Rimwe na rimwe iyo uganirije bantu bafite akavuyo mu mazu yabo usanga batanga impamvu zisa n'izitumvikana ariko bo bagira iza mbere bakavuga ko baba bafite akazi kenshi mbese ko nta mwanya ubona wo gutunganya inzu yawe.
Gusa ubushakashatsi bwakorewe ku miryango 3200, abashakashatsi bo muri kaminuza ya California muri Amerika, baragenzuye neza maze ibisubizo babikubira mu gitabo kitwa Life at Home aho basanze abagore aribo bakunze kugira akavuyo kenshi kandi ngo ni na bo bakunda guhura n'indwara y'agahinda gakabije bitewe n’aka kavuyo.
Aba bashakashatsi rero bagiye bagaragaza aho umuntu akunda kugira akavuyo kenshi n'uko aba yiyumva:
-Niba ugira akavuyo hanze y'inzu yawe, mbese inzu isa neza ariko hanze hakaba hasa nabi ukunda kugira ubwoba ndetse utinya abantu cyane.
-Bamaze kugenzura ibijyanye n'isuku ahantu hose basanze abantu bagira akavuyo cyane bakunda kurangwa n'ubwoba bwinshi, ndetse banakunze kuba ari abantu bigunze.
-Kugira umwanda mu inzu biri mu bimenyetso bya mbere bigaragaza ‘Depression’, aho umuntu aba atakiyitaho ndetse atanita n’aho atuye kuko aba yumva kuhatunganya ntacyo bimubwiye mu gihe afite ibindi bibazo mu mutwe.
– Aba bashakashatsi bavuga ko abantu bagira umwanda mu nzu zabo usanga ari abanyabibazo aho usanga aba afite byinshi bimuhangayikishije bihura n’imitekerereze ye (Pschologically).
– Bavuga ko 73% bw’abakoreweho ubu bushakashatsi, nyuma y’amezi 6 bongeye kuganirizwa n’abahanga mu mitekerereze bagasanga bibasiwe n’indwara y’agahinda gakabije.
-Kuba umuntu yaba mu nzu yuzuyemo umwanda kuva ku munsi wa mbere w’icyumweru kugeza kirangiye, byongera amahirwe yo kurwara ‘Depression’ kuko byangiza n’imitekerereze y’umuntu.
Niba wiyiziho iyi ngeso itari nziza rero gerageza kugana muganga maze agufashe kuyisohokamo kuko byagaragaye neza ko ari indwara nk'izindi zose ndetse ikaba intandaro y'indi ndwara imaze gusakara mu bantu ari yo agahinda gakabije.

Abanyamidelikazi bakomeje kwitwara neza mu ruhando mpuzamahanga mu mideli aha Christine Munezero yari arimo atambuka muri London Fashion WeekÂ
Franco Kabano yavuze ko hakiri ikibazo gikomeye ku kuba uruganda rw’imideli rwanywana n’umuziki ariko byashoboka mu gihe habaho guha agaciro ibyo buri umwe akora
Yatanze urugero rwa The Ben avuga ko bidakwiriye kuba yakumva yakishyurwa Miliyoni 50Frw kubera indirimbo nziza yakoze akumva ko akwiriye kwishyura ibihumbi 50Frw umunyamideli wabimuheshejeÂ













































Ikipe ya APR BBC yerekeje mu gihugu cya Senegal aho igiye gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma yo guhatanira igikombe cya Basketball Africa League (BAL).
Iyi mikino ya BAL igiye kubera muri Senegal izahuza amakipe abarizwa mu gice cy'amakipe aherereye munsi y'ubutayu bwa Sahala, iyi mikino iteganyijwe gukinwa guhera tariki ya 4 kugeza kuya 12 Gicurasi 2024.
Urutonde rw'Abakinnyi ikipe ya APR BBC yahagurukanye mu Rwanda akaba ari nabo izakoresha muri iyi mikino:
ADONIS Filer, DARIO Hunt, NTORE Habimana, WILLIAM Robenys, Jean Jacques WILSON Nshobozwanumukiza, AXEL Mpoyo, Noel, ABDULLAH AHMED Mohamed, DAN Kimasa, CHRISTOPHE Ruta, LARSON SHEMA Niyibizi na BUSH Wamukota.
APR BBC iri mu itsinda rimwe na USÂ
Biteganyijwe ko imikino ya nyuma yo guhatanira igikombe cya Basketball Africa League izabera mu Rwanda guhera tariki ya 24 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2024 ikazabera muri BK Arena.

