mata uyu mwaka batunguwe no kumva ko Pasiteri wabo witwa Mukarunanira Jeanne d'Arc yararugurishije miliyoni 20 Frw.

    Nk'uko TV1 ibitangaza, aba bayoboke bavuga ko ibyo byose byakozwe mu bwiru batabigizemo uruhare nk'itorero.

    Pasiteri wari umuyobozi wabo, yagarutse mu ijoro atwara n'ibikoresho byose byari birimo ahita aburirwa irengero ndetse agakuraho na telefone ye ngendanwa.

     

     

    Source : https://yegob.rw/kigali-pasiteri-yacunze-ku-jisho-abayoboke-bitorero-rye-ahita-agurisha-urusengero-basengeragamo/

  • Gasogi United yashatse guhagarika urugendo rw… – #rwanda #RwOT

    Ni imikino yo ku munsi wa 28 wa shampiyona y’ikiciro cyambere mu Rwanda yakinywe kuri iki Cyumweru Saa Cyenda. Kuri Kigali Pelé Stadium ikipe ya Gasogi United yari yakiriye APR FC.

    Mbere yuko uyu mukino uba abakinnyi ba Gasogi United babanje guha icyubahiro abakinnyi ba APR FC babakomera amashyi  bitewe nuko bamaze kweukanya igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

    Gasogi United yinjiye mu mukino ubona ariyo iri hejuru gusa gutereka mu nshundura bikaba ikibazo. 

    Ku munota wa 61 Barako Christian Mpanzi yaje gufungura amazamu ariko biza kurangira Mugisha Gilbert yishyuye ku munota wa 75.

    Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 ,APR FC ikomeza urugendo rwo kudatsindwa muri shampiyona yamaze kwegukana.

    Kuri sitade y’akarere ka Ngoma ikipe ya Etoile de l’Est irwana no kutamanuka yari yakiriye Marine FC ndetse inayitsinda igitego 1-0 cya Muhoza Daniel ku munota wa 43.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino Etoile de l’Est n’ubundi yakomeje kuba kumwanya wa nyuma n’amanota 28.

    Undi mukino wabaga ni uwo ikipe ya Sunrise FC yari yakiriye Gorilla FC kuri sitade y’akarere ka Nyagatare. 

    Ni umukino warangiye iyi kipe yo mu karere ka Nyagatare itsinze ibitego 2-1 bya Prosper Nzabonimana ndetse na Mohamed Camara watsinze icya Gorilla FC.

    Kuri ubu ikipe ya Sunrise FC yahise ijya ku mwanya wa 14 n’amanota 29 naho Gorilla FC yo ikomeza kuba kumwanya wa 10 n’amanota 32.

    Abakinnyi 11 b APR FC babanje mu kibuga 

    Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga 

    Gasogi United yashatse guhagarika urugendo rwa APR FC rwo kudatsindwa gusa birangira banganyije igitego 1-1

    Bamwe mu bafana ba APR FC bari babanje mu kibuga 


    Mbere yuko umukino utangira hafashwe umunota umwe wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142426/gasogi-united-yashatse-guhagarika-urugendo-rwa-apr-fc-biranga-sunrise-fc-iva-ahatukura-ama-142426.html

  • Nta muntu wagerageje ibyo kwanga Rayon ngo bimugwe neza! Sarpong wari umufana ukomeye ‘umuhuriga’ muri Rayon Sports akayitera umugongo akajya muri APR FC, yahise yirukanwa mu nzu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo mu Rwanda hasakaye amakuru avuga ko Sarpong wari umufana ukomeye wa Rayon Sports, wayiteye umugongo ajya gufana ikipe ya APR FC.

    Byavugishije benshi, gusa we yavugaga ko muri Rayon Sports imaze imyaka 5 nta gikombe, yahaburiye ibyishimo none yagiye kubishakira muri APR FC.

    Mu kiganiro yagiranye na Isibo FM, Sarpong yatangaje ko akimara gusezera mu ikipe ya Rayon Sports, nyir'inzu acumbitsemo yahise amubwira ko yayivamo kuko yari yayimuhaye kuko nawe yari umufana wa Gikundiro.

    Yagize ati 'Ntabwo namurenganya, kuko ni inzu nini nabagamo, ikwiriye gukodeshwa ibihumbi 200Frw ku kwezi, ariko we yarambwiye ati ujye unyihera 80Frw, rero ntabwo namurenganya kuko ni umufana w'ikipe ya Rayon Sports'.

    Source : https://yegob.rw/nta-muntu-wagerageje-ibyo-kwanga-rayon-ngo-bimugwe-neza-sarpong-wari-umufana-ukomeye-umuhuriga-muri-rayon-sports-akayitera-umugongo-akajya-muri-apr-fc-yahise-yirukanwa-mu-nzu/

  • Urubyiruko rwiyemeje gukoresha imbuga nkoranyambaga ruhangana n'abagoreka amateka – #rwanda #RwOT

    Ni umukoro uru rubyiruko rwihaye nyuma yo gusoza ibiganiro by'iminsi ibiri byiswe 'Rwanda Reflect Seminars' byateguwe n'Umuryango Rwanda We Want' ufatanyije na International Alert Rwanda mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibi biganiro byitabiriwe n'urubyiruko 60 rubarizwa mu Nama y'Igihugu y'Urubyiruko, urwo mu Muryango Rwanda We Want n'urubarizwa mu mushinga USAID Dufatanye Urumuri, ushyirwa mu bikorwa na International Alert Rwanda hamwe na ARCT Ruhuka

    Ibi biganiro byibanze ku gusobanurira urubyiruko ikura ry'ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'isura Igihugu gifite ubu nyuma y'imyaka 30.

    Basobanuriwe uburyo imiyoborere mibi n'uburezi bw'ivangura byabaye inkingi zikomeye mu gukwirakwiza urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kwigira ntibindeba kw'amahanga ndetse n'itangazamakuru rutwitsi na byo byasobanuwe nk'imwe mu mpamvu zagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Itangazamakuru ndetse n'imiyoboro inyuranye yo gusangira amakuru uru rubyiruko rweretswe ko kuri ubu rufite uruhare runini mu kubyifashisha rukebura abafite ibitekerezo bisenya banyuzaho.

    Nyuma y'ibi biganiro, uru rubyiruko rwiyemeje kuba ku isonga mu gusakaza amakuru yubaka ubumwe, amahoro n'ubudaheranwa bifashishije imbuga nkoranyambaga bari basanzwe bakoresha mu kwidagadura akenshi.

    Twiringiyimana Ézechiel uri mu bitabiriye ibi biganiro, yavuze ko bagiye kujya bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo burenze ubwo kwidagadura.

    Yagize ati 'Ubusanzwe ku mbuga nkoranyambaga tujyaho tugiye nko gushyiraho amafoto, ibigezweho n'ibindi bidafite icyo biri butwigishe. Ubu tugiye kujya tuzikoresha twiga ariko tunagaragariza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ko yabaye ndetse n'uburyo yakozwemo. Abashaka kugoreka amateka n'abayandika uko atari tukajyaho tuvuguruza ibyo batangaje bitari byo'.

    Mukanyandwi Leah yavuze ko amateka yabashije gusobanukirwa agiye kuyifashisha abera imboni bagenzi be.

    Ati 'Hari amateka twagiye twiga cyangwa tukayasobanurirwa igice ariko uyu munsi nabashije kuyamenya. Hari urubyiruko rwinshi hanze rutazi aya mateka kandi ugasanga abayigisha na bo bagifite ibikomere batangira kuyigisha bagasubira muri bya bihe. Nk'urubyiruko, tugiye kwegera urundi rubyiruko turuganirize ku buryo hagize nuzana amacakubiri rwabasha kuyarwanya kuko rwasobanukiwe ukuri'.

    Ikitegetse Nadine yavuze ko na we yize ko gusangiza abandi amakuru ku mbuga nkoranyambaga bigomba gushyirwamo inyurabwenge, umuntu agakwirakwiza amakuru y'ukuri kandi yubaka kuko wajyaga usanga bamwe bagwa mu mutego wo gukwirakwiza ibintu ngo kuko bisekeje gusa kandi ababihimbye bo bafite indi migambi mibi bagamije.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango Rwanda We Want, Rulinda Colbert avuga ko urubyiruko ruba rufite inyota yo kumenya amateka ariko rimwe na rimwe ntirubone umwanya uhagije wo kuyasobanukirwa neza.

    Asobanura ko ari byo bahereyeho bategura guhugura Urubyiruko kugira ngo rugire ubumenyi bwimbitse ku mateka, rubashe kuyashingiraho rwubaka ubumwe n'ubudaheranwa mu Banyarwanda.

    Ku bwa Ariane Inkesha, Umuyobozi Mukuru wa International Alert Rwanda, bene ibi biganiro ni ingirakamaro kuko bifasha urubyiruko kwiga rukamenya gushishoza bityo rukabasha kuvumbura ibimenyetso byasubiza ubumwe bw'Abanyarwanda inyuma.

    Urubyiruko 60 rwitabiriye ibiganiro 'Rwanda Reflect Seminars' ni urwo mu turere twose tw'umujyi wa Kigali. Biteganijwe ko ibi biganiro bizakomereza mu ntara zitandukanye.

    Umunyamakuru Ayanone Solange ari mu batanze ikiganiro ku rubyiruko

    Bagize umwanya wo kubaza ibibazo ku mateka y’u Rwanda

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi, Busabizwa Parfait, ubwo yatangaga ikiganiro

    Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi na wo watanze ubutamwa kuri uru rubyiruko

    Uru rubyiruko rwahuguwe ku ngeri zinyuranye

    Uru rubyiruko rwhuguwe ni urwo mu Mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwiyemeje-gukoresha-imbuga-nkoranyambaga-ruhangana-n-abagoreka

  • Gicumbi: RIB yagaruje miliyoni 7 Frw yibwe n'abacukuye iduka – #rwanda #RwOT

    Aba basore bikekwa ko bibye aya mafaranga bacukuye iduka rya Nzabonantuma Laurent, se wa Nsanzamahoro Jean Baptiste ucururiza mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Cyumba, Akagari ka Muhambo mu Mudugudu wa Nyamabare, tariki 21 Mata 2024.

    RIB yatangaje ko tariki 26 Mata 2024 yahise ita muri yombi ndetse inafunga Nsanzamahoro Jean Baptiste w'imyaka 23, afatanwa miliyoni 7 Frw yari yaratabye mu mwobo mu ishyamba.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yatangaje ko ku wa 27 Mata 2024, yahise ishyikiriza amafaranga yafashwe uwari wayibwe mu gihe andi yibwe na Ndizihiwe Jean Claude wahise atoroka.

    Ati 'RIB yashyikirije amafaranga angana na 7,431,000 Frw uwari wibwe witwa Nzabonantuma Laurent. Aya mafaranga yasubijwe uwari wibwe akaba ari umuhungu we wayafatanwe kuko yari yaracukuye umwobo mu ishyamba ayahishamo mu gihe andi mafaranga yatwawe n'uwatorotse.'

    Yanavuze ko uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Cyumba mu gihe dosiye ye ikiri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ati 'RIB iramenyesha abantu kugana gahunda ya za banki ibafasha guherekanya no kubika amafaranga ku buryo butanga umutekano wayo. Abantu barasabwa kujya babika amafaranga mu ngo cyangwa mu maduka aho bakorera kuko ibyo bishobora gutanga icyuho cyo kwibwa'.

    Ingingo ya 166 mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange iteganya ko umuntu uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ku mpamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba igaragaza ko mu gihe kwiba byakozwe nijoro cyangwa byakozwe n'abantu barenze umwe igihano ku cyaha cyo kwiba cyikuba kabiri.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-rib-yagaruje-miliyoni-7-frw-yibwe-n-abacukuye-iduka

  • Urubyiruko rwa Ruhango rwahawe umukoro wo kurwanya abapfobya Jenoside bitwikiriye imbuga nkoranyambaga – #rwanda #RwOT

    Abagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi biganjemo urubyiruko, ariko n'ingabo za RPA zayihagaritse nazo zari urubyiruko rwiyemeje kurwanya ikibi, rugatanga ubuzima.

    Urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi kuri uyu wa 28 Mata 2024, rwatangaje ko ari umwanya mwiza wo kumenya amateka nyakuri yaranze u Rwanda, bakazayashingiraho mu kubaka ahazaza hazira ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Batamuriza Sylvie ufite imyaka 17 yagize ati 'Tukiri mu rwibutso hari ahantu nabonye handitse ngo n'igisekeramwanzi ntabwo cyagiriwe impuhwe. Ubu nanjye ntabwo navuga ko ndi muto, ni njye ukwiye kwigisha abandi aya mateka, nkibaza ngo nk'abazankomokaho nkwiye kubigisha ayahe mateka? Nubwo tutari turiho ariko iyo tuje aha tugenda tubona ibimenyetso bimwe na bimwe tukabona ukuri kw'ibyabaye.'

    Umuyobozi w'umuryango w'urubyiruko witwa Rungano Ndota Initiative, Gatera Vincent Pallotti yatangaje ko bafite urubyiruko rurenga 300 rwo mu mirenge itandukaye y'Akarere ka Ruhango batoza indangagaciro zirimo n'imiyoborere, bakanabafasha kumenya amateka y'igihugu kugira ngo bazavemo abayobozi beza.

    Ati 'Imiyoborere ni imwe mu nkingi ikomeye twubakiyeho, ntabwo umuntu ukiri urubyiruko yaba umuyobozi atazi igihugu cye, izo ndangagaciro z'umuyobozi ntabwo wazigira utazi uwo uri we, ntabwo waba umuyobozi utazi amateka y'igihugu cyawe.'

    'Tuba twabazanye aha kugira ngo bige muri rusange amateka atari ayo mu Ruhango gusa ahubwo ay'igihugu cyose kugira ngo barebe ngo 'ese nk'abantu bitegura kuba abayobozi ni gute bayobora intambwe zabo n'abo bayobora kugira ngo batazava aho bateshuka bakagwa mu makosa nk'ayo bamaze kubona abandi bakoze yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Yagaragaje ko bahora bashishikariza urubyiruko kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya jenoside haba ku mbuga nkoranyambaga ariko ndetse no mu miryango yabo bagahagarara ku ndangagaciro z'igihugu cyabo.

    Umukozi w'Akarere ka Ruhango ushinzwe Urubyiruko n'Umuco, Usengimana Jean Paul, yavuze ko mu byo bashyiramo imbaraga ari ugufasha urubyiruko kumenya amateka no kwifashisha ikoranabuhanga mu kubwiza ukuri abashaka kugoreka amateka y'u Rwanda banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Dufite gahunda yo kwigisha urubyiruko kugira ngo basobanukirwe cyane amateka kuko ubu ni rwo rufite inshingano abakuru bari kugena basaza. Urubyiruko rwavutse muri icyo gihe cya Jenoside rugeze mu myaka yo gufata inshingano no kuba bakora ibikorwa bitandukanye byubaka igihugu rero ni ngombwa ko bamenya amateka y'igihugu cyacu kuko utazi iyo ava ntamenya iyo ajya. Rero twebwe nk'urubyiruko ni twe dufite inshingano zo kubaka igihugu kuko n'ubundi cyasenywe n'urubyiruko.'

    Yagaragaje ko mu Karere ka Ruhango bafite izindi nzibutso basura bakiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko ko bagomba kumenya amateka y'igihugu cyose kugira ngo bashobore gusubiza abashaka kuyipfobya.

    Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko 75% by'Abanyarwanda ari urubyiruko rutarengeje imyaka 35.

    Urubyiruko rwa Ruhango rwavuze ko rwungukiye ubumenyi bukomeye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Bavuze ko nyuma yo gusobanukirwa amateka y’u Rwanda bizabafasha kubaka igihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwa-ruhango-rwahawe-umukoro-wo-kurwanya-abapfobya-jenoside-yakorewe

  • Gakenke: Abarimu bamaze umwaka bategereje amafaranga y'inyongera bemerewe kubwo gukora neza – #rwanda #RwOT

    Aya mafaranga ni atangwa buri mwaka hagendewe ku manota y'imihigo. Ayo basabe ni ayatanzwe mu biruhuko birebire by'umwaka wa 2023.

    Iki kibazo kikimara kugaraga abatari bayabonye bahise babimenyesha Akarere nako kabizeza kugikemura, kuva icyo gihe kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.

    Umwe muri bo waganiriye na IGIHE yagize ati “Uzi guhora witeguye ko urabona amafaranga? Byatumye umuntu yanduranya kubera amadeni kuko twari twizeye kuyabona. Ntabwo nari narangiza kwishyurira abanyeshuri kandi nzinduka njya kurera.'

    Undi yagize ati “Duhora twibaza icyo batujijije kuko bagenzi bacu barayabonye ndetse ubu turi kwitegura kubona andi ntakuntu bari baduha. Turasaba inzego bireba ko zadufasha tukabona amafaranga yacu kuko Akarere twagatakiye inshuro nyinshi.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, yizeza aba barimu batabonye inyongera yabo ko ibyo akarere kasabwaga kamaze kubikora, kababa karamaze kohereza dosiye yabo muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, akabasaba kuba bihanganye.

    Umwarimu wagize amanota 70-79 mu mihigo bamuha 3% y'umushahara ahabwa bagakuba n'amezi 12 agize umwaka, naho ufite 80-100 bamuha 5% y'umushahara ahabwa bagakuba n'amezi 12 y'umwaka.

    Ibiro by’akarere ka Gakenke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-abarimu-bamaze-umwaka-bategereje-amafaranga-y-inyongera-bemerewe-kubwo

  • Arsenal yatsindiye Tottenham Hotspur ku mugoz… – #rwanda #RwOT

    Uko umukino wagenze umunota ku munota:

    Umukino urangiye Arsenal itsinze Tottenham Hotspur ibitego 3-2 ikomesa kuba ku mwanya wa 1 n’amanota 80.

    93′ ikipe ya Tottenham Hotspur iri gushaka igitego cya 3 ku bubi no kubwiza,Richarlison yarazamukanye umupira yihuta gusa William Saliba amutereka hasi umusifuzi atanga kufura itagize icyo itanga 

    Umukino wongeweho iminota 6

    88′ Arsenal ikoze impinduka mu kibuga havamo Martin Odegaard hajyamo Jakub Kiwior 

    84′ Tottenham Hotspur ibonye penariti ku ikosa Declan Rice akoreye Ben Davies ari mu rubuga rw’amahina maze iterwa na Son Heung-min ayitereka mu nshundura igitego cya 2 kiba kirabonetse 

    82′ Son Heung-min yarazamukanye umupira yiruka ashaka guhereza umupira ba rutahizamu gusa Thomas Partey amukorera ikosa bituma anahabwa ikarita y’umuhondo 

    74′ Gabriel Martinelli ari kubona imipira ari mu rubuga rw’amahina gusa ba myugariro ba Tottenham Hotspur bagahita bayimukaraho

    63′ Tottenham Hotspur ibonye igitego cya 1 gitsinzwe na Christian Romero ku mupira yiherewe n’umunyezamu wa Arsenal,David Raya 

    62′ Mike Arteta akoze impinduka mu kibuga havamo Leandro Trossard hajyamo Gabriel Martinelli naho Tottenham Hotspur yo ikuramo James Maddison na Pierre Emile- Hojbjerg hajyamo Yves Bissouma  na Richerson

    58′ Kai Havertz arase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego cya 4 ku mupira waruzamuwe na Martin Odegaard gusa kuwufunga biramunanira

    50′ Abasore ba Tottenham Hotspur bari gukina bashaka uko batangira kwishyura,Dejan Kulusevski  ahinduye umupira gusa Christian Romero ashyiraho umutwe umupira unyura hejuru y’izamu 

    46′ Igice cya kabiri gitangiye Ange Postecoglou utoza Tottenham Hotspur akora impinduka mu kibuga havamo Rodrigo Bentancur hajyamo Pape Matar Sarr 

    Igice cya mbere kirangiye ikipe ya Arsenal iyoboye n’ibitego 3-0

    45′ Umusifuzi wa 4 yongeyeho iminota 6 kugira ngo igice cya mbere kirangire

    44′ Kapiteni wa Tottenham Hotspur,Heung-Min Son arase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego aho yarisigaranye n’umunyezamu gusa arekuye ishoti rinyura hejuru kure cyane 

    38′ Arsenal iteretsemo igitego cya 3 gitsinzwe na Kai Havertz akoresheje umutwe ku mupira waruvuye muri koroneri itewe na Declan Rice 

    33′ Mu bijyanye no kwiharira ikipe ya Tottenham Hotspur irayoboye na 67 naho Arsenal yo ni 33 ku ijana

    27′ Arsenal itsinze igitego cya 2 cya Bukayo Saka ku mupira ahawe na Kai Havertz 

    22′ Tottenham Hotspur yaribonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Van de Ven gusa basifura ko habayemo kurarira 

    19′ Christian Romero yongeye kugerageza uburyo nanone akoresheje umutwe ku mupira waruvuye kuri kufura itewe na James Madison gusa ukubita igiti cy’izamu 

    18′ Tottenham Hotspur nyuma yuko umukinnyi wayo ukina mu kibuga hagati yitsinze iri kureba uko yashaka igitego cyo kwishyura,James Madison azamuye koroneri umupira usanga Christian Romero ashyiraho umutwe ariko ku bw’amahirwe macye uragenda unyura impande y’izamu gato 

    15′ Arsenal ifunguye amazamu ku gitego kuri koroneri itewe na Bukayo Saka maze uwitwa Pierre Emile- Hojbjerg aritsinda

    13’  Kai Havertz yarafunguye amazamu ku mupira yarahawe na Martin Odegaard gusa umusifuzi asifura ko habayemo kurarira 

    11′ Heung-Min Son acenze ba myugariro ba Arsenal ari mu rubuga rw’amahina arangije ahereza umupira James Madison gusa arekura ishoti rinyura hejuru y’izamu kure 

    9′ Arsenal ibonye kufura yariteretse ahantu heza ku ikosa James Madison akoreye Thomas Partey maze iterwa na Martin Odegaard gusa ikubita mu rukuta

    8′ Amakipe yombi arimo arakina yigana ubona ko nta kipe nimwe ishaka kwirekura

    5’  Arsenal yarigerageje kugera imbere y’izamu ku mupira Bukayo Saka yarahaye Ben White gusa agenda gake uramucika

    1′ Abakinnyi ba Tottenham Hotspur nibo bafite umupira barimo baraherekanya gake gake

    Abakinnyi 11 ba Tottenham babanje mu kibuga:

    Vicario

    Davies

     Romero

    Porro

    van de Ven

    Bentancur

    Højbjerg

    Kulusevski

    Maddison

    Werner

    Son

    Abakinnyi 11 ba Arsenal babanje mu kibuga:

    Raya

    White

    Saliba

    Gabriel

    Tomiyasu

    Rice

    Partey

    Ødegaard

    Saka

    Trossard

    Havertz

    Uyu mukino ushobora kugira ingaruka ku gikombe cya shampiyona bitewe nuko Arsenal iramutse iwutsinzwe cyangwa ikawunganya amahirwe yo kucyegukana yaba arimo arayoyoka.

    Tottenham Hotspur igiye kuwukina iri ku mwanya wa 5 n’amanota 60 mu gihe Arsenal yo iri ku mwanya wa 1 n’amanota 77 aho irusha Manchester City inota 1 gusa yo ikaba ifite umukino w’ikirarane.

    Mu mukino Tottenham Hotspur iheruka gukina muri Premier League yatsinzwe na Newcastle United ibitego 4-0 mu gihe Arsenal yo iheruka kunyagira Chelsea ibitego 5-0.

    Imibare yerekana ko mu mikino 50 imaze guhuza aya makipe yombi ikipe ya Arsenal yatsinzemo 21 banganyamo 16 naho Tottenham Hotspur itsindamo 13. Muri 5 iheruka yo ikipe y’abarashi yatsinzemo 3 banganya 1 naho Tottenham Hotspur itsindamo 1.

    Mu mukino ubanza wabahuje muri shampiyona y’uyu mwaka kuri Emirates Stadium warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

    Bukayo Saka wari watsinze mu mukino ubanza aramutse yongeye gutsinda yaba akoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere utsinze Tottenham Hotspur atsindira Arsenal mu mukino wo mu rugo no hanze kuva byakorwa na Ian Wright mu 1993-94.

    Umukino uhuza Arsenal na Tottenham Hotspur aba ari ‘derby’ kubera ko aba bombi basangiye umujyi wa London. 

    Uva kuri sitade ya Tottenham Hotspur ujya kuri Emirates Stadium harimo intera y’ibilometero 6.4 gusa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142422/live-tottenham-hotspur-yakiriye-arsenal-mu-mukino-ushobora-kugira-ingaruka-ku-gikombe-142422.html

  • Stade Amahoro yageze ku mirimo yanyuma yo gusozwa ! Amashusho yerekana impande zayo zose n’ubwiza bwayo -Videwo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mumyaka yashize ibihugu nka Tanzania, Uganda, Kenya byakomeje kuyobora urutonde rw'ibihugu bifite stade zihenze kandi nziza muri East Africa . Ariko aho stade Amahoro yo mu Rwanda yuzuriye, nayo yiyongereye muri izo stade zihenze ziri muri East Africa.

    Kuri ubu ukurikije uko stade Amahoro imeze uhita uvuga ko Amavubi ari imwe mu makipe y'ibihugu azajya yakirira ahantu heza kandi hahenze muri East Africa.   Reba amashusho agaragaza impande zose za stade Amahoro.

    Source : https://yegob.rw/stade-amahoro-yageze-ku-mirimo-yanyuma-yobgusozwa-amashusho-yerekana-impande-zayo-zose-nubwiza-bwayo-videwo/