Blog

  • Huye: Hashyinguwe imibiri 2073 y'abishwe muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bafite ababo bashyinguwe, bavuze ko kuba babashije kubashyingura, byabaruhuye mu mitima.

    Gahongayire Corneille, umwe mu babonye imibiri y'abo mu muryango we, yavuze ko kubashyingura mu cyubahiro, bizagabanya agahinda yari amaranye imyaka 30.

    Ati 'Uyu munsi ndumva naruhutse kuko nabashije gushyingura imibiri y'abanjye tukayishyingura mu cyubahiro. Mbere habayeho gushakisha, twajyaga tuza hano i Ngoma, tugashakisha hariya za Kaminuza hose, ariko ntitubashe kumenya neza amakuru.''

    Umuyobozi w'akarere ka Huye Sebutege Ange, yashimye ubutwari by'umwe mu bafundi wagize uruhare mu itangwa ry'amakuru ubwo yangaga ibihembo bamushukishaga, ngo ahishe amakuru y'imibiri ya mbere yabonetse ubwo bubakaga inzu.

    Yagize ati 'Turashimira umukozi watanze amakuru wari wahawe akazi ko kubaka, akanga kumvira abagome akanga n'amafaranga bari bamuhaye ngo abiceceke, ahubwo akihutira kubimeyesha ubuyobozi bw'umudugudu, bikaba bigaragara ko byatanze umusaruro.''

    Mu kiganiro cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n' Inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko kuba mu cyahoze ari Butare harimo abakinangira ntibatange amakuru y'ahajugunywe imibiri, bikomoka ku rwango bigishijwe igihe kirekire na bamwe mu banyapolitiki bo muri aka gace, aho ubugome bw'abakoze Jenoside bwageze no mu baganga.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuzima, Dr Butera Yvan, yasabye Abanyarwanda kugendera mu murongo mwiza u Rwanda rwihaye wo guharanira ubumwe bw'Abanyarwanda kugira ngo ibyabaye bitazasubira.

    Ati 'Turashima Leta yacu ku cyerekezo iduha cyo kuba umwe, kwirinda icyo ari cyo cyose cyakongera gutanya Abanyarwanda, ndetse no guha Abanyarwanda bose amahirwe angana mu kubaka igihugu cyacu''.

    Yakomeje abasaba abaturage kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, aboneraho no kubibutsa ko icyaha cya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo bidasaza.

    Mu mibiri 2073 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Ngoma, harimo imibiri 2060 yabonetse mu Murenge wa Ngoma, mu Kagari ka Ngoma, mu Mudugudu wa Ngoma V, naho indi mibiri 13 yabonetse mu bice bice bitandukanye by'Umurege wa Ngoma.

    Urwibutso rwa Ngoma, rusanzwe ruhukiyemo indi mibiri isaga ibihumbi 52 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 babonetse mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Huye,mu gice cy'Umurenge wa Ngoma.

    Muri uyu murenge kandi hari urundi rwibutso rwa Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye ruruhukiyemo imibiri isaga 500 ndetse n'imva iri mu ishuri ry'ubuhinzi n'ubworozi rya Kabutare iruhukiyemo abanyeshuri 60 bishwe muri Jenoside.

    Inshuti n’abavandimwe b’abashyinguye ndetse n’abandi bose batuye i Huye bari bitabiriye uyu muhango

    Hashyinguwe imibiri 2073

    Bamwe mu bayobozi bakuru barimo n’abasenateri bitabiriye uyu muhango

    Abayobozi bakuru barimo n’abaminisitiri bari bitafatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Ngoma kwibuka no gushyingura

    Benshi bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-hashyinguwe-imibiri-2073-y-abishwe-muri-jenoside

  • Perezida wa Rayon yarabeshywe bihagije ubu barimo kumutuka nafate umwanzuro – Muhire Kevin wakomoje no ku bafana b’amagambo gusa #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko ingaruka perezida w’iyi kipe, Rtd (Cpt) Uwayezu Jean Fidele arimo, abantu bamutuka, ari ukubera abantu yizeye bakamubeshya bakamugurira abakinnyi badashoboye, ngo igihe kirageze akore impinduka kuko ubu amaze kumenya umupira.

    Ni nyuma y’uko umwaka w’iyi kipe ubaye mubi, aho Kevin avuga ko Rayon Sports ari igikombe indi myanya yose wabona ngo ntacyo biba bivuze.

    Ati 'Rayon Sports ni ikipe ihatanira ibikombe, utwaye umwanya wa 2 cyangwa 3 utatwaye igikombe, abakunzi ba Rayon Sports ntibishima, navuga ko tugiye gusoza shampiyona tubafitiye ideni kuko ntitwabahaye ibyo bifuza.'

    Yakomeje ashimangira ko imwe mu mpamvu ikomeye yatumye batitwara neza ari uko batakaje abakinnyi 5 muri 11 babanzagamo, rero kugira ngo abakinnyi bave ku ntebe y’abasimbura baze batange umusaruro ari ikintu cyagoranye kuko benshi bari baritakarije icyizere.

    Muhire Kevin yasabye abayobozi kwirinda abakinnyi bavuzwe, bakabirijwe cyane ndetse n’abaza gukora igeragezwa kuko nta mukinnyi mwiza ukora igeragezwa ahubwo bakitonda bakagura abakinnyi beza bazafasha ikipe kuko ubwo bushobozi babufite.

    Ati 'Bibande mu kugura abakinnyi beza ntibite kubavugwa, ukumva ngo kanaka, kanaka, burya iyo ushaka umukinnyi mwiza ujya kumwirebera, byaruta ukagura abakinnyi 3 beza aho kugira ngo ugure 10 badashoboye, bajye ku isoko bemere babahende ariko bazane abakinnyi beza.'

    'Nta mukinnyi w’umunyamahanga cyangwa umukinnyi mwiza ukora igeragezwa, ushaka umukinnyi mwiza genda umugure mu ikipe runaka, umuzane uzi ko azaguha umusaruro ariko nibakomeza gutya bazana abakinnyi bari mu igeragezwa bizakomeza gutya, bahora bavuga umwaka utaha ariko nta gihinduka. Ni ah’abayobozi bavuge ngo reka dushyiremo imbaraga, dushore amafaranga dufite dushimishe abakunzi ba Rayon Sports kandi ubwo bushobozi barabufite.'

    Uyu kapiteni wa Rayon Sports uri ku mpera z’amasezerano ye muri Rayon Sports, yavuze ko perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele amaze kumenya umupira kandi ko yatutswe bihagije ndetse akanabeshywa bihagije rero igihe kigeze ngo ahindure abamugurira n’abamugira inama ubundi yubake Rayon Sports ikomeye.

    Ati 'Perezida arahari, perezida arumva, perezida akora ibishoboka byose kugira ngo Rayon Sports itere imbere, baramubeshye kenshi cyane aho bigeze ubu ni we ukwiye gufata umwanzuro akamenya icyo akeneye gukora cyangwa kubaka kuko kuri Rayon Sports kugeza aka kanya baramutuka, bamuvuga nabi ariko nka we nk’umuntu mukuru umaze kumenya umupira nagire ahindure.'

    'Ahindure abamugurira abakinnyi, ahindure abamugira inama kuko aho bigeze aha birababaje kubona Rayon Sports idatwara igikombe nanjye ndimo ubwanjye birambabaza kuko ndayikunda ariko ndizera ko umwaka utaha azakora ibishoboka akazana abantu bashinzwe kugura kandi bakamuha abakinnyi beza.'

    Yakomeje kandi anasaba abahoze hafi y’iyi kipe by’umwihariko abahoze bayiyobora kugaruka bagasenyera umugozi umwe, bagafatanya kubaka Rayon Sports itwara ibikombe.

    Ati 'n’abo bagiye basenyere umugozi umwe kuko Rayon Sports ifite abantu benshi batandukanye, bose baze basenyere umugozi umwe kugira ngo Rayon Sports isubire ku murongo yongere itware ibikombe. Ubu tuvugana Rayon Sports y’iki gihe yajemo amatsinda menshi harimo abarwanya Rayon Sports kandi bahoze bayikunda, abo bayirwanya ubu ni bo bakabaye bayifasha ngo igere kuri ibyo byishimo yifuza.'

    'Abo bagiye n’abandi bose nibaze dusenyere umugozi umwe kugira ngo Rayon Sports ibe Rayon Sports bifuza kuko Jean Fidele wenyine cyangwa undi uri muri komite ya Rayon Sports ntiyakubaka Rayon Sports ari wenyine ahubwo abo bantu bagiye ku ruhande, bavuze ngo turayanze cyangwa turaruhutseho gato, nibaze bashake ibyishimo muri Rayon Sports nk’uko babikoraga mbere, nibagaruka ari benshi Rayon Sports izabona ibyo yifuza byose ariko nibakomeza kuryaryana ngo twabivuyemo, ngo Jean Fidele nagende, ashobora kugenda n’undi uje ugasanga ntimuhuza.'

    Yanageneye ubutumwa abakunzi b’iyi kipe, abasaba kureka kuvugira hanze y’ikibuga ntacyo bakora, aho usanga ari amagambo gusa nta bikorwa, ngo bakwiye kugira uruhare mu kubaka ikipe ya bo.

    Ati 'Turabasaba imbabazi kuko natwe twifuzaga kugera kuri ibyo bintu biranga, batwihanganire sinagarukira ku kuvuga ngo umwaka utaha, ahubwo bo barebe icyakorwa ngo iyo ntsinzi iboneke, ntibakavugire hanze y’ikibuga gusa, hari abavuga ariko ugasanga nta kintu batanga, nta musanzu ariko niba bifuza gutwara igikombe bashore amafaranga bazane abakinnyi beza.'

    'Ayo mafaranga ntazava muri perezida azava muri bo, abantu bifuza gutsinda bashore amafaranga, ku bwanjye nka kapiteni wa Rayon Sports ndabihanganisha, batwihanganire ntitwabahaye ibyo bifuzaga.'

    Rayon Sports ntabwo yagize umwaka mwiza w’imikino wa 2023-24 aho yabuze igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro ikaviramo muri ½, bivuze ko umwaka w’imikino wa 2024-25 itazigera ikina imikino Nyafurika.

    Yasabye perezida wa Rayon Sports guhindura abajyanama

    Abafana ba Rayon Sports yabasabye kugira uruhare mu kubaka ikipe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-rayon-yarabeshywe-bihagije-ubu-barimo-kumutuka-nafate-umwanzuro-muhire-kevin-wakomoje-no-ku-bafana-b-amagambo-gusa

  • Sude: Ni iki cyatumye Teta Diana asezera kur… – #rwanda #RwOT

    'Eurovision' yatangiye kuba mu 1956, kuva icyo gihe yashyize ku isoko impano z'abanyamuziki bakomeye barimo nk'itsinda rya ABA ryamamaye mu ndirimbo zinyuranye. Kandi ni irushanwa rihatanamo umugabo hagasiba undi, kuko rinyura kuri Televiziyo Mpuzamahanga, rigaherekezwa n'ibikorwa binyuranye.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, Teta Diana yanditse kuri konti ye ya Instagram amenyesha abakunzi b'umuziki, ko atakibashije kuririmba mu gutangiza ibirori by'irushanwa 'Eurovison' kubera impamvu ze bwite.

    Yari yahawe kuzaririmba mu gihe cy'isaha imwe, mu birori bizaba ku wa Gatandatu tariki 4 Gicurasi 2024. Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Umugwegwe' yanditse avuga ko nubwo bimeze gutya, ari kwitegura gukorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Paris, kizaba tariki 17 Gicurasi 2024, kizabera ahitwa Théâtre National de Chaillot.  

    Inzu y'imyidagaduro ya Théâtre National de Chaillot, ifite amateka yihariye kandi yakira abahanzi bakomeye, ndetse kuharirimbira ni umugisha uba ukomeye kuri benshi.

    Teta avuga ko yiteguye gutaramira abakunzi be binyuze mu ndirimbo zuje ubusizi n’ubuvanganzo ziri kuri Album ze zombi 'Iwanyu' ndetse na 'Umugwegwe'. Biteganyijwe ko azaherekezwa n'abacuranzi be, basanzwe bakorana muri Suède.

    Teta Diana yaherukaga muri Côte d’Ivoire, igihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika, aho yatanze ikiganiro mu iserukiramuco ryubakiye ku isoko ry'ubuhanzi, u Rwanda rwitabiriye nk'Umushyitsi w'Icyubahiro.

    Ikiganiro cye kibanze ku kugaragaza uruhare rw'umuhanzi mu kubaka Afurika yifuzwa, kandi anumvikanisha uruhare rw'umuhanzi wo muri Diaspora mu guteza imbere umuco w'iwacu, ndetse no mu Mugabane wa Afurika muri rusange.      

    Mu kiganiro gito yahaye InyaRwanda, Teta Diana yavuze ko yasezeye kuririmba muri 'Eurovison' kubera impamvu ze bwite 'nta kindi nabivugaho'.

    Atangaje ko asezeye mu gihe ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu n'ahandi bimaze iminsi byandika inkuru z'abandi bahanzi bikuyemo kubera impamvu z'uko Israel ikomeje intambara mu gace ka Gaza.

    Uti biteye gute?

    Eurovision ni irushanwa rihuruza amahanga, byumwihariko ibihugu byose by’u Burayi, aho buri gihugu kiba gifite umuhanzi wahize abandi mu majonjora muri buri gihugu, bagahurira mu gihugu kiba giheruka gutsinda iri rushanwa.

    Inyandiko zinyuranye zivuga ko Suède ariyo yatsinze Eurovision ya 2023, yegukanwe n'umuhanzikazi witwa “Loreen” binyuze mu ndirimbo ye yise “Tatoo”.

    Ibi biri mu mpamvu zatumye iri rushanwa rizabera muri Suède mu Mujyi wa Malmö. Ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu, bivuga ko uyu Mujyi wa Malmö wakiriye iri rushanwa ubwo ryatangiraga mu mwaka w'1956, none bagiye kongera kuryakira kuri iyi nshuro.

    Integuza y'abahanzi bari kuririmba muri iri rushanwa, yerekana ko Teta Diana yari gutaramira abantu, ku wa 4 Gicurasi 2024, ni mu gihe irushanwa rizasozwa tariki 11 Gicurasi 2024.

    Politiki yivanze n'umuziki!

    Ku mbuga nkoranyambaga muri Suède bagaragaza ko bitumvikana ukuntu Israël izitabira iri rushanwa rya 'Eurovision' mu gihe imaze iminsi mu Ntambara muri Gaza.

    Israël isanzwe yitabira iri rushanwa. Bamwe barifuza ko Israël itakwitabira iri rushanwa uyu mwaka bitewe n’intambara iri kubera muri Gaza.

    Barashingira ku kuba mu 2022, U Burusiya bwarahagaritswe kwitabira aya marushanwa kubera intambara yo muri Ukraine.

    Umujyi wa Malmö aho iri rushanwa rizabera ari naho Teta Diana atuye, utuwe n'umubare munini w'Abarabu, bagaragaza ko batumva uburyo abanya- Israël bazajya kubataramira mu gihe bari kwica bene w'abo muri Gaza.

    Nubwo bimeze gutya, imyiteguro irarimbanyije mu Mujyi wa Malmö, ndetse imitako yatangiye kumanikwa.

    Ikinyamakuru Jerusalemu Post cyanditse ko hari bamwe mu bantu batangiye kwishora mu mihanda bitwaje ibyapa bamagana kuba Israel yakwitabira irushanwa 'EuroVision' [Israel ihagarariwe n'umuhanzi umwe uzaririmba].

    The Guardian iherutse gusohora inkuru yavuzemo ko hashize amezi abiri abanyamuziki bo muri Suède basabye ko Israel itakwitabira 'Eurovision' kubera intambara imaze igihe yarateje muri Gaza.

    Aba banyamuziki banasohoye ibaruwa bahuriyemo. Ni ubusabe batanze nyuma y'abahanzi bo muri Finland no muri Island nabo basabye ko Israel itakwitabira ririya rushanwa.

    Ikinyamakuru cyo muri Suède cyitwa Aftonbladet, cyasohoye iyi baruwa ifunguye, aho abahanzi bavugamo ko kwemerera Israel kugira uruhare muri iri rushanwa bidakwiye.

    Iyo baruwa yasohotse ku wa mbere, igira iti: “Kuba ibihugu byishyira hejuru y'amategeko y'ikiremwamuntu byemerwa kugira uruhare mu birori by'umuco mpuzamahanga bitesha agaciro ukurenga ku mategeko mpuzamahanga kandi bigatuma imibabaro y'abahohotewe itagaragara.”

    Abashyize umukono kuri iyi baruwa barimo abahanzi batsinze ku rwego mpuzamahanga nk'abaririmbyi Robyn na Fever Ray, abahanzi bombi First Aid Kit, hamwe n'abahoze mu marushanwa ya Eurovision yo muri Suède nka Eric Saade na Malena Ernman, umuririmbyi wa opera Mezzo-soprano akaba na nyina w'umuhanga mu kurengera ibidukikije, Greta Thunberg.         

    Iyi baruwa yasohotse nyuma y'icyifuzo nk’iki cyashyizweho umukono n'abahanzi bagera ku 1400 baturutse muri Finland na Island na bo basabye ko Israel yakurwa mu marushanwa y'indirimbo, azabera i Malmö kuva ku ya 7 kugeza ku ya 11 Gicurasi.

    Gusa, Umuryango w'Ibihugu by'u Burayi (EBU), wasubije ko Israel itazakumirwa, ishimangira aya marushanwa y’indirimbo ya Eurovision ari hagati y’abanyamakuru ba Leta aho kuba ibihugu.

    Aha niho abarabu babarizwa muri Suede, bahera bavuga ko bitumvikana ukuntu u Burusiya bwakumuriwe muri iri rushanwa, ariko Israel yo ikaba yarakomorewe kandi iri mu ntambara muri Gaza.

    Mu 2022, Umuryango w'Ibihugu by'Uburayi (EBU), wabujije u Burusiya muri ibyo birori, buvuga ko kwinjira kwayo 'bizazana amarushanwa mu bibazo' kubera intambara batangije muri Ukraine.

    Iki cyemezo cyafashwe n'inama nyobozi y'urugaga rw'itumanaho nyuma yo kubanza gushimangira ko u Burusiya butazemererwa guhangana.

    Umwaka umwe mbere yaho, mu 2021, Belarus ntiyari yemerewe kwitabira aya marushanwa nyuma y'uko 'EBU' yirukanye itangazamakuru rusange rya Belarus (BTRC) kubera ko yarenze ku mategeko agenga ubwisanzure bw’itangazamakuru.

    Ni ku nshuro ya 68 iri rushanwa rigiye kuba, kuri iyi nshuro rizitabirwa n'abahatana 37. Igihugu cya Luxembourg kizongera kwitabira iri rushanwa, nyuma y'imyaka 30 yari ishzie idakangizamo ikirenge.

    Israel yitabiriye ibirori bya 'Eurovision' kuva mu 1973 kandi yatsinze amarushanwa inshuro enye, muri 1978, 1979, 1998 na 2018.

    Israel yagabye igitero ku wa 7 Ukwakira 2023, isubiza umutwe wa Hamas nyuma y'igitero gikomeye wagabye kuri iki gihugu ukica abantu hafi 1.200 abandi 253 ukabatwara nk'imbohe. Imibare igaragaza ko abantu barenga 34.480 bamaze kwicwa muri Gaza kuva icyo gihe.  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142506/suede-ni-iki-cyatumye-teta-diana-asezera-kuririmba-mu-kwakira-irushanwa-rya-eurovision-142506.html

  • Muyoboke Alex yarebye umubano wa mbere wa The… – #rwanda #RwOT

    Ubuhanga bwo biragoye kuba umuntu yavuga ko budahari mu bahanzi b'abanyarwanda nubwo ikintu cyitwa gufashanya bikigoranye kugeza ubu nk’uko bagenda bamwe muribo babitangaza.

    Ibi umuntu yavuga ko ari nabyo bisa nk’ibyo Muyoboke Alex yatekerejeho agakorwa ku mutima n'impano z'abahanzi basigaye bumvikana mu ihangana ridashira aribo Bruce Melodie na The Ben.

    Yifashishije amashusho yafashwe mu kiganiro n'itangazamakuru cyo kuwa 31 Ukuboza 2019 cyagarukaga ku gitaramo ngarukamwaka cya East Africa Party, avuga ko u Rwanda rufite impano.

    Muri aya mashusho hagaragaramo Bushali kimwe na Bruce Melodie na The Ben basuhuzanya, banagaragara baganira.

     Mu kiganiro na InyaRwanda Muyoboke Alex yasobanuye imvano yo gushyira hanze aya mashusho.

    Uyu mugabo yagize ati'Nashyize hanze ariya mashusho mu kugaragaza ko u Rwanda rufite abahanzi bafite impano.' Ni amashusho bamwe bakiriye nkaho ari ayo muri ako kanya ariko amaze imyaka 5.

    Nk’uko aba bahanzi bombi bagiye babigarukaho, umubano wabo wajemo agatotsi ahanini biturutse ku kuba hari ibikorwa bitandukanye bagiye bagerageza gukorana ariko bikanga.

    Ibintu byajemo kuvamo gutangira kwitana ba mwana ku mbuga nkoranyambaga umwe agaragaza ko mugenzi we nta mwete n'ibindi bitandukanye.

    Muyoboke Alex yatangaje ko nta kindi cyabimuteye ari uburyo yishimira kuba u Rwanda rufite impanoBruce Melodie ari mu bahanzi bihagazeho muri iki gihe yaba mu buhanga no  mikorereThe Ben ari mu nkingi mwubatsi z’umuziki nyarwanda agiye kumara imyaka irenga 15 akora by’umwuga 

    KANDA HANO UREBE AYO MASHUSHO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142511/muyoboke-alex-yarebye-umubano-wa-the-ben-na-bruce-melodie-wa-mbere-amarangamutima-aramugan-142511.html

  • Alain Intwali, Umunyarwanda ubarizwa mu gisir… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, nibwo uyu musore usanzwe ari na Producer yashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y'igihe yari amaze ayikoraho. Kuri Album, avuga ko yifashishijeho bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda barimo na Rafiki bakoranye indirimbo izakurikira 'Craxy Sexy' yasohoye ifite iminota 3 n'amasegonda 14'.

    Iyi ndirimbo ye nshya ishingiye ku nkuru y'urukundo y'abantu babiri bakundana bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi, aho buri wese afite ibyumviro bye kuri mugenzi we. Ni indirimbo avuga ko yanditse ashingiye ku byo yagiye abona mu buzima bwe.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Alain Intwali yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze mu buryo bubyinitse kugirango izafashe abakundana n'abandi bakundana kubyina.

    Ati 'Ni indirimbo nanditse nkubiramo ubutumwa bushingiye ku rukundo no kwishimisha. Kenshi, usanga abakundana bita ku bitagenda neza gusa mu rukundo, ariko iyi ndirimbo irabwira buri wese uri mu rukundo kwishimira ibihe byiza agirana n'umukunzi we bizana umunezero hagati yabo.'

    Muri iyi ndirimbo, umukobwa wumvikanamo aririmba abwira umusore ko yanyuzwe n'imiterere ye n'uburyo umubano w'abo ukomeza kwicuma.

    Alain Intwali avuga ko kumenya kwikorera indirimbo byamufashije kudatinzwa na ba Producer bamukorera indirimbo, ariko kandi hari abo yifashishije mu kuyinonsora.

    Ati 'Ntekereza ko imyaka 10 ishize menye gutunganya indirimbo, kandi byamfashije kudatinzwe na ba Producer mu gihe cyo gukora indirimbo. Ni njye wikorera indirimbo kugeza irangiye n'ubwo hari abo nifashishaho.'

    Yavuze ko iyi Album ye ateganya ko izajya hanze muri Kanama 2024, kandi izaba iriho indirimbo yakoranyeho n'abandi bahanzi barimo Rafiki. Ati 'Imana imfashije iyi album yajya hanze muri Kanama 2024. Nteganya ko izaba iriho indirimbo n'abahanzi barimo Rafiki.'

    Mu 2022, uyu musore yashyize hanze Album ye ya mbere yise 'Dream Chaser' iri ku mbuga zitandukanye nka Spotify, Apple Music, iTunes, amazon n'izindi.

    Ni Album iriho indirimbo 10 zirimo 'Get It', 'Dreamer' yakoranye na Karimah, 'Black when' yakoranye an Oozeela K-Riz, 'Lights on me' yakoranye na Selassie Drah, 'Small Minds Call it Ego' yakoranye na Selassie Drah, 'Clap' yakoranye na Selassie Drah, 'Platinum Pussy' yahuriyemo na K-Field na Miss Benzo; 'Show me', 'Counterfeit' ndetse na Pablo' yakoranye na Selassie Drah.

    Yabwiye InyaRwanda ko imyaka ine ishize ari umwe mu basirikare ba Canada ukorera mu gace ka Alberta. Uyu musore avuga ko guhuza inshingano zo gucunga umutekano w'igihugu no gukora umuziki ari ibintu bimworohera, kuko byombi abikunda, kandi yakuze yumva ashaka kubikora.

    Ati 'Yego! Maze hafi imyaka ine ndi umusirikare mu Ngabo za Canada. Ubu nkorera ahitwa Alberta. Numva ari umugisha ukomeye kuba mbasha gukora ibintu bibiri byombi nakuze nkunda. Nakuze numva nshaka kuzaba umunyamuziki ndetse n'umusirikare. Ariko ntabwo ntatekerezaga ko nzabikora byombi. Ubu rero kuba narabonye amahirwe yo kubikora, nzabikora kugeza igihe nzumva ndushye.'

    Kanda hano wumve Album 'Dream Chaser' ya Alain Intwali iri ku rubuga rwa Spotify

    Kanda hano wumve indirimbo 'Crazy Sexy Cool' ku rubuga rwa Spotify


    Alain Intwali asanzwe ari umusirikare mu Ingabo za Canada, aho amaze imyaka ine ari mu kazi 


    Alain asanzwe afite ubwenegihugu bwa Canada ndetse n’ubw’u Rwanda


    Alain yatangaje ko kwikorera indirimbo byamufashije gusohoza zimwe mu ndirimbo zigize Album ye


    Alain yavuze ko yakuze ashaka gukora umuziki no kuba umusirikare, kandi yabashije kubigeraho 


    Mu 2022, Alain Intwali yashyize hanze Album ye ya mbere yise ‘Dream Chaser’

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'CRAXY SEXY COOL' YA ALAIN INTWALI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142513/alain-intwali-umunyarwanda-ubarizwa-mu-gisirikare-cya-canada-yateguje-album-142513.html

  • Abakozi n'abayobozi ba Winner Rwanda bunamiye abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa iyi sosiyete yakoreye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 30 Mata 2024, abakozi n'abayobozi bayo babanza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruri mu Karere ka Bugesera, bunamira Abatutsi basaga 6000 barushyinguwemo ndetse banatera inkunga uru rwibutso mu rwego rwo gusigasira amateka.

    Umuyobozi mukuru wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir, yavuze ko u Rwanda na Israel nk'igihugu akomokamo ndetse akaba ari na ho iyi sosiyete ayoboye ikomoka ari ibihugu bisangiye amateka kuko na cyo cyakorewemo Jenoside yakorewe Abayahudi, bityo ko iyi sosiyete yifatanyije n'u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guharanira ko itazongera ukundi.

    Ati ''Winner ni sosiyete ikomoka muri Israel, tukaba duhuje amateka mabi y'ahahise. Twasuye uru rwibutso mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ducishijwe bugufi no kuba hano ndetse no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, duharanira ko ibi bitazongera kuba ukundi.''

    Shaul Hatzir kandi yavuze ko Sosiyete ya Winner Rwanda iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ikore ibikorwa biteza imbere Abaturarwanda, ndetse iyo gahunda ikaba izakomeza.

    Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama hakurikiyeho igikorwa cyo gusura Umuryango w'Ubugiraneza wa Gasore Serge Foundation usanzwe unafite imikoranire na Sosiyete Winner Rwanda.

    Iyi sosiyete yaboneyeho gusura Ivuriro ry'Ibanze The Kinsley Blake Hanner inaritera inkunga ya miliyoni 3.5 Frw yo kugura ibikoresho bizifashishwa mu kwita ku babyeyi n'abana, byiyongera ku byo iri vuriro ryari risanganwe bidahagije.

    Umuyobozi w'Ivuriro Kinsley Blake Hanner, Mbabazi Sabine, yavuze ko inkunga y'amafaranga yo kugura ibikoresho bahawe na Winner Rwanda, izagira uruhare mu kwihutisha serivisi batanga mu gufasha ababyeyi ndetse n'abana, dore ko iri vuriro rishobora kwakira abarigana bari hagati ya 75 na 100 ku munsi bakeneye serivisi z'ubuvuzi, barimo ababyeyi bagiye kubyara ndetse n'abana bavuzwa.

    Ati ''Inkunga twahawe turayishimiye cyane, kubera ko harimo ibikoresho tuzifashisha ku babyeyi twakira ndetse n'abana tujya twakira. […] Twageragezaga gukoresha ibyo dufite ariko biriya bizadufasha kutwunganira ku bushobozi bundi bugiye hejuru y'ibyo twari dufite.''

    Mbabazi Sabine akomoza ku bikoresho bizagurwa muri ayo mafaranga, yavuze ko harimo nk'igikoresho kigira uruhare mu gupima umwuka uri mu maraso y'umwana mu kumenya ko imihumekere ye imeze neza, cyane ko muri ibi bihe by'imvura iri vuriro ryakira abana benshi barwaye umusonga. Hari kandi n'igikoresho kizifashishwa mu nzu y'ababyeyi bajya kubyara.

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Sosiyete y'imikino y'amahirwe Winner Rwanda, Mbabazi Clement, yavuze ko iyi sosiyete yibutse Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama inarutera inkunga mu gusigasira amateka, ndetse inatera inkunga Ivuriro Kinsley Blake Hanner mu gushyigikira gahunda ya Leta y'u Rwanda yo kwiyubaka.

    Umuyobozi Mukuru wa Winner Rwanda ukomoka muri Israel yavuze ko u Rwanda na Israel bisangiye amateka ya jenoside zakorewe muri ibyo bihugu, ikigo ayoboye kizafasha mu kubaka u Rwanda

    Abandi bayobozi muri Winner Rwanda na bo bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

    Abayobozi n’abakozi ba Winner Rwanda bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi mukuru wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir, ubwo yashyiraga Ingabo ahashinguwe Abatutsi mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

    Banateye inkunga Ivuriro The Kinsley Blake Hanner ry' Umuryango w'Ubugiraneza wa Gasore Serge Foundation

    Basobanuriwe ibikorerwa mu Ivuriro The Kinsley Blake Hanner


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-n-abayobozi-ba-winner-rwanda-bunamiye-abazize-jenoside-yakorewe

  • Kwibuka30: Bralirwa yunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyahurije hamwe abakozi n'abayobozi b'uru ruganda ndetse n'imiryango n'inshuti b'abahoze ari abakozi b'uru ruganda bishwe muri Jenoside. Cyanitabiriwe kandi n'abashyitsi batumiwe muri uyu muhango wo kwibuka.

    Iki gikorwa cyo kwibuka cyaranzwe n'umuhango wo gushyira indabo ku mva z'abaruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rw'i Rubavu ndetse n'urwa Ntarama. Cyakurikiwe n'ibiganiro biri mu murongo w'insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 30.

    Kuri buri rwibutso, abitabiriye uyu muhango bigishijwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'imbaraga zakoreshejwe mu kuyihagarika. Jeanine Mudenge Uwase na Marcel Nsengiyumva barokotse Jenoside basangije abitabiriye iki gikorwa inzira ikomeye banyuzemo ubwo bahigwaga amanywa n'ijoro.

    Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Bralirwa, Laetitia Uwera, yagaragaje ko kwiga amateka y'ibyabaye bifasha mu gukumira Jenoside ntizongere kubaho ukundi.

    Ati 'Nk'abayobozi ndetse n'abo dukorana, tugomba gushyira imbaraga mu kwimakaza amahoro, imibanire myiza, n'ubwubahane mu iterambere rya sosiyete.'

    Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yagaragaje ko Guverinoma igikomeye ku ntego yo kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge, ndetse akangurira buri wese gushyira hamwe mu kubaka igihugu.

    Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Etienne Saada, yashimye ubuyobozi bw'u Rwanda ku bwo kwimakaza gahunda yo kwiyubaka mu mahoro n'ubwiyunge.

    Ati 'Turashima cyane umuhate ukomeye wa Guverinoma y'u Rwanda wo kugarura no kubungabunga amahoro n'umutekano by'igihugu. Kwiyemeza gushyira imbere imiyoborere myiza ni inkingi ya mwamba mu kuzana ituze n'iterambere.'

    Anitha Ndayisaba Mweramana, wari Uhagarariye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu yagaragaje ko kuri ubu Abanyarwanda bahisemo icyerekezo bifuza nk'igihugu, binyuze mu kwanga kuba abacakara b'amateka y'ahahise h'igihugu.

    Ati 'Tugomba kandi gukora ibishoboka byose kugira ngo twe abariho tuzahore twibuka amateka yacu, kubikora twaba twizeye ko ubwicanyi bwakorewe abacu butazongera kuba ndetse bigashyira imbere gahunda yo kwibuka, ubumwe no kongera kwiyubaka.

    Ni igikorwa cyahurije hamwe abakozi n'abayobozi ba Bralirwa ndetse n'imiryango n'inshuti b'abahoze ari abakozi b'uru ruganda bishwe muri Jenoside.

    Iki gikorwa cyo kwibuka cyaranzwe n'umuhango wo gushyira indabo ku mva z'abaruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rw'i Rubavu ndetse n'urwa Ntarama

    Anitha Ndayisaba Mweramana, wari Uhagarariye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu yagaragaje ko kuri ubu Abanyarwanda bahisemo icyerekezo bifuza nk'igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka30-bralirwa-yunamiye-abishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Tito Rutaremara yasobanuye ibihamya ko Jenoside Yakorewe Abatutsi itari impanuka – #rwanda #RwOT

    Iyi ngingo yayigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2024, ubwo yagezaga ikiganiro ku bakozi ba Sonarwa Life na Sonarwa General mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.

    Tito Rutaremera, yavuze ko nyuma y'amasaha indege y'uwari umukuru w'igihugu ihanuwe, mu rukerera rwo ku itariki ya 07 Mata 2024 kuva i Nyamirambo kugera kuri CND hari hamaze gushyirwa bariye 15 ziri gutangirirwaho Abatutsi, ahamya ko ari ibintu byari byateguwe ko ikintu nk'icyo kitahita gikorwa huti huti.

    Yagize ati 'Turi muri CND twahamagaye abantu ba Nyamirambo twari tugifite telefoni batarazikuraho, mu gitondo kuri tariki ya 07 uvuye Nyamirambo kugera aho twari turi hari hari bariyeri 15.'

    Tito Rutaremera, yakomeje agira ati 'Kandi bariyeri ugasanga iri aho imihanda ihurira, aho umuhanda uhurira n'akayira, bariyeri iri hafi y'agashyamba kugira ngo batajyayo, bariyeri iri hafi y'ikizu abantu bashobora kujya kwihishamo. Ugasanga bariyeri ziri ahantu hateganyijwe.'

    Tito, yavuze ko ibyo atari ibintu abaturage bahita bibwira mu masaha make cyane, ahamya ko byari biri mu byateguwe. Yavuze ko icyo gihe Interahamwe zahise zigabanyamo ibice hakaba abasigara kuri za bariyeri, hakaba n'abandi bajyana n'imbwa guhiga Abatutsi.

    Ati 'Mu mitegurire yabo hari intwaro zagiye zikoreshwa zirimo amasasu na za grenade n'ibindi bagiye bashakisha. Habayeho n'uburyo bwo kugira ngo bikorere izindi zabo kuko bashakaga kwica benshi no kubica babababaza.'

    Tito Rutaremera, yagaragaje ko Interahamwe zari zaranashyizeho amasaha yo kwica Abatutsi ibyo bitaga 'gukora' kuko batangiraga saa 06:30 mu gitondo bakarekera saa 18:30, bagataha bamwe bakajya kurya, abandi bakajya mu bindi.

    Ati 'Ariko hakaba akanama ku mugoroba bati kanaka ko twamubonye, abana be bose twabishe, bati hasigaye babiri. Bagasubiramo abo bagiye bica bose, abasigaye bose ejo bakazagenda babahiga. Indi nama ikaba kuri segiteri noneho niba ari ahantu bakeneye umusada bakababwira bakawubohereza haba ari ahantu h'ishyamba hatajyayo bake hakaza n'abandi kubafasha.'

    'Haba hari abatangiye kwirwanaho nka za Bisesero n'ahandi babona ari ahakomeye bakoherezayo abajandarume bakabafasha byaba bikomeye cyane bakoherezayo n'abasirikare ariko bikareberwa kuri segiteri no kuri komine noneho ku wa Gatandatu bakabirebera no ku rwego rwa Perefegitura kugira ngo banabaze za komine bati ese mugeze he?' nabo bagatanga raporo bakanatangaza ibyo bakeneye kugira ngo ubwicanyi bukomeze.

    Ni bande bicaga?

    Tito Rutaremara, yavuze ko abicanyi babaga bari mu byiciro binyuranye bitewe n'impamvu rukana. Yagaragaje ko hari abatizwaga umurindi na politiki yari iriho, bashishikarizwa kwica n'Interahamwe, CDR, n'abo muri Parmehutu cyangwa Hutu Power.

    Ati 'Ariko hari abandi bicaga kuko bamenyereye kujya bica muri 'muyaga' aho Umututsi yicwaga ntihagire ikiba, kuko aho kwica ihene y'umuntu icyo gihe wabaga wakica Umututsi kuko ntacyo bakubazaga ahubwo baraguhembaga. Hari abari bamenyereye ibyo, bakavuga bati reka twe kwiteranya tugeyo n'ubundi bizarangira ntacyo bitwaye.'

    Tito Rutarema, yavuze ko hari n'abandi babaga badashaka kwica, ariko mu rwego rwo kwanga kwiteranya n'Abahutu bagenzi babo b'abicanyi, bakajya kwica abantu kuko hari n'abicaga kugira ngo bagaragaze ko batifatanyije n'Abatutsi.

    Tito, yagarageje ko mu gutegura Jenoside, Interahamwe zahisemo ahantu zizajya zoroherwa no kwica Abatutsi benshi kandi icyarimwe. Aha ni muri za kiliziya, n'ahandi Abatutsi babaga bahungiye ari benshi bizeye kuhakirira.

    Yagize ati 'Za site buriya zaciye ibintu, bababonezaga muri za kiliziya kuko abantu bari baramenyereye ko ari ahantu h'Imana ariko n'abandi bakababwira bati nimujyeyo na bene wanyu bazabasangayo abantu bakajyayo kubera impamvu zitandukanye ariko babandi bo babizi.'

    Yatanze urugero avuga ko nko muri Zaza abaturage binjizwaga mu kiliziya, bahumurizwa ko bazahakirira bakanahahurira n'abavandimwe babo, nyuma bakabafungirana bakabamishamo za grenade bagapfira gushira.

    Ati 'Byari igikoresho cyiza cyo kwica benshi kandi vuba batakuruhije, za kiliziya zakoze akantu. Ibindi ni nko gutoranya ahantu ku musozi bakajyanayo abantu babashyira hamwe ariko baziko bari bubazenguruke bakabamara byoroshye.'

    Tito Rutarema, yashimangiye ko hari ibihamya byinshi bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kinini, yica benshi kandi nabi mu gihe gito 'Kubera ko yakozwe gihanga. Babuze ubuhanga bwo kubaka igihugu bagira ubwo kugisenya.'

    Tito Rutaremera, yagaragaje ko Jenoside yakoranywe ubuhanga bwinshi akaba ari nayo mpamvu hakenewe ubundi buhanga mu gukomeza kubaka igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tito-rutaremara-yakomoje-ku-bihamya-by-imitegurire-ya-jenoside-yakorewe

  • Kurinda ikibuga cy'indege cya Goma, kugenzura imipaka: Uko FDLR yabaye ishyiga ry'inyuma rya FARDC – #rwanda #RwOT

    Iki gihugu cyakunze kugaragaza ko kidakorana n'uwo mutwe n'ubwo byageze aho cyeruye ko cyiteguye gufasha abantu bose bagamije gukuraho ubuyobozi bw'u Rwanda.

    Ku ruhande rw'u Rwanda rusobanura ko imikoranire ya RDC na FDLR yakagombye kurebwa nk'ikibazo cya politiki yo ku rwego rw'igihugu, aho kuba abantu runaka bareba inyungu runaka.

    Raporo zinyuranye zagiye zigaragaza ko igisirikare cy'iki gihugu gikorana bya hafi na FDLR byaba mu kubaha intwaro bakoresha ndetse no mu ntambara zinyuranye iki gihugu kirwana.

    Bamwe mu bahoze muri FDLR bahisemo gutahuka bakerekeza mu Rwanda nk'igihugu cyababyaye bagaragaza ko hari inyungu nyinshi zatumaga uwo mutwe bababarizwagamo ukorana bya hafi n'igisirikare cya Congo.

    Sergeant Tuyizere Mose wahoze mu mutwe udasanzwe w'abasirikare bahawe imyitozo kabuhariwe ba FDLR uzwi nka CRAP yagaragaje ko ingabo z'uyu mutwe zikorana bya hafi n'iza Leta ya RDC kandi ko iyo zitahaba M23 yakabaye yarafashe igihugu.

    Ati 'Iriya ntambara FDLR iyivuyemo M23 yarara i Kinshasa, abasirikare babarizwa muri CRAP batanu bashobora kuza aha ngaha bakamara amezi nka biri utarahabakura kuko tuba twarabahaye imyitozo ahubwo ikintu tubura ni ubumuntu bwo kubana n'abaturage ntavangura.'

    Ubwo yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sgt Tuyizere yari mu basirikare barwanisha imbunda ziremereye mu gisirikare cya FARDC ku rugamba ihanganyemo na M23.

    Ati 'Nari mu basirikare barwanisha imbunda ziremereye ba FARDC, kuko bamwe twabaga twariganye twigishwa n'abakomando bo muri Israel, duhabwa amahugurwa ahagije n'intwaro zikomeye.'

    Yakomeje agaragaza ko iyo bagiye ku rugamba, ubuyobozi bwa FDLR bubanza kubumvisha ko abo bagiye kurwana nabo ari abasirikare b'u Rwanda aho kuba abanye-Congo.

    Ati 'Ntibemera ko ari M23 twaganaga nayo, kandi aba ari abanye-congo twirirwanaga nabo tuzi. Bakavuga ko baterwa inkunga n'u Rwanda mu bintu twebwe tuba tutabona kuko twirirwana nabo ahubwo ntibaba bashaka ko dukomeza kubakandamiza.'

    Yakomeje ati 'Ntabwo batunga ikimasa kuko turakirya, ubwicanyi FDLR yasize ikoze mu Rwanda yakomeje kubukora, ntibicaye ubusa baba bica abatutsi ibintu bizazanira ibibazo Congo.'

    Yagaragaje ko n'ubwo RDC yaba itsinze M23 hashobora kuba indi ntambara ikomeye izahuza ingabo za Leta n'abagize Wazalendo ishingiye ku masezerano yahawe ashobora kudashyirwa mu bikorwa.

    Yagaragaje ko intambara ya M23 na FARDC izahitana abasivili benshi kuko usanga ingabo za FDLR zica abatutsi b'abanyecongo zibaziza kuba intasi za M23 cyangwa gukorana n'u Rwanda.

    Ikibuga cy'Indege n'Umujyi wa Goma biri mu biganza bya FDLR

    Sgt Tuyizere yasobanuye ko mu 2023, Gen Omega uyobora umutwe wa FDLR yasabye ubuyobozi bwa RDC mu buryo bweruye ko uwo mutwe wakicungira Umujyi wa Goma mu kwirinda ko wafatwa kandi urabyemererwa.

    Ati 'Iriya ntambara nta yindi nyungu twari dufitemo, ni ugucunga Umujyi wa Goma, Ikibuga cy'Indege n'umupaka wa Petite Barrier na Grande Barrier ku buryo tuba turebana n'abanyarwanda. Buriya hariya ku mupaka nahakoreye inshuro enye.'

    Yagaragaje ko Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Goma, FDLR yatangiye ku gicunga mu 2019 ariko biza kuba mu buryo bweruye guhera muri Mata 2023.

    Yongeyeho ati 'N'imipaka yose, nta musirikare wa FARDC uba ugomba kwegera imipaka. Ni itegeko riba ryaturutse i Kinshasa. Ntabwo bari kutwima ikibuga cy'indege kandi ari twe tubafasha imirwano kandi tubagize.'

    Yagaragaje ko ikibuga cy'indege cya Goma, FDLR yamaze kukigarurira kuko ifitemo intwaro nyinshi ku buryo bishobora kuzaba ikibazo kinini ku ngabo za Leta kongera ku kigarurira.

    Uretse gucunga ikibuga cy'indege, ibintu biva i Bukavu bisoreshwa na FDLR ndetse n'imihanda imwe nimwe nibo bayigenzura, bakanagira umwanya wo gucuruza amabuye y'agaciro bidagadura kuko ari bo bafite ikibuga cy'indege mu nshingano.

    Mu 2023, ubwo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yaguraga ibikoresho by'intambara aba mbere byashyikirijwe ni abagize umutwe wa CRAP ngo kuko bagombaga gutoza ingabo za Leta.

    Mu byo babahaye harimo imyitozo ikomeye yatanzwe n'abasirikare b'abacanshuro b'Abarusiya, ibikoresho by'itumanaho bibafasha kumvikana nabo, imbunda za rutura n'ibindi.

    Mu Ugushyingo 2023, ingabo za M23 zakubise inshuro iza FDLR n'iza Leta ya Congo ariko bahitamo kubyegeka ku ngabo z'u Rwanda bashimangira ko ngo ari abasirikare barwo bari bakubutse mu myitozo muri Israel.

    Ibyo byatumye Sgt Tuyizere na bagenzi be boherezwa gutera M23 bakajya imbere y'ingabo za Congo kuko zo zitashoboraga guhangana n'uwo bita umwanzi.

    Nubwo bateye ariko ntibahiriwe kuko ingabo za M23 zabagoteye hagati ndetse bamwe mu basirikare ba FDLR bafatwa mateka abandi baricwa.

    Yagaragaje ko ababarizwa muri Wazalendo bagwa ku rugamba ari benshi ku buryo abasirikare ba FDLR batirirwa banababara umubare wabo.

    Ku wa 24 Ugushyingo 2023, nibwo Sgt Tuyizere yatorotse nyuma yo kubona ko bagenzi be umunani biciwe mu gitero abandi bagafatwa bunyago na M23, byatumye acika yishyikiriza Monusco kuko yari arambiwe.

    Yakomeje ati 'Icyo nabwira abandi bari muri FDLR ni uko bareka kwica abaturage b'abanye-Congo ngo ni Abatutsi iri kwica, bagashyira intwaro hasi bakaza bagafatanya n'abandi kubaka igihugu.'

    Yagaragaje ko FDLR igira uruhare rukomeye mu bwicanyi bw'abatutsi b'abanyecongo kuko ari yo mabwiriza bahabwaga mbere yo gutangira urugamba.

    Sgt Tuyizere Mose yavutse mu 1998, akurira muri FDLR ariko agaragaza ko yari yaragizwe imbata n'abafite izindi nyungu abeshywa ko bazafata igihugu bagahabwa amazu meza ari muri Kigali kandi hari ibindi ibindi bibyihishe inyuma bishingiye ku kwigizaho imitungo no gushaka gukwepa ubutabera.

    Sgt. Tuyizere Mose, wahoze muri FDLR ari mu mutwe udasanzwe uzwi nka CRAP yagaragaje uko yarwanye intambara ya M23

    Abarwanyi ba FDLR byagaragajwe ko bafatanya bya hafi na FARDC

    Abahoze mu mashyamba ya Congo muri FDRL batahutse mu Rwanda bavuga ko FDRL ari ishyiga ry’inyuma rya FARDC

    Ikibuga cy’Ikindege Mpuzamahanga cya Goma kirindwa na FDRL

    Amashusho: Nkusi Christian


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kurinda-ikibuga-cy-indege-cya-goma-kugenzura-imipaka-uko-fdlr-yabaye-ishyiga-ry

  • Gutema igiti kimwe byariwe ibihumbi 590Frw? – PAC ntiyemeranyijwe na RBC ku isoko yatanze – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaramo ibibazo birimo gukoresha ibiciro biri hejuru mu gushyira mu bikorwa umushinga wa RBC Regional Center iri i Rwamagana na Huye habayeho kubaka batagishije inama Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire.

    Muri uyu mushinga harimo ibintu byagiye bigenerwa ibiciro byo hejuru, nk'aho bavuze ko kurimbura igiti kimwe byari gutwara ibihumbi 590Frw.

    Depite Jeanne d'Arc Uwimanimpaye yahise yibaza impamvu iki kigo cyatangiye kubaka nta cyangombwa basabye.

    Ati 'Kubera iki se mwatangiye kubaka nta cyangombwa cyo kubaka mufite? Kuko hari no gutunganya aho imirimo izakorerwa ari na byo byagiyemo gutemesha biriya biti.'

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri RBC, Theo Principe Uwayo yihutiye kwemera ko ari amakosa bakoze.

    Ati 'Ayo ni amakosa twakoze kandi turayemera, kandi dusaba n'imbabazi kuko twari twatangiye tudafite icyangombwa, kuko akarere kagombaga kwemeza umusingi w'inzu ariko n'ubu ntibiremezwa kuko ntiturabona icyangombwa cyo kubaka.'

    Kugeza ubu imirimo yo kubaka yarahagaze kugira ngo babanze babone icyangombwa.

    Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa remezo by'amavuriro muri RBC, Joe Maniraguha Diogene, yahamije ko hari hari ibiti bitanu mu kibanza byagabye imizi miremire munsi y'umusingi w'inzu ku buryo basanze ari ngombwa gushaka uko byakurwamo.

    Ati 'Byagaragaye ko ari ugutema ibiti mu buryo busanzwe ku buryo buri wese yabyibazaho. …twari dufite ibiti bitanu kuri site byari byarashoye imizi hasi bituma umusingi w'inzu uzamuka, harimo gutema bya biti tukabanza tukabikuraho, hakaza imashini iza kuzamura imizi ikabikura mu kibanza ikabishyira ku ruhande.'

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens mu ijwi ririmo gutungurwa cyane yabajije niba kurimbura igiti kimwe ari ibihumbi 100 Frw cyangwa ari ibihumbi 590 Frw.

    Ati 'Igiti kimwe ni ibihumbi 100 Frw cyangwa ni ibihumbi 500 Frw gukuba ibiti bitanu?'

    Maniraguha yashimangiye ko 'Igiti kimwe ni ibihumbi 590 Frw', ariko Depite Muhakwa ahita abaza ati 'Wowe se ubwo ayo mafaranga wayatanga ari ayawe? Ahubwo nari ngize ngo harimo no gusana iyo nyubako imizi yamennye none ni ugukuramo imizi gusa?'

    Abadepite bose bagaragaje ko batumva ukuntu igiti kimwe cyatangwaho amafaranga angana atyo.

    Depite Bakundufite Christine ati 'Ndumva namwe mutakwemera kuyishyura. Ahubwo murakora iki kugira ngo ayo mafaranga atarenga umutaru kandi tubimenye mutarishyura.'

    Visi Perezida wa PAC, Depite Uwineza Beline yavuze ko kuba uyu mushinga utangiye nabi bigaragara ko nibadakosora imikorere bizahombya Leta akayabo.

    Ati 'Nimutangira gutya mugakomeza gutya, muzahombya Leta kurenzaho ariko ukuntu murimo kubifata murabifata nk'aho ari ibintu byoroshye kandi bishobora kuzakomeza kurenzaho.'

    Depite Muhakwa Valens yagaragaje ko Komisiyo isanga ibi bintu bidahwitse bityo ko iyi mirimo igomba kugenerwa agaciri ikwiye ibyo bihumbi 590 Frw byo kurimbura igiti kimwe bikagaruzwa.

    RBC yagaragaje ko igiye gukora ibishoboka byose aya mafaranga akagaruzwa.

    Joe Maniraguha Diogene ushinzwe ibikorwa remezo by’ubuvuzi muri RBC yashimangiye ko byari ngombwa gukoresha ibihumbi 590 Frw ngo barimbure igiti

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yavuze ko aya mafaranga agomba kugaruzwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igiti-kimwe-cyabariwe-ibihumbi-590-frw-rbc-yategetswe-kugaruza-ayagenewe