Blog

  • Ntuzihutire kumubwira ko ababyeyi batamushaka! Dore ibintu 4 wakora niba wowe n’umukunzi wawe ababyeyi banze ko mubana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rukundo abantu bahuriramo n'ibibazo byinshi bitandukanye byaba ibituruka hagati yabo ndetse no hanze nko mu miryango mu nshuti n'ahandi. Hari igihe havuka ikibazo ababyeyi bakabuza umwana wa bo gushyingiranwa n'uwo akunda kukbera impamvu zinyuranye.

    Ese mu gihe bikubayeho wabyifatamo ute ?

    1, Kora isesengura urebe ko ibyo bakubwira ku mukunzi wawe niba bifite ishingiro

    Hari ababyeyi bafite imyumvire mibi bakabuza abana babo gushyingiranwa nabo bakunda bitwaje ko hari abandi bashaka kubashyingira, ko badahuje amako n'ibindi. Gusa ku rundi ruhande hari ubwo ibyo bakubwira biba bifite ishingiro ugasanga udashaka kubyumva kandi nyuma bikazakugiraho ingaruka.

    2, Ese koko umukunzi wawe aragukunda by'ukuri ku buryo yagutandukanya n'ababyeyi ?

    Kumenya ko umukobwa cyangwa se umuhungu mukundana konatakuryarya biragoye ari nayo mpamvu mu minsi yo kurambagizanya muba mukwiye gufata igihe kitari gito mukiganaho.Ubwo Carine (izina duhinduye) yatangaje ko afite inshuti ye imaze imyaka ibiri yubatse urugo ariko iwabo bakaba baramubuzaga gushyingiranwa n'uwo musore akabatera utwatsi, bamaze kubana uwo mukobwa yaje gusanga wa muhungu atamukunda ahubwo yari akurikiye umutungo w'iwabo none ubu yatangiye kwicuza kuko yamaze gushwana n'iwabo kandi n'umugabo we bakaba batabanye neza.

    3, Geregeza gusobanurira ababyeyi ukuri kwawe

    Kwanga gushakana n'uwo ukunda ni ikibazo kitoroshye ku muntu ufite urukundo rw'ukuri, ariko na none gusiga witeranije n'umuryango nabyo n'ikindi kibazo. Niba koko ubona ko impamvu ababyeyi bawe baguha zikubuza gushyingiranwa n'uwo ukunda nta shingiro zifite, koresha uko ushoboye kose ubasobanurire nibanga kukumva ukomeze ubereke urukundo, na nyuma yo kubana n'uwo ukunda mukomeze kubaba hafi mutitaye kubyo babakoreye.

    4, Irinde guhita ubwira umukunzi wawe ko ababyeyi bawe badashaka ko mubana

    Mu gihe utarafata umwanzuro ukiri gusobanurira ababyeyi impamvu badakwiye kukubuza gushakana n'uwo ukunda, ntugahite wihutira kubibwira umukunzi wawe kuko ababyeyi bashobora kugeraho bakabyumva ariko wa mukunzi wawe agahorana ikibazo kubw'ibyo ababyeyi bawe bamuvuzeho.

    Source : https://yegob.rw/ntuzihutire-kumubwira-ko-ababyeyi-batamushaka-dore-ibintu-4-wakora-niba-wowe-numukunzi-wawe-ababyeyi-banze-ko-mubana/

  • Dr Usta Kaitesi yahumurije imiryango itari iya Leta yahahamuwe n'umushinga w'itegeko mushya – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y'igihugu, ubwo yavugaga ku ngingo zirimo iya 13 y'umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta, irebana n'igenzura ry'ibikorwa n'imikoreshereze y'imari.

    Agace ka mbere k'iyi ngingo kavuga ko RGB ishobora gutegeka umuryango gukoresha igenzura ry'ibikorwa by'umuryango n'iry'imikoreshereze y'imari mu gihe kitarenze iminsi 90, uhereye ku munsi uboneyeho urwandiko rubisaba.

    Igice cya kabiri kigira kiti 'Ikiguzi cya serivisi y'ubugenzuzi bw'ibikorwa byawo n'iry'imikoreshereze y'imari cyishyurwa n'umuryango wakorewe ubugenzuzi mu gihe iryo genzura ryakozwe n'ubugenzuzi buvuye hanze y'umuryango.'

    Indi ngingo igibwaho impaka ni iya 8 mu gace kawo ka 1, ivuga ko umuryango udakwiye kurenza 20% by'ingengo y'imari igenewe ibikorwa byawo bya buri munsi muri gahunda z'ibikorwa bidafitiye inyungu abo ugamije gufasha.

    Agace kayo ka 3 kavuga ko umuryango uteganya gukoresha amafaranga arenze 20% by'ingengo y'imari yawo igenewe ibi bikorwa bidafitiye inyungu abo ugamije gufasha, ugomba kubanza kubitangira impamvu mu nyandiko ishyikirizwa urwego.

    Umuhuzabikorwa w'umuryango CLADHO, Murwanashyaka Evariste yatangaje ko ingingo z'uyu mushinga zinyuranye n'Itegeko Nshinga kuko ngo ridaha imiryango ubwigenge yari isanganwe.

    Murwanashyaka, ashingiye ku gace ka 2 k'ingingo ya 13, yagize ati 'Twabonye rifite ibintu byinshi bitubangamiye. Mbere na mbere iyo urebye n'ibirimo, ubona binyuranyije n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda. Ntabwo rizaduha uburenganzira nk'imiryango itari iya Leta, ahubwo tuzaba tumeze nk'ibigo bya Leta.'

    Umuyobozi w'umuryango Never Again Rwanda, Dr Nkurunziza Ryarasa Joseph, yagaragaje ko ubwo uyu mushinga wategurwaga, RGB itabanje gutega amatwi imiryango itari iya Leta kugira ngo yumve ibitekerezo byabo.

    Ingingo ya 41 y'uyu mushinga ivuga ko 'umuryango unaniwe guhagarika by'agateganyo cyangwa gukuraho umwe mu bagize ubuyobozi bwawo uba ukoze ikosa, uba ukoze ikosa kandi urwego [RGB] ruhagarika by'agateganyo cyangwa rugakuraho umwe cyangwa benshi mu bagize ubuyobozi bwawo.'

    Dr Ryarasa yavuze ko hari uwayikoresha nabi, agira ati 'Ikibazo kiri muri iri tegeko ni uko, iyo ukora itegeko uba ureba ejo hazaza. Ubu dufite ubuyobozi bwiza ariko hari undi ushobora kuza, agakoresha rya tegeko, akarangiza sosiyete sivile mu gukora ubuvugizi, undi agakoresha iryo tegeko, akirukana uwo ari we wese yumva ko batabyumva kimwe. Ni ho ruzingiye.'

    Umuyobozi w'umuryango Legal Aid Forum w'abunganizi mu mategeko, Me Kananga Andrews yagaragaje ko afite impungenge y'uko uyu mushinga ubaye itegeko, ushobora gutuma hari imwe mu miryango itari iya Leta yahagarika ibikorwa byayo.

    Me Kananga yagize ati 'Imiryango myinshi izafunga. Hari ibishingirwaho bagiye bashyiraho by'ubugenzuzi. Nta muntu urwanya ubugenzuzi ariko byagora cyane cyane imiryango mito mito. Ibisabwa ubwabyo byikubye inshuro zingahe ibyari bisanzwe.'

    Dr Kaitesi yatangaje ko Leta y'u Rwanda itubakiye ku mahame yo kubuza uburenganzira imiryango itari iya Leta, asobanura ko ahubwo yubakiye ku mahame akomeye yo kubazanya inshingano, arimo ingingo yo gukemura amakimbirane muri iyi miryango.

    Yagize ati 'Kubazanya inshingano, ntabwo byakabaye bikwiye ko sosiyete sivile ari yo ibangamiwe n'amategeko yo kubazanya inshingano kuko bibaha uburenganzira bwo kuzitubaza natwe Leta ariko ntibazitubaza badafite umuco wo kwibaza inshingano ubwabo.'

    Biteganyijwe ko uyu mushinga uzasuzumwa na Komisiyo ibishinzwe mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda mbere yo kuwufataho umwanzuro. Imiryango itari iya Leta yatanze ibitekerezo ku ngingo yifuza ko zahinduka, cyane cyane izivugwa haruguru.

    Me Kananga yavuze ko hari imiryango izafunga imiryango mu gihe uyu mushinga waba itegeko

    Dr Kaitesi yagaragaje ko imiryango ibangamiwe n’uyu mushinga idashaka kubazwa inshingano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntibikwiye-ko-sosiyete-sivile-ibangamirwa-no-kubazanya-inshingano-dr-kaitesi

  • Huye: Inkuba yishe umugabo, abana be bararokoka – #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye ku wa 28 Mata 2024 ku mugoroba mu Mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Kabuye, mu Murenge wa Maraba, Akarere ka Huye.

    Umugore wa nyakwigendera, yavuze ko ubwo inkuba yakubitaga we yari mu gikoni atetse, mu gihe abana n'umugabo we bari mu buriri baryamye basa n'abari gukina.

    Ubwo inkuba yakubitaga yahise agwa igihumure, maze azanzamutse yumva abana bari kurira, agiye kubareba asanga umugabo we yamaze gupfa.

    Yakomeje avuga ko uretse kwica umugabo we, iyo nkuba yanangije ibikoresho by'amashanyarazi y'imirasire y'izuba bakoreshaga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Maraba, Karangwa Jean Baptiste yavuze ko imvura yaguye ku mugoroba wo ku cyumweru cyo ku wa 28 Mata 2024, yaranzwe n'inkuba ari nayo yahitanye Habinshuti.

    Yaboneyeho gusaba abaturage ko mu gihe imvura iri kugwa bajya bagerageza gukora ibishoboka byose bakirinda ibyatuma inkuba ibona ibyuho byatuma igira ibyo yangiza birimo n'impfu z'abantu.

    Abaturanyi ba Nyakwigendera batabaye nyuma y’urupfu rutunguranye rwatewe n’inkuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-inkuba-yishe-umugabo-abana-be-bararokoka

  • PAC ntiyumva uburyo RHA yishyuye ubukode bw'inzu amezi atanu zidakorerwamo – #rwanda #RwOT

    Ibibazo by'ubukode bw'inzu zikoreramo ibigo bya Leta bigaruka buri mwaka muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta hamwe hishyuwe amafaranga y'umurengera, mu gihe hari n'abakodesherejwe ntibahite bimukira mu nzu bashakiwe.

    Muri raporo y'umwaka wa 2022/2023 hagaragaramo igihombo cy'arenga miliyari 1 Frw yatanzwe ku bukode bw'inzu yishyuwe amezi atanu nta kigo kiyikoreramo.

    Umuyobozi Mukuru wa RHA, Rukaburandekwe Alphonse ubwo yari yitabye Komisiyo ishinzwe Gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo bya Leta, PAC, kuri uyu wa 29 Mata 2024 yatangaje ko inzitizi ibagonga ari uko bajya gusinya amasezerano n'utunganya inzu nyuma yo gusinya ay'ubukode.

    Ati 'Ibijyanye no gukodeshereza inzego za Leta, ni byo koko Umugenzuzi w'Imari ya Leta yasanze uburyo tubikora harimo igihombo aha bigaterwa cyane cyane n'uburyo igihe cyo gukodeshereza cyangwa se igihe cyo kujya mu bukode giteye.'

    'Gucamo ibyumba akenshi tubikora ari uko twamaze kugira amasezerano y'ubukode, twamara kugira ayo masezerano tukabona kugira amasezerano y'uzacamo ibyumba tugakora n'imbata yayo kuko ntabwo tuba twemerewe kujya kubara inzu tutarabona uburenganzira bwo kuyikoreramo.'

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yavuze RHA ikwiye kureba uko yagirana amasezerano na ba rwiyemezamirimo bakodesha na bo inzu bakabaha igihe gito kitishyurwa ari na cyo cyakorwamo imirimo yo gutunganya inyubako.

    Ati 'Ariko na nyuma y'ibyo hari inzego mumara gukodeshereza ntimunazimenyeshe ngo zimuke.'

    Rukaburandekwe yagaragaje ko bari gushakira igisubizo mu kujya bihutisha imirimo yo gutuganya izi nzu abazijyamo bakajya mu gice cyarangiye.

    Ati 'Natwe tubona ko bidutera igihombo tukaba tugira ngo tujye ndukorana n'inzego zindi cyane cyane abo dukodeshereza tukareba ko nibura igihe tubonye amasezerano twajya dukora imbata ku buryo bwihuse ndetse no guca ibyumba bigakorwa mu byiciro, noneho uwimukira muri iyo nzu akaba yayimukiramo mu bice bimwe twamaze gutunganya ibindi akazabyimukiramo twamaze kubikora.'

    Yanavuze ko iki kibazo gisa n'icyabaye ingorabahizi kubera ko ari inzu z'abikorera baba barasabye inguzanyo muri banki.

    Ati 'Iki kibazo cyo gukodesha gisa n'ingorabahizi kuko ku ruhande rumwe hari ba rwiyemezamirimo baba barubatse amazu barafashe inguzanyo muri banki bari kudufasha kubonera inzego za Leta aho zikorera…twarabaze dusanga tuvuze ngo ucemo ibyuma mu nzu yawe tuzaze tujyamo ariko dusanga abenshi batabikunda.'

    Rukaburandekwe yagaragaje ko mu buryo burambye bari gutegura uko inzego za Leta zose zazabona aho zikorera hatari mu bukode.

    Depite Mukabalisa Germaine yateye utwatsi iki gisubizo avugako iki kibazo kitaba ingorabahizi ahubwo bituruka ku kutabishyiraho umutima.

    Ati 'Gukodesha ahantu ukishyura miliyari, ukamara amezi atanu utarajyamo ni ikintu kidashoboka ko izi miliyari twazikuramo? Ntabwo abamaze amezi menshi ari bo bafite ibiro byinshi ngo tuvuge ko kuhacamo ibyumba byatinze […] harimo n'ikibazo cyo kubyitaho no kubishyiraho umutima. Mu by'ukuri ubaye ukodesha inzu yawe ntabwo wamara amezi atanu wishyura aya mafaranga miliyoni 360 Frw ku kwezi utarajyamo.

    'Iki ni ikintu bagishyizeho umutima cyavamo cyangwa se hagasigaramo iminsi mike ishoboka ariko urareba amezi ukareba ubunini bw'ikigo ukabona imibare ntabwo isobanutse, ntabwo wakumva impamvu.'

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta Alexis Kamuhire yatangaje ko iki kibazo kidakwiye kuzongera kugaragara.

    Ati 'Ibisubizo barimo kubaha ndumva atari byo, nibihagarare ahubwo tuvuge tuti twatangiye guca ibyumba mu nzu ari byo duha umwanya. Uwadukerereje mu gihe cyo gucamo ibyuma kuko ngira ngo bikorwa na rwiyemezamirimo, tumuhane.'

    Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko kuba RHA yishyura amafaranga ahantu hadakorerwa biterwa no kutabishyiraho umutima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubaye-ukodesha-inzu-yawe-ntiwamara-amezi-atanu-wishyura-miliyoni-360-frw-ku

  • Imbamutima z'abahoze mu mitwe irimo FDLR u Rwanda rwakiriye bararwifurizaga inabi – #rwanda #RwOT

    Byagarutswe kuri uyu wa 29 Mata 2024, ubwo mu Kigo gitangirwamo amasomo n'amahugurwa yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare cya Mutobo haberaga igikorwa cyo guseserera abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo 55, bagize icyiciro cya 71.

    Col. Uwimana Alphonse wabarizwaga mu mutwe wa FDLR ashinzwe imirimo itandukanye, yashimye uko u Rwanda rwabakiriye neza rutitaye ku bikorwa bibi bari bamazemo imyaka myinshi byo gushaka guhungabanya umutekano w'Igihugu.

    Ati 'Leta yatwakiriye ititaye ku bikorwa bitari byiza twari tumaze igihe tubamo mu mitwe yitwaje intwaro. Twahawe amahugurwa twigishwa indangagaciro ziranga Umunyarwanda ufitiye igihugu cye akamaro.'

    Yakomeje ati 'Twiyemeje kurwanya icyagarura amacakubiri aho yaba akiri hose n'ingengabitekerezo ya Jenoside. Tuboneyeho guhamagarira abakiri mu mashyamba ya Congo n'abandi bashaka gutera u Rwanda ngo bashyire intwaro hasi batahe mu gihugu cyababyaye kuko gihora kiteguye ku bakira nk'abana bacyo.'

    Umuyobozi wa Komisiyo y'igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe RDRC, Nyirahabineza Valérie, yagaragaje ko kuva iki kigo cya Mutobo cyashyirwaho, hamaze kunyura abagera ku 14 babarizwaga mu mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, P5, RUD Urunana n'indi.

    Mu basezerewe, harimo abasirikare 46, abasivili bakoranaga n'imitwe yitwaje intwaro, abana babiri bari abasirikare ariko ko bateguwe neza kugira ngo bahindure imyumvire n'imitekerereze bitandukanye n'ibyo bari bafite bakiri mu mashyamba.

    Ati 'Baratanga icyizere gihagije cyo gutanga umusanzu ko bazafatanya n'abandi Banyarwanda aho bagiye kugana kubaka u Rwanda rwiza.'

    Yagaragaje ko mu gihe bari bamaze mu kigo cya Mutobo bigishijwe imyuga irimo ubwubatsi, gukora amazi, gukanika imodoka, gusudira, gukora amashanyarazi, gusuka, kudoda n'indi kandi bahabwa n'impamyabushobozi itangwa n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe amashuri ya tekinike imyuga n'ubumenyingiro, RTB.

    Ubwo basezererwaga, bahawe ibyangombwa birimo Indangamuntu, icyemezo cyo gushyira mu buzima busanzwe n'impamyabushobozi ihamya imyuga bigishirijwe i Mutobo igiye kubafasha mu buzima busanzwe berekejemo.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yagaragaje ko u Rwanda rwifuza ko nta mwana warwo wahera ishyanga.

    Ati 'U Rwanda rwifuza ko nta mwana warwo wahera ishyanga kabone nubwo yaba ari mu mitwe yitwaje intwaro. Ndashimira abantu bose bumvise uwo muhamagaro bagahitamo kurambika intwaro hasi bakaza biyemeje gufatanyiriza hamwe kubaka u Rwanda rwacu.'

    Yagagaragaje ko abasezerewe bashobora gutanga ubuhamya bw'ibyo banyuzemo n'u Rwanda babonye babishingiye ku byo babwirwaga bakiri mu mashyamba ya Congo.

    Yabasabye kuzakomeza kugendara ku ndangagaciro z'umuco nyarwanda, bagahinduka mu myitwarire no mu migenzerere ndetse no kuzafatanya n'abandi mu gusigasira no kubungabunga umutekano.

    Minisitiri Musabyimana yababwiye ko bagomba kwifatanya n'abanyarwanda muri gahunda zitandukanye zigamije kuakura mu bukene.

    Ati 'U Rwanda murimo, dufite gahunda yo gukura abanyarwanda mu bukene. Ku buvamo si ahantu ugenda agakanda uwari umukene akaba umukire, ahubwo buri wese arabiharanira. Turifuza ko buri Munyarwanda wese namwe murimo arakarira ubukene, yiyemeza gukora cyane, agashakisha ubumenyi bukenewe, amakuru akenewe kugira ngo tujyanemo mu nzira igana mu bukire.'

    Yibukije ko bagiye mu miryango u Rwanda ruri kwitegura amatora y'Umukuru w'Igihugu n'amatora y'Abadepite, abasaba kuzafatanya n'abaturage bakayitabira, bagaharanira n'imigendekere myiza yayo.

    Yabasabye kuzatanga umusanzu wabo bashishikariza Abanyarwanda bakiri mu mitwe yitwaje intwaro kuzishyira hasi bagataha mu rwababyaye bashingiye ku buhamya bw'ibyo babonye.

    Buri mwaka Komisiyo y'Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare yakira abantu baturutse mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baba barambiwe intambara zidafite icyerekezo.

    Hatanzwe ibyemezo by’uko bahuguwe ndetse banahabwa indangamuntu

    Col. Uwimana Alphonse ubwo yahabwaga ibyangombwa bye

    Col Uwimana yashimye u Rwanda rwabakiriye hatitawe ko bagize uruhare mu guhungabanya umutekano waryo mu bihe bishize

    Bagaragaje impano bafite basusurutsa abitabiriye uwo muhango

    Uyu mubyeyi wasezerewe (ibumoso) yari Caporal mu ngabo za FDLR

    Ubwuzu bwari bwose mu gusezera kuri Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare

    Umuyobozi wa Komisiyo y'igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe RDRC, Nyirahabineza Valérie, yabasabye gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda

    Inzego z’umutekano nazo zari zihagarariwe muri icyo gikorwa

    Bagaragaje ko bafite impano y’ubuhanzi no kubyina

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana yashimye ubutwari aba bahoze mu mashyamba bagize, bagahitamo gutaha mu rwababyaye

    Basabwe gutanga ubuhamya bwiza ku basigaye mu mashyamba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abahoze-mu-mitwe-irimo-fdlr-u-rwanda-rwakiriye-bararwifurizaga

  • Ben na Chance bataramiye bwa mbere muri Canad… – #rwanda #RwOT

    Nimvuga Ben na Chance, wumva itsinda ry’umugabo n’umugore biyemeje gukorera Imana uko bashobojwe. Wibuke indirimbo ziryohera benshi nka: “Yesu Arakora”, “Amarira”, “Impano y’Ubuzima”, “Mu nda y’Ingumba”, “Itegure Urahetse”, “Urupfu” Fr Rene & Tracy, “Mu Bwami bw’Imana haraka”, “Zaburi Yanjye” na “Kiganjani” imaze iminsi itatu iri hanze.

    Aba baramyi bazwiho kwandika indirimbo zishingiye ku buhamya bw’ibyo babonesheje amaso yabo dore ko banyuze mu bikomeye birimo kubona urubyaro nyuma y’igihe kinini bategereje, ni ubwa mbere bataramiye muri Canada nyuma y’imyaka 7 bamaze mu muziki nka Couple. Bataramiye muri Canada bigizwemo uruhare na Ev. Willy Gakunzi wabatumiye.

    Iki gitaramo cyiswe “Let’s Worship Together with Ben and Chance” cyabereye muri Ottawa tariki 27 Mata 2024. Cyateguwe na Willy Gakunzi abinyujije mu muryango we w’ivugabutumwa witwa Heart of Worship In Action Foundation. Cyabimburiye ibindi byinshi aba baramyi bazakorea muri iki gihugu mu byiswe ‘Canada Tour’. 

    Ben na Chance beretswe urukundo rwinshi n’abatuye muri Canada dore ko cyitabiriwe cyane ndetse amakuru inyaRwanda icyesha umwe mu bacyitabiriye ni uko amatike yacurujwe agashyira. Uwadushye amakuru yavuze ko yagiyeyp ashaka itike ya VIP arayibura kuko yose yari yashize, ku bw’amahirwe abona iyo mu myanya isanzwe, gusa nayo yaje gushira.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Mbanza Chance umwe mu bagize Ben & Chance, yadutangarije akari ku mutima we nyuma yo gutaramira bwa mbere muri Canada. Yavuze ko icyamukoze ku mutima kurusha ibindi ni “ukubona abantu benshiii bakunda Imana bakanakunda ibyo Imana itunyuzamo (indirimbo)”.

    Nyuma yo kuririmba indirimbo nyinshii cyanee hafi ya zose mu zo bafite kandi zose zikishimirwa cyane, kuko “nabonye ntanimwe batishimiye”, Chance yabihaye agaciro kenshi ndetse agira icyo yisabira aba bakunzi babo. Ati “Icyo twababwira ni uko bakomeza kunezererwa Imana kuko ariyo yonyine yo kwizerwa”.

    Chance wari uherutse kusezeranya abanya-Canada igitaramo cy’umuriro muri Ottawa, yashimiye abitabiriye igitaramo cyabo ku bw’urukundo babagaragarije anabasabira umugisha mwinshi ku Mana. Ati “Ikindi nukubashimira cyanee kurukundo batugaragarije rwinshi rurenze Imana ibahe umugisha mwinshi”. 

    Ben na Chance bakoze igitaramo gikomeye muri Canada bataramiyemo bwa mbere

    Nyuma ya Toronto na Ottawa, Ben na Chance bazataramira muri Edmonton tariki 11 Gicurasi 2024, bakurikizeho mu mujyi wa Vancouver tariki 18 Gicurasi 2024, bazakurikizeho Winnipeg tariki 25 Gicurasi 2024, basoreze Montreal tariki 01/06/2024. Amatike yo kwinjira muri ibi bitaramo ari hanze. Kanda HANO ugure itike ya Toronto.

    Willy Gakunzi wateguye ibi bitaramo yabwiye inyaRwanda ko “Ben & Chance yabatumiye bitewe n’ubuhamya bwabo bwiza abaziho. Ati “Ni abakozi b'Imana twakoranye mu bihe bitandukanye. Ni abantu nzi neza ko bafite umutima wo kuramya by'umwimerere. Twaririmbanye na Chance kera tukiri abana, na nyuma yaho nabanye na Ben nk’umuryango.”

    Yakomeje agira ati “Ni abantu twakomeje kugirana ubusabane ndetse tuza no gukorana indirimbo muri 2020. Ubwo nazaga gutangiza Heart of Worship in Action Foundation i Kigali muri 2019, ni bamwe mu baramyi nanone twakoranye. Muri make, Ben & Chance ni abakozi b'Imana nkunda, nubaha, nemera kandi mbonamo imbuto yo kuramya by’ukuri”.

    Willy Gakunzi wakoranye na Ben na Chance indirimbo bise “Uhoraho”, avuga ko intego nyamukuru y’ibi bitaramo ari ukwagura ubwami bw'Imana, guhuza umubiri wa Kristo mu karere k’ibiyaga bigali ndetse na Canada, hanyuma bikabaha imbaraga zo gushyira kuramya kwabo mu bikorwa.

    Ati “Mu by’ukuri ntabwo njye, Willy, ku giti cyanjye ninjiye mu gutegura ibitaramo, ahubwo nk’umuyobozi w’umurimo, ni bimwe mu nkingi duhagazeho zituma dukora umurimo. Mission yanjye ni uku empowering umubiri wa Kristo biciye mu mpano zitandukanye yantije, haba mu bihangano, mu gutegura ibitaramo n’ibiterane, mu kwigisha;

    Mu kwandika, mu bikorwa byo guteza imbere abandi, ndetse no mu kazi nkora buri munsi, mparanira ko Yesu ashyirwa hejuru. Ni cyo nifuza kandi nicyo nsaba buri munsi. Canada ndetse n’abandi bose hirya nohino, ndabatumirango muzaze dufatanye kuzamura Izina rya Yesu ubwo tuzaba turi kumwe n’abakozi b'Imana Ben & Chance”.

    Igitaramo cyabo cyitabiriwe cyane amatike yos arashira

    Imyaka 7 irashize kuva Ben na Chance batangiye kuririmbana nk’umugabo n’umugore. Indirimbo batangiriyeho ni “Ririmbira Umwami” yageze hanze mu 2016. Icyo gihe inyaRwanda yabanditseho inkuru ivuga ngo “Couple ya Ben na Chance abaririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries batangiye kuririmba ku giti cyabo”.

    Beretswe urukundo rwinshi, babera benshi icyitegererezo mu muziki wa Gospel dore ko nyuma yabo twatangiye kubona andi ma ‘couples’ menshi yateye ikirenge mu cyabo nka James na Daniella, Papi Clever na Dorcas, Zabron na Deborah, Rene & Tracy n’abandi. Kuri ubu umugabo ushatse umugore uzi kuririmba, bahita baririmbana nka couple.

    Ben na Chance bazwi nk’inzu yo kuramya Imana [House of Worship] ni abaririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries, bakaba abakristo muri Foursquare Gospel church. Chance yahamije ko kuririmbana nka ‘Couple’ bazabikomeza na cyane ko biri mu muhamagaro wabo n’iyerekwa bafite ry’uko inzu yabo izakorera Imana.

    Chance ufatwa nk’ishyiga ry’inyuma muri Alarm Ministries nayo ifatwa nk’umubyeyi w’andi matsinda yose mu Rwanda, yagize ati: “Tuzakomeza kuririmba nka couple, twembi dusengera Foursquare. Vision ni ukubaka ubwami bw'Imana uhereye mu rugo (Njye n'inzu yanjye tuzakorera Uwiteka) Joshua 24: 15”.

    Igitaramo cyabo cya mbere bagikoze kuwa 20 Gicurasi 2018, muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe bamurikaga Album yabo ya mbere bise ‘Izina rya Yesu Rirakomeye’. Ni igitaramo Ben na Chance batumiyemo Aline Gahongayire, Bigizi Gentil (Kipenzi), Healing Worship Team na Alarm Ministries.

    Abanya-Canada bishimiye cyane gutaramana na Ben na Chance

    Ev. Willy Gakunzi yashimiye Ben na Chance n’abitabiriye igitaramo cyabo

    Ubu amaso yose ahanzwe i Toronto ahazabera igitaramo cya kabiri cya Ben na Chance

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142470/ben-na-chance-bataramiye-bwa-mbere-muri-canada-mu-gitaramo-cyitabiriwe-cyane-amatike-arash-142470.html

  • Uburyo Element na Sean Brizz babaye imbarutso… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024 ni bwo Christopher Muneza yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Vole'. Avuga ko yari afite indi yari yateguye gusohora, ariko birangira iyi ariyo abanje.

    Aragira ati: 'Mfite home studio, Element yarahageze asanga hari utuntu natangiye kuyikoraho, yari kumwe n'umucuti wanjye Sean Brizz barambwira bati byaba byiza tuyikoze byihuse.'

    Hano yumvikanishaga ko cyari igitekerezo we atari afiteho gahunda y’ako kanya, nyamara Element na mugenzi we bayumvise barayikunda birangira bateguye kuyikoraho.

    Avuga ko amajwi yayo bayakoze mu gihe cy'umunsi umwe, amashusho yayo akaba yarakozwe na Chretien murumuna wa Christopher usanzwe amufasha ku ndirimbo zitandukanye.

    Christopher yatangaje ko amashusho yayo yakozwe hibazwe ku muco w'imideli, ubuvanganzo n'umuco. 

    Christopher ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe ageze kure imyiteguro y'ibitaramo afite muri Canada anategura umuzingo mushya agiye gushyira hanze nyuma y'imyaka igera ku 10.

    KANDA HANO UREBE UNUMVE INDIRIMBO NSHYA YA CHRISTOPHER


    Christopher yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Vole” yasimbuje iyo yari yateganije gushyira hanze Element na Christopher bakoze indirimbo “Vole” mu gihe cy’umunsi umwe Sean Brizz na Element ni bo mvano y’indirimbo nshya ya Christopher #Vole

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142471/uburyo-element-na-sean-brizz-babaye-imbarutso-yindirimbo-nshya-ya-christopher-video-142471.html

  • Chryso Ndasingwa ayoboye urutonde rwindirimb… – #rwanda #RwOT

    Abahanzi Nyarwanda b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ntibigeze bahwema gushyira hanze ibihangano bihumuriza bikanakomeza abanyarwanda n'abakristo by'umwihariko muri uku kwezi kubumbatiye amateka ashaririye y'u Rwanda n'abanyarwanda.

    Mu ndirimbo zitandukanye zagiye hanze muri uku kwezi, InyaRwanda yaguhitiyemo indirimbo 10 zahize izindi:

    1.     Asama Ndakuzuza — Chryso Ndasingwa

    “>

    Umuramyi uri mu bakomeje kwigaragaza neza, yatangiye ukwezi kwa Mata ahumuriza imitima y’abantu, abibutsa ko Imana ariyo ibeshaho abayo n’aho baba babona bigoye cyane. 

    Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa, yashyize hanze indi ndirimbo nshya “Inkomoko” yakoreye i Nyamirambo. 

    Uyu muhanzi kandi, afite igitaramo gikomeye yise 'Wahozeho Live Concert' azakorera muri BK Arena ku wa 5 Gicurasi 2024. Azaba ari kumwe na Aime Uwimana, Papi Clever na Dorcas, True Promises, Josh Ishimwe, Azaph Music International na Himbaza Club.

    2.     Respect — Tonzi

    “>

    Umuramyi Tonzi yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Repect’ yitiriye album ye ya cyenda aherutse kumurika, akaba ari amashusho yafatiwe mu gitaramo aherutse gukora. Mu ijoro ryo ku wa 26 Mata kandi nabwo yashyize hanze andi mashusho y’indirimbo “Asifiwe”.

    3.     Agakiza/Umuragwa by Jado Sinza

    “>

    Umuramyi Jado Sinza uherutse gukora igitaramo cy’amateka cya ‘Redemption Live Concert’ agafatiramo amashusho y’indirimbo zinyuranye, yinjiye muri Mata ashyira ahagaragara imwe muri izo ndirimbo yise ‘Agakiza,’ igaruka cyane ku gisobanuro cya Pasika.

    4.     Ntjy'Uhinduka — Prosper Nkomezi

    “>

    Umwe mu bahanzi b’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Prosper Nkomezi nawe yahamije ubudahangarwa bw’Imana buhoraho iteka ryose mu ndirimbo yise ‘Ntujy’uhinduka.’

    5.     Nta rindi zina — Nice Ndatabaye

    “>

    Umuramyi Nice Ndatabaye watangiranye uyu mwaka imbaduko idasanzwe, yashyize hanze indirimbo yise ‘Nta rindi zina,’ ikaba ikubiyemo ubutumwa buvuga ko nta rindi zina abantu bashobora gukirizwamo ritari irya Yesu.

    6.     Ndakomeye — Gabby Kamanzi

    “>

    Nyuma y’igihe kirenga umwaka wose adashyira hanze indirimbo, Gabby Kamanzi yagarukanye indirimbo yise ‘Ndakomeye’ yasubijemo benshi ibyiringiro muri uku kwezi.

    7.     Ni Heri Kuona Ndugu — Papi Clever & Dorcas ft Merci Pianist

    “>

    Itsinda rya Papi Clever na Dorcas bafatanije na Merci Pianist muri uku kwezi, bashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo bashyize mu rurimi rw’Igiswahili bayita ‘Ni Heri Kuona Ndugu,’ ikaba itanga ibyiringiro ku bizeye Kristo ko bazahura na Kristo.

    8.     Ihema ryo Gushima — Senga B

    “>

    Umuhanzi Senga B ukorera umurimo w'Imana muri Canada nawe muri uku kwezi kwa Mata yazirikanye abakunzi b'umuziki wo guhimbaza Imana ashyira hanze 'Ihema ryo Gushima.'

    9.     Jina Hilo — Christophe Ndayishimiye

    “>

    Umuramyi Christophe Ndayishimiye yashyize hanze indirimbo ikoze mu rurimi rw’Igiswahili yise ‘Jina Hilo,’ ishimangira ko izina rya Yesu ari izina ritanga ubuzima.

    10. Urufatiro — Alicia & Germaine

    “>

    Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine ni abana b’abakobwa bakiri bato babarizwa mu Itorero rya ADEPR Ruhangira, bakaba ari imapano nshya umuziki wa Gospel Nyarwanda wungutse.

    Aba bana bavukana, muri uku kwezi bashyize hanze indirimbo bise ‘Urufatiro,’ bandikiwe na Se ubabyara.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142473/chryso-ndasigwa-ayoboye-urutonde-rwindirimbo-10-zafashije-abakristo-kwegerana-nimana-muri–142473.html

  • Icyateye ibura ry'umuriro hafi mu gihugu hose – #rwanda #RwOT

    Iri bura ry'umuriro ryabaye ku mugoroba w'itariki 28 Mata 2024 mu bice byinshi by'igihugu, REG ivuga ko ahenshi ryamaze iminota 57 ariko ko kuva ku munota wa 25 umuriro ugiye hari hamwe watangiye kugaruka, bivuze ko hari abatamaze iyo minota yose 57 bawutegereje.

    Umuriro wabuze kuva Saa 18:47 z'umugoroba ariko kugeza saa 19:45 ahantu hose wari wagarutse.

    Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri REG, Zawadi Geofrey, yabwiye IGIHE ko iryo bura ry'umuriro ryatewe no kuvaho k'umuyoboro wa Kibuye kandi ari wo wari uri kuvanwaho umuriro mwinshi ugeraranyije n'indi isigaye.

    Ati 'Habaye ikibazo ku muyoboro wa Kibuye kandi ni ho twari turi gukura umuriro mwinshi ungana na megawati 40 muri uwo mugoroba uvuye mu ruganda rwa Shema Power Plant ruri mu Kiyaga cya Kivu.”

    “Icyo kibazo cyabaye ku muyoboro wa Kibuye cyahuriranye n'uburemere bw'umuriro twarimo dukurayo uwo [muyoboro] uvaho bihita bigira ingaruka ku zindi nganda zacu nyinshi na zo zivaho'.

    Yavuze ko ibyo bikimara kuba umuyoboro wa Kibuye n'indi myinshi yahise ivaho kuko iyo habaye ikibazo kiremereye ku muyoboro umwe bigira n'ingaruka ku yindi, ibyo bikaba ari byo batumye henshi mu gihugu umuriro ubura kandi ikibazo cyabaye ku muyoboro umwe gusa.

    Urugomero rwa Nyabarongo I ni rwo rwahise rwitabazwa mu gutanga ubufasha bwo gufasha izindi nganda n'urwo rwo mu Kivu kongera gukora kuko iyo habaye ikibazo nk'icyo n'izo nganda zihagarika gukora kuko ziba na zo zikoreshwa n'amashanyarazi anyura muri iyo miyoboro.

    Ati 'Hahise habaho ubutabazi bwo kugira ngo inganda zindi zavuyeho zisubireho hifashishijwe Urugomero rwa Nyabarongo I kuko rwo rufite ikoranabuhanga ryo kongera kwishitura mu gihe imiyoboro y'umuriro igize ikibazo'.

    Abajijwe ku cyaba cyateye umuyoboro wa Kibuye kuvaho, yavuze ko bakiri mu iperereza kuri icyo kibazo gusa ko mu gihe cy'imvura ibyo biba bishoboka.

    Ati 'Ni ibintu biri tekinike cyane cyane nko mu gihe nk'iki cy'imvura ibihe bitameze neza biba bishoboka. Mu bihe by'imvura ni bwo dukunda kugira ibibazo by'ibura ry'amashanyarazi kandi biba bifitanye isano nayo ariko si yo mpamvu gusa. Kugira ngo umuyoboro uveho ariko biterwa n'impamvu zirenze imwe ni yo mpamvu tugikora iperereza'.

    Zawadi yavuze ko iri bura ry'umuriro ryabaye mu bice byinshi by'igihugu ariko hataramenyekana neza niba ari byose. Yavuze kandi ko REG iri gukora ibishoboka byose ngo ikibazo nk'iki nticyongera ndetse yihanganisha abagizweho ingaruka bose.

    Nta makuru aramenyekana ku byaba byangijwe n'iri bura ry'umuriro nko kuhatangirwa serivisi zikenera umuriro mu buryo buhoraho gusa REG ivuga ko kuri ubu ahenshi bakenera umuriro gutyo bafite ubundi buryo bashobora kwifashisha mu gihe umuriro ubuze birinda ko hagira ibyangirika bawutegereje.

    Uruganda rwa Shema Power Plant ruri mu Kivu ni rwo rwatangaga umuriro mwinshi mu gihe umuyoboro Kibuye wavagaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reg-yasobanuye-icyateye-ibura-ry-umuriro-hafi-mu-gihugu-hose-mu-ijoro-ryakeye

  • Kuki umunyarwanda yamara iminsi 600 mutamuhaye amazi? Depite Mukabalisa wa PAC abaza WASAC Group – #rwanda #RwOT

    Amabwiriza ya WASAC Group ateganya ko umuntu usabye amazi yujuje ibisabwa agomba guhabwa amazi mu gihe kitarenze iminsi ibiri.

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2022 igaragaza ko mu bakiliya 459 bagenzuwe harimo 249 bahawe amazi hagati y'iminsi 10, hari n'abageze ku minsi 619, bivuze bari bagiye kumara imyaka ibiri bategereje.

    Tariki 29 Mata 2024, WASAC Group yitabye PAC ngo isobanure uburyo yakoresheje ingengo y'imari umwaka wasojwe muri Kamena 2023.

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri WASAC Group, Bahige Jean Berchmans, yatangaje ko abantu batinda guhabwa amazi ahanini bituruka ku ibura rya mubazi kuko zituruka hanze y'igihugu.

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yahise amubaza ati 'Imyaka ibiri? Mukagira ikibazo cya mubazi nke iminsi 600 hafi imyaka ibiri?'

    Ibi bisobanuro ntibyumvikanye no ku bandi badepite nka Mukabalisa Germaine wahise avuga ko bidakwiriye ko Umunyarwanda yamara imyaka ibiri atarahabwa amazi.

    Ati 'Kuki Umunyarwnda yamara iminsi 600 mutamuhaye amazi? Kuki mumara indi 300 mutamwandikiye ngo mumubwire, ni cyo turi kukubaza, kuki mumara indi 300 mutamwandikiye ngo mumubwire.?'

    Yagaragaje ko impamvu zituma aba bantu badahabwa amazi mu gihe cyagenwe ziba zidafatika.

    Depite Ntezimana Jean Claude we yavuze ko hatagaragara ibigenderwaho mu gutanga amazi mu baturage, binatuma hari abashobora gukeka ko abanyantege nke bashobora kuba ari bo badahabwa serivisi neza.

    Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof Omar Munyaneza, yagaragaje ko muri iki gihe hafashwe ingamba zo kujya batumiza mubazi hakiri kare.

    Ati 'Twemeje ko tugiye kujya dutumiza mubazi zikaza kare, ndetse hari bimwe muri politike n'amabwiriza turi kuvugurura kugira ngo hashyirweho n'uburyo bworoshye bwo kubona mubazi noneho igihe cyose abaturage basabye bajye baba bazifite.'

    Yanagaragaje ko ubu umuntu ufite inzu ashobora gusaba mubazi zirenze imwe mu gihe yifuza gukoresha neza amazi mu nzu ye.

    Yanavuze ko hasubijweho uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga ubusabe kugira ngo umuturage usabye amazi cyangwa ufite serivisi ashaka ajye asubizwa vuba.

    Prof Munyaneza yanavuze ko mu miterere mishya y'ikigo ubu basigaye bafite umukozi muri buri karere kandi bazajya batanga izo mubazi batagombye kuzifata i Kigali nk'uko mbere byajyaga bigenda.

    WASAC Group yemereye PAC ko ibibazo byinshi byagaragaye mu mikorere bizakemuka mu gihe cy'imyaka ibiri.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-umunyarwanda-yamara-iminsi-600-mutamuhaye-amazi-depite-mukabalisa-wa-pac