Blog

  • EDCL yagowe no gusobanura iby'ubutaka budakenewe bwaguzwe ku rugomero rwa Nyabarongo II – #rwanda #RwOT

    Ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL) gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu gihugu.

    Muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 hagaragaramo ko mu kubaka urugomero rwa Nyabarongo ya kabiri, hagiye hakoreshwa ibikoresho bihenze ugereranyije n'uko bihagaze ku isoko.

    Tariki 29 Mata 2024 EDCL yisobanuye imbere ya komisiyo ya PAC, ku buryo bakoresheje umutungo wa Leta cyane cyane mu gushyira mu bikorwa umushinga wa Nyabarongo II.

    Umuyobozi Mukuru wa EDCL, Gakuba Felix yavuze ko inyigo y'ibanze yari yerekanye ko bazakenera ubutaka bungana na hegitari 123 ariko inyigo irangiye yagaragaje ko ubutaka bukenewe ari buto cyane ugereranyije n'ubwari bwateganyijwe.

    Ati 'Uyu mushinga inyigo yawo yaje kutwereka uburyo bwiza bwo gukora 'dam' n'umusingi wayo, itwereka amabuye dukenera n'uburyo tuzayikora kugira ngo ubutaka tubuhe imbaraga uzabe ukoze dam ubwawo. Ntabwo ubutaka tuzakeneraa bungana na hegitari 123 zose ahubwo ubutaka koko dukeneye kandi twiteguye kugenda dutangiraho ingurane ni hegitari 62 gusa.'

    Perezida wa PAC, Valens Muhakwa yabajije impamvu hishyuwe miliyari 3.7 Frw ku butaka buto cyane nyamara icyo giciro cyari cyaragenewe hegitari 123.

    Ati 'Ariko na ho haba harimo guhendwa kuko niba mwarateganyije kwishyura miliyari 3.7 Frw kuri hegitari 123 mukaba mwarayishyuye kuri hegitari 62 haracyarimo cya kibazo cyo kumenya ngo mwari mukeneye ibingana iki kugira ngo mukore umushinga ugende ugere kucyo ugamije kugeraho?'

    Gakuba yasubije ko inyigo ya mbere yerekanaga ko bazacukura metero 40 z'ubujyakuzimu bakazafata ubwo butaka ngo buhuzuye cyangwa hakajyamo ibindi bintu kugira ngo huzure.

    Nyuma ngo hakoreshejwe ubundi buryo bwatumye hakoreshwa ibikoresho bikeya ugereranyije n'ibyari biteganyijwe. Ibikoresho byakoreshejwe birimo amabuye byavuye mu butaka EDCL yahaye rwiyemezamirimo.

    Depite Bakundufite Christine yavuze ko Leta yahombye cyane kuko ubutaka bwaguzwe ari buto ugereranyije n'amafaranga yari yagenwe.

    Ati 'Bari kutubwira ko ayo mafaranga yishyuwe, niba nibura iyaba yarishyuwe kuri hegitari 123 ariko niba yarishyuwe hegitari nkeya noneho twaba twarahombye kurushaho.'

    Gakuba yavuze ko iyo bahaye rwiyemezamirimo uburenganzira bwo kujya gushaka amabuye n'imicanga ku ruhande bituma igiciro cyiyongera.

    Ati 'Hari ibyo nyiri igikorwa ashobora kuba yamuha kugira ngo igiciro kibe cyagabanyuka na we agashaka ibindi.'

    Gakuba yavuze ko nyuma yo gukora aya amasezerano hari benshi bababwiye ko batahenzwe, ahubwo ko ibyo bakoze birimo inyungu.

    Depite Bakundufite Christine we asanga ibyo kumva batarahenzwe ari ibyo bitekerereje kuko raporo igaragaza ko ibiciro by'ibikoresho bakoresheje bihenze kurusha ibyakoze ahandi.

    'Ntabwo ndi kumenya uwababwiye ko batahenzwe. Iyi raporo itubwira ko ibikoresho byakoreshejwe byaguzwe ku giciro cyo hejuru ugereranyije n'ibiciro byo ku isoko ndetse n'ibiciro by'ibyakoreshejwe ku yindi mishinga yenda gusa nk'iyi ngiyi.'

    Gakuba yasobanuye ko igihe bari gukora imishinga minini bagendera ku giciro mbumbe kugira ngo ibikoresho nibishira rwiyemezamirimo atazashaka kongeramo ibindi bintu ku giciro cyo hejuru.

    Iyi ngingo yabaye nk'ifata umwanya munini kuko Depite Muhakwa yavuze ko 'murasa n'aho mugira muti nitugira amahirwe amafaranga akarenga rwiyemezamirimo nta kintu azatubaza ariko se noneho nibitagera no muri kimwe cya kabiri ntacyo azadusubiza.'

    Ahari kubakwa urugomero rwa Nyabarongo II hari ubutaka bwishyungo, bwimuweho abaturage ariko biza kugaragara ko budakenewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/edcl-yagowe-no-gusobanura-iby-ubutaka-budakenewe-bwaguzwe-ku-rugomero-rwa

  • U Rwanda mu bihugu bigiye kungukira kuri miliyoni 100$ u Bwongereza bwageneye abikorera – #rwanda #RwOT

    Ni amafaranga azahabwa ibihugu bya Afurika birimo Bénin, Cameroun, Côte d'Ivoire, u Rwanda, Tanzania, Uganda na Zambia.

    Azanyuzwa mu kigo cy'imari cy'Abongereza, Citi, biciye mu mabanki atandukanye yo muri Afurika gikorana nayo.

    Ayo mafaranga azahabwa imishinga ifite ibikorwa bizana iterambere muri Afurika, by'umwihariko igira uruhare mu kwinjiza ku mugabane ibikomoka ku ngano, ifumbire, umuceri n'isukari.

    Inkunga izahabwa kandi ibigo bigira uruhare mu kongera umusaruro haba uw'ibucuruzwa, gutwara abantu n'ibintu, imashini zifashishwa mu nganda n'ibindi.

    U Bwongereza butanze iyi nkunga mu gihe benshi mu bashoramari n'ibigo by'amikoro make muri Afurika byakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19 n'ubwiyongere bw'ibiciro wongeyeho n'inguzanyo zihenze, byakurikiye intambara y'u Burusiya na Ukraine.

    Minisitiri w'u Bwongereza ushinzwe Iterambere na Afurika, Andrew Mitchell, yavuze ko iyi nkunga igaragaza umuhate w'igihugu cye mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika.

    Ati 'Bigaragaza umuhate wa BII mu gufasha ibihugu bikennye hirya no hino muri Afurika kubona uburyo bwo kongera umusaruro w'ibiribwa babona ifumbire, imashini zifashishwa mu buhinzi n'ibindi.'

    Nick O'Donohoe uyobora British International Investment yavuze ko inkunga batanze izakoreshwa cyane mu kuzahura ubucuruzi bwagorwaga no kwaguka kuko nta gishoro gihari, bigasubiza inyuma urwego rw'ubucuruzi muri Afurika n'umusaruro ukaba muke.

    Kuva mu 1948, British International Investment ikorana na ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika, mu gihe Citi yo yafunguye ishami ryayo rya mbere ku mugabane mu 1920. Citi ikorana n'amabanki asaga 200 , igamije gufasha ibigo bisanzwe bifite intego nziza ariko bigorwa no kubona igishoro cyo kwagura ibikorwa cyangwa kugeza ibyo bikora ku masoko.

    Imishinga y’ubuhinzi iri mu izaterwa inkunga muri iyi gahunda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-mu-bihugu-bigiye-kungukira-kuri-miliyoni-100-u-bwongereza-bwageneye

  • Diamond Platnumz yahishuye ubuzima bushaririye yanyuzemo, uko nyina yarwaye uburwayi bukomeye bikamucanga #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye wo muri Tanzania, Diamond Platnumz yavuze ko hari igihe nyina yarwaye pararize (Paralyze) nta bushobozi bafite.

    Ni mu kiganiro yahaye Wasafi aho yavuze ko yakuriye mu buzima bugoye, aho kubera ubushobozi buke bwa nyina yavuye mu ishuri.

    Yavuze ko muri 2013 mbere y’uko umwana we Tiffah avuka, nyina yagize ikibazo cya stroke cyamuteye kuba paralyze.

    Ati “ndi umutangabuhamya w’ibihe bigoye mama yanyuzemo, byatumye mva mu ishuri.”

    “Muri 2013 mbere y’uko Tiffah avuka, mama yarwaye stroke yamuteye kuba pararize (paralyze).”

    Diamond Platnumz yakuriye muri Tandale, aho babaga kwa nyirakuru.

    Diamond Platnumz yasangiraga na nyirakuru icyumba, ni mu gihe nyina byamusabye kujya gukodesha kuko batari gukwirwa mu nzu imwe bose.

    Uyu muhanzi usigaye uzwi nka Chibu Dangote, yatangiye kugaragaza urukundo rw’umuziki ubwo yari mu wa 5 w’amashuri abanza. Nyina yabimufashijemo akajya amugurira Album z’abahanzi, amujyana mu bitaramo bitandukanye kuko yizeraga ko umwana we yazaba umuhanzi ukomeye.

    Diamond Platnumz kugira ngo akore indirimbo ya mbere, yibye impeta ya nyina arayigurisha.

    Yakoze akazi gatandukanye kugira ngo abone amafaranga yo kujya muri studio, yacuruje chagua, akora kuri station ya essence yanabaye umufotozi.

    Yakomeje kwihiringa kugeza ku ndirimbo yise ‘Kamwambie’, yatumye amenyekana, ni indirimbo yemeje ko yari yahimbiye umukunzi we wa mbere witwa Sarah.

    Diamond Platnumz yavuze ubuzima bugoye we na nyina bakuriyemo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-platnumz-yahishuye-ubuzima-bushaririye-yanyuzemo-uko-nyina-yarwaye-uburwayi-bukomeye-bikamucanga

  • Denis Kagiraneza wahoze mu batavuga rumwe na Leta yavuze inzira ibigarasha bikoresha mu gushaka gusenya u Rwanda #rwanda #RwOT

    Deus Kagiraneza wabaye Perefe wa Ruhengeli ndetse n'umudepite mu Inteko Ishinga amategeko ahagarariye FPR, nyuma akaza guhunga igihugu akongera akagaruka yasobanuye byinshi mu nzira ya politiki irwanya ubutegetsi yabayemo.

    Ibi byose Deus Kagiraneza yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radiyo iJwi rya Diaspora One Nation Radio.

    Kagiraneza yasobanuye ko yahunze mu mwaka wa 2000 kandi ko icyo gihe hari abantu babarizwaga muri FPR ariko bashaka ubutegetsi ku nyungu zabo bitanyuze mu muryango wa RPF Inkotanyi. Aha yatunze agatoki Pasteur Bizimungu wanegujwe muri uwo mwaka ndetse na Kayumba Nyamwasa wari umukuru w'ingabo bombi bakaba abarateranyaga inzego ndetse bagumura abahoze ari abakada ba FPR-Inkotanyi.

    Kagiraneza yahungiye mu Bubiligi nyuma yihuza n'abarwanya ubutegetsi, ariko nyuma aza gusanga ari igihe cyo kubaka u Rwanda aho kururwanya nuko arataha.

    Mu batavuga rumwe n'u Rwanda, Kagiraneza yavuzeko harimo ibice byinshi kandi nabo batavuga rumwe. Aha ayatanze urugero rwabo yise Abaparmehutu akaba ari abamunzwe n'ingengabitekerezo ya Hutu Power ndetse n'abakoze Jenoside batumva ko umututsi yaba mu gihugu. Yongeyeho ko aba bafite n'inshuti mu butegetsi bwo mu Bubiligi. Yongeyeho ko bayonse mu maraso ko abana babo aribo wenda umuntu yareba uko akiza iyo ngengabitekerezo.

    Igice cya kabiri cy'abagize ibigarasha, harimo abavuye mu Rwanda bakoze ibyaha bakaba batinya kugaruka ngo batazashyikirizwa ubutabera, yongeyeho ko muri aba abenshi bagumuwe na Kayumba Nyamwasa ndetse na Bizimungu Pasiteri.

    Igice cya gatatu cy'ibigarasha ni abari bafite ibitekerezo ariko bagasanga ibyo basabaga byaragezweho, bagasigara banenga gusa, Aha yatanze urugero rwuwavugaga gukuraho igihano cy'urupfu ariko cyavuyeho uwabisabaaga akabura indi turufu akoresha. Undi ushaka kuvuga amajyambere nyamara u Rwanda rutera imbere bityo akaba nta gipimo yabona cy'amajyambere we avuga kuko abivuga mu magambo Atari uko yabishyira mu bikorwa.

    Aha yatanze urugero rwa Joseph Ngarambe rimwe na rimwe uvuga ibitekerezo by'ubukungu ariko akagendera ku bihuha mu busesenguzi bwe, niyo mpamvu yitandukanyije na Kayumba Nyamwasa akihuza na Theogene Rudasingwa kuko bose nta murongo ugaragara kandi ufatika wa politike baba bafite.

    Kagiraneza yongeyeho ko biborohera kunenga ariko ubabajije uburyo babikoramo nta gisubizo bakubonera. Ngo bigeze no kugira igitekerezo nyuma yo kubonako batatsinda u Rwanda mu ntambara rwo kugura ubutaka bituranye n'u Rwanda mu bihugu byose bidukikije maze bakahashyira ibikorwaremezo ariko basanga ari inzozi baba barimo.

    Hari n'abandi biyemeje ku rwanya u Rwanda barurimo ngo bagakora ubucuruzi bari imbere mu gihugu.

    The post Denis Kagiraneza wahoze mu batavuga rumwe na Leta yavuze inzira ibigarasha bikoresha mu gushaka gusenya u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/denis-kagiraneza-wahoze-mu-batavuga-rumwe-na-leta-yavuze-inzira-ibigarasha-bikoresha-mu-gushaka-gusenya-u-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=denis-kagiraneza-wahoze-mu-batavuga-rumwe-na-leta-yavuze-inzira-ibigarasha-bikoresha-mu-gushaka-gusenya-u-rwanda

  • Ibyo Coach Gael yaganiriye na Ambasaderi wa S… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 28 Mata 2024 cyahuje amagana y'abantu, ubwo hasozwaga Shampiyona y’Umupira w’Amaguru ya Diaspora ya Sudani cyabereye muri Kigali Universe iri hejuru ya CHIC, izafungurwa ku mugaragaro muri Gicurasi 2024. 

    Abitabiriye iyi mikino bari barangajwe imbere na Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Bwana Khaled Musa ndetse na Ambasaderi wa Libya, Bwana Ibrahim Sidi.

    Nyuma y'iyi mikino, Coach Gael yaganiriye na Ambasaderi wa Sudani ndetse na Ambasaderi wa Libya. Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Kigali Universe, Kenny Mugarura [Murumuna wa Coach Gael] yabwiye InyaRwanda ko Coach Gael yaganiriye na bariya bayobozi ku mikoranire na Kigali Universe.

    Ati 'Baganiriye ku kuntu abanya-Sudan bagira uruhare muri Kigali Universe binyuze mu bufatanye hagati y'Abanya-Sudan n'Abanyarwanda, kandi bashaka no kuzajya bahurira muri Kigali Universe, kugirango barusheho gukomeza umubano hagati y'ibihugu bibiri binyuze mu guteza imbere imyidagaduro ndetse na Siporo. Byari bimeze neza, buri kimwe cyari ku murongo.'

    Coach Gael aherutse kubwira Televiziyo Rwanda ko igice cya mbere cy'iyi nyubako kigiye kuzura gitwaye hafi Miliyari 2 Frw.

    Ati 'Turacyakomeza ariko ubu ari hejuru cyane ya miliyoni y'amadorali ya Amerika , turacyabyubaka kuko umushinga nk'uyu ntabwo wavuga ngo nonaha urarangiye ariko ibyo dushaka biracyatujyana hejuru ya miliyoni imwe n'igice y'amadorali ya Amerika buri munsi tugenda twunguka ibindi bintu bishya.'

    Yavuze ko iyi nyubako izaba irimo ibikorwa binyuranye. Ati 'Kigali Universe ni ikintu kitari muri aka karere ka Afurika y'Uburasirazuba urabona ni hejuru y'inyubako ya CHIC ni hanini cyane hari metero kare zisaga 6000. '

    'Izaba irimo ibibuga bito bya siporo zitandukanye, umupira w'amaguru, Basketball, Tennis na Golf bikinirwa mu nzu, harimo Restaurant, amaduka acuruza ibintu bitandukanye, ni ahantu abantu bazajya baza bagahuriramo bakanezerwa nk'umuryango, abana bafite ibyo bakora, ababyeyi nabo bari mu byabo baze bakore siporo bishime.'

    Inyubako ya Kigali Universe, izajya iberamo imikino irimo iya Basketball n'iy'umupira w'amaguru (Football) n'ibindi bikorwa by'imyidagaduro nk'ibitaramo by'abahanzi.

    Abanya-Sudani babarizwa mu Rwanda, bakinaga imikino ya mbere y’Abadiaspora yahuje ikipe ya Sudan ndetse n’ikipe ya Libya. Iyi mikino yabanje kubera ahantu hanyuranye nko muri Canal Olympia, no ku bindi bibuga bitandukanye, bahitamo ko isorezwa kuri Kigali Universe.

    Ni ubwa mbere iyi nyubako ya Kigali Universe yubatswe na Coach Gael yakiriye imikino. Uhagarariye Ambasaderi wa Sudan mu Rwanda, Bwana Muhamed Muhammed yavuze ko u Rwanda barufata nk’igihugu cya kabiri, kandi bishimira uko u Rwanda rwabakiriye.

    Mu kuganiro n'itangazamakuru ati “Turashima u Rwanda n’Abanyarwanda, kandi turashima uko twakiriwe. Abanya-Sudani baje mu Rwanda kubera ibibazo by’intambara biri iwacu/iwabo, rero u Rwanda turufata nk’igihugu cyacu cya kabiri.”

    Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Col Richard Karasira yitabiriye kureba iyi mikino kubera ko mu ikipe ya APR FC bafitemo umunya-Sudan, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman wanigaragaje muri iyi mikino.

    Col Karasira yavuze ko igikorwa cyabashimishije. Ati 'Iki gikorwa twagitumiwemo cyane kubera ko dufite umwe mu bakinnyi b’abo Shaibub tubanye nawe, mwabonye baza no kudushyigikira no kuri Stade, tubikoranye hamwe nawe. Ni igikorwa twatumiwe kubera y'uko tugombaga kuza kwifatanya n'abo…'

    Yavuze ko bamaze iminsi mu biganiro n'abanya-Sudan bigamije kuba bakoresha bimwe mu bikorwaremezo by'abo. Avuga ko kuba batumiwe ari ibintu bishimishije, kandi bigaragaza ko umupira 'ushobora kubaka Dipolomasi y'ibihugu'.

    Karasira yavuze ko u Rwanda rwabaye muri Sudan 'dutabara mu nzira za Loni', kandi hari umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi.

    Sharaf Eldin Shaiboub yavuze ko bishimira uko abanya-Sudan bakiriwe mu Rwanda, avuga ko ari 'mu rugo hacu ha kabiri'. Ati 'Urabibona nawe buri wese uri hano arishimye. Benshi mu banya-Sudan batangije 'business' zinyuranye hano mu Rwanda.' Sharaf yanavuze ko yashimishijwe no gutwarana na APR FC igikombe cya 22 cya Shampiyona.

    Uhereye ibumoso: Ambasaderi Khaled Musa wa Sudan, Coach Gael ndetse na Ambasaderi wa Libya, Ibrahim Sidi – baganiriye ku byaza umusaruro inyubako ya Kigali Universe yubatse hejuru ya CHIC

    Ikipe ya Total Football n’iyo yegukanye igikombe itsinze ibitego 8-3 muri ‘Mini Foot’ yakinwaga 


    Hasojwe Shampiyona y’Umupira w’Amaguru ya Diaspora yabereye muri Kigali Universe


    Col. Karasira wa APR FC [Uri ibumoso] yashimye unufatanye busanzwe buri hagati y'u Rwanda na Sudan


    Caoch Gael ari kumwe n'abayobozi banyuranye barimo uwabaye Ambasaderi wa Sudani, ndetse n'uwabaye Ambasaderi wa Libya mu Rwanda








    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142461/ibyo-coach-gael-yaganiriye-na-ambasaderi-wa-sudani-nuwa-libya-yakiriye-muri-kigali-univers-142461.html

  • Amakipe yahize andi yahawe ibikombe hasozwa i… – #rwanda #RwOT

    Ubwo hasozwaga umwaka w'Imikino mu mukino 2024 wa Basketball ikinwa n'Abafite Ubumuga, ikipe ya Gasabo mu cyiciro cy'Abagore n'iya Eagles mu cyiciro cy'Abagabo, ni zo zegukanye igikombe.

    Iyi mikino yabaye kuri iki cyumweru tariki 28 Mata 2024, hasozwa imikino ngororamubiri irimo 'Wheelchair Basketball', umukino w'abafite ubumuga ukinwa n'intoki, aho bakina bicaye mu mugare.

    Iyi mikino yahuje amakipe y'abagabo n'abagore, bakinaga bashaka umwanya wa mbere, umwanya wa Kabiri ndetse n'umwanya wa Gatatu ku bagabo waje kwegukanwa na Musanze itsinze ikipe ya Indangamirwa amanota 30-26.

    Umwanya wa Kabiri wegukanwe na Kicukiro mu Bagabo n'aho umwanya wa Mbere wegukanwe na Eagles itsinze Kicukiro amanota 28-21, bityo Eagles yegukana igikombe.

    Mu bagore, ikipe ya Gasabo niyo yegukanye igikombe itsinze Kicukiro amanota 10-8, ni mu gihe Kicukiro yegukanye umwanya wa Kabiri mu bagore.

    Mu mwaka w'imikino ushize wa 2023, ikipe ya Kicukiro yegukanye Igikombe cya Shampiyona mu Bagabo, Gasabo icyegukana mu Bagore.

    Musanze yegukanye umwanya wa Gatatu itsinze indangamirwa amanota 30-26

    Ubwo Rwamungu Meshach Kapiteni wa  Eagles yari afite ishyaka ryinshi ryo gutwara ikombe

    Abakinnyi ba Eagles bishimira igikombe bari batwaye batsinze ikipe ya  Kicukiro amanota 28-21.Kicukiro yatwaye umwanya wa abiri

    Ibyishimo byari byose ku ikipe ya Gasabo nyuma yo gutwara igikombe batsinze Kicukiro amanota- 10-8. Kicukiro byarangiye yegukanye umwanya wa kabiri 

    AMAFOTO: Ngabo Serge Inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142462/amakipe-yahize-andi-yahawe-ibikombe-hasozwa-imikino-ngororamubiri-amafoto-142462.html

  • Pastor Cleophas Barore yahuguye abashumba b’a… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, ni bwo abashumba bayoboye amatorero atandukanye akorera umurimo w’Imana mu Mujyi wa Kigali bateraniye ku rusengero rw’Itorero Anglican ruherereye i Remera, aho baganiraga ku nyigisho zitandukanye zishingiye ku buyobozi n’ububyutse.

    Umwe mu baganirije aba bakozi b’Imana, ni Pastor Barore Cleophas, umushumba mu Itorero ADEPR wavuze ku buryo bukwiye gukoreshwa mu isakazwa ry’amakuru muri iki gihe Isi n’igihugu bikomeye kwihuta mu ikoranabuhanga.

    Barore yavuze ko muri iki gihe abantu bose by’umwihariko abakiri bato bimukiye kuri interineti, aho bagera bakiyoberanya bitewe n’amategeko n’amabwiriza aharangwa ku buryo bigoranye kuhatandukanyiriza abanyangeso nziza n’abanyangeso mbi kuko abenshi biyita amazina atari ayabo byaba ngombwa n’amafoto abaranga bagashyiraho ay’abandi. 

    Kimwe mu bibazo by’ingutu abashumba benshi bakomeje kwibaza muri iki gihe, ni ukwibaza niba bakwiriye kujya kuri izi mbuga nkoranyambaga bigaragaza nk’abashumba cyangwa niba bakwiye kujyayo biyoberanije kugira ngo bisanishe n’abo bayoboye muri iki gihe.

    Akomoza ku mvugo zidasanzwe zikoresha ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihe, Barore yagize ati: “Bafite n’imvugo zabo zitandukanye n’izo twe dusanzwe dukoresha. Ijambo ‘gutwika’ muri iyo Si y’ikoranabuhanga, baryemeranijweho ntacyo ritwaye. Ariko mu Isi isanzwe y’abantu tugenda, gutwika ni ikibazo ariko hariya ho si ikibazo baratwika bakimanukira bakigendera. 

    Ngo ni ku mihanda, iyo mihanda ubanza itagira ibyapa, igirayo abafana n’abakurikira. Aho niho abantu bagiye, ayo makuru arizewe. Hariyo abacuruzi, hariyo indaya, hariyo serivisi zose abantu bashobora gukenera n’izo badakeneye.”

    Yakomeje abwira abashumba ati: “Kuko rero abantu burya dushumbye mu nsengero ariho batuye, dukwiye kuba tubabaza ngo ‘iyo uriyo witwa nde kugira ngo no mu buryo bw’umwuka nzagufashe?’ Abakristo bacu bariyo ariko bitwa bande? Bakorayo iki? 

    Niba tunabakurikiyeyo tugiyeyo turabashyira iki? Turajya kubibutsa iki? Kubera ko tekinoloji yababwiye ko kuri uwo mubumbe byemewe kwiyoberanya. Hanyuma rero aba bantu biyoberanije, umushumba azamenya abe bariyo ate? Ese ho nta bashumba wenda biyoberanije nabo bariyo?”

    Yakanguriye aba bashumba kwibutsa abantu ko iyo Si bagenda bakiyoberanyamo nayo Imana iyizi kandi n’iyo bakwiyoberanya bate, Imana yo ibazi neza mu Isi zombi. Avuga ko rimwe na rimwe usanga kuri izo mbuga nkoranyambaga abakristo n’abashumba batukana batari bazi ko bose bahuriye mu itorero rimwe kuko baba barahinduye imyirondoro yabo. 

    Nyuma yo gukebura abashumba abereka aho abakristo bahuguye muri iki gihe, yabibukije ko aribo ubwabo bakwiye kwiga ingamba z’uko bashyirayo abakristu babo ubutumwa bwiza kandi bakabubagezaho mu rurimi bumva bitewe n’aho bari. 

    Barore yashimangiye ko nubwo amatorero menshi muri iki gihe ashyira amateraniro yayo kuri interineti akishimira kubona akurikiwe n’abantu benshi, akwiye kurushaho gutekereza ku cyatuma aba bantu bumva neza ubwo butumwa bwiza, akaba yashingayo Paruwasi cyangwa akabikora mu bundi buryo bwo kubegera kurushaho.

    Ati: “Dukwiriye no gushaka umwanya wihariye ugenewe abo bantu batuye hirya iyo ngiyo, bakeneye umushumba, bakeneye inyigisho runaka, tukabibaha mu ishusho inyuranye no kuvuga ngo dushyireho korali, ugasanga korali iratinda kuririmba kandi bariya barihuta, dushyirero umwigisha ati abantu nibazamure amaboko, nimuhaguruke nimwicare, muri iyo si barimo ntabwo nziko bafite umwanya wo guhaguruka no kwicara, dukwiye gushaka ibyabo byihariye.”

    Yasabye aba bakozi b’Imana gushaka impuguro n’inyigisho bagenera aba bantu zijyanye n’imbogamizi bahurira nazo ku ikoranabuhanga zirimo gutotezwa no kwirirwa batukwa umunsi wose. 

    Yongeyeho ko niba bafashe icyemezo cyo gusangayo abayoboke babo, bakwiye no gushimangira ko izo nyigisho bagiye gutanga zigenewe abakoresha imbuga nkoranyambaga, mu rwego rwo kubafasha gufungukira kuvuga ibibazo bahurirayo na byo kugira ngo bamenye uko bifashisha ijambo ry’imana barokora ubuzima bwabo.

    Barore yashimangiye ko abakozi b’Imana bakwiye kwibuka gukoresha ururimi abantu bumva ntibibwire ko babwiriza Isi yose mu Kinyarwanda gusa, ahubwo bahaguruke bige izindi ndimi zirimo Icyongereza, Igishinwa, Igifaransa n’izindi bitewe n’aho Imana ibahamagarira kubwiriza ibyayo cyane ko n’Ikoranabuhanga ryabyoroheje.

    Yagize ati: “Dukeneye abapasiteri bize. N’abatarize turabakeneye, ariko dukeneye n’abo bize kugira ngo bashobore kujya kubwira ayo mahanga ubutumwa bwiza muri izo ndimi. Twige n’izi zo muri Afurika. Isoko ryaragutse, ariko twe kuvuga ngo turabwira isi yose mu Kinyarwanda ntibikunda. Indimi rero ni ngombwa bakozi b’Imana.”

    Yongeyeho ko abashumba bakwiye kumenya kurera impano bakifashisha abazi indimi mu gutegurira inyigisho ngufi zigenewe abo mu isi idafatika y’ikoranabuhanga kuko nta mwanya uhagije bagira. 

    Pastor Cleophas Barore, yasoje avuga ko isi igeze mu gihe cyo gukoresha ubwenge karemano (AI), avuga ko hari gukekwa ko mu gihe cya vuba abantu baratangira kwigishwa n’amarobo (Robots) kandi hashidikanwa ku nyigisho azigisha abo ku ikoranabuhanga. 

    Ibyo yabigarutseho ashingiye ko muri iyi minsi amatorero ashyize imbaraga cyane mu gutangiza imbuga nkoranyambaga no gushyiraho amateraniro na gahunda zose z’itorero kuruta gukangurira abantu kwitabira amateraniro asanzwe, ashimangira ko hari ubwoba bw’uko mu minsi iri imbere abashumba b’abakiri bato baraba ari amarobo gusa kuko bamaze kuba imbata z’ikoranabuhanga.

    Ati: “Twe kuko tudatwika rero, nidufashe n’abadufasha mu ikoranabuhanga. Umutwe agiye gushyira ku kigisho watanze, bishobotse mubanze muwemeranyeho kugira ngo atajya kwandikaho ngo karabaye, ijuru riraje nonaha n’andi magambo y’ibinyoma. Nubwo dukeneye ko abantu babifungura, ntabwo nkeneye ko wandika munsi y’izina ryanjye ngo ‘abivuze byose’.”

    Pastor Cleophas Barore yahuguye abashumba b’amatorero atandukanye ku buryo bakwiye kwifashisha bageza ubutumwa bwiza ku bakristo n’abandi bantu bahugiye ku ikoranabuhanga muri iki gihe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142460/pastor-cleophas-barore-yahuguye-abashumba-bamatorero-ku-buryo-bugezweho-bwo-gusakaza-amaku-142460.html

  • Urushyi rwatumye umutoza wa AS Kigali ahagarikwa imikino 3 #rwanda #RwOT

    Urushyi umutoza wa AS Kigali y’abagore, Ntagisanimana Saida yakubise mugenzi wa Rayon Sports, Rwaka Claude rwatumye ahagarikwa imikino 3.

    Nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI abyemeza, ni umwanzuro wafashwe n’akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA.

    Ni nyuma yo gusanga imyitwarire Saida yagaragaje nyuma y’umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro wabaye ku wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024 aho Rayon Sports yayitsinze 2-0 inayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1 kuko umukino ubanza wabereye Kigali Pele Stadium, AS Kigali yawutsinze 1-0, itari ikwiye.

    Uyu mukino wari wabereye mu Nzove aho Rayon Sports yakirira imikino ya yo, ntabwo AS Kigali yishimiye imisifurire by’umwihariko ku munota wa nyuma aho rutahizamu wa yo ukomoka mu Burundi, Niyomwungeri Olga Peace yategererwaga mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi agasanza ntatange penaliti, agasanza.

    Iyi yari penaliti yashoboraga guhindura byinshi kuko iyo bayitanga AS Kigali ikayitsinda ni yo yari gukomeza kuko yari kuba yatsinze igitego hanze.

    Ibi byakuruye impaka aho AS Kigali itabyumvaga kugeza umukino urangiye imvururu zirakomeza.

    Umutoza wa Rayon Sports, Rwaka Claude, ni bwo akaba yaje guhura n’uruva gusenya ubwo yakubitwaga n’umutoza wa AS Kigali.

    Ubwo umukino wari urangiye, Rwaka yagiye gusuhuza mugenzi we wa AS Kigali, Ntagisanimana Saida ariko undi kubera umujinya no kutakira gutsindwa arabyanga amwima akaboko.

    Aha ni ho havuye ikibazo Rwaka ashaka kumusuhuza ku gahato aho yamufashe amaboko arayakomeza, Saida n’umujinya mwinshi yahise yivamo urushyi arumwasa ku itama.

    Rwaka Claude na we yashatse kurwana ariko bahita bamufata, bahosha iyo mirwano na Saida bamutwara ku ruhande.

    Aha barimo bahosha intambara Rwaka amaze gukubitwa

    Saida bahise bamwigiza ku ruhande

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/urushyi-rwatumye-umutoza-wa-as-kigali-ahagarikwa-imikino-3

  • Nyuma yo gufasha Etoile del’Est, yakiriwe nk’intwari ku kigo yigaho #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Muhoza Daniel atsinze igitego cyahesheje ikipe ye ya Etoile de l’Est amanota atatu kandi yari ikeneye ku mukino wa Marines FC, yakiriwe nk’intwari na bagenzi be b’abanyeshuri bigana mu Kigo cya GS Gasetsa TSS.

    Muhoza Daniel yasesekaye mu Kigo yigaho kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Mata 2024 ari kumwe n’Umunyamabanga wa wa Etoile del’est, Umulisa Eric, asanga abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo bamwiteguye, bamwakira bidasanzwe.

    Ni nyuma y’uko ejo hashize ari we wahesheje intsinzi Etoile del’Est yatsinze Marines FC 1-0 bituma yiyongerera icyizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbere mu gihe yatsinda imikino 2 isigaje ya Police FC na Bugesera FC.

    Ni igitego yatsinze ku munota wa 43, ni ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umukino urangira ari 1-0.

    Ni uku yinjiye mu kigo ari kumwe n’umunyamabanga wa Etoile del’Est

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-gufasha-etoile-del-est-yakiriwe-nk-intwari-ku-kigo-yigaho

  • Umutoza wa AS Kigali WFC yafatiwe ibihano nyuma yo gukubita urushyi uwa Rayon Sports WFC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa AS Kigali WFC Ntagisanimana Saida, yafatiwe ibihano kubera imyitwarire mibi yamugaragayeho ku mukino wo kwishyura w'Igikombe cy'Amahoro uheruka guhuza Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC.

    Uyu mutoza yakubise urushyi mugenzi we Rwaka Claude utoza Rayon Sports, yahanishijwe kumara imikino 3 adatoza.

    Uyu mukino warangiye Rayon Sports WFC itsinze AS Kigali WFC ibitego 2-0, ihita igera no ku mukino wa nyuma.

     

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-as-kigali-wfc-yafatiwe-ibihano-nyuma-yo-gukubita-urushyi-uwa-rayon-sports-wfc/