Blog

  • Amakuru mashya ku munyamakuru Ishimwe Olivier ‘Demba Ba’ wari umaze ibyumweru 2 yaraburiwe irengero – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejobundi ku cyumweru tariki 28 Mata 2024, Ishimwe Olivier uzwi ku mazina ya Demba Ba mu makuru y'Imikino ku kinyamakuru Inyarwanda.com yongeye kuboneka.

    Yari amaze icyumweru n'iminsi 2 yaraburiwe irengero, ndetse umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yari yatangaje ko RIB yamenye ayo makuru batangira kumushakisha.

    Ntiharamenyekana aho uyu musore yari ari kuko nk'uko bigaragara ku rukuta rwe rwa X, hashize umunsi umwe atandukanye gushyiraho post nshya.

    Abamukurikira bakaba bakomeje kumubaza aho yari ari muri ibi byumweru bibiri byose, gusa nawe ntaratangaza aho yari ari.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-ku-munyamakuru-ishimwe-olivier-demba-ba-wari-umaze-ibyumweru-2-yaraburiwe-irengero/

  • Itariki yubukwe bwa Miss Aurore Kayibanda n… – #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse kuri konti ye ya Instagram, kuri uyu Kabiri tariki 30 Mata 2024, amenyesha inshuti, abavandimwe n’abandi ko ari mu myiteguro y’ubukwe bwe n’umukunzi we.

    Yagaragaje ko ibindi bijyanye n’umuhango w’ubukwe bizatangazwa mu minsi iri imbere. Aba bombi basezeranye imbere y'amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 28 Gashyantare 2024, mu muhango wabereye ahitwa Goodyear Phoenix mu Mujyi wa Arizona,

    Uyu muhango witabiriwe n'abarimo Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama, umunyamakuru usigaye utegura ibitaramo by'abahanzi muri iki gihe, Ernesto Ugeziwe, itsinda rya Charly&Nina, Cedruc, Lionel ukina Basketball n'abandi.

    Nyuma yo gusezerana mu mategeko, Kayibanda yanditse kuri konti ye ya Instagram, abwira umukunzi we bamaranye imyaka ibiri ko ibihe by'isezerano ry'abo bizakomeza 'kuba urwibutso rw'indi minsi imeze nk'iyi'. 

    Yakoresheje emoji z'imitima itatu, mu gusobanura paji nshya y'ubuzima bw'urugo binjiyemo, ashimangira ko iminsi yabo izarangwa n'umunezero n'urukundo rudashira.

    Ku wa 18 Mutarama 2023, nibwo amakuru yacicikanye avuga ko Aurore Mutesi wabaye Miss Rwanda 2021 yabwiye 'Yego' umukunzi we nyuma y'igihe bari mu munyenga w'urukundo, amuteguza kurushinga nk'umugabo n'umugore.

    Jacques Gatera witegura kurushinga na Kayibanda, ni umwe mu bahanga mu mukino wa Golf, ndetse hari amakuru avuga ko yagiye yegukana ibikombe byinshi.

    Uyu mugabo ari kumwe na Innocent Rutamu bafashije ikipe ya Kigali Golf Club kugera muri kimwe cya kabiri cy'imikino ya '2022 PMC Golf Championship'. 

    Mu 2000, nibwo yagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n'umuryango we.

    Kimwe mu binyamakuru byandikira muri San Francisco muri Leta California cyitwa SFGATE, gisobanura Jacques Gatera nk'' umwe mu bahanga bari bakiri bato mu mukino wa Golf bigaragaje muri Phoenix mu 2005'. Icyo gihe yari afite imyaka 18 y'amavuko.

    Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Gatera ari kumwe n'abavandimwe be Patrick Kisomanga ndetse na Serge Gashegu baje kwihuza na Tim Kloenne wabafashije kwisanga mu mikino ikomeye ya Golf yaberega muri Phoenix.

    We n'abavandimwe be bavuka kuri Se Anaclet Munyurangabo ndetse na Nyina Therese Mbuya. Amakuru avuga ko Gatera Jacques, umugabo wa Miss Aurore yagaragaje ubuhanga cyane kurusha abavandimwe be mu mikino ya Golf, bituma aba Kapiteni w'ikipe mu mashuri yisumbuye.

    Uretse kuba ari umuhanga mu gukina Golf, Jacques Gatera asanzwe afite n'ibikorwa by'ubushabitsi akorera mu Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ku wa 5 Mutarama 2024, Miss Kayibanda yanditse amagambo yuzuye imitoma yifuriza umukunzi we isabukuru y'amavuko. Bari bamaze umwaka urenga mu munyenga w'urukundo, waherekejwe no kwambikwa impeta y'urukundo.

    Mu magambo ye ati 'Umunsi mwiza w'amavuko ku mugabo w'ubuzima bwanjye, Imana ihe umugisha imirimo y'amaboko yawe, intambwe zawe hejuru ya byose umutima wawe w'igikundiro n'ubugwaneza. Uzarambe kugira ngo uzabone ibyo wifuje kubona mu buzima bwawe bwose. Ndagukunda kandi mpora nishimira kubaho kwawe buri munsi.'

    Mu Ukuboza 2023, yanditse kuri Instagram ye ashima Imana yamuhaye umugabo w'ubuzima bwe. Yavuze ati 'Umugisha wanjye, umuntu mwiza utandukanye n'abandi. Warakoze Mwami ku bwo kunkunda cyane ukampa kubana n'umugabo utangaje.'

    Kuva mu 2012 yakwambikwa ikamba rya Miss Rwanda kugeza n'uyu munsi Mutesi Aurore Kayibanda aracyabona abamwandikira ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi atanga ibiganiro bamubwira ko ari Nyampinga w'ibihe byose w'u Rwanda.

    Kayibanda abitse mu kabati ke ikamba rya Miss Rwanda yegukanye tariki 2 Nzeri 2012, irya Miss Fespam Panafrica yegukanye mu 2013 muri Congo Brazzaville, ndetse yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yo mu 2013 yabereye i Minsk mu Mujyi wa Belarus.

    Yigeze kubwira InyaRwanda, ko aya makamba yose yegukanye ayakesha gusenga, ikinyabupfura no kwihugura agakurikiza ibyo amarushanwa yamusabaga.

    Uyu mugore ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko itariki yambikiweho ikamba rya Miss Rwanda 2012 yahinduye ubuzima bwe mu buryo butandukanye, ihindura amateka ye kugeza kuri ubu.

    Akavuga ko ikamba rya Miss Rwanda ryafunguye amarembo y'ubuzima bwe, aho akomanze arakingurirwa rimuhesha akazi kugeza n'uyu munsi.

    Yavuze ati 'Ikamba ryahinduye byinshi mu buzima bwanjye kuko hari utuzi twinshi nagiye mbona n'ubu nkibona kuko ryampaye urubuga.'

    Miss Aurore Kayibanda yatangaje ko ku wa 15 Kanama 2024 azakora ubukwe n'umukunzi we

    Kayinda avuga ko Gatera Jacques yahinduye ubuzima bwe, kandi amukunda bya nyabyo


    Ku wa 22 Gashyantare 2024, Kayibanda n'umukunzi we basezeranye imbere y'amategeko












    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142510/itariki-yubukwe-bwa-miss-aurore-kayibanda-numukunzi-we-142510.html

  • Winner Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside r… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, abayobozi na bamwe mu bakozi ba Sosiyete y'imikino y'amahirwe Winner Rwanda basuye urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera, aho baganirijwe ku mateka y'ubwicanyi bw'indengakamere bwakorewe ahari uru rwibutso hahoze Kiliziya Gatolika ya Ntarama.

    Muri iki gikorwa, Umuyobozi mukuru wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir yavuze ko basuye uru rwibutso mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zirenga 5,000 ziharuhukiye no kugira ngo bamenye neza ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

    Yagize ati: 'Turi hano nka kompanyi ikorera mu Rwanda kandi dukomeje kugerageza gushyigikira igihugu uko dushoboye kose binyuze mu bikorwa dukorera sosiyete umunsi ku wundi.'

    Uyu muyobozi, yasobanuye ko bahisemo gusura urwibutso rwa Ntarama kuko ruri hafi y'ibikorwa by'Umuryango w'Ubugiraneza wa Gasore Serge Foundation basanzwe batera inkunga.

    Mbabazi Clement ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Winner Rwanda, yavuze ko impamvu ya mbere yabasunikiye kujya gusura uru rwibutso, ari uguha agaciro inzirakarengane z'Abatutsi bateshejwe agaciro mu gihe bicwaga muri Jenoside amahanga arebera.

    Yongeyeho ko ikindi cyabateye kujyayo ari ukurushaho gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga inzibutso zibumbatiye amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo n'abo mu binyejana bizavuka bazabashe kumenya amabi yabaye mu gihugu bayirinde.

    Mu ijambo rye yagize ati: 'Aha ngaha byumwihariko i Ntarama hari ikigo cya Gasore Serge Foundation, dusanzwe dushyigikira mu bikorwa bijyanye no gutoza abana bakiri bato ibijyanye n'amagare. Ni muri urwo rwego rero twahisemo kuza hafi y'aho dukorera ibyo bikorwa ndetse n'ikigo nderabuzima kiri hano turi buze kujya gusura tukagitera n'inkunga, kugira ngo dukomeze gufata mu mugongo Abarokotse ariko na none tubafasha ngo bakomeze biyubake.'

    Umukozi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, Kagabo Antoine watanze ikiganiro, yashimiye Winner Rwanda ku bw'iki gikorwa cy'ubutwari bakoze.

    Mu rwego rwo kurushaho Kwibuka biyubaka, abayobozi ba Winner Rwanda banasuye ivuriro ry'ibanze 'The Kinsley Blake Hanner' ry'Umuryango w'Ubugiraneza wa Gasore Serge Foundation, banashyikiriza ubuyobozi bwaryo inkunga y'amafaranga angana na miliyoni 3 n'ibihumbi 550 igamije gushyigikira ibikorwa bafite by'ubuvuzi.

    Umuyobozi w'iri vuriro ryakira abarwayi bari hagati ya 75-100 ku munsi, Mbabazi Sabine, yatangaje ko bishimiye iyi nkunga bahawe kuko izavamo ibikoresho bazifashisha mu kurushaho kwita ku babyeyi bakira ndetse n'abana.

    Yagize ati: 'Igikoresho duhawe, ni icyo gupima ibijyanye n'umuvuduko w'amaraso, kureba umuriro, kureba uburyo umwuka uri mu maraso y'umwana kugira ngo tumenye niba imihumekere ye imeze neza cyangwa iri hasi.

    Sosiyete y’imikino y’amahirwe ya Winner Rwanda yatangiye umwaka ushize mu 2023 ikorera kuri interineti, none ubu imaze kugira amashami atanu akorera mu Mujyi wa Kigali, kandi ifite intego yo gukomeza kwagurira ibikorwa byayo mu mpande zose by’umwihariko mu ntara zose z’igihugu.


    Winner Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama


    Umuyobozi wa Winner Rwanda, Shaul Hatzil aganira n’umukozi wa MINUBUMWE, Kagabo Antoine 


    Abayobozi na bamwe mu bakozi ba Winner Rwanda basobanuriwe amateka y’urwibutso rwa Ntarama



    Bashyize indabo aharuhukiye imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi barenga 5,000 bashyinguye muri uru rwibutso





    Itsinda rya Winner Rwanda ryanasuye ibitaro bya The Kinsley Blake Hanner 


    Byumwihariko ariko, bateye inkunga iri vuriro ingana na miliyoni 3,550 Frw


    Ni inkunga izifashishwa mu kugura ibikoresho nkenerwa mu kwita ku babyeyi n’abana


    Umuyobozi w’iri vuriro, Mbabazi Sabine yatangaje ko bishimiye iyi nkunga kuko igiye gukemura byinshi muri serivisi batanga

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa

    AMAFOTO: Freddy RWIGEMA – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142509/winner-rwanda-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-ntarama-amafoto-142509.html

  • Abakinnyi 11 ba Real Madrid babanje mu kibuga:

    Lunin

    Vázquez

    Rüdiger

    Nacho

    Mendy

    Valverde

    Tchouameni

    Kroos

    Bellingham

    Rodrygo

    Vinicius

    Abakinnyi 11 ba FC Bayern Munich babanje mu kibuga:

    Neuer

    Kimmich

     Dier, Kim

    Mazraoui

    Laimer

    Goretzka

    Sané

    Musiala

    Guerreiro

    Kane

    Ikipe ya FC Bayern Munich yageze muri 1/2 isezereye Arsenal ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura naho Real Madrid yo yasezereye Manchester City kuri Penaliti 4-3 muri 1/4 cya UEFA Champions League.

    Iyi ni inshuro ya 8 aya makipe ahuriye ku mukino wa 1/2 cya UEFA Champions League gusa mu mikino 2 iheruka yose byarangiye FC Bayern Munich isezerewe. Icyo gihe hari muri 2013-14 ndetse na 2017-18.

    Ikipe ya FC Bayern Munich na Real Madrid niyo makipe amaze guhura inshuro nyinshi muri Champions League muri rusange kuko bamaze guhura 26. Inshuro 26 murizo zari mu mikino yo gukuranwamo,ubwo ni uguhera muri 1/8.

    Mu mikino 5 iheruka guhuza aya makipe,Real Madrid yatsinzemo imikino 3,banganya 1 naho FC Bayern itsindamo 1.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142514/live-fc-bayern-munich-yakiriye-real-madrid-142514.html

  • Nyamasheke: Imiryango irenga 700 ibanye mu makimbirane – #rwanda #RwOT

    Ibi bitangajwe nyuma y'aho muri aka karere hamaze iminsi humvikana imfu za hato na hano z'abagabo bica abagore babo.

    Abaturage bavuga ko aya makimbirane aturuka ku businzi, uburaya n'ubushoreke.

    Ubwicanyi buheruka ni aho Ndayambaje Antoine w'imyaka 36 wo mu Murenge wa Cyato watashye yasinze akagakubita umugore we Mukansengimana Clémentine wari utwite inda y'amezi arindwi bikamuviramo urupfu.

    Amakuru yatanzwe n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ni uko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane ashingiye ku businzi no kutumvikana ku mikoreshereze y'umutungo w'urugo, kuko uyu mugabo ngo yakoraga yahembwa amafaranga akayamarira mu kabari ntiyite ku nshingano z'urugo.

    Ibi bibaye nyuma y'aho undi mugabo wo mu murenge wa Cyato yishe umugore we amuciye umutwe n'amabere ajya kubijugunya mu ishyamba rya Nyungwe ndetse hari n'undi mugabo wo mu murenge wa Shangi muri aka uherutse kwica umugore we na we arimanika.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mukankusi Athanasie yavuze ko bagiye gushyiraho umugoroba w'umuryango wihariye ku miryango isanzwe ibanye nabi kugira ngo iyo miryango bayitinyure abayigize bavuge ibibazo bafitanye.

    Ati 'Hari igihe ibibazo babibika tukazabimenya ari uko byaturitse byabaye ikibazo. Tuzabagira inama yo kugumya kubana neza kimwe n'uko hari igihe dushobora gusanga iyo miryango kubana bidashoboka tukabagira inama yo kuba badandukanye by'agateganyo mu gihe bagikurikiranye gutandukana byemewe n'amategeko'.

    Imibare y'aka Karere igaragaza ko babaruye imiryango 707 ibanye mu makimbirane zirimo imiryango 611 ibana itarasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-imiryango-irenga-700-ibanye-mu-makimbirane

  • RTDA yemeje ko Umuhanda Kigali-Muhanga wangiritse ku buryo kuwusana ntacyo byamara – #rwanda #RwOT

    Imihanda myinshi yo ko rwego rw'igihugu igaragaramo ahantu haba hari gusanwa cyangwa harimo ibiremo bitewe n'imyaka imaze ikoreshwa.

    Mu bibazo bigaragara muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 birimo n'iby'imihanda isanwa ariko hadashize igihe kinini ikaba yongeye yangiritse kurushaho.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda ubwo yisobanuraga ku bibazo byagaragaye muri iyi raporo kuri uyu wa 30 Mata 2024, yatangaje ko imyinshi mu mihanda imaze imyaka irenga 10 ku buryo ikeneye guhora isanwa kugira ngo izamare imyaka 20 nk'uko biteganyijwe.

    Depite Ntezimana Jean Claude yagaragaje ko umuhanda Kigali-Muhanga urimo ibinogo byinshi ku buryo biteza impanuka.

    Ati 'Iyo uvuye Nyabugogo kugera i Muhanga harimo ibyobo kandi ni umuhanda unyuramo imodoka nyinshi kandi ufata intara nyinshi z'igihugu ku buryo ushobora guteza impanuka. Mu by'ukuri impanuka zirahaba ariko n'iyo zitabaye uba ubona hari ibyago by'uko zaba.'

    Munyampenda yagaragaje ko umuhanda Kigali-Muhanga wamaze kurangiza ubuzima ku buryo uyu munsi n'ibikorwa byo gusana bikorwa ntacyo byamara.

    Ati 'Uriya muhanda Kigali-Muhanga warashize. Iyo uvuze ko washize ni ukuvuga ko uriya muhanda wabubatse mu bice bibiri. Hari igice cya mbere cyo kuva Kigali kugera Muhanga baracyubatse kigera mu 1999/2000 ikindi cyubatswe kuva hariya i Muhanaga kugera Huye wo warangiye mu 2004.'

    'Iyo wongeyeho imyaka 20, ni ukuvuga ko uburyo bwo gusana bwose uri gushyira muri uriya muhanda ntabwo bushobora kugira icyo bufasha, ni umuhanda ugomba kuvugururwa.'

    Uyu muyobozi yahamije ko imihanda iki kigo cyubaka iba izamara imyaka imyaka 20.

    Ati 'Iyo dukoze isesengura ku ishoramari ryawukozweho usanga warayagaruje bitewe n'ahantu ugiye gushyira umuhanda.'

    Munyampenda yagaragaje ko umuhanda wose umaze imyaka irindwi utangira gusanwa mu buryo bukenera ingengo y'imari ifatika ariko uwamaze kumara imyaka 20 uba ukeneye kuvugururwa.

    Ati 'Buriya umuhanda iyo urangije kuwukora, imyaka irindwi ya mbere ibikorwa byo kuwubungabunga ukora, ni ugutema ibyatsi, gusukura inzira z'amazi ariko nyuma y'imyaka irindwi hatangira kubaho kwika. Ibyo bice byitse ni byo dukuraho indi kaburimbo.'

    Munyampenda yagaragaje ko imirimo ikorwa kuri uyu muhanda ari ugusibura amarange no gusiba ibinogo gusa.

    Ati 'Ikintu dukora hano ubwo ni ugusiga amarange no gusiba ibinogo ni byo by'ibanze ikindi kintu kijyanye no gutwara amazi, imiferege ubona itameze neza ubu ngubu rwose tubishyiraho amafaranga make kuko tuzi ko hari umuntu ugiye kuzaza agakora ibyo bikorwa.'

    Yagaragaje ko 'hari inguzanyo twemerewe, umuterankunga ni uwo muri Koreya y'Epfo, turakeka ko muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2025, turi mu nzira zo gutanga amasoko turatekereza ko muri Mutarama cyangwa Gashyantare tuzaba twatangiye umuhanda.'

    Umuyobozi wa RTDA, Imena Munyampenda yavuze ko umuhanda Kigali-Muhanga warangije igihe cyawo

    RTDA yahamije ko umuhanda Kigali-Muhanga warangiye igihe cyo kubaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rtda-yemeje-ko-umuhanda-kigali-muhanga-washize-ku-buryo-kuwusana-ntacyo-byamara

  • Intandaro yo kubona Rayon sports ibura igikombe na kimwe . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon sports n'imwe mu makipe hano mu Rwanda akomeye kandi yubashywe anatinyitse kubera ibintu byinshi bitandukanye birimo n'umurindi w'abafana bayo ndetse n'uburyo ijya kw'isoko igura abakinnyi n'abatoza bakomeye.

     

    muri uyu mwaka w'imikino ikipe ya Rayon sports yagiye kw'isoko igura abakinnyi nk'ibisanzwe bamwe barayihira abandi biranga biza kurangira banatandukana kubera kutabona umusaruro bari babitezeho.

     

    Ikipe ya Rayon sports yari ifite abakinnyi 3 bari bafite uruhare runini mu mitsindire y'ikipe aribo Musa Esenu, Luvumbu Nzinga ndetse n'uwitwa Ojera Joachim, aba bakinnyi bari mu bayifashije kwegukana igikombe cy'amahoro ndetse na Super cup batsinze mukeba wabo APR FC.

     

    Ibura ry'aba bakinnyi muri Rayon Sports wongeyeho n'uwari kapiteni w'iyi kipe ya Rwatubyaye Abdully byahise biteza icyuho kigaragara muri iyi kipe kuko nko kuruhande rw'ubwugarizi ikipe yahise ihura n'ikibazo gikomeye cyane .

     

    ariko iyo urebye ibi byose usanga harimo uburangare bw'abayobora ikipe no kutihangana kuko hari ibyemezo bagiye bafata bisankaho bitaboneye.

     

     

    Bimwe mu byemezo ubuyobozi bwa Rayon sports bwafashe byayigizeho ingaruka mbi ni nko kwirukana umutoza wayo wari wayifashije gutsinda APR FC ku mukino wa Super cup Yamen Zelfani uyu mutoza yari amaze gukina Imikino 4 afite amanota 6 nta mukino n'umwe yari yaratsinzwe gusa hiyongereyeho nuko yari yarasezerewe muri CAF Confederation Cup isezerewe na Al-Hilal Benghazi mu Ijonjora rya Kabiri rya Kabiri.

     

    Ikipe ya Rayon sports ahandi hantu tutakirengagiza ni abakinnyi yagiye igura. Cyera ikipe ya Rayon Sports yaguraga umukinnyi mwiza wigaragaje muri Shampiyona mu makipe atandukanye yewe rimwe na rimwe ikanagerageza muri mucyeba wayo APR FC gusa ubu abakinnyi benshi yazanaga abayoroheye abandi isanga badashoboye irabasezerera.

    Musa Esenu utaragiriwe icyizere ngo yongererwe amasezerano
    Hertier Nzinga Luvumbu nawe wagiye umwaka w'imikino utarangiye
    Joachim Ojera wari wagunzwe n'abafana miliyoni 25 nawe wagiye umwaka w'imikino utarangiye
    Rwatubyaye Abdul wasezeye Rayon sports werekeje muri FC Shkupi
    Umutoza Yamen Zelfani wirukanwe na Rayon sports

    Ikindi kibazo cyagonze Rayon sports n'iguhindura abakinnyi hafi yabose mu gihe umwaka w'imikino warutangiye, gusa icyi ni ikita rusange ku makipe yo mu Rwanda kuko ahindura abakinnyi byibuze 90%.

    Source : https://yegob.rw/intandaro-yo-kubona-rayon-sports-ibura-igikombe-na-kimwe/

  • Imana yakinze ukuboko! Ngendahayo Jérémie wakinnye Tour du Rwanda yakoreye impanuka ikomeye cyane Nyabugogo -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ngendahayo Jérémie ukinira May Stars yagonzwe n'imodoka ubwo yari mu myitozo mu muhanda ugana Nyabugogo uvuye ku Kinamba, igare rye rifite agaciro k'agera kuri miliyoni 8 Frw rirangirika bikomeye.

    Uyu mukinnyi wakinnye Tour du Rwanda bwa mbere uyu mwaka, akaba yaregukanye Isiganwa ryo Kwibuka 29, yabaye uwa gatatu mu Batarengeje imyaka 23 bakinnye Isiganwa ryo Kwibuka 30 ku Cyumweru, tariki ya 28 Mata 2024.

    Source : https://yegob.rw/imana-yakinze-ukuboko-ngendahayo-jeremie-wakinnye-tour-du-rwanda-yakoreye-impanuka-ikomeye-cyane-nyabugogo-amafoto/

  • Kaboy ayitsinze wenyine! Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cy’Amahoro inyagiye imvura y’ibitego ikipe ya Indahangarwa WFC – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibyishimo ni byose ku bakinnyi ba Rayon Sports WFC begukanye igikombe cya mbere cy'Amahoro nyuma yo gutsinda Indahangarwa WFC ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma.

    Ibi bitego byose uko ari 4, byatsinzwe na rutahizamu wa Rayon Sports, Jeanine MUKANDAYISENGA uzwi nka Kaboy.

    Source : https://yegob.rw/kaboy-ayitsinze-wenyine-rayon-sports-wfc-yegukanye-igikombe-cyamahoro-inyagiye-imvura-yibitego-ikipe-ya-indahangarwa-wfc-amafoto/

  • Rayon Sports yegukanye umwanya wa 3 itsinze Gasogi United #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Nsabimana Aimable yatsinze Gasogi United cyahesheje Rayon Sports umwanya wa 3 mu gikombe cy’Amahoro cya 2024.

    Gasogi United yari yasezerewe na Police FC na Rayon Sports yari yasezerewe na Bugesera FC muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, yari yahuriye ku mukino w’umwanya wa 3.

    Ni mu gihe umukino wa nyuma uzahuza Police FC na Bugesera FC uzaba ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

    Igice cya mbere cy’umukino Rayon Sports yabonye amahirwe ariko ba rutahizamu nka Paul Gomis na Charles Baale ntibayabyaza umusaruro.

    Ni na ko ku ruhande rwa Gasogi United, Muderi Akbar na Hakim bagerageje amashoti akomeye ariko umunyezamu Simon Tamale ayikuramo. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Kimwe n’igice cya mbere, igice cya kabiri amakipe yombi yagerageje gushaka igitego kugeza ku munota wa 88 ubwo Nsabimana Aimable yatsindiraga Rayon Sports igitego cy’intsinzi n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri kufura yatewe na Muhire Kevin.

    Mu bagore umwanya wa 3 wegukanywe na AS Kigali yatsinze Fatima ni mu gihe igikombe cy’Amahoro mu bagore cyegukanywe na Rayon Sports yatsinze Indahangarwa.

    Rayon Sports yegukanye umwanya wa 3 mu gikombe cy’Amahoro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yegukanye-umwanya-wa-3-itsinze-gasogi-united