Blog

  • Bamwakiriye nk’icyamamare ! Umukinnyi wa EtEtoile de l’Est yakiriwe bidasanzwe n’abanyeshu n’abayobizi b’ikigo ubwo yasubiraga ku ishuri avuye guhesha ikipe ye amanota 3 – Videwo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Etoile de l'Est, Muhoza Daniel w'imyaka 17, yasubiye ku ishuri, yakirwa n'abanyeshuri ndetse n'ubuyobozi bw'Ikigo cya GS Gasetsa TSS mu buryo budasanzwe.

    Ni nyuma yo guhesha amanota atatu Etoile de l'Est aho yinjije igitego cyayifashije gutsinda Marines FC 1-0 muri Shampiyona.

    Iyi ntsinzi yatumye iyi kipe yo mu Burasirazuba yiyongerera amahirwe yo kuguma mu Cyiciro cya Mbere mu gihe yatsinda imikino ibiri isigaje.

    Ubwo yasubiraga ku ishuri kuri GS Gasetsa TSS, yakiriwe byihariye n’abanyeshuri n'ubuyobozi, anahabwa amashyi y’urufaya mu kumwereka ko yishimiwe cyane. #RBASports pic.twitter.com/lcxzGeIjwL

    — RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) April 29, 2024

    Source : https://yegob.rw/bamwakiriye-nkicyamamare-umukinnyi-wa-yakiriwe-bidasanzwe-nabanyeshu-nabayobizi-bikigo-ubwo-yasubiraga-ku-ishuri-avuye-guhesha-ikipe-ye-amanota-3-videwo/

  • Impungenge ku mushinga wo gutuganya amazi yanduye muri Kigali utangwaho amafaranga nta nyingo – #rwanda #RwOT

    Abadepite bagaragaje ko Ikigo Gishinzwe Amazi Isuku n'Isukura, WASAC Group, cyatangiye gushyira mu bikorwa umushinga wo gutunganya amazi yanduye ava mu Mujyi wa Kigali muri Kamena 2023.

    Kuri uyu wa 29 Mata 2024 ubwo Ubuyobozi bwa WASAC Group bwisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023, hagaragajwe ko hari amakosa menshi yakozwe mu mikoreshereze y'umutungo wa Leta harimo no gushyiraho ibiciro mbumbe nyamara nta nyigo ya nyuma yari yashyirwaho.

    Visi Perezida wa PAC, Depite Mukabalisa Germaine, yatangaje ko hari miliyoni zirenga 47$ zagenewe kubaka uruganda rutunganya amazi mabi mu Mujyi wa Kigali ruri kubakwa ahazwi nko ku Giti cy'Inyoni nyamara nta nyigo ya nyuma igaragaza ibizakenerwa.

    Ati 'Hari n'aho hagiye hashyirwaho igiciro mbumbe n'urugero miliyoni 47$ na miliyari 12 Frw cyo kubaka mbere y'uko hatangwa igishushanyo cya nyuma. Umuntu akibaza ngo ese murashyiraho igiciro nta gishushanyo cya nyuma kibereka ishusho y'ibizakenerwa mu kubaka icyo giciro kiraba kigiyeho gute?'

    Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe Imishinga [WASAC Development], Eng Murekezi Dominique, yatangaje ko uyu mushinga watangiye gukorwa mu buryo bwihutirwa hakoreshejwe uburyo bwa 'Design and Build' aho rwiyemezamirimo ahabwa isoko hagendewe ku giciro mbumbe, agakora inyingo kandi anakora bimwe mu bikorwa.

    Ati “Uyu mushinga urimo gukusanya amazi yo mu bice bya Nyarugenge, mu Mirenge ya Muhima, Nyarugenge na Gitega tukayatunganyiriza ku Giti cy'Inyoni, mu itegurwa ryawo wateguwe ku bufatanye na Leta y'u Rwanda na Banki y'Ishoramari y'i Burayi hakorwa inyigo y'ibanze ndetse n'ibijyanye no kubaka ariko basanga ari byiza ko ukora inyigo ari we ukwiye kuba ari kubaka.

    Bigaragazwa ko uyu mushinga uri gushyirwa 'mu bikorwa ahandi hantu hubatse n'imihindagurikire y'umujyi kugira ngo bizafashe. Aha ni ho havuye ko mu gutanga isoko rwiyemezamirimo washakwaga yahawe gukora inyingo.'

    Ati 'Icyo gihe mu nyigo y'ibanze habayeho kugena igiciro umushinga uzatwara ari na cyo cyahereweho Leta ishaka amafaranga muri Banki Nyafurika itsura Amajyambere.'

    Perezida wa Komisiyo Depite Muhakwa Valens yavuze ko nta cyashingiweho hashyirwaho igiciro cy'inyigo n'icyo kubaka.

    Ati 'Mwagendeye kuki muvuga ngo icyiciro cy'inyingo kizatwara aya mafaranga no kubaka bizatwara aya mafaranga? Kuko hari amakuru atari yuzuye namwe mubona ko itarangiye, kuko mwavuze ngo ibi bizatwara aya kandi namwe inyigo ya nyuma itarangiye?'

    Eng Murekezi yavuze ko bakurikije inyigo y'ibanze yateganyaga ko umushinga uzatwara miliyari 81 z'Amayero ari na yo yaturutse muri AfDB mbere yo guha amasezerano rwiyemezamirimo.

    Yagaragaje ko iyo hakorwa inyigo igaragaza ibikorwa by'uyu mushinga byari kuba bigoye kuko nyuma igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Kigali cyaje guhinduka ku buryo inyigo iri gukorwa muri iki gihe ari yo bwo byaboroheye.

    Ati 'Mbere y'uko dutangira gushyira umushinga mu bikorwa igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Kigali cyarahindutse ariko inyigo irambuye iri gukorwa ubu kubihuza birakunda.”

    “Muri iyo nyigo y'ibanze hari harimo imirimo igomba gukorwa ku nyigo n'indi mirimo y'ibanze ari ho habereye gushyiraho igiciro cy'umushinga mbumbe mbere yo gutanga isoko.'

    Yavuze ko rwiyemezamirimo ari we wagombaga gushyiraho igiciro cy'inyigo azakora, n'igiciro cyo kubaka n'ibikorwa by'umushinga. Mu nyigo y'ibanze harimo imirimo igomba gukorwa ariko hakoreshejwe ibiciro mbumbe.

    Muri iyi mirimo harimo kubaka imiyoboro itwara amazi yanduye n'ibyumba byo kubikamo ayo mazi, n'uruganda nyirizina.

    Ati 'Ubwo isoko ritangwa hakurikijwe iyo mirimo yagaragajwe mu nyigo y'ibanze, iyo mirimo rwieyemezamirimo akazashyiraho ibiciro mbumbe nyuma akazashyiraho inyigo irambuye.'

    Ubu buryo bwo gutanga isoko bwanenzwe n'impande zose bireba ndetse Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, Fidele Abimana, yemeye ko ubu buryo atari bwiza, ku buryo bumvikanye na WASAC ko butazongera gukoreshwa kuko bwatuma Leta ihomba.

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yavuze ko bitumvikana ukuntu hagenwe amafaranga ashyira mu bikorwa umushinga nta nyigo irambuye yari yakorwa

    Abayobozi ba WASAC bagerageje gusobanura ariko PAC igaragaza ko itanyuzwe n’ibisobanuro bitangwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pac-yagaragaje-impungenge-ku-mushinga-wo-gutuganya-amazi-yanduye-muri-kigali

  • Baratinyitse kubera imiterere yabo: Abagore 1… – #rwanda #RwOT

    Biratangaje kubona abagabo bubatse imibiri yabo igahinduka mu buryo budasanzwe, na none bitangaza kurushaho kubona abagore bakoze imibiri yabo ikenda kumera neza nk’iya bagabo cyangwa bakanabarusha.

    Aba nibo akenshi usanga ku mbuga nkoranyambaga bagarukwaho cyane bavuga ko batinyitse bitewe n’imiterere yabo, mu gihe abandi babiteramo urwenya bavuga bati ”Ninde mugabo uzabasha gushaka umugore uteye kuriya?”

    Ikinyamakuri Hollywood Life cyerekanye urutonde rw’abagore 10 bubatse imibiri yabo mu buryo butangaje kurusha abandi ku Isi, bagezweho mu 2024:

    1. Nataliya Kuznetsova

    Ku mwanya wa mbere mu bagore bubaste umubiri kurusha abandi ku Isi, hari Umurusiyakazi, Nataliya Kuznetsova w’imyaka 33 y’amavuko. Uretse kuba ayoboye abagore bubatse umubiri, asanzwe yibitseho agahigo ko  kuba umugore wa mbere mu Burayi uterura ibintu biremereye n’amaboko.

    2. Stefi Cohen

    Ni umwubatsi w’umubiri wabigize umwuga uri mu bagezweho muri America Latin. Stefi Cohen  w’imyaka 31, avuka mu gihugu cya Venezuela , asanzwe ari n’umutoza wihariye (Personal Trainer) ku bakobwa bifuza kubaka umubiri bagatera ikirenge mu cye.

    3.  Cydney Gillon

    Umwiraburakazi Cydney Gillon ukomoka mu mujyi wa Atlanta muri Amerika, niwe uza ku mwanya wa Gatatu mu bagore bubatse umubiri kurusha abandi ku Isi. Cydney w’imyaka kandi asanzwe yibitseho amakamba ane ya ‘Mrs Olympia’ ari naryo rushanwa rya mbere rikomeye ku Isi mu byo kubaka umubiri (Bodybuilding).

    4. Wivi Winkler

    Viviane Winkler Lourenço, wamamaye ku izina rya Vivi Winkler, akomoka muri Brazil ndetse aherutse kuza ku mwanya wa Kabiri mu marushanwa ya ‘World Bodybuilding Liga Carioca Championship’ yabereye i Rio de Janeiro.

    5. Vladislava Galagan

    Yatangiye ari umunyamideli aza kubivamo yerekeza mu byo kubaka umubiri biramuhira. Vladislava Galagan w’imyaka 28 akomoka mu Burusiya, ndetse iyo atari mu marushanwa yo kwerekana umubiri, akora akazi ko gutoza muri ‘Gym’.

    6. Monique Jones

    Umunyamerikakazi Monique Jones benshi bazi ku izina rya ‘The Dark Destroyer’, azwiho kuba abitse ibikombe bitatu bya ‘IFBB Chicago’ hamwe no kuba ari mu biraburakazi bubatse umubiri bashyirwa ku rutonde rw’abagore b’ibihe byose muri iyi siporo.

    7. Shanique Grant

    Nawe yibitseho ibikombe byinshi yakuye mu marushanwa ya ‘American IFBB’ aba buri mwaka ahuza abubaka umubiri. Kuva Shanique afite imyaka 19 yatangiye kumenyekana mu ruhando rw’abagore bubaka umubiri ndetse kuva mu 2018 yatwaye  ‘Women's Physique Olympia’ inshuro 4 yikurikiranije.

    8. Dana Linn Bailey

    Yamenyekanye kuva mu 2013 ubwo yatwaraga irushanwa rya ‘Olympia’, kuva ubwo akagirirwa icyizere n’igihugu cye cy’Amerika cyagiye kimwohoreza kugihagararira mu marushanwa mpuzamahanga akanitwara neza. Dana Linn kandi afite inzu ikorerwamo imyitozo ngororora mubiri yitwa ‘Warhouse Gym’.

    9. Bakhar Nabieva

    Azwi cyane ku izina rya ‘Iron Lady’, avuka mu gihugu cya Ukraine aho yatangiye kwamamara kuva mu 2017. Bakhar Nabieva mbere yo kwinjira muri siporo yo kubaka umubiri yari asanzwe ari umukinnyi wa Basketball.

    10. Carriejune Bowlby

    Asanzwe ari umunyamideli umurika cyane imyambaro ya Siporo uri mu bazwi ku mbuga nkoranyambaga. Carriejune Bowlby yinjiye mu byo kubaka umubiri afite imyaka 18 gusa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142445/baratinyitse-kubera-imiterere-yabo-abagore-10-bubatse-umubiri-kurusha-abandi-mu-2024-amafo-142445.html

  • Kamonyi-Nyarubaka/Kwibuka30: Imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame iduha icyizere ko Jenoside itazongera kubaho ukundi-Visi Meya Uwiringira Marie Josee #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Uwiringira Marie Josee yasabye abaturage b'Umurenge wa Nyarubaka n'inshuti zabo baje kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, guharanira ko buri wese yumva akamaro ko kwibuka kandi akabigira ibye. Yabasabye kuzirikana ko Igihugu gikenewe atari ikirangwamo Ingengabitekerezo ya Jenoside n'andi macakubiri. Ahamya ko; Imiyoborere myiza ya Leta y'Ubumwe irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame  itanga icyizere cy'uko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    Kwibuka i Nyarubaka, byabanjrijwe no kunamira ndetse no gushyira indabo ahari ikimenyetso cy'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kagari ka Gitega, aho by'umwihariko aha hiciwe abana b'Abahungu basaga 100 bambuwe ababyeyi babo.

    Visi Meya Uwiringira Marie Josee, yunamiye kandi ashyira indabo ahari ikimenyetso cy'amateka y'ahiciwe abana b'abahungu basaga 100 mu kagari ka Gitare.

    Visi Meya Uwiringira Marie Josee wari umushyitsi mukuru, yasabye buri wese yaba Uwarokokeye i Nyarubaka, yaba se Umuturage wa Nyarubaka kuzirikana no kutibagirwa Amateka n'Ubukana Jenoside yakoranywe, by'umwihariko kuzirikana Abana b'Abahungu kuri ubu bagombye kuba ari Amaboko yubaka Igihugu ariko bakaba barambuwe ubuzima, bakicirwa aha i Nyarubaka.

    Yagize kandi ati' Kwibuka ni Igikorwa cyo gusubiza abishwe agaciro bambuwe kandi iki gikorwa cyo kwibuka ni igikorwa kizahoraho kuko iyo twibuka Abacu bazize Jenoside, dushyiraho ko tutazabibagirwa. Ni Ikiriyo twacanye kandi tutazigera dukura kuko aya mateka twifuza ko buri Munyarwanda wese uzaba muri kino Gihugu azayamenya kugira ngo agire uruhare no guhangana n'Ingengabitekerezo ya Jenoside n'andi macakubiri ashobora gucamo Umuryango Nyarwanda'.

    Abaturage barimo abato n'abakuze bitabiriye Kwibuka.

    Yashimiye Abaturage, Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyarubaka ndetse n'Abafatanyabikorwa bakorera muri uyu Murenge uburyo bakomeje kwitwara neza muri gahunda'UBUDAHERANWA' yatangijwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi muri iki gihe cy'iminsi 100 yo Kwibuka. Yabibukije ko Gahunda y'Ubudaheranwa igamije kwegera no kuba hafi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko Abatishoboye n'Abanyantege nke.

    Yakomeje agira ati' Muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30, turakomeza guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi dufata mu mugongo Abayirokotse, twimakaza umuco w'Amahoro, twamaganira kure ibikorwa byose n'amagambo agaragaramo Ingengabitekerezo ya Jenoside'.

    Abarimo ba Gitifu b'imwe mu Mirenge ya Kamonyi batabaye Nyarubaka.

    Yashimiye Abaturage ba Nyarubaka uburyo bakomeje kwitwara muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho kuva hatangizwa icyumweru cyo Kwibuka nta ngengabitekerezo ya Jenoside cyangwa se ibindi bikorwa byibasira Abarokotse Jenoside byagaragaye aha i Nyarubaka. Ni mu gihe mu karere hamaze kugaragara Ingengabitekerezo ndetse n'ibikorwa bibi bigera ku 10 byibasiye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye buri wese kugira uruhare mu mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nta cyiza cyayo.

    Yasabye ndetse yibutsa; Abakuze, Urubyiruko, Abarezi, Abanyamadini, Abafatanyabikorwa n'abandi bose bagira uruhare mu kuganuriza Abaturage kwibuka uruhare rwabo mu kubaganiriza babibutsa ko' Dukeneye Igihugu kitarangwamo Ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa andi macakubiri yacamo Abanyarwanda ayo ariyo yose'.

    Yagize kandi ati' Mu miryango, Ababyeyi ni ngombwa ko baganiriza abana babo bakababwiza ukuri ku Mateka, bakabigisha Urukundo n'Ubumwe kuko arirwo murage dukwiye kubakiraho Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda'. Yakomeje yibutsa buri wese ko Umuyobozi bw'Igihugu nta na rimwe buzigera bwihanganira uwo ariwe wese uzagaragarwaho Ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ikindi gisa nayo.

    Visi Meya Uwiringira, yasabye buri wese guharanira Kwigira, kurinda ibyagezweho, kubungabunga Umutekano no kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu byubakiye ku miyoborere myiza kuko;'Amahitamo y'Abanyarwanda ni ukuba Umwe, kureba kure no kubazwa Inshingano'. Yashimiye Ubwitange bw'Inkotanyi n'Ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zikabohora u Rwanda zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

    Amwe mu mafoto yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi aha i Nyarubaka;

    Abarimo abana bato, bagiye kunamira no gushyira indabo ahiciwe Abana b'Abahungu basaga 100.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/04/29/kamonyi-nyarubaka-kwibuka30-imiyoborere-myiza-irangajwe-imbere-na-perezida-kagame-iduha-icyizere-ko-jenoside-itazongera-kubaho-ukundi-visi-meya-uwiringira-marie-josee/

  • Udafite umwana aheke ibuye! Amakipe 8 igitima kiradiha, arabunza imitima #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura imikino 2 gusa ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 irangire, amakipe 8 ni yo agomba kuvamo abiri amanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Guhera kuri Gasogi United ya 9 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 33 kugeza kuri Etoile del’Est ya nyuma n’amanota 28, ni ho hangomba kuvamo amakipe abiri agomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Bitandukanye n’indi myaka, uyu mwaka w’imikino ni wo ushobora kwandikwamo amateka ko ikipe yageje amanota 30 yamanuka mu cyiciro cya kabiri, mbere ikipe yayagezaga yabaga yizeye kuguma mu cyiciro cya mbere ariko ubu na 33 ntabwo ahagije.

    Aho shampiyona igeze ni hamwe umwana arira nyina ntiyumve kuko Gasogi United ifite 33, Gorilla FC, Muhazi United, Etincelles FC na Marines FC zifite 32, Sunrise FC 29, Bugesera FC na Etoile del’Est zikagira 28, buri imwe iracunga izamu rya yo ngo irebe ko yaguma mu cyiciro cya mbere. Bivuze ko aya makipe ya nyuma atsinze imikino ya yo yose yagira amanota 34, yahita aca kuri Gasogi mu gihe yaba yatsinzwe imikino isigaje.

    Gusa amahirwe menshi ni uko Bugesera FC na Etoile del’Est imwe igomba kumanuka cyangwa zikajyana, ziranganya amanota kandi zikaba zizahura ku munsi wa nyuma wa shampiyona. Bivuze ko bigoye ko imwe muri zo yazagira amanota 32. Zishobora kuzatsinda umukino w’umunsi wa 29 zigahura ku munsi wa nyuma zinganya amanota 31, imwe yatsinda indi ikambuka indi igasigara, zanganya Etoile del’Est yahita imanukana n’indi yaba ifite amanota 32 bitewe n’ibitego zizigamye cyangwa umwenda zifite.

    Amahirwe ni uko umunsi wa 29 ushobora kuzasiga werekanye amakipe ashobora kumanuka kuko hari azahura.

    Bugesera FC kandi ifite ihurizo kuko amakipe isigaje (Muhazi United na Etoile del’Est) ari amakipe ari mu murongo utukura, bazahura na yo yirwanaho.

    Imikino amakipe arwana no kutamanuka asigaje

    Gasogi United: Mukura VS na Etincelles

    Gorilla FC: Police FC na Mukura VS
    Muhazi United: Bugesera FC na Rwamagana City
    Etincelles FC: Kiyovu Sports na Gasogi United
    Marines FC: Musanze FC na Sunrise FC
    Sunrise FC: Amagaju FC na Marines FC
    Bugesera FC: Bugesera FC na Etoile del’Est
    Etoile del’Est: Police FC na Bugesera FC

    Sunrise FC na Gorilla ni amwe mu makipe ari mu murongo utukura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/udafite-umwana-aheke-ibuye-amakipe-8-igitima-kiradiha-arabunza-imitima

  • SONARWA General na SONARWA Life bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyahujwe n'icyo kwibuka muri rusange ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Cyari cyitabiriwe n'abakozi n'abafatanyabikorwa b'ibi bigo byombi.

    Umuyobozi Mukuru wa SONARWA Life, Mukundwa Dianah, yagaragaje ko ari ingenzi kwigira ku mateka mabi y'ivangura igihugu cyanyuzemo, avuga ko ryabibwe na politiki mbi yari iriho bikaba n'intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yibukije ko ari inshingano za buri Munyarwanda kugira uruhare mu kubaka u Rwanda ruzira ivangura n'amacakuburi. Yashimye kandi Perezida Kagame ku bw'ubuyobozi bwiza bushyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Kugeza ubu ibi bigo byombi bimaze kumenya amazina y'abantu icumi bahoze ari abakozi ba SONARWA S.A, biciwe mu bice bitandukanye by'igihugu bazizwa kuba Abatutsi.

    DieudonnéN shunguyinka, ufite umuvandimwe wishwe ari umukozi wa SONARWA S.A, yashimiye ibi bigo bidahwema kubagaragariza ko bazirikanwa.

    Ati 'Ni igikorwa cyiza kuba SONARWA yibuka ikaduhamagara, burya amaso yarize yumvwa n'andi yarize, iyo duhuriye ahantu nk'aha twaragize agahinda kamwe tugenda dukomezanya.”

    “Imyaka 30 ni myinshi kandi hari amashami yagiye ashibuka, nk'abana bashobora kuba bararokotse turifuza ko abagiye bagira amahirwe yo kwiga bazajya bahabwa n'akazi aho ababyeyi babo bakoreraga.'

    Umuyobozi Mukuru wa SONARWA General, Rees Kinyangi Lulu, yavuze ko hatazibagirana uruhare Abatutsi bishwe bari baragize mu iterambere ry'ikigo n'igihugu, anavuga ko kimwe mu bikwiye kwitabwaho muri iyi myaka ari ukureba ibishobora kuba nk'inzitizi z'iterambere ry'umuturage.

    Ati 'Mureke dusenyere umugozi umwe turwanye ivangura n'amacakubiri duharanire ahazaza aho buri wese afite agaciro, kandi agahabwa urubuga rwo gutera imbere.'

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB inafite imigabane mu bigo byombi byibutse, Regis Rugemanshuro, yihanganishije imiryango y'abiciwe ababo, anasaba ko ikivi cyabo cyakomeza kuswa, aho yanashimiye leta nziza y'u Rwanda yimakaje ubumwe bw'Abanyarwanda aho 'yaba umuto cyangwa umukuru bagira amahirwe yo kwiteza imbere'.

    Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda, Tito Rutaremera, yagaragaje ko jenoside yateguwe igihe kirekire ndetse mu buryo bwa gihanga, akaba ariyo mpamvu hakenewe ubundi buhanga mu gukomeza kubaka igihugu.

    Ati 'Jenoside yishe benshi, ibica nabi igihe gito kuko yakozwe mu buhanga, urubyiruko rwuzuzwa ingengabitekerezo imyaka 30 yose. Aho tuboneye ko banasenye gihanga twagombaga kureba uko twubaka igihugu mu buryo bwa gihanga, nibyo twifuza ko namwe mukomeza.'

    Binyuze muri Ibuka ibigo by'ubwishingizi bya SONARWA General na SONARWA Life, byageneye inkunga imiryango 10 y'abarokokeye ku Kicukiro aho uyu muhango wabereye.

    SONARWA General Insurance Company Ltd ni ikigo cya RSSB, aho ariyo munyamugabane mukuru. Ni ikigo kimaze imyaka ikabakaba 49 ku isoko ry'ubwishingizi mu Rwanda.

    Iki kigo gifite uburambe mu bwishingizi butandukanye harimo ubw'impanuka z'abantu n'iz'ibinyabiziga ndetse n'imizigo, ubwishingizi bw'inkongi y'umuriro, n'ibindi.

    SONARWA Life yanditswe nk'ikigo cyigenga muri mutarama 2011, gitanga ubwishingizi cyane cyane bugendeye ku bantu burimo ubw'amashuri y'abana, ubwo kwizigamira n'ubundi. Muri Gicurasi 2017, Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda [RSSB] cyabaye umunyamigabane wenyine [100%] wa SONARWA Life.

    Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda, Tito Rutaremera, ashyira indabo ku mva nk’ikimenyetso cyo kunamira Abatutsi bishwe mu 1994

    Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’abo mu nzego z’umutekano z’igihugu

    Komiseri muri Ibuka ku rwego rw'igihugu, Rutagengwa Jean Bosco, yashimye uko leta yitaye cyane ku barokotse Jenoside kugeza n'ubu

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB inafite imigabane mu bigo byombi byibutse, Regis Rugemanshuro, yihanganishije imiryango y'abiciwe ababo anasaba ko ikivi cyabo cyakomeza kuswa

    Mukanubaha Yvonne, warokokeye i Nyanza muri Kicukiro, yatanze ubuhamya bwagarutse ku bihe byakomereye Abatutsi

    Umuyobozi Mukuru wa SONARWA Life, Mukundwa Dianah, yavuze ko Kwibuka ku nshuro ya 30 ari n’umwanya mwiza wo kwibuka uruhare rwa buri wese mu kubaka igihugu no gushimangira ubumwe bw'Abanyarwanda

    Umuyobozi wa SONARWA General, Rees Kinyangi Lulu, yasabye ko ibi bigo byakomeza gutanga umusanzu mu guhangana n’ibishobora guhungabanya ejo hazaza h’Abanyarwanda

    Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda, Tito Rutaremera, yagaragaje ko Jenoside yakoranywe ubugome bwinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sonarwa-general-na-sonarwa-life-bibutse-abishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Minisitiri wo mu Bwongereza yavuze icyamuteye kwitiranya u Rwanda na Congo – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize, ubwo Chris Philp yari mu kiganiro 'BBC Question Time' yumvikanye yitiranya u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse abigaragaza nk'igihugu kimwe.

    Uyu mugabo yagarutse ku bijyanye n'u Rwanda na Congo, ubwo yari ari gusobanura gahunda y'igihugu cye yo kohereza abimukira mu Rwanda.

    Umwe mu batumirwa bari mu kiganiro yavuze ko hari bamwe mu bagize umuryango bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Goma bari mu nzira bambuka bagana mu Bwongereza, abaza uyu muyobozi niba nabo barebwa n'iyi gahunda y'abimukira.

    Mu gusubiza, Chris Philp yumvikana yitiranya u Rwanda na Congo.

    Ati 'Hari umwihariko ku baturage bava mu Rwanda bakongera koherezwa mu Rwanda.'

    Uyu mutumirwa yongera kumubwira ko abantu ari kuvuga bava muri Congo batava mu Rwanda, Chris Philp nawe ati 'U Rwanda ni igihugu gitandukanye na Congo ikaba igihugu ukwayo?'

    Nyuma yo kuvuga aya magambo, abari muri iki kiganiro bose basekeye rimwe basa n'abibaza uburyo umuyobozi wo ku rwego nkuru yitiranya ibihugu bibiri.

    Mu kiganiro na GB News, Chris Philp yagaragaje ko ibyo yavuze abantu babifashe nabi, ashimangira ko iri kosa yaritewe no kutumva ikibazo neza.

    Ati 'Nagize ikibazo mu kumva ikibazo neza.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Umutekano mu Bwongereza, Chris Philp, aherutse kumvikana yitiranya u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-wo-mu-bwongereza-yavuze-icyamuteye-kwitiranya-u-rwanda-na-congo

  • Ku isabukuru ya Muhoozi, Museveni yahishuye ko yahuye by'impanuka n'umugore we – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 28 Mata mu 2024 habaye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda.

    Ni ibirori byitabiriwe n'abagize umuryango we, barimo Se, Yoweri Kaguta Museveni, bashiki be na baramu be.

    Mu butumwa Museveni yashyize kuri X, yagaragaje ko isabukuru ya Muhoozi, yabaye umwanya wo kongera gutekereza ku buryo yongeye guhura n'umugore we.

    Ati 'Maama Janet twateguye umusangiro wihariye i Entebbe mu kwizihiza isabukuru ya Muhoozi Kainerugaba y'imyaka 50. Ndashimira Imana kumpuza na Maama Janet, naje kubona by'impanuka duhuriye muri Intercontinental Hotel, ndetse tuza kubana muri Kanama mu 1973.'

    Museveni yakomeje avuga ubuzima bwabo hamwe bwageze ku ntego, ashima Muhoozi ku bw'urukundo afitiye igihugu.

    Museveni na Janet barakuranye cyane ko n'amashuri abanza bayize ku kigo kimwe cya 'Kyamate Primary School'. Nyuma baje kuburana bongera guhurira i Nairobi ari naho basuhukuriye umubano wabo.

    Museveni na Janet basezeranye kubana nk'umugabo n'umugore muri Kanama mu 1973 i Londres mu Bwongereza.

    Muri Gashyantare 1981 ubwo umugabo we yatangizaga intambara yo gufata ubutegetsi, Janet Museveni yahise ahungira muri Kenya aho yabanaga n'inshuti z'umuryango, mu 1983 aza kuhava ajya kuba muri Suède aho yagumye akagaruka nyuma y'amezi ane Museveni amaze gufata ubutegetsi.

    Perezida Museveni na Janet Museveni bafitanye abana bane barimo Gen Muhoozi Kainerugaba, Patience Museveni Rwabwogo, Natasha Museveni Karugire na Diana Museveni Kamuntu.

    Muri Kanama mu 2023, Museveni na Janet Museveni bongeye guhamya isezerano ry'ugushyingirwa hagati yabo ubwo bizihizaga imyaka 50 yari ishize babana nk'umugabo n'umugore.

    Gen Muhoozi Kainerugaba yakira abashyitsi bitabiriye ibi birori

    Gen Muhoozi Kainerugaba yujuje imyaka 50 y'amavuko

    Gen Muhoozi Kainerugaba hamwe n'umugore we, Charlotte Kutesa

    Byari ibyishimo kuri Yoweri Kaguta Museveni n'umugore we, Janet Museveni

    Ibi birori byabereye i Entebbe mu ijoro ryo ku Cyumweru

    Ibi birori byitabiriwe n'abantu ba hafi y'umuryango wa Museveni barimo n'umukobwa we, Natasha Museveni Karugire (ubanza iburyo)

    Umukwe wa Perezida Museveni, Edwin Karugire avuga ijambo

    Gen Muhoozi, umugore we, Charlotte Nankunda Kutesa, Museveni na Janet Museveni bakata umutsima muri ibi birori


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ku-isabukuru-ya-muhoozi-museveni-yahishuye-ko-yahuye-by-impanuka-n-umugore-we

  • Ibitaravuzwe ku ifoto y’umufana Sarpong na Chairman wa APR FC itaravuzweho rumwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Ntakirutimana Isaac [Sarpong] wari umufana wa Rayon Sports ahinduye akajya gufana na APR FC, hagaragaye ifoto ari kumwe na Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira.

    Nyuma y’uko iyi foto igiye hanze ntabwo yakiriwe neza aho hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu itangazamakuru bavuga ko Col Richard Karasira atakaje mu bikorwa byo kwakira umufana.

    Ni ifoto uyu mufana wari umaze kuraharira kuba umufana wa APR FC, yari hagati ya Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira na Songambele ushinzwe ubukangurambaga bw’abafana b’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi foto ubwo yajyaga hanze na nyirubwite, Chairman wa APR FC yamubabaje cyane kuko yari yavuze ko itagomba kujya hanze ariko atungurwa no kuyibona mu itangazamakuru.

    Byagenze bite ngo ifoto ifatwe?

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Chairman wa APR FC atari muri gahunda yo kuza kwakira uyu mufana mu muhango wabereye ku biro by’iyi kipe tariki ya 26 Mata 2024.

    Col Richard Karasira we yaje ku biro by’ikipe nk’ibisanzwe ariko ntaho yari ahuriye n’igikorwa cyari cyateguwe kiyobowe na Songambere ushinzwe ubukangurambaga bw’abafana muri APR FC.

    Ubwo yageraga ku biro yasanze umuhango wo kwakira Sarpong warangiye. Uyu mufana yamusabye ifoto ngo bifotozanye ariko Chairman wa APR FC abanza kubyanga.

    Sarpong yamubwiye ko ari ifoto ashaka kuza kwereka umubyeyi we ko yahuye n’umuyobozi wa APR FC cyane ko na we afana iyi kipe. Col Richard Karasira yaremeye ariko nta burenganzira yigeze atanga bwo kuyikoresha, gusa yaje gutungurwa no kuyobona yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.

    Iyi foto ya Sarping ari kumwe na Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira na we yatunguwe n’uburyo yageze hanze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibitaravuzwe-ku-ifoto-y-umufana-sarpong-na-chairman-wa-apr-fc-itaravuzweho-rumwe

  • Niba Inteko Ishinga Amategeko y'Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye? #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize, Inteko Ishinga Amategeko y'Ubwongereza yaciye impaka zari zimaze imyaka 2, maze ishingiye ku bimenyetso bigaragaza ko mu Rwanda hari umutekano usesuye, n'ibindi bisabwa ngo uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwe, itora itegeko ryemerera Guverinoma y'icyo gihugu kohereza mu Rwanda abimukira bakirimo mu buryo butemewe n'amategeko.

    Nyuma y'amasaha make, iri tegeko ryahise rinashimangirwa n'Umwami Karoli III, bisobanuye ko rigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa.

    Niba rero inzego z'ikirenga mu butegetsi bw'Ubwongereza zihamije ko mu Rwanda hari umutekano n'ubutabera, urundi rwitwazo rwaba uruhe mu gukomeza kugundira amadosiye y'abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho kubohereza mu Rwanda ngo baburanishwe, nk'uko byasabwe, none imyaka ikaba ibaye agahishyi Abongereza baratereye agati mu ryinyo? Ese gukingira ikibaba abicanyi, nibyo kurengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu bahora batoza abandi?

    Kuva mu mwaka wa 2007, ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwashyikirije Ubwongereza dosiye z'Abanyarwanda 5 bakekwaho kuba abajenosideri, hasabwa ko bakoherezwa mu nkiko zo mu Rwanda. Kuva icyo gihe, ari ukubohereza byimwe agaciro, ari no kubaburanishiriza mu Bwongereza nibura, nabyo ntibyakorwa.

    Abo ba ruharwa ni:

    1. Vincent Bajinya usigaye wiyita ' Brown Vincent' mu rwego rwo kuyobya uburari, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yarayoboraga ikigo cyo kuboneza urubyaro cya ONAPO. Ashinjwa uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi benshi mu Mujyi wa Kigali.
    2. Céléstin Mutabaruka wategekaga umushinga w'ubuhinzi ' Crête-Zaïre-Nil'. Yahaye abicanyi amabwiriza, amafaranga n'imodoka z'umushinga, kugirango batsembe inzirakarengane z'Abatutsi zari zahungiye mu Bisesero.
    3. Emmanuel Nteziryayo wari burugumesitiri wa Mudasomwa, mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
    4. Charles Munyaneza wari burugumesitiri wa Komini Kinyamakara, nayo ya Gikongoro.
    5. Céléstin Ugirashebuja wari burugumesitiri wa Kigoma, Komini yahoze mu cyitwaga Perefegitura ya Gitarama.

    Mu mwaka 2008 inkiko zo mu Bwongereza zemeje ko aba uko ari 5 boherezwa kuburanira mu Rwanda, ahabereye ibyaha bakurikiranyweho, ariko mu mwaka wakurikiyeho ubujurire bwabo buhabwa agaciro, ngo kuko mu Rwanda batari kubona ubutabera n'uburenganzira binoze.

    Muw'2022, Borris Johnson wari Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza icyo gihe, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru i Kigali, yavuze ko agiye gukora ibishoboka byose abo bajenosideri bakaryozwa ibyo bakoze, nyamara n'abamusimbuye kuri uwo mwanya ntibigeze bubahiriza isezerano.

    Nyuma rero y'imyaka 30 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, amajwi menshi akomeje gutera hejuru, yibaza niba amaherezo imiryango y'abiciwe n'izi nkoramaraso izashyira igahabwa ubutabera.

    Igiteye impungenge kurushaho, ni uko aba baruharwa bagenda basatira imyaka y'ubusaza, bikabongerera amahirwe yo kuzava kuri iyi si batumvise ikibatsi cy'ubutabera, nk'uko byagenze kuri ruharwa Kabuga Felisiyani, utazaburanishwa ngo kuko ashaje cyane.

    Imiryango iharanira guca umuco wo kudahana ndetse n'iy'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, irasaba Ubwongereza gushyira imbaraga mu kugeza mu butabera aba bantu 5, nk'izo bashyize mu gutambutsa itegeko ryemerera icyo gihugu kwikuraho abimukira bahaba mu buryo butemewe n'amategeko.

    The post Niba Inteko Ishinga Amategeko y'Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/niba-inteko-ishinga-amategeko-yubwongereza-yaremeje-ko-mu-rwanda-hubahirizwa-uburenganzira-bwa-muntu-ni-iki-cyabuza-icyo-gihugu-koherereza-u-rwanda-abajenosideri-gicumbikiye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=niba-inteko-ishinga-amategeko-yubwongereza-yaremeje-ko-mu-rwanda-hubahirizwa-uburenganzira-bwa-muntu-ni-iki-cyabuza-icyo-gihugu-koherereza-u-rwanda-abajenosideri-gicumbikiye