Blog

  • Tshisekedi yongeye kuyobya Isi, agereka ibibazo bya Congo ku Rwanda: Ibihamya bivuguruza imvugo ye – #rwanda #RwOT

    Kuva umwuka mubi watangira ku ruhande rw'u Rwanda na RDC, ibiganiro by'ubuhuza biyobowe na Perezida wa Angola, Joao Lourenco, byashyizwemo imbaraga, ariko byagera ku ruhande rwa RDC, ibintu bigahindura isura.

    Ubwo yari mu Budage, Tshisekedi yagiranye ikiganiro na DW, abazwa ku maherezo y'ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, ariko mu gusubiza, ibintu byose abyegeka ku bandi, yerekana ko iwe byera de!

    Ati 'Hari gahunda ya Perezida wa Angola, Joao Lourenco, washyize imbere gahunda zigamije amahoro inshuro nyinshi, ariko zabangamiwe na Kagame n'ubutegetsi bwe.'

    Mu mvugo ya Tshisekedi, yumvikanishaga ko aho ibintu bigeze ari igerageza rya nyuma, ko ngo ashaka guha amahirwe inzira y'amahoro mbere y'uko ashyira mu bikorwa umugambi yigeze kuvuga, wo gushoza intambara ku Rwanda.

    Ati 'Ndashaka guha amahirwe inzira y'amahoro uko byagenda kose. Gusa ntabwo ari uko turi abanyantege nke, kandi ntabwo tuzakomeza kwihangana gutya ngo dutegereje amahoro.'

    Ibyo Tshisekedi yavugaga, ku bantu batabizi, bashobora gukeka ko ari ukuri, mu gihe ibimenyetso bihari bigaragaza ibitandukanye.

    Imyanzuro ya Luanda isaba RDC kwitandukanya n'imitwe irimo FDLR, nka kimwe mu bibangamiye umutekano w'u Rwanda.

    Igena ko imitwe y'iterabwoba nka FDLR-FOCA, inyeshyamba za Red-Tabara, ADF n'indi yose ikorera ku butaka bwa RDC igomba gushyira intwaro hasi igatangira gusubira iwabo nk'uko byafashweho umwanzuro mu biganiro bya Nairobi.

    Uwo mwanzuro kuva watangazwa mu nama Tshisekedi we ubwe yari arimo, ibyakurikiyeho ni agahomamunwa. Ubutegetsi bwe bwashyize imbaraga mu bufatanye na FDLR mu bikorwa byo guteza umutekano muke mu Rwanda.

    FDLR yatangiye gukorana na FARDC byeruye mu gihe umutwe wa M23 wari ukajije ibitero. Tshisekedi mu kiganiro yagiranye na DW, yirengagije raporo zivuga ku mikoranire y'igisirikare cye na FDLR.

    Hari Raporo ya Loni igaragaza ko mu mpera z'Ukuboza 2022 na Mutarama 2023, Gen Chico Tshitambwe wari uwa kabiri mu buyobozi bukuru ushinzwe kurwanya M23, yatumije inama eshatu hagati y'abayobozi bakuru muri FARDC n'abayobozi b'imitwe yitwaje intwaro, yabereye i Goma, ngo hanzurwe kuri ubu bufatanye.

    Raporo ikomeza igira iti “Mu nama yo muri Mutarama, yanitabiriwe n'abayobozi ba FDLR-Forces combattantes abacunguzi (FOCA), buri muyobozi w'umutwe witwaje intwaro yahawe $5,000 ndetse bizezwa ko bazahabwa intwaro zikwiriye.”

    Muri icyo gihe ngo abo bayobozi b'imitwe yitwaje intwaro banahuye n'abajenerali barimo Mayanga na Mugabo, ngo bemeranye ku bikoresho n'inkunga y'amafaranga bakeneye byo gufasha ARP.

    Hatangwa urugero rw'uko inama mpuzabikorwa yabereye muri Hotel Nyarusumba muri Kitshanga, ku wa 10 na 11 Ukuboza 2022.

    Ibi byose ni ibikorwa bihonyora imyanzuro ya Luanda igamije gushakira amahoro ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

    Yabeshye ku mpamvu abakoze Jenoside bemerewe kwinjirana intwaro mu gihugu cye

    Tshisekedi yavuze ko mu myaka 30 ishize, Umuryango Mpuzamahanga wasabye igihugu cye gufungura imipaka, kugira ngo gihe ubuhingiro abantu bari bari guhunga kubera Jenoside yabaga mu Rwanda.

    Ati 'Icyo gihe, n'Abajenosideri barinjiye. Binjirana n'intwaro zabo kuko itegeko ryari ryatanzwe riturutse ahandi, mu muryango mpuzamahanga, ko bakwinjirana intwaro zabo.'

    Aya magambo ya Tshisekedi arimo kwirengagiza ukuri. Yirengagije umubano wari hagati y'ubutegetsi bwariho mu Rwanda no muri Zaire. Icyo gihe Habyarimana wayoboraga u Rwanda, yafataga Mobutu Sese Seko wa Zaire nka se muri Batisimu ku buryo umugambi wa Jenoside bawumvaga kimwe.

    Tshisekedi yirengagije ko hari ibindi bihugu byahaye karibu impunzi, ariko bikanga ko zinjirana intwaro. Ni ko byagenze kuri Tanzania, kuko yasabye ko buri wese ushaka kwinjira mu gihugu yasiga intwaro ze.

    Hari ifoto y'ikirundo cy'imihoro yasakaye cyane kuri internet ivuga ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda; iyo foto yafatiwe ku mupaka w'u Rwanda na Tanzania ubwo impunzi zivanze n'abicanyi zinjiriga muri iki gihugu , nzego z'umutekano zibaka intwaro zose bari bitwaje harimo n'iza gakondo.

    Ubwo impunzi zivanze n'abicanyi zinjiraga muri Tanzania zagenderaga ku mategeko y'icyo gihugu gifatanyije n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe impunzi. Polisi y'icyo gihugu ni yo yacunganga umutekano mu nkambi z'impunzi.

    Ibi ariko bitandukanye n'ibyaberaga muri Zaire. Ingabo z'abicanyi zinjiye muri icyo gihugu zifite intwaro nto n'iziremereye, ibyatumye haba akavuyo n'ubugizi bwa nabi mu nkambi.

    Mu gihe Tanzania yashyize impunzi kure y'umupaka kandi ikambura intwaro abicanyi, bitandukanye cyane n'ibyabereye muri Zaire kuko batambuwe intwaro ahubwo batuzwa hafi n'umupaka w'u Rwanda mu ntera itagera ku bilometero bibiri.

    Mu nkambi z'impunzi muri Tanzania ibiryo byatangwaga n'inzego zishinzwe umutekano ariko muri Zaire, ingabo z'abicanyi zari zishinzwe gutanga ibiryo, bakabinyereza bakabiguramo intwaro n'Ingabo za Zaire.

    Mu Ugushyingo 1994, imiryango y'abaterankunga igera kuri 15 yanditse ivuga ko igiye guhagarika ibikorwa by'ubutabazi niba abicanyi aribo bashinzwe gutanga ibiryo kandi ibyinshi babinyereza bakabigurisha ku masoko yo muri Zaire.

    Tshisekedi ubwo yavugaga kuri iki kibazo, yirengagije amagambo yakunze kuvugwa na se, Etienne Tshisekedi, wakunze ko igihugu cye cyakoze amakosa mu guha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bagomba kwamburwa intwaro mbere. Etienne Tshisekedi mbere y'uko apfa, yavugaga iryo ariryo zingiro ry'ibibazo by'urudaca hagati y'u Rwanda na RDC.

    Tshisekedi yongeye kugoreka imvugo ku mvano y’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo

    Yagarutse ku mabuye y'agaciro, agereka ku Rwanda amakosa y'abandi

    Mu kiganiro na DW, Tshisekedi yabajijwe ku ibaruwa igihugu cye giherutse kwandikira uruganda rwa Apple, kivuga ko amabuye yifashishwa mu gukora ibikoresho byayo, aba yabonetse mu buryo butemewe.

    Tshisekedi yavuze ko u Rwanda rwihaye uburenganzira bwo gukurikirana abajenosideri bari barinjiye ku butaka bw'igihugu cye, gusa ngo mu kubikora, rwaje kuvumbura ko muri icyo gihugu hari amabuye y'agaciro, rutangira kuyasahura rukoranye n'umuryango mpuzamahanga.

    Ati 'Rwakoranye n'Umuryango Mpuzamahanga mu buryo bwarubashishije gucuruza aya mabuye yabonetse mu bugizi bwa nabi […] kuva icyo gihe u Rwanda, rwabaye igihugu gihagarariye umuryango mpuzamahanga mu bijyanye n'aya mabuye.'

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, aherutse gutangaza ko iyo mvugo ya RDC ihabanye n'ukuri, ahubwo ko ari ibirego bidafite ishingiro iki gihugu gihora gisubiramo mu gushaka 'kugaragara no gukurura itangazamakuru' bifashishije izina ry'ibigo bikomeye ku Isi nka Apple.

    Ati 'Ni ibindi bikorwa bififitse bya Guverinoma ya RDC ikomeza iteka gushaka guyobya uburari yifashishije guhimbira u Rwanda ibirego bidafite ishingiro.'

    Ibyo Tshisekedi yavuze, ku batazi ukuri, bashobora gutekereza ko ari uko byagenze, mu gihe abayobozi bashinzwe amabuye y'agaciro mu gihugu cye, bakunze kuvuga ko ntaho u Rwanda ruhuriye n'iki kibazo ahubwo ko amakosa yakozwe na Guverinoma yabo ishutswe n'abo yita abafatanyabikorwa mpuzamahanaga.

    Albert Yuma Mulimbi, wabaye Perezida wa Gecamines [Ikigo cy'ubucukuzi n'Ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro], yahishuye uburyo Leta ya Congo igenzurwa n'inama z'abo yita abafatanyabikorwa bayo, ikabarekurira umutungo kamere wayo mu cyizere cy'uko bizayinjiriza akayabo ariko amaso agahera mu kirere.

    Muri abo bafatanyabikorwa, yakomoje ku Kigega Mpuzamahanga cy'imari (FMI) na Banki y'Isi babwira Congo ngo 'mwebwe Leta ya Congo nta bushobozi bw'amafaranga mufite yo gutunganya no kubyaza umusaruro umutungo kamere wanyu, turabagira inama yo kubyegurira abafatanyabikorwa mpuzamahanga babizobereyemo kandi bafite ubushobozi bwo kubiteza imbere'.

    Mulimbi yavuze ko hari toni zirenga miliyoni zoherezwa hanze n'ibigo by'abanyamahanga ariko ntibitange nibura 17% mu isanduku ya leta, kandi ko ibyo bimaze imyaka hagati ya 15 na 20.

    Ati 'Impamvu ni uko ibyo bigo bifata ibirombe [amabuye y'agaciro ya Congo] bikabitangaho ingwate mu mabanki yo hanze bikaguza amafaranga aho kuzana igishoro, bikazana inguzanyo ku nyungu irenze 10% kandi tuzi ko bazifashe kuri 2 cyangwa 3%'.

    Bimwe mu bigo yatunze urutoki harimo TFM (Tenke Fungulume Mining), KCC (Kamoto Copper Company) n'ibindi byo mu Burengerazuba bw'Isi n'iby'Abashinwa.

    RDC icukura toni zirenga miliyoni imwe z'umuringa [Cuivre] na toni zirenga ibihumbi 100 za Cobalt. Uruhare runini rw'ubu bucukuzi rukorwa n'amasosiyete y'abanyamahanga asahura umutungo kamere w'iki gihugu nta nkomyi.

    Ishami rishinzwe iby'Ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro muri RDC, rivuga ko 70 % by'ibirombe by'amabuye y'agaciro muri RDC bigenzurwa na Sosiyete zo mu Bushinwa, ibisigaye bikagabanwa n'amasosiyete yo muri Amerika n'i Burayi.

    Kugira ngo ibyo bigo mpuzamahanga bigere muri RDC, ntabwo ari u Rwanda rwabijyanyeyo, ibyo byose Tshisekedi amaze igihe kinini adashaka kubibona.

    Raporo y'Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw'Imari muri Congo, iherutse kugaragaza guhera mu 2010-2020, mu misoro y'amabuye y'agaciro isaga miliyoni 600 z'amadolari, asaga miliyoni 400$ ntiyageze mu isanduku ya Leta.

    Muri iyo myaka icumi, Gecamines yungutse miliyari 2 z'amadolari ariko miliyari 1,5$ yakoreshejwe mu kwishyura imishahara y'abayobozi bakuru b'icyo kigo n'ingendo zabo mu mahanga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tshisekedi-yongeye-kuyobya-isi-agereka-ibibazo-bya-congo-ku-rwanda-ibihamya

  • 60% byamatike amaze gushira! Chryso Ndasingw… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere taliki ya 29 Mata 2024, muri BK Arena habereye ikiganiro n'itangazamakuru cyagarutse ku myiteguro y'igitaramo cya Chryso Ndasingwa, 'Wahozeho Album Launch' ndetse n'udushya two kwitega muri iki gitaramo.

    Nk'uko byari biteganyijwe, abenshi mu bazatarama harimo Prosper Nkomezi, Papi Clever uzafatanya na Madamu we, Drocas kuramya no guhimbaza Imana muri iki gitaramo, uhagarariye True Promises, uhagarariye Asaph Music International ndetse n'abafatanyabikorwa muri iki gitaramo, bashyize umucyo kuri byinshi byibazwa ndetse n’amatsiko ahari mbere y’iki gitaramo.

    Chryso Ndasingwa avuga kuri 'Wahozeho Album Launch', yavuze ko ari igitaramo ateganya kuzamurikamo album ye ya mbere yise 'Wahozeho' akaba yarahisemo iri zina kubera ko ari izina ry'indirimbo yamuhinduriye ubuzima kuva yatangira kuramya no guhimbaza Imana.

    Ibirenze kumurika album ye ya mbere, mu gitaramo cye cya mbere agiye gukora kuva yatangira umuziki nk'uwabigize umwuga, Chryso Ndasingwa yavuze ko umuntu uzifuza guhita atahana iyi album 'Wahozeho' hari uburyo buri gutegurwa ashobora kuzahita ayibonamo.

    Impamvu yahisemo inyubako ya BK Arena, Chryso Ndasingwa yavuze ko yabonye nta handi hantu habereye abakunzi b'umuziki we uretse muri iyi nyubako yabengutswe n'abantu bose mu bice byose. Ati 'Ntabwo ari ubwa mbere nje gutaramira aha ariko ni ubwa mbere ngiye kuhakorera igitaramo cyanjye. Narebye ahantu hakwiriye mbona aha niho hantu heza cyane.'

    Agaruka ku bushobozi afite bwo kuzuza BK Arena, inyubako itinywa cyane n'abahanzi kubera ubunini bwayo, Chryso Ndasingwa yavuze ko nta mpungenge na nke afite zo kuba iyi nyubako itazuzura kuko urukundo yerekwa mu bihangano bye bigaragaza ko hari benshi bashyigikiye ibikorwa bye.

    Aha yatanze urugero ati 'None se niba indirimbo 'Wahozeho' imaze kurebwa n'abarenga 1,000,000 kandi ari abantu batandukanye, ubwo haburamo abantu 10,000 muri iyo Miliyoni baza kunshyigikira?'

    Ku ruhande rw'uhagarariye abagurisha amatike, yasobanuye ko amatike arimo agurwa nk'amasuka yo mu muhindo dore ko 60% by'amatike yose amaze kugurwa kandi uko iminsi ishira niko umubare w'abifuza kugura amatike ugenda wiyongera cyane.

    Kugeza magingo aya, amatike 6,000 amaze kugurwa kandi haracyabura icyumweru cyose byumvikane ko umurindi abantu barimo bagurana aya matike ukomeje gutyo yashira mbere y'umunsi w’igitaramo.

    Mu rwego rwo kumufasha mu myiteguro y'iki gitaramo, uhagarariye True Promises yatangaje ko abanyamuryango bayo bose nta n'umwe uzinjira ataguze itike n'ubwo bemerewe kwinjira kubera ko ari abatumirwa ariko bahisemo kugura amatike mu rwego rwo gufasha Chryso kuko muri ubwo bushobozi bucye hari icyo bwafasha Chryso mu migendekere myiza y’iki gitaramo cyane ko nabo bajya babitegura bazi neza imvune iba mu gutegura igitaramo ndetse n’icyo bisaba ngo kigende neza.

    Papi Clever umwe mu bazaririmba muri iki gitaramo, yatangaje ko imyiteguro ayigeze kure cyane ko ku wa Gatatu ari bwo azasubiramo indirimbo bwa nyuma n'abamufasha haba mu gucuranga no kuririmba ubundi akarindira umunsi wo kuzataramira muri BK Arena inyubako y'inzozi za buri muhanzi.

    Igitaramo 'Wahozeho Album Launch' cyateguwe na Chryso Ndasingwa azahuriramo n'abahanzi bakomeye nka Papi Clever na Drocas, Azaph Music International, Aime Uwimana, Josh Ishimwe na True Promises, giteganyijwe ku cyumweru tariki 05.05 2024.

    Imiryango izaba ikinguye kuva saa kumi z'umugoroba mu gihe amarembo azaba afunguye kuva ku isaha ya saa cyenda abantu bagatangira kwinjira kugira ngo isaha zigere abantu bose bamaze kwinjira. Amatike asigaye ni macye, gura iyawe kuri www.ticqet.rw.

    Chryso Ndasingwa yiteguye gutaramira abazitabira igitaramo cye muri BK Arena 

    Abanyamakuru bitabiriye ku bwinshi “Press Conference” ya Chryso Ndasingwa 

    Abazitabira igitaramo cye bazatahana Album ye ya mbere “Wahozeho”

    Chryso Ndasingwa yatangaje ko amatike ari kugurwa cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142477/60-byamatike-amaze-gushira-chryso-ndasingwa-ageze-ku-musozo-wimyiteguro-yigitaramo-cye-kiz-142477.html

  • Yasutse amarira agitangira kuyihimba! Tumaini… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo “Kanani” yitezweho kwandika amateka, yanditswe na Tumaini Byinshi, itunganywa mu buryo bw’amajwi na DaytonMusic naho amashusho yayo afatwa ndetse atunganywa na FridaySammy. Uretse ubutumwa bwayo bugera ku ndiba y’umutima, inafite amashusho meza aryoheye ijisho, ibishobora kuzayigira indirimbo y’amateka.

    Tumaini Byinshi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahishuye ko ubwo yandikaga iyi ndirimbo “Kanani” yasutse amarira kubera ibyishimo. Yavuze yayanditse mu mwaka wa 2021 “ubwo nari i muhira bisanzwe, ariko numva muri njye harimo ikintu kidasanzwe, ariko simenye icyo ari cyo. Gusa, numvaga nabuze amahoro”.

    Arakomeza ati: 'Gusa nk'ibisanzwe, nkunda kwifatira gitari (Guitar) ngacuranga. Ubwo ndayifata, ngikora ku mirya hamanuka amagambo meza y'ijuru, numva umutima wuzuye ibyishimo. Ntangiye kuririmba, numva amarira aramanuka, numva ndaruhutse, nkomeza ndirimba ngo Kanani iradutegereje.'

    Yabwiye inyaRwanda ko ‘Kanani’ aririmba mu by'ukuri iyo ari yo agira ati: 'Kanani ni indirimbo y'amazamuka, ikubiyemo ubutumwa budukumbuza ijuru, bukatwongerera ibyiringiro. Asoza agira ati: 'Uwo izageraho wese ndahamya ko azuzura ibyishimo n'ibyiringiro, ndetse ikamukumbuza Kanani y'amahoro twateguriwe.'

    Tumaini Byinshi akunzwe mu ndirimbo zirangajwe imbere na “Abafite Ikimenyetso” yamufunguriye amarembo, “Ibanga ry’Akarago” Ft Bosco Nshuti, “Aracyakora” Ft Gentil Misigaro, “Intsinzi” na “Umwambi”. Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), akurira mu Rwanda, aza kujya gutura muri Amerika akaba ahamaze imyaka 10.

    Tumaini Byinshi yakoze mu nganzo akumbuza abantu ijuru

    Tumaini Byinshi waririmbye ‘Abafite Ikimenyetso’ agarukanye indi ndirimbo iri kuryohera benshi

    REBA INDIRIMBO NSHYA “KANANI” YA TUMAINI BYINSHI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142468/yasutse-amarira-agitangira-kuyihimba-tumaini-byinshi-ku-ndirimbo-ye-nshya-yamazamuka-yise–142468.html

  • Umukinnyi Muvara Ronald yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe n’uwo basangiye kawunga #rwanda #RwOT

    Muvara Ronald ukinira REG VC ndetse n’ikipe y’igihugu ya Volleyball, yamaze kugaragaza amatariki y’ubukwe bwe na Umuhoza Mariam bamaze imyaka irenga 7 bakundana.

    Ubu bukwe bwa bo bukaba buzaba tariki ya 30 Kamena 2024, biteganyijwe ko gusaba no gukwa bizabera Heaven Garden ku i Rebero, gusezerana imbere y’Imana bizabera muri EAR Remera mu gihe abatumiwe bazakirirwa muri Heaven Garden.

    Ni nyuma y’uko ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024, Ronald wakiniye amakipe arimo na APR VC, yafashe icyemezo asaba Umuhoza Mariam bari bamaze igihe bakundana ko yazamubera umugore.

    Mariam wahaye agaciro igihe kigera ku myaka 7 bari bamaze bakundana, na we ntiyazuyaje yahise amwemerera maze amuhereza ikiganza cy’ibumoso undi amwambika impeta ku rutoki rwa mukubita rukoko nk’ikimenyetso cy’uko ubu amufashe abaye uwe.

    Muvara Ronald na Umuhoza Mariam bamenyanye hagati y’umwaka wa 2013 na 2017 ubwo aba bombi biganaga ku kigo cy’amashuri cya Rusumo High School mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe.

    Muvara w’imyaka 28 yakiniye APR VC kugeza 2019 ubwo yahitaga ajya muri Gisagara VC ayikinira kugeza 2022 ari nabwo yajyaga muri REG VC akinira kugeza uyu munsi.

    Muvara Ronald na Mariam bagiye gukora ubukwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umukinnyi-muvara-ronald-yashyize-hanze-amatariki-y-ubukwe-bwe-n-uwo-basangiye-kawunga

  • Impinduka ku mikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gukora impinduka ku mikino y’umunsi wa 29 wa shampiyona, aho imikino y’amakipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri myinshi yashyizwe umunsi umwe.

    Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe, yayamenyesheje ko bitewe n’ingengabihe ya FERWAFA, Komisiyo ishinzwe amarushanwa ya FERWAFA yanzuye ko amakipe amwe n’amawe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri yakinira umunshi umwe n’isaha imwe, hagendewe kandi ku ngengabihe y’Igikombe cy’Amahoro aho amakipe amwe n’amwe azakinira umukino wa nyuma tariki ya 1 Gicurasi 2024 ndetse n’uko Irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup rizasozwa tariki ya 4 na 5 Gicurasi 2024 ku rwego rw’Igihugu i Rubavu, hakozwe impinduka ku mikino y’umunsi wa 29.

    Kuri Gahunda byari biteganyijwe ko umunsi wa 29 uzakinwa guhera tariki ya 2 kugeza tariki ya 5 Gicurasi 2024.

    Imwe mu mikino yabayemo impinduka ni umukino Police FC yagombaga kuzakiramo Etoile del’Est (irwana no kutamanuka) tariki ya 3 Gicurasi, wimuriwe tariki ya 4 Gicurasi.

    Umukino Marines FC yagombaga kuzakiramo Musanze tariki ya 4 Gicurasi, wazanywe tariki ya 2 Gicurasi. Umukino APR FC yagombaga kuzakiramo Gorilla FC tariki ya 4 Gicurasi, washyizwe tariki ya 3 Gicurasi ni mu gihe umukino wa Etincelles na Kiyovu Sports wari tariki ya 5 Gicurasi washyizwe tariki ya 3 Gicurasi.

    APR FC yamaze kwegukana igikombe, ubu urugamba rusigaye mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, Gasogi United ifite 33, Gorilla FC, Muhazi United, Etincelles FC na Marines FC zifite 32, Sunrise FC 29, Bugesera FC na Etoile del’Est zikagira 28.

    Gahunda y’umunsi wa 29

    Ku wa Kane tariki ya 2 Gicurasi 2024

    Marines FC vs Musanze FC

    Ku wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2024

    Etincelles FC vs Kiyovu Sports
    APR FC vs Gorilla FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mata 2024

    Police FC vs Etoile del’Est
    Bugesera FC vs Muhazi United
    Amagaju FC vs Sunrise FC

    Ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2024

    Rayon Sports vs AS Kigali
    Mukura VS vs Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-ku-mikino-ya-shampiyona-y-icyiciro-cya-mbere-mu-rwanda

  • Bisi eshanu zikoresha amashanyarazi zigiye gushyirwa muri gahunda yo gutwara abantu muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Izi bisi zizahabwa ibigo bisanzwe bikora imirimo yo gutwarana abantu mu buryo bwa rusange muri Kigali birimo na KBS. Ibi bizaba bisa n'igerageza rizaganisha ku kongera umubare w'izi bisi zikoreshwa muri Kigali.

    Umuyobozi Mukuru wa IZI, Alex Wilson yavuze ko 'batewe ishema no gutanga umusanzu wabo muri gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda yo guteza imbere ikoreshwa ry'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu bwikorezi rusange ku buryo bigera kuri 20%.'

    Alex Wilson yavuze ko kugeza ubu basabwe kugeza mu Rwanda bisi zikoresha amashanyarazi zirenga 200 muri uyu mwaka wa 2024.

    Umuyobozi wa KBS yagaragaje ko biteze impinduka mu ikoreshwa rya bisi za Izi.

    Ati 'Twizeye ko serivisi za Izi zizana impinduka mu bijyanye n'inyungu tubona ndetse zikazaba umusemburo wo kwaguka kw'ibikorwa byacu.'

    Mu rwego rwo kunoza ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga, IZI yamaze gushyira station y'amashanyarazi izajya ikoreshwa n'izi modoka muri Century Park i Nyarutarama.

    IZI Electric ni ikigo gikomoka mu Bwongereza gisanzwe kizobereye mu bijyanye no gukodesha imodoka zikoresha amashanyarazi. Mu Bushinwa gifite ikoranabuhanga rigenzura imodoka 9000 zikoresha amashanyarazi.

    Iri koranabuhanga rifasha mu kumenya imikorere ya bateri, aho izi modoka zifite ibibazo n'ibindi.

    Biteganyijwe ko mu Rwanda kizubaka ikigo gitanga serivisi zo gusuzuma ubuzima bwa bateri, kuzisana n'ibindi.

    Mu rwego rwo gukomeza guhangana n'ikibazo cy'imyuka ihumanya ikirere u Rwanda rugenda rushyiraho ingamba na politike zitandukanye.

    Bumwe mu buryo buri kwifashishwa ni ukwimakaza ikoreshwa ry'imodoka zikoresha amashanyarazi.

    U Rwanda kandi rugeze kure runoza politike yo gutwara abantu n'ibintu mu buryo burengera ibidukikije. Biteganyijwe ko iyi politike izashimangira ubufatanye bw'abikorera n'inzego za Leta mu korohereza ishoramari ryimakaza ikoreshwa ry'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.

    Imibare ya Minisiteri y'Ibikorwaremezo igaragaza ko ibinyabiziga byinjira mu Rwanda buri mwaka byiyongera ku kigero cya 12%, ibyinshi muri ibi bikoresha lisansi na mazutu, ibinyabutabire bigira uruhare runini mu kwanduza ikirere.

    Iyi niyo mpamvu muri iyi politike nshya u Rwanda rwihaye intego y'uko bizagera mu 2030, 20% by'imodoka zitwara abagenzi (buses) zikoresha amashanyarazi.

    Bitewe na gahunda zitandukanye u Rwanda rwagiye rushyiraho, buri mwaka mu gihugu hinjira abashoramari bashya bifuza gushyira amafaranga mu bijyanye no gushyiraho uburyo bw'ubwikorezi no gutwara abantu butangiza ikirere.

    Mu bigo biri muri iri shoramari mu Rwanda harimo VW Mobility Solutions, BasiGo, Victoria Autofast Rwanda, Ampersand, Rwanda Electric Motorcycle Ltd na Safi/Gura Ride.

    Minisiteri y'Ibidukikije igaragaza ko gahunda Leta y'u Rwanda yihaye yo gutangira gukoresha imodoka z'amashanyarazi izarusaba nibura gushora agera kuri miliyoni 900$ (Miliyari 900 Frw).


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bisi-eshanu-zikoresha-amashanyarazi-zigiye-gushyirwa-muri-gahunda-yo-gutwara

  • Abayobozi b'Ikigega cyo gusana imihanda bariye iminwa imbere ya PAC – #rwanda #RwOT

    Iki kigo cyatangiye gitera inkunga isanwa ry'imihanda ireshya na kilometero ibihumbi bibiri, mu 2022 babongerera ibindi ibihumbi bibiri biba ibihumbi bine.

    Muri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 hagaragaramo ko iki kigo cyishyuye amafaranga arenga miliyari 1 Frw ku mihanda yasanwe nyamara nta mukozi wacyo wayisuye.

    Umuyobozi Mukuru wa RMF, Thomas Sibomana yagaragarije Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry'imari n'umutungo, PAC, ko impamvu batagiye basura myinshi mu mihanda bagiye bishyura ari uko babaga babonye raporo ya RTDA yemeza ko ibikorwa byakozwe.

    Ati 'Twakoraga uburyo bwo gufata impagararizi ubundi tugasaba abafatanyabikorwa bacu nka RTDA tuti muturebere niba ibikorwa byabo byose muri raporo zabo z'umugenzuzi w'umushinga no kuba izo nyemezabuguzi zemeJwe kurwego rwa RTDA tukavuga tuti ibi twashobora kubishingiraho kugira ngo rwiyemezamirimo yishyurwe.'

    Depite Bakundufite Christine yavuze ko uwasinye ngo ayo mafaranga asohoke byari bikwiye kumutera ubwoba.

    Ati 'Nta kuntu nshobora gufata amafaranga nkayishyura nk'ikigo ngo kanaka yandebereye. Iyi mihanda mwishyuye ibaye iri muri yayindi umugenzuzi avuga gusenya urebwa bwa mbere ni wawundi wishyuye amafaranga.'

    Mu byagaragajwe harimo imihanda Kigali-Muhanga-Akanyaru, Muhanga-Ngororero-Mukamira-Meru, n'ikiraro cya Nyabarongo kiriho ibinogo byinshi kandi cyaragiyeho miliyari 1.4 Frw.

    RMF igaragaza ko umuhanga Kigali-Muhanga-Akanyaru nta buzima ugisigaranye ndetse n'imirimo yo gusana ihakorerwa ngo ari ukugira ngo udafungwa burundu.

    Perezida wa Komisiyo ya PAC, Depite Muhakwa Valens ati 'Njye numvise ari igisubizo kidasanzwe, ni ukuvuga ngo namwe murumva ari nko kuyajugunya. Ariko se koko ni ko byakagombye kugenda?'

    Depite Mutesi Anitha amaze kubona gusubiza ibibazo byose byananiranye yahise abaza ati 'Umuyobozi Mukuru atubwire imwe imihanda iyo mwaba mwarasuye mukayishyura nibura mwahageze.'

    Depite Muhakwa ati 'Muduhe urugero rw'imihanda mwasuye mbere yo kwishyura'

    Sibomana yavuze ko umuhanda bashobora kuwusura nka kabiri mu byiciro bine bishyuye, bituma abadepite bavuga ko ibintu byose bumva bisubiye irudubi.

    Depite Uwimanimpaye Jeanne d'Arc ati 'Wakwicara mu biro ukavuga ngo ngiye kwishyura gusa, ahubwo ndumva mudusubije inyuma.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, Fidele Abimana yagaragaje ko ubusanzwe RTDA itanga amasoko yo gusana imihanda, RMF ikazishyura imirimo yakozwe.

    Ati 'Twari twatangiye inzira yo gutegura uburyo bushya bwo gusana imihanda harimo no kureba uruhare rwa RMF ariko ni inyandiko tukinonza, mubitwemereye twafata iyo nshingano yo kugira ngo duhuze neza izo nshingano ziri muri RMF no muri RTDA hanyuma turebe igikwiye harimo no kureba niba ari inshingano zajya mu rwego rumwe.'

    Abimana yanavuze ko gusana imihanda biza nyuma yo kubaka imihanda, bityo ko hari kubakwa uburyo bwatuma imihanda isanwa kandi neza.

    Ubuyobozi bwa RMF bwananiwe gusobanura uko bishyura imihanda batarayisuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muduhe-urugero-rw-umuhanda-mwasuye-abayobozi-b-ikigega-cyo-gusana-imihanda

  • Bamwe batangiye gusabwa kwitsindisha! Biravu… – #rwanda #RwOT

    Intambara ni yose ku makipe arwana no kutamanuka muri shampiyona y’icyiciro cya Kabiri aho kugeza ubu habura imikino 2 gusa ariko akaba atari yamenyekana.

    Amakipe bishoboka ko yamanuka mu mibare ni amakipe 9 akaba ariyo Gasogi United ya 9 n’amanota 33, Gorilla FC ya 10 n’amanota 32, Etincelles ya 11 n’amanota 32 ,Muhazi United ya 12 n’amanota 32,Marine FC ya 13 n’amanota 32, Sunrise FC ya 14 n’amanota 29 , Bugesera FC ya 15 n’amanota 28 ndetse na Etoile de l’Est ya nyuma n’amanota 28.

    Umwihariko uri muri aya makipe arwana no kutamanuka ni uko harimo amakipe 4 yo mu Ntara y’Iburasirazuba. Kuri ubu amakuru ari kuvugwa InyaRwanda yamenye ni uko iyi Ntara ariyo ishaka kugena amakipe amanuka aho kuba iby’ukuri byavuye mu kibuga bibegena.

    Amakuru avuga ko amakipe agomba kuguma mu cyiciro cya mbere ari Bugesera FC iri mu karere kari gutera imbere ndetse ikaba ifite na sitade na Sunrise FC naho Etoile de l’Est na Muhazi United itagira sitade ikiniraho zikaba arizo zimanuka mu cyiciro cya Kabiri.

    Uwatanze aya makuru yakomeje avuga ko bishoboka ko abayobozi ba Bugesera FC na Sunrise FC aribo bagiye kubisaba Intara y’Iburasirazuba kugira ngo abe aribo binyuraho ubundi bategeke aya makipe yandi kwitsindisha imikino 2 isigaye ubundi abe ariyo amanuka.

    Ubwo bivuze ko Etoile de l’Est iramutse itsinzwe imikino isigaye nk’uko n’abamwe mu bakinnyi bayo batangiye kubisabwa n’abamwe mu bayobozi,yakomeza kuba ku mwanya wa nyuma.

    Muhazi United nayo iramutse itsinzwe imikino isigaye yakomeza kugira amanota 32 naho Bugesera FC na Sunrise FC zo zatsinda imikino 2 zisigaranye zigahita ziyicaho kubera ko imwe yaba ifite amanota 35 naho indi ifite amanota 34 

    Imikino 2 y’ikipe y’akarere ka Bugesera isigaranye ni uwo  izakiramo Muhazi United ndetse n’uwo izasuramo Etoile de l’Est. Ubwo bivuze ko mu byifuzo by’Intara y’Iburasirazuba iyi yayitsinda nta nkomyi kuko izaba ikina n’amakipe byifuzwa ko ariyo yamanuka.

    Mu mikino 2 Sunrise FC yo isigaranye ni uw’Amagaju FC na Marine FC naho Etoile de l’Est yo isigaranye uwa Police FC na Bugesera FC naho Muhazi United isigaje gucakirana na Bugesera FC ndetse na AS Kigali.

    Nubwo bimeze gutya ariko ntabwo abo mu mikipe y’Intara y’Iburasirazuba yifuzwa ko ariyo yamanuka abyumva ndetse nta n’ubwo abikozwa kubera ko ku mukino uheruka Etoile de l’Est yatsindagamo Marine FC bamwe mu bakinnyi bari basabwe kwitsindisha ariko birangira batsinze Marine FC igitego 1-0.

    Ubwo twageragezaga kuvugisha abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba ku murongo wa Telefone kugira ngo bagire icyo bavuga kuri aya makuru ntabwo byadukundiye.

    Ikipe ya Bugesera FC iri gukoresha imbaraga nyinshi zo kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri kubera ko hari amakuru avuga ko ku mukino wa Etoile de l’Est na Marine FC bari batanze agahimbazamushyi kuru iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rubavu kugira ngo babatsindire iyi kipe yo mu karere ka Ngoma bari kumwe mu rugamba rwo kutamanuka.

    Ibi ntabwo ari ubwa mbere bibaye kubera ko no mu mwaka ushize ubwo iyi kipe yo mu karere ka Bugesera yarwanaga no kutamanuka mu cyiciro cya 2 yakoresheje amafaranga agera kuri Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda mu kugira ngo itamunuka aho yanatangaga agahimbazamusyi ku makipe yandi kugira ngo abatsindire ayo bari ku mwe mu rugamba rwo kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Muri rusange umusaruro wa Mata werekana ko Sunrise FC 3 yakinnyemo ,yatsinzemo 1 igatsindwa 2, Etoile de l’Est yakinnyemo imikino 3 itsindamo 2,itsindwamo 2 naho Bugesera FC yo yakinnyemo 3,itsindamo 1 ,inganya 1 ndetse itsindwamo 1.

    Umusaruro wa Bugesera FC mu kwezi kwa Mata

    Umusaruro wa Etoile de l’Est mu kwezi kwa Mata

    Umusaruro wa Sunrise FC mu kwezi kwa Mata

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142482/bamwe-batangiye-gusabwa-kwitsindisha-biravugwa-ko-intara-yiburasirazuba-ariyo-ishaka-kugen-142482.html

  • Abakinnyi 12 ntakuka APR igomba kwifashisha i Dakar #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR Basketball Club, yatangaje abakinnyi 12 igomba kwifashisha mu mikino yo gushaka itike ya nyuma y’imikino ya BAL izabera i Kigali.

    Iyi kipe ikaba yaraye ihagurutse mu Rwanda yerekeza muri Senegal aho itsinda irimo rya ‘Sahara Conference’ rizakinira, imikino izabera muri Dakar Arena.

    Ni imikino izaba kuva tariki ya 4-12 Gicurasi 2024, APR BBC ikaba yamaze gutangaza urutonde ntakuka rw’abakinnyi izifashisha.

    Abo bakinnyi ni Adonis Filer Jovon, Dario Hunt, Ntore Habimana, William Robeynd, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Axel Mpoyo, Obadiah Norl, Abdullah Ahmed Mohamed, Dan Kimasa, Christophe Ruta, Larson Shema Niyibizi na Bush Wamukota

    APR izatangira imikino ya yo tariki ya 4 ikina US Monastir yo muri Tunisia, tariki ya 5 Gicurasi izakina na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, tariki 7 icakirane na AS Douanes yo muri Senegal.

    Izagaruka mu kibuga tariki ya 9 Gicurasi yongera gukina na US Monastir, tariki ya 11 ikine na Rivers Hoopers ni mu gihe izasoreza kuri AS Douanes tariki ya 12 Gicurasi 2024.

    APR BBC yahagurutse yerekeza Senegal

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-12-apr-ntakuka-igomba-kwifashisha-i-dakar

  • Amategeko avuga iki? Ibya Bruce Melodie na Di… – #rwanda #RwOT

    Nifashishije uru rugero nshingiye ku nkuru imaze iminsi ivugwa cyane mu bitangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga na mpuzabantu, aho Agasaro Diane yisunze umunyamategeko we Turahirwa Théogène, yandikiye umuhanzi Bruce Melodie na Label abarizwamo ya 1:55 AM, amusaba kubahiriza ibyo bavuganye agatanga indezo.

    Mu gusoza ibaruwa yanditswe ku wa 22 Mata 2024, Umunyamategeko Turahirwa yabwiye Bruce Melodie ko igihe cyose yaba atubahirije ibiteganyijwe mu gutanga indezo, hazitabazwa inzira z’inkiko, kugira ngo ikibazo afitanye na Agasaro Diane gishakirwe umuti urambye.

    Bati 'Tukaba rero tugusaba kubahiriza inshingano zawe mu bwumvikane ku buryo bwihuse bitaba ibyo tukiyambaza inzira y'ubutabera kandi mukaba muzirengera ikiguzi cyose bizatwara kugirango ubutabera butangwe.'

    Isoko z’amakuru zivuga ko mu minsi ishize Bruce Melodie yagiye muri Uganda ari kumwe n'ababarizwa muri 1:55 AM, bahura kandi bagirana ibiganiro na Agasaro Diane, bijyanye no kwita kuri uyu mwana babyaranye.

    Ni ibiganiro bivugwa ko byasize Bruce Melodie yemeye kuzaha Agasaro Diane amafaranga angana na Miliyoni 10 Frw. Ngo kuva ubwo, Agasaro ntiyongeye kuvugana na Bruce Melodie, byanatumye yifashisha uruhande rw'amategeko kugirango umwana we abone indezo.

    Agasaro Diane abarizwa muri Uganda, ariko umwana avuga ko yabyaranye na Bruce Melodie abarizwa mu Rwanda, ndetse yatangiye amashuri ye.

    Bruce Melodie ntiyemera uyu mwana!

    Ubwo yari mu kiganiro na Isibo TV, tariki 8 Nyakanga 2020, Bruce Melodie yabajijwe uko ikibazo cye na Agasaro Diane cyarangiye, kuko cyatangiye kujya mu itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2016, asubiza ko atemera umwana.

     

    Yavuze ati 'Urakoze kumbaza icyo kibazo. Ni ikibazo gikomeye cyane ariko icyo navuga, ni uko na n'ubu ntaremera uriya mwana kuko nyine ntakwemera umwana utari uwanjye.'

    Uyu mwana asigaye arerwa n'abagiraneza, kuko nya Nyina atikimurera. Bruce Melodie yavuze ko ari umubyeyi, kandi abana be barazwi.

    Akomeza ati 'Ndi umubyeyi kandi sindi umubyeyi gito ku buryo nakwanga kurera umwana. Ikibazo ni uko uwashakaga ko murera yabivugaga amwita uwanjye kandi abana banjye barazwi sinakwihakana umwana kandi ndi umubyeyi nyine.'

    Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo 'When she's around' yakoranye na Shaggy wo muri Jamaica, yavuze ko yasabye Agasaro Diane gupimisha ADN ariko arabyanga.

    Ati 'Ubwanjye naramubwiye ngo aze tujye gupima ibizamini bya ADN kugira ngo impaka zishire, ariko yarabyanze.'

    Agasaro Diane yigeze kuvuga ko Bruce Melodie yamusabye ko bakoresha ADN, umunsi ugeza umunyamategeko we agira ibyago.

    Ati 'Nahamagawe na Polisi bambaza imyirondoro yanjye ariko ibyo gupima umwana ntabyo bambwiye, ariko hari igihe Melody we ubwe yari yavuze ko tuzajya gupimisha ari ku wa mbere, hageze avuga ko umunyamategeko we yagize ibyago.'

    Yaba Bruce Melodie ndetse na Agasaro Diane nta n'umwe ugifite uruhare rurini kuri uyu mwana, kuko ubu arerwa n'umugiraneza ‘w'umunyamakuru’ wamwiyanditseho. Ni nyuma y'uko Agasaro asinye inyandiko ivuga ko atagishoboye kurera uyu mwana.


    Ibaruwa yo ku wa 22 Mata 2024, Bruce Melodie yandikiwe asabwa indezo

    ………………………………………………………………………………………

    Mu itegeko rigenga abantu n’umuryango Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016, risobanura ko iyo abantu babiri bashyingiranwe, itegeko ritegeka ko umwe agomba guha undi ibimutunga mu buryo abikeneyemo.

    Urugero niba umugabo yarakoze ubukwe n’umugore, noneho umugore akaba adafite akazi cyangwa se adafite ibyo akora bimwinjiriza amafaranga, umugabo ategetswe guha umugore ibimutunga- Ibi ni nako bimeze ku ruhande rw’umugore, igihe umugabo adafite akazi cyangwa se adafite uburyo bwo kwibeshaho.

    Uretse ibyo, umugabo agomba gutanga n’ibitunga abana babyaranye- Ni nako bigenda ku mugore.

    Amategeko avuga ko iyo umugabo yabyaranye n’umugore ariko ntibasezerane, nta nshingano aba afite zo guha umugore indezo. Ariko wa mwana babyaranye, umugabo ategetswe kumuha indezo. Ndetse, na wawundi urera umwana nawe agomba kumuha ibimurera.

    Mu kiganiro yatambukije kuri Youtube, Umunyamategeko Maurice Munyentwali ati “Hari igihe abantu babyibeshyaho bakumva ko niba umuntu mwarabyaranye nk’umwana cyangwa se abana ko hari umwe ugomba gutanga indezo undi akaba ari aho gusa nta kintu akora, mwese izo nshingano cyane cyane ku batarashyingiranwe, mwese izo nshingano zirabareba.” Aha ni igihe ariko umugore ariwe urera uwo mwana yabyaranye n’umugabo.

    Ku bantu bashyingiranwe, itegeko ry’umuryango rivuga ko Se w’umwana ‘ni umugabo wa Nyina’. Iri tegeko kandi rinagaragaza ibyiciro bine by’abana bemerewe guhabwa indezo n’uwababyaye, atayitanga hakifashishwa inkiko.

    Hari umwana wavutse ku babyeyi bashyingiranwe, umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranwe ariko Se akamwemera ndetse n’umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranwe Se nta mwemere ariko umwana agatanga ikirego cyo gushaka umubeyi akagitsindira ndetse n’umwana warezwe na Se ariko ataramubyaye.

    Umunyamategeko Maurice akomeza ati “Ntabwo ushobora kubyuka ngo ujye kuregera indezo mu rukiko cyangwa se ngo ujye kuregera indezo urega uvuga uti uyu mugabo twarabyaranye ariko nta tanga indezo mu gihe utabasha kugaragaza ko uwo mwana usabira indezo koko ari umwana amategeko yemera ko ari uw’uwo mugabo. Biriya byiciro uko ari bine, umwana agomba kuba abigaragaramo kugirango byumvikane neza.”

    Indezo itangwa gute?

    Indezo itangwa hashingiwe ku bushobozi bw’uyitanga, hagashingirwa cyangwa ku bikenewe n’uyihabwa. Ku bashyingiwe, bavuga ko uyisaba (indezo) ashaka ko ahabwa ibitunga urugo kuko ni ishingano ituruka ku gushyingirwa.

    Hari abasaba indezo, bakagaragaza ko uwo babyaranye yinjiza amafaranga menshi, ariko ngo siko bigenda, kuko harebwa ibindi bikorwa bye atangaho amafaranga, kwita ku bana bandi asanzwe afite n’ibindi.

    Indezo ishobora gutangwa ku bushake! Ariko se amategeko ateganya iti?

    Iyo ugomba gutanga indezo yanze kuyitanga, habaho kumurega kugirango inkiko cyangwa se inteko z’abunzi ngo zimutegeke gutanga ya ndezo. Maurice ati “Ikintu cya mbere urega agomba kuba yiteguye kugaragariza urukiko, ni ukwerekana ko koko uwo mwana mbere na mbere koko ari umwana w’usabwa indezo. Kuko icyo ni cyo kintu cy’ibanze kibanza.”

    Ibi bikorwa bitewe nuko hari abantu basaba ko bahabwa indezo, nyamara uwo mwana bavuga atari uw’uwo mugabo. Itegeko rigena ko indezo idatangwa mu mafaranga gusa, kuko ishobora no gutangwa mu bintu.

    Iyo urukiko rutegetse ko uzajya utanga indezo, ariko ugakomeza kwinangira, habaho kurangiza urubanza ku gahato, aho hashobora gufatirwa imitungo yawe cyangwa se umushahara wawe ukajya ukurwaho amafaranga buri kwezi akajya kuri wa muntu urera umwana, kandi indezo ntitangwa gusa n’umugabo.

    Itegeko rivuga ko indezo itangwa kugeza ku myaka 21 y’amavuko. Ntabwo itangwa ubuziraherezo.

    Umugore ashobora kubyarana n'umugabo, hanyuma umwana akarerwa n'abagiraneza

    Ingingo ya 42 y'itegeko ry'umwana rigaragaza impamvu zishobora gutuma umwishingiza (urera umwana) ahagarikwa.

    Izo mpamvu iri tegeko rigaragaza ko zirimo: Imyifatire mibi; ubushobozi buke, cyangwa imicungire mibi y'umutungo w'umwana; kuba atacyujuje ibyashingiweho agirwa umwishingizi; agaragaweho na kimwe mu bivugwa mu ngingo ya 132;

    Inama y'ubwishingire ni yo yambura ubwishingire kandi igahita igena umwishingizi mushya. Uko guhagarika umwishingizi gushyirwa ku mpande y'inyandiko y'ubwishingire. Gushyiraho umwishingizi mushya bikorerwa inyandiko nshya y'ubwishingire.

    Iyi ngingo inavuga ko iyo umwishingizi yashyizweho n'umubyeyi ukiriho, uwo mubyeyi ni we umuhagarika binyuze mu nzira zakoreshejwe amushyiraho.

    Kandi ko Umwishingizi utishimiye icyemezo cyamufatiwe, ashobora kukiregera urukiko rubifitiye ububasha.

    Ingingo ya 143 yo isobanura neza kurangira k'ubwishingire bw'umwana.  Ivuga ko Ubwishingire burangira iyo: Iyo umwana agize imyaka y'ubukure cyangwa yemerewe ubukure; umwana apfuye; umwe mu babyeyi be wari warabuze cyangwa yarazimiye abonetse, umwe mu babyeyi yemeye umwana, umubyeyi wambuwe ububasha bwa kibyeyi abusubiranye; n'igihe umwana agizwe umwana n’utaramubyaye.

    Iyi ngingo inavuga ko mu gihe kitarenze amezi abiri (2), ubwishingire bw'umwana burangiye umwishingizi agomba kumuha umutungo we kandi akamuha inyandiko yuzuye igaragaza uko yawucunze imbere y'Inama y'ubwishingire.

    Ni ryari umugabo yihakana umwana?

    Ingingo ya 259 y'iri tegeko, igaragaza ko umugabo ashobora kwihakana umwana iyo: Agaragaje ko mu gihe kiri hagati y'iminsi magana atatu (300) n'iminsi ijana na mirongo inani (180) ibanziriza ivuka ry'umwana atabonanye na nyina w'uwo mwana kuko yari ahantu kure cyangwa se ko atabishoboye kubera ibyago byamugwiririye bikabimubuza;

    Iyo umwana yavutse hashize iminsi magana atatu (300) nyuma y'urubanza rwemeza kuba ahantu hatandukanye mu gihe cy'urubanza rw'ubutane cyangwa rwemeza gutana by'agateganyo;

    Igihe umwana yavutse mbere y'iminsi ijana na mirongo inani (180) uhereye igihe habereyeho urubanza rudasubirwaho rwanga ubutane cyangwa uhereye igihe abashyingiranywe babaga ahantu hatandukanye bongeye kubana; agaragaje ko umugore yakoze ubusambanyi;

    N'igihe atigeze yemera kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga cyangwa iyo agaragaje ko atariho umwana yaturutse.

    Ingingo ya 260 ivuga ko Umugabo adashobora kwihakana umwana uvutse mbere y'umunsi w'ijana na mirongo inani (180) nyuma y'ishyingirwa ry'ababyeyi.

    Ingingo ya 263 igaragaza igihe cyo kwemera umwana n'aho bikorerwa. Iyi ngingo ivuga ko kwemera umwana ari igikorwa cy'ubushake, cy'umuntu ku giti cye kandi nta gihe ntarengwa kigira. Kandi ko kwemera umwana bikorerwa imbere y'umwanditsi w'irangamimerere, akabikorera inyandiko. 

    Inkuru bifitanye isano:Ibya Bruce Melodie na Agasaro Diane bishobora gufata indi ntera

    Bruce Melodie ntiyemera ko umwana ari uwe- Ushingiye ku itegeko nta ndezo asabwa gutanga

    Agasaro Diane yasabye Bruce Melodie gutanga indezo y'umwana, bitaba ibyo hakitabazwa inzira z'amategeko


    Agasaro Diane yasabye indezo, mu gihe Bruce Melodie ataremera cyangwa ahakane ko umwana ari uwe


    Kuva mu 2016, dosiye ya Bruce Melodie na Diane yabaye agatereranzamba


    Agasaro avuga ko yigeze kwemeranya na Bruce Melodie gukoresha ADN, ariko umunsi ugeze umunyamategeko w'uyu muhanzi yararwaye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142474/amategeko-avuga-iki-ibya-bruce-melodie-na-diane-umusaba-indezo-yuwo-atarera-byabaye-agater-142474.html