Blog

  • Gad yinjiye mu muziki? Igisubizo cye nyuma yo… – #rwanda #RwOT

    Kenny Sol abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM, ni mu gihe Nel Ngabo abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music.

    Ni ubwa mbere izi 'Label' zombi zihuje imbaraga mu ikorwa ry'indirimbo, ibintu bigaragaza ubufatanye bukenewe mu rugendo rw'umuziki w'u Rwanda.

    Iyi ndirimbo 'Molomita' izajya hanze ku wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Element. Ni ubwa mbere uyu musore akoreye indirimbo Nel Ngabo, ariko si ubwa mbere akoreye indirimbo Kenny Sol, kuko yamukoreye zimwe mu ndirimbo ziri kuri Extended Play (EP) ye ya mbere.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwnada, Director Gad yavuze ko yagize igitekerezo cyo guhuriza mu ndirimbo aba bahanzi bombi, kubera ko ari abahanga, kandi yabonaga ko ubumwe bw'abo bwatanga umusaruro ushimishije mu rugendo rw'umuziki.

    Ariko kandi yabitekerejeho mu rwego rwo kwagura amarembo y'umuziki wa Nel Ngabo. Ati 'Nel Ngabo ni umuhanzi wa Kina Music afite indirimbo nyinshi, izo ndirimbo zose yazikoreye kwa Clement, ubu rero twamujyanye kwa Element kugirango n'abo bagerageze barebe ko hari icyo bageraho. Urumva, Nel Ngabo guhura na Element ni ibintu binini. Element nawe uramuzi iyo yakoze indirimbo iba igomba kuba ari nziza uko byagenda kose.'

    Akomeza ati 'Kenny Sol ni umuhanga nk'ibisanzwe. Ikindi kirimo kidasanzwe ni uko ari bwo bwa mbere aba bahanzi bahuriye mu ndirimbo. Ikindi kidasanzwe ni uko nanjye ndimo nk'uko byagutunguye, byatunguye n'abandi rwose.'

    Abajijwe niba ijwi rye rizumvikana muri iyi ndirimbo, Gad yavuze ko ari agaseke gapfundikiye, kandi ko atinjiye mu muziki nk'umuhanzi ahubwo afite uburyo azajya abikoramo.  

    Ati 'Iby'uko ndirimbamo cyangwa ntaririmbamo tuzabimenya isohotse, reka mbatere amatsiko. Oya! Ntabwo ninjiye mu muziki mu by'ukuri nk'umuhanzi. Ninjiye mu muziki mu bundi buryo budafite aho butandukaniye n'uko nabikoragamo. Nta kintu kigiye guhinduka. Icyo nakoze ni uguhuza abahanzi, n'aho ubundi njyewe ntabwo ninjiye mu muziki.'

    Mu 2022, nibwo Gad yatangiye urugendo rwo gutunganya indirimbo z'abahanzi banyuranye mu buryo bw'amashusho. Ibi byatumye muri uriya mwaka yegukana igikombe cy'uwahize abandi mu bayobora amashusho y'indirimbo mu bihembo bya Isango na Muzika Awards 2022.

    Ni igihembo akesha indirimbo yakoze zakunzwe nka 'Good Luck' ya Ariel Wayz, 'Akinyuma' ya Bruce Melodie, Terimometa ya Phil Peter na Kenny Sol, 'Suwejo' yitiriwe Album y'umuhanzi akaba n'umunyamakuru Yago n'izindi.

    Ni nawe wakoze indirimbo 'Muzadukumbura' ya Nel Ngabo na Fireman, anakora indirimbo 'Mutuale' ya Bruce Melodie na Nel Ngabo, 'Tobora' ya Knowless n'izindi

    Director Gad yatangaje ko guhuriza mu ndirimbo Nel Ngabo na Kenny Sol yashingiye ku buhanga bw'abo

    Gad yavuze ko yinjiye mu muziki mu buryo butandukanye n'ubwo abantu bashobora gutekereza


    Nel Ngabo yaririmbye mu ndirimbo yakorewe ku nshuro ya mbere na Element


    Kenny Sol yahuriye mu ndirimbo bwa mbere na Nel Ngabo nyuma y'imyaka itatu bari mu muziki


    Iyi ndirimbo, aba bahanzi bombi bahuriyemo izasohoka ku wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MBALI’ YA NEL NGABO

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘2 IN 1’ YA KENNY SOL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142441/gad-yinjiye-mu-muziki-igisubizo-cye-nyuma-yo-guhuriza-mu-ndirimbo-nel-ngabo-na-kenny-sol-142441.html

  • Cyusa Ibrahim nItorero Inganzo Ngari basuye… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa bakoze kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, aho ababyinnyi, abayobozi b'iri torero ndetse na Cyusa Ibrahim wabyinnye muri iri torero mu gihe cy'imyaka itanu, beretswe ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, basobanurirwa uko umugambi wa Jenoside wateguwe kugeza ushyizwe mu bikorwa.

    Basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, berekwa uko Jenoside yateguwe, ukuri kw'ayo, uko yashyizwe mu bikorwa n'ingaruka yateje, ndetse n'uko Ingabo zari iza RPA zabohoye Igihugu, zigasubiza u Rwanda n'Abanyarwanda ijambo.

    Imibare igaragaza ko ¾ ari urubyiruko rutuye u Rwanda. Bituma, Guverinoma ishyira imbaraga mu kubashyira mu myanya kugirango batangire gufata inshingano.

    Umuyobozi w'Itorero Inganzi Ngari, Serge Nahimana yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nk'Itorero Inganzi Ngari bungutse byinshi byubakiye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, kandi biyemeza guhangana n'abagoreka amateka.

    Ati 'Tugomba kujya twigisha amateka, kandi tugategura n'ibikorwa bitandukanye bifasha abantu gusura inzibutso, gusura abarokotse, gukora gahunda nyinshi zinyuranye zifasha urubyiruko kugira ngo bamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi bizafasha guhangana n'abahakana, bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umukoro, rero dufite kugira ngo abo bana bamenye amateka yaranze Igihugu cyacu. Ikindi ni uko kubimenya, niho hava kurwanya iyo ngengabitekerezo kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.'

    Uyu muyobozi yavuze ko guhangana n'abahakana, bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari 'umukoro wa buri munyarwanda'. Ariko kandi nk'abantu bahura na bantu benshi binyuze mu nganzo y'abo, biyemeje kwiga amateka kugira ngo bazafashe n'abandi kuyamenya mu buryo bwisumbuyeho.

    Nahimana avuga ko baganirijwe uko Jenoside yateguwe nuko yashyizwe mu bikorwa, bityo kugira ubumenyi ku mateka asharira u Rwanda rwanyuzemo, bigiye kubafasha kurushaho guhangana n'abagoreka amateka ya Jenoside.

    Ati 'Iyo ufite ubumenyi birakorohera guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside, ubaye utazi amateka cyangwa se utarashyize imbaraga mu kubaza abakuru, ntabwo byakorohera mu rugamba rwo guhangana n'abo bose. Ni byiza ko twese cyangwa se abanyarwanda muri rusange, tumenya amateka ku buryo ba bantu bapfobya Jenoside batazagira aho bamenera.'

    Nahimana yavuze ko bazakomeza gusura inzibutso za Jenoside mu rwego rwo kwiga amateka  kandi bazajya bakora ibikorwa binyuranye bigamije gufasha abarokotse Jenoside ndetse no gufasha urubyiruko kumenya amateka binyuze mu bihangano binyuranye bategura.

    Umuhanzi Cuyusa Ibrahim yabaye igihe kinini mu Itorero Inganzi mbere y'uko atangira urugendo rw'umuziki we nk'umuhanzi wigenga, yabyinnye muri iri torero hagati ya 2010 na 2015, ndetse baritegura kuzahurira mu gitaramo 'Migabo Live Concert' kizaba tariki 8 Kamena 2024.

    Yabwiye InyaRwanda ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, byamufashije kurushaho kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uyu muhanzi warokokeye mu Karere ka Kamonyi mu Majyepfo y'u Rwanda, avuga ko urubyiruko rufite umukoro wo guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside.

    Ati 'Urubyiruko ndarusaba kudaha agaciro abapfobya cyangwa abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari abashaka kudusubiza mu mateka mabi twaciyemo.'

    Yasabye abarokotse Jenoside gukomeza urugendo rwo kwiyubaka. Ati 'Ndakangurira abarokotse Jenoside ko uburyo bwiza bwo gusubiza ababiciye cyangwa abatabifuriza ineza, ari ugukora cyane tukiteza imbere ku buryo uwakwifurije gupfa akubona ubayeho neza mu buryo atifuzaga; ikindi uwashatse ku kwica ugahindukira ukamuha amata! Nta mugayo urenze uwo.'

    Uyu muhanzi anavuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byamusigiye umukoro wo ‘kwiga amateka nkayamenya kurushaho kugirango nzabone uko ndaga abana banjye amateka yo hambere bityo nabo bazayarage abazabakomokaho kugirango ibyabaye bitazasubira ukundi’.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruruhukiyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi magana biri na mirongo itanu (250,000). 

    Aha hakaba ari ku gicumbi cy' imiryango y'abarokotse Jenoside, abavandimwe n'inshuti bahurira bibuka ababo.

    Nk'ahantu ho kwibukira no gutanga inyigisho ku mateka yaranze u Rwanda, urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyira imbaraga mu kwigisha abantu ububi bwa Jenoside n'ubundi bwicanyi ndengakamere mu rwego rwo kurinda ko yakongera kubaho ukundi.

    Mu gihe cy'iminsi ijana yo Kwibuka, abasura uru rwibutso basabwa gusiga ubutumwa bwo kwibuka mu gitabo cyagenewe abashyitsi, mu rwego rwo gukomeza Kwibuka abazize Jenoside no gutera imbaraga abayirokotse.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rugizwe n'ibice bitatu bisurwa, igice kinini ni ikivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari igice cyagenewe kwibuka abana bazize Jenoside n'igice kigaragaza amateka ya Jenoside yakozwe mu bindi bihugu kw'Isi.

    Hari ibindi bice nkaho abantu bashobora kwigira amateka bakoresheje ikoranabuhanga, ubusitani ndetse n'imva rusange zishyinguwemo imibiri y'abazize Jenoside. Ibi bice byose bitanga inyigisho ku basura urwibutso.

    Ababyinnyi b'Itorero Inganzo Ngari basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi


    Inganzo Ngari biyemeje guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi


    Inganzo Ngari bavuze ko bazajya bategura ibikorwa bigamije gufasha urubyiruko kumenya amateka







    Cyusa Ibrahim [Uwa Gatandatu uturutse iburyo] yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza gutwaza mu rugendo rwo kwiyubaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142446/cyusa-ibrahim-nitorero-inganzo-ngari-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-amafoto-142446.html

  • Ni impano nahaye umubyeyi wanjye – Sarpong nyuma yo kujya muri APR FC, uko yasohowe mu nzu kubera iki cyemezo #rwanda #RwOT

    Ntakirutimana Isaac [Sarpong], wari umufana ukomeye wa Rayon Sports nyuma yo kwerekeza muri APR FC yavuze ko ari impano yahaye umubyeyi we kuko ari umukunzi w’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo uyu mufana yarahiriye kuba umufana wa APR FC avuye muri Rayon Sports.

    Ntabwo byakiriwe neza n’abakunzi benshi ba Rayon Sports aho bavuze ko ibyo akoze atari byo n’ubundi atayikundaga.

    Ibi kandi byakurikiwe ni uko na nyir’inzu yahise amwandikira amubwira ko agomba kumusohokera mu nzu.

    Sarpong yabwiye ISIMBI ati “ubwo nari ku biro nabonye ubutumwa bwa nyir’inzu bumbwira ngo twabanye neza byaba byiza muhaye inzu ye, nahise musubiza ko tugomba kubahiriza amategeko agenga gukodesha akampa iminsi 15, nashyizeho abantu barimo kunshakira inzu.”

    Yakomeje avuga ko ajya gufata iki cyemezo yari abyiteze kuko nyir’inzu ni umufana wa Rayon Sports, gusa we ngo yakurikije amarangamutima ye.

    Ati “Urumva njya gufata icyemezo cyo kujya muri APR FC nari mbyiteze, kuko kuva muri 2013 ndi muri Rayon Sports, n’inzu nabagamo ni uyu-murayon rero nari mbyiteze, icy’ingenzi ni uko njye nakurikije amarangamutima yanjye, n’aho ibindi nashyizeho abagomba kunshakira inzu.”

    Sarpong kandi avuga ko guhindura akajya gufana APR FC ari impano yahaye umubyeyi we kuko akunda APR FC.

    Ati “Navuga ko ari impano mpaye umubyeyi wanjye mu za bukuru kuko ni umufana wa APR FC. Reka mbisubiremo rwose njye nakurikije amarangamutima kandi nta muntu urwana na yo.”

    Yashimangiye ko nta gikorwa kibi yahuye nacyo kuko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano uretse kuba umuntu yamwandikira ubutumwa cyangwa bagahura akamubwira nabi kubera ko atishimiye icyemezo yafashe.

    Sarpong yamaze kwerekeza muri APR FC, nyir’inzu amusaba kumuvira mu ikipe

    Sarpong yari umufana ukomeye wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-impano-nahaye-umubyeyi-wanjye-sarpong-nyuma-yo-kujya-muri-apr-fc-uko-yasohowe-mu-nzu-kubera-iki-cyemezo

  • Police HC yihoreye kuri APR HC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsinda APR HC ibitego 26-17, ikipe ya Police HC yasoje imikino ibanza ya Shampiyona ya Handball mu bagabo iyoboye urutonde rwa shampiyona.

    Uyu mukino usoza imikino ibanza ya shampiyona ya 2024, wabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 28 Mata 2024 ku Kibuga cya Kimisigara.

    Aya makipe yagiye gicakirana nyuma y’uko APR HC yari imaze gutsinda Nyakabanda ibitego 42-8 n’aho Police HC yo yari yatsinze Nyakabanda 54-10.

    Wari umukino umeze nko kwihorera kuri Police HC kuko mu mitwe y’abakinnyi b’iyi kipe harimo igikombe cy’Intwari iyi kipe yaherukaga gutwarwa na APR HC.

    Police HC yatangiye neza umukino neza aho yatsinze ibitego 4 APR HC itaratsinda na kimwe. Yakomeje kugenda imbere kugeza aho igice cya mbere cyarangiye Police ibifashijwemo n’abarimo Kubwimana Emmanuel na Mbesutunguwe Samuel iri imbere n’amanota 15-9.

    Igice cya kabiri APR yagitangiranye imbaraga ishaka kugabanya ikinyuranyo cy’ibitego 9 yari yatsinzwe mu gice cya mbere, abarimo Karenzi Yannick, Jean Paul na Muhumure bagerageje kugeza aho hasigayemo 6 (21-15).

    Kuba bamwe mu bakinnyi b’ingenzi ba APR HC batari mu mukino neza nka Uwayezu Arsene, umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu, byatumye Police HC ikomeza kubayobora.

    Byatumye uyu mukino Police iwutsinda ishyizemo ikinyuranyo cy’amanota 11, warangiye ari ibitego 27-16.

    Umutoza wa APR HC, Bagirshya Anaclet yavuze biteguye kuzitwara neza mu mikino yo kwishyura kuko ubu abakinnyi be batari bameze neza mu mutwe kuko bitabiriye imikino Nyafurika muri Algeria ariko bavayo badakinnye kubera imyuzure yabaye Dubai.

    Ati “Mu buryo bw’imitekerereze ntabwo abakinnyi bameze neza kuko amarushanwa twagiyemo ntabwo twakinnye. Iyi kipe ihari ni yo yatsinze Police HC mu Gikombe cy’Intwari, turongera tubagarurire icyizere, muzabona indi APR imeze neza.'

    Umutoza wa Police HC, CIP (Rtd) Ntabanganyimana Antoine, yavuze ko icyafashije ikipe ye gutsinda uyu mukino ari uko ubu abakinnyi be bamaze kumenyerana kandi bitoje neza.

    Ati “Intsinzi y’uyu munsi iturutse ku myitozo. Ubushize twakinnye na APR, bamwe mu bakinnyi ari bwo bavuye mu yandi makipe. Ubu bamaze kumenyerana. Ubusatirizi bwacu bwari hejuru, ni bwiza.'

    Mu yindi mikino yabaye mu mpera z’iki cyumweru, APR yari yatsinze Gicumbi HT ibitego 31-22 na ES Kigoma ibitego 37-23 mu gihe Police HC yatsinze UR Huye 38-11 na Gorillas 53-15.

    ADEGI yatsinze UR Rukara 36-26 na Nyakabanda mpaga ya 20-0, ES Kigoma itsindwa na Gicumbi HT 26-41 naho Nyakabanda yongera guterwa mpaga na ADEGI mu gihe Gorillas yatsinze UR Huye ibitego 34-30.

    Mu bagore, ES Nyamagabe yatsinze UR Rukara ibitego 26-11 na University of Kigali 27-11, ES Kiziguro itsinda Falcons 31-20 naho UR Rukara itsinda UR Huye 16-15.

    Police HC ni yo yasoje imikino ibanza iyoboye Shampiyona n’amanota 24 kuri 24, ikurikiwe na APR ifite amanota 21.

    Umunyezamu Dauda wa Police HC yari ahagaze neza cyane

    Umunyezamu Arsene wa APR HC ntabwo yoroshewe n’uyu mukino

    Mbesutunguwe Samuel, umwe mu bakinnyi bazonze APR

    Kibonke wa Police ashaka uburyo yambura umupira Jean Paul wa APR

    Kubwimana Emmanuel uri mu mwaka we wa mbere muri Police, ysihimira intsinzi

    Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Police HC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-hc-yihoreye-kuri-apr-hc-amafoto

  • Umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro wagombaga guhuza Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC ntabwo ukibaye ku wa Gatatu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro mu Bagore wagombaga guhuza Rayon Sports na Indahangarwa WFC wasubitswe.

    Uyu mukino wakuwe ku wa Gatatu tariki 1 Gicurasi, ushyirwa ku wa Kabiri tariki 30 Mata 2024 saa 12:00.

    Source : https://yegob.rw/umukino-wa-nyuma-wigikombe-cyamahoro-wagombaga-guhuza-rayon-sports-wfc-na-indahangarwa-wfc-ntabwo-ukibaye-ku-wa-gatatu/

  • Ibyo atakoreye i Rwanda ari kubikorera imahanga! Rutahizamu w’Amavubi Gitego Arthur ijoro ryashize yabaye umwarimu muri Kenya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomeye cyane mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi uzwi ku izina rya Gitego Arthur akomeje kwigisha isomo rya ruhago mu gihugu cya Kenya.

    Kuri icyi cyumweru gishize mu gihugu cya Kenya bakinaga igikombe cy'igihugu AFC Leopards ikinamo Rutahizamu Gitego Arthur yatsinze Compel FC ibitego 3-1, harimo ibitego bibiri byatsinzwe n'uyu rutahizamu w'Umunyarwanda ukomeje kwitwara neza muri iyi kipe.

    Igitego cya mbere Gitego yagitsinze ku munota wa 40+2 nyuma yaho Kayci Odhiambo yari yafashije ikipe kwishyura igitego yari yabajwe na Compel FC.

    Gitego Arthur yongeye kunyeganyeza inshundura ku munota wa 62 kiba igitego cya kabiri atsinze mu mukino, uyu mukino warangiye AFC Leopards isezereye Compel FC muri 1/4 iyitsinze ibitego 3-1.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-atakoreye-i-rwanda-ari-kubikorera-imahanga-rutahizamu-wamavubi-gitego-arthur-ijoro-ryashize-yabaye-umwarimu-muri-kenya/

  • Bamwe iri joro ntibazaryibagirwa ! Mu ijoro ryahise mu Rwanda hose umuriro wabuze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Mata 2024 ni undi munsi wabayeho utangaje cyane ku baturage bose batuye mu Rwanda. Ni umunsi umuriro wabuze mu gihugu hose.

    Muri iri joro ryo ku wa 28 Mata guhera mu masaha ya Saa kumi nebyiri umuriro wagiye mu duce dutandukanye.

    Ubwo umuriro wari umaze akanya ugiye, nibwo abantu batangiye guhamagarana babazanya niba bo bafite umuriro, ariko uhamagaye undi akamubwira ko nabo ntawo bafite.

    Abe mu mijyi yo mu ntara, mu byaro, mu mijyi iciriritse, ndetse no mu mujyi wa Kigali umuriro wari wagiye hose.

    Uyu muriro wamaze hafi amasaha abiri ugiye kuko wagiye ahagana Saa kumi nebyiri ugaruka Saa mbiri n'indi minota. Abantu benshi bakomeje kwibaza icyaba cyateye ibura ry'uyu muriro kuko ari ubwambere bibaye.

    Source : https://yegob.rw/bamwe-iri-joro-ntibazaryibagirwa-mu-ijoro-ryahise-mu-rwanda-hose-umuriro-wabuze/

  • Imfashanyigisho ku mahame n'indagagaciro z'umwuga w'abaganga zamurikiwe abanyamwuga – #rwanda #RwOT

    Ni mahame yateguwe mu buryo bw'ikorabuhanga n'Urugaga rw'Abaganga b'Amenyo mu Rwanda (RMDC) amurikwa ku mugaragaro ku itariki 25 Mata 2024.

    Ingingo ya 19 y'itegeko rigena imitunganyirize, imikorere n'ububasha by'Urugaga rw'Abaganga, ivuga ko 'Inama y'Igihugu y'Urugaga rw'abaganga n'abaganga b'amenyo ishyiraho uburyo bwo guhugura abaganga hagamijwe kubongerera ubumenyi no kwibutswa kwihugura mu buryo buhoraho indangagaciro ziranga umwuga.'

    Mu bubasha ruhabwa n'itegeko, Urugaga rufite ububasha bwo 'gutanga no kwambura uburenganzira bwo gukora umwuga w'ubuganga ; ndetse no gufatira ibihano abaganga n'abaganga b'amenyo bakoze amakosa yo mu rwego rw'umwuga'

    Mu ishyirwa mu bikorwa by'umwanzuro wafatiwe mu mwiherero wa 17 w'abayobozi, ugira uvuga ko 'inzego zireba ubuzima zirasabwa kwihutisha ivugururwa rya gahunda yo guhugura abakozi bo mu rwego rw'ubuvuzi kandi hakongerwamo ibirebana n'isuzumabumenyi rihoraho (kuva umuganga akirangiza kwiga n'igihe cyose ari mu kazi) no gushyira imbaraga mu myitwarire ya kinyamwuga', Urugaga r'wAbaganga rwafashe iya mbere mu gutegura amahugurwa ahoraho mu myitwarire, imikorere n'imikoranire y'abaganga ku baganga b'inzobere ndetse n'abaganga rusange.

    Ku wa Kane tariki ya 25 Mata 2024, mu Karere ka Bugesera, Urugaga rw'Abaganga n'Abaganga b'Amenyo rwamurikiye abahagarariye amashyirahamwe y'inzobere n'ishyirahamwe ry'abaganga n'abafatanyabikorwa imfashyanyigisho ikubiyemo amahame agenga umwuga w'ubuvuzi, imikorere n'imikoranire, yateguwe nk'isomo mu buryo bw'ikoranabuhanga, bworohereza abaganga kuyageraho ndetse no kuyasobanukirwa.

    Iyo mfashanyigisho ikubiyemo mu buryo burambuye ibijyanye no gutanga ubuvuzi mu buryo buboneye, ubunyangamugayo, ubudakemwa, ubwitange n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru akaba n'Umuvugizi w'Urugaga rw'Abaganga n'Abaganga b'Amenyo, Col. Dr. Afrika Gasana Guido mu kumurikira abanyamwuga izi mfashayangisho, yabanje ashimira abagize uruhare mu kuyitegura, anasaba abitabiriye igikorwa gufatanya kugira ngo bagere ku ntego yo kunoza umwuga, hirindwa amakosa kandi umurwayi akagira uruhare mu buvuzi agiye guhabwa ndetse no kugirwa inama mu kwirinda indwara.

    Yaboneyeho gusaba abaganga muri rusange kwifashisha izi mfashanyigisho zateguwe kandi ziboneka kuri murandasi ku rubuga rw'urugaga.

    Col. Dr. Afrika Gasana Guido yasobanuriye abaganga ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari buri muganga agomba kwerekana icyemezo cy'uko yarangije kwiga ayo masomo akabona guhabwa uruhushya rwo gukora rwa buri mwaka.

    Yasabye abakuriye amashuri yigisha ubuvuzi mu Rwanda, kwigisha indangagaciro abanyeshuri biga ubuvuzi kuko igiti kigororwa kikiri gito.

    Iyi mfashyangigisho kandi yateguranywe n'andi masomo yo kwigisha abaganga uburyo bakora raporo ku muntu witabye Imana hakerekanwa icyateye urupfu.

    Mu kiganiro kirambuye, abaganga n'abafatanyabikorwa bishimiye ubudasa zino mfashanyigisho zataguranywe, babaza ibibazo bitandukanye barangiza bemeranyije ko bagiye kongera umurego mu guhugurana kandi urugaga rukaba rugiye gutangira gusanga abaganga mu bitaro bakaganira kandi bagahugurwa ku mahame y'ubuvuzi n'indangagaciro z'umwuga ndetse n'ubufatanye muri rusange.

    Umuyobozi Mukuru akaba n'Umuvugizi w'Urugaga rw'Abaganga n'Abaganga b'Amenyo, Col. Dr. Afrika Gasana Guido

    Imfashanyigisho ku mahame n'indagagaciro z'umwuga w'abaganga zamurikiwe abanyamwuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imfashanyigisho-ku-mahame-n-indagagaciro-z-umwuga-w-abaganga-zamurikiwe

  • Ntawe dufite wahangana nawe- PDI ku mpamvu izashyigikira Perezida Kagame mu matora – #rwanda #RwOT

    Yagaragaje ko nk'ishyaka ry'intangarugero muri demokarasi ritakwirirwa ritanga umukandida wo guhangana na Perezida Kagame kandi ribibona ko ayoboye Abanyarwanda neza.

    Ati 'Mu Banyarwanda […] umuyoboke wa PDI wavuga ngo afite impano yo kuyobora, y'urukundo, ubunararibonye, amateka, kureba kure nka Paul Kagame [uwo] ntawe dufite. Ntabwo twajya kwiyamamaza ku mwanya kandi turi intangarugero twamaze kubona ko hari ukorera Abanyarwanda kuturusha.'

    Yakomeje agaragaza ko impamvu bahisemo no kutagerageza guhangana mu matora y'Umukuru w'Igihugu ahubwo bakiyemeza gushyigikira umukandida watanzwe n'Umuryango wa FPR Inkotanyi ari uko babonye ko ashobora kubakorera ibyo bo ubwabo batashobora.

    Ati 'Kuba intangarugero ni ugukora ibyo ushoboye, ibyo udashoboye ukabiragiza ubishoboye. Kuri uwo mwanya wa Perezida wa Repubulika dufite amahirwe yo kuba dufite Paul Kagame utuyoboye neza, uduhesheje agaciro, utugejeje aho tugeze ku buryo tudafite n'icya kabiri cyavuga ngo ariko natwe tugerageze.'

    Yangoyeho ati 'Nta kugerageza mu byo tudashoboye tumubona hariya. Niwe tugomba gushyigikira.'

    Yagaragarije abarwanashyaka ba PDI ko nta mpamvu y'uko bajya guhatana mu gihe Perezida Kagame yemeye gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kandi bazi ko hari impano imana yamuhaye arusha abandi.

    Ati 'Kuva mu 2003, twemeje ko igihe cyose Kagame Paul atwemereye gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kubera impano Imana yamuhaye itandukanye n'izacu zose, twamaze kwikorera isesengura tubona ibyo aturusha, turavuga duti igihe cyose atanze candidature niwe tuzajya duhundagazaho amajwi yacu.

    Yavuze ko iryo ari hame bafashe kandi bemera kuko bazi neza ko nta muntu wahindura ikipe itsinda uretse ushaka ko iyo kipe itsindwa.

    Ati 'Nta wasimbuza ikipe itsinda kereka ushaka ko itsindwa kandi gutsindwa ntawe ubikenera.'

    Mu 2003 nibwo Ishyaka PDI ryiyemeje ko rizajya rishyigikira Paul Kagame mu matora y'Umukuru w'Igihugu ndetse PDI iri mu ba mbere basabye ko Itegeko Nshinga ry'u Rwanda rivugururwa mu 2015 kugira ngo Perezida Kagame yemererwe kongera kwiyamamaza.

    Yongeye gushimangira ko ayo matora yahujwe n'ay'Abadepite, ishyaka PDI rizayitabira ndetse ryizeye kubona intsinzi kuko riziyamamaza ukwaryo bitandukanye n'uko byakorwaga binyuze mu ihuriro n'umuryango wa FPR Inkotanyi.

    Yashimangiye ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza kubagira icyizere ngo PDI ikomeze kugira uruhare mu gutegura amategeko no kuyatora ndetse no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

    Amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ateganyijwe tariki ya 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu mahanga ndetse na 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda bari imbere mu gihugu.

    Biteganyijwe ko gutangaza amajwi y'ibyavuye mu matora by'agateganyo bizaba bitarenze tariki ya 20 Nyakanga 2024 n'aho ku buryo bwa burundu ni tariki ya 27 Nyakanga 2024.

    Ishyaka rya PDI ryagaragaje ko nta mpamvu yo kugerageza ibyo ribona ridashoboye ryiyemeza gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi

    Sheikh Mussa Fazil Harerimana yagaragaje ko nta muntu uhindura ikipe itsinda

    PDI yagaragaje ko nta muntu yabona wo guhangana na Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu

    PDI yashimangiye ko idatewe ubwoba no kuba igiye kwiyamamaza ku giti cyayo mu matora y’Abadepite

    Umunyamabanga Mukuru wa PDI, Madina Ndangiza, yagaragaje ko iri shyaka rikomeje kubakira ubushobozi abagore baribarizwamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntawe-dufite-wahangana-nawe-perezida-wa-pdi-harerimana-ku-mpamvu-bazashyigikira

  • Yari ‘Weekend’ nziza kuri benshi bakina hanze! Yannick Mukunzi na Rafael York rwabuze gica, Mutsinzi Ange afata umwanya wa mbere #rwanda #RwOT

    Zari impera z’icyumweru nziza ku makipe menshi akinamo Abanyarwanda hanze ya rwo, zasize Gitego Arthur agejeje ikipe ye muri 1/2 cya Mozzart Cup, ni mu Mutsinzi Ange Jimmy yafashije ikipe ye gufata umwanya wa mbere.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Bizimana Djihad – Kryvbas FC

    Bizimana Djihad yakinnye iminota 90 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine wo batsinzemo Metalist 3-0 ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 28 Mata 2024. Iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n’amanota 54, Shakhtar Donetsk ya mbere ifite 61.

    Hakim Sahabo – Standard Liege

    Hakim Sahabo yakinnye iminota 90 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 27 Mata 2024 mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya Standard de Liège yanganyijemo na STVV 1-1.

    Muri iyi shampiyona y’amakipe arwana no kuguma mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Standard de Liège iri ku mwanya wa 5 mu makipe 6 n’amanota 22.

    Maxime Wenssens – Royale Union Saint-Gilloise

    Ntabwo umunyezamu w’umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 bifashishijwe n’ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w’icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yaraye itsinzemo Antwerp 4-1. Mu itsinda ry’amakipe ahatanira igikombe, iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n’amanota 41, Anderlecht ya mbere ifite 42.

    Gitego Arthur – AFC Leopards

    Gitego Arthur ejo yafashije ikipe ye AFC Leopards kugera muri 1/2 cya Mozzart Cup aho yatsinze ibitego 2 muri 3-1 batsinze Compel muri 1/4.

    Mugisha Bonheur Casemiro – AS Marsa

    Ejo hashize ku Cyumweru, AS Marsa ya Mugisha Bonheur Casemiro yatsinze 3-1 Tataouine. Muri shampiyona y’amakipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya 2, ikipe ye ni iya 7 mu makipe 8. Ifite amanota 9, Beja ya mbere ifite 18.

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende – FAR Rabat

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 27 Mata 2024, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yabanje mu kibuga akina iminota 88 mu mukino ikipe ye ya FAR Rabat mu cyiciro cya mbere muri Maroc yatsinzwemo Hassannia Agdir 2-1. Iyi kipe ubu ni yo iyoboye urutonde n’amanota 64 nyuma y’umunsi wa 27.

    Rwatubyaye Abdul – FC Shkupi

    Rwatubyaye Abdul yabanje mu kibuga mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia aho ikipe ye ejo hashize ku Cyumweru yatsinze Tikvesh 3-2. Ubu iyi kipe ni iya kabiri n’amanota 58 inganya na Struga ya mbere ifite 58.

    Yannick Mukunzi & Byiringiro Lague- Sandvikens IF

    Amakipe abiri akinamo abanyarwanda mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, yari yahuye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024 mu mukino w’umunsi wa 5 w’iyi shampiyona.

    Sandvikens IF ikinamo Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague yari yasuye Gefle IF ya Rafael York. Amakipe yombi rwabuze gica kuko yanganyije 2-2.

    Rafael York yabanje mu kibuga akina iminota 70. Sandvikens IF abanyarwanda bayikinira yabanje ku ntebe y’abasimbura, Yannick Mukunzi yinjira mu kibuga ku munota wa 76, Byiringiro Lague we ntiyakandigiye mu kibuga.

    Ubu Sandvikens IF iri ku mwanya wa 9 n’amanota 7, Gefle IF ni iya 14 n’amanota 3 urutonde ruyobowe na Landskrona n’amanota 11.

    Mutsinzi Ange Jimmy – FK Jerv

    Mutsinzi Ange Jimmy, myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yabanje mu kibuga akina iminota yose mu mukino ikipe ya FK Jerv mu cyiciro cya gatatu muri Norway yatsinzemo Sotra 2-0. Byayifashije guhita iyobara urutonde rwa shampiyona n’amanota 9 inganya na Arendal ya kabiri, ni nyuma y’umunsi wa 4 w’iyi shampiyona.

    Hari amwe mu makipe akinamo Abanyarwanda atarakinnye mu mpera z’icyumweru gishize nka Sibomana Patrick Papy na Emery Bayisenge ba Gor Mahia ntibakinnye kuko shampiyona ya Kenya izagaruka mu mpera z’iki cyumweru bakina na Murang’a Seal.

    Muri Libya na bo shampiyona izagaruka muri iki cyumweru, tariki ya 30 Mata, Al Ahli Tripoli ya Manzi Thierry izakina Al Khmes, tariki ya 5 Mata, Al Ta’awon ya Haruna Niyonzima izakina Al Suqoor.

    Ejo ku wa Kabiri tariki ya 30 Mata 2024 ni bwo Namungo FC ya Meddie Kagere muri Tanzania izakina na Simba SC.

    Uyu munsi kandi, TS Galaxy ya Ntwari Fiacre muri Afurika y’Epfo irakina na Mamelodi Sundowns.

    Rafael York yari yabanje mu kibuga

    Gitego Arthur yongeye kubona izamu

    Nyuma y’imvune Yannick Mukunzi arimo kugenda agaruka

    Mutsinzi Ange Jimmy na FK Jerv bafashe umwanya wa mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yari-weekend-nziza-kuri-benshibakina-hanze-yannick-mukunzi-na-rafael-york-rwabuze-gica-mutsinzi-ange-afata-umwanya-wa-mbere